Tag: featured

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Sous-Lieutenant Seyoboka buteshwa agaciro –

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ku wa 26 Gashyantare 2021, Seyoboka yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare avuga ko akeneye abatangabuhamya bo kumushinja koko niba ibyo byaha yarabikoze ndetse nawe akazana abo kumushinjura.

    Icyo gihe yavugaga ko aho bamushinja gukorera ibyaha bya Jenoside, mu Kiyovu, Saint Famille, Saint Michel, no muri Rugenge ubu ni ku Muhima atigeze ahagera mu gihe cya Jenoside ahubwo ko yakoreraga i Kanombe, ndetse anagaragaza ko atari we witwaga Lieutenant Claude ko haba harabayeho kumwitiranya n’undi bityo ko haza abamuzi neza bakabimushinja.

    Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwari bwahamagaje abatangabuhamya bane bagizwe na Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka mu Kiyovu, wanabonaga ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside aho yanyuraga kuri bariyeri n’amabwiriza yahatangaga; Rongorongo Hussein wari Visi Perezida w’Interahamwe zo muri Rugenge, yanavuze ko yari yungirije Seyoboka mu buyobozi bwazo; Gasasira Ally Ahmed Saddam warokokeye muri Saint Famille, na Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside.

    Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bose bahurije ku kuba Seyoboka yari umusirikare kandi yafashaga Interahamwe no kuziha imyitozo ya Gisirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rongorongo wari umwungirije yabwiye abacamanza ko Seyoboka yari mu nterahamwe nk’uwoherejwe kubaha imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda kandi byakorerwaga mu rugo rwa Mukandutiye Angelina nawe wakatiwe igifungo cya burundu.

    Seyoboka yari afite umutangabuhamya umwe ariwe Mukandutiye Angelina, uyu bivugwa ko Interahamwe zahuriraga mu rugo rwe ndetse ko n’imyitozo ariho zayikoreraga. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Uyu mukecuru yabwiye urukiko ko yari azi Seyoboka mbere ya Jenoside ariko ko atigeze amubona mu nterahamwe zacumbitse iwe, icyakoze yavuze ko yigeze amubona rimwe yaje kuzisura n’ubwo Seyoboka we yabiteye utwatsi avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge muri ibyo bihe.

    Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kudaha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko nta shingiro bufite ahubwo akemera gukora igihano yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko impamvu atanga zidafite ishingiro.

    Bwifashishije inyandiko y’ubuhamya murumuna wa Seyoboka yahaye urukiko yagaragaje ko ingengabihe igaragara ihabanye cyane ni yo we yatangaga ivuga ko yari i Kanombe.

    Mu batanze ubuhamya kandi bagarutse ku itariki ya 21 Mata 2021 aho Seyoboka yari mu nama karundura yari igamije kwica Abatutsi bari barahungiye muri CELA (Centre d’études des Langues Africaines), gusa nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

    Uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko izo ndishyi zemejwe n’urukiko n’ubwo utabona icyo wasimbuza ubuzima bw’umuntu ariko haba hatanzwe byibuze kimwe cya kabiri cy’igihano ni ukuvuga angana n’ibihumbi 500 Frw by’igihano n’ibihumbi 300 Frw by’ikurikiranarubanza.

    Urukiko rwahaye umwanya Jean Claude Seyoboka abanza kugaragaza ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bamuhimbiye ibinyoma, asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.

    Yagize ati “Ibyo byose ndabihakanye. Urubanza ndimo ni ubuzima bwanjye. Nk’uko mwabibonye abatangabuhamya bameze nk’abatojwe ibyo bavuga. Icyo mbasaba, rwose muzarebe ibyo bintu byose muzasanga harimo akarengane gakomeye. Njyewe uhagaze imbere yanyu nta bwicanyi nigeze, nta Mututsi nishe, nta n’uwo nigeze nkubita urushyi.”

    Yasabye ko ubujurire bwe bwahabwa agaciro, maze akagirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho kuko atigeze abikora. Ku ndishyi naho yavuze ko umuntu yishyura indishyi z’ibyaha yakoze bityo ko byaba ari akarengane kwishyurira ibyo atigeze akora.

    Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko imyanzuro izasomwa ku wa 28 Kamena 2021 saa Tanu za mu gitondo ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20 nyuma yo gutahura ko yabeshye mu myirondoro ye ko atigeze aba umusirikare.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yongeye kugezwa mu rukiko aburana ubujurire

    Ubwo yinjiraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe

    Sous-Lieutenant Seyoboka yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyibasiye inyokomuntu

    Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside yakatiwe imyaka 30, afungiye i Mageragere

    Bizimana yavuze ko Seyoboka yari umusirikare watanzwe n’ubuyobozi hagamijwe gufasha interahamwe muri Jenoside

    Mukandutiye Angelina yavuze ko atigeze abona Seyoboka mu bikorwa by’Interahamwe icyakora yamubonye rimwe yaje kuzisura ari kumwe n’abandi basirikare

    Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka yavuze ko amuzi mu bikorwa by’interahamwe mu bihe bya Jenoside ndetse ko yanamwiboneye yica umuntu

    Rongorongo Hussein yavuze ko Seyoboka bakoranaga mu gihe cya Jenoside ari Visi Perezida we

    Seyoboka yahawe umwanya wo kubaza abatangabuhamya bose kugira ngo ashire ingingimira

  • U Rwanda rwahawe asaga miliyari 84 Frw azifashishwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi –

    Iyi nkunga yemejwe ku wa 26 Gicurasi 2021 irimo ibice bibiri, aho miliyoni 36,77$ azaba ari inguzanyo yatanzwe binyujijwe mu Kigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), naho miliyoni 47,45$ zatanzwe nk’impano icyo kigega cyageneye u Rwanda.

    Mu itangazo BAD yashyize ahagaragara yavuze ko imiryango 77.470 ari yo izagezwaho amashanyarazi igakurwa mu kizima. Ibyo ngo bizasaba ko hubakwa umuyoboro wa kilometero 1.620 utwara umuriro muke, n’undi wa kilometero 595 utwara umuriro uringaniye mu turere dutandatu tw’Amajyepfo.

    Iyo nkunga kandi izanifashihswa mu gusana no kwagura umuyoboro wa kilometero 1.720 utwara umuriro muke, ndetse igire uruhare mu gukwirakwiza transformateurs mu mijyi yunganira Kigali.

    Iyi nkunga ya BAD iri mu murongo wayo wo guhindura imibereho y’Abanyafurika ikaba myiza kurushaho, ikanashyigikira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko mu 2024 abaturarwanda bazaba bafite amashanyarazi 100%.

    Ni ibintu byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu Cyerekezo 2050, kuko bizongera ihangwa ry’imirimo bikagabanya ubushomeri, bikanacogoza iyangizwa ry’amashyamba n’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara; bityo urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugakomeza nta nkomyi.

    Binitezweho guteza imbere imyigire y’abanyeshuri bahuraga n’imbogamizi yo gusubiramo amasomo mu masaha y’ijoro, by’umwihariko abiga bataha. Ibura rya serivisi zimwe na zimwe zitangirwa kuri internet naryo rizahagarara.

    Imibare yerekana ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    BAD yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 84 Frw agenewe ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi

  • Kabuga Félicien agiye gusubira imbere y’abacamanza ba IRMCT –

    IRMCT yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, aribwo hateganyijwe inama ntegura rubanza [Status Conference] igomba kuba mbere y’uko Kabuga asubira imbere y’inteko iburanisha.

    Kabuga aburanishwa n’Inteko y’Abacamanza bayobowe na Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

    Uyu mugabo bivugwa ko yavutse mu 1935, yaboneye izuba mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komini ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

    Inyandiko y’ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2011; uyu musaza yafatiwe i Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, cyemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT.

    Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, Perezida Carmel Agius yashyizeho Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Perezida; Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ruzaburanisha uru rubanza kuva igihe Kabuga yimuriwe ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT bireba.

    Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata n’Itegeko ryo kwimura, anategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i La Haye.

    Kabuga yashyikirijwe IRMCT ku wa 26 Ukwakira 2020. Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere wabaye ku wa 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa mu nyandiko y’ibirego.

    Félicien Kabuga aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Abanyamigabane ba MTN bazahurira mu Nama Rusange iteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2021 –

    Iyi ni yo nama ya mbere MTN Rwandacell Plc izagirana n’abanyamigabane bayo nyuma yo kwandikwa kuri RSE, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Muri iyi nama, ni bwo abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazamenyeshwa imyanzuro yafashwe n’Inama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, irimo ko abanyamigabane bazagabanywa miliyari 10.200.000 Frw, aya mafaranga akazatangira kugabanywa abanyamigabane kuva ku wa 1 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bizaganirwaho muri iyi Nama Rusange, harimo kwemeza ko ikigo cya PwC Rwanda Limited kizakomeza gukora nk’umugenzuzi w’imari wigenga (external auditor) wa MTN Rwandacell Plc.

    Iyi nama kandi izemerezwamo abandi bantu bashya bazinjira mu Nama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, ari bo Karabo Nondumu, Adrinaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi na Julien Kavaruganda.

    Ubusanzwe imigabane ya MTN Rwandacell Plc yari ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom Limited (CTL) ariko kiza guseswa ari na cyo cyatumye abari abanyamigabane muri CTL, baguranirwa, bayihabwa muri MTN.

    Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ya vuba kizamenyesha abanyamigabane bacyo uburyo buzifashishwa ku banyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama.

    Inama Rusange y’Abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena 2021

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri –

    Umukuru w’Igihugu yayoboye iyi Nama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Abagize Guverinoma baherukaga guterana ku wa 5 Gicurasi 2021, mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo ivugurura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho uturere tw’lntara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe twashyiriweho umwihariko ku bijyanye n’amasaha yo gukora ingendo.

    Abagenda n’abatuye muri ibyo bice kugeza ubu ingendo zari zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

    Ni mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bikaba bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 pm).

    Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo gufungura ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) ariko bishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yagenwe na Minisiteri ya Siporo.

    Kugeza ubu, ibikorwa birimo utubari, inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe [Betting], ahatangirwa serivisi za Sauna na Massage n’imikino yo koga biracyafunze ndetse nk’utubari two kuva muri Werurwe 2020, ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ntabwo twari twongera gufungura.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere

    Abagize Guverinoma bateraniye muri Village Urugwiro mu nama yayobowe na Perezida Kagame

    Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bitabiriye iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Karasira Aimable yatawe muri yombi –

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yashimwaga na benshi akiri umwarimu n’Umuraperi

    Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by’ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Ahagana mu 2010 bwo yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk’iy’ibirara yayobotswe n’intiti nk’umwarimu wa kaminuza.

    Yari intangiriro nziza ndetse ubutumwa Professor Nigga yatangaga wavuga ko nta nenge yari iburimo.

    Imyitwarire idahwitse yatumye yirukanwa muri Kaminuza

    Uko iminsi yicumye ariko uyu mwarimu yatangiye guhinduka haba mu byo avuga n’ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye. Byatangiye yitwara nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’abo yita abadafite kivurira ariko asa n’ugambiriye kwinjira mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo myitwarire yatumye uyu muhungu uvuga ko afite imyaka 42, muri Kanama 2020, yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda azize amakosa atandukanye yiganjemo ajyanye n’imyitwarire yari amaze kuba umurundo ndetse hakiyongeraho ibikorwa bihabanye n’amategeko agenga abakozi ba leta yari amaze iminsi akora.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Na mbere yo kwirukanwa, Karasira yari umuntu utavugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bamufata nk’ufite ikibazo cyangwa ufite abamushuka kujya gutangaza amakuru asebya Leta aho yanakoreshaga imvugo n’ibiganiro benshi mu banyamategeko bavuga ko byaba bigize ibyaha, abandi bakamubona nk’umuntu utagira ubwoba.

    Yarashutswe?

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

    Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

    Abo bantu yavugiraga abinyujije mu miyoboro ya YouTube yamuhaga umwanya ndetse na shene ye bwite yari amaze iminsi mike ashinze akayita ‘UKURI MBONA TV’ ari nayo urebye anyuzaho ibiganiro, ari nabyo byiganjemo ibyahereweho yirukanwa ashinjwa gusebya urwego akorera.

    Yavuze ko abo bantu bamushukaga, bamufashije mu gushaka ibikoresho by’uwo murongo wa YouTube, bakaba ari nabo bamusaba buri gihe kuvuga ibibi mu Rwanda.

    Ati “Leta yacu ifite ibyiza byinshi ikora ariko ifite n’ibibi ikora. Njye rero iyo banyerekaga mu nguni y’ibibi niho nigumiraga. Ni nk’uko bavuga bati hari iburyo n’ibumoso mu izamu, nibajya bagutera penaliti ujye wigira ibumoso gusa.”

    Karasira atawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Hari ikiganiro aherutse guhuriramo n’Umunyamakuru witwa Uwimana Agnes cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge, ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Ni ikiganiro cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

    Hari aho Karasira avuga ko “Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije.”

    Akomeza agira ati “1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.”

    Yari yamaganiwe kure!

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamaganira kure ibiganiro n’imvugo za Karasira ndetse basaba inzego zirimo Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Minisiteri y’Ubutabera kumukurikirana.

    Aba bantu bagaragaje ingero z’ibiganiro akora birimo imvugo zihembera inzangano n’amacakubiri ndetse no kugoreka amateka akaba akomeje guhakana no gupfobya Jenoside.

    Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ubudahangarwa uyu Karasira n’abandi nkawe bafite butuma badakurikiranwa n’amategeko kandi ibikorwa byabo bigaragaza ko baba bayarenzeho.

    Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Kudakurikiranwa kw’abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy’ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk’ukuri uburozi bacengezwamo.”

    Uwitwa Uwera Béatrice yagize ati “Umuntu afashe umwanya agatega amatwi uyu mugabo, wagira ngo aravugira mu gihugu kitari u Rwanda. Gusuzugura inzego bikabije, no gutesha agaciro ubuyobozi!! Ubu byagenda bite ngo abibazwe??”

    Umuyobozi w’Umuryangon Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Karasira na Uwimana umuha ibiganiro bitwara nk’abari hejuru y’amategeko.

    Yagize ati “Uyu mugabo n’uyu mugore bari kumwe, bari hejuru y’amategeko. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Thierry Artyom yagize ati “Uriya mugore bari kumwe ni umwe wakira amafaranga y’ibikorwa by’iterabwoba, birumvikana Ko rero na Karasira bamuhayeho kugira ngo abone ayo anywera inzoga maze yirirwe avuga ariya mahomvu. #Turamurambiwe.”

    Uwitwa Kagabo Jacques we yanditse ubutumwa bukurikiranye kuri Twitter agaragaza ko Karasira akwiye gukurikiranwa byihuse ndetse mu butumwa bwe, Kagabo yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo RIB, Minijust ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Yavuze ko ubusabe bwe bugendeye ku bikorwa n’imvugo za Karasira Aimable wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije guhakana no gupfobya amateka y’ukuri ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Amagambo n’imvugo zuje urwango mu gukwirakwiza ubwoba no guteza imidugararo muri rubanda ntaho bitaniye n’uburyo bwakoreshwaga n’intagondwa z’Interahamwe mbere ya 1994.”

    Karasira Aimable uzwi nka “Professor Nigga” yatawe muri yombi

  • Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse abazize Jenoside biyemeza gusindagiza Mukagakwandi wayirokotse –

    Mukagakwandi ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Ngiryi, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma ya Jenoside yahuye n’ibibazo by’ubuzima nk’umuntu wari umaze gupfakara kandi asigaranye abana batandatu ku buryo ubuzima butari bworoshye kuri we.

    Ubwo abakozi b’Ikigega Agaciro bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatanu, bafashe umwanya basura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumufasha kwibuka yiyubaka.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Murambi bakomereje mu rugo rwa Mukagakwandi, bamushyiriye ibiribwa bitandukanye ndetse bamushyikiriza amafaranga yo kugura umurima no gutangiza ubucuruzi buciriritse, bakaba biyemeje no kumusanira inzu abamo yangiritse.

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse.

    Ati “Biragoye kubona icyo uvuga nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi kuko bigaragaza ubugome abazize Jenoside bicanywe, ariko ntabwo tugomba guceceka tugomba kuvuga kugira ngo abacu bayizize tubereke ko tuzahora tubibuka.”

    “Tugomba kuvuga kugira ngo twereke abarokotse ko tubafashe mu mugongo ko duhari n’igihe cyose badukeneye tuzaba duhari. Mu gufasha uwarokotse bidufasha natwe kubereka ko turi kumwe namwe.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoreye uyu mubyeyi bitarangiriye aha bazakomeza kubana nawe kandi ko nawe akwiye kubafata nk’abantu be ba hafi.

    Ati “ Tugeze hano muratumenye kandi natwe tuzakomeza tubamenye, urugendo mwari mufite ubu natwe turi kumwe muri rwo tuzajya tumenya uko mwaramutse n’uko mwiriwe, kandi namwe ni mubona twatinze ujye utuvigisha.”

    Ubuzima ntibwari bworoshye

    Ku ruhande rwa Mukagakwandi yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuzima butagiye bumworohera bitewe n’abana yari yarasigaranye wenyine ariko yemeza ko leta itigeze imutererana, ubu akaba anejejwe n’ibyo Ikigega Agaciro kimukoreye.

    Ati “Ikigega Agaciro kiranejeje cyane, ndishimye kandi tuzakomeza kubana neza. Ubu ndanezerewe cyane baraje ejobundi barambwira ngo Ikigega Agaciro kizaza kugusanira ubu nararaga mu byishimo nshima Imana, rwose ibampere umugisha kuba mwantekerejeho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Ntabombura Venant, yashimiye Ikigega Agaciro kuba cyaratekereje ku muturage wabo bakamuhindurira ubuzima.

    Ati “Ndabashimira ku gikorwa mwakoreye umuturage wacu, kuba mwagize imbaraga ziza mu rugo rw’uyu mubyeyi Imana ibahe umugisha, ku giti cyanjye no mu izina ry’umuyobozi w’akarere ndabashimiye.”

    Yakomeje asaba ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bafite amikoro kuba bajya baba hafi abarokotse Jenoside batishoboye.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro basuye kandi banasobanurirwa amateka yo mu rwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 50 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

    Abakozi b’Ikigega Agaciro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basobaniriwe amateka y’ubwicanyi ndendakamere bwabereye i Murambi

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Kuri uyu munsi wo kwibuka banasuye umubyeyi warokotse Jenoside witwa Mukagakwandi Bellancile

    Ikigega Agaciro kandi cyiyemeje gusana iyi nzu ya Mukagakwandi

    Uyu mubyeyi yagenewe amafaranga yo kugura umurima no gutangira ubucuruzi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka yashimiye Ikigega Agaciro ku kuba batekereje ku muturage wabo

    Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bakora igikorwa cyo kwibuka kugira ngo bahe agaciro abazize Jenoside ndetse barusheho kuba hafi abayirokotse

  • Gicumbi: Ibyumweru bibiri birirenze abatuye mu mujyi batagira amazi –

    Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gicumbi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kutabona amazi meza biri kubagiraho ingaruka z’umwanda bagasaba ubuyobozi kubafasha igakemura iki kibazo.

    Mukaturatsinze Eugenie yagize ati “Amazi ni yo atuma tugira isuku, tukayatekesha abana bakabona ibyo kurya, ubu rero uragura ijerekani imwe ya 500 Frw wayigeza mu rugo akaba ayo guteka gusa abana bakabura ayo gukaraba no kumeaa imyenda y’ishuri bigatuma bagaragaza umwanda.”

    Habimana wiga muri kaminuza ya UTAB we yavuze ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane ngo kuko hari n’ababurara nyamara batabuze ibyo kurya ahubwo babuze icyo kubitekesha.

    Ati “Ubundi ntabwo amazi yajyaga abura iminsi irenze ibiri, hari n’ubwo yaburaga mu gitondo, nimugoroba akaza tukavoma ariko ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twarayabuze, urumva ku munyeshuri ntabwo byoroshye kuko hari ubwo uba nta mafaranga yo kuyagura ufite bigatuma uburara cyangwa ukabwirirwa kandi ufite ibyo kurya ahubwo wabuze amazi.”

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Gicumbi, Kabazayire Lucie, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo amazi agere mu Mujyi wa Gicumbi yoherezwa avuye ku ruganda rw’ahitwa Nyamabuye munsi y’umusozi, ngo yoherezwa hakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi.

    Ati “Mu minsi ishize ‘Transformateur’ icanira urwo ruganda yagize ikibazo, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) batubwiye ko yahiye. Ni impanuka hahise hatangira gushaka uburyo twashakisha indi. Mu gihe itaraboneka WASAC yashatse moteri mu buryo bw’agateganyo kugira ngo ibe ikoreshwa.”

    Yakomeje avuga ko imbaraga z’iyo moteri mu kuzamura amazi hejuru ku musozi ari nke cyane ari na byo biri gutuma abaturage batagerwaho n’amazi nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Amazi make tubashije kuzamura dukoresheje iyo moteri kubera ko yagabanutse tugerageza kuyasaranganya ariko akanga akaba make.”

    Kabazayire yakomeje anavuga ko gukoresha moteri bisaba no kuyiruhutsa kuko hari ubwo inanirwa igashyuha cyane ngo iyo bibayeho hari ubwo yongera gucanwa hagasangwa amazi make yari yanabonetse yashize bigatuma abaturage benshi bakomeza kugira ikibazo cy’amazi muri uyu Mujyi.

    Uyu muyobozi yavuze ko WASAC ifatanyije na REG ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere kuboneka ‘transformateur’ yatuma hongera kuboneka amazi nk’uko bisanzwe.


  • Polisi ya Malawi n’iy’u Rwanda ziyemeje ubufatanye mu guhererekanya abanyabyaha –

    Ni uruzinduko abayobozi bakuru muri Polisi ya Malawi bakoze ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma habaho umuhate mu gukemura ibibazo by’umutekano hashimangirwa ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi.

    IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n’ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi yagize umwanya wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n’ibindi byinshi.

    IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Yagize ati “Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo, navuga nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu n’ibindi byinshi.”

    ” Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n’umutekano w’abaturage bacu ariko kubufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ibibazo by’umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by’iterabwoba bishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyislamu (Islamic State).”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk’abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy’uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n’abaturage b’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Iyi nama ya Polisi z’ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye Isi yose bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura.”

    Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bazasura ibigo by’amashuri bya Polisi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’igihugu. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa tariki ya 4 Kamena 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ubwo yakirwaga mu Rwanda

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian

  • Ubuzima bwagarutse i Rubavu: Amasoko, ubucuruzi n’amashuri byongeye gufungura –

    Iki kirunga giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu.

    Kuva kuri uwo munsi abaturage barakangaranye, amakuru atangira kuvuga ko Nyiragongo ishobora kuruka ikageza no mu Rwanda bityo abo muri Rubavu na bo bakagirwaho ingaruka na cyo.

    Nyuma y’iminsi ibiri ikirunga kirutse, hadutse imitingito idasanzwe yibasira Akarere ka Rubavu isenya inzu, abaturage bava mu byabo bamwe barahunga.Inzego zitandukanye zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage.

    Umutingito wangije byinshi

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema] ku bufatanye n’inzego z’Ibanze bakomeje gukora ibarura ry’ibikorwa byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Imibare IGIHE yahawe n’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragazaga ko nibura kugeza ku wa 27 Gicurasi inzu zasenyutse ku buryo zitazongera gusanwa bizasaba kongera kubaka bundi bushya zari 359.

    Ni mu gihe izagize imitutu kugeza kuri iyo tariki zari 1597 ku buryo isaha iyo ari yo yose zahirima cyangwa umutingito wakongera kugaruka zikaba zasenyuka.

    Icyo gihe ubuyobozi bwagaragazaga ko nibura kugeza tariki 26 ingo zari zimaze kwimurwa zari 127 nyuma y’uko inzu zari zicumbitsemo zari zasenyutse.

    Ibindi bikorwa byabarurwaga kugeza icyo gihe nk’ibyari bimaze kwangizwa n’imitingigo byarimo hoteli eshanu, ibyumba by’amashuri 63, inzu ebyiri z’amacumbi y’abarimu ndetse n’ubwiherero 47.

    Hari ibitaro bya Gisenyi bagizweho ingaruka ku buryo serivizi zitandukanye zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri n’ahandi. Imihanda ya ADEPR-Mujomba, uwa Mostej-BNR, uwa Rubavu-Kigali-Station SP-Station Gemeca yarangiritse. Inzu z’ubucuruzi, amabanki ndetse n’isoko rya Gisenyi na byo byahise bifunga imiryango icyo gihe.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Kayumba Rugina Olivier yavuze ko kuri ubu hari hari gutangwa ubufasha ku bagizweho ingaruka n’imitingito aho abatishoboye bahabwa ibiribwa.

    Ati “Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi, imiryango 657 yahawe ubufasha bw’ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’ibishyimbo. Banahawe ibiryamirwa birimo imikeka, ibiringiti n’ibikoresho by’isuku. Igikorwa cyo gutanga ubufasha kirakomeje nyuma y’isesengura rigenda rikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Mu bagizweho ingaruka n’imitingito, hafashwa abatishoboye. Hari abazafashwa gusana ahadateye ikibazo n’aho abantu bazimuka bitewe n’imitutu ihari.”

    “Hari abazahabwa ibikoresho by’ibanze ariko wenda icyo navuga nk’uko abahanga bari gukomeza kubigaragaza, mu cyumweru gitaha imitingito izaba yatuje, tuzareba niba hari amazu yasangiritse azasanwa cyangwa ayo kubaka bundi bushya, ariko nanone hazakorwa igenzura harebwe niba aho abaturage batuye ari ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga no mu bindi bihe.”

    Ubuzima bwongeye kugaruka

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko amashuri yose agomba kongera gutangira amasomo yaba ayari yarafunze n’ayo abayigaho hari barimuriwe ku bindi bigo bitagezweho n’imitingito.

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito.

    Ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba butangaza ko nibura inzu 212 zamaze kugenzurwa kandi zemejwe ko zishobora gusubira mu bikorwa by’ubucuruzi.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’Impuguke zaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, zigaragaza ko inzu zemerewe gukorerwamo n’izindi ba nyirazo basabwa kuba bategereje mu gihe gito.

    Habitegeko yavuze ko ibikorwa byafunguye ndetse ubuzima bwongeye gusubira ku murongo ndetse abaturage basabwa gusubira mu kazi kabo.

    Ati “Isoko rya Rubavu ryari ryafunze twihutiye kurifungura kugira ngo abantu bakore ubucuruzi, amashuri yongeye gufungura, hari ibikorwaremezo byari byangiritse birimo amazi hasanywe imiyoboro igeze kuri itanu, amashanyarazi yarasanywe.”

    Yakomeje agira ati “Abikorera na bo twabasabye kogera gusubira mu bikorwa byabo, abacuruzi nababwira ko ubuzima bwagarutse, abari bagize ubwoba kubera imitingito iragenda igabanyuka ku buryo bufatika, rero nibagaruke batange serivisi zabo kuko abaturage barazikeneye.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko abafite amakenga bashobora kwegera itsinda ry’akarere ribishinzwe, rikabafasha gukora ubugenzuzi bwimbitse ariko muri rusange abantu bose bakaba basabwa gusubira mu mirimo ndetse n’abaturage bari barahunze bakagaruka mu byabo.

    Muri aka karere kandi hakomeje ibikorwa byo kwita ku mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda aho kuri ubu abahasigaye bagera ku 1490, bari mu nkambi ya Busasamana mu gihe hari n’abandi bagiye bacumbika hirya no hino haba muri za hoteli ndetse no mu nshuti cyangwa abavandimwe babo b’Abanyarwanda.

    Ubuzima i Rubavu bwongeye kugaruka n’amashuri yongeye gusubukurwa abanyeshuri basubira ku masomo

    Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito