Tag: featured

  • Els Van Hoof ushaka ko Rusesabagina arekurwa yibukijwe amarorerwa igihugu cye cyakoreye Lumumba –

    Els Van Hoof asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi umutwe w’Abadepite.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi uyu mugore wanabaye Senateri yakunze kumvikana avuga ko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ndetse Igihugu cye kigakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe.

    Ku wa 8 Kamena 2021, abinyujije kuri Twitter, Els Van Hoof yavuze ko Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi yafashe umwanzuro wo kumushyigikira ku cyemezo cye cyo gusaba ko Rusesabagina arekurwa.

    Yagize Ati “Komisiyo Ishinzwe ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yemeye umwanzuro wanjye wamagana gushimutwa n’iburanishwa ritanyuze mu mucyo rya Paul Rusesabagina no gusaba Guverinoma y’u Bubiligi ko yatangira gusaba ko asubizwa mu gihugu cye binyuze mu biganiro n’u Rwanda.”

    Ubu butumwa, Els Van Hoof yabusoresheje intero igira iti ’murekure Rusesabagina’, ubundi anamenyesha (tagging) umukobwa w’uyu mugabo witwa Carine Kanimba.

    Ubu butumwa bwa Els Van Hoof bwamaganwe n’Abanyarwanda batandukanye barimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, wavuze ko gushyira igitutu ku butabera ari ibintu bitihanganirwa.

    Ati “Igitutu ku bwigenge bw’ubutabera buri gihe ni ibintu bitemewe. Nta myitwarire iboneye iri mu cy’uhagarariye igihugu kitarasubiza iryinyo, igice cyonyine gisigaye cya Minisitiri w’Intebe wishwe ku manywa y’ihangu, kimwe mu byaha bitaratangwaho ubutabera. Irondaruhu ntiryihishira!”

    Ku wa 17 Mutarama mu 1961 nibwo Patrice Lumumba afatiwe anicirwa i Katanga n’abapolisi b’Ababiligi batwitse umurambo we bakoresheje acide.

    Umuryango we kuva mu 2011 wasabye ko wahabwa iryinyo rye, ryabitswe n’umupolisi w’Umubiligi nk’ikimenyetso cy’uwakoze igikorwa gikomeye. Ni mu rubanza barezemo Ababiligi icumi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    U Bubiligi bwemeye uruhare rwabwo mu iyicwa rya Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Afurika na RDC by’umwihariko, ndetse bwemera ko buzasubiza iri ryinyo rye gusa kugeza n’uyu munsi ntibirakorwa.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Kuva imiryango itandukanye yakunze kugaragaza ko itizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye ndetse imwe igasaba ko arekurwa, gusa Leta y’u Rwanda nayo ntiyahwemye kugaragaza ko abo bose bakwiye gutegereza umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

    Valentine Rugwabiza yavuze ko gushyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa

  • Ese mu Rwanda hari ibicuruzwa bifite ubuziranenge bwo kujya ku Isoko Rusange rya Afurika? –

    Impamvu yo kwibaza ku buziranenge bw’ibizaba biri kuri iri soko ni uko ryitezweho kongera inyota yo guhanga udushya ku baturage, ubwiyongere bw’inganda n’ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda. Ibi byose ariko bidafite ubuziranenge n’ubundi byaba ari ukuvomera mu rutete.

    Mu 1977 nibwo Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge [African Organisation for Standardisation (ARSO)], mu gihe ibihugu bya Afurika byari biri mu nkundura yo kwigobotora ubukoloni, bityo bitekereza uko byakwishyira hamwe mu kubaka ubukungu.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umuyobozi wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, yavuze ko mbere uyu muryango wari uhuriyemo ibihugu bibarirwa muri 20, ariko kuva isoko rusange ryatekerezwa ibihugu byahise bishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo ibihugu byose bigize AU bibashe kujya mu muryango kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibihugu butere imbere.

    Avuga ko kugeza ubu hashyizweho politiki ishinzwe ubuziranenge ku rwego rwa Afurika ndetse n’amategeko ashyirwaho kugira ngo ikintu kibashe kwinjira mu gihugu.

    Ati “Ubundi buryo ni ubwo kwemera ikirango, tukavuga ngo ikirango cy’ubuziranenge gitanzwe mu Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa ikindi gihugu bashobora kucyemera? Dufite intego yo kugira ibwiriza, ikirango n’igipimo kimwe, ku buryo abashakashatsi bahurira hamwe na laboratwari zemewe cyangwa zemeranya ku bushobozi bw’igihugu ku kindi.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko mu Rwanda hamaze kuboneka ibicuruzwa bigera kuri 700 bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge ku buryo byacuruzwa ku isoko rya Afurika.

    Ati “Ibyo rero biduha icyizere ko bishobora no kwiyongera, uko inganda zikomeza kwiyongera, uko abantu benshi bakomeza kujya mu bucuruzi, bitwereka ko ibyo bicuruzwa bigenda byiyongera kandi n’ababikeneye bakiyongera.”

    Murenzi yavuze ko ubu ingamba ziriho ari ugukomeza gukora amabwiriza ahamye y’ubuziranenge kandi ari mpuzamahanga ndetse no gushyira imbaraga mu kugira ngo ibicuruzwa byose bijye byinjira mu gihugu runaka habanje kubaho ubugenzuzi bwo kureba niba byujuje ubuziranenge.

    Ubusanzwe ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Afurika bikorana hagendewe ku itegeko rigenga ubuziranenge riba ryarashyizweho ari naryo rigena uburyo ubuziranenge bugenzurwa, ibirango by’ubuziranenge ku buryo igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi ari uko ubuziranenge bw’aho cyaturutse bwamaze kubyemeza.

    Mu bindi bihugu bidasanzwe bifitanye ayo masezerano cyangwa bitabarizwa muri uwo muryango, bigerayo hakabanza kubaho kugenzura ubuziranenge, bikongera bigasubira muri za laboratwari zipima ubuziranenge n’ibindi bituma habaho ubukererwe n’amananiza.

    Murenzi ati “Ibyo rero bituma koroshya ubucuruzi bitaba bishoboka, bituma n’ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kiyongera.”

    RSB ivuga ko kugeza ubu laboratwari zayo zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwahawe serivisi nazo ibicuruzwa yajyana mu gihugu icyo aricyo cyose cyaba icyo muri Afurika, i Burayi na Amerika.

    Murenzi ati “Turi kubaka ubushobozi kugira ngo ikigo cyacu kibe cyabasha gutanga serivisi inoze kandi yemerwa n’ibihugu byose ku Isi, uyu munsi navuga ko laboratwari zacu zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwo twafashije igicuruzwa cye cyajya mu bihugu byose kikemerwa.”

    Yakomeje agira ati “Yaba ari za laboratwari zacu zamaze kubona ibirango mpuzamahanga, zaba ari serivisi zo gusuzuma ubuziranenge nazo zamaze kubona ibirango mpuzahanga ndetse na serivisi zo gukora amabwiriza y’ubuziranenge ku buryo uyu munsi twizeye neza ko aho igicuruzwa cy’u Rwanda cyakenera kujya cyagenda kikahagera kandi gifite icyizere cy’uko kigomba kwemerwa.”

    Made in Africa?

    Imwe mu ntego zo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika, ni ukuvanaho igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n’indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo. Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuba ibicuruzwa bizajya bijyanwa hanze ya Afurika bizaba bifite ikigaragaza ko byakorewe muri Afurika.

    Ubuyobozi bw’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge muri Afurika, buvuga ko kugeza ubu amabwiriza azagenga ibikorerwa muri Afurika [Made in Africa], bikaba bizatuma abantu bashobora gushora imari muri Afurika kugira ngo ikintu cyabo kizajye kitwa Made in Africa.

    Dr Nsengimana ati “Intego nyamukuru ya Made in Africa ni ukugira ngo inganda zacu zitangire kwikorera ibintu atari ukuvuga gusa ngo ibintu byaturutse hanze. Tutaba ba bantu abandi bazaza bagakoresha Isoko Rusange rya Afurika bagatera imbere aho kugira ngo ibihugu bya Afurika abe aribyo bitera imbere.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu biguha imbaraga zo kuva ku isoko gusa wari uriho ukavuga ngo iki kintu gifite ubushobozi bwo kujya mu bihugu 55, ariko birerekana kandi ubushobozi bwa Afurika aho guhora tuvuga ko ibikorerwa muri Afurika biri hasi.”

    Murenzi avuga ko ibigo byo mu Rwanda bishobora kungukira cyane muri Made in Africa kuko ari politiki yose igamije guteza imbere ibikorerwa mu bihugu bya Afurika.

    ARSO ivuga ko kugeza ubu ibiganiro n’ibihugu binyamuryango ku bijyanye na politiki n’amabwiriza ashyiraho Made in Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka hazaba hamuritswe aya mabwiriza mu gihe ibijyanye n’ikirango cya Made in Africa byo bizakorwa umwaka utaha.

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.

    Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

    Inganda z’u Rwanda zikomeje kongera ubushobozi buzibashisha gukora ibintu bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga

  • Itegeko rishya rigenga ubutaka ryakubise umwotso ku bibazo byatakishaga abaturage –

    Ni itegeko ryasimbuye iryagiyeho mu 2013, ryari ririmo imbogamizi ku bijyanye no kwandikisha ubutaka nk’ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uburenganzira kuri bwo, no kubuhererekanya nk’uko abaturage bagiye babigaragaza hirya no hino mu gihugu.

    Ubutaka buhererekanywa binyuze mu izungura, impano, irage, ikodeshwa, iyatisha, ingurane, gutangwaho ingwate, gutizwa n’ubundi buryo rimwe na rimwe bikaba bisaba ko bugabanywamo ibice.

    Nyamara mu itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/6/2013 byari bibujijwe ko ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bugabanywamo ibice bifite munsi ya hegitari imwe.

    Mu itegeko rishya iri gabanywa riremewe nubwo ubuso bwasigara buri munsi y’ibyo bipimo.

    Mbere byaberaga imbogamizi abafite ubutaka buto bigatuma batabasha kububyaza umusaruro mu buryo butandukanye no kubutangaho ingwate kuko nta byangombwa byabwo bafite nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage baganiriye na RBA.

    Umwe yagize ati “Nari mfite ubutaka buto none ngiye kubona ibyangombwa ntafite umuntu mbifatanyije na we. Umuntu yagusoreraga ukamusubiza amafaranga ukanarenzaho none bakemuye ibibazo byinshi birimo n’iby’imbago aho rimwe na rimwe wasangaga umuntu yakwimuriye imbago yitwaje ko ari we ufite icyangombwa. Birashimishije kuko ufite ubutaka buto nta buryo yashoboraga gusaba inguzanyo muri banki.”

    Nubwo kugabanya ubutaka buto byemewe ngo nta burenganzira nyirabwo azaba afite bwo kubukoresha binyuranye n’ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cy’aho buherereye.

    Urugero niba ubutaka bukorerwaho ubuhinzi kubugabanya ntibivuze ko uzaba wemerewe no gutakamo ibibanza mu gihe cyose ubuwo butaka butagenewe guturwaho.

    Ibijyanye no guhererekanya uburenganzira ku butaka na byo byarorohejwe. Mu gihe itegeko rya mbere ryateganyaga ko umuntu wanditse ku cyangombwa ari we wemerewe gusinya, itegeko rishya rivuga ko n’utanditse ku cyangombwa aba agomba gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya uburenganzira ku butaka.

    Ingingo ya 22 igira iti “Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, mbere y’uko rikorwa, ryemezwa n’abanditse ku nyandikompamo z’ubutaka bose. Icyakora, ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka abashyingiranywe bahuriyeho, ryemezwa n’abashyingiranywe bombi n’iyo umwe muri bo yaba atanditse ku nyandikompamo z’ubutaka”

    Ibibazo by’amakimbirane afitanye isano n’imbibi byimuriwe mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’butaka (RLMUA) nk’urwego ruzaba rushinzwe kuyakemura mu gihe byajyaga bijya mu nkiko.

    Umuyobozi w’iki kigo, Mukamana Espérance, yabwiye itangazamakuru ko bizafasha abaturage kureka gusiragira mu nkiko aho wasangaga byarabaye byinshi.

    Ni mu gihe ariko iki kigo cyanenzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020 ko amakosa y’imbibi mu byangombwa by’ubutaka ateye inkeke ariko ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byaterwaga n’ibikoresho byifashishwaga mu gupima ubutaka bifite ubushobozi buke, none ubu kikaba cyarabonye ibya kabuhariwe.

    Izindi mpinduka ziboneka mu bijyanye n’inkondabutaka (uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu), aho yagabanyijwe ikagera kuri hegitari ebyiri mu gihe itegeko rya mbere ryagenaga hegitari eshanu ku muntu.

    Ku rundi ruhande, itegeko rishya rigena ko ubutaka umuntu yarazwe, yazunguye, yaguze, yahawe nk’impano, ingurane, ubwo akomora ku isaranganya cyangwa yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, abutunga mu buryo bw’ubukode burambye cyangwa inkondabutaka.

    Icyo gihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka kikaba cyiyongereye ariko kitagomba kurenza imyaka 99 aho ku munyarwanda kikazajya cyongerwa atagombye kubisaba.

    Itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/6/2021 rigena uburyo bwo kubona ubutaka, kubwandikisha, kubutanga, kubuhererekanya, kubucunga no kubukoresha risimbuye iryari risanzwe ryo mu 2013, rikaba ryaratangiye gukurikizwa.

    Itegeko rishya rigenga ubutaka mu Rwanda ryitezweho gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi n’ibindi bibazo byabangamiraga imikoreshereze yabwo mu buryo busesuye

  • Idamange “yagiye koga”, urukiko ruramutegereza amaso ahera mu kirere –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.

    Abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.

    Ubwo aheruka imbere y’Urukiko ku wa 12 Gicurasi 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Idamange yari yasabye ko yazanwa mu rukiko aho kuburana yifashishe ikoranabuhanga ndetse n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka,rwanzura ko urubanza rugomba gukomeza ababuranyi bose bari mu cyumba cyiburanisha.

    Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Idamange wari utegerejwe kuburana ku ikoranabuhanga yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.

    Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.

    Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.


  • Minijust yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera n’izirebana n’uburenganzira bwa muntu no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa by’ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR).

    Ku wa 25 Mutarama 2021, nibwo u Rwanda rwitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita kuburenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kiba kigaragaza icyo gikwiye gukora, gukosora no gushyiramo imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe rwemeye ibyifuzonama bigera 160 bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu bisaga 250 rwari rwahawe.

    Minisitiri Johnston Busingye yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kuba intangarugero muri byose no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibi byifuzonama.

    Yagize ati “Buriya itangazamakuru rigira umwanya ukomeye cyane kandi turireba nk’igipimo cy’indangagaciro. Ngira ngo aho mwiga mu mashuri y’itangazamakuru mugomba kuba mubyiga ariko nubwo utabyiga, iyo uririmo uba wabaye nka padiri. Ubundi padiri aba afite umwanya ukomeye cyane kuko ntabwo yabwira abantu ngo ntimuzibe yambaye ikanzu ngo nayikuramo yibe. Umunyamakuru rero na we umwanya aba arimo ni uwo, niba ari gutangaza inkuru, kuyicukumbura no gusobanuza na we aba yagiye muri wa mwanya wo kuba urugero rw’indangagaciro.”

    Yakomeje avuga ko hari ibyo itanganzamakuru rishobora gufasha Leta mu kurebera hamwe ibiri gukorwa kandi ko nta wukwiye kwirengagiza uruhare rigira muri sosiyete.

    Ati “Iyi mirimo dukora tugomba kuyibazwa, ntabwo dukwiye kubibazwa n’abatuyobora gusa ahubwo tugomba kuyibazwa n’umuturage. Kandi inzira iduhuza ni itangazamakuru. Turibona nk’umusemburo w’impinduka nziza utuma abantu bumva kandi bakumvikana kandi kumvikana ni ikintu kigira uruhare rukomeye ku rwego rw’Isi.”

    Yifashishije urugero rw’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatusti 1994, Busingye yagaragaje hari abifashishije itangazamakuru bakoreka abatari bake mu kwica abatutsi binyuze mu bitangazamakuru birimo RTLM na Kangura, asaba abitabiriye aya mahugurwa guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru bagaragaje ko koko bakwiye kuba umusemburo n’imbarutso y’iterambere ariko bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishobora gutuma wa musaruro witezwe ku munyamakuru utaboneka.

    Umunyamakuru wa Intego News, Uwizeye Marie Louise yagize ati “Ndatekereza ko icyo minisitiri yashakaga kuvuuga ari ukubera aziko umunyamakuru icyo avuze cyumvwa na besnhi kandi kuri ibi byifuzo nama turi kuvuga ho aha ngaha, u Rwanda rufite intego ko umuturage abimenya akanabigiramo uruhare, kandi kugira ngo abigiremo uruhare ni uko umunyamakuru azabafasha kubyumva.”

    “Ibyo mbona bikibangamiye umunyamakuru ni ibisa n’ibitero ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru arakora ikintu akagikora mu buryo bwa kinyamwuga ariko akaba afite abantu bashobora kumugabaho ibitero mu buryo runaka kandi bakomeye.”

    Umuyobozi w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko umunyakuru afite ijambo rikomeye muri sosiyete bityo ko adakwiye kwitwara nk’uko abonye ahubwo ko akwiye kuba indorerwamo n’aho atuye.

    Yavuze ko mu rwego rwo kunoza akazi ku banyamakuru hakwiye kubanza gukuraho zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo amikoro make, guhugurwa ndetse no kurushaho kumva itegeko rirebana no gutanga amakuru.

    Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi, kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru, kurebera hamwe ingamba zagenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama u Rwanda rwemeye by’umwihariko ibigera kuri 14 birebana n’itangazamakuru, azamara iminsi itatu bungurana ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza

    Ndengeyinka William umukozi muri Minisiteri y’ubutabera na we ari mu bari guhugura abanyamakuru

    Tom Mulisa uri guhugura abanyamakuru ku ishyirwa mu bikorwa rya UPR

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

  • Iyubakwa ry’imihanda ryasembuye ishoramari ry’inganda i Muhanga (Amafoto) –

    I Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali naho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamijwe gufasha abatuye muri aka karere kugerwaho na serivisi z’ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ibi bikorwa byishimiwe n’abaturage cyane ko byongereye agaciro k’ubutaka bwabo, bica intege ubujura, hakumirwa Ibiza byaterwaga ahanini n’amazi y’imvura ava ku nzu ariko adafite aho anyura agana ahabugenewe.

    Iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo na ruhurura byubatswe mu mushinga ukorerwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, watewe inkunga na Banki y’Isi.

    Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi.

    Binyuze muri uyu mushinga, mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ireshya na 5,056 Km, yatanzweho 4.046.219.224 Frw mu gihe ruhurura zubatswe mu Ruvumera no mu Kibirigi za metero 996 zatanzweho 281.715.876 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri ho hubatswe imihanda y’ibilometero birindwi byatanzweho 5.132.338.822 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na metero 922 zatanzweho 541.384.562 Frw.

    Ibi bikorwa remezo byanogeje isuku, byoroheje ingendo ku bagana ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku mashuri. Abashoramari na bo batangiye kwerekana inyota yo kuhatangiza inganda aho batatu batangiye urwo rugendo.

    -  Abanyenganda batangiye gushinga ikirenge i Muhanga

    Nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, Muhanga yagennye agace kihariye kahariwe inganda aho hari abashoramari batangiye kuhazamura inyubako bazakoreramo mu gihe abandi na bo bahahanze ijisho.

    Mu cyanya cyahariwe inganda hari abashoramari batatu babengutse aka gace mu minsi ya vuba. Bafite inganda zirimo uruzakora ibikoresho by’isuku, urw’amakaro n’urukora amasafuriya rwamaze kuzura.

    IGIHE yamenye ko hakiri gukorwa ibiganiro ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izafasha kwimura abaturage batuye muri iki gice gusa hari abamaze kuguramo ibibanza.

    Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, ari mu bagiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako zizakorerwamo iyo mirimo.

    Yabwiye IGIHE ko akigera mu Rwanda yafashijwe kubona ibyangombwa by’ingenzi mu rugendo rwo gutangira ishoramari rye, anasobanurirwa ibiryerekeye byimbitse.

    Ati “Twasobanuriwe ibibazo bikirimo by’ibikorwa remezo [amazi, amashanyarazi n’imihanda] bigikenewe. Bamfashije kwandikisha ishoramari ryanjye no kubona ibyangombwa byari bikenewe mu kwishyura abaturage.’’

    Yavuze ko yabonye iki cyanya gisurwa ku buryo bitanga icyizere ko kizuzura bidatinze.

    Yakomeje ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’

    Uruganda rwa Basil ruri ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri, aho yimuye abaturage 33. Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri washowemo miliyoni 3,5$.

    Uru ruganda rugiye kubakwa muri Muhanga nyuma y’ibikorwa remezo biri kuhegerezwa

    -  Abatuye i Muhanga kera bakojeje intoki ku iterambere

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nteziyaremye Oswald, watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse.

    Ati “Aya mahirwe twagize ni menshi. Abantu batangiye kwiyongera, natwe abahasanzwe tugomba gushakisha uko dukora ubucuruzi tugatera imbere.’’

    Uyu mugabo umaze imyaka itanu ayoboye Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko umuhanda utirukanye abaturage ahubwo wabunganiye kuko ‘‘N’abahawe amafaranga nk’ingurane y’aho wanyuze, na bo biteje imbere.’’

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] muri Nyabisindu yavuze ko kubakirwa umuhanda byababereye inkuru nziza.

    Ati “Byaraturenze, amanywa ntitubasha kuyatandukanya nijjoro. Abajura badushikuzaga amasakoshi ubu dutaha neza dutekanye, abana bajya ku ishuri, imodoka ziragenda neza, mbese byarahindutse.’’

    Yavuze ko nkawe ucuruza restaurant, abantu borohewe no kugera aho akorera bituma ubucuruzi buzamuka.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro, agakiriro kariyo kahageze kubera imihanda. Dufite n’inganda zitangiye kuhaza kubera hari umuhanda wahageze. Ubu dufite inganda eshatu zitangiye kubakwa ndetse rumwe rw’amasafuriya rwaruzuye, hari urugiye gukora amakaro n’izindi.’’

    Yavuze ko bitewe n’imiterere ya Muhanga ba rwiyemezamirimo bagirwa inama yo gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.

    Ati “Umujyi wa Muhanga kuva na kera waranzwe n’ubucuruzi kandi nanone iyo urebye mu Majyepfo, za Ngororero na Karongi mu Burengerazuba, barangura hano. Tubona ko abantu bashoye imari hano bakubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa ku buryo ubikeneye atajya i Kigali.’’

    Muhanga ifite gahunda yo kuzamura inganda zubakwa ku buryo abayigana babona ibyo bakeneye byose. Icyanya cyayo cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.

    Imihanda yubatswe mu bice bitandukanye bya Muhanga yahinduye isura yayo

    Imihanda yubatswe mu duce turimo Kibirigi, Kabgayi n’ugana mu gakiriro ireshya n’ibilometero 5,056

    Abatuye mu Ruvumera borohewe no gukora ingendo nyuma yo guhabwa umuhanda mushya

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] yavuze ko kubakirwa umuhanda byatumye ubucuruzi bwe burushaho kugira agaciro

    Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hari indi mihanda biteganyijwe ko izubakwa

    Abanyeshuri bakoresha uyu muhanda mu minsi ya vuba bazaba bagendera ku muhanda wirabura

    Abakoresha umuhanda ugana ku Bitaro bya Kabgayi borohewe n’ingendo ziganayo

    Umuhanda ugana i Murambi wahinduye isura y’aka gace binatuma ubutaka bwaho burushaho kugira agaciro

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent (wifashe mu mayunguyungu) asobanura imiterere ya ruhurura yubatswe ikanapfundikirwa muri Muhanga

    Uyu muhanda uri mu yashyizwe mu izakorwa mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli muri Shyogwe hari inzu zigezweho zizamurwa bitewe n’uburyo abashoramari bakomeje kugana Muhanga

    Aho imihanda igeze, ubuzima bw’abahatuye burushaho guhinduka

    Isuku yarushijeho kwimakazwa mu bice bitandukanye bya Muhanga nyuma y’imihanda mishya yubatswe

    Ubu kugera ku musigiti wa Nyabisindu biroroshye kuko inzira iganayo iraharuye

    Nteziyaremye Oswald watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse. Yavuze ko hamaze kuzura inzu nziza ndetse kubona ikibanza biragoye

    Umuhanda ugana i Murambi unyura ku Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (​Rwanda Management Institute, RMI) kiri i Muhanga

    Imihanda mishya iyo uyirebesheje ijisho ubona iteye amabengeza

    Imihanda igana mu gakiriro yarakozwe ndetse ubu imodoka zihagera nta nkomyi

    Abanyeshuri borohewe no gukora ingendo nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya

    Ubwiza bwa Muhanga mu masaha ya nijoro. Uyu mujyi urara ucaniwe

    Muhanga iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali

    Umujyi wa Muhanga uri mu iri ugutera imbere mu buryo bwihuse

    Iyo uhagaze mu Mujyi wa Muhanga uba witegeye inzu zizamurwa mu duce dutandukanye tuwukikije

    Imihanda mishya yubatswe yamaze no gucanirwa, kuri ubu irara yaka

    Imiterere ya Gare ya Muhanga mu masaha y’ijoro

    Muhanga ifatwa nk’Umujyi w’ubucuruzi ndetse igaburira uduce tuyikikije mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    ICK iri mu mashuri akomeye abarizwa mu Karere ka Muhanga

    Ugana ku Bitaro bya Kabgayi mu masaha y’ijoro watora n’urushinge hasi

    Umuhanda ugana mu cyanya cyahariwe inganda cya Muhanga washyizwemo kaburimbo ndetse n’amatara

    Imihanda mishya yubatswe muri Muhanga yatumye ishoramari rikorerwa muri aka gace rigenda rizamuka umunsi ku wundi

    Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogabenque ifite ishami muri Muhanga rifasha abayigana kubona serivisi z’imari

    Isoko rya Kijyambere rya Muhanga rikorera muri iyi nyubako

    Inyubako zikorerwamo ubucuruzi zizamurwa ahenshi

    Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali mu Karere ka Muhanga

    Cogebanque yashinze imizi muri Muhanga

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu –

    Iyi porogaramu yiswe ’Teacher Management and Information System (TMIS)’ yashyizwe hanze ku mugaragaro ku wa 1 Kamena 2021.

    TMIS yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rufatanyije na Unicef, izifashishwa mu gukusanya amakuru yose ajyanye n’abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo harebwe ahagomba gushyirwa ingufu, ndetse ikazanafasha mu gukomeza kubakurikiranira hafi.

    Binyuze muri TMIS, hazajya hagenzurwa umusaruro w’abarimu ujyanye n’uburyo bigisha mu gihe bari mu ishuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gukoresha ikoranabunga mu buryo bwo gufasha abarimu ari ingenzi cyane ndetse ko bazakomeza kubaba hafi kuko ari bo zingiro ryo kuzamura ireme ry’Uburezi.

    Yongeyeho ati “TMIS izadufasha kumenya abarimu bari gukora, bidufashe gutegura no kugena ingengo y’imari. Turashimira Unicef na Mastercard Foundation bateye iyi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imikorere y’abarimu mu Rwanda. TMIS ni igisubizo ku bibazo byibasiraga uburezi mu gihugu cyacu.”

    Iri koranabuhanga rikozwe ku buryo rishobora gukoreshwa n’ibyiciro birenga 14 by’abakora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda. Kuva ku buyobozi bukuru bwa REB kugeza ku bashinzwe kohereza abarimu mu mashuri, kubafasha no kubaha amahugurwa ndetse n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda.

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yagize ati “Iyi TMIS izatuma urwego rw’uburezi mu Rwanda rugira ikoranabuhanga rifasha mu miyoborere ndetse no mu mikorere y’abarimu ndetse yongere umusaruro wabo.”

    Ireme ry’Uburezi ryagiye rigarukwaho na benshi ari yo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zitandukanye kugira ngo rizamuke.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimiye abafatanyabikorwa batumye iyi TMIS ijyaho, avuga ko ibibazo biri mu myigishirize atari urugamba rwatsindwa n’Ikigo kimwe gusa ahubwo bisaba ubufatanye.

    Yongeyeho ati “Kongera ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere uburyo bw’imyigishirize ni kimwe mu biduhangayikishije, kandi tuzahora tubishyiramo ingufu. Ibi bitangirira mu barimu, twishimiye ko TMIS izafasha gahunda y’uburezi mu Rwanda mu kumenya aho ishyira imbaraga ndetse iteze imbere n’uburyo abarimu bigisha.”

    Nubwo iyi porogaramu ya TMIS yashyizweho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Unicef yayeguriye REB ariko izakomeza gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga ry’iyi porogaramu kugeza mu Ukuboza 2021, nyuma ikomeze gukoreshwa mu rwego rwo gukurikirana imikorere y’uburezi mu Rwanda.

    Kugira ngo umwarimu abashe gukoresha iyi porogaramu, ajya kuri www.education.rw/tmis/ agahitamo ahanditse ‘exisiting teacher’, agahitamo ubwenegihugu bwe, ubundi agahita yuzuza imyirondoro ye mu mbonerahamwe ihari. Nyuma akora ahanditse ngo ‘check’. Iyi porogaramu ihita imwereka indi mbonerahamwe, akayuzuza bitewe n’icyo asabwa.

    Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu

  • Ibyo wamenya ku mubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne, igihugu gishya rwafunguyemo Ambasade –

    Ni Ambasade ya 40 u Rwanda rugize mu mahanga, zivuye kuri 34 rwari rufite mu 2017 na 39 rwari rufite mu 2020.

    Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimbuzwa ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, niwe wahawe izi nshingano. Yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu.”

    Uyu mugabo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne ni umwe mu babaye igihe kinini muri iki gihugu dore ko amashuri ye ya kaminuza kugeza ku cyiciro gihanitse cya PhD ariho yayize.

    Prof Shyaka icyizeyo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu binyabutabire, icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’icyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD mu bumenyi bwa Politiki.

    Uretse kuba Prof Shyaka yarize mu gihugu cya Pologne hari amakuru IGIHE ifite avuga ko umugore we bafitanye abana batatu afite inkomoko muri Pologne ariko ubu bakaba babana mu Rwanda.

    Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano

    U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 byo muri Pologne bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti, ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Ni uruzinduk0 rwabaye nyuma y’amasezerano Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwarasinyanye n’urwo muri Pologne mu 2014, aho bumvikanye ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’ubucuzi mu bihugu byombi.

    Muri urwo ruzinduko, abashoramari bo muri Pologne beretswe inzira y’iterambere u Rwanda rwahisemo ndetse n’amahirwe ahari bashobora gushoramo imari n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari baturutse mu bihugu by’amahanga.

    Nyuma y’imyaka mike, muri Kamena 2018, Abashoramari bo muri Pologne batangiye umushinga w’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.

    Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.

    Kuri ubu uru ruganda rutanga imirimo ku banyarwanda barenga 100, rugakorana n’amakoperative afite ibirombe bicukura gasegereti ndetse rukaba rufite abahanga baturutse muri Pologne bafasha mu gutunganya gasegereti.

    Mu myaka ya 2017, Amb Igor César wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Pologne, yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Andrzej Duda aho yamusabye ko ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi yakwihutishwa.

    Mu byo Amb Igor yasabye ni ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yo gukuraho isoreshwa ry’ibicuruza ku mpande ebyiri (Double Taxation) n’ayo guteza imbere no kubungabunga ishoramari (Promotion and Protection of Investment).

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Kuva ku wa 11 Gicirasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Zbigniew Rau.

    Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta ari ingenzi cyane mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane ko basinyanye amasezerano atandukanye.

    Yagize ati “Ubufatanye bwacu buri gutera imbere mu nzego zitandukanye. Ibi byagaragaje ko hari n’ibindi bishoboka, muri aya masezerano atatu twasinyanye uyu munsi n’inama zitandukanye intumwa z’u Rwanda zagiranye n’ibigo n’inganda zacu muri Pologne mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ku isoko ryo mu Rwanda.”

    Icyo gihe kandi Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kugana ahashimishije cyane ko abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bari guhitamo kujya kwiga muri icyo gihugu aho kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.

    Minisitiri Dr Biruta yahavuye impande zombi zisinyanye amasezerano atatu arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ubufatanye mu mu rwego rw’umutekano by’umwihariko mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Internet. Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano ashyiraho uburyo bw’ibiganiro bya politiki bizajya bikorwa binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, kandi bemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hibandwa ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, cyane cyane mu nzego zishinzwe guhanga udushya.

    Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Dr Biruta n’intumwa bari bajyanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo birimo ibyo muri Mazovia na Upper Silesia.

    Icyo gihe kandi ngo ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Pologne byagaragaje inyota yo kuza ku isoko ryo mu Rwanda nyuma yo gusobanurirwa uko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse n’uburyo rufite Internet igera hafi ya hose mu gihugu.

    Amahirwe mu burezi

    Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.

    Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

    Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura abanyarwanda 300 buri mwaka.

    Umwe mu barangije muri Wyższa Szkoła Bankowa [WSB University] mu Mujyi wa Poznań muri Pologne, mu 2019, yabwiye IGIHE ko uburezi bwo muri iki gihugu buri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bakunze kugirirayo amahirwe.

    Ati “Urumva kwiga hariya uri umunyarwanda biba bifite icyo bivuze, icya mbere ni ubwo burezi uhavana ariko hari n’uburyo usanga abanyarwanda baba bafashwe neza hariya ku buryo waba ushaka nko gukora imenyereza mwuga.

    Yakomeje agira ati “Byorohera n’abanyarwanda kubona akazi cyane cyane ku banyeshuri baba batiga amasaha yose ku munsi. Nkanjye nigaga nimugoroba ku manywa nkajya mu kazi kandi wasangaga biba byoroshye ndetse bigafasha kurangiza amashuri umaze no kugira ubunararibonye.”

    Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’Ubucuruzi (Business), Ubuvuzi (Medecine) na Farumasi.


  • Serge Brammertz yakurugutuye Afurika y’Epfo icumbikiye Kayishema ukurikiranweho gusenyera Kiliziya ku Batutsi –

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Hashize igihe IRMCT igaragaza ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi, nyamara icyo gihugu cyanze kumufata nubwo yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari k’uzamufata.

    Afurika y’Epfo yabaye ubwihisho bw’abakoze Jenoside

    Ku wa 8 Kamena 2021 ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi, Dr Serge Brammertz yavuze ko ibyo Afurika y’Epfo ikomeje gukora yanga gutanga Kayishema ari nko kwerekana ko ari ahantu hatekanye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Uko ibintu bihagaze uyu munsi, abayobozi ba Afurika y’Epfo bari gutanga ubutumwa buvuga ko igihugu cyabo ari ubwihisho ku ba Jenosideri bahunze. Uruhare rw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi rurakenewe cyane. Gukomeza kunanirwa kubahiriza imyanzuro y’aka kanama bigomba kugira ingaruka.”

    Dr Serge Brammertz yakomeje avuga ko igenzura ibiro bye byakoze mu 2018 ryagaragaje ko Kayishema ari muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Tugendeye ku bimenyetso n’abaduha amakuru, ibiro byanjye mu 2018 byanzuye ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo muri Cape Town. Ibi kandi byanemejwe n’abayobozi ba Afurika y’Epfo binyuze muri Interpol muri Kanama mu 2018.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bakoze ibishoboka byose kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi ariko biranga biba iby’ubusa.

    Ati “Ako kanya twahise twohereza ubusabe bw’uko Afurika y’Epfo yadufasha kumuta muri yombi, ariko twatunguwe no kubwirwa ko Kayishema yahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, ko atatabwa muri yombi binyuze muri ubu buryo. Uru rwitwazo rwaje gukurwaho nyuma y’amezi make, rusimbuzwa urundi rwo kuvuga ko Afurika y’Epfo idafite amategeko ateganya ko yafatanya muri ubu buryo.”

    Amakuru dukesha All Africa avuga ko nyuma y’aya magambo ya Dr Serge Brammertz uhagarariye Afurika mu Muryango w’Abibumbye yijeje ko ikibazo cya Kayishema cyagejejwe mu bayobozi bo hejuru b’iki gihugu ndetse ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu gikore igikwiye.

    Si ubwa mbere Dr Serge Brammertz asaba ko Kayishema atabwa muri yombi kuko no mu Kuboza 2020 yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni ubufasha mu guhatira Afurika y’Epfo.

    Muri Mata mu 2021 ubwo yari mu Rwanda mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

    Uretse Kayishema mu bandi bashakishwa na IRMCT batarafatwa harimo Protais Mpiranya wahoze ari komanda w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Munyarugarama Phénéas wahoze ari Lt Col mu Ngabo z’u Rwanda; Ndimbati Aloys wahoze ari Burugumesitiri wa Komine ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, Sikubwabo Charles na Ryandikayo.

    Hashyizweho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu wese uzafata kayishema Fulgence

    Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz yanze Afurika y’Epfo yanze gutanga Kayishema Fulgence

  • Ibiteye amatsiko ku mibereho ya Dr. Diane Karusisi umaze imyaka itanu ku buyobozi bwa Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Karusisi nk'umwe mu bahanga igihugu gifite mu rwego rw'imari, yavuze ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rushaka gutera ikirenge mu cye, ndetse rukanarenga ku byo agezeho, agaruka ku buzima bwe bwite hanze y'akazi, ku bitabo akunda gusoma n'ibindi.

    Dr. Diane Karusisi amaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Kuva yatangira kuyobora iyi banki mu 2016, yateje imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya, kongera inyungu ndetse no kongera imikoranire y'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ku buyobozi bwe yongereye ibikorwa bya BK Group kuko iki kigo gifite ubucuruzi bw'ubwishingizi, ubw'ishoramari ndetse n'ubw'ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bigamije gufasha BK Group kongera inyungu yayo ndetse ni byo byatumye iki kigo kigira umutungo urenga miliyari imwe y'amadolari.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko, ni umuhanga mu mibare n'ubukungu. Afite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, imwe mu zimaze igihe kinini ku Mugabane w'i Burayi kuko yatangiye mu 1580.

    Muri iyi kaminuza kandi ni ho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu ibarurishamibare mu by'ubukungu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Diane Karusisi, yavuze ku byo akunze gukora mu mwanya muto abona wo kuruhuka, urwego yifuza kuzasigaho BK ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Dr Karusisi iyo muganira, yitsa cyane ku mahirwe urubyiruko rufite uyu munsi, ashingiye ahanini ku kuba rufite igihugu rwisangamo, gikora ibishoboka byose ngo ejo harwo hazabe heza.

    Ati 'Iyo ubona ko igihugu cyagushyizemo ubushobozi, nawe uba ugomba kucyitura. Ugomba gutanga umusanzu wawe mu kucyubaka.'

    Kimwe mu bintu by'ingenzi kuri Dr Karusisi, ni ikinyabupfura. Kuri we, ku muntu ushaka gutera imbere, ni wo musingi wa byose kuko iyo kidahari, ahazaza he harangirika.

    Ati ' Iyo umuntu agiye mu bintu byinshi, mu kavuyo, agateshuka ku nshingano mu bintu bidafite akamaro, ni ukwipfusha ubusa. Abahungu, abakobwa bigiriye icyizere, [bashingiye] ku cyizere igihugu cyabashyizemo, bakagira n'ikinyabupfura cyo gukurikira icyo bashaka, nibaza ko bagera kuri byinshi.'

    Dr Diane Karusisi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro icyizere igihugu cyarugiriye kandi rukarangwa n’ikinyabupfura

    Uko abona ikibazo cy'inda ziterwa abangavu

    Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayishikije Sosiyete Nyarwanda muri iki gihe. Urebye nko mu mibare, abana batewe inda mu 2019, barenga ibihumbi 23.

    Ubisesenguye neza wasanga baruta abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, Nyarugenge, Rwezamenyo n'indi myinshi yo mu Mujyi wa Kigali kuko yose nta n'umwe utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 23, 6.

    Dr. Karusisi yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda ari ikintu kibabaje cyane, gikeneye ko umuryango nyarwanda muri rusange ukiganiraho, ntibiharirwe abangavu kandi hagashyirwaho ibihano bikarishye.

    Ati 'Ingaruka nyinshi zijya ku bakobwa ariko ntabwo baba biteye inda bonyine […] abo bantu babatera inda na bo bagombye kugerwaho n'ingaruka kandi bikamenyekana. Umuntu uhemuka agomba kugirwaho ingaruka na we. Ni ikintu kibabaje cyane.'

    Nk'umubyeyi ufite abana b'abakobwa, yavuze ko ari ikintu kibabaje gikwiriye guhagurukirwa kikamaganwa mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

    Igitabo cyahinduye ubuzima bwa Dr. Karusisi

    Igitabo cyitwa 'How will you measure your life?' cyanditswe na Prof. Clayton Magleby Christensen, ni kimwe cyafashije Dr Karusisi.

    Uwacyanditse ni umwarimu muri Kaminuza ya Havard, akaba umuhanga watangije ihame rizwi nka 'Disruptive Innovation' rikoreshwa mu bucuruzi, rifatwa nka rimwe mu mahame y'ingenzi azagira uruhare mu bucuruzi mu kinyejana cya 21.

    Ni igitabo Christensen yanditse amaze kubona uburyo bamwe mu rungano rwe bageze ku ntego zabo mu buzima, ariko ibyo bafite ntibibahe ibyishimo n'umunezero, bigatuma bamwe biyahura abandi bakananirwa urushako n'ibindi nk'ibyo.

    Nyuma yo gutangira kwigisha muri kaminuza, uyu mugabo yatangiye kugaruka cyane ku buryo umuntu yagira ibyishimo mu buzima kandi bikajyana n'akazi afite, kakamugeza ku ntego ze ariko n'ubuzima busanzwe bukamushimisha. Uyu mwanditsi yaje kwitaba Imana mu 2020.

    Dr. Karusisi yavuze ko nubwo gusoma ibitabo bimwigisha ariko ikimutera imbaraga cyane ari ukureba uburyo Abanyarwanda babanye n'uburyo babasha kubona ibisubizo ku bibazo bahura na byo buri munsi.

    Ati 'Ikintu kinyigisha cyane ni ubuzima bwa buri munsi mu Rwanda…kureba ukuntu Abanyarwanda bahatana, bakiha agaciro kugira ngo bakomeze batere imbere, ni ibintu bimpa icyizere cy'uko abana bacu bazabaho mu Rwanda ruteye imbere kurusha aho rugeze ubu.'

    Ibyo akora iyo atari mu kazi

    Dr Karusisi yavuze ko mu mwanya muto abona atari mu kazi, awuharira umuryango. Ati 'Iyo naruhutse ngirana umwanya n'abana. Ntabwo ngira umwanya mwinshi ariko iyo nawubonye, mba ndi kumwe n'umuryango ndetse n'abana, ni byo numva bimpa imbaraga ku munsi ukurikira iyo ngiye ku kazi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko afite intego yo gukomeza kubaka ubushobozi mu bintu bya ngombwa, kuzamura ikigo ahagarariye mu buryo bw'imiyoborere, imicungire ndetse n'imitangire ya serivisi.

    Dr Diane Karusisi amaze imyaka itanu ayobora Banki ya Kigali iri ku isonga ku isoko ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiteye-amatsiko-ku-mibereho-ya-dr-diane-karusisi-umaze-imyaka-itanu-ku