Tag: featured

  • Abanyamigabane ba MTN bazahurira mu Nama Rusange iteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2021 –

    Iyi ni yo nama ya mbere MTN Rwandacell Plc izagirana n’abanyamigabane bayo nyuma yo kwandikwa kuri RSE, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Muri iyi nama, ni bwo abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazamenyeshwa imyanzuro yafashwe n’Inama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, irimo ko abanyamigabane bazagabanywa miliyari 10.200.000 Frw, aya mafaranga akazatangira kugabanywa abanyamigabane kuva ku wa 1 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bizaganirwaho muri iyi Nama Rusange, harimo kwemeza ko ikigo cya PwC Rwanda Limited kizakomeza gukora nk’umugenzuzi w’imari wigenga (external auditor) wa MTN Rwandacell Plc.

    Iyi nama kandi izemerezwamo abandi bantu bashya bazinjira mu Nama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, ari bo Karabo Nondumu, Adrinaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi na Julien Kavaruganda.

    Ubusanzwe imigabane ya MTN Rwandacell Plc yari ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom Limited (CTL) ariko kiza guseswa ari na cyo cyatumye abari abanyamigabane muri CTL, baguranirwa, bayihabwa muri MTN.

    Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ya vuba kizamenyesha abanyamigabane bacyo uburyo buzifashishwa ku banyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama.

    Inama Rusange y’Abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena 2021

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri –

    Umukuru w’Igihugu yayoboye iyi Nama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Abagize Guverinoma baherukaga guterana ku wa 5 Gicurasi 2021, mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo ivugurura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho uturere tw’lntara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe twashyiriweho umwihariko ku bijyanye n’amasaha yo gukora ingendo.

    Abagenda n’abatuye muri ibyo bice kugeza ubu ingendo zari zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

    Ni mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bikaba bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 pm).

    Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo gufungura ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) ariko bishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yagenwe na Minisiteri ya Siporo.

    Kugeza ubu, ibikorwa birimo utubari, inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe [Betting], ahatangirwa serivisi za Sauna na Massage n’imikino yo koga biracyafunze ndetse nk’utubari two kuva muri Werurwe 2020, ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ntabwo twari twongera gufungura.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere

    Abagize Guverinoma bateraniye muri Village Urugwiro mu nama yayobowe na Perezida Kagame

    Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bitabiriye iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Karasira Aimable yatawe muri yombi –

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yashimwaga na benshi akiri umwarimu n’Umuraperi

    Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by’ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Ahagana mu 2010 bwo yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk’iy’ibirara yayobotswe n’intiti nk’umwarimu wa kaminuza.

    Yari intangiriro nziza ndetse ubutumwa Professor Nigga yatangaga wavuga ko nta nenge yari iburimo.

    Imyitwarire idahwitse yatumye yirukanwa muri Kaminuza

    Uko iminsi yicumye ariko uyu mwarimu yatangiye guhinduka haba mu byo avuga n’ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye. Byatangiye yitwara nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’abo yita abadafite kivurira ariko asa n’ugambiriye kwinjira mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo myitwarire yatumye uyu muhungu uvuga ko afite imyaka 42, muri Kanama 2020, yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda azize amakosa atandukanye yiganjemo ajyanye n’imyitwarire yari amaze kuba umurundo ndetse hakiyongeraho ibikorwa bihabanye n’amategeko agenga abakozi ba leta yari amaze iminsi akora.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Na mbere yo kwirukanwa, Karasira yari umuntu utavugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bamufata nk’ufite ikibazo cyangwa ufite abamushuka kujya gutangaza amakuru asebya Leta aho yanakoreshaga imvugo n’ibiganiro benshi mu banyamategeko bavuga ko byaba bigize ibyaha, abandi bakamubona nk’umuntu utagira ubwoba.

    Yarashutswe?

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

    Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

    Abo bantu yavugiraga abinyujije mu miyoboro ya YouTube yamuhaga umwanya ndetse na shene ye bwite yari amaze iminsi mike ashinze akayita ‘UKURI MBONA TV’ ari nayo urebye anyuzaho ibiganiro, ari nabyo byiganjemo ibyahereweho yirukanwa ashinjwa gusebya urwego akorera.

    Yavuze ko abo bantu bamushukaga, bamufashije mu gushaka ibikoresho by’uwo murongo wa YouTube, bakaba ari nabo bamusaba buri gihe kuvuga ibibi mu Rwanda.

    Ati “Leta yacu ifite ibyiza byinshi ikora ariko ifite n’ibibi ikora. Njye rero iyo banyerekaga mu nguni y’ibibi niho nigumiraga. Ni nk’uko bavuga bati hari iburyo n’ibumoso mu izamu, nibajya bagutera penaliti ujye wigira ibumoso gusa.”

    Karasira atawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Hari ikiganiro aherutse guhuriramo n’Umunyamakuru witwa Uwimana Agnes cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge, ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Ni ikiganiro cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

    Hari aho Karasira avuga ko “Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije.”

    Akomeza agira ati “1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.”

    Yari yamaganiwe kure!

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamaganira kure ibiganiro n’imvugo za Karasira ndetse basaba inzego zirimo Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Minisiteri y’Ubutabera kumukurikirana.

    Aba bantu bagaragaje ingero z’ibiganiro akora birimo imvugo zihembera inzangano n’amacakubiri ndetse no kugoreka amateka akaba akomeje guhakana no gupfobya Jenoside.

    Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ubudahangarwa uyu Karasira n’abandi nkawe bafite butuma badakurikiranwa n’amategeko kandi ibikorwa byabo bigaragaza ko baba bayarenzeho.

    Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Kudakurikiranwa kw’abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy’ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk’ukuri uburozi bacengezwamo.”

    Uwitwa Uwera Béatrice yagize ati “Umuntu afashe umwanya agatega amatwi uyu mugabo, wagira ngo aravugira mu gihugu kitari u Rwanda. Gusuzugura inzego bikabije, no gutesha agaciro ubuyobozi!! Ubu byagenda bite ngo abibazwe??”

    Umuyobozi w’Umuryangon Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Karasira na Uwimana umuha ibiganiro bitwara nk’abari hejuru y’amategeko.

    Yagize ati “Uyu mugabo n’uyu mugore bari kumwe, bari hejuru y’amategeko. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Thierry Artyom yagize ati “Uriya mugore bari kumwe ni umwe wakira amafaranga y’ibikorwa by’iterabwoba, birumvikana Ko rero na Karasira bamuhayeho kugira ngo abone ayo anywera inzoga maze yirirwe avuga ariya mahomvu. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Kagabo Jacques we yanditse ubutumwa bukurikiranye kuri Twitter agaragaza ko Karasira akwiye gukurikiranwa byihuse ndetse mu butumwa bwe, Kagabo yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo RIB, Minijust ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Yavuze ko ubusabe bwe bugendeye ku bikorwa n’imvugo za Karasira Aimable wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije guhakana no gupfobya amateka y’ukuri ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Amagambo n’imvugo zuje urwango mu gukwirakwiza ubwoba no guteza imidugararo muri rubanda ntaho bitaniye n’uburyo bwakoreshwaga n’intagondwa z’Interahamwe mbere ya 1994.”

    Karasira Aimable uzwi nka “Professor Nigga” yatawe muri yombi

  • Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse abazize Jenoside biyemeza gusindagiza Mukagakwandi wayirokotse –

    Mukagakwandi ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Ngiryi, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma ya Jenoside yahuye n’ibibazo by’ubuzima nk’umuntu wari umaze gupfakara kandi asigaranye abana batandatu ku buryo ubuzima butari bworoshye kuri we.

    Ubwo abakozi b’Ikigega Agaciro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, bafashe umwanya basura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumufasha kwibuka yiyubaka.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi bakomereje mu rugo rwa Mukagakwandi, bamushyiriye ibiribwa bitandukanye ndetse bamushyikiriza amafaranga yo kugura umurima no gutangiza ubucuruzi buciriritse, bakaba biyemeje no kumusanira inzu abamo yangiritse.

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse.

    Ati “Biragoye kubona icyo uvuga nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi kuko bigaragaza ubugome abazize Jenoside bicanywe, ariko ntabwo tugomba guceceka tugomba kuvuga kugira ngo abacu bayizize tubereke ko tuzahora tubibuka.”

    “Tugomba kuvuga kugira ngo twereke abarokotse ko tubafashe mu mugongo ko duhari n’igihe cyose badukeneye tuzaba duhari. Mu gufasha uwarokotse bidufasha natwe kubereka ko turi kumwe namwe.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi bitarangiriye aha bazakomeza kubana nawe kandi ko nawe akwiye kubafata nk’abantu be ba hafi.

    Ati “ Tugeze hano muratumenye kandi natwe tuzakomeza tubamenye, urugendo mwari mufite ubu natwe turi kumwe muri rwo tuzajya tumenya uko mwaramutse n’uko mwiriwe, kandi namwe ni mubona twatinze ujye utuvigisha.”

    Ubuzima ntibwari bworoshye

    Ku ruhande rwa Mukagakwandi yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuzima butagiye bumworohera bitewe n’abana yari yarasigaranye wenyine ariko yemeza ko leta itigeze imutererana, ubu akaba anejejwe n’ibyo Ikigega Agaciro kimukoreye.

    Ati “Ikigega Agaciro kiranejeje cyane, ndishimye kandi tuzakomeza kubana neza. Ubu ndanezerewe cyane baraje ejobundi barambwira ngo Ikigega Agaciro kizaza kugusanira ubu nararaga mu byishimo nshima Imana, rwose ibampere umugisha kuba mwantekerejeho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Ntabombura Venant, yashimiye Ikigega Agaciro kuba cyaratekereje ku muturage wabo bakamuhindurira ubuzima.

    Ati “Ndabashimira ku gikorwa mwakoreye umuturage wacu, kuba mwagize imbaraga ziza mu rugo rw’uyu mubyeyi Imana ibahe umugisha, ku giti cyanjye no mu izina ry’umuyobozi w’akarere ndabashimiye.”

    Yakomeje asaba ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bafite amikoro kuba bajya baba hafi abarokotse Jenoside batishoboye.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro basuye kandi banasobanurirwa amateka yo mu rwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 50 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basobaniriwe amateka y’ubwicanyi ndendakamere bwabereye i Murambi

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Ikigega Agaciro kandi cyiyemeje gusana iyi nzu ya Mukagakwandi

    Uyu mubyeyi yagenewe amafaranga yo kugura umurima no gutangira ubucuruzi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka yashimiye Ikigega Agaciro ku kuba batekereje ku muturage wabo

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse

  • Gicumbi: Ibyumweru bibiri birirenze abatuye mu mujyi batagira amazi –

    Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gicumbi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kutabona amazi meza biri kubagiraho ingaruka z’umwanda bagasaba ubuyobozi kubafasha igakemura iki kibazo.

    Mukaturatsinze Eugenie yagize ati “Amazi ni yo atuma tugira isuku, tukayatekesha abana bakabona ibyo kurya, ubu rero uragura ijerekani imwe ya 500 Frw wayigeza mu rugo akaba ayo guteka gusa abana bakabura ayo gukaraba no kumeaa imyenda y’ishuri bigatuma bagaragaza umwanda.”

    Habimana wiga muri kaminuza ya UTAB we yavuze ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane ngo kuko hari n’ababurara nyamara batabuze ibyo kurya ahubwo babuze icyo kubitekesha.

    Ati “Ubundi ntabwo amazi yajyaga abura iminsi irenze ibiri, hari n’ubwo yaburaga mu gitondo, nimugoroba akaza tukavoma ariko ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twarayabuze, urumva ku munyeshuri ntabwo byoroshye kuko hari ubwo uba nta mafaranga yo kuyagura ufite bigatuma uburara cyangwa ukabwirirwa kandi ufite ibyo kurya ahubwo wabuze amazi.”

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Gicumbi, Kabazayire Lucie, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo amazi agere mu Mujyi wa Gicumbi yoherezwa avuye ku ruganda rw’ahitwa Nyamabuye munsi y’umusozi, ngo yoherezwa hakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi.

    Ati “Mu minsi ishize ‘Transformateur’ icanira urwo ruganda yagize ikibazo, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) batubwiye ko yahiye. Ni impanuka hahise hatangira gushaka uburyo twashakisha indi. Mu gihe itaraboneka WASAC yashatse moteri mu buryo bw’agateganyo kugira ngo ibe ikoreshwa.”

    Yakomeje avuga ko imbaraga z’iyo moteri mu kuzamura amazi hejuru ku musozi ari nke cyane ari na byo biri gutuma abaturage batagerwaho n’amazi nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Amazi make tubashije kuzamura dukoresheje iyo moteri kubera ko yagabanutse tugerageza kuyasaranganya ariko akanga akaba make.”

    Kabazayire yakomeje anavuga ko gukoresha moteri bisaba no kuyiruhutsa kuko hari ubwo inanirwa igashyuha cyane ngo iyo bibayeho hari ubwo yongera gucanwa hagasangwa amazi make yari yanabonetse yashize bigatuma abaturage benshi bakomeza kugira ikibazo cy’amazi muri uyu Mujyi.

    Uyu muyobozi yavuze ko WASAC ifatanyije na REG ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere kuboneka ‘transformateur’ yatuma hongera kuboneka amazi nk’uko bisanzwe.


  • Polisi ya Malawi n’iy’u Rwanda ziyemeje ubufatanye mu guhererekanya abanyabyaha –

    Ni uruzinduko abayobozi bakuru muri Polisi ya Malawi bakoze ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma habaho umuhate mu gukemura ibibazo by’umutekano hashimangirwa ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi.

    IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n’ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi yagize umwanya wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n’ibindi byinshi.

    IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Yagize ati “Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo, navuga nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu n’ibindi byinshi.”

    ” Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n’umutekano w’abaturage bacu ariko kubufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ibibazo by’umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by’iterabwoba bishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyislamu (Islamic State).”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk’abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy’uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n’abaturage b’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Iyi nama ya Polisi z’ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye Isi yose bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura.”

    Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bazasura ibigo by’amashuri bya Polisi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’igihugu. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa tariki ya 4 Kamena 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ubwo yakirwaga mu Rwanda

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian

  • Ubuzima bwagarutse i Rubavu: Amasoko, ubucuruzi n’amashuri byongeye gufungura –

    Iki kirunga giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu.

    Kuva kuri uwo munsi abaturage barakangaranye, amakuru atangira kuvuga ko Nyiragongo ishobora kuruka ikageza no mu Rwanda bityo abo muri Rubavu na bo bakagirwaho ingaruka na cyo.

    Nyuma y’iminsi ibiri ikirunga kirutse, hadutse imitingito idasanzwe yibasira Akarere ka Rubavu isenya inzu, abaturage bava mu byabo bamwe barahunga.Inzego zitandukanye zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage.

    Umutingito wangije byinshi

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema] ku bufatanye n’inzego z’Ibanze bakomeje gukora ibarura ry’ibikorwa byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Imibare IGIHE yahawe n’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragazaga ko nibura kugeza ku wa 27 Gicurasi inzu zasenyutse ku buryo zitazongera gusanwa bizasaba kongera kubaka bundi bushya zari 359.

    Ni mu gihe izagize imitutu kugeza kuri iyo tariki zari 1597 ku buryo isaha iyo ari yo yose zahirima cyangwa umutingito wakongera kugaruka zikaba zasenyuka.

    Icyo gihe ubuyobozi bwagaragazaga ko nibura kugeza tariki 26 ingo zari zimaze kwimurwa zari 127 nyuma y’uko inzu zari zicumbitsemo zari zasenyutse.

    Ibindi bikorwa byabarurwaga kugeza icyo gihe nk’ibyari bimaze kwangizwa n’imitingigo byarimo hoteli eshanu, ibyumba by’amashuri 63, inzu ebyiri z’amacumbi y’abarimu ndetse n’ubwiherero 47.

    Hari ibitaro bya Gisenyi bagizweho ingaruka ku buryo serivizi zitandukanye zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri n’ahandi. Imihanda ya ADEPR-Mujomba, uwa Mostej-BNR, uwa Rubavu-Kigali-Station SP-Station Gemeca yarangiritse. Inzu z’ubucuruzi, amabanki ndetse n’isoko rya Gisenyi na byo byahise bifunga imiryango icyo gihe.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Kayumba Rugina Olivier yavuze ko kuri ubu hari hari gutangwa ubufasha ku bagizweho ingaruka n’imitingito aho abatishoboye bahabwa ibiribwa.

    Ati “Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi, imiryango 657 yahawe ubufasha bw’ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’ibishyimbo. Banahawe ibiryamirwa birimo imikeka, ibiringiti n’ibikoresho by’isuku. Igikorwa cyo gutanga ubufasha kirakomeje nyuma y’isesengura rigenda rikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Mu bagizweho ingaruka n’imitingito, hafashwa abatishoboye. Hari abazafashwa gusana ahadateye ikibazo n’aho abantu bazimuka bitewe n’imitutu ihari.”

    “Hari abazahabwa ibikoresho by’ibanze ariko wenda icyo navuga nk’uko abahanga bari gukomeza kubigaragaza, mu cyumweru gitaha imitingito izaba yatuje, tuzareba niba hari amazu yasangiritse azasanwa cyangwa ayo kubaka bundi bushya, ariko nanone hazakorwa igenzura harebwe niba aho abaturage batuye ari ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga no mu bindi bihe.”

    Ubuzima bwongeye kugaruka

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko amashuri yose agomba kongera gutangira amasomo yaba ayari yarafunze n’ayo abayigaho hari barimuriwe ku bindi bigo bitagezweho n’imitingito.

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito.

    Ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba butangaza ko nibura inzu 212 zamaze kugenzurwa kandi zemejwe ko zishobora gusubira mu bikorwa by’ubucuruzi.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’Impuguke zaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, zigaragaza ko inzu zemerewe gukorerwamo n’izindi ba nyirazo basabwa kuba bategereje mu gihe gito.

    Habitegeko yavuze ko ibikorwa byafunguye ndetse ubuzima bwongeye gusubira ku murongo ndetse abaturage basabwa gusubira mu kazi kabo.

    Ati “Isoko rya Rubavu ryari ryafunze twihutiye kurifungura kugira ngo abantu bakore ubucuruzi, amashuri yongeye gufungura, hari ibikorwaremezo byari byangiritse birimo amazi hasanywe imiyoboro igeze kuri itanu, amashanyarazi yarasanywe.”

    Yakomeje agira ati “Abikorera na bo twabasabye kogera gusubira mu bikorwa byabo, abacuruzi nababwira ko ubuzima bwagarutse, abari bagize ubwoba kubera imitingito iragenda igabanyuka ku buryo bufatika, rero nibagaruke batange serivisi zabo kuko abaturage barazikeneye.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko abafite amakenga bashobora kwegera itsinda ry’akarere ribishinzwe, rikabafasha gukora ubugenzuzi bwimbitse ariko muri rusange abantu bose bakaba basabwa gusubira mu mirimo ndetse n’abaturage bari barahunze bakagaruka mu byabo.

    Muri aka karere kandi hakomeje ibikorwa byo kwita ku mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda aho kuri ubu abahasigaye bagera ku 1490, bari mu nkambi ya Busasamana mu gihe hari n’abandi bagiye bacumbika hirya no hino haba muri za hoteli ndetse no mu nshuti cyangwa abavandimwe babo b’Abanyarwanda.

    Ubuzima i Rubavu bwongeye kugaruka n’amashuri yongeye gusubukurwa abanyeshuri basubira ku masomo

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito

  • Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu –

    Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu barimu babitangarije IGIHE, bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.

    Umwe muri bo yagize ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.”

    Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y’abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n’uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.

    Ati “Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.”

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, yabwiye IGIHE ko hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n’abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n’uko bashatse gusoma mwarimu.

    Ati “Abanyeshuri banywa inzoga nk’urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.”

    Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy’ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w’amashuri ugasozwa.

    Ati “Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.”

    Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y’iki kibazo ndetse yijejwe n’inzego zibishinzwe zirimo iz’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by’uburere buke n’ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri GS Kabusunzu baravugwaho imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi

  • Ikirunga cyamize abazungu, umunara udasanzwe ku gasongero; ibintu 6 bidasanzwe kuri Karisimbi –

    Uretse kuba Karisimbi iheruka kuruka mbere y’ivuka rya Yezu, ni ikirunga cyahitanye abantu, kikagira ikiyaga kigira ingano y’amazi ihoraho, hatitawe ku bihe by’imvura cyangwa izuba. Bitewe n’uko kiri ahirengeye, iki kirunga gihorana ubukonje igihe cyose.

    Karisimbi iherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izengurutswe n’imisozi myinshi irimo uwa Bisoke mu Burasirazuba, Mikeno mu Majyaruguru yacyo ndetse n’Ikirunga cya Nyiragongo mu Burengerazuba bwacyo, iki kikaba ari kimwe mu birunga bikiruka ndetse ubwa nyuma bikaba byari ejo bundi ku wa 22 Gicurasi uyu mwaka.

    Nubwo bitazwi neza igihe umusozi wa Karisimbi wavumburiwe n’amateka yayo mu gihe cy’abami ariko hari ibintu byihariye birangwa kuri uyu musozi.

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mbere ya Yezu

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu, kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka.

    Uyu musozi ufite uburebure bwa metero 4.519, ni uwa 7 mu misozi miremire muri Afurika ndetse ukaba ari wo musozi muremure mu misozi y’uruhererekane rw’ibirunga, iherereye muri Afurika y’Iburasirazuba izwi ku izina rya ‘Mufumbiro’.

    Imyinshi muri iyi misozi ntikiruka uretse Nyiragongo na Nyamuragira biherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umusozi ukuze muri yo ni Sabyinyo iri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.

    Izina Karisimbi ryaturutse ku ijambo ry’Ikinyarwanda ‘Amasimbi’ bitewe n’urubura ruhora ku gasongero k’uyu musozi.

    Impamvu Karisimbi ihorana urubura

    Haba mu gihe cy’imvura cyangwa icy’izuba, umusozi wa Karisimbi uhabona urubura ruzengurutse uyu musozi, ibintu bigaragaza ubukonje bukabije buba kuri uyu musozi, buhora munsi ya dogere Celsius zero mu gitondo ndetse no mu ijoro.

    Ubusanzwe, iyo umuyaga ugeze ku musozi, ubura inzira ukazamuka. Iyo uzamutse ugenda ukonja, ari na ko ukora ibicu, bigatuma iyo ugeze hejuru bisa nk’aho utwikiriye umusozi.

    Mu 1908 iki kirunga cyahtanye abashakashatsi

    Kuba iki kirunga giheruka kuruka mbere ya Yezu, ntibikuraho kuba nta bantu cyahitanye.

    Ku itariki ya 27 Gashyantare mu 1908, itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage ryari riyobowe n’uwitwa Egon Von Kirschstein ryahuye n’uruva gusenya ubwo ryamanukaga ku kirunga rigana ku kiyaga gihari kitwa ‘Caldeira Branca’.

    Iri tsinda ryari riri gufatanya n’umushakashatsi wamenyekanye cyane mu Budage, Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg, wanavumbuye ibice byinshi bya Afurika, aho bari bagiye gukora ubushakashatsi ku miterere y’ibirunga bikiruka biherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.

    Mu ibaruwa yo ku wa 5 Werurwe 1908 yanditswe na Kirschstein wari uyoboye iryo tsinda, yagize iti “Twari mu nzira turi kujya aho dukambitse, munsi y’umusozi. Kuko aho twari turi hari hegereye Caldeira Branca, byadusabaga nk’amasaha atatu gusa ngo tuhagere, twafashe icyemezo cyo kujyayo ndetse tumanuke tujyemo imbere muri icyo kiyaga turebe.”

    “Muri icyo kiyaga ntabwo hari harehare, twinjiyemo, tumaze kurenga nka kimwe cya kabiri cy’ubujyakuzimu bwacyo hafi y’aho kigarukira, ntitwamenye uko bigenze, tubona ikirere kirahindutse, inkuba zirakubita, hagwa amahindu menshi cyane avanze n’urubura, ibintu mu buzima bwanjye ntigeze mbona.”

    Kirschstein akomeza avuga ko batiyumvishaga ko ibyo bintu byabaho muri Afurika cyane ko ntaho bari barabibonye. Ati “Byari nk’Ijuru ritugwiririye.”

    Nyuma y’iryo sanganya hari ababashije kurokoka ariko abandi 20 babura ubuzima. Yagize ati “Abantu 20 bishwe n’urubura, ndetse intoki za benshi zafashe mu isayo ry’icyo kiyaga. Biragoye gusobanura ibyatubayeho.”

    Ubwo ibi byabaga hari ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, nyuma y’igihe gito abazungu bageze mu Rwanda.

    Ikiyaga kiri kuri Karisimbi ntikijya gikama cyangwa ngo cyiyongere

    Karisimbi igizwe n’ibyobo byinshi byagiye bikorwa ubwo iki kirunga cyarukaga. Icyobo kinini muri byo ni iki cyiswe Caldeira Branca kirimo amazi atajya akama cyangwa ngo yiyongere nubwo hava izuba cyangwa hakagwa imvura nyinshi.

    Ibi byemezwa n’abaturiye iki kiyaga ndetse bavuga ko gifitanye isano n’imyizerere gakondo y’Abanyarwanda cyane ko cyiswe ‘Mu ntango’, ikaba ari intango bitirira Ryangombe.

    Umwe mu baturage baganiriye na RBA ubwo umunyamakuru wayo yasuraga iki Kirunga mu 2016, yaragize ati “Icyo tuzi rero ni uko batubwira ko iyi ntango mubona hasi harimo amazi, bavuga ko aya mazi afite ihuriro n’ikiyaga cya Kivu. Impamvu bavuga ibyo bintu rero, murabona uyu musozi uturukamo amazi menshi aza muri iyi ntango, ariko mu gihe cy’imvura aya mazi ntabwo ajya yiyongera no mu gihe cy’izuba ntabwo ashobora kugabanuka.”

    “Nkuko nanone tubyumvana abantu badutanze kubona izuba, batubwira ko iyi ari intango. Ntabwo bahegera, iyi ni intango ya Ryangombe.”

    Uyu musozi ufite byinshi biteye amatsiko, ni yo mpamvu uzamukwa n’abatari bake bibavunnye ariko bakiyemeza kujya kureba ibyiza biwutatse no guca agahigo kuzamuka metero 4 519.

    Kuzamuka Karisimbi bifata amasaha icyenda

    Kurira umusozi wa Karisimbi si ibintu byorohera buri wese, kuko kuwuzamuka ubwabyo bisaba kwiyemeza ukirukana ubunebwe.

    Nubwo kuzamuka Karisimbi bisaba amasaha icyenda ariko, uyu musozi uzamukwa mu minsi ibibiri, kuko ku munsi wa mbere abawuzamuka bazamuka amasaha atandatu, bagahagarara mu kigereranyo nk’icya metero 3700, maze bakarara aho ubundi bagakomeza urugendo ku munsi ukurikira bagana ku gasongero ka Karisimbi.

    Iyo umuntu ahagaze ku gasongero k’uyu musozi, aba yitegeye bya birunga bikikije Karisimbi harimo na Nyiragongo yo muri Congo iheruka kuruka mu cyumweru gishize. Uretse ibyo kuri aka gasongero haba n’amabuye y’amakoro aba yaratewe n’iruka ry’ikirunga.

    Igihe cy’imvura si igihe cyiza cyo kuzamuka uyu musozi kubera ibyondo n’ubukonje bwinshi bishobora kubangamira urugendo. Ndetse ibihu byinshi bishobora gutuma utareba ibyiza byawo cyangwa ngo ubashe kubona ibindi biwukikije.

    Igihe cyiza cyo kuzamuka Karisimbi ni muri Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Nyakanga, Kanama, Nzeri n’Ukwakira mu gihe cy’izuba cyangwa imvura nkeya.

    Uzamuka umusozi agomba kuba yitwaje imyenda y’imbeho, uturindantoki, ibyo kurya cyangwa kunywa n’ibindi. Uwitwaje ibikoresho bitandukanye nka camera, inkoni n’ibindi, akumva atari bubigezeyo acibwa 20$ kugira ngo bamutwaze.

    Ku gasongero ka Karisimbi hubatse umunara wa metero 40

    Uyu munara wa metero 40 wubatse hejuru kuri Karisimbi watangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 ugamije kujya ufasha abawuturiye kumva radio, koroshya itumanaho ndetse no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

    Gusa imirimo yo kuwubaka igenda idindira, ariko nyuma biza kugaragara ko utazagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo uzanafasha ibihugu biri mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA). Bituma ibikorwa byo kuwubaka bishyirwamo ingufu mu kuwihutisha.

    Mu mwaka wa 2011 nibwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yahaye inkunga COMESA ingana na miliyoni 8.5$ [arenga miliyari 8.4 Frw] yo kurangiza kubaka uyu munara, kuko wari kugira uruhare mu gucunga ikirere n’ingendo z’indege zica mu Karere ka COMESA, cyane ko wari kujya wifashishwa mu gutanga amakuru y’indege mpuzamahanga zishaka gukoresha icyo kirere.

    Kuri ubu uyu munara ufite akamaro kanini cyane ku batuye mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu, kuko ubafasha kumva radio neza no kureba Television, bagakoresha ibikoresho by’itumanaho ku buryo bworoshye n’ibindi.

    Karisimbi ifite ibyiza nyaburanga byinshi, yegereye ahubatse ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke Research Center kirimo n’imva ya Dian Fossey, wagize uruhare runini cyane mu kwita ku ngagi.

    Abatwazaga abazungu imizigo igihe babaga baje gukora ubushakashatsi kuri Karisimbi

    Aha niho abazamuka Karisimbi baruhukira iyo bamaze amasaha atandatu bazamuka bakazongera ku munsi ukurikiyeho/Ifoto: Twitter; Ben Tuyisenge

    Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg wari ukuriye itsinda ry abashakashatsi baguye mu kiyaga cya Karisimbi

    Hejuru kuri Karisimbi hakunda kurangwa ibicu/ Ifoto: Mount Karisimbi

    Ikiyaga kiri hejuru kuri Karisimbi kizwi nka ‘Caldeira Branca’ ni cyo cyahitanye abashakashatsi mu 1908 bari kumwe n’abari babatwaje imitwaro/Ifoto: Volcano National Park

    Karisimbi ifite metero 4 519, ikaba ibarirwa mu birunga bitakiruka/Ifoto: Twitter Alexis Nyandwi

    Karisimbi ikijijwe n’ibindi birunga birimo na Nyiragongo iherutse kuruka muri Congo/Ifoto: Wikiloc

    Karisimbi ni wo musozi muremure mu misozi yo mu birunga Virunga Mountains Ifoto journey by design

    Kuri Karisimbi hari igihe hazaho urubura rwinshi/Ifoto: Twitter Appo

    Kuzamuka Karisimbi bitwara amasaha icyenda bigakorwa mu minsi ibiri/Ifoto: Twitter; Karisimbi Tours Africa

    Umunara uri kuri Karisimbi ufite metero 40 z’uburebure ukaba waratangiye kubakwa mu 2009/Ifoto: Pinterest

  • Perezida Kagame yavuze kuri Rudasingwa wibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro n’abandi biyita “Opozisiyo” –

    Perezida Kagame yasobanuye ko benshi mu bitwa ko batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, aribo bijyanye mu buhungiro ndetse barimo n’abakoze ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ubwicanyi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5 Monde cyagarutse ku ngingo zirimo izireba umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, politiki y’ububanyi n’amahanga igihugu cyimakaje, ubufasha ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo n’izindi.

    Perezida Kagame yabajijwe impamvu Leta y’u Rwanda idaha agahenge abatavuga rumwe na yo, asubiza ko nta ruhare ibigiramo kuko abenshi bakoze ibiri mu mahitamo yabo.

    Yagize ati “Iyo muvuga abatavuga rumwe na Leta muba mushaka kuvuga iki? Reka mbahe urugero. Hari umwe muri bo wagaragaweho gukorana n’abajenosideri. Nyuma yaje no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye na Jenoside guhera mu ntangiriro.’’

    Yasobanuye ko uwo muntu atavuze mu izina, yabaga hanze y’u Rwanda, ndetse ibimenyetso by’ibanze byerekanye ko yabigizemo uruhare.

    Ati “Twaje gukorana n’ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi tubona ibimenyetso, yaraje dufite ibimenyetso twahawe n’inshuti zacu z’i Burayi arafatwa arafungwa.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko no mu gihe cy’urubanza uwo muntu atigeze abihakana.

    Yagize ati “Yaje kurekurwa. Itangazamakuru ryaravuze ngo utavuga rumwe na Leta ukunzwe cyane. Mu rubanza rwe ibimenyetso simusiga twari tubifite. Hanyuma rero nkibaza nti ese kuki aba bantu bavuga ngo utavuga rumwe na Leta? Ese ni inyito ikoreshwa mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe na Leta ni iki? Ese kuri bo abatavuga rumwe na Leta ni bariya?’’

    Yakomeje yerekana ko uwo muntu amaze no gufungurwa yasubiye muri bya bindi yahozemo nyamara akomeza kugaragazwa nk’umuntu urengana.

    Ati “Hari ubwo duhera mu rujijo tukibaza, ese aba bantu badushakaho iki? Niba bashaka kugaragaza uyu muntu nk’utavuga rumwe na Leta, ni ukuvuga ko bashaka ko akomeza gukora ibibi kurusha ibyo bakoze? Gukomeza kwihisha muri uwo mwambaro w’ukutavuga rumwe na Leta kugira ngo icyo akoze cyose barekere iyo.’’

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu batabona ibintu kimwe, ariko bidakwiye ko hagira abagena umurongo w’ibyo gukurikiza.

    Ati “Niba abantu bashaka kutavuga rumwe na twe nta kibazo, ese twaba dufite abantu tubona ibintu mu buryo butandukanye? Nibyo rwose. Ariko se kuki hari abashaka kudushyiriraho ibintu runaka? Sinkeka ko mu Burayi cyangwa ahandi ho bashobora kubyemera. Njya mbona iwanyu abantu bavuga ngo oya, musigeho ntimugomba kutwinjirira mu bibazo byacu ariko si byo mukurikiza mujya kwivanga mu by’abandi.’’

    Yavuze ko hari abivanga kugeza ubwo bashinga ibyo bita ko ari byiza kuri bo, nyamara igihugu cyo cyafashe ibikibereye.

    Ati “Twagiye dukora ibyo dutekereza ko ari byiza kuri twe, si ibyo abandi badutekerereza. Ikindi kandi ibibera ahandi turabibona. Tureba ibibera ahandi, twumva ibibera ahandi ariko dufite amahitamo yacu nk’igihugu. Ntitwakwemera ko abantu badusuzugura kandi twe twubaha bose.’’

    -  Impamvu muzi zahejeje mu mahanga abatavuga rumwe na Leta

    Perezida Kagame yifashishije ingero z’abahemukiye u Rwanda, bagahunga, bagera hanze bakiyunga n’imitwe irwanya igihugu.

    Ati “Abo bantu bose muvuga ko ari opozisiyo, navuga nshize amanga ko abenshi aribo bijyanye mu buhungiro, nta wabajyanyeyo. Ntabwo ari Guverinoma yaboherejeyo, ni amahitamo yabo kuko basanze bahawe ikaze aho. Abenshi muri bo ndetse ni n’abanyabyaha, bibye amafaranga aha, bishe abantu.’’

    Yavuze kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibye amafaranga.

    Uyu mugabo yatorokanye 200.000$ yahawe ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Yari yagiye muri misiyo yo gutangiza za Ambasade, hanyuma afata ayo mafaranga yose aragenda. Ni uko yageze mu Bufaransa. Uwo ni umwe mu bantu bitwa ko ari opposition. Nyamara ni umujura wibye amafaranga, abaye utavuga rumwe na Leta ate?’’

    Undi yatanzeho urugero ni Twagiramungu Faustin. Uyu musaza w’imyaka 75, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, yegura mu 1995.

    Mu 2003 yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 3.6%, amatora akirangira yahise ajya mu Bubiligi.

    Muri iki gihugu mu 1996, afatanyije na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, bashinze ishyaka FRD.

    Bitewe n’umurongo yayobotse Twagiramungu yihuje n’abatavuga rumwe na Leta kugeza ubwo ishyaka rye RDI Rwanda Nziza yinjiye mu Ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Perezida Kagame ati “Hari undi mugabo uba mu Bubiligi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside, mugende mubaze uko yahageze. Nta muntu wamukozeho, nta n’umwe wamuvuze. Yabonye ko ahantu hamukwiriye ari mu Bubiligi.’’

    “Nta dosiye n’imwe afite hano. Ntacyo yibye, yaragiye gusa kuko yumvaga ko hari ubundi buryo akwiriye kuba afatwamo. Yagiye mu Burayi kuko niho yumva yishimiye, hanyuma bakavuga ngo dore utavuga rumwe na Leta.’’

    Ihuriro rya MRCD ryarimo na Twagiramungu rifite Umutwe w’Iterabwoba wiswe FLN ndetse wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda, abandi barakomereka mu bihe bitandukanye.

    -  Rudasingwa yibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro

    Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004. Uyu mugabo w’imyaka 60 mu bihe bitandukanye yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze muri RNC.

    Perezida Kagame yavuze ko hari abatavuga rumwe na Leta baba muri Amerika, ari naho Rudasingwa atuye.

    Ati “Hari n’uwagiye yibye amafaranga yagombaga kwifashishwa twubaka iyi nyubako turimo [Village Urugwiro]. Yari ashinzwe ibiro bya Perezida. Yarayibye ariruka. Nakomeza. Abo ni bo Opozisiyo, nakomeza n’abandi.

    Mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Rudasingwa wari ufite ipeti rya major igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutoroka.

    Perezida Kagame yashimangiye ko guha agaciro abo bantu biyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda. Ati “Abaha rugari abo bantu bakeka ko ari bo dukwiriye nk’abayobozi, ni igitutsi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko guha agaciro abiyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda