Tag: featured

  • Nyabugogo: Umugabo yasimbutse mu igorofa ya kane arapfa –

    Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko yasanze umugore we ari gusambanira mu nyubako z’iri soko.

    Nta makuru y’impamo aramenyekana gusa abari bahari babwiye IGIHE ko uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma.

    Inyubako y’isoko rizwi nka ‘Inkundamahoro’ niho uwo mugabo bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane

    Inkuru turacyayikurikirana


  • Ingo zisaga 4.000 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge itanu ya Rwamagana na Ngoma –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Batangana Régis, avuga ko kugeza ubu abatuye aka karere basaga 68% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko ahanini muri iyi Mirenge ya Kibungo na Remera ingo nyinshi zitari zifite amashanyarazi.

    Yagize ati “Muri Ngoma iterambere ririmo kuzamuka cyane; kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 68%, muri iyi Mirenge ahanini yagejejwemo amashanyarazi wabonaga nta terambere rihari, ariko ubu ubucuruzi burakorwa nijoro, hageze iterambere urahabona imashini zisya, ibyuma bisudira, amazu atunganya imisatsi n’ibindi byinshi kandi bitahabaga mbere, ubu urabona ko abaturage bishimye.”

    Stephen Igooma, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana nawe yemeza ko ingo ziherutse guhabwa amashanyarazi muri Fumbwe na Rwamagana zongereye umubare w’abamaze kuyagira bava kuri 62% bagera kuri 71%.

    Abayobozi b’amashami ya REG muri Ngoma na Rwamagana bose bavuga ko bari gufatanya n’ubuyobozi bw’utwo turere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo muri Ngoma na Rwamagana zizaba zifite amashanyarazi.

    Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo

    Mukashyaka Christine ni umuturage utuye mu Kagari ka Gahima, mu Murenge wa Kibungo, umwe mu baturage muri uyu Mirenge bagejejweho amashanyarazi muri aka Karere ka Ngoma.

    Mukashyaka avuga ko nyuma yo guhabwa amashanyarazi ubuzima bworoshye ndetse ubu abana babo biborohera gusubiramo amasomo ndetse na serivisi nyinshi bakenera bazibona hafi bitandukanye na mbere aho byabasabaga amafaranga menshi bajya I Kibungo mu mujyi gushaka izo serivisi.

    Uwimana Liberata ni umucuruzi ufite butike muri aka Kagari ka Gahima, mu Mudugudu wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.

    Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.

    Nsengimana Pione we ni Umuturage nawe utuye mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Uyu Nsengimana yahise ashinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza kandi agafasha abakoresha amatelefoni na radiyo kubakanikira ibikoresho byabo byapfuye.

    Aragira ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nunga kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro, ariko ubu barazibona hafi kuko nazibegereje”.

    Uwimana Gertulde ni umudamu wahise atangiza inzu itunganya imisatsi muri aka Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe ho muri Rwamagana nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

    Uwimana avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nyamirama, ndetse abaturage bishimira iterambere babonye.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Abatuye muri aka gace bishimira iterambere bamaze kugezwaho

    Aya mashanyarazi yatumye biteza imbere, bamwe batangiza ibikorwa by’ubucuruzi

  • Ibyishimo bya Nyiransengimana wamenye gusoma no kwandika ku myaka 43 –

    Ku bantu bazi neza gusoma no kwandika ndetse no kubara barumva nta gishya, ariko ku muntu utazi gusoma no kwandika muri uru Rwanda, abayeho mu buzima butari bwiza bwuzuye ipfunwe bitewe n’uko gukoresha telefone, gusoma ibyapa n’ibindi byinshi bisaba kumenya gusoma bitamworohera.

    Ibi nibyo byatumye hirya no hino mu turere hashyirwaho gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara. Ni gahunda imara umwaka umwe ikarangira nibura abatari babizi babimenye.

    Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge habereye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abaturage 241 bari bamaze igihe biga gusoma no kwandika. Ni abaturage biganjemo abakuze bagiye babuzwa amahirwe yo kwiga n’imiryango yabo.

    Byari akanyamuneza ku bakecuru n’abasaza bamenye gusoma no kwandika bakuze ibintu ngo byabateraga ipfunwe cyane bikanatuma batagera ku iterambere.

    Nyiransengimana Rose ufite imyaka 43 yavuze ko yakuze adafite ababyeyi bimuviramo kutajya mu ishuri ngo amenye gusoma no kwandika, ni ibintu byamuviriyemo kwitinya no kudatunga telefone.

    Ati “Mbere nafataga umuhanda nkayoba ariko ubu ntibyakongera kumbaho kuko namenye gusoma no kwandika, mbere sinari nakaguze telefone kubera gutinya kunanirwa kuyikoresha ariko ubu ngiye kuyigura kuko namenye uburyo nayikoresha n’uburyo nakwandikamo amazina y’abantu.”

    Nyiransengimana yavuze ko abana be babiri yabajyanye mu ishuri kugira ngo batazamera nkawe aho agiye kujya abakurikirana umunsi ku munsi byaba na ngombwa akabafasha gusubiramo ibyo bize.

    Niyonsaba Christine we yavuze ko yabangamirwaga no gusomerwa ibintu runaka yakabaye yisomera avuga ko nko mu gutora akenshi yitwazaga umwana wo kumusomera no kumwerekera.

    Ati “Iyo najyaga gutora nashakaga umuntu tujyana akansomera ariko kuva aho ntangiriye kwiga ubu gusoma narabimenye ku buryo nitwongera gutora ntazitwaza umwana ahubwo nzabyikorera.”

    Niyonsaba yashishikarije n’abandi bataramenya gusoma no kwandika kugana ishuri ngo kuko bidasaba imyaka runaka ngo umuntu abimenye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara ku bantu bakuze iba buri mwaka nyuma y’aho byagaragaye ko abantu bakuze batabizi bikabagora mu iterambere.

    Ati “Igihugu cyacu kirifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, niba twinjira muri Ejo Heza umuntu agomba kumenya imigabane ye akajya ayibwirwa n’undi ntibikwiye, niba twinjira muri gahunda y’ubuhinzi buvuguruye hakaba hari inyigisho zigendanye nuko bahinga ahantu hato bikaba byanditse mu bitabo bagomba kubisoma undi ntabimenye ntabwo uwo muturage yagera ku iterambere.”

    Meya Nambaje yavuze ko ibi aribyo bashingiyeho bahitamo kujya bafata abaturage ibihumbi hafi bitanu buri mwaka aho bigishwa iby’ibanze ku gusoma, kwandika no kubara bikabafasha mu kuba babasha gukoresha telefone n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

    Kuva mu 2008 kugeza mu 2021 Akarere ka Ngoma kamaze kwigisha abasaga ibihumbi 35 muri gahunda ya buri mwaka yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

    Nyiransengimana (iburyo) ari kumwe na mugenzi we basoreje rimwe amasomo yo gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko kuva mu 2008 bamaze kwigisha abarenga ibihumbi 35 biganjemo abakuze

  • Anfré uvugwa muri Raporo ya Duclert ashobora kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda –

    Magingo aya, ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biyoborwa na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza. Ambasaderi iki gihugu giheruka mu Rwanda, ni Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu ruzinduko Macron aheruka kugirira mu Rwanda, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no kuba u Bufaransa bwakongera kugira Ambasaderi i Kigali. Amakuru avuga ko Macron yagennye ko Antoine Anfré ariwe ugomba kumuhagararira.

    Jeune Afrique yatangaje ko Anfré w’imyaka 58 usanzwe ari umuntu umenyereye dipolomasi na cyane ko ari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

    Izina ry’uyu mugabo rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert, aho ririmo inshuro 36.

    Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

    Agaragazwa nk’umuntu wari hagati mu guhuza Minisiteri y’Ingabo n’Abakozi bo mu Biro bya Perezida François Mitterrand, bari baraciye umurongo utukura kuri FPR Inkotanyi bakiyemeza kuyirwanya bashyigikiye Habyarimana wari ku butegetsi icyo gihe.

    Muri iyi raporo ariko, uyu mugabo agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, aho we ubwe yanditse ati “ibikorwa byacu muri kiriya gihugu bikwiriye guhinduka”, akagaragaza ko u Bufaransa bufite ubushobozi bwo kubigenza gutyo.

    Ni umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, yari ishyigikiye bidasubirwaho ubutegetsi bw’Abahutu. Iyi raporo igaragaza ko abantu bose bari bashyigikiye ko umurongo w’u Bufaransa icyo gihe uhinduka, bagiye bigizwayo umwe ku wundi, ari nako byagenze kuri Antoine Anfré wategetswe kwegura ku buyobozi bwa DAM.

    Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 agizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger, ni umwanya atatinzeho kuko yashinjwe na Leta ya Niger kuba umuntu uyinenga cyane aza kuva kuri izo nshingano muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

    Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

    Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

    Anfré (uri ibumoso imbere) yahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y’abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa –

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n’imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y’umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n’indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n’abandi bafite imyitwarire nk’iya Karasira bakurikiranwa n’ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir’umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko n’abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati “Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry’ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati “Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n’abasangirangendo be bakwiye gufatwa.”

    Hari undi wagize ati “Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y’amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.”

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati “Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y’abantu igomba guhinduka.”

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati “Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.”

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n’icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati “Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n’iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.”

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n’aya Karasira by’umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n’ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa mu buhinzi –

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Yagize ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.”

    Niyidukunda na we yavuze ko “Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw’ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.”

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abarimo Senateri Jim Inhofe –

    Umukuru w’Igihugu yabakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda ni rwo rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranya ibiganiro na batatu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Muri ubwo butumwa, buherekejwe n’amafoto atatu, Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 86 ni umuntu ukomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu 1994.

    Mu mwaka wa 2018, Senateri Mountain Inhofe, yagaragarije Sena ibigwi bikomeye bya Perezida Kagame ahereye ku rugamba yayoboye rwo guhagarika Jenoside, ubu amahanga akaba amubona mo umuhuza n’umuyobozi uvuga rikijyana mu bibazo bireba Afurika.

    Uyu muyobozi ukomoka mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro yagejeje kuri Sena muri Mutarama 2018, Senateri Inhofe yavuze ko hari abayobozi benshi muri Afurika bamaze kumenyana baba abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Intebe, ariko ko hari impamvu zihariye zituma afata umwanya uhagije wo kuvuga kuri umwe muri bo ariwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

    Yahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu minsi 100 gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bishwe, ibintu bitari bisanzwe kubona umuntu yica umuturanyi we, umugabo akica umugore we.

    Nyamara ngo muri icyo gihe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu gihugu zarabatereranye, amahanga arebera kimwe na Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Senateri Inhofe yakomeje abivuga.

    Yakomeje agira ati “Ibyo byaje guhagarara kubera ko umugabo umwe, Paul Kagame hamwe n’itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda ababyeyi babo bari barahunze igihugu mu myaka mirongo yari ishize.”

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hariho amahitamo abiri yashobokaga arimo kwihorera cyangwa kubabarira n’ubwiyunge, u Rwanda ruhitamo aya kabiri.

    Yashimye isuku irangwa mu Rwanda, iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi bw’icyayi, ikawa n’ibindi, umutekano ndetse n’ubukungu buzamuka neza.

    Senateri Inhofe yagaragaje ko Kagame amaze guhindura imyumvire ya Afurika ku banyamahanga, bitari ukuvuga ko adakeneye gukorana nabo, ahubwo Abanyafurika bagomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.


  • Imirenge ya Bwishyura na Rwamiko yakuwe muri #GumaMuRugo –

    Iyi mirenge ibiri yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ku wa 5 Gicurasi 2021, nyuma yo kugaragaramo ubwandu bukabije bwa Coronavirus nk’uko byagaragazwaga n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena rivuga ko iyi mirenge ikuwe muri Guma mu rugo guhera ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije ko mu Karere ka Karongi, ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Yakomeje iti “Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu.

    Umurenge wa Bwishyura wavanywe muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’icyorezo cya Coronavirus

  • Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable –

    RIB yamutaye muri yombi ku wa 31 Gicurasi 2021, ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Byose bifitanye isano n’ibiganiro yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube.

    Nta myaka ibiri irashira Karasira Aimable atangiye gutanga ibiganiro ku rubuga rwa YouTube rwe bwite ariko akanifashisha indi miyoboro y’abamuha rugari ngo anyuzeho ibitekerezo bye.

    Ku wa 23 Gicurasi 2021, Karasira yakoze ikiganiro mpaka n’Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi maze bagishyira ku miyoboro ya YouTube ya Karasira yitwa UKURI MBONA TV, gifite umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge. Ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Muri icyo kiganiro, Karasira hari aho yumvikanisha ko FPR Inkotanyi ari yo iri inyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal ndetse akavuga ko ari byo byabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho agira ati “Intambara yatangijwe na FPR Inkotanyi ishaka gutaha no gufata ubutegetsi mu 1990 mu gihe bari barasinye amasezerano buri ruhande rwizeye ko bagiye guhuza ingabo. Indege ya Habyarimana iraraswa, irashwe byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bakagiye mu mateka.”

    Akomeza agira ati “Kuko ni indege yari irimo umukuru w’igihugu wari umukozi ntabwo twamunenga yakoreraga u Rwanda n’undi mukuru w’igihugu wakoreraga u Burundi n’Abafaransa bari barimo n’ibiki byose […] ubwo rero ni bwo hahise haba imbarutso, Jenoside iraba.”

    Ni muri iki kiganiro kandi avugamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze itegurwa kuko ngo ‘nta nama itegura Jenoside yigeze ikorwa’.

    Ati “Abantu badukurikiye bajye batekereza [….] njya numva Bizimana [Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG] avuga ukuntu Jenoside yatangiye, ngo abazungu baje mu 1959, 1973 yari Jenoside, ntabwo nshaka guhakana ibyo bintu.”

    “Ariko kuki FPR itera mu ngingo zayo yari ifite iya Jenoside itari irimo, Jenoside yayishyizemo nyuma, FPR itera ntiyigeze ivuga ko Jenoside iri gutegurwa, ntabwo FPR yigeze ivuga iti muhagarike Jenoside […]’’

    Yakomeje agira ati “Ndumva no mu rubanza rwa Bagosora Urukiko rwa Arusha rwarabyanze rwemeza ko Jenoside itateguwe ariko ino ntiwabivuga, ugomba kugendera kuri CNLG, kugira gute…”

    Karasira na Uwimana kandi bumvikanisha ko kuva na kera Abatutsi bahoze basubiranamo barwanira ubutegetsi, agatanga urugero rw’Intambara yo ku Rucunshu.

    Ati “Ibyabereye ku Rucunshu, ni Abatutsi bamaranye, nta muzungu wari uhari, ni Abatutsi bapfaga ingoma; Abanyiginya n’Abega. Barimo uyu mugore usa nk’aho afatwa nk’umuntu w’umugome cyane, ni byo batwigishaga […], Kanjogera bavuga ngo yajyaga azamukira ku mpinja. Ni ibintu bavuga.”

    Karasira kandi hari aho agera muri icyo kiganiro akavuga ko ubwo Jenoside yari irangiye, abasirikare ba FPR bagiye bica abantu mu rwego rwo kwihorera.

    Ati “Jenoside irabaye, irarangira itwaye abantu benshi. Mu kurangira byaravuzwe harimo abantu bahunze bajya Congo […] bamwe mu basirikare ba FPR kandi ndabumva, banavuga ko babihaniwe, barazaga bagasanga abantu babo babamaze bakihorera. Kugeza ubu ninde wari wiyunga n’undi muri ibyo byose ndi kuvuga ngo biyunge?”

    Ni ibintu bitandukanye n’ukuri kuko nk’uko bizwi ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zitabara abicwaga n’Interahamwe.

    Hari ikindi kiganiro Karasira yumvikanyemo atesha agaciro akazi gakomeye kakozwe n’Inkiko Gacaca aho agaragaza ko uburyo abazikoragamo nk’Abacamanza uburyo bashyizweho budasobanutse ibintu agereranya no kuba abantu babiri barwanaga nyuma umwe agacira undi urubanza.

    Ati “Abantu baburaniye inaha muri Gacaca, bashyizweho, ni ibanga gusa tubyihorere […] ni ibintu twibikira, ariko Gacaca ibyo yakoze […] hari hakwiriye kubamo abanyamahanga baza […] abantu babiri barwanaga noneho umwe ari hejuru y’undi, undi aramubyukanye noneho wa muntu uri hejuru ye ngo ajye kumucira urubanza? Ibyo bintu se, ntabwo kenshi byumvikana.”

    Amategeko ateganya iki?

    RIB itangaza ko ibyaha ikurikiranyeho Karasira biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Itegeko risobanura ko bifatwa nko guhakana Jenoside ku muntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Ukoze ibyo aba akoze icyaha, iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Umuntu ufatwa nk’uha ishingiro Jenoside ni umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside, kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro.

    Uwo muntu iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, Karasira yari yaratumiwe n’Ubugenzacyaha yihanangirizwa ku magambo yari akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga yaganishaga ku gupfobya Jenoside.

    Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri

  • Impamvu utubari dukomeje gufungwa –

    Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021, hafunguwe bimwe mu bikorwa birimo ibirori byo kwiyakira ku bakora ubukwe n’ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko utubari two tuzakomeza gufunga nubwo ibikorwa by’ubukwe bwo gusaba no gukwa byemewe, abavuye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bakaba bemerewe kwiyakira.

    Minisitiri Gatabazi wari kuri RBA yabisobanuye agira ati “Ngira ngo ibijyanye n’utubari nk’uko twabisobanuye mu bihe byatambutse, utubari ni twinshi ntushobora kutugenzura, ntushobora kugenzura abanywa, ntushobora guhagarika umupolisi cyangwa umuyobozi kuri buri kabari, ibyo ntabwo byashoboka, ubushobozi ntabwo bwaboneka.”

    Yakomeje agira ati “Tukaba dusaba abantu kuko kunywa ntabwo bibujijwe, niba ashobora kugura inzoga kuri butiki cyangwa kuri hoteli akayijyana mu rugo, ntabwo kunywa bibujijwe. Ikibujijwe ni ukujya guhurira ahantu, abantu bakanywa bagasabana kandi uko agenda anywa niko agenda atakaza ubushobozi bwo kubahiriza ya mabwiriza.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri rusange abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza by’umwihariko abakora imihango yo kwiyakira nyuma y’ubukwe.

    Ati “Ngira ngo abantu bakwihangana, abantu nibamara kwikingiza ari benshi, hari ibindi byemezo bizafatwa. Ibijyanye n’ubukwe nabyo turaza gufata ibindi byemezo by’uko butazajya bumara amasaha menshi hato nabwo butazahinduka nk’akabari.”

    Mu zindi ngamba zafashwe harimo kuba Akarere ka Karongi kashyiriweho isaha ya saa moya z’umugoroba nk’iyo kuba batemerewe gukora ingendo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko mu Karere ka Karongi mu minsi 30 ishize mu Murenge wa Bwishyura hagaragaye ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

    Ati “Hari hafashwe ingamba zo kubashyira mu kato bituma mu isuzuma twakozwe mu cyumweru kirangiye, imibare yaragabanyutse bifatika kuko twagendaga dupima abantu 100 muri buri Murenge. Ikigaragara ni uko muri Bwishyura imibare yaragabanyutse igera kuri 5%.”

    Ati “Usanga mu yindi Mirenge ya Karongi hari abantu bake bake bagifite ubwandu ku buryo tugicukumbura dufata ibindi bipimo kugira ngo tumenye niba bitava muri Bwishyura bijya mu yindi Mirenge.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri aka karere ka Karongi mu minsi ishize hagiye hagaragara abantu bafatirwa mu birori n’ibindi bikorwa by’ubusabane ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kugira ngo bajye bataha saa moya.

    Minisitiri Gatabazi JMV yavuze ko imicungire y’utubari igoye cyane ku buryo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bisa n’ibidashoboka turamutse dufunguye