Tag: featured

  • Liquid Intelligent Technologies yagejeje umuyoboro wa internet ku bilometero ibihumbi 100 muri Afurika –

    Imiyoboro y’iki kigo ikoreshwa n’abaturage barenga miliyoni 100 bari mu mijyi 643 ku Mugabane wa Afurika ndetse byitezwe iyagurwa ry’imiyoboro ya internet ya Liquid rizafasha iterambere ry’ibikorwa birimo ubucuruzi n’iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko ikwirakwizwa ry’imiyoboro ya internet ryagize uruhare mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Tumaze igihe dutanga internet yihuta kandi ihendutse n’izindi serivise z’ikoranabuhanga. Ubufatanye bwacu n’abakiliya bacu bwatumye uyu munsi tubarwa nk’ikigo cyafashije ubucuruzi buciriritse kubona serivise zo kubika amakuru yabo, kurindirwa umutekano mu by’ikoranabuhanga bikiyongera kuri serivise zo gutanga serivise za internet dusanzwe dutanga.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi serivise z’imari zizafasha ibigo by’ubucuruzi na Leta za Afurika guhangana n’indi migabane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Internet itanga amahirwe mu iterambere yo kuzamura ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Binyuze mu gushoboza ibihugu bya Afurika kubona amakuru, guhuza abantu ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi, ibyo bizafungura amahirwe y’iterambere mu bukungu.”

    Muri rusange, 20% bya Afurika nibyo bigerwaho na internet, ibisobanuye ko hakiri urugendo rurerure rwo gukwirakwiza internet kuri uyu Mugabane nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko iki kigo kirajwe ishinga no kongera ishoramari ryabo ku Mugabane wa Afurika

  • Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryakemuye ikibazo cy’abasirikare bakuru bajyaga guhaha ubumenyi mu mahanga –

    Intego nyamukuru yo gufungura iri shuri yari ukubaka igisirikare cy’umwuga, ariko nanone ryaje no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika ndetse no hanze yaho.

    Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri birimo ikizwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n’irya Major ndetse n’ikindi cyiciro cya ‘Senior Command and Staff Course’ abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

    Muri rusange abamaze kurangiza icyiciro cya kabiri kuva ryatangira ubariyemo Abasirikare n’Abapolisi, ni 418 barimo 94 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda byaba ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.

    Ni mu gihe icyiciro cya mbere [Junior Command and Staff Course] hamaze kurangiza 447 bose ni abanyarwanda bagizwe n’ingabo z’igihugu na Polisi y’Igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi Mukuru wa RDFCSC, Brig Gen Ndahiro Didas, yavuze ko ryafunguwe hagamijwe kubaka igisirikare cy’umwuga.

    Ati “Mbere y’uko iri shuri ribaho, abantu bakoraga amahugurwa kuri urwo rwego bagombaga kujya hanze y’igihugu, urumva ko icya mbere birahenze, imibare ijyayo ni mike ikindi ibyo bigayo biga bakurikije imiterere y’icyo gihugu. Ntabwo rero kubera izo mpamvu byari gukomeza gutyo.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, muri iri shuri rya RDFCSC, harasozwa amasomo ku basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda 44 bari ku rwego rwa Major kugeza kuri Colonel ndetse na babatu bo muri Polisi y’Igihugu.

    Brig General Ndahiro Didas avuga ko umwaka baba bamaze muri iri shuri uba ugoye kuko amasomo bahabwa asaba ukwihangana gukomeye, gukoresha neza umwanya muto baba bafite ariko bakanatsinda amasomo.

    Uretse amasomo ya gisirikare bahawe banize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano [Masters in Security Studies].

    Ati “Urumva rero ni ibyishimo inshuro ebyiri, ubonye impamyabumenyi y’igisirikare ikwemerera ko ukora akazi ka gisirikare ku rwego rwo hejuru ariko noneho ufite na Masters itangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Buri musirikare wese uri kuri uru rwego akwiye kuba yarize aya masomo, kimwe n’uko hari andi ayabanziriza, hari uburyo amasomo ya gisirikare apanze ku buryo wiga isomo rimwe, rikaguhereza irindi gutyo gutyo.”

    Brig General Ndahiro yavuze ko abarangije muri iri shuri baba bafite ubumenyi mu masomo ajyanye no gucunga umutekano mu buryo bwagutse, uburyo buhuza intambara igamije kurinda igihugu; kuyitegura no kuyirwana ariko bakiga n’umutekano muri rusange n’ibintu ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya umutekano.

    Ati “Mu kugira ngo dukomeze twigishe ibintu bigezweho, iteka duhora tuvugurura imyigishirize n’ibyo twigisha kugira ngo tubashe gutanga ubumenyi bukenewe. Ku ruhando mpuzamahanga iri shuri rifatwa nk’irindi ryose ryo mu kindi gihugu.

    Yakomeje agira ati “Uvuye hano yagenda akajya kwigana n’urangije muri Amerika, mu Bushinwa ku rundi rwego cyangwa icyiciro cyisumbuyeho, ntabwo yagenda ngo babanze kumukoresha ibizamini. Urangije hano yajya mu ishuri rya gisirikare aho ariho hose. Ni ukuvuga ko riri ku rwego rwemewe ku Isi.”

    Muri rusange mu gihe cy’umwaka aba banyeshuri bamara mu ishuri rya RDFCSC, biga amasomo arimo n’ayo kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo bifasha abaturage gutura neza, mu buryo bubafasha kugira umutekano usesuye.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF-SCSC), Brig Gen Didas Ndahiro, yasobanuye ko iri shuri ryafashije mu kongera ubunyamwuga

  • Nyanza: Ababyeyi batagiraga aho basiga abana bagiye mu mirimo bubakiwe irerero rya miliyoni 51 Frw –

    Iryo rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo, ryatashywe ku wa 10 Kamena 2021.

    Ririmo ibyangombwa bitandukanye nk’intebe zo kwicaraho, ibikinisho by’abana, aho bagomba kuruhukira n’ibishushanyo bibatoza kwiga neza n’ibindi.

    Kugeza ubu iryo rerero rirererwamo abana 156 barimo abakobwa 80 n’abahungu 76.

    Bamwe mu babyeyi bahafite abana bavuga ko ryaje barikeneye kuko babisabye ubuyobozi, kugira ngo bajye babona aho basiga abana bagiye mu mirimo ibyara inyungu.

    Mukamana Christine ati “Njye mpafite abana babiri, iyo mbasize mba nizeye ko bameze neza kuko barabigisha bakabagaburira kandi bakanabaryamisha. Iri rerero ni twe twarisabye ubuyobozi kugira ngo tujye tubona uko tujya mu mirimo itandukanye. Njye nkora umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati.”

    Undi mubyeyi witwa Musengimana yavuze ko mbere baburaga aho basiga abana bikababangamira.

    Ati “Iri rerero ryaje ari igisubizo kuri twe nk’ababyeyi bafite abana bato kuko twaburaga aho tubasiga bikaba ngombwa ko imirimo tuyireka tukabitaho. Ariko ubu ni ho tubasiga tukajya mu kazi tugasanga bameze neza kandi banigishijwe.”

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kavumu Catholique, Kirumugabo Jean de Dieu, yavuze ko iryo rerero rizatuma abana bakura bakunda kwiga ku buryo ntawe uzongera guta ishuri.

    Iryo rerero ryubatswe ku nkunga y’umuryango wa Action Aid Rwanda, rifite ibyumba bitatu abana bigiramo n’ibindi bibiri baruhukiramo, ubwiherero bune, ibigega bine bifata amazi n’aho baganewe gukinira.

    Umuyobozi wa Actionaid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero.

    Ati “Badusabye irerero kugira ngo abana babone ahantu heza barererwa, noneho ababyeyi babone uko bajya mu mirimo yabo. Nk’uko dukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro twemeye kuribubakira.”

    Yakomeje avuga ko bazubaka n’icyiciro cya kabiri kirimo igikoni, aho gukarabira n’ibindi by’ibanze kugira ngo ribe ishuri ryujuje ibisabwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko iryo rerero kimwe n’andi ari mu karere azafasha abana gukura neza no gukunda ishuri kandi bizakumira n’imirire mibi itera kugwingira.

    Ati “Ni abana bo mu byiciro bitandukanye kandi iyo ababyeyi babasize hano baba bizeye umutekano wabo, ariko banahakura n’ubundi bumenyi bubafasha gukura neza no kubaherekeza neza mu minsi igihumbi kugira ngo bibafashe no mu mikurire no mu mitekerereze.”

    Ababyeyi biyemeje ko buri wese azajya atanga ibihumbi 5 Frw buri kwezi yo gufasha bana babo kwitabwaho muri iryo shuri.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza hose hari amarero 12 ari ku rwego rwa mbere n’andi arenga 300 agizwe n’ingo mbonezamikurire.

    Umuyobozi wa ActionAid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero

    Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo

    Hari n’aho abana bagenewe gukinira

    Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo

    [email protected]


  • Ibibazo by’inzitane n’ibihombo mu mushinga wo guhuza Imirenge SACCO –

    Guhuza Koperative zo kubitsa no kugurizanya (Imirenge SACCO) byatangiye gutekerezwaho nyuma y’igihe gito zishinzwe nka bumwe mu buryo bwafasha mu kunoza serivisi no gukumira ubujura bwakorwaga n’abakozi bazo.

    Mu 2014, Perezida Kagame yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 wihutishwa, uwari Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, icyo gihe yavuze ko nyuma y’umwaka umwe bizaba byatunganye. Gilbert Habyarimana wamusimbuye na we yageze igihe asimburwa na Prof. Harelimana Jean Bosco umushinga ukiri agatereranzamba.

    Hagati aho muri Gashyantare 2015, RCA yahaye Ikigo Fintech International Limited, isoko ryo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuza Imirenge SACCO, ariko nticyabasha kubahiriza amasezerano kugeza asheshwe.

    Fintech International yari yaramaze kwishyurwa 3.393.218.370 Frw nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

    Uretse amafaranga yishyuwe Fintech, hari andi yishyuwe serivisi za ‘consultancy’ hamwe n’ayahembwe abakozi bashyizweho na RCA uyu mushinga ugitangira angana na 2.306.233.551 Frw.

    Bigeze mu 2017, Imirenge Sacco yaguze ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka 3.444.783.902 Frw, byagombaga kwifashishwa mu gihe ‘Cooperative Bank’ yari kuba itangiye, kuri ubu byabuze icyo bikoreshwa.

    Muri Kamena 2020, RCA yishyuye Fintech International 406.294.802 Frw mu rubanza rushobora kuba rukomeje muri KIAC (Kigali International Arbitration Center) hagati ya Fintech na RCA, amafaranga Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko yapfuye ubusa kimwe n’ayishyuwe serivisi za ‘consultance’ (ni ukuvuga 2 712 528 353 Frw).

    Inteko Ishinga Amategeko mu 2019 yasabye Minisiteri y’Ubutabera kwinjira mu kibazo cy’isoko RCA yatanze ryo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Imirenge SACCO 416 ryatikiriyemo 3 393 218 370 Frw.

    Nyamara Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye yaje gusubikwa nyuma yo gusanga nta wukwiye gukurikiranwaho icyaha ahubwo abari mu micungire y’uyu mushinga wahombye icyo bakoze ari amakosa y’imiyoborere.

    Umushinga washyizwe mu maboko ya Minecofin

    Kuri ubu umushinga wo guhuza Imirenge SACCO washyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) ikaba irimo kuwushyira mu bikorwa ifatanyije na RISA hakoreshejwe abatekinisiye b’imbere mu gihugu.

    Biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu bizarangira muri Werurwe 2022, utwaye miliyari indwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse igihombo cy’amafaranga atari make hiyongeraho no kuba abaturage batarabonye inyungu zari zitezwe kuri ‘Cooperative Bank’.

    Mu bigo bya leta byakorewe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo mu mwaka ushize RCA ntikirimo kubera ko ngo cyarimo kwimurira icyicaro cyacyo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Imirenge SACCO zashinzwe mu 2009 hagamijwe kwegereza abaturage benshi serivisi z’imari zitabageragaho nk’uko bikwiye. Kuri ubu zikorera mu mirenge 416 yose yo hirya no hino mu gihugu.

    Raporo y’inyigo ku miterere ya serivisi z’imari mu Rwanda (FinScope survey 2020) igaragaza ko Abanyarwanda bakuze bagera kuri 77% bakoresha serivisi z’imari zirimo izitangwa n’amabanki, ibigo by’imari na SACCO, ibigo by’ubwishingizi na Mobile money.

    Hashize igihe havugwa umushinga wo guhuza Imirenge Sacco ariko nturagerwaho

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Uganda –

    Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu karere byugarijwe na Covid-19 ku kigero cyo hejuru byanatumye mu minsi mike ishize, Guveronoma ifata ingamba zikaze zirimo no gukumira ingendo zihuza uturere.

    Imibare y’ubwandu muri iki gihugu yatangiye kwiyongera mu mpera za Gicurasi, aho nibura ku munsi habonekaga abantu barenga 300 banduye bigera n’aho nko ku wa 10 Kamena 2021 abanduye bari 1.438 mu gihe mbere y’uwo munsi bari 842.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze rivuga ko ingendo zibaye zihagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, gusa abagenzi bagizweho ingaruka n’izo mpinduka bakaba bemerewe guhinduza amatike yabo ku buryo bazayabyaza umusaruro ubwo zizaba zasubukuwe.

    Muri Uganda habarwa abantu 56.949 bamaze kwandura Covid-19 mu gihe abo yahitanye ari 402. Ubwandu bw’iki cyorezo buri kuri 17%.

    RwandAir yakoreraga ingendo esheshatu ziva cyangwa zijya muri Uganda buri cyumweru, usibye ku wa Kabiri nibwo iterekezagayo. Muri iki gihe cya Covid-19, umuntu washakaga kwerekeza i Entebbe yasabwaga kuba yaripimishije Covid-19 nibura mbere y’amasaha 72.


  • IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko –

    El Salvador ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje mu mategeko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya bitcoin, ivuga ko bizayifasha kongera ishoramari mpuzamahanga, korohereza Abanya-El Salvador kohereza amafaranga mu gihugu ndetse no gutuma 70% by’abatuye icyo gihugu batagerwaho na serivise z’imari babasha gutangira kuzikoresha.

    Nyuma yo gufata iki cyemezo, IMF yavuze ko itewe impungenge n’ingaruka gishobora kuzagira ku bukungu bwa El Salvador, isanzwe iri mu bihugu bikennye ku Isi.

    IMF itewe impungenge n’ingaruka icyo cyemezo gishobora kuzagira ku bukungu bw’icyo gihugu gisanganywe ibibazo birimo amadeni ari hejuru ndetse n’icyuho kinini mu ngengo y’imari.

    Umuvugizi wa IMF, Gerry Rice, yagize ati “Ikoreshwa rya bitcoin rizateza ibibazo mu rwego rw’imari ndetse n’urwego rw’amategeko kandi bisaba ubusesenguzi bwimbitse. Turimo kubikurikirana, kandi tuzakomeza gutanga ubujyanama kuri Leta.”

    Iki cyemezo cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe muri El Salvador gishobora kugira ingaruka ku nguzanyo icyo gihugu kiri gusaba muri IMF ingana na miliyari 1$.

    Bitcoin ni ifaranga ricuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka blockchain, rikaba ritagenzurwa n’ibigo birimo banki nkuru z’ibihugu.

    Icyo iri faranga rinengwa cyane ni uburyo agaciro karyo gahindagurika, ku buryo bidaha abacuruzi n’abaguzi umwanya wo kugena agaciro k’ibicuruzwa ngo bimenyerwe. Nk’ubu bitcoin iri kugura ibihumbi 36$, ariko mu mezi atandatu ashize yaguraga ibihumbi 65$.

    IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko

  • Kayonza: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arakongoka –

    Byabaye ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira, ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yahiriye aho ababyeyi be bafite imirima bororera n’inka.

    Ati “Ababyeyi basize abana ahantu bafite inka n’imirima, hari hariyo inzu nto bifashisha mu buryo bwo kugamamo imvura cyangwa izuba mu gihe bari mu mirimo. Haje gusigara umwana muto w’imyaka itatu n’igice n’undi mukuru we muto, ababyeyi babo bari bagiye mu isoko.”

    Yakomeje avuga ko uwo mwana usa n’aho ari mukuru ho gato yacanye umuriro kugira ngo bateke ibyo kurya, uwo muriro ufata ya nzu nto yubakishije ibyatsi n’amashara ari na yo uwo mwana w’imyaka itatu yari aryamyemo ahiramo habura umuntu wamutabara. Ngo abahageze nyuma bose basanze yahiriyemo.

    Gitifu Bisangwa yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakirinda kubasiga bonyine yaba mu rugo cyangwa n’ahandi hose kuko umwana ashobora kugira ikibazo akabura ubufasha bw’umuntu mukuru.

    Ati “Ababyeyi turabakangurira kwita ku nshingano zabo bagakurikirana abana babo ntibabasige bonyine mu rugo nta wubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bahise basaba abafite inzu bugamamo izuba mu mirima ndetse no mu bishanga kuzikuraho kuko akenshi bakunze kuzishyiramo abana mu gihe bagiye guhinga ugasanga zibateje ibibazo.

    Abatabaye basanze umwana yamaze kwicwa n’umuriro

  • Gasabo: Umusore yiyahuye nyuma yo gushwana n’umukunzi we –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu musore uvuka mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 nyuma y’uko umurambo we ugaragaye uri mu kagozi aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuhunde.

    Ababonye Simbikangwa bemeza ko mbere yo kwiyahura yabanje kwandika ibaruwa igaragaza ko agiye kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umukunzi we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko uyu musore yiyahuye.

    Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 25 wiyahuye ariko mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga.”

    Umurambo wa nyakwigendera Simbikangwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Ibyo kuzana amashusho ya Dr Kayumba ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege byakuruye impaka mu rukiko –

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha gikorewe ku Kibuga cy’indege rumuhanaguraho icyo gusinda ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2020. Yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

    Dr Kayumba Christopher yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye kuburanishwa Saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko ritangira saa mbili za mu gitondo

    Umucamaza yatangiye aha ijambo Dr Kayumba Christopher ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiko, avuga ko yabikoze mu nyungu z’ubutabera, kandi ko yaburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga.

    Dr Kayumba yavuze ko atari guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege ngo ntahite ahafatirwa ahubwo agafatwa ku mugoroba.

    Ati “Ndi nde uteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpamva, nkafatwa nimugoroba.”

    Me Nterenganya Jean Bosco yahise amwunganira, asaba urukiko ko mu rubanza rw’umukiliya we hadakenewe abatangabuhamya kuko ikibuga cy’indege ubwacyo kigira Camera ku buryo bazana amashusho bamufashe bakerekana uko yahungabanije umutekano.

    Me Ntirenganya yavuze ko ubundi iyo umuntu ahungabanyije umutekano ku bibuga by’indege za gisivili ahita atabwa muri yombi, nyamara ngo siko byagenze kuri Kayumba.

    Yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Dr Kayumba rudashingiye ku mategeko kuko nta mashusho yazanywe mu rukiko ngo berekane uko yakoze icyaha.

    Ati “Ndasaba ko niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege mpuzamahanga”.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abaregwa, buvuga ko icyo basaba ari uko urukiko rwemeza ko Dr Kayumba ahamwa n’ibyaha aregwa.

    Icyaha cyo gusindira mu ruhame urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwakimuhanaguyeho ariko ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko nacyo urukiko rwakimuhamya.

    Ku kijyanye n’amashusho Kayumba n’umwunganizi we basabye, ubushinjacyaha bwavuze ko atari ngombwa kuko hari abantu bamwiboneye n’amaso yabo akora icyaha ku buryo amashusho adakenewe.

    Umucamanza amaze kumva imande zombie yahise apfundikira iburanisha, atangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki 8 Nyakanga 2021.

    Dr Kayumba n’Umwunganizi we yasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kuzana amashusho ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege

    Dr Kayumba aganira n’umunyamategeko we mu rukiko

  • Urukiko rwasabwe gutesha agaciro iturufu yo gushukwa ku bahoze muri P5 na RUD Urunana –

    Ibyaha bakurikiranyweho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ku munsi wa gatatu, urukiko rwumva ubwiregure bw’abaregwa, abiregura bongeye kumvisha urukiko ko badakwiye kugira ibyaha bakurikiranwaho kubera ko bagiye muri iyo mitwe batabishaka ahubwo ko bashutswe bakisanga mu mashyamba.

    Abireguye bahakanye ibyaha bashinja, bakagaragaza ko nta bushake bari bafite mu kujya muri iyo mitwe ndetse ko n’ubuzima bari babayemo batari babwishimiye, bagaheraho basaba urukiko ko rwabagira abere.

    Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga batanga ni ukuba barizezwaga akazi keza, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

    Umwe muri bo witwa Kananura Fred, yavuze ko yari umwogoshi muri Uganda akorera 5000 by’amashilingi, aza gushukwa n’umugabo witwa Richard ko yamushakira akazi akamuhuza na mwenewabo ufite Salon de Coiffure ebyiri i Bujumbura, akajya kuzimucungira kandi ko yajya ahembwa amadorali 100 ku kwezi.

    Kananura yagaragarije urukiko ko uwo Richard yamushakiye ibyangombwa byo kwerekeza mu Burundi, bakajyana ariko ngo agezeyo zihindura imirishyo aho yari yakirwa n’abasirikare b’Abarundi.

    Nko ku cyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwujyamo, yatsembeye urukiko ko atigeze agira uruhare mu kuwushyiraho ndetse ko nta n’ubushake yagize mu kuwubamo.

    Yagize ati “Sinawubayemo kuko sinawushinze kandi nawujyanywemo ntabishaka ariko si njyewe wawushinze kandi nta hantu na hamwe nigeze ngira nabi.”

    Uyu mugabo yagaragaje ko gutoroka bitari kuborohera kuko n’uwabigeragezaga bamwiciraga mu maso y’abandi bityo bagahitamo kuhaba ngo bacungure ubuzima bwabo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byose abaregwa bagaragaza byo kuba baragiye mu mutwe nta bushake bafite no guterwa ubwoba nta shingiro bifite cyane ko n’ubwo bavuga ko bizezwaga akazi, nta n’umwe ushobora kugaragaza icyerekana ko yari agiye gukora akazi koko.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko batigeze bagira umuhate wo gushaka gutoroka ngo bitandukanye n’umugambi w’inyeshyamba kuko abenshi muri bo bari bafite uburyo bwo kuba babikora ariko ntibabikore.

    Ubushinjacyaha bwifuza ko urwo rwitwazo rwo kuba barashutswe rudakwiye gukomeza kuvugwa kuko iyo baza gushukwa baba baratorotse.

    Kugeza ubu abamaze kwiregura bagera kuri 25 mu gihe bose uko ari 36 bagomba kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

    Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 22 kugeza ku wa 24 Kamena 2021 abaregwa bakomeza kwisobanura ku byo baregwa.

    Abaregwa bagaragarije Urukiko ko bashutswe bakizezwa akazi bityo ko badakwiye gukurikiranwa