Tag: featured

  • Mu byaha 12 bifitanye isano na Jenoside, icyo guhohotera abacitse ku icumu nicyo cyiganje –

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko dosiye zisaga 328 ari zo ubugenzacyaha bwaregeye ubushinjacyaha.

    Muri zo 136 ni iz’abakoze icyaha cyo guhohotera abacitse ku Icumu, 55 ni iz’icyaha cyo gukurura amacakubiri, 40 ni iz’ivangura, 37 n’iz’ingengabitekerezo ya Jenoside, 20 ni izo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, naho 17 ni izo gupfoya Jenoside.

    Dosiye z’ibindi byaha bifitanye isano na Jenoside byagejejwe mu bushinjacyaha ziri munsi y’icumi, aho dosiye 9 ari izo guhakana jenoside, 7 zo guha ishingiro jenoside, 5 ni zo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’izindi 2 ni zo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenosidecyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside.

    Mu kiganiro na IGIHE, Perezida w’agateganyo wa Ibuka, Nkuranga Egide, yavuze ko nubwo icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu ari icyo cyagaragaye cyane muri uyu mwaka, uramutse ubigereranyije n’iyatambutse uyu mwaka bitari ku rwego rumwe.

    Yagize ati “Muri iyi minsi ijana twibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27, nta bikorwa bidasanzwe byakorewe abacitse ku icumu muri rusange byo kubibasira nk’uko byahoze mu myaka yo hambere.”

    Yashimiye ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ku bw’akazi gakomeye bwakoze ndetse kagikomeje ko guhana abagaragaweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside, ibintu bituma bene ibi byaha bigenda bigabanuka uko imyaka igenda itambuka.

    Nubwo bimeze bityo ariko yavuze ko hakiri akazi gakomeye ko kurwanya abapfobya ndetse bagahakana Jenoside.

    Ati “Haracyari imbogamizi ku bahakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayipfobya bibereye mu bihugu byo hanze.”

    “Ibuka ihora isaba ko ibihugu byo hanze byashyiraho itegeko rihana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ababikora nibabishyira hanze bahanwe hakurikijwe amategeko.”

    Nkuranga yavuze ko mu bindi bikwiriye gushyirwamo ingufu ari ugushishikariza abatarahigwaga muri Jenoside gutangaza ahari imibiri y’abazize Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro kuko bikigaragara ko igihari myinshi.

    Yagize ati “Birababaje kuba kuri iyi nshuro hari ahantu hashyinguwe imibiri yabonetse irenga 2000. I Rukumberi mu minsi yashize hashyinguwe imibiri 250, i Kabgayi muri Muhanga hamaze kubonwa imibiri 981, i Kaduha ya Nyamagabe hashyinguwe imibiri 61 n’ahandi henshi uyu mwaka hagiye hagaragara imibiri itarigeze igaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Nkuranga yihanganishije abacitse ku icumu bose muri iki gihe bibuka ababo bazize Jenoside, asaba abantu bose bazi ahari imibiri idashyinguwe mu cyubahiro gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe.

    Ibuka igaragaza ko ibyaha byo guhohotera abacitse ku icumu byagabanyutse uyu mwaka ugereranyije na mbere

  • Abanyarwanda 12 bagiye kwitabira gahunda ya YALI yatangijwe na Obama –

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, amahugurwa y’uyu mwaka azaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aya mahugurwa azafasha urubyiruko rukomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kumenya imiterere n’imibereho ya Amerika, bityo imikoranire yarwo n’inzego za Amerika ikiyongera, cyane cyane mu nzego z’abikorera.

    Uru rubyiruko, kimwe n’urundi rwo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika rwatoranyijwe, ruzitabira amahugurwa agera mu 100, yose azaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, akazagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye muri Amerika zirimo inzego bwite za Leta, iz’abikorera, n’imiryango itegamiye kuri Leta.

    Na nyuma y’uko iyi gahunda irangiye, abayitabiriye bazagira amahirwe yo gukomeza kwitabira andi mahugurwa ahuza abanyuze muri iyi gahunda, kandi nayo akaba ari undi mwanya mwiza wo kwihugura no kumenyana n’abandi bantu bashobora no kubaka imikoranire mu bihe biri imbere.

    Iyi gahunda imara ibyumweru bitandatu, ikitabirwa n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 25 na 35 rukomoka mu bihugu byose bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

    Buri mwaka, iyi gahunda yitabirwa n’urubyiruko rushobora kugera kuri 700, rufite imishinga y’udushya, inatanga icyizere ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

    Muri rusange iyi gahunda yibanda ku kwigisha imiyoborere myiza, demokarasi, amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu n’ibindi bitandukanye.

    Urubyiruko 4 400 rukomoka mu bihugu 49 bibarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rwitabiriye iyi gahunda, aho rwakoranye n’ibigo ndetse n’imiryango 2 300 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abanyarwanda 66 nibo bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira. Muri uyu mwaka, abazitabira iyi gahunda ni Marie Christelle Igihozo, Mary Musoni, Niceson Karungi, Elie Habimana, Jean Claude Mbonigaba, Sheila Uwase, Germaine Umuraza, Shilla Ndegeya, Gisele Kayitasirwa Ituze, Jean Paul Sekarema, Donat Nzigiyimana, na Justin Byiringiro Murengera.

    Abanyarwanda 12 bazitabira gahunda ya YALI bazahererwamo amahugurwa azamura ubushobozi bwabo

  • Babiri bishwe na Coronavirus mu Rwanda, 284 barayandura –

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko babiri bishwe na Coronavirus kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021, ari umugabo w’imyaka 73 w’i Huye n’umugore w’imyaka 67 w’i Kamonyi.

    Abarwayi bashya 284 babonetse mu bipimo 6658 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 28.146 mu bipimo 1.500.425 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.

    Mu masaha 24 yashize, nta murwayi wakize byatumye umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro no gukirira mu ngo zabo uguma ku 26.341.

    Kugeza uyu munsi, abarwayi 1435 barimo barindwi barembye ni bo bakiri kwitabwaho.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 389.389 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 240.515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca barimo 1493 bayihawe uyu munsi.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.


  • U Rwanda rugiye kunguka Ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara z’umutima –

    Bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

    Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.

    Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk’uko byatangajwe na The New Times.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.

    Yongeyeho ati “Iki kigo cy’indwara z’umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z’umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y’imyaka ibiri n’itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.”

    Ibi bitaro bizaba bigizwe n’igice kizajya gikorerwamo ubushakashatsi, laboratwari izajya isuzuma ibizamini, aho babagira abarwayi, ahagenewe kunyuza abantu mu cyuma, ahatangirwa imiti ndetse n’ibiro by’abakozi.

    Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry’Indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.

    Yongeyeho ati “Nk’urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z’umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n’abakuru kubasha kwivuza babazwe.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.

    Yagize ati “Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.”

    Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z’ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z’umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n’abaganga kwimenyereza neza.

    Indwara z’umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary bashyira umukono ku masezerano yo kubaka yo ibitaro bizajya bivurirwamo abarwaye indwara z’umutima-

  • ’The PanAfrican Review’ yinjiranye umwihariko udasanzwe mu itangazamakuru ry’u Rwanda –

    Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw’iyi magazine, ibitekerezo n’abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n’igitekerezo cy’uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.

    Irindimuka ry’ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w’Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n’Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.

    Ibi si umwihariko w’u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n’iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.

    Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?

    Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry’u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw’Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.

    Yagize ati “Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa.”

    Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, “bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n’ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.”

    Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b’u Rwanda “Kumenya amateka y’u Rwanda n’ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.”

    Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko “Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n’uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z’ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.”

    Ikibazo cy’inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n’uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.

    Nk’ubu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y’Abongereza, DStv yo muri Afurika y’Epfo, CNN y’Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y’Abongereza.

    Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru

    Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n’abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y’ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.

    Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.

    Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine

    Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b’ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n’abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko “Bijyanye n’umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.”

    Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku ‘edition’ runaka.

    Nk’urugero, muri edition y’iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni ’u Rwanda’, kuko n’igitekerezo cyatangijwe n’Abanyarwanda biyunzweho n’abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.

    Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw’amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika

    Byashoboka ko muri ‘Edition’ zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’izindi ngingo ngari.

    Mushimire ati “Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n’uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n’izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw’Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.”

    Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw’Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.

    Kuri iyi edition ya mbere y’iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri ‘Librarie Ikirezi’ ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.

    Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z’umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w’abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.

    Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y’u Rwanda, binyuze mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y’igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n’ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y’u Rwanda

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk’uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y’u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.

    Mushimire yagize ati “Igiterezo cyavuye mu mateka n’amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwibohora no kwigira.”

    Yongeyeho ko iyi “Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.”

    Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n’abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.

    Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri politiki ya Afurika

    Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo, UNISA

    Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi

    Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z’ubukoloni muri Afurika

    Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda

  • Imirimo yo kubaka “Imbuga City Walk” muri Car Free Zone irarimbanyije (Amafoto) –

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.

    Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

    Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.

    Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.

    ‘Imbuga City Walk’ nirangira izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.

    Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bivugwa ko ‘Imbuga Walk City’ nimara gutunganywa, hazakurikiraho utundi duce tw’umujyi wa Kigali duhuriramo abantu benshi nka Remera iherereye mu Karere ka Gasabo.

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Biteganyijwe ko aka gace kazaba kubatswe mu buryo bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakanidagadura

    Hazashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abaza bahatemberera bakeneye serivisi zitanduakanye

    Imbuga City Walk izaba ifite ahantu ho kwidagadurira

    Imirimo yo kubaka ‘Imbuga City Walk’ irarimbanyije ndetse mu gihe gito haraba hatangiye gukoreshwa

    Ni agace kazaba karimo za Kiosks ku buryo umuntu yahafatira icyo kunywa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Covid-19: Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe –

    Uyu mwanzuro uje ukurikira ubwiyongere bw’iki cyorezo bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati “Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy’iminsi irindwi ku bw’ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza”.

    Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n’abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk’abari muri serivisi z’ubucuruzi.

    Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

    Ati “Harimo abakozi 600, hapimwemo 592 hanyuma dusangamo 60 banduye Covid-19. Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy’iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.”

    Hashize iminsi ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zoroshywa, nk’umubare w’abajya mu modoka rusange ukongerwa, imihango imwe n’imwe y’ubukwe na yo igakomorerwa ku buryo bishobora gutuma hamwe abantu batubahiriza ingamba uko bikwiriye.

    Hari hashize igihe kinini kandi muri Kigali nta bikorwa bifungwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19, ubwo biheruka ni muri Kanama 2020 ubwo hafungwaga amasoko abiri arimo irya Nyarugenge n’iry’ahazwi nko kwa Mutangana.

    Sulfo yafunzwe nyuma y’uko mu bakozi bayo, 60 basanzwemo Covid-19

    Uru ruganda rugiye kumara iminsi irindwi rudakora

  • Ururimi rw’amarenga ruracyari inzitizi mu guha ubutabera abagore n’abakobwa bafite ubumuga –

    Igikorwa cyo kumurika Ibyavuye muri ubwo bushakashstsi bwakozwe mu 2019, cyabaye ku wa 11 Kamena aho cyari cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zagaragaje ko hakwiye kwihutishwa gahunda yo kwigisha ururimi rw’amarenga abakora mu nkiko n’abafite aho bahurira na zo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda LAF, Me Andrews Kananga, asobanura iki kibazo yagaragaje ko hari abashobora kurenganwa biturutse ku kuba abacamanza n’abunganizi mu by’amategeko cyangwa abashinjacyaha batazi ururimi rw’amarenga.

    Ati “Hari ikibazo kikibangamiye abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nk’uko twabibonye mu bushakashatsi, usanga inyandiko zikoreshwa mu butabera n’abazi gusoma batabasha kuzisoma. Uburyo bwo gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS ntibworohereza abafite ubumuga bwo kutabona. Ururimi rw’amarenga ni ikibazo kuko benshi bakatirwa batabonye umwanya wo kwiregura kubera ko nta basemuzi bafite”.

    Kuri iki kibazo cy’ururimi rw’amarenga hatanzwe urugero rw’umuhungu wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa akatirwa burundu ariko nyuma akaza gufashwa na LAF akagirwa umwere.

    Ati “Umwana w’umuhungu yafashwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, nta rurimi rw’amarenga yari azi n’abacamanza ntarwo bari bazi kimwe n’abafasha mu by’amategeko. Yaje gukatirwa burundu, ajuriye bamukatira imyaka 12 kandi ntaho yari yarigeze abasha kwiregura. Baratugannye nka LAF ni bwo twafashe amezi atatu yo kumwigisha ururimi rw’amarenga aho yari muri gereza, tumushakira umwunganira mu mategeko biza kurangira abaye umwere ku cyaha yashinjwaga.”

    Mu bindi byagaragajwe nk’imbogamizi ku butabera buhabwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga ni ikibazo cy’amategeko yambura abafite ubumuga bwo mu mutwe kuba batanga ubuhamya mu gihe bakorewe ihohotera, hakiyongeraho n’imyumvire itarahinduka kuri bamwe bari mu nzego z’ubutabera.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda w’abagore bafite Ubumuga UNABU,Mushimiyimana Gaudance, yagize ati “ Ufite ubumuga bwo mu mutwe usanga amategeko atamuha ububasha bwo gusobanura ibyamubayeho cyangwa ibyo yakorewe, hari kandi ikibazo cy’imyumvire usanga abantu bakibabonera mu ndorerwamo yo kubatesha agaciro bigatuma babaha ubufasha mu butabera butanoze.”

    Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mategeko arengera abafite ubumuga by’umwihariko abagore n’abakobwa, UNABU irasaba ko abafite ubumuga cyane ubwo mu mutwe bajya bahabwa ubufasha mu butabera batishyujwe ikiguzi cy’ibyo bakorewe, kandi amategeko akibabuza guhabwa serivisi zinoze mu butubera agakurwaho.

    Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda LAF, rishima politiki ya leta iherutse gushyirwaho ifasha korohereza abafite ubumuga kubona ubutabera by’umwihariko ingingo ijyanye no kwiga ururimi rw’amarenga ku bakora mu nkiko.

    Inzego zitandukanye zagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mbogamizi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na zo

  • Akarere ka Nyanza mu rugendo ruva ibuzimu mu by’ubumwe n’ubwiyunge –

    Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2021 ubwo yari yitabiriye umwiherero wahuje abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’abafatanabikorwa bako bakora ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyanza habaye impinduka zikomeye kuko ibipimo bw’ubumwe n’ubwiyunge byerekana ko kavuye kure.

    Ati “Nyanza muri iyi myaka itanu habayemo impinduka zikomeye cyane; hari ibintu bibiri byo kwishimira byahindutse rwose ku rwego rwo hejuru. Icyizere abaturage bafite ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyarazamutse kiva kuri 77,4% mu 2015 ubu kigeze kuri 95,6%. Ikindi ni ukwizerana hagati y’abaturage byazamutse birenga 90% bivuye kuri 88% .”

    Ndayisaba yavuze ko kuba ibyo byarashobotse byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati y’abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa bako.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yashimye intambwe Akarere ka Nyanza kateye mu gukumira amacakubiri

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku gipimo cya 67.1%.

    Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

    Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Karere ka Nyanza bizamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge harimo kwegera abaturage no kubaganiriza; guhuza abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha n’abo bahemukiye no gukora amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by’amadini n’amatorero n’ubumwe n’ubwiyunge, Kubwimana Florence, yavuze ko Paruwasi Gatolika ya Nyamiyaga yatangiye urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge kuva mu 2018 aho kugeza ubu mu Karere hose bamaze guhuza abagera kuri 355.

    Hatoranyijwe kandi imiryango yashatse ikabyara ariko ikaba itagira abayihemba cyangwa ngo itegeshwe urugori kuko abakayibikoreye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Mukingo gikwira mu Karere hose.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayezu Theogène, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry’Imana n’uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo babane neza batishishanya.

    Ati “Twahamagaye ibyiciro bitandukanye birimo abafunguwe bakoze Jenoside, abarokotse Jenoside, abagore bafite abagabo bafungiye Jenoside ndetse n’urubyiruko, ibyo byiciro birahugurwa tubaherekeza mu rugendo rw’isanamitima bigera aho abakoze Jenoside basaba imbabazi barazihabwa babana neza n’abo bahemukiye.”

    Umukozi w’umuryango w’ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’abapfakazi n’imfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere (SEVOTA), Nishimwe Martha, yavuze ko mu Karere ka Nyanza bahakora ibikorwa byo guhuza imiryango y’abagore batewe inda n’ababiciye muri Jenoside.

    Ati “Muri Nyanza twatangiranye n’abagore 17 mu rugendo rw’isanamitima, nyuma y’umwaka n’igice dufata abandi 15. Ubu muri iyi myaka ibiri tumaze gukorana n’abagore 35 mu Karere ka Nyanza.”

    Ndayisaba yabagiriye inama yo gukomeza gushyira imbaraga mu isanamitima no komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita kuri gahunda zifasha urubyiruko gutambuka neza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayeze Theogene, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry’Imana n’uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by’amadini n’amatorero n’ubumwe n’ubwiyunge, Kubwimana Florence

    Bishimiye ko mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%

    [email protected]


  • Dr Habumuremyi yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano –

    Dr Habumuremyi wakoresheje amasaha agera kuri ane yisobanura mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge yagaragaje impamvu z’ubujurire bwe. Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije rukamuhamya ibyaha kandi rudafite ububasha ndetse akaba yarahawe igihano kidateganywa n’itegeko.

    Icyaha cyatumye Dr Habumuremyi ajurira ni ugutanga sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru rya Christian University of Rwanda yashinze. Uyu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2020 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 892.200.000 Frw.

    Yavuze ko gutanga sheki zitazigamye atari agamije gukora icyaha nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga ahubwo ko yabikoze mu rwego rwo gutanga icyizere ku bazihawe ko bazishyurwa cyane ko n’itegeko rirebana n’impapuro mvunjwafaranga ryemera ko sheki nayo ikubiye muri zo.

    Yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rudafite ububasha, ahamywa igikorwa kidafatwa nk’icyaha, ahabwa igihano kidateganywa n’itegeko mu gihe hari ibimenyetso yatanze bikirengagizwa birimo uko hakozwe amasezerano.

    Dr Habumuremyi yagaragaje ko izo sheki zitasobanuraga uko ashaka kubariganya yifashishije ingero z’amasezerano Kaminuza ya CHUR yagiye igirana n’abantu batandukanye.

    Amasezerano ya mbere agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda na Kazungu wawutanze. Mu gika cya gatatu cyayo hagaragaza ko ayo mafaranga azishyurwa mu byiciro bine bitandukanye.

    Urundi rugero yifashishije ni amasezerano hagati CHUR na Ngabonziza Jean Bosco agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda kandi mu gika cya gatatu muri ayo masezerano agaragaza ko amararanga azishyurwa mu byiciro bitatu, ndetse akagaragaza ko natubahirizwa, atazifashishwa n’inkiko mu gihe cy’urubanza.

    Yasabye urukiko kubaza abasinye ayo masezerano niba bayemera cyangwa batayemera, bagaragara ko aribo bayashyizeho umukono bakagaragaza niba barashyizweho iterabwoba ngo bayasinye.

    Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi nawe yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

    Yavuze ko atakoze icyaha mu gutanga sheki itazigamiye ahubwo ko yatangaga ubwishingizi ndetse n’icyizere ko abazihawe azabishyura kandi agaragaza ko niba koko ari icyaha yakoze, yagombaga kuburanira mu rukiko rw’Ubucuruzi aho kuba urw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ikindi kibishimangira ni uko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y’itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

    Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

    Dr Habumuremyi yongeye gusaba umucamanza guca inkoni izamba agahanwa hashingiwe ku mategeko. Yifashishije ingingo zitandukanye z’amategeko yabwiye urukiko ko habayemo kubogama ndetse n’amarangamutima mu gufata imyanzuro.

    Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yasabye ko yasubikirwa igihano akabanza agakurikirana ubuzima bwe kandi yagaragaje ko imitungo ye n’iy’ishuri iyo bidafungwa yakabaye yararangije kwishyura abo akibereyemo umwenda.

    Ati “Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye. Ikindi mfite uburwayi nkwiye gukurikiranwa n’abaganga, ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n’iyo kubyimba amaguru yombi.’’

    Yavuze ko icyo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

    Dr Habumuremyi yemeye ko mu gihe byagaragara ko amategeko yashingiyeho atanga sheki itazigamiye atakiriho, byaba bigaragara ko yakoze icyaha atabigendereye ndetse akabisabira imbabazi, ariko akifuza ko yasubikirwa igihano yahawe cy’imyaka itatu kugira ngo abanze kwita ku buzima bwe.

    Ku bijyanye n’ihazabu yaciwe, yavuze ko yaciwe amafaranga atigeze atunga kandi atazi ko azanatunga.

    Abamwunganira aribo Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre, basabye urukiko kuzareba ibikubiye mu mwanzuro w’inyongera Habumuremyi yashyize mu ikoranabuhanga ry’iburanisha.

    Basabye ko hazabaho gusuzuma ingingo 44 n’iya 64 zivuga ku masezerano y’ubwumvikane bityo aho Christian University yagiye igirana n’abantu amasezerano ikaba ariyo ibiryozwa.

    Me Bayisenge Evariste yasabye ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nabwo bwari bwatanze butakwakirwa kuko butigeze bugaragaza inenge bushingiraho bujurira. Yanasabye ko igihano cyahawe umukiliya we cyasubikwa.

    Ubushinjachaha n’abaregera indishyi ntibabonye umwanya wo kugira icyo bavuga kuko inteko iburanisha yahise ifata umwanzuro wo kwimurira urubanza ku wundi munsi bitewe n’amasaha. Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 2 Nyakanga 2021 saa Mbili za mu gitondo.

    Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano cy’imyaka itatu yakatiwe