Tag: featured

  • Ba Ofisiye muri Polisi basabwe gufata iya mbere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yasozaga ibyo biganiro ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kamena barimo ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko (ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, ku nsanganyamatsiko yo “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo by’umutekano muke kuri uyu mugabane bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyI bityo ko ibiganiro byari bimaze iminsi bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati “Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura na byo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye ndetse na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri aka Karere, hagaragajwe ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,i curuzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bacyirinde.

    Abitabiriye ibiganiro ku mahoro n’umutekano basabwe uruhare mu gukumira ibyaha byugarije Umugabane wa Afurika

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasozaga ibiganiro byaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze

  • Imikino itanu ya shampiyona irimo uwa Rayon Sports yasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko akarere ka Rubvu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus, imwe mu mikino irimo amakipe yo mu karere ka Rubavu yasubitswe.

    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe
    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro mu karere ka Rubavu wamaze gusubikwa, uyu ukaba ukurikiye undi ikipe ya Etincelles yagombaga kwakiramo AS Muhanga ku wa Kane nawo wasubitswe amakipe yamaze no kugera ku kibuga.

    Gusubikwa k’umukino wa Etincelles na AS Muhanga, byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba isubitse n’indi mikino y’amakipe umunani ahatanira kutamanuka kugira ngo uyu mukino uzabanze ukinwe, ubundi indi mikino yose ibere rimwe.

    Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko imikino yasubitswe

    “Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere; “

    “Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

    “Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.”

    Aya makipe yakirira imikino mu karere ka Rubavu, yasabwe kuba yamenyesheje FERWAFA ikibuga izakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba.

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

    Police FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium 3.30PM)
    APR FC vs Marine FC (Huye Stadium, 3.30PM)

    Imikino yasubitswe

    Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    AS Muhanga vs Gasogi United
    Gorilla FC vs Mukura VS&L
    Kiyovu SC vs Etincelles FC


  • Abitabiriye ibiganiro mu ishuri rya Polisi basabwe guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse. Yavuze ko bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Minisitiri Gatabazi
    Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati ” Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umuteko n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw ‘Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena nibwo hasubukuwe ibiganiro byo ku munsi wa kabiri,ikiganiro cya mbere cyari kirimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Yagaragaje ko iyangirika ry’ibidukikije akenshi bigirwamo uruhare n’abantu bigatuma inzego z’umutekano zifata iya mbere mu kubakumira. Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Minisitiri Mujawamaliya yagarutse ku myuzure yigeze kugaragara mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019 igahungabanya umutekano w’abaturage cyakora bigahurirana n’uko Leta yarebye kure bigasanga yari yarimuye abaturage mu bishanga no mu manegeka. Yavuze ko umugabane wa Africa urimo guhangana n’ingaruka z’imyuka iva mu nganda zo mu bihugu byateye imbere aho iyo myotsi ihumanya ikirere.

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda yarebye kure ikagira ishami rishinzwe kurengera ibidukikije.

    Ati ” Hashize igihe kinini Polisi y’u Rwanda ishyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije, ndashimira Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yararebye kure agashyiraho iryo shami muri Polisi y’u Rwanda nyamara muri Minisiteri y’ibidukikije ntiturigira, si ibyo gusa kuko kenshi tubona aho Polisi ikora ibikorwa byo kurengera ibidukikije batera ibiti ndetse bakanafata abangiza ibidukikije nk’abinjiza amasashe mu gihugu n’abatema amashyamba,ubukangurambaga mu baturage mu kurengera ibidukikije n’ibindi.”

    Juliet Kubera, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera ibidukikije(REMA) yatanze ikiganiro kibanze ku kurwanya ibiza aho Leta ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje muri Politiki yayo.

    Ati” Leta yashyizeho amategeko arengera ibidukikije cyane cyane ibyo iba yariyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Dukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe binyuze mu mishinga yo gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri. Dufite iminshinga migari mu karere k’amayaga no mu Karere ka Gicumbi.”

    Aba bayobozi ndetse n’abitabiriye ibiganiro icyo bahurizaho ni uko iyo ibidukikije byahungabanye bigira ingaruka ku mutekano. Bagasanga ibihugu byo ku mugabane wa Africa bigomba gushyira mu bikorwa ibyo biba byariyemeje muri politiki y’ibidukikije kandi bigakomeza guhangana n’ibibazo bituruka mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.

    Ikindi kiganiro cyagarutse ku byaha byibasiye umugabane wa Afrika. Ikiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri aka Karere.

    Aba bose icyo bahurizaho ni uko umugabane wa Africa ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Ati”Nubwo biriya byaha bikomeje kugaragara ku mugabane wacu wa Africa ndetse no ku Isi yose usanga hari imiryango ndetse n’amategeko yashyizweho mu kurwanya ibyo byaha. Ibihugu bigomba kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, buri gihugu kikagira ibigo byihariye mu kurwanya ibyo byaha.”

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 ku mugabane wa Africa cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishiboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bakirinde.

    CP Kabera yavuze Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga butandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga harimo indege zidafite abadereva(Drones), imodoka ndetse na za moto.

    Yavuze ko ibyo byose byakoreshwaga mukugeza ubutumwa ku baturage bubafasha kwirinda COVID-19 kandi bikanakoreshwa mu kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bamwe muri ba Ofisiye bakuru barimo kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo biga mu ishuri. Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga. Banagaragaje ko bamenye ko itangazamakuru ryunganira mu mutekano aho rihuza inzego z’umutekano n’abaturage.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • NIRDA yashimiye ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yitezweho ibisubizo by’ikoranabuhanga mu nganda – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, nibwo iki kigo cyateguye amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300 rwahanze udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’inganda rusaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kugira ngo imishinga yabo itazajya ihama mu bitekerezo.

    Muri abo bose hatsinze bane bafite imishinga itandukanye bamara icyo gihe cyose bafashwa mu kubongerera ubumenyi, kubafasha mu kubaha ibikoresho nkenerwa ngo banonosore imishinga yabo ndetse no kubahuza n’abanyenganda bashobora kubenguka imishinga yabo.

    Imishinga irimo uwa SAN TECH Ltd, ufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwandika no gufata imyirondoro y’abantu binjiye mu nyubako, ibigo bya leta, ibitaro, amashuri n’ahandi.

    Ni ikoranabuhanga rikora mu buryo bugezweho aho umuntu ugiye kwinjira mu nyubako, afata indangamuntu ye cyangwa ikindi cyangombwa afite akagitunga ku cyuma, kigahita kibika amakuru ubundi we agakomeza akigendera. Ni ukuvuga ko bishobora gutwara amasegonda atageze ku 10.

    Umurinzi BGM CO Ltd, gifite ikoranabuhanga rizwi nka Bird Scaring Technology, rifite akuma gashyirwa mu mirimo y’umuceri cyangwa ahandi hari imyaka ikunze konwa n’inyoni, bityo ka kuma kajya gatanga urusaku rutera ubwoba inyoni ntizibashe kuza kona imyaka.

    Hari kandi umushinga wa Smart Urwina ufite ikoranabuhanga ryifashisha imashini ijyamo ibitoki ikabihisha mu gihe cy’iminsi itanu mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

    Undi mushinga ni uwa AKWA DROP, aho ufite imashini yifashishwa mu gupima ubwiza cyangwa ububi bwayo.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko iyi mishinga yose itanga icyizere ku buryo hakenewe ko haba ibigo bya leta cyangwa abikorera bayicungira hafi kugira ngo izatange ibisubizo mu rwego rw’inganda.

    Ati “Nkatwe NIRDA twiyemeje gufata babiri, SAN TECH Ltd na SMART Urwina turabajyana mu ruganda rwenga urwagwa n’umutobe ruri i Rwamagana. Kugira ngo natwe dushyire mu bikorwa ibyo dukora, abandi na bo tuzabahuza n’inganda zikeneye ibyo bakoze ni ho bazagenda babona ubushobozi bwo kunoza ibyo bakoze.”

    Dr Sekomo yavuze ko abakiri bato by’umwihariko abafite imishinga y’ikoranabuhanga yazana ibisubizo mu nganda kujya mu marushanwa atandukanye ategurwa na NIRDA kugira ngo bagaragaze iyo mishinga na yo ihabwe ubufasha.

    Ati “Ntabwo bagomba kwitinya, uri ni urugero bagomba kureba. Ibitekerezo birahari barabifite kandi byiza, nibaze bapiganwe na bagenzi babo bahabwe ubufasha turebe ibyo bazahanga, twe dufite inganda zikeneye ubumenyi bwabo, baze abanyenganda bumve ibibazo bafite hanyuma babashakire ibisubizo.”

    NIRDA itangaza ko amarushanwa nk’aya azakomeza gutegurwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’umwihariko iby’ikoranabuhanga mu nganda.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu batangije ikoranabuhanga rya SMART Urwina

    Urubyiruko rwatangije ikoranabuhanga rifasha mu kumenya niba amazi ari meza cyangwa ari mabi

    Ntibayitegera Faida watangije ikoranabuhanga rifasha mu kurinda inyoni zona imyaka asobanura uko rikora

    Abashakashatsi n’ubuyobozi bwa NIRDA basobanuriwe imikorere y’ikoranabuhanga rya SCAN ID ryakozwe n’Ikigo SAN TECH Ltd

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame yashimangiye ko Leta izakomeza gufasha abafite imishinga itanga ibisubizo mu nganda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Miliyari 160 Frw zashowe mu kubaka imihanda no kuvugurura imiturire mu mijyi yunganira uwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cyo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi.

    Mu gutegura iyi mijyi hubatswe ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, izafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu.

    Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye.

    Muri uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya na kilometero 43.69 na ruhurura za kolometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Ibi bikorwa byatangiye kubyazwa umusaruro ndetse mu gukomeza gufasha abaturage koroherwa no kubona izo serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ni gahunda itari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose cyane ko aho umuhanda ugeze ubuzima buhinduka, amazi akahagera n’amashanyarazi akaba hafi aho.

    Nyuma y’ibyiciro bibiri byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hagiye gutangizwa icya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda mu mijyi yunganira Kigali hagamijwe gufasha abaturage kubona

    Muri Kigali ho hazubakwa imihanda mu duce tune turi mu kajagari, biteganyijwe gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.

    Muri uyu mushinga uri gukorerwa inyigo ya nyuma hanarebwa ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo, hazubakwa imihanda, gukora inzira z’abanyamaguru na za ruhurura no gucanira imihanda.

    -  Kigali yahaye umwihariko utujagari no kubungabunga ibishanga

    Muri Kigali biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda unyura hafi na Mpazi mu Murenge wa Gitega, ndetse hanashyirwe ibikorwa remezo bigamije guca intege utujagari two muri Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Muri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, zizanifashishwa mu kubungabunga igishanga cya Gikondo ahahoze inganda n’utundi duce twibasirwa n’imyuzure turimo Kinamba, Rugunga, Rwandex-Majerwa, Mulindi, Masaka na Gacuriro.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko kugenzura imyuzure ari ingenzi kuko bifasha kubungabunga ibirimo imihanda yubatswe.

    Ati “Nta bidukikije, imihanda yacu yahita yangirika, tekereza nk’imvura iguye, amazi yose ava Mont Kigali, Jali, Rebero, uko agera hasi, niba ntacyo ukoze iyo mihanda izangirika. Niba amazi ava Magerwa i Gikondo, iyo utayahaye inzira ku buryo ashobora kugenda bizateza umwuzure.’’

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi, kigomba kugira ingamba zo kubungabunga amazi kuko bidakozwe yakwangiza ibikorwa remezo.

    Ati “Ni yo mpamvu muri iki cyiciro hazatunganywa Gikondo Industrial Park nk’ahahurira amazi menshi. Tugomba guhera ku musozi tuyaha icyerekezo kizima ku buryo imvura ni yo yagwa bitahungabanya ibindi bikorwa remezo.’’

    Minisitiri Gatete yavuze ko kubaka imihanda mu duce tw’utujagari bitagamije kwimura abaturage ahubwo ari uburyo bwo kubegereza ibikorwa remezo by’ingenzi.

    Ati “Ntidushaka kuvana abantu mu mijyi ngo twubake imihanda. Icyo dushaka ni uguha agaciro ibyo bakoraga. Mwabonye ko muri Kigali twashyizemo imihanda [Biryogo] ariko abantu bakomeza kuguma aho bari batuye. Bariya bantu barakenewe mu mujyi, bakora akazi kanyuranye.”

    Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II) kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025. Kugeza ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kwangizwa n’imirimo iteganyijwe gukorwa.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimangiye ko Leta ishaka kuzamura agaciro k’ibikorwa remezo no guteza imbere abaturage

    Abatuye mu Rwabuye mu Karere ka Huye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w’umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021

    Imihanda ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali yatangiye guhindura isura y’aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo

    Mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Mumena hari kubakwa umuhanda mushya. Abatuye aka gace bishimira ko bawegerejwe wari ukenewe cyane

    Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n’ibilometero bine na metero 500. Mu karere hose hazubakwa hazubakwa imihanda ireshya na 6,7 Km

    Umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Mujyi wa Rubavu uri mu izashyirwamo kaburimbo

    Aka gasantere ka Buhuru muri Rugerero mu minsi ya vuba kazaba kashyizwemo kaburimbo

    Uyu muhanda uri ahazwi nk’i Gihundwe ugana i Murangi uri mu izakorwa mu Karere ka Rusizi

    Uyu muhanda uzanyura neza kuri ADEPR Gihundwe, aho iri torero ryavukiye

    Abatuye muri Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu minsi iri imbere bazaba bafite kaburimbo hafi yabo

    Nyabisindu iri mu cude twatoranyijwe mu tuzashyirwamo kaburimbo kugira ngo abahatuye bafashwe kwiteza imbere

    Iki kiraro gihuza Nyabisindu na Nyagatovu kiri mu bizatunganywa neza mu kurushaho koroshya imigenderanire n’ubuhahirane

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Rwezamenyo: Ahahoze ibiro bya Gendarmerie harakekwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’aho muri uyu Murenge mu marembo y’ahahoze Gendarmerie , havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside.

    Imirimo yo gushakisha imibiri muri icyo cyobo yasojwe kuri uyu wa kane habonetse myinshi, nubwo umubare nyawo utaramenyekana kuko yari yarangiritse cyane.

    Bamwe mu barokotse jenoside babwiye IGIHE ko ahubatse sitasiyo ya Polisi ari naho hahoze Gendarmerie, naho hiciwe abatutsi n’ubwo batazi nyir’izina aho imibiri yabo yashyirwaga.

    Umupfasoni Anitha yagize ati “ Kuri burigade habagamo ubwicanyi ariko bo bakoreshaga amasasu. Wajyaga kumva ukumva urusaku rw’amasasu ngo papapapa ariko abantu ntibasohoke.”

    Yakomeje agira ati “ Turabikeka cyane kuko amakuru dufite ko muri burigade harimo abantu ariko twabuze umuntu uza ngo avuge ngo ni aha.”

    Munyempanzi Olivier na we yagize ati “ Turifuza ko hakurikiranwa tukamenya abacu aho bari. Abatarahigwagwa bagatunga agatoki bakerekana aho ariho.”

    Bavuze ko kuba hari abicirwaga muri gendarmerie imirambo yabo ntisohorwe hanze, ngo bishoboka ko babashyinguraga imbere mu nzu.

    Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko amakuru y’uko aho hantu haba hari imibiri bayamenye ndetse bagashakisha ariko ntibayibone.

    Ati “Aho twari twacyetse twarahacukuye na Polisi iradufasha. Hari hafi y’aho bafungira abantu ariko twahahacukuye nta kintu twasanzemo.”

    Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rwezamenyo bakaba bakomeje gushakisha imibiri y’ababo bishwe muri icyo gihe aho banasaba amakuru kuri buri wese uzi ahaciwe abatutsi kugira ngo imibiri y’ababo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ahagaragaye imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rwezamenyo hateganye n’ahahoze hakorera Gendarmerie

    Munyempanzi Olivier yifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana neza zikamenye niba koko muri Brigade ya Nyamirambo hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

    Umupfasoni Anitha ni umwe mu basaba ko ahahoze gendarmerie hashakishwa imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

  • Rusizi: Abafite ubumuga baciye ukubiri no gusabiriza bahereye ku kwizigamira 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhuza imbaraga mu matsinda no gutangira kwizigamira, bamwe muri aba baturage binjiye mu bworozi bw’amatungo magufi, abandi babasha kwibonera iby’ingenzi bakenera mu buzima birimo mituweli.

    Mu 2019 ni bwo Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR) ryafashije abafite ubumuga bo mu Murenge wa Butare kwibumbira mu matsinda. Icyo gihe abayagize batangiye kwizigamira 100 Frw ndetse buri muntu akiha intego y’icyo ashaka kugeraho.

    Nzeyimana Eric wamaze kwinjira mu bworozi bw’amatungo magufi, avuga ko bigitangira bamwe batumvaga aho 100 Frw azabageza.

    Ati “Ubwo twari n’abasabirizi kuko umuntu yabaga yarihebye, umuntu yumvaga ko ijana ritagira agaciro. None ubu Ijana ryatangiye kubyara amatungo kuko naguze ikibwana cy’ibihumbi 12 Frw ndakirera bigera n’aho mu mwaka wa kabiri nkigurisha nongera kuri ayo mafaranga nari nizigamiye ngura ihene y’ibihumbi 30 Frw; ubu ihene ndayifite.”

    Kwihuriza hamwe no kugira ibikorwa bibateza imbere, byatumye bigirira icyizere ndetse imyumvire yo kwiheza no guhisha abana bafite ubumuga irahinduka.

    Kugira ngo ibikorwa by’amatsinda bishinge imizi NUDOR yashyizeho abafashamyumvire begera imiryango y’abafite ubumuga kugira ngo abo babana babibafashemo ndetse banagire ibiganiro bahabwa bibubaka.

    Umukozi wa NUDOR ushinzwe Amatsinda y’Abafite Ubumuga mu Turere twa Rutsiro, Rusizi, Nyanza na Ruhango, Niyonizeye Placide, avuga ko abafite ubumuga bo mu Murenge wa Butare ari urugero rw’ibishoboka mu guhindura imibereho n’imyumvire y’abaturage.

    Ati “Ndibwira ko uru rugero rw’abantu bafite ubumuga ari rwiza kugira ngo n’Abanyarwanda bose uwaba afite igitekerezo ko ufite ubumuga adashoboye abe yaboneraho.”

    Mu Murenge wa Butare habarurwa abafite ubumuga 716. Muri bo 480 bibumbiye mu matsinda yo kwizigama agera kuri 16.

    Leta iheruka kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga, izita ku kuzamura imibereho myiza yabo binyuze muri gahunda zibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, kongera umubare w’abari mu nzego z’imirimo, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, umuco n’ibindi.

    Mu myaka ine iyi gahunda izashorwamo 41.458.014.440 Frw, mu nzego z’imibereho myiza, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera abana, guteza imbere umurimo, ubuhinzi, ubuzima, itumanaho, siporo n’umuco.

    Abafite ubumuga bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga ndetse n’icy’abafite ubukomatanyije.

    Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga bari 446.453.

    Bamwe mu baturage bihaye intego zo kugura amatungo magufi ndetse babigeraho

    Ndimurwango Théogène yemeza ko guhindura imyumvire ari intambwe ya mbere ikwiye guterwa kugira ngo ufite ubumuga yiteze imbere

    Nzeyimana Eric avuga ko bigitangira hari bamwe batumvaga ko hari aho igiceri cya 100 Frw cyazabageza

    Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by’Amatsinda y’abafite ubumuga mu Turere twa Rutsiro, Rusizi, Nyanza na Ruhango, Niyonizeye Placide

  • #COVID19: Abanduye bashya 451 barimo 219 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana ni umugore w’imyaka 74 i Kigali, akaba yahise atuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 378.

    Abantu 246,476 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 187 bayihawe kuri uyu wa Gatanu.

    Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko irimo kwiyongera, dore ko mbere yaho na bwo hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Ubwo nageraga hano narize – Umunyanigeria ku rwibutso rwa Gisozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Abdulrazaq Oniye
    Prof Abdulrazaq Oniye

    Uyu mwalimu ni umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali, abanyeshuri bahagarariye abandi ndetse n’abanyamahanga biga n’abigisha muri iyo Kaminuza basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bagamije kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no gufasha cyane cyane abo banyamahanga kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Abdulrazaq Oniye aganira na Kigali Today kuri urwo rwibutso, yagize ati “Ibyabaye birababaje, ubwo nageraga hano narize. Mpavanye isomo ry’uko ari ingenzi ko abantu biga kubana neza mu mahoro no mu kubahana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.”

    Ngabo Moses uhagarariye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali akaba n’umwe muri abo basuye urwo rwibutso, avuga ko kuba abanyeshuri n’abakozi b’iyo Kaminuza b’abanyamahanga bahawe ubumenyi ku mateka yaranze u Rwanda bizabafasha kuba mu gihugu basobanukiwe neza ibyakibayemo.

    Ati “Umunyamahanga uza kwiga muri Kaminuza amara mu Rwanda imyaka itatu. Iyo asubiye iwabo, hari igihe muri ibyo bihugu haba habayo Abanyarwanda bahungiyeyo barasize bakoze Jenoside mu Rwanda ugasanga baracyafite ingengabitekerezo yo gupfobya. Iyo baje hano ku rwibutso bakiga amateka, iyo basubiye iwabo batubera ba ambasaderi. Iyo bumvise Umunyarwanda uvuga ibitari byo baramunyomoza kuko baba bazi ukuri.”

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Tombola Gustave, avuga ko nka Kaminuza ya Kigali ikorera mu Rwanda kandi ishyigikiye gahunda za Leta na yo yafashe uwo mwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Tombola avuga ko gusobanurira abanyamahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizagira akamaro mu kunyomoza abayihakana.

    Impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni na yo igarukwaho n’umwe mu batangije Kaminuza ya Kigali, Samuel Aine, uvuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu rwego rwo kwibuka amateka mabi n’amahano yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubuyobozi bwari buriho na Politiki mbi yarangwaga n’ivangura ry’amoko, irondakarere ndetse no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Uyu munsi twishimira ko hariho ubuyobozi bwiza bufite umurongo muzima burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika bushyigikiye ubumwe n’ubwiyunge kandi buha amahirwe abantu bose mu buryo bungana.”

    Ati “Icyatuzanye aha rero ni ukugira ngo tubwire aba banyeshuri bacu n’abandi b’abanyamahanga ko tugomba gushyira hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abo usanga birirwa bayipfobya bakoresha cyane cyane imbuga nkoranyambaga.”


  • Amahirwe adasanzwe ahishe mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubucuruzi muri Zimbabwe, ZimTrade, Allan Majuru.

    Ni inama kandi yitabiriwe n’abarenga 200 barimo kandi n’abandi bayobozi bafite mu nshingano ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi, ba rwiyemezamirimo n’abahagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda na Zimbabwe.

    Zimbabwe ni igihugu kiri muri Afurika y’Amajyepfo gifite ubuso bwa 390,757 km2. Mu Burengerazuba bw’iki gihugu hari Botswana, Uburasirazuba hari Mozambique, mu Majyepfo hari Afurika y’Epfo, Amajyepfo ashyira Uburengerazuba hari Namibia mu gihe mu Majyaruguru hari Zambia.

    Ibarura ryo mu 2012, rigaragaza ko iki gihugu cyari gifite abaturage barenga miliyoni 13,1, mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bwari kuri 2,3% muri icyo gihe. Muri iki gihugu urwego rw’uburezi rwateye imbere kuko nibura abazi gusoma no kwandika ni 94,7%.

    Ubukerarugendo buri mu bigira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’igihugu aho bugira 12%, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 11%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 9%, mu gihe serivisi zigira uruhare rwa 16%.

    Zimbabwe ni Umunyamuryango wa SADAC, COMESA ndetse na ACP.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuri ubu byombi bikaba biri gufatanya mu kubaka umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari.

    Akamanzi yabwiye bagenzi be bo muri Zimbabwe ko bashobora gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubucuruzi n’ubuhinzi.

    Ati “Inzego ziza ku isonga mu mahirwe y’ishoramari dufite ni ingufu, ubuhinzi, ubucuruzi, kwakira abantu n’amahoteli, serivisi z’imari n’izindi.”

    Akamanzi yashimangiye ko iterambere ry’ubukungu ryiyongereye cyane mu 2019 aho ryageze ku 9,4% mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyubika ibyari bimaze kugerwaho, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rukomeje guharanira kwigaragaza nk’igihugu gihanga udushya. Ni yo mpamvu tukibasha kureshya ishoramari rikomeye nk’uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ndetse n’Ikigo cya Zipline gikomeje gukwiza amaraso mu gihugu cyifashishije indege nto zitagira abapilote (Drones)”

    Akamanzi yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bukungu, imibare yerekana ko ubuhahirane bukiri hasi cyane ku buryo nta wanyurwa n’uko ihagaze ubu.

    Mu 2019, Zimbabwe yohereje ibicuruzwa bya miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 152 by’amadolari ya Amerika gusa.

    Ashimangira ko ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane ari ngombwa, ati “Ntekereza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi busa n’ubudahari kuko buri hasi cyane ku bihugu biziranye ndetse byifuza kubaka umubano urambye mu by’ubukungu.”

    U Rwanda rwagaragarije aba bashoramari bo muri Zimbabwe ko kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rungana na 24% ku musaruro mbumbe, inganda zikagira 18% naho serivisi zikagira uruhare rungana na 49% ku musaruro mbumbe.

    Kuri ubu u Rwanda ni Umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA), ndetse kiba ari igihugu gifitanye umubano mwiza na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Kuba Zimbabwe yakorana ubucuruzi cyangwa igashora imari mu Rwanda ni amahirwe adasanzwe yo kuba ibikorwa byo muri icyo gihugu biri ku isoko rya EAC rifite abaturage basaga miliyoni 117, ukongeraho n’abo muri RDC, igihugu nacyo kitegura kwakirwa mu muryango w’ibihugu byo mu karere.

    Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allah Majuru yavuze ko ibi biganiro ari amahirwe adasanzwe ndetse mu kwezi gutaha ibigo bisanga 100 byo muri Zimbabwe bizaza mu Rwanda mu nama izahuza ibihugu byombi.

    Ati “ZimTrade izazana ibigo 100 mu Rwanda, mu nama ku ishoramari n’ubucuruzi kandi tuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, itsinda rizaza mu Rwanda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Frederick Shava.”

    Yakomeje agira ati “Twizera ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ari ingenzi kandi iyi nama ku ishoramari izagira uruhare runini mu gufungura amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”

    Biteganyijwe ko hagati ya tariki 28 na 30 Nyakanga 2o21, aribwo iyi nama y’ishoramari ihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe. Ni inama izabera i Kigali mu gihe hazaba hari no kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga.

    Muri 2017, nibwo RwandAir yatangiye gukorera ingando muri Zimbabwe

    Abikorera bashyizwe igorora

    Muri ibi biganiro byahuje impande zombi, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Charity Manyeruke, yasabye abashoramari bo mu bihugu byombi kudacikanwa n’aya mahirwe ashingiye ku mategeko ahuza ibihugu byombi n’ubushake bwa Politiki.

    Yavuze ko ingano idahagije y’ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu by’ibivandimwe ikwiye gukubwa inshuro nyinshi kuko nta nzitizi zihari zatuma bidashoboka.

    Ku rundi ruhande, abikorera bagaragaje inyota yo kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyirweho n’ibihugu byombi.

    Nk’ikigo cya Pan African Logistics, gikora iby’ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi, mu ndege no kukemyekanisha ibicuruzwa, cyagaragaje ko kuba Zimbabwe yegeranye na Afurika y’Epfo ari amahirwe ku bicuruzwa byaba iby’abanyarwanda, ibyo mu Karere ndetse n’ahandi.

    Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael yagize ati “Ni amahirwe ku mpande zombi, kuko nkatwe twiteguye kujya dufasha mu kuzana ibyo bicuruzwa cyangwa ibyo mu Rwanda bizakenera kujya muri kiriya gihugu.”
    Yakomeje agira ati “Nk’ubu ni amahirwe ku kuba ibicuruzwa byacu biri muri kontineri byajya biva muri Zimbabwe kuko yegereye Afurika y’Epfo, bikava muri Afurika y’Epfo biza Dar es Salaam, bikahava bigera i Kigali. Ntabwo twari dufite umurongo w’uburyo ibintu bishobora kuza.”

    Zimbabwe nk’igihugu kinini, gifite ubutaka bunini, kikagira amabuye y’agaciro arimo zahabu na Diamant ndetse gikora ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bwateye imbere, ku buryo nk’umusaruro w’ingano, ibigori n’ibindi bishobora kuva muri icyo gihugu biza gucuruzwa mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikomeye mu by’itumanaho cya AB Communications ari nacyo gifite ibitangazamakuru bya Business Times, ZiFM Stereo, 98.4 FM Midlands na Hevoi FM, Benson Mwebwe, yavuze ko inama nk’izi ari amahirwe adasanzwe ku bacuruzi n’abashoramari muri rusange aho bagiye gutangira kureba uko bayabyaza umusaruro.

    Ati “Aya agiye kuba amahirwe adasanzwe kuri twe turi mu bucuruzi kandi tuzakomeza kureba uburyo twatangira kuyabyaza umusaruro.”

    U Rwanda na Zimbabwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye harimo ayo muri Werurwe uyu mwaka ashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse bikaba biteganyijwe ko mu nama izabera i Kigali hazasinywa andi masezerano.