Tag: featured

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera ubujura bw’inka bukomeje gufata indi ntera –

    Ibi byasabwe n’abaturage nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, abajura batemye inka yari imaze amezi umunani ihaka, bagasiga imbavu ziharuye, uruhu n’umutavu wayo aho bayiciye.

    Iyi nka ni iy’umusaza witwa Ngirabatware Léonidas, utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatemwe habura ukwezi kumwe ngo ibyare.

    Asobanura uko byagenze, yagize ati “Twasanze ari imbavu gusa n’icyo gitavu cyayo, ariko twasanze abashumba barabigizemo uruhare.”

    Uyu mugabo yavuze ko ubujura nk’ubu bumaze gufata intera kuko atari inka ye gusa yibwe cyangwa ikicwa, kuko n’abaturanyi be bahuye n’iryo sanganya mu minsi ishize.

    Yagize ati “Bimaze kuba ibintu bisanzwe hano mu Karere kacu, ni ibintu biteye ubwo Leta ikwiye kubihagurukira.”

    “Ubujura butugiraho ingaruka zikomeye, nk’ubu mpombye inka n’iyo yari kuzabyara ndetse n’amata yayo. Urumva ko ari igihombo kinini ku buryo bishobora kuzansubiza inyuma [mu buryo bw’amikoro].”

    Kinyoni Paul utuye mu Murenge wa Rukingo, na we yavuze ko aherutse kwibwa inka yahakaga ariko bikarangira nta butabera abonye kuko uwo akeka ko yayibye atanaburanishijwe.

    Ati “Banjyaniye inka iri guhaka, ariko turakurikirana biranga.”

    Yavuze ko nk’umusaza usheshe akanguhe inka ye ari yo yari yitezeho amakiriro mu masaziro ye, ariko ubu akaba ashobora gusubira mu bukene kubera kubura umutungo we.

    Yongeyeho ko Leta ikwiye gufata ingamba zikwiye igahagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwica inka mu buryo bugayitse, bityo ko ubikoze “akwiye kujya ahanwa nk’uwishe umuntu” mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bajura.

    Kabangwa Ephrem utuye mu Murenge wa Nyundo na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe cyarabaye inshoberamahanga.

    Yakomeje ati “Bibaye umuco, bibaye n’umwuga, abajura barabafata ariko ntibituma batagaruka kuzitema. Turasaba Leta gushyiramo imbaraga, ntidusubire inyuma mu cyiciro twagombaga kuvamo.”

    Abaturage bagaragaje ko Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cy’ubujura mu buryo bufatika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gucika intege.

    Yagize ati “Mu mezi atatu yari ashize nta bujura bw’inka buvugwa, ariko ikigaragara ni uko ba nyir’inka bagomba kumenya niba abashumba babo ari inyangamugayo, bakamenya niba baturuka ahantu hazwi, kuko bapfa gufata uwo babonye badakurikiranye imyitwarire yabo.”

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kwica inka ya Ngirabatware.

    Amakuru avugwa n’abaturage ni uko izo nka zibagwa inyama zazo zijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nka yari imaze amezi arindwi ihaka

    Iyi nka yabazwe hasigara inyama

  • Umunya-Uganda wiyitaga Umunyarwanda yatawe muri yombi kubera ubwambuzi –

    Ubwo uyu mugabo yerekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa 4 Kamena 2021, RIB yatangaje ko yafashwe amaze guhuguza Harish ibihumbi 116$.

    Uyu mugabo yemeye ko yiyise Umunyarwanda kugira ngo yemeze ikigo gikorera i Dubai ko ari umunyakuri, ashingiye ku cyizere kigirirwa Abanyarwanda n’abantu bo hanze.

    Yagize ati “Bamaze kubona ko mfite ibyangombwa byanjye n’ikigo nkorera baranyizeye, noneho batangira kutwoherereza amafaranga.”

    Ikigo cy’i Dubai gitangiye kumusaba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda, uyu mugabo yigiriye inama yo guhimba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda.

    Harish amaze kubona ko ari kubeshywa, yatanze ikirego cye muri RIB imufasha gukurikirana uwo mutekamitwe.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uriya mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari iwe.

    Ati “Ibyo bakoze byose babikoze mu buryo bw’itumanaho, aho umwe yoherezaga amafaranga undi akagenda akayafata ariko bari batarabonana. Mu by’ukuri icyo dusaba abantu ni ukugira amakenga no kubwira abantu ko bakwiye gukorana ubucuruzi n’abantu babanje kumenyana.”

    Yongeyeho ko uyu Munya-Uganda yafashwe amaze kwakira ibihumbi 116$ ndetse ko yari amaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu kuhafatira amafaranga yabaga yohererejwe.

    Uyu mugabo w’umutekamutwe yiyitaga Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda

    Harish ukomoka mu Buhinde yibwe ibihumbi 116$

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira abakora ubutekamutwe

  • U Rwanda rukeneye miliyoni 670$ zo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze 2024 –

    Mu gihe habura imyaka itatu n’igice kugira ngo igihe Leta y’u Rwanda yihaye cyo kugera ku ntego z’iterambere (NST1) kigere, kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga akenewe aboneke n’icyerekezo cyiyemejwe kigerweho nk’uko byagenwe.

    Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by’agaciro k’amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk’impano.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Yagize ati “Urwego rw’amashanyarazi mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihugu hose kuko abafite amashanyarazi bari bamaze kugera kuri 63% muri Gicurasi 2021. Amasezerano yasinywe uyu munsi azatuma tugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.”

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko “Tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iterambere rirambye.”

    Aya mafaranga yatanzwe azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku ngo 77 470 ziri mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye twose two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Inguzanyo u Rwanda rwafashe ni iyo mu rwego ruciriritse, izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy’imyaka 40, kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu, ibyatumye Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko “ari imwe mu nguzanyo zihendutse ziri ku isoko.”

    AfDB izagira uruhare rwa 40% mu kiguzi rusange cyo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Uretse umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, AfDB isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bindi bikorwa by’iterambere, birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yasinyaga aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 84.2$, akazishyurwa mu myaka 40

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

    Aya masezerano agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$ n’impano ya miliyoni 47.4$

    Amafoto: Muhizi Serge


  • U Rwanda rugiye gutangira gupima Covid-19 hifashishijwe imbwa –

    Izi mbwa zavuye mu Buholandi zashyikirijwe u Rwanda ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2021. Imbwa yo muri ubu bwoko iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Inkuru irambuye ni mu kanya


  • Utubari twarafunzwe ahungira mu gucuruza amashashi none yabifatiwemo –

    Uwo mugore yavuze ko yahoze akora mu kabari, dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 ahungira mu byo gucuruza amashashi.

    Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2021, ni bwo aba bantu uko ari babiri bashinjwa kugurisha amashashi beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

    Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru y’uko bafite amashashi.

    Abafashwe bemeye icyaha cyo gucuruza amashashi kandi bitemewe banabisabira imbabazi.

    Umugore wafashwe arimo gucuruza amashashi yavuze ko yahisemo kuyacuruza kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu kubera ko ubusanzwe yakoraga mu kabari kandi utubari tukaba tumaze igihe dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Nari mvuye i Musanze nyazaniye uyu mugabo nari mbizi ko bitemewe gusa nabikoze kubera ko nta kundi kuntu nari mfite ko kubaho. Nari nsanzwe ncuruza akabari kubera ko bwafunzwe mbikora kugira ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kwishyura inzu.”

    Umugabo wafashwe usanzwe acuruza ibintu bipfunyikwamo, we avuga ko ayo yafatanywe afite agaciro k’ibihumbi 90 Frw. Ngo yari kuyungukamo ibihumbi 15 Frw.

    Ati “Uyu mubyeyi yaje mu isoko ari kuyagurisha nanjye arayampa ndayamugurira, ni uko yatangiye kubimpa gusa yari inshuro ya kabiri yari ayanzaniye.”

    Yaboneyeho gusaba abandi bacuruzi kwirinda kugurisha amashashi kuko bitemewe cyane cyane ko inzego z’umutekano zahagurukiye iki kibazo.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aya mashashi aturuka hanze ndetse abayazana bayanyuza mu nzira zitemewe, aboneraho gusaba abaturage kwirinda gucuruza ibitemewe n’amategeko kuko bihanirwa.

    Ati “Baraye bafashwe na polisi bafite amashashi atemewe yaciwe mu Rwanda. Yinjira mu gihugu bayacishije mu nzira zitemewe. Barayazana bakayacuruza mu Mujyi wa Kigali n’ahandi kandi impamvu yaciwe mu Rwanda ni ukubera ko agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.”

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko kuba amashashi yaraciwe hari ibindi bintu biyasimbura bihari bakirinda gukora ibitemewe cyane ko baba bazi ko ingaruka zizavamo zishobora guhitana ubuzima bw’abantu zikanasenya amazi zikanangiza ibikorwaremezo.

    Ufatanywe amashashi atemewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 300.000 Frw kandi ayo mashashi akayamburwa.

    Hashize imyaka isaga 15 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry’amashashi kubera ko yangiza ibidukikije.

    Abafashwe bacuruza amashashi bavuze ko bicuza impamvu binjiye mu bucuruzi butemewe

    Uyu mugore wafashwe acuruza amashashi yavuze ko yabyinjiyemo kubera kubura akazi

    Uyu mugabo ni we waranguraga amashashi akayapfunyikamo ibyo acuruza

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yaburiye abishora mu gucuruza ibitemewe

  • Abahinzi bavuze imyato ‘Ingabo Plant Health Ltd’ yabakijije ibihombo baterwaga n’imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge –

    Ingabo Plant Health Ltd ni umuryango utegamiye kuri Leta ukora ubucuruzi bw’imiti n’amafumbire bikoreshwa mu buhinzi. Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, utangirira mu turere dutatu ari two Musanze, Nyabihu na Rubavu nk’ahantu hakorerwa ubuhinzi ku buso bunini, ariko hakunze kumvikana ikibazo cy’indwara zifata imyaka iri mu murima.

    Aba bahinzi bavuga ko ibintu byahindutse nyuma yo gukorana na Ingabo Plant Health, ikabaha amahugurwa y’uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro kandi zikabageraho zujuje ubuziranenge.

    Umuhinzi akaba n’mucuruzi w’inyongeramusaruro ukorana na Ingabo Plant Health, Uwase Julienne, yagize ati “Dukorana neza kuko batuzanira imiti n’ifumbire, natwe tukayigeza ku baturage, abayikoresha cyane ni abahinzi b’ibirayi, barayikunze cyane kubera ko yagaragaje ubushobozi bwo gutanga umusaruro. Icyo twabasaba ni ukujya bayitugezaho ku bwinshi kuko irakunzwe.”

    Nsekerabanzi Gabriel nawe yagize ati “Ingabo Plant Health turayishima cyane kuko yabanje kumva ibitekerezo byacu, ibyatunejeje ni uko imiti n’amafumbire byabo babihaye amazina y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kandi baraduhuguye ku buryo uguze ifumbire cyangwa umuti ahabwa n’ibisobanuro by’uko ukoreshwa n’icyo umara.”

    Uyu muhinzi yakomeje asobanura uburyo Ingabo Health Plant Ltd yateje imbere umusaruro wabo, ati “Ndibuka dukorana nabo bwa mbere, twari dufite indwara bita urunyo rwangizaga ibirayi byarananiranye. Nyuma baduhaye umuti ku buryo iyo ndwara yabaye amateka.”

    Umukozi Ushinzwe amahugurwa ku Ndwara, Imikoreshereze y’Imiti n’Amafumbire, no Kurengera Ibidukikije muri Ingabo Plant Health Ltd, Ahishakiye Vedaste, avuga ko bazakomeza gukorana n’abahinzi babagezaho inyongeramusaruro zujuje ubuziranenge, kandi ko bazakomeza guteza imbere ubuhinzi bukozwe kinyamwuga.

    Yagize ati “Icya mbere dukora ni ukuzana imiti n’ifumbire byujuje ubuziranenge kandi itanga ibisubizo ku bahinzi, tuzarushaho kubegera no kubegereza inyongeramusaruro cyane cyane abo mu cyaro, mbere wasangaga hari abacuruzi b’inyongeramusaruro badafite ubumenyi ku buryo bayitangaga batazi n’icyo igiye gukora, abo dukorana turabahugura ku buryo usanga bazi neza kuyikoresha no kuyisobanurira abahinzi bato.”

    Yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abaturage gupima ubutaka, ati “Turateganya ko mu minsi igiye kuza tuzafasha abaturage gupima ubutaka bwabo, noneho bakamenya neza n’ifumbire iba ikwiye gukoreshwa kandi turizera ko bizabafasha gukora ubuhinzi bw’umwuga bubateza imbere.”

    Umuyobozi wa Ingabo Health Plant Ltd, Senga Patrick, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho, kuko buri muhinzi bakorana yasobanukiwe impamvu yo gukoresha imiti n’inyongeramusaruro.

    Ati “Twatangiye duhugura abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ikoreshwa ndetse n’imiti n’amafumbire, tukanabwira abahinzi impamvu yo gukoresha umuti runaka, ndetse twagiye dukorana n’abahinzi mu guhitamo umuti cyangwa imbuto ya nyayo. Tugitangira wasangaga ikibazo kibangamiye abahinzi cyane ari ukudasobanukirwa imiti bakoresha, ariko hari intambwe nziza imaze guterwa.”

    Senga ashimangira ko Ingabo Plant Health yiteguye gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, mu rwego rwo gufasha abahinzi gukora ibibaha umusaruro no gukora ubuhinzi bufite intego mu gihugu hose.

    Ingabo Plant Health ifite amoko y’imiti 17 mu buhinzi, kandi akoreshwa n’abahinzi mu bice binyuranye by’igihugu, dore ko uyu muryango waguye amarembo ukaba uri gukorera mu ntara y’i Burasirazuba, Amajyepfo n’i Burengerazuba, aho umaze gukoresha miliyari 1 Frw kuva muri 2015 kugera muri 2020.

    Intego ya Ingabo Plant Health Ltd ni ukwegera abaturage no gukora imiti buri wese ashobora kugura bijyanye n’ubushobozi bwe, bityo umusaruro ukomoka ku buhinzi ukarushaho kwiyongera.

    Abacuruza imiti n’ifumbire babanza kwigishwa uko ikoreshwa

    Imwe mu miti ikorwa na Ingabo Plant Health Ltd ifasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi

    Umuyobozi wa Ingabo Health Plant Ltd, Senga Patrick, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho

    Iyi miti yica ibyonnyi biri mu murima

  • Hakenewe miliyoni 32 Frw zo gukodeshereza abasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo –

    Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yashegeshe bikomeye Umujyi wa Goma no mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC.

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito kuri ubu kababa bakeneye ubufasha ni 3202.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abaturage bamaze guhabwa ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho ari 2211. Mubyo bagiye bahabwa harimo umuceri, ifu y’akawunga, amavuta, ibishyimbo n’ibindi.

    Ati “Ku muntu utishoboye hari uburyo leta n’abaturage bamufasha ariko iyo ari uwishoboye, aba yishoboye agerageza uburyo bwo kuba yakwiyubakira. Abatishoboye n’ubundi turi kububakira, ubwo n’abo bagize ibyago bazafashwa muri ubwo buryo.”

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’ayangiritse ku buryo hamaze kubarurwa agera ku 1200 muri aka karere ka Rubavu.

    Aba baturage basenyewe by’umwihariko abatishoboye bafashijwe gukodesherezwa aho kuba babaye mu gihe cy’amezi atatu. Muri bo harimo imiryago 14 yo mu Murenge wa Rubavu.

    Guverineri Habitegeko ati “Hari n’indi miryango leta iri gushakira amazu yo gukodesha aho mu Murenge wa Rubavu hari imiryango umunani, mu wa Gisenyi ikaba 13, Rugerero 196, Nyamwumba ni 123 ndetse n’umuryango umwe wo mu Murenge wa Nyundo.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange ingengo y’imari ikenewe mu gukodesha amazu 355 mu gihe cy’amezi 3 ni 32 730 000Frw.”

    Abaturage bamaze guhabwa ubufasha by’umwihariko abahawe ibiribwa n’ibikoresho babwiye IGIHE ko bashimira ubuyobozi n’abandi bagiraneza babagobotse muri ibi bihe bikomeye byakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Akimana Josephine ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe.”

    “Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho.”

    Muri aka karere kandi hasigaye imiryango 991 itaragerwaho n’ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho.

    Abo inzu zabo zasenyutse bikabije barasaba ubufasha

    Inzu zikorerwamo bucuruzi nazo ziri mu zasenywe n’imitingito mu karere ka Rubavu

    Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangije bikomeje inzu z’abaturage

    Imitingito yangije imihanda n’inzu muri Rubavu

    Hari inzu z’abaturage zangijwe bikomeye n’imitingito

  • Yahuzwe abagabo nyuma y’imyaka 15 mu buraya yanduriyemo Virusi itera SIDA –

    Uyu mubyeyi yasabye abakiri muri iyi ngeso kuzibukira bakayivamo kuko nta keza kayo.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yavuze ko yatangiye uburaya akiri muto. Yageze mu Mujyi wa Kigali atangira akora akazi ko mu rugo nyuma y’uko ababyeyi be bose bari bamaze gupfa.

    Yaje kumenyana n’abakobwa bakoraga uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge baramushuka babumushoramo gutyo.

    Yatangiye kujya ku maseta atandukanye hirya no hino muri Kigali ashakisha abagabo ariko inshuro nyinshi yahuraga n’ibibazo.

    Mu buraya yabyariyemo abana bane ndetse aza no kwanduriramo virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati “Uburaya njye ntabwo bwampiriye pe kuko nabunywereyemo urumogi n’inzoga, abagabo bakajya bansambanya rimwe na rimwe ntibanyishyure bakanyambura ahubwo bakanankubita.”

    Yakomeje agira ati “Baranyamburaga ku buryo mu ijoro rimwe naryamanaga n’abagabo bane ugasanga hari umpaye amafaranga 500 cyangwa 1000 rimwe na rimwe bakanyambura. Icyambabaje ni uko hari igihe banteye imitezi nanirwa kugenda nyuma ngiye kwipimisha nsanga baranyanduje Sida.”

    Amaze kumenya ko yanduye SIDA, yatangiye gutekereza uburyo yava mu buraya kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kuko ni zo nama yahawe n’abaganga.

    Biragoye kureka ibintu wari usanzwe ukora imyaka 15 ishize. Uyu mubyeyi yagize amahirwe ahura n’umushinga Purpose Rwanda ufasha urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n’ururi mu buraya kubivamo.

    Uwo mushinga ni wo umwishyurira inzu n’amashuri y’abana gusa avuga ko abonye ubufasha akabona igishoro yajya mu bucuruzi, agasezerera gufashwa.

    Uyu mugore kandi uvuga ko yaryamanye n’abagabo barenze 200 mu myaka 15 yamaze mu buraya, avuga ko ubu yahuzwe abagabo kuko atifuza kwanduza abandi cyangwa se ngo bimugireho ingaruka zirimo kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri.

    Yashishikarije abandi bakiri mu buraya kubuvamo kuko nta nyungu yabwo uretse kwikururira ibibazo nk’ibyo yahuriyemo nabyo.

    Yavuze ko mu myaka 15 yamaze mu buraya nta cyiza yabubonyemo

  • Kuzibukira akanyafu, gukongeza ubuzongwe! –

    Si ngombwa ko twemeranya ku gitekerezo gikubiye muri iyi nyandiko, ariko ni ngombwa ko twakwemeranya ko igihe kigeze cyangwa se turi mu bukererwe kugira ngo uburere bw’abato bushakirwe ireme ry’umwimerere – niba twese turerera u Rwanda nk’ingobyi iduhetse.

    Imyaka 11 igiye gushira uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr. Harebamungu Mathias agiye kuri rimwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Ngoma, amena telefone z’abanyeshuri zari zarafatiriwe kuko byari bibujijwe kuzikoresha ku ishuri. Ntibyavuzweho rumwe!

    Mu kwezi kwa mbere kwa 2020 Abanyeshuri 37 bari birukanywe kuri Butare Catholique kubera imyifatire idahwitse, baje gushakirwa andi mashuri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabyo ntibyavugwaho rumwe. Muri aba banyeshuri b’ingeso zidakwiye harimo uwari wakubise umwarimu urushyi nyuma yo gukerererwa.

    Mu Karere ka Kayonza uyu mwaka turimo mu kwezi kwa kane, umukobwa w’imyaka 12, ababyeyi bamunyujijeho akanyafu kuko yari yateye amabuye mugenzi we ahera ko yimanika ariyahura. Nabyo ntibyavuzweho rumwe!

    Sinshaka gusubira ku mpaka zatejwe n’imyifatire idahwitse y’abanyeshuri bo mu karere ka Ruhango mu minsi yashize, cyangwa se abanyeshuri bo ku Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. Ni agahomamunwa!

    Ingero ni nyinshi umuntu yatanga zerekana ugutezuka no kudohoka k’urubyiruko rukiri ruto ku bunoge bw’imyifatire. Ahanini biterwa n’ingeso nyinshi ziba zitarakosowe zikiri nto, zikagenda zikurana na ba nyirazo kandi nyamara igiti kigororwa kikiri gito. Uko byagenda kose hari aho kugorora bigoranira. Uwakoma urusyo yakoma n’ingasire mu gushaka nyirabayazana w’uku kuzamba k’uburezi.

    Abagorozi bo baba ari shyashya? Abashinzwe imyigire n’imyigishirize babifiteho ubumenyi kundusha, ariko ntibyambuza kwifashisha urugero nibura rumwe rwerekana uko bamwe muri abo bagorozi babigenje mu kugorora ibiti bashinzwe, byaba ibito n’ibikuru kandi byaragororotse. Gusa, aho kugondamisha imihoro yari kuzagorora ibindi, ibyabaga byanze barabikondaga, ibindi bakabitutira!

    Zaza nziza

    Tariki ya 3 Kamena, Kiliziya Gatolika yizihije umuhire wayo Mutagatifu Kizito. Iseminari y’i Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito imaze imyaka 53 ishinzwe. Ndi umwe mu bayirerewemo nanjye. Sinakikomanga mu gituza ngo mvuge ko ndi ntamakemwa, ariko ntacyo iyi Seminari nto itakoze ngo izibe utwengehu tw’abana bayo twashoboraga kwinjiza umwanda mu mitekerereze n’imyitwarire yabo. Utwakingutse ku ngufu, ni ikosa ryabazwa nyir’ubwite.

    Iseminari y’i Zaza abayizemo bayita urugo, ntibayita ishuri. Ubwo amavuta y’umunsi mukuru atabashiraho, reka ariyo nifashisha mvuga uko ireme ry’imirerere ryakabaye rigenda n’ubwo hari izindi ngo n’amashuri hirya no hino arera neza. Abanyeshuri twitwaga abana, abapadiri bo basanzwe ari ababyeyi uhereye no ku bisobanuro by’inyito yabo naho abarimu ni abarimu nk’ibisanzwe. Tukababonamo bose igitsure twabonaga n’ubundi mu babyeyi b’umubiri twabaga twasize ku ivuko, rimwe na rimwe igitsure cyo mu iseminari kikaba kirura kurusha icyo kindi. Ndibanda ku maturufu Manini yagiye atuma abana banyuze imbere y’aba babyeyi baba abo baribo, abenshi bakaba baribarutse abangana ubu n’uko bo banganaga bakihiga.

    Uburere no guhana ni kimwe mu bifasha ngo umwana agororoke akiri muto

    Kugira ngo uru rugo rw’i Zaza rutorora ibizongwe, habaga ingingo eshatu nyamukuru abayobozi bamanikaga mu bushorishori bw’imitekerereze ya buri mwana ukiza kuhiga. Zari “3 S” – Sante, Science, Sainteté. Ni ukuvuga Ubuzima, Amasomo, Ubunyuramana! Umuseminari mwiza yagombaga kuba afite ubuzima bwiza, ari naryo shingiro rya “Roho Nzima mu Mubiri Muzima” mujya mwumva. Umuseminari wese yagombaga gukora siporo kugira ngo ingingo ze zibemo ubugingo; Umuseminari yagombaga kuba akunda kumenya, akamenya ko kwicara ku ntebe kwiga ari ihame.

    N’ubwo kunyura Imana bigoye, Umuseminari wese yagombaga guharanira kuyimenya no kuyikunda kurusha ejo hashize, akayoboka inzira zose zaciwe kugira ngo agire aho ajya.

    Ubwubahane ni ingenzi mu buzima, kuko ubuzima bushingira ku bidukikije harimo na sosiyete tubamo. Iyo utubaha abantu ntiwakubaha Imana kandi utubaha mugenzi wawe ntiwakubaha umuyobozi wawe, ntiwakubaha n’ubuyobozi; bityo ntiwaba wiyubaha kandi mu iseminari kutiyubaha kirazira. Umwana wiga mu mwaka wa mbere yagombaga (by’itegeko) kubaha abandi bose biga mu mashuri yo hejuru ye. Nibo (abiga mu wa mbere) bozaga ibyombo abandi bose baririyeho. Mu kubishyura icyo cyubahiro, nta yindi mirimo igoye bakoraga…

    Izurashusho: Ibihano si impanuka

    Buri wese mbere yo kujya kurererwa muri uru rugo yabanzaga gutegurwa. Agategurwa ataroherezwa na Paruwasi ye, kuko n’iyo wananiranaga ntibari bukoherereze umubyeyi wawe ako kanya ahubwo babanzaga kukoherereza Umupadiri wabaga waraguhaye uburenganzira ngo ujye mu iseminari, nawe akabona kugushyikiriza iwanyu. Baguhanaga bya kivandimwe na kibyeyi ariko watsimbarara ku byaha byawe, bakaguhana bihanukiriye kugira ngo hatazagira n’undi ubikinisha.

    Guhana umunyamakosa ni ibisanzwe niyo mpamvu n’ibihugu bigira amagereza! Muri uru rugo bateguraga abarubamo bihagije, kuko ku nkuta z’ahahurirwaga na benshi habaga hamanitse inyibutsanyigisho nyinshi, ariko itava mu mitwe ya benshi ni “Qui Bene Amat Bene Castigat” bivuga “Ukunda neza, ahana neza” cyangwa se “Uwo ukunda, umuhana binoze” – mu nyungu z’ukundwa.

    Wabaga warahanuwe, uzi amabwiriza ngenderwaho, icyo wateganya kuzakurayo n’icyo iseminari ubwayo ikwitezeho! Wageraga muri uru rugo rw’i Zaza bakaguha ibere, ukonka politiki y’ikinyabupfura, ukayonka kugeza ikugeze mu misokoro. Mu mafaranga make wishyuraga y’ishuri, habaga harimo ayagenewe ikinyabupfura kuko bashoboraga kuguramo udukaye duto twinshi twose wakenera igihe cyose babaga bakeneye kugira ikosa bakwandikira. Bararikwandikiraga bikajyana no kugukata amanota y’ikinyabupfura. Wabaga ufite 40 umwaka ugitangira, umwaka washira warakuweho 20, nta zindi mpaka, kabaga kabaye! Wohererezwaga Paruwasi waturutsemo, nabo bakakugeza ku mubyeyi wawe, bagashaka ahandi bajya kukurereshereza.

    Impamvu ingana ururo: babaga baraguhaye impanuro zose zishoboka kugira ngo bagusindagize ugeraneyo n’abandi bana. Nta bihano baguhaga bikugwiririye cyangwa se ngo byitwe ko waguye mu ikosa ku bw’impanuka. Impanuka zabaga muri uru rugo ni izi twese tuzi, umuntu yitura hasi agakomereka, kandi nabyo byari byarashakiwe umuti kuko habaga ivuriro rito (infirmerie interne).

    Urugero rwa Sabizeze: Nta muntu witwaga atyo muri uru rugo, ariko reka tuvuge ko yirukanwe ku munsi wa kabiri ageze mu iseminari. Yazize iki?

    Sabizeze yararyamiriye akerererwa kujya mu Misa ya mu gitondo. Padiri wari wicaye inyuma amubona yinjira, abandi batangiye amasengesho yo mu gitabo bita laudate Dominum. Nyuma ya Misa, Padiri aramureka, aranamubabarira ku bw’impuhwe yamugiriye, kuko yaravuze ati uyu ntazi icyo ashaka. Saa mbili na 15 amasomo atangiye, Sabizeze atangira gukubagana nka Ntamwete. Ukarogoya umwarimu? Kirazira. Yabaga afite uburenganzira bwo kugusohora mu ishuri kugeza arangije kwigisha. Ibyo akenshi byajyanaga n’amanota 2 akurwa muri ya yandi 40. Nta mpanuka irimo, kuko nta mwana urogoya abakuru, uhanwa nk’uwabikoze nkana.

    Sabizeze bamutwaye amanota 2 ku isaha ya mbere, ageze hanze ntiyari atebeje, ahura na wa mupadiri wari wamubabariye, amukuraho andi 2. Abandi bagiye muri refectoire (uburiro) aba aricaye atangira gufungura abandi batararangiza gusenga. Padiri ushinzwe imibereho ya roho (Père spirituel) yari aho hafi, amukuramo andi manota 5. Abandi bavuye ku meza yanze koza ibyombo ngo aroza ibye wenyine – aha ho yahahuriye n’ingorane kuko abiga mu wa kabiri baba baharaye kunnyuzura… Uyu Sabizeze yaje gutuka umuyobozi mu mico n’imyitwarire (animateur), undi nawe ntiyazuyaje amukuramo amanota 5 y’ikinyabufura gike; Sabizeze utari utebeje na none bamukuramo andi 2, mu gakaye animateur yandikamo “insolence.” Kugeza aha nta mpanuka n’imwe Sabizeze yari yakagize.

    Kuko mu iseminari buri kintu kigira umwanya wacyo, igihe cyo kuryama si igihe cyo kuganira. Sabizeze, yagize kuba atari ari mu mwanya yagenewe kuraramo, agira kuba arimo gusakuza mu mwanya utari uwabyo, agikerakera aho hose agira ibyo we yise impanuka ahura na doyen (umuyobozi w’abanyeshuri). Uyu yabaga afite uburenganzira buruta ubundi burenganzira bw’abanyeshuri. Yatse Sabizeze agakaye k’imyitwarire, Sabizeze arakamwima, uyu nawe ntiyazuyaje, yafashe akandi kuko si ikibuze, akamwandikiramo amanota 3, akurwa n’ubundi kuri yayandi 40. Doyen aramubwira ngo n’aka ndakakwihereye ngaho tunga ugwize. Mu manota 40 Sabizeze yaraye asigaranye 21 gusa. Mu gitondo yongeye gukererwa mu Misa (ni ku munsi wa 3). Ikirangira yakuweho andi manota 5 yo kutagira gahunda. Sabizeze aba atsinzwe atyo.

    Avuye kunywa igikoma n’abandi bana, wari umwanya mwiza wo kubasezeraho kuko uru rugo atari arushoboye, narwo rutari kuzamushobora. Yahawe umwanya asubira aho arara, azinga utwe, nako utwinshi twari tukizinze, ahabwa lift n’imodoka y’urugo, imugeza kuri Paruwasi ye, ibya Sabizeze n’Iseminari birangirira aho.

    Bicikira he?

    Abenshi bavuga ko bijya gucika, tariki ya 18 Nzeli, 2019, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko Polisi itazihanganira umuntu ukubita umwana. Nyuma yaho nibwo abana batangiye kujya bageza ababyeyi babo imbere y’ubutabera ngo ni uko banyujijweho akanyafu. N’ubwo bitavuzweho rumwe, ikigaragara ni uko guha abana ijambo babifashe nko guhabwa intebe, aho kuyicaraho bakayihagararaho. Ababyeyi bamburwa ijambo batyo, abarezi bo biba bibi kurushaho, ariko ntibikwiye ko umwana yatinyuka guhangara umwarimu. Mbona bikwiye ko iyo atamubonamo igitinyiro yakabonyemo ababyeyi, agatangira kumwubahuka, byaba byiza yohererejwe ababyeyi bakajya kumurerera ahandi. Iyo igiti ukigoroye kikiri gito kikanga kugororoka, ntugitema. Wazagikonda gake gake bikagutwara imbaraga nyinshi ariko kikaba igiti.

    Hakenewe umuti urura

    U Rwanda ni igihugu cyagiye gishakira ibisubizo ibibazo by’ingutu byinshi kandi bitandukanye. U Rwanda rwigishije amahanga amasomo akomeye ku buryo kwigisha abana barwo uburere buboneye bitananirana. Ibibazo akenshi u Rwanda rwahaye umuti urura nibyo byagiye bivamo ibisubizo birambye.

    Igihe cyose uburere bw’urubyiruko buzaba budafite ireme, ntabwo uburezi buzagera ku ntego yabwo. Igihe cyose imyifatire idahwitse tuzayifata nk’ikibazo gisanzwe, izakomezwa gushakirwa imiti isanzwe kandi iryohereye (akenshi kuko abo dukesha iyo miti banga ibintu birura) nyamara dukeneye imiti irura. Dukeneye kwemera ko imyifatire idahwitse y’abana idasanzwe, ko kandi imiti isanzwe itavura indwara zidasanzwe. Ntiwaca akanyafu ngo urumamfu rubure mu ngano!

    Iyo umwana w’ikizu abaye umwana w’inkoko ni ishyano!