Tag: featured

  • Uruganda rusanzwe rukora imodoka zihenze rwatangiye gukora imyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ruganda rwagati rusanzwe rukoreramo Ferrari, i Maranello mu Majyaruguru y’u Butaliyani ni ho aberekana imideli batambutse bambaye imyenda yitiriwe Ferrari bwa mbere mu mateka yarwo.

    Mu mabara menshi atandukanye yiganjemo umutuku n’umuhondo nk’uko asanzwe ari aya Ferrari, bamuritse iyi myenda yambarwa n’abagabo ndetse n’abagore.

    Umuyobozi wa Ferrari John Elkann yagize ati “Iri murika ryabereye mu ruganda mu rwego rwo gushyigikira indashyikirwa mu guhanga udushya n’ubugeni bw’Abataliyani”.

    Ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 nibwo iyi myenda yagiye ku isoko kugira ngo abayishimye nyuma yo kuyimurika bashobore kuyigura. Umwe mu bayikoze yahoze akorera andi masosiyete akomeye asanzwe akora imyenda nka Giorgio Armani, Dolce & Gabbana na Rocco Iannone.

  • Mu Rwanda abantu 400 mu bakingiwe babasanzemo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

  • Nyarugenge: Biyemeje kugira urugo mbonezamikurire muri buri Sibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w
    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri

    Ubuyobozi bw’ako Karere hamwe n’ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zituma benshi batazongera gutanga akayabo k’amafaranga ku marerero amenyerewe ku izina rya Crèche cyangwa mu mashuri y’incuke(Gardienne).

    Uwingeneye Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko yabonye aho asiga umwana hatamuhenze, bikamworohera kujya gushaka ibitunga umuryango we.

    Uwingeneye ati “Nta bushobozi mfite, aha ni ho hadufasha ha make, umwana yajyaga aguma mu rugo nkamusigira abaturanyi, ariko ngasanga ameze nabi n’izuba ryamwishe, ariko iri shuri(urugo mbonezamikurire) ryaradufashije cyane kuko abana bitabwaho”.

    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho
    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho

    Uwingeneye n’abaturanyi be bavuga ko muri za Crèches cyangwa mu mashuri y’incuke asanzwe, amafaranga make basabwa aba atari munsi y’ibihumbi 15 ku gihembwe(5,000frw/kwezi) kandi nta mafunguro ku ishuri babaha.

    Nyiri urugo rwashyizwemo irerero mu Isibo yitwa Agaciro, Rev Dr Innocent Iyakaremye avuga ko mu rugo iwe harererwa abana 30 baturuka mu baturanyi be.

    Ababyeyi barerera mu rugo iwe basabwa gutanga amafaranga 2,000 Frw gusa buri kwezi y’agahimbazamusyi k’abarezi biriranwa abo bana.

    Ibikoresho nk’intebe zo kwicaraho arabyifitiye, amafunguro abana bahabwa ku ishuri akaba ayahabwa n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abana birirwaga bandagaye bitewe n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubashyira mu marerero.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n’andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu

    Ati “Hari ibibazo bikomeye cyane ku bijyanye n’ubushobozi, aho wasangaga ababyeyi batabasha kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire bisaba amafaranga menshi. Urugo mbonezamikurire muri buri Sibo ni igisubizo ku babyeyi nk’abo bafite ubushobozi buke.”

    Emmy Ngabonziza ashimira abaturage barimo Rev Dr Iyakaremye, bemeye ko ingo zabo zishyirwamo irerero ry’abana b’abaturanyi badafite ahandi babasiga iyo bagiye mu mirimo.

    Ngabonziza yavuze ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire muri buri sibo itibeshye, kandi ko mu karere ayobora nta mpungenge ahafitiye ko bidashoboka.

    Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kamaze kugira ingo mbonezamikurire (amarerero) 294, kavuye ku 185 mu mwaka ushize wa 2020.

    Ngabonziza yizeye ko gahunda y’irerero kuri buri sibo yazaba yagezweho mu myaka ibiri iri imbere, bikazarinda abana gukomeza guhohoterwa(bishingiye ku gitsina) no kwirirwa bandagaye, ari na ko batozwa imico mibi.

    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy
    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi

    Ingo mbonezamikurire kandi zitezweho gutanga uburezi butegura umwana kuzatangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.

    Ingo mbonezamikurire zashyizweho na Leta muri 2018, igamije ahanini kurwanya imirire mibi mu bana bato, nyuma y’uko muri 2015 abagera kuri 38% bari barwaye bwaki, ndetse baragwingiye.

    Gakuru Jean Marie ukorera Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) avuga ko kugeza ubu abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi ari 33%.

    Gakuru yifuje ko abatuye Kigali basimbuza indabo n’ibyatsi bya pasiparumu, ibiti by’imbuto n’imboga, bakagera n’ubwo bahinga imboga mu mifuka ku batagira umwanya w’ubusitani mu ngo zabo.

    Yavuze ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, umwana w’Umunyarwanda agomba kugira ubuzima n’imitekerereze myiza.


  • Rubavu: Abaturage batunze agatoki abayobozi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Rubavu: Hagaragajwe ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abahohotera abagore n’abana –

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Abategura inyama z’ingurube basabwe kwitwararika kuko zishobora gutera indwara –

    Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi w’Ishami Rishinzwe Ubworozi n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga, yasabye abategura aya mafunguro kwitwararika bagateka inyama z’ingurube zigashya neza.

    Ati “Abadakora ubworozi bw’ingurube kinyamwuga batuma zizerera zikajya gutora imyanda y’abantu, ari naho zikura inzoka. Iyo umuntu ariye inyama z’ingurube zitatetswe neza ngo zishye, za nzoka ntabwo ziba zapfuye, ibyo bituma uziriye ahita yandura za nzoka, zamara kuba nyinshi mu nda zikajya mu bwonko zikamutera indwara yo kwitura hasi.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’inyama zindi zishobora gutera ibibazo, asaba abazitegura kujya babanza kuzimaramo amaraso.

    Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababaga amatungo nabi amaraso ntashiremo, itungo ryamara no kubagwa ntirikonjeshwe kugira ngo amatembabuzi aba mu nyama avemo. Iyo zitetswe atavuyemo, bikiyongeraho ko zitatetswe ngo zishye, udukoko tuba turimo dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.”

    Dr. Ndayisenga yavuze ko abategura inyama bakwiye kwita ku isuku yazo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.

    Yagize ati “Abafite restaurant n’ahandi hategurirwa inyama, bagomba kuziteka zigashya kandi bakazikura ahantu hizewe habagirwa ingurube n’ubwo hataraba henshi, ibi byose bikajyana no kuzitegurana isuku ihagije mu rwego rwo kurinda indwara abari buzirye.”

    Mu Rwanda hari ingurube zirenga miliyoni 1,200,000.

    Ingurube zidateguwe neza zishobora gutera indwara

  • Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera –

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Karasira Aimable azitaba urukiko bwa mbere ku wa 22 Kamena 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera, Karasira Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera

  • Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 –

    Uramutse ushingiye ku gihano cyasabwe kuri buri cyaha Nsabimana yashinjwaga, iyo hataza kubamo inyoroshyo uvanyemo ibyo yasabiwe burundu, ibindi bifite igiteranyo cy’igifungo cy’imyaka 256.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye korohereza kubera ko atagoye ubutabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.

    Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe. Ngo ni n’ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku byaha.

    Bongeye ko basaba urukiko gutegeka ko inyandiko mpimbano zirimo pasiporo ya Lesotho yafatanywe binyagwa ndetse na telefone eshatu yafatanwe.

    Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte.

    Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 kuri uyu wa Kane abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

    Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

    Mu kumusabira ibihano kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Ashinjwa kandi ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana no gupfobya Jenoside, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

    Benshi bibuka ijambo yavuze tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo amenyeshe ibyo aregwa, aho amaze gusomerwa ibyo ashinjwa yavuze ati “Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze.”

    Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasabiye Nsabimana igihano cyoroheje kuko atagoye ubutabera

    Nsabimana Callixte yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Musanze: Umugabo yishwe n’amazi aturuka mu Birunga –

    Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bubande, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Urupfu rw’uyu mugabo rwatewe n’uko aya mazi yari menshi akaza kuzuza ruhurura ya Cyuve anyuramo ava mu Birunga, maze akica uyu nyakwigendera ubwo yageragezaga kuyambuka akagwamo, aho yari agiye mu kazi k’ubuyede ari kumwe na bagenzi be. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

    Nyakwigendera yaje gutembanwa n’ayo mazi aza kuboneka saa tatu za mu gitondo ari mu myaka y’abaturage mu Mudugudu wa Yorodani, Akagali ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve uyu mugabo yari atuyemo, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo umurambo we ukorerwe ibizamini.

    Yagize ati “Nibyo amazi aturuka mu Birunga agaca muri ruhurura ya Cyuve yahitanye uwo mugabo Samson, ni imvura ubundi tutari twiteze kuko tumaze iminsi dutangiye kubona impeshyi ariko imiterere y’agace dutuyemo imvura ishobora kugwa mu bihe bitari byitezwe, niyo mpamvu tubwira abantu kujya bigengesera igihe cyose bigaragara ko muri ruhurura harimo amazi menshi.”

    Ntabwo bikunze kugaragagara ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi hagwa imvura nyinshi yangiza ndetse ikica n’abantu, ari ho ubuyobozi buhera busaba ko abaturage kutirara cyane cyane mu bihe bigaragara ko imvura iba yaguye muri aka gace karimo Ibirunga.


  • Amezi atatu ashize yagaragayemo umubare munini w’impinja zavutse zitagejeje igihe –

    Abaganga bakorera mu bitaro birimo ibyo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera bemereye RBA ko abana bavutse igihe kitageze n’abavukanye ibibazo bitandukanye birimo iby’ubuhumekero biyongereye mu mezi atatu ashize.

    Umwe mu baganga bakurikirana aba bana mu Bitaro bya Muhima yagize ati “Nko muri iyi minsi aha hantu hakurikiranirwa abana urebye nk’abo twakiriye mu mezi atatu ashize ni 145.”

    Undi ati “Ibigaragara muri ayo mezi guhera mu kwa Kane byagaragaye ko turi kwakira abana barenze abo twari dusanzwe twakira.”

    Yongeyeho ko mu mpinja ziri kugaragara muri ibi bitaro harimo izavutse igihe kitageze n’izihumeka nabi n’izavukanye umunaniro.

    Aba babyeyi barwarije abana mu Bitaro bya Muhima babwiye RBA ko impinja zabo zavukanye ibibazo biturutse ku buryo babyayemo. Hari nko kubyarira mu nzira, gutinda kujya kwa muganga igihe bagize ibise n’ibindi.

    Umwe muri aba babyeyi yagize ati “Umwana wanjye yavutse atagejeje igihe, inda yarikoroze ariko kubera kutabimenya bigeze nijoro nibwo nagiye kwa muganga bahita basanga umwana yaje.”

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, ahakana ko nta mibare y’abana barwaye yazamutse, ariko agashimangira ko iyo yiyongereyeho gato biba ari umukoro kuri Minisiteri y’Ubuzima.

    Ati “Nta mpinduka nini zabayemo ni igihe gitoya, ubona ko imibare y’abana bari mu bitaro ari myinshi ariko iyo ugereranije n’ikindi gihe usanga nta kinyuranyo kinini kirimo ariko bikaduha umukoro kuko bariya bana ni bo bavamo abashobora kuducika, kuko baba bafite ibyago by’uko kubatabara bitugora aho bisaba kubongera umwuka n’indi miti.”

    Yakomeje kugira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha hakiri kare kubera ko ibigo nderabuzima n’ibitaro bihari kugira ngo bibafashe.

    Mu Bitaro bya Muhima ni hamwe mu hagaragaye abana benshi bavutse igihe kitageze