Tag: featured

  • Polisi yerekanye abagabo babiri bacuruzaga amavuta ya mukorogo –

    Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena 2021, ni bwo aba bagabo bashinjwa kugurisha mukorogo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

    Umwe mu bafashwe yemeye icyaha cy’uko yagurishaga aya mavuta, anabisabira imbabazi mu gihe undi yabihakanye akavuga ko ataramenya impamvu yatawe muri yombi.

    Umugabo wemeye ko yacuruzaga mukorogo yavuze ko ayo mavuta yayaranguye mbere y’uko ahagarikwa mu Rwanda ashimangira ko yari akiri gucuruza ayo yasigaranye mu bubiko.

    Yagize ati “Basanze mfite aya mavuta atemewe, nari nyamaranye iminsi kuko namaze kumenya ko atemewe mpita ndeka kuyarangura. Ayo nari mfite ni yo naranguye mbere.”

    Uyu mugabo yafatanywe amavuta ya mukorogo afite agaciro karenga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu butumwa bwe, yashishikarije abagicuruza mukorogo kubireka kubera ko atacyemewe ku isoko ry’u Rwanda

    Mugenzi we wahakanye ibyo ashinjwa we yagize ati “Nagiye kubona mbona abapolisi bansanze ku kazi bambwira ngo baje kureba ibicuruzwa bitemewe; binjiye barareba ntabyo bigeze babona. Bambwiye ngo tugende wowe tuje tugufiteho amakuru, tugende ibindi uraba ubimenya. Ni bwo twagiye kuri polisi Kacyiru ni ho nanasanze ibintu by’amavuta.”

    Yakomeje avuga ko yahise afotorwa ndetse ntacyo yari gukora cyane ko yari afite ubwoba.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aya mavuta yinjizwa mu gihugu anyuze ku mipaka itemewe aturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda

    Ati “Kugira ngo bigere aha ni cyo kibazo gikomeye, icya mbere aya mavuta ntakorerwa mu Rwanda, akorerwa mu bihugu duhana imbibi ni ho aturuka. Ubu ng’ubu kuko babonye ko kunyura ku mipaka yemewe ari ikibazo tubitahura byihuse, basigaye banyura mu nzira zitemewe bakazana make make ntibayajyane muri za butike.”

    Yongeyeho ko abacuruza aya mavuta bayashyira muri depo ku buryo no kuyacuruza bibasaba kujyana make make.

    CP Kabera yashimangiye ko hari n’ubwo bayinjiza mu gihugu bayahaye abana mu buryo bwo kuyobya amarari. Yaboneyeho kubasaba kwirinda kuyacuruza kuko amayeri yose bakoresha Polisi yayatahuye.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu uukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe mu buvuzi birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Polisi yerekanye abagabo babiri yafatiye mu Karere ka Kicukiro bari gucuruza amavuta ya mukorogo

    Amavuta bafatanywe afite agaciro k’ibihumbi 300 Frw

  • RIB iri gushakisha Byukusenge Frodouard “Nzungu” ukekwaho ubwicanyi –

    Nzungu atuye mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko. Ni mwene Nkuriragenda na Nyirasharamanzi.

    Uyu musore akurikiranyweho kwica Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko, icyaha cyo bikekwa ko yakoze ku wa 26 Gicurasi 2021 agahita atorokera ahataramenyekana kugeza ubu.

    Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021, yasabye umuntu wese wabona Byukusenge kumufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta, iz’umutekano cyangwa ku Ishami rya RIB rimwegereye agafasha abagenzacyaha kumuta muri yombi.

    Nta makuru menshi yatangajwe ku buryo icyaha Byukusenge akurikiranyweho cyakozwemo.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gushakisha Byukusenge Froduard “Nzungu” wo mu Karere ka Gakenke ukekwaho icyaha cyo kwica Iradukunda Marie Louise

  • Urukiko rwanze icyifuzo cya Kabuga cyo guhagarika urubanza kubera ubuzima bwe bumeze nabi –

    Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw’inyungu z’ubugiraneza “Bitewe n’uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.”

    Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

    Yakomeje avuga ko “Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera”, akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y’ubuzima bwa Kabuga yatanze, n’ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Iki cyifuzo cy’uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry’urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

    Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko “Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20” ku buryo nta cyizere cy’uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

    Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y’u Buholandi yamaze gutangaza ko “Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo” kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

    Izi mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n’urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

    Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

    Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w’imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

    Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w’urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

    Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

    Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n’umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk’Akazu.

    Kabuga yangiwe kuburana ari hanze ya gereza

  • Nyabugogo: Umugabo yasimbutse mu igorofa ya kane arapfa –

    Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko yasanze umugore we ari gusambanira mu nyubako z’iri soko.

    Nta makuru y’impamo aramenyekana gusa abari bahari babwiye IGIHE ko uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma.

    Inyubako y’isoko rizwi nka ‘Inkundamahoro’ niho uwo mugabo bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane

    Inkuru turacyayikurikirana


  • Ingo zisaga 4.000 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge itanu ya Rwamagana na Ngoma –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Batangana Régis, avuga ko kugeza ubu abatuye aka karere basaga 68% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko ahanini muri iyi Mirenge ya Kibungo na Remera ingo nyinshi zitari zifite amashanyarazi.

    Yagize ati “Muri Ngoma iterambere ririmo kuzamuka cyane; kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 68%, muri iyi Mirenge ahanini yagejejwemo amashanyarazi wabonaga nta terambere rihari, ariko ubu ubucuruzi burakorwa nijoro, hageze iterambere urahabona imashini zisya, ibyuma bisudira, amazu atunganya imisatsi n’ibindi byinshi kandi bitahabaga mbere, ubu urabona ko abaturage bishimye.”

    Stephen Igooma, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana nawe yemeza ko ingo ziherutse guhabwa amashanyarazi muri Fumbwe na Rwamagana zongereye umubare w’abamaze kuyagira bava kuri 62% bagera kuri 71%.

    Abayobozi b’amashami ya REG muri Ngoma na Rwamagana bose bavuga ko bari gufatanya n’ubuyobozi bw’utwo turere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo muri Ngoma na Rwamagana zizaba zifite amashanyarazi.

    Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo

    Mukashyaka Christine ni umuturage utuye mu Kagari ka Gahima, mu Murenge wa Kibungo, umwe mu baturage muri uyu Mirenge bagejejweho amashanyarazi muri aka Karere ka Ngoma.

    Mukashyaka avuga ko nyuma yo guhabwa amashanyarazi ubuzima bworoshye ndetse ubu abana babo biborohera gusubiramo amasomo ndetse na serivisi nyinshi bakenera bazibona hafi bitandukanye na mbere aho byabasabaga amafaranga menshi bajya I Kibungo mu mujyi gushaka izo serivisi.

    Uwimana Liberata ni umucuruzi ufite butike muri aka Kagari ka Gahima, mu Mudugudu wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.

    Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.

    Nsengimana Pione we ni Umuturage nawe utuye mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Uyu Nsengimana yahise ashinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza kandi agafasha abakoresha amatelefoni na radiyo kubakanikira ibikoresho byabo byapfuye.

    Aragira ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nunga kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro, ariko ubu barazibona hafi kuko nazibegereje”.

    Uwimana Gertulde ni umudamu wahise atangiza inzu itunganya imisatsi muri aka Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe ho muri Rwamagana nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

    Uwimana avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nyamirama, ndetse abaturage bishimira iterambere babonye.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Abatuye muri aka gace bishimira iterambere bamaze kugezwaho

    Aya mashanyarazi yatumye biteza imbere, bamwe batangiza ibikorwa by’ubucuruzi

  • Ibyishimo bya Nyiransengimana wamenye gusoma no kwandika ku myaka 43 –

    Ku bantu bazi neza gusoma no kwandika ndetse no kubara barumva nta gishya, ariko ku muntu utazi gusoma no kwandika muri uru Rwanda, abayeho mu buzima butari bwiza bwuzuye ipfunwe bitewe n’uko gukoresha telefone, gusoma ibyapa n’ibindi byinshi bisaba kumenya gusoma bitamworohera.

    Ibi nibyo byatumye hirya no hino mu turere hashyirwaho gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara. Ni gahunda imara umwaka umwe ikarangira nibura abatari babizi babimenye.

    Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge habereye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abaturage 241 bari bamaze igihe biga gusoma no kwandika. Ni abaturage biganjemo abakuze bagiye babuzwa amahirwe yo kwiga n’imiryango yabo.

    Byari akanyamuneza ku bakecuru n’abasaza bamenye gusoma no kwandika bakuze ibintu ngo byabateraga ipfunwe cyane bikanatuma batagera ku iterambere.

    Nyiransengimana Rose ufite imyaka 43 yavuze ko yakuze adafite ababyeyi bimuviramo kutajya mu ishuri ngo amenye gusoma no kwandika, ni ibintu byamuviriyemo kwitinya no kudatunga telefone.

    Ati “Mbere nafataga umuhanda nkayoba ariko ubu ntibyakongera kumbaho kuko namenye gusoma no kwandika, mbere sinari nakaguze telefone kubera gutinya kunanirwa kuyikoresha ariko ubu ngiye kuyigura kuko namenye uburyo nayikoresha n’uburyo nakwandikamo amazina y’abantu.”

    Nyiransengimana yavuze ko abana be babiri yabajyanye mu ishuri kugira ngo batazamera nkawe aho agiye kujya abakurikirana umunsi ku munsi byaba na ngombwa akabafasha gusubiramo ibyo bize.

    Niyonsaba Christine we yavuze ko yabangamirwaga no gusomerwa ibintu runaka yakabaye yisomera avuga ko nko mu gutora akenshi yitwazaga umwana wo kumusomera no kumwerekera.

    Ati “Iyo najyaga gutora nashakaga umuntu tujyana akansomera ariko kuva aho ntangiriye kwiga ubu gusoma narabimenye ku buryo nitwongera gutora ntazitwaza umwana ahubwo nzabyikorera.”

    Niyonsaba yashishikarije n’abandi bataramenya gusoma no kwandika kugana ishuri ngo kuko bidasaba imyaka runaka ngo umuntu abimenye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara ku bantu bakuze iba buri mwaka nyuma y’aho byagaragaye ko abantu bakuze batabizi bikabagora mu iterambere.

    Ati “Igihugu cyacu kirifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, niba twinjira muri Ejo Heza umuntu agomba kumenya imigabane ye akajya ayibwirwa n’undi ntibikwiye, niba twinjira muri gahunda y’ubuhinzi buvuguruye hakaba hari inyigisho zigendanye nuko bahinga ahantu hato bikaba byanditse mu bitabo bagomba kubisoma undi ntabimenye ntabwo uwo muturage yagera ku iterambere.”

    Meya Nambaje yavuze ko ibi aribyo bashingiyeho bahitamo kujya bafata abaturage ibihumbi hafi bitanu buri mwaka aho bigishwa iby’ibanze ku gusoma, kwandika no kubara bikabafasha mu kuba babasha gukoresha telefone n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

    Kuva mu 2008 kugeza mu 2021 Akarere ka Ngoma kamaze kwigisha abasaga ibihumbi 35 muri gahunda ya buri mwaka yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

    Nyiransengimana (iburyo) ari kumwe na mugenzi we basoreje rimwe amasomo yo gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko kuva mu 2008 bamaze kwigisha abarenga ibihumbi 35 biganjemo abakuze

  • Anfré uvugwa muri Raporo ya Duclert ashobora kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda –

    Magingo aya, ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biyoborwa na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza. Ambasaderi iki gihugu giheruka mu Rwanda, ni Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu ruzinduko Macron aheruka kugirira mu Rwanda, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no kuba u Bufaransa bwakongera kugira Ambasaderi i Kigali. Amakuru avuga ko Macron yagennye ko Antoine Anfré ariwe ugomba kumuhagararira.

    Jeune Afrique yatangaje ko Anfré w’imyaka 58 usanzwe ari umuntu umenyereye dipolomasi na cyane ko ari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

    Izina ry’uyu mugabo rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert, aho ririmo inshuro 36.

    Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

    Agaragazwa nk’umuntu wari hagati mu guhuza Minisiteri y’Ingabo n’Abakozi bo mu Biro bya Perezida François Mitterrand, bari baraciye umurongo utukura kuri FPR Inkotanyi bakiyemeza kuyirwanya bashyigikiye Habyarimana wari ku butegetsi icyo gihe.

    Muri iyi raporo ariko, uyu mugabo agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, aho we ubwe yanditse ati “ibikorwa byacu muri kiriya gihugu bikwiriye guhinduka”, akagaragaza ko u Bufaransa bufite ubushobozi bwo kubigenza gutyo.

    Ni umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, yari ishyigikiye bidasubirwaho ubutegetsi bw’Abahutu. Iyi raporo igaragaza ko abantu bose bari bashyigikiye ko umurongo w’u Bufaransa icyo gihe uhinduka, bagiye bigizwayo umwe ku wundi, ari nako byagenze kuri Antoine Anfré wategetswe kwegura ku buyobozi bwa DAM.

    Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 agizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger, ni umwanya atatinzeho kuko yashinjwe na Leta ya Niger kuba umuntu uyinenga cyane aza kuva kuri izo nshingano muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

    Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

    Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

    Anfré (uri ibumoso imbere) yahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y’abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa –

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n’imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y’umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n’indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n’abandi bafite imyitwarire nk’iya Karasira bakurikiranwa n’ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir’umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko n’abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati “Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry’ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati “Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n’abasangirangendo be bakwiye gufatwa.”

    Hari undi wagize ati “Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y’amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.”

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati “Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y’abantu igomba guhinduka.”

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati “Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.”

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n’icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati “Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n’iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.”

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n’aya Karasira by’umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n’ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa mu buhinzi –

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Yagize ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.”

    Niyidukunda na we yavuze ko “Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw’ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.”

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abarimo Senateri Jim Inhofe –

    Umukuru w’Igihugu yabakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda ni rwo rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranya ibiganiro na batatu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Muri ubwo butumwa, buherekejwe n’amafoto atatu, Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 86 ni umuntu ukomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu 1994.

    Mu mwaka wa 2018, Senateri Mountain Inhofe, yagaragarije Sena ibigwi bikomeye bya Perezida Kagame ahereye ku rugamba yayoboye rwo guhagarika Jenoside, ubu amahanga akaba amubona mo umuhuza n’umuyobozi uvuga rikijyana mu bibazo bireba Afurika.

    Uyu muyobozi ukomoka mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro yagejeje kuri Sena muri Mutarama 2018, Senateri Inhofe yavuze ko hari abayobozi benshi muri Afurika bamaze kumenyana baba abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Intebe, ariko ko hari impamvu zihariye zituma afata umwanya uhagije wo kuvuga kuri umwe muri bo ariwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

    Yahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu minsi 100 gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bishwe, ibintu bitari bisanzwe kubona umuntu yica umuturanyi we, umugabo akica umugore we.

    Nyamara ngo muri icyo gihe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu gihugu zarabatereranye, amahanga arebera kimwe na Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Senateri Inhofe yakomeje abivuga.

    Yakomeje agira ati “Ibyo byaje guhagarara kubera ko umugabo umwe, Paul Kagame hamwe n’itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda ababyeyi babo bari barahunze igihugu mu myaka mirongo yari ishize.”

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hariho amahitamo abiri yashobokaga arimo kwihorera cyangwa kubabarira n’ubwiyunge, u Rwanda ruhitamo aya kabiri.

    Yashimye isuku irangwa mu Rwanda, iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi bw’icyayi, ikawa n’ibindi, umutekano ndetse n’ubukungu buzamuka neza.

    Senateri Inhofe yagaragaje ko Kagame amaze guhindura imyumvire ya Afurika ku banyamahanga, bitari ukuvuga ko adakeneye gukorana nabo, ahubwo Abanyafurika bagomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.