Tag: featured

  • Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw’amata mu kajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa
    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa

    Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze no mu ma santere y’ubucuruzi ari hanze yawo, hagaragara abacuruza amata, cyane cyane mu ma saha ya mu gitondo na nimugoroba.

    Abo Kigali Today yasanze bayacururiza mu Murenge wa Muko, ku iseta bakoreraho iri hafi neza y’umuhanda nyabagendwa, ibikoresho bigizwe n’amajerekani manini n’amatoya baba bashyizemo amata, bigaterekwa hasi ku buryo ushaka amata wese bitewe n’ingano y’ayo akeneye, bamupimira bakoresheje igikombe cya purasitiki, umuguzi yamara kwishyura, bakayamuha agataha.

    Umwe mu bayacuruza yagize ati “Kuyacururiza aha ni uko ari ho tubona haboneka abakiriya benshi kandi bihuse. Ubu nkanjye mba naranguye litiro zitari munsi y’100 z’amata kandi iyo nyazanye kuyicururiza aha, amasaha atatu yonyine arahagije ko baba bayamaze, nkahita nitahira, ifaranga ryanjye nkarikenyereraho”.

    Mugenzi we ati “Mbona ubu buryo bwo gucuruza amata tuyadandaza, ari bwo butworoheye kandi bubangutse. Urebye ukuntu dushora imbaraga mu kwigengesera isuku y’amata ngo atangirika muri cya gihe tuba dutegereje abaguzi n’igihe nyacyo tuba tuyamushyikiriza mu gikoresho aba yitwaje, dusanga uko biri ubu buryo tuyacuruzamo biruta kuba twajya kuyacururiza mu isoko tuyatanditse kimwe n’ibindi bicuruzwa. Ni yo mpamvu twiyizira ku muhanda aho abakiriya batubonera hafi”.

    Isimbi Belancile ni kenshi yaguraga amata acururizwa ku muhanda, nyuma yigira inama yo kubihagarika kuko yakemanze isuku yayo.

    Yagize ati “Aho hantu bacururiza amata ni hafi y’aho nari ntuye. Usanga bayateretse ku kameza hamwe n’ibindi bintu by’ibiribwa nk’inyanya, ibitoki n’amakara kandi uwakira abagura ibyo bicuruzwa akaba umwe. Hari nk’igihe aba amaze guha umukiriya amakara cyangwa se kumupimira ibirayi, haza nk’umuntu ushaka amata na we akamusukira atanabanje gukaraba intoki. Urumva ko isuku y’ayo mata yanteye kuyikemanga, kujya kuhagurira mbihagarika ntyo”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, akangurira abacuruza amata kwitabira kubikora mu buryo bunoze.

    Yagize ati “Buriya buryo bwo gucuruza amata ku muhanda aho buri wese ayatereka aho yiboneye si ubwo gushyigikirwa. Ubwabyo tubirebera mbere na mbere mu buryo atwarwamo, aho abenshi baba bayashyize mu majerekani. Birazwi neza ko iyo amata atwawe mu gikoresho kitabugenewe aba indiri ya za mikorobe zororoka byihuse, kandi zigira ingaruka ku buziranenge bw’amata”.

    Arongera ati “Niyo mpamvu aorozi bacu bakagombye kumenya ko kumenya ko gutwara amata mu majerekani atari byo, ahubwo bagashishikarira kugura ibicuba, cyane ko biboneka ku masoko kandi no ku bufatanye bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, aborozi bagiye bahabwa ibicuba kuri Nkunganire”.

    Uwo muyobozi anavuga ko kuba hakigaragara abakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari, bahora bacengana n’inzego z’ubuyobozi ntibanatange imisoro, bigateza icyuho mu mitangire y’imisoro, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

    Mu mukamo ukomoka ku nka zororewe mu Karere ka Musanze, uwo aborozi babasha kugeza ku makusanyirizo uko ari atatu ahabarizwa, nturenga Litiro 5,900 z’amata.

    Ubuyobozi butangaza ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kongera umukamo, binyuze mu kuvugurura ubworozi hakitabirwa ubwa kijyambere, gushishikariza aborozi kwimakaza isuku yabo bwite, iy’ubworozi ndetse n’uburyo amata atwarwamo, kugira ngo bifashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.


  • Abana bafite ubumuga bakiba mu bigo bagiye gushakirwa imiryango barererwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi
    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi

    Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo yatangirizaga iyo gahunda mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ADAR-Tubahoze, i Huye.

    Iyo gahunda yayitangije nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango.

    Tuyizere kandi avuga ko ibi byemejwe nyuma y’uko muri 2013 Leta y’u Rwanda yari yafunze ibigo by’imfubyi, ivuga ko abana bose bakwiye kurererwa mu miryango, ariko abafite ubumuga bo bakabura imiryango ibakira.

    Agira ati “Gahunda yo kurerera Abanyarwanda mu miryango yatangiriye ku bana bari mu bigo by’imfubyi, ariko twasanze hari abana bafite ubumuga basigayeyo, babuze imiryango ibakira kubera kubanena no kuba hari abatekereza ko uwo mwana yamwanduza ibyo bita imyuka mibi, amagini n’ibindi, babaha akato”.

    Nyamara kandi, ngo abana bafite ubumuga na bo baba bakeneye urukundo rwo mu muryango akitabwaho.

    Ati “Gukora icyo gikorwa ni uko tubona iyo umuntu ari mu muryango ari bwo abasha kubona urukundo, abasha kumva ko na we ari umuntu. Ariko n’umuryango wamubyaye ukumva ko umwana agomba kwitabwaho n’umuryango we mbere y’abandi”.

    Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’abafite ibigo byita ku bana bafite ubumuga babibamo, n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ndetse n’ikigo gishinzwe imikurire y’umwana no kumurengera, abafite imiryango bazayisubizwamo, n’abatayifite bakazashakirwa ba Marayika murinzi babakira.

    Abo bana kandi bazakomeza gukurikiranwa nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha.

    Ati “Ibyabafashaga mu kigo bizabaherekeza mu buzima busanzwe, kandi bazajya basurwa n’abashinzwe abana, igihindutse cyose tukimenye”.

    Icyakora, abasanzwe bita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri ADAR Tubahoze i Huye, bafite impungenge z’uko bazabaho mu miryango badafite ubakurikirana umunsi ku wundi nk’uko byari byifashe mu kigo.

    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w
    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w’ikigo atekereza ko nta muryango ku giti cyawo wshobora kubitaho

    Musabyemariya Josepha uyobora icyo kigo avuga ko atewe impungenge n’abakobwa b’inkumi kuko atekereza ko bashobora kuzaterwa inda, ariko na none agaterwa impungenge n’abo bigaragara ko nta bwenge bwo gutoranya ikibi n’icyiza bafite.

    Ati “Hari abo ubona bibera mu isi yabo, akaba yarya imyanda, noneho nkabona n’uwaba afite umuryango bazamwica, nk’uko byagendaga kera”.

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23. Muri bo 18 bafite imiryango bakomokamo. Kuri 23 kandi, 10 bose ni abafite ikibazo cyo kutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, ari na bo Musabyemariya afitiye impungenge ko imiryango itazabasha kubitaho.

    Ni na yo mpamvu atekereza ko Leta ikwiye kuzabashakira uko babaho kuko we abona nta muryango ku giti cyawo wabitaho ngo ubashobore.


  • Kansiime yambitswe impeta n’umusore baherutse kubyarana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bamaze igihe kinini bakundana, muri Gicurasi uyu mwaka bibarutse imfura yabo y’umuhungu, ibyo bisa n’aho byongereye imbaraga urukundo rwabo kuko biyemeje kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

    Iyo mpeta Kansiime ayambitswe nyuma yo gushyingura nyina wapfuye mu byumweru bibiri bishize, mu muhango wo kumuherekeza byari ibirori birimo imbyino nk’uko umuryango we wavuze ko bariho bamuherekeza bishimira ubuzima wabayeho.

    Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Kansiima yagize ati “Isezerano ryiza? Nshobora kuba niboneye uwo tuzafatanya ubuzima mu mikino. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe byiza. Skylanta urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho, urakoze kwiyemeza kubana n’ubusazi bwanjye. Nanjye ngiye kugukunda”.

  • Polisi iributsa abakoresha umuhanda kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda.

    Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera batwara abagenzi batarenza 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi ndetse n’abatwara imodoka zabo ku giti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Ubu bukangurambaga bwatangiriye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere muri iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabutangirije mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko kuri Yamaha,yakanguriye abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    ACP Ruyenzi aganira n’itangazamakuru yarisobanuriye ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

    Yagize ati “Ni inshingano y’umushoferi ndetse n’undi wese utwaye ikinyabiziga kureba ko uwo atwaye yambaye agapfukamunwa, hashize iminsi tubona ko abantu bakoresha umuhanda basa naho bari baradohotse ku mabwiriza, yego bamwe turabafata tukabahana ariko ni na ngombwa ko dukora ubu bukangurambaga tubibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza bibareba.”

    ACP Ruyenzi yakanguriye abamotari ko mbere yo guha umugenzi ingofero yabugenewe bajya babanza kumubwira akambara agatambaro mu mutwe nabo bagatera umuti iyo ngofero kugira ngo bice mikorobe kandi aho bari hose bagahorana uwo muti (hand sanitizer), yabibukije ko mugihe bahagaze bategereje abagenzi bagomba guparika bahanye intera.

    Yakomeje abwira abatwara ibinyabiziga ko umuntu wese urenze kuri aya mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000frw n’ikinyabiziga cye kigafungwa iminsi itanu.

    Ngarambe Ildephonse umushoferi utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu modoka za rusange rusange yavuze ko mbere y’uko ahagurutsa imodoka abanza kugenzura ko abagenzi atwaye bubahirije amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza ndetse banahanye intera, ubyanze akamusohora.

    Ngendahimana Emmanuel umugenzi ku maguru waruturutse Rwandex yerekeza mu Mujyi yavuze ko ingamba akoresha mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yambara agapfukamunwa neza, agakaraba kenshi n’isabune n’amazi meza yajya gufata ikinyabiziga yaba adafite umuti wabugenewe akabanza kujya gukaraba, yagiriye inama abagenzi muri rusange ko kugira ngo tubashe guhashya iki cyorezo cya Covid-19 abantu bakwiye kubigiramo uruhare bakurikiza amabwiriza yose uko yashyizweho kubera ko iki cyorezo kitacika tudafashe iya mbere mu kwirinda.

    Ubukangurambaga bwabereye ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali bukaba buzamara icyumweru, aho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazakomeza gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Abarwanyi ba Hamas bavumbuye andi mayeri bakoresha mu guhangana na Israel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel
    Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel

    Muri iki cyumweru Leta ya Israel yongeye gukoresha indege kabuhariwe z’urugamba mu kugaba ibindi bitero ku birindiro by’umutwe wa Hamas mu gace ka Khan Younis mu Karere ka Gaza muri Palestine.

    Israel yatangaje ko yagabye igitero gikomeye kuri Hamas nyuma y’uko ibipurizo bihazemo umwuka uturika wa gaz binahambiriyeho utuntu duto duturika birashwe mu kirere cyayo, bivuye muri Gaza.

    Ikomeza ivuga ko abarwanyi bubuye aya mayeri nyuma y’aho intwaro zabo ntacyo ziri kubafasha kuko ibisasu bya misile byabo barwanyi bikomeye byagiye bisandarira mu kirere bikaburizwamo n’ikoranabuhanga ry’igisirikare cya Isreal (IDF), ntacyo birangiza.

    Ubu buryo bw’ibipurizo ngo buri guteza inkongi mu mirima y’ Abanyasiraheli bigatwika imyaka ndetse bugateza n’izindi nkongi nyinshi ku gice gihana imbibi na Gaza.

    Ibi ni ibitero bishya bije nyuma y’aho ku itariki ya 21 Gicurasi impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano no guhana agahenge, nyuma y’intambara yashyamiranyije impande zombi yamaze iminsi 11.

    Ntiharamenyakana abandi basivile bashya baguye n’abakomerekeye muri iki gitero ariko igisirikare cya Israel kivuga ko inkongi zatewe n’aba barwanyi zose hamwe ari 20 ariko zateje ibikomere bidakomeye ku baturage bake bageragezaga guhangana no kuzimya kuko batewe batunguwe.

    Yeruzalemu, umujyi umaze imyaka irenga ibihumbi bitanu ubayeho ni wo zingiro ry’amakimbirane kuko ari agace karwanirwa n’impande zombi.

    Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz
    Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz

    Mu butumwa umutwe wa Hamas watangaje binyuze ku muvugizi wayo, wavuze ko ukangurira abaturage ba Palestinea gukomeza kwirwanaho mu cyo wise ubutwari bwo gutsimbarara ku rugamba no guharanira uburenganzira bwabo ku mujyi wa Yeluzaremu bafata nk’ubutaka butagatifu bwabo cyane cyane agace k’Iburasirazuba.

    Babivuze mu gihe Israel yiteguraga kwizihiza umunsi ngarukamwaka bafatiyeho Yeluzaremu, by’umwihariko aka gace k’Iburasirazuba Abayahudi na bo bafata nk’umujyi mutagatifu w’abakurambere babo bari baranyazwe bakaza kongera kuwigarurira mu ntambara idasanzwe yo mu Burasirazuba bwo hagati mu mwaka wa 1967.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo uyu munsi wagomba kwizihizwa n’Abayahudi ariko igipolisi kiza kuwusubika bitewe n’uko byari guteza imirwano kuko umuhanda mugari bakoresha mu mutambagiro mutagatifu wa Yeruzalemu, unyura mu bice bituwe cyane n’abarabu hakiyongeraho ko banahafite umusigiti ukomeye wa Al AQsa. Bavuga ko guhomba ako gace ari uguhomba uwo musigiti bafata nk’umutagatifu, ari na byo byabaye intandaro y’imirwano ikomeye yo mu kwezi gushize.

    Uyu munsi w’Abayahudi waje kongera gusubukurwa na Guverinoma nshya ku wa Kabiri, ariko Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Yair Lapid yanenze abo ku ruhande rwa Isreal yise intagondwa zikomeje kugaragaza amagambo y’urwango n’irondaruhu muri uyu mutambagiro agira ati : Birababaje! Muri twe harimo abafite imyitwarire mibi. Ni gute umuntu afata ibendera ry’igihugu akagenda aririmba ngo urupfu ku barabu, turabihakanye ntabwo twifuza kubiba irondaruhu.

    Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu
    Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu

    Muri iki gikorwa cyabaye, Polisi yatangaje ko Abanyepalestina 30 bakomeretse abandi 20 barafungwa mu rwego rwo guharura amayira y’Abayahudi ubwo bari muri uyu mutambagiro.

    Mu mwaka wa 2017 nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ku mugaragaro ko zishyigikiye iyimurwa ry’umurwa mukuru wa Israel, ukareka kuba Tel Aviv ugahinduka Yeruzalemu ndetse ihita ifata iya mbere mu kwimurirayo Ambassade ya Amerika, n’ibindi bihugu birakurikira. Icyakora kugeza magingo aya Abanyepalestina ntibaremera ko bahebye ubu butaka, ari yo ntandaro yo gushyamirana.


  • Musanze: Abofisiye muri Polisi bahuriye mu biganiro bavomamo ubumenyi bwo gukaza umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byafunguwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye kuri uyu wa 17 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi.

    Minisitiri Busingye yasabye ababyitabiriye gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano muke mu gihugu.

    Yagize ati “Isi ihura n’ibibazo byinshi bitandukanye harimo amakimbirane ashingiye ku moko, intambara, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyorezo, ibiza, gukoresha intwaro n’ibindi.”

    “Byagaragaye ko kugira ngo ukemure ikibazo cy’umutekano mu buryo bunoze bisaba ko bihera mu bantu bashinzwe umutekano bafite ubuhanga n’ubumenyi ndetse bumva neza ibibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi.”

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu yavuze ko uyu ari umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye hifashishijwe abahanga n’inararibonye mu masomo baba barahawe.

    Yagize ati “Ibi biganiro biba bigamije kwagura ubumenyi burenze ku bwo baba barahawe mu ishuri.”

    Ibi biganiro bihuje abantu 100 barimo 32 bari gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi biganjemo abapolisi bakuru n’abanyeshuri 22 baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko ry’u Rwanda n’impuguke mu bumenyi butandukanye.

    Ibiganiro byitabiriwe n’abofisiye muri Polisi y’u Rwanda n’abo mu zindi nzego

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye afungura ibiganiro

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu

  • U Buyapani bugiye gusangiza u Rwanda amasomo y’uburyo bwateye imbere budatakaje umuco wabwo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na JICA.

    Atangiza ku mugaragaro ubu bufatanye, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kwigira ku mateka y’u Buyapani bwabashije gutera imbere kandi budataye umuco wabwo.

    Ati “Aya masomo yihariye azadufasha kwigira ku buryo u Buyapani bwateye imbere butirengagije n’umuco wabwo. Bamaze imyaka irenga ijana bateye imbere kandi uko gutera imbere ntibigeze batakaza umwimerere w’umuco n’indangagaciro z’abanyagihugu. Bazigisha abarimu n’abanyeshuri bacu muri Kaminuza y’u Rwanda uko bo babigenje, ibi ni mu rwego rwo kugira ngo tubigireho, bityo natwe tubashe kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu”.

    Minisitiri Uwamariya asanga ari uburyo bwiza bwo kwigira ku byiza abandi bagezeho kandi udatakaje indangagaciro n’umuco by’igihugu nk’uko u Buyapani bwabikoze.

    Umuyobozi wa JICA, Dr. KITAOKA Shinichi, mu butumwa yanyujije muri mashusho yerekanywe, yavuze ko ubu bufatanye ari imbuto zavuye mu biganiro by’u Rwanda n’u Buyapani, ibihugu bihuje amateka.

    Yagize ati “Imyaka 27 irashize mu Rwanda habaye amahano navuga ko ari isomo rikomeye u Rwanda rwize, tutiyibagije ibyabaye iwacu Hiroshima na Nagasaki. Ibi bikwiye kudufasha gukomeza guteza imbere ubukungu bw’abenegihugu kandi twishyize hamwe, ubwo nasuraga bwa mbere u Rwanda mu 2011 nabonye uburyo u Rwanda rusa neza n’umujyi ufite isuku, binyereka ko hari ikintu cyakozwe.”

    “Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga u Buyapani twarahuye nibwo twaganiriye kuri ubu bufatanye bwa JICA Chair Program, nshimiye Amb. Charles Muligande wagize uruhare mu kugirango ubu bufatanye burusheho kunononsorwa”.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Amb. Rwamucyo Ernest, yavuze ko hari byinshi u Rwanda ruzigira muri iyi gahunda y’amasomo azatangwa na JICA.

    Ati “urwego rw’ubukungu rw’u Buyapani rwateye imbere, u Rwanda tuzarwigiraho byinshi harimo uburyo babigezeho. Bizadufasha guhanahana ubumenyi hagati ya za Kaminuza zo mu Buyapani na Kaminuza y’u Rwanda, bateye imbere mu bijyanye n’inganda ndetse n’ikoranabuhanga ibintu dukwiye kwigiraho no kumenya ibanga bakoresheje”.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, asanga ibihugu byose bizungukira muri ubu bufatanye kuko hari byinshi ibi bihugu byombi bihuriyeho, yongeraho ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Buyapani.

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje asanga ubu bufatanye ari amahirwe akomeye babonye.

    Ati “aya ni amahirwe akomeye, urebye uburyo u Buyapani bwashegeshwe n’intambara ya kabiri y’Isi yose ariko bukabasha kuzahura urwego rw’ubukungu, ibi tuzabasha kubyigiraho uko babigenje kugira ngo natwe tubishyire mu bikorwa, ibyo tuziga bizarenga imbibi za Kaminuza y’u Rwanda bigere no ku bandi banyarwanda”.

    Ubu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na JICA bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, buba bwarashyizwe ahagaragara mu mwaka 2020 ukwezi kwa Gatatu, ariko buza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, isomo rya mbere biteganyijwe ko rizigishwa tariki ya 30 Kanama 2021, rikazagaruka ku iterambere ry’ubukungu muri Aziya na Afurika, amwe mu masomo akazajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’impuguke zo mu Buyapani.

    Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo kumurika ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na JICA

    Dr Charles Muligande yashimwe kuba yaragize uruhare mu kunononsora iyi gahunda y’amasomo azatangwa na JICA

    Ambasaderi Rwamucyo asanga kuba inganda n’ikoranabuhanga byarateye imbere mu Buyapani aribyo kwigiraho

    Ambasaderi w u Buyapani mu Rwanda IMAI Masahiro asanga u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza

    Dr Valentine Uwamariya asanga u Rwanda ruzigira ku ibanga u Buyapani bwakoresheje bugatera imbere budataye umuco wabwo

    JICA na Kaminuza y’u Rwanda batangije ku mugaragaro ubufatanye bwo kwigisha amasomo ajyanye n’ubukungu politike n’uburyo u Buyapani bwateye imbere

    MARUO Shin ahagarariye JICA mu rwanda nawe yari muri uyu muhango

    Prof Alexandre Lyambabaje umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda asanga aya masomo agomba kurenga imbibi za Kaminuza akagera no mu bandi banyarwanda

  • Rwezamenyo: Havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 14 kikaba cyarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge.

    Iyi mibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibonetse nyuma y’aho abatuye muri ako gace bagiye bagaragaza ko hiciwe abantu ariko ntibihabwe agaciro.

    Iki gikorwa cyarangiye hatari habasha kumenyekana umubare nyawo w’imibiri y’abazize jenoside bajugunywe muri iki cyobo bitewe n’uko iyagaragaye yari yarangiritse mu buryo bukomeye.

    Abarokotse Jenoside babwiye IGIHE ko bishimiye ko babonye imibiri y’ababo gusa baboneraho gusaba abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Umupfasoni Anitha yavuze ko mu 1994 hafi y’umurenge wa Rwezamenyo no kuri Sitasiyo ya Polisi hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko hari bariyeri nyinshi.

    Ati “ Hano Rwezamenyo hari bariyeri nyinshi, ntabwo warengaga iminota ibiri utarenze bariyeri. Hano ku Murenge wa Rwezamenyo na hano kuri burigade hari bariyeri, no kuri uyu muhanda zigiye zikurikiranye ndetse n’aha kuri Union Bar, ubwo rero nta gushidikanya iyo twumvise ko hari imibiri dushira agahinda.”

    Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko hagaragaye amasasu muri iki cyobo n’imibiri myinshi n’ubwo yirinze gutangaza umubare w’iyabonetse bitewe n’uko iyagaragaye yari yangiritse cyane.

    Yashimangiye ko iyi gahunda izakomereza mu bindi bice by’uyu murenge aho bahawe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside.

    Muri iki cyobo habonetse imibiri myinshi yajugunywemo abazize jenoside yakorewe Abatutsi

  • Kigali: Polisi yatangiye guhwitura abakoresha umuhanda ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu buzamara icyumweru, aho bari kugenzura niba koko abatwaye ibinyabiziga bari kwibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo ko imidoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50%, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko impamvu zo gutegura ubu bukangurambaga ari ukurushaho gushishikariza abakoresha umuhanda guhagurukira icyorezo cya Covid-19 kuko cyongeye gukaza umurego.

    Ati “Twayitangiye uyu munsi kandi izakomeza. Twashyizemo imbaraga kugira ngo abakoresha umuhanda bongere kwibuka ko ari inshingano zabo gukomeza kubahiriza ibyemezo n’ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

    “Tumaze igihe ku mihanda, aho duhagaze tubona ko abantu batabyubahiriza ugasanga abagenzi ntabwo bambaye neza udupfukamunwa, abandi batatwambaye niyo mpamvu twavuze ngo reka dutangize izi nyigisho zijyanirane n’ibihano basanzwe babona noneho turebe ko abantu bose babyubahiriza.”

    ACP Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko ari inshingano zabo kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kwibutsa abo batwaye kukambara neza, kuko iyo basanze utwawe atakambaye bibazwa umuyobozi w’ikinyabiziga.

    Ubu bukangurambaga bukorwa abapolisi bahagarika imodoka yaba itwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa iz’abantu ku giti cyabo, moto, bakabaza abashoferi niba bafite umuti wo gukaraba intoki ndetse niba bibuka n’amabwiriza mashya abemerera gutwara abantu muri ibi bihe.

    Abashoferi bibutswa ko aribo bayobozi b’abo batwaye bityo ko bakwiye kubakebura mu gihe babona batangiye kurenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Abakoresha umuhanda nabo bagaragaje ko ubu bukangurambaga ari igikorwa cyiza cyagakwiye gushyirwamo imbaraga.

    Mutungirehe Jean de Dieu yagize ati “Ibi ni byiza, biratwereka ko noneho tutari twenyine muri uru rugamba. Dukeneye kubanza guhwiturwa binyuze muri iki gikorwa, urabona ko batari guhita bahana ahubwo bari muri gahunda yo kutwigisha. Ni ibintu twari tusanzwe dukora ariko iyo bongeye kutwibutsa gutya bituma natwe turushaho kubyubahiriza.”

    Umwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto, Gatete Didace yavuze ko abona n’abari baradohotse bari kwisubiraho nyuma yo kubona polisi yahagurukiye kwigisha.

    Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, buje nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda cyongeye gukaza umurengo by’umwihariko.

    Abatwaye ibinyabiziga bari kwibutswa ko ari inshingano zabo kubwira abo batwaye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Muri ubu bukangurambaga bari kwibutsa n’abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    N’abari mu modoka zabo bari kwigishwa

    ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda basa n’abari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Meya na Gitifu ba Burera bahamagajwe mu rubanza Visi Meya ashinjwamo kunyereza umutungo – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwanzuye ko bakazitaba kuwa 7 Nyakanga 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera areganwa na bagenzi be bane aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera.

    Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021 nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, urukiko rwasuzumye impamvu zashingiweho n’ubushinjacyaha rubasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kuri buri muntu n’uko abaregwa bireguye, maze rwanzura ko hagomba guhamagazwa abayobozi bavugwa ko babahaga amabwiriza.

    Abaregwa bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo n’ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Abaregwa bose ubwo baburanaga bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa. Bavuze ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

    Mu iburanisha ryabaye kuwa 12 Mata 2021, Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa kandi guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Icyo gihe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa, haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo Manirafasha avuga bikwiriye guherekezwa n’inyandiko kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Aha niho Urukiko rwanzuye ko mbere yo guca urubanza burundu rugomba gutumiza Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhagarariwe na Meya ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako uba akuriye itangwa ry’amasoko kugira ngo bagire ibyo basobanuzwa ku watanze ubwo burenga burenganzira.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

    Urukiko rwategetse ko Meya na Gitifu wa Burera bahamagazwa