Tag: featured

  • Huye: Umumotari watwaye umuntu uhetse umwana anagana mu mugongo yafashwe, umugore aracyashakishwa – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugore uhetse umwana nabi ari kuri moto, ku buryo byari biteye impungenge ko uwo mwana ashobora kugwa. Byagaragaye kandi ko umuyaga wagendaga umukubita mu maso.

    Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barabinenze, bandika ibitekerezo basaba ko uwo mugore n’uwo mumotari bakwiye guhanwa kuko bakoze icyaha cyo guhohotera uwo mwana w’uruhinja.

    Polisi y’Igihugu yahise itangira kubashakisha, maze ku wa 18 Kamena 2021 ita muri yombi uwo mumotari ajya no kwerekana iwabo w’uwo mugore mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ariko bahageze baramubura.

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi.

    Avuga ko yatwaye uwo mugore ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 amuvanye muri Gare ya Huye amujyanye mu Murenge wa Gushamvu.

    Yemera ko yari amutwaye ahetse umwana kandi atwaye n’ivalisi, ariko akavuga ko yabanje kumusaba kumuheka neza.

    Yagize ati “Ndamubwira nti ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka. Umwana amushyira mu mugongo mbona ko amuhetse nta n’ikibazo turagenda.”

    “Ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka nibyo ntamenye; tugeze ku Mukoni, ugana ku muhanda w’igitaka ujya i Gishamvu ababyeyi baraduhagarika ngo ntabwo umubyeyi ahetse umwana neza. Turahagarara umubyeyi aheka umwana neza turakomeza turagenda mugeza iwabo.”

    Yemera ko yakoze icyaha agasaba imbabazi ko atazabisubira kuko abanye isomo.

    Ati “Ikosa nemera nakoze ni uko natendetse, nkatendekamo iyo valise n’umwana yari ahetse. Isomo byampaye ni uko ntazongera gutwara umuntu n’igikapu mo hagati cyangwa ahetse n’umwana.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.

    Ati “Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.”

    Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa se agahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    Umugore ari gushakishwa

    SP Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko umugore wari uhetse umwana nabi anaganaga akajya kuri moto na we ari gushakishwa kandi vuba aha araba yafashwe kuko iwabo hamaze kumenyekana n’ubwo akomeje kwihisha.

    Nafatwa azakurikiranwaho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake. Kimuhamye yahanishwa igihano kimwe n’icyahanishwa umumotari wari umutwaye.

    Ati “Umubyeyi na we turacyakomeza kumushakisha hari amakuru dufite y’uko tumubona mu minsi ya vuba.

    Yasabye abatwara abagenzi n’abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda abibutsa ko uzafatwa yabirenzeho azajya ahanwa n’amategeko.

    Yibukije abatwara moto ko ntawemerewe gutwara umuntu uhetse umwana mu mugongo kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu babiri gusa [umumotari n’umugenzi].

    Yavuze kandi ko nta mumotari wemerewe gutwara umuntu n’ibintu icyarimwe.

    Ati “Ubutumwa dutanga ni uko agomba kureba ko atwaye umuntu umwe kandi na we atari mu kaga. N’ibikapu ntabwo byemewe, igikapu yakagitegeye indi moto.”

    Usibye kuba uwo mumotari ashobora kuzahanwa nahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuri ubu yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 45 Frw yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

    Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe hagitegejwe ko akorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umubyeyi wari uhetse umwana muri ubu buryo ari gushakishwa mu gihe umumotari we yafashwe

    SP Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho icyaha cyo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’icy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi

    [email protected]


  • Amarangamutima y’umunyamakuru Bujyacyera washinze ishuri biturutse ku nkovu zo kwiga nabi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka. Ryatashywe ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.

    Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura.

    Kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

    Ku ikubitiro Guteramn yahereye iwabo ku ivuko ariko avuga ko ateganya gushinga ibigo byinshi mu gihugu hose mu gihe azabona ubushobozi.

    Iki kigo gitahwa hari Visi Meya ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, washimye igitekerezo cya Guterman n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze n’umuryango Nufashwa Yafasha ndetse na komite y’ababyeyi.

    Guterman yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri yakigize kuva kera kuko yumvaga ubuzima yakuriyemo atifuza ko hari umwana w’umunyarwanda wabukuriramo.

    Ati “Nakuriye mu bukene, aho naryaga rimwe ku munsi, aho ntashoboraga kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, nkirukanwa inshuro nyinshi kubera kubura amafaranga y’ishuri, kugeza ubwo nahagaritse amasomo yanjye igihe cy’umwka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri , icyo gihe byansabye gushaka imirimo y’ingufu nkiri muto kugira ngo mbone amafaranga yo gukomeza kwiga.”

    Akomeza avuga ko byamusigiye igikomere mu myigire ye ndetse bituma ashyira imbaraga mu kazi yakoraga ashakisha uko yasubira kwiga agize Imana aza gukomeza amashuri ndetse araminuza abona na Masters.

    Ati “Ibyo byansigiye inkovu ku mutima abo twiganaga baransiga mu mashuri atari uko ndi umuswa ahubwo ari ubushobozi buke. Maze kugira aho ngera mfashijwe n’abantu nanjye ngira intego yo kugira abantu nzafasha atari mu myigire gusa ahubwo no mirire ndetse n’ibindi nkenerwa.”

    Abana biga muri iki kigo cya Guterman bahabwa ibikoresho byose bakeneye ndetse ikigo gifite imashini zidoda imyambaro ku buryo ntawe ushobora kugira ikibazo cy’imyenda y’ishuri n’iyindi yo kwambara mu buzima busanzwe.

    Umuryango Nufashwa Yafasha watangiye mu 2014, ufite abagenerwabikorwa bagera kuri maganabiri b’abana n’ababyeyi. Iri shuri rizakira abana b’inshuke bagera ku ijana naho abandi barenga 50 biga mu bindi byiciro bazajya bahahurira nyuma y’amasomo no mu biruhuko.

    Ibikorwa byo kubaka iri shuri byatewe inkunga na Western Flanders Province (Intara y’Uburengerazuba y’Abafurama mu Bubiligi), Umuryango w’Ababiligi Umubano Vzw ndetse n’umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

    Mu Ukwakira 2019 Nufashwa Yafasha Organization yegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 50 Frw

    Guterman yashinze ishuri nyuma y’ubuzima butoroshye yanyuzemo akiga mu buryo buruhije

  • Nta mazi azongera kubura mu mpeshyi i Kigali n’i Bugesera – WASAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rw
    Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry’amazi i Kigali n’i Bugesera

    Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu Mijyi, Methode Rutagungira, avuga ko n’ubwo uruganda rwa Kanzenze (mu Bugesera) rutaragera ku ntego yo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi nk’uko byari biteganyijwe, hari igisubizo kimaze kuboneka.

    Rutagungira yagize ati “Muhumure muhumure! Ubu bimeze neza, amazi yariyongereye ku buryo nta bwoba abantu bagombye kugira, kereka ahari hateye ikiza, ubu hari metero kibe ibihumbi 25 bijya i Kigali hamwe n’ibihumbi bitanu bijya mu Bugesera, byose hamwe byagakwiye kuba metero kibe ibihumbi 40 ariko urabizi ko uruganda ari bwo rucyuzura”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete aha yari yasuye uru ruganda rw’amazi rwa Kanzenze tariki 24 Gashyantare 2021

    Rutagungira arizeza uduce twa Kigali na Bugesera twajyaga tubura amazi mu gihe cy’impeshyi nka Kanombe, Kimironko, Remera, Kabeza, Gahanga, Nyamata n’ibice bihegereye ko hagomba kuboneka amazi igihe cyose.

    Uruganda rwa Kanzenze kandi rwitezweho kunganira izindi mu gutanga amazi mu bice birimo kwagurirwamo Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nka Gasanze, Nduba, mu nganda i Masoro ndetse no hakurya ya Kigali muri Kamonyi.

    Ikigo WASAC kivuga ko uruganda rwa Kanzenze ruzatuma Umujyi wa Kigali ugera ku kwihaza ku mazi wari ukeneye angana na meterokibe ibihumbi 140 ku munsi, mu gihe wabonaga atarenze metero kibe ibihumbi 90.

    Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho
    Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho

    Uru ruganda ruzatuma uyu mujyi ubasha gusagura metero kibe zigera ku bihumbi 11 zijya mu nkengero zawo cyangwa mu bice ugenda wagurirwamo.

    Uruganda rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 ku nguzanyo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD yanganaga n’amadolari ya Amerika miliyoni 96 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 96), akaba yarahawe u Rwanda mu rwego rwo kubaka inganda z’amazi no kuyakwirakwiza mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira.

    Icyo gihe abaturage bari batangiye kubura amazi ku buryo mu bice bya Kimironko mu gihe cy’impeshyi, ijerikani imwe ngo yagurwaga amafaranga 300 nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Habumugisha Aminadabu utuye mu Kagari ka Bibare.

  • Umumotari wagaragaye ahetse umugore na we ahetse umwana akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n
    Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n’imizigo (Ifoto: Social Media)

    Uyu mumotari witwa Vedaste Nzayisenga ukorera mu Karere ka Huye, yivugira ko uriya mubyeyi yamukuye muri Gare ya Huye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu masaa kumi za nimugoroba, amujyanye mu Murenge wa Gishamvu.

    Ngo yamusabye guheka umwana neza, maze amushyira kuri moto hamwe n’ivarisi yari afite. Bageze ahitwa ku Mukoni bahagaritswe n’ababyeyi basabye nyina w’umwana guheka neza, nuko bakomeza urugendo.

    Yaje gutungurwa n’uko ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 yabonye ubutumwa bwa Polisi bumusaba kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 45 bijyanye n’ikosa ryo gutwara abantu barenze umwe kuri moto hamwe n’ibintu, hanyuma n’ikinyabiziga cye na we ubwe barafungwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho ubu cy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 118 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko na none kitarenze amezi atandatu, cyangwa amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko na none atarenze miliyoni.

    Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa
    Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa

    Agira ati “N’uriya mubyeyi turi kumushakisha, kandi mu minsi mikeya turaba twamubonye. Na we kimwe n’umumotari akurikiranyweho kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, kandi nahamwa n’icyaha na we azahanishwa biriya bihano byo mu ngingo ya 118.”

    SP Kanamugire asaba n’abandi bamotari kwitwararika bakareka kurenga ku mategeko yo mu muhanda nkana, batwara abantu n’ibintu, cyangwa batwara ababyeyi bahetse abana.

    Agira ati “Ubundi moto igendaho abantu babiri, ari na bo moto iba yarafatiye ubwishingizi. Iyo umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana baba babaye batatu.”


  • Ruhango: Bahawe imbangukiragutabara ariko basabwa no kwirinda indwara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe mu gihe Akarere kesheje umuhigo wo kugura Imbangukiragutabara kari kahize uyu mwaka w’ingengo y’imari, ubuyobozi bukaba buvuga ko kugeza ubu nibura buri murenge ufite ingobyi y’abarwayi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari igihe abantu birara cyangwa ntibite ku buzima bwabo bikarangira bazahajwe n’uburwayi kandi bari bakwiye kuba barabwirinze.

    Habarurema avuga ko ubuyobozi bwita ku mibereho y’abaturage barimo n’abarembye ariko bitari bikwiye ko umuntu azahazwa n’uburwayi kubera ko bari bubone serivisi zo kwa muganga zirimo n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance).

    Agira ati “Birakwiye ko abaturage batirara ahubwo bakomeza kwirinda indwara, kuboneza imirire, kugira isuku ihagije no kwita ku bana kugira ngo birinde indwara, ambulance ijye itwara gusa indembe za ngombwa”.

    Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kigoma cyashyikirijwe Imbangukiragutabara avuga ko bagiye kurushaho gutanga serivisi inoze kubera ko kohereza umurwayi ku bitaro by’Akarere byasabaga guhamagaza Imbangukiragutabara ikaba yahagera umurwayi yanegekaye.

    Avuga ko Imbangukiragutabara ihoraho izatuma ababyeyi babyara na bo boroherwa kuko wasangaga umubyeyi ukeneye serivisi yo ku bitaro bikuru yakererezwaga no guhamagara imodoka rimwe na rimwe ugasanga iri mu kandi kazi.

    Agira ati “Ababyeyi ntibazongera kubyara umwana urushye kubera ko yatinze kugezwa ku bitaro bikuru, hari igihe twakiraga nk’umuntu ukomeretse bikabije bikaba byanamuviramo kuva amaraso menshi kuko yabuze imodoka imwihutisha ubu byose birakemutse”.

    Abajyanama b’ubuzima bafashaga kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima na bo bavuga ko bishimiye kubona ingobyi yo kwihutisha abaje kwa muganga bityo na bo boroherwe no gukererwana abo baherekeje.

    Imbangukiragutabara ya cyenda iguzwe n’Akarere ka Ruhango itumye nibura buri Murenge ugira ingobyi y’abarwayi bikaba bizoroshya kubihutisha kwa muganga, intego ariko ngo ni uko buri mwaka hazajya hagurwa bene izo modoka ku buryo nibura buri kigo nderabuzima kigira iyo kifashisha.

    Imbangukiragutabara iguzwe ni iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 ikaba ifite ibikoresho byose bikenerwa mu gufasha umurwayi igihe ayigezemo. Yaguzwe asaga miliyoni 65frw, ikaba yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Kigoma hakaba hasigaye ibindi bigo Nderabuzima bitandatu bitarabona bene izo modoka.

  • CP Kabera yanenze amwe mu mahoteli y’i Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

    CP Kabera ni umwe mu batanze ibiganiro byiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera (Symposium On Peace, Security and Justice) bimaze iminsi ibiri bitangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye i Musanze.

    Ubwo Kigali Today yamubazaga ku bwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bukomeje kugaragara mu Karere ka Musanze, yavuze impamvu ebyiri zikomeje gutera ubwo bwiyongere, aho biterwa n’utubari dukomeje gukora, n’amahoteli akomeje kwakira abaza kuyacumbikamo baterekanye icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19.

    Ati “Ikintu kigaragara hano muri Musanze, icya mbere ni utubari, ibintu byo kunywa inzoga muri resitora zahindutse utubari zigacuruza inzoga kurusha ibifungurwa, icya kabiri, harahurira abantu benshi mu mahoteli bikagaragara ko batagenzura abantu bajya kurara muri ayo mahoteli ngo berekane ibisubizo bigaragaza ko bipimishije COVID-19”.

    Arongera ati “Abantu bose bari hano mu nama twavuganye, bagaragaje ko mu mahoteli bari kuraramo, batabazwa ibisubizo kandi nanjye nabyiboneye, ni ikibazo gikomeye kuko iyo hinjiyemo utipimishije, ejo hakinjira undi akavamo, nawe ukajyamo ni ko gukwirakwira k’ubwandu”.

    Uwo muyobozi yasabye abacumbikira abantu gushyiraho umuntu ubaza abantu baza babagana icyemezo cy’uko bipimishije, cyane cyane abashaka kurara. Asanga abakora muri resitora na bo bakwiye gupanga intebe basize intera yagenwe ya metero ebyiri n’igice hagati y’ameza n’andi, mu gihe hagati y’intebe n’indi hajyamo metero imwe n’igice.
    Yasabye kandi abo banyamahoteli kubahiriza amabwiriza ya RDB yo kutamara umwanya munini ahantu hafunganye, avuga ko Abanyamusanze bakwiye kugira amakenga dore ko bahana imbibi n’Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

    Avuga ko mu gihe ubwandu bukomeje kwiyongera mu Karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali, hatabaho kurebera, ahubwo ko utwo duce dushobora gufatirwa izindi ngamba.

    Ati “Abanyamujyi i Kigali n’Abanyamusanze, na bo baragirwa inama yo kubahiriza amabwiriza, arahari barayazi bakwiye kureba ibyabaye i Rubavu byo kubashyira muri gahunda ya Guma mu Karere, bakareba n’indi mirenge yindi yo muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, bakumva ko na Kigali ndetse na Musanze, ibaye ngombwa inzego zibishinzwe zigakora isuzuma na bo bafatirwa ingamba”.

    Yasabye abaturage kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda COVID-19, mu gihe inzego z’ubuzima zidahwema kubereka imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19.

    Ati “Icyo twabwira Abaturarwanda ni uko iriya mibare babona, ntabwo ari ahantu bakanda ngo yiyongere, n’iyo igabanutse ntabwo ari ahantu abantu babishinzwe bakanda ngo igabanuke, irerekana ubwandu buri mu giturage, bivuze ko niba iriya mibare igaragara kuriya, abantu bakwiye kubahiriza ingamba kugira ngo igabanuke. Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko bubahiriza ziriya ngamba, kandi Polisi inshingano ebyiri ifite iki gihe zikomeye ni izo kwigisha, no kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turasaba Abanyarwanda ko amabwiriza yubahirizwa 100% niba babona ko iriya mibare igomba kugabanuka.”


  • U Rwanda rwemerewe gusubukura ingendo mu Burayi – #rwanda #RwOT

    Nubwo ubwandu bwa Covid-19 bumaze iminsi bwiyongereye mu Rwanda, muri rusange u Rwanda rwabashije guhangana n’iki cyorezo ku rwego rwo hejuru ku Mugabane wa Afurika, kuko ikigero cy’ubwandu kiri kuri 6% mu gihugu hose, mu gihe ikigero cy’abicwa n’iki cyorezo kiri kuri 1.3%.

    Muri rusange abantu 30 048 nibo bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda, mu gihe 378 bamaze kwitaba Imana ndetse kuva muri Werurwe 2020, u Rwanda ruri mu bihugu bicye bya Afurika byakomeje gutanga amakuru y’uburyo icyorezo cya Covid-19 gihagaze. Kuva icyo gihe kugera ubu, ibipimo 1.535.396 bimaze gufatwa, mu rwego rwo kugenzura ikigero cy’ubwandu mu Rwanda.

    Uretse u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Albanie, Australie, Israel, Japan, Lebanon, Nouvelle Zelande, Macedonia, Serbia, Singapore, Koreya y’Epfo, Thailand n’u Bushinwa, uretse ko butaremezwa neza.

    RwandAir isanzwe ikorera ingendo mu Burayi, aho yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi n’u Bwongereza.

    U Rwanda rwemerewe gusubukura ingendo mu Burayi bitewe n’uburyo rwahanganye na Covid-19

  • Ba Ofisiye muri Polisi basabwe gufata iya mbere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yasozaga ibyo biganiro ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kamena barimo ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko (ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, ku nsanganyamatsiko yo “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo by’umutekano muke kuri uyu mugabane bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyI bityo ko ibiganiro byari bimaze iminsi bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati “Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura na byo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye ndetse na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri aka Karere, hagaragajwe ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,i curuzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bacyirinde.

    Abitabiriye ibiganiro ku mahoro n’umutekano basabwe uruhare mu gukumira ibyaha byugarije Umugabane wa Afurika

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasozaga ibiganiro byaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze

  • Imikino itanu ya shampiyona irimo uwa Rayon Sports yasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko akarere ka Rubvu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus, imwe mu mikino irimo amakipe yo mu karere ka Rubavu yasubitswe.

    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe
    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro mu karere ka Rubavu wamaze gusubikwa, uyu ukaba ukurikiye undi ikipe ya Etincelles yagombaga kwakiramo AS Muhanga ku wa Kane nawo wasubitswe amakipe yamaze no kugera ku kibuga.

    Gusubikwa k’umukino wa Etincelles na AS Muhanga, byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba isubitse n’indi mikino y’amakipe umunani ahatanira kutamanuka kugira ngo uyu mukino uzabanze ukinwe, ubundi indi mikino yose ibere rimwe.

    Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko imikino yasubitswe

    “Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere; “

    “Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

    “Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.”

    Aya makipe yakirira imikino mu karere ka Rubavu, yasabwe kuba yamenyesheje FERWAFA ikibuga izakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba.

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

    Police FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium 3.30PM)
    APR FC vs Marine FC (Huye Stadium, 3.30PM)

    Imikino yasubitswe

    Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    AS Muhanga vs Gasogi United
    Gorilla FC vs Mukura VS&L
    Kiyovu SC vs Etincelles FC


  • Abitabiriye ibiganiro mu ishuri rya Polisi basabwe guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse. Yavuze ko bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Minisitiri Gatabazi
    Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati ” Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umuteko n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw ‘Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena nibwo hasubukuwe ibiganiro byo ku munsi wa kabiri,ikiganiro cya mbere cyari kirimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Yagaragaje ko iyangirika ry’ibidukikije akenshi bigirwamo uruhare n’abantu bigatuma inzego z’umutekano zifata iya mbere mu kubakumira. Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Minisitiri Mujawamaliya yagarutse ku myuzure yigeze kugaragara mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019 igahungabanya umutekano w’abaturage cyakora bigahurirana n’uko Leta yarebye kure bigasanga yari yarimuye abaturage mu bishanga no mu manegeka. Yavuze ko umugabane wa Africa urimo guhangana n’ingaruka z’imyuka iva mu nganda zo mu bihugu byateye imbere aho iyo myotsi ihumanya ikirere.

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda yarebye kure ikagira ishami rishinzwe kurengera ibidukikije.

    Ati ” Hashize igihe kinini Polisi y’u Rwanda ishyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije, ndashimira Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yararebye kure agashyiraho iryo shami muri Polisi y’u Rwanda nyamara muri Minisiteri y’ibidukikije ntiturigira, si ibyo gusa kuko kenshi tubona aho Polisi ikora ibikorwa byo kurengera ibidukikije batera ibiti ndetse bakanafata abangiza ibidukikije nk’abinjiza amasashe mu gihugu n’abatema amashyamba,ubukangurambaga mu baturage mu kurengera ibidukikije n’ibindi.”

    Juliet Kubera, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera ibidukikije(REMA) yatanze ikiganiro kibanze ku kurwanya ibiza aho Leta ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje muri Politiki yayo.

    Ati” Leta yashyizeho amategeko arengera ibidukikije cyane cyane ibyo iba yariyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Dukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe binyuze mu mishinga yo gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri. Dufite iminshinga migari mu karere k’amayaga no mu Karere ka Gicumbi.”

    Aba bayobozi ndetse n’abitabiriye ibiganiro icyo bahurizaho ni uko iyo ibidukikije byahungabanye bigira ingaruka ku mutekano. Bagasanga ibihugu byo ku mugabane wa Africa bigomba gushyira mu bikorwa ibyo biba byariyemeje muri politiki y’ibidukikije kandi bigakomeza guhangana n’ibibazo bituruka mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.

    Ikindi kiganiro cyagarutse ku byaha byibasiye umugabane wa Afrika. Ikiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri aka Karere.

    Aba bose icyo bahurizaho ni uko umugabane wa Africa ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Ati”Nubwo biriya byaha bikomeje kugaragara ku mugabane wacu wa Africa ndetse no ku Isi yose usanga hari imiryango ndetse n’amategeko yashyizweho mu kurwanya ibyo byaha. Ibihugu bigomba kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, buri gihugu kikagira ibigo byihariye mu kurwanya ibyo byaha.”

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 ku mugabane wa Africa cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishiboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bakirinde.

    CP Kabera yavuze Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga butandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga harimo indege zidafite abadereva(Drones), imodoka ndetse na za moto.

    Yavuze ko ibyo byose byakoreshwaga mukugeza ubutumwa ku baturage bubafasha kwirinda COVID-19 kandi bikanakoreshwa mu kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bamwe muri ba Ofisiye bakuru barimo kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo biga mu ishuri. Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga. Banagaragaje ko bamenye ko itangazamakuru ryunganira mu mutekano aho rihuza inzego z’umutekano n’abaturage.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda