Tag: featured

  • Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Zambia kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017
    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017

    Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia muri rusange.

    Yavuze ko uwo mukambwe watabarutse azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kubohora Afurika.

    Ati “Imiyoborere ye n’uburyo yashyigikiraga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bizahora mu mitima ya benshi bariho n’abazabaho mu bihe bizaza”.

    Kenneth Kaunda witabye Imana afite imyaka 97 y’amavuko afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.


  • BK na Virtual Pay mu bufatanye bwo korohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw
    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw’abacuruzi bakorana na byo

    Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za Leta nk’Irembo ndetse n’ibindi.

    Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorera mu bihugu bitandukanye ni amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

    Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

    Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ‘depot’ n’abandi benshi.

    Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ari yo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

    Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kugera ku bacuruzi bayifuza.


  • Padiri w’Umuraperi yashyize hanze indirimbo yabyinanye n’abazungu mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Jean François Uwimana
    Padiri Jean François Uwimana

    Nk’uko yabitangarije Kigali Today, avuga ko noneho yakoze mu njyana itari iya Rap ahubwo mu njyana ya kinyafurika, ibintu byamugoye kugira ngo bariya bazungukazi babashe kwibona muri iyo njyana.

    Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye kuri Kaminuza nigaho hano mu Budage twabyinanye n’abazungu ntabwo byanyoroheye na gato kuko ntibamenyereye kubyina kinyafurika, mu minsi iza ndateganya gukora n’izindi nibiba ngombwa dukore n’ibitaramo ubwo Covid-19 izaba igenjeje make”.

    Padiri Jean François Uwimana avuga ko muri iyi ndirimbo asaba abantu gukorera Imana kandi bakayigandukira kuko ihambaye mu byo ikorera abantu buri munsi.

    Yagize ati “Ibintu byose ni Imana ibigenga ni umwanya wo guha umwanya Nyagasani, kumubyinira, bityo tukamusaba gukora ibitangaza kuko Uhoraho, abamukunda yabagwirije ibyiza, abirata yabakujeho kuko Imana ntawe itinya igakunda abiyoroshya”.

    Padiri Uwimana Jean François ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wiyemeje kuririmba injyana zitamenyerewe mu kiliziya cyane cyane ku bapadiri, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri buri ngeri zose z’abantu hatitawe ku njyana bakunda.

    Uyu mupadiri akaba ari mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo.

    Reba indirimbo ‘Igitangaza’ ya Padiri Jean François Uwimana hano

  • Uweretse inzira abarwanyi ba FLN muri Nyungwe n’uwabakodesheje umurima basabiwe gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwamusabiye iki gihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo bwasabiraga ibihano bamwe mu baregwa mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

    Ubushinjacyaha burega Shabani Emmanuel ibyaha bitanu, birimo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba by’umwihariko murumuna we Nikuzwe Simeon, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.

    Shabani Emmanuel yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 atandukanye n’umugore we ajya kwibera i Bukavu aho nyina umubyara atuye. Yahawe akazi na Bugingo Justin ku bwato bwe kugira ngo ajye amufasha mu gutwara imizigo.

    Mu kwiregura kwe yavuze ko rimwe, yategereje imizigo abona bazanye abantu bafite n’intwaro afatanya n’umushoferi w’ubwato barabazana babageza ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe we asubira i Bukavu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Shabani Emmanuel ari we wari ushinzwe kwereka abo barwanyi inzira ituma badashobora guhinguka ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi yabigizemo uruhare kuko yambukije Bizimana Cassien ndetse bakajyana no mu bitero.

    Mu kwiregura kwe, Shabani Emmanuel yemeye ibyaha byose aregwa ndetse aranabyicuza ariko akavuga ko yabyisanzemo atari abizi ndetse n’aho abimenyeye ntiyitandukanya na byo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Shabani Emmanuel yemera ibikorwa bigize ibyaha bigize ibyaha akurikiranyweho gusa.

    Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba akaba avuga ko murumuna we Nikuzwe Simeon yamuhuje na Bugingo atazi ko icyo bazakora ari ibikorwa by’iterabwoba, ibyo ngo bigaragariza urukiko ko ukwemera kwa Shabani Emmanuel kutuzuye, kandi bikagaragaza ko ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome.

    Ubushinjacyaha busaba ko ibi Urukiko rukwiye kubyitaho maze rukabinshingiraho rugaragaza ko Shabani Emmanuel adakwiriye kugabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Shabani Emmanuel akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo ngo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Shabani Emmanuel akaba yasabiwe igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Uwakodeshega umurima we abarwanyi ba FLN na we yasabiwe gufungwa imyaka 25

    Undi wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 ni umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Matakamba Jean Berchmas. Ubushinjacyaha bumurega gukodesha umurima we abarwanyi ba FLN bakawugira inzira ndetse no guhishamo intwaro zifashishijwe mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho ibyaha bitanu byose yakoreye ku butaka bw’u Rwanda birimo kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wafashije abarwanyi ba MRCD-FLN, kubona ababafasha kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba ngo yanakodesheje umurima we abarwanyi ba FLN umurima, ukaba ari wo wari inzira yabo ndetse akaba yaranabafashaga guhishamo intwaro bifashishaga mu kugaba ibitero.

    Mu kwiregura kwe, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha byose abisabira imbabazi gusa ariko akavuga ko yabishowemo na Bizimana Cassien na Bugingo Justin ariko ubushinjyacyaha bukavuga n’icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi kujya mu mitwe y’iterabwoba ndetse ko butemera imyiregurire ye.

    Buvuga ko Matakamba yashishikarije Byukusenge na Ntibiramira abizi neza ko abajyanye mu bikorwa by’iterabwoba kuko yari yamaze guhabwa amadolari 500 y’ubukode bw’umurima ndetse yanemerewe andi ajyanye n’igikorwa kizajya gikorwa.

    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Matakamba Jean Berchmas yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa ariko akavuga ko nta bushake bwo gukora ibyo byaha yari afite kuko ngo yashutswe na Bizimana Cassien na Bugingo Justin bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

  • Skol na GIZ byahuguye abakozi b’utubari, amahoteli n’amaresitora ku kwakira neza abakiriya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru

    Skol na GIZ bivuga ko iyo gahunda yiswe ‘Hanga Ahazaza’ irimo gufasha urubyiruko rukorera utubari, amahoteli n’amaresitora bacuruza ibinyobwa by’urwo ruganda, kumenya uburyo bagomba kubikundisha ababagana.

    Umuyobozi Mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, avuga ko abo bakozi bahugurwa ari abazafasha urwo ruganda kugera ku ntego rwihaye ivuga ngo “Umunezero, Abantu n’Imikorere myiza (Pleasure, People, Perfection)”.

    Wulfaert avuga ko ibinyobwa bakora bigomba kuba biryohera ababinywa, kandi ko imikino batera inkunga hamwe n’ubufasha batanga mu guteza imbere imibereho myiza, bigomba kuzanira umunezero abaturage, abakiriya n’abakozi b’uruganda by’umwihariko.

    Wulffaert yagize ati “Turifuza ko abakiriya biyumva ko bahawe ikaze, bumve banezerewe, bicare batekanye kandi babone byihuse ibinyobwa bifuza. Mu gihe ba mukerarugendo baje, bagomba guhabwa ikaze bakumva bisanga, bikabarehereza gutanga amafaranga menshi kurushaho”.

    Kuva mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2020 kugeza ubu, ubufatanye bwa Skol na GIZ bumaze gutanga ibyemezo by’amahugurwa ku bakozi bazahugura abandi, bagera kuri 62 barimo ab’igitsina gore 37 hamwe n’abagabo cyangwa abahungu 25.

    Skol na GIZ barifuza ko uyu mwaka warangira abagera kuri 600 bamenye guha abantu serivisi zinoze, ariko ko icyifuzo ari ukuzagira urubyiruko (rutarengeje imyaka 35 y’ubukure) rugera ku 30,000 rukorera ibigo (amaresitora, utubari n’amahoteli) birenga ibihumbi 10 biri hirya no hino mu gihugu.

    Abandi bitabiriye icyo kiganiro
    Abandi bitabiriye icyo kiganiro

    Umuyobozi w’Umushinga Hanga Ahazaza muri GIZ, Ludovic Gelin, avuga ko abahugurwa ari abazajya guhugura abandi mu maresitora, mu tubari no mu mahoteli acuruza ibinyobwa bya Skol.

    Gelin yagize ati “Ni iminsi ibiri buri muntu amara ahugurwa, turashaka abazafasha abandi kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza”.

    Umwe mu bamaze guhurwa muri ubu bufatanye bwa Skol na GIZ, Mukahirwa Clementine avuga ko amaze kumenya icyo umukiriya ashaka n’uburyo agishakamo.

    Ati “Namenye niba yifuza ibinyobwa bikonje cyangwa bishyushye, namenye icyo gukora ariko mbere kwari ukubaza umuntu ngo ‘uranywa iki’ ubundi ngahita nigendera”.

    Mukahirwa avuga ko yasobanukiwe ko agomba kugeza ibinyobwa n’ibiribwa ku mukiriya amuturutse iburyo, baba baje ari umuryango akaba agomba guhera ku bana, agakurikizaho nyina hanyuma akita kuri se.

    Umuyobozi w’utubari twitwa ‘Pangolins Bars’, Auguste Uyisaba, avuga ko mu bamaze guhugurwa ari we muyobozi w’ikigo wenyine warimo, akagaragaza impungenge ko abakozi basanzwe bashobora kutazahugura bagenzi babo, bitewe n’uko nta bubasha baba bafite bwo gutumiza inama n’ibiganiro.

    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro
    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro

    GIZ na Skol bivuga ko hamwe n’inkunga ya MasterCard Foundation, bateganya gukoresha Amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’icumi mu guhugura abakozi b’utubari, amaresitora n’amahoteli.

    Umukozi w’umushinga Hanga Ahazaza wa GIZ, Carmen Nibigira, avuga ko utubari, amaresitora n’amahoteli bicuruza ibinyobwa bya Skol, byemerewe kwandikira urwo ruganda bisaba guha abakozi babyo amahugurwa.

    Uruganda Skol ruvuga ko rukomeje gutera inkunga amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abatishoboye.


  • Kayiranga Baptise yagizwe umutoza wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko nyuma yo gusezera k’umutoza Guy Bukasa, imikino ibiri ya shampiyona isigaye izatozwa na Kayiranga Baptiste.

    Kayiranga Baptiste usanzwe ari umuyobozi wa tekinike muri iyi kipe, usibye gukinira Rayon Sports yanayibereye umutoza mu bihe bitandukanye ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona

  • Abayobozi batanga amakuru ya nikize, kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika
    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika

    Ni ibyavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) i Musanze, byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 bikazasoza tariki 18 Kamena 2021.

    Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru n’umutekano, inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye”, cyahuriwemo n’itsinda ry’impuguke mu itangazamakuru rigizwe na LT Col. Claude Nkusi, Yolande Makolo, Dr. Fredrick Gooloba Mutebi na Charles Onyango Obbo, kiyoborwa na Dr. Lonzen Rugira, batunze agatoki bamwe mu bayobozi mu bihugu bya Afurika bataramenya neza akamaro k’itangazamakuru.

    Ngo hari ubwo bamwe mu bayobozi batanga amakuru mu buryo bwo guhangana n’umunyamakuru, kumwikiza batanga amakuru acagase, kandi na yo arimo ukuri guke aho umwe yagize ati “Hari ubwo umuyobozi atanga amakuru yo kwikiza umunyamakuru cyangwa kumwereka ko amurenze, amusumbya igitinyiro”.

    Dr. Fredrick Golooba Mutebi, yavuze kuri iyo mikoranire hagati y’itangazamakuru na Leta, aho hari ubwo usanga hari ihangana, ati hagomba kubaho uburyo itangazamakuru ribona amakuru akenewe, ariko agakoreshwa neza kandi amakuru atanzwe akaba yizewe, hari ubwo hatangwa amakuru ya nikize ugasanga umuyobozi aravuze ati “Ngaho ni baze mbabeshye nigendere”.

    Charles Onyango Obbo yunze mu rya mugenzi we, avuga ku kamaro ko gutanga amakuru ku munyamakuru, aho ubwabyo bifasha n’umuyobozi kuko mu gihe yanga gutanga amakuru ari bwo ku munyamakuru aba atanze menshi, ibyo bikamugiraho zimwe mu ngaruka.

    Agira ati “Ubundi kubona amakuru ni iby’ingenzi ku munyamakuru, ikintu cyiza n’ukumwemerera kubona amakuru menshi, kuko amakuru makeya ku munyamakuru ni menshi cyane kuri we”.

    Izo mpuguke zagaragaje ko kimwe mu bikomeje kudindiza inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye, ari abo bamwe mu bayobozi usanga bahanganisha Leta n’itangazamakuru kandi ari inzego ebyiri zakagombye gusenyera ku mugozi umwe, iterambere rya Afurika n’umutekano bikarushaho kwiyongera.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, afungura ku mugaragaro ibyo biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera bizamara iminsi ibiri, yavuze ko kuganira kuri ibyo bibazo bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa” (Confronting Emerging Security Threats in Africa), bifasha abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Polisi, gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano mucye mu gihugu.

    Aha ikaze abitabiriye ibyo biganiro, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko ibyo biganiro bikorwa buri mwaka bikitabirwa na ba Ofisiye bakuru bari mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, nk’amahugurwa atagwa yo ku rwego ruhanitse muri Polisi y’u Rwanda, aho biba bigamije kwagura ubumenyi burenze k’ubwo baba barahawe mu ishuri.

    Ngo ni n’umwanya mwiza wo kuganira ku nsanganyamatsiko z’ingenzi mu biganiro bitandukanye bigatangwa n’abantu bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bafite ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye muri ayo masomo.


  • Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw’amata mu kajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa
    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa

    Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze no mu ma santere y’ubucuruzi ari hanze yawo, hagaragara abacuruza amata, cyane cyane mu ma saha ya mu gitondo na nimugoroba.

    Abo Kigali Today yasanze bayacururiza mu Murenge wa Muko, ku iseta bakoreraho iri hafi neza y’umuhanda nyabagendwa, ibikoresho bigizwe n’amajerekani manini n’amatoya baba bashyizemo amata, bigaterekwa hasi ku buryo ushaka amata wese bitewe n’ingano y’ayo akeneye, bamupimira bakoresheje igikombe cya purasitiki, umuguzi yamara kwishyura, bakayamuha agataha.

    Umwe mu bayacuruza yagize ati “Kuyacururiza aha ni uko ari ho tubona haboneka abakiriya benshi kandi bihuse. Ubu nkanjye mba naranguye litiro zitari munsi y’100 z’amata kandi iyo nyazanye kuyicururiza aha, amasaha atatu yonyine arahagije ko baba bayamaze, nkahita nitahira, ifaranga ryanjye nkarikenyereraho”.

    Mugenzi we ati “Mbona ubu buryo bwo gucuruza amata tuyadandaza, ari bwo butworoheye kandi bubangutse. Urebye ukuntu dushora imbaraga mu kwigengesera isuku y’amata ngo atangirika muri cya gihe tuba dutegereje abaguzi n’igihe nyacyo tuba tuyamushyikiriza mu gikoresho aba yitwaje, dusanga uko biri ubu buryo tuyacuruzamo biruta kuba twajya kuyacururiza mu isoko tuyatanditse kimwe n’ibindi bicuruzwa. Ni yo mpamvu twiyizira ku muhanda aho abakiriya batubonera hafi”.

    Isimbi Belancile ni kenshi yaguraga amata acururizwa ku muhanda, nyuma yigira inama yo kubihagarika kuko yakemanze isuku yayo.

    Yagize ati “Aho hantu bacururiza amata ni hafi y’aho nari ntuye. Usanga bayateretse ku kameza hamwe n’ibindi bintu by’ibiribwa nk’inyanya, ibitoki n’amakara kandi uwakira abagura ibyo bicuruzwa akaba umwe. Hari nk’igihe aba amaze guha umukiriya amakara cyangwa se kumupimira ibirayi, haza nk’umuntu ushaka amata na we akamusukira atanabanje gukaraba intoki. Urumva ko isuku y’ayo mata yanteye kuyikemanga, kujya kuhagurira mbihagarika ntyo”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, akangurira abacuruza amata kwitabira kubikora mu buryo bunoze.

    Yagize ati “Buriya buryo bwo gucuruza amata ku muhanda aho buri wese ayatereka aho yiboneye si ubwo gushyigikirwa. Ubwabyo tubirebera mbere na mbere mu buryo atwarwamo, aho abenshi baba bayashyize mu majerekani. Birazwi neza ko iyo amata atwawe mu gikoresho kitabugenewe aba indiri ya za mikorobe zororoka byihuse, kandi zigira ingaruka ku buziranenge bw’amata”.

    Arongera ati “Niyo mpamvu aorozi bacu bakagombye kumenya ko kumenya ko gutwara amata mu majerekani atari byo, ahubwo bagashishikarira kugura ibicuba, cyane ko biboneka ku masoko kandi no ku bufatanye bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, aborozi bagiye bahabwa ibicuba kuri Nkunganire”.

    Uwo muyobozi anavuga ko kuba hakigaragara abakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari, bahora bacengana n’inzego z’ubuyobozi ntibanatange imisoro, bigateza icyuho mu mitangire y’imisoro, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

    Mu mukamo ukomoka ku nka zororewe mu Karere ka Musanze, uwo aborozi babasha kugeza ku makusanyirizo uko ari atatu ahabarizwa, nturenga Litiro 5,900 z’amata.

    Ubuyobozi butangaza ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kongera umukamo, binyuze mu kuvugurura ubworozi hakitabirwa ubwa kijyambere, gushishikariza aborozi kwimakaza isuku yabo bwite, iy’ubworozi ndetse n’uburyo amata atwarwamo, kugira ngo bifashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.


  • Abana bafite ubumuga bakiba mu bigo bagiye gushakirwa imiryango barererwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi
    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi

    Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo yatangirizaga iyo gahunda mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ADAR-Tubahoze, i Huye.

    Iyo gahunda yayitangije nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango.

    Tuyizere kandi avuga ko ibi byemejwe nyuma y’uko muri 2013 Leta y’u Rwanda yari yafunze ibigo by’imfubyi, ivuga ko abana bose bakwiye kurererwa mu miryango, ariko abafite ubumuga bo bakabura imiryango ibakira.

    Agira ati “Gahunda yo kurerera Abanyarwanda mu miryango yatangiriye ku bana bari mu bigo by’imfubyi, ariko twasanze hari abana bafite ubumuga basigayeyo, babuze imiryango ibakira kubera kubanena no kuba hari abatekereza ko uwo mwana yamwanduza ibyo bita imyuka mibi, amagini n’ibindi, babaha akato”.

    Nyamara kandi, ngo abana bafite ubumuga na bo baba bakeneye urukundo rwo mu muryango akitabwaho.

    Ati “Gukora icyo gikorwa ni uko tubona iyo umuntu ari mu muryango ari bwo abasha kubona urukundo, abasha kumva ko na we ari umuntu. Ariko n’umuryango wamubyaye ukumva ko umwana agomba kwitabwaho n’umuryango we mbere y’abandi”.

    Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’abafite ibigo byita ku bana bafite ubumuga babibamo, n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ndetse n’ikigo gishinzwe imikurire y’umwana no kumurengera, abafite imiryango bazayisubizwamo, n’abatayifite bakazashakirwa ba Marayika murinzi babakira.

    Abo bana kandi bazakomeza gukurikiranwa nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha.

    Ati “Ibyabafashaga mu kigo bizabaherekeza mu buzima busanzwe, kandi bazajya basurwa n’abashinzwe abana, igihindutse cyose tukimenye”.

    Icyakora, abasanzwe bita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri ADAR Tubahoze i Huye, bafite impungenge z’uko bazabaho mu miryango badafite ubakurikirana umunsi ku wundi nk’uko byari byifashe mu kigo.

    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w
    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w’ikigo atekereza ko nta muryango ku giti cyawo wshobora kubitaho

    Musabyemariya Josepha uyobora icyo kigo avuga ko atewe impungenge n’abakobwa b’inkumi kuko atekereza ko bashobora kuzaterwa inda, ariko na none agaterwa impungenge n’abo bigaragara ko nta bwenge bwo gutoranya ikibi n’icyiza bafite.

    Ati “Hari abo ubona bibera mu isi yabo, akaba yarya imyanda, noneho nkabona n’uwaba afite umuryango bazamwica, nk’uko byagendaga kera”.

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23. Muri bo 18 bafite imiryango bakomokamo. Kuri 23 kandi, 10 bose ni abafite ikibazo cyo kutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, ari na bo Musabyemariya afitiye impungenge ko imiryango itazabasha kubitaho.

    Ni na yo mpamvu atekereza ko Leta ikwiye kuzabashakira uko babaho kuko we abona nta muryango ku giti cyawo wabitaho ngo ubashobore.


  • Kansiime yambitswe impeta n’umusore baherutse kubyarana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bamaze igihe kinini bakundana, muri Gicurasi uyu mwaka bibarutse imfura yabo y’umuhungu, ibyo bisa n’aho byongereye imbaraga urukundo rwabo kuko biyemeje kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

    Iyo mpeta Kansiime ayambitswe nyuma yo gushyingura nyina wapfuye mu byumweru bibiri bishize, mu muhango wo kumuherekeza byari ibirori birimo imbyino nk’uko umuryango we wavuze ko bariho bamuherekeza bishimira ubuzima wabayeho.

    Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Kansiima yagize ati “Isezerano ryiza? Nshobora kuba niboneye uwo tuzafatanya ubuzima mu mikino. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe byiza. Skylanta urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho, urakoze kwiyemeza kubana n’ubusazi bwanjye. Nanjye ngiye kugukunda”.