Tag: featured

  • Abantu 400 mu bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barayanduye – #rwanda #RwOT

    Nsanzimana yavuze ko kuba hari abahawe inkingo ariko bakandura Covid-19, bikwiye kuba isomo.

    Yagize ati “Kuba dufite abantu 400 banduye Covid-19 ariko barigeze gufata ku rukingo, biratanga ubutumwa bubiri, ubwa mbere ni uko gukingirwa bitakubuza kwandura. Ikindi ni uko iyo wamaze gufata urukingo uba ufite inshingano zo kwirinda kuba ikiraro kugira ngo Covid-19 ikuveho ijye ku wundi. Uwakingiwe rero ashobora kwanduza, ibyo turabibona mu mibare dufite.”

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yari yavuze ko mu Rwanda hari abantu bahawe urukingo ariko bakaza kwandura Covid-19, gusa avuga ko batarembye.

    Yaragize ati “Icyagaragaye ni uko abenshi bakingiwe batarwara kuko hari [inkingo] zifite 95% by’ubushobozi bwo kurinda umuntu wakingiwe n’uwanduye mu bakingiwe kuko birashoboka.”

    Yarakomeje ati “Haboneka bake cyane, icyiza ni uko iyo babonetse ntabwo baremba, nta bimenyetso mu by’ukuri baba bafite, uramupima ukabona ko yanduye, afite Covid-19, ariko nta bimenyetso bijyanye no kurwara aba afite ku buryo byamuviramo no gupfa. Ibyo rwose nta bihari ku bantu bakingiwe, ni imwe mu ngaruka nziza zo gukingirwa.”

    Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara z’Ibyorezo (American CDC), agaragaza ko muri Leta Illinois na Chicago, abantu 243 muri miliyoni 5,2 bahawe urukingo rwa Covid-19, barwaye bakaremba ndetse bakajya mu bitaro, abagera kuri 81 irabahitana bitewe n’ibindi bibazo by’ubuzima bari basanganywe.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu bagera 389 832.

    Abantu 400 bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barayanduye

  • Abantu bane bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni umugore w’i Kigali w’imyaka 76 n’undi w’imyaka 73 w’i Huye ndetse n’umugabo w’imyaka 59 n’undi w’imyaka 48 b’i Kigali.

    Abanduye iki cyorezo ni abantu 263 mu bipimo 5 676 byafashe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 29 175, mu bipimo 1 522 174 bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Nta muntu mushya wakize uyu munsi, ibyatumye umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uguma ku 26 383. Abakirwaye ni 2 416 mu gihe abarembye muri abo ari 11.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo ubwandu bwinshi n’abantu 78, ukurikirwa na Musanze ifite 42, Burera ikagira 38, Rubavu ikagira 32 naho Rulindo ikagira abantu 20.

    Muri rusange abamaze gukingirwa mu Rwanda ni 389 832 barimo 113 babonye urukingo uyu munsi.

    16.06.2021 Amakuru Mashya | Update
    Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali) bitabye Imana. pic.twitter.com/oH3u5Bl1Qe

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 16, 2021


  • #COVID19 mu Rwanda yishe abantu 4, habonetse abarwayi bashya 263 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali).

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Uruganda rusanzwe rukora imodoka zihenze rwatangiye gukora imyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ruganda rwagati rusanzwe rukoreramo Ferrari, i Maranello mu Majyaruguru y’u Butaliyani ni ho aberekana imideli batambutse bambaye imyenda yitiriwe Ferrari bwa mbere mu mateka yarwo.

    Mu mabara menshi atandukanye yiganjemo umutuku n’umuhondo nk’uko asanzwe ari aya Ferrari, bamuritse iyi myenda yambarwa n’abagabo ndetse n’abagore.

    Umuyobozi wa Ferrari John Elkann yagize ati “Iri murika ryabereye mu ruganda mu rwego rwo gushyigikira indashyikirwa mu guhanga udushya n’ubugeni bw’Abataliyani”.

    Ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 nibwo iyi myenda yagiye ku isoko kugira ngo abayishimye nyuma yo kuyimurika bashobore kuyigura. Umwe mu bayikoze yahoze akorera andi masosiyete akomeye asanzwe akora imyenda nka Giorgio Armani, Dolce & Gabbana na Rocco Iannone.

  • Mu Rwanda abantu 400 mu bakingiwe babasanzemo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

  • Nyarugenge: Biyemeje kugira urugo mbonezamikurire muri buri Sibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w
    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri

    Ubuyobozi bw’ako Karere hamwe n’ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zituma benshi batazongera gutanga akayabo k’amafaranga ku marerero amenyerewe ku izina rya Crèche cyangwa mu mashuri y’incuke(Gardienne).

    Uwingeneye Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko yabonye aho asiga umwana hatamuhenze, bikamworohera kujya gushaka ibitunga umuryango we.

    Uwingeneye ati “Nta bushobozi mfite, aha ni ho hadufasha ha make, umwana yajyaga aguma mu rugo nkamusigira abaturanyi, ariko ngasanga ameze nabi n’izuba ryamwishe, ariko iri shuri(urugo mbonezamikurire) ryaradufashije cyane kuko abana bitabwaho”.

    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho
    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho

    Uwingeneye n’abaturanyi be bavuga ko muri za Crèches cyangwa mu mashuri y’incuke asanzwe, amafaranga make basabwa aba atari munsi y’ibihumbi 15 ku gihembwe(5,000frw/kwezi) kandi nta mafunguro ku ishuri babaha.

    Nyiri urugo rwashyizwemo irerero mu Isibo yitwa Agaciro, Rev Dr Innocent Iyakaremye avuga ko mu rugo iwe harererwa abana 30 baturuka mu baturanyi be.

    Ababyeyi barerera mu rugo iwe basabwa gutanga amafaranga 2,000 Frw gusa buri kwezi y’agahimbazamusyi k’abarezi biriranwa abo bana.

    Ibikoresho nk’intebe zo kwicaraho arabyifitiye, amafunguro abana bahabwa ku ishuri akaba ayahabwa n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abana birirwaga bandagaye bitewe n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubashyira mu marerero.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n’andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu

    Ati “Hari ibibazo bikomeye cyane ku bijyanye n’ubushobozi, aho wasangaga ababyeyi batabasha kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire bisaba amafaranga menshi. Urugo mbonezamikurire muri buri Sibo ni igisubizo ku babyeyi nk’abo bafite ubushobozi buke.”

    Emmy Ngabonziza ashimira abaturage barimo Rev Dr Iyakaremye, bemeye ko ingo zabo zishyirwamo irerero ry’abana b’abaturanyi badafite ahandi babasiga iyo bagiye mu mirimo.

    Ngabonziza yavuze ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire muri buri sibo itibeshye, kandi ko mu karere ayobora nta mpungenge ahafitiye ko bidashoboka.

    Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kamaze kugira ingo mbonezamikurire (amarerero) 294, kavuye ku 185 mu mwaka ushize wa 2020.

    Ngabonziza yizeye ko gahunda y’irerero kuri buri sibo yazaba yagezweho mu myaka ibiri iri imbere, bikazarinda abana gukomeza guhohoterwa(bishingiye ku gitsina) no kwirirwa bandagaye, ari na ko batozwa imico mibi.

    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy
    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi

    Ingo mbonezamikurire kandi zitezweho gutanga uburezi butegura umwana kuzatangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.

    Ingo mbonezamikurire zashyizweho na Leta muri 2018, igamije ahanini kurwanya imirire mibi mu bana bato, nyuma y’uko muri 2015 abagera kuri 38% bari barwaye bwaki, ndetse baragwingiye.

    Gakuru Jean Marie ukorera Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) avuga ko kugeza ubu abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi ari 33%.

    Gakuru yifuje ko abatuye Kigali basimbuza indabo n’ibyatsi bya pasiparumu, ibiti by’imbuto n’imboga, bakagera n’ubwo bahinga imboga mu mifuka ku batagira umwanya w’ubusitani mu ngo zabo.

    Yavuze ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, umwana w’Umunyarwanda agomba kugira ubuzima n’imitekerereze myiza.


  • Rubavu: Abaturage batunze agatoki abayobozi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Rubavu: Hagaragajwe ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abahohotera abagore n’abana –

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Abategura inyama z’ingurube basabwe kwitwararika kuko zishobora gutera indwara –

    Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi w’Ishami Rishinzwe Ubworozi n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga, yasabye abategura aya mafunguro kwitwararika bagateka inyama z’ingurube zigashya neza.

    Ati “Abadakora ubworozi bw’ingurube kinyamwuga batuma zizerera zikajya gutora imyanda y’abantu, ari naho zikura inzoka. Iyo umuntu ariye inyama z’ingurube zitatetswe neza ngo zishye, za nzoka ntabwo ziba zapfuye, ibyo bituma uziriye ahita yandura za nzoka, zamara kuba nyinshi mu nda zikajya mu bwonko zikamutera indwara yo kwitura hasi.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’inyama zindi zishobora gutera ibibazo, asaba abazitegura kujya babanza kuzimaramo amaraso.

    Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababaga amatungo nabi amaraso ntashiremo, itungo ryamara no kubagwa ntirikonjeshwe kugira ngo amatembabuzi aba mu nyama avemo. Iyo zitetswe atavuyemo, bikiyongeraho ko zitatetswe ngo zishye, udukoko tuba turimo dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.”

    Dr. Ndayisenga yavuze ko abategura inyama bakwiye kwita ku isuku yazo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.

    Yagize ati “Abafite restaurant n’ahandi hategurirwa inyama, bagomba kuziteka zigashya kandi bakazikura ahantu hizewe habagirwa ingurube n’ubwo hataraba henshi, ibi byose bikajyana no kuzitegurana isuku ihagije mu rwego rwo kurinda indwara abari buzirye.”

    Mu Rwanda hari ingurube zirenga miliyoni 1,200,000.

    Ingurube zidateguwe neza zishobora gutera indwara

  • Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera –

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Karasira Aimable azitaba urukiko bwa mbere ku wa 22 Kamena 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera, Karasira Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera