Tag: featured

  • RIB yatangaje icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umunyamategeko Bukuru Ntwali –

    RIB yatangaje ko amashusho yafashwe na camera zo mu isoko ryitwa Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, yagaragaje ko yiyahuye atishwe nk’uko hari abari batangiye kubivuga.

    Mu masaha y’igitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa.

    Imyirondoro ye yabanje kutamenyekana kuko nta byangombwa yari afite ariko nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze RIB yatangaje ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali wari usanzwe atuye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara.

    Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

    Ati “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.”

    Dr Murangira yanenze abakwirakwije amakuru atandukanye n’ukuri, bavuga ko ashobora kuba yishwe .

    Ati “Hari abantu bafatiranye iki cyabaye batangira kubikabiriza bavuga ngo yarishwe, babihuza n’ibindi byabaye by’abantu biyahuye nabyo bigaragara ko biyahuye.”

    “Umuntu yaragiye aha interview umurwayi wo mu mutwe uzwi Nyabugogo, aramubaza ati ese wabonye uko byagenze, ati njye nabibonye, ngo umuntu yaje aparika imodoka. Mu by’ukuri nta modoka yaparitse, nta nubwo azi gutwara. Ntabwo yari amuzi […] ntazi uwo ari we noneho ahita abihuza n’urugo rwe. Umuntu w’umunyamakuru utambutsa ibintu nk’ibyo aba afite undi murongo.”

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Biteganyijwe ko Bukuru azashyingurwa kuri uyu wa Kane. Saa moya hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru, saa mbili habeho gusezera umurambo mu rugo rwe ku Kimisagara naho saa sita habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Iperereza rya RIB ryagaragaje ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye

  • Itangazamakuru mu Rwanda, imodoka itagira feri ikeneye umushoferi? –

    Ni amazina y’ibinyamakuru bibiri bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda ku ruhare rwabyo mu kwenyegeza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abahanga bavuga ko itangazamakuru ari inkota y’amugi abiri atyaye, uwo ryasingije ugira ngo ni Malayika ariko uwo ryangishije abandi ntabona n’aho gusaba amazi.

    Hari abemeza neza ko mu 1994 iyo hataba RTLM, Kangura n’ibindi binyamakuru byari mu murongo wa Jenoside, hari Abatutsi bamwe bari kurokoka. Hejuru yo kuba inyigisho zibiba urwango zari kutagera kure n’abatutsi bagiye bahigwa nyuma y’uko aho bihishe haranzwe kuri Radio ubu baba bakiriho.

    Umugambi wabyaye Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 wacuzwe n’abanyapolitiki babi, itangazamakuru ryo mu Rwanda rigira uruhare rukomeye mu gushishikariza Abanyarwanda kwanga no kwica bagenzi babo.

    Icyakora nanone, itangazamakuru ryo mu Rwanda, rimaze igihe ritanga umusanzu mu kuzahura ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda nyuma yo kugira uruhare mu kubisenya.

    Bamwe mu basesengura itangazamakuru ryo mu Rwanda mu bihe bya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi baganiriye na IGIHE, bavuze uko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryitwaye, by’umwihariko kuva mu 1994, kugeza mu 2021, ubwo Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Kugira ngo itangazamakuru ribashe gucengeza mu Banyarwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside nta nkomyi, ryisunze icyitiriwe ukutaniganwa ijambo cyashyizweho na Leta ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, nk’uko bigarukwaho na Tom Nda Ndahiro, inararibonye akaba n’umusesenguzi mu bitambutswa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

    Ati “Ibyo itangazamakuru ryakoze mu gihe cya Jenoside, ni leta yabirifashijemo. Uwareba ukuntu leta ya Habyarimana yaretse abantu bakavuga ibyo bashaka, yakwibeshya ko bwari uburyo bwo guha ubwisanzure itanagazamakuru. Babazaga Habyarimana impamvu areka ibitangazamakuru bikabiba urwango, akavuga ko we ashyigikiye kutaniganwa ijambo.”

    Umunyamakuru Nshimiyimana Sam Gody wakoze mu binyamakuru bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside, yavuze ko itangazamakuru ribiba urwango mbere ya Jenoside ryari rishyigikiwe na Leta kugeza ubwo abaturage babihabwa ku buntu.

    Ati “Abashishikarizaga abantu gukora Jenoside, ntabwo babuzwaga gukora, ahubwo bahabwaga n’amafaranga. Bitewe n’uko bamwe mu baturage bangaga kugura ibinyamakuru bibiba urwango, abaturage babihabwaga ku buntu, basanzwe mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.”

    Ibitangazamakuru Leta ya Habyarima yanyuzagamo ibitekerezo by’ivangura, byahabwaga amafaranga, bigaterwa inkunga ngo bikomeze inshingano, mu gihe abakoraga itangazamakuru ry’umwuga ntaho babogamiye ibinyamakuru byabo byimwaga inkunga.

    Nshimiyimana Sam Gody yavuze ko kuba Leta yateguye Jenoside yararebereye itangazamakuru ribiba urwango aribyo byatumye haboneka ibinyamakuru byinshi bishishikariza abahutu kwica abatutsi

    Nshimiyimana yavuze ko Jenoside imaze gutangira, abanyamakuru batari bari mu mugambi wa Jenoside ari bamwe mu bibasiriwe, mu gihe itangazamakuru ribiba urwango bahawe rugari.

    Mu bishwe mbere hari uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin. Bimwe mu bitangazamakuru byarahagaze, ibindi bisigara bikora nabi.

    Ati “Abaturage bari barimye amatwi ibitangazamakuru bibiba urwango, ku buryo n’abakomokaga hamwe n’abateguraga Jenoside batabihaga agaciro. Ahubwo wasangaga bagura ibyo leta yarwanyaga, kuko ni byo byavugishaga ukuri.”

    “Gukangurira Abanyarwanda kwica bagenzi babo byafashe indi ntera, aho abaturage babwirwaga ko nibica Abatutsi bazajya bahita batwara imitungo yabo. Ntekereza ko kubwira abaturage ko nibica bagenzi babo bari buhite bagwiza ubutunzi, ari bumwe mu buryo abashishikarizaga abantu ubwicanyi bifashishije bakoshya benshi.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Leta yihutiye gushyira imbaraga mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Itangazamakuru nubwo ryari ryaragize uruhare mu gusenya igihugu, ryari rigikenewe ngo rigisubiranye ahanyuze ubutumwa bw’urwango, hanyure ubw’ihumure n’icyizere kuri ejo hazaza.

    Barore Cleophas, umunyamakuru wa RBA unayoboye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ryakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubaka igihugu, by’umwihariko mu kongera kubanisha Abanyarwanda. Ibitekerezo bishishikariza Abanyarwanda kongera kunga ubumwe, gutangaza ko amahoro yagarutse mu Rwanda, ibikorwa byo gucyura no gushishikariza impunzi gutaha, ntahandi byari kunyuzwa, uretse mu itangazamakuru. Ryatanze umusanzu ugaragara, cyane ko n’abarikoragamo wabona ko basobanukiwe icyerekezo gishya cy’igihugu.”

    Barore kandi, yabwiye IGIHE ko ijwi ry’itangazamakuru Nyarwanda naryo ryazamutse, ku buryo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byavugaga u Rwanda mu ndimi z’amahanga byatangije ibiganiro kandi bigatangira gutangaza amaku avuga ku Rwanda mu Kinyarwana.

    Yavuze ko mu myaka ya 1995 na 1997, ibitangazamakuru BBC na VOA (Ijwi rya Amerika) byashyize muri gahunda zabyo Ikinyarwanda.

    Nk’umuntu wabonye itangazamakuru mu gihe na nyuma gato ya Jenoside, Barore yemeza ko hari iterambere rigaragara ryabayeho mu itangazamakuru nyarwanda. Abishingira ku kuba abanyamakuru b’Abanyarwanda baragiye bahabwa imirimo mu bitangazamakuru mpuzamahanga, kandi leta igafatanya n’abarigize gushyiraho amategeko arushaho kuriteza imbere.

    Umunyamakuru Barore yavuze ko hakenewe itangazamakuru rikora kinyamnwuga ariko ritunga abaririmo

    Abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirijwe ubutabera bagahabwa ibihano bitandukanye nka Ngeze Hassan wayoboraga Kangura, Nahimana Ferdinand wari umunyamakuru wa RTLM, Valérie Bemeriki na Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu bakoreraga RTLM n’abandi.

    Hari abanyamakuru bakwiriye gucungirwa hafi….

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW) yabwiye IGIHE ko nubwo nta wakwirengagiza ibyiza itangazamakuru ryafashije mu kongera kubaka u Rwanda, hari ibigikeneye kunozwa.

    Ati “Mu nkuru zisanzwe, hari ibitangazamakuru bigerageza kugaruka ku bumwe n’ubwiyunge, ariko ibiganiro ntabwo biraba byinshi. Umuntu yavuga ko hari umusanzu itangazamakuru riri gutanga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko haracyari byinshi byo gukora. Hakwiye kongerwamo imbaraga.”

    Mu gihe Nshimiyimana Sam Gody ashima ko hasigaye hariho uburyo butandukanye umunyabakuru ashobora kubonamo amafaranga nka YouTube, yanavuze ko hari abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiye gucungirwa hafi, kuko ngo bigaragara ko babonye urwaho bashobora kurogoya ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bashyize imbere muri iyi minsi.

    Ati “Hari abo mbona bashobora gukora nk’ibyo ababibye urwango bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze. Hari abo bigaragara ko batacengewe n’isomo amateka yadusigiye. Haracyagaragara inkuru zimwe na zimwe zibogamye, ziba zakozwe n’abanyamakuru bigira abavugizi b’amatsinda ntazi.”

    Ibi kandi byashimangiwe na Ingabire Immaculée wabwiye IGIHE ko hari abiyita abanyamakuru barya ruswa bagatambutsa ubutumwa bubangamira intego z’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yavuze ko YouTube ari umwe mu miyoboro migari ababiba urwango n’amacakubiri bifashisha mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ati “Hari abanyamakuru baherutse kwemera ko bohererejwe amafaranga na Rusesabagina Paul. Ubu muntu arafungura umuyoboro wa YouTube, yarangiza akiyita umunyamakuru, kandi yarangiza akakubwira ngo yohererezwa amafaranga n’abantu bari hanze y’u Rwanda, usanga biganjemo abagoreka amateka y’u Rwanda. Barabakoresha bagatangaza ibidakwiye, kandi ni imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge turi guharanira.”

    Ingabire yavuze ko hakwiriye amavugurura mu mategeko agenga itangazamakuru, ku buryo uwemererwa gukora uwo mwuga aba ari umuntu ubikwiriye koko.

    Ati “Kubona umuntu abyuka mu gitondo agafungura umuyoboro kuri YouTube, hanyuma akitwa umunyamakuru, ni imbogamizi ikomeye cyane. Natewe isoni n’aho umucamanza atinyuka akavuga ngo ‘kwemera ko uri umunyamakuru w’umwuga ntibisaba ko uba ufite ikarita y’itangazamakuru, wajya no muri RDB [Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere] ugafungura YouTube tawe’. Dukwiye gutandukanya abanyamakuru n’abashoramari . Leta nisobanure neza umunyamakuru uwo ari we, kandi hagarazwe uko uwatandukiriye akurikiranwa”.

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko Leta isabwa kugaragaza neza ukwiriye kwitwa umunyamakuru n’utari we kugira ngo hakumirwa abashobora kuryitwaza bagakora ibitari byo

    Barore yavuze ko ikindi gikeneye kwitabwaho kuri ubu, ari amikoro y’ibitangazamakuru n’abanyamakuru kugira bakore kinyamwuga nubwo atabibona nk’impamvu yo gutezuka ku mahame.

    Ati “Gukena kw’itangazamakuru birababaje, nta n’uwabyifuza. Hari abanyamakuru bakoreshwa ntibahembwe, ndetse hari n’abareze abakoresha babo mu nkiko baranabatsinda. Ariko nanone, ubukene ntibukwiye kuba urwitwazo, ngo umunyamakuru abushingireho ahemuka. Hari igihe umuntu ajya mu itangazamakuru yari asanzwe ari impirimbanyi mu bindi bintu, akitwikira umwambaro w’ubunyamakuru, ariko afite ibindi aharanira.”

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa ibitangazamakuru 161[byanditse muri RGB], bitambutsa inkuru n’ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kwirinda

    Umusesenguguzi Tom Ndahiro yemeza ko itangazamakuru ryijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko byari bishyigikiwe na Leta

  • Amashirakinyoma ku “gukazanura” –

    Mu bikubiye mu cyiswe ubukubaganyi, harimo no “gukazanura” byakoreshwaga bavuga umubyeyi washize isoni agatinyuka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukazana we (umugore w’umuhungu we).

    Byakunze gutera urujijo abo mu gisekuru gishya, bamwe babwirwa ko wari umugenzo wemewe wabaga hose kandi ugakorwa bizwi. Abazi neza iby’umuco bahamya ko byakorwaga rwihishwa.

    Umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko ubusanzwe umukazana abari nk’umwana w’umubyeyi, bityo kuryamana nawe ni umuco mubi utakorerwa ahabona.

    Iyo habayeho gukazanura, bivuze ko bwa bukazana afite “uba ubumwambuye umugize umugore wawe”.

    Nsanzabera yagize ati “Ubusanzwe umukazana aba ari nk’umwana wawe, umufata nk’umukobwa wawe. Rero kuryamana nawe urumva ko ari ubukubaganyi ntabwo ari ibintu umuco Nyarwanda wemera.”

    Kuko mu myaka yo hambere abasore batajyaga biteretera nk’uko biri ubu, umusore yahitirwagamo na se umukobwa azagira umugore. Byashoboraga guterwa n’imico se w’umuhungu yabonanye uwo mwari cyangwa bigaterwa n’ubushuti imiryango bakomokamo ifitanye.

    Byumvikane ko se w’umuhungu yabaga azi umukobwa mbere y’uko umusore amuzana ndetse ari we wagize uruhare runini kugira ngo babane.

    Ba babyeyi b’imico mibi ngo nibo bacaga ruhinga nyuma bagahenga umugabo adahari,bakububa bakinjirira umukazana.

    Nsanzabera yavuze ko byatezaga amakimbirane akomeye mu muryango iyo umuhungu yamenyaga ko se yaryamanye n’umugore we, ku buryo byashoboraga no gusenya urwo rugo.

    Gukazanura bya nyabyo…

    Nubwo bwose bwari ubugwari busebetse ku mubyeyi wakazanuye, Nsanzabera yavuze ko ibyari byarahawe izina ryo gukazanura nyabyo cyari igihe umubyeyi yegukanaga umugore byeruye.

    Ati “Gukazanura bya nyabyo ni igihe umuhungu yabaga yifitiye umugore se yabona ari mwiza akamumwambura. Cyangwa umuhungu agashaka umugore yamara gupfa, se akamutwara.”

    Ibyo ariko ngo yari imico mibi yarangaga ba babyeyi batagira indangagaciro n’ubundi.

    Mu muco Nyarwanda uwatandukiriye ashyirwa imbere y’umuryango bakamugira inama akazibukira, ariko uwakazanuye yafatwaga nk’uwakoze amahano bagaterera iyo.

    Nsanzabera yavuze ko gukazanura byari bizwi ko ari imico mibi bigatuma n’ababyishoramo babikora rwihishwa ku buryo utabimuhamya. N’aho byabaga byamenyekanye,yabaga yabihakana.

    Umwana wavukaga muri ubwo buryo nta kidasanzwe cyamutandukanyaga n’abandi basangiye nyina. Yarerwaga nkabo ndetse no guhabwa umunani agahabwa nk’uwabo.

    Icyakora se w’umuhungu yashoboraga guha umukazana nk’inka akitwaza ko amwubaha cyangwa amwitwaraho neza.


  • Urubanza rw’abahoze ari inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana rwakomeje –

    Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego ku bitero byagabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, ubwo inyeshyamba 67 zinjiraga ku mupaka w’u Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashyikira mu Karere ka Musanze mu Kinigi, bakagaba igitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane 14, bishwe mu buryo buteye agahinda kuko bamwe bitewe ibyuma, abandi baterwa ubuhiri, mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zitabara zikica inyeshyamba 19, izindi zigakwira imishwaro.

    Abari imbere y’Urukiko ni abafashwe uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bose hamwe bakaba ari 36, buri wese muri bo akaba ari guhabwa umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa.

    Mu bireguye harimo Kabayija Seleman wahoze ari Sous- Lieutenant ndetse akaba yari no mu basirikare bakuru b’izi nyeshyamba ndetse akaba yarabashije no gutoroka icyo gitero.

    Mu Rukiko, uyu mugabo yireguye avuga ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka kwihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda icyo gihugu cyari gifite yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwacyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bwiregure budafite ishingiro kuko iyo aba barwanya baza kuba bashaka kwihimura gusa, bari kurwanya ingabo aho kwica abaturage basanzwe.

    Abiregura bavuze ko ibitero byatumye bihimura, byari byagabwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Congo, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ubwo bwiregure bufite, kuko izo nyeshyamba zitari zifite uburenganzira bwo kuba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko ingabo za Congo zari zifite uburenganzira bwo kurwanya iyo mitwe, kuko ihungabanya umutekano.

    Mu bwiregure bwabo kandi, aba barwanyi bavuze ko bishe abaturage kuko bari bategetswe n’abayobozi babo kuzica gusa ababitambitse, kandi abaturage bishwe bakaba bitambitse izo nyeshyamba.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure budafite ishingiro kuko abenshi mu bishwe basanzwe mu ngo zabo, ibyerekana ko batari babarwanyije.

    Abahoze ari inyeshyamba mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare

  • Jenerali wanze kuba ikigwari: Jean Varret yavuze kuri Kagame, Macron, Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda n’ibindi (Video) –

    Ni yo na Gen Jean Varret yahisemo, ubwo nk’Umusirikare Mukuru wari ukuriye bagenzi be b’Abafaransa bari muri misiyo mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993 yanze kurebera, akaburira igihugu cye kuri Jenoside yari iri gututumba, ariko abonye bamwimye amatwi ahitamo kwegura aho kuzapfana inkomanga ku mutima ku bwo kuba indorerezi mu makosa.

    Kuva mu Ukwakira 1990 kugera muri Mata 1993, Gen Jean Varret niwe wari ukuriye ibikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa mu Rwanda.

    Uyu munsi afite imyaka 85, yinjiye mu gisirikare cy’u Bufaransa akiri muto kuko yari akirangiza amashuri nk’umusore w’imyaka 25, arwana intambara nyinshi zinyuranye kandi zikomeye, zirimo nk’iyo muri Algérie yaguyemo benshi mu bo bari kumwe.

    Uyu munsi iyo muganira, wumva ko ari umusaza wabonye byinshi. Yabonye Isi mu makuba, mu byago no mu byishimo. Gusa uko yasoje urugendo rwe mu gisirikare, bihabanye n’uko yabitekerezaga mbere ubwo yakijyagamo.

    Ubwo yari mu Rwanda, yiboneye n’amaso ibimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside wari uri gutegurwa, bishingiye ahanini ku bufasha igihugu cye cyahaga leta ya Habyarimana ariko abikojeje ba shebuja bamutera utwatsi.

    Yagerageje kandi kwamagana ubufasha mu bya gisirikare bwatangwaga n’igihugu cye ku Ngabo za Habyarimana aho kugira ngo ibyo yavugaga bihabwe agaciro, yokejwe igitutu kugeza yeguye.

    Ni ibintu byamugoye kubyakira kugeza ejo bundi nyuma y’imyaka 27 ubwo kera kabaye u Bufaransa bwemeye ibyo yavugaga binyuze muri Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ni umwe mu bari baherekeje Emmanuel Macron mu ruzinduko rw’amateka yagiriye i Kigali, rurangiye amara indi minsi itanu azenguruka mu bice bitandukanye. Yagiye i Muhanga n’i Rubavu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ageze i Paris, yagarutse ku rugendo rwe, uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda, uko yimwe amatwi n’abari bamukuriye, urugendo rushya rw’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa n’ibindi.

    IGIHE: Ni iyihe sano ufitanye n’u Rwanda?

    Gen Jean Varret: Navuga ko namenye u Rwanda ntinze. Nagizwe Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda ubwo nari Jenerali w’inyenyeri eshatu.

    Inshingano zawe kuri uwo mwanya zari izihe?

    Minisiteri y’Ingabo yantije iy’ubutwererane aho nari umuyobozi ukurikirana iby’imikoranire ya gisirikare mu bihugu 28, cyane ibyo muri Afurika ariko si ho gusa. Abasirikare b’Abafaransa bari muri ibyo bihugu bose bari mu nshingano zanjye.

    Ibihugu 28 byose wabikurikiranaga wenyine?

    Ni inshingano ziremereye ariko kuko namaze igihe kirekire muri Afurika, nakundaga murimo wanjye cyane. Aho ni naho mu 1990 namenyeye u Rwanda kuko ntirwari mu bihugu byakolonijwe n’u Bufaransa, ntabwo nari nduzi. Nageze mu Rwanda bwa mbere mu 1990.

    Nari mpafite Umu-Colonel [Col René Galinié wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya Gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, aho yakoreraga muri Ambasade yabwo i Kigali] wari umpagarariye, wari uhamaze imyaka igera kuri itatu ariko agomba kuhamara igera kuri ine.

    Ni iki yakubwiye ku Rwanda?

    Nkihagera, yambwiye ko ari igihugu giteye impungenge, gitutumbamo ibibazo kandi noneho bikirimo bitararangira. Muri make, yatumye menya uko byifashe. Nkihagera, nazengurutse muri kajugujugu nsanga ni igihugu cyiza, gifite imisozi igihumbi itoshye. Ntabwo nabonye umwanya wo kuzenguruka n’imodoka ariko urugendo rwa mbere rwari rwiza, nabonye igihugu cyiza.

    Colonel Galinié yakubwiye ko igihugu gifite ibihe bibazo?

    [umaze kumva ko igihugu gifite ibibazo wabyifashemo ute?

    Nongeye kubisesengura neza ngeze i Paris nganira n’uwari umpagarariye mu Rwanda. Nza gusanga hari ibibazo biteye inkeke bituma nsubirayo [mu Rwanda] kenshi. Ndi i Paris, nagerageje gusobanurira abankuriye mu gisirikare n’abanyapolitiki ko tudakwiye gukomeza imikoranire uko yari iriho icyo gihe.

    Watanze intabaza ku bafata ibyemezo b’abasirikare n’abanyapolitiki, bakwima amatwi. Ni ikihe cyemezo cyafashwe, nyuma y’uko utanze intabaza?

    [Nibyo,] Ntabwo banyumvise, ntibanteze amatwi. Mu nama ziga ku kibazo kidasanzwe zabaga kenshi, nabaga mpari, nabonaga ko ibitekerezo byanjye bidahabwa agaciro ngo bishyirwe mu bikorwa. Gusa buhoro buhoro, bagendaga banyambura zimwe mu nshingano zanjye.

    Byageze aho usigarana inshingano ku izina gusa, ni ko byagenze?

    Yego, ni byo. Buhoro buhoro nagendaga nshyirwa ku ruhande. Rero, iyo umusirikare bamwimye amatwi, araceceka hanyuma akabivamo. Ni nabyo nakoze.

    Nababajwe n’uburyo urugendo rwanjye rwiza mu gisirikare rwarangiye by’umwihariko, ibyo nari narakoze muri Afurika. Ntabwo nigeze mbyiyumvisha, nabifashe nko gutsindwa.

    Ariko ziriya mpuruza zawe nizo zagaragajwe na Komisiyo Duclert…

    Nyuma y’imyaka 25, Perezida Macron yashyizeho Komisiyo ya Duclert na Perezida Kagame ashyiraho indi ya Muse. Izo Komisiyo zombi, zanzuye ibintu bijya gusa.

    Ubuhamya bwanjye muri Komisiyo y’u Bufaransa bwagize akamaro kuko bwankuye mu kato. Komisiyo yemeje ibyo navugaga kiriya gihe.

    Ndashimira Abaperezida bombi, Kagame wanyakiriye i Paris, twaje gusanga tubyumva kimwe.

    Wari mu ntumwa zaherekeje Perezida Macron mu Rwanda, wabyakiriye ute?

    Nabyakiriye neza cyane, ndashimira byimazeyo Perezida Macron wansabye kumuherekeza mu Rwanda, byankoze ku mutima. Na Kagame wanyakiriye i Kigali. Nasabye kongera iminsi hanyuma Kagame arabinyemerera anabimfashamo. Nagiye i Kabgayi n’i Rubavu, aho hose ngenda nganira n’abanyarwanda.

    Urugendo rwawe mu Rwanda rwagusigiye iki nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye?

    Rwansingiye amasomo abiri akomeye. Irya mbere, numvise uburemere bw’amarorerwa yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana, ndi mu Bufaransa nari mbizi ko mu Rwanda habaye Jenoside. Ariko mpageze, nabonye uburyo igihugu cyashegeshwe n’ayo mahano ndengakamere.

    Ubona uburyo igihugu cyashegeshwe, na n’ubu izo ngaruka ziracyagaragara. Muri abo bose twaganiriye, reka nguhe urugero rumwe:

    Naganiriye umwanya munini n’umwana wari ufite imyaka umunani mu 1994. Ku myaka umunani yahondaguwe ubuhiri, iyo urebye ku mutwe we ubona inkovu z’imihoro.

    Yavuriwe mu bitaro bya Gisirikare bya Goma. Yatwawe muri kajugujugu ajyanwa i Goma, yambwiye ko ashaka guhura n’umuganga w’Umufaransa wamurokoye. Yitwa Jean Christophe, ubu ngiye gushyira imbaraga mu gushaka umuganga witwa Jean Christophe warokoye uwo mwana. Muri ibyo biganiro, nabonye ingaruka za Jenoside.

    Icya kabiri, nabonye uburyo igihugu cyiyubatse, bijyanye n’intero ya ntibizongere ukundi, ‘Never Again’. Nasuranye amarangamutima urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, navuga ko uko namaraga umwanya munini ndeba inyandiko n’amafoto; nabonye ukuntu iriya Jenoside yari yarateguwe […] ubwo natangaga impuruza ku bwicanyi bugiye kuba, nagakwiye kuba narakoresheje ijambo Jenoside.

    U Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugira ngo bitazongera kubaho. Inzibutso ni ingenzi cyane mu gusigasira ko bitazongera kubaho.

    Naganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; nabonye uburyo igihugu gikora ubukangurambaga, uhereye mu mashuri abanza mu kwigisha abanyarwanda ububi bwa Jenoside.

    Jenoside igira ingaruka ku biragano byinshi, kuzirenga bisaba igihe n’imbaraga nyinshi.

    Wakiriye ute ijambo rya Macron ryo ku wa 27 Gisurasi 2021 i Kigali n’igisubizo Perezida Kagame yamuhaye?

    Abaperezida bombi bakoze imbwirwaruhame zikomeye, ni ngombwa ko itangazamakuru ribyitsaho. Iki kiganiro tugiranye niko kamaro kacyo, nibura ndizera ko hari umusanzu muto nshobora gutanga mu gukura igihugu hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, kandi nzawutanga uko nshoboye.

    Nyuma y’aho Raporo ya Duclert isohotse, muvuga ko mwasubijwe agaciro kanyu, bishingiye kuki?

    Nyuma y’imyaka 40 mu gisirikare, numvise ari nk’akarengane gakomeye. Iyo weguye, uba wemera ko watsinzwe. Nyamara Komisiyo Duclert yanyakiriye inshuro nyinshi, yanyumvishije ko nari mfite impamvu zifatika zo kwegura kiriya gihe. Kuba Komisiyo ubwayo yarabishimangiye [impuruza natangaga] byansubije agaciro kanjye. Mu yandi magambo, nasubijwe icyubahiro.

    Uko gusubirana agaciro, hari undi mubisangiye mu bo mwabanye mu gisirikare?

    Yego, ndashaka kongera kuvuga kuri Col Galinié wari umpagarariye mu Rwanda, nawe ubwe yakomerekejwe no kutumvwa kwacu, amenye ko neguye, byatumye nawe yegura. Mbisangiye kandi na Général [Patrice] Sarte.

    Mu gisirikare, twakundaga gutanga umuburo tuti iyi mikoranire si myiza. Ntabwo [iyo mikoranire] ariyo yari ikwiriye. Gukorana n’ubutegetsi bwa Habyarimana ntabwo cyari ikintu cyiza. Twari benshi babizi, babivuga, ariko ntibadutegaga amatwi. Ubu mu Bufaransa, Komisiyo Duclert isa niyangaragaje uko ndi, imvugo yanjye ubu ishimangira impamvu kiriya gihe ntari nshyigikiye imikoranire na Habyarimana.

    Navuze ibyo nagombaga kuvuga, ubu ndashaka gukoresha neza ikiruhuko cyanjye cy’izabukuru.

    Ijambo Perezida Macron yavugiye i Kigali, ryakiriwe nk’ijambo ry’amateka. Rivuze iki ku Ngabo z’u Bufaransa?

    Ni ingenzi cyane. Igisirikare cy’u Bufaransa kimwe nk’ikindi gisirikare ku Isi cyubaha amabwiriza gihabwa ya politiki. Icy’ingenzi mu mbwirwaruhame ya Macron, icyo yavuze kandi cy’ukuri, ni uko Abasirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda kiriya gihe, batigeze bagira uruhare muri Jenoside. Bararebereye, ahari wenda bagwa mu ikosa ryo kudatabara ariko nta ruhare na rumwe bagize muri Jenoside. Muri make, Ingabo z’u Bufaransa zanyuzwe no kuba Umugaba Mukuru wazo atigeze azishinja.

    Nabivuze kenshi, niba abayobozi bakuru bo muri kiriya gihe haba mu gisirikare cyangwa muri Politiki, iyo bamenya ko ibyo bari gukora bizageza kuri Jenoside, ndahamya ko batari kubikora.

    Reka mvuge ku basirikare, hari bamwe mu basirikare bakuru nanjye ndimo, badashobora kwemera ko Perezida abegekaho amakosa y’abanyapolitiki. Kuri iyo ngingo, yatanze icyo cyizere.

    Naho se ijambo rya Kagame urarivugaho iki?

    Mu gusubiza Macron, Kagame yamubwiye ko yafashe “risque”. Kandi ni ukuri, ni byo yakoze kuko ijambo ryose ry’Umukuru w’Igihugu riba ryuje Politiki. Kandi mu Bufaransa, ntafite inshuti gusa, afite n’abo bahanganye muri Politiki. Gusa ibyo ntaho mpuriye nabyo.

    Ese mutekereza kugaruka mu Rwanda?

    Cyane rwose ariko nkaza nk’umuntu usanzwe, nta muntu ubizi. Icyo gihugu giteye ubwuzu, gitandukanye cyane n’ibindi bihugu bya Afurika namenye.

    Ndi mu ndege nsubira i Paris, namenyanye n’Umunyamakuru wa Le Monde, yari avuye mu biruhuko mu Rwanda n’umuhungu w’imyaka 15. Bazengurutse u Rwanda n’amaguru, bagakora ibilometero 20 ku munsi.

    Nanjye nari kwifuza kuzagira urugendo nk’urwo, ariko ndashaje, mfite imyaka 85, ariko nakifuje kuzenguruka mfite agakapu mu mugongo n’umuhungu wanjye mu gushaka kumenya neza iki gihugu.

    Nkagenda n’amaguru igihugu cy’imisozi igihumbi mpereye mu Majyaruguru nkageza mu Majyepfo. Byanshimisha ariko ubu ntibyashoboka.

    Wenda aho gukora ibilometero 20 mwakora bitanu ku munsi…

    Yego

    Mwavuze ko mwatangiriye umwuga w’igisirikare mu ntambara yo muri Algérie, ni ibiki wibuka?

    Ni ukuri intambara yo muri Algérie nyifiteho urwibutso rukomeye kuko nari mfite imyaka 25, nkiva mu ishuri nahise noherezwa ku rugamba guhangana n’urupfu.

    Binyuze mu mabwiriza nagiye ntanga, bamwe mu bo nayoboraga babuze ubuzima, nanjye nari kubutakaza. Gutangira umwuga wa gisirikare ku myaka 25, ugahera ku rugamba ni ibintu bitibagirana.

    Mwagiye i Rubavu mwibonera uko u Rwanda rwakira impunzi z’Abanye-Congo nyuma y’iruka ry’ikirunga nta bufasha bw’amahanga rusabye, wabyakiriye ute?

    Nabyo byankoze ku mutima. Twavuye mu muhanda wa kaburimbo, twinjira mu wundi w’ibitaka. Inkambi iri ku bilometero bine uvuye ku mupaka kugira ngo Abanye-Congo bashobore kuhaza n’amaguru. Abo naganiriye nabo bambwiye ko bishimiye uburyo bakiriwe bakanafashwa.


  • Gakenke: Polisi yafatanye abantu litiro 1400 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe –

    Bafatiwe mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Kabuhoma, bafashwe tariki ya 7 Kamena.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SSP Gaston Karagire, yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu baturage.

    Ati “Twageze muri uriya mudugudu dusanga mu nzu ya Nsengiyaremye na Ntiriyaga hari amajerikani menshi amwe ari hanze andi ari mu nzu. Twaritegereje dusanga yuzuyemo mazutu ingana na litiro 1400, twababajije ibyangombwa bibemerera gucuruza iyo mazutu dusanga ntabyo bafite.”

    SSP Karagire yakomeje avuga ko usibye kuba bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko iriya mazutu ishobora guteza impanuka y’umuriro aho batuye.

    Ati “Bariya bantu batubwiye ko mazutu bayigura ku bashoferi b’amakamyo noneho bakayicuruza kuri Litiro mu bashoferi b’imodoka na za moto bakoresheje amacupa.”

    “Barimo guhombya abacuruzi bafite ibyangombwa, bafite za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli kandi basora. Iriya mazutu ishobora guteza inkongi y’umuriro aho batuye ndetse no mu bacuruzi begeranye.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yakomeje akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu nka bariya kuko baba barimo guhombya Igihugu bacuruza badasora ndetse bashobora guteza inkongi y’umuriro igihe cyose iriya mazutu ihuye n’umuriro.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

    Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda Ingingo ya 6 ivuga ko Ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

    Umuntu wese uhawe uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho agomba gukurikiza ibiteganywa n’iri tegeko. Nta muntu ukora nk’uhagarariye ufite uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho keretse abiherewe uburenganzira n’uwahawe uruhushya kandi byemewe n’Urwego rubifitiye ububasha.


  • Sudani y’Epfo: IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro –

    Abapolisi yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena nibwo uru ruzinduko yarukoreye muri iki gihugu.

    Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda Abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Mu Ntara ya Malakal, hari irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 240.

    IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

    Avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura aricyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda.

    IGP Munyuza yibukije abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19 ntibirare.

    Ati “Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda kihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda mugira isuku mukaraba amazi meza n’isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri.”

    IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cya Sudani y’Epfo anavuga ko izi nzego zombi z’umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

    Ati “Usibye amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo, n’ubundi ibihugu byombi(u Rwanda na Sudani y’Epfo) birishimira imibanire n’imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi no mu mutekano.”

    IGP Munyuza yakomeje abwira Abapolisi ko niyo ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwarangira abapolisi b’u Rwanda bazajya bagaruka muri iki gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk’uko biri mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashoje ikiganiro yagiranaga n’abapolisi b’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

    Yasabye aba bapolisi gukomeza gukorera hamwe nk ’ikipe, kubaha abayobozi babo mu gihe bamwe muri bo bitegura gusimburwa.

    Mu bihe bitandukanye Sudani y’Epfo yohereza abapolisi ba ofisiye bakuru n’abato mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n’imiyoborere y’Abapolisi n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa. Yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro.

    By’umwihariko Vuniwaqa yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo. Mu minsi ishize uyu Vuniwaqa yasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

    Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bamaze kugira uruhare runini mu kugarura amahoro muri iki gihugu

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa

    IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga

  • Abagabye igitero mu Kinigi bahishuye uburyo inzara yatumye bahuka mu baturage, ibiganza bikajejeta amaraso –

    Ni igitero cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane 14 mu gihe ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero.

    Abafashwe mpiri uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bari kuburanishwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.

    Kuri uyu wa Kabiri, abaregwa uko ari 36 basubiye imbere y’urukiko bisobanura ku byaha bashinjwa, maze bamwe muri bo bagaruka ku gitero bafatiwemo ubwo bateraga mu Kinigi.

    Imbere y’urukiko, basobanuye ko muri iki gitero bageze mu Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 2019. Ngo baje bahawe amabwiriza yo gutera ku kigo cya Gisirikare cyiri i Musanze kugira ngo bahigarurire.

    Sous- Lieutenant Kabayija Seleman wari mu basirikari bakuru, wabashije gutoroka icyo gihe yasobanuriye urukiko ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka gusa n’abihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda Congo yari ifite yo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Kabayija yasobanuye ko ubuyobozi bw’imitwe ya P5 na RUD Urunana, bwatekereje ko ari abasirikare b’u Rwanda, bituma nabo batekereza kuza gutera u Rwanda bagamije guhirika ubutegetsi, bihimura.

    Bizimana Emmanuel wari maneko muri RUD Uranana, yavuze ko bamaze kwinjira mu Rwanda, batangiye kwigabamo amatsinda batangira kujya mu byerekezo bitandukanye.

    Ubwo barasaga abaturage ingabo z’u Rwanda zikabimenya, zatangiye kubahigira hasi kubura hejuru. Bamwe batangiye kuraswa baricwa.

    Bizimana yavuze ko bamaze kumenya ko bamwe muri bo batangiye gupfa ko hari n’abandi bafashwe mpiri, batangiye gucika intege, maze uwabaga amabwiriza abategeka gusubira inyuma kuko batari bagishoboye guhangana n’ingabo z’u Rwanda.

    N’ubwo ntawe usobanura neza amabwiriza y’igitero cyo mu Majyaruguru muri 2019, Kabayija yavuze ko Maj Nshimiyimana Cassien Alias Governor yari yabahaye amabwiriza ko bagomba gutera igisirikare ariko hagira n’umuturage ubitambika mu nzira yabo bakamwikiza.

    Ibi ariko siko byagenze kuko nyuma yo kubona bageze mu Rwanda inzara yatangiye kubarya, babura ayo bacira nayo bamira, niko kwirara kwiga uburyo bwo gushaka icyo barya. Nibwo bahutse mu ngo z’abaturage, amaduka n’imirima gushaka ibyo barya ari naho bahereye bica abaturage bashakaga kubitambika, babica nabi bakoresheje amabuye, impiri n’inkota.

    Icyo gihe abaturage 14 bo mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze bahasize ubuzima abandi barakomereka.

    Aba barwanyi bari bahuje imbaraga ngo bageze i Musanze bigabanyamo kabiri bamwe banyura mu Murenge wa Kinigi abandi banyura mu murenge wa Musanze gusa ingabo za RDF zahise zibagota, zibakwiza imishwaro bamwe barafatwa abandi basubira inyuma.

    Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019 Ingabo z’u Rwanda nibwo zabacanyeho umuriro maze 19 muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Umwaka ushize umwe mu bafashwe wari wagabye igitero, Habumukiza Théoneste yavuze ko bacyinjira mu Rwanda batangiye kwisanga mu nsobe z’ibibazo, aho batangiye kuyoba.

    Icyo gitero bari bategetswe kugitangirira mu Cyanika ariko barayobye bisanga Nyirabisate i Musanze ari naho batangiriye igitero cyabo ku itariki 4 Ukwakira 2019 saa moya na 50 z’umugoroba.

    Biregura bavuze ko bahutse mu baturage kubera inzara nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu nzira

  • Julianna Lindsey uyobora UNICEF yanyuzwe n’ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera umwana –

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, uhagarariye World vision mu Rwanda, Sean Kerrigan ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert basuraga Akarere ka Gastibo mu kureba uko ingamba zo kurengera abana zishyirwa mu bikorwa.

    Aba bayobozi beretswe uburyo Leta yifashisha inshuti z’umuryango nka gahunda iterwa inkunga n’iyi miryango mu kumenya ibibazo abana bahura nabyo mu miryango hagamijwe kumurinda gutwara inda akiri muto, akazi kavunanye n’ibindi bikorwa bimubuza kwiga ntabashe kugera ku nzozi ze.

    Beretswe kandi uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 basambanyije abangavu batawe muri yombi, uburyo inshuti z’umuryango zigira uruhare mu gusura imiryango iri mu makimbirane, ubujyanama ku bana ndetse n’ubuvugizi ku bana bafite ubumuga.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Gatsibo ku ngamba zafashwe mu gukoresha inshuti z’umuryango mu kurinda abana no gukurikirana ababasambanya.

    Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa avuga ko biteguye gukomeza gufasha Leta mu guha inshuti z’umuryango ibikenewe mu kugera ku miryango.

    Ati “ U Rwanda ruri kubikora neza, bari kwigisha abana uko bamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ariko barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera ubufasha yaba mu mahugurwa n’ibikoresho bikenewe bishoboza inshuti z’umuryango mu gufasha abana no mu kubarinda.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yavuze ko inshuti z’umuryango ari urwego rubafasha mu kumenya uburyo uburenganzira bw’umwana butari kwitabwaho neza.

    Ati “ Badufasha kumenya no kutubwira ibibazo babonye mu muryango, ako kanya bihita bitugeraho bakanabigeza ku zindi nzego z’abashinzwe umutekano kugira ngo uwo mwana arenganurwe, zinadufasha mu kurinda ko mu muryango haba ihihoterwa ku mwana bagatuma umwana agira imibereho myiza ku Isibo n’Umudugudu.”

    Munyemana yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na UNICEF na World vision mu isanamitima ndetse n’ubundi bufasha butandukanye bugamije guteza imbere inshuti z’umuryango kuburyo imirimo bakora ikorwa neza kurushaho.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yavuze ko urugamba rwo kurengera umwana rwatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika hagamijwe kurinda umwana ibintu bibi byatuma atagera ku ntumbero ze.

    Yavuze ko kuri ubu abana barenga 800 bamaze gusubizwa mu ishuri, mu gihe abagabo 115 mu byumweru bitatu bashyikirijwe ubutabera bazira gusambanya abana, ibi byose ngo bikaba byarakozwe muri gahunda yo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

    Mu midugudu 3780 igize Intara y’Iburasirazuba nibura buri umwe ubarizwamo abaturage babiri bakora nk’inshuti z’umuryango, aba bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugenzura niba nta mwana ukoreshwa imirimo ivunanye, uhohoterwa n’ibindi bibi bishobora gukorerwa umwana.

    Guverineri Gasana yavuze ko mu bukangurambaga bwo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha hafashwe abagabo benshi basambanyije abana bashyikirizwa ubutabera

    Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda yishimiye uburyo inshuti z umuryango zigira uruhare mu kurengera abana

    Umuyobozi wa Worldvision mu Rwanda Sean Kerrigan yishimiye uburyo u Rwanda rwita ku bana rukoresheje inshuti z umuryango

    Umuyobozi wa Worldvson mu Rwanda uhagarariye UNICEF mu Rwanda ndetse na Guverineri Gasana

  • Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika –

    Minisitiri Kattan yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ndetse ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Kattan nirwo rwa mbere rukozwe n’umuyobozi ukomeye mu Bwami bwa Arabie Saoudite asura u Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter byashyize hanze amafoto ya Perezida Kagame na Minisitiri Kattan, icyakora ingingo baganiriyeho ntabwo zatangajwe.

    Kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi Jamal M.H Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Ambasaderi Al-Madani yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mu bya dipolomasi watangiye muri 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane.

    Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi bwa peteroli iboneka cyane muri Arabie Saoudite, kandi u Rwanda rukaba rutagira uwo mutungo.

    Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu Ugushyingo 2019.

    U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

    Minisitiri Kattan yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

    Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Umunyamabanga wa Leta Muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mwiza

    Ambasaderi Kattan yari aherekejwe n’itsinda rigari ubwo bakirwaga na Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro