Tag: featured

  • Ingingo zibumbatiye ingamba nshya zijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa –

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umwaka urenga imihango y’ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira ihagaritswe mu kwirinda ko abantu bakwanduzanya.

    Ikomorerwa ry’ibi bikorwa ryakiriwe neza kuko hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuri ubu ibirori byo gusaba no gukwa n’ibyo kwiyakira kw’abitabiriye ubukwe bizajya bikorwa ariko itangaza ko amabwiriza mashya kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena 2021, yatangaje ingingo esheshatu zikubiyemo ingamba zizajya zubahirizwa ku bitabira ibi birori.

    Rigira riti “Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko cyangwa mu rusengero witabirwa n’abantu 30 gusa.’’

    Yakomeje ati “Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri hoteli cyangwa ubusitani ntigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye ariko buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID-19 kandi atanduye.’’

    Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanateganyije ibigomba gukurikizwa mu gihe iyo mihango yabereye mu rugo.

    Rikomeza riti “Iyo imihango ibereye mu rugo hakirwa abantu 30 gusa kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe yo kwiri nda COVID-19; kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge nibura iminsi itanu mbere y’uko umuhango uba kugira ngo bukurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.’’

    Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda kandi abanyamahoteli n’abafite ibikorwa by’ishoramari byakira abakoze ibirori basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda harimo no kwipimisha.

    Itangazo rivuga ko “Abafite hoteli n’ubusitani byakira abantu bagomba gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye no kugenzura ko abantu bapimwe kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye COVID-19 bitarengeje byibuze iminsi itanu.’’

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije inzego z’ibanze n’iz’umutekano kongera imbaraga mu gukurikirana ko amabwiriza mashya n’andi asanzwe yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa nk’uko yagenwe.

    Ibirori byo kwiyakira nyuma y’ubukwe byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga. Hari ingero nyinshi z’abafashwe mu bihe bitandukanye bakajyanwa muri stade, bakigishwa hanyuma bagacibwa amande bagataha.


  • Abashoye imari mu mikino y’amahirwe bicinye icyara nyuma yo gukomorerwa –

    Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizwi nka ’betting’ biri mu byashegeshwe cyane na Covid-19 kuko kuva igihugu cyafata ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo, zirimo kudahurira hamwe kw’abantu benshi, ababikora bahise bafunga imiryango kugeza n’ubu byari bitarasubukurwa.

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro harimo ko n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa ariko gahunda y’uko bizakorwa ikazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu minsi ishize abashoye imari yabo muri betting n’abahoze bazikoramo bari batakambiye Leta basaba ko bafungurirwa kuko bari kugorwa n’ubuzima bitewe n’uko aho bakuraga amaramuko hari hafunze.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bikora mu by’imikino y’amahirwe, Rwanda Gaming Association (RGAA), Safari Gahizi icyo gihe yabwiye IGIHE ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa biri kugira ingaruka ku buzima bw’abasaga 5000 bakoraga muri urwo rwego.

    Yagize ati “Hari abakozi barenga 5000 bakoraga mu mikino y’amahirwe bahagarikiwe akazi, byaviriyemo imanza za hato na hato abakoresha babo, bakaregwa kubera ubwishyu bw’imishahara y’abakozi itakiboneka. Ntitukibasha kwishyura ubukode bw’inzu twakoreragamo.”

    Uyu mugabo yakomeje ashima uyu mwanzuro wo kwemererwa kongera gufungura ibikorwa byabo, kuko bigiye kubafasha kuzahura ubukungu.

    Uretse abakora muri uru rwego hari n’abandi bagiriye ibihombo mu ifungwa rya betting harimo ba nyiri nzu zakodeshwaga ngo zikorerwemo ibi bikorwa, aho uyu muyobozi yavuze ko byibuze muri Kigali no hanze yayo habarurwa inzu 1000 zikorerwamo ibikorwa by’imikino y’amahirwe , kandi ko nibura ubaze amafaranga izo nzu zakodeshwaga ku kwezi, agera kuri miliyoni 300 Frw.

    Abashoye imari mu mikino y’amahirwe bakomorewe nyuma y’igihe kinini barafunze imiryango

    Abakoraga mu mikino y’amahirwe bavugaga ko bashegeshwe no kuba ibi bikorwa bifunze

  • Mushikiwabo yasuye abagore bahoze mu buzunguzayi –

    Uyu muryango ukorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge usanzwe uterwa inkunga na OIF mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’umugore.

    Aganira n’abanyamuryango ba WEEAT, Mushikiwabo yavuze ko iterambere ridaheza ari ryo rishobora kuzamura imibereho myiza y’umuryango, anagaragaza ko ibikorwa byose byakorwa umugore yibagiranye ntacyo byamara.

    Mushikiwabo yanashimangiye ko umuryango ayoboye uzakomeza gufasha mu bikorwa by’iterambere mu bihugu binyamuryango ndetse ko umugore azakomeza kuza imbere.

    Yanagaragaje ko nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kiziye, bigaragara ko cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu cyane cyane abagore anashimangira ko Francophonie yashyizeho miliyoni 3 z’Amayero muri gahunda yo gufasha imishinga itandukanye igamije gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19. Binyuze muri iyi gahunda WEEAT nayo yahawe asaga miliyoni 40 Frw.

    Umuyobozi wa WEEAT, Uwamwiza Julie, yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane kuba Mushikiwabo yarabasuye, anashimangira ko inkunga y’asaga miliyoni 40 Frw bahawe azafasha aba bagore bahoze ari abazunguzayi kwiteza imbere.

    Yagize ati “ Inkunga twahawe tuzabaguriramo inkwavu aho buri tsinda tuzariha inkwavu 50 kuko ari amatsinda atatu noneho zibafashe kwiteza imbere kuko bazajya bazorora bajye kuzigurisha ku isoko bibafashe kwiteza imbere badasubiye mu muhanda.”

    Uwamwiza yakomeje avuga ko bamaze amezi atatu bahawe amafaranga agera kuri 80% y’ayo bagomba guhabwa kandi bamaze gukoresha agera kuri 50%.

    Ati “Twamaze kuguramo ubutaka i Nyamirambo n’i Ndera, ubu turi no gutegura ibiraro ahantu hatandukanye, tugiye kugura amatungo n’ibindi.”

    Yongeyeho ko aya mafaranga azajya anakoreshwa mu bijyanye no guhugura aba bagore bahoze ari abazunguzayi gukora indi mirimo itandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kurushaho binabarinda gusubira mu muhanda.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yaganiriye n’aba bagore, abizeza ko umuryango ayoboye uzakomeza guharanira guteza imbere umugore

    Mushikiwabo aganiriza abanyamuryango n’abayobozi ba WEEAT

    Mushikiwabo yeretswe imwe mu mishinga ikorwa n’aba bagore bahoze ari abazunguzayi

    Nyuma yo gusura ibikorwa byabo, Mushikiwabo yafatanye ifoto y’urwibutso n’aba bagore

  • U Rwanda rwakiriye dose z’urukingo rwa Pfizer zirenga ibihumbi 100 –

    Leta y’u Rwanda yashyikirijwe izi nkingo mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2021. Izi nkingo zisanga izindi dose 247 za AstraZeneca u Rwanda rwahawe zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa.

    Ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda byasubukuwe ku wa 29 Gicurasi 2021, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’inkingo igihugu cyari cyahawe cyarangiye hamaze gutangwa izigera ku 350 400. Uwo munsi warangiye abagera kuri 69 591 biganjemo abakuze n’abafite indwara zitandura bahawe dose ya kabiri.

    Muri icyi cyiciro cya kabiri abari kwibandwaho ni abari barahawe dose ya mbere kandi bagejeje igihe cyo guhabwa iya kabiri, nubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda yo gutanga inkingo izakomereza no kubatarabona dose n’imwe.

    Gahunda yo gukingira COVID-19 iri gukorerwa ku bigo nderabuzima birenga 500 byo hirya no hino mu gihugu.

    U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

    Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400. Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.

    U Rwanda rwahawe dose 100 600 z’urukingo rwa Pfizer

    Izi nkingo zahise zijyanwa mu bubiko bwabugenewe

    Zashyizwe mu byuma bizirinda kwangirika kugira ngo zizatangwe zujuje ubuziranenge

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry –

    Lwakabamba asanzwe ufite inararibonye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, akazaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abazayirangizamo.

    Uyu mugabo kandi azakoresha iyi nararibonye mu guteza imbere ubucuruzi, nka kimwe mu bintu by’ingenzi amasomo y’iyi kaminuza azibandaho. Azagira uruhare mu gushyiraho imikoranire hagati y’iyi kaminuza ndetse n’ibindi bigo bitandukanye, ku buryo abanyeshuri bayo bazajya babona ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa.

    Gutangiza Ishami mu Rwanda biri mu mugambi mugari wa Kaminuza ya Coventry wo kugira amashami hirya no hino ku Isi. Ishami ryayo ryo mu Rwanda rizaba riri muri Kigali Height, rikazaba ari ryo shami ryayo rya mbere igize muri Afurika, nyuma y’andi abiri ifite muri Singapore na Dubai.

    Lwakabamba yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bazagira uruhare mu bikorwa bya Kaminuza ya Coventry byitezweho kuzateza imbere ubukungu bwa Afurika.

    Yagize ati “Nishimiye gukorana na Kaminuza ya Coventry, imwe muri kaminuza izwiho guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi. Nishimiye kuba umwe mu bagize iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika.”

    Prof. Mohamed Loufti, Intumwa y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry, bihisemo gukorana na Lwakabamba kubera ubunararibonye afite mu burezi bw’ibihugu byo muri Afurika.

    Yagize ati “Twishimiye kwakira Prof Silas Lwakabamba nk’Umuyobozi wacu wa mbere ku Ishami ryacu ryo muri Afurika. Ni umuyobozi udasanzwe, ufite uburambe bukomeye mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ubwo bunararibonye bwe ndetse n’uburyo afatwa nk’umuyobozi wubashywe, bizafasha Kaminuza ya Coventry mu kurushaho gusobanukirwa [imikorere y’uburezi ku Mugabane wa Afurika] ndetse no kubaka imikoranire n’abandi.”

    Iyi kaminuza ikomoka mu Bwongereza yari iherutse kwinjira mu mikoranire n’Urwego Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (CWEIC) mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, ikaba ari nayo ya mbere yinjiye mu bufatanye narwo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST

    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi

    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


  • Abagabo beretswe ko gukingiza abana atari igisebo –

    Imirire y’abana ndetse no gukingiza na byo biri mu bintu akenshi biharirwa abagore. Mu mirimo ikorwa n’abagore harimo kurera abana aho usanga abagabo benshi bigira ntibindeba mu kurera abana, kugeza n’aho iyo umugore adahari ngo ajye gukingiza umwana urwo rukingo yarusiba.

    Nyuma yo kubona ko hari imbogamizi ziterwa n’ibijyanye n’imyumvire y’uburinganire (gender), umuryango utegamiye kuri Leta witwa Girl Effect, ubinyujije muri porogaramu yawo yitwa Ni Nyampinga wagendeye ku bushakashatsi bwakozwe utegura ubukangurambaga bise “Akurane Itoto”.

    Uhagarariye Girl Effect, Tiva Kananura, yavuze icyo ubu bukangurambaga bwari bugamije ari uguhugura abana babyaye imburagihe ku bijyanye n’imirire myiza n’inkingo.

    Ati “Twibanze ku guhugura abana babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi bakiri bato, bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 24, ku bijyanye n’imirire ndetse n’inkingo.”

    Ubu bukangurambaga kandi bwibanze no ku ruhare rw’abagabo babyaye bakiri bato ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe ko abana bose bari munsi y’imyaka ibiri babasha gufata inkingo zose uko bigenwe kandi bakarya uko bikwiye.

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw’ u Rwanda ariko hibandwa ku turere turindwi ari two Gakenke, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyabihu, Ruhango. Ubusanzwe u Rwanda ruba rufite imibare myiza mu bijyanye n’uko inkingo zifatwa muri rusange ariko utu turere twatoranyijwe kuko ari two dufite imibare mike y’abana bafata inkingo ugereranyije n’utundi turere.

    Aba bose bigishijwe ibyiza byo gukingiza umwana kandi ku gihe, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse n’akamaro ifitiye ubuzima bw’umwana mu mikurire ye.

    Ni Nyampinga yateguye ubu bukangurambaga yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe yo gufasha abana bakura neza binyuze mu nkingo ariko ugasanga hari abatagira amahirwe yo kuyakoresha neza uko bikwiye.

    Mu kiganiro na IGIHE, Irangeneye Aurore, impuguke mu by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (gender’) akaba n’umushakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije ariko usanga hari abataziha abana babo uko bikwiye kubera kutagira amakuru ahagije.

    Ati “U Rwanda rufite inkingo zigenewe abana bose ariko hari abadafite amakuru kuri zo, twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhindura imyitwarire kugira ngo ababyeyi (abagore ndetse n’abagabo), bamenye impamvu bagomba gukingiza, igihe nyacyo cyo gukingiza ndetse n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.”

    Uhagarariye itangwa ry’ibinyamakuru bya Ni Nyampinga akaba n’umushakashatsi, Jolie Umunyana yabwiye IGIHE ko bakoresheje uburyo bwo kwigisha ababyeyi bakiri bato bakanabaha utunyamakuru duto turimo inyigisho zikoze mu buryo bworoshye kumva.

    Ati “Twabahaye inyigisho zitandanye twereka abagabo ko abagore atari bo bakwiye gukingiza abana gusa, ngo usange umwana asibye urukingo kandi umugabo ahari ngo ni uko umugore adahari.”

    “Twabigishije kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ukize, tubereka uko wakwifashisha ibyo ufite ukayitegura neza. Twabahaye n’ibinyamakuru bikubiyemo amakuru atandukanye ndetse tumanika ibyapa ku bigo nderabuzima, ndetse dutanga n’impapuro zigenewe abagabo kugira ngo barusheho kumva ko uruhare rwabo ari ingenzi.”

    Ku ruhande rw’itsinda ry’abateguye ubu bukangurambaga, Ilaria Buscaglia, yavuze ko hari byinshi bakoze ariko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu bumve agaciro ko kurera abana neza.

    Ati “Twakoze ubukangurambaga ariko ntabwo ibintu byose byahinduka umunsi umwe, haracyari urugendo rurerure kugira ngo buri mugabo yumve ko gukingiza umwana ari inshingano ze na we. Twese rero dukwiye gusenyera umugozi umwe mu gutanga amakuru akenewe kugira ngo abana bahabwe inkingo zose, barye neza kandi bakure uko bikwiye.”

    N’ubwo urugendo rukiri rurerure, ubu bukangurambaga bwageze ku bakobwa babyaye bakiri bato 9 635, abahungu 7 783, abahungu babyaye ari bato 1 424 ndetse bugera no ku babyeyi bakuru 9 932.

    Amakuru ajyanye n’inkingo ndetse n’imirire atangwa na Ni Nyampinga ashobora kuboneka no mu byumba by’amashuri bifite mudasobwa 63,000 ndetse n’ahandi hantu 348 hari mudasobwa mu turere turindwi ubu bukangurambaga bwibanzeho, ndetse no ku rubuga rwitwa 8-4-5 rushobora guhamagarwa ukoresheje telefoni isanzwe.

    Aba bose bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko hari ibyo bakoraga bitewe no kuba nta makuru ahagiije bafite, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo neza.

    Umukobwa wo mu Karere ka Huye wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bukangurambaga yari azi ko umwana akenera inkingo ebyiri gusa.

    Ati “Mbere yo gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga yise ‘Ni Bo Ejo’, nari nzi ko umwana iyo afashe inkingo ebyiri biba bihagije, Akurane Itoto yamfashije kumenya ko nari naribeshye ndetse banyigisha ko umwana ahabwa inkingo kugeza ku mezi 15.”

    Hari umugabo wo mu Karere ka Nyabihu wavuze ko yajyaga aseka abagabo bajyana abana gufata inkingo.

    Ati “Ubukangurambaga nahawe bwangiriye akamaro, mbere najyaga nseka abagabo bajyanaga abana babo kubakingiza, ubu nahinduye imitekereze. Mu cyumweru gishize nagiye gukingiza umwana urukingo yari yasibye mu mezi abiri ashize. Abaganga barambonye barishima cyane.”

    Ubu bukangurambaga bwakozwe ku nkunga ya Gavi, umuryango ushinzwe iby’inkingo ku isi, ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima binyuze mu kigo RBC, ndetse n’imiryango itandukanye ari yo Girl Guides, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuza mu nteko y’igihugu y’urubyiruko, Minisiteri y’Uburezi binyuze muri REB, Gender Monitoring Office (ikigo gishinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu), ActionAid, AEE, AVSI Rwanda, Duhozanye, Empower Rwanda, Komera, Miracle Corners, PACT, ndetse na RWAMREC.

    Ababyeyi bakiri bato n’abakobwa babyaye imburagihe mu itangwa ry’akanyamakuru kabagenewe

    Abahungu babyaye bakiri bato basoma inyandiko zabagenewe kugira ngo bumve ko ikibazo cyo kwita ku bana kibareba

    Ambasaderi wa Ni Nyampinga n’ababyeyi bakiri bato bamaze kumanika icyapa ku kigo nderabuzima

    Umuhungu wo mu karere ka Gakenke asoma inyandiko zagenewe ingimbi

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry –

    Lwakabamba usanzwe ufite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, azaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abayirangijemo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST

    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi

    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


  • Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Sous-Lieutenant Seyoboka buteshwa agaciro –

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ku wa 26 Gashyantare 2021, Seyoboka yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare avuga ko akeneye abatangabuhamya bo kumushinja koko niba ibyo byaha yarabikoze ndetse nawe akazana abo kumushinjura.

    Icyo gihe yavugaga ko aho bamushinja gukorera ibyaha bya Jenoside, mu Kiyovu, Saint Famille, Saint Michel, no muri Rugenge ubu ni ku Muhima atigeze ahagera mu gihe cya Jenoside ahubwo ko yakoreraga i Kanombe, ndetse anagaragaza ko atari we witwaga Lieutenant Claude ko haba harabayeho kumwitiranya n’undi bityo ko haza abamuzi neza bakabimushinja.

    Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwari bwahamagaje abatangabuhamya bane bagizwe na Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka mu Kiyovu, wanabonaga ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside aho yanyuraga kuri bariyeri n’amabwiriza yahatangaga; Rongorongo Hussein wari Visi Perezida w’Interahamwe zo muri Rugenge, yanavuze ko yari yungirije Seyoboka mu buyobozi bwazo; Gasasira Ally Ahmed Saddam warokokeye muri Saint Famille, na Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside.

    Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bose bahurije ku kuba Seyoboka yari umusirikare kandi yafashaga Interahamwe no kuziha imyitozo ya Gisirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rongorongo wari umwungirije yabwiye abacamanza ko Seyoboka yari mu nterahamwe nk’uwoherejwe kubaha imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda kandi byakorerwaga mu rugo rwa Mukandutiye Angelina nawe wakatiwe igifungo cya burundu.

    Seyoboka yari afite umutangabuhamya umwe ariwe Mukandutiye Angelina, uyu bivugwa ko Interahamwe zahuriraga mu rugo rwe ndetse ko n’imyitozo ariho zayikoreraga. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Uyu mukecuru yabwiye urukiko ko yari azi Seyoboka mbere ya Jenoside ariko ko atigeze amubona mu nterahamwe zacumbitse iwe, icyakoze yavuze ko yigeze amubona rimwe yaje kuzisura n’ubwo Seyoboka we yabiteye utwatsi avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge muri ibyo bihe.

    Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kudaha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko nta shingiro bufite ahubwo akemera gukora igihano yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko impamvu atanga zidafite ishingiro.

    Bwifashishije inyandiko y’ubuhamya murumuna wa Seyoboka yahaye urukiko yagaragaje ko ingengabihe igaragara ihabanye cyane ni yo we yatangaga ivuga ko yari i Kanombe.

    Mu batanze ubuhamya kandi bagarutse ku itariki ya 21 Mata 2021 aho Seyoboka yari mu nama karundura yari igamije kwica Abatutsi bari barahungiye muri CELA (Centre d’études des Langues Africaines), gusa nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

    Uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko izo ndishyi zemejwe n’urukiko n’ubwo utabona icyo wasimbuza ubuzima bw’umuntu ariko haba hatanzwe byibuze kimwe cya kabiri cy’igihano ni ukuvuga angana n’ibihumbi 500 Frw by’igihano n’ibihumbi 300 Frw by’ikurikiranarubanza.

    Urukiko rwahaye umwanya Jean Claude Seyoboka abanza kugaragaza ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bamuhimbiye ibinyoma, asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.

    Yagize ati “Ibyo byose ndabihakanye. Urubanza ndimo ni ubuzima bwanjye. Nk’uko mwabibonye abatangabuhamya bameze nk’abatojwe ibyo bavuga. Icyo mbasaba, rwose muzarebe ibyo bintu byose muzasanga harimo akarengane gakomeye. Njyewe uhagaze imbere yanyu nta bwicanyi nigeze, nta Mututsi nishe, nta n’uwo nigeze nkubita urushyi.”

    Yasabye ko ubujurire bwe bwahabwa agaciro, maze akagirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho kuko atigeze abikora. Ku ndishyi naho yavuze ko umuntu yishyura indishyi z’ibyaha yakoze bityo ko byaba ari akarengane kwishyurira ibyo atigeze akora.

    Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko imyanzuro izasomwa ku wa 28 Kamena 2021 saa Tanu za mu gitondo ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20 nyuma yo gutahura ko yabeshye mu myirondoro ye ko atigeze aba umusirikare.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yongeye kugezwa mu rukiko aburana ubujurire

    Ubwo yinjiraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe

    Sous-Lieutenant Seyoboka yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyibasiye inyokomuntu

    Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside yakatiwe imyaka 30, afungiye i Mageragere

    Bizimana yavuze ko Seyoboka yari umusirikare watanzwe n’ubuyobozi hagamijwe gufasha interahamwe muri Jenoside

    Mukandutiye Angelina yavuze ko atigeze abona Seyoboka mu bikorwa by’Interahamwe icyakora yamubonye rimwe yaje kuzisura ari kumwe n’abandi basirikare

    Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka yavuze ko amuzi mu bikorwa by’interahamwe mu bihe bya Jenoside ndetse ko yanamwiboneye yica umuntu

    Rongorongo Hussein yavuze ko Seyoboka bakoranaga mu gihe cya Jenoside ari Visi Perezida we

    Seyoboka yahawe umwanya wo kubaza abatangabuhamya bose kugira ngo ashire ingingimira

  • U Rwanda rwahawe asaga miliyari 84 Frw azifashishwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi –

    Iyi nkunga yemejwe ku wa 26 Gicurasi 2021 irimo ibice bibiri, aho miliyoni 36,77$ azaba ari inguzanyo yatanzwe binyujijwe mu Kigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), naho miliyoni 47,45$ zatanzwe nk’impano icyo kigega cyageneye u Rwanda.

    Mu itangazo BAD yashyize ahagaragara yavuze ko imiryango 77.470 ari yo izagezwaho amashanyarazi igakurwa mu kizima. Ibyo ngo bizasaba ko hubakwa umuyoboro wa kilometero 1.620 utwara umuriro muke, n’undi wa kilometero 595 utwara umuriro uringaniye mu turere dutandatu tw’Amajyepfo.

    Iyo nkunga kandi izanifashihswa mu gusana no kwagura umuyoboro wa kilometero 1.720 utwara umuriro muke, ndetse igire uruhare mu gukwirakwiza transformateurs mu mijyi yunganira Kigali.

    Iyi nkunga ya BAD iri mu murongo wayo wo guhindura imibereho y’Abanyafurika ikaba myiza kurushaho, ikanashyigikira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko mu 2024 abaturarwanda bazaba bafite amashanyarazi 100%.

    Ni ibintu byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu Cyerekezo 2050, kuko bizongera ihangwa ry’imirimo bikagabanya ubushomeri, bikanacogoza iyangizwa ry’amashyamba n’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara; bityo urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugakomeza nta nkomyi.

    Binitezweho guteza imbere imyigire y’abanyeshuri bahuraga n’imbogamizi yo gusubiramo amasomo mu masaha y’ijoro, by’umwihariko abiga bataha. Ibura rya serivisi zimwe na zimwe zitangirwa kuri internet naryo rizahagarara.

    Imibare yerekana ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    BAD yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 84 Frw agenewe ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi

  • Kabuga Félicien agiye gusubira imbere y’abacamanza ba IRMCT –

    IRMCT yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, aribwo hateganyijwe inama ntegura rubanza [Status Conference] igomba kuba mbere y’uko Kabuga asubira imbere y’inteko iburanisha.

    Kabuga aburanishwa n’Inteko y’Abacamanza bayobowe na Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

    Uyu mugabo bivugwa ko yavutse mu 1935, yaboneye izuba mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komini ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

    Inyandiko y’ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2011; uyu musaza yafatiwe i Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, cyemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT.

    Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, Perezida Carmel Agius yashyizeho Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Perezida; Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ruzaburanisha uru rubanza kuva igihe Kabuga yimuriwe ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT bireba.

    Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata n’Itegeko ryo kwimura, anategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i La Haye.

    Kabuga yashyikirijwe IRMCT ku wa 26 Ukwakira 2020. Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere wabaye ku wa 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa mu nyandiko y’ibirego.

    Félicien Kabuga aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994