Tag: featured

  • Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira –

    Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

    Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mukinnyi yafashwe.

    Yagize ati “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.’’

    Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

    Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

    Mugabo ahamijwe n’icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n’izindi. Yanabaye myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby yasinyiye Sunrise FC muri Nzeri 2020

    Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira. Akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato

  • Nyamagabe: Umugabo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umwana bikomeye –

    Inkuru y’uyu mugabo wakubise umwana we mu buryo bukomeye bikamuviramo gukomereka, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021.

    Ntiharamenyekana icyaba cyaratumye uyu mugabo ahana umwana we muri ubu buryo, amakuru aturuka muri uyu Murenge wa Kitabi, avuga ko abaturanyi b’uyu mugabo wakoze aya mahano aribo bamenya ko ari gukubita umwana bagahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Uyu mugabo akimara kumenya ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zamenye ihohoterwa yakoreye umwana we, yahise atoroka aburirwa irengero.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Mujawayezu Prisca, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ari gushakisha cyane kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

    Ati “ Biriya bintu natwe twabibonye mu gitondo, mu by’ukuri dusanga ari ibintu by’agahomamunwa bidakwiye gukorwa n’umubyeyi. Agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera kuko yahise atoroka ariko twiyemeje gushakisha aho aherereye hose.”

    Yongeyeho ko uyu mugabo nafatwa azaburanishirizwa mu nteko rusange y’abaturage kugira ngo bibere isomo buri muntu wese ushobora gushaka guhana umwana muri ubu buryo.

    Yakubise umwana we amukomeretsa mu buryo bukomeye

  • SKOL yiyemeje kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije –

    Buri mwaka tariki 5 Kamena, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uruhare rw’ibikorwa bye n’imyitwarire ye mu kubungabunga ibidukikije.

    Uyu munsi usanze muri uyu mwaka, SKOL imaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije birimo gushyiraho uruganda rusukura amazi akoreshwa n’uruganda, gusukura imiringoti ikikije uruganda ifatanyije n’abaturage ndetse no gufasha gukora imihanda yangiritse byose bigamije gutuma isi y’ejo hazaza iba nziza kurushaho.

    Uru ruganda rwavuze ko ari umwanya mwiza ku nganda zitandukanye n’abashoramari gukora ibishoboka byose bagashora mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije haba mu gukoresha ingufu zisubira, gutunganya imyanda ndetse no gufunika ibyo batunganya mu bikoresho bitangiza ibidukikije.

    Uru ruganda rwo rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza umuco wo kurengera ibidukikije, harimo kuba rwarabaye urwa mbere mu Rwanda mu kubika amazi yo kunywa rutunganya mu macupa y’ibirahure asubizwa mu ruganda, mu gihe ubusanzwe hamenyerewe amazi aba mu macupa ya Plastique rimwe na rimwe ajugunywa ahabonetse hose akangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Iki cyemezo SKOL yagifashe mbere y’izindi nganda nyuma y’uko mu 2019 u Rwanda rushyizeho igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri cyo kuba amasosiyete akora, atumiza cyangwa akoresha ibikoresho bya plastique mu kubika ibicuruzwa aba yabihagaritse.

    Si byo gusa, kuko SKOL yashyizeho uruganda rufata amazi yakoreshejwe mu ruganda, ikayasukura akongera kuba amazi meza, ubundi akoherezwa mu gishanga aho atangiza ibidukikije cyangwa ngo abangamire imibereho y’abaturage.

    Ibi byose byerekana ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese yakwiha kandi akazishobora atagombye gutegereza abandi.

    SKOL yatangaje ko uwo mukoro ukenewe kuri ubu kugira ngo habeho impinduka.

    Uruganda rwa Skol rwabaye mbere mu Rwanda mu kubika amazi mu macupa asubizwa aho kuba Plastique ngo ajugunywe mu rusobe rw’ibinyabuzima

  • Gasabo: Abana b’abakobwa babeshywa ko ibishishi bivurwa no gusambana –

    Aba bana bavuga ko bifuza ko ababyeyi babo bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho kubibahisha kugira ngo bajye babasha kumenya amakuru nyayo y’imibiri yabo.

    Ibi babigaragaje ubwo abokobwa 250 bavuka mu miryango itishoboye biga mu GS Gisozi II mu Karere ka Gasabo bashyikirizwagwa impapuro bakoresha bari mu mihango (Pads) na BRD ifatanyije n’umuryango ufasha abana batishoboye n’abo mu muhanda witwa Care and Help.

    Bemeza ko ababyeyi babo bagira isoni zo kubigisha ubuzima bw’imyororokere ku buryo ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse ko iyi mwumvire ari imwe mu ituma inda ziterwa abangavu ziyongera.

    Ishimwe Kelyne wiga mu wwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati “ Tujya duhura n’abantu bakatubwira ko ngo nk’ufite ibishishi aba agomba kubikizwa n’uko yakoze imibonano mpuzabitsina ariko umuntu akabura uwo yabibaza kuko ababyeyi bacu ntabwo bajya batubwira ibyo bintu ku buryo usanga ari nayo mpamvu abana benshi basigaye baterwa inda.”

    Nisingizwe Anitha we yavuze ko Leta yagakwiye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’imyanya myibarukiro kugira ngo batazajya bagwa mu bishuko.

    Ati “ Twumva Leta yajya isaba ababyeyi gutinyuka bakatwigisha ibijyanye n’imyororokere aho kubiduhisha kuko uragenda umuntu akakubwira ngo ibyo bishishi bizakira ari uko usambanye noneho ukaguma mu gihirahiro kuko n’uwo wagakwiye kubibaza ariwe mubyeyi wawe adashora kubikubwiraho.”

    Mukangemanyi Mamille GS Gisozi II, nawe yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo b’abakobwa ibijyanye n’imyanya y’imyibarukiro kugira ngo abajya bagwa mu bishuko.

    Ati “Turabasaba kuganiriza abana kuko bajya bagwa mu bishuko bagatwara inda zitateganyijwe kubera ko batigeze babasobanurira neza uko imyanya y’imyibarukiro ikora ni ngombwa ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakaganiriza abana babo n’ubwo ku ishuri babyiga ariko buriya niyo umubyeyi ashyizeho akiwe akakaganiriza umwana umunsi k’uwundi bituma abana b’abakobwa batagwa mu busambanyi.”

    Imibare iheruka y’igenzura ku mibereho y’abaturage (Demographic Health Survey) igaragaza ko mu 2020 abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu abarenga 2% ari abahungu.

    Ni ibintu biteye inkeke ndetse uwashaka yabyita ishyano kuko uko imyaka igenda ihita ibibazo nk’ibi bigenda byiyongera.

    Abana barifuza ko ababyeyi bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

  • Croix Rouge yahinduriye ubuzima abaturage b’i Gicumbi –

    Ubu butumwa bwatanzwe muri iki cyumweru, ubwo uyu muryango wasuraga ibikorwa byawo muri aka Karere birimo ibyumba by’amashuri wubatse, site zo gukarabiraho mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kurwanya covid-19 ndetse no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

    Muri iyi gahunda abaturage bagera kuri 48 batishoboye bahawe inkunga yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse yabazamura vuba.

    Kagimba Epimaque utuye mu Murenge wa Rwamiko, yavuze ko ubuzima butari bworoshye ariko ko iyo nkunga agiye kuyifashisha agura imbuto zo guhinga.

    Ati “Twari dutunzwe no guca inshuro Covid-19 ije ubuzima burushaho kutugora, aya mafaranga mpawe azamfasha gushaka imbuto z’ibirayi, kuko igihembwe cy’ihinga giheruka nticyagenze neza.”

    Umukobwa w’impfubyi urera abavandimwe be babiri uri mu bahawe ubufasha, yavuze ko azabwifashisha mu kuvugurura inzu basigiwe n’ababyeyi.

    Yagize ati “Ubuzima ntibuba bworoshye iyo udafite aho kuba, aya mafaranga Croix Rouge impaye azadufasha kuvugurura inzu tubamo kuko yendaga kutugwaho”.

    Ku rundi ruhande, Croix Rouge Rwanda yanasuye amashuri yubatse mu Murenge wa Mutete ahari ibyumba 15, site zo gukarabiraho mu bindi bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Byuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muryango kandi wubakiye abatishoboye inzu 25 mu Murenge wa Mutete bari babayeho ubuzima bubi bitewe no kutagira amacumbi.

    Mukamparirwa Vestine, yavuze ko nyuma yo kubakirwa yaretse gucumbika by ahato na hato, kuri ubu akaba atekanye.

    Ati “Nta nzu nagiraga, nari mbayeho ncumbika, bakanyirukana kubera kubura ubukode ariko Croix Rouge yanyubakiye inzu ubu ndatuye ndatekanye n’abana banjye.”

    Simango Maxime, uhagaririye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko izakomeza gufasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Yasabye ubuyobozi bwite bwa leta gukurikirana ibikorwa remezo byubatswe mu rwego rwo kubibungabunga.

    Ati “Iyo twubatse ibikorwaremezo tubyegurira ubuyobozi; bufite inshingano zo kubungabunga ibyakozwe aho kugira ngo bireberwe byangirika, ababihawe na bo ubwabo bakwiye kubibungabunga”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elizabeth, yashimye uruhare Croix Rouge igira mu mibereho myiza y’abaturage muri aka karere.

    Ati “Ndashima uruhare Croix Rouge igira mu gufasha abaturage bacu kugira imibereho myiza. Covid-19 yatumye bamwe bahagarika imirimo yabo, nk’abaturage bari muri Guma mu Rugo mu Murenge wa Rwamiko baradufashije aho hatanzwe inkunga irenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”

    Mu Karera ka Gicumbi, Croix Rouge Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 no gutanga ubufasha by’umwihariko mu mirenge yari muri Guma mu Rugo.

    Uyu muryango kandi ufite umushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye bafite ibibazo byihariye mu Mirenge ya Byumba, Manyagiro na Miyove, kuva mu 2013 kugeza 2020, aho watwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, biciye mu kububakira inzu, kubagurira ubutaka, kuboroza inka, kurihira abana amashuri n’ibindi.

    Bimwe mu byumba by’amashuri byubatswe na Croix Rouge mu Murenge wa Mutete

    Hubatswe ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri gukaraba intoki birinda Covid-19

    Inzu zubatswe na Croix Rouge zigenewe abasigajwe inyuma n’amateka

    Abanyeshuri bakoraga ingendo ndende buri munsi begerejwe amashuri

    Bamwe mu baturage bahawe inkunga yo kubafasha gusohoka mu bibazo batewe na Covid-19

    Mukamparirwa Vestine yashimye ubufasha yahawe bwo kubakirwa inzu yo kubamo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yashimye ubufatanye n’imikoranire bafitanye na Croix Rouge

    Uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, Simango Maxime, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubungabunga ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abaturage

  • Abanyeshuri basaga ibihumbi 450 bagiye gukora ibizamini bya Leta –

    Ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri bizakorwa hagati ya tariki 14 Kamena na 30 Nyakanga 2021. Nibyo bizamini bya Leta bya mbere bigiye gukorwa mu gihe cy’umwaka n’igice ushize, kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije uburyo bw’imyigire bwari busanzweho.

    Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678 barimo abahungu 116.613 n’abakobwa 138.065. Ugereranyije n’abanyeshuri 286.087 bakoze ikizamini nk’icyo mu 2019, bagabanyutseho 11 %.

    Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Biyongeyeho 2 % ugereranyije n’abanyeshuri 119.932 bakoze ibizamini nk’ibyo mu 2019.

    Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. Ni mu gihe mu 2019 ibizamini nk’ibyo byakozwe n’abanyeshuri 52.291. Abanyeshuri bazakora ibizamini mu masomo ya siyansi baragabanutse ugereranyije na 2019. Kuri ubu hazakora 14.785 bavuye ku 15.251.

    NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916. Umubare w’abanyeshuri bazakora ibyo bizamini wariyongereye ugereranyije na 19.862 bakoze mu 2019.

    Abakandida bigenga bazakora ikizamini cya Leta gisoza ayisumbuye ni 1.857, bavuye ku 1584 mu 2019.

    Ibizamini ku biga imyuga n’ubumenyingiro nibyo bizatangira mbere tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizakorwa hagati ya tariki 12-14 Nyakanga, iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga.

    Ibigo bizakorerwaho ibizamini by’amashuri abanza ni 1018, ku cyiciro rusange ni 547, abasoza ayisumbuye bazakorera ibizamini ku bigo 418 mu gihe abo mu myuga n’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo 97.

    Biteganyijwe ko ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizatangira mu cyumweru gitaha

  • Imbuto Foundation yahaye RBC inkunga y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 10 Kamena 2021, ku ishami rya RBC riherereye i Nyamirambo hafi ya CHUK.

    Ibikoresho byatanzwe birimo telefone zigezweho za Mara Phone 206 zizahabwa abajyanama b’ubuzima mu koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yabo na RBC.

    Harimo kandi utwuma dupima umuriro 2.200, udupfukamunwa 133.500, umuti wica udukoko [Hand Sanitizer] uducupa 2.910 ndetse na ‘Face Shield’ zikoreshwa mu gukingira isura 2.400.

    Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri Imbuto Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe ku bufutanye n’inshuti za Imbuto ziri hirya no hino ku Isi.

    Yongeyeho ati “Iyi nkunga yari ikenewe kubera ko Covid-19 ntabwo irarangira, iracyariho kandi ntabwo tugomba kuyirengagiza. Dukeneye gushyira imbaraga twese hamwe uko dushoboye tugafatanya kwirinda, tukabwira abaturage ko Covid-19 igihari, abantu bose bakabimenya niyo mpamvu twebwe nk’Imbuto twumva ko tugomba gufatanya n’abandi mu kurinda ikwirakwira ryayo.”

    Ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, Dr Gatare Swaibu, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe na Imbuto Foundation igamije gufasha abajyanama b’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 kuko ari bo bantu batanga ubufasha bw’ibanze mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Ati “Abajyanama b’ubuzima ni bo bantu ba mbere badufasha muri uru rugamba. Badufasha mu buryo butatu; ubwa mbere, bazenguruka imidugudu yose urugo ku rundi bashakisha uwaba afite ibimenyetso. Ubwa kabiri, badufasha gukora ubukangurambaga aho batuye hirya no hino mu gihugu batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.”

    “Uburyo bwa gatatu, badufasha mu byerekeranye no gutanga ubuvuzi, gutanga imiti ku muntu uwo ari wese uri mu mudugudu uba wagaragayeho iki cyorezo. Rero kubera ko bita ku barwayi nabo ubwabo bagomba kwitabwaho cyane cyane tubarinda kuba bakwandura.”

    Dr Gatare yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ubafasha butandukanye ibagenera mu bikorwa byinshi, aho imaze kubafasha kubaka ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n’icya Tabagwe, cyatashywe na Perezida Paul Kagame mu 2020 ndetse ikaba iri kubafasha no kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Imbuto Foundation yakomeje kuba hafi RBC iyigenera inkunga zitandukanye z’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 ndetse iherutse no kuyiha imashini ebyiri zifashishwa mu gupima Coronavirus.

    Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 27.548 banduye Coronavirus, 26,341 barayikize naho 365 imaze kubahitana.

    hatanzwe kandi n’utwuma dupima umuriro 2.200

    telefone 206 za Mara Phone zizahabwa abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo horoshywe uburyo bwo guhanahana amakuru

    Hatanzwe imiti yica udukoko ‘Hand Sanitizer’ ingana na 2.910

    Dr. Swaibu Gatare (iburyo) yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ibikorwa bitandukanye ibafasha

    Hatanzwe na ‘Face Shield’ 2.400 zifashishwa mu gukingira isura y’umuntu

  • Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Ntara y’Iburasirazuba kigiye kuvugutirwa umuti –

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Kamena 2021 i Kigali. Umushinga ibigo byombi bigiye guhuriraho ushingiye ku bufatanye mu bya tekinike uzamara imyaka ine ukaba ugamije kongera ingano y’amazi meza agera ku baturage mu turere uko ari turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Mu bikorwa biteganyijwe harimo kubaka ubushobozi bw’inzego zose zifite aho zihuriye n’imicungire y’amazi zirimo iz’ibanze, abikorera ndetse n’abayakoresha umunsi ku munsi.

    Inzego z’uturere zizafashwa kunoza igenamigambi mu gushyiraho ibikorwa remezo by’amazi, bizatuma agera ku baturage yiyongera.

    Biteganyijwe ko u Buyapani buzajya bwohereza impuguke z’abakorerabushake mu byo kubaka no gucunga ibikorwa remezo by’amazi bakaza gutanga ubumenyi mu nzego zitandukanye mu Rwanda ndetse aba enjeniyeri b’Abanyarwanda bakajya kwihugurira mu Buyapani.

    Jica kandi izajya itanga ibikoresho bitandukanye bikenerwa muri uru rwego nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Maruo Shin.

    Ati “Twiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu mugambi wo kugeza amazi kuri buri munyarwanda nk’uko biri mu muhigo rugomba kuba rwesheje mu 2024.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Eng. Dusenge Byiringiro Alfred, yavuze ko ikibazo cy’amazi meza gihangayikishije mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba ari yo mpamvu leta yahisemo ko uyu mushinga ukorera muri iki gice.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • YouTube ikomeje kuba indiri y’abakora ibyaha birimo iby’icengezamatwara no kugumura rubanda; Amaherezo ni ayahe? –

    Dufashe nk’urugero rwa YouTube, kuri ubu usanga hari ibyiciro by’abayikoresha ariko ibikorwa bayikoreraho biganisha cyangwa bigize ibyaha; aha twavuga nk’icyiciro cy’abayinyuzaho amakuru agamije gupfobya no guhakana Jenoside, gukurura imvururu mu banyarwanda n’ibindi.

    Hari ikindi cyiciro cy’abanyuzaho amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni n’ikindi cy’abanyuzaho amakuru y’ibihuha ashobora guhungabanya umudendezo n’ituze rya rubanda cyangwa akaba yabayobya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Abo bose ariko icyo bahuriraho ni ugushaka indamu cyangwa amafaranga atangwa na Google ku muntu washyize amashusho kuri YouTube, aho uko amashusho yarebwe cyane [Views] ariko amafaranga uwayashyizeho abona agenda yiyongera.

    Ingero ni nyinshi; mu minsi ishize Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo guha ishingiro Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yanyuzaga kuri shene ya YouTube yari yarashinze.

    Mu minsi ishize kandi hari uwifashishije YouTube atangaza ko umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabye Imana.

    Ni igihuha cyakwirakwijwe mu masaha y’igitondo cyo ku wa 7 Kamena, gikura benshi umutima by’umwihariko abo mu muryango we, ariko nyuma biza kugaragara ko byakozwe n’uwishakiraga kubona za ‘Views’.

    Ibi kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’Ikigo Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’inzego zireberera Itangazamakuru muri rusange baganiriye kuri iyi ngingo mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 9 Kamena 2021.

    Umukozi ushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru muri RURA, Ahoranayezu Christian, yavuze ko RURA idashinzwe kugenzura imikorere y’izi mbuga ariko ngo igomba kuzamo kuko kugira ngo umuntu abashe kugira konti kuri izo mbuga zose bisaba ko abanza gushyira imyirondoro ye kuri urwo rubuga.

    Ati “Ntabwo RURA ishinzwe kugenzura buri munyarwanda ibyo yanditse cyangwa yatangaje kubera ko hari bwa bwisanure ahabwa n’itegeko Nshinga, ariko buri muntu wese agomba kumenya ko ibyo atangaza bitabangamiye bagenzi be cyangwa bitabangamiye rubanda.”

    Yakomeje agira ati “RURA ntabwo izajya kureba ibyo buri munyarwanda yashyize kuri Twitter cyangwa YouTube ye ariko ubikora ari mu rwego RURA igenzura, arabibazwa akabibazwa n’amategeko ahari. Hanyuma abandi bamenye ko ari inshingano zabo kuguma mu murongo w’ibiteganywa n’amategeko.”

    Ku rundi ruhande ariko hari ababihuza n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha umunyarwanda wese ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ashatse cyangwa ingingo ya 18 y’itegeko rigenga itangazamakuru iteganya ko umunyamakuru agomba gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko by’umwihariko YouTube ikomeje kugaragara ko hari ibyaha abantu bagenda bayikoreraho, ibintu avuga ko bidakwiye guhuzwa n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyangwa kuniga itangazamakuru.

    Ati “Itegeko ryashyizeho umurongo ngenderwaho, ntabwo ushobora kuvuga ngo ndatanga ibitekerezo uko nishakiye hari ibyo wica, itegeko rivuga ko buri muntu wese ashobora gutanga ibitekerezo uko abyumva ndetse akananenga ariko ntabwo wemerewe gutanga igitekerezo ku kintu kiri buzane amacakubiri cyangwa kibangamiye ituze rusange rya rubanda.”

    Yakomeje agira ati “Itegeko Nshinga riravuga ngo kirazira ko ugomba kubangamira umuco mboneza bupfura. Nko kuri Israel Mbonyi, umuntu aranditse ngo kanaka yarapfuye, utitaye ku ngaruka, ubwo icyo ni ugutanga ibitekerezo? Ni ibihuha.”

    Dr Murangira avuga ko hari ingero nyinshi z’ibyaha biri gukurikiranwa kandi abantu bagiriwe inama kenshi kuri ubu amategeko ariyo ari gukurikizwa kandi akarishye.

    Ati “Twarigishije, twagiriye abantu inama. Ubu amategeko agiye gukurikizwa kandi ingingo zirimo zirakarishye mu by’ukuri. Ibihano birakarishye.”

    YouTube ikwiye gutandukanywa n’umwuga w’itangazamakuru

    Telefone ngendanwa irimo Camera, ifata amajwi,amashusho n’amafoto ndetse nyirayo afite urukuta rwa Twitter, Facebook cyangwa YouTube ashobora kuyifashisha atangaza amakuru.

    Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, ruvuga ko imikoreshereze mibi ya YouTube n’izindi mbuga ari icyasha gikomeye ku itangazamakuru muri rusange kubera ko abenshi bakora ibi bikorwa bitwikiriye umutaka w’itangazamakuru cyane ko n’izi shene zifungurwa kuri YouTube usanga zitwa ‘Televiziyo’.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel ati “Icyo cyasha kiraturuka ku myumvire cyangwa abakurikira itangazamakuru bameze, ubundi ikiranga umunyamakuru ni ikarita imuranga kuko iyo ayifite aba yaragiranye amasezerano n’umukoresha cyangwa uwamuhaye iyo karita ko agiye gukora kinyamwuga.”

    Mugisha avuga ko muri rusange abakora ibyaha kuri za YouTube harimo abanyamakuru n’ababihishamo ariko bose abazakora ibyaha amategeko azabibabaza.

    Ati “Bose bitwikira itangazamakuru, bamwe baririmo bashaka kurikora kinyamwuga harimo n’abaryihishemo, abo rero ntubamenya utarabona bya bindi bibarimo ko byagiye hanze. Ni ukubegera mukabakurikirana, mukabagira inama nyuma rero bakomeza amategeko akabakurikirana.”

    Yakomeje agira ati “Gusa barahari, cyane cyane abantu ubona ko bambaye umwambaro w’impirimbanyi kurenza uko bambaye umwambaro w’ubunyamakuru. Ni ibintu tubona ko bisa n’ibizamuka ariko ababatiza umurindi ni ababaha izo ‘Views’. Dukwiye kwigisha abantu kumenya ibyo bahabwa n’izi mbuga nkoranyambaga, ibidakwiye bakabireka bagakurikirana ibyungura ubumenyi bwabo.”

    Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango gifite shene ya YouTube ya Umuryango TV, Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko hakwiye gutandukanywa umuntu wafunguye shene ya YouTube agamije gushyiraho gahunda ze n’urukoresha nk’umunyamakuru.

    Ati “Mu buryo busanzwe nidukomeza gukora gutya bizagorana kuko zirimo amafaranga, zirimo uko wiyumva n’ibindi bimeze gutyo. Ntabwo numva uburyo ushobora kujya kwaka ikiganiro n’umuntu atari ikinyamakuru ufite, utari n’umunyamakuru ngo icyo kiganiro ugikore.”

    “Ibyo byo mvuga ko ufite ibintu ashaka gushyira, ashyiraho ibyo guteka , cyangwa ibindi bindi ariko ntabwo bikwiye gutandukanywa n’umwuga w’itangazamakuru. Kuba nazinduka nkajya kwaka ikiganiro abantu kandi ntari umunyamakuru cyangwa ngashinga Televiziyo ikorera kuri YouTube ntari umunyamakuru, ibyo byose byagombye kugira uko bikora n’ibyo bikurikiza.”

    Ku rundi ruhande ariko, RURA na RIB batangaza ko hari abantu usanga bafite amakarita y’ibitangazamakuru bizwi ndetse banabikorera ariko ku ruhande bakagira shene za YouTube banyuzaho andi makuru ugasanga ni amakuru y’ibihuha cyangwa andi makuru badashobora kunyuza mu bitangazamakuru bakorera.

    Abahanga n’abakurikiranira hafi itangazamakuru bavuga ko YouTube ari umuyoboro mwiza mu kugaragaza no gutanga ibitekerezo ariko bagasaba ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura ibikorerwa kuri uru rubuga n’izindi zitandukanye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko abantu bagiriwe inama kenshi kuri ubu amategeko agiye gukurikizwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yavuze ko imikoreshereze mibi ya Shene za YouTube ari icyasha ku itangazamakuru

    Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph asanga abakorera ibyaha kuri YouTube badakwiye kwitirirwa itangazamakuru

  • “Couple” y’abanyamahirwe ishobora gukorera ubukwe muri Kigali Arena ku buntu –

    Irushanwa rizatangira tariki 8 Kamena risozwe 7 Nyakanga 2021, rikazakorerwa ku rubuga rwa Instagram.

    Uwifuza kuryinjiramo asabwa kuba akoresha urubuga rwa Instagram kandi ukurikirana Kigali Arena ndetse no kuba afite ifoto ari kumwe n’umukunzi we bifuza kurushinga hagati ya Nyakanga na Nzeri.

    Uko bikorwa, urabanza ugakurikirana konti ya Kigali Arena kuri Instagram, ujya mu ishakiro ukandikamo ‘kigaliarenarw’ ukayikurikirana ukanda ahanditse ‘Follow’.

    Iyo ibyo birangiye, ujya muri konti yawe ugashyiraho ifoto yawe n’umukunzi wawe muzarushinga, ukandika amazina yanyu, aho mutuye, ndetse n’inkuru ivuga ku rukundo rwanyu mu magambo make.

    Warangiza kwandika ayo magambo ukongeraho iyi hashtag #WedAtKigaliArena ubundi ukabimenyesha Kigali Arena wandika @kigaliarenarw.

    Umuyobozi wa QA Venue Solutions igenzura Kigali Arena, Kyle Schofield yavuze ko iyi nzu ifite ubushobozi buhagije bwo kwakira ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe cyane ko ifite ahantu henshi yakwakirira abantu bitewe n’igikorwa bajemo kandi kubera ubunini bwaho, abahakorera ibirori babikora bizeye umutekano w’ubuzima bwabo cyane muri iki gihe cya Covid-19.

    Yongeyeho ati “‘Couple’ izatsinda iri rushanwa izishimira umunsi wayo w’amateka mu birori byiza bizaba hakurikizwa amabwiriza yose kwirinda. Dutegerezanyije amatsiko menshi kwakira amafoto n’inkuru zitandukanye z’abakundana ndetse ikirenzeho kwakira ‘couple’ izatsinda irushanwa.”

    Inzu ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000, yaba abitabiriye ibitaramo by’abahanzi, ibirori byo kwiyakira, imikino, amarushanwa y’ubwiza, n’ibindi. Ndetse ni imwe mu nzu nke muri Afurika zubakitse mu buryo bugezweho mpuzamahanga.

    Kuva yafungurwa ku mugaragaro muri Kanama 2019, imaze kwakira ibitaramo bitandukanye birimo n’icyakozwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo, ndetse yakira n’imikino ikomeye irimo imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2021 muri Basketball’ Afrobasket 2021’ ndetse n’Imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020).

    Kigali Arena ubu igenzurwa n’ikigo cya QA Venue Solutions Rwanda, cyatsingiye isoko ryo kuyibyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka irindwi.

    Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe

    Kigali Arena yatanze amahirwe ku bantu bakundana bazashyingirwa hagati ya Nyakanga na Nzeri, aho abazatsinda iri rushanwa bazakorera ubukwe muri iyi nyubako y’igitangaza ku buntu