Tag: featured

  • Paul Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina
    Paul Rusesabagina

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 9, birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro by’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Rusesabagina Paul ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho maze agahabwa igihano kiremereye.

    Bwasabye ko ibyaha aregwa bigize impurirane mbonezamugambi ku cyaha cy’ubugome kandi kigamije kugirira nabi rubanda maze agahabwa igihano ntarengwa cyo hejuru, agafungwa burundu.


  • Ngororero: Basanze umukobwa n’umuhungu bazirikanye bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akagari ka Bijyojyo, Hakizimana Thomas, ahasanzwe imirambo avuga ko batabasha gusobanukirwa uko byagenze kuko biragoye ko amazi yatwara abantu akabaruka bagifatanye kandi bazirikanyije udushumi duto.

    Yemezako nta mvura yaguye kuri uwo munsi ku buryo byakwemezwa ko ari impantuka yabaye ikaba intandaro y’urupfu rwabo.

    Kuri we yemeza ko batiyahuye akavuga ko hashoboka ibintu bibiri byaba byarateye urupfu rwabo.

    Agira ati “Kimwe ni uko yaba ari bo biyahuye kubera ko amazi aho ari ntiyegereye inzira, kandi kuva ku muhanda ujya aho amazi ari harimo metero magana inani, twasanze baziritse amaboko, n’agakapu ku mukobwa kari iruhande rwabo. Ikindi cya kabiri gishoboka ni uko haba hari uwabishe akabanaga mu mazi”.

    Rukwaya Israel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ahavuka umwe muri ba nyakwigendera, avuga ko amakuru afite ari uko abo bombi, Mukarukundo Sandrine na Mbitsemunda Jean Baptiste, bari abakunzi biteguraga kuzabana.

    Avuga ko Mukarukundo yaje gusura umukunzi we Mbitsemunda wari uje vuba avuye gushaka ubuzima kuko akora ibiraka bitandukanye muri Gisenyi n’ahandi, bityo aza kumuherekeza.

    Uvuye mu Murenge wa Bwira werekeza mu Murenge wa Ndaro, uyu muyobozi avugako ari hagati y’ibirometero 15 na 20.

    Avuga ko ubwo bageraga muri Ndaro, abababonye bemeza ko Mukarukundo yaherekeje umukunzi we Mbitsemunda ku manywa y’ihangu, noneho bukeye bwaho abaturage babasanga iruhande rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ku ruhande hari agakapu k’umukobwa.

    Ati “Ubusanzwe umuhungu yazaga rimwe na rimwe avuye i Kigali cyangwa i Gisenyi gushakisha imibereho akaza agasura ababyeyi akongera akagenda. Urupfu rwabo ntirusobanutse kuko imiryango yombi nta numwe uvuga ko hari ukutumvikana cyangwa uwo bagiranye nawe ikibazo ngo bamuhereho bakora iperereza. Ni yo mpamvu aba bombi batashyinguwe ahubwo RIB yahise ibatwara kugirango ikore iperereza ry’imbitse ku cyaba cyarateye urupfu rwaba bombi bivugwa ko bari bakiri bato kandi bakundana”.

    Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry aganira n’umunyamakuru wa Kigai today, yemeje ko imibiri y’abo bombi yajyanywe mu kigo cy’igihugu gishinzwe isuzuma (Rwanda Forensic laboratory).

    Murangira yavuze ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko Mukarukundo yari atwite. Ikindi ngo abo mu miryango bombi baturukamo bari barananiwe kwakira ko Mukarukundo atwite, ngo bikaba byaba ari yo ntandaro yo kuba na bo ubwabo barananiwe kubyakira bityo bagahitamo kwiyahura.

    Ati “Twasanze baziritse, umuhungu yafunguye umushumi w’urukweto rw’iburyo rwa supuresi z’umweru yari yambaye maze azirika ukuboko kw’iburyo kwe ndetse n’ukwibumoso k’umukobwa”.

    Avuga ko Mukarukundo na Mbitsemunda bahuriye mu mirimo bakorera i Rubavu aba ariho urukundo rwabo rutangirira. Tariki 4 Gicurasi 2021, ubwo Mukarukundo yisuzumishaga ni bwo yamenye ko atwite.

    Dr Murangira asaba abaturage kutumva no kudakwirakwiza ibihuha kuko ari byo bikabiriza inkuru zitarizo, bagategereza ibiva mu isuzuma ry’abahanga.

    Mukarukundo Sandrine avuka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, yatabarutse ku myaka makumyabiri (20) naho umukunzi we Mbitsemunda Jean Baptiste avuka mu Murenge wa Bwira atabaruka ku myaka makumyabiri n’itanu (25).

    Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu biyahuye, rimwe na rimwe ko bababajwe n’abakunzi babo cyangwa bacanye inyuma. Kuri iyi nshuro babiri bakundanye bahisemo gupfana, biyahurira muri Nyabarongo.

  • RDB yatangaje amwe mu mahoteli na resitora azinjirwamo n’abipimishije Covid-19 gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Radisson Blue
    Radisson Blue

    Amabwiriza yihariye yashyiriweho zimwe muri hoteli na resitora, zatoranyijwe kuko zikunze gusurwa cyane, nka kimwe mu bigize ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19.

    Ayo mabwiriza asaba ko umukiriya uterekanye icyemezo cy’ukuri cy’uko yipimishije kandi ko ari muzima atazemererwa kwinjira muri izo hoteli cyangwa resitora.

    Abakiriya bakaba basabwa kujya bafatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

    Ayo mabwiriza avuga ko hoteli na resitora bitashyizwe ku rutonde, abakozi ba RBC bazajya bakora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

    Ayo mabwiriza asaba abakozi bose ba hoteli na resitora zo mu Mujyi wa Kigali zatoranyijwe, ndetse n’abazigana bose ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test, bagasanga batayirwaye.

    Ni amabwiriza atangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 18 Kamena 2021 kandi ibisubizo byo kwipimisha bizajya bimara iminsi 7 ku bakiriya na ho ku bakozi bimare iminsi 14.

    Icyemezo cyafashwe ku bufatanye na RDB na Minisiteri y’ubuzima gisaba ko kwipimisha bikorerwa kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe.

    Abagana Hoteli n’abazikoramo basabwa kwerekana ibisubizo bageze ku marembo ya hoteli cyangwa resitora, abashinzwe kugenzura abipimishije akazajya asuzuma kode iba iri ku bisubiza aba yahawe, bikazajya bisaba ko ufite igisubizo asabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw’ibisubizo yerekanye.

    Hoteli na Resitora birasabwa kujya bishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w’abantu zishobora kwakira, abagenewe guhurira ahantu hose, uhwanye na 30% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

    Amwe muri ayo mahoteri ni Marriott, Radisson Blu na Convention Centre, Serena Hotel, Inka Steakhouse, Nyurah Restaurant n’izindi, nk’uko byatangawe n’Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie.


  • Urukingo rukurinda kwicwa na COVID-19 no kuremba igihe wanduye – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19. Muri aba 400, hari abakingiwe urukingo 1 abandi ebyiri, icyakora ngo nta warembye cyangwa ngo ahitanwe na COVID-19, ariko bashobora kwanduza udakingiye we akaba yamererwa nabi.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

  • Rubavu: Guma mu Karere irakorana ite n’abambukiranya umupaka? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bari bahangayikishijwe no kumva ko Akarere ka Rubavu gashyizwe muri Guma mu Karere, batekereza ko n’imipaka igiye guhagarikwa burundu.

    Mu kiganiro Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere yatanze kuri Radiyo ya Rubavu, yasobanuye ko gahunda yari iriho ntacyo yahindutseho kuko hari amatsinda y’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka azakomeza gukora akazi asanzwe akora yipimishije icyorezo cya Covid-19.

    Nzabonimpa agira ati « Uburyo ntibwahindutse, turakomeza gukora nk’uko twahahiranaga, harakomeza gukoreshwa inzego zashyizweho, ni ukuvuga amatsinda ahagarariye abandi n’abatwara ibicuruzwa bujuje ibisabwa. Kugeza uyu munsi dufite abantu bari hagati y’ibihumbi bine na bitandatu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bakoreshaga imipaka yombi, bakomeze gukora nk’uko bisanzwe bipimishije, ariko si umwanya wo kubona abantu baza bashaka kwambuka, kuko dufite urutonde rw’abantu dusanzwe dukorana na bo n’abatwarira abandi ibicuruzwa. »

    Ni inkuru nziza ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bazi ko imipaka yongera igafungwa nk’uko byari byarakozwe icyorezo cya Covid-19 kikigera mu Rwanda. Icyakora ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bukaza kuganira bakoroshya ingendo kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020 mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

    Nzabonimpa yatangaje ko n’ubwo Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere, hari abantu bafite impamvu zo kugenda kandi bazakomeza gufashwa mu ngendo zabo, icyakora asaba abantu kubahiriza amasaha.

    Agira ati « Byumvikane neza niba twashyizwe saa moya ni isaha yo kuba uri mu rugo, si isaha yo kuba wambukiranya umupaka cyangwa ufunga ibikorwa, ahubwo ugomba kwambuka mbere y’isaha saa moya ikagusanga mu rugo, uwo tuzasanga hanze y’iyi saha tuzamufata. »

    Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yari imipaka mbere yari isanzwe inyurwaho n’abantu benshi ku munsi babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi, ariko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, urujya n’uruza rwaragabanutse mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

  • Nyarugenge: Abaturage basabwe umusanzu mu kugeza irerero muri buri sibo – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika wabereye mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

    Ngaboziza yibukije abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko Leta yashyizeho gahunda y’uko buri mudugudu ugira irerero, anaboneraho kubasaba gukorera hamwe mu kwesa uwo muhigo.

    Ati “Nagiraga ngo mbasabe ko buri wese yagerageza kugira icyo akora cyane cyane mu gutangiza irerero nk’iri kuko rifite umumaro ukomeye wo gutanga uburere bwiza mu bana b’u Rwanda.”

    Innocent Iyakaremye washize irerero mu Kagari ka Kiyovu ririmo abana 30, yabwiye IGIHE ko bagihura n’imbogamizi z’ababyeyi batari basobanukirwa neza akamaro k’uburezi ku bana.

    Ati “Imbogamizi ni iz’ababyeyi bagomba kumva neza akamaro k’uburezi kuko benshi muri bo usanga babyara ariko ugasanga ntibasobanukiwe ibyo bakwiye gukora kuko hari ababajugunya bakirirwa bizengurukira mu muhanda, abandi ntibabashyire mu ishuri Leta ikagomba gusakuza ugasanga ni ibibazo.”

    Byukusenge Hawa, ufite umwana wiga mu irerero yemeza ko hari icyo iri rerero ryamufashije cyane.

    Ati “Irereo ryaradufashije cyane kuko nkanjye hari ubwo nashakaga nko kujya gushakisha amafaranga nkabura aho musiga, ugasanga bitumye nirirwa mu rugo ariko ubu ndaza nkamuhasiga nkongera kuza nje kumucyura.”

    Mu Karere ka Nyarugenge hari ingo mbonezamikurire cyangwa amarerero 294 avuye ku 185 mu mwaka ushize.

    Akarere ka Nyarugenge gafite intego yo kongera amarerero

  • Huye: Rwabayanga yari indiri y’abajura igiye guhindurwamo ahantu nyaburanga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Karamage Pierre watangiye gukorera ahahoze agace k’ubucuruzi ka Rwabayanga mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma i Huye mu 2008, avuga ko hari ahantu hari umuhanda w’igitaka utari nyabagendwa, umutekano ari muke ndetse bamwe barahacucuriwe.

    Yagize ati “Hari umuhanda unyuramo amazi menshi ndetse hari n’ikibazo ko iteme ryacika, inyubako zigasenyuka. Hari abajura kubera ishyamba ryari rihari.’’

    “Mu 2018, hari umukiliya bashikuje miliyoni 4.5 Frw bariruka. Ayo mafaranga n’uwayibye nta n’ijana yacyuye kuko abo bajura bayagabanye bose nabo bakoranaga.’’

    Uyu mucuruzi uri mu bazwi muri Huye yaguriye ishoramari rye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Huye nk’uko bisabwa n’igishushanyo mbonera.

    Karamage yavuze ko umuhanda wanyujijwe mu Rwabayanga ari nyabagendwa n’abawukoresha bagenda batikandagira kuko wacaniwe.

    Ati “Ubu hatewe ubwatsi n’imigano, hameze neza. Ahantu haregeranye ku buryo kuva mu mujyi ujya i Ngoma ni hato cyane.’’

    -  Rwabayanga igiye guhindurirwa amateka

    Mu minsi yashize mu Rwabayanga hari inkangu ikomeye ku buryo byari biteje umutekano muke ko ishobora gusenya inzu ziyikikije.

    Binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, hubatswe umuhanda wa kaburimbo ndetse icyobo cyari gihari kirafungwa, haterwa ibiti byo gufata ubutaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aka gace katekerejweho ku buryo kabyazwa umusaruro.

    Yagize ati “Igice cyo haruguru [ya Rwabayanga] turashaka kukigira ahantu abantu bashobora kuruhukira, igihe bashaka gusoma. Murabizi ko ari igicumbi cy’ubumenyi. Twifuza ko abantu bagira ahantu baruhukira, bagasoma ibitabo byabo.’’

    Yavuze ko mu Rwabayanga n’umusozi w’i Ngoma birebana hatekerezwa uko hashyirwa ibikorwa biryoshya umujyi.

    Ati “Ni ngombwa ko dutekereza ku kintu cyo kubungabunga ibidukikije, imihanda igomba kubungwabungwa kugira ngo ubutaka bufatwe neza. Turifuza kuzahatera ibiti byiza, byajya bitanga umuyaga ku batuye muri uyu mujyi cyangwa abafitemo ibikorwa ariko ku buryo byafasha no mu bukerarugendo, umuntu akabona aho yaruhukira, akahanezererwa.’’

    Sebutege yavuze ko umuhanda mushya wakemuye ikibazo cy’umutekano muke watezwaga n’abajura bategaga abantu bakabambura ibyabo.

    Ati “Dukwiye no gutekereza uburyo Rwabayanga itakongera kuvuka ndetse IPRC irateganya gukora igishanga neza. Twiteguye kuganira n’abashoramari ku buryo umuhanda wahindura ubuzima bw’abaturage.’’

    -  Abaturage batangiye kuganura ku byiza byo kubakirwa imihanda mishya

    Binyuze mu mushinga wo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali, mu duce turimo Tumba, Rango, Ngoma tw’i Huye turimo hubatswe imihanda itandukanye yo korohereza abaturage mu ngendo n’ubuhahirane.

    Muri Huye hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 11.952 yatanzweho 8.275.966.096 Frw mu gihe ruhurura zakozwe zo zireshya na 6.643 Km zashowemo 1.456.773.648 Frw.

    Ndayishimiye Florien ukora akazi k’ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura yavuze ko umuhanda woroheje akazi kabo.

    Ati “Nari umuhinzi nza kuba umunyonzi. Ubu umuhanda wabaye mwiza, dusigaye tugera mu I Rango byoroshye. Ubu nta muntu ukigira impungenge zo kugenda cyangwa gukora impanuka kuko dufite umuhanda w’umukara.’’

    Uwitonze Françoise ukorera ubucuruzi bwa butiki mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, na we yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye.

    Ati “Mu mvura ntihagendwaga ndetse no mu cyi, wasangaga ibicuruzwa byuzuye ivumbi. Twumvaga ko umuhanda uzubakwa ariko ntitwakerezaga ko ari vuba.’’

    Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, muri Huye hazubakwa imihanda mu duce turimo Rwabuye ugana ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi [uzaba ureshya na 4 Km], mu Gitwa hazubakwa ureshya na 1 Km mu gihe mu Matyazo na ho hazubakwa imihanda, ruhurura hanashyirwe amatara yo ku muhanda ureshya na 1.2 Km.

    Amazi yamanukaga muri Rwabayanga yahawe ubuhumekero nyuma ya ruhurura yahubatswe

    Karamage Pierre avuga ko mu Rwabayanga hari ahantu hateye inkeke ku mutekano w’abahakorera n’abahatuye ariko ubu hahindutse neza

    Mu gace ka Rwabayanga hubatswe umuhanda ndetse mu gishanga cyaho hatangiye gutunganywa ku buryo habyara ahantu habereye ubukerarugendo

    Umujyi wa Huye uri mu iri kwagukana ingoga bitewe n’ibikorwa remezo biri kuwushyirwamo

    Ndayishimiye Florien ukora ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga avuga ko akazi kabo karushijeho koroha kubera imihanda myiza

    Umuhanda wubatswe muri Rango ugera mu Gasantere ka Kabuga aho imirimo yo kubaka igeze mu cyiciro cya nyuma

    Rond Point ya Mukoni ihuza imihanda itandukanye irimo uva kuri Kaminuza y’u Rwanda igana i Tumba n’i Cyarwa

    Iyi rond point yubatswe mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ibikorwa remezo byubakwa bigamije gufasha abaturage kwibona mu mujyi no gukurura abashoramari kuwukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi

    Mu Karere ka Huye hubatswe imihanda itandukanye ifasha abaturage mu koroherwa n’ingendo no kunoza ubuhahirane

    Imihanda ishyirwamo kaburimbo, inashyirwaho amashanyarazi afasha abaturage kuyikoresha no mu masaha y’ijoro nta nkomyi

    Abatuye mu Rwabuye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w’umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021

    Imihanda yakozwe ubu ni nyabagendwa, ikoreshwa n’ab’ibyiciro bitandukanye

    Uwitonze Françoise ukora ubucuruzi bwa butiki yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye nyuma y’aho umuhanda umaze kubakwa

    Ruhurura yatezaga ibibazo birimo iby’umutekano muke no gusenyera abaturage yubatswe bigezweho

    Imiterere ya Huye iri mu mijyi yunganira Kigali

    Huye iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali

    Inyubako zigezweho ni zo zikorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Huye

    Inyubako nshya na zo zigenda zubakwa umunsi ku wundi

    Inyubako ikoreramo Hotel Credo iri mu zimaze imyaka myinshi i Huye

    Huye ifatwa nk’igicumbi cy’ubwenge. Izi ni inyubako za Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye

    Barthos Hotel iri mu zifite izina mu Karere ka Huye

    Credo Hotel iri ku muhanda neza uva cyangwa ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande

    Cogebanque inafite ishami i Huye mu mujyi aho ifasha abawutuye koroherwa no kubona serivisi z’imari

    Huye igenda itera imbere buhoro buhoro ndetse inyubako nshya zari ziyirimo zikavugururwa

    Inyubako ikorerwamo ubucuruzi muri Huye

    Imihanda migari yubatswe mu bice bitandukanye mu Karere ka Huye

    Muri uyu mujyi hazamurwa inyubako zitandukanye

    Inyubako ikoreramo Ibiro by’Akarere ka Huye

    Banki ya Kigali ifite ishami mu Karere ka Huye

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Ukwirara gukabije, imibare y’abandura yongeye gutumbagira, virusi nshya mu karere: Impamvu z’ingamba nshya za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’Ikigo cyayo Gishinzwe Ubuzima, RBC, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri habaye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni ikiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin basobanuriyemo imiterere ya Covid-19 n’ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma.

    Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragara abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

    RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

    Ni mu gihe kandi abajya kwa muganga bagakenera ibitanda bageze ku 175%, bivuze ko icyumweru gitaha bishobora kuzamuka kurushaho ugereranyije n’umuvuduko turi kubibonaho uyu munsi ari nayo mpamvu hari ingamba zashyizweho.

    Ku rundi ruhande kandi Akarere ka Rubavu, kuva kuri uyu wa Kane kazatangira gahunda ya Guma mu Karere. Imibare igaragaza ko mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza, 15% bafite Covid-19, ni mu gihe mbere y’iruka rya Nyiragongo bari 1.3%. Uburyo bukoreshwa mu gupimwa ni bumwe ntabwo bwahindutse.

    Ntabwo byarangiriye Rubavu kuko byasatiriye na Rutsiro kuko ubu bageze kuri 7% by’abandura mu bipimo bifatwa.

    Muri Kigali, mu byumweru bibiri bishize, mu bantu 100 bapimwaga, abanduye babaga ari 0.5%, byasabaga gupima abantu 200 kugira ngo ubone umwe wanduye. Uyu munsi mu bantu 100 hari kuboneka babiri barwaye. Ni ukuvuga ko no muri Kigali ubwandu buri kuzamuka cyane.

    Abaturage bariraye cyane

    Dr. Mpunga yavuze ko ubu bwiyongere bwabayeho nyuma y’uko ubwo icyorezo cyari kigenjeje make, zimwe muri serivisi zigenda zifungurwa zirimo imihango yo gusaba no gukwa, ibirori byo kwiyakira n’ibindi.

    Ati “Mu gihe gito cyane twabonye imibare ihinduka, abarwayi batangira kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bigenda uko. Hari ibyo tubona nk’impamvu zibitera ari nayo mpamvu guverinoma igenda ifata izindi ngamba kugira ngo turebe ko imibare yagabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Nk’uko twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu bagatangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

    Yongeyeho ko hari abantu batizaga umurindi iri zamuka, cyane cyane abavuga rikijyana muri rubanda.

    Ati “Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga Pasiteri aravuga ati Covid-19 yararangiye. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

    Nta virusi nshya iragera mu Rwanda

    Ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, bujyana n’ikindi kibazo kitari kiriho mbere aho hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, yamaze no kugera mu bihugu duturanye nka Uganda, ndetse muri icyo gihugu ikaba ari nayo ntandaro y’uko hari kuboneka imibare iri hejuru y’abandura.

    Ni virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyije n’iya mbere yaturutse mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

    RBC yavuze ko mu minsi itatu ishize hamaze gufatwa ibipimo hirya no hino mu gihugu ngo harebwe niba iyo virusi itaragera mu Rwanda, ariko icyaharagaye ni uko nta muntu n’umwe wayisanganywe. Gusa ngo ibikorwa byo gukomeza kugenzura hapimwa abava mu bihugu birimo iyi virusi birakomeje.

    Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’Ikigo cyayo gishinzwe ubuzima, RBC, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri habaye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo ingamba nshya ku kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni ikiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin basobanuriyemo imiterere ya Covid-19 n’ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma.

    Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragara abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

    RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

    Ni mu gihe kandi ibitanda bitariho abarwayi ku buryo abajya kwa muganga bakagenera ibitanda bageze ku 175%. Bivuze ko icyumweru gitaha bishobora kuzamuka kurushaho ugereranyije n’umuvuduko turi kubibonaho uyu munsi ari nayo mpamvu hari ingamba zashyizweho.

    Ku rundi ruhande kandi Akarere ka Rubavu, kuva kuri uyu wa Kane kazatangira gahunda ya Guma mu Karere. Imibare igaragaza ko mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza, 15% bafite Covid-19, ni mu gihe mbere y’iruka rya Nyiragongo byari hagati ya 1.3%. Uburyo bukoreshwa mu gupimwa ni bumwe ntabwo bwahindutse.

    Ntabwo byarangiriye I Rubavu byasatiriye I Rutsiro kuko ubu bageze kuri 7%

    Muri Kigali, mu byumweru bibiri mu bantu 100 habaga hari 0.5%, byasabaga gupima 200 kugira ngo ubone umwe. Uyu munsi mu bantu 100 hari kuboneka 2 barenga. Ni ukuvuga ko no muri Kigali ubwandu buri kuzamuka cyane.

    Abaturage bariraye cyane

    Dr. Mpunga yavuze ko ubu bwiyongere bwabayeho nyuma y’uko ubwo icyorezo cyari kigenjeje make, zimwe muri serivisi zatangiye gufungurwa zirimo imihango yo gusaba no gukwa, ibirori byo kwiyakira n’ibindi.

    Ati “Mu gihe gito cyane twabonye imibare ihinduka, abarwayi batangira kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bigenda uko. Hari ibyo tubona nk’impamvu zibitera ari nayo mpamvu guverinoma igenda ifata izindi ngamba kugira ngo turebe ko imibare yagabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Nk’uko twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu bagatangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

    “Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga Pasiteri aravuga ati Covid-19 yararangiye. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro byari bimaze igihe, mu bihugu biteye imbere abantu bamaze gukingirwa ari benshi, baha uburenganzira abantu bakagenda batambaye agapfukamunwa.”

    Nta virusi nshya iragera mu Rwanda

    Ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, bujyana n’ikindi kibazo kitari kiriho mbere aho hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, yamaze no kugera mu bihugu duturanye nka Uganda, ndetse muri icyo gihugu ikaba ari nayo ntandaro y’uko hari kuboneka imibare iri hejuru y’abandura.

    Ni virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyije n’iya mbere yaturutse mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

    RBC yavuze ko mu minsi itatu ishize hamaze gufatwa ibipimo hirya no hino mu gihugu ngo harebwe niba iyo virusi itaragera mu Rwanda, ariko icyaharagaye ni uko nta muntu n’umwe wayisanganywe. Gusa ngo ibikorwa byo gukomeza kugenzura hapimwa abava mu bihugu birimo iyi virusi birakomeje.

    Dr Nsanzimana yavuze ko hatangiye gutekerezwa uburyo ibigo bisanzwe byakira abarwayi ba Covid-19 bya Gatenga na Kanyinya byari bimaze amezi atatu bifunze byakongera gufungurwa. Kuri ubu hashyizweho itsinda ryo kureba uburyo ibi bigo byakongera kwakira abarwayi.

    Ati “Kanyinya na Gatenga zigiye kongera gufungurwa mu gihe Nyarugenge imaze kurenga ½ cy’ibitanda bihari. Uyu munsi hamaze kugera abarwayi bagera kuri 70 mu gihe mu bitaro bya Nyarugenge hari ibitanda birenga gato 100.”

    Yakomeje agira ati “Ubusanzwe uretse ibigo byari bisanzwe birimo bifasha abantu mu buryo bw’umwihariko, ubu ibitaro byose byo mu Rwanda bifite ahantu hashobora kuvurirwa abarwayi bari hagati ya bane na batanu barembye cyane. Kibungo bafite ahakwakirirwa abarwayi bagera kuri 35 mu gihe Karongi naho bagiye kugira ahashobora kwakirirwa abagera kuri 50.”

    Muri iki kiganiro kandi Dr Mpunga yashimangiye ko Guverinoma ikomeje ibiganiro n’ibigo bitunganya inkingo ku buryo mu gihe cya vuba ibikorwa byo kuzikorera mu Rwanda bishobora kuzaba byatangiye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abaturage biraye mu minsi ishize

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gukura

  • Abanyamahanga biga n’abakora muri Kaminuza ya Kigali basabwe kuba abahamya ba Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Kamena 2021, ubwo iyi kaminuza yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 250 000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ariko muri bake baje hari harimo abanyamahanga benshi.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Tombola Gistave, yavuze ko impamvu bahisemo kuzana abanyamahanga benshi ku rwibutso ari ukugira ngo bige amateka y’u Rwanda, bityo bazabashe kuba abahamya bayo mu bihugu byabo birimo n’abahakana Jenoside.

    Ati “Mu mahanga turacyafite abantu bahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo tuzanye abanyamahanga baje gusura Urwibutso, babona ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari isomo batwara niyo bageze iwabo haba hari icyo bamenye kuko baba bazi neza amateka yaranze igihugu cyacu.”

    Yakomeje asaba aba banyeshuri kuba abahamya b’ibyo babonye mu rwibutso, bagafasha u Rwanda kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Turabasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose, na bamwe bahakana ko Jenoside yabayeho bagahangana nabo, bakaba abahamya y’amateka babonye.”

    Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri ku rwibutso, kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.

    Ati “Turabwira abanyeshuri n’abavandimwe bacu b’abanyamahanga, ko tugomba gushyira hamwe dufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi kugira ngo turwanye ikintu cyose n’umuntu uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.”

    Abanyeshuri n’abalimu basuye uru rwibutso bavuze ko bakozwe ku mutima n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bakangurira buri wese kwirinda gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yagize ati “Ni ukuri hari abantu bashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabayeho, ibyo bavuga ni ibinyoma kandi nashishikariza Isi yose guhaguruka tukarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yarabaye nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyihakana.”

    Umunyeshuri uhagarariye abanyamahanga ukomoka muri Cameroon, Mbenghah Mirabeau, yavuze ko ari bwo akimenya ukuri ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside.

    Ati “Aya ni amahirwe nabonye yo kumenya ibyabaye by’ukuri, abantu bakwiye guhagarika kubwira itangazamakuru ko nta Jenoside yabaye kuko ukuri kurayigaragaza, n’undi wese ushaka kumenya ukuri yaza kukureba hano.”

    Kugeza ubu muri Kaminuza ya Kigali habarirwa abanyeshuri b’abanyamahanga 495 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Abasuye urwibutso basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye ndetse igashyirwa mu bikorwa

    Uyu muhango wakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    Kaminuza ya Kigali yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kaminuza ya Kigali yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali

    Uhagarariye abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Kigali yasabye Isi yose kuza kwirebera amakuru kurusha kubeshywa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Tombora Gistave, yasabye abanyamahanga biga n’abakora muri Kaminuza ya Kigali bakwiye kuba abahamya ba Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yavuze ko Isi ikwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri b’Abanyamahanga ku rwibutso kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • UR yungutse icyumba cy’ikoranabuhanga cyitezweho gufasha intiti mu bukungu – #rwanda #RwOT

    Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro cyubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Ikigo cy’Abadage cyita ku iterambere (GIZ-MIP), hagamijwe gufasha abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza gukurikirana amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga, dore ko bahabwa ubumenyi n’abarimu bari muri Kaminuza ya Kiel yo mu Budage, binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya GIZ-MIP na UR.

    Ubufatanye bwa UR na GIZ mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda si ubwa none kuko iki kigo gisanzwe ari umuterankunga wa Kaminuza muri gahunda zitandukanye zirimo ubushakashatsi, gutanga ibitabo by’abanyeshuri, mudasobwa n’ibindi bigamije kongera ireme ry’uburezi.

    Umuyobozi Ushinzwe Imishinga, Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari muri GIZ-MIP, Ksenija Maver, yavuze ko kubaka icyo cyumba biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza abanyeshuri mu myigire.

    Ati “Nk’uko mwabibonye iri shuri rifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, birafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo bari i Kigali na mwarimu ari muri Kaminuza ya Kiel, kandi iri koranabuhanga rirabafasha bakamera nk’aho bari kumwe mu ishuri. Muri ibi bihe bya Covid-19, ni ingenzi cyane kuko amasomo ashobora gukomeza, kandi bitewe ahanini n’uko icyorezo cyagize ingaruka nyinshi si ngombwa ko abanyeshuri n’abarimu bahurira hamwe.”

    Maver yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa n’abanyeshuri bose ba Kaminuza y’u Rwanda, aho kuba abanyeshuri biga ’Masters’ gusa, rishobora kandi kwifashishwa mu nama z’ubuyobozi bwa Kaminuza zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, Dr Charles Ruhara, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abanyeshuri bagorwaga no kubona internet.

    Ati “Kubera Covid-19, hashyizweho gahunda yo gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hari igihe usanga umunyeshuri akoresheje mudasobwa ngendanwa ariko ntabashe gukurikira neza amasomo bitewe na Internet nkeya cyangwa ntanabone mwarimu, ariko nk’ubu abanyeshuri arabigisha neza bamureba akandika bamureba. Turumva ko ari byiza cyane biradufasha.”

    Uyu mwarimu yagaragaje ko n’ubwo gukoresha ikoranabuhanga ari izingiro ry’ubumenyi, hari imbogamizi y’uko iki cyumba kikiri gito, bityo agaragaza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko hazongerwa ibyumba nk’ibyo kugira ngo bibashe kwifashishwa n’umubare munini w’abanyeshuri.

    Umwe mu banyeshuri bari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Sebeza Celestin, yagaragaje ko ari inyungu kuri bo kuko hari bamwe batari bafite imashini zigezweho zibafasha mu myigire.

    Yagize ati “Biradufasha cyane. Birumvikana ko tugiye gutsinda kurushaho noneho na mwarimu aho yigishaga abanyeshuri batamukurikiye, bigiye gutuma bamukurikira bityo bitume ireme ry’uburezi rikomeza kuzamuka ndetse n’ubumenyi bw’abanyeshuri buzamuke muri rusange.”

    Kuva mu 2018, GIZ yatangaje ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe mu bikorwa bitandukanye iteramo inkunga Kaminuza y’u Rwanda, harimo kubaka icyo cyumba cy’ikoranabuhanga, amahugurwa, ibitabo by’abanyeshuri, gufatanya mu bushakashatsi, ndetse n’amafaranga ya buruse ahabwa abanyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

    Umwarimu uri muri Kaminuza ya Kiel yo mu Budage abanyeshuri bamukurikira nk’aho ari kumwe n’abo

    Abanyeshuri 29 nibo biga muri iki cyiciro kugeza ubu , amasomo yabo arakomeje