Tag: featured

  • Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu –

    Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera nk’uko bamwe mu barimu babitangarije IGIHE, bavuga ko hakenewe ko inzego zirenze ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo habashe kugira igikorwa.

    Umwe muri bo yagize ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatitwa kandi ahanini usanga ari abiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano cyangwa bakahanywera inzoga.”

    Yakomeje avuga ko ubu businzi bubakururira mu zindi ngeso nko gusomana ubwabo imbere y’abarimu cyangwa bagashaka gusoma mwarimu ndetse ko bababazwa n’uko iyo bagiye kubafatira ibyemezo ubuyobozi bubyanga.

    Ati “Hari ishuri ryose ryari ryatumwe ababyeyi ariko ubuyobozi ntibwabahannye. Iyo bigeze aho umwana agutera ingwa urimo kwigisha kubera ubusinzi cyangwa agashaka gusomana biba ari ikibazo gikomeye.”

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise, yabwiye IGIHE ko hari abanyeshuri bajya kwiga banyoye inzoga ndetse hari n’abazinywera ku ishuri ariko yahakanye ibijyanye n’uko bashatse gusoma mwarimu.

    Ati “Abanyeshuri banywa inzoga nk’urubyiruko ariko ibyo kuba barasomye umwarimu nta gihamya ndabibonera.”

    Uwimbabazi yasobanuye ko hari abanyeshuri bakusanya amafaranga bakanywera inzoga mu kibuga cy’ishuri kandi ko bitari kuri iki kigo gusa. Ngo iki kibazo biteguye kugifatira ingamba zikomeye umwaka utaha kuko hasigaye igihe gito umwaka w’amashuri ugasozwa.

    Ati “Abarimu baravuga ngo abanyeshuri ntabwo bahanwa kandi urumva niba bateye ingwa mwarimu ntabwo uzahita ubirukana; niba mwarimu abajije ikibazo abanyeshuri bagasubiriza rimwe ntabwo uzahita ubirukana, nabasabye ko bareka tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini aho kubirukana.”

    Yakomeje avuga ko yamaze gukora raporo y’iki kibazo ndetse yijejwe n’inzego zibishinzwe zirimo iz’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyakabanda ko zigiye kuza kugikurikirana.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko hari itsinda ryashyizweho ngo risesengure ibibazo by’uburere buke n’ibindi bivugwa muri iri shuri rya Kabusunzu.

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri GS Kabusunzu baravugwaho imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi

  • Ikirunga cyamize abazungu, umunara udasanzwe ku gasongero; ibintu 6 bidasanzwe kuri Karisimbi –

    Uretse kuba Karisimbi iheruka kuruka mbere y’ivuka rya Yezu, ni ikirunga cyahitanye abantu, kikagira ikiyaga kigira ingano y’amazi ihoraho, hatitawe ku bihe by’imvura cyangwa izuba. Bitewe n’uko kiri ahirengeye, iki kirunga gihorana ubukonje igihe cyose.

    Karisimbi iherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izengurutswe n’imisozi myinshi irimo uwa Bisoke mu Burasirazuba, Mikeno mu Majyaruguru yacyo ndetse n’Ikirunga cya Nyiragongo mu Burengerazuba bwacyo, iki kikaba ari kimwe mu birunga bikiruka ndetse ubwa nyuma bikaba byari ejo bundi ku wa 22 Gicurasi uyu mwaka.

    Nubwo bitazwi neza igihe umusozi wa Karisimbi wavumburiwe n’amateka yayo mu gihe cy’abami ariko hari ibintu byihariye birangwa kuri uyu musozi.

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mbere ya Yezu

    Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere ya Yezu, kibarizwa mu birunga byazimye bitakiruka.

    Uyu musozi ufite uburebure bwa metero 4.519, ni uwa 7 mu misozi miremire muri Afurika ndetse ukaba ari wo musozi muremure mu misozi y’uruhererekane rw’ibirunga, iherereye muri Afurika y’Iburasirazuba izwi ku izina rya ‘Mufumbiro’.

    Imyinshi muri iyi misozi ntikiruka uretse Nyiragongo na Nyamuragira biherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umusozi ukuze muri yo ni Sabyinyo iri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.

    Izina Karisimbi ryaturutse ku ijambo ry’Ikinyarwanda ‘Amasimbi’ bitewe n’urubura ruhora ku gasongero k’uyu musozi.

    Impamvu Karisimbi ihorana urubura

    Haba mu gihe cy’imvura cyangwa icy’izuba, umusozi wa Karisimbi uhabona urubura ruzengurutse uyu musozi, ibintu bigaragaza ubukonje bukabije buba kuri uyu musozi, buhora munsi ya dogere Celsius zero mu gitondo ndetse no mu ijoro.

    Ubusanzwe, iyo umuyaga ugeze ku musozi, ubura inzira ukazamuka. Iyo uzamutse ugenda ukonja, ari na ko ukora ibicu, bigatuma iyo ugeze hejuru bisa nk’aho utwikiriye umusozi.

    Mu 1908 iki kirunga cyahtanye abashakashatsi

    Kuba iki kirunga giheruka kuruka mbere ya Yezu, ntibikuraho kuba nta bantu cyahitanye.

    Ku itariki ya 27 Gashyantare mu 1908, itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage ryari riyobowe n’uwitwa Egon Von Kirschstein ryahuye n’uruva gusenya ubwo ryamanukaga ku kirunga rigana ku kiyaga gihari kitwa ‘Caldeira Branca’.

    Iri tsinda ryari riri gufatanya n’umushakashatsi wamenyekanye cyane mu Budage, Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg, wanavumbuye ibice byinshi bya Afurika, aho bari bagiye gukora ubushakashatsi ku miterere y’ibirunga bikiruka biherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.

    Mu ibaruwa yo ku wa 5 Werurwe 1908 yanditswe na Kirschstein wari uyoboye iryo tsinda, yagize iti “Twari mu nzira turi kujya aho dukambitse, munsi y’umusozi. Kuko aho twari turi hari hegereye Caldeira Branca, byadusabaga nk’amasaha atatu gusa ngo tuhagere, twafashe icyemezo cyo kujyayo ndetse tumanuke tujyemo imbere muri icyo kiyaga turebe.”

    “Muri icyo kiyaga ntabwo hari harehare, twinjiyemo, tumaze kurenga nka kimwe cya kabiri cy’ubujyakuzimu bwacyo hafi y’aho kigarukira, ntitwamenye uko bigenze, tubona ikirere kirahindutse, inkuba zirakubita, hagwa amahindu menshi cyane avanze n’urubura, ibintu mu buzima bwanjye ntigeze mbona.”

    Kirschstein akomeza avuga ko batiyumvishaga ko ibyo bintu byabaho muri Afurika cyane ko ntaho bari barabibonye. Ati “Byari nk’Ijuru ritugwiririye.”

    Nyuma y’iryo sanganya hari ababashije kurokoka ariko abandi 20 babura ubuzima. Yagize ati “Abantu 20 bishwe n’urubura, ndetse intoki za benshi zafashe mu isayo ry’icyo kiyaga. Biragoye gusobanura ibyatubayeho.”

    Ubwo ibi byabaga hari ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, nyuma y’igihe gito abazungu bageze mu Rwanda.

    Ikiyaga kiri kuri Karisimbi ntikijya gikama cyangwa ngo cyiyongere

    Karisimbi igizwe n’ibyobo byinshi byagiye bikorwa ubwo iki kirunga cyarukaga. Icyobo kinini muri byo ni iki cyiswe Caldeira Branca kirimo amazi atajya akama cyangwa ngo yiyongere nubwo hava izuba cyangwa hakagwa imvura nyinshi.

    Ibi byemezwa n’abaturiye iki kiyaga ndetse bavuga ko gifitanye isano n’imyizerere gakondo y’Abanyarwanda cyane ko cyiswe ‘Mu ntango’, ikaba ari intango bitirira Ryangombe.

    Umwe mu baturage baganiriye na RBA ubwo umunyamakuru wayo yasuraga iki Kirunga mu 2016, yaragize ati “Icyo tuzi rero ni uko batubwira ko iyi ntango mubona hasi harimo amazi, bavuga ko aya mazi afite ihuriro n’ikiyaga cya Kivu. Impamvu bavuga ibyo bintu rero, murabona uyu musozi uturukamo amazi menshi aza muri iyi ntango, ariko mu gihe cy’imvura aya mazi ntabwo ajya yiyongera no mu gihe cy’izuba ntabwo ashobora kugabanuka.”

    “Nkuko nanone tubyumvana abantu badutanze kubona izuba, batubwira ko iyi ari intango. Ntabwo bahegera, iyi ni intango ya Ryangombe.”

    Uyu musozi ufite byinshi biteye amatsiko, ni yo mpamvu uzamukwa n’abatari bake bibavunnye ariko bakiyemeza kujya kureba ibyiza biwutatse no guca agahigo kuzamuka metero 4 519.

    Kuzamuka Karisimbi bifata amasaha icyenda

    Kurira umusozi wa Karisimbi si ibintu byorohera buri wese, kuko kuwuzamuka ubwabyo bisaba kwiyemeza ukirukana ubunebwe.

    Nubwo kuzamuka Karisimbi bisaba amasaha icyenda ariko, uyu musozi uzamukwa mu minsi ibibiri, kuko ku munsi wa mbere abawuzamuka bazamuka amasaha atandatu, bagahagarara mu kigereranyo nk’icya metero 3700, maze bakarara aho ubundi bagakomeza urugendo ku munsi ukurikira bagana ku gasongero ka Karisimbi.

    Iyo umuntu ahagaze ku gasongero k’uyu musozi, aba yitegeye bya birunga bikikije Karisimbi harimo na Nyiragongo yo muri Congo iheruka kuruka mu cyumweru gishize. Uretse ibyo kuri aka gasongero haba n’amabuye y’amakoro aba yaratewe n’iruka ry’ikirunga.

    Igihe cy’imvura si igihe cyiza cyo kuzamuka uyu musozi kubera ibyondo n’ubukonje bwinshi bishobora kubangamira urugendo. Ndetse ibihu byinshi bishobora gutuma utareba ibyiza byawo cyangwa ngo ubashe kubona ibindi biwukikije.

    Igihe cyiza cyo kuzamuka Karisimbi ni muri Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Nyakanga, Kanama, Nzeri n’Ukwakira mu gihe cy’izuba cyangwa imvura nkeya.

    Uzamuka umusozi agomba kuba yitwaje imyenda y’imbeho, uturindantoki, ibyo kurya cyangwa kunywa n’ibindi. Uwitwaje ibikoresho bitandukanye nka camera, inkoni n’ibindi, akumva atari bubigezeyo acibwa 20$ kugira ngo bamutwaze.

    Ku gasongero ka Karisimbi hubatse umunara wa metero 40

    Uyu munara wa metero 40 wubatse hejuru kuri Karisimbi watangiye kubakwa mu mwaka wa 2009 ugamije kujya ufasha abawuturiye kumva radio, koroshya itumanaho ndetse no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

    Gusa imirimo yo kuwubaka igenda idindira, ariko nyuma biza kugaragara ko utazagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo uzanafasha ibihugu biri mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA). Bituma ibikorwa byo kuwubaka bishyirwamo ingufu mu kuwihutisha.

    Mu mwaka wa 2011 nibwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yahaye inkunga COMESA ingana na miliyoni 8.5$ [arenga miliyari 8.4 Frw] yo kurangiza kubaka uyu munara, kuko wari kugira uruhare mu gucunga ikirere n’ingendo z’indege zica mu Karere ka COMESA, cyane ko wari kujya wifashishwa mu gutanga amakuru y’indege mpuzamahanga zishaka gukoresha icyo kirere.

    Kuri ubu uyu munara ufite akamaro kanini cyane ku batuye mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu, kuko ubafasha kumva radio neza no kureba Television, bagakoresha ibikoresho by’itumanaho ku buryo bworoshye n’ibindi.

    Karisimbi ifite ibyiza nyaburanga byinshi, yegereye ahubatse ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke Research Center kirimo n’imva ya Dian Fossey, wagize uruhare runini cyane mu kwita ku ngagi.

    Abatwazaga abazungu imizigo igihe babaga baje gukora ubushakashatsi kuri Karisimbi

    Aha niho abazamuka Karisimbi baruhukira iyo bamaze amasaha atandatu bazamuka bakazongera ku munsi ukurikiyeho/Ifoto: Twitter; Ben Tuyisenge

    Duke Adolf Friedrich wa Mecklenburg wari ukuriye itsinda ry abashakashatsi baguye mu kiyaga cya Karisimbi

    Hejuru kuri Karisimbi hakunda kurangwa ibicu/ Ifoto: Mount Karisimbi

    Ikiyaga kiri hejuru kuri Karisimbi kizwi nka ‘Caldeira Branca’ ni cyo cyahitanye abashakashatsi mu 1908 bari kumwe n’abari babatwaje imitwaro/Ifoto: Volcano National Park

    Karisimbi ifite metero 4 519, ikaba ibarirwa mu birunga bitakiruka/Ifoto: Twitter Alexis Nyandwi

    Karisimbi ikijijwe n’ibindi birunga birimo na Nyiragongo iherutse kuruka muri Congo/Ifoto: Wikiloc

    Karisimbi ni wo musozi muremure mu misozi yo mu birunga Virunga Mountains Ifoto journey by design

    Kuri Karisimbi hari igihe hazaho urubura rwinshi/Ifoto: Twitter Appo

    Kuzamuka Karisimbi bitwara amasaha icyenda bigakorwa mu minsi ibiri/Ifoto: Twitter; Karisimbi Tours Africa

    Umunara uri kuri Karisimbi ufite metero 40 z’uburebure ukaba waratangiye kubakwa mu 2009/Ifoto: Pinterest

  • Perezida Kagame yavuze kuri Rudasingwa wibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro n’abandi biyita “Opozisiyo” –

    Perezida Kagame yasobanuye ko benshi mu bitwa ko batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, aribo bijyanye mu buhungiro ndetse barimo n’abakoze ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ubwicanyi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5 Monde cyagarutse ku ngingo zirimo izireba umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, politiki y’ububanyi n’amahanga igihugu cyimakaje, ubufasha ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo n’izindi.

    Perezida Kagame yabajijwe impamvu Leta y’u Rwanda idaha agahenge abatavuga rumwe na yo, asubiza ko nta ruhare ibigiramo kuko abenshi bakoze ibiri mu mahitamo yabo.

    Yagize ati “Iyo muvuga abatavuga rumwe na Leta muba mushaka kuvuga iki? Reka mbahe urugero. Hari umwe muri bo wagaragaweho gukorana n’abajenosideri. Nyuma yaje no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye na Jenoside guhera mu ntangiriro.’’

    Yasobanuye ko uwo muntu atavuze mu izina, yabaga hanze y’u Rwanda, ndetse ibimenyetso by’ibanze byerekanye ko yabigizemo uruhare.

    Ati “Twaje gukorana n’ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi tubona ibimenyetso, yaraje dufite ibimenyetso twahawe n’inshuti zacu z’i Burayi arafatwa arafungwa.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko no mu gihe cy’urubanza uwo muntu atigeze abihakana.

    Yagize ati “Yaje kurekurwa. Itangazamakuru ryaravuze ngo utavuga rumwe na Leta ukunzwe cyane. Mu rubanza rwe ibimenyetso simusiga twari tubifite. Hanyuma rero nkibaza nti ese kuki aba bantu bavuga ngo utavuga rumwe na Leta? Ese ni inyito ikoreshwa mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe na Leta ni iki? Ese kuri bo abatavuga rumwe na Leta ni bariya?’’

    Yakomeje yerekana ko uwo muntu amaze no gufungurwa yasubiye muri bya bindi yahozemo nyamara akomeza kugaragazwa nk’umuntu urengana.

    Ati “Hari ubwo duhera mu rujijo tukibaza, ese aba bantu badushakaho iki? Niba bashaka kugaragaza uyu muntu nk’utavuga rumwe na Leta, ni ukuvuga ko bashaka ko akomeza gukora ibibi kurusha ibyo bakoze? Gukomeza kwihisha muri uwo mwambaro w’ukutavuga rumwe na Leta kugira ngo icyo akoze cyose barekere iyo.’’

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu batabona ibintu kimwe, ariko bidakwiye ko hagira abagena umurongo w’ibyo gukurikiza.

    Ati “Niba abantu bashaka kutavuga rumwe na twe nta kibazo, ese twaba dufite abantu tubona ibintu mu buryo butandukanye? Nibyo rwose. Ariko se kuki hari abashaka kudushyiriraho ibintu runaka? Sinkeka ko mu Burayi cyangwa ahandi ho bashobora kubyemera. Njya mbona iwanyu abantu bavuga ngo oya, musigeho ntimugomba kutwinjirira mu bibazo byacu ariko si byo mukurikiza mujya kwivanga mu by’abandi.’’

    Yavuze ko hari abivanga kugeza ubwo bashinga ibyo bita ko ari byiza kuri bo, nyamara igihugu cyo cyafashe ibikibereye.

    Ati “Twagiye dukora ibyo dutekereza ko ari byiza kuri twe, si ibyo abandi badutekerereza. Ikindi kandi ibibera ahandi turabibona. Tureba ibibera ahandi, twumva ibibera ahandi ariko dufite amahitamo yacu nk’igihugu. Ntitwakwemera ko abantu badusuzugura kandi twe twubaha bose.’’

    -  Impamvu muzi zahejeje mu mahanga abatavuga rumwe na Leta

    Perezida Kagame yifashishije ingero z’abahemukiye u Rwanda, bagahunga, bagera hanze bakiyunga n’imitwe irwanya igihugu.

    Ati “Abo bantu bose muvuga ko ari opozisiyo, navuga nshize amanga ko abenshi aribo bijyanye mu buhungiro, nta wabajyanyeyo. Ntabwo ari Guverinoma yaboherejeyo, ni amahitamo yabo kuko basanze bahawe ikaze aho. Abenshi muri bo ndetse ni n’abanyabyaha, bibye amafaranga aha, bishe abantu.’’

    Yavuze kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibye amafaranga.

    Uyu mugabo yatorokanye 200.000$ yahawe ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

    Perezida Kagame yakomeje ati “Yari yagiye muri misiyo yo gutangiza za Ambasade, hanyuma afata ayo mafaranga yose aragenda. Ni uko yageze mu Bufaransa. Uwo ni umwe mu bantu bitwa ko ari opposition. Nyamara ni umujura wibye amafaranga, abaye utavuga rumwe na Leta ate?’’

    Undi yatanzeho urugero ni Twagiramungu Faustin. Uyu musaza w’imyaka 75, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, yegura mu 1995.

    Mu 2003 yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 3.6%, amatora akirangira yahise ajya mu Bubiligi.

    Muri iki gihugu mu 1996, afatanyije na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, bashinze ishyaka FRD.

    Bitewe n’umurongo yayobotse Twagiramungu yihuje n’abatavuga rumwe na Leta kugeza ubwo ishyaka rye RDI Rwanda Nziza yinjiye mu Ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Perezida Kagame ati “Hari undi mugabo uba mu Bubiligi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside, mugende mubaze uko yahageze. Nta muntu wamukozeho, nta n’umwe wamuvuze. Yabonye ko ahantu hamukwiriye ari mu Bubiligi.’’

    “Nta dosiye n’imwe afite hano. Ntacyo yibye, yaragiye gusa kuko yumvaga ko hari ubundi buryo akwiriye kuba afatwamo. Yagiye mu Burayi kuko niho yumva yishimiye, hanyuma bakavuga ngo dore utavuga rumwe na Leta.’’

    Ihuriro rya MRCD ryarimo na Twagiramungu rifite Umutwe w’Iterabwoba wiswe FLN ndetse wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda, abandi barakomereka mu bihe bitandukanye.

    -  Rudasingwa yibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro

    Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004. Uyu mugabo w’imyaka 60 mu bihe bitandukanye yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze muri RNC.

    Perezida Kagame yavuze ko hari abatavuga rumwe na Leta baba muri Amerika, ari naho Rudasingwa atuye.

    Ati “Hari n’uwagiye yibye amafaranga yagombaga kwifashishwa twubaka iyi nyubako turimo [Village Urugwiro]. Yari ashinzwe ibiro bya Perezida. Yarayibye ariruka. Nakomeza. Abo ni bo Opozisiyo, nakomeza n’abandi.

    Mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Rudasingwa wari ufite ipeti rya major igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutoroka.

    Perezida Kagame yashimangiye ko guha agaciro abo bantu biyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda. Ati “Abaha rugari abo bantu bakeka ko ari bo dukwiriye nk’abayobozi, ni igitutsi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko guha agaciro abiyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda

  • Rubavu: Amashuri yongeye gufungura nyuma y’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo –

    Iruka rya Nyiragongo, ikirunga cyo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rikomeje kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by’Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’icyo gihugu aho hari nk’amashuri yari amaze icyumweru afunze kubera iruka ry’iki kurunga ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Imitingigo idasanzwe yabaye nyuma y’iruka rya Nyiragongo, ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, yibasiye bikomeye Umurenge wa Gisenyi ku buryo ku wa 25 Gicurasi 2021, inzego z’ubuyobozi zasabye ibigo by’amashuri byigisha abana bacumbikirwa kuba bifunze imiryango.

    Abanyeshuri biga bataha nabo bahise bajya mu miryango yabo ndetse abenshi barahunga cyane ko abaturage bo muri Rubavu by’umwihariko Imirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Busesamana bahungiye mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Abanyeshuri b’ibigo bitanu nibo bahise bimurirwa ku bindi bigo bitari ibyo muri uwo Murenge ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, bongeye gusubira ku bigo byabo ndetse biteganyijwe ko batangira amasomo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko amashuri yari yarafunze yongeye gusubukura amasomo kandi inzego zitandukanye zirakomeza gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo amasomo yongeye kugenda neza.

    Ati “Uyu munsi amashuri yari yimuwe yongeye gusubukura amasomo, byari ibigo bitanu byari byarimuwe ndetse ahandi abanyeshuri bataha iwabo ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

    Habyarimana yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba ahubwo bagakomeza amasomo neza kuko abahanga n’inzego zibishinzwe bagaragaje ko nta kindi kibazo cy’imitingito kirongera kubaho.

    Ati “Icyo twababwira ni ugukomera, bakinjira mu masomo bagakora cyane kubera ko iby’ibanze twabishyizeho. Ikintu tubasaba rero ni uko bose basubira mu ishuri bakiga neza bagakurikirana, inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo amasomo agende neza.”

    Bamwe mu bayobozi b’amashuri yari yafunze kubera ingaruka za Nyiragongo babwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere basubukuye amasomo nyuma yo kubimenyeshwa n’inzego zibishinzwe.

    Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bo mu mashuri y’abiga bataha arimo abanza n’ayisumbuye [ay’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12], basabwe gusubira ku mashuri nyuma y’uko bari bamaze iminsi mu miryango yabo.

    Umuyobozi w’Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel ati “Abana bari kwiga ariko ni bake abandi ntabwo bari babasha kugaruka ariko turakomeza kuvugana n’ababyeyi babo tumenye impamvu nyamukuru ari nako tubashishikariza kohereza abana babo ku mashuri.

    Amashuri yose yo muri aka Karere yafunguye, ariko irya Ecole des Sciences de Gisenyi ryo riraba ryimukiye mu nyubako z’ahahoze ari Apefe Mweya ndetse na Groupe Scolaire de Muhato aho abanyeshuri bimuriwe mu bigo bihegereye.

    Muri rusange abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa, basubiye mu bigo byabo ku mugoroba wo ku Cyumweru, mu gihe abiga bataha bo batashye mu miryango yabo nayo ikaza guhungira hirya no hino mu bice by’igihugu ku buryo batarabasha kugera i Rubavu.

    Abanyeshuri bari baratashye mu ngo zabo basubiye ku mashuri

  • Ingaruka za Covid-19 ku bukungu, kwagukira ku masoko mpuzamahanga; Ikiganiro na Dr. Karusisi uyobora BK (video) –

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko inyungu ikigo ayoboye cyabonye mu mwaka wa 2020 ari nziza ugereranyije n’uburyo uwo mwaka wari ugoranye kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubucuruzi.

    Uretse kuba iyi banki yarungutse neza mu mwaka wa 2020, iherutse no guhabwa igihembo na Global Finance nka banki nziza mu Rwanda, ibyo Dr. Karusisi avuga ko “Biterwa n’abakozi bafite ubushake n’ubumenyi, kandi tubashoramo imbaraga nyinshi n’ubumenyi, ku buryo ibyo bihembo bitari iby’uyu mwaka gusa”.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko BK ari banki ifite igishoro gihagije, cyatumye inafasha 40% by’abakiliya bayo bifuje kuvugura amasezerano y’inguzanyo zabo mu ntangiriro z’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Umwihariko wa BK ni uko ari banki nini, dufite abashoramari bashoyemo imari ifatika, ku buryo icyo gishoro ni cyo twibandaho kugira ngo dutange serivisi, kandi dufite n’amafaranga [ahagije].”

    Uburyo Covid-19 yahungabanyije BK

    N’ubwo BK Group Plc yabonye inyungu mu mwaka wa 2020, iki kigo nacyo cyagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze mu bundi bucuruzi.

    Dr. Karusisi yavuze ko n’ubwo bungutse neza mu mwaka ushize, ariko batabashije kugera ku ntego bari bihaye kuko batangiye umwaka wa 2020 bifuza inyungu ikabakaba miliyari 50 Frw, ariko bakabona 38.4 Frw.

    Nka banki nini mu Rwanda, BK iba ihanzwe amaso mu gutanga inguzanyo ku mishinga minini idakunze kwisukirwa n’amabanki acyiyubaka, ari nayo mpamvu umubare w’abavuguruye amasezerano y’inguzanyo bafitanye na BK wazamutse ukagera kuri 40% by’abafite inguzanyo bose muri ibi bihe bya Covid-19.

    Ibi ariko ntibyabujije umubare w’abafite inguzanyo zitishyurwa neza (NPL) kuzamuka, kandi ko ibi byari byitezwe, uretse ko umuvuduko biriho uteye inkeke.

    Ubusanzwe, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itanga inama y’uko umubare w’inguzanyo zitishyurwa neza ugomba kuba uri munsi ya 5% by’inguzanyo zakagombye kwishyurwa mu gihe runaka. BK yari isanzwe yesa uyu muhigo, ariko iwuhushaho gato muri 2019, kuko inguzanyo zitishyurwa neza zageze kuri 5.7% muri uwo mwaka.

    Mu bihe bya Covid-19, izi nguzanyo zariyongereye zigera kuri 6.7% ndetse ubu zimaze kugera ku 8%, ibyatumye Dr. Karusisi agira ati “Ni ibintu duheruka cyera, ariko tuzi ko mu minsi iri imbere ibintu bizasubira mu buryo…Abantu duha inguzanyo tuba twakoze ubusesenguzi, tubona ko bashobora kwishyura.”

    Dr. Karusisi kandi yavuze ko izindi mpinduka zizabaho muri uyu mwaka, ari uko abanyamigabane ba BK batazabona inyungu ku migabane yabo.

    Bivugwa ko aya mabwiriza yatanzwe na BNR, mu rwego rwo kugabanya amadolari asohoka mu gihugu mu bihe n’ubundi asanzwe yaragabanutse cyane bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muyobozi yagize ati “Ntabwo duteganya gutanga inyungu ku migabane, kugira ngo aya mafaranga yose dukomeze tuyibikire, n’abashoramari bayibikiye, ku buryo mu myaka itaha ibintu byamaze gusubira mu buryo, tuzashobora kuyatanga”.

    Dr. Karusisi kandi yavuze ko abanyamigabane ba BK bakwiye kwishimira ko iyi banki iri kwitwara neza muri ibi bihe bitoroshye, ati “Icyo tubizeza ni uko ayo mafaranga bayibikiye, ibintu nibyongera kujya mu buryo, tukava muri ibi bihe by’icyorezo, bazabona inyungu ku migabane yabo.”

    Ikoranabuhanga rihanzwe amaso

    Dr. Diane Karusisi yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye BK yigiye mu bihe bya Covid-19, ari ukwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu serivisi batanga, kandi ko bari mu nzira zo kuriteza imbere ku buryo mu myaka iri imbere, n’abashaka inguzanyo bazajya babikora bifashishije mudasobwa zabo.

    Yagize ati “Mu myaka iri imbere, ntabwo dushaka ko umuntu ushaka kugura inzu, agomba kuza muri banki akandika, turashaka ko [serivisi] zose azibona, [nawe] akatwoherereza [amakuru] kuri telefoni, muri banki tukabisuzuma, kandi [igihe cyo kubona inguzanyo] ntikirenze umunsi”.

    Yavuze ko ibi bazabigeraho binyuze mu bikorwa bashyizemo imbaraga birimo guhindura ikoranabuhanga (software) bakoresha kuko iryo basanganywe ritakijyanye n’igihe, aho rimaze imyaka irenga 50.

    Kuri ubu BK imaze imyaka ibiri mu bikorwa byo kwimurira amakuru muri software igezweho ku rwego rw’Isi yitwa Temenos, aho byitezwe ko nta gihindutse, uyu mwaka urangira iyi software iri gukoreshwa.

    Ni software y’igitangaza kuko ituma banki ishobora gutanga serivisi zayo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bufite umutekano. Iy software ikoreshwa na banki zirenga 3 000 ziri mu bihugu 150, ndetse by’umwihariko, banki 41 muri 50 za mbere nini ku Isi zirayikoresha.

    Uretse ikoranabuhanga, Dr. Karusisi yavuze ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwabashije guhangana na Covid-19, bafite icyizere n’ubushobozi bwo gushora imari mu bikorwa bigamije kuzahura ubukungu birimo nka gahunda yo guteza imbere inganda iherutse gutangazwa na Leta y’u Rwanda (MBRP).

    Yavuze ko biteguye gufasha abashoramari gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko “Bizatuma dutanga inguzanyo kandi ubucuruzi bwacu ni uko dutanga inguzanyo, ni ko tuzakomeza [kuzamura] inyungu yacu.”

    Ni ryari BK izajya ku masoko mpuzamahanga?

    Muri iyi minsi, Abanyarwanda bari gushishikarizwa gushora imari muri Centrafrique, bityo hakaba abavuga ko aya ari amahirwe kuri BK yo gutangira gutekereza uburyo yakwinjira ku masoko mpuzamahanga, nka banki imaze kugira agaciro karenga miliyari 1$.

    Dr. Karusisi yaciye amarenga y’uko iyo mishinga atari iya vuba, gusa yemeza ko abagize Inama Nkuru ya BK bajya babiganiraho.

    Yagize ati “Twebwe amahame tugenderaho ni ukuvuga ngo abakiliya bacu nibo tuzakurikira. Niba dufite abakiliya bacu bagiye gushora imari nko muri Centrafrique n’ahandi, tukabona ko ari ubucuruzi bufatika, tugomba kubaherekeza…ni ibintu tuganiraho, ubwo nitugera ku kintu gifatika tuzabamenyesha.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko badatewe ubwoba n’ibigo by’itumanaho bitangiye kwinjira muri serivisi z’imari, avuga ko “Ari amahirwe kuko buzuzanya”, ndetse ko hari izindi nyungu ibyo bigo bizana zirimo gufasha banki gukusanya amakuru y’abakiliya, ibishobora kuzihutisha uburyo bahabwamo inguzanyo n’izindi serivisi za banki mu myaka iri imbere.

    Ikiganiro na Dr. Diane Karusisi uyobora BK

    Banki ya Kigali niyo banki nini mu Rwanda kuko ifite umutungo urenga miliyari 1$

    Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi yavuze ko BK iri gushyira imbaraga mu bikorwa by’ikoranabuhanga

  • Palm-nut vulture, igisiga cyo mu bwoko bw’inkongoro kitabeshwaho n’inyama gusa –

    Umuryango dusangamo ibisiga by’inkongoro harimo ibisiga bibaho imibereho itangaje kandi iteye amatsiko. Muri uwo muryango dusangamo inkongoro zitungwa n’imirambo n’intumbi, amayezi n’ibindi, dusangamo ndetse inkongoro zibasha kwica inyamaswa nzima zirimo nk’intama, ihene, imitavu n’izindi zitandukanye.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko muri uwo muryango tunasangamo inkongoro zitwa Palm-nut vulture zibeshwaho n’ubunyobwa n’izindi mbuto nubwo inshuro nke cyane zibasha kurya inyama. Ese Palm-nut vulture ni igisiga bwoko ki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gisa gute?

    Iki gisiga iyo ari gikuru ahantu hanini haba hasa n’ibara ry’umweru, uretse ku mugongo hari ibara ry’umukara. Iki gisiga gifite imirizo migufi isa n’umukara ariko hakagaragaraho uturongo tw’umweru.

    Amaso y’iki gisiga ni umuhondo kandi amaguru n’amano afite ibara rijya gutukura. Ibi bisiga ikigore n’ikigabo birasa uretse ko ikigore kiruta gato ikigabo.

    Uburebure bw’iki gisiga ni santimetero 60, iyo amababa arambuye agira santimetero 150, iyo gikuze gipima garama 1360-1700g.

    Palm-nut vulture ishobora kurama kugera ku myaka 27. Ku mugabane wa Afurika habarurwa ibi bisiga bigera 80.000 kandi mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali ibi bisiga bibasha kuhaboneka ku bwinshi.

    Palm-nut vulture itungwa n’iki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gitandukanye n’ibindi bisiga byo mu muryango w’inkongoro ndetse n’ibindi bibeshwaho no guhiga. Iki gisiga gitungwa mbere na mbere n’imbuto n’amavuta biva ku giti cy’umukindo kandi gishobora kurya izindi mbuto n’impeke zitandukanye.

    Rimwe na rimwe gishobora kurya ibinyangoro n’ibiburangoro. Muri ibyo twavuga nk’amafi, ibisimba bisimbagurika n’ibinyamujonjorerwa. Ni gacye cyane wabona ibi bisiga birya intumbi, nubwo bishobora kurya inyoni zakomeretse cyangwa inyamabere.

    Palm-nut vulture zororoka zite?

    Palm-nut Vulture zubaka icyari kinini kigizwe n’amashami y’ibiti. Mu cyari mo imbere haba harimo amababi y’ibiti by’imikindo. Ibi bisiga bikunda kwarika icyari mu mahango y’igiti kandi zikacyubaka hejuru cyane. Ibisiga bikuze bikunda kuba hafi y’icyo cyari mu gihe cy’umwaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ingore itera igi rimwe ryonyine.

    Ikigabo n’ikigore bifatanya kurarira iryo gi mu gihe cy’iminsi 36-42. Iyo igihe cyo kurarira kirangiye rya gi rivamo umushwi usa n’ikijuju. Uwo mushwi ugaburirwa n’ababyeyi bombi kandi nyuma y’amezi 3 uba umaze kumenya kuguruka.

    Palm-nut vulture zibangamirwa n’iki?

    Bitewe n’ubunini bwazo ndetse n’imbaraga zigira Palm-nut vulture ntabwo zifite ibizihiga byinshi, uretse ko imishwi yayo iba ifite ibyago byinshi byo kuribwa n’ibisiga birya inyama harimo za kagoma n’ibindi bisiga bitungwa n’inyama. Ibyo kandi byiyongeraho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no gutema amashyamba.


  • Abagize Morgan Heritage bamaze imyaka itatu bashaka kuba abanyarwanda –

    Aba basore banditse kuri Twitter bavuga ko bashaka kuba abanyarwanda, aho bagize bati “Rwanda muraho? Mureke tube abanyarwanda.” Barangije bamenyesha Lee Ndayisaba usanzwe ari inshuti yabo ndetse wanabazanye mu Rwanda mu gitaramo mu 2017.

    Ndayisaba Lee uzwi mu myidagaduro nk’uhagarariye Clouds Entertainment mu Rwanda akaba ubu ari n’Umujyanama wa Bruce Melodie yabwiye IGIHE atari ubwa mbere Morgan Heritage bifuza kuba abanyarwanda.

    Ati “Bamaze igihe kinini babimbwira ko bashaka kuba abanyarwanda. Bamaze nk’imyaka itatu nanjye ngiye kureba uko nabafasha n’ubwo atari njye utanga ubwenegihugu. Bakunda u Rwanda cyane.”

    Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

    Ryegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ndetse mu 2016 batwaye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze mu 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.

    Aba bahanzi begukana icyo gihembo bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.

    Morgan Heritage baririmbiye mu Rwanda bwa mbere mu Rwanda kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Nyakanga 2017.

    Morgan Heritage barifuza kuba abanyarwanda

  • Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Ni kenshi ibihugu by’amahanga na raporo z’imiryango mpuzamahanga ziganjemo Human Rights Watch (HRW) zikunze gusohoka zivuga ko u Rwanda rudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

    Urugero nka raporo y’uyu muryango yasohotse muri Werurwe 2021 yavugaga mu gihe cy’umwaka Leta y’u Rwanda yagaragaje “gutera ubwoba gufunga no gukurikirana abantu umunani batangaje ibinenga Leta kuri YouTube”.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yongeye kubazwa iki kibazo cy’uko u Rwanda runengwa kudaha abantu uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo.

    Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe n’abashinja u Rwanda ibi bintu basabwa ibimenyetso bakabibura.

    Ati “Bamwe bagiye badushinja, tukabasaba ibimenyetso bakavuga ngo oya, ngo urabona […] ngo kanaka yaravuze, ntabwo twakomeza kuvuga tugendeye kubyo abandi bavuze.”

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yifashishije urugero rw’ibyabaye mu 2017 ubwo uyu muryango wa Human Rights Watch watangazaga ko hari abantu baburiwe irengero nyamara bakaza kuboneka ari bazima.

    Ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ninde wishe abo bantu byagenze gute?. Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Perezida kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga aba bantu ari bazima basabye ibisobanuro uyu muryango ariko uraruca urarumira.

    Ati “Twabajije Human Rigths Watch duti ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa? Bahisemo guceceka.”

    “Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

    Perezida Kagame yavuze ko nta buryo amahanga ashobora kunenga u Rwanda kudaha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo mu gihe yicarana n’abanyamakuru bakamubaza ibibazo bashaka.

    Ati “Nicarana namwe abanyamakuru amasaha n’amasaha mukabaza ibyo mushaka byose ariko mukavuga ngo ntabwo dutanga ubwisanzure bwo kuvuga.”

    “Reka wenda turebe muri Afurika, twoye kujya kure kandi n’aho haboneka ibibazo byinshi ku by’imbuga nkoranyambaga. Niba hari uwaba warabajijwe ibintu runaka kubyo yaba yaravuze, ibyo birego ni bike aha mu Rwanda kurusha ahandi hose ku isi harimo no mu bihugu byanyu.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byateye imbere aho usanga imbuga nkoranyambaga z’abantu zifungwa, nyamara bikarenga kuri aya makosa bikora bikajya gushinja u Rwanda.

    Ati “Hari ibihugu bafunga imbuga nkoranyambaga, ibyo ntawe ubivuga ariko wagira ngo ibintu byose biza gusa mu Rwanda. Mu Burayi mufite ibirego by’abantu bagiye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bagahanwa. Iwanyu konti zirafungwa ku mbuga nkoranyambaga twe ibyo ntiturabikora. Kuki se abafunga konti z’abandi bo batavugwa?”

    “Nkeka ko harimo n’uburyarya muri icyo kintu cy’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Hari ibyo bashinja u Rwanda bitari byo na mba. Dufite ibimenyetso. Tubereka ko ibyo bintu atari byo ariko bagakomeza kwandika mu binyamakuru mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika […] ugasaba n’uburenganzira bwo gusubiza ibyakuvuzweho, ugasanga buri wese bamubwiye ko igiturutse iwawe kitagomba kwemerwa.”

    “Ese ubwo nibwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza? Abo nibo badushinja kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo. Umuntu akajya aho akambeshyera nashaka gusubiza akanga?”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye byabaye ibikoresho bya guverinoma bikoreramo ku buryo bihabwa akazi ko guharabika ibindi bihugu.

    Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

  • Nyaruguru: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 79 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka –

    Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubairo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ubwo kuri uyu wa 28 Gicirasi 2021 hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mubuga [kuri ubu ni mu Murenge wa Munini], bavuga ko n’ubwo hari imibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, hari indi myinshi kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace bagasaba ababa bafite amakuru y’aho iyi mibiri iherereye kuyatanga.

    Karekezi Elias ati “Twashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wacu, twari twaramubuze ariko twishimiye ko tumubonye tukaba tumushyinguye mu cyubahiro.”

    Bakomeje bavuga ko muri icyo gice cy’ahahoze komini Mubuga no mu nkengero zaho habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya, ku buryo kugera n’ubu hari Abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingurwe mu cyubahiro.

    Mukakayumba Seraphine ati “Twashyinguye Mama ariko Papa bari kumwe ntabwo turamubona ngo na we tumushyingure mu cyubahiro. Muri iki gice hiciwe Abatutsi benshi kandi imibiri yabo ntiraboneka. Turasaba abazi amakuru kuyatanga rwose kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro turuhuke.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko imibiri bashyinguye mu cyubahiro yagiye iboneka ahari kubakwa ibikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Ni imibiri yagiye iboneka mu mirenge itandukanye ya Munini, Rusenge, Kibeho na Mata bitewe n’ibikorwa by’iterambere biri gukorwa ni yo mpamvu hagiye haboneka iyo mibiri. Mu buhamya bw’abarokotse bavuga inzira Abatutsi bagiye banyura bahunga, cyane cyane muri izo nzira aho bagiye bicirwa ni ho hagenda hakurwa iyo mibiri.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abantu bose kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

    Ati “Ndakangurira twese turi aha by’umwihariko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka, kugira uruhare runini kandi rufatika mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda twese twifuza.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenosde isaga ibihumbi 13.

    Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko hari indi mibiri kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace kahoze ari Komini Mubuga

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Munini

  • Ni igitutsi ku barokotse no kwigiza nkana-Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri –

    Imwe mu ntwaro isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri’. Cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Ni ikinyoma cyari kigamije guhunga uruhare rw’iki gihugu, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi wo gushyigikira leta yateguye Jenoside.

    Uko imyaka yicuma iki kinyoma cyagiye gihinyuzwa binyuze mu nyandiko z’abashakashatsi n’abanyapolitiki batandukanye.

    Iyi ngingo kandi yanavuzweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Perezida Macron mu kiganiro n’itangazamakuru yashimangiye ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ari abagamije kugoreka amateka.

    Yagize ati “Abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n’intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.’’

    Perezida Kagame aganira na Televiziyo TV5 Monde yavuze ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasobanuye iyi ngingo neza.

    Ati “Ndakeka ko Perezida Macron yabivuze neza, nta jenoside ebyiri zabayeho, imwe yibasiye itsinda ry’abantu bari bibasiwe hanyuma ngo habe n’indi yakozwe n’itsinda ryari ryibasiwe rihindukirane abari baryibasiye. Ni ibintu bitumvikana. Mu bifatika ni n’igitutsi ku bazize Jenoside, bahigwaga. Sinzi impamvu abantu bazi ubwenge bakoresha iryo jambo ridafite ishingiro, kuri njye nta bwo byumvikana.’’

    Umukuru w’Igihugu abajijwe niba adatekereza ku ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yihariye yacukumbura ibyerekeye Jenoside ebyiri yasubije ko bikwiye no kurebera ku byabaye ahandi.

    Yagize ati “Ntabwo nakomeza gusubiramo ibintu, yaba mwe abanyamakuru, abashakashatsi, ese turi impumyi zo kumenya amateka arenze aya turi kuvugaho? Ese ni ubwa mbere mu mateka havuzwe Jenoside? Reka turebere no ku byabaye ahandi. Waba uzi Holocaust? Warayumvise? Holocaust na jenoside ni bimwe. Ibintu byose byabaye mu gihe cya Holocaust, uzi ko ari Jenoside yibasiye Abayahudi, muri izo ntambara zarwanywe mu kugerageza kuyihagarika, waba uzi neza ko abantu benshi bapfuye? Tuvuga ko habayeho Holocaust ebyiri? Imwe y’Abayahudi n’abatari Abayahudi bapfuye?’’

    Yabajije umunyamakuru impamvu ibyo bivugwa gusa ari uko bigeze ku Rwanda na Afurika gusa.

    Yakomeje ati “Ese ni uko turi mu byiciro bitandukanye? Ntekereza ko ari ugushaka guteza urujijo, mu buryo bufatika ni uguhakana. Niba hari abantu bapfuye ukaba ushaka kumenya icyabahitanye ushobora gukora iperereza ukabimenya ariko se ni ngombwa ko byitwa Jenoside?”

    Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho n’u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuriye inzira ku murima abakwirakwiza imvugo ya ‘Jenoside ebyiri’. Yanzuye ko u Bufaransa bwitwaye nk’impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha “gusesengura ngo batandukanye Jenoside n’ubwicanyi.”

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Reba ku munota wa 16 ahari igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ukuyihakana no kwigiza nkana

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka