Tag: featured

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’Abasirikare bo muri Nigeria –

    Ni itsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi Edet wakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga, wamusobanuriye inshingano za RDF n’imiterere yayo.

    Uyu muyobozi wo muri Nigeria yavuze ko muri uyu mwaka, we n’itsinda bayoboye, ari aba munani bakoreye urugendoshuri hanze ya Nigeria, gusa by’umwihariko itsinda rye ryasuye u Rwanda kugira ngo rirebe ibijyanye n’ubuvuzi.

    Gen Edet yavuze ko gutoranya u Rwanda nk’igihugu cyo gukoreramo uru rugendo, byari bishingiye ahanini ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Nigeria.

    Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Nigeria bifitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda z’amasomo n’imyitozo ahabwa abasirikare ku mpande zombi.

    Aho iri tsinda ryasuye rikigera mu Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziruruhukiyemo.

    Mu minsi bazamara mu Rwanda, bazasura kandi Minisiteri y’Ubuzima; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga, RISA; Zigama CSS; MMI [Ubwishingizi bwa Gisirikare]; Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside; Inzu Ndangamurage ya Huye n’izindi nzego zitandukanye za Guverinoma.

    Rikigera mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’igisirikare cyabyo

    Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa RDF

    Lt Gen Mubarakh Muganga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Nigeria

  • MoMoPay izajya yifashishwa mu kugura itike za RwandAir –

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Limited, ikigo gishamikiye kuri MTN Rwandacell Plc, kikibanda kuri serivise za mobile money, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivise izafasha abakiliya ba RwandAir kwishyura itike z’indege mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bakabikorera aho bari hose.

    Yagize ati “Twese hamwe, turajwe ishinga no guha abakiliya bacu serivise nziza bakwiye. Ubu byorohejwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo abakiliya babo bagiye kujya babasha kwishyura itike zabo z’indege mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.

    Yagize ati “Twishimiye ko abakiliya bacu bashobora kwishyura itike zabo mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.”

    Abifuza kugura izi tike bazakoresha kode ya *182*8*1*046404#

    Kuri ubu RwandAir ishobora kujya mu byerekezo 26 byo ku migabane ya Afurika, u Burayi na Aziya, ndetse iki kigo kikaba gifite indege 12.


  • Rubavu: Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryateje ibura ry’amazi –

    Iruka ry’iki kirunga ryakurikiwe n’imitingito yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu byangiritse harimo n’imiyoboro y’amazi.

    Nyuma yo kwangirika kw’iyi miyoboro byatumye amazi abura mu bice bya Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari mu mujyi wa Rubavu, ubu abaturage bakaba bahangayikishijwe no kutabona amazi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Televiziyo Rwanda, bayibwiye ko ubu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kuko ubu ayo bari kubona bari kuyagura 250Frw ku ijerekani.

    Umwe yagize ati “Twagiye kuvoma turayabura, tuyabuze turagaruka, duhura n’umunyonzi atugurisha ijerekani 250Frw, twasabaga ubuvugizi tukajya tubona amazi.”

    Undi ati “Ubu byatuyobeye turi gufata umwana tukamwohereza epfo iriya kugurayo amazi ibido ku 100Frw, bahora baduhereza icyizere ngo amazi araza, twategereje twayabuze.”

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, yavuze ko imiyoboro myinshi imaze gusanwa n’indi ikiri gukorwa.

    Ati “Twagiye tugira ahantu henshi ubutaka bwagiye bucikamo haba ari mu mihanda no mu ngo z’abaturage no ku matiyo yacu byagezemo. Hari aho turimo turakora mu itiyo ijyana amazi muri Mbugangari ariko kubera iyo mitingito itiyo yatandukaniye ahantu tutabasha kubona, amazi akagwa mu butaka.”

    Yakomeja avuga ko mu kwirinda ibi bibazo batangiye gukoresha amatiyo atangizwa n’imitingito.

    Ati “Dufite gahunda yo gusimbuza imiyoboro isanzwe tugashyiraho amatiyo agezweho ajyanye n’ibice bikunze kugaragaramo imitingito, zo ziba zikomeye ku buryo zitahungabana.”

    Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rubavu, bwijeje abaturage badafite amazi ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse mu minsi ine.

    Abaturage bo muri Rubavu bahangayikishijwe no kubura amazi

  • Els Van Hoof ushaka ko Rusesabagina arekurwa yibukijwe amarorerwa igihugu cye cyakoreye Lumumba –

    Els Van Hoof asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi umutwe w’Abadepite.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi uyu mugore wanabaye Senateri yakunze kumvikana avuga ko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ndetse Igihugu cye kigakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe.

    Ku wa 8 Kamena 2021, abinyujije kuri Twitter, Els Van Hoof yavuze ko Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi yafashe umwanzuro wo kumushyigikira ku cyemezo cye cyo gusaba ko Rusesabagina arekurwa.

    Yagize Ati “Komisiyo Ishinzwe ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yemeye umwanzuro wanjye wamagana gushimutwa n’iburanishwa ritanyuze mu mucyo rya Paul Rusesabagina no gusaba Guverinoma y’u Bubiligi ko yatangira gusaba ko asubizwa mu gihugu cye binyuze mu biganiro n’u Rwanda.”

    Ubu butumwa, Els Van Hoof yabusoresheje intero igira iti ’murekure Rusesabagina’, ubundi anamenyesha (tagging) umukobwa w’uyu mugabo witwa Carine Kanimba.

    Ubu butumwa bwa Els Van Hoof bwamaganwe n’Abanyarwanda batandukanye barimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, wavuze ko gushyira igitutu ku butabera ari ibintu bitihanganirwa.

    Ati “Igitutu ku bwigenge bw’ubutabera buri gihe ni ibintu bitemewe. Nta myitwarire iboneye iri mu cy’uhagarariye igihugu kitarasubiza iryinyo, igice cyonyine gisigaye cya Minisitiri w’Intebe wishwe ku manywa y’ihangu, kimwe mu byaha bitaratangwaho ubutabera. Irondaruhu ntiryihishira!”

    Ku wa 17 Mutarama mu 1961 nibwo Patrice Lumumba afatiwe anicirwa i Katanga n’abapolisi b’Ababiligi batwitse umurambo we bakoresheje acide.

    Umuryango we kuva mu 2011 wasabye ko wahabwa iryinyo rye, ryabitswe n’umupolisi w’Umubiligi nk’ikimenyetso cy’uwakoze igikorwa gikomeye. Ni mu rubanza barezemo Ababiligi icumi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    U Bubiligi bwemeye uruhare rwabwo mu iyicwa rya Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Afurika na RDC by’umwihariko, ndetse bwemera ko buzasubiza iri ryinyo rye gusa kugeza n’uyu munsi ntibirakorwa.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Kuva imiryango itandukanye yakunze kugaragaza ko itizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye ndetse imwe igasaba ko arekurwa, gusa Leta y’u Rwanda nayo ntiyahwemye kugaragaza ko abo bose bakwiye gutegereza umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

    Valentine Rugwabiza yavuze ko gushyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa

  • Ese mu Rwanda hari ibicuruzwa bifite ubuziranenge bwo kujya ku Isoko Rusange rya Afurika? –

    Impamvu yo kwibaza ku buziranenge bw’ibizaba biri kuri iri soko ni uko ryitezweho kongera inyota yo guhanga udushya ku baturage, ubwiyongere bw’inganda n’ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda. Ibi byose ariko bidafite ubuziranenge n’ubundi byaba ari ukuvomera mu rutete.

    Mu 1977 nibwo Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge [African Organisation for Standardisation (ARSO)], mu gihe ibihugu bya Afurika byari biri mu nkundura yo kwigobotora ubukoloni, bityo bitekereza uko byakwishyira hamwe mu kubaka ubukungu.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umuyobozi wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, yavuze ko mbere uyu muryango wari uhuriyemo ibihugu bibarirwa muri 20, ariko kuva isoko rusange ryatekerezwa ibihugu byahise bishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo ibihugu byose bigize AU bibashe kujya mu muryango kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibihugu butere imbere.

    Avuga ko kugeza ubu hashyizweho politiki ishinzwe ubuziranenge ku rwego rwa Afurika ndetse n’amategeko ashyirwaho kugira ngo ikintu kibashe kwinjira mu gihugu.

    Ati “Ubundi buryo ni ubwo kwemera ikirango, tukavuga ngo ikirango cy’ubuziranenge gitanzwe mu Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa ikindi gihugu bashobora kucyemera? Dufite intego yo kugira ibwiriza, ikirango n’igipimo kimwe, ku buryo abashakashatsi bahurira hamwe na laboratwari zemewe cyangwa zemeranya ku bushobozi bw’igihugu ku kindi.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko mu Rwanda hamaze kuboneka ibicuruzwa bigera kuri 700 bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge ku buryo byacuruzwa ku isoko rya Afurika.

    Ati “Ibyo rero biduha icyizere ko bishobora no kwiyongera, uko inganda zikomeza kwiyongera, uko abantu benshi bakomeza kujya mu bucuruzi, bitwereka ko ibyo bicuruzwa bigenda byiyongera kandi n’ababikeneye bakiyongera.”

    Murenzi yavuze ko ubu ingamba ziriho ari ugukomeza gukora amabwiriza ahamye y’ubuziranenge kandi ari mpuzamahanga ndetse no gushyira imbaraga mu kugira ngo ibicuruzwa byose bijye byinjira mu gihugu runaka habanje kubaho ubugenzuzi bwo kureba niba byujuje ubuziranenge.

    Ubusanzwe ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Afurika bikorana hagendewe ku itegeko rigenga ubuziranenge riba ryarashyizweho ari naryo rigena uburyo ubuziranenge bugenzurwa, ibirango by’ubuziranenge ku buryo igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi ari uko ubuziranenge bw’aho cyaturutse bwamaze kubyemeza.

    Mu bindi bihugu bidasanzwe bifitanye ayo masezerano cyangwa bitabarizwa muri uwo muryango, bigerayo hakabanza kubaho kugenzura ubuziranenge, bikongera bigasubira muri za laboratwari zipima ubuziranenge n’ibindi bituma habaho ubukererwe n’amananiza.

    Murenzi ati “Ibyo rero bituma koroshya ubucuruzi bitaba bishoboka, bituma n’ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kiyongera.”

    RSB ivuga ko kugeza ubu laboratwari zayo zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwahawe serivisi nazo ibicuruzwa yajyana mu gihugu icyo aricyo cyose cyaba icyo muri Afurika, i Burayi na Amerika.

    Murenzi ati “Turi kubaka ubushobozi kugira ngo ikigo cyacu kibe cyabasha gutanga serivisi inoze kandi yemerwa n’ibihugu byose ku Isi, uyu munsi navuga ko laboratwari zacu zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwo twafashije igicuruzwa cye cyajya mu bihugu byose kikemerwa.”

    Yakomeje agira ati “Yaba ari za laboratwari zacu zamaze kubona ibirango mpuzamahanga, zaba ari serivisi zo gusuzuma ubuziranenge nazo zamaze kubona ibirango mpuzahanga ndetse na serivisi zo gukora amabwiriza y’ubuziranenge ku buryo uyu munsi twizeye neza ko aho igicuruzwa cy’u Rwanda cyakenera kujya cyagenda kikahagera kandi gifite icyizere cy’uko kigomba kwemerwa.”

    Made in Africa?

    Imwe mu ntego zo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika, ni ukuvanaho igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n’indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo. Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuba ibicuruzwa bizajya bijyanwa hanze ya Afurika bizaba bifite ikigaragaza ko byakorewe muri Afurika.

    Ubuyobozi bw’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge muri Afurika, buvuga ko kugeza ubu amabwiriza azagenga ibikorerwa muri Afurika [Made in Africa], bikaba bizatuma abantu bashobora gushora imari muri Afurika kugira ngo ikintu cyabo kizajye kitwa Made in Africa.

    Dr Nsengimana ati “Intego nyamukuru ya Made in Africa ni ukugira ngo inganda zacu zitangire kwikorera ibintu atari ukuvuga gusa ngo ibintu byaturutse hanze. Tutaba ba bantu abandi bazaza bagakoresha Isoko Rusange rya Afurika bagatera imbere aho kugira ngo ibihugu bya Afurika abe aribyo bitera imbere.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu biguha imbaraga zo kuva ku isoko gusa wari uriho ukavuga ngo iki kintu gifite ubushobozi bwo kujya mu bihugu 55, ariko birerekana kandi ubushobozi bwa Afurika aho guhora tuvuga ko ibikorerwa muri Afurika biri hasi.”

    Murenzi avuga ko ibigo byo mu Rwanda bishobora kungukira cyane muri Made in Africa kuko ari politiki yose igamije guteza imbere ibikorerwa mu bihugu bya Afurika.

    ARSO ivuga ko kugeza ubu ibiganiro n’ibihugu binyamuryango ku bijyanye na politiki n’amabwiriza ashyiraho Made in Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka hazaba hamuritswe aya mabwiriza mu gihe ibijyanye n’ikirango cya Made in Africa byo bizakorwa umwaka utaha.

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.

    Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

    Inganda z’u Rwanda zikomeje kongera ubushobozi buzibashisha gukora ibintu bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga

  • Itegeko rishya rigenga ubutaka ryakubise umwotso ku bibazo byatakishaga abaturage –

    Ni itegeko ryasimbuye iryagiyeho mu 2013, ryari ririmo imbogamizi ku bijyanye no kwandikisha ubutaka nk’ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uburenganzira kuri bwo, no kubuhererekanya nk’uko abaturage bagiye babigaragaza hirya no hino mu gihugu.

    Ubutaka buhererekanywa binyuze mu izungura, impano, irage, ikodeshwa, iyatisha, ingurane, gutangwaho ingwate, gutizwa n’ubundi buryo rimwe na rimwe bikaba bisaba ko bugabanywamo ibice.

    Nyamara mu itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/6/2013 byari bibujijwe ko ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bugabanywamo ibice bifite munsi ya hegitari imwe.

    Mu itegeko rishya iri gabanywa riremewe nubwo ubuso bwasigara buri munsi y’ibyo bipimo.

    Mbere byaberaga imbogamizi abafite ubutaka buto bigatuma batabasha kububyaza umusaruro mu buryo butandukanye no kubutangaho ingwate kuko nta byangombwa byabwo bafite nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage baganiriye na RBA.

    Umwe yagize ati “Nari mfite ubutaka buto none ngiye kubona ibyangombwa ntafite umuntu mbifatanyije na we. Umuntu yagusoreraga ukamusubiza amafaranga ukanarenzaho none bakemuye ibibazo byinshi birimo n’iby’imbago aho rimwe na rimwe wasangaga umuntu yakwimuriye imbago yitwaje ko ari we ufite icyangombwa. Birashimishije kuko ufite ubutaka buto nta buryo yashoboraga gusaba inguzanyo muri banki.”

    Nubwo kugabanya ubutaka buto byemewe ngo nta burenganzira nyirabwo azaba afite bwo kubukoresha binyuranye n’ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cy’aho buherereye.

    Urugero niba ubutaka bukorerwaho ubuhinzi kubugabanya ntibivuze ko uzaba wemerewe no gutakamo ibibanza mu gihe cyose ubuwo butaka butagenewe guturwaho.

    Ibijyanye no guhererekanya uburenganzira ku butaka na byo byarorohejwe. Mu gihe itegeko rya mbere ryateganyaga ko umuntu wanditse ku cyangombwa ari we wemerewe gusinya, itegeko rishya rivuga ko n’utanditse ku cyangombwa aba agomba gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya uburenganzira ku butaka.

    Ingingo ya 22 igira iti “Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, mbere y’uko rikorwa, ryemezwa n’abanditse ku nyandikompamo z’ubutaka bose. Icyakora, ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka abashyingiranywe bahuriyeho, ryemezwa n’abashyingiranywe bombi n’iyo umwe muri bo yaba atanditse ku nyandikompamo z’ubutaka”

    Ibibazo by’amakimbirane afitanye isano n’imbibi byimuriwe mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’butaka (RLMUA) nk’urwego ruzaba rushinzwe kuyakemura mu gihe byajyaga bijya mu nkiko.

    Umuyobozi w’iki kigo, Mukamana Espérance, yabwiye itangazamakuru ko bizafasha abaturage kureka gusiragira mu nkiko aho wasangaga byarabaye byinshi.

    Ni mu gihe ariko iki kigo cyanenzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020 ko amakosa y’imbibi mu byangombwa by’ubutaka ateye inkeke ariko ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byaterwaga n’ibikoresho byifashishwaga mu gupima ubutaka bifite ubushobozi buke, none ubu kikaba cyarabonye ibya kabuhariwe.

    Izindi mpinduka ziboneka mu bijyanye n’inkondabutaka (uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu), aho yagabanyijwe ikagera kuri hegitari ebyiri mu gihe itegeko rya mbere ryagenaga hegitari eshanu ku muntu.

    Ku rundi ruhande, itegeko rishya rigena ko ubutaka umuntu yarazwe, yazunguye, yaguze, yahawe nk’impano, ingurane, ubwo akomora ku isaranganya cyangwa yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, abutunga mu buryo bw’ubukode burambye cyangwa inkondabutaka.

    Icyo gihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka kikaba cyiyongereye ariko kitagomba kurenza imyaka 99 aho ku munyarwanda kikazajya cyongerwa atagombye kubisaba.

    Itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/6/2021 rigena uburyo bwo kubona ubutaka, kubwandikisha, kubutanga, kubuhererekanya, kubucunga no kubukoresha risimbuye iryari risanzwe ryo mu 2013, rikaba ryaratangiye gukurikizwa.

    Itegeko rishya rigenga ubutaka mu Rwanda ryitezweho gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi n’ibindi bibazo byabangamiraga imikoreshereze yabwo mu buryo busesuye

  • Idamange “yagiye koga”, urukiko ruramutegereza amaso ahera mu kirere –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.

    Abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.

    Ubwo aheruka imbere y’Urukiko ku wa 12 Gicurasi 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Idamange yari yasabye ko yazanwa mu rukiko aho kuburana yifashishe ikoranabuhanga ndetse n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka,rwanzura ko urubanza rugomba gukomeza ababuranyi bose bari mu cyumba cyiburanisha.

    Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Idamange wari utegerejwe kuburana ku ikoranabuhanga yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.

    Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.

    Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.


  • Minijust yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera n’izirebana n’uburenganzira bwa muntu no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa by’ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR).

    Ku wa 25 Mutarama 2021, nibwo u Rwanda rwitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita kuburenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kiba kigaragaza icyo gikwiye gukora, gukosora no gushyiramo imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe rwemeye ibyifuzonama bigera 160 bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu bisaga 250 rwari rwahawe.

    Minisitiri Johnston Busingye yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kuba intangarugero muri byose no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibi byifuzonama.

    Yagize ati “Buriya itangazamakuru rigira umwanya ukomeye cyane kandi turireba nk’igipimo cy’indangagaciro. Ngira ngo aho mwiga mu mashuri y’itangazamakuru mugomba kuba mubyiga ariko nubwo utabyiga, iyo uririmo uba wabaye nka padiri. Ubundi padiri aba afite umwanya ukomeye cyane kuko ntabwo yabwira abantu ngo ntimuzibe yambaye ikanzu ngo nayikuramo yibe. Umunyamakuru rero na we umwanya aba arimo ni uwo, niba ari gutangaza inkuru, kuyicukumbura no gusobanuza na we aba yagiye muri wa mwanya wo kuba urugero rw’indangagaciro.”

    Yakomeje avuga ko hari ibyo itanganzamakuru rishobora gufasha Leta mu kurebera hamwe ibiri gukorwa kandi ko nta wukwiye kwirengagiza uruhare rigira muri sosiyete.

    Ati “Iyi mirimo dukora tugomba kuyibazwa, ntabwo dukwiye kubibazwa n’abatuyobora gusa ahubwo tugomba kuyibazwa n’umuturage. Kandi inzira iduhuza ni itangazamakuru. Turibona nk’umusemburo w’impinduka nziza utuma abantu bumva kandi bakumvikana kandi kumvikana ni ikintu kigira uruhare rukomeye ku rwego rw’Isi.”

    Yifashishije urugero rw’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatusti 1994, Busingye yagaragaje hari abifashishije itangazamakuru bakoreka abatari bake mu kwica abatutsi binyuze mu bitangazamakuru birimo RTLM na Kangura, asaba abitabiriye aya mahugurwa guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru bagaragaje ko koko bakwiye kuba umusemburo n’imbarutso y’iterambere ariko bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishobora gutuma wa musaruro witezwe ku munyamakuru utaboneka.

    Umunyamakuru wa Intego News, Uwizeye Marie Louise yagize ati “Ndatekereza ko icyo minisitiri yashakaga kuvuuga ari ukubera aziko umunyamakuru icyo avuze cyumvwa na besnhi kandi kuri ibi byifuzo nama turi kuvuga ho aha ngaha, u Rwanda rufite intego ko umuturage abimenya akanabigiramo uruhare, kandi kugira ngo abigiremo uruhare ni uko umunyamakuru azabafasha kubyumva.”

    “Ibyo mbona bikibangamiye umunyamakuru ni ibisa n’ibitero ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru arakora ikintu akagikora mu buryo bwa kinyamwuga ariko akaba afite abantu bashobora kumugabaho ibitero mu buryo runaka kandi bakomeye.”

    Umuyobozi w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko umunyakuru afite ijambo rikomeye muri sosiyete bityo ko adakwiye kwitwara nk’uko abonye ahubwo ko akwiye kuba indorerwamo n’aho atuye.

    Yavuze ko mu rwego rwo kunoza akazi ku banyamakuru hakwiye kubanza gukuraho zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo amikoro make, guhugurwa ndetse no kurushaho kumva itegeko rirebana no gutanga amakuru.

    Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi, kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru, kurebera hamwe ingamba zagenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama u Rwanda rwemeye by’umwihariko ibigera kuri 14 birebana n’itangazamakuru, azamara iminsi itatu bungurana ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza

    Ndengeyinka William umukozi muri Minisiteri y’ubutabera na we ari mu bari guhugura abanyamakuru

    Tom Mulisa uri guhugura abanyamakuru ku ishyirwa mu bikorwa rya UPR

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

  • Iyubakwa ry’imihanda ryasembuye ishoramari ry’inganda i Muhanga (Amafoto) –

    I Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali naho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamijwe gufasha abatuye muri aka karere kugerwaho na serivisi z’ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ibi bikorwa byishimiwe n’abaturage cyane ko byongereye agaciro k’ubutaka bwabo, bica intege ubujura, hakumirwa Ibiza byaterwaga ahanini n’amazi y’imvura ava ku nzu ariko adafite aho anyura agana ahabugenewe.

    Iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo na ruhurura byubatswe mu mushinga ukorerwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, watewe inkunga na Banki y’Isi.

    Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi.

    Binyuze muri uyu mushinga, mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ireshya na 5,056 Km, yatanzweho 4.046.219.224 Frw mu gihe ruhurura zubatswe mu Ruvumera no mu Kibirigi za metero 996 zatanzweho 281.715.876 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri ho hubatswe imihanda y’ibilometero birindwi byatanzweho 5.132.338.822 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na metero 922 zatanzweho 541.384.562 Frw.

    Ibi bikorwa remezo byanogeje isuku, byoroheje ingendo ku bagana ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku mashuri. Abashoramari na bo batangiye kwerekana inyota yo kuhatangiza inganda aho batatu batangiye urwo rugendo.

    -  Abanyenganda batangiye gushinga ikirenge i Muhanga

    Nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, Muhanga yagennye agace kihariye kahariwe inganda aho hari abashoramari batangiye kuhazamura inyubako bazakoreramo mu gihe abandi na bo bahahanze ijisho.

    Mu cyanya cyahariwe inganda hari abashoramari batatu babengutse aka gace mu minsi ya vuba. Bafite inganda zirimo uruzakora ibikoresho by’isuku, urw’amakaro n’urukora amasafuriya rwamaze kuzura.

    IGIHE yamenye ko hakiri gukorwa ibiganiro ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izafasha kwimura abaturage batuye muri iki gice gusa hari abamaze kuguramo ibibanza.

    Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, ari mu bagiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako zizakorerwamo iyo mirimo.

    Yabwiye IGIHE ko akigera mu Rwanda yafashijwe kubona ibyangombwa by’ingenzi mu rugendo rwo gutangira ishoramari rye, anasobanurirwa ibiryerekeye byimbitse.

    Ati “Twasobanuriwe ibibazo bikirimo by’ibikorwa remezo [amazi, amashanyarazi n’imihanda] bigikenewe. Bamfashije kwandikisha ishoramari ryanjye no kubona ibyangombwa byari bikenewe mu kwishyura abaturage.’’

    Yavuze ko yabonye iki cyanya gisurwa ku buryo bitanga icyizere ko kizuzura bidatinze.

    Yakomeje ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’

    Uruganda rwa Basil ruri ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri, aho yimuye abaturage 33. Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri washowemo miliyoni 3,5$.

    Uru ruganda rugiye kubakwa muri Muhanga nyuma y’ibikorwa remezo biri kuhegerezwa

    -  Abatuye i Muhanga kera bakojeje intoki ku iterambere

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nteziyaremye Oswald, watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse.

    Ati “Aya mahirwe twagize ni menshi. Abantu batangiye kwiyongera, natwe abahasanzwe tugomba gushakisha uko dukora ubucuruzi tugatera imbere.’’

    Uyu mugabo umaze imyaka itanu ayoboye Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko umuhanda utirukanye abaturage ahubwo wabunganiye kuko ‘‘N’abahawe amafaranga nk’ingurane y’aho wanyuze, na bo biteje imbere.’’

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] muri Nyabisindu yavuze ko kubakirwa umuhanda byababereye inkuru nziza.

    Ati “Byaraturenze, amanywa ntitubasha kuyatandukanya nijjoro. Abajura badushikuzaga amasakoshi ubu dutaha neza dutekanye, abana bajya ku ishuri, imodoka ziragenda neza, mbese byarahindutse.’’

    Yavuze ko nkawe ucuruza restaurant, abantu borohewe no kugera aho akorera bituma ubucuruzi buzamuka.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro, agakiriro kariyo kahageze kubera imihanda. Dufite n’inganda zitangiye kuhaza kubera hari umuhanda wahageze. Ubu dufite inganda eshatu zitangiye kubakwa ndetse rumwe rw’amasafuriya rwaruzuye, hari urugiye gukora amakaro n’izindi.’’

    Yavuze ko bitewe n’imiterere ya Muhanga ba rwiyemezamirimo bagirwa inama yo gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.

    Ati “Umujyi wa Muhanga kuva na kera waranzwe n’ubucuruzi kandi nanone iyo urebye mu Majyepfo, za Ngororero na Karongi mu Burengerazuba, barangura hano. Tubona ko abantu bashoye imari hano bakubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa ku buryo ubikeneye atajya i Kigali.’’

    Muhanga ifite gahunda yo kuzamura inganda zubakwa ku buryo abayigana babona ibyo bakeneye byose. Icyanya cyayo cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.

    Imihanda yubatswe mu bice bitandukanye bya Muhanga yahinduye isura yayo

    Imihanda yubatswe mu duce turimo Kibirigi, Kabgayi n’ugana mu gakiriro ireshya n’ibilometero 5,056

    Abatuye mu Ruvumera borohewe no gukora ingendo nyuma yo guhabwa umuhanda mushya

    Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] yavuze ko kubakirwa umuhanda byatumye ubucuruzi bwe burushaho kugira agaciro

    Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hari indi mihanda biteganyijwe ko izubakwa

    Abanyeshuri bakoresha uyu muhanda mu minsi ya vuba bazaba bagendera ku muhanda wirabura

    Abakoresha umuhanda ugana ku Bitaro bya Kabgayi borohewe n’ingendo ziganayo

    Umuhanda ugana i Murambi wahinduye isura y’aka gace binatuma ubutaka bwaho burushaho kugira agaciro

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent (wifashe mu mayunguyungu) asobanura imiterere ya ruhurura yubatswe ikanapfundikirwa muri Muhanga

    Uyu muhanda uri mu yashyizwe mu izakorwa mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli muri Shyogwe hari inzu zigezweho zizamurwa bitewe n’uburyo abashoramari bakomeje kugana Muhanga

    Aho imihanda igeze, ubuzima bw’abahatuye burushaho guhinduka

    Isuku yarushijeho kwimakazwa mu bice bitandukanye bya Muhanga nyuma y’imihanda mishya yubatswe

    Ubu kugera ku musigiti wa Nyabisindu biroroshye kuko inzira iganayo iraharuye

    Nteziyaremye Oswald watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse. Yavuze ko hamaze kuzura inzu nziza ndetse kubona ikibanza biragoye

    Umuhanda ugana i Murambi unyura ku Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (​Rwanda Management Institute, RMI) kiri i Muhanga

    Imihanda mishya iyo uyirebesheje ijisho ubona iteye amabengeza

    Imihanda igana mu gakiriro yarakozwe ndetse ubu imodoka zihagera nta nkomyi

    Abanyeshuri borohewe no gukora ingendo nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya

    Ubwiza bwa Muhanga mu masaha ya nijoro. Uyu mujyi urara ucaniwe

    Muhanga iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali

    Umujyi wa Muhanga uri mu iri ugutera imbere mu buryo bwihuse

    Iyo uhagaze mu Mujyi wa Muhanga uba witegeye inzu zizamurwa mu duce dutandukanye tuwukikije

    Imihanda mishya yubatswe yamaze no gucanirwa, kuri ubu irara yaka

    Imiterere ya Gare ya Muhanga mu masaha y’ijoro

    Muhanga ifatwa nk’Umujyi w’ubucuruzi ndetse igaburira uduce tuyikikije mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    ICK iri mu mashuri akomeye abarizwa mu Karere ka Muhanga

    Ugana ku Bitaro bya Kabgayi mu masaha y’ijoro watora n’urushinge hasi

    Umuhanda ugana mu cyanya cyahariwe inganda cya Muhanga washyizwemo kaburimbo ndetse n’amatara

    Imihanda mishya yubatswe muri Muhanga yatumye ishoramari rikorerwa muri aka gace rigenda rizamuka umunsi ku wundi

    Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogabenque ifite ishami muri Muhanga rifasha abayigana kubona serivisi z’imari

    Isoko rya Kijyambere rya Muhanga rikorera muri iyi nyubako

    Inyubako zikorerwamo ubucuruzi zizamurwa ahenshi

    Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali mu Karere ka Muhanga

    Cogebanque yashinze imizi muri Muhanga

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu –

    Iyi porogaramu yiswe ’Teacher Management and Information System (TMIS)’ yashyizwe hanze ku mugaragaro ku wa 1 Kamena 2021.

    TMIS yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rufatanyije na Unicef, izifashishwa mu gukusanya amakuru yose ajyanye n’abarezi bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo harebwe ahagomba gushyirwa ingufu, ndetse ikazanafasha mu gukomeza kubakurikiranira hafi.

    Binyuze muri TMIS, hazajya hagenzurwa umusaruro w’abarimu ujyanye n’uburyo bigisha mu gihe bari mu ishuri.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gukoresha ikoranabunga mu buryo bwo gufasha abarimu ari ingenzi cyane ndetse ko bazakomeza kubaba hafi kuko ari bo zingiro ryo kuzamura ireme ry’Uburezi.

    Yongeyeho ati “TMIS izadufasha kumenya abarimu bari gukora, bidufashe gutegura no kugena ingengo y’imari. Turashimira Unicef na Mastercard Foundation bateye iyi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imikorere y’abarimu mu Rwanda. TMIS ni igisubizo ku bibazo byibasiraga uburezi mu gihugu cyacu.”

    Iri koranabuhanga rikozwe ku buryo rishobora gukoreshwa n’ibyiciro birenga 14 by’abakora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda. Kuva ku buyobozi bukuru bwa REB kugeza ku bashinzwe kohereza abarimu mu mashuri, kubafasha no kubaha amahugurwa ndetse n’abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda.

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yagize ati “Iyi TMIS izatuma urwego rw’uburezi mu Rwanda rugira ikoranabuhanga rifasha mu miyoborere ndetse no mu mikorere y’abarimu ndetse yongere umusaruro wabo.”

    Ireme ry’Uburezi ryagiye rigarukwaho na benshi ari yo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zitandukanye kugira ngo rizamuke.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimiye abafatanyabikorwa batumye iyi TMIS ijyaho, avuga ko ibibazo biri mu myigishirize atari urugamba rwatsindwa n’Ikigo kimwe gusa ahubwo bisaba ubufatanye.

    Yongeyeho ati “Kongera ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere uburyo bw’imyigishirize ni kimwe mu biduhangayikishije, kandi tuzahora tubishyiramo ingufu. Ibi bitangirira mu barimu, twishimiye ko TMIS izafasha gahunda y’uburezi mu Rwanda mu kumenya aho ishyira imbaraga ndetse iteze imbere n’uburyo abarimu bigisha.”

    Nubwo iyi porogaramu ya TMIS yashyizweho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Unicef yayeguriye REB ariko izakomeza gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga ry’iyi porogaramu kugeza mu Ukuboza 2021, nyuma ikomeze gukoreshwa mu rwego rwo gukurikirana imikorere y’uburezi mu Rwanda.

    Kugira ngo umwarimu abashe gukoresha iyi porogaramu, ajya kuri www.education.rw/tmis/ agahitamo ahanditse ‘exisiting teacher’, agahitamo ubwenegihugu bwe, ubundi agahita yuzuza imyirondoro ye mu mbonerahamwe ihari. Nyuma akora ahanditse ngo ‘check’. Iyi porogaramu ihita imwereka indi mbonerahamwe, akayuzuza bitewe n’icyo asabwa.

    Mineduc yashyizeho porogaramu y’ikorabuhanga izifashishwa mu kugenzura imyigishirize y’abarimu