Tag: featured

  • Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha –

    Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma y’iminsi irindwi atawe muri yombi kuko yafashwe ku wa 31 Kamena 2021.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ibyaha aregwa ni bine aribyo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.”

    Yakomeje asobanura ko Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kuba bwaregeye Urukiko kuri iyo dosiye.

    Dosiye ya Karasira Aimable yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge

  • Perezida Kagame yakiriye inyandiko zemerera Al-Madani guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda –

    Jamal M.H. Al-Madani ugiye guhagararira Arabie Saoudite yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

    Yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021. Azaba afite icyicaro i Kampala aho yatangiye izi nshingano umwaka ushize.

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Ni ibihugu kandi bikorana ubuhahirane aho nk’ibikomoka kuri Peteroli byinshi bikoreshwa mu Rwanda biba biturutse muri iki gihugu cyo mu Barabu.

    Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu 2019.

    Jamal M.H. Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Jamal M.H Al-Madani muri Village Urugwiro

  • Ingabire yakabaye arusha abandi kumenya uburyo umuco wo kudahana udafite intebe mu Rwanda –

    Mu byo yatangaje muri icyo kiganiro, yavuze ko “Umuco wo kudahana muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi.”

    Ingabire yahisemo gukoresha iturufu yo kudahana abakoze ibyaha, nk’imwe mu ngingo yazamura ibitekerezo bye, kandi koko nibyo kuko kudahana abanyabyaha biramutse bibaye umuco mu gihugu, byaba ari ikibazo gikomeye.

    Ikibazo ni uko ubusesenguzi yakoresheje [asobanura izo ngingo] budafite ukuri, ku buryo busa nk’aho ari ibihuha yumvise ahantu ariko atabifitiye gihamya.

    Nk’ubu reka dufate urugero ‘rw’ibihugu bimwe byo mu karere’ yagaragaje ko byimakaje umuco wo kudahana.

    Icyo twakwemeranyaho ni uko igihe cyose Ingabire atunze urutoki ‘ibihugu byo mu Karere’, aba ashatse kuvuga Leta y’u Rwanda. Muri politiki y’u Rwanda niho ari kugerageza kugira agaciro, ku buryo n’ibi bitekerezo bye ku ngingo yo kudahana abakoseje, ari cyo biganishaho.

    Uretse kuba [gushinja Leta y’u Rwanda kwimakaza umuco wo kudahana] bidakwiye, ubwabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ndetse Ingabire ubwe yabihamya.

    Mu myaka 11 ishize, Ingabire yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha imvugo ihembera urwango n’amacakubiri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Icyo gihe yaragize ati “Ndemera ko habaye Jenoside yakozwe n’intagondwa z’Abahutu zikayikorera Abatutsi. Uko ni ukuri, ababikoze bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Ariko nanone hari ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, birimo n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu.”

    Mu rubanza rwakurikiyeho mu 2012, Urukiko rwamuhamije ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside, akatirwa imyaka 15 nyuma yo kujurira, ariko aza kubabarirwa asohoka muri gereza atararangiza kimwe cya kabiri cy’igihano cye.

    Kuri ubu uyu mugore ari mu buzima busanzwe, umuntu akaba atabura kwibaza niba adatangiye gutesha agaciro imbabazi yagiriwe, ku buryo atangiye no kwitiranya ibintu.

    Nk’ubu niba Ingabire atekereza ko imbabazi yagiriwe arizo gisobanuro cy’uko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha, yagakwiye kubisobanura neza. Naho ubundi umuco wo kudahana mu Rwanda urwanywa mu buryo bwose bushoboka, kandi nta muntu ubizi neza nka Ingabire.

    Reka dukoreshe urundi rugero rushobora kubyumvikanisha kurushaho.

    Mu 2011, kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingirwaho mu gushinja Ingabire icyaha cy’iterabwoba, ni ubufatanye yari afitanye na Paul Rusesabagina. Kuba nyuma y’imyaka 10 Paul Rusesabagina nawe ari mu nkiko yiregura ku byaha by’iterabwoba, byakabaye ikindi kimenyetso cyereka Ingabire ko u Rwanda rutajya rwihanganira umuco wo kudahana.

    Ingabire yakomeje gushyigikira bucece Rusesabagina ndetse n’umutwe we w’iterabwoba kugeza ubwo atawe muri yombi.

    [Ibi byaterwaga n’uko] umutwe we wa FDU-Inkingi, wakomeje kwizera ko ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, MRCD ya Rusesabagina na Twagiramungu, n’ingabo za FLN, bishobora kuvanaho Leta y’u Rwanda.

    Iki cyizere kiraza amasinde ariko cyayoyotse nyuma y’uko iyo mitwe itsinzwe urugamba rw’intambara, ikananirwa gusobanura impamvu yayo mu buryo bwa dipolomasi, ndetse ikanatsindwa urubanza mu nkiko, ibyatumye Ingabire ahindura amayeri, agatangira kwigira umuvugizi w’amahoro. Ibi ariko ni amatakirangoyi adafite shinge na rugero, ndetse na bamwe mu bamushyigikiye barabyihamirije.

    Ingabire kandi yavuze ko “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rushinje abagize uruhare muri Jenoside, ariko uru Rukiko rukaba rwaraciriye imanza abakoreye ibyaha Abatutsi gusa.”

    Icyo twakibaza kuri iyi ngingo ni ukumenya niba Ingabire yarabivuze yikinira cyangwa byari ukwirengagiza ukuri? Ruriya Rukiko rushinzwe guhana ibyaha bya Jenoside, kandi iyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari ikibazo cy’Urukiko kuba Ingabire yizera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Bitabaye ibyo se, ni iyihe mpamvu yatuma ashinja ingabo za RPA kugira uruhare mu cyaha zafashije kurandura – Jenoside?

    Birasa nk’aho ntacyo yize.

    Ingabire wahanwe mu nkiko z’u Rwanda yakabaye azi neza ko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha

  • Kirehe: RIB yafunze umugabo ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Ku wa 6 Kamena 2021, ni bwo RIB yafunze uwo mugabo kubera amagambo yavugiye imbere y’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, ubwo yaburanga imitungo n’umugore babana ariko batarashakanye byemewe n’amategeko, ku itariki ya 4 Kamena.

    Abunzi nk’urwego rwari rufite mu nshingano gukemura icyo kibazo rwemeje ko agomba kugabana imitungo n’umugore bashakanye.

    Uyu mugabo akimara kumva icyo Abunzi bamusabye yahise ababwira ati “Jenoside iramutse igarutse nabatemagura mwese nkabamara.”

    Nyuma yo kuvuga ibyo, ku wa 6 Kamena yafashwe na RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Nyamugari ndetse hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryo mu 2018.

    Iyo ukurikiranyweho iki cyaha abihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inibutsa ko gihanwa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ari yo yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262 ikurikirwa n’Uburasirazuba ahagaragaye amadosiye 22.


  • Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda –

    Ku wa 15 Ukuboza 202o, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Ubu butumwa buvuga ko “Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Muri Nyakanga 2019 kandi ni bwo Ikigo Akagera Aviation Ltd, cyasinyanye amasezerano n’ikigo Nexus Holding Group Ltd, cyo muri Arabie Saoudite, ku mushinga wo gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda by’umwihariko izo mu bwoko bwa Kajugujugu.

    Icyo gihe impande zombi zavugaga ko mu myaka itanu [ni ukuvuga kugeza mu 2026], iri shuri rizaba rifite indege 34 no kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukanika indege 376.

    Ni ishuri kandi muri iyo myaka riteganya gutoza nibura abasigara ku kibuga cy’indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy’indege 500 ndetse n’abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.

    Ibitaro by’Umwami Faisal kandi byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda

  • Prof Lyambabaje yagaragaje uko abayobozi b’agateganyo badindije Kaminuza y’u Rwanda –

    Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kimwe mu byadindije imiyoborere ari uko za Koleji, ibigo n’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda byakunze kuyoborwa n’abayobozi b’abagateganyo badashobora gufata ibyemezo kuko bakora basa n’abigengesereye batazi igihe bazamara bayoboye.

    Mu bibazo byabajijwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, ubwo yari mu kiganiro ‘Sobanuza’ kuri Radio Salus mu mpera z’icyumweru gishize, na cyo cyagarutsweho.

    Prof Lyamabaje yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko gishingiye ku mavugurura yabaye mu gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Abayobozi b’abasigire (b’agateganyo) ni ikibazo gikomeye kuko iyo ukora utabifitiye ububasha busesuye hari ibyo wirinda gukora kuko ntabwo uba uzi igihe uzavira muri uwo mwanya; ushobora kuwuvamo ejo cyangwa bikamara imyaka nk’uko mwabivuze.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe batangiye gukemura icyo kibazo kuko kiri mu byandindije akazi n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu bayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bungirije bane, babiri muri bo ni ab’agateganyo na ho mu bayobozi ba za Koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, batanu bayoboye by’agateganyo.

    Yavuze ko kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho abayobozi bakuru bungirije ba Kaminuza bose uko ari bane.

    Ati “Ubu ngubu icyiza gihari ni uko Guverinoma yashyizeho abo bayobozi ku buryo kuri urwo rwego ari rwo twita urwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa kaminuza bari mu myanya.”

    Prof Lyambabaje avuga ko igikurikiyeho ari ukureba uko bashyiraho n’abayobora za Kaleji kugira ngo imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda itezwe imbere.

    Ati “Turimo turakoresha amapiganwa yo gushaka abayobozi ba za Koleji. Ubu itangazo ryagiye hanze, abantu barasabye kuba bayobora Koleji kuko muri Koleji esheshatu, umwe ni we wenyine utari umusigire.”

    Kugeza ubu igitegerejwe ni uko Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi atangira imirimo ye kuko ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha gushyiraho abayobozi ba za Koleji.

    Yizeza ko ashingiye k’uko biri gukorwa, mu gihe gito Kaminuza y’u Rwanda izaba ifite abayobozi ba za Koleji ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ati “Icyo ni ikintu gikomeye mu rwego rw’ubuyobozi kuko ni ngombwa ko tugira abantu babikora kandi babifitiye ububasha kandi bashyizweho mu buryo bwemewe.”

    Usibye icyo gushyiraho abayobozi babifitiye ububasha, Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga n’uko Koleji zayo zajya zigenerwa ingengo y’imari ndetse n’abayobozi bazo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.

    Hari kubarurwa n’umutungo wose wa Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo wandikwe umenyekane kuko hashize imyaka igera ku munani utazwi wose uko ungana n’aho uherereye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre,yavuze ko ibibazo by’imiyoborere birimo bishakirwa ibisubizo

    [email protected]


  • CNLG isanga bidakwiye gukomeza kwinginga abanze gutanga amakuru ku hari imibiri itarashyingurwa –

    Kuba hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nyamara hakaba hakiri imibiri itaraboneka aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo gikomeza kugaragazwa ko kitumvina.

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza cyongeye kugarukwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko muri aka Karere hakiri abantu benshi batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro atanga urugero ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange abahiciwe bakaba bataraboneka nyamara bamwe mu babigizemo uruhare bagihari ariko barinangiye ku gutanga amakuru.

    Uretse muri aka gace hari n’abandi benshi mu turere usanga batarabona ababo bishwe muri Jenoside ngo babashyingure mu cyubahiro nyamara abakabaye batanga amakuru bahari.

    Dr Bizima yavuze ko gukomeza kubinginga bidakwiye.

    Yagize ati “Inama ntanga ni uko gukomeza kwinginga abajenosideri nta kamaro, ntacyo bimaze ntabwo bazigera babivuga, ahubwo iyo tubinginze bumva ko twacitse ururondogoro tubahendahenda. Oya nitubihorere ahubwo twakire mu mitima yuko abacu tutarashobora kubona bishwe, ntibahari. Tugerageze kubyakira dukore ikiriyo cyabo.”

    Yongeyeho ati “Kuko buriya iyo tugiye kureba Kanyangoga [uwakoze jenoside] n’abandi,… mbifitemo uburambe buhagije, bo bibatera imbaraga zo kumva ko ibyo bakoze babigezeho. Rwose tubyihorere dukore ikiriyo cyabo tubyakire nituzajya tugira amahirwe bazajya wenda babivuga ahenshi hari n’igihe umugore n’umugabo bashwana umwe akarega undi akabivuga, dukomeze dushakire aho ngaho.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abinangiye ari bake ugereranyije n’ababohotse bakavugisha ukuri, yongeraho ko abinangiye ntacyo bizabagezaho. Yasabye abarokotse Jenoside gukomera kuko ubu bafite igihugu cyiza kitakirangwamo ivangura, cyimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Icyuzi cya Ruramira kigizwe n’igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira, mu Karere ka Kayonza. Mu makuru yatanzwe n’abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y’Abatutsi basaga 3000 ari na yo yashakishijwe nyuma kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Dr Bizimana yavuze ko gukomeza kwingingira abantu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa bidakwiye

    Amakuru y’uko mu cyuzi cya Ruramira hajugunywemo abishwe muri Jenoside yatanzwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca, iyarabonetse yashyinguwe mu cyubahiro

    Inzego zitandukanye zifatanyije n’imiryango ifite ababo bakuwe mu cyuzi cya Ruramira gushyingura mu cyubahiro

    Imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira yabashije kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

  • Indege, ibyerekezo bishya, Ikibuga cy’Indege… Inyungu zitezwe ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways –

    Iyi nkuru yaje nyuma gato y’uko n’ubundi Qatar Airways yari imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Ku ruhande rumwe, aya ni amahirwe akomeye kuri RwandAir, kuko imikoranire na Qatar Airways izatuma iki kigo kizamura urwego rwacyo, bitewe n’ubunararibonye kizavoma kuri Qatar Airways iri mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi.

    Qatar Airways ifite indege 235, ikora ingendo mu byerekezo 173 ndetse ikoresha abakozi barenga ibihumbi 50.

    Mu 2019, Qatar Airways yatwaye abagenzi miliyoni 32,4, yunguka miliyari 13$ n’ubwo Qatar yari ikiri mu bihano yafatiwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Qatar Airways na RwandAir

    Nyuma yo kwemeranya imikoranire, impande zombi zinjiye mu biganiro by’uko izaba iteye, bizitirwa n’icyorezo cya Covid-19 ariko birakomeza, aho Qatar Airways yagiriye inama RwandAir ibyo igomba gukurikiza mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

    Bimwe mu byo Qatar Airways yasabye RwandAir, nk’uko Rwanda Today yabitangaje, ni uko icyo kigo kigomba gusezerera abakozi badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iby’imikorere y’indege, ndetse amakuru akemeza ko RwandAir iri muri aya mavugurura.

    Qatar Airways kandi yemereye RwandAir ko izafasha bamwe mu bakozi bayo kujya gukarishya ubumenyi i Doha muri Qatar ku cyicaro gikuru cyayo, kugira ngo iki kigo kibashe guhangana n’ibindi bigo bikomeye ku Isi.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.

    Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”

    Ku rundi ruhande, imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nayo igeze kure nyuma y’aho igishushanyo mbonera cyacyo kibonetse kuri ubu ikaba igeze kuri 34,5%.

    Uretse ibyo kubaka ikibuga cy’indege ndetse no kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RwandAir, ibiganiro hagati y’ibigo byombi biri no kwibanda ku kongera umubare w’indege za RwandAir.

    Kuri ubu iki kigo gifite indege 12 gikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, ariko izi ndege ni nke ugereranyije n’ibyerekezo RwandAir yifuza kwagukiramo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibi nibyo byatumye mu 2018, RwandAir yiyemeza kujya mu ikodesha-gurisha ry’indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zari butangwe n’ikigo cya LAC ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neos zagombaga gutangwa n’ikigo cya SMBC Aviation Capital gicuruza kikanakodesha indege.

    Mu mwaka ushize, nibwo RwandAir yatangaje ko iby’ayo masezerano byahagaritswe, bitewe n’uko mu biganiro byari kuba hagati ya RwandAir na Qatar Airways, byari bikubiyemo n’uburyo icyo kigo cyakodesha indege kuri RwandAir, nk’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Makolo, yabitangarije Flight Global.

    Ubu buryo bwo gutiza indege si bushya kuri Qatar Airways kuko yari isanzwe ibukoresha mu mikoranire n’ikigo cya Air Italy kitarahagarika ibikorwa byacyo.

    Nyuma y’iri hagarikwa, Qatar Airways yahagaritse igurwa ry’indege za Boeing 737 MAX yari igiye kugura ndetse inatinza iza Airbus, bitewe n’uko Air Italy yari buzitizwe yafunze imiryango. Bivugwa ko hari indege za Boeing 737 MAX Qatar Airways igifite itarabona uko zakoreshwa, ndetse iki kigo kikaba kinasanzwe gifite indege nyinshi ku buryo gishobora gukodesha zimwe, zirimo nk’izo mu bwoko bwa Airbus A330.

    Birumvikana ko mu gihe amasezerano ku mpande zombi yakwemeranywaho, byagira inyungu kuri buri umwe kuko Qatar Airways yabyaza umusaruro indege ifite zitabyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye, mu gihe RwandAir yabona indege ikeneye mu rugendo rwo kwagukira mu bindi bice by’Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

    Icyo Qatar Airways izungukira mu kugura imigabane 49% muri RwandAir

    Kimwe n’ibindi bihugu bikomeye ku rwego rw’Isi, Qatar ibona amahirwe y’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Iki gihugu kitakunze gukorana n’uyu Mugabane, cyahinduye umuvuno mu 2008, ubwo cyatangiraga gushyira imbaraga mu mikoranire yacyo na Afurika, bitari gusa ibihugu bya Algeria, Maroc na Tunisia.

    Mu 2017, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye uruzinduko mu Burengerezuba bwa Afurika mu bihugu birimo Côte d’Ivoire na Ghana, mu rwego rwo gutsura umubano n’icyo gihe cy’Isi; ahantu Qatar idafite ibirindiro bifatika.

    Nk’ubu mu byerekezo birenga 170 Qatar Airways ijyamo, 26 gusa nibyo bigana muri Afurika, bine gusa bikaba ari byo bigana muri Afurika y’Iburengerazuba, mu gihe ibigo nka Turkish Airlines bihanganye na Qatar Airways, byakubye kabiri ibyerekezo bifite muri Afurika, bimaze kugera kuri 56 bivuye kuri 18 byariho mu myaka 10 ishize.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Mu gihe Qatar yarimo kugerageza kwegera Afurika, iki gihugu cyashyiriweho ibihano by’ubukungu n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibi bihano byagenaga ko Qatar itagomba gukoresha ubutaka, ikirere n’amazi by’ibyo bihugu, ku buryo byatumye urugendo rwa Qatar Airways rugana mu bice birimo Afurika ruhenda cyane kuko rwagombaga kunyura kure.

    Imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways izatuma iki kigo cy’Abarabu kirushaho kugira ijambo kuri iri soko rya Afurika riri kwaguka, ibyemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker.

    Uyu muyobozi yavuze ko Afurika ifite icyuho kinini mu bwikorezi bw’indege, kuko ituwe na 12% by’abatuye Isi ariko ikagira uruhare rungana na 2,5% gusa rw’ingendo z’indege zikorwa ku Isi, ibyerekana uburyo ishoramari mu rwego rw’ubwikorezi rikenewe kuri uyu Mugabane, kandi ko bazabigeraho binyuze mu ishoramari bari gukorera mu Rwanda.

    Mu kiganiro na Simple Flying, Akbar Al Baker yagize ati “Afurika niwo Mugabane ufite icyuho kinini mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ibigo bihakorera bitanga serivisi mbi. Akazi kanjye ni ukubaka ikibuka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse no gufatanya na RwandAir maze tukabaha serivisi nziza zimeze nk’izo dutanga muri Qatar Airways.”

    Ubu bufatanye kandi buzagira inyungu kuri RwandAir, kuko iki kigo kizagabanya igihombo ndetse kigatangira kugira inyungu, kuko raporo yatanzwe ku Rwego rwa Amerika Rushinzwe Ubwikorezi, yerekana ko mu mwaka wa 2019, iki kigo cyagize igihombo cya miliyoni 26,2$.

    Byitezwe ko kandi igishoro cya Qatar Airways muri RwandAir kizagabanya amafaranga Leta y’u Rwanda ishoramo, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Leta yari yashoye miliyari 145 Frw muri iki kigo.

    Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Mata 2019, ibishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

  • Gasabo: Umujura yakubiswe iz’akabwana ashikuje umukobwa telefone –

    Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, nibwo uyu musore yakubitiwe ahitwa Zindiro agirwa inoge. Yafashwe ari kwiruka amaze gushikuza telefoni umukobwa bari bahuye.

    Abamufashe bahise batangira kumukubita ibipfunsi mu maso n’inkoni munsi y’ibirenge ku buryo byaje no kumuviramo kunanirwa kugenda.

    Yavuze ko impamvu yari yibye iyo telefone, yashakaga amafaranga y’ubukode bw’inzu.

    Ati “Ikintu cyanteye kwiba ni inzara n’aho ubundi ntabwo nari nsanzwe niba, ahubwo n’uko nari maze iminsi i Mageragere noneho kuko kuva navayo ndi mu bushomeri bwo kubura ahantu mba no kubona ibyo kurya nibyo byatumye niba.”

    Yongeyeho ko iyi telefone yari kuyigurisha ibihumbi 30 Frw gusa kugira ngo akuremo amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo kurya.

    Umwe mu basore bafashe uyu mujura yabwiye IGIHE ko bamukubise kugira ngo acike ku ngeso yo kwiba abantu abategeye mu nzira.

    Ati “Twari turi hariya twumva umukobwa aratatse ngo barayitwaye barayitwaye nibwo twamwirutseho duhita tumufata bamwe muri twe baramukubita kugira ngo acike ku ngeso yo gushikuza abantu telefone zabo.”

    Nyuma yo gufatwa amaze kwiba telefone no gukubitwa yahise abanyerondo nabo bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yahise ashyikirizwa abanyerondo

  • Ibyo wamenya ku bushobozi buhambaye bw’imbwa zipima Covid-19 ziri mu Rwanda –

    Ni imbwa zihenda cyane kuko imwe muri izi u Rwanda rwashyikirijwe igura nibura miliyoni 5 Frw, gusa ubushobozi bw’ibyo izabasha gukora ubwo uyu mushinga uzaba watangiye mu kwezi gutaha burahambaye cyane.

    Mu bihugu batangiye gukoresha imbwa mu gutahura iki cyorezo, ubushakashatsi bwagaragaje ko amakuru zitanga aba yizewe ku kigero cya 94%.

    Ni mu gihe iyo umuntu yipimishije hakoreshejwe RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test], nabwo ibipimo biba biri hagati ya 92% na 96%.

    Ni ukuvuga ko ufashe nk’abantu 100 bose bari bafite Covid-19, PCR ibipimo ibona n’ibipimo imbwa ibona biba bihuye. Impamvu yaba imbwa cyangwa ubu buryo bwa PCR hataboneka 100%, ni uko hari igihe umurwayi wa Covid-19 ageramo virusi itaragera mu mubiri neza.

    Ubusanzwe Abashakashatsi bavuga ko imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge, ikaba yakwihumuriza umwuka cyangwa icyuya cy’umuntu ikamenya ko kirimo indwara runaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko imbwa ishobora no kumenya umuntu urwaye Covid-19 ku kigero cya 94%.

    Ati “Uyu munsi twatangiye kugerageza mu Rwanda, hari ibyo tuzi bisanzwe bikorwa ahandi ariko na hano turateganya ko nka nyuma y’ukwezi tuzaba twabashije kubona imikorere y’izi mbwa ndetse n’ikigero cy’ubushobozi bwazo mu gupima Covid-19. Ariko ahandi mu bushakashatsi bwakozwe mu Budage aho batangiye kuzikoresha usanga zikora ku kigero cya 94% kandi na PCR ni hafi aho ngaho.”

    Prof Dr Mutesa yavuze ko kuri uyu wa mbere aribwo hatangiye igeragezwa ry’uyu mushinga aho nyuma y’ukwezi hazatangira ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gupima Covid-19.

    Zifite ubushobozi buhambaye

    Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Imbwa ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miliyari 1000.

    Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri piscine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.

    Prof Dr Mutesa yavuze ko imbwa u Rwanda rwakiriye ari izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi birimo ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu gusa ngo mu mbwa zisanzwe zindi birashoboka ko uyitoje hakiri kare nayo yagera aho igira ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite indwara cyangwa ibindi waba wayitoje.

    Ati “Izo twazanye ni izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi bintu ariko usanga akenshi hari ubwoko bw’imbwa zamenyerewe, imbwa buriya iyo uyitoje hakiri kare ikintu cyose uyitoje irabishobora kuko buriya ifite ubushobozi bwo kwihumuriza buri hejuru kurusha izindi nyamanswa.”

    Prof Dr Mutesa avuga ko muri rusange n’ubwo umuntu afite ubundi bushobozi butandukanye ariko imbwa yo imurusha cyane ibijyanye no kwihumuriza ku buryo umuntu adashobora gutozwa gukora ibi byo kwihumuriza Covid-19.

    Ati “Imbwa niyo ya mbere buriya ku Isi mu zindi nyamanswa zose ni nayo mpamvu mu myaka irenga 100 imaze ikoreshwa mu kwihumuriza ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Icyiza cyayo aho itandukanye n’umuntu ni uko yo ibibika mu mutwe, yakongera guhura n’uwo mwuka ihita iwumenya.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kwihumuriza yarwara nk’ibicurane ntabe agihumurirwa, ariko imbwa yo n’ubwo yaba yarwaye ibicurane irakomeza igahumurirwa. Mbese ntaho ihuriye n’umuntu.”

    Mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ahandi urwego rw’ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n’izindi.

    Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zatangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hagamijwe kureba ko mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

    Imikorere yazo…

    Izi mbwa zizwi mu Cyongereza nka Detection dog cyangwa Sniffer dog, imikorere yazo ntabwo itandukana cyane n’iy’umuntu kuko uko umuntu aba yarigishijwe kuvura cyangwa gukanika imodoka, imbwa nayo niko yigishwa gutahura umuntu urwaye Covid-19.

    Biteganyijwe ko ubwo zizaba zatangiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, zimwe zizagumishwa i Kanombe, izindi zijye zijyanwa ahahurira abantu benshi nko muri Stade, mu masoko n’ahandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin asobanura imikorere y’izi mbwa yagize ati “Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.”

    Nk’uko umuntu ashobora gukora akananirwa akaruhuka, izi mbwa nazo niko bimeze kuko nk’izi u Rwanda rufite imwe ishobora gukora amasaha abiri ikabanza ikaruhuka, nyuma ikongera igarukora amasaha abiri ku buryo abahanga bavuga ko ku munsi iba yakora amasaha atandatu.

    Ku bijyanye n’ibyo kurya byazo, Prof Dr Mutesa yagize ati “Ibyo zirya ni ibisanzwe ariko umuntu yirinda ko zishobora kurwaragurika, buriya muri bariya dufitemo n’abaganga bazo bagomba kuyitaho buri gihe bakareba ko itagira umuriro kuko yarwaye cyangwa yariye nabi ikarwara mu nda n’akazi ntabwo igakora neza.”

    Imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200 inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu bari munsi ya 200 inshuro imwe.

    Prof Dr Mutesa ati “Ibi birakorwa kugira ngo umuntu akomeza kongera ubushobozi bwo gupima Covid-19, kubera ko ibipimo byayo by’umwihariko ibya PCR biracyahenze, icy’ingenzi rero ni uko ibi aho bimaze gukoreshwa bigabanya icyo giciro ndetse bikihutisha ibisubizo. Ikindi iyo ibyo bikozwe neza binatuma umuntu abasha kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage n’uburyo bwo kukirinda.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange bifasha mu gupima abantu benshi icya rimwe kandi ku mafaranga make, urumva ko ingaruka nziza ziba zikomeye cyane.”

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    U Rwanda nk’igihugu gikomeje kuza ku ruhembe mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, rwakomeje kugenda rushaka uburyo bwose bwafasha mu guhashya iki cyorezo by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gupima abantu benshi kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

    Mu minsi ishize kandi nibwo u Rwanda rwakiririye imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

    Imbwa ifite ubushobozi buhambanye mu kwihumuriza cyangwa guhunahuna

    Iyi mbwa ifite ubushobozi bwo guhunahuna ahantu hashyizwe nk’amatembabuzi ikamenya niba nyirayo yanduye Covid-19

    Izi mbwa zitozwa ku bufatanye n’Abashakashatsi bo mu Budage n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukoreshwa imbwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo yari ari gusobanurirwa imikorere y’izi mbwa