Tag: featured

  • Indege, ibyerekezo bishya, Ikibuga cy’Indege… Inyungu zitezwe ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways –

    Iyi nkuru yaje nyuma gato y’uko n’ubundi Qatar Airways yari imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Ku ruhande rumwe, aya ni amahirwe akomeye kuri RwandAir, kuko imikoranire na Qatar Airways izatuma iki kigo kizamura urwego rwacyo, bitewe n’ubunararibonye kizavoma kuri Qatar Airways iri mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi.

    Qatar Airways ifite indege 235, ikora ingendo mu byerekezo 173 ndetse ikoresha abakozi barenga ibihumbi 50.

    Mu 2019, Qatar Airways yatwaye abagenzi miliyoni 32,4, yunguka miliyari 13$ n’ubwo Qatar yari ikiri mu bihano yafatiwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Qatar Airways na RwandAir

    Nyuma yo kwemeranya imikoranire, impande zombi zinjiye mu biganiro by’uko izaba iteye, bizitirwa n’icyorezo cya Covid-19 ariko birakomeza, aho Qatar Airways yagiriye inama RwandAir ibyo igomba gukurikiza mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

    Bimwe mu byo Qatar Airways yasabye RwandAir, nk’uko Rwanda Today yabitangaje, ni uko icyo kigo kigomba gusezerera abakozi badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iby’imikorere y’indege, ndetse amakuru akemeza ko RwandAir iri muri aya mavugurura.

    Qatar Airways kandi yemereye RwandAir ko izafasha bamwe mu bakozi bayo kujya gukarishya ubumenyi i Doha muri Qatar ku cyicaro gikuru cyayo, kugira ngo iki kigo kibashe guhangana n’ibindi bigo bikomeye ku Isi.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.

    Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”

    Ku rundi ruhande, imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nayo igeze kure nyuma y’aho igishushanyo mbonera cyacyo kibonetse kuri ubu ikaba igeze kuri 34,5%.

    Uretse ibyo kubaka ikibuga cy’indege ndetse no kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RwandAir, ibiganiro hagati y’ibigo byombi biri no kwibanda ku kongera umubare w’indege za RwandAir.

    Kuri ubu iki kigo gifite indege 12 gikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, ariko izi ndege ni nke ugereranyije n’ibyerekezo RwandAir yifuza kwagukiramo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibi nibyo byatumye mu 2018, RwandAir yiyemeza kujya mu ikodesha-gurisha ry’indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zari butangwe n’ikigo cya LAC ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neos zagombaga gutangwa n’ikigo cya SMBC Aviation Capital gicuruza kikanakodesha indege.

    Mu mwaka ushize, nibwo RwandAir yatangaje ko iby’ayo masezerano byahagaritswe, bitewe n’uko mu biganiro byari kuba hagati ya RwandAir na Qatar Airways, byari bikubiyemo n’uburyo icyo kigo cyakodesha indege kuri RwandAir, nk’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Makolo, yabitangarije Flight Global.

    Ubu buryo bwo gutiza indege si bushya kuri Qatar Airways kuko yari isanzwe ibukoresha mu mikoranire n’ikigo cya Air Italy kitarahagarika ibikorwa byacyo.

    Nyuma y’iri hagarikwa, Qatar Airways yahagaritse igurwa ry’indege za Boeing 737 MAX yari igiye kugura ndetse inatinza iza Airbus, bitewe n’uko Air Italy yari buzitizwe yafunze imiryango. Bivugwa ko hari indege za Boeing 737 MAX Qatar Airways igifite itarabona uko zakoreshwa, ndetse iki kigo kikaba kinasanzwe gifite indege nyinshi ku buryo gishobora gukodesha zimwe, zirimo nk’izo mu bwoko bwa Airbus A330.

    Birumvikana ko mu gihe amasezerano ku mpande zombi yakwemeranywaho, byagira inyungu kuri buri umwe kuko Qatar Airways yabyaza umusaruro indege ifite zitabyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye, mu gihe RwandAir yabona indege ikeneye mu rugendo rwo kwagukira mu bindi bice by’Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

    Icyo Qatar Airways izungukira mu kugura imigabane 49% muri RwandAir

    Kimwe n’ibindi bihugu bikomeye ku rwego rw’Isi, Qatar ibona amahirwe y’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Iki gihugu kitakunze gukorana n’uyu Mugabane, cyahinduye umuvuno mu 2008, ubwo cyatangiraga gushyira imbaraga mu mikoranire yacyo na Afurika, bitari gusa ibihugu bya Algeria, Maroc na Tunisia.

    Mu 2017, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye uruzinduko mu Burengerezuba bwa Afurika mu bihugu birimo Côte d’Ivoire na Ghana, mu rwego rwo gutsura umubano n’icyo gihe cy’Isi; ahantu Qatar idafite ibirindiro bifatika.

    Nk’ubu mu byerekezo birenga 170 Qatar Airways ijyamo, 26 gusa nibyo bigana muri Afurika, bine gusa bikaba ari byo bigana muri Afurika y’Iburengerazuba, mu gihe ibigo nka Turkish Airlines bihanganye na Qatar Airways, byakubye kabiri ibyerekezo bifite muri Afurika, bimaze kugera kuri 56 bivuye kuri 18 byariho mu myaka 10 ishize.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Mu gihe Qatar yarimo kugerageza kwegera Afurika, iki gihugu cyashyiriweho ibihano by’ubukungu n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibi bihano byagenaga ko Qatar itagomba gukoresha ubutaka, ikirere n’amazi by’ibyo bihugu, ku buryo byatumye urugendo rwa Qatar Airways rugana mu bice birimo Afurika ruhenda cyane kuko rwagombaga kunyura kure.

    Imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways izatuma iki kigo cy’Abarabu kirushaho kugira ijambo kuri iri soko rya Afurika riri kwaguka, ibyemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker.

    Uyu muyobozi yavuze ko Afurika ifite icyuho kinini mu bwikorezi bw’indege, kuko ituwe na 12% by’abatuye Isi ariko ikagira uruhare rungana na 2,5% gusa rw’ingendo z’indege zikorwa ku Isi, ibyerekana uburyo ishoramari mu rwego rw’ubwikorezi rikenewe kuri uyu Mugabane, kandi ko bazabigeraho binyuze mu ishoramari bari gukorera mu Rwanda.

    Mu kiganiro na Simple Flying, Akbar Al Baker yagize ati “Afurika niwo Mugabane ufite icyuho kinini mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ibigo bihakorera bitanga serivisi mbi. Akazi kanjye ni ukubaka ikibuka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse no gufatanya na RwandAir maze tukabaha serivisi nziza zimeze nk’izo dutanga muri Qatar Airways.”

    Ubu bufatanye kandi buzagira inyungu kuri RwandAir, kuko iki kigo kizagabanya igihombo ndetse kigatangira kugira inyungu, kuko raporo yatanzwe ku Rwego rwa Amerika Rushinzwe Ubwikorezi, yerekana ko mu mwaka wa 2019, iki kigo cyagize igihombo cya miliyoni 26,2$.

    Byitezwe ko kandi igishoro cya Qatar Airways muri RwandAir kizagabanya amafaranga Leta y’u Rwanda ishoramo, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Leta yari yashoye miliyari 145 Frw muri iki kigo.

    Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Mata 2019, ibishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

  • Gasabo: Umujura yakubiswe iz’akabwana ashikuje umukobwa telefone –

    Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, nibwo uyu musore yakubitiwe ahitwa Zindiro agirwa inoge. Yafashwe ari kwiruka amaze gushikuza telefoni umukobwa bari bahuye.

    Abamufashe bahise batangira kumukubita ibipfunsi mu maso n’inkoni munsi y’ibirenge ku buryo byaje no kumuviramo kunanirwa kugenda.

    Yavuze ko impamvu yari yibye iyo telefone, yashakaga amafaranga y’ubukode bw’inzu.

    Ati “Ikintu cyanteye kwiba ni inzara n’aho ubundi ntabwo nari nsanzwe niba, ahubwo n’uko nari maze iminsi i Mageragere noneho kuko kuva navayo ndi mu bushomeri bwo kubura ahantu mba no kubona ibyo kurya nibyo byatumye niba.”

    Yongeyeho ko iyi telefone yari kuyigurisha ibihumbi 30 Frw gusa kugira ngo akuremo amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo kurya.

    Umwe mu basore bafashe uyu mujura yabwiye IGIHE ko bamukubise kugira ngo acike ku ngeso yo kwiba abantu abategeye mu nzira.

    Ati “Twari turi hariya twumva umukobwa aratatse ngo barayitwaye barayitwaye nibwo twamwirutseho duhita tumufata bamwe muri twe baramukubita kugira ngo acike ku ngeso yo gushikuza abantu telefone zabo.”

    Nyuma yo gufatwa amaze kwiba telefone no gukubitwa yahise abanyerondo nabo bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yahise ashyikirizwa abanyerondo

  • Ibyo wamenya ku bushobozi buhambaye bw’imbwa zipima Covid-19 ziri mu Rwanda –

    Ni imbwa zihenda cyane kuko imwe muri izi u Rwanda rwashyikirijwe igura nibura miliyoni 5 Frw, gusa ubushobozi bw’ibyo izabasha gukora ubwo uyu mushinga uzaba watangiye mu kwezi gutaha burahambaye cyane.

    Mu bihugu batangiye gukoresha imbwa mu gutahura iki cyorezo, ubushakashatsi bwagaragaje ko amakuru zitanga aba yizewe ku kigero cya 94%.

    Ni mu gihe iyo umuntu yipimishije hakoreshejwe RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test], nabwo ibipimo biba biri hagati ya 92% na 96%.

    Ni ukuvuga ko ufashe nk’abantu 100 bose bari bafite Covid-19, PCR ibipimo ibona n’ibipimo imbwa ibona biba bihuye. Impamvu yaba imbwa cyangwa ubu buryo bwa PCR hataboneka 100%, ni uko hari igihe umurwayi wa Covid-19 ageramo virusi itaragera mu mubiri neza.

    Ubusanzwe Abashakashatsi bavuga ko imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge, ikaba yakwihumuriza umwuka cyangwa icyuya cy’umuntu ikamenya ko kirimo indwara runaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko imbwa ishobora no kumenya umuntu urwaye Covid-19 ku kigero cya 94%.

    Ati “Uyu munsi twatangiye kugerageza mu Rwanda, hari ibyo tuzi bisanzwe bikorwa ahandi ariko na hano turateganya ko nka nyuma y’ukwezi tuzaba twabashije kubona imikorere y’izi mbwa ndetse n’ikigero cy’ubushobozi bwazo mu gupima Covid-19. Ariko ahandi mu bushakashatsi bwakozwe mu Budage aho batangiye kuzikoresha usanga zikora ku kigero cya 94% kandi na PCR ni hafi aho ngaho.”

    Prof Dr Mutesa yavuze ko kuri uyu wa mbere aribwo hatangiye igeragezwa ry’uyu mushinga aho nyuma y’ukwezi hazatangira ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gupima Covid-19.

    Zifite ubushobozi buhambaye

    Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Imbwa ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miliyari 1000.

    Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri piscine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.

    Prof Dr Mutesa yavuze ko imbwa u Rwanda rwakiriye ari izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi birimo ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu gusa ngo mu mbwa zisanzwe zindi birashoboka ko uyitoje hakiri kare nayo yagera aho igira ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite indwara cyangwa ibindi waba wayitoje.

    Ati “Izo twazanye ni izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi bintu ariko usanga akenshi hari ubwoko bw’imbwa zamenyerewe, imbwa buriya iyo uyitoje hakiri kare ikintu cyose uyitoje irabishobora kuko buriya ifite ubushobozi bwo kwihumuriza buri hejuru kurusha izindi nyamanswa.”

    Prof Dr Mutesa avuga ko muri rusange n’ubwo umuntu afite ubundi bushobozi butandukanye ariko imbwa yo imurusha cyane ibijyanye no kwihumuriza ku buryo umuntu adashobora gutozwa gukora ibi byo kwihumuriza Covid-19.

    Ati “Imbwa niyo ya mbere buriya ku Isi mu zindi nyamanswa zose ni nayo mpamvu mu myaka irenga 100 imaze ikoreshwa mu kwihumuriza ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Icyiza cyayo aho itandukanye n’umuntu ni uko yo ibibika mu mutwe, yakongera guhura n’uwo mwuka ihita iwumenya.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kwihumuriza yarwara nk’ibicurane ntabe agihumurirwa, ariko imbwa yo n’ubwo yaba yarwaye ibicurane irakomeza igahumurirwa. Mbese ntaho ihuriye n’umuntu.”

    Mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ahandi urwego rw’ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n’izindi.

    Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zatangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hagamijwe kureba ko mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

    Imikorere yazo…

    Izi mbwa zizwi mu Cyongereza nka Detection dog cyangwa Sniffer dog, imikorere yazo ntabwo itandukana cyane n’iy’umuntu kuko uko umuntu aba yarigishijwe kuvura cyangwa gukanika imodoka, imbwa nayo niko yigishwa gutahura umuntu urwaye Covid-19.

    Biteganyijwe ko ubwo zizaba zatangiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, zimwe zizagumishwa i Kanombe, izindi zijye zijyanwa ahahurira abantu benshi nko muri Stade, mu masoko n’ahandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin asobanura imikorere y’izi mbwa yagize ati “Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.”

    Nk’uko umuntu ashobora gukora akananirwa akaruhuka, izi mbwa nazo niko bimeze kuko nk’izi u Rwanda rufite imwe ishobora gukora amasaha abiri ikabanza ikaruhuka, nyuma ikongera igarukora amasaha abiri ku buryo abahanga bavuga ko ku munsi iba yakora amasaha atandatu.

    Ku bijyanye n’ibyo kurya byazo, Prof Dr Mutesa yagize ati “Ibyo zirya ni ibisanzwe ariko umuntu yirinda ko zishobora kurwaragurika, buriya muri bariya dufitemo n’abaganga bazo bagomba kuyitaho buri gihe bakareba ko itagira umuriro kuko yarwaye cyangwa yariye nabi ikarwara mu nda n’akazi ntabwo igakora neza.”

    Imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200 inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu bari munsi ya 200 inshuro imwe.

    Prof Dr Mutesa ati “Ibi birakorwa kugira ngo umuntu akomeza kongera ubushobozi bwo gupima Covid-19, kubera ko ibipimo byayo by’umwihariko ibya PCR biracyahenze, icy’ingenzi rero ni uko ibi aho bimaze gukoreshwa bigabanya icyo giciro ndetse bikihutisha ibisubizo. Ikindi iyo ibyo bikozwe neza binatuma umuntu abasha kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage n’uburyo bwo kukirinda.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange bifasha mu gupima abantu benshi icya rimwe kandi ku mafaranga make, urumva ko ingaruka nziza ziba zikomeye cyane.”

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    U Rwanda nk’igihugu gikomeje kuza ku ruhembe mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, rwakomeje kugenda rushaka uburyo bwose bwafasha mu guhashya iki cyorezo by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gupima abantu benshi kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

    Mu minsi ishize kandi nibwo u Rwanda rwakiririye imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

    Imbwa ifite ubushobozi buhambanye mu kwihumuriza cyangwa guhunahuna

    Iyi mbwa ifite ubushobozi bwo guhunahuna ahantu hashyizwe nk’amatembabuzi ikamenya niba nyirayo yanduye Covid-19

    Izi mbwa zitozwa ku bufatanye n’Abashakashatsi bo mu Budage n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukoreshwa imbwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo yari ari gusobanurirwa imikorere y’izi mbwa

  • Guverineri Gasana yasabye urubyiruko gukura isomo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwe indi mibiri icyenda yabonetse umwaka ushize.

    Iyo mibiri irimo itatu yakuwe mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera ahari hagiye kubakwa amashuri ndetse n’indi yagiye ikurwa mu mirima y’abaturage.

    Guverineri Gasana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatewe na politiki mbi yimakajwe na leta yari iriho ikanabiba amacakubiri mu banyarwanda bituma babura ubumwe.

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiriye gukura amasomo mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo kuko ari rwo ejo hazaza h’igihugu.

    Ati “Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n’amasomo menshi by’umwihariko urubyiruko. Ni byiza ko babimenya kuko ni bo bari inyuma yacu bazasigara bayoborana ubuhanga n’ubushishozi na politiki nziza igeza abanyarwanda aheza.”

    Guverineri Gasana yavuze ko umuhigo w’abanyarwanda bose kuri ubu ari uko nta Jenoside izongera kubaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Ati “Kwibuka ni uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni yo mpamvu nk’Abanyarwanda tuzahora tubibuka ndetse tugakomeza no gufata mu mugongo abarokotse.”

    Nambaje yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Kibungo, cyane cyane mu Mujyi wa Ngoma agaragaza ko abari mu nzego z’ubutegetsi mu byiciro byose bayigizemo uruhare.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Imibiri yashyinguwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Kibungo mu Karere ka Ngoma

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25

  • Abahoze ari ba rushimusi mu ishyamba rya Gishwati bararivuga imyato –

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n’Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by’uko ryanganaga mu myaka 30 ishize. Ubu ryongeye guterwa ku buryo ubu rifite ubuso bugera kuri hegitari 3500.

    Ibi byatewe n’uko ryari ryaratangiye guturwamo ndetse ahandi hagahindurwa inzuri z’ubworozi, ndetse hagakorerwa imirimo irimo ubuhinzi n’ubuhigi, gutwika amakara n’ibindi nk’ibyo.

    Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y’igihugu ihujwe n’ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco, Ubumenyi n’ikoranabuhanga, UNESCO.

    Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z’ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

    Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n’ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

    Yagize ati “Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n’inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n’inkangu bakariduka bikica abantu.”

    Nizeyumukiza nawe wahoze ari umwe muri ba rushimusi yagize ati “Mbere natwe twari nk’inyeshyamba, kuko twarihoragamo dutwika amakara. Ubu tubayeho neza kandi dutuye ahantu heza ndetse batugejejeho n’amazi meza.”

    Nyuma y’uko ibi bikorwa byo gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura bitangiye, abaturage barigishijwe ndetse bamwe mu bahoze baryangiza bahabwa akazi ko kuryitaho.

    Kabasha yagize ati “Twamaze kumenya agaciro ko kurengera iyi Pariki kuko ubuhinzi twaraburetse, n’abari batuyemo batujwe ahantu heza. Nahawe akazi ko kurinda iri shyamba kandi ntunze umuryango wanjye kandi ubayeho neza. Twarengeraga inyungu zacu bwite tukangiza tukangiza ibikorwa rusange.”

    Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Forest of Hope Association, FHA, Thiery Aimable Inzirayineza yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

    Yagize ati “Ibikorwa bya ba rushimusi byagabanyutse kuko abaturage bagenda basobanukirwa, bakanasangira ibyiza by’iyi Pariki binyuze muri gahunda yo kugira umusaruro wabonetse, uza kubafasha mu bikorwaremezo bakeneye.”

    Yavuze ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri ba rushimusi batarumva akamaro ko kurinda iyi Pariki, ati “Turacyafite imbogamizi z’abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, ahandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya nabo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n’izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.”

    Umuyobozi w’Ishimi ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

    Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n’aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n’ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.”

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa hegitari 3500, ikaba yakira abashyitsi 12 ku munsi basura igice cy’Ishyamba rya Gishwati kibonekamo impundu, inkende n’inkima, inyoni z’amoko menshi, imisozi, ibiti n’amasumo. Iyi Pariki ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro.

    Mu Rwanda habarirwa ibyanya bikomye bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura bigira uruhare runini mu gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye no gukurura ba mukerararugendo baturutse imihanda yose y’Isi.

    Pariki ya Gishwati-Mukura yahinduye ubuzima bw’abahoze bayishimutamo

  • Amafaranga, iturufu y’akatagabuye ku bizongwe bishukwa n’abarwanya u Rwanda –

    Ni ifaranga rimwe ryatumye Yuda agambanira umwana w’Imana, rituma abo umwami yagabiye bamwigarika, bamutera umugongo. Ni ryo buzima wa mugani muri iki gihe, ariko rikomeje kuba igaburo rishobora kururira benshi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga, yasatswe iwe maze agasanganwa ibihumbi 10$ mu rugo rwe mu Biryogo, Miliyoni 11 Frw kuri Mobile Money na Miliyoni 3,1 Frw mu rugo.

    Ni mu gihe kuri konti ze muri Banki hariho andi menshi yananiwe gusobanura inkomoko yayo.

    Gutunga amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo, ni nabyo twese tuba dushaka ariko biba ikibazo iyo utabasha gusobanura inkomoko yayo. Nibyo byabaye kuri uyu mugabo biba icyaha cya kane mu byo akurikiranyweho gishobora gutuma cyo ubwacyo afungwa nibura imyaka itari munsi y’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibimenyetso byacaga amarenga!

    Imyitwarire ya Karasira wari umwarimu w’umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye guhinduka mu 2019. Icyo gihe yatangiye gukora imbwirwaruhame zakangaranyije benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kamena 2019, yavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’uko byaba ari icyaha.

    Uyu musore-gabo w’imyaka 42 uhamya ko atarakundana n’umukobwa, udateganya no gushaka umugore, utifuza kubyara umwana ngo kuko kubaho ari nk’igihano, nyuma y’aho yakije umuriro. Biva mu mvugo z’imyemerere bigera muri Politiki.

    Byatumye Kaminuza y’u Rwanda yamukoreshaga imuhagarika ndetse muri Kanama 2020 imwirukana burundu kubera imyitwarire idahwitse. Ntiyigeze yicuza kuba yirukanywe ahubwo byose yahise abihirikira ku bantu bo hanze ngo bamushukaga boshye umuntu utagira ubwenge.

    Ati “Hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.”

    We ubwe yarabyivugiye ko abo bo hanze ari abarwanya Leta y’u Rwanda “akenshi babona ibibi kuruta ibyiza” ndetse avuga ko bamugushije mu mutego ku buryo yabonaga “ibibi cyane kuruta ibyiza”.

    Yatangiye asaba amafaranga, Abajenosideri bivayo bagoboka uwo bafataga nk’umuvugizi wabo

    Akimara kwirukanwa, yihutiye gusaba abarwanya leta baba mu mahanga, gukusanya amafaranga ngo bamufashe maze nabo bivayo baraterateranya mu gikorwa cyo kuramira uwo bafataga nk’ijwi ryabo i Kigali.

    We ubwe yigeze kugira ati “Ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanjye, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.”

    Karasira akiri muri Kaminuza y’u Rwanda yabonaga umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

    Peter Mutabaruka, umuhungu wa Celestin Mutabaruka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Bwongereza, ni we watangije gukusanyiriza amafaranga Karasira.

    Uyu musore se ashinjwa kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye mu 1994. Uyu Celestin Mutabaruka w’imyaka 65 ni Umupasiteri mu itorero rya Community Church.

    Yirengagije ibyo Se yakoze, Peter Mutabaruka akunze gushinja Guverinoma y’u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse mu 2017 yatangije ubukangurambaga yise Amahoro Iwacu, avuga ko asaba ivanwaho ry’Umukuru w’Igihugu. Akunda kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na YouTube.

    Uyu musore akimara kumva ubusabe bwa Karasira, yihaye intego yo kumushakira 4.000 £ ndetse mu minsi mike yari agejeje 2.751 £. Uko niko amafaranga yanduye, akatagabuye kavuye mu bo kwanga u Rwanda byahinduye ibizongwe, katangiye kugera kuri Karasira nawe amwuzuzamo urwango, yivayo arasara arasizora urwango ruramuzonga kugeza ubwo ayoboka imvugo z’abari bamutunze ngo FPR Inkotanyi niyo yatangije Jenoside.

    Ayo mafaranga yoherezwa binyuze kuri Western Union, MoneyGram cyangwa se kuri WorldRemit ku buryo ajya kuri Mobile Money ari nayo mpamvu mwumvise ko yari afite miliyoni 11 Frw kuri MoMo ye.

    Ahandi ibikorwa nk’ibi biranyagisha

    Kugira ngo ibitero byinshi by’iterabwoba bishoboke, akenshi abantu bahabwa amafaranga cyangwa se bakemererwa ibihembo bitandukanye. Ni yo mayeri Al Qaeda yakoresheje kugira ngo mu 2001 igabe ibitero muri Amerika.

    Byatumye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni bikaza uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ku buryo hari n’aho uyohereje asabwa gusobanura mu buryo bwimbitse impamvu, uwo ayoherereje, icyo azakoreshwa n’ibindi.

    Urugero nko muri Dubai, hari ibintu byinshi uba ugomba kwitaho mbere yo koherereza umuntu. Agomba kuba ari umuntu uzi neza, musanzwe muziranye bitari ibyo konti yawe ishobora gufungwa cyangwa nawe ukisanga muri gereza.

    Nka MoneyGram, ikoreshwa mu kohereza amafaranga igira inama abantu kwirinda ibikorwa byo koherereza abantu amafaranga mu gihe batabazi kuko “ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitemewe”. Icyo gihe iyo bibaye, uwayohereje arakurikiranwa.

    Mu kohererezanya amafaranga ava mu gihugu ajya mu kindi, ibihugu byinshi ku isi, cyane cyane ibiteye imbere mu bukungu, usanga bikurikirana inkomoko yayo harebwa uyohereje icyo agamije, ndetse n’uyakiriye agomba kuba afite impamvu ifatika yo kuyakira ndetse hakanarebwa icyo azakoreshwa. Izi ngamba zashyizweho ahanini hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibisha, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Abazonzwe n’urwango bakomeje kuzonga urubyiruko rw’u Rwanda bitwaje amafaranga

    Muri iki gihe hadutse inkubiri nshya aho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga bakusanya amafaranga bakagerageza kuyobya abantu babagira ibikoresho, ari nayo mpamvu amajwi y’abapfobya Jenoside mu gihugu atangiye kwiyongera ariko wareba ubuzima bwabo ugasanga babayeho neza.

    Ni urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne wari ubayeho neza mu nzu igerekeranye [villa] ku Kimironko ariko akavugira abarwanya u Rwanda, bamukomeraga amashyi umunsi ku wundi bamwita intwari, ari nako bamwohererezaga akayabo k’amafaranga kugira ngo arusheho gukaza umurongo.

    Uwo muba w’amafaranga uwo wagezeho amwangisha igihugu, akazongwa n’urwango, agatangira kwamagana leta no gutera rucumbeka mu bandi batari mu murongo nk’uwe.

    Ibi umuntu yabifata nk’urugamba rushya, isura nshya yo gupfobya Jenoside bigizwemo uruhare n’amafaranga.

    Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiza amafaranga, umuntu utekereza neza si ko aba akwiriye kugikora. Hari ibintu byinjiza amafaranga umuntu muzima adakwiriye kwishoramo kuko bishobora kumukoresha amakosa ashobora gutuma ubuzima bwe burangira nabi.

    Urugero ni urwa Habumukiza Théoneste. Uyu musore yarihiwe na Leta arangiza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 mu Ishuri ry’Ubukungu n’Imari ryitwaga SFB.

    Asoje amashuri yahise abona akazi muri Radiant Insurance Company, nyuma aza kujya no kwiga Masters muri Makerere University. Byumvikane neza, abashukishwa aya mafaranga si abantu babonetse bose, batize, wa mugani ni za njiji zize.

    Uyu yashukishijwe ko agiye kujya ahembwa 2000 $ (miliyoni 2 Frw) maze yemera kuyoboka umutwe wa RUD – Urunana muri Congo. Ni umwe mu bagabye cya gitero cyo mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14 ariko akaza gufatwa. Ubu afungiwe i Mageragere iri mu nzira zo kumubera icumbi igice kinini cy’ubuzima bwe.

    Ku muntu utekereza neza, ufite icyo agamije mu buzima n’iyo inzara yaba yamwishe, hari ibintu adakwiriye kwishoramo kubera kwirinda kwandavura, ubupfura n’ibindi.

    Amafaranga abantu bari mu mahanga bayagize iturufu, bayashora mu rubyiruko maze bamwe bayoboka YouTube bashinga Shene zihembera urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Ayo ni amafaranga yanduye, ni bimwe bajya bavuga bya ‘mpemuke ndamuke’.

    Abayemera bashobora gukeka ko leta ishobora kujya ku gitutu cy’amahanga mu gihe yaba ibataye muri yombi kuko kenshi biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu [human rights activists] cyangwa abaturage bari kubuzwa kuvuga bityo bagataka cyane bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe [freedom of speech], gusa baba birengagije ko no muri ayo mahanga utakinisha ibintu nk’ibyo kuko uhita ucakirwa budakeye kabiri, bikarangira ukaniwe urugukwiye.

    Ntabwo waba uri mu gihugu nk’u Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo upfobye Jenoside yakorewe Abayahudi bikarangira widegembya, nti bibaho. Amategeko agukanira urugukwiye. Abashuka urubyiruko ruri mu gihugu bo bibereye mu mahanga baba basa nyine na wa muheto ushuka umwambi bitazajyana.

    Ubundi bimaze iki kuguha amafaranga ariko ntubashe kuyarya?

    Karasira Aimable yatangiye kumvikana mu mvugo zikarishye ziri mu murongo w’abarwanya Leta y’u Rwanda ahagana mu mpera za 2019, biza gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho

  • Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga uko Koleji zayo zagenerwa ingengo y’imari zigafata n’ibyemezo –

    Abivuze nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibitekerezo bivuga ko kuba harashyizweho Kaminuza y’u Rwanda imwe ifite amashami ariko ibyemezo byose bikaba bifatirwa mu biro bimwe biri i Kigali ku cyicaro cyayo, bituma hari akazi katagenda neza.

    Kuva mu 2014, Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw’amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n’ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari na yo musingi w’ibikorwa byayo byose.

    Ubusanzwe iyo hari ibikoresho Koleji ikeneye cyangwa hakaba hari ikibazo gihari nubwo cyaba cyihutirwa, bisaba gutegereza icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda.

    Koleji za Kaminuza y’u Rwanda na zo nta mafaranga zigira yo kugura ibyo zikeneye cyangwa gukemuza ibibazo byihutirwa, ahubwo bisaba ko zitegereza ko icyo kibazo kizakemurwa n’ubuyobozi bwayo bukuru.

    Urugero ni nk’igihe bakeneye kugura amasabune yo gukora isuku cyangwa gusana urugi rwangiritse na bwo bategereza kuzabisaba ubuyobozi bukuru bikaba byatwara n’igihe kigera ku mwaka batarabihabwa.

    Umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko hari igihe basabye gusanirwa urugi kandi bagaragaza ko byihutirwa, ariko bitwara umwaka wose koleji yabo itegereje ko ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda buzatanga amafaranga yo kurusana.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus ku wa 5 Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabajijwe icyo kibazo.

    Uwakibajije yagize ati “Kuba mu makoleji ya Kaminuza y’u Rwanda nta bubasha buhari kuko nta mari bagira kandi bakaba badashobora gufata ibyemezo, biri mu bidindiza umuvuduko w’akazi. Mwebwe icyo kibazo ntabwo mukibona?”

    Prof Lyambabaje yasubije ko icyo kibazo cyavuzwe kuva Kaminuza y’u Rwanda yashyirwaho mu 2014, avuga ko babanje guhura n’imbogamizi yo kumenya aho umutungo wose uherereye ngo hakorwe inyandiko inoze iwugaragaza bamenye n’amafaranga aho azaturuka ariko kuri ubu bisa n’aho bimaze kugaragara.

    Yavuze ko hari kumvikanwa uburyo inkunga Kaminuza ibona n’ingengo y’imari igenerwa na leta ndetse n’amafaranga yinjiza byajya bisaranganywa muri Koleji zose, zigahabwa n’ububasha bwo kuyakoresha ndetse no gufata ibyemezo.

    Ati “Ubu rero nibaza ko nyuma y’imyaka umunani Kaminuza y’u Rwanda ibayeho, igihe cyari kigeze cyo gutangira noneho kuvuga tuti ‘imbaraga zikwiye kuba zatangira guhabwa za Koleji’.”

    “Imbaraga cyangwa ubushobozi ziboneka mu buryo bubiri, kimwe ni ukuba hari ibyemezo byafatirwa ku rwego rwa Koleji, ibyo bikigwa neza bikarebwa. Ubwo rero kubera ko twatangiye gusubiramo gahunda y’imyaka irindwi ya kaminuza, icyo ni kimwe mu biri kurebwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari kurebwa ibyemezo bishobora byafatirwa kuri Koleji bikagenda neza bitagize icyo byangiza ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.

    Prof Lyambabaje kandi yavuze ko ikindi kiri kwigwaho ari uko Koleji zajya zigenerwa amafaranga yo gukoresha zitagombye gusaba akantu kose ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Icya kabiri mwavuze na cyo kiri cyo ni ingengo y’imari, ese amafaranga yagenwa akajya kuri konti z’amakoleji agakoresherezwa kuri Koleji bitagombye kunyura ku biro by’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda cyangwa Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe imari, ayo mafaranga yaba ayahe yaba agiye gukora ibihe bikorwa.”

    “Ubu rero turi muri gahunda yo gukora ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2021/2022, twasabye za Koleji ko zitegura ingengo y’imari yazo. Ariko ibyo byose kugira ngo bikunde, turimo kuvugurura itegeko riha ububasha n’ubushobozi za koleji ariko bibaha n’inshingano kuko iyo umugenzi mukuru w’imari yazaga kuvuga ngo amafaranga ya kaminuza akoreshwa ate, bayabazaga ubuyobozi bwa kaminuza ku rwego rwo hejuru.”

    Yasobanuye ko nibimara kuvugururwa, amafaranga azaba yagenwe kugira ngo akoreshwe ku rwego rwa Koleji n’ibyemezo bihafatirwe, icyo gihe umuyobozi wa Koleji azahabwa inshingano kugira ngo nihagira ikitagenda neza abibazwe.

    Ibyo ariko ngo ntibizabuza ko Ubuyobozi Bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda na bwo bukurikirana imikorere ya za keleji zayo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu abanyamategeko biherereye barimo kwiga iryo tegeko riha Koleji za Kaminuza ububasha ndetse n’itegeko rigenga abarimu kuko na ryo riri mu byagaragajwe ko rikenewe gukorwaho vuba.

    [email protected]


  • Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga –

    Aya mahuguwa y’iminsi itanu yatangiye gutangwa ku wa 31 Gicurasi 2021 i Muhanga ku cyicaro gikuru cya RMI, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINALOC barimo n’Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi bakuru b’Umujyi wa Kigali n’uturere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa 22.

    Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yasozaga aya mahugurwa, ku wa 4 Kamena 2021, yashimye umurava n’umuhate by’abayitabiriye kugira ngo bunguke ubumenyi bukenewe, buzabafasha kurushaho gukurikirana ya Leta aho bakorera hagamijwe kugeza iterambere rirambye kubaturage.

    Yabasabye gushyira imbaraga mu gukomeza kwiyigisha, bakabaza mwarimu aho bakeneye ubufasha kugeza batsinze ikizamini gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Project Management Institute (PMI) kugira ngo babone impamyabushobozi mu bijyanye no gucunga neza imishinga (Project Management Professional Certificate).

    Dr. Mulindahabi yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda burangajwe imbere n’imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye ihora itangwa kugira ngo Abanyarwanda bongererwa ubushobozi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta aho bakorera.

    Yagize ati “Aya mahuguwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba bayobozi ubumenyi kuko aribo barukirikirana umunsi ku munsi uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.’’

    Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza akazi bityo akaba yizeza impinduka nziza mu gucunga imishinga ya Leta.

    Ikigo Mpuzamahanga cya PMI cyemeje ko RMI yemerewe gutanga ajyanye no gucunga neza imishinga (Registered Education Provider of Project Management Professional) guhera muri tariki ya 1 Mutarama 2020, ubu burenganzira bwongerwa uhereye tariki ya 20 Mata 2021.

    Kugeza ubu RMI imaze guhugura abayobozi 89 muri aya mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga kinyamwuga barimo 27 bo muri uyu mwaka; mu 2019-2020 bari 31 bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), umunani bo muri Minisiteri y’Uburezi n’umwe wo muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) naho mu 2018-2019, RMI yahuguye abakozi 12 ba Sena y’u Rwanda n’abayobozi 10 bakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga

    Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, yahawe icyemezo cy’ishimwe

    Bishimiye guhugurwa ku gucunga imishinga mu buryo bw’umwuga

    Abahuguwe bose bafashe ifoto y’urwibutso

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa, ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta mu nzego bakoramo

  • Tugomba gushirika ubute-Minisitiri Biruta avuga ku rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2021, hagarukwa ku buryo n’ingamba bishobora kwifashishwa mu rugamba rwo gucecekesha abakomeje umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Igihugu n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hakiri umubare munini w’abirengagiza inyito ya Jenoside nk’uko Umuryango w’Abibumbye wayemeje, bagahindura n’ibimenyetso byayo nk’umubare w’abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko barenga miliyoni; ndetse bakavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Igihangayikishije kurushaho, ni uko iryo cengezamatwara bagenda baritsindagira mu mitwe y’ababyiruka kandi ari bo bagize 70% by’Abanyarwanda. Ibyo bituma impungenge ziba nyinshi ko kuba abato bayobywa batarasobanukirwa ukuri byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze, bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana.

    Mu gihe abenshi mu bapfobya muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko buri wese agomba guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo ku buryo bazatsindwa.

    Yagize ati “Niba bisaba ko abantu bajya mu muhanda babikore, niba bikenewe ko bandika babikore, niba hakenewe ibiganiro mbwirwaruhame bikorwe. Niba abari gupfobya Jenoside bahawe urubuga twe kurubarekera turubasangeho, tujye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kwerekana ibikorwa biri gukorwa bitari byo.”

    “Ikibazo cyo gupfobya Jenoside ni cyo kiriho ubu, kizanakomeza mu minsi iri imbere, ariko nidushirika ubute tukumva ko ari ikibazo kitureba dukwiye guhagurukira, Leta ifite uruhare rwayo izagira, imiryango itandukanye ifite uruhare izagira, natwe twese buri wese afite uruhare yagira.”

    Yakomeje avuga ko aho ari ho hose guhakana no gupfobya bikorerwa Abanyarwanda bakwiye kuhajya nabo bakagaragaza ukuri, byaba ngombwa ko hitabazwa n’amategeko bigakorwa.

    Ati “Niba bisaba kujya mu nkiko tugasaba ko amategeko y’ibihugu ahinduka nabyo tubikore.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda ari umurage ukomeye n’amahirwe ku rubyiruko.

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurinda uwo murage binyuze mu “kurwanira ishyaka igihugu cyarwo”.

    -  Gusobanura ukuri kw’ibyabaye bizafasha muri urwo rugamba

    Kuba abahakana n’abapfobya Jenoside bakunda gushaka inzira zibageza cyane ku rubyiruko, ni uko ari rwo biborohera kuyobya kuko rutazi byinshi cyane ko rutabibonye biba.

    Mu ngamba zagaragajwe n’abandi bitabiriye icyo kiganiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi uba mu Busuwisi, Munyeshuri Jeannine ni uko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa ukuri kw’amateka ya Jenoside binyuze mu nyigisho n’inyandiko bitandukanye.

    Dr Bizimana yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye CNLG yatangiye gukora, ikaba igenda ibushyira mu nyandiko no ku mbuga za internet.

    Yagize ati “Mu myaka itanu ishize twashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso by’amateka, kuyandika no kuyamenyekanisha kugira ngo abato bamenye neza itegurwa n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu tugenda twandika ubushakashatsi tugendeye ku uko perefegitura zari zimeze.”

    Mu bumaze gukorwa bwarangiye harimo ubugaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Kibungo, Gitarama na Cyangugu.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Mu minsi mike turamurika ubushakashatsi ku zahoze ari Perefegitura za Gikongoro, Kigali Ngari ndetse na Kibuye ariko Butare nayo iraba irangiye.”

    Izo nyandiko zitezweho kugira uruhare mu gukomeza kugaragaza ukuri kwa Jenoside ku bakibyiruka n’abazabaho mu bihe bizaza, kugira ngo batazaha umwanya abagoreka amateka.

    Hanagaragajwe ko ari ngombwa kongera inyigisho mu mashuri ku buryo abarimu bazajya bafasha mu gusobanurira abato ibyo batumva n’ibyo basobanurirwa nabi.

    Byagaragajwe ko kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu harimo n’iyo ku ishyiga, aho abana bicarana n’ababyeyi babo bakabatekeramo ibinyoma ku mateka ya Jenoside. Ibyo barabikurana, hatabaho kubatangirira hafi kuzabibakuramo bakuze bikaba ingorabahizi.

    Dr Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi buzanifashishwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bajye basobanukirwa ukuri hakiri kare.

    Yagize ati “Turabukora tukabushyira ku mbuga nyinshi zishoboka, gutanga ibiganiro mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe, ndetse n’itangazamakuru turaryifashisha iyo ibitabo byasohotse ridufasha kubimenyekanisha.”

    Dr Bizimana yatangaje kandi ko buri kigo cya Leta na Minisiteri byasabwe gukora ubushakashatsi bwerekana uburyo Jenoside yahateguwe ikanakorwa, hakaba hari ibyamaze kuburangiza.

    Mu kubungabunga ubuhamya, Dr Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba zo gukusanya ubushoboka bwose bukabikwa.

    Ati “Ubu buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ubuhamya butanzwe tubufata amajwi tukabubika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abashakashatsi bashatse kubukoresha babugeraho.”

    -  Abato hari ibyo basabwe

    Minisitiri Bamporiki yasobanuye ko urubyiruko rufite ingorane zo “kwisanga uvuka ku muntu w’ikigwari” rukagorwa no kumenya uko rwitwara.

    Ati “Uwo muntu aba akwiye gufashwa no kugirwa inama, kuko ukubyaye yakabaye ari we ukurera, ariko ugasanga [ni] wa muntu mubi atanemera ko yakoze ibibi, avuga ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.”

    “Abo bana b’Abanyarwanda turabafite bisanze bavutse ku Nterahamwe, bisanga bamwe baravutse ku bantu bakomeje umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Izo ni ingorane.”

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko igihe bimeze bityo abo bana bakwiye kuzirikana ko ari ab’u Rwanda, “kandi u Rwanda ni umubyeyi w’intwari n’ibigwari”.

    Abato babwiwe ko nta mpamvu yo gukurikira ikibi kandi icyiza gihari, ko ahubwo n’uwaba agowe n’ababyeyi kamere ashobora no kubona undi mubyeyi akamugisha inama ku ngorane afite.

    Yakomeje ati “Nasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuticara ngo tunezezwe n’uko hari abo tunganya imyaka cyangwa turuta gato bari kurindagira, ngo twumve ko ntacyo bitwaye kuko buriya uba muzima ukiga neza ukazagorwa n’uwize nabi cyangwa uwanze kuba muzima.”

    Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batanze ibitekekerezo bagarutse ku gushimangira ko izo nyigisho zikenewe ndetse hagakazwa uburyo bwo kurwanya abanditsi, abanyamakuru n’abandi bashakashatsi bishyize mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo baba ari abanyamahanga.

    Uwitwa Mavubi Povidence uba muri Zambia yagize ati “Ikibazo cyo gupfobya no guhakana, abenshi mu babikora ni ababa hanze. Urubyiruko rubaha hanze rukwiye kwigishwa ukuri kw’amateka ya Jenoside,uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugeza aho biri ubu aho bamwe bayigabanyiriza ubukana.”

    Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi kuva yahahungira mu 1994, we yavuze ko byari bikomeye cyane kuko kugeza mu 2000 nta cyumweru cyashiraga batavuze nabi u Rwanda.

    Yakomeje ati “Isomo rikomeye nakuyemo ni uko iyo umuntu aguteye uba ugomba kwihagararaho mu ngufu nke zawe. Twahanganye nabo ntitwabatinya, tukabasubiza.”

    Lyamukuru Félicité uba mu Bubiligi we yagaragaje ko hakenewe ko abantu babaye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha kuvuga ukuri, kugira ngo bifashe mu guhangana n’abapfobya n’abahakana.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahamagariye Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu n’abari mu mahanga guhaguruka bagashirika ubute, mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Muri iki kiganiro cyanyuze kuri RBA, yari yatumiwe hamwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène. Cyayobowe n’umunyamakuru, Uwimana Basile

    Uhereye ibumoso: Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi, Mukahaza Bernadette wahoze mu gisirikare n’Umunyamamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, bari mu bitabiriye ikiganiro

  • COVID-19: Abashoferi umunani bafashwe batwaye imodoka basinze –

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe muri aba bashoferi bemeye amakosa bakoze bayasabira n’imbabazi, bagiriye inama abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo wafatiwe mu Karere ka Kicukiro atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

    Ati “Ni byo abapolisi bampagaritse amasaha yo gutaha yarenze, nari nagiye gusura abantu nywayo uducupa tubiri, bapimye basanga nanyoye. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera. Ndashishikariza abantu ko bakwirinda gutwara banyoye kuko bifite ingaruka kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.’’

    Undi mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yavuye ku kazi saa Moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga maze amasaha yo gutaha arabafata.

    Ati “Twafashwe twanyoye, navuye ku kazi njya kureba bagenzi banjye dusangira agacupa, gutwara wanyoye byateza impanuka mu muhanda kandi ni icyaha, abantu bageregeze bihangane Covid-19 irangire tuzasubire mu buzima busanzwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo kimaze gufata indi ntera.

    Ati “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atemewe y’ingendo nyuma ya saa Yine z’ijoro kandi banywera mu tubari tutemewe.”

    Yibukije abaturarwanda ko ibihe igihugu kirimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

    Ati “Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu, bashobora no kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko baba bari mu tubari rwihishwa”.

    Abandi bafashwe ni abashoferi batatu bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batwaye, basinze banarenze ku masaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n’amande y’ibihumbi 150 Frw naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yerekanye abashoferi umunani bafashwe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga