Tag: featured

  • U Rwanda na Arabie Saoudite byasinye amasezerano y’ubufatanye –

    Amasezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent na Minisitiri wa Arabie Saoudite ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan.

    Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye.

    Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Ahmed Kattan ari i Kigali aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.

    Ubutumwa bukomeza bugira buti “Abaminisitiri bombi baganiriye ku kwagura umubano ndetse banasinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”

    Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena ni bwo Ambasaderi Jamal M.H. Al-Madani uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

    Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

    Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano ibihugu byombi byagiranye

    Minisitiri Amb Kattan na we yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda

    Ubwo Minisitiri Dr Biruta yashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ubwami bwa Arabie Saoudite

    Minisitiri Dr Biruta yakiriye Amb. Kattan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19 , urwego rw’ubuzima rugahabwa umwihariko –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo cya MasterCard Foundation cyatangizaga ubufatanye n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.

    Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bufite agaciro ka miliyari 1,3$, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19. Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu Mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

    Yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu.”

    Perezida Kagame kandi yashimye ubu bufatanye, avuga ko iri shoramari ari intambwe nziza izashoboza Afurika kugera ku “Ntego y’igihe kirekire yo kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo bikorewe ku Mugabane wa Afurika.”

    Yagize ati “Ubu bufatanye hagati ya Mastercard na Africa CDC bwubakiye kuri iryo shoramari, kandi buzadufasha kugera kuri byinshi turi kumwe mu gihe kiri imbere.”

    Afurika ikataje urugendo rwo kwikorera inkingo

    Kugeza ubu Afurika ikoresha inkingo zingana na 25% by’inkingo zikorerwa ku Isi, ariko ikikorera 1% byazo.

    Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. John Nkangasong, yavuze ko Afurika ifite intego y’uko mu mwaka wa 2040, uyu Mugabane uzaba wikorera 60% by’inkingo zose ukeneye, ibizatuma ugira ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibiganiro byo kubaka inganda zizakorera inkingo ku Mugabane wa Afurika birimbanyije, aho bikiri mu cyiciro cy’ubujyanama muri rusange.

    Nkangasong yavuze u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kuba muri byo bihugu bya Afurika bizakorerwamo inkingo, ati “Perezida Kagame yagaragaje ubushake bw’uko u Rwanda rwiteguye kwinjira muri iyi gahunda yo gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika.”

    Perezida Kagame asanganywe inshingano zo gushishikariza ibindi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari bishora mu rwego rw’ubuzima.

    Ibindi bihugu bya Afurika byagaragaje ubu bushake birimo Ghana, Tunisia, Morocco, Senegal, Afurika y’Epfo, Misiri n’ibindi bikirimo mu biganiro by’ibanze.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kugera ku ntego yo kwikorera inkingo, ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Nepad bafite ubushobozi bwo gufasha ibihugu bya Afurika kugera kuri iyi ntego.”

    Nkangasong yasabye ko ibihugu bikize bifite inkingo ziruta ibyo zikeneye, bikwiye gufasha Afurika kubona inkingo kuko ari bwo buryo bwiza bwo kurandura icyorezo cya Covid-19.


  • Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19 , urwego rw’ubuzima rugahabwa umwihariko –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo cya MasterCard Foundation cyatangizaga ubufatanye n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.

    Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bufite agaciro ka miliyari 1,3$, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19. Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu Mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

    Yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu.”


  • Rusesabagina ni imfungwa nk’abandi bose – RCS –

    Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

    Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’Ikinyamakuru The New York Times, batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

    Ati “Imfungwa zose imbere y’amategeko zirangana, kandi uwo Rusesabagina ni umwe mu mfungwa nk’abandi bose […] kubera iki nk’Abanyamakuru b’abanyamwuga, Rusesabagina mumufata nk’igihangange mubizi neza ibyo yakoreye abaturage bene wacu b’i Nyabimata? Yishe abantu ariko [….] mu itangazamakuru murashaka kumugira icyamamare.”

    Yakomeje agira ati “Sinashakaga kumuvugaho nk’umuntu ariko Rusesabagina ameze neza, arivuza n’ubushize mu itangazamakuru bavuze ngo ntabwo agera kwa muganga ngo arapfuye ariko twebwe tumubona umunsi ku munsi ameze neza.”

    SSP Uwera yavuze ko haba mu buryo bwo kugira ubuzima, Rusesabagina afite ubuzima buzira umuze, ndetse asa neza ugereranyije n’uko yaje ameze.

    Ati “Arasa neza nkurikije uko namubonye aza nkamubona mu itangazamakuru kuri televiziyo. N’ubundi ni mwe mwamugaragaje, uko yari ameze ubu yabaye umuntu muzima kurushaho. Icyo nababwira ni uko ari imfungwa kimwe n’abandi kandi tumufata kimwe n’abandi.”

    Yongeyeho ati “Wenda ni mwe mwambwira impamvu mushaka ko Rusesabagina agira umwihariko kandi ari umufungwa kimwe n’abandi bafungwa b’u Rwanda. Ko ntarumva mu bandi ibihumbi mirongo bafunzwe mutubaza uko bafunzwe?”

    Umuvugizi wa RCS yavuze ko Rusesabagina yitaweho neza nk’izindi mfungwa zose, kandi ko iyo hari icyo akeneye agihabwa.

    Ati “Mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze! Ni ugusakuza nyine. Basakuze nta kibazo ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Ararya nk’abandi, iyo akeneye umuganga aramubona, nta na kimwe tumuhezaho.”

    RCS ntikorera mu bwiru

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Amagereza mu Rwanda, RCS, igaragaza ko kugeza uyu munsi tariki 8 Kamena 2021, abantu bafungiye cyangwa bari kugororerwa muri gereza zose zo mu Rwanda ari 78 759.

    Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, abafungwa n’abagororwa barasurwaga, ndetse n’ubundi burenganzira bemererwa n’itegeko bukubahirizwa. Muri rusange abafungiye muri izo gereza barya kimwe, bahabwa uburenganzira ku buvuzi mbese bafatwa kimwe.

    SSP Uwera yavuze ko RCS atari ikirwa ku buryo ibyo ikora bikorwa mu bwiru kuko hari izindi nzego zibagenzura umunsi ku munsi.

    Ati “Hari Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, idukurikirana umunsi ku munsi, izo ni inzego leta yashyizeho zireberera ibyo twe dukora, hari kandi na Komisiyo ya Sena bose baraza bakadusura, bakareba bakagera n’aho dutekera bakareba niba koko isuku yubahirizwa ndetse burya n’ab’intege nke bafite ifunguro ribateganyirijwe, abarwaye indwara zidakira, byose hari ingengo y’imari iba ibigenewe.”

    RCS itangaza ko nko muri ibi bihe bya Covid-19, abagororwa cyangwa abafunzwe bashyiriweho uburyo bufasha abo mu miryango yabo aho bifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money na Airtel Money boherereza ababo amafaranga bashobora kwifashisha mu buryo butandukanye.

    RCS yavuze ko Rusesabagina ari nk’abandi bafungwa kandi ahabwa ibiteganywa n’amategeko byose

  • Abahoze muri RUD Urunana na P5 batangiye kwiregura, barimo uwashukiwe i Bujumbura –

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Mu rubanza rwo kuri uyu wa Kabiri urukiko rwumvise ubwiregure bwa buri wese, hagamijwe kumenya uruhare yagize ari muri iyo mitwe.

    Abashinjwa bashyizwe mu byiciro bibiri bigizwe n’abantu bemera ibyaha baregwa n’abatabyemera.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ntaho abahakana bahera bavuga ko batagize ubushake mu gukora ibyaha bakurikiranyweho mu gihe bari bazi neza ko bari mu mitwe y’iterabwoba kandi bazi ko ari icyaha.

    Mu bahakana harimo n’uwajyanywe mu nyeshyamba akiri muto, akavuga ko ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bigamije kugirira nabi u Rwanda ko ahubwo yajyanywe ku ngufu ndetse akaguma no guterwa ubwoba ngo atazatoroka.

    Niyonkuru Jean Baptiste, wavukiye mu Karere ka Gisagara, yavuze ko yinjiye muri P5 mu 2017 akiri muto. Ibyaha akurikiranyweho birimo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’iterabwoba no kugirana umubano na Leta z’amahanga.

    Yasobanuye ko yinjiye muri uwo mutwe aba i Bujumbura ahitwa Kinama, akorera umuntu muri Kiosk. Ngo haje kuza umuntu witwa Nshimiye ari na we wamujyanye muri Congo.

    Niyonkuru yavuze ko ku myaka afite nta kibi azi kuri Leta y’u Rwanda ku buryo yashaka kuyigirira nabi, ahubwo ko yahemukiwe n’abamujyanye muri Congo akisanga atakibasha gutoroka kuko yari mu mashyamba ya kure.

    Niyonkuru n’abandi mu byaha bahakana harimo kugirana umubano n’amahanga aho bagaragaza ko nubwo bakorerwaga ibyangombwa bihimbano, abenshi babishakirwaga batabanje kubonana n’inzego z’ibyo bihugu by’amahanga ahubwo ko byakorwaga n’ababashoraga muri byo bikorwa bababeshya akazi.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Abashinjwa batangiye kwiregura kuri uyu wa Kabiri

  • Minisitiri Habyarimana yasanganijwe ibibazo by’abahombejwe na Covid-19 mu Burengerazuba –

    Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habyarimana yaganiriye n’abacuruzi batandukanye barimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abacururiza mu masoko ndetse n’abakorera imyuga mu dukiriro dutandukanye.

    Mu bibazo byagaragajwe harimo ko bamwe mu bacuruzi batakaje igishoro cyabo kubera icyorezo cya Covid-19, bigatuma ubucuruzi bwabo buhungabana.

    Minisitiri Habyarimana yabashimiye umuhate bagaragaje, bagakomeza gukora nubwo ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora.Yabasabye kwishyira hamwe bagakorera mu matsinda, kugira ngo hazarebwe uburyo baterwamo inkunga, binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

    Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu masoko yambukiranya imipaka aho usanga abayakoreramo ari bake ugereranyije n’imyanya y’ubucuruzi irimo.

    Minisitiri Habyarimana yabijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ati “Imyanya y’ubucuruzi iracyahari muri aya masoko yambukiranya imipaka ugereranyije n’abasanzwe bakoreramo, turi kugerageza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko murabizi urujya n’uruza ntabwo rurongera gusubira ku rwego nk’urwo rwahozeho mbere y’uko icyorezo cya Covid—19 cyaduka.”

    Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) izakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hajye haboneka ibyangombwa by’abambuka imipaka, ku bagenda cyangwa abinjira, kugira ngo iyo myanya yose yuzure by’umwihariko iri mu masoko ari mu Karere ka Rusizi.

    Yasabye inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kunoza imikorere mu bijyanye n’ubwikorezi, haba ubwo mu mazi ndetse n’ubwo ku butaka dore ko yanasuye ibyambu byose biri mu aka gace.

    Minisitiri Habyarimana yasuye isoko ryubatswe mu koroshya ubucuruzi bwo ku mipaka, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose mu kongera abacuruzi barikoreramo

    Abacuruzi basanganije Minisitiri Habyarimana uruhuri rw’ibibazo bafite batewe n’icyorezo cya Covid-19

  • Col. Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali –

    Impungenge ni zose ko hashobora kuvuka ibibazo by’ubushyamire, mu gihe hari hateganyijwe amatora ya Perezida muri Gashyantare umwaka utaha ariko Goita yijeje abaturage ko ibintu byose bizagenda neza.

    Ibirori byo kurahirira inshingano z’umukuru w’igihugu nta munyacyubahiro uturutse hanze y’igihugu wigeze ubyitabira, haba n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

    Mu kwezi gushize nibwo uwari Perezida wa Mali, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, batawe muri yombi n’igisirikare bakaza gutangaza ubwegure bwabo aho bari bafungiye mu kigo cya gisirikare.

    Assimi Goita ni umwe mu bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama umwaka ushize wa 2020.

    Goita arahiriye kuba Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko amahanga akomeje gukomatanyiriza iki gihugu, harimo no guhagarikwa kw’amafaranga iki gihugu cyahabwaga na Banki y’Isi ndetse no gukurwa mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Col Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali

  • Itegeko rigenga ingengo y’imari n’ajyanye na KIFC mu yitezwe mu gihembwe gishya cy’Inteko –

    Kigali International Finance Center (KIFC), igamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk’ahantu h’ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

    Amategeko ayerekeyeho ni amwe mu azigwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe gishya yatangiye.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022, kwemeza ishingiro ry’amategeko, kwemeza imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwegera abaturage n’ibindi.

    Mukabalisa yagize ati “Tuzakomeza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inteko Rusange izagezwaho raporo za Komisiyo zitandukanye. Tuzagezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w’Intebe tunagezweho na Minisititeri y’Imari n’igenamigambi uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze”.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihembwe biyemeje gukomeza kumenya no gukurikirana ibibazo by’abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo buzaba bwemewe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, we yagarutse ku mirimo Sena izibandaho irimo kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

    Inteko Ishinga Amategeko igira ibihembwe bitatu bisanzwe bimara amezi abiri buri kimwe ari nabwo haba Inteko Rusange, gusa mu gihe atari mu gihembwe hashobora gtumizwa igihembwe kidasanzwe bitewe n’ubwihutirwe bw’imirimo iteganyijwe.

    Iyo igihembwe gisanzwe gisojwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomereza imirimo muri Komisiyo Zihoraho irimo gusuzuma amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage bakakira ibibazo n’ibitekerezo byabo.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko mu mirimo sena izitaho muri iki gihembwe harimo no kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki

  • Uko Habanabakize yiteje imbere abikesha umwuga yigiye Iwawa –

    Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko igihe yamaze Iwawa nticyamupfiriye ubusa kuko usibye kugororwa akahava yitandukanyije no kunywa ibiyobyabwenge yanahigiye imyuga irimo ububaji.

    Yemeza ko mbere yanywaga urumogi rwinshi ndetse atashoboraga kuba yamara amasaha abiri atarubonye kikaba ari kimwe mu byatumye ajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa mu 2007.

    Iki kigo ngo cyaramufashije ndetse cyamuteguriye guhindura ubuzima kuko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge amaze kugera ku bikorwa yishimira birimo kuba yarubatse inzu n’ibindi bimufasha kubeshaho neza umuryango we.

    Ibikorwa by’iterambere agezeho abikesha umwuga w’ububaji bw’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu afatanya na bagenzi be bagera kuri 21bavuye Iwawa.

    Yagize ati “Narubatse kandi nanakuyemo amafaranga ngura ikibanza i Gicumbi. Ubu njye n’abo dukorana tubayeho neza kuko buri muntu abasha kwigurira icyo ashatse. Ikindi kandi abakobwa bahoze mu buraya nazanye ngo dukorane ubu babuvuyemo kuko bahabonera ibibatunga.”

    Yongeyeho ko ubu amaze kwizigamira ndetse afite imitungo ifite agaciro k’arenga miliyoni ebyiri mu bikoresho bitandukanye yagiye agura akoresha mu kazi ka buri munsi.

    Tugirinama Leonard, yemeza ko kuva yatangira gukorana na Habanabakize ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara.

    Ati “Mbere tukiva Iwawa twagowe no kubona ahantu dukorera kubera ko ahanini nta n’igishoro twari dufite ariko Habanabakize yadushyize hamwe dutangira kubona ibiraka ubu tubayeho neza kuko buri muntu wese wakoze hari amafaranga abasha atahana ku munsi.”

    Mihigo Hussein na we we yemeza ko ku munsi iyo yabonye ibiraka ashobora gukorera ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.

    Hbanabakize avuga ko ibikorwa by’ububaji bimuhesha ubushobozi bwo gutunga umuryango we no gushyira mu bikorwa indi mishinga

    Ibikorwa by’ububaji Habanabakize akesha imibereho yabyigiye Iwawa ubwo yajyaga kugororerwayo

    Habanabakize yemeza ko yaretse ibiyobyabwenge ubu arangamiye ibikorwa bimuteza imbere

  • Four Points by Sheraton, Sosiyete nshya y’amahoteli igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) –

    Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$ mu gihe bwatanze imirimo ku bagera ku 164.000.

    Mu guteza imbere uru rwego, igihugu cyashyize imbaraga mu kongera iyubakwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo bifasha abakerarugendo kubona serivisi nziza no kugubwa neza mu gihe bari mu Rwanda.

    Ibi bikorwa remezo birimo hoteli zigezweho zishobora kwakira ibiganiro, inama n’ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga, ibizwi nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

    Muri uru rugendo u Rwanda rugiye kunguka hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott.

    Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse nta gihindutse mu minsi itarenze 30 izaba yageze ku musozo.

    Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y’amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry’i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.

    Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n’Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y’ibigo 32 ikuriye.

    -  Imiterere ya Four Points by Sheraton y’i Kigali

    Four Points by Sheraton ni hoteli izaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10.

    Igice cyo munsi y’ubutaka (basement) cy’iyi hoteli kirimo inzu z’ububiko bw’ibikoresho bizakenerwamo n’ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y’abakozi bayo nkuko bigenda ku b’ibigo biri ku rwego rwo hejuru.

    Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w’igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n’imitako ya Kinyarwanda.

    Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n’ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya.

    Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z’abakiliya, hari n’igenewe abakozi bayo n’inyuzwamo ibicuruzwa n’ibindi bikoresho.

    Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n’ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60.

    Umwihariko w’iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n’inzugi z’icyumba cy’inama zakorewe muri iyi hoteli. Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy’akaruhuko.

    Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n’ibice bibiri, birimo iy’abana ndetse n’iyagenewe abakuru.

    Iruhande rw’iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka.

    Amafunguro azaba afite gitereka

    Kimwe mu bituma hoteli ikundwa harimo serivisi nziza ariko ziba akarusho iyo ziherekejwe n’amafunguro ateye amabengeza.

    Muri iyi hotel hateganyijwe ibyumba bibikwamo inyama, imboga n’izindi mbuto ndetse ifite umwihariko wo kugira ibyumba umunani bikonjesha ibirimo imboga n’inyama.

    Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n’ahazajya hatunganyirizwa inyama. Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine.

    Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, iyoborwa na Jack Arslanian akaba akorana na New Century Development ya Hatari Sekoko.

    Mu iyubakwa ry’iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda mu gihe mu mirimo yo gusoza ariho hatumijwe ibikenerwa hanze y’igihugu nk’ibyo mu gikoni.

    Jack Arslanian yabwiye IGIHE ko yubatswe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga bigenwa n’izi hoteli.

    Ati “Bitwararika ku bintu byose ku buryo bufasha abakiliya kunogerwa na serivisi babona.’’

    Iyi hoteli ifite ibyumba 20 bisanzwe, hari n’ibirimo ibikoni imbere n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu kimwe.

    Mu minsi 30 isigaye hari kugenzurwa uko ibyuma bitanga amahuhwezi (air conditioners), umuriro, moteri, amazi n’ibindi byose niba bikora neza.

    Imwe mu nyungu ibikorwa remezo bigira ku gihugu harimo no gutanga imirimo ku baturage. Mu kubaka iyi hoteli hatanzwe imirimo ku barimo abafundi, abayede, abenjeniyeri biganjemo Abanyarwanda.

    Jack Arslanian wagize uruhare mu kuyubaka, hari n’izindi hoteli zo mu Rwanda yakozeho. Yubatse Bisate Lodge mu Majyaruguru, Ubumwe Grande Hotel, Marriott Hotel ndetse yagize uruhare mu kuvugurura One & Only Nyungwe House.

    Uyu mwenjeniyeri umaze imyaka itandatu mu Rwanda yishimira ko inyubako zigezweho z’amahoteli zikomeje kwiyongera kandi ziri ku rwego rushimishije.

    Yuzuye mu Mujyi hafi ya Serena Hotel na Marriott

    Izaba ifite inyenyeri enye iri mu izina rya Sosiyete Mpuzamahanga mu by’amahoteli ya Four Points by Sheraton

    Imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa kandi byitezwe ko mu minsi 30 izaba yageze ku musozo

    Ibikoresho by’ibanze byamaze gushyirwamo ku buryo mu minsi mike izaba yatangiye imirimo

    Abayubatse ni nabo bagize uruhare mu kubaka izindi hoteli zikomeye mu Rwanda zirimo nka Ubumwe Grande Hotel

    Byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, byakorewe mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

    Ubwogero bwayo bwamaze gutunganywa

    Izaba ifite ibyumba byisanzuye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu

    Ibitanda byamaze gushyirwamo

    Mu byumba bimwe na bimwe, intebe nazo zashyizwemo hamwe na televiziyo

    Iyi hoteli yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama mpuzamahanga n’iwabo wa ba mukerarugendo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy