Tag: featured

  • Abarundi barimo uwahoze ateka muri P5 bahakanye ibyaha baregwa –

    Muri 36 bari imbere y’urukiko, icumi muri bo ni abanyamahanga barimo Abarundi umunani, umunye-Congo n’Umugande.

    Aba barundi bireguye bahakana ibyaha bashinjwa barimo, Ndayizeye Saidi, Nduwayezu, Simpunga Grégoire na Ntezimana Tharcisse wo mu Kayanza, bavuze ko n’ubwo bari muri iyo mitwe bari bafite umwanya utabemerera gukora ibyaha kuko bose bari bafite imirimo iciriritse muri iyo mitwe.

    Simpunga Grégoire yabwiye urukiko ko mu mutwe wa P5 yari umutetsi ndetse n’aho babaga bari hose yabaga atwaye imizigo bityo ko ntaho yari guhurira no kwica.

    Yasobanuye ko yinjiyemo ashutswe kandi ko yari mu buzima bubi cyane ko afite umuryango w’abana bane yagombaga gushakira umugati ariko ngo ntiyari azi ko agiye mu ishyamba mu mutwe wa P5 urwanya Leta y’u Rwanda.

    Nduwayezu we yavuze ko yajyanywe abeshywe ko agiye kujya mu Gisirikare cy’u Burundi. Yasobanuye kandi ko Abasirikare b’u Burundi ari bo bamuhererekanyije n’inyenshyamba za ba Mai Mai mu kuri Tanganyika akajyanwa muri Congo. Nduwayezu yavuze ko yasobanukiwe ko ari mu mutwe w’abagamije gutera u Rwanda amazeyo ibyumweru bibiri.

    Mu kwisobanura kandi Nduwayezu yasobanuye ko akazi yakoraga muri P5 kari guhaha no gusenya.

    Ubwo ubushinjachaha bwagagazaga ko yari afite ubushake mu gisirikare kuko yemeye kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo agafatanya n’abandi urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana muri Kivu y’Amajyaruguru ngo barusheho no kwegera umupaka w’u Rwanda, Nduwayezu yahise asobanura ko ibyo gutera u Rwanda atari abizi ahubwo ko baje agira ngo bari kwimukira mu rindi shyamba, kandi we mu kuza yari yikoreye imyenda ariko ko nta mbunda yari afite.

    Ubabunganira mu mategeko, yavuze ko aba Barundi bose bajyanywe bakagezwa mu mashyamba ya Congo bashimuswe kandi ko batari kubasha gutoroka n’iminsi bamaze muri iyo mitwe babayeho ku gahato.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwagaragaje ko nta cyari gutuma batitandukanya n’uwo mugambi mu gihe cyose batemeranya nawo kuko abo base bagiye bagaragaza ko bavuye mu Burundi bavuganye n’uwitwa Rashid w’Umunyarwanda kandi ko yari yabamenyesheje akazi bagiye gukora.

    Bwakomeje busobanura ko muri bo banizerwaga cyane muri P5 cyane ko Ndayizeye Saidi n’ubwo yagaragarije urukiko ko yakoraga imirimo iciriritse, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano w’abayobozi b’uyu mutwe “Chief escort” bisobanura icyizere yagiriwe ndetse n’umuhate yari afite.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Simpunga Grégoire uvuga ko yashutswe na Mandela, atigeze agaragaza ubushake bwo kutawujyamo. Ngo kuba yarahabwaga uburenganzira bwo kujya guhaha yari afite umudendezo wo kuba yacika ariko nta bushake yagize.

    Ikindi bwagaragaje ko Ntezimana Tharcisse na we yari umwe mu bizerwa bityo aza kugirwa umuyobozi w’umutwe w’abakoraga uburinzi, ngo ibyo byose bisobanura ko bari abizerwa muri P5.

    Ubushinjachaha bwagaragarije urukiko ko ibyo bashingiraho bahakana nta gushidikanya ko babaye mu mutwe wa Gisirikare kuko bose banahawe imyitozo n’amahugurwa bya Gisirikare, ibyo kuvuga ko bahuye n’agahato katigobotorwa, bwavuze ko atari byo kuko ntawagerageje gucika muri bo ngo abure uko abikora.

    Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane abakekwa bakomeza kwisobanura ku byaha bashinjwa.

    Abarundi bisobanuye bahakana ibyaha baregwa bakoreye mu mutwe wa P5

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze ’Norrsken Foundation’ ifite icyicaro mu Rwanda –

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

    Perezida Kagame yakiriye Adalberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.

    Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisI hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z’amadolari ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni imwe y’amadolari ku mushinga umwe.

    Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation’ utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda

  • Rubavu: Bafashwe na Polisi barengeje amasaha, bacura impapuro z’uko bari bavuye kwa muganga –

    Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yerekanye abaganga batatu batanze ibyemezo byemeza ko umuntu arwaye (ordonance Médicale) ku bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakarenza amasaha kugira ngo bigaragare ko bari bagiye kwivuza , bakitabaza imbuga nkoranyambaga kugira ngo imodoka yabo irekurwe.

    Umwe mu bafashwe yagize ati “Tariki 4 natashye saa yine zarenze abapolisi baramfata mbereka ibinini bahita bamanura imodoka yanjye, n’uko mugenzi wanjye ahamagara umuganga baziranye kugira ngo anshakire ordonance ariko dusanga atakoze , aduha mugenzi wakoze arayidukorera. Ndasaba imbabazi kubera amakosa nakoze nkabona ordonance ijyanye n’imiti kuko byatumye bagenzi banjye nabo bagwa mu makosa’’.

    Yakomeje asaba imbabazi kandi ku kuba yarahaye amafoto yose murumuna we kugira ngo bakoreshe urubuga rwa Twitter, ngo avuge ko barenganye bitume bamurekura.

    Umukozi wo kwa muganga watanze inyemezabwishyu yabeshye amatariki y’igihe abafashwe bishyuriye, yasabye imbabazi avuga ko yakoze amakosa.

    Ati “Umwe yanzaniye Ordonance iriho itariki ya 4 ansaba ko Facture nayihuza n’itariki iri kuri Ordonance ndabimukorera kuko numvaga nta kibazo kuko umuntu ashobora kubikorera umuntu bitewe n’impamvu nkuko tujya tubikora n’ubusanzwe nkiyo umuntu akeneye kuzajya kwishyuza kugira ngo igihe yivurije gihure n’imiti. Kuba ndi hano mbonye ko ari ikosa, ndasaba bagenzi banjye kwirinda aya makosa’’.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco yavuze ko umuntu ufite ibibazo bikomeye nubwo yarenga isaha hari uburyo bwo kumufasha bitagakwiye ko bikorwamo ibyaha, aburira abitwaza imbuga nkoranyambaga nka Twitter bafashwe kugira ngo berekane ko polisi yabahohoteye kandi babeshya.

    Ati “Abantu bumve ko ingamba zo kwirinda icyorezo n’amabwiriza atangwa bagomba kuyubahiriza uko yakabaye ariko ntabwo polisi yabuza umuntu ufite ikibazo cyose cyakemuka birimo no kuba yarenza amasaha yagenwe kubera impamvu igaragara,ariko kubeshya polisi yagufata nijoro ukerekana imiti, bakubaza ordonance ukavuga ko ntayo ufite ukabeshya bwacya bikagaragara ko wagiye kubwira inshuti zawe z’abaganga ngo ziyiguhimbire, ntabwo aribyo.”

    Kabera yavuze ko n’umuco mubi wo gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo umuntu wakoze amakosa afungurwe ku gitutu atari wo.

    Ati “ Hari umuco turi kubona aho umuntu ahagarara Rubavu agakora amakosa yarangiza akabeshya uri Kigali ngo namushyirire ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter amakuru ashaka kugaragaza ko polisi irimo gukora nabi, uwo mugabo nijoro ntabwo yari yerekanye ordonance na facture yaguriyeho imiti ariko byagaragaye ko mu gitondo yagiye kubihimba akabiha mugenzi we uri i Kigali ngo abishyireho’’.

    Yavuze ko polisi itazihanganira abakora ibi bintu.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa RIB

    Umwe mu bafashwe akajya gucurisha impapuro mpimbano z’uko yari arwaye akanasaba ko bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu muganga yemeye gutanga ordonnance ku bantu kandi abizi ko batigeze baza kwivuza

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze ’Norrsken Foundation’,umuryango ufite icyicaro mu Rwanda –

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019.

    Perezida Kagame yakiriye Adelberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.

    Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suede, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30$, ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni 1$ ku mushinga umwe.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation’ utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda

  • Kera kabaye, Urukiko rwa EAC rugiye kuburanisha urubanza rw’Abanyarwanda bahohotewe na Uganda –

    Uru rubanza rugiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri, abanyarwanda bagitegereje guhabwa ubutabera.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubanza ruzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference aho ababuranyi bazaburana bari i Kigali mu gihe inteko iburanisha yo izaba iri i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uru Rukiko.

    Me Butera Emmanuel wunganira bamwe muri aba Banyarwanda yabwiye IGIHE ko icyo bazaburana kuri uyu wa Kane ari ubusabe bwari bwagaragajwe n’umukiliya we n’abo bahuje ikirego, aho bari basabye ko urubanza rwabo rwakwihutishwa.

    Ati “Icyo twari twasabye ni uko urubanza rwacu rwashyirwa mu gihe cya vuba kugira ngo rwihutishwe ndetse nicyo tuzaba tuburana ejo.”

    Muri Kanama 2019, nibwo aba Banyarwanda uko ari icyenda bagejeje ikirego cyabo ku Biro by’Urukiko rwa EAC, biri i Kigali.

    Inkuru bifitanye isano: Byagendekeye bite Abanyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC?

    Mu 2019 nibwo Abanyarwanda icyenda bajyanye Uganda mu rukiko bayishinja kubahohotera n’iyicarubozo

  • Ibigo bya leta byasabwe kubika no kubungabunga inyandiko zifitiye igihugu akamaro –

    Ni ubutumwa bwagenewe Abanyarwanda mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Inyandiko, ikigega cy’amateka n’umurage by’Abanyarwanda’.

    Ubusanzwe Ishyinguranyandiko ryakira inyandiko z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’abikorera zifitiye igihugu akamaro; zikabikwa neza, zigazitangarizwa Abanyarwanda kugira ngo zibafashe kumenya ibyaranze amateka y’u Rwanda.

    Muri izo nyandiko haba harimo raporo z’ibikorwa bya buri munsi, imbwirwaruhame z’abayobozi, inyandiko z’ihererekanyabubasha, ibyemezo by’inama ziba zakozwe n’ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, Uwineza Marie Claude, yavuze ko kwizihiza umunsi wahariwe inyandiko bivuze kuzirikana no guha agaciro inyandiko muri rusange n’abakora mu rwego rwo kuzibungabunga.

    Leta y’u Rwanda mu 2012, yemeje politiki igenga imicungire y’amakuru abitswe n’inyandiko zishyinguwe ishyiraho imirongo ngenderwaho mu kubika, kubungabunga, kwita ku byemezo, imyanzuro ya leta n’ibikorwa byayo kugira ngo bibungabungwe.

    Mu Rwanda hari inyandiko nkeya cyane kuko hagendewe ku bipimo mpuzamahanga byifashishwa mu gupima ubwinshi bw’inyandiko [Mètre linéaire], mu Ishyinguranyandiko y’Igihugu hari izisaga 480. Ubaze muri paji, zirenga gato paji miliyoni eshanu.

    Impamvu yateye ubuke bw’inyandiko ni ibibazo birimo Ubukoloni aho zimwe zigaragaza amateka y’u Rwanda zajyanywe n’Abakoloni ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikorwa birimo Ikigo cyari gishinzwe Ishyinguranyandiko byasenyutse inyinshi zikaburirwa irengero.

    Uwineza ati “Impamvu ari nkeya ni uko guhera mu 1994 kuzamura ntabwo twigeze twakira inyandiko ziturutse mu bigo, izo dufite ni iza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyabiteye ni uko twari dufite ububiko buto.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi na none n’izo nyandiko tuvuga dufite zagiye zigabanuka kubera ko mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yadutwaye abantu yangiza n’ibintu. Ikigo cyabikaga inyandiko cyarasenywe, inyandiko zimwe ziratatana, hari abagiye bakuramo izo bakeneye bakazijyana, abagiye bazitwika, bityo tuza kwisanga dufite inyandiko nkeya.”

    Uwineza avuga ko kugeza ubu hari kubakwa inyubako nshya yagenewe ishyinguranyandiko ndetse bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka ushobora kurangira yaratangiye gukoreshwa aho byitezwe ko ibigo n’inzego za leta byose bizatanga inyandiko zikabikwa n’Inteko y’Umuco.

    Kugeza ubu Inteko y’Umuco yatangiye uburyo bwo kubika inyandiko muri mudasobwa (Electronic document conservation), mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuzongera kubaho ikibazo cyangwa ibiza bishobora gutuma inyandiko zangirika.

    Mu Rwanda hagiye kuzura Ikigo kizajya gishyirwamo inyandiko z’amateka n’ubuzima bw’igihugu muri rusange

    Isi yizihiza Umunsi wahariwe inyandiko ku ya 9 Kamena buri mwaka

  • Impinduka mu buzima bw’i Nyagatare nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya (Amafoto) –

    Impinduka zikorwa mu Karere ka Nyagatare zifitanye isano no kuba kari mu twatoranyijwe kubakwamo imijyi yunganira uwa Kigali. Utu Turere ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

    Kimwe n’i Nyagatare, muri iyi mijyi hari kubakwa imihanda mu mushinga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y’Isi igashoramo miliyoni 95$.

    Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Mu gihe icya kabiri kireshya n’ibilometero 43.69 na ruhurura zireshya na 12.015 km, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Muri Nyagatare by’umwihariko mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya 3,9km yatwaye asaga miliyari 3 na miliyoni 142 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na 2.187 km za 537.829.840 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe gusoza muri Nyakanga 2021, hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw mu gihe ruhurura zireshya na 3.16km zatwaye 471.998.725 RwF.

    -  Aba mbere batangiye kuganura ku bikorwa remezo begerejwe

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse yoroshya ingendo hagati y’ab’ingeri zitandukanye.

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry’imihanda ryatumye ikigo cyabo kibarizwamo abanyeshuri 1200 kigira agaciro.

    Ati “Abagisura babona uburyo bakigeramo biboroheye. Mu bihe by’imvura twagiraga abana basibaga ishuri batinye icyondo, ariko ubu iyo ihise umuhanda uhita wumuka bakaza ku ishuri batikandagira.’’

    Yavuze ko kuri ubu hari isuku kuko yaba abarimu bafite ibinyabiziga byabo n’abana banyura mu nzira nziza ndetse n’ibinyabiziga bibagemurira ibiribwa ndetse n’ibikoresho bihagera nta nkomyi.

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y’ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we ari mu batangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mushoramari afite amacumbi, inyubako z’ubucuruzi ndetse ari no kubaka inzu z’amaduka zihagaze miliyoni 30 Frw.

    Yagize ati “Batubwiye ko bagiye gushyiraho kaburimbo, natwe dutangira gutekereza uko twahazamura inyubako z’ubucuruzi. Hari ibitaro [bya Nyagatare], gare n’uyu muhanda, byatumye nubaka kugira ngo nagure ibikorwa.’’

    “Umuhanda ni akarusho, nkatwe dufite imodoka, ntabwo zangirika. Kuva bongereye kubaka na rukarakara byatumye abantu benshi biyongera muri Nyagatare, ni yo mpamvu ubucuruzi bwacu bugenda neza kuko abaturage borohewe no kubaka.’’

    -  Iterambere ry’imihanda rirakataje

    Iraguha Samuel utuye mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko umuhanda numara gukorwa bizoroshya ubuhahirane, bikagabanya impanuka n’ibindi bibazo. Twamusanze mu muhanda wa Kinihira ahateganyijwe kubakwa ureshya na 4.5km.

    Ati “Iyo umuntu azi ko umuhanda ari mwiza, umuntu aba akeye kandi n’umugenzi atega akaba akeye.’’

    Muri iki cyiciro cya gatatu, hazubakwa n’imihanda igana kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare. Ni intambwe abanyeshuri basanga ari ingenzi kuko uzabafasha mu ngendo no gukemura ibibazo by’umutekano.

    Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “Mbere hari ikibazo cy’umutekano muke aho bamwe bibwagwa amatelefoni n’imashini kuko habaga hijimye. Hari n’abashoboraga gufatwa ku ngufu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze gutanga ishusho nshya y’umujyi kuko ahenshi yanyuze hanagejejwe amashanyarazi.

    Ati “Iyi mihanda irorohereza inyubako z’ubucuruzi. Kuba dufite imihanda ihuza Nyagatare, natwe tukaba twiteguye. Ni ingenzi cyane. Akenshi mu yindi mijyi usanga hasenywa ahantu ngo hashyirwe ibikorwa remezo, ibilometero bindi dushaka kubaka turi kubitwara aho abantu batarubaka. Ibyo biratanga icyizere ku bashoramari ngo baze batugane.’’

    Nyuma yo gusoza ibyiciro bibiri by’imihanda muri Nyagatare, mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ireshya na 6,7 Km.

    Meya Mushabe yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byatumye hari imirimo mishya ivuka irimo nk’udukiriro, amasoko ndetse n’inzu zitakorerwagamo zagize agaciro.

    Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n’ubw’ibikomoka ku bworozi. Ihana imbibi n’Imipaka ya Buziba na Kagitumba.

    Biteganyijwe ko imijyi yunganira Kigali izubakwamo ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 160 Frw mu cyiciro cya gatatu n’icya kane.

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere

    Icyiciro cya mbere cy’imihanda yubatswe mu Karere ka Nyagatare yareshyaga n’ibilometero 3,908

    Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda

    Umuhanda wubatswe mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyagatare woroheje ubwikorezi bw’ibirimo n’amata cyane ko aka gace gakungahaye ku bworozi bw’inka

    Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n’imihanda y’ibitaka ndetse byoroshya ingendo zibahuza n’utundi duce

    Imirimo yo kubaka imihanda mu Mujyi wa Nyagatare igeze ku gipimo cya 98%, ahenshi hari gukorwa imirimo ya nyuma

    Groupe Scolaire Nyagatare yubatse neza ahashyizwe umuhanda mushya mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ubwo bari mu karuhuko ka saa Cyenda kuri Groupe Scolaire Nyagatare

    Icyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’imihanda i Nyagatare

    Imihanda yatangiye gukoreshwa ndetse ishoramari riyikikije rirushaho kwiyongera umunsi ku wundi

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya kabiri iteganyijwe gusozwa muri Nyakanga 2021. Muri Nyagatare hubatswe ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw

    Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda

    Iyi rond point ihuza imihanda itandukanye irimo n’uwerekeza kuri Stade ya Nyagatare n’ibindi bice bitandukanye bigize uyu mujyi

    Iyi mihanda yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse abakoresha ibinyabiziga bishimira ko yoroheje ingendo bahakora

    Henshi mu hubatswe imihanda mishya, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwa remezo nkenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo

    Muri iyi mihanda uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw’imisozi yo mu Burasirazuba

    Imirimo ya nyuma ijyanye n’amasuku ni yo ikorwa hamwe na hamwe. Muri rusange igeze ku gipimo cya 98%

    Nubwo hari imirimo ikinozwa ariko ntibibuza ko abagenzi n’abafite ibinyabiziga byabo bayikoresha mu buhahirane

    Hamwe na hamwe haracyasigwamo amarangi kugira ngo byoroshye ukubisikana kw’ibinyabiziga

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze kwerekana impinduka muri uyu mujyi uri mu yunganira uwa Kigali

    Hafi y’aho akorera ari kuhubaka inyubako nshya izakorerwamo ubucuruzi butandukanye

    Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda y’ibilometero 6.7

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • RIB yatangaje icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umunyamategeko Bukuru Ntwali –

    RIB yatangaje ko amashusho yafashwe na camera zo mu isoko ryitwa Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, yagaragaje ko yiyahuye atishwe nk’uko hari abari batangiye kubivuga.

    Mu masaha y’igitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa.

    Imyirondoro ye yabanje kutamenyekana kuko nta byangombwa yari afite ariko nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze RIB yatangaje ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali wari usanzwe atuye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara.

    Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

    Ati “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.”

    Dr Murangira yanenze abakwirakwije amakuru atandukanye n’ukuri, bavuga ko ashobora kuba yishwe .

    Ati “Hari abantu bafatiranye iki cyabaye batangira kubikabiriza bavuga ngo yarishwe, babihuza n’ibindi byabaye by’abantu biyahuye nabyo bigaragara ko biyahuye.”

    “Umuntu yaragiye aha interview umurwayi wo mu mutwe uzwi Nyabugogo, aramubaza ati ese wabonye uko byagenze, ati njye nabibonye, ngo umuntu yaje aparika imodoka. Mu by’ukuri nta modoka yaparitse, nta nubwo azi gutwara. Ntabwo yari amuzi […] ntazi uwo ari we noneho ahita abihuza n’urugo rwe. Umuntu w’umunyamakuru utambutsa ibintu nk’ibyo aba afite undi murongo.”

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Biteganyijwe ko Bukuru azashyingurwa kuri uyu wa Kane. Saa moya hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru, saa mbili habeho gusezera umurambo mu rugo rwe ku Kimisagara naho saa sita habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Iperereza rya RIB ryagaragaje ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye

  • Itangazamakuru mu Rwanda, imodoka itagira feri ikeneye umushoferi? –

    Ni amazina y’ibinyamakuru bibiri bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda ku ruhare rwabyo mu kwenyegeza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abahanga bavuga ko itangazamakuru ari inkota y’amugi abiri atyaye, uwo ryasingije ugira ngo ni Malayika ariko uwo ryangishije abandi ntabona n’aho gusaba amazi.

    Hari abemeza neza ko mu 1994 iyo hataba RTLM, Kangura n’ibindi binyamakuru byari mu murongo wa Jenoside, hari Abatutsi bamwe bari kurokoka. Hejuru yo kuba inyigisho zibiba urwango zari kutagera kure n’abatutsi bagiye bahigwa nyuma y’uko aho bihishe haranzwe kuri Radio ubu baba bakiriho.

    Umugambi wabyaye Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 wacuzwe n’abanyapolitiki babi, itangazamakuru ryo mu Rwanda rigira uruhare rukomeye mu gushishikariza Abanyarwanda kwanga no kwica bagenzi babo.

    Icyakora nanone, itangazamakuru ryo mu Rwanda, rimaze igihe ritanga umusanzu mu kuzahura ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda nyuma yo kugira uruhare mu kubisenya.

    Bamwe mu basesengura itangazamakuru ryo mu Rwanda mu bihe bya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi baganiriye na IGIHE, bavuze uko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryitwaye, by’umwihariko kuva mu 1994, kugeza mu 2021, ubwo Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Kugira ngo itangazamakuru ribashe gucengeza mu Banyarwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside nta nkomyi, ryisunze icyitiriwe ukutaniganwa ijambo cyashyizweho na Leta ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, nk’uko bigarukwaho na Tom Nda Ndahiro, inararibonye akaba n’umusesenguzi mu bitambutswa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

    Ati “Ibyo itangazamakuru ryakoze mu gihe cya Jenoside, ni leta yabirifashijemo. Uwareba ukuntu leta ya Habyarimana yaretse abantu bakavuga ibyo bashaka, yakwibeshya ko bwari uburyo bwo guha ubwisanzure itanagazamakuru. Babazaga Habyarimana impamvu areka ibitangazamakuru bikabiba urwango, akavuga ko we ashyigikiye kutaniganwa ijambo.”

    Umunyamakuru Nshimiyimana Sam Gody wakoze mu binyamakuru bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside, yavuze ko itangazamakuru ribiba urwango mbere ya Jenoside ryari rishyigikiwe na Leta kugeza ubwo abaturage babihabwa ku buntu.

    Ati “Abashishikarizaga abantu gukora Jenoside, ntabwo babuzwaga gukora, ahubwo bahabwaga n’amafaranga. Bitewe n’uko bamwe mu baturage bangaga kugura ibinyamakuru bibiba urwango, abaturage babihabwaga ku buntu, basanzwe mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.”

    Ibitangazamakuru Leta ya Habyarima yanyuzagamo ibitekerezo by’ivangura, byahabwaga amafaranga, bigaterwa inkunga ngo bikomeze inshingano, mu gihe abakoraga itangazamakuru ry’umwuga ntaho babogamiye ibinyamakuru byabo byimwaga inkunga.

    Nshimiyimana Sam Gody yavuze ko kuba Leta yateguye Jenoside yararebereye itangazamakuru ribiba urwango aribyo byatumye haboneka ibinyamakuru byinshi bishishikariza abahutu kwica abatutsi

    Nshimiyimana yavuze ko Jenoside imaze gutangira, abanyamakuru batari bari mu mugambi wa Jenoside ari bamwe mu bibasiriwe, mu gihe itangazamakuru ribiba urwango bahawe rugari.

    Mu bishwe mbere hari uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin. Bimwe mu bitangazamakuru byarahagaze, ibindi bisigara bikora nabi.

    Ati “Abaturage bari barimye amatwi ibitangazamakuru bibiba urwango, ku buryo n’abakomokaga hamwe n’abateguraga Jenoside batabihaga agaciro. Ahubwo wasangaga bagura ibyo leta yarwanyaga, kuko ni byo byavugishaga ukuri.”

    “Gukangurira Abanyarwanda kwica bagenzi babo byafashe indi ntera, aho abaturage babwirwaga ko nibica Abatutsi bazajya bahita batwara imitungo yabo. Ntekereza ko kubwira abaturage ko nibica bagenzi babo bari buhite bagwiza ubutunzi, ari bumwe mu buryo abashishikarizaga abantu ubwicanyi bifashishije bakoshya benshi.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Leta yihutiye gushyira imbaraga mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Itangazamakuru nubwo ryari ryaragize uruhare mu gusenya igihugu, ryari rigikenewe ngo rigisubiranye ahanyuze ubutumwa bw’urwango, hanyure ubw’ihumure n’icyizere kuri ejo hazaza.

    Barore Cleophas, umunyamakuru wa RBA unayoboye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ryakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubaka igihugu, by’umwihariko mu kongera kubanisha Abanyarwanda. Ibitekerezo bishishikariza Abanyarwanda kongera kunga ubumwe, gutangaza ko amahoro yagarutse mu Rwanda, ibikorwa byo gucyura no gushishikariza impunzi gutaha, ntahandi byari kunyuzwa, uretse mu itangazamakuru. Ryatanze umusanzu ugaragara, cyane ko n’abarikoragamo wabona ko basobanukiwe icyerekezo gishya cy’igihugu.”

    Barore kandi, yabwiye IGIHE ko ijwi ry’itangazamakuru Nyarwanda naryo ryazamutse, ku buryo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byavugaga u Rwanda mu ndimi z’amahanga byatangije ibiganiro kandi bigatangira gutangaza amaku avuga ku Rwanda mu Kinyarwana.

    Yavuze ko mu myaka ya 1995 na 1997, ibitangazamakuru BBC na VOA (Ijwi rya Amerika) byashyize muri gahunda zabyo Ikinyarwanda.

    Nk’umuntu wabonye itangazamakuru mu gihe na nyuma gato ya Jenoside, Barore yemeza ko hari iterambere rigaragara ryabayeho mu itangazamakuru nyarwanda. Abishingira ku kuba abanyamakuru b’Abanyarwanda baragiye bahabwa imirimo mu bitangazamakuru mpuzamahanga, kandi leta igafatanya n’abarigize gushyiraho amategeko arushaho kuriteza imbere.

    Umunyamakuru Barore yavuze ko hakenewe itangazamakuru rikora kinyamnwuga ariko ritunga abaririmo

    Abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirijwe ubutabera bagahabwa ibihano bitandukanye nka Ngeze Hassan wayoboraga Kangura, Nahimana Ferdinand wari umunyamakuru wa RTLM, Valérie Bemeriki na Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu bakoreraga RTLM n’abandi.

    Hari abanyamakuru bakwiriye gucungirwa hafi….

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW) yabwiye IGIHE ko nubwo nta wakwirengagiza ibyiza itangazamakuru ryafashije mu kongera kubaka u Rwanda, hari ibigikeneye kunozwa.

    Ati “Mu nkuru zisanzwe, hari ibitangazamakuru bigerageza kugaruka ku bumwe n’ubwiyunge, ariko ibiganiro ntabwo biraba byinshi. Umuntu yavuga ko hari umusanzu itangazamakuru riri gutanga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko haracyari byinshi byo gukora. Hakwiye kongerwamo imbaraga.”

    Mu gihe Nshimiyimana Sam Gody ashima ko hasigaye hariho uburyo butandukanye umunyabakuru ashobora kubonamo amafaranga nka YouTube, yanavuze ko hari abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiye gucungirwa hafi, kuko ngo bigaragara ko babonye urwaho bashobora kurogoya ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bashyize imbere muri iyi minsi.

    Ati “Hari abo mbona bashobora gukora nk’ibyo ababibye urwango bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze. Hari abo bigaragara ko batacengewe n’isomo amateka yadusigiye. Haracyagaragara inkuru zimwe na zimwe zibogamye, ziba zakozwe n’abanyamakuru bigira abavugizi b’amatsinda ntazi.”

    Ibi kandi byashimangiwe na Ingabire Immaculée wabwiye IGIHE ko hari abiyita abanyamakuru barya ruswa bagatambutsa ubutumwa bubangamira intego z’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yavuze ko YouTube ari umwe mu miyoboro migari ababiba urwango n’amacakubiri bifashisha mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ati “Hari abanyamakuru baherutse kwemera ko bohererejwe amafaranga na Rusesabagina Paul. Ubu muntu arafungura umuyoboro wa YouTube, yarangiza akiyita umunyamakuru, kandi yarangiza akakubwira ngo yohererezwa amafaranga n’abantu bari hanze y’u Rwanda, usanga biganjemo abagoreka amateka y’u Rwanda. Barabakoresha bagatangaza ibidakwiye, kandi ni imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge turi guharanira.”

    Ingabire yavuze ko hakwiriye amavugurura mu mategeko agenga itangazamakuru, ku buryo uwemererwa gukora uwo mwuga aba ari umuntu ubikwiriye koko.

    Ati “Kubona umuntu abyuka mu gitondo agafungura umuyoboro kuri YouTube, hanyuma akitwa umunyamakuru, ni imbogamizi ikomeye cyane. Natewe isoni n’aho umucamanza atinyuka akavuga ngo ‘kwemera ko uri umunyamakuru w’umwuga ntibisaba ko uba ufite ikarita y’itangazamakuru, wajya no muri RDB [Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere] ugafungura YouTube tawe’. Dukwiye gutandukanya abanyamakuru n’abashoramari . Leta nisobanure neza umunyamakuru uwo ari we, kandi hagarazwe uko uwatandukiriye akurikiranwa”.

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko Leta isabwa kugaragaza neza ukwiriye kwitwa umunyamakuru n’utari we kugira ngo hakumirwa abashobora kuryitwaza bagakora ibitari byo

    Barore yavuze ko ikindi gikeneye kwitabwaho kuri ubu, ari amikoro y’ibitangazamakuru n’abanyamakuru kugira bakore kinyamwuga nubwo atabibona nk’impamvu yo gutezuka ku mahame.

    Ati “Gukena kw’itangazamakuru birababaje, nta n’uwabyifuza. Hari abanyamakuru bakoreshwa ntibahembwe, ndetse hari n’abareze abakoresha babo mu nkiko baranabatsinda. Ariko nanone, ubukene ntibukwiye kuba urwitwazo, ngo umunyamakuru abushingireho ahemuka. Hari igihe umuntu ajya mu itangazamakuru yari asanzwe ari impirimbanyi mu bindi bintu, akitwikira umwambaro w’ubunyamakuru, ariko afite ibindi aharanira.”

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa ibitangazamakuru 161[byanditse muri RGB], bitambutsa inkuru n’ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kwirinda

    Umusesenguguzi Tom Ndahiro yemeza ko itangazamakuru ryijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko byari bishyigikiwe na Leta

  • Amashirakinyoma ku “gukazanura” –

    Mu bikubiye mu cyiswe ubukubaganyi, harimo no “gukazanura” byakoreshwaga bavuga umubyeyi washize isoni agatinyuka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukazana we (umugore w’umuhungu we).

    Byakunze gutera urujijo abo mu gisekuru gishya, bamwe babwirwa ko wari umugenzo wemewe wabaga hose kandi ugakorwa bizwi. Abazi neza iby’umuco bahamya ko byakorwaga rwihishwa.

    Umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko ubusanzwe umukazana abari nk’umwana w’umubyeyi, bityo kuryamana nawe ni umuco mubi utakorerwa ahabona.

    Iyo habayeho gukazanura, bivuze ko bwa bukazana afite “uba ubumwambuye umugize umugore wawe”.

    Nsanzabera yagize ati “Ubusanzwe umukazana aba ari nk’umwana wawe, umufata nk’umukobwa wawe. Rero kuryamana nawe urumva ko ari ubukubaganyi ntabwo ari ibintu umuco Nyarwanda wemera.”

    Kuko mu myaka yo hambere abasore batajyaga biteretera nk’uko biri ubu, umusore yahitirwagamo na se umukobwa azagira umugore. Byashoboraga guterwa n’imico se w’umuhungu yabonanye uwo mwari cyangwa bigaterwa n’ubushuti imiryango bakomokamo ifitanye.

    Byumvikane ko se w’umuhungu yabaga azi umukobwa mbere y’uko umusore amuzana ndetse ari we wagize uruhare runini kugira ngo babane.

    Ba babyeyi b’imico mibi ngo nibo bacaga ruhinga nyuma bagahenga umugabo adahari,bakububa bakinjirira umukazana.

    Nsanzabera yavuze ko byatezaga amakimbirane akomeye mu muryango iyo umuhungu yamenyaga ko se yaryamanye n’umugore we, ku buryo byashoboraga no gusenya urwo rugo.

    Gukazanura bya nyabyo…

    Nubwo bwose bwari ubugwari busebetse ku mubyeyi wakazanuye, Nsanzabera yavuze ko ibyari byarahawe izina ryo gukazanura nyabyo cyari igihe umubyeyi yegukanaga umugore byeruye.

    Ati “Gukazanura bya nyabyo ni igihe umuhungu yabaga yifitiye umugore se yabona ari mwiza akamumwambura. Cyangwa umuhungu agashaka umugore yamara gupfa, se akamutwara.”

    Ibyo ariko ngo yari imico mibi yarangaga ba babyeyi batagira indangagaciro n’ubundi.

    Mu muco Nyarwanda uwatandukiriye ashyirwa imbere y’umuryango bakamugira inama akazibukira, ariko uwakazanuye yafatwaga nk’uwakoze amahano bagaterera iyo.

    Nsanzabera yavuze ko gukazanura byari bizwi ko ari imico mibi bigatuma n’ababyishoramo babikora rwihishwa ku buryo utabimuhamya. N’aho byabaga byamenyekanye,yabaga yabihakana.

    Umwana wavukaga muri ubwo buryo nta kidasanzwe cyamutandukanyaga n’abandi basangiye nyina. Yarerwaga nkabo ndetse no guhabwa umunani agahabwa nk’uwabo.

    Icyakora se w’umuhungu yashoboraga guha umukazana nk’inka akitwaza ko amwubaha cyangwa amwitwaraho neza.