Tag: featured

  • Uko bamwe mu bavuriwe ubumuga i Gatagara basubiyeyo muri Jenoside bagiye kwica Abatutsi –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, by’umwihariko hagarukwa ku rwango rwabibwe mu Banyarwanda bigera aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga bo muri icyo kigo bica abarwayi bashinzwe kwitaho ndetse na bamwe mu bahavuriwe ubumuga bica bagenzi babo babasanze mu bitaro babaziza ko ari Abatutsi.

    Hitiyaremye Joseph wakoze muri HVP Gatagara, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abafite ubumuga bishe bagenzi babo ndetse n’abaganga bica abarwayi bari bashinzwe kwitaho.

    Ati “Jenoside mu Kigo cya Gatagara mu by’ukuri ni ndengakamere sinabona uko mbivuga, nari nihishe ariko muri makeya hari abantu bamugaye bishe bagenzi babo bafite ubumuga ugasanga nyine birababaje, yaraharerewe barabanye ari umuvandimwe, byakubitiraho ko amugaye bikaba ibindi bindi.”

    Yavuze ko ikigo HVP Gatagara cyavuye benshi ubumuga, ariko bibabaje kuba hari abahavuriwe bamaze gukira bagaruka mu Nterahamwe baza kwica abandi bari kuhavurirwa.

    Yatanze urugero k’uwitwa Antoinette wagendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga wahiciwe ajugunywa mu cyobo.

    Tuyishime Eric uvuka i Gatagara yavuze ko hari abaganga n’aba Frères bagize uruhare mu kwicisha abarwayi b’Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Gatagara, aho babahaga Interahamwe zikajya kubica.

    Ati “Muri Gatagara abarwayi barabishe, Interahamwe zabicaga zifashijwe n’aba Frères babaga hano, hari abitwa ba Kagwa André bari bakomeye bafite amateka mabi y’urwango bakanguriye ubwicanyi abantu ndetse bakanababwira kujya kwica abantu mu bitaro. Mu bitaro barishwe amazina amwe n’amwe arazwi, n’ababishe barahari.”

    Abakozi bakora muri HVP Gatagara kuri ubu n’abahakoze mbere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bakica bagenzi babo, abarwayi n’abarwaza, bibaha isomo ryo kwirinda urwango no kwamagana amacakubiri.

    Bavuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igashyirwa no mu bikorwa byatewe n’uko Leta yariho mu 1994 na mbere yaho yabibye urwango mu Banyarwanda.

    Hitiyaremye ati “Isomo byansigiye nk’umuntu wari uhari ni uko magingo aya umuntu yakwigisha abandi urukundo kugira ngo ibi bintu [jenoside] bitazasubira, abantu bagakundana kivandimwe.”

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze bikabafasha no kuruhuka ku mutima.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko abakozi 78 bakoraga muri icyo kigo n’ibindi bigishamikiyeho ari bo bazwi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari n’abari baraje kuhivuriza bishwe bari kumwe n’abarwaza babo ndetse n’abandi Batutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

    Yanenze abari abakozi ba HVP Gatagara bishoye muri Jenoside bica bagenzi babo n’abarwayi.

    Ati “Ntanga urugero nk’uwo bitaga Kagwa André wari ushinzwe umutungo hano muri HVP Gatagara we rwose baramuvuga cyane ko yijanditse mu bwica, akica bagenzi be n’abarwayi ndetse n’abanyeshuri babaga muri iki kigo.”

    Yavuze ko hagishakishwa amazina n’umubare w’abarwayi bahiciwe muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Yasabye abakozi ba HVP Gatagara n’abandi bose kwimika urukundo hagati yabo bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane bagafasha urubyiruko kubaho neza bakundana bubaka igihugu kizira amacakubiri n’urwango.

    Ikigo HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

    Haracyashakishwa amazina n’umubare w’abarwayi biciwe i Gatagara muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze

    Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hasobanuwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    Hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    I Gatagara hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu kigo HVP Gatagara hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yunamiye Abatutsi biciwe muri icyo kigo muri Jenoside

    Urukuta ruriho amazina y’abari abakozi ba HVP Gatagara 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Rubavu: Imiryango 177 yasenyewe n’imitingito yakodesherejwe aho kuba, isaga 300 ihabwa ibiribwa –

    Iyi miryango 300 yo mu murenge wa Rugerero washegeshwe cyane n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, niyo yahawe ubufasha n’akarere ka Rubavu ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda.

    Mu bufasha bahawe harimo imikeka, kawunga, amavuta, isabune, uburingiti, ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa, ibishyimbo n’umuceri.

    Icyitegetse Clementine avuga ko yakodeshaga inzu none ikaba yaraguye. Yashimye ubufasha yahawe kuko buje bwiyongera nyuma yo guhabwa aho kuba.

    Ati’’Ngewe ndi umupangayi inzu nabagamo yasenyutse yose, ubu njye n’umuryango wanjye baratwimuye badukodesheshereza inzu yo kubamo none banaduhaye ubufasha. Ni igikorwa cyiza, bitweretse ko ubuyobozi butuzirikana Imana zabahe umugisha’’.

    Sebirere Ezechiel wo mu kagari ka Gisa umurenge wa Rugerero, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe nyuma yo gusenyerwa inzu n’umutingito.

    Ati “ inzu yanjye yahuye n’ibibazo, umutingito wasenye icyumba cy’imbere ukubita n’ibikuta byose kuburyo ubu ndara mu cyumba kimwe kuko ari cyo cyasigaye. Ndashima ubufasha mpawe, ni ibintu byiza bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwita ku baturage’’.

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda, Karangwa Eugène yavuze ko abasenyewe uretse no guhabwa ubufasha, barimo gushakisha uko bafashwa gusana inzu zangiritse.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imiryango 177 yashakiwe aho kuba irambitse umusaya.

    Ati’’Imiryango 177 twayikodeshereje inzu zo kuba barimo, ubu barimo guhabwa ibikoresho by’isuku n’ibiribwa. N’uwaba yaracikanwe yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa. Nyuma yo kwegeranya imibare akarere n’abafatanyabikorwa tugiye gutangira gutegura ubufasha bwo gusana inzu zangiritse biciye mu miganda itandukanye tunashimira abatangiye kwishakamo ibisubizo.”

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito bakeneye ubufasha ni 3202.

    Ifu ya kawunga ni bimwe mu biribwa byatanzwe

    Abaturage bishimiye ubufasha bw’ibiribwa bahawe

    Ibiryamirwa birimo imikeka byatanzwe mu mfashanyo abagizweho ingaruka n’imitingito bari guhabwa

    Imiryango yagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo ikomeje gufashwa

  • UR yijeje gukemura ikibazo cy’umwarimu wafatiriye amanota y’abanyeshuri i Nyagatare –

    Abo banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bavuga ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo “Management Accounting” na “Financial Reporting”, yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n’umwenda aberewemo na Kaminuza y’u Rwanda kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Umwarimu wafatiriye amanota y’aba banyeshuri, kuri ubu uri muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko kuyafatira byatewe n’umwenda w’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza y’u Rwanda imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y’ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza y’ u Rwanda kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y’ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Prof Lyambabaje yagarutse kuri icyo kibazo mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, avuga ko batangiye kugikurikirana.

    Ati “Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana. Mu by’ukuri dufite ikibazo cy’umwarimu wigishije ariko ntiyaha abanyeshuri amanota, ntiyayaha n’ubuyobozi bwa Kaminuza, nyamara kandi ari umwarimu uhembwa buri kwezi nta kibazo kindi gihari, kuko nanabajije niba atarahembwe bati ‘buri kwezi turamuhemba’.”

    Yakomeje avuga ko bandikiye uwo mwarimu ngo atange amanota ntibyagira icyo bitanga, bakora inama zitandukanye zo kubyigaho ndetse na we ubwe ajya i Nyagatare mu cyumweru gishize asaba kubonana n’uwo mwarimu ntibyakunda kuko yasanze atari hafi.

    Ati “Icyo kibazo rero kirimo gutera ingorane yo kuvuga ngo aba banyeshuri biragenda gute? Icyo twakoze ni uko mu gihe twari tugitegereje ko uwo mwarimu yisubiraho agatanga amanota, abanyeshuri twabemereye gukomeza kwiga, ni ukuvuga ngo nta kibazo bafite cyo kujya mu ishuri kwiga kugira ngo igihe icyo kibazo gikemutse babe bataradindiye mu myigire yabo.”

    Mwarimu niyanga gutanga amanota burundu bizagenda bite?

    Prof Lyambabaje avuga ko uwo mwarimu aramutse yanze gutanga amanota burundu, harebwa undi mwanzuro wafatwa . Yavuze ko hashyizweho itsinda ryiga kuri icyo kibazo, kandi hari ibihano byamufatiwe bigenwa n’amategeko.

    Ati “Ibiganiro byarakozwe, naganiriye n’uhagarariye abanyeshuri, n’umuyobozi wa Kaminuza ishami rya Nyagatare, n’ubu ku wa Mbere hazajyayo itsinda ry’umuyobozi wa Kaminuza ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe amosomo kugira ngo baganire n’abanyeshuri.”

    Gusa Prof Layambabaje yagaragaje ko uko byagenda ko kose amanota atabonetse abo banyeshuri bashobora kongera guhabwa ikizamini cyangwa hakarebwa ubundi buryo biturutse mu bitekerezo by’itsinda riri kucyigaho.

    Ati “Hari uburyo ubusanzwe bikorwamo iyo ikibazo nk’iki kivutse ariko nta n’ikibuza ko n’abanyeshuri nabo bafite ikindi gitekerezo cyakoreshwa nacyo cyatangwa. Ariko ikiriho ntawimuka cyangwa ngo avuge ngo yatsinze isomo nta manota agaragaza ko yaritsinze. Aho rero hagomba kuboneka uburyo byanze bikunze bigaragara ko uwo muntu yaryize yaritsinze.”

    Mu rwandiko rutabaza abo banyeshuri baherutse kwandika, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwa Kaminuza buzi ikibazo cyabo ariko butigeze bugira icyo bagikoraho.

    Bafite impungenge ko bashobora kongera gusabwa gusubiramo isomo nk’abaritsinzwe kandi nta ruhare bagize mu guteza ikibazo.

    Kuri iyi ngingo, Prof Lyambabaje yavuze ko “Ubundi umunyeshuri ntashobora gusubiramo isomo yatsinze, keretse iyo yasubiyemo umwaka.”

    Inkuru wasoma: Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye

    Prof Lyambabaje yijeje ko ikibazo cy’abanyeshuri b’i Nyagatare bimwe amanota n’uwabigishaga kigiye gukemurwa

  • Rusizi: Kurwanya imirire mibi mu bana bidindizwa n’abitwaza ko Imana yababujije kuboneza urubyaro –

    Bihera hasi babaho nabi ku bwo kubura ibibatunga mu buryo bukwiye cyane ko usanga imiryango iciriritse ari nayo iba irimo abana benshi, byagera hejuru bakava no mu mashuri kuko uwabuze icyo arya atabona amafaranga y’ishuri.

    Muri rusange hari intambwe igenda iterwa n’Akarere mu kugabanya abana bagwingira kuko nk’imibare yo ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha kiri mu murenge wa Gitambi, igaragaza ko abana bari mu mirire mibi bavuye kuri 416 muri Gashyantare 2020, bagera kuri 279 muri Kanama uwo mwaka. Kugeza muri Gicurasi 2021 bari bageze kuri 170.

    Ku rundi ruhande, urwo rugendo ruracyarimo inzitizi z’imyumvire ya bamwe baba babona ko nta mikoro bafite ndetse mu bana babo hari abagwingiye ariko bagakomeza kubyara n’abandi.

    Ubwo umunyamakuru yasuraga Mashesha yahasanze ababyeyi baje gusaba serivisi, aganiriye nabo bamwe bamubwira ko kuboneza urubyaro batabikozwa ku bw’imyizerere yabo.

    Uwitwa Nyiramisago Pointella yavuze ko ataboneza urubyaro kuko Imana yabimubujije mu masengesho, nubwo bwose umuryango we uri mu buzima bubi ku bw’amikoro make kandi na we yemera ko bihangayikishije.

    Yagize ati “Njye mfite abana 5 kandi sinzaboneza urubyaro kuko Imana yarabimbujije ubwo navuganaga nayo. Gusa mfite ikibazo kuko abana banjye hari igihe babura ibyo barya, ariko Imana yabampaye yambwiye ko nibeshye nkaboneza urubyaro nabo nabyaye izabanyaka.”

    Yasobanuye ko imfura ye y’imyaka 18 yavuye mu ishuri kuko nta mikoro umuryango ufite, ariko ahetse undi mwana w’amezi icyenda.

    Ku rundi ruhande, hari abamenye akamaro ko kuboneza urubyaro kare ndetse bashishikariza abagifite imyumvire nk’iya Nyiramisago kuyishyira hasi.

    Cyuzuzo Mpore Diane w’imyaka 32, ubu afite umwana umwe w’imyaka itatu ariko atwite n’undi yemeza ko nyuma ye nta wundi ateganya kuzabyara. We yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro kugira ngo abana be bazabeho neza.

    Yagize ati “Abana benshi ni beza ariko ubushobozi budusaba kubyara bake kuko amashuri arahenze,kubona icyo ubagaburira nabyo ntibyoroshye.Ni yo mpamvu njye n’umugabo wajye twiyemeje kuboneza urubyaro.”

    Yatanze inama ko abana benshi bashobora kurwara bwaki bakanangwingira mu gihe umuryango wabuze amikoro yo kubitaho, cyangwa bakajya mu mihanda ejo hazaza habo hakangirika.

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yatangaje ko nubwo imibare y’abari mu mirire mibi igenda igabanyuka, imyumvire y’ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha gukemura icyo kibazo iracyari imbogamizi.

    Yagize ati “Hano imyumvire yo kuboneza urubyaro iracyari hasi cyane kandi abatabikora ni nabo usanga abana babo babayeho nabi kuko iyo umuryango ufite benshi n’amikoro ari make bituma za nama umubyeyi tumugira zitubahirizwa. Arasama ya myaka ibiri umwana atarayuzuza, kumwitaho bikamugora kuko nawe aba afite intege nke ugasanga agize imirire [umwana] mibi cyangwa akangwingira.”

    “Niyo mpamvu dusaba abaturage ko baboneza urubyaro kugira ngo bite kuri bake bashoboka.”

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel, yemejee ko hari amadini agira uruhare mu kuba abayoboke bayo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, aho usanga babwirwa ko ari icyaha.

    Ati “Hari amadini abuza abantu kuboneza [ngo] kuko ari icyaha, n’utaboneza ngo akoreshe uburyo bwa kamere[bwo kwifata].[Ibyo ni] bimwe mu bituma ubwiyongere bwo kubyara abo imiryango idashoboye bukomeza.”

    Yavuze ko abaturage bakomeje kwigishwa kwita ku bana no kuboneza urubyaro, banegerezwa izo serivisi hafi.

    Muri Rusizi hari ibigo nderabuzima 18 ariko 11 muri byo ntibitanga serivisi yo kuboneza urubyaro. Abaho babyitabira bari 33% mu 2020, naho mu 2021 bageze kuri 54%.

    Nyiramisago Pointella ntakozwa ibyo kuboneza urubyaro ngo kuko yaganiriye n’Imana ikabimubuza

    Cyuzuzo Mpore Diane yavuze ko nubwo abenshi batemera kuboneza urubyaro we yiyemeje kubyara babiri bazabaho neza

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yavuze ko imyumvire y’ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha guhangana n’igwingira ry’abana ikiri imbogamizi

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yavuze ko hari amadini yigisha ko kuboneza urubyaro ari icyaha bikabangamira uburyo bwo guhangana n igwingira ry abana

    Abana bafite imirire mibi bahabwa amata n’ifu y’igikoma

  • Abanyamadini basabwe umusanzu mu guhwitura ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera –

    Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana yatanzwe n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ufatanyije n’ikigo cy’igihugu cyita ku kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO).

    Mukamusoni Philomène, umwe mu bahuguwe waje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw’ababyeyi.

    Ati “Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.”

    Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y’ababyeyi, ku nshuti z’imiryango, no ku nzego z’ibanze.

    Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n’abaturage.

    Ati “Abanyamadini n’abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n’icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.”

    Pasiteri Matabaro Jonas umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Rwanda Religious Leaders Initiative, yavuze ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw’ejo hazaza.

    Ati “Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n’amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.”

    Yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakoresheje imbaraga bafite mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, byakemuka mu gihe gito.

    Abahuguwe biyemeje gukora ibishoboka byose imibare y’abangavu baterwa inda muri Nyamagabe ikagabanyuka cyane

    Pasiteri Matabaro Jonas yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari umusingi mu kubaka ejo hazaza

    Mukamusoni Philomène uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore muri Nyamagabe, yavuze ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kwita ku bana

    Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Abanyeshuri bo mu Rwanda bigaragaje mu irushanwa Nyafurika ry’imibare –

    Abanyeshuri baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika rigamije kwagura abana ubumenyi mu rwego rw’imitekerereze baturutse ku bigo bisanzwe bizwiho abanyeshuri bafite ubuhanga buhanitse mu masomo ahatangirwa.

    Barimo Munezero Honorine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, AKimana Nadine wa ES Byimana, Abayo Joseph Desire na we wo muri ES Byimana, Mugisha Abdulkarim wa Riviera High School, Munezero Jean Nepo wa PS Ndera na Uwase Kelly wiga muri GS Saint André.

    Muri irushanwa ry’imibare ntabwo ari imibare isanzwe abanyeshuri bahabwa ahubwo bakora ibizwi nk’ihurizo, bisaba umunyeshuri gutekereza cyane no kwagura intekerezo ze bikanamufasha guhindura imitekerereze mu gukemura ibibazo.

    Ntabwo abitabira ari abanyeshuri biga imibare gusa ahubwo n’abiga ibindi bashobora kwitabira.

    Ku rwego rw’Afurika, Team Rwanda yabaye iya karindwi mu bihugu 12 byitabiriye, naho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, imbere ya Kenya na Uganda byari byitabiriye.

    Umuvugizi wa AIMS mu Rwanda, Aime Frederic Rangira Gahaya, yabwiye IGIHE ko kugira ngo hatoranywe abagomba guhagararira u Rwanda habayeho gukora ibizamini mu byiciro bitandukanye bahereye ku rwego rw’ishuri baza kugera ku banyeshuri batandatu ari nabo bagomba guhagararira igihugu.

    Bitewe n’uburyo iri rushanwa riba ririmo ibibazo bikomeye, yavuze ko akenshi abanyeshuri baryitabiriye bwa mbere babonamo zeru ariko siko byagenze ku Banyarwanda bari bitabiriye ku nshuro ya mbere mu nshuro 28 rimaze kuba.

    Yagize ati ” Ni ikizami cy’imibare kiba gikomeye cyane kigamije gufasha abanyeshuri kwagura imitekerereze n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo. Ibizami babaha ntabwo ari ya mibare abanyeshuri biga ku ishuri, biba birimo ariko babaha amahurizo. Biba bikomeye cyane ku buryo n’uwiga Masters mu mibare ashobora kubireba akiruka. Ni ikibazo kimwe umunyeshuri ashobora kwicara akagikora amasaha nk’ane.”

    Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yashyikirizaga ibihembo Team Rwanda, mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera, yagarutse cyane ku gaciro k’imibare mu buzima bwa buri munsi.

    Yagize ati “Turi hano kubashimira ariko tunabasaba kurushaho kugira intego. twese turabizi ko imibare ari igikoresho gifasha abantu batandukanye, mu miryango runaka ndetse cyane cyane muri sosiyete mu gukemura ibibazo biduhangayikishije.”

    N’ubwo buri muntu akora ku giti cye muri iri rushanwa ariko umusaruro bawubarira hamwe nk’ikipe ihagarariye igihugu. Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere ryari riteganyijwe kubera muri Tunisie mu Mujyi wa Monastir ariko kubera icyorezo cya Covid-19 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kwitwara neza muri iri rushanwa byongera amahirwe umunyeshuri ashobora kuzagira mu buzima bwe buzaza aho yaba ari hose muri Afurika.

    Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa bitwaye neza

    Mugisha Abdulkarim wa Riviera na we yari ari mu bahagarariye u Rwanda

    Uwase Kelly ahabwa icyemezo cy’uko yitabiriye irishanwa nyafurika ry’imibare

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye yavuze ko amarushanwa y’imibare agamije kongerera abanyeshuri ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kurushaho gutekereza

  • Abigisha abacungagereza basabwe kubera urugero abazasigasira isura y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro –

    Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 10 yahabwaga abofisiye bato n’abakuru 20 bazatoza bagenzi babo bo mu rwego rw’igihugu rw’abacungagereza boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Ni amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imyitozo n’ubushakashatsi, UNITAR.

    Komiseri mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda, yibukije abofisiye ko u Rwanda ruharanira kuza ku isonga mu bikorwa byo kugarura amahoro, abasaba ko ubumenyi bahawe babusangiza bagenzi babo.

    Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko azadufasha na hano mu gihugu. U Rwanda ruhora ruharanira kuza ku isonga kandi abo RCS yohereje mbere bitwaye neza, dushaka kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’abo twohereza mu butumwa bwa Loni, ubunyamwuga buturanga tugomba kubwongera. Si umwanya wo kugenda ngo muryame, mwumva ko mwarangije kwiga, ubu bumenyi mugende mubusangize bagenzi banyu batabashije guhabwa aya mahugurwa”.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya RCS Nsinda, ACP Eduard Wakubirwa, yavuze ko ubumenyi bahawe mu minsi bamaze bahugurwa buzabafasha mu guhangana n’imbogamizi urwego rw’amagereza rugihura nazo haba imbere mu gihugu no hanze aho bazajya mu butumwa.

    Ati “Aya mahugurwa yabahaye ububasha bwo gutanga ubumenyi bukenewe, kandi mufite ubushobozi bwo gutoza abandi. Nshimiye umuhate abarimu n’abatoza bagaragaje mu gihe bamaze aha. Tuzakomeza gutanga ubumenyi mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu micungire y’amagereza, ntimuzateshe agaciro ikizere RCS yabagiriye cyo kwitabira aya mahugurwa kandi muzashyire mu bikorwa ibyo mwigishijwe”.

    Umuyobozi ushinzwe imyitozo akaba n’umujyanama muri UNITAR, Claudia Croci yavuze ko ari iby’agaciro kuba baraje gutanga amasomo mu Rwanda, yongeraho ko ubu bufatanye buzakomeza.

    Ati “Twisanga mu Rwanda nko mu rugo, twe ntidutoza abacungagereza ariko dufasha mu gutanga ubumenyi nkenerwa ku bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, kandi ndahamya ko bize byinshi kandi bihagije bizabafasha”.

    Michael Langlear wari uyoboye itsinda ry’abarimu batanu batanze aya mahugurwa, yavuze ko mu by’ingenzi bigishijwe harimo gukoresha Umutima, Umutwe n’Ikiganza mu nshingano zabo za buri munsi.

    SP Tony Valens Mutuyimana wari uhagarariye abahawe amasomo, asobanura ko bize byinshi harimo n’uko bitwara iyo bagiye mu butumwa bw’amahoro.

    Ati “Kenshi dukorera aho umutekano aba ari muke, twigishijwe rero uko umuntu yitwara, by’umwihariko ariko nk’abacungagereza twigishijwe uko tuzafasha aho tugiye mu kwigisha uburyo gereza zaho zatera imbere, kandi tukagendera ku mategeko agenga ibihugu tugiyemo. Twahawe kandi ubumenyi ku burenganzira n’amabwiriza mpuzamahanga yo kwita ku bafungwa”.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu b’abofisiye bato n’abakuru 20, barimo abari n’abategarugori 8.

    Urwego rw’abacungagereza RCS rwatangiye kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mwaka 2010. Uru rwego rukaba rumaze kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro 136, kuri ubu abari mu butumwa ni 11 bari muri Sudani y’Epfo, Centrafrique na Sudan.

    Ubwo CG Marizamunda yakirwaga muri iri shuri rya RCS rya Nsinda

    Abarimu ba UNITAR bafashije mu gutanga amasomo

    Ubumenyi bahawe biyemeje kuzabusangiza abandi bajya mu butumwa bw’amahoro

    CG Juvenal Marizamunda yasabye abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe

    Claudia Croci yavuze ko ubu bufantanye buzakomeza kuko mu Rwanda ari nko mu rugo

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kureba kure mu rugendo rushya batangiye –

    Ibi yabivuze kuri uyu 5 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri 64 barangije muri Green Hills Academy mu 2021 bahawe izina ry’Indangamirwa.

    Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 19, waranzwe no gushimira abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga barangije muri iri shuri, barimo abakobwa 30 n’abahungu 34 no kubifuriza ishya n’ihirwe mu kindi cyiciro cy’amashuri bagiye gutangira.

    Madamu Jeannette Kagame uri mu bashinze iri shuri, yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19, abasaba gukomeza kugira uwo murava kandi bakigirira icyizere mu byo bakora byose.

    Yongeyeho ati “Ndabizi mwasabwe byinshi muri uyu mwaka utari woroshye na gato, ariko nimunyemerere mbasabe ikindi kintu kimwe; mu gihe muzaba muri muri uru rugendo rushya mugiye gutangira muzibuke ko ibizazane muzahura nabyo byose bizaba bifite ibisubizo.”

    “Mu byo mukora byose mugire udushya, murebe kure, mushakishe, musabe ubufasha abarimu banyu kuko bazaba bahari ku bwanyu kugira ngo babagire inama kandi babayobore mu nzira nziza.”

    Madamu Jeannette Kagame yifurije aba banyeshuri amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo.

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yabwiye aba banyeshuri ko urugendo bagiye gutangira ari rwiza ariko rusaba kugira umuhate kugira ngo barusozanye ishema, gusa ababwira ko yizeye ubushobozi bwabo kandi ko bazahacana umucyo.

    Yagize ati “Turabizi neza ko mwiteguye bihagije kugira ngo mukomeze amashuri yanyu, mutsinde kaminuza ndetse muhirwe no mu buzima. Dufite icyizere ko muzakomeza inzira mwatangiye hano muri GHA […] ubuzima bwuzuyemo ingorane nyinshi, ariko mu byo mukora byose muzihangane kandi muharanire kugira Isi nziza, muzabe indakemwa kandi mugire urukundo.”

    Umuyobozi uhagarariye amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yashimiye ababyeyi b’abanyeshuri barangije, ku bwo gukorana n’ikigo mu gufasha abana kwiga mu gihe cya Covid-19, aho bigiraga mu ishuri, ubundi bakigira mu rugo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Ndashimira cyane ababyeyi ku bwo kwihangana, bagakorana natwe, bakigishanya natwe bakicarana n’abana mu masomo amwe n’amwe yigishijwe hakoreshejewe ikoranabuhanga. Twese twarakoranye kugira ngo aba banyeshuri babashe kurangiza amasomo yabo.”

    Umunyeshuri wahize abandi, Nithin Senthil Kumar, yavuze ko kwiga mu bihe bya Covid-19 atari ibintu byoroshye na gato, ariko bahagaze gitwari bagatsinda amasomo yabo.

    Yagize ati “Ibintu bikomeye twagezeho ni ukurangiza porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y’imyigishirize], IB niyo twari dushingiyeho ubuzima bwacu. Nterwa ishema no kuba ndangije IB kurusha uko nterwa ishema no kuba ndangije amashuri yisumbuye.”

    Mu bandi baganirije aba banyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye harimo umunyeshuri warangije muri iri shuri mu 2008, Mimi Mutoni, wasabye abarangije gukanguka no kwisanzura bakamenyana n’abantu benshi kuko ari bo bababera inzira yo kugera ku byiza byinshi mu buzima.

    Umuhanzi Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, nawe ari mu baganirije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy, abaganiriza urugendo rurerure rw’imyaka 10 yakoze kugira ngo agere ku nzozi ze zo kwikorera.

    Yabasabye kwihangana mu buzima kugira ngo bazagere kure mu buzima, babeho uko babyifuza.

    Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y’imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

    Madamu Jeannette Kagame yifurije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19

    Abanyeshuri 64 nibo basoje amasomo yabo muri Green Hills Academy uyu mwaka

  • Iburasirazuba: Abasaga 3000 bashegeshwe na Covid-19 bari gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda –

    Aba baturage ni abo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare baratoranyijwe mu mirenge itatu muri buri Karere. Muri buri Karere hatoranyijwemo abaturage 641 buri umwe biteganyijwe ko azahabwa 180 000 Frw.

    Ku ikubitiro babanje guhabwa ibihumbi 30 000 Frw yo kwikenura andi 150 000 Frw bakazayabwa nyuma bamaze gutegura umushinga bazayakoresha uzabafasha kwikura mu bukene, aya mafaranga bakaba bari kuyahabwa kubufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi.

    Irankunda Gisele utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakiriye amafaranga 30 600 Frw yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by’ibanze yasigiwe na COVID-19.

    Uyu mugore yashimiye umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko intego afite ari ukuyabyaza umusaruro akava aho yari ari ubutaha bakazasanga hari ikindi cyiciro cy’ubuzima bwiza arimo gitandukanye n’icyo yari arimo.

    Karema Jean Claude ufite ubumuga we yavuze ko mbere y’uko haduka icyorezo cya Coronavirus yakoraga mu mikino y’amahirwe, kompanyi yakoragamo yaje gufunga imiryango atangira kubaho nabi ariko aza gushyirwa mu mubare w’abazagobokwa na Croix Rouge y’u Rwanda.

    Ati “ Nkimara kumenya ko Croix Rouge y’u Rwanda igiye kudukorera igikorwa cyiza n’ubundi nari naratekereje ukuntu nshobora kongerera ubushobozi agashinga gato nari mfite, mu rugo twaguze inkoko zitanga inyama ariko zari nke zitajyanye n’uko tubyifuza, none aya mafaranga mpawe bwa mbere ngiye kuyifashisha mu gusukura aho ziba.”

    Yavuze ko andi mafaranga ibihumbi 150 Frw azahabwa nyuma ariyo azakoresha mu kwagura umushinga we nibura akaguramo inkoko nyinshi zajya zimufasha kubona igitunga umuryango we.

    Nyiramana Yulida ufite imyaka 80 we yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu kugura amabati agasana inzu ye iherutse kugwa mu mvura nyinshi iheruka.

    Ati “ Ubu ngiye kubaka ubutaha Croix Rouge izaza nyereka inzu nziza nabaga mu gace gato kasigaye ariko wabonaga biteye isoni none ngiye kubaka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kazayire Consolée, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga ikomeye iri guha abaturage. Yavuze ko benshi mu bahawe iyi nkunga y’amafaranga bagizweho ingaruka n’iki cyorezo mu buryo bugaragara.

    Uyu muyobozi yibukije abaturage ko iki cyorezo kigihari kandi kikica abantu ntaho cyagihe abasaba kukirinda no gukoresha neza inkunga bahawe.

    Ati “ Aya mafaranga rero muhawe ntabwo ari ayo kujyana mu kabari ngo urare wasinze kuko Corona yaje ukaba umaze umwaka utanywa inzoga, ni ayo gukemura ibibazo by’ibanze, uyu munsi hari abadafite ubwiherero bumeze neza, buri wese arebe ikihutirwa yabanza gukemura harimo nka mitiweri n’ibindi.”

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko igikorwa batangiye cyo gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 kizakorerwa ku baturage bo mu turere tune.

    Yavuze ko abakorerabushake babo babanje gufasha iyi miryango kwiga ku mishinga mito iciriritse izabafasha mu kwiteza imbere.

    Ati “ Mu cyumweru gitaha buri mugenerwabikorwa azabasha guhabwa ibihumbi 150 Frw byo gutangira wa mushinga, tuzafatanya n’ubuyobozi kubafasha kuburyo biteza imbere amafaranga bazahabwa ntazabapfire ubusa.”

    Uretse aba baturage 2565 bari guhabwa amafaranga, hari n’abandi 100 muri buri Karere batoranyijwe bagizwe n’abarwaye COVID-19, abapfushije abari bayirwaye ndetse n’abayirwaje buri umwe akaba yahawe ibihumbi 20 Frw yo kumufasha.

    Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere. Yatanze kandi ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa. Hari na koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere, ibi byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 110 muri buri Karere.

    Abaturage bareba ubutumwa bugufi bubereka ko bohererejwe amafaranga

    Abayobozi batandukanye bo muri Coix Rouge y’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo guha abagizweho ingaruka na COVID 19 amafaranga

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amafaranga

    Abaturage bavuze ko bagiye kwiteza imbere nyuma yo gufashwa

    Karema Jean Claude yishimiye amafaranga yahawe

    Muhawenimana Jeanne d’Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko mu turere tune bazakoresha arenga miliyoni 440 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kibungo yasabye abaturage gukoresha neza amafaranga bahawe

  • Karasira Aimable yasanganywe akayabo! Asaga Miliyoni 30 Frw yafatiwe iwe no kuri Mobile Money –

    • Mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$
    • Hari Ama-Euro 520
    • Yari afite kandi 3.142.000 Frw
    • Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw
    • Kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi atatangajwe ingano

    Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyaha bibiri yari akurikiranyweho mbere ni icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Byari bishingiye ku magambo yari amaze iminsi avuga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga “biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda”.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakorwaga, byagaraje ko Karasira afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo.

    Ibyo bigize icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya cyenda mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Bivugwa ko ubwo yasakwaga mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitsemo 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

    Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

    Igiteranyo cyose cy’amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

    Ikindi ni uko afite konti muri banki zitandukanye mu Rwanda, nazo zasanzweho amafaranga menshi.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Ayo mafaranga yose Karasira ntabasha kugaragaza aho yaturutse.”

    IGIHE yamenye ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, rigaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba mu mahanga bayamwohererezaga.

    Mu bihe bitandukanye, Karasira yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bamutera inkunga, cyane cyane mu gihe yari amaze kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2020 kubera imyitwarire mibi.

    Ni nabwo yakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akajya yerura ko hari abantu bamwoshya kugira ngo avuge amagambo aharabika Leta y’u Rwanda.

    Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

    Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

    RIB isobanura ko abo bantu bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n’abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu banyarwanda.

    Dr Murangira ati “Ayo ni mafaranga akomoka ku cyaha.”

    Karasira yatawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Dr Murangira yaburiye abantu bose bibeshya ko bashobora gucuruza igihugu cyabo, bifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga, bagakwiza ibihuha, bagambanira igihugu ngo babone amafaranga baba bihemukira.

    Ati “Ibi twabigereranya n’umuntu utema igiti yicayeho, kuko ingaruka z’ibikorwa bibi nawe byanze bikunze zimugeraho.”

    Yihanangirije abantu bose bakora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, basebya igihugu kugira ngo babone indonke, ko igihe cyose bizagaragara ko ayo mafaranga yaturutse muri ibyo bikorwa by’ubugambanyi, gusebya no gukurura amacakubiri mu banyarwanda amategeko azakurikizwa.

    Ati “RIB ntawe izabangamira mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ariko igihe cyose, uwo ariwe wese uzitwaza akazi akora akarenga umurongo ntarengwa washyizweho n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 38, amategeko azakurikizwa. Nta muntu ucuruza amagambo asenya, asebya igihugu cyangwa agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda uzihanganirwa.”

    “N’abandi bakora nkawe bararye bari menge kuko uwo bizagaragaraho ko ahemberwa gusebya igihugu no gukurura amacakubiri mu banyarwanda ntibizamugwa amahoro. Nta muntu wagambaniye igihugu byaguye amahoro.”

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko Karasira benshi bakunze gufata nk’umuntu ushobora kuba afite uburwayi bwihariye kuva yakwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, afite imitungo myinshi muri Kigali irimo n’inzu akodesha.

    Bivugwa kandi ko usibye amadolari n’ama-euro yasanganywe mu rugo rwe, hari n’izindi miliyoni 3.142 Frw yari afite mu Biryogo aho atuye.

    Dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena 2021.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk’ibi by’abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk’umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, baterateranyiriza amafaranga hamwe, hanyuma bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

    Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

    RIB itangaza kandi ko Karasira ameze neza, yivuza indwara n’ubundi yari asanzwe yivuza, ko nta kibazo cy’ubuzima kidasanzwe afite.

    Karasira w’imyaka 42, nta mugore n’umwana agira. Afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside ndetse no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we

    Inkuru bifitanye isano:

    - Karasira Aimable yatawe muri yombi

    - Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable