Tag: featured

  • Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside –

    Babisabwe kuri uyu wa 11 Kamena 2021, ubwo bifatanyaga n’Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri 47.497 y’abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Kamonyi mu gihe cya Jenoside.

    Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kwibuka Jenoside ari ugusubiza agaciro abakambuwe.

    Yasabye abantu gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo no kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu rwego rwo kunyomoza abahakana Jenoside.

    Yagize ati “Muri urwo rugamba rwo gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside, turasaba urubyiruko byumwihariko ko rwagira uruhare rugaragara cyane cyane mu kugaragaza ukuri nyako kuko abayirwanya bifashisha imbuga nkoranyambaga. Rukandika, rukagaragaza amateka nyayo kuko adasibangana.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Prisca, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi rwaje kwifatanya n’Abanya-Kamonyi kwibuka Jenoside, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza itandukanye n’iyari iriho muri Jenoside, yashishikarije abaturage kwica abandi.

    Yagize ati “Nk’Akarere ka Kamonyi turabashimira tunababwira ngo nimukomere, umwanya nk’uyu nguyu aho abantu bagenda bakareba ibyabaye, bakabona ibimenyetso bitandukanye bakabona abashyinguye, bituma hari icyiyubaka ku mitima w’abantu.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zackarie, yavuze ko kuba Urwego rw’Umuvunyi rwaje kwibuka bifite byinshi bisobanuye kubera ko rushinzwe kurwanya akarengane kandi abishwe muri Jenoside bazize akarengane, ibintu bikwiriye gukomeza kurwanywa no muri iki gihe kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

    Yunze mu ry’Umuvunyi Mukuru, ahamagarira urubyiruko kurwanya abahakana Jenoside.

    Ati “Usanga benshi barwanya Jenoside bitwaza imbuga nkoranyambaga bagatanga ubutumwa butari bwo, ariko nk’urubyiruko rusobanukiwe bazi n’uruhare rw’imbuga nkoranyambaga [mu gukwiza ibinyoma] ni ngombwa ko bafata iya mbere mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005 bagiye bagwa muri aka karere ndetse n’ubu baracyashyingurwamo. Ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nyundo ahahoze hitwa muri Komine Taba.

    Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside

    Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’abakozi barwo bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Nirere Madeleine yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe no gushimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari ntavogerwaa
    JPEG - 302.5 kb
    Uwamahoro Prisca wungirije Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Urwego rw Umuvunyi rwaje kwifatanya n’Abanya-Kamonyi kwibuka ku nshuro ya 27

    Bashyize indabo ku mva mu kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005

  • Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside ari ukurufasha kuyisobanukirwa –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021 mu Karere ka Rwamagana ubwo Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Sheikh Habimana Saleh yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakicwa.

    Yavuze ko ingabo zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi arizo zafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside, avuga ko kuva ubwo hahise hatangira uburyo bwo guhuza Abanyarwanda hagamijwe kubagira umwe.

    Sheikh Habimana yavuze ko abakiri bato bakwiriye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho mu rwego rwo gutuma abakiri bato bamenya amahano yabaye mu Rwanda bakanirinda ko yazongera kubaho ukundi.

    Ati “Kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho ni uburyo bwo gutuma bamenya amakuru ariko ni nabwo buryo bwonyine bwo gukumira Jenoside, Jenoside ntikumirwa n’ibindi bindi, ni ukubaka ibindi bitekerezo bishya. Kubabwira amateka ya Jenoside bakayamenya bakayumva bakayinjiramo, ni bwo buryo bwonyine bukumira Jenoside.”

    Sheikh Habimana yakomeje avuga ko uko abana bato bavuka bakwiriye kwigishwa hakiri kare uko ibintu byagenze mu Rwanda, aho kurindira ko bakura bakabaza ababyeyi impamvu badafite ba sekuru.

    Ati “Iyo tubigisha tuba twibuka kandi tunahesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tubavuga amazina kugira ngo abakomoka ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bazahore bazi ababo aho bagiye batazajya babaza ababyeyi babo aho ba sogokuru babo bagiye.”

    Yavuze ko ikindi cya gatatu cyiza cyo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bifasha mu gukumira ibibi.

    Ati “Kwigisha abana bato uba utangiye kurema irindi tsinda ry’abantu bashya batazemera ko haba ikindi kintu kibi cyabaho; kubigisha hari ugukumira, kwigisha no gutegura abakiri bato batazigera bemera ko ibyabaye bibaho abantu bakicana.”

    Sheikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza yo kumenya ko umuntu uwo ariwe wese ufite ubuzima adakwiriye kwicwa azira uko yaremwe ahubwo bagahitamo kubana mu bumwe n’ubunyangamugayo.

    Umutoni, umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri ry’Imyuga rya Kwigira yavuze ko iyo basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa bituma bamenya uburyo birinda ababazanira amacakubiri.

    Ati “Mu ishuri batubwira uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yanashyizwe mu bikorwa ariko ntabwo ari isomo rihoraho, ridufasha rero kwirinda amacakubiri tukanirinda undi muntu wazatuzanamo.”

    Ishuri rya Kwigira ni rimwe mu mashuri y’Umuryango Ambrella utegamiye kuri Leta cyangwa ku idini, ukaba ugamije gushyira imbere gufasha abantu no kubageza ku bushobozi. Rifite imyuga itandukanye irimo amashanyarazi, amazi, kudoda no guteka. Abana baribarizwamo bigira ubuntu.

    Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko mu buryo buhoraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizarufasha cyane

    Shikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza

    Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira ryibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa

  • Nta n’umwe muri bo ubayeho neza- Kagame avuga ku bahunze igihugu batunzwe no kugituka –

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, n’abikorera b’i Rubavu na Musanze bakorera i Kigali no mu tundi turere tw’u Rwanda.

    Ni ikiganiro Perezida Kagame yagiranye nabo nyuma y’amasaha make avuye mu muhango wo gusoza amasomo ku bofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Perezida Kagame yabwiye abikorera n’abayobozi mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, ko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko aho u Rwanda rwari ruri hari ku ndiba y’umwobo ku buryo nta kindi cyashobokaga uretse kugumamo cyangwa kuvamo.

    Ati “Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y’umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.”

    “Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y’imiyoborere myiza n’ubumwe.”

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.

    Ati “Mu gihe twari turi kuzamuka muri uwo mwobo twari twaguyemo, hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.”

    Abanyarwanda batashakaga ko igihugu kiva muri uwo mwobo barahunze, gusa Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwabo butigeze bumera neza kurusha mbere bakiri mu gihugu cyabo.

    Ati “Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n’umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n’umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza. Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda imigambi yabo yarapfubye. Icyo ibyo bihugu byabafashije ni ukubafasha kujya mu mujyo umwe wo kudutuka. Ariko se ninde wishwe n’ibitutsi? Icyica ni ibinyoma n’inzara babayemo kuri ubu.”

    Yashimiye Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo igihugu kitamera uko abo bantu bashakaga kuko aribo “bazi ukuri, bazi aho baturutse, bazi aho bageze n’aho bashaka kugera.”

    Ati “Abanyarwanda barenze ibyo bintu biciriritse byo gutukana, bahisemo gukomeza kujya mbere bateza imbere igihugu cyabo. Ibitutsi n’ibinyoma bigamije guhindanya isura yacu ntabwo byatubuza kugera ku ntego twiyemeje.”

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora imbaraga kugira ngo bagere aho bifuza. Mu kubigeraho, yavuze ko bisaba ko buri wese yisuzuma, akamenya inshingano ze n’icyo bisaba ngo zigerweho.

    Perezida Kagame yavuze ko abanze gufatanya n’Abanyarwanda bibwira ko batazivana mu rwobo, ubu babayeho nabi ugereranyije n’uko bari babayeho bakiri mu Rwanda

    Abikorera, abayobozi n’abavuga rikijyana bakurikiranye impanuro za Perezida Kagame

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, bakurikiranye ibitekerezo by’abitabiriye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Akarere ka Ngoma kari kuburanira imiryango 71 yasezeranye ntiyandikwe mu bitabo by’irangamimerere –

    Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ndetse na tariki ya 11 Kamena mu rukikoRwibanze rwa Sake.

    Impamvu itangwa ni ugusaba urukiko gusubizaho inyandiko z’irangamimerere z’ishyingirwa zazimiye mu biro by’irangamimerere mu Mirenge ya Sake, Jarama, Gashanda, Mutenderi, Zaza na Mugesera.

    Akarere ka Ngoma kiyemeje kuburanira iyi miryango nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibitabo by’irangamimerere byabuze bitewe n’impamvu zirimo ihuzwa ry’izahoze ari segiteri na Komine, ibindi bikaza kubura muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Nyuma y’imyaka myinshi byaje kugaragara ko hari imiryango yari yarasezeranye ndetse yerekana n’ibimenyetso birimo amafoto n’ibindi ariko ibitabo by’irangamimerere banditswemo bigashakishwa bikabura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko kuri ubu bamaze kubona imiryango 114 yagiye yibura mu bitabo by’irangamimerere ariko akagaragaza ko ari ikibazo gishobora kuba gifitwe n’imiryango myinshi.

    Ati “ Ubundi twari dufite imiryango 114 ariko kuko twagombaga gukorana n’inzego kugira ngo harebwe niba abo bantu bavuga ukuri dufatanyije na Minisiteri y’Ubutabera binyuze muri RIB, twabonye imiryango 71 ni nayo twajyaniye ibirego byayo mu nkiko. Indi miryango isigaye turacyayikoraho iperereza kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa.”

    Yavuze ko kuba batanditswe bituma hari serivisi nyinshi abaturage batabona bikaba byadindiza iterambere ryabo.

    Ati “ Iyo icyo gitabo kitagihari ntushobora kuvuga ngo uyu munsi ngiye gushaka icyangombwa runaka kuko ntibakubona kandi iyo udafite ibyangombwa ntiwakenera kugira aho ujya wowe n’umuryango wawe,. Abo rero nibo turi kuburanira kuko baravuga ko basezeranye ariko tukabura ibitabo byabo, turi kubaburanira kugira ngo babone ibyangombwa byabo batarindiriye kwiburanira.”

    Meya Nambaje yavuze ko serivisi zose zishingiye ku irangamimerere aba baturage batazibona ngo kuko batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, yavuze ko mbere yo kugira ngo umuryango bawutangire ikirego babanza gushakisha no mu yindi Mirenge Babura ibyangombwa burundu bakabona gutanga ikirego.

    Umwe mu baturage baturuka mu Murenge wa Zaza waganiriye na IGIHE, yavuze ko kutandikwa mu gitabo cy’irangamimerere uba umeze nk’aho udafite igihugu ubarizwamo.

    Yavuze ko ibyangombwa byose agiye kwaka abyimwa ngo kuko adafatwa nk’umunyarwanda.

    Ati “ Nagiye ku Murenge bambwira ko ntari Umunyarwanda, mbabaza impamvu bambwira ko ntaho nandits. Ikindi ubu sinagurisha ubutaka, sinajya hanze y’igihugu kandi narasezeranye rwose n’amafoto ndayafite.”

    Meya Nambaje yavuze ko bitarenze tariki 21 Kemena bizeye ko urukiko ruzaba rwabahaye uburenganzira bwo kwandika abo baturage mu irangamimerere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe uri kuburanira Akarere

    Ibiro by’akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba

  • Imyaka 36 yigisha muri kaminuza, urugendo rwe muri politiki, ireme ry’uburezi: Ikiganiro na Prof Dr Lyambabaje –

    Aha hari abahita batekereza kuri Kaminuza y’u Rwanda nka rumwe mu nzego rutegura abajya ku isoko ry’umurimo, abashyira mu bikorwa ihangwa ry’udushya bakoresheje ubumenyi n’ubumenyingiro mu kubaka bwa bukungu igihugu cyifuza.

    Kugira ngo Kaminuza y’u Rwanda ibashe kugera kuri ibyo, bisaba kugira ubuyobozi bufite icyerekezo, ibikorwaremezo bikenewe ku barimu n’abanyeshuri kimwe n’amavugurura ya ngombwa hagendewe ku murongo utangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

    Nibyo Prof Dr Lyambabaje Alexandre umaze amezi ane ahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’iyi kaminuza ashyize imbere.

    Ni umugabo ufite imyaka 60 y’amavuko akagira uburambe mu burezi no muri politiki yabwo by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Hashize imyaka 36 atangiye kwigisha muri kaminuza, kuri ubu ni umwarimu w’imibare.

    Yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n’Amakoperative muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2000 kugeza mu 2003 nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Uburezi aho yari Umunyamabanga.

    Prof Dr Lyambabaje Alexandre yigishije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi mu Bufaransa mu myaka igera kuri ine akaba yaranayoboye Ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza zigera ku 130 zo mu bihugu bitandatu bigize aka karere.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze uko yasanze kaminuza y’u Rwanda iteye, amavugurura ateganyijwe hagamijwe ireme ry’uburezi ryifuzwa, uruhare rw’ubushakashatsi bukorwa muri kaminuza mu gukemura ibibazo by’igihugu n’ibindi.

    IGIHE: Watunyurira mu mateka y’ubuzima bwawe mu ncamake?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Nize amashuri abanza i Nyanza, niho iwacu. N’ubu niho ntuye, i Nyanza mu Rukali. Ubu i Kigali ni ku icumbi ry’akazi. Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nakize muri GS Officiel i Butare mu 1973, mpavuye njya kwiga icyiciro cya kabiri mu ishuri ry’ubumenyi rya Byimana. Ngeze mu mwaka wa gatatu nabaye umuyobozi w’abandi. Mu Byimana nari kapiteni w’ikipe ya Volleyball; ahenshi nagiye ngira uruhare mu gufasha bagenzi banjye.

    Nageze muri kaminuza mu 1979 ntangira mu ishuri rya ‘Mathematics, Physics and Engineering’. Turangije icyiciro cya mbere bafashe bake babohereza kwiga muri Canada kugira ngo bazasimbure abarimu b’Abanyac-Canada bigishaga muri Kaminuza, icyo gihe nibo bari benshi n’Abarusiya n’Ababiligi.

    Ushobora kuba urambye mu burezi!

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Navuga ko nk’uko mwabivuze, ndi umwarimu, nigisha imibare, nkaba naratangiye kwigisha muri Kaminuza muri 1985, hashize imyaka hafi 36, ubwo nibwo nari ndangije icyiciro Masters mu Mibare na Statistique muri Canada nyuma nza gukomereza mu Bufaransa gukorera Doctorat. Nayirangije mu 1992 nkomeza akazi ko kwigisha.

    Muri iyi minsi ndimo guhuza ibikorwa bya Kaminuza nk’Umuyobozi Mukuru ariko mbere yaho nari maze imyaka itanu ndi muri Uganda aho nayoboraga ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza. Twari dufite kaminuza 130 zirimo iza Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Izo kaminuza twazifashaga gukorana no kunoza porogaramu z’amasomo kugira ngo abanyeshuri bashobore kuba bakoroherezwa kwiga aho bashatse impamyabumenyi bahakuye ikemerwa.

    Mbere yaho nigeze kuba mu nzego za politiki nka Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n’Amakoperative kuva mu 2000 kugeza mu 2003; mbere yaho gato nabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi mu 1999 kugeza mu 2000.

    Mbere yaho nigishije mu ishuri rikuru rishinzwe ubuhinzi mu Bufaransa (École nationale supérieure agronomique de Rennes), kuva mu 1994 kugeza mu 1997.

    Prof Dr Lyambabaje amaze imyaka irenga 36 ari umwarimu muri Kaminuza

    Ubu mfite imyaka 60 y’amavuko, icyo nababwira ni uko ibyo byose ari Imana yabikoze, nkurikije ko navukiye mu muryango w’abantu basanzwe. Iwacu nta sambu nini dufite [twari dufite isambu ya metero 50 kuri 50], nta cyagaragazaga ko umuntu yagera mu myanya nk’iyi.

    Ariko nubwo twavuga ngo Imana niyo iba yarabigennye, ntekereza ko n’umuntu abigiramo uruhare kugira ngo n’iby’Imana bikunde, bisaba kuba ufite ababyeyi bakuba hafi mukaganira bakakwigisha gukora.

    Umaze amezi make uyobora Kaminuza y’u Rwanda; wayisanze ute?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kaminuza y’u Rwanda ni ikigo nzi kuva kera mpereye ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku buryo umuntu yavuga ko ayizi. Uko nayisanze ni uko ifite ibintu byinshi yagezeho kandi byiza. Muri bike navuga ni nk’amashuri yihariye yigisha ku rwego rwo hejuru abanyeshuri bavuye mu Rwanda no hanze yarwo izo twita Centers of Excellence. Hari izashyizweho n’igihugu cyacu ku bufatanye na Banki y’Isi, abanyeshuri bamwe batangiye kurangiza za Phd na Masters hano mu Rwanda, hari izagiyeho ku bufatanye n’u Budage.

    Ikindi ni uko abantu bari bazwi ko ibarizwa ahantu hamwe i Huye, ubu yagabye amashami mu gihugu cyose, Nyagatare, Rukara, Rwamagana, Kigali, Huye, Rusizi na Busogo. Biha amahirwe abaturage batuye ahongaho kuba bakwiga ariko bigira n’uruhare mu kuzamura ubumenyi n’impinduka nziza ku bukungu.

    Ni ibiki wasanze bikwiye gushyirwamo imbaraga muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kimwe rero mu byo turi gushyiramo imbaraga ni ibijyanye n’ibyo abantu bakunda kuganiraho bijyanye n’ireme ry’uburezi. Ireme ry’uburezi rero risaba ibintu byinshi bitandukanye; icya mbere ni uruhare rw’umunyeshuri uje agana kaminuza kwiga, kuko bisaba ko abanyeshuri baza bateguye neza ariko noneho bakaba bafite n’ubushake bwo kuvoma ubumenyi n’ubumenyingiro bishoboka byose kugira ngo bazarangize koko bashobora gukora akazi bateguriwe gukora.

    Abarimu Kaminuza ikeneye ni abameze bate? Ese irababona?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Muri Kaminuza tuba dukeneye abarimu bize amashuri menshi, cyane cyane iyo tugeze mu byiciro byo hejuru dukenera abafite za Phd. Ubwo rero ibintu bibiri biba bikenewe ni uko mwarimu agomba kuba afite ubumenyi, akunda gukora ibyo yigisha ariko na we akaba abona ibituma atarangara cyangwa adahugira mu bindi.

    Abarimu ba UR bagiye guhabwa umwihariko

    Ibyo byari bisanzwe biriho, leta y’u Rwanda ibagenera imishahara ariko hari bimwe na bimwe tukireba uko byanoga kugira ngo gukunda umurimo w’ubwarimu, kugira umuhate wo kuwukora bye kubangamirwa n’imibereho ya mwarimu itari ku kigero yifuza cyangwa yakagombye kuba ariho.

    Kuvugurura amasomo agahuzwa n’igihe tugezemo bigeze ku ruhe rwego?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Akenshi usanga abantu tuganira bajya batubwira bati ‘ariko ko amasomo agisa n’ayabayeho mu myaka 20 ishize azavugururwa ryari kugira ngo ahuzwe n’igihe tugezemo’?

    Nk’ubu kuba wakwigisha umwana akarangiza amashuri yisumbuye atazi gukoresha mudasobwa, uyu munsi ntabwo bishoboka. Twebwe twiga byarashobokaga cyane ku babaga bataragize amahirwe yo kujya mu bihugu byateye imbere bikaba ari ibyo. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umunyeshuri waje agana Kaminuza y’u Rwanda arangize azi gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze.

    Ikindi ubu turi mu Isi, ibintu byinshi binyura mu biganiro, ubumenyi iyo ubufite biba ari ngombwa ko ushobora kubusangiza abandi kandi ubikora mu mvugo no mu nyandiko, icyo rero ni ikintu na cyo twifuza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ibyo wakwiga byose urangize ufite ubushobozi bwo kubwira abandi mu ndimi wumva, cyaba Ikinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa.

    Ni ngombwa ko ubushobozi cyangwa ubumenyingiro bwo kuvuga indimi z’amahanga twongeramo imbaraga, abanyeshuri ntibumve ko kubera ko yiga imibare cyangwa ibijyanye n’ubwubatsi, ubuganga n’ibindi adakwiye kwiga indimi.

    Guhuza amasomo yigishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo hari icyo muteganya kubikoraho?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo wigisha ntabwo ureba ibiriho uyu munsi, wigisha utegura umuntu uzajya ku isoko ry’umurimo mu myaka ine, itanu cyangwa 10 iri imbere. Hakenewe porogaramu zinoze zireba imbere kugira ngo uzasoza amasomo azabe kurangiza inshingano bamushinga haba muri leta, abikorera ku giti cyabo cyangwa we ubwe mu byo akora.

    Ubu rero gahunda z’amasomo turateganya kuzivugurura dukoranye n’abikorera, inzego za leta n’abandi bagira uruhare mu gukoresha abarangije kaminuza cyangwa abakorana na bo. Ntabwo kaminuza yigisha abantu ngo bazajye gusaba umurimo, ibigisha kugira ngo bazakore ibyo bakwiye, bakagombye kuba bakora, baba bikorera cyangwa bakorera abandi.

    Ikindi navuga ni ikijyanye na Laboratwari zo gukora imirimo itandukanye ijyanye n’inyigisho, imfashanyigisho, ibitabo n’ibindi.

    Kaminuza y’u Rwanda itanga uwuhe musanzu mu gukemura ibibazo by’igihugu binyuze mu bushakashatsi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu ikirimo gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda ni ukugenda tuva mu kuba kaminuza yigisha tukaba kaminuza igendera ku bushakashatsi. Iyo urebye gahunda y’igihugu y’Iterambere iratubwira iti ‘murebe ukuntu siyansi igira imbaraga.’

    Ubushakashatsi burakorwa, ubu amafaranga yabwo agera kuri miliyoni 200 z’amadolari mu bukorwa hamwe na kaminuza zo hanze. Abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza babigiramo uruhare bagakorana n’abandi, mu buhinzi, ubwubatsi, ubutabire n’ubugenge, mu buvuzi; hari inyandiko zigenda zisohoka ariko ntibihagije kuko hari intera dushaka kugeraho yo kuvuga ngo tugiye gukora ubushakashatsi bwatangijwe n’abashakashatsi bacu bagendereye gukemura ibibazo by’igihugu nyirizina.

    Uyu mwaka w’amashuri mwakiriye abanyeshuri bangahe?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu tumaze kwakira 9900 ariko hari n’abandi barenga 300 duteganya kwakira mu minsi iri imbere b’abarimu.

    Aba banyeshuri mubakiriye mu gihe Covid-19 igihari; ni ikihe cyizere ko amasomo azakomeza nta nkomyi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Icya mbere twakoze ni uko aho buri kigo cya kaminuza kiri, abayobozi bahashinzwe bari babonye amabwiriza y’uko bagomba kwitegura, bakorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibyangombwa byose birimo aho gukarabira intoki, kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’ibindi byose byubahirizwe.

    Ubu ngubu aho ibigo byacu byose biri, umubare w’abanyeshuri baba bahari cyane cyane mu mashuri, twagabanyije umubare wabo kuri 30%, ku buryo dufite n’ikibazo cyo kubona ibyumba by’amashuri nabaha nk’urugero nk’i Huye kubera abanyeshuri bazajyayo kwiga ibijyanye n’ubucuruzi, twashatse ahandi dukodesha.

    Ikindi ni uko mu kwigisha turacyakoresha ikoranabuhanga nk’uko twabikoze umwaka ushize, hari ukuba abanyeshuri bose bari mu ishuri hamwe ariko na bwa buryo bwo gukoresha mudasobwa abanyeshuri batari mu ishuri kugira ngo tugabanye bwa bucucike bw’aho abantu baba bicaye bari kumwe.

    Gukoresha ikoranabuhanga mu myigire byatangiye ryari muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Tugiye mu mateka, Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cya KIST batangije icyitwaga African Virtual University mu 1999. Ni ikoranabuhanga mu kwigisha ku buryo ushobora kwigisha abantu bari kure ariko mukaba murebana nk’aho muri kumwe.

    Kuva icyo gihe kugeza Covid-19 yaza nta mbaraga zigeze zishyirwamo. Abantu babonaga bidakenewe kubera ko byashobokaga ko abantu biga mu buryo busanzwe banibaza niba ireme ry’uburezi rishoboka abanyeshuri biga batari kumwe na mwarimu.

    Kubera uburyo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, UR yiyemeje kurushaho kuryinjiza mu myigishirize n’imyigire

    Icyo Covid-19 yakoze rero ni uko nta guhitamo yahaye amashuri yaba aya kaminuza n’ayisumbuye, nibwo buryo bwonyine bwari busigaye ngo abantu bakomeze akazi bige. N’inama nibaza ko hari nyinshi abantu batazajya bafata indege ngo bagende, bazajya bavugana bakoresheje ikoranabuhanga bagahura ari uko ari ngombwa.

    Mu myaka iri imbere ibizamini bizajya bitangwa umuntu ari imbere y’imashini ikamubaza, ikamukosora bikarangira amanota akaboneka.

    Ese ibifasha abanyeshuri kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga birahari?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo tuvuze gukoresha ikoranabuhanga hari inzego nyinshi zibigiramo uruhare. Nk’ubu abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri nta mudasobwa babonye n’abo mu wa mbere ntazo barabona nk’icyo ni ikibazo kuko mudasobwa ni igikoresho cya ngombwa nk’uko twagiraga ikayi n’ikaramu.

    Ikindi kiba gikenewe ni internet yihuta. Turimo kugikoraho kugira ngo twongere internet ihendutse bityo kubona imfashanyigisho bibe byakoroha. Ikindi abarimu bari mu myaka yo hejuru, gukoresha ikoranabuhanga bisaba ko hashyirwa imbaraga mu kubahugura kuko hari icyiciro umuntu ageramo gutangira ibintu bishya bikamuremerera ho gatoya.

    Imikino ikwiye guhabwa uwuhe mwanya muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Hari aho byageze usanga imikino ari ikintu kiri ku ruhande kitajyanye no kwiga cyangwa kwigisha ariko njyewe ntabwo ari ko mbibona harimo kubaka umubiri, kuruhura ubwonko, kubaka kumenya gukorana n’abandi, kubana n’abandi. Ni ibintu rero mbona bya ngombwa.

    Ubu icyo turi gukora mu cyumweru gishize inama nagiranye n’Ikigo gikorera muri Indianapolis cyitwa Center for Global Sports kugira ngo dutegure gahunda y’imyaka itanu ya siporo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Prof Dr Lyambabaje ni we uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Abafite ubumuga bitabwaho mu buryo bwihariye muri UR

    UR yagabye amashami mu bice byose by’igihugu. Iyi nyubako ni iy’ishami rya UR ry’Uburezi riherereye i Rukara

    Inyubako igezweho yigishirizwamo Ubugeni muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CST),

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yahamije ko Rusesabagina atigeze ahungabanywa –

    Ubu ni ubutumwa bukubiye mu itangazo yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, nyuma y’umunsi umwe ikoze igenzura muri gereza ikagirana ibiganiro na nyir’ubwite ku byavugwaga ko uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

    Umuryango we wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, wari watangaje ko Rusesabagina yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

    Nk’umuntu iyi komisiyo ivuga ko yakurikiranye ibye kuva akiri mu bugenzacyaha kurinda ageze no muri gereza igakomeza kumuhozaho ijisho, igakurikirana urubanza rwe, byabaye ngombwa ko inakurikirana ibyavugwa ko aho afungiye abayeho nabi.

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko basuye Rusesabagina ku wa 10 Kamena bakagirana ibiganiro na we mu muhezo byamaze amasaha agera kuri atatu.

    Muri ibi biganiro Komisiyo yasuzumaga niba hari ibikorwa by’iyicarubozo n’ibitesha umuntu agaciro yakorewe, ko aho afungiye haboneye, harebwa niba ahabwa serivisi z’ubuvuzi, ibiribwa, yemererwa kuvugana n’abo mu muryango we cyangwa ahabwa ubutabera buboneye nk’uko byose biri mu burenganzira yemererwa.

    Mukasine yavuze ko basanze uburenganzira bwa Rusesabagina bwo kudakorerwa iyicarubozo bwarubahirijwe nk’uko na we ubwe yabiyihamije.

    Ati “No kuva mu ntangiriro yaratubwiye ati ‘nta muntu nabeshyera ku kintu gisa gityo.”

    Yakomeje avuga ko basanze imibereho ye itarigeze ihungabana, ko abona amafunguro akwiye, afungiye mu cyumba cyisanzuye, kirimo urumuri ruhagije, afite aho akarabira n’ibindi byangombwa by’ibanze birimo uburiri bufite inzitiramibu.

    Ku bijyanye n’ubuvuzi, Mukasine yavuze ko Rusesabagina avuzwa, abonana na muganga igihe amukeneye, ahabwa imiti ku gihe, byongeye akaba yarahawe urukingo rwa Civid-19 n’ibindi bikoresho bimufasha kuyirinda birimo udupfukamunwa.

    Agaruka ku by’ubutabera buboneye, Mukasine yasobanuye ko Rusesabagina abonana n’abamwunganira igihe abashakiye cyangwa bo bamushakiye. Ngo amenyeshwa amakuru yose ajyanye n’iburanisha nubwo kuri ubu ataryitabira, aho yavuze ko impamvu ari uko nta butabera yizeye.

    Ikindi ni uko yemererwa kuvugana n’abo mu muryango we ndetse akaba abanye neza n’abo bafunganywe nk’uko Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas, yabigarutseho.

    Ati “Nta gikuba cyacitse kuri Rusesabagina, twanaganiriye n’abo bafunganywe babana baduha ubuhamya. Baraganira babanye neza.”

    Umwihariko ni uko Rusesabagina yamamaye cyane

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko nta mwihariko Rusesabagina afite mu zindi mfunwa harebewe mu ndorerwamo z’uburenganzira uko buvugwa mu itegeko rigenga amagereza. Gusa ngo kuba yaramamaye ni wo mwihariko gusa.

    Mukasine ati “Niba uri imfungwa uri nk’abandi. Niba hari ibikorerwa imfungwa ugomba kubigiraho uburenganzira. Hari abantu bafungwa ntihagire ubimenya ariko hari n’ufungwa isi yose ikabimenya, navuga ko ari ho atandukaniye n’abandi kuko ni imfungwa ikurikiranwa n’amahanga. Ni imfungwa yavuzweho byinshi, ni wo mwihariko we.”

    “Hari no kuba n’umuryango we ukora ibishoboka byose ngo akomeze amenyekane. Navuga ko ari wo mwihariko mubonaho ariko ku bijyanye n’uburenganzira nk’imfungwa usanga nta kintu cyakagombye kumutandukanya n’izindi.”

    Rusesabagina yabwiye Komisiyo ko yifuza ko Gereza imwishyurira amafunguro yihariye

    Mukasire yavuze ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina yasabye ko ubuyobozi bwa gereza bwajya bumwishyurira ifunguro ryihariye nk’uko bwabikoze mu minsi ya mbere y’ifungwa rye.

    Ibi ngo ubuyobozi bwa Gereza bwavuze ko butakomeza kubikora ahubwo akwiye kwifashisha amafaranga yashyizwe kuri konti ye arimo ayavuye ku mwunganizi we n’ayo yari afite ubwo yagezwaga mu Rwanda.

    Ati “Icyo twaganiriye n’ubuyobozi bwa Gereza ni icyifuzo cye. Yifuza ko uko bamwakiriye bakamufata bushyitsi bakomeza bakamugenza nk’uko ariko ubuyobozi bwa Gereza bwatugaragarije ko ibyo bamukoreye batakomeza kubikora mu gihe cyose afunze.”

    Itangazo rya Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu risohotse nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n’izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n’amakuru y’uko hari gahunda yo kumwicisha inzara yari yakwirakwijwe n’abo mu muryango we.

    Ibi byari byanemejwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, aho yavuze ko abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire

  • Umutangabuhamya wafashije CSP Kayumba kwiba yavuze uko byagenze –

    Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa.

    Muri uru rubanza, hagaragayemo umugororwa witwa Amani Olivier wahamagajwe n’urukiko ngo asobanure uko yibye miliyoni 9,1 Frw ayakuye kuri konte y’uwitwa Kassem Ayman Mohamed.

    Muri uru rubanza, uyu Amani afatwa nk’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha kuko ibyo yakoze ngo yabikoreshejwe ku gahato.

    Saa 8:30 nibwo inteko iburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza rwari rwarasubitswe tariki 26 Gicurasi 2021.

    Umucamanza yahereye kuri Amani Olivier amusaba gusobanura mu buryo burambuye imikorerere y’icyaha.

    Yavuze ko mbere yo kwiba Kassem, yabanje guhura na CSP Kayumba mu bihe bitandukanye amubaza niba yabasha gukura amafaranga kuri Visa Card y’uyu mugabo ufite inkomoko mu Bwongereza.

    Uyu Amani yari asanzwe akora muri serivisi z’ikoranabuhanga mbere y’uko afungwa ndetse ni nabyo afungiye, gusa ubwo yahuraga na CP Kayumba yari muri Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yamutumizagaho inshuro nyinshi mu biro bye amubaza niba nta buryo bakura amafaranga kuri Visa Card yari yarabitse kuko nta mufungwa uyifunganwa.

    Kugira ngo CSP Kayumba amenye ko Amani afite ubumenyi buhambaye ni uko yakoresheje inama muri Gereza asaba abantu bose bafunze barize ikoranabuhanga, gufasha Gereza gukora ‘Software’ yajya yifashishwa n’abafungwa mu guhaha kuko ibikorwa byo gusura byahagaze.

    Amani yavuze ko yashyizwe mu itsinda ry’abakora iyo ‘Software’, ayikora ku kigero cya 70% abandi bakoranaga bamufasha ibindi bintu bicye gusa.

    Yakomeje abwira urukiko ko CSP Kayumba yamuhamagaye amubaza niba ashobora gukura amafaranga ku makarita ya bamwe mu bafungwa akoresheje, undi amusubiza ko atabishobora kuko bisaba ubumenyi bwinshi.

    Amani yavuze ko amaze kubyanga, CSP Kayumba yamubwiye ko abizi neza ko abyanze nkana, undi asigara yamurakariye cyane. Ibyo biganiro byo gushaka kwiba Kassem byatangiye muri Nyakanga 2020.

    Ku wa 15 Nzeri 2020 saa munani y’ijoro, ngo abacungagereza binjiye aho Amani aryama, bamubwira ko hanze bamushaka, bamusaba gusohoka.

    Ngo yabanje kwanga kuko byari nijoro na cyane ko ubusanzwe nta mugororwa wemerewe gusohoka ayo masaha.

    Amani yavuze ko yasohowe ku ngufu, ageze hanze asanga ni CSP Kayumba umushaka ari kumwe n’uwari ushinzwe kumurinda witwa Gasirimu.

    Ngo yahise amujyana mu nzu basanzwe basakiramo abafungwa, amwereka imashini amusaba gukura amafaranga kuri konti ya Kassem byanze bikunze.

    Amani yavuze ko yemeye akabikora ariko akabikoreshwa n’igitutu cy’Umuyobozi wa Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo nta kintu yari gusaba ngo hagire uwanga kugikora.

    Amani yavuze ko yashyizweho imbaraga z’umurengera kugira ngo yibe uwitwa Kassem na cyane ko yari yabwiwe ko naramuka atabikoze aza gufungirwa ahantu ha wenyine.

    Ati “Ni ahantu ufungirwa habi, hakonja. Baguha iminota 20 ku munsi yo kota akazuba byose. Byose nabikoze ndengera ubuzima bwanjye kuko n’uwo mugabo namumenye nyuma naramaze kumwiba.”

    Umucanza yabajije Amani inyungu yari afite mu kwiba mugenzi we, avuga ko CSP Kayumba nabikora, igihe bizaba bibayeho ko hari abagororwa barekurwa by’agateganyo, azamushyira ku rutonde akarekurwa.

    Ati “Yari yanyijeje ko ntazamara umwaka muri gereza kuko nk’uko mubizi hari igihe baha imbabazi abafungwa abandi bakarekurwa by’agateganyo.”

    Amani yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yari yamwemereye n’ubundi bufasha bwose yakenera mu gihe yaba akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Nyuma yo gukura amafaranga kuri konti ya Kassem, SP Ntakirukimana na Mutamaniwa nabo bamusabye gukora nk’ibyo yakoreye CSP Kayumba, bamubwira ko ibyo yakoraga byose babizi.

    Amani yavuze ko nabo yabafashije kwiba Kassem bakoresheje konti ze ziba mu Bwongereza.

    Amani ati “Njye navugaga ko ndi mu Bushinwa ariko si ko byari bimeze.”

    Nyuma yigiriye inama yo kubimenyesha Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyarugenge ariko ushinzwe abagore kuko yumvaga afite umutima umucira urubanza kandi abona buri muntu wese amusohora agakora igikorwa cyo kwiba mugenzi we bafunganywe.

    Uwo muyobozi yahise abimenyesha abayobozi bakuru ba RCS, uwari Komiseri wungirije wa RCS, Ujeneza Chantal, asaba RIB gutangiza iperereza kuri CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.

    Amani yavuze ko ariwe wahaye amakuru yose RIB. Yakomeje abwira urukiko ati “Nakomeje gusaba imbabazi inzego zose naciyemo zimbaza iby’iki cyaha cyo kwiba amafaranga.”

    Yasabye urukiko ko hazifashishwa camera za gereza kugira ngo harebwe uko mu bihe bitandukanye yajyaga mu biro bya CSP Kayumba bari gutegura igikorwa cyo kwiba.

    Me Utazirubanda Gadi wunganira Amani yahawe ijambo asaba urukiko ko uwo yunganira yakomeza gufatwa nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

    Ati “Namwe murabizi ko Gereza iba ikomeye, ntabwo umuyobozi yagusaba gukora ikintu ngo ucyange”.

    Me Gashema yavuze ko iyo Amani aramuka yanze gukora ibyo yakoze byo kwiba Kassem byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Nyuma y’ubuhamya bwa Amani, CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise bazamura amaboko bavuga ko ibyavuzwe byose na Amani ari ukuyobya urukiko.

    Yavuze ko we na bagenzi be bakwiye kurekurwa ahubwo bakajya bajya mu rukiko nk’abatangabuhamya hanyuma Amani akaguma muri gereza kuko ari gatozi w’icyaha.

    Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa ku wa 21 Kamena 2021.

    Amani Olivier ari imbere y’urukiko hamwe n’umunyamategeko we Me Gadi Utazirubanda

    CSP Kayumba Innocent amanitse ikiganza asaba ijambo urukiko

    Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge yungurana ibitekerezo n’umwunganizi we

    Abaregwa bose bageze igihe kimwe bamanikira akaboko icya rimwe bavuga ko ibyo Amani yavuze ari ukujijisha urukiko

  • Perezida Kagame yanenze ibihugu bifasha u Rwanda mu mutekano, bigahindukira bikanifatanya n’abawuhungabanya –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

    Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko nk’abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

    Yavuze ko bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk’aho basumba abandi.

    Ati “Ni ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n’umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n’abandi?”

    “Uko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n’abandi, bijyana n’ibindi byinshi. Ni ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.”

    Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n’abandi, buri wese asabwa gukora cyane.

    Ati “Mwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by’ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n’imikoranire ihoraho n’izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z’icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.”

    Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’umutekano.

    Icyakora yabababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.

    Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

    Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

    “Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

    Inkuru irambuye mu kanya…

    Abofisiye 47 barimo abasirikare 44 n’abapolisi batatu nibo basoje amasomo kuri uyu wa Gatanu

    Abasoje amasomo basabwe kuzana impinduka mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi cyane cyane bijyanye n’umutekano

    Mu barangije amasomo harimo 29 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’umutekano

  • Mu Rwanda hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi, harimo n’ay’abanyarwanda –

    Iki gikorwa cyabereye muri IMBUGA City Walk, ahahoze hitwa Car Free Zone cyitabirwa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo ndetse na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters.

    Aya mafoto yaciye agahigo ku Isi kubera uko afotoye cyangwa se umwihariko afite, azengurutswa hirya no hino ku Isi ku bufatanye n’umuryango Word Press Photo Foundation, washingiwe mu Buholandi utegura amarushanwa y’amafoto afotoye neza cyangwa avuga [wareba ukibwira icyo ishatse kuvuga].

    Ni amafoto aba yarafotowe n’abanyamakuru bakora umwuga wo gufotora, ntabwo ari amafoto yose abonetse.

    Kuri iyi nshuro yagejejwe mu Rwanda, bituma hashyirwamo n’ay’abanyarwanda barindwi afotoye neza. Yatoranyijwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ambasade ya EU mu Rwanda ndetse n’iy’u Buholandi.

    Umwe mu banyarwanda bake bamuritse amafoto yabo, Ndegeya Cyril, usanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwuga, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba amafoto ye yaratoranyijwe mu yandi kugira ngo azamurikwe mu mafoto yaciye agahigo ku Isi hose muri Word Press Photo, ibintu bibaye bwa mbere kuko nta foto y’umunyarwanda yari yakamuritswe muri iki gikorwa.

    Yagize ati “Nabyakiriye neza cyane. Kuko kuba imurikwa mpuzamahanga nk’iri ririmo amafoto y’abanyarwanda cyangwa yanjye, ni ibintu bishimishije kandi bitera imbaraga zo kuzajya no mu yandi ma murikwa.”

    Ndegeya afitemo amafoto atatu, harimo ifoto yafotoye igaragaza umwiyereko wa gisirikare, ifoto yindi yerekana uko Umujyi wa Kigali uba usa nijoro ndetse n’indi yerekana abakerarugendo batwaye ubwato rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

    Iri murikwa rizamara ibyumweru bitatu muri Imbuga City Walk. Buri wese ashobora kujya kureba ayo mafoto yaciye agahigo ku Isi hose mu bihe bitandukanye.

    Kugeza ubu mu Rwanda umwuga wo gufotora hari urwego utarageraho, aho usanga umuntu afotora ifoto igakoreshwa n’undi muntu utayiguze, ndetse ntanagaragaze uwayifotoye, akayikoresha nk’aho ari iye, ibintu ubundi mu bihugu byateye imbere bihanwa n’amategeko kuko bifatwa nko kwiyitirira umutungo utari uwawe.

    Ndegeya Cyril yavuze ko icyo yifuza nk’umuntu ufotora ndetse akacyifuriza n’abandi bakora umwuga nk’uwe, ari uko amafoto bafashe yajya agurwa n’abayakoresha kuko bayafotora byabatwaye imbaraga ndetse n’ubwenge bwinshi.

    Cyril Ndegeya ahagaze imbere y’imwe mu mafoto yafashe ari kumurikwa

    Iri murika ry’amafoto ryabereye mu Imbuga City walk mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone

    Amafoto yamuritswe ni ahiga andi ku rwego mpuzamahanga

    Buri foto yamuritswe ifite igisobanuro gikomeye ku buryo umuntu yakwibwira icyo ivuga

  • Munyenyezi yitabye urukiko, avuga ko ashaka kujya yivuriza muri CHUK cyangwa Faisal –

    Munyenyezi uburana afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaherukaga imbere y’urukiko ku wa 8 Kamena 2021, gusa icyo gihe iburanishwa ryarasubitswe [umucamanza yanzura ko ruzaburanishwa kuri uyu wa 11 Kamena 2021] nyuma y’uko uyu mugore n’abamwunganira bagaragaje ko batari bazi ko iyo tariki ariyo bagombaga kuburaniraho.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Munyenyezi yari yunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Ni mu gihe Inteko iburanisha igizwe n’umwanditsi w’urukiko ari yo iri kuburanisha uru rubanza naho Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

    Umucamanza yatangiye aha umwanya abunganira Munyenyezi ngo basobanure ingingo bashingiyeho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko umucamanza yirengagije inzitizi zo kuba ibyaha aregwa yarabikurikiranyweho ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bagarutse kandi kuri zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bashaka ko uwo bunganira yarekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z’uburwayi.

    Aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’impyiko ndetse ko bamujyanye mu Bitaro bya Muhima ariko babona ko bidafite ubushobozi bwo gukurikirana indwara ze bityo banasaba ko yazajyanwa kuvurirwa muri CHUK cyangwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Munyenyezi Beatrice yagaragaje ko akeneye imiti no kwitera inshinge za diabete. Yagaragaje ko amaze gukoresha amadolari arenga 200 yo kwitunga kandi ko ntaho ayakura bitewe n’ikibazo cyo kutabona indyo yihariye.

    Yanagaragaje ko atabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze. Yavuze ko ashaka kuburana ari imbere y’umucamanza arebana n’abamushinja aho kuba iburanisha ryaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko ingingo zose zimaze kuvugwa ku buzima bwe ntaho ziri mu myanzuro yatanzwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko bityo ko baburana ku mpamvu batanze z’ubujurire bwabo.

    Ku bijyanye naho afungiye, bwavuze ko bwabyumvise mu magambo gusa kuko nta raporo yakozwe yagaragarije urukiko. Bwavuze ko ku burwayi bwe hagakwiye kuba hari raporo yakozwe na muganga igaragaza uko bumeze ndetse n’ikigero biriho.

    Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura kandi ko ubusanzwe indyo yihariye nayo yandikwa na muganga, bityo ko ibyo Munyenyezi avuga by’ubuzima bwe hazakorwa raporo n’abahanga bakabinabitangira ibimenyetso.

    Ibyo kujya kwivuriza muri CHUK na Faisal, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ibitaro bidafite ubushobozi bwo kuvura umurwayi bumwandikira urupapuro rumwohereza ahandi bityo ko ibivugwa mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.

    Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Munyenyezi yagaragaje inzitizi ku buzima bwe, asaba kujya kuvurizwa CHUK cyangwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Iburanisha rirakomeje…