Tag: featured

  • Ibyo wamenya ku mubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne, igihugu gishya rwafunguyemo Ambasade –

    Ni Ambasade ya 40 u Rwanda rugize mu mahanga, zivuye kuri 34 rwari rufite mu 2017 na 39 rwari rufite mu 2020.

    Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimbuzwa ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, niwe wahawe izi nshingano. Yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu.”

    Uyu mugabo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne ni umwe mu babaye igihe kinini muri iki gihugu dore ko amashuri ye ya kaminuza kugeza ku cyiciro gihanitse cya PhD ariho yayize.

    Prof Shyaka icyizeyo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu binyabutabire, icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’icyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD mu bumenyi bwa Politiki.

    Uretse kuba Prof Shyaka yarize mu gihugu cya Pologne hari amakuru IGIHE ifite avuga ko umugore we bafitanye abana batatu afite inkomoko muri Pologne ariko ubu bakaba babana mu Rwanda.

    Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano

    U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 byo muri Pologne bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti, ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Ni uruzinduk0 rwabaye nyuma y’amasezerano Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwarasinyanye n’urwo muri Pologne mu 2014, aho bumvikanye ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’ubucuzi mu bihugu byombi.

    Muri urwo ruzinduko, abashoramari bo muri Pologne beretswe inzira y’iterambere u Rwanda rwahisemo ndetse n’amahirwe ahari bashobora gushoramo imari n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari baturutse mu bihugu by’amahanga.

    Nyuma y’imyaka mike, muri Kamena 2018, Abashoramari bo muri Pologne batangiye umushinga w’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.

    Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.

    Kuri ubu uru ruganda rutanga imirimo ku banyarwanda barenga 100, rugakorana n’amakoperative afite ibirombe bicukura gasegereti ndetse rukaba rufite abahanga baturutse muri Pologne bafasha mu gutunganya gasegereti.

    Mu myaka ya 2017, Amb Igor César wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Pologne, yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Andrzej Duda aho yamusabye ko ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi yakwihutishwa.

    Mu byo Amb Igor yasabye ni ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yo gukuraho isoreshwa ry’ibicuruza ku mpande ebyiri (Double Taxation) n’ayo guteza imbere no kubungabunga ishoramari (Promotion and Protection of Investment).

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Kuva ku wa 11 Gicirasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Zbigniew Rau.

    Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta ari ingenzi cyane mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane ko basinyanye amasezerano atandukanye.

    Yagize ati “Ubufatanye bwacu buri gutera imbere mu nzego zitandukanye. Ibi byagaragaje ko hari n’ibindi bishoboka, muri aya masezerano atatu twasinyanye uyu munsi n’inama zitandukanye intumwa z’u Rwanda zagiranye n’ibigo n’inganda zacu muri Pologne mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ku isoko ryo mu Rwanda.”

    Icyo gihe kandi Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kugana ahashimishije cyane ko abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bari guhitamo kujya kwiga muri icyo gihugu aho kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.

    Minisitiri Dr Biruta yahavuye impande zombi zisinyanye amasezerano atatu arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ubufatanye mu mu rwego rw’umutekano by’umwihariko mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Internet. Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano ashyiraho uburyo bw’ibiganiro bya politiki bizajya bikorwa binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, kandi bemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hibandwa ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, cyane cyane mu nzego zishinzwe guhanga udushya.

    Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Dr Biruta n’intumwa bari bajyanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo birimo ibyo muri Mazovia na Upper Silesia.

    Icyo gihe kandi ngo ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Pologne byagaragaje inyota yo kuza ku isoko ryo mu Rwanda nyuma yo gusobanurirwa uko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse n’uburyo rufite Internet igera hafi ya hose mu gihugu.

    Amahirwe mu burezi

    Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.

    Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

    Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura abanyarwanda 300 buri mwaka.

    Umwe mu barangije muri Wyższa Szkoła Bankowa [WSB University] mu Mujyi wa Poznań muri Pologne, mu 2019, yabwiye IGIHE ko uburezi bwo muri iki gihugu buri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bakunze kugirirayo amahirwe.

    Ati “Urumva kwiga hariya uri umunyarwanda biba bifite icyo bivuze, icya mbere ni ubwo burezi uhavana ariko hari n’uburyo usanga abanyarwanda baba bafashwe neza hariya ku buryo waba ushaka nko gukora imenyereza mwuga.

    Yakomeje agira ati “Byorohera n’abanyarwanda kubona akazi cyane cyane ku banyeshuri baba batiga amasaha yose ku munsi. Nkanjye nigaga nimugoroba ku manywa nkajya mu kazi kandi wasangaga biba byoroshye ndetse bigafasha kurangiza amashuri umaze no kugira ubunararibonye.”

    Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’Ubucuruzi (Business), Ubuvuzi (Medecine) na Farumasi.


  • Serge Brammertz yakurugutuye Afurika y’Epfo icumbikiye Kayishema ukurikiranweho gusenyera Kiliziya ku Batutsi –

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Hashize igihe IRMCT igaragaza ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi, nyamara icyo gihugu cyanze kumufata nubwo yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari k’uzamufata.

    Afurika y’Epfo yabaye ubwihisho bw’abakoze Jenoside

    Ku wa 8 Kamena 2021 ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi, Dr Serge Brammertz yavuze ko ibyo Afurika y’Epfo ikomeje gukora yanga gutanga Kayishema ari nko kwerekana ko ari ahantu hatekanye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Uko ibintu bihagaze uyu munsi, abayobozi ba Afurika y’Epfo bari gutanga ubutumwa buvuga ko igihugu cyabo ari ubwihisho ku ba Jenosideri bahunze. Uruhare rw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekanoku Isi rurakenewe cyane. Gukomeza kunanirwa kubahiriza imyanzuro y’aka kanama bigomba kugira ingaruka.”

    Dr Serge Brammertz yakomeje avuga ko igenzura ibiro bye byakoze mu 2018 ryagaragaje ko Kayishema ari muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Tugendeye ku bimenyetso n’abaduha amakuru, ibiro byanjye mu 2018 byanzuye ko Kayishema aba muri Afurika y’Epfo muri Cape Town. Ibi kandi byanemejwe n’abayobozi ba Afurika y’Epfo binyuze muri Interpol muri Kanama mu 2018.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bakoze ibishoboka byose kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi ariko biranga biba iby’ubusa.

    Ati “Ako kanya twahise twohereza ubusabe bw’uko Afurika y’Epfo yadufasha kumuta muri yombi, ariko twatunguwe no kubwirwa ko Kayishema yahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, ko atatabwa muri yombi binyuze muri ubu buryo. Uru rwitwazo rwaje gukurwaho nyuma y’amezi make, rusimbuzwa urundi rwo kuvuga ko Afurika y’Epfo idafite amategeko ateganya ko yafatanya muri ubu buryo.”

    Amakuru dukesha All Africa avuga ko nyuma y’aya magambo ya Dr Serge Brammertz uhagarariye Afurika mu Muryango w’Abibumbye yijeje ko ikibazo cya Kayishema cyagejejwe mu bayobozi bo hejuru b’iki gihugu ndetse ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu gikore igikwiye.

    Si ubwa mbere Dr Serge Brammertz asaba ko Kayishema atabwa muri yombi kuko no mu Kuboza 2020 yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni ubufasha mu guhatira Afurika y’Epfo.

    Muri Mata mu 2021 ubwo yari mu Rwanda mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

    Uretse Kayishema mu bandi bashakishwa na IRMCT batarafatwa harimo Protais Mpiranya wahoze ari komanda w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Munyarugarama Phénéas wahoze ari Lt Col mu Ngabo z’u Rwanda; Ndimbati Aloys wahoze ari Burugumesitiri wa Komine ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, Sikubwabo Charles na Ryandikayo.

    Hashyizweho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu wese uzafata kayishema Fulgence

    Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz yanze Afurika y’Epfo yanze gutanga Kayishema Fulgence

  • Ibiteye amatsiko ku mibereho ya Dr. Diane Karusisi umaze imyaka itanu ku buyobozi bwa Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Karusisi nk'umwe mu bahanga igihugu gifite mu rwego rw'imari, yavuze ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rushaka gutera ikirenge mu cye, ndetse rukanarenga ku byo agezeho, agaruka ku buzima bwe bwite hanze y'akazi, ku bitabo akunda gusoma n'ibindi.

    Dr. Diane Karusisi amaze imyaka itanu ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Kuva yatangira kuyobora iyi banki mu 2016, yateje imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya, kongera inyungu ndetse no kongera imikoranire y'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ku buyobozi bwe yongereye ibikorwa bya BK Group kuko iki kigo gifite ubucuruzi bw'ubwishingizi, ubw'ishoramari ndetse n'ubw'ikoranabuhanga. Ibi bikorwa bigamije gufasha BK Group kongera inyungu yayo ndetse ni byo byatumye iki kigo kigira umutungo urenga miliyari imwe y'amadolari.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko, ni umuhanga mu mibare n'ubukungu. Afite impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, imwe mu zimaze igihe kinini ku Mugabane w'i Burayi kuko yatangiye mu 1580.

    Muri iyi kaminuza kandi ni ho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu ibarurishamibare mu by'ubukungu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Diane Karusisi, yavuze ku byo akunze gukora mu mwanya muto abona wo kuruhuka, urwego yifuza kuzasigaho BK ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Dr Karusisi iyo muganira, yitsa cyane ku mahirwe urubyiruko rufite uyu munsi, ashingiye ahanini ku kuba rufite igihugu rwisangamo, gikora ibishoboka byose ngo ejo harwo hazabe heza.

    Ati 'Iyo ubona ko igihugu cyagushyizemo ubushobozi, nawe uba ugomba kucyitura. Ugomba gutanga umusanzu wawe mu kucyubaka.'

    Kimwe mu bintu by'ingenzi kuri Dr Karusisi, ni ikinyabupfura. Kuri we, ku muntu ushaka gutera imbere, ni wo musingi wa byose kuko iyo kidahari, ahazaza he harangirika.

    Ati ' Iyo umuntu agiye mu bintu byinshi, mu kavuyo, agateshuka ku nshingano mu bintu bidafite akamaro, ni ukwipfusha ubusa. Abahungu, abakobwa bigiriye icyizere, [bashingiye] ku cyizere igihugu cyabashyizemo, bakagira n'ikinyabupfura cyo gukurikira icyo bashaka, nibaza ko bagera kuri byinshi.'

    Dr Diane Karusisi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro icyizere igihugu cyarugiriye kandi rukarangwa n’ikinyabupfura

    Uko abona ikibazo cy'inda ziterwa abangavu

    Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayishikije Sosiyete Nyarwanda muri iki gihe. Urebye nko mu mibare, abana batewe inda mu 2019, barenga ibihumbi 23.

    Ubisesenguye neza wasanga baruta abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, Nyarugenge, Rwezamenyo n'indi myinshi yo mu Mujyi wa Kigali kuko yose nta n'umwe utuwe n'abaturage barenga ibihumbi 23, 6.

    Dr. Karusisi yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda ari ikintu kibabaje cyane, gikeneye ko umuryango nyarwanda muri rusange ukiganiraho, ntibiharirwe abangavu kandi hagashyirwaho ibihano bikarishye.

    Ati 'Ingaruka nyinshi zijya ku bakobwa ariko ntabwo baba biteye inda bonyine […] abo bantu babatera inda na bo bagombye kugerwaho n'ingaruka kandi bikamenyekana. Umuntu uhemuka agomba kugirwaho ingaruka na we. Ni ikintu kibabaje cyane.'

    Nk'umubyeyi ufite abana b'abakobwa, yavuze ko ari ikintu kibabaje gikwiriye guhagurukirwa kikamaganwa mu kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

    Igitabo cyahinduye ubuzima bwa Dr. Karusisi

    Igitabo cyitwa 'How will you measure your life?' cyanditswe na Prof. Clayton Magleby Christensen, ni kimwe cyafashije Dr Karusisi.

    Uwacyanditse ni umwarimu muri Kaminuza ya Havard, akaba umuhanga watangije ihame rizwi nka 'Disruptive Innovation' rikoreshwa mu bucuruzi, rifatwa nka rimwe mu mahame y'ingenzi azagira uruhare mu bucuruzi mu kinyejana cya 21.

    Ni igitabo Christensen yanditse amaze kubona uburyo bamwe mu rungano rwe bageze ku ntego zabo mu buzima, ariko ibyo bafite ntibibahe ibyishimo n'umunezero, bigatuma bamwe biyahura abandi bakananirwa urushako n'ibindi nk'ibyo.

    Nyuma yo gutangira kwigisha muri kaminuza, uyu mugabo yatangiye kugaruka cyane ku buryo umuntu yagira ibyishimo mu buzima kandi bikajyana n'akazi afite, kakamugeza ku ntego ze ariko n'ubuzima busanzwe bukamushimisha. Uyu mwanditsi yaje kwitaba Imana mu 2020.

    Dr. Karusisi yavuze ko nubwo gusoma ibitabo bimwigisha ariko ikimutera imbaraga cyane ari ukureba uburyo Abanyarwanda babanye n'uburyo babasha kubona ibisubizo ku bibazo bahura na byo buri munsi.

    Ati 'Ikintu kinyigisha cyane ni ubuzima bwa buri munsi mu Rwanda…kureba ukuntu Abanyarwanda bahatana, bakiha agaciro kugira ngo bakomeze batere imbere, ni ibintu bimpa icyizere cy'uko abana bacu bazabaho mu Rwanda ruteye imbere kurusha aho rugeze ubu.'

    Ibyo akora iyo atari mu kazi

    Dr Karusisi yavuze ko mu mwanya muto abona atari mu kazi, awuharira umuryango. Ati 'Iyo naruhutse ngirana umwanya n'abana. Ntabwo ngira umwanya mwinshi ariko iyo nawubonye, mba ndi kumwe n'umuryango ndetse n'abana, ni byo numva bimpa imbaraga ku munsi ukurikira iyo ngiye ku kazi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko afite intego yo gukomeza kubaka ubushobozi mu bintu bya ngombwa, kuzamura ikigo ahagarariye mu buryo bw'imiyoborere, imicungire ndetse n'imitangire ya serivisi.

    Dr Diane Karusisi amaze imyaka itanu ayobora Banki ya Kigali iri ku isonga ku isoko ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiteye-amatsiko-ku-mibereho-ya-dr-diane-karusisi-umaze-imyaka-itanu-ku

  • Iburasirazuba: Ikibazo cy’inka zidatanga umukamo ushyitse kirimo kuvugutirwa umuti –

    Ni umwiherero wateguwe n’ubuyobozi bw’Intara, witabirwa n’Ikigo cya RAB, aborozi, abayobozi b’uturere, abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko uyu mwiherero ugamije kumvikana ku cyerekezo cy’Intara cyo kuba igicumbi cy’Igihugu cy’ibikomoka ku bworozi, yagaragaraje ko kugira ngo bishoboke hari inshingano zo guteza imbere ubworozi butanga umusaruro mwinshi binyuze mu ma koperative.

    Ati “ Iyi Ntara ifite uturere tune turimo inzuri zirenga ibihumbi 10 ooo zifite inka zirenga ibihumbi 400 n’ubuso bwa hegitari zirenga ibihumbi 100, turimo kubonamo umusaruro muke utageze kuri litilo ibihumbi 170 by’amata avamo ku munsi kandi tukifuza ko nibura twarenza litiro miliyoni ebyiri z’amata ku munsi kandi birashoboka.”

    Guverineri Gasana yavuze ko akenshi usanga hari inka nyinshi zikamwa litiro imwe cyangwa litiro ebyiri avuga ko bashaka ko nibura inka imwe izajya ikamwa litiro 20 mu gihe iri mu rwuri rukorewe rutunganyijwe neza kugira ngo haboneke umukamo mwinshi ujya ku isoko.

    Yavuze ko ubu bari kwibaza aho bipfira yaba ku ruhande rw’aborozi, abashinzwe ubworozi ndetse n’ababagurira umusaruro, yavuze ko muri uyu mwiherero bazasasa inzobe buri wese barebe niba inshingano ze azikora neza bafate ingamba zikomeye zizatuma umusaruro w’ibikomoka ku bworozi byiyongera.

    Uko aborozi basobanura impamvu umukamo uboneka ukiri muke

    Muzatsinda Emmanuel uturuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko aborozi benshi bakiragira imusozi kandi bagatunga inka nyinshi zidatanga umusaruro, avuga ko kugira ngo umukamo uboneke neza leta ikwiriye kwegera aborozi ikabasobanurira umumaro wo korora inka z’umukamo.

    Ati “Twarabigerageje mbere biratunanira wazana inka y’umukamo igapfa yishwe n’uburondwe, nkanjye ubu mfite inka nkama litiro icumi ariko sindagera aho nshaka, icyakorwa rero ni uko aborozi bahinga imbuto z’ubwatsi, bagatera intanga, bakabona amazi mu nzuri zabo.”

    Senyabudenge John uturuka mu Murenge wa Nyagatare we asanga icyakorwa kugira ngo umukamo wiyongere aborozi ari bo bakwiriye gukunda korora, yavuze ko RAB yabahaye amahugurwa inabaha ubwatsi bwiza ariko ngo ikirere gituma batagera ku ntego ngo kuko ubwatsi batera bwuma.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko kugira ngo iyi Ntara itange umukamo mwinshi ari uko inka zigomba kurara ahantu heza zikagaburirwa neza zikarindwa indwara kandi zikabona n’amazi menshi.

    Yakomeje agira ati “ Kugira ngo nibura inka ikamwe nka litiro 20 birasaba yuko aborozi begerwa bagafashwa kugaburira inka zabo neza atari ukuziha ubwatsi gusa ahubwo bagaha inka zabo ibisigazwa bivuye mu mirima, ikindi gikomeye ni ukuzana amazi kuko hafi 100% by’amata ni amazi, ni ngombwa rero ko inka inywera amazi aho iri aho kujya gushoka.”

    Dr Uwituze yavuze ko aborozi bakwiriye gushakirwa isoko rihoraho rituma umworozi yizera ko umukamo nuboneka ari mwinshi atazabura aho awushyira.

    Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inka zirenga ibihumbi 430 inyinshi ngo zikaba ari inyarwanda zidatanga umukamo mwinshi, aborozi basabwe kororera mu biraro inka zitanga umukamo mu kwitegura guhaza isoko kuko hateganyijwe inganda nyinshi zisazaba amata menshi nk’uruganda rw’amata y’ifu ruzubakwa Nyagatare ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 ku munsi.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko iyi ntara igomba kuba igicumbi cy’ibikomoka ku matungo

  • Ingingo enye z’akari mu nda y’ingoma: Ukuri twahishwe n’u Bufaransa –

    Ubu umwana wavutse la mu 1994, arakuze, uwo yibarutse afite nk’imyaka irindwi niba yarashatse acyuzuza imyaka yo gushyingirwa yemewe n’amategeko. Umwana we arinze angana atyo, u Rwanda n’u Bufaransa bigishyiditse, bitarajya imbizi, ngo byumvikane neza ahanini kubera uburyo ubuyobozi bwo muri Élysée bwatsembye bukanga gushyira umucyo ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

    U Bufaransa bwari nk’umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana n’ubutegetsi bwe cyangwa Père Spirtuel ku bize mu Iseminari. Wa mubyeyi ureberera umwana we mu buryo bw’umwuka, ntatane ngo yishore mu moshya n’ibishuko by’Isi. Ni byo byatumye Habyarimana arinda ashiramo umwuka bukimunambyeho nubwo bwari bwaraburiwe uruhumbirajana.

    Perezida Macron aherutse gutera intambwe imwe ikomeye kandi igoye, akorera uruzinduko mu Rwanda aho yavugiye ijambo ry’amateka, akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari abatarasobanukiwe impamvu yarwanye n’amagambo, akayabara rimwe ku rindi, mu gifaransa cyuje ubusizi akirinda kwerura ngo asabe imbabazi. Gen Jean Varret wari mu Rwanda hagati ya 1990-1993 yabwiye IGIHE ko Macron “arabizi neza ko adakunzwe mu Bufaransa”.

    Ibyo byo ubwabyo byagombaga gutuma kwemera nta shiti, akanasaba imbabazi yeruye, bimwongerera abanzi kurushaho na cyane ko umwaka utaha hari amatora y’Umukuru w’Igihugu yari kuba ashyize amahirwe make ye mu manga.

    Kuba u Bufaransa hari intambwe bumaze gutera itari yarigeze ibaho mu myaka 27 ishize, ni ikintu kigaragarira amaso y’umuntu wese ukurikirana ikibazo. Gusa haracyari urugendo rurerure kugira ngo umucyo n’ukuri kw’amateka bijye ahagaragara.

    Perezida Kagame nawe yaciye amarenga agaragaza ko nubwo intambwe imaze guterwa n’u Bufaransa ishimishije, ariko hakiri byinshi byo gukora.

    Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde yagize ati “Sinanyuzwe 100%. Nta muntu unyurwa 100%; ubuzima niko bumera, tugomba gukomeza kubaho twifashishije ibyo dufite, ibyo twabonye. Haracyari ibyo gukora, nta ‘formule’ ihari kugira ngo tubone ibisubizo.”

    Umunyarwanda niwe wabivuze neza ati “ubuze uko agira agwa neza” aranongera agaragaza ko umuntu ashobora kubaho by’amaburakindi. Hari ukuri u Bufaransa bubitse, gukwiriye gushyirwa ahagaragara ngo Abanyarwanda bave muri ayo maburakindi bamazemo imyaka 27. Twagukubiye mu ngingo enye zikomeye.

    1. “Boîte Noire” y’indege ya Habyarimana iri he?

    Agasanduku k’umukara [boîte noire], nicyo kimenyetso ntakuka kibika amakuru yose y’indege, uko urugendo rwayo rwagenze, ibiganiro umupilote yagiranye n’abari ku butaka bayigenzura, ibibazo yahuye nayo, bya kidobya bishobora kuyihungabanya n’ibindi.

    Ni akantu gato kaba gafite ibara ry’umutuku na orange. Imyaka ibaye 27 ikinyoma cyarakwiriye Isi yose ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo za FPR Inkotanyi, gusa habuze igihamya kibyemeza. Ni ikinyoma “cyakwijwe n’u Bufaransa”.

    Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe. Agasanduku k’umukara kayo kabitse amakuru yose, kuko abahanga bagaragaza ko bishoboka ko abapilote babonye aho ibisasu byayihanuye byaturutse ndetse bagashaka no kubikwepa.

    Amaperereza menshi yakunze kugaragaza ko ibisasu byaturutse muri “Camp de Kanombe” ahagenzurwaga n’Abasirikare ba Habyarimana batakozwaga iby’amasezerano ya Arusha, hanabaga bataillon y’aba-para-commando.

    Ni inde watwaye aka gasanduku?

    Iyo usomye inyandiko zose zivuga kuri aka gasanduku, kimwe mu bintu ubona ni ukubusanya imvugo ku ruhande rw’u Bufaransa. Bwa mbere, ko iyi ndege itari ifite aka gasanduku, ko yari ifite tubiri, ko nta musirikare w’u Bufaransa wahageze ikimara kugwa, ko bahageze bakagatwara, ko bahageze ntibagatware n’ibindi nk’ibyo.

    Ku ikubitiro, Grégoire de Saint-Quentin wari ukuriye Bataillon y’Aba-Para-Commando b’Abafaransa bari mu Rwanda, niwe wageze mu rugo rwa Habyarimana aho indege ye yaguye.

    Inyandiko yakozwe na Jacques Morel mu 2017 y’ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’iyi ndege, ivuga ko Grégoire de Saint-Quentin yahageze hashize amasaha 22. Ku rundi ruhande, hari inyandiko zo muri Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa zerekana ko Grégoire yahageze mu minota 15 ari kumwe na ba Su-ofisiye babiri ndetse we ubwe akahaguma ijoro ryose bari gutwara imirambo, baza kugaruka mu gitondo ahagana saa mbili.

    Hari ifoto ifitwe n’ubutabera bw’u Bubiligi igaragaza Saint-Quentin ari imbere ya moteri y’iyi ndege. Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata, Saint-Quentin yabwiye umuganga w’Umubiligi witwa Massimo Pasuch ko baza gutegereza bukeye kugira ngo batware aka gasanduku.

    Hari abatangabuhamya benshi bemeje ko aka gasanduku katwawe n’abasirikare b’u Bufaransa. Abarinzi b’urugo rwa Habyarimana bahamije ko indege ikimara kugwa, Abasirikare b’u Bufaransa bihutiye kujya gutwara aka gasanduku.

    Sergent Major Barananiwe Jean-Marie Vianney, wari ukuriye abarinzi b’urugo rwa Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, yagize ati “Abafaransa baje gushaka boîte noire tariki 7 cyangwa 8 Mata 1994, ntabwo nibuka neza umunsi cyangwa se niba barayibonye.”

    Grégoire Zigirumugabe, wari mu barinzi ba Perezida Habyarimana yavuze ko Abafaransa “babonye icyo gikoresho cyitwa Boîte noire ku itariki 7 Mata”.

    Aloys Tegera, wari umurinzi wa Habyarimana, Jean Baptiste Nzayisenga na Léonard Ntibategera, bari aba-para-commando, nabo bemeje ko babonye Abafaransa bashaka boîte noire, banashwanyaguza ibice by’indege. Léonard Ntibategera we yavuze ko Abafaransa batwaye aka gasanduku.

    Agathe Habyarimana, umugore wa Juvénal Habyarimana n’abana be mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Mata 1994 bari i Paris, bahamije ko boîte noire yatwawe n’abasirikare b’Abafaransa.

    Colonel Bernard Cussac wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, nawe yahamije ko babonye agasanduku k’umukara k’iyi ndege.

    Gen Paul Rwarakabije, wari lieutenant-colonel mu Ngabo za FAR mu 1994, nawe yahamije ko aka gasanduku katwawe na Grégoire de Saint Quentin ndetse ko n’ibindi bikoresho by’iyi ndege byari bikenewe byatwawe na Lieutenant-Colonel Rwabalinda akabijyana i Paris akabishyikiriza Gen Huchon wari ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare.

    Muri raporo y’umucamanza Jean-Louis Bruguière yemeza ko Ephrem Rwabalinda na Jean-Pierre Huchon bahuye.

    Ibaruwa yo ku wa 15 Mata 1994 yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Guverinoma y’Abatabazi igenewe Abadipolomate b’u Rwanda, ihamya ko ako gasanduku kabonetse, kagatwarwa n’Abafaransa.

    Agace gato k’iyo baruwa kavuga ko ibizava mu igenzura ry’ako gasanduku “bizakorwaho iperereza” ariko ko byaba ari amahano “gufata umwanzuro ntakuka k’uwahanuye indege yahitanye ubuzima bwa Perezida Habyarimana”.

    Ku wa 27 Kamena 1994, Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Bernard Bosson, yabwiye Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Di Rupo, ko “abayobozi b’u Bufaransa bafite boîte noire y’indege ya Perezida w’u Rwanda yahanuwe” ndetse ko bayibitse mu bubiko bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’Indege, ICAO.

    U Bufaransa bwahimbye ikinyoma ku manywa y’ihangu

    Ku wa 28 Kamena 1994, Paul Barril wahoze mu Ngabo z’u Bufaransa, yeretse abanyamakuru igikoresho byitwa ko ari boîte noire yari yagiye gushaka i Kigali. Icyo yerekenya ni agakoresho k’ikoranabuhanga, gacomekwaho iminara.

    Muri Werurwe 2004, Le Monde yatangaje ko Loni ariyo yahishe aka gasanduku i New York. Ni mu gihe ingabo zayo, MINUAR, zitigeze zohereza ikintu na kimwe muri Amerika gifitanye isano n’iyo ndege.

    Muri make, birasa n’aho kuva mu 1994, hari icengezamatwara rikomeye ryakozwe n’u Bufaransa mu itangazamakuru mu kuyobya uburari ku irengero ry’aka gasanduku.

    Ikiri ukuri ni uko Falcon 50 yari ifite boîte noire, aho yaguye nta basirikare ba MINUAR bigeze bemererwa kuhagera, byanatumye ako kanya nta perereza mpuzamahanga ritangira. Abari bemerewe kugera aho iyi ndege yaguye nibo bazi aho agasanduku kayo kari.

    Abo ni Abarinzi ba Habyarimana, abagize bataillon y’Aba-Para-Commando n’abasirikare b’u Bufaransa. Gusa bitewe n’ijambo u Bufaransa bwari bufite mu Rwanda, amahirwe menshi ni uko aribwo bwayitwaye, muri make Barril wari inkoramutima ya Habyarimana n’umuryango we azi ukuri.

    Iyi ngingo birakwiye ko u Bufaransa buyishyiraho umucyo ntacyo busize inyuma.

    Kugeza ubu, nta muntu n’umwe uzi irengero ry’agasanduku k’indege ya Habyarimana nubwo inyandiko nyinshi zisobanura ko katwawe n’Abafaransa

    2. Amayobera ku rupfu rwa Didot,umugore we na Maïer, Abasirikare b’abafaransa babiri bishwe mu buryo buteye kwibaza!

    Ntabwo turagera ku gihe cyo kubyina intsinzi ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, mu gihe cyose ukuri kose kutarajya hanze. Kugeza uyu munsi, nta muntu uzi impamvu u Bufaransa bwaruciye bukarumira ku baturage barwo biciwe mu Rwanda n’ibindi byakurikiye gupfa kwabo.

    Alain Didot wari Umu-gendarme, umugore we witwa Gilda n’undi mu-genderme witwa René Maier, bishwe ku wa 8 Mata 1994. Si malariya yabishe cyangwa se igituntu, bishwe barashwe.

    Imibiri yabo ikimara kuboneka, u Bufaransa bwahise bukora ibishoboka kugira ngo ivanwe mu Rwanda, inyuzwa muri Centrafrique ijyanwa i Paris.

    Igitangaje ni uko ibyangombwa bigaragaza ibijyanye n’urupfu rwabo byari ibihimbano. Ni inde wabihimbye? Ni Abafaransa? Kuki byahimbwe? Nta muntu ubizi, nta n’uwigeze ashaka kubimenya.

    René Maier na Alain Didot bari Abasirikare b’u Bufaransa bashinzwe gukurikirana ibiganiro bivugirwa kuri Radio z’Ingabo z’u Rwanda mu guhanahana amakuru n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Alain Didot yari yaravutse ku wa 9 Ukuboza 1948 muri Komine ya Jœuf. Yatangiye igisirikare akora ubukanishi mu ndege by’umwihariko yita kuri radiyo zazo, aza no kuba inzobere muri byo. Mu 1992, yaje mu Rwanda mu butumwa bwari bwiswe ubw’ubufasha mu bya Gisirikare na Tekinike (Mission d’Assistance Militaire et Technique).

    Twibukiranye ko umukanishi nka we, aba ari umuntu ushinzwe kugenzura radiyo, ashinzwe kureba neza niba itumanaho hagati y’abasirikare rimeze neza ku buryo hato hatagira umuntu ubumviriza. Ibyo ni byo yakoraga u Rwanda.

    Gilda Didot yari umugore we, nta kazi yari afite mu Rwanda usibye guherekeza umugabo we.

    René Maier wavukiye i Strasbourg ku wa 20 Gashyantare 1947 we yinjiye muri Gendarmerie y’u Bufaransa mu 1969. Yari afite umwihariko wo kugenza ibyaha nk’umupolisi ukora mu rwego rw’ubutabera. Icyo yari ashinzwe mu Rwanda ni ukugenzura ko imirimo ya Misiyo y’Abafaransa ikorwa mu buryo bukwiriye, nta mbogamizi. Yageze mu Rwanda mu Iki ryo mu 1993.

    René na Didot bari bafite inshingano zitandukanye, nta n’ubwo bagombaga gukorera hamwe cyangwa ngo babane.

    Amasezerano yari yarasinywe n’u Rwanda n’u Bufaransa mu 1975 avuga ko Abafaransa bagiye gutanga ubufasha bwa tekiniki mu bya gisirikare, mu gihe bari mu Rwanda bazajya bacumbikirwa na Guverinoma y’u Rwanda. Aba bakigera mu Rwanda n’imiryango yabo, bakiriwe neza, bitabwaho nta kibazo.

    Kuva bapfa hibazwa byinshi. Ese ni iki baba barumvise mu biganiro bya bagenzi babo n’iby’Ingabo za Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata ubwo indege ye yahanurwaga? Birashoboka ko hari akagambane n’imikoranire ikomeye yari iri hagati y’izi mpande zombi baba baravumbuye, kubera kutizerwa cyangwa indi mpamvu itazwi bakicwa.

    Hari raporo yasohotse mu 2012 ivuga ku rupfu rwabo, ishinja ingabo za FPR Inkotanyi uruhare mu rupfu rwabo, gusa habe n’ikimenyetso cy’umuti yigeze yerekana gishimangira uko baba barishwe.

    Biragoye kwiyumvisha ukuntu Abasirikare b’u Bufaransa baba bariciwe mu Rwanda, maze bugaceceka, bukaba nta kintu bwigeze buvuga kuri iyi dosiye cyangwa ngo bukurikirane urupfu rwabo. Ikindi ni impamvu bwafashe umwanzuro wo guhimba inyandiko zivuga ku rupfu rwabo.

    Urupfu rw’Abafaransa bari mu Rwanda ruracyari amayobera

    Habaye ikibazo cy’ubukode ku nzu babagamo

    Didot n’umugore we nta mwana bagiraga, bageze mu Rwanda baba mu nzu y’uwo bari basimbuye. Ni inzu yari iherereye muri Nyarugenge. Gusa nyirayo, yari yararambiwe kuba abantu baba mu nzu ye batishyura kuko Guverinoma y’u Rwanda itishyuraga ubukode uko bikwiye ahitamo kuyisubiza.

    Bavuye Nyarugenge, bajya gutura Kacyiru, bivugwa ko aho babaga icyo gihe ari hafi y’ahitwa Kamatamu na Kamukina, ni ho ubuyobozi bw’u Rwanda icyo gihe bwabashakiye inzu. Bahageze ahagana mu 1993.

    René wari waraminuje muri Geographie, we yaje mu Rwanda nta muryango bazanye. Yari atuye Kacyiru nawe, ahantu hafi y’aho Didot yari acumbitse.

    Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, bombi bakundaga guhura n’abandi Bafaransa babaga mu Rwanda bagasangira ku mugoroba.

    Uwo munsi bari mu rugo rwa Komanda Michel Fabries, hamwe n’umuganga witwa Didier Matera na Poullain wari ukuriye Caisse Française de Développement.

    Bacyumva iby’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, buri wese yahise afata inshingano ze, kuko bumvaga uburemere bw’ibibaye. Didot yari afite ibikoresho bigenzura amajwi hagati y’Ingabo z’u Bufaransa n’u Rwanda mu rugo rwe.

    Ahagana saa munani ku wa 7 Mata, Didot yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo rwa Fabries, afata ibintu bye ajyana n’umugore we Gilda nubwo Christiane wari warashakanye na Fabries yamwingigaga amusaba gusigara.

    Mu rugo rwabo, hari hahungiye imiryango bari baturanye yiganjemo abana. Gilda ngo yavuze ko niba mu rugo rwe hari abantu, akwiriye kujya kubakira.

    Lieutenant-Colonel Damy wari ukuriye aba-genderme b’Abafaransa, yasabye Didot n’umugore we kuva mu rugo, abandi barabatsembera. Bababwira ko badashobora kuva muri urwo rugo kuko hari abantu bari bakomeje kuhahungira.

    Nyuma ku wa 8 Mata nibwo baje gusangwa muri urwo rugo bapfuye. Nta perereza ryigeze rikorwa ku rupfu rwabo.

    3. Imiterere y’umubano abayobozi bo muri “Résaux Zero” bagiranaga n’abafaransa uteye kwibaza

    “Réseau zéro” ni agatsiko karimo abantu bakomeye bafatwa nk’abari ku ruhembe rw’amabi yagwiriye u Rwanda. Ku isonga harimo “Mr Z”, Protais Zigiranyirazo uvukana n’umugore wa Habyarimana.

    Ku myaka 35 gusa y’amavuko, yagizwe Perefe wa Kibuye, hashize umwaka umwe agirwa uwa Ruhengeri.

    “Mr. Z” nyuma yaje kuba umwe mu bantu bakomeye n’umunyamuryango wa Akazu kari ku isonga ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Undi wari muri aka gatsiko ni Col. Deogratias Nsabimana wabaye Umugaba Mukuru wa FAR asimbuye Col Serubuga. Ni we u Bufaransa bwashyikirije imbunda zahimbwe “dimba hasi” zakoreshejwe mu rugamba rwo kurwanya FPR Inkotanyi.

    Undi muntu wari uri muri iri tsinda ni Elie Sagatwa wabanje kuba Umuyobozi wa Akazu nyuma akagirwa n’Umurinzi wa Habyarimana. Nawe yari umuntu wo mu muryango w’umugore wa Habyarimana.

    Aka gatsiko kari gafite ukuboko mu ngeri zose z’igihugu, uhereye mu buyobozi, ubutasi n’ahandi ku buryo uwavuga ko mu yindi sura ariko kari kayoboye igihugu ntiyaba abeshye. Kari gafite ukuboko kuri Kiliziya no ku itangazamakuru binyuze muri RTLM.

    Nka Nsabimana yari umuntu wakoranaga n’Igisirikare cy’u Bufaransa, ibitero byose yateguraga yarabumenyeshaga ndetse bwari buzi imipango ye irimo gutoza Interahamwe, imyitozo igatangirwa mu bigo bya gisirikare.

    Ni we wasabye ko u Bufaransa butoza Ingabo za FAR gukoresha imbunda za Howitzer, imyitozo ibera i Byumba.

    Muri iyi myaka yose ishize, ntabwo u Bufaransa bwigeze bugaragaza ubufasha bwahaga “Réseau zéro” ndetse bivugwa ko inyandiko nyinshi z’imikoranire zitigeze zishyirwa ahagaragara.

    4. Abagore bafashwe ku ngufu n’Ingabo z’Abafaransa mu Bisesero bazarengerwa na nde?

    Umuntu wafashwe ku ngufu, n’iyo wamukorera iki ntashobora kubyibagirwa na rimwe. Ni igikomere cy’iteka ryose, gitimbyamo imisonga uko yibuka ibyamubayeho cyane iyo uwabimukoreye yiturije ageretse akaguru ku kandi.

    Ubwo ni bwo bubabare abagore bafashwe ku ngufu n’Abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda bamazemo imyaka 27 yose. N’uyu munsi baracyaribwa.

    Abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise bageze i Cyangugu bigabamo amatsinda, umubare munini usigara i Kamembe ku kibuga cy’Indege, abandi bajya i Nyarushishi, mu Bugarama, i Ntendezi no mu Kirambo. Bageze i Nyarushishi batambagijwe inkambi yose, bagenda bafata amafoto.

    Muri icyo gihe bagendaga bareba abari mu mahema. Nyuma y’iminsi itatu, bari bamaze kumenya ahaherereye abagore n’abakobwa, maze batangira kujya babatwara bakajya kubasambanya ku ngufu, mu gihe bari bashinzwe kubarinda.

    Igitabo cyitwa “Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu” cya CNLG, kigaragaramo ubuhamya bw’ababonye ayo mahano.

    Kambogo Constance yagize ati “Abafaransa bafataga abakobwa ku manywa y’ihangu bakabasambanya. Bazaga mu nkambi, bakazenguruka, bakagenda basohora abakobwa muri za burende, maze bagatoranya abo bashaka, babeshya ko ari abo kujya kubakorera isuku.”

    Hakunze kuvugwa uburyo ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zagize uruhare mu gufata ku ngufu abakobwa b’Abatutsikazi

    Babana n’ihungabana

    Mu basambanyijwe ku ngufu i Nyarushishi harimo Claudine wari ufite hagati y’imyaka 14 na 15. Byamuviriyemo guhungabana kugeza ubwo abaye nk’umusazi.

    Hasambanyijwe kandi Mukayiranga Mado, Mukayeze Pascasie, Mukayitesi Jacqueline, Umulisa, abana b’abakobwa bari bavuye muri EAV Ntendezi n’abandi.

    Iki gitabo gikomeza kigira kiti “Bakorerwaga kandi ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kubashyiramo urusenda, kubasambanya mu kanwa, mu kibuno, bakabafata amafoto babambitse ubusa, n’ibindi. A barangije, bahitaga babahererekanya biyamira ko ari beza, ko batandukanye n’abakobwa n’abagore b’iwabo. Nyuma yo kubasambanya ku ngufu, bababeshyeshyaga kubaha ibiryo (rations de combat cyangwa biscuit).”

    Uretse mu Nkambi ya Nyarushishi, bigaragazwa ko Abafaransa basambanyije ku ngufu abagore n’abakobwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, kuri Stade Kamarampaka n’ahandi.

    Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kandi agakorana bya bugufi n’abasirikare b’Abafaransa dore ko bari baramuhaye n’imbunda, yatanze ubuhamya bw’uburyo Abafaransa bari muri Stade bamusabye kubashakira abakobwa bo gusambanya, cyane cyane Abatutsi, bavuga ko aribo batabateza ikibazo mu gihe byamenyekana.

    Ubwa mbere ngo yabazaniye abakobwa babiri, uwa mbere yitwaga Béata yari afite imyaka nka 15. Habimana avuga ko yamukuye i Mururu, kandi yari amaze kumenya neza ko ari Umututsi. Bamaze kumusambanya ngo Abafaransa basabye ko Interahamwe zitamwica.

    Uwa kabiri yitwaga Mukasine Florence wari afite imyaka nka 14. Habimana avuga ko we yamukuye muri Segiteri ya Winteko, muri Serire Bugayi, aho yari yihishe nyuma yo kwicirwa umuryango.

    Kuri paji ya 361 hagira hati “Ageze muri Stade Kamarampaka yarasambayijwe bikomeye, ku buryo bamurekuye atakibasha gutambuka. Nawe bamaze kumusambanya basabye ko Interahamwe zitamwica.”

    Béata na Mukasine bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi, bafatwa basohotse bagiye gushakisha ibyo kurya aho bakomoka, kubera ko abaturanyi babo bari baratangiye guhungira muri Congo, bakumva ko bashobora kugerayo, bagafata ibyo kurya bakagaruka mu nkambi.

    Colonel Jacques Hogard wari Umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu yakunze gushyirwa mu majwi ku bwo kuba yararetse abo yayoboraga bagasambanya abagore ku ngufu banabakorera ihohoterwa ritandukanye rishingiye ku gitsina.

    Ni cyo kimwe na Colonel Sartre Patrice wabaye Umuyobozi wa Turquoise Gikongoro.

    Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’icyumweru kimwe Macron avuye i Kigali, we n’u Bufaransa baracyafite urugendo rutoroshye rw’ibyo bagomba gusobanura mu kugaragaza ukuri kw’amateka.


  • U Rwanda rugeze kure umushinga wo gutarura inyandiko zarwo zibitswe mu mahanga –

    Bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubu rubitse inyandiko nke cyane kuko mu Ishyinguranyandiko z’Igihugu habitswe inyandiko 480 zifite paji miliyoni esheshatu gusa. Ni inyandiko za kera zirimo izo mu 1917.

    Impamvu u Rwanda rufite inyandiko nke zifitanye isano n’amateka yarwo, kuko rwahoranye umuco wo guhererekanya amateka mu mvugo, rwanatangira kwandika, ntirwite ku nyandiko cyane ku buryo hari byinshi byanditswe ariko byazimiye kuko bitabitswe neza.

    Aho Abanyarwanda batangiriye kwandika, urugendo rwo kubika inyandiko mu buryo bwiza rwakomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi yasize inyandiko nyinshi zangijwe, izindi zikibwa, byose bikagira ingaruka zikomeye ku ibikwa ry’amakuru azakenerwa n’ibisekuru bizakurikiraho.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikibazo cy’inyandiko zibikitse nabi cyakomeje kugaragara, rimwe zikabura, ubundi zikaboneka zicagase, bigateza impaka ndetse n’ibihombo by’uburyo bunyuranye.

    Mu 2008, Leta yafashe icyemezo cyo gukora isuzuma ryagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cyo kubika amakuru mu nyandiko zabaga zakoreshejwe, kuko ubundi inyandiko z’ibikorwa byose bibera mu nzego za Leta, amagambo mbirwaruhame n’ibindi bishobora kuzakenerwa n’abaturage mu myaka iri imbere, ziba zigomba kubikwa neza.

    Mu 2012, Leta yemeje Politiki igenga amakuru abitswe n’inyandiko zishyinguye, yari igamije gushyiraho umurongo w’uburyo inyandiko za Leta zigomba kujya zibikwa.

    Iyi politiki yakoreshejwe mu kubika inyandiko z’Inkiko Gacaca, zibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no mu buryo busanzwe.

    Kugeza ubu ibigo bya Leta na Minisiteri bibitse amakuru yabyo ku kigero cya 80%, ndetse uturere turenga 20 tubitse amakuru yatwo mu buryo bugezweho.

    Imirimo yo kugarura inyandiko z’u Rwanda ziri mu mahanga irarimbanyije

    Muri uru rugamba rwo kubika amateka yaranze u Rwanda ku buryo azakoreshwa n’ibisekuru bizakuriraho, Leta iri mu mishyikirano n’u Bubiligi kugira ngo inyandiko z’u Rwanda icyo gihugu gifite zizanwe kubikwa mu Rwanda, kandi u Bubiligi bubifitemo ubushake.

    Umukozi Ushinzwe Igenzura no Kumenyekanisha Inyandiko mu Nteko y’umuco, Uwineza Marie Claude, yavuze ko imirimo yo kuzana izi nyandiko igeze kure, ariko zikazazanwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko inyandiko z’u Rwanda zagiye mu mahanga kubera amateka y’igihugu arimo ubukoloni, aho abakoronije u Rwanda bajyanye inyandiko z’u Rwanda mu bindi bihugu bari barakoronije ndetse no mu byo bakomokamo.

    Yagize ati “Ziri ahantu henshi hatandukanye, hari iziri mu Bubiligi zagiye mu bihe bya Gikoloni, hari iziri mu Budage, hari iziri i Vatican, iziri mu Muryango w’Abibumbye, iziri i Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’ahandi.”

    Uwineza yabwiye RBA ko imishyikirano yo kuzana inyandiko mu Rwanda igeze kure, ati “Twatangiye imishyikirano kugira ngo inyandiko zitarurwe kandi bagaragaje ubushake bwo kuziduha. Turi gukorana ku mushinga w’imyaka itanu wo gutunganya inyandiko zibumbatiye amateka y’u Rwanda ziriyo, bigeze kure.”

    Izi nyandiko zizabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari nabwo buryo zizoherezwa mu Rwanda.

    Umukozi Ushinzwe Kubika no Kubungabunga Inyandiko mu Nteko y’Umuco, Twagirayezu Yves, yasobanuye ko kubika inyandiko z’amateka y’u Rwanda neza, bizanafasha mu bikorwa by’ubushakashatsi ku mateka arimo Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo abayagoreka bagasubizwa mu buryo bufite ireme bw’ubushakashatsi.

    Yagize ati “Si ukuzibika gusa ahubwo ni ukuzikoresha ariko nanone zigakoreshwa mu bushakashatsi, bahereye ku byanditse bakiga bakamenya ibyabayeho mu Rwanda… ibyo bizafasha mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Kugeza ubu, mu nyandiko zibitswe n’Inteko y’Umuco, 95% byazo bibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibizatuma kuzigeraho byoroha ndetse n’umutekano wazo ukizerwa.

    U Rwanda rumaze iminsi mu cyumweru cyahariwe kwita ku nyandiko, cyatangiye ku itariki ya 7 – 11 Kamena 2021.

    Mu kwizihiza icyo cyumweru, insanganyamatsiko yaragiraga iti “Akamaro k’inyandiko guhesha agaciro abanyamwuga bacunga inyandiko” ndetse u Rwanda rwanizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ishyinguranyandiko wabaye kuwa 9 Kamena 2021, rukaba rwaratangiye kwizihiza uwo munsi mu 2018.

    U Rwanda ruritegura kwakira inyandiko ziturutse mu Bubiligi zajyanyweyo mu bihe by’ubukoloni

  • Amateka yarahindutse: Isura ya Biryogo nshya nyuma y’ibikorwa remezo byaciye intege akajagari (Amafoto) –

    Nubwo aka gace gatuwe n’abafatwa nk’abasirimu n’ubuzima bwaho bukaba bworoshye, kakunze kurangwamo inzu zubatse mu tujagari, ubujura bwa hato na hato biri mu byatumaga hari abahagenda bikandagira.

    Ubusanzwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, giteganya ko mu cyerekezo cy’igihugu hazimakazwa imyubakire izirana n’utujagari. Ni byo byanatumye Biryogo itekerezwaho mu Mushinga wiswe “Agatare”, ugamije kuvugurura imiturire muri aka gace ko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

    Muri uyu mushinga hubatswe ibikorwa remezo birimo imihanda, inzira z’abanyamaguru ku buryo ubujura n’urugomo byakorwaga bigenda biba amateka.

    Kuri ubu Umushinga w’Agatare ugeze kuri 77.461% wubakwa. Washowemo 7.558.079.727 Frw yo kubaka imihanda icaniwe ireshya na 6.652 Km, ruhurura za 2.512 Km, inzira z’abanyamaguru ziriho amatara zireshya na 6.266 Km ndetse n’ikigega cy’amazi cya metero kibe 220 cyubakiwe Lycée de Kigali.

    Ibi bikorwa remezo byegerejwe abaturage mu kubafasha kunoza imiturire, guhesha agaciro ubutaka, kurinda ibiza abatuye mu kajagari badafite uburyo bwo gufata amazi, kwimakaza umutekano no kunoza imigenderanire n’ubuhahirane.

    Uyu mushinga ugamije gufasha abaturage kuvugurura inyubako ndetse n’abashaka kugurisha n’umushoramari ubikeneye bakore amahitamo yabo.

    Mujawayezu Dorothée usengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rugunga, akaba ari naho akorera yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’umuhanda wubatswe kuko basigaye bakora gahunda zabo batikandagira.

    Ati “Hano ibisambo byahamburiraga abantu amatelefoni n’amasakoshi. Wumvaga abantu bazaga bataka, nyuma yo kwibwa. Abatekamutwe bari benshi, barimo n’ababeshya ko bagiye gushinga ishuri. Nyuma y’uko iterambere rihageze, nta bikihaba.’’

    Umushinga w’Agatare ntugamije kwimura abaturage ahubwo ni ukubafasha kugerwaho n’ibikorwa remezo by’ingenzi bibafasha mu buzima.

    Yakomeje ati “Hari abamaze guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura. Bamwe baravuguruye, abandi babwiwe ko batazimurwa ahubwo bazakomeza gutura aho. Ni iterambere kandi bifasha abantu kuko kuva ahantu wari umenyereye uhamaze imyaka nka 20 biragutonda, iyo uhagumye biragufasha.’’

    Uyu mubyeyi umaze imyaka 18 atuye mu Rugunga, yavuze ko abantu benshi babonye imirimo bibafasha mu mibereho yabo, bibakura mu bukene.

    Nibura mu iyubakwa ry’iyi mihanda, Lea Associates ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ivuga ko abagera kuri 800 babona akazi ku munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko umushinga w’Agatare wahinduye amateka ya Biryogo.

    Yagize ati “Aka gace ka Biryogo kari gatuwe kuva ku bw’abakoloni; hari imihanda idakoze neza, ku buryo abanyamujyi baho bari banyotewe iri terambere. Kubona imihanda, birazamura ya myumvire y’abaturage, bifuzaga kubona imihanda y’imikara imbere y’inzu zabo.’’

    Yasobanuye ko abaturage batangiye kumva ko bagomba kuvugurura inyubako zabo n’abadafite ubushobozi bagirwa inama.

    Ati “Hari ubukangurambaga twatangiye gukora ndetse abashakaga ibyangombwa babihabwaga mu buryo bwihuse, abadafite ubushobozi na bo tubakangurira kugana amabanki. Ubu nta muntu utuye mu Biryogo, wahimuka kuko bazi neza amahirwe ahari.’’

    Mukandahiro yavuze ko mbere ya COVID-19 hari abashoramari bari bafite umushinga wo kubaka inzu zigeretse zakorerwamo ubucuruzi bugezweho, zikanaturwamo.

    Ibiganiro birakomeje ndetse hari icyizere ko mu gihe gito iyo mishinga ishobora gutangira gukorera muri aka gace.

    Imihanda yubatswe mu mushinga w’Agatare ahazwi nko mu Biryogo ifite agaciro ka 5.090.794.300 Frw

    I Nyamirambo ku Mumena naho hatekerejweho

    Mu mushinga w’Agatare hubatswe imihanda itandukanye irimo n’unyura mu Mudugudu wa Kiberinka, mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo.

    Abatuye muri Kiberinka bishimira iterambere ryabegerejwe ndetse bamwe batangiye kuribyaza umusaruro.

    Mutangampundu Yvonne yavuze ko umuhanda begerejwe by’umwihariko yari amaze igihe awutegereje kuko yageze muri aka gace mu 2000.

    Ati “Hari umuhanda mubi, imodoka nayo ntiyahageraga neza kuko mu mvura habaga igitaka, ku zuba hakaba ivumbi.’’

    Uyu mubyeyi w’abana bane, akora ubudozi ndetse ateganya kubwagura no kwegera umuhanda hafi y’abakiliya be.

    Nyuma yo gutangira kubaka umuhanda, hari igorofa ryatangiye kuhazamurwa, rizuzura mu myaka ibiri.

    Singuranayo Bernard ushinzwe Imirimo y’iyi nyubako yo guturamo, yavuze ko umuhanda ari ishoramari rirambye kandi rishobora kwinjiriza igihugu.

    Ati “Mbere ntihagendwaga, nta bwiza bwari buhari. Umupangayi iyo umweretse ko inzu iri kuri kaburimbo biba byiza cyane. Gutura ku muhanda ni amahirwe, utuma niba hari urwaye byoroha kumugeza kwa muganga, ingendo ziroroha.’’

    Mu mushinga wo kuvugurura utujagari, muri Biryogo hatunganyijwe ahantu hari ku buso bwa hegitari 12.46, Kiyovu ifite hegitari 20.1 mu gihe Rwampara ari ku buso bwa 26.42.

    Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 hazatangira icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kuvugurura utujagari muri Kigali; washowemo miliyoni 40.2. Hazibandwa ku bice bya Gatenga, Nyabisindu, Nyagatovu no ku nkengero za ruhurura ya Mpazi ku Gitega.

    Mu Biryogo harahindutse

    Umuhanda uva ku Bisima ugana mu Rugunga ahazwi nko ku Kadege, waratunganyijwe ndetse watangiye gukoreshwa

    Uyu muhanda wubatse neza hafi y’ahahoze isoko rya Biryogo ryasenywe ahagana mu 2018. Haracyakorwa imirimo ya nyuma ariko ibikorwa by’ibanze byarasojwe

    Iyi ni imwe mu nyubako iri kuzamurwa hafi y’umuhanda wubatswe mu Agatare mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Nyuma y’iyubakwa ry’imihanda n’ibindi bikorwa remezo bijyana na yo, agaciro k’umutungo uri muri aka gace kariyongereye

    Iyi mihanda yubatswe binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, washowemo miliyoni 10$, akabakaba miliyari 9 Frw

    Muri uyu mushinga, hanubatswe ikigega kuri Lycée de Kigali gisimbura icyari kihasanzwe. Gifite ubushobozi bwa metero kibe 220

    Hambere iyi mihanda yari iy’ibitaka ndetse kuhanyura byari bigoye ku banyamaguru n’abafite ibinyabiziga byabo

    Umushinga wo kubaka imihanda ugamije kunoza imiturire no guca utujagari tuhaboneka bitewe n’imyubakire yatwo

    Ahagejejwe imihanda, hamaze no gucanirwa ku buryo abagenzi bahanyura nta nkomyi no mu masaha y’ijoro

    Ibinyabiziga bisigaye bigenda byisanzuye nyuma y’umuhanda mushya wubatswe uhuza agace ko ku Bisima na Rugunga

    Uyu muhanda wubatse neza hagati y’ahari Umusigiti w’Abayisilamu n’ishuri rya Institut Islamique Al Hidayat na Academy Solidarity TVET mu Rwampara

    Aka gahanda kava ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi kagana ku muhanda ukomeza kuri 40 uvuye mu Rugunga

    Aho gahinguka ku muhanda wo hasi hari gukorwa imirimo ya nyuma

    Abanyeshuri batangiye kuganura kuri iyi mihanda yoroheje ingendo zabo bakora bagana ku ishuri

    Ahageze ibikorwa remezo, ubuzima burahinduka. Mbere uyu muhanda wari igitaka ari mubi cyane

    Mujawayezu Dorothée usengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rugunga, ari naho akorera avuga ko umuhanda wubatswe ufasha abaturage mu kwicungira umutekano no gukora ingendo nta nkomyi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byahinduye isura ya Biryogo

    Imihanda yo ku Mumena nayo iri gutunganywa neza

    Kuri ubu umuntu ugana mu Cyumbati anyuze kuri 40 agenda mu muhanda w’umukara wubatswe muri aka gace

    Abakoresha iyi mihanda bishimira ko yatangiye kwinjiza impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi

    Imihanda ya Rwampara yatangiye guhindura isura y’aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo

    Mutangampundu Yvonne utuye mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Mumena i Nyamirambo, yavuze ko umuhanda begerejwe bari bamaze igihe bawutegereje

    Mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Mumena hari kubakwa umuhanda mushya. Abatuye aka gace bishimira ko bawegerejwe wari ukenewe cyane

    Muri Mumena ahubatswe umuhanda mushya, hatangiye no kuzamurwa inyubako zigezweho zo guturwamo

    Singuranayo Bernard umaze imyaka 10 mu by’ubwubatsi yavuze ko umuhanda ari igikorwa remezo kiri mu bibumbatiye iterambere ry’igihugu. Ni we ushinzwe imirimo yo kubaka iri gorofa rishya ryo guturamo riri kuzamurwa muri aka gace

    Imihanda imwe n’imwe yaruzuye, hari gukorwa imirimo ya nyuma yo kuyisoza

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • “Nzatumika munyurwe”, ishimwe rya Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka bongeye kugirirwa icyizere –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida Kagame niyo yagize Dr Diane Gashumba Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède mu gihe Prof Shyaka we yahawe guhagararira igihugu cye muri muri Pologne.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

    Uretse Dr Diane Gashumba, hari hashize amezi arenga abiri nta nshingano Prof Shyaka afite mu buyobozi bw’igihugu. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Werurwe aribwo yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Prof Shyaka abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere ndetse yizeza ko yiteguye gusohoza neza inshingano yahawe.

    Ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’igitego cyacu.”

    Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga n’ibya Muhima na we abinyujije kuri Twitter yijeje ko muri izi nshingano nshya ahawe azashyira imbere gukorana neza n’abandi kandi agaharanira ko u Rwanda ruhorana ishema.

    Ati “Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n’abandi n’umutimanama n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema.”

    Uretse Dr Gashumba na Prof Shyaka mu bandi bashimiye Perezida Kagame kubera inshingano bahawe harimo Winnie Ngamije wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile. Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ibijyanye n’indege mu Rwanda.

    Dr Diane Gashumba yashimiye Perezida Kagame ku bw’inshingano nshya yamuhaye

    Prof Shyaka yavuze ko mu nshingano nshya yahawe azakomeza guharanira ubudasa bw’u Rwanda

  • Batatu bacururiza ’Down town’ bafatanywe mukorogo, umwe aracika –

    Uko ari batatu bafatanywe amacupa y’ubwoko butandukanye bw’aya mavuta arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n’andi atandukanye agera kuri 237.

    Ubwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry’undi mucuruzi wa kane bahasanga amacupa ya mukorogo 254 yose hamwe aba amacupa 491, gusa bitewe n’uko uyu mucuruzi yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika, kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n’imbabazi.

    Umwe mu bafashwe usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n’abazunguzayi bayamuzanira.

    Yagize ati “Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Down Town’ bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n’abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n’abandi kubireka.”

    Mugenzi we utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo na we ufite iduka Down town ryafatiwemo amavuta ya mukorogo, yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by’abana, akaba yicuza impamvu yashyizemo n’aya mavuta atemewe.

    Ati “Maze amezi umunani nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n’abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n’ibyo bicuruzwa byanjye nari nsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n’imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n’abaturage batanga amakuru.

    Yagize ati “Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n’abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye n’abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.”

    CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta na rimwe izigera ibaha agahenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z’aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga, ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

    Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

    Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Uko ari batatu bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo

  • Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Civil Aviation’ –

    Akimara kubona inshingano yahawe, Ngamije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano, amwizeza ko agiye gukorana ubushake n’imbaraga ze zose.

    Winnie Ngamije n’ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), aho yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho ry’abatwaye indege n’abashinzwe iminara ku kibuga ‘Communication Navigation Surveillance’ (CNS).

    Uyu mubyeyi wahawe inshingano, yize mu yahoze ari KIST ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho yavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Computer Engeneering and Information Technology’. Ayo masomo yayarangije mu 2010.

    Mu 2015, Winnie Ngamije yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Software Security’ yakuye muri Coursera.

    Mu 2010 nibwo Winnie Ngamije yatangiye kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda, ikigo yaje no guhabwamo akazi mbere yo kwerekeza muri ‘Rwanda Civil Aviation Authority.

    Winnie Ngamije kandi ni umwe mu batangije umushinga witwa ‘Refugee Girl needs you’. Ni umushinga ufasha abana b’abakobwa bari mu buhungiro, bakabahuza n’abandi bakobwa biteje imbere mu rwego rwo kubereka ko imbere habo ari heza.

    Winnie Ngamije asanzwe ari inzobere mu bya ‘Computer Engeneering and Information Technology’

    Ubu Winnie Ngamije ni umubyeyi w’abana babiri