Tag: featured

  • Rubavu: Abagizweho ingaruka n’imitingito bahawe ubufasha bw’ibanze –

    Mu bufasha bahawe ku wa Kane tariki ya 3 Kamena harimo ubw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bari bakeneye.

    Nzarusaza Joel utuye mu Murenge wa Gisenyi yashimye inkunga yahawe kuko ikiza cyaje batiteguye bituma inzu ye isenyuka barahunga bakaba bari bafite ibibazo by’inzara kubera ko bamaze iminsi badakora.

    Akimana Josephine, uvuga ko inzu ye yasenyutse akaba acumbikiwe n’abavandimwe ashima inkunga yahawe kuko igiye kumufasha kwitegura ngo asubire mu kazi yakoraga.

    Yagize ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe. Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho’’.

    Dr. Brenda Gatera, Umuyobozi wa gahunda za AHF Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) yagobotse aba baturage, avuga ko nyuma yo kubona Akarere ka Rubavu kakiriye impunzi nyinshi z’Abanyecongo n’abaturage bako bagizweho ingaruka n’imitingito babonye ko na bo hari umusanzu batanga kuko ubuzima bw’abaturage benshi bwasubiye inyuma.

    Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, avuga ko barimo gushimira abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage ibishoboka ngo babone ubufasha bw’ibanze, mu gihe bakirimo gushaka uko basubira mu buzima busanzwe.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa b’Akarere bakomeje kudufasha kuko abaturage dufite bagizweho ingaruka n’imitingito. Abaturage bafite inzu zangiritse ni benshi, turimo kugerageza kugenda tubasaranganya ngo buri wese agire icyo abona.”

    Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu. Mu ngaruka iruka ryacyo ryagize harimo kuba igice cy’Akarere ka Rubavu cyangijwe n’ibikoma biva mu nda y’ikirunga. Imitingito kandi yakurikiyeho yasenyeye abaturage aho inzu zirenga 1200 zangiritse.

    Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku yashyikirijwe abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

  • Menya “African Darter”, igisiga cyoga mu mazi nk’inzoka –

    Iki gisiga kandi iyo hagize ikintu kigikanga gihitamo gucubira mu mazi umwanya munini kugera ubwo ikibazo gicyemutse. Inshuro nyinshi iyo iki gisiga kivuye mu mazi kiba cyakonje ku buryo bigifata umwanya runaka kugira cyongere kumuka neza.

    Imiterere ya African Darter

    African Darter iyo ari ikigabo kiba gifite akantu kameze nk’ikamba ku mutwe kandi inyuma ku gikanu harirabura ndetse hameze nk’igishishwa cy’ubunyobwa.

    Ahandi hasigaye ku gikanu naho hateye nk’igishishwa cy’ubunyobwa ariko harimo n’uturongo tw’umweru kuva mu maso kugera mu ijosi.

    Amababa ya African Darter ajya gusa n’umukara ariko kandi hagaragaramo utubara tw’umweru n’utubara dusa n’umuringa. Amaguru n’amano afatanye nk’ay’imbata bifite ibara ry’ikijuju.

    Amaso ya African Darter asa na zahabu. Munsi y’umunwa no ku muhogo hajya gusa n’umweru. Umunwa w’iki gisiga ni muremure kandi uratyaye ndetse ufite ibara risa nk’ikijuju. Iki gisiga kigira imirizo miremire y’irabura iba igihungiza umuyaga iyo gihagaze ahantu. Muri rusange ikigabo kigira umunwa munini kuruta ikigore.

    African Darter igira uburebure buri hagati ya 81-97cm, uburebure bw’amababa y’iki gisiga buri hagati ya 115-128cm, gishobora kugira uburemere bwa 1050-1350g kandi iyo ibintu byagenze neza gishobora kurama imyaka igera kuri 16.

    African Darter iba ahantu hameze gute?

    African Darter ziba mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu burasirazuba bwo hagati. African Darter ikunda kuba ihagaze ku mashami y’ibiti biri mu mazi.

    Iyo hagize ikintu kiyikanga ihita imanuka igacubira mu mazi. Ikindi ni uko iyo ari igihe cyo kororoka ushobora kuzisanga mu biti bitari hafi hafi y’amazi. Muri Kigali ibi bisiga wabibona mu Gatsata hafi y’amagaraje, Rwandex ahahoze inganda, Masaka hafi y’uruganda rw’Inyange n’ahandi.

    African Darter itungwa n’iki?

    African Darter mbere na mbere itungwa n’amafi nubwo ishobora no kurya ibisimba bitaragurika nk’ibikeri n’imitubu, ishobora kandi kurya ibikururanda ndetse n’utundi dusimba duto.

    African Darter ishobora kumara igihe kinini iri mu mazi irimo kugendesha amano yayo ameze nk’ay’imbata kugira ngo ifate ifi. Iyo imaze kuyifata iyijyana ku butaka kugira ngo ibone uko iyimira ihereye ku mutwe.

    Uko African Darter yororoka

    African Darter yubaka icyari ahantu hari ibyari by’ibindi bisiga harimo nk’ibiyongoyongo, inyange na cormorants. Icyari icyubaka hejuru mu giti.

    Ingabo ni yo izana ibyo kubaka icyari noneho ingore ikacyubaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi ari hagati ya 3-5.

    Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi 25-30 kandi kurarira bikorwa n’ikigabo n’ikigore. Imishwi imaze guturagwa yitabwaho n’ababyeyi bose. Nyuma y’ibyumweru bitanu, imishwi iba imaze kumera amababa kandi ishobora kuguruka. African Darter imaze imyaka 2 ivutse iba ishobora kororoka.

    Ibibangamira African Darter

    Mu bihugu bimwe na bimwe amagi ya African Darter abantu barayatwara. Ikindi ibisimba birimo nk’ingona n’ibisiga nk’igikona, icyiyoni na za kogama birya African Darter. Gusa n’ubwo bimeze bityo, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira iki gisiga mu bisiga bitageramiwe.


  • IGP Dan Munyuza yemeranyije n’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi gukurikirana abakekwaho Jenoside bihisheyo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza, bongeye kuganira kuri ayo masezerano y’ubufatanye bemeranya gutangira gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena, aba bayobozi bagarutse cyane ku bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano muri rusange hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha bijyanye n’ibihe tugezemo nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

    Hanagarutswe kandi ku guhuza ibikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya Islam, gushyiraho ihuriro rihoraho rizajya rihura kenshi rikaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi n’akarere, guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha harimo abacyekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagahungira muri Malawi.

    Aba bayobozi banemeranyijwe gushimangira ubufatanye mu kongerera ubushobozi Abapolisi binyuze mu mahugurwa n’iterambere.

    Tariki 31 Gicurasi IGP Dan Munyuza ubwo yakiraga mugenzi we wa Malawi yongeye gushimangira ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigaragara muri iki gihe.

    Ati “Muri iki gihe hagaragara ibyaha by’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibimunga ubukungu bw’igihugu. Ibi byose bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu ni ngombwa ko dufatanya kubirwanya.”

    Aba bayobozi kandi banagarutse ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa aho Umuyobozi wa Polisi ya Malawi mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda we n’intumwa ayoboye basuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda bishimira amasomo atangirwamo.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ko hari bamwe mu bapolisi b’iki gihugu bagiye kujya bohorezwa mu Rwanda guhugurirwa muri Polisi y’u Rwanda.

    IGP Dr Kainja yagize ati ” Twabonye mu bihugu bigera muri 14 bya Afurika byohereza ba Ofisiye bakuru kuza kwiga muri iri shuri rikuru ryanyu twebwe tutarimo nyamara nishimiye amasomo ahatangirwa cyane cyane iriya mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amahoro no kurwanya amakimbirane.”

    “Usibye n’ibyo nabonye bigisha ibijyanye no kuyobora Abapolisi mu rwego rwo hejuru. Mu ishuri rya PTS-Gishari naho twishimiye amasomo ahatangirwa twavuga amasomo ajyanye no gutabara byihuse, amasomo ajyanye n’uburyo bwihariye bwo gukoresha imbunda, gutoza umutwe wihariye w’Abapolisi, amasomo yo kwigisha Abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato aya yose twasanze tugomba kohereza Abapolisi hano mu Rwanda bakayiga.”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimiye mugenzi w’u Rwanda IGP Dan Munyuza uburyo we n’itsinda ayoboye bakiriwe aboneraho no gutumira mugenzi we kuzasura Malawi.

    Kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Tariki ya 31 Gicurasi bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru nyuma basuye ishuri rya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana banasura ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

    Aha hose aba bashyitsi bishimiye amasomo ahatangirwa bagaragaza ko bagiye kujya bohereza Abapolisi kuhiga.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza bagiranye ibiganiro bishimangira ubufatanye hagati y’impande zombi

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe (YAVUGURUWE) –

    Yabitangarije mu Burusiya aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (SPIEF 21) iri kuba ku nshuro yayo ya 24.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente nk’umwe mu nzobere mu by’ubukungu ari muri batatu batanze ibiganiro byo kuyitangiza kuri uyu wa 3 Kamena 2021, hamwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Burusiya, Andrei Belousov na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

    Iyi nama izasozwa ku wa 5 Kamena iri kubera mu Mujyi wa St Petersburg, aho ihurije abayobozi batandukanye n’inzobere mu by’ubukungu ziturutse mu bihugu birenga 120 byo hirya no hino ku Isi.

    Yateranye mu gihe Isi yose yahuye n’ihungabana ry’ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, imikoranire y’u Burusiya na Afurika mu bucuruzi nayo ikaba yasubiye inyuma.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangaga icyizere cyo kugira ubukungu buzamuka vuba mbere y’umwaduko w’icyorezo kuko nko mu 2019 ibyinshi byagaragaje ko ubwabyo bwazamutseho hejuru ya 4% ndetse ubw’u Rwanda bwo bukaba bwarazamutseho 9,5%.

    Yashimangiye ko usibye ingaruka z’icyorezo zigaragara muri Afurika ubukungu bwayo n’ubu bishoboka ko bwazamuka kandi buhagije kubwubakiraho icyerekezo Afurika yihaye cya 2063.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko u Burusiya nk’umufatanyabikorwa wa Afurika kuva kera icyo cyerekezo bugifitemo uruhare kandi bushobora gutanga umusanzu.

    Yakomeje ati “Uyu munsi Afurika ifite amahirwe akomeye abashoramari bo mu Burusiya bashobora kubyaza umusaruro. Icya mbere, Afurika ifite urubyiruko n’abakozi bashobora gutanga umusanzu ukomeye ku guteza imbere ubukungu. Icya kabiri, uyu mugabane ugenda utera imbere mu kugira imijyi vuba vuba, bigaragagaza ko uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mijyi buhari.”

    “Hari kandi n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryagaragaje ahandi ubukungu bwazamukira ari ho mu itumanaho no kwimakaza ikoranabuhanga aho tuba.”

    -  Yasabye ko gusaranganya inkingo byakwitabwaho

    Minisitiri w’Inetebe, Dr Ngirente yibukije abitabiriye inama ko mu gihe hari gushakishwa uburyo bwo kwigobotora ingaruka z’icyorezo burimo no kuzahura ubukungu, nta kizagerwaho abatuye Isi batarahuriza ku kumva ko inkingo zikenewe kuri bose.

    Ati “Dukwiye kuzirikana ko mu gihe turi gukora iyo bwabaga ngo twikure mu ngaruka icyorezo cyatugizeho, icya mbere cyo kwitabwaho ni ukuba haboneka inkingo zihagije kuri bose.”

    Yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora inkingo z’indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ikabifashwamo n’abafatanyabikorwa barimo n’u Burusiya.

    Dr Ngirente kandi yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (ACFTA) ari andi mahirwe y’ishoramari ku Barusiya kuko rizajya rihuza abagera kuri miliyari 1,3. Aho yavuze ko ryakorwa hubakwa imihanda y’imodoka n’iya gari ya moshi, ibyambu, ingomero z’amashanyarazi, imiyoboro ya internet n’ibindi. Ibyo ngo byasaba ari hagati ya miliyari 130$ na miliyoni 170$ ku mwaka.

    Agaruka ku mikoranire y’u Burusiya n’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko yagiye yibanda ku guteza imbere ubushakashatsi mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu n’amazi n’uburezi.

    Yongeyeho ati “Hakenewe ko u Burusiya bwongera ishoramari muri ibi ndetse no mu zindi ngeri z’ibikorwa remezo.”

    Yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko “igihe cyo gushora imari muri Afurika ari iki” kuko hagaragazwa ingorane zigihari kandi harushaho no kunozwa uburyo bwo korohereza imishinga kuri uyu Mugabane.

    Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu isanzwe iba buri mwaka kuva mu 1997, uretse mu 2020 itabaye kubera Covid-19. Ihuza abayobozi n’inzobere mu bukungu ziturutse hirya no hino ku Isi zirimo n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, u Burusiya buyakira n’ibindi.

    Biteganyijwe ko mu bandi bazayitangamo ibiganiro harimo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin; Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe

    Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya

  • Musanze: Uko abahemutse n’abahemukiwe muri Jenoside babohotse bagafatanya komorana ibikomere –

    Muri ibi biganiro, abaturage bagaragaje ko bo ubwabo aribo usanga biboha mu mibanire mibi yabo aho ababirenze ubu bamaze gutera imbere kandi ko bazakomeza guharanira kurandura amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bihagaragara.

    Uwamahoro Clémentine avuga ko yajyaga yumva bavuga ko yagizwe imfubyi n’Abahutu, bityo akumva ko ari abagome cyane ariko ngo nyuma y’aho Leta isabiye abantu kuba Abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko yatumye Uwamahoro ashaka mu bo yitaga inzigo kandi ko ubu babanye neza nta rwikekwe.

    Yagize ati “Nakuranye igikomere ko icyangize imfubyi ari Abahutu, bityo nkura niyumvamo ko Abahutu ari abagome cyane, nyuma y’aho naje gukorana n’umushinga wa Duhuze, aho wahuzaga Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare ndetse n’abari bahungutse. Ni bwo natangiye kujya mvuga ibyanjye n’abandi bakavuga ibyabo. Ibyo natekerezaga bigenda bimvamo buhoro buhoro kugeza ubwo byamvuyemo burundu ngahita nshakana n’uwo nitaga inzigo [Umuhutu] none tukaba tubayeho neza kuko duhuriye muri Ndi umunyarwanda.’’

    Yakomeje agira ati “Mbere ntarabohoka, nahoraga mu bitaro kubera ihungabana ariko kugeza ubu nta kibazo njya ngira. Muri njye, nta Muhutu, nta Mututsi cyane ko n’umuryango nakuriyemo wari waranyanze ngo nashakiye mu Bahutu none uyu munsi ninjye basigaye bagisha inama mu by’ihungabana.”

    Nduwayezu Narcisse yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi arabihanirwa, nyuma yo kurangiza igihano cye atuzwa mu Mudugudu wa Kimonyi watujwemo abari barahunze mu 1959, abarokotse Jenoside, abavuye ku rugerero n’abakoze Jenoside.

    Yavuze ko bakihagera bumvaga kubana bitazashoboka kubera urwikekwe bahoranaga ariko baje guhuza ubu bakaba bafatanya muri byinshi mu mibanire yabo n’iterambere.

    Yagize ati “Tukigera mu Mudugudu twabonaga kubana bitazashoboka, nahoranaga ipfunwe numva ntawe nahura nawe mu barokotse, naje gukoresha ubukwe mbona baraje baradufasha mu mirimo yo mu rugo guteka, kwakira abantu kuntwerera byose barabikora babigize ibyabo bisanzuye numva ngize ikiniga kuko ntawe nari natumiye.”

    Yakomeje ati “Ni bwo nahise nanjye ntangira kubegera tukajya duhura tukaganira, haza kuza gahunda yaduhurije mu itsinda ryitwa Duhuze dukomeza kujya duhura tukavugana ku mateka yabaye, uko twese tubayeho noneho dukomeza no gushakira hamwe ibisubizo twahuraga nabyo mu buzima harimo n’ibyari bibangamiye iterambere ryacu.”

    Yakomeje avuga ko ubu babanye neza bose bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve nabo bavuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari imwe mu ntwaro ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Murekatete Clémentine ni umwe muri bo wagize ati “Gukira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ariko usanga aho bikiri bikomeje kubangamira iterambere ry’aho. Twe nk’abayobozi ubwo tubyumva ni ahacu kubyumvisha abo tuyoboye ubundi tukiteza imbere kandi tuzaharanira ko bigerwaho.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Amajyaruguru, Rucogoza Edouard, avuga ko kubaka amahoro ari ukubohokerana kandi ko nta bwobo bubi bubaho nk’uko abantu babyibwira ahubwo hashobora kubaho abantu babi.

    Yagize ati “Twubaka amahoro neza iyo tuganira, tubohokerana, tworoherana noneho gutsimbarara ku kibi bikavaho kuko nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi. Turasaba abantu bakiboshywe n’ingoyi mbi ko zigomba gucika kandi zigacika biciye mu biganiro kuko iyo bisohotse bidaciye mu biganiro, bisohoka nabi kandi bigasiga igikomere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne, yavuze ko Ubumwe n’Ubwiyunge ari urugendo ariko ko icy’ingenzi ari ubushake n’ubufatanye bugaragara.

    Ibi biganiro bizakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze yatangirijwe mu wa Cyuve ahakivugwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragaragazwa aho yajugunywe.

    Biyemeje kurenga amoko bagashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge kuko ariyo nzira y’iterambere

  • Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris –

    Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

    Dosiye y’uyu mugabo w’imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

    Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa mu mwaka utaha. Umucamanza yavuze ko ibyaha uyu mugabo akekwaho bikomeye kuko bifitanye isano n’ubwicanyi ndengakamere bwari bwateguwe kandi bugamije kwibasira Abatutsi.

    Icyemezo cyo kuburanisha Bucyibaruta cyakiriwe neza n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

    Mu butumwa wanyujije ku rukuta rwa Twitter, wanditse ko “wishimiye kwakira amakuru ko Bucyibaruta Laurent, wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukekwaho uruhare muri Jenoside azaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris kuva ku wa 9 Gicurasi 2022. Urugamba rurakomeje….’’

    Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara, yagaragaje ko u Bufaransa budakwiye gukomeza kuba indiri y’abajenosideri.

    Kuri Twitter ye yanditse ati “Urugamba rushya ruratsinzwe ariko intambara irakomeje. Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.

    Bucyibaruta yahawe itariki yo kuburana mu mizi mu gihe dosiye ye imaze imyaka 13 iri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, aho yatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2007.

    Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

    Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.

    Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

    Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry’ibanze.

    Mu byaha Bucyibaruta yari akurikiranyweho hakuwemo ibirimo kwica umujandarume, abapadiri batatu no gufata ku ngufu.

    Ubwiyongere bw’imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’icyerekezo gishya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wongeye gutanga icyizere cyisumbuye nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

    Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na ruswa

  • Byukusenge washakishwaga akekwaho kwica yatawe muri yombi –

    Yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano.

    Uyu w’imyaka 24 y’amavuko ni uwo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko, Akagari ka Kiruku mu Mudugudu wa Rubuguma . Yashakishwaga ngo abazwe ku cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko yakoreye Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko wishwe kuwa 26 Gicurasi 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge uyu Byukusenge yafatiwemo, Rurangirwa Fred yemeje aya makuru ashima abaturage n’inzego bakorana uruhare bagize mu ifatwa ry’uyu mugabo.

    Yagize ati ” Nibyo yafatiwe aho yari yarahungiye kwa mubyara we, turashimira inzego zose dukorana n’abaturage uruhare bagizemo kugira ngo uyu mugabo afatwe. Turasaba abaturage kutirara ahubwo bakagira amakenga.”

    “Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka mu gihugu ariko bagomba kujya bamenya ikimugenza, aho aturuka no kujya banzuza ababasuye.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021, nibwo RIB yanyujije itangazo ku rukuta rwayo rwa Twitter, risaba umuntu wese wabona uyu Byukusenge Edouard uzwi nka Nzungu ko yamufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta n’iz’umutekano.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibihano n’ibyaha mu Rwanda mu Ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa –

    Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

    Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w’uwiyahuye.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

    Yagize ati “Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe n’icyatumye yiyahura koko.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk’ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu ry’uru mugabo.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.”

    Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw’iyo nkuru y’akababaro.

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo

    Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo

  • Jo Lomas wari ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame –

    Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

    Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

    Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose “Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi”

    Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n’ibihugu byombi mu bijyanye n’umubano ndetse binyuze muri Kigega cy’iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

    U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

    Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

    Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

    Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

    Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

    Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

    Urugero ni nk’aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze

  • Abarimu n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore –

    Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y’ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

    Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n’amasomo atangwa n’ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n’uko zifatwa n’abantu bo hanze.

    Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

    Amasezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Leta y’u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

    Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by’uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy’uburezi.

    Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y’amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n’ubufatanye mu masomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bazajya bigishwa n’abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko bakazagira n’igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

    Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n’imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n’ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.

    Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y’ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

    Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n’abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n’iyi kaminuza amasezerano y’ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

    Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n’amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

    Ati “Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n’iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

    Ati “Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y’abarimu bacu n’aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk’igihugu mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubushakashatsi.”

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y’Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n’uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi