Tag: featured

  • Insoresore z’Abanya-Uganda zakubise Umunyarwanda ziramutwika kugeza apfuye –

    Umurambo we watoraguwe ku wa 6 Kamena 2021 ahagana saa Saba z’amanywa mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kanyenzugi, aho abo bagizi ba nabi bamujugunye.

    Virunga Post yatangaje ko uyu Bazambanza yagiye muri Uganda avuye n’ubundi mu Karere ka Burera. Yari atuye ahitwa Butandi i Kabale ari naho yakoreraga akazi ka buri munsi. Yari ahamaze imyaka irenga ine, kugeza ubwo yatewe mu rugo rwe n’abagizi ba nabi barimo sebuja, bakamukorera ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kumukubita barangiza bakamutwika yambaye ubusa kugeza apfuye.

    Umwe mu bayobozi baturiye umupaka utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati “Birababaje, ukuntu abayobozi bo muri Kabale batigeze bagira icyo bakora kugira ngo bakize ubuzima bw’uyu Munyarwanda cyangwa ngo bakore iperereza kugira ngo bamenye abamwishe.”

    Umurambo we umaze gutoragurwa, wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burere kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku rupfu rwe.

    Si ubwa mbere Umunyarwanda yiciwe muri Uganda, kuko uretse no kwicwa, hakunze kumvikana amakuru y’Abanyarwanda benshi bafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda zikabafunga, zikabakubita ndetse zikabica urubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, kugeza ubwo hari aboherezwa ku mupaka batabasha kugenda kubera gukubitwa, abandi bagapfirayo.

    Inkuru iheruka y’Umunyarwanda wiciwe muri Uganda ni iy’uwitwa Felicien Mbonabaheka wishwe ari kugerageza gutabara Umunyarwanda wari wibasiwe n’abagizi ba nabi b’Abagande barimo kumukubita. Aba bagizi ba nabi bafashe Mbonabaheka bamukata umutwe n’amaguru ndetse n’urutirigongo, barangije bamushyingura batamenyesheje umuryango we cyangwa Leta y’u Rwanda.

    Kugeza ubu, Leta ya Kampala ntacyo iravuga kuri uru rupfu rw’agashinyaguo rwishwe Mbonabaheka.

    Leta y’u Rwanda ntihwema kugira inama Abanyarwanda ibabuze kujya muri Uganda kubera ko itizeye umutekano wabo, kuko abenshi bagiyeyo bakorerwa ibikorwa by’urugomo, barakubitwa, barafungwa abandi bakicwa.

    Nyuma y’amasezerano ya Luanda yasinywe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda mu 2019, yari akubiyemo ingingo zigamije gushyira akadomo ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerewa Abanyarwanda no kugarura umubano w’ibihugu byombi, nta cyizere cy’uko ibi bizagerwaho kuko Leta ya Uganda idafite ubushake bwatuma bigerwaho.


  • Ingabire yakabaye yarasabye ko abakekwaho Jenoside batuye mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda –

    Mu minsi ishize, Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yatambukije inkuru mu kinyamakuru The Guardian iyobya uburari ku bijyanye n’igihano yahawe.

    Inkuru ye ifite umutwe ugira uti ‘My story proves Rwanda’s lack of respect for good governance and human rights’ (Amateka yanjye yerekana ko u Rwanda rudaha agaciro imiyoborere myiza ndetse n’uburenganzira bwa muntu).

    Iyi nkuru yasohotse mu gihe iki kinyamakuru cyari kimaze iminsi gitambutsa inkuru zishidikanya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bibaza impamvu The Guardian yo mu Bwongereza isa nk’iri gutiza umurindi abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    n’ubwo benshi bifuza kwizera ko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na The Guardian, bitanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse bamwe bakanga kwemera ko abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw’Isi batita ku bimenyetso bihamya ukuri iyo bari kuvuga kuri Afurika, u Rwanda kuri iyi ngingo, ntirunahabwa umwanya kugira ngo abashaka guhinyuza ibyo binyoma by’abaruharabika batambutse ibitekerezo byabo ahatambukijwe iby’abagoreka ukuri, ahubwo bagahitamo guha ijambo abarusebya gusa.

    Niba koko ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bushyirwa imbere, bagakwiye guha urubuga impande zombi. Ariko kuba banga gutangaza iby’abarwanya ibyo binyoma byandikwa n’Inyangarwanda, byerekana ko abanyamakuru ba The Guardian babikora nkana.

    Ariko reka tunibaze ibibazo by’ingenzi abanyamakuru ba The Guardian bakabaye baribajije. Ingabire Victoire ni muntu ki, afite ayahe mateka?

    Ingabire Victoire Umuhoza ni umukobwa wa Therese Dusabe, wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba akidegembya mu Buholandi.

    Mubyo ashinjwa harimo kwica abagore b’Abatutsi babaga baje kubyara mu kigo nderabuzima cy’ahahoze ari muri Komine Butamwa [ubu ni mu Murenge wa Mageragere] aho yakoraga nk’umuforomo.

    Muri Kanama 1998, nyuma y’amezi atanu gusa Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiriye uruzinduko mu Rwanda, Ingabire Victoire wateye ikirenge mu cya nyina, yayoboye ishyaka rya politiki ryitwaga RDR ryari rigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse n’abahoze ari abasirikare ba FAR basize bakoze Jenoside mu 1994. Iri shyaka ryashingiwe mu nkambi babagamo ahitwa mu Mugunga hahoze ari muri Zaire.

    Mu bandi bashinze iri shyaka rya RDR, harimo ba ruharwa bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside, barimo Theoneste Bagosora, Ferdinand Nahimana, n’abandi bari bayoboye ishami ry’iri shyaka muri Cameroun, ndetse nyuma bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Mu ruzinduko rwe, Bill Clinton yagize icyo avuga kuri iri shyaka rya RDR ryari rimaze amezi atanu. Yagize ati “Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu cyanyu, ibitero by’abasize bakoze amahano mu 1994 biracyakomeza n’uyu munsi.”

    Mu 2009, ishyaka rishya rya Ingabire Victoire, FDU-Inkingi, ryari rishamikiye ku bakoze Jenoside, ryashyizwe mu majwi na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ko rifitanye imikoranire ya hafi na FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zasize zikoje Jenoside mu Rwanda, ukaba waranashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Amerika.

    Mu 2010, Visi Perezida wa FDU Inkingi, Joseph Ntawagundi yaje mu Rwanda aherekeje Ingabire, ariko yisanga agomba kubazwa n’amateka uruhare yagize muri Jenoside, maze nyuma yo kwerekwa ibimenyetso, ndetse no gushinjwa n’abarimo umugore we, yarabyemeye ndetse anasaba imbabazi zo kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yicishije abantu umunani. Ni ngombwa kugaragaza ko ubwo Ntawagundi yatabwaga muri yombi, Ingabire yamuvugiye mu buryo bwose bushoboka agaragaza ko ari umwere, ahubwo ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano na politiki.

    Ku itariki 15 Ukwakira 2010, The New Times yatangaje ifungwa rya Ingabire Victoire, ivuga ko akekwako kwivanga mu bikorwa byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda. Yafunzwe nyuma y’uko ashinjwe na Maj Vital Uwumuremyi, wahoze ari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR, wafashwe ari kugeregeza kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ibindi bimenyetso byerekana ko Ingabire yakoranaga bya hafi n’imitwe y’abasize bakoze Jenoside iri muri Congo byashyizwe hanze n’inzego z’umutekano mu Buholandi, nyuma y’iperereza ryakorewe mu rugo rwe ruherereye muri icyo gihugu.

    Iri perereza kandi ryakozwe mu rugo rwe ryatumye umugabo we, Lin Muyizere, ashinjwa n’Urukiko rwo mu Buholandi kugerageza kubangamira umugambi wa Leta y’u Buholandi wo kohereza inyandiko n’ibindi bimenyetso bishinja Ingabire mu Rwanda. Gusa mu Ugushyingo 2011, icyemezo cyamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kivuye muri Ambasade y’u Buholandi, cyemezaga ko ibirego by’uyu mugabo bidafite ishingiro.

    Inyandiko y’urukiko yaragize iti “Abacamanza bameje ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ikirego cya Muyizere gifite ishingiro. Ibi bivuze ko impamvu zose mu buryo bw’amategeko zatuma ibimenyetso [bishinja Ingabire bitoherezwa mu Rwanda] zikuweho.”

    Ku wa 13 Ukuboza mu 2013, Urukiko Rukuru rwongereye igihano cy’igifungo rwari rwarahaye Ingabire Victoire, rukivana ku myaka umunani rukigira 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwagwa, birimo kurema umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo Ingabire atigeze agarukaho mu nyandiko ye ni uko we n’ubushinjacyaha bajuririye Urukiko Rukuru, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubonye ko igihano yari yahawe cyari cyoroheje ugereranyije n’icyaha yakoze. Aya makuru aboneka ahantu hose ku buryo iyaba The Guardian ari ikinyamakuru cyandika ukuri koko, cyari kuba cyarayashatse.

    Muri iyi nkuru kandi, Ingabire yagarutse ku cyaha yarezwe cyo gutesha agaciro Jenoside, kuko azi neza ko abo abwira bo mu Burengerazuba bw’Isi batarumva agahinda yateye Abanyarwanda nyuma y’amagambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yagereranyije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga miliyoni n’ibyaha byitirirwa FPR, bigaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; imvugo yakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yayo, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

    Mu bigaragara, iyo bigeze ku ngingo yo gukorana n’abakoze Jenoside ndetse no kurema umutwe witwaje intwaro ugamije gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, Ingabire Victoire nta byireguro abona, araruca akarumira.

    Iyi niyo mpamvu inkuru ye yo muri The Guardian itabigarukaho. Iyo uyisomye ugira ngo Ingabire yavutse mu 2010, cyangwa se yabujijwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo igihe yahamwagwa n’ibyaha agafungwa, ndetse akigira nk’utarigeze abazwa ibyaha mu nkiko.

    Nta muntu n’umwe ushidikanya ko abanyamakuru ba The Guardian badafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo Ingabire avuga, yaba ibyo anenga, ibyo avuga ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

    Ariko nko ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu, imvugo ihora ari imwe. Ibirego bishinja u Rwanda, n’ubwo bitaba bifite ibimenyetso, bifatwa nk’ukuri, ariko iyaba twari bushingire ku bimenyetso nk’uko amahame ya Commonwealth The Guardian ivuga ko ishyigikira abivuga, twese twari bwemeranye n’imvugo ya depite Andrew Mitchel, wavuze ati “U Bwongereza bubitse akwiye guhangayikisha buri wese wita ku miyoborere yabwo ku Isi.”

    Niba kandi twita kuri ayo mahame ya Commonwealth, guhishira abakekwaho uruhare muri Jenoside nk’uko u Bwongereza bubikora, ntabwo ari ikintu twakirata, ahubwo ni ikintu buri wese yakagombye kugaya.

    Niba koko Ingabire yita ku mahame ya Commonwealth, yagakwiye gukoresha umwanya abonye mu binyamakuru byo mu Bwongereza, agahamagarira icyo gihugu guta muri yombi abantu batanu bagize uruhare muri Jenoside bihishe muri icyo gihugu. Niba nawe yemera ko uburenganzira bwa muntu bukwiriye kwimakazwa, yagakwiye gusaba ko nyina afatwa kuko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshi bemeza ko Ingabire ari we wamufashije gucikira mu Buholandi.

    Yagakwiye kandi gusaba imbabazi ku bwo kwifatanya n’abagize uruhare mu iyicwa ry’abantu ryatangijwe n’abayoboraga inkambi yo muri Zaire bateye u Rwanda. Gusa, ikigaragara ni uko ibyo avuga ntaho bihuriye n’amahame ya Commonwealth, ahubwo ari umugambi mugari wo kugoreka ukuri ku mateka y’u Rwanda, yitwikiriye ishusho y’uburenganzira bwa muntu. Muri uyu mugambi, Ingabire Victoire afatwa nk’indi “ntwali” irwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda nyuma y’uko umushinga “w’intwari ya Hollywood” [Paul Rusesabagina] uburijwemo mu buryo buteye isoni.

    Kuri iyi ngingo y’ubutwari bw’i Hollwood, Inkiko z’u Bwongereza zemeje ibitekerezo bihuriweho n’Abanyarwanda benshi ku bwireguro bwatanzwe na Paul Rusesabagina avuganira abantu bane bakekwaho uruhare muri jenoside bidegembya mu Bwongereza.

    Umucamanza Antony Evans yabivuzeho ati “Mu by’ukuri icyo ubuhamya bwa Rusesabagina bwerekanye inkomoko y’ibimenyetso ndetse no bwerekana ko ibimenyetso bitari iby’inzobere zigenga ahubwo byari iby’umugabo ufitanye isano rikomeye n’intangondwa z’Abahutu, bityo ko bidashobora gufatwa nk’ukuri gufite ishingiro.”

    Umuntu yakwibaza ati: “Ese The Guardian n’abo bafatanyije bazigera bahindura umuvuno? “

    Ingabire Victoire yanditse inyandiko zimugaragaza nk’impirimbanyi y’amahoro kandi yaragize uruhare mu kuyica

  • Col Gashugi yahererekanyije ububasha na Gen Maj Bayingana wamusimbuye muri Minadef –

    Uyu muhango wabaye kuri uyu 7 Kamena 2021 ku cyicaro gikuru cy’iyi Ministeri ku Kimuhurura.

    Gen Maj Emmanuel Bayingana yahawe izi nshingano nshya kuwa 4 Kamena 2021 na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Uyu mwanya awugiyeho avuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, yari amazeho umwaka n’amezi umunani, kuko yawugiyeho kuwa 2 Nzeri 2019 avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Mbere y’uko aba Umuyobozi wa Zigama CSS yari umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.

    Gen Maj Bayingana amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku ya Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    Gen Maj Emmanuel Bayingana yahererekanyije ububasha na Col Innocent Gashugi wari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ingabo / Ifoto: MoD

    Uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira / Ifoto: MoD

  • Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha –

    Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma y’iminsi irindwi atawe muri yombi kuko yafashwe ku wa 31 Kamena 2021.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ibyaha aregwa ni bine aribyo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.”

    Yakomeje asobanura ko Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kuba bwaregeye Urukiko kuri iyo dosiye.

    Dosiye ya Karasira Aimable yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge

  • Perezida Kagame yakiriye inyandiko zemerera Al-Madani guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda –

    Jamal M.H. Al-Madani ugiye guhagararira Arabie Saoudite yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

    Yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021. Azaba afite icyicaro i Kampala aho yatangiye izi nshingano umwaka ushize.

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Ni ibihugu kandi bikorana ubuhahirane aho nk’ibikomoka kuri Peteroli byinshi bikoreshwa mu Rwanda biba biturutse muri iki gihugu cyo mu Barabu.

    Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu 2019.

    Jamal M.H. Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Jamal M.H Al-Madani muri Village Urugwiro

  • Ingabire yakabaye arusha abandi kumenya uburyo umuco wo kudahana udafite intebe mu Rwanda –

    Mu byo yatangaje muri icyo kiganiro, yavuze ko “Umuco wo kudahana muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi.”

    Ingabire yahisemo gukoresha iturufu yo kudahana abakoze ibyaha, nk’imwe mu ngingo yazamura ibitekerezo bye, kandi koko nibyo kuko kudahana abanyabyaha biramutse bibaye umuco mu gihugu, byaba ari ikibazo gikomeye.

    Ikibazo ni uko ubusesenguzi yakoresheje [asobanura izo ngingo] budafite ukuri, ku buryo busa nk’aho ari ibihuha yumvise ahantu ariko atabifitiye gihamya.

    Nk’ubu reka dufate urugero ‘rw’ibihugu bimwe byo mu karere’ yagaragaje ko byimakaje umuco wo kudahana.

    Icyo twakwemeranyaho ni uko igihe cyose Ingabire atunze urutoki ‘ibihugu byo mu Karere’, aba ashatse kuvuga Leta y’u Rwanda. Muri politiki y’u Rwanda niho ari kugerageza kugira agaciro, ku buryo n’ibi bitekerezo bye ku ngingo yo kudahana abakoseje, ari cyo biganishaho.

    Uretse kuba [gushinja Leta y’u Rwanda kwimakaza umuco wo kudahana] bidakwiye, ubwabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ndetse Ingabire ubwe yabihamya.

    Mu myaka 11 ishize, Ingabire yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha imvugo ihembera urwango n’amacakubiri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Icyo gihe yaragize ati “Ndemera ko habaye Jenoside yakozwe n’intagondwa z’Abahutu zikayikorera Abatutsi. Uko ni ukuri, ababikoze bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Ariko nanone hari ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, birimo n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu.”

    Mu rubanza rwakurikiyeho mu 2012, Urukiko rwamuhamije ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside, akatirwa imyaka 15 nyuma yo kujurira, ariko aza kubabarirwa asohoka muri gereza atararangiza kimwe cya kabiri cy’igihano cye.

    Kuri ubu uyu mugore ari mu buzima busanzwe, umuntu akaba atabura kwibaza niba adatangiye gutesha agaciro imbabazi yagiriwe, ku buryo atangiye no kwitiranya ibintu.

    Nk’ubu niba Ingabire atekereza ko imbabazi yagiriwe arizo gisobanuro cy’uko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha, yagakwiye kubisobanura neza. Naho ubundi umuco wo kudahana mu Rwanda urwanywa mu buryo bwose bushoboka, kandi nta muntu ubizi neza nka Ingabire.

    Reka dukoreshe urundi rugero rushobora kubyumvikanisha kurushaho.

    Mu 2011, kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingirwaho mu gushinja Ingabire icyaha cy’iterabwoba, ni ubufatanye yari afitanye na Paul Rusesabagina. Kuba nyuma y’imyaka 10 Paul Rusesabagina nawe ari mu nkiko yiregura ku byaha by’iterabwoba, byakabaye ikindi kimenyetso cyereka Ingabire ko u Rwanda rutajya rwihanganira umuco wo kudahana.

    Ingabire yakomeje gushyigikira bucece Rusesabagina ndetse n’umutwe we w’iterabwoba kugeza ubwo atawe muri yombi.

    [Ibi byaterwaga n’uko] umutwe we wa FDU-Inkingi, wakomeje kwizera ko ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, MRCD ya Rusesabagina na Twagiramungu, n’ingabo za FLN, bishobora kuvanaho Leta y’u Rwanda.

    Iki cyizere kiraza amasinde ariko cyayoyotse nyuma y’uko iyo mitwe itsinzwe urugamba rw’intambara, ikananirwa gusobanura impamvu yayo mu buryo bwa dipolomasi, ndetse ikanatsindwa urubanza mu nkiko, ibyatumye Ingabire ahindura amayeri, agatangira kwigira umuvugizi w’amahoro. Ibi ariko ni amatakirangoyi adafite shinge na rugero, ndetse na bamwe mu bamushyigikiye barabyihamirije.

    Ingabire kandi yavuze ko “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rushinje abagize uruhare muri Jenoside, ariko uru Rukiko rukaba rwaraciriye imanza abakoreye ibyaha Abatutsi gusa.”

    Icyo twakibaza kuri iyi ngingo ni ukumenya niba Ingabire yarabivuze yikinira cyangwa byari ukwirengagiza ukuri? Ruriya Rukiko rushinzwe guhana ibyaha bya Jenoside, kandi iyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari ikibazo cy’Urukiko kuba Ingabire yizera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Bitabaye ibyo se, ni iyihe mpamvu yatuma ashinja ingabo za RPA kugira uruhare mu cyaha zafashije kurandura – Jenoside?

    Birasa nk’aho ntacyo yize.

    Ingabire wahanwe mu nkiko z’u Rwanda yakabaye azi neza ko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha

  • Kirehe: RIB yafunze umugabo ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Ku wa 6 Kamena 2021, ni bwo RIB yafunze uwo mugabo kubera amagambo yavugiye imbere y’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, ubwo yaburanga imitungo n’umugore babana ariko batarashakanye byemewe n’amategeko, ku itariki ya 4 Kamena.

    Abunzi nk’urwego rwari rufite mu nshingano gukemura icyo kibazo rwemeje ko agomba kugabana imitungo n’umugore bashakanye.

    Uyu mugabo akimara kumva icyo Abunzi bamusabye yahise ababwira ati “Jenoside iramutse igarutse nabatemagura mwese nkabamara.”

    Nyuma yo kuvuga ibyo, ku wa 6 Kamena yafashwe na RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Nyamugari ndetse hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryo mu 2018.

    Iyo ukurikiranyweho iki cyaha abihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inibutsa ko gihanwa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ari yo yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262 ikurikirwa n’Uburasirazuba ahagaragaye amadosiye 22.


  • Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda –

    Ku wa 15 Ukuboza 202o, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Ubu butumwa buvuga ko “Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Muri Nyakanga 2019 kandi ni bwo Ikigo Akagera Aviation Ltd, cyasinyanye amasezerano n’ikigo Nexus Holding Group Ltd, cyo muri Arabie Saoudite, ku mushinga wo gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda by’umwihariko izo mu bwoko bwa Kajugujugu.

    Icyo gihe impande zombi zavugaga ko mu myaka itanu [ni ukuvuga kugeza mu 2026], iri shuri rizaba rifite indege 34 no kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukanika indege 376.

    Ni ishuri kandi muri iyo myaka riteganya gutoza nibura abasigara ku kibuga cy’indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy’indege 500 ndetse n’abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.

    Ibitaro by’Umwami Faisal kandi byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda

  • Prof Lyambabaje yagaragaje uko abayobozi b’agateganyo badindije Kaminuza y’u Rwanda –

    Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kimwe mu byadindije imiyoborere ari uko za Koleji, ibigo n’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda byakunze kuyoborwa n’abayobozi b’abagateganyo badashobora gufata ibyemezo kuko bakora basa n’abigengesereye batazi igihe bazamara bayoboye.

    Mu bibazo byabajijwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, ubwo yari mu kiganiro ‘Sobanuza’ kuri Radio Salus mu mpera z’icyumweru gishize, na cyo cyagarutsweho.

    Prof Lyamabaje yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko gishingiye ku mavugurura yabaye mu gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Abayobozi b’abasigire (b’agateganyo) ni ikibazo gikomeye kuko iyo ukora utabifitiye ububasha busesuye hari ibyo wirinda gukora kuko ntabwo uba uzi igihe uzavira muri uwo mwanya; ushobora kuwuvamo ejo cyangwa bikamara imyaka nk’uko mwabivuze.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe batangiye gukemura icyo kibazo kuko kiri mu byandindije akazi n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu bayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bungirije bane, babiri muri bo ni ab’agateganyo na ho mu bayobozi ba za Koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, batanu bayoboye by’agateganyo.

    Yavuze ko kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho abayobozi bakuru bungirije ba Kaminuza bose uko ari bane.

    Ati “Ubu ngubu icyiza gihari ni uko Guverinoma yashyizeho abo bayobozi ku buryo kuri urwo rwego ari rwo twita urwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa kaminuza bari mu myanya.”

    Prof Lyambabaje avuga ko igikurikiyeho ari ukureba uko bashyiraho n’abayobora za Kaleji kugira ngo imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda itezwe imbere.

    Ati “Turimo turakoresha amapiganwa yo gushaka abayobozi ba za Koleji. Ubu itangazo ryagiye hanze, abantu barasabye kuba bayobora Koleji kuko muri Koleji esheshatu, umwe ni we wenyine utari umusigire.”

    Kugeza ubu igitegerejwe ni uko Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi atangira imirimo ye kuko ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha gushyiraho abayobozi ba za Koleji.

    Yizeza ko ashingiye k’uko biri gukorwa, mu gihe gito Kaminuza y’u Rwanda izaba ifite abayobozi ba za Koleji ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ati “Icyo ni ikintu gikomeye mu rwego rw’ubuyobozi kuko ni ngombwa ko tugira abantu babikora kandi babifitiye ububasha kandi bashyizweho mu buryo bwemewe.”

    Usibye icyo gushyiraho abayobozi babifitiye ububasha, Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga n’uko Koleji zayo zajya zigenerwa ingengo y’imari ndetse n’abayobozi bazo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.

    Hari kubarurwa n’umutungo wose wa Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo wandikwe umenyekane kuko hashize imyaka igera ku munani utazwi wose uko ungana n’aho uherereye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre,yavuze ko ibibazo by’imiyoborere birimo bishakirwa ibisubizo

    [email protected]


  • CNLG isanga bidakwiye gukomeza kwinginga abanze gutanga amakuru ku hari imibiri itarashyingurwa –

    Kuba hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nyamara hakaba hakiri imibiri itaraboneka aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo gikomeza kugaragazwa ko kitumvina.

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza cyongeye kugarukwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko muri aka Karere hakiri abantu benshi batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro atanga urugero ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange abahiciwe bakaba bataraboneka nyamara bamwe mu babigizemo uruhare bagihari ariko barinangiye ku gutanga amakuru.

    Uretse muri aka gace hari n’abandi benshi mu turere usanga batarabona ababo bishwe muri Jenoside ngo babashyingure mu cyubahiro nyamara abakabaye batanga amakuru bahari.

    Dr Bizima yavuze ko gukomeza kubinginga bidakwiye.

    Yagize ati “Inama ntanga ni uko gukomeza kwinginga abajenosideri nta kamaro, ntacyo bimaze ntabwo bazigera babivuga, ahubwo iyo tubinginze bumva ko twacitse ururondogoro tubahendahenda. Oya nitubihorere ahubwo twakire mu mitima yuko abacu tutarashobora kubona bishwe, ntibahari. Tugerageze kubyakira dukore ikiriyo cyabo.”

    Yongeyeho ati “Kuko buriya iyo tugiye kureba Kanyangoga [uwakoze jenoside] n’abandi,… mbifitemo uburambe buhagije, bo bibatera imbaraga zo kumva ko ibyo bakoze babigezeho. Rwose tubyihorere dukore ikiriyo cyabo tubyakire nituzajya tugira amahirwe bazajya wenda babivuga ahenshi hari n’igihe umugore n’umugabo bashwana umwe akarega undi akabivuga, dukomeze dushakire aho ngaho.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abinangiye ari bake ugereranyije n’ababohotse bakavugisha ukuri, yongeraho ko abinangiye ntacyo bizabagezaho. Yasabye abarokotse Jenoside gukomera kuko ubu bafite igihugu cyiza kitakirangwamo ivangura, cyimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Icyuzi cya Ruramira kigizwe n’igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira, mu Karere ka Kayonza. Mu makuru yatanzwe n’abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y’Abatutsi basaga 3000 ari na yo yashakishijwe nyuma kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Dr Bizimana yavuze ko gukomeza kwingingira abantu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa bidakwiye

    Amakuru y’uko mu cyuzi cya Ruramira hajugunywemo abishwe muri Jenoside yatanzwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca, iyarabonetse yashyinguwe mu cyubahiro

    Inzego zitandukanye zifatanyije n’imiryango ifite ababo bakuwe mu cyuzi cya Ruramira gushyingura mu cyubahiro

    Imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira yabashije kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro