Tag: featured

  • Ibibazo by’inzitane n’ibihombo mu mushinga wo guhuza Imirenge SACCO –

    Guhuza Koperative zo kubitsa no kugurizanya (Imirenge SACCO) byatangiye gutekerezwaho nyuma y’igihe gito zishinzwe nka bumwe mu buryo bwafasha mu kunoza serivisi no gukumira ubujura bwakorwaga n’abakozi bazo.

    Mu 2014, Perezida Kagame yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 wihutishwa, uwari Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, icyo gihe yavuze ko nyuma y’umwaka umwe bizaba byatunganye. Gilbert Habyarimana wamusimbuye na we yageze igihe asimburwa na Prof. Harelimana Jean Bosco umushinga ukiri agatereranzamba.

    Hagati aho muri Gashyantare 2015, RCA yahaye Ikigo Fintech International Limited, isoko ryo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuza Imirenge SACCO, ariko nticyabasha kubahiriza amasezerano kugeza asheshwe.

    Fintech International yari yaramaze kwishyurwa 3.393.218.370 Frw nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

    Uretse amafaranga yishyuwe Fintech, hari andi yishyuwe serivisi za ‘consultancy’ hamwe n’ayahembwe abakozi bashyizweho na RCA uyu mushinga ugitangira angana na 2.306.233.551 Frw.

    Bigeze mu 2017, Imirenge Sacco yaguze ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka 3.444.783.902 Frw, byagombaga kwifashishwa mu gihe ‘Cooperative Bank’ yari kuba itangiye, kuri ubu byabuze icyo bikoreshwa.

    Muri Kamena 2020, RCA yishyuye Fintech International 406.294.802 Frw mu rubanza rushobora kuba rukomeje muri KIAC (Kigali International Arbitration Center) hagati ya Fintech na RCA, amafaranga Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko yapfuye ubusa kimwe n’ayishyuwe serivisi za ‘consultance’ (ni ukuvuga 2 712 528 353 Frw).

    Inteko Ishinga Amategeko mu 2019 yasabye Minisiteri y’Ubutabera kwinjira mu kibazo cy’isoko RCA yatanze ryo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Imirenge SACCO 416 ryatikiriyemo 3 393 218 370 Frw.

    Nyamara Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye yaje gusubikwa nyuma yo gusanga nta wukwiye gukurikiranwaho icyaha ahubwo abari mu micungire y’uyu mushinga wahombye icyo bakoze ari amakosa y’imiyoborere.

    Umushinga washyizwe mu maboko ya Minecofin

    Kuri ubu umushinga wo guhuza Imirenge SACCO washyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) ikaba irimo kuwushyira mu bikorwa ifatanyije na RISA hakoreshejwe abatekinisiye b’imbere mu gihugu.

    Biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu bizarangira muri Werurwe 2022, utwaye miliyari indwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse igihombo cy’amafaranga atari make hiyongeraho no kuba abaturage batarabonye inyungu zari zitezwe kuri ‘Cooperative Bank’.

    Mu bigo bya leta byakorewe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo mu mwaka ushize RCA ntikirimo kubera ko ngo cyarimo kwimurira icyicaro cyacyo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Imirenge SACCO zashinzwe mu 2009 hagamijwe kwegereza abaturage benshi serivisi z’imari zitabageragaho nk’uko bikwiye. Kuri ubu zikorera mu mirenge 416 yose yo hirya no hino mu gihugu.

    Raporo y’inyigo ku miterere ya serivisi z’imari mu Rwanda (FinScope survey 2020) igaragaza ko Abanyarwanda bakuze bagera kuri 77% bakoresha serivisi z’imari zirimo izitangwa n’amabanki, ibigo by’imari na SACCO, ibigo by’ubwishingizi na Mobile money.

    Hashize igihe havugwa umushinga wo guhuza Imirenge Sacco ariko nturagerwaho

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Uganda –

    Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu karere byugarijwe na Covid-19 ku kigero cyo hejuru byanatumye mu minsi mike ishize, Guveronoma ifata ingamba zikaze zirimo no gukumira ingendo zihuza uturere.

    Imibare y’ubwandu muri iki gihugu yatangiye kwiyongera mu mpera za Gicurasi, aho nibura ku munsi habonekaga abantu barenga 300 banduye bigera n’aho nko ku wa 10 Kamena 2021 abanduye bari 1.438 mu gihe mbere y’uwo munsi bari 842.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze rivuga ko ingendo zibaye zihagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, gusa abagenzi bagizweho ingaruka n’izo mpinduka bakaba bemerewe guhinduza amatike yabo ku buryo bazayabyaza umusaruro ubwo zizaba zasubukuwe.

    Muri Uganda habarwa abantu 56.949 bamaze kwandura Covid-19 mu gihe abo yahitanye ari 402. Ubwandu bw’iki cyorezo buri kuri 17%.

    RwandAir yakoreraga ingendo esheshatu ziva cyangwa zijya muri Uganda buri cyumweru, usibye ku wa Kabiri nibwo iterekezagayo. Muri iki gihe cya Covid-19, umuntu washakaga kwerekeza i Entebbe yasabwaga kuba yaripimishije Covid-19 nibura mbere y’amasaha 72.


  • IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko –

    El Salvador ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje mu mategeko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya bitcoin, ivuga ko bizayifasha kongera ishoramari mpuzamahanga, korohereza Abanya-El Salvador kohereza amafaranga mu gihugu ndetse no gutuma 70% by’abatuye icyo gihugu batagerwaho na serivise z’imari babasha gutangira kuzikoresha.

    Nyuma yo gufata iki cyemezo, IMF yavuze ko itewe impungenge n’ingaruka gishobora kuzagira ku bukungu bwa El Salvador, isanzwe iri mu bihugu bikennye ku Isi.

    IMF itewe impungenge n’ingaruka icyo cyemezo gishobora kuzagira ku bukungu bw’icyo gihugu gisanganywe ibibazo birimo amadeni ari hejuru ndetse n’icyuho kinini mu ngengo y’imari.

    Umuvugizi wa IMF, Gerry Rice, yagize ati “Ikoreshwa rya bitcoin rizateza ibibazo mu rwego rw’imari ndetse n’urwego rw’amategeko kandi bisaba ubusesenguzi bwimbitse. Turimo kubikurikirana, kandi tuzakomeza gutanga ubujyanama kuri Leta.”

    Iki cyemezo cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe muri El Salvador gishobora kugira ingaruka ku nguzanyo icyo gihugu kiri gusaba muri IMF ingana na miliyari 1$.

    Bitcoin ni ifaranga ricuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka blockchain, rikaba ritagenzurwa n’ibigo birimo banki nkuru z’ibihugu.

    Icyo iri faranga rinengwa cyane ni uburyo agaciro karyo gahindagurika, ku buryo bidaha abacuruzi n’abaguzi umwanya wo kugena agaciro k’ibicuruzwa ngo bimenyerwe. Nk’ubu bitcoin iri kugura ibihumbi 36$, ariko mu mezi atandatu ashize yaguraga ibihumbi 65$.

    IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko

  • Kayonza: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arakongoka –

    Byabaye ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira, ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yahiriye aho ababyeyi be bafite imirima bororera n’inka.

    Ati “Ababyeyi basize abana ahantu bafite inka n’imirima, hari hariyo inzu nto bifashisha mu buryo bwo kugamamo imvura cyangwa izuba mu gihe bari mu mirimo. Haje gusigara umwana muto w’imyaka itatu n’igice n’undi mukuru we muto, ababyeyi babo bari bagiye mu isoko.”

    Yakomeje avuga ko uwo mwana usa n’aho ari mukuru ho gato yacanye umuriro kugira ngo bateke ibyo kurya, uwo muriro ufata ya nzu nto yubakishije ibyatsi n’amashara ari na yo uwo mwana w’imyaka itatu yari aryamyemo ahiramo habura umuntu wamutabara. Ngo abahageze nyuma bose basanze yahiriyemo.

    Gitifu Bisangwa yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakirinda kubasiga bonyine yaba mu rugo cyangwa n’ahandi hose kuko umwana ashobora kugira ikibazo akabura ubufasha bw’umuntu mukuru.

    Ati “Ababyeyi turabakangurira kwita ku nshingano zabo bagakurikirana abana babo ntibabasige bonyine mu rugo nta wubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bahise basaba abafite inzu bugamamo izuba mu mirima ndetse no mu bishanga kuzikuraho kuko akenshi bakunze kuzishyiramo abana mu gihe bagiye guhinga ugasanga zibateje ibibazo.

    Abatabaye basanze umwana yamaze kwicwa n’umuriro

  • Gasabo: Umusore yiyahuye nyuma yo gushwana n’umukunzi we –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu musore uvuka mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 nyuma y’uko umurambo we ugaragaye uri mu kagozi aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuhunde.

    Ababonye Simbikangwa bemeza ko mbere yo kwiyahura yabanje kwandika ibaruwa igaragaza ko agiye kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umukunzi we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko uyu musore yiyahuye.

    Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 25 wiyahuye ariko mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga.”

    Umurambo wa nyakwigendera Simbikangwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Ibyo kuzana amashusho ya Dr Kayumba ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege byakuruye impaka mu rukiko –

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha gikorewe ku Kibuga cy’indege rumuhanaguraho icyo gusinda ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2020. Yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

    Dr Kayumba Christopher yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye kuburanishwa Saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko ritangira saa mbili za mu gitondo

    Umucamaza yatangiye aha ijambo Dr Kayumba Christopher ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiko, avuga ko yabikoze mu nyungu z’ubutabera, kandi ko yaburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga.

    Dr Kayumba yavuze ko atari guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege ngo ntahite ahafatirwa ahubwo agafatwa ku mugoroba.

    Ati “Ndi nde uteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpamva, nkafatwa nimugoroba.”

    Me Nterenganya Jean Bosco yahise amwunganira, asaba urukiko ko mu rubanza rw’umukiliya we hadakenewe abatangabuhamya kuko ikibuga cy’indege ubwacyo kigira Camera ku buryo bazana amashusho bamufashe bakerekana uko yahungabanije umutekano.

    Me Ntirenganya yavuze ko ubundi iyo umuntu ahungabanyije umutekano ku bibuga by’indege za gisivili ahita atabwa muri yombi, nyamara ngo siko byagenze kuri Kayumba.

    Yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Dr Kayumba rudashingiye ku mategeko kuko nta mashusho yazanywe mu rukiko ngo berekane uko yakoze icyaha.

    Ati “Ndasaba ko niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege mpuzamahanga”.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abaregwa, buvuga ko icyo basaba ari uko urukiko rwemeza ko Dr Kayumba ahamwa n’ibyaha aregwa.

    Icyaha cyo gusindira mu ruhame urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwakimuhanaguyeho ariko ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko nacyo urukiko rwakimuhamya.

    Ku kijyanye n’amashusho Kayumba n’umwunganizi we basabye, ubushinjacyaha bwavuze ko atari ngombwa kuko hari abantu bamwiboneye n’amaso yabo akora icyaha ku buryo amashusho adakenewe.

    Umucamanza amaze kumva imande zombie yahise apfundikira iburanisha, atangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki 8 Nyakanga 2021.

    Dr Kayumba n’Umwunganizi we yasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kuzana amashusho ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege

    Dr Kayumba aganira n’umunyamategeko we mu rukiko

  • Urukiko rwasabwe gutesha agaciro iturufu yo gushukwa ku bahoze muri P5 na RUD Urunana –

    Ibyaha bakurikiranyweho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ku munsi wa gatatu, urukiko rwumva ubwiregure bw’abaregwa, abiregura bongeye kumvisha urukiko ko badakwiye kugira ibyaha bakurikiranwaho kubera ko bagiye muri iyo mitwe batabishaka ahubwo ko bashutswe bakisanga mu mashyamba.

    Abireguye bahakanye ibyaha bashinja, bakagaragaza ko nta bushake bari bafite mu kujya muri iyo mitwe ndetse ko n’ubuzima bari babayemo batari babwishimiye, bagaheraho basaba urukiko ko rwabagira abere.

    Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga batanga ni ukuba barizezwaga akazi keza, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

    Umwe muri bo witwa Kananura Fred, yavuze ko yari umwogoshi muri Uganda akorera 5000 by’amashilingi, aza gushukwa n’umugabo witwa Richard ko yamushakira akazi akamuhuza na mwenewabo ufite Salon de Coiffure ebyiri i Bujumbura, akajya kuzimucungira kandi ko yajya ahembwa amadorali 100 ku kwezi.

    Kananura yagaragarije urukiko ko uwo Richard yamushakiye ibyangombwa byo kwerekeza mu Burundi, bakajyana ariko ngo agezeyo zihindura imirishyo aho yari yakirwa n’abasirikare b’Abarundi.

    Nko ku cyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwujyamo, yatsembeye urukiko ko atigeze agira uruhare mu kuwushyiraho ndetse ko nta n’ubushake yagize mu kuwubamo.

    Yagize ati “Sinawubayemo kuko sinawushinze kandi nawujyanywemo ntabishaka ariko si njyewe wawushinze kandi nta hantu na hamwe nigeze ngira nabi.”

    Uyu mugabo yagaragaje ko gutoroka bitari kuborohera kuko n’uwabigeragezaga bamwiciraga mu maso y’abandi bityo bagahitamo kuhaba ngo bacungure ubuzima bwabo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byose abaregwa bagaragaza byo kuba baragiye mu mutwe nta bushake bafite no guterwa ubwoba nta shingiro bifite cyane ko n’ubwo bavuga ko bizezwaga akazi, nta n’umwe ushobora kugaragaza icyerekana ko yari agiye gukora akazi koko.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko batigeze bagira umuhate wo gushaka gutoroka ngo bitandukanye n’umugambi w’inyeshyamba kuko abenshi muri bo bari bafite uburyo bwo kuba babikora ariko ntibabikore.

    Ubushinjacyaha bwifuza ko urwo rwitwazo rwo kuba barashutswe rudakwiye gukomeza kuvugwa kuko iyo baza gushukwa baba baratorotse.

    Kugeza ubu abamaze kwiregura bagera kuri 25 mu gihe bose uko ari 36 bagomba kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

    Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 22 kugeza ku wa 24 Kamena 2021 abaregwa bakomeza kwisobanura ku byo baregwa.

    Abaregwa bagaragarije Urukiko ko bashutswe bakizezwa akazi bityo ko badakwiye gukurikiranwa

  • Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira –

    Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

    Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mukinnyi yafashwe.

    Yagize ati “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.’’

    Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

    Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

    Mugabo ahamijwe n’icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n’izindi. Yanabaye myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby yasinyiye Sunrise FC muri Nzeri 2020

    Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira. Akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato

  • Nyamagabe: Umugabo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umwana bikomeye –

    Inkuru y’uyu mugabo wakubise umwana we mu buryo bukomeye bikamuviramo gukomereka, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021.

    Ntiharamenyekana icyaba cyaratumye uyu mugabo ahana umwana we muri ubu buryo, amakuru aturuka muri uyu Murenge wa Kitabi, avuga ko abaturanyi b’uyu mugabo wakoze aya mahano aribo bamenya ko ari gukubita umwana bagahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Uyu mugabo akimara kumenya ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zamenye ihohoterwa yakoreye umwana we, yahise atoroka aburirwa irengero.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Mujawayezu Prisca, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ari gushakisha cyane kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

    Ati “ Biriya bintu natwe twabibonye mu gitondo, mu by’ukuri dusanga ari ibintu by’agahomamunwa bidakwiye gukorwa n’umubyeyi. Agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera kuko yahise atoroka ariko twiyemeje gushakisha aho aherereye hose.”

    Yongeyeho ko uyu mugabo nafatwa azaburanishirizwa mu nteko rusange y’abaturage kugira ngo bibere isomo buri muntu wese ushobora gushaka guhana umwana muri ubu buryo.

    Yakubise umwana we amukomeretsa mu buryo bukomeye

  • SKOL yiyemeje kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije –

    Buri mwaka tariki 5 Kamena, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uruhare rw’ibikorwa bye n’imyitwarire ye mu kubungabunga ibidukikije.

    Uyu munsi usanze muri uyu mwaka, SKOL imaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije birimo gushyiraho uruganda rusukura amazi akoreshwa n’uruganda, gusukura imiringoti ikikije uruganda ifatanyije n’abaturage ndetse no gufasha gukora imihanda yangiritse byose bigamije gutuma isi y’ejo hazaza iba nziza kurushaho.

    Uru ruganda rwavuze ko ari umwanya mwiza ku nganda zitandukanye n’abashoramari gukora ibishoboka byose bagashora mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije haba mu gukoresha ingufu zisubira, gutunganya imyanda ndetse no gufunika ibyo batunganya mu bikoresho bitangiza ibidukikije.

    Uru ruganda rwo rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza umuco wo kurengera ibidukikije, harimo kuba rwarabaye urwa mbere mu Rwanda mu kubika amazi yo kunywa rutunganya mu macupa y’ibirahure asubizwa mu ruganda, mu gihe ubusanzwe hamenyerewe amazi aba mu macupa ya Plastique rimwe na rimwe ajugunywa ahabonetse hose akangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Iki cyemezo SKOL yagifashe mbere y’izindi nganda nyuma y’uko mu 2019 u Rwanda rushyizeho igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri cyo kuba amasosiyete akora, atumiza cyangwa akoresha ibikoresho bya plastique mu kubika ibicuruzwa aba yabihagaritse.

    Si byo gusa, kuko SKOL yashyizeho uruganda rufata amazi yakoreshejwe mu ruganda, ikayasukura akongera kuba amazi meza, ubundi akoherezwa mu gishanga aho atangiza ibidukikije cyangwa ngo abangamire imibereho y’abaturage.

    Ibi byose byerekana ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese yakwiha kandi akazishobora atagombye gutegereza abandi.

    SKOL yatangaje ko uwo mukoro ukenewe kuri ubu kugira ngo habeho impinduka.

    Uruganda rwa Skol rwabaye mbere mu Rwanda mu kubika amazi mu macupa asubizwa aho kuba Plastique ngo ajugunywe mu rusobe rw’ibinyabuzima