Tag: featured

  • Guverineri Gasana yasabye urubyiruko gukura isomo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwe indi mibiri icyenda yabonetse umwaka ushize.

    Iyo mibiri irimo itatu yakuwe mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera ahari hagiye kubakwa amashuri ndetse n’indi yagiye ikurwa mu mirima y’abaturage.

    Guverineri Gasana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatewe na politiki mbi yimakajwe na leta yari iriho ikanabiba amacakubiri mu banyarwanda bituma babura ubumwe.

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiriye gukura amasomo mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo kuko ari rwo ejo hazaza h’igihugu.

    Ati “Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n’amasomo menshi by’umwihariko urubyiruko. Ni byiza ko babimenya kuko ni bo bari inyuma yacu bazasigara bayoborana ubuhanga n’ubushishozi na politiki nziza igeza abanyarwanda aheza.”

    Guverineri Gasana yavuze ko umuhigo w’abanyarwanda bose kuri ubu ari uko nta Jenoside izongera kubaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Ati “Kwibuka ni uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni yo mpamvu nk’Abanyarwanda tuzahora tubibuka ndetse tugakomeza no gufata mu mugongo abarokotse.”

    Nambaje yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Kibungo, cyane cyane mu Mujyi wa Ngoma agaragaza ko abari mu nzego z’ubutegetsi mu byiciro byose bayigizemo uruhare.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Imibiri yashyinguwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Kibungo mu Karere ka Ngoma

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25

  • Abahoze ari ba rushimusi mu ishyamba rya Gishwati bararivuga imyato –

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n’Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by’uko ryanganaga mu myaka 30 ishize. Ubu ryongeye guterwa ku buryo ubu rifite ubuso bugera kuri hegitari 3500.

    Ibi byatewe n’uko ryari ryaratangiye guturwamo ndetse ahandi hagahindurwa inzuri z’ubworozi, ndetse hagakorerwa imirimo irimo ubuhinzi n’ubuhigi, gutwika amakara n’ibindi nk’ibyo.

    Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y’igihugu ihujwe n’ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco, Ubumenyi n’ikoranabuhanga, UNESCO.

    Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z’ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

    Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n’ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

    Yagize ati “Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n’inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n’inkangu bakariduka bikica abantu.”

    Nizeyumukiza nawe wahoze ari umwe muri ba rushimusi yagize ati “Mbere natwe twari nk’inyeshyamba, kuko twarihoragamo dutwika amakara. Ubu tubayeho neza kandi dutuye ahantu heza ndetse batugejejeho n’amazi meza.”

    Nyuma y’uko ibi bikorwa byo gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura bitangiye, abaturage barigishijwe ndetse bamwe mu bahoze baryangiza bahabwa akazi ko kuryitaho.

    Kabasha yagize ati “Twamaze kumenya agaciro ko kurengera iyi Pariki kuko ubuhinzi twaraburetse, n’abari batuyemo batujwe ahantu heza. Nahawe akazi ko kurinda iri shyamba kandi ntunze umuryango wanjye kandi ubayeho neza. Twarengeraga inyungu zacu bwite tukangiza tukangiza ibikorwa rusange.”

    Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Forest of Hope Association, FHA, Thiery Aimable Inzirayineza yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

    Yagize ati “Ibikorwa bya ba rushimusi byagabanyutse kuko abaturage bagenda basobanukirwa, bakanasangira ibyiza by’iyi Pariki binyuze muri gahunda yo kugira umusaruro wabonetse, uza kubafasha mu bikorwaremezo bakeneye.”

    Yavuze ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri ba rushimusi batarumva akamaro ko kurinda iyi Pariki, ati “Turacyafite imbogamizi z’abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, ahandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya nabo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n’izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.”

    Umuyobozi w’Ishimi ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

    Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n’aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n’ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.”

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa hegitari 3500, ikaba yakira abashyitsi 12 ku munsi basura igice cy’Ishyamba rya Gishwati kibonekamo impundu, inkende n’inkima, inyoni z’amoko menshi, imisozi, ibiti n’amasumo. Iyi Pariki ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro.

    Mu Rwanda habarirwa ibyanya bikomye bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura bigira uruhare runini mu gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye no gukurura ba mukerararugendo baturutse imihanda yose y’Isi.

    Pariki ya Gishwati-Mukura yahinduye ubuzima bw’abahoze bayishimutamo

  • Amafaranga, iturufu y’akatagabuye ku bizongwe bishukwa n’abarwanya u Rwanda –

    Ni ifaranga rimwe ryatumye Yuda agambanira umwana w’Imana, rituma abo umwami yagabiye bamwigarika, bamutera umugongo. Ni ryo buzima wa mugani muri iki gihe, ariko rikomeje kuba igaburo rishobora kururira benshi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga, yasatswe iwe maze agasanganwa ibihumbi 10$ mu rugo rwe mu Biryogo, Miliyoni 11 Frw kuri Mobile Money na Miliyoni 3,1 Frw mu rugo.

    Ni mu gihe kuri konti ze muri Banki hariho andi menshi yananiwe gusobanura inkomoko yayo.

    Gutunga amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo, ni nabyo twese tuba dushaka ariko biba ikibazo iyo utabasha gusobanura inkomoko yayo. Nibyo byabaye kuri uyu mugabo biba icyaha cya kane mu byo akurikiranyweho gishobora gutuma cyo ubwacyo afungwa nibura imyaka itari munsi y’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibimenyetso byacaga amarenga!

    Imyitwarire ya Karasira wari umwarimu w’umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye guhinduka mu 2019. Icyo gihe yatangiye gukora imbwirwaruhame zakangaranyije benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kamena 2019, yavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’uko byaba ari icyaha.

    Uyu musore-gabo w’imyaka 42 uhamya ko atarakundana n’umukobwa, udateganya no gushaka umugore, utifuza kubyara umwana ngo kuko kubaho ari nk’igihano, nyuma y’aho yakije umuriro. Biva mu mvugo z’imyemerere bigera muri Politiki.

    Byatumye Kaminuza y’u Rwanda yamukoreshaga imuhagarika ndetse muri Kanama 2020 imwirukana burundu kubera imyitwarire idahwitse. Ntiyigeze yicuza kuba yirukanywe ahubwo byose yahise abihirikira ku bantu bo hanze ngo bamushukaga boshye umuntu utagira ubwenge.

    Ati “Hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.”

    We ubwe yarabyivugiye ko abo bo hanze ari abarwanya Leta y’u Rwanda “akenshi babona ibibi kuruta ibyiza” ndetse avuga ko bamugushije mu mutego ku buryo yabonaga “ibibi cyane kuruta ibyiza”.

    Yatangiye asaba amafaranga, Abajenosideri bivayo bagoboka uwo bafataga nk’umuvugizi wabo

    Akimara kwirukanwa, yihutiye gusaba abarwanya leta baba mu mahanga, gukusanya amafaranga ngo bamufashe maze nabo bivayo baraterateranya mu gikorwa cyo kuramira uwo bafataga nk’ijwi ryabo i Kigali.

    We ubwe yigeze kugira ati “Ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanjye, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.”

    Karasira akiri muri Kaminuza y’u Rwanda yabonaga umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

    Peter Mutabaruka, umuhungu wa Celestin Mutabaruka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Bwongereza, ni we watangije gukusanyiriza amafaranga Karasira.

    Uyu musore se ashinjwa kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye mu 1994. Uyu Celestin Mutabaruka w’imyaka 65 ni Umupasiteri mu itorero rya Community Church.

    Yirengagije ibyo Se yakoze, Peter Mutabaruka akunze gushinja Guverinoma y’u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse mu 2017 yatangije ubukangurambaga yise Amahoro Iwacu, avuga ko asaba ivanwaho ry’Umukuru w’Igihugu. Akunda kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na YouTube.

    Uyu musore akimara kumva ubusabe bwa Karasira, yihaye intego yo kumushakira 4.000 £ ndetse mu minsi mike yari agejeje 2.751 £. Uko niko amafaranga yanduye, akatagabuye kavuye mu bo kwanga u Rwanda byahinduye ibizongwe, katangiye kugera kuri Karasira nawe amwuzuzamo urwango, yivayo arasara arasizora urwango ruramuzonga kugeza ubwo ayoboka imvugo z’abari bamutunze ngo FPR Inkotanyi niyo yatangije Jenoside.

    Ayo mafaranga yoherezwa binyuze kuri Western Union, MoneyGram cyangwa se kuri WorldRemit ku buryo ajya kuri Mobile Money ari nayo mpamvu mwumvise ko yari afite miliyoni 11 Frw kuri MoMo ye.

    Ahandi ibikorwa nk’ibi biranyagisha

    Kugira ngo ibitero byinshi by’iterabwoba bishoboke, akenshi abantu bahabwa amafaranga cyangwa se bakemererwa ibihembo bitandukanye. Ni yo mayeri Al Qaeda yakoresheje kugira ngo mu 2001 igabe ibitero muri Amerika.

    Byatumye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni bikaza uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ku buryo hari n’aho uyohereje asabwa gusobanura mu buryo bwimbitse impamvu, uwo ayoherereje, icyo azakoreshwa n’ibindi.

    Urugero nko muri Dubai, hari ibintu byinshi uba ugomba kwitaho mbere yo koherereza umuntu. Agomba kuba ari umuntu uzi neza, musanzwe muziranye bitari ibyo konti yawe ishobora gufungwa cyangwa nawe ukisanga muri gereza.

    Nka MoneyGram, ikoreshwa mu kohereza amafaranga igira inama abantu kwirinda ibikorwa byo koherereza abantu amafaranga mu gihe batabazi kuko “ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitemewe”. Icyo gihe iyo bibaye, uwayohereje arakurikiranwa.

    Mu kohererezanya amafaranga ava mu gihugu ajya mu kindi, ibihugu byinshi ku isi, cyane cyane ibiteye imbere mu bukungu, usanga bikurikirana inkomoko yayo harebwa uyohereje icyo agamije, ndetse n’uyakiriye agomba kuba afite impamvu ifatika yo kuyakira ndetse hakanarebwa icyo azakoreshwa. Izi ngamba zashyizweho ahanini hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibisha, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Abazonzwe n’urwango bakomeje kuzonga urubyiruko rw’u Rwanda bitwaje amafaranga

    Muri iki gihe hadutse inkubiri nshya aho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga bakusanya amafaranga bakagerageza kuyobya abantu babagira ibikoresho, ari nayo mpamvu amajwi y’abapfobya Jenoside mu gihugu atangiye kwiyongera ariko wareba ubuzima bwabo ugasanga babayeho neza.

    Ni urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne wari ubayeho neza mu nzu igerekeranye [villa] ku Kimironko ariko akavugira abarwanya u Rwanda, bamukomeraga amashyi umunsi ku wundi bamwita intwari, ari nako bamwohererezaga akayabo k’amafaranga kugira ngo arusheho gukaza umurongo.

    Uwo muba w’amafaranga uwo wagezeho amwangisha igihugu, akazongwa n’urwango, agatangira kwamagana leta no gutera rucumbeka mu bandi batari mu murongo nk’uwe.

    Ibi umuntu yabifata nk’urugamba rushya, isura nshya yo gupfobya Jenoside bigizwemo uruhare n’amafaranga.

    Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiza amafaranga, umuntu utekereza neza si ko aba akwiriye kugikora. Hari ibintu byinjiza amafaranga umuntu muzima adakwiriye kwishoramo kuko bishobora kumukoresha amakosa ashobora gutuma ubuzima bwe burangira nabi.

    Urugero ni urwa Habumukiza Théoneste. Uyu musore yarihiwe na Leta arangiza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 mu Ishuri ry’Ubukungu n’Imari ryitwaga SFB.

    Asoje amashuri yahise abona akazi muri Radiant Insurance Company, nyuma aza kujya no kwiga Masters muri Makerere University. Byumvikane neza, abashukishwa aya mafaranga si abantu babonetse bose, batize, wa mugani ni za njiji zize.

    Uyu yashukishijwe ko agiye kujya ahembwa 2000 $ (miliyoni 2 Frw) maze yemera kuyoboka umutwe wa RUD – Urunana muri Congo. Ni umwe mu bagabye cya gitero cyo mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14 ariko akaza gufatwa. Ubu afungiwe i Mageragere iri mu nzira zo kumubera icumbi igice kinini cy’ubuzima bwe.

    Ku muntu utekereza neza, ufite icyo agamije mu buzima n’iyo inzara yaba yamwishe, hari ibintu adakwiriye kwishoramo kubera kwirinda kwandavura, ubupfura n’ibindi.

    Amafaranga abantu bari mu mahanga bayagize iturufu, bayashora mu rubyiruko maze bamwe bayoboka YouTube bashinga Shene zihembera urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Ayo ni amafaranga yanduye, ni bimwe bajya bavuga bya ‘mpemuke ndamuke’.

    Abayemera bashobora gukeka ko leta ishobora kujya ku gitutu cy’amahanga mu gihe yaba ibataye muri yombi kuko kenshi biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu [human rights activists] cyangwa abaturage bari kubuzwa kuvuga bityo bagataka cyane bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe [freedom of speech], gusa baba birengagije ko no muri ayo mahanga utakinisha ibintu nk’ibyo kuko uhita ucakirwa budakeye kabiri, bikarangira ukaniwe urugukwiye.

    Ntabwo waba uri mu gihugu nk’u Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo upfobye Jenoside yakorewe Abayahudi bikarangira widegembya, nti bibaho. Amategeko agukanira urugukwiye. Abashuka urubyiruko ruri mu gihugu bo bibereye mu mahanga baba basa nyine na wa muheto ushuka umwambi bitazajyana.

    Ubundi bimaze iki kuguha amafaranga ariko ntubashe kuyarya?

    Karasira Aimable yatangiye kumvikana mu mvugo zikarishye ziri mu murongo w’abarwanya Leta y’u Rwanda ahagana mu mpera za 2019, biza gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho

  • Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga uko Koleji zayo zagenerwa ingengo y’imari zigafata n’ibyemezo –

    Abivuze nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibitekerezo bivuga ko kuba harashyizweho Kaminuza y’u Rwanda imwe ifite amashami ariko ibyemezo byose bikaba bifatirwa mu biro bimwe biri i Kigali ku cyicaro cyayo, bituma hari akazi katagenda neza.

    Kuva mu 2014, Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw’amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n’ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari na yo musingi w’ibikorwa byayo byose.

    Ubusanzwe iyo hari ibikoresho Koleji ikeneye cyangwa hakaba hari ikibazo gihari nubwo cyaba cyihutirwa, bisaba gutegereza icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda.

    Koleji za Kaminuza y’u Rwanda na zo nta mafaranga zigira yo kugura ibyo zikeneye cyangwa gukemuza ibibazo byihutirwa, ahubwo bisaba ko zitegereza ko icyo kibazo kizakemurwa n’ubuyobozi bwayo bukuru.

    Urugero ni nk’igihe bakeneye kugura amasabune yo gukora isuku cyangwa gusana urugi rwangiritse na bwo bategereza kuzabisaba ubuyobozi bukuru bikaba byatwara n’igihe kigera ku mwaka batarabihabwa.

    Umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko hari igihe basabye gusanirwa urugi kandi bagaragaza ko byihutirwa, ariko bitwara umwaka wose koleji yabo itegereje ko ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda buzatanga amafaranga yo kurusana.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus ku wa 5 Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabajijwe icyo kibazo.

    Uwakibajije yagize ati “Kuba mu makoleji ya Kaminuza y’u Rwanda nta bubasha buhari kuko nta mari bagira kandi bakaba badashobora gufata ibyemezo, biri mu bidindiza umuvuduko w’akazi. Mwebwe icyo kibazo ntabwo mukibona?”

    Prof Lyambabaje yasubije ko icyo kibazo cyavuzwe kuva Kaminuza y’u Rwanda yashyirwaho mu 2014, avuga ko babanje guhura n’imbogamizi yo kumenya aho umutungo wose uherereye ngo hakorwe inyandiko inoze iwugaragaza bamenye n’amafaranga aho azaturuka ariko kuri ubu bisa n’aho bimaze kugaragara.

    Yavuze ko hari kumvikanwa uburyo inkunga Kaminuza ibona n’ingengo y’imari igenerwa na leta ndetse n’amafaranga yinjiza byajya bisaranganywa muri Koleji zose, zigahabwa n’ububasha bwo kuyakoresha ndetse no gufata ibyemezo.

    Ati “Ubu rero nibaza ko nyuma y’imyaka umunani Kaminuza y’u Rwanda ibayeho, igihe cyari kigeze cyo gutangira noneho kuvuga tuti ‘imbaraga zikwiye kuba zatangira guhabwa za Koleji’.”

    “Imbaraga cyangwa ubushobozi ziboneka mu buryo bubiri, kimwe ni ukuba hari ibyemezo byafatirwa ku rwego rwa Koleji, ibyo bikigwa neza bikarebwa. Ubwo rero kubera ko twatangiye gusubiramo gahunda y’imyaka irindwi ya kaminuza, icyo ni kimwe mu biri kurebwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari kurebwa ibyemezo bishobora byafatirwa kuri Koleji bikagenda neza bitagize icyo byangiza ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.

    Prof Lyambabaje kandi yavuze ko ikindi kiri kwigwaho ari uko Koleji zajya zigenerwa amafaranga yo gukoresha zitagombye gusaba akantu kose ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Icya kabiri mwavuze na cyo kiri cyo ni ingengo y’imari, ese amafaranga yagenwa akajya kuri konti z’amakoleji agakoresherezwa kuri Koleji bitagombye kunyura ku biro by’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda cyangwa Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe imari, ayo mafaranga yaba ayahe yaba agiye gukora ibihe bikorwa.”

    “Ubu rero turi muri gahunda yo gukora ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2021/2022, twasabye za Koleji ko zitegura ingengo y’imari yazo. Ariko ibyo byose kugira ngo bikunde, turimo kuvugurura itegeko riha ububasha n’ubushobozi za koleji ariko bibaha n’inshingano kuko iyo umugenzi mukuru w’imari yazaga kuvuga ngo amafaranga ya kaminuza akoreshwa ate, bayabazaga ubuyobozi bwa kaminuza ku rwego rwo hejuru.”

    Yasobanuye ko nibimara kuvugururwa, amafaranga azaba yagenwe kugira ngo akoreshwe ku rwego rwa Koleji n’ibyemezo bihafatirwe, icyo gihe umuyobozi wa Koleji azahabwa inshingano kugira ngo nihagira ikitagenda neza abibazwe.

    Ibyo ariko ngo ntibizabuza ko Ubuyobozi Bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda na bwo bukurikirana imikorere ya za keleji zayo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu abanyamategeko biherereye barimo kwiga iryo tegeko riha Koleji za Kaminuza ububasha ndetse n’itegeko rigenga abarimu kuko na ryo riri mu byagaragajwe ko rikenewe gukorwaho vuba.

    [email protected]


  • Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga –

    Aya mahuguwa y’iminsi itanu yatangiye gutangwa ku wa 31 Gicurasi 2021 i Muhanga ku cyicaro gikuru cya RMI, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINALOC barimo n’Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi bakuru b’Umujyi wa Kigali n’uturere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa 22.

    Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yasozaga aya mahugurwa, ku wa 4 Kamena 2021, yashimye umurava n’umuhate by’abayitabiriye kugira ngo bunguke ubumenyi bukenewe, buzabafasha kurushaho gukurikirana ya Leta aho bakorera hagamijwe kugeza iterambere rirambye kubaturage.

    Yabasabye gushyira imbaraga mu gukomeza kwiyigisha, bakabaza mwarimu aho bakeneye ubufasha kugeza batsinze ikizamini gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Project Management Institute (PMI) kugira ngo babone impamyabushobozi mu bijyanye no gucunga neza imishinga (Project Management Professional Certificate).

    Dr. Mulindahabi yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda burangajwe imbere n’imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye ihora itangwa kugira ngo Abanyarwanda bongererwa ubushobozi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta aho bakorera.

    Yagize ati “Aya mahuguwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba bayobozi ubumenyi kuko aribo barukirikirana umunsi ku munsi uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.’’

    Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza akazi bityo akaba yizeza impinduka nziza mu gucunga imishinga ya Leta.

    Ikigo Mpuzamahanga cya PMI cyemeje ko RMI yemerewe gutanga ajyanye no gucunga neza imishinga (Registered Education Provider of Project Management Professional) guhera muri tariki ya 1 Mutarama 2020, ubu burenganzira bwongerwa uhereye tariki ya 20 Mata 2021.

    Kugeza ubu RMI imaze guhugura abayobozi 89 muri aya mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga kinyamwuga barimo 27 bo muri uyu mwaka; mu 2019-2020 bari 31 bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), umunani bo muri Minisiteri y’Uburezi n’umwe wo muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) naho mu 2018-2019, RMI yahuguye abakozi 12 ba Sena y’u Rwanda n’abayobozi 10 bakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga

    Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, yahawe icyemezo cy’ishimwe

    Bishimiye guhugurwa ku gucunga imishinga mu buryo bw’umwuga

    Abahuguwe bose bafashe ifoto y’urwibutso

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa, ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta mu nzego bakoramo

  • Tugomba gushirika ubute-Minisitiri Biruta avuga ku rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2021, hagarukwa ku buryo n’ingamba bishobora kwifashishwa mu rugamba rwo gucecekesha abakomeje umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Igihugu n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hakiri umubare munini w’abirengagiza inyito ya Jenoside nk’uko Umuryango w’Abibumbye wayemeje, bagahindura n’ibimenyetso byayo nk’umubare w’abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko barenga miliyoni; ndetse bakavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Igihangayikishije kurushaho, ni uko iryo cengezamatwara bagenda baritsindagira mu mitwe y’ababyiruka kandi ari bo bagize 70% by’Abanyarwanda. Ibyo bituma impungenge ziba nyinshi ko kuba abato bayobywa batarasobanukirwa ukuri byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze, bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana.

    Mu gihe abenshi mu bapfobya muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko buri wese agomba guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo ku buryo bazatsindwa.

    Yagize ati “Niba bisaba ko abantu bajya mu muhanda babikore, niba bikenewe ko bandika babikore, niba hakenewe ibiganiro mbwirwaruhame bikorwe. Niba abari gupfobya Jenoside bahawe urubuga twe kurubarekera turubasangeho, tujye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kwerekana ibikorwa biri gukorwa bitari byo.”

    “Ikibazo cyo gupfobya Jenoside ni cyo kiriho ubu, kizanakomeza mu minsi iri imbere, ariko nidushirika ubute tukumva ko ari ikibazo kitureba dukwiye guhagurukira, Leta ifite uruhare rwayo izagira, imiryango itandukanye ifite uruhare izagira, natwe twese buri wese afite uruhare yagira.”

    Yakomeje avuga ko aho ari ho hose guhakana no gupfobya bikorerwa Abanyarwanda bakwiye kuhajya nabo bakagaragaza ukuri, byaba ngombwa ko hitabazwa n’amategeko bigakorwa.

    Ati “Niba bisaba kujya mu nkiko tugasaba ko amategeko y’ibihugu ahinduka nabyo tubikore.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda ari umurage ukomeye n’amahirwe ku rubyiruko.

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurinda uwo murage binyuze mu “kurwanira ishyaka igihugu cyarwo”.

    -  Gusobanura ukuri kw’ibyabaye bizafasha muri urwo rugamba

    Kuba abahakana n’abapfobya Jenoside bakunda gushaka inzira zibageza cyane ku rubyiruko, ni uko ari rwo biborohera kuyobya kuko rutazi byinshi cyane ko rutabibonye biba.

    Mu ngamba zagaragajwe n’abandi bitabiriye icyo kiganiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi uba mu Busuwisi, Munyeshuri Jeannine ni uko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa ukuri kw’amateka ya Jenoside binyuze mu nyigisho n’inyandiko bitandukanye.

    Dr Bizimana yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye CNLG yatangiye gukora, ikaba igenda ibushyira mu nyandiko no ku mbuga za internet.

    Yagize ati “Mu myaka itanu ishize twashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso by’amateka, kuyandika no kuyamenyekanisha kugira ngo abato bamenye neza itegurwa n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu tugenda twandika ubushakashatsi tugendeye ku uko perefegitura zari zimeze.”

    Mu bumaze gukorwa bwarangiye harimo ubugaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Kibungo, Gitarama na Cyangugu.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Mu minsi mike turamurika ubushakashatsi ku zahoze ari Perefegitura za Gikongoro, Kigali Ngari ndetse na Kibuye ariko Butare nayo iraba irangiye.”

    Izo nyandiko zitezweho kugira uruhare mu gukomeza kugaragaza ukuri kwa Jenoside ku bakibyiruka n’abazabaho mu bihe bizaza, kugira ngo batazaha umwanya abagoreka amateka.

    Hanagaragajwe ko ari ngombwa kongera inyigisho mu mashuri ku buryo abarimu bazajya bafasha mu gusobanurira abato ibyo batumva n’ibyo basobanurirwa nabi.

    Byagaragajwe ko kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu harimo n’iyo ku ishyiga, aho abana bicarana n’ababyeyi babo bakabatekeramo ibinyoma ku mateka ya Jenoside. Ibyo barabikurana, hatabaho kubatangirira hafi kuzabibakuramo bakuze bikaba ingorabahizi.

    Dr Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi buzanifashishwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bajye basobanukirwa ukuri hakiri kare.

    Yagize ati “Turabukora tukabushyira ku mbuga nyinshi zishoboka, gutanga ibiganiro mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe, ndetse n’itangazamakuru turaryifashisha iyo ibitabo byasohotse ridufasha kubimenyekanisha.”

    Dr Bizimana yatangaje kandi ko buri kigo cya Leta na Minisiteri byasabwe gukora ubushakashatsi bwerekana uburyo Jenoside yahateguwe ikanakorwa, hakaba hari ibyamaze kuburangiza.

    Mu kubungabunga ubuhamya, Dr Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba zo gukusanya ubushoboka bwose bukabikwa.

    Ati “Ubu buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ubuhamya butanzwe tubufata amajwi tukabubika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abashakashatsi bashatse kubukoresha babugeraho.”

    -  Abato hari ibyo basabwe

    Minisitiri Bamporiki yasobanuye ko urubyiruko rufite ingorane zo “kwisanga uvuka ku muntu w’ikigwari” rukagorwa no kumenya uko rwitwara.

    Ati “Uwo muntu aba akwiye gufashwa no kugirwa inama, kuko ukubyaye yakabaye ari we ukurera, ariko ugasanga [ni] wa muntu mubi atanemera ko yakoze ibibi, avuga ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.”

    “Abo bana b’Abanyarwanda turabafite bisanze bavutse ku Nterahamwe, bisanga bamwe baravutse ku bantu bakomeje umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Izo ni ingorane.”

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko igihe bimeze bityo abo bana bakwiye kuzirikana ko ari ab’u Rwanda, “kandi u Rwanda ni umubyeyi w’intwari n’ibigwari”.

    Abato babwiwe ko nta mpamvu yo gukurikira ikibi kandi icyiza gihari, ko ahubwo n’uwaba agowe n’ababyeyi kamere ashobora no kubona undi mubyeyi akamugisha inama ku ngorane afite.

    Yakomeje ati “Nasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuticara ngo tunezezwe n’uko hari abo tunganya imyaka cyangwa turuta gato bari kurindagira, ngo twumve ko ntacyo bitwaye kuko buriya uba muzima ukiga neza ukazagorwa n’uwize nabi cyangwa uwanze kuba muzima.”

    Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batanze ibitekekerezo bagarutse ku gushimangira ko izo nyigisho zikenewe ndetse hagakazwa uburyo bwo kurwanya abanditsi, abanyamakuru n’abandi bashakashatsi bishyize mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo baba ari abanyamahanga.

    Uwitwa Mavubi Povidence uba muri Zambia yagize ati “Ikibazo cyo gupfobya no guhakana, abenshi mu babikora ni ababa hanze. Urubyiruko rubaha hanze rukwiye kwigishwa ukuri kw’amateka ya Jenoside,uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugeza aho biri ubu aho bamwe bayigabanyiriza ubukana.”

    Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi kuva yahahungira mu 1994, we yavuze ko byari bikomeye cyane kuko kugeza mu 2000 nta cyumweru cyashiraga batavuze nabi u Rwanda.

    Yakomeje ati “Isomo rikomeye nakuyemo ni uko iyo umuntu aguteye uba ugomba kwihagararaho mu ngufu nke zawe. Twahanganye nabo ntitwabatinya, tukabasubiza.”

    Lyamukuru Félicité uba mu Bubiligi we yagaragaje ko hakenewe ko abantu babaye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha kuvuga ukuri, kugira ngo bifashe mu guhangana n’abapfobya n’abahakana.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahamagariye Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu n’abari mu mahanga guhaguruka bagashirika ubute, mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Muri iki kiganiro cyanyuze kuri RBA, yari yatumiwe hamwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène. Cyayobowe n’umunyamakuru, Uwimana Basile

    Uhereye ibumoso: Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi, Mukahaza Bernadette wahoze mu gisirikare n’Umunyamamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, bari mu bitabiriye ikiganiro

  • COVID-19: Abashoferi umunani bafashwe batwaye imodoka basinze –

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe muri aba bashoferi bemeye amakosa bakoze bayasabira n’imbabazi, bagiriye inama abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo wafatiwe mu Karere ka Kicukiro atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

    Ati “Ni byo abapolisi bampagaritse amasaha yo gutaha yarenze, nari nagiye gusura abantu nywayo uducupa tubiri, bapimye basanga nanyoye. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera. Ndashishikariza abantu ko bakwirinda gutwara banyoye kuko bifite ingaruka kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.’’

    Undi mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yavuye ku kazi saa Moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga maze amasaha yo gutaha arabafata.

    Ati “Twafashwe twanyoye, navuye ku kazi njya kureba bagenzi banjye dusangira agacupa, gutwara wanyoye byateza impanuka mu muhanda kandi ni icyaha, abantu bageregeze bihangane Covid-19 irangire tuzasubire mu buzima busanzwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo kimaze gufata indi ntera.

    Ati “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atemewe y’ingendo nyuma ya saa Yine z’ijoro kandi banywera mu tubari tutemewe.”

    Yibukije abaturarwanda ko ibihe igihugu kirimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

    Ati “Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu, bashobora no kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko baba bari mu tubari rwihishwa”.

    Abandi bafashwe ni abashoferi batatu bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batwaye, basinze banarenze ku masaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n’amande y’ibihumbi 150 Frw naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yerekanye abashoferi umunani bafashwe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga

  • Uko bamwe mu bavuriwe ubumuga i Gatagara basubiyeyo muri Jenoside bagiye kwica Abatutsi –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, by’umwihariko hagarukwa ku rwango rwabibwe mu Banyarwanda bigera aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga bo muri icyo kigo bica abarwayi bashinzwe kwitaho ndetse na bamwe mu bahavuriwe ubumuga bica bagenzi babo babasanze mu bitaro babaziza ko ari Abatutsi.

    Hitiyaremye Joseph wakoze muri HVP Gatagara, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abafite ubumuga bishe bagenzi babo ndetse n’abaganga bica abarwayi bari bashinzwe kwitaho.

    Ati “Jenoside mu Kigo cya Gatagara mu by’ukuri ni ndengakamere sinabona uko mbivuga, nari nihishe ariko muri makeya hari abantu bamugaye bishe bagenzi babo bafite ubumuga ugasanga nyine birababaje, yaraharerewe barabanye ari umuvandimwe, byakubitiraho ko amugaye bikaba ibindi bindi.”

    Yavuze ko ikigo HVP Gatagara cyavuye benshi ubumuga, ariko bibabaje kuba hari abahavuriwe bamaze gukira bagaruka mu Nterahamwe baza kwica abandi bari kuhavurirwa.

    Yatanze urugero k’uwitwa Antoinette wagendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga wahiciwe ajugunywa mu cyobo.

    Tuyishime Eric uvuka i Gatagara yavuze ko hari abaganga n’aba Frères bagize uruhare mu kwicisha abarwayi b’Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Gatagara, aho babahaga Interahamwe zikajya kubica.

    Ati “Muri Gatagara abarwayi barabishe, Interahamwe zabicaga zifashijwe n’aba Frères babaga hano, hari abitwa ba Kagwa André bari bakomeye bafite amateka mabi y’urwango bakanguriye ubwicanyi abantu ndetse bakanababwira kujya kwica abantu mu bitaro. Mu bitaro barishwe amazina amwe n’amwe arazwi, n’ababishe barahari.”

    Abakozi bakora muri HVP Gatagara kuri ubu n’abahakoze mbere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bakica bagenzi babo, abarwayi n’abarwaza, bibaha isomo ryo kwirinda urwango no kwamagana amacakubiri.

    Bavuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igashyirwa no mu bikorwa byatewe n’uko Leta yariho mu 1994 na mbere yaho yabibye urwango mu Banyarwanda.

    Hitiyaremye ati “Isomo byansigiye nk’umuntu wari uhari ni uko magingo aya umuntu yakwigisha abandi urukundo kugira ngo ibi bintu [jenoside] bitazasubira, abantu bagakundana kivandimwe.”

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze bikabafasha no kuruhuka ku mutima.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko abakozi 78 bakoraga muri icyo kigo n’ibindi bigishamikiyeho ari bo bazwi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari n’abari baraje kuhivuriza bishwe bari kumwe n’abarwaza babo ndetse n’abandi Batutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

    Yanenze abari abakozi ba HVP Gatagara bishoye muri Jenoside bica bagenzi babo n’abarwayi.

    Ati “Ntanga urugero nk’uwo bitaga Kagwa André wari ushinzwe umutungo hano muri HVP Gatagara we rwose baramuvuga cyane ko yijanditse mu bwica, akica bagenzi be n’abarwayi ndetse n’abanyeshuri babaga muri iki kigo.”

    Yavuze ko hagishakishwa amazina n’umubare w’abarwayi bahiciwe muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Yasabye abakozi ba HVP Gatagara n’abandi bose kwimika urukundo hagati yabo bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane bagafasha urubyiruko kubaho neza bakundana bubaka igihugu kizira amacakubiri n’urwango.

    Ikigo HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

    Haracyashakishwa amazina n’umubare w’abarwayi biciwe i Gatagara muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze

    Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hasobanuwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    Hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    I Gatagara hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu kigo HVP Gatagara hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yunamiye Abatutsi biciwe muri icyo kigo muri Jenoside

    Urukuta ruriho amazina y’abari abakozi ba HVP Gatagara 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Rubavu: Imiryango 177 yasenyewe n’imitingito yakodesherejwe aho kuba, isaga 300 ihabwa ibiribwa –

    Iyi miryango 300 yo mu murenge wa Rugerero washegeshwe cyane n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, niyo yahawe ubufasha n’akarere ka Rubavu ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda.

    Mu bufasha bahawe harimo imikeka, kawunga, amavuta, isabune, uburingiti, ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa, ibishyimbo n’umuceri.

    Icyitegetse Clementine avuga ko yakodeshaga inzu none ikaba yaraguye. Yashimye ubufasha yahawe kuko buje bwiyongera nyuma yo guhabwa aho kuba.

    Ati’’Ngewe ndi umupangayi inzu nabagamo yasenyutse yose, ubu njye n’umuryango wanjye baratwimuye badukodesheshereza inzu yo kubamo none banaduhaye ubufasha. Ni igikorwa cyiza, bitweretse ko ubuyobozi butuzirikana Imana zabahe umugisha’’.

    Sebirere Ezechiel wo mu kagari ka Gisa umurenge wa Rugerero, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe nyuma yo gusenyerwa inzu n’umutingito.

    Ati “ inzu yanjye yahuye n’ibibazo, umutingito wasenye icyumba cy’imbere ukubita n’ibikuta byose kuburyo ubu ndara mu cyumba kimwe kuko ari cyo cyasigaye. Ndashima ubufasha mpawe, ni ibintu byiza bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwita ku baturage’’.

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda, Karangwa Eugène yavuze ko abasenyewe uretse no guhabwa ubufasha, barimo gushakisha uko bafashwa gusana inzu zangiritse.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imiryango 177 yashakiwe aho kuba irambitse umusaya.

    Ati’’Imiryango 177 twayikodeshereje inzu zo kuba barimo, ubu barimo guhabwa ibikoresho by’isuku n’ibiribwa. N’uwaba yaracikanwe yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa. Nyuma yo kwegeranya imibare akarere n’abafatanyabikorwa tugiye gutangira gutegura ubufasha bwo gusana inzu zangiritse biciye mu miganda itandukanye tunashimira abatangiye kwishakamo ibisubizo.”

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito bakeneye ubufasha ni 3202.

    Ifu ya kawunga ni bimwe mu biribwa byatanzwe

    Abaturage bishimiye ubufasha bw’ibiribwa bahawe

    Ibiryamirwa birimo imikeka byatanzwe mu mfashanyo abagizweho ingaruka n’imitingito bari guhabwa

    Imiryango yagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo ikomeje gufashwa

  • UR yijeje gukemura ikibazo cy’umwarimu wafatiriye amanota y’abanyeshuri i Nyagatare –

    Abo banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bavuga ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo “Management Accounting” na “Financial Reporting”, yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n’umwenda aberewemo na Kaminuza y’u Rwanda kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Umwarimu wafatiriye amanota y’aba banyeshuri, kuri ubu uri muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko kuyafatira byatewe n’umwenda w’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza y’u Rwanda imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y’ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza y’ u Rwanda kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y’ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Prof Lyambabaje yagarutse kuri icyo kibazo mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, avuga ko batangiye kugikurikirana.

    Ati “Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana. Mu by’ukuri dufite ikibazo cy’umwarimu wigishije ariko ntiyaha abanyeshuri amanota, ntiyayaha n’ubuyobozi bwa Kaminuza, nyamara kandi ari umwarimu uhembwa buri kwezi nta kibazo kindi gihari, kuko nanabajije niba atarahembwe bati ‘buri kwezi turamuhemba’.”

    Yakomeje avuga ko bandikiye uwo mwarimu ngo atange amanota ntibyagira icyo bitanga, bakora inama zitandukanye zo kubyigaho ndetse na we ubwe ajya i Nyagatare mu cyumweru gishize asaba kubonana n’uwo mwarimu ntibyakunda kuko yasanze atari hafi.

    Ati “Icyo kibazo rero kirimo gutera ingorane yo kuvuga ngo aba banyeshuri biragenda gute? Icyo twakoze ni uko mu gihe twari tugitegereje ko uwo mwarimu yisubiraho agatanga amanota, abanyeshuri twabemereye gukomeza kwiga, ni ukuvuga ngo nta kibazo bafite cyo kujya mu ishuri kwiga kugira ngo igihe icyo kibazo gikemutse babe bataradindiye mu myigire yabo.”

    Mwarimu niyanga gutanga amanota burundu bizagenda bite?

    Prof Lyambabaje avuga ko uwo mwarimu aramutse yanze gutanga amanota burundu, harebwa undi mwanzuro wafatwa . Yavuze ko hashyizweho itsinda ryiga kuri icyo kibazo, kandi hari ibihano byamufatiwe bigenwa n’amategeko.

    Ati “Ibiganiro byarakozwe, naganiriye n’uhagarariye abanyeshuri, n’umuyobozi wa Kaminuza ishami rya Nyagatare, n’ubu ku wa Mbere hazajyayo itsinda ry’umuyobozi wa Kaminuza ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe amosomo kugira ngo baganire n’abanyeshuri.”

    Gusa Prof Layambabaje yagaragaje ko uko byagenda ko kose amanota atabonetse abo banyeshuri bashobora kongera guhabwa ikizamini cyangwa hakarebwa ubundi buryo biturutse mu bitekerezo by’itsinda riri kucyigaho.

    Ati “Hari uburyo ubusanzwe bikorwamo iyo ikibazo nk’iki kivutse ariko nta n’ikibuza ko n’abanyeshuri nabo bafite ikindi gitekerezo cyakoreshwa nacyo cyatangwa. Ariko ikiriho ntawimuka cyangwa ngo avuge ngo yatsinze isomo nta manota agaragaza ko yaritsinze. Aho rero hagomba kuboneka uburyo byanze bikunze bigaragara ko uwo muntu yaryize yaritsinze.”

    Mu rwandiko rutabaza abo banyeshuri baherutse kwandika, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwa Kaminuza buzi ikibazo cyabo ariko butigeze bugira icyo bagikoraho.

    Bafite impungenge ko bashobora kongera gusabwa gusubiramo isomo nk’abaritsinzwe kandi nta ruhare bagize mu guteza ikibazo.

    Kuri iyi ngingo, Prof Lyambabaje yavuze ko “Ubundi umunyeshuri ntashobora gusubiramo isomo yatsinze, keretse iyo yasubiyemo umwaka.”

    Inkuru wasoma: Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye

    Prof Lyambabaje yijeje ko ikibazo cy’abanyeshuri b’i Nyagatare bimwe amanota n’uwabigishaga kigiye gukemurwa