Tag: featured

  • Cardinal Kambanda yavuze ku bikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa mu 1994, abanenga Kagame no ku Bapadiri bakoze Jenoside –

    Cardinal Kambanda yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n’abayikekwaho, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda n’ibindi.

    Ni ikiganiro cyatangajwe nyuma y’icyumweru Macron avuye mu Rwanda aho yavugiye ijambo rikomeye, yemera uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’Abafaransa ahubwo ko rugifitanye na Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Ati “Ijambo rya Emmanuel Macron ryashyize umucyo kuri iyi ngingo binyuze mu kwemera uruhare rw’abamubanjirije ku batugiriye nabi. Ni ikintu cy’ingenzi cyane.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twize kubabarira abatwiciye, tuzi icyo bisaba ndetse n’uburyo ari ingenzi mu kubaka ahazaza hasangiwe. Ku Bufaransa rero, twageze kuri urwo rwego. Ibyo biratunejeje.”

    Cardinal Kambanda yavuze kandi ku bikorwa byaranze Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘Opération Noroît’.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mu byo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga ari bo Batutsi.

    Ati “Tuzi ibyo Abasirikare b’Abafaransa bakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye nabiboneye bari kugenzura indangamuntu kuri bariyeri. Batekerezaga ko Abatutsi ari ibyitso bya FPR. Twari tuzi ko Ingabo za Habyarimana zari zinejejwe no kuba bahari, ko ntacyo bakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 kugera mu ntangiriro za Jenoside, ko badutereranye bakadusiga mu biganza by’abicanyi muri Mata 1994, yewe no ku musozi wa Bisesero ku wa 27 Kamena.”

    “Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga banyuze mu gace zagenzuraga. Mu bigaragara, Emmanuel Macron ntabwo yashatse kurakaza abasirikare bamwe b’Abafaransa. Icy’ingenzi, ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko mu ijambo rya Emmanuel Macron, yagaragaje kumva neza ububabare u Rwanda rwanyuzemo.

    Ati “Kwemera ibyo, biri mu murongo wo kudusaba imbabazi mu buryo mbonankubone.”

    Yakomeje avuga ko ari iby’ingenzi cyane ko u Bufaransa bwumva uburemere bw’imibabaro yatewe n’amahitamo yabwo kandi “kubyumva ubwabyo” ari intambwe y’ingenzi.

    Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma yo kumva uburemere bw’ubwo bubabare, ikizakurikiraho ari imbabazi gusa kuri we ngo icyo Macron yakoze ni ikintu cy’ingenzi ku buryo byabashisha ibihugu byombi kubana no gukorana mu mutuzo.

    Cardnal Kambanda yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda

    Kambanda ni we munyarwanda wa mbere ugeze ku rwego ruhambaye mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi, aho mu mwaka ushize yagizwe Cardinal.

    Muri iki kiganiro, yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ishusho y’umuryango nyarwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kunga no gusaba imbabazi hagati y’abanyarwanda ubwabo.

    Ati “Ibyo bitangirira mu kwiyunga nawe ubwawe ku bibi wakoze. Ntabwo ari ibintu byoroshye kubyakira, hari ukwinangira gukomeye kuba kuri imbere mu muntu, duhitamo guhungira mu bugizi bwa nabi, mu biyobyabwenge…”

    Ku bijyanye n’abapadiri bahamijwe uruhare muri Jenoside, yavuze ko amategeko ya Kiliziya Gatolika ntacyo abavugaho, ahubwo ikiba ari ukwiga uko umunsi ku wundi Kiliziya yabana n’ingaruka za Jenoside.

    Ati “Kuri iki by’umwihariko, abari muri gereza, bagera kuri batanu, tubasaba kujya mu gihe cyo kwicuza. Dukurikirana abarangije ibihano tureba niba nta myumvire ya Jenoside bacyifitemo.”

    Yavuze ko basabwa kunyura mu gihe cyo kwicuza ibyo bakoze, bakiyeza binyuze mu masengesho kandi bagakorana n’ubutabera.

    Ati “Abandi bagarutse muri twe ariko hari ibyo baba bagomba gukurikiza birimo kutigaragaza cyane bakaba mu buzima bwo kwicuza.”

    Ku bapadiri bakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga, yavuze ko hari abari mu Burayi nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani no muri Espagne. Yavuze ko sosiyete itumva uburyo abantu nk’abo bahawe icumbi muri ibyo bihugu, bamwe muri bo hari n’ubufasha bagenerwa.

    Ngo ni ibintu bigoye kwiyumvisha uburyo umupadiri yagize uruhare muri Jenoside, gusa akavuga ko icyifuzo gikomeye ari uko na bo ubutabera bwabageraho bugakora akazi kabwo.

    Yavuze ko iyi ngingo na Emmanuel Macron yayigarutseho ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside kandi ko ari cyo cyifuzo gikomeye kurusha ibindi.

    Yasubije abanenga Perezida Kagame

    Cardinal Kambanda yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’abanenga Perezida Kagame ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, ababivuga barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga.

    Ati “Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y’igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.”

    Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n’ubundi cyabonye byinshi bibabaje.

    Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n’abo bantu bo hanze, ati “Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.”

    Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri Zaïre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe.

    Muri abo bari harimo n’abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara.

    Ati “Ariko ibyo si Jenoside nk’uko byavuzwe muri Raporo y’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda zari muri Zaïre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi.”

    Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y’u Rwanda rutagaragara.

    Ati “Ndahamagarira abafite ubushake, bagitsimbaraye kuri ibyo birego, kuza mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri kw’igihugu cyacu.”

    Cardinal Kambanda yamaganye ibivugwa n’abanenga Perezida Kagame, avuga ko ari abarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi we yahagaritse / Ifoto: Village Urugwiro

  • Abiga mu yisumbuye beretswe ubukana bw’ibyaha bitatu bibugarije –

    Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyo byaha bwatangirijwe mu Rwunge rw’amashuri rwa St Aloys kuri uyu wa Gatanu, ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na RIB.

    Abanyeshuri basobanuriwe uburyo bakwirinda ibyo byaha binyuze mu buhamya bahawe na bamwe mu rubyiruko rwagiye hanze y’igihugu rwijejwe akazi bikarangira bakoreshejwe indi mirimo y’uburetwa abandi bacurujwe mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije.

    Ati “Twabazaniye ubutumwa bugamije gusobanukirwa ibyo byaha n’uruhare bakwiriye kugira mu kubyirinda ndetse n’uburyo batanga amakuru no gufasha uwahuye na byo kumenya icyo akwiriye gukora.”

    Yakomeje asaba abanyeshuri gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa muri ibi byaha, ahamagarira abarezi gufasha abanyeshuri gukomeza kungurana ubumenyi ku byaha bishobora kubazanira akaga ku buzima bwabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bagiye guca amatsinda mu banyeshuri azabafasha kugirana inama mu gukomeza kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Abanyeshuri ubwo bari bakurikiye ibiganiro bibakangurira gukumira ibyaha bibagiraho ingaruka

    Bamwe mu banyeshuri bakurikiye ibi biganiro bavuze ko biyemeje kwirinda ababashukisha amafaranga bagamije kubasambanya ndetse n’abashobora kubashuka kugira ngo bajye kubacuruza hanze y’igihugu.

    Igirimbabazi Baraka wiga mu mwaka wa Kane, yavuze ko akurikije ibiganiro babahaye n’ubuhamya bwatanzwe n’abagiye bahura n’ibibazo byamuhaye isomo ry’uko yakwirinda.

    Ati “Nkwiriye kwirinda abantu babi mfafiye ku rugero rw’uriya wasohotse igihugu; yagiye yiteguye ko agiye mu kazi agezeyo ahurirayo n’ibibazo abaho nabi, rero byatumye numva nkwiriye kugira amakenga ku muntu wese wanshukisha akazi, nkabibwira ababyeyi.”

    Tuyishimire Anastase wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, we yavuze ko byatumye amenya ibihano bikomeye bihabwa uwanyoye ibiyobyabwenge n’uko azabyirinda kurushaho.

    Iyi gahunda RIB yatangiye izakorerwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu turere cyane cyane ibifite umubare munini w’abanyeshuri hagamijwe kurwanya ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu no gusambanya abana.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije

    Abanyeshuri basabwe gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa mu byaha

  • Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe kuri Tchad –

    Minisiteri y’Ingabo ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Gen Maj Murasira ari umwe mu bitabiriye iyo Nama yabereye i Brazzaville kuri uyu wa 4 Kamena 2021, aho yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu.

    Tchad ifite ibibazo bya politiki n’umutekano byakurikiye urupfu rwa Perezida Idriss Déby Itno, witabye Imana ku wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yari yarashwe n’inyeshyamba za FACT ku wa 18 uko kwezi.

    Ubu inzibacyuho y’amezi 18 iyobowe n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby utamenyereye ibya politiki cyane ko uretse kuba ari muto ku myaka 37, yari asanzwe aba mu nshingano za Gisirikare aho afite n’ipeti rya Général. Ni we wari uyoboye urugamba se yarasiwemo.

    Kuva yajya ku butegetsi, hatangiye kumvikana ubwivumbure mu gihugu cyane mu mitwe yitwaje intwaro, yatangazaga ko itazigera ihagarika intambara, kuko ngo ikigiye kuba mu gihugu ari ubutegetsi bwa cyami aho umwana asimbura se.

    Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe ku bibazo bya Tchad

    Yabereye i Brazzaville kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021

    Inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma

  • Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo kurandura burundu Malaria mu Rwanda –

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya muri RBC, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu myaka ibiri ishize iyi ndwara yagabanutseho 50 %, bitanga icyizere ko kuyirandura burundu bishoboka.

    Ati “Iyo urebye imibare ya 2019 ukayigereranya n’iya 2020 bigaragara ko twashoboye kugabanya Malaria ho 50 %. Ibyo biratanga icyizere ko twayigabanya tukanayitsintsura burundu dufatanyije n’inzego zitandukanye cyane cyane inzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi.”

    Dr Hakizimana ariko avuga ko kuyitsintsura bisaba guhindura uburyo bwo kuyirwanya, kuko imibu iyitera nayo igenda yihinduranya.

    Yakomeje agira ati “Twamaze kubona ko kuryama mu nzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu bidahagije kugira ngo turandure burundu Malaria mu Rwanda. Tumaze kubona ko ya mibu yahinduye izindi ngamba isigaye igenda ikarumanira hanze, urumva rero birasaba ko tujya kuyirwanyiriza aho yororokera.’’

    Kubera ko Abanyarwanda bakunze gukenera amazi usanga bayareka mu bidomoro, hari n’imishinga itandukanye yifashisha amazi yo mu bishanga nk’ubuhinzi bw’imiceri, hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ububumbyi bw’amatafari… usanga ibyo byose rero biteza amazi imibu ishobora kororokeramo ikaruma abantu ikaba yabatera Malariya.”

    -  Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo guhashya Malaria

    Muri urwo rugamba rwo kurwanya Malariya, abanyamadini bibumbiye mu rugaga rw’amadini mu kubungabunga Ubuzima mu Rwanda (RICH) biyemeje guhuriza hamwe imbaraga bunganira Leta mu kongera ubumenyi kuri Malariya no kunoza uburyo bwo kuyirwanya.

    Ibi bikorwa binyuzwa mu mushinga wa RICH ifatanyamo na RBC ukorera mu mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo.

    Muri utwo turere RICH yahuguye abantu batandukanye barimo abakozi b’uturere, abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abatwika amatafari n’abandi kugira ngo batange umusanzu wabo mu gusenya ubwororokero bw’imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya aho bakorera ibikorwa byabo kandi banabihugurire abandi.

    Umukozi ushinzwe Ibidukikije ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, Uwizeye Protégéne, uri mu bahuguwe yashimye ubumenyi bahawe.

    Ati “Aya mahugurwa yaduhurije hamwe nk’abantu bakora mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagoronome. Buri wese twasanze mu kazi ke ka buri munsi ashobora guteza indiri yororokeramo imibu itera Malaria.”

    “Twigishijwe uburyo bwo kubyirinda, natwe tukaba tuzakomeza guhugura abandi baturage kugira ngo dufatanyirize hamwe kurwanya Malaria duhereye aho imibu yororokera kandi tunubahiriza izindi ngamba zo kuyirinda.”

    Musenyeri Musabyimana Assiel, Umwepisikopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kigeme nka rimwe mu matorero yibumbiye muri RICH, avuga ko ijwi ryabo ryumvwa vuba kandi rikizerwa n’abaturage ari nabo bayoboke b’amadini yabo, ku buryo nibarikoresha batanga ubutumwa bwo kwirinda Malaria nta kabuza izaranduka burundu.

    Mu 2020, Abanyarwanda bagera kuri 1.828.107 barwaye Malaria, aba barwayi bakaba baragabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Intara y’Amajyepfo ari naho uyu mushinga ukorera, ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi aho 588.890 bayirwaye mu 2020.

    Abanyamadini biyemeje guhuriza imbaraga hamwe mu rugamba rwo kurwanya Malaria

    Abakora mu nzego zitandukanye beretswe uko imibu yororokera mu Gishanga cya Rugeramigozi i Muhanga

  • Abakozi ba Sonarwa bibutse abahoze bayikoramo bishwe muri Jenoside, biyemeza kusa ikivi batushije –

    Abibutswe ni abakozi icyenda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwibuka kandi byitabiriwe n’abakozi bake mu rwego kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abandi babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Imiryango yose y’abahoze bakorera Sonarwa bakicwa muri Jenoside uko ari icyenda yari ihagarariwe muri iki gikorwa.

    Uzanyinema Annonciata wari umugore wa Karangwa Innocent wishwe muri Jenoside ni we wavuze mu ijwi rya byagenzi be. Yatangaje ko yasigiwe abana babiri n’ubwo bari bamaranye igihe gito n’umugabo we.

    Yakomeje ati “Nongeye gushima Imana cyane kuko twongeye guteranira aha, kuko iki gikorwa umwaka ushize kitabaye kandi nyamara ari igikorwa cyongera kutwubaka no kudusubizamo imbaraga kandi tukibuka n’isezerano twahaye abacu twabuze, n’ubwo tutangana n’uko twari dusanzwe tubikora ariko byibuze ubusa buruta ubusabusa.”

    Yasabye bagenzi be babuze ababo muri Jenoside kusa ikivi basize batushije.

    Ati ” Muri aka kanya nongeye kugaruka kuri mwebwe mwabuze abanyu, impamvu mbagarutseho ni ukugira ngo tujye twibuka tuzirikana amasezerano badusigiye. Twabasezeranyije ko ikivi basize tuzacyusa. Mugume ku mugambi wanyu mwibuke kandi mwiyubaka, ntimugaheranwe n’agahinda. Uko imyaka igenda ihita ni ko n’inshingano ziyongera, tugomba gukomera rero kugira ngo twubake u Rwanda rushya. Ni cyo nifuriza buri Munyarwanda wese kandi Imana izabidufashamo.”

    Umuyobozi wa Gahunda n’Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka biba bigoye kubona amagambo umuntu yakoresha uretse gukomeza abayirokotse.

    Yagarutse cyane ku kamaro ko kwibuka yongera gushimangira ko bizahoraho igihe cyose.

    Ati “Iyo twibuka, bituma twongera kuzirikana ibyiza abacu bakoraga, bakundaga, natwe tukabigira ibyacu. Ni umwenda ukomeye ku Banyarwanda kubera ko ari amateka akomeye ariko ku bacitse ku icumu ni umwihariko kuko twongera tukisanisha nabo, kandi ni ukubasubiza agaciro bambuwe, bigaragaza ko tubazirikana.”

    Yavuze ko kandi kwibuka bibumbatiye ingingo y’ubutabera n’igihango ndetse bigaha n’isomo ku bayikoze no ku barebereye ubwo yabaga.

    Ati “Biduha kandi umwanya mwiza wo gusubira inyuma mu mateka kandi bituma nta n’undi muntu ukwiye kongera kugwa mu makosa nk’ayo abandi baguyemo akageza kuri Jenoside. Kwibuka bituma twongera gusesengura ibibazo n’ingaruka zayo bigatuma duharanira ko bitazongera. Iyo twibuka ni ipfunwe ku bayikoze ndetse no ku barebereye, abarokotse bakwiye kurushaho kwibuka ariko badaheranwa n’agahinda mu mutima.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside, bityo ko bihanganishije ababuze ababo bahakoraga.

    Yashimye kandi ko mu myaka yose ishize nyuma ya Jenoside, ubunyangamugayo bw’abakozi bwatumye ikigo kirushaho gutera imbere.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yongeye kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko n’udafite umubyeyi igihugu cyamumubereye.

    Ati “Dufite igihugu cyiza, dufite umurage twarazwe, umurage w’amahoro, ubumwe ndetse n’ubwiyunge, kandi tuzakomeza kubiharanira. Ntimwihebe kuko u Rwanda dufite uyu munsi n’udafite umubyeyi yaramubonye kuko dufite u Rwanda rwiza.”

    SONARWA ni imwe muri Sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda zimaze kuba ubukombe kuko yashinzwe mu 1975, itanga ubwishingizi bw’imodoka gusa, ariko yakomeje kugenda yaguka igera no ku bwishingizi bw’ubuzima, ubwa rusange n’ubwishingizi bw’amatungo.

    Hafashwe umunota wo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hashyizwe indabo ku rukuta rw’amazina y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abakozi bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umukozi ushinzwe Ishami ry’Indishyi muri Sonarwa, Patrick Munyurangabo, ni we wayoboye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside

    Umuyobozi wa Gahunda n’Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko kwibuka bituma bongera kugira imbaraga

    Urukuta ruriho amazina y’abakozi icyenda bishwe muri Jenoside bakoraga muri Sonarwa

    Uzanyinema Annonciata yasabye bagenzi be kurushaho gukomera no guharanira kusa ikivi ababo basize batushije

    Buri muryango wari uhagarariwe

    Uyu muhango watangijwe n’isengesho

    Abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba Sonarwa bishwe muri Jenoside bashyize indabo ku rukuta ruriho amazina y’ababo

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo muri Kigali n’Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri Mata 2012 ni bwo Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye agahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere.

    Lt General Muganga ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y’igihe abereye iyi Kipe y’Ingabo Visi Perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro. Yayoboye n’inzego zitandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n’izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n’i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n’inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo avuye ku kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo muri Kigali n’Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka 15 abereye iyi Kipe y’Ingabo visi perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro. Yayoboye n’inzego zitandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n’izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n’i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n’inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo avuye ku kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

  • Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    Inkuru irambuye ni mu kanya….


  • U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha imbwa mu gutahura abanduye Covid-19 (Amafoto) –

    Izi mbwa zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2021, zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashakashatsi bo mu Budage.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hagiye gukorwa igeregezwa ry’uyu mushinga mu gihe cy’ukwezi, nyuma hakazakorwa ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gutahura umuntu ufite Covid-19 no kumupima.

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Hari itsinda rifatanya na Polisi y’u Rwanda guhugura no gukoresha izi mbwa

    Imbwa yihumuriza ibipimo [samples] zafashwe ku muntu, ubundi zakumva harimo agakoko ka Coronavirus zigahita zicara aho hafi kugeza ababishinzwe baje

    Imbwa zifashishwa mu gupima no kugenzura uwanduye Covid-19

    E3DE4vAXIAUdkNe

    E3DMTqsWYAcKBvU

    E3DMVdbXMAICmen

    E3DE4u XIAcoh3J

    Amafoto: RBC na RBA


  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi –

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

    Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

    Mu butumwa bwa RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.’’

    Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge