Tag: featured

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya-Zambia kubw’urupfu rwa Kenneth Kaunda – #rwanda #RwOT

    Kenneth Kaunda yitabye Imana afite imyaka 97 azize indwara z’ubuhumekero mu bitaro bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru Lusaka ku wa 17 Kamena 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame, yihanganishije umuryango we ndetse n’abaturage ba Zambia ku bw’urupfu rw’intwari nka Kaunda waharaniye ubwigenge bw’abanya-Zambia na Afurika muri rusange.

    Yagize ati “Nihanganishije umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia. Uruhare yagize mu kubohora Afurika ntiruzigera rwibagirana. Ubuyobozi bwe kuri uyu mugabane ndetse n’umurage asize wo guharanira agaciro n’iterambere bya Afurika bizahora bizirikanwa.”

    My heartfelt condolences to the family of President Kenneth Kaunda and the people of Zambia. His commitment to Africa’s liberation will never be forgotten. His leadership on the continent and legacy of Pan-Africanism will live on for generations to come.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 18, 2021

    Kenneth Kaunda bakundaga kwita KK yabaye impirimbanyi ikomeye y’agaciro n’ubwigenge bwa Afurika, aho yari ashyigikiye cyane ibikorwa byo kurwanya irondaruhu ryabereye muri Afurika y’Epfo (apartheid), ashyigikira ishyaka riharanira ubwigenge muri Mozambique ndetse no muri Zimbabwe.

    Mu myaka ye ya nyuma yo kuva ku butegetsi, yashyize imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda no kurwanya Agakoko gatera SIDA nyuma y’uko umwe mu bahangu be imuhitanye.

    Mu 2002 yabwiye Reuters ati “Twarwanyije ubukoloni. N’ubu dushobora gukoresha imbaraga twakoresheje icyo gihe mu kurwanya SIDA kuko igiye kutumaraho abantu muri Afurika.”

    Muri Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia, yahuye na Kaunda ndetse bagirana ibiganiro.

    Mu bihembo byo kurwanya ruswa byiswe ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ byatangiwe i Kigali mu Ukuboza 2019, Kaunda yahawe igihembo nyamukuru nk’uwagize uruhare mu kurwanya ruswa mu gihugu cye.

    Kenneth Kaunda yavutse 28 Mata mu 1924, asize abana bane, umugore we batandukanye mu 2012.

    Yanditse ibitabo umunani, harimo ikitwa ‘Letter to My Children’ [Ibaruwa igenewe abana banjye], ‘Zambia will be Free’ [Zambia izabohoka] n’ibindi. Igitabo cya nyuma yanditse cyitwa ‘The Political Philosophy of President Kenneth D. Kaunda of Zambia’, yacyanditse mu 1986.

    Aha Perezida Kagame yaganiraga na Kenneth Kaunda muri Kamena 2017

    Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Kenneth Kaunda mu 2017


  • Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Laurent Gbagbo
    Laurent Gbagbo

    Hari hashize amazi makeya Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwanzuye ko ibyaha Gbagbo yari akurikiranyweho bitamuhama, bityo ko atagikurikiranwa kuri ibyo byaha abaye umwere. Urukiko rwatangaje umwanzuro wo kugira Gbagabo umwere tariki 31 Werurwe 2021.

    Kugaruka kwa Laurent Gbagbo mu gihugu cye ngo bifatwa nk’inzira igana ku mahoro n’umudendezo muri Côte d’Ivoire. Perezida Alassane Ouattara, uyoboye icyo gihugu muri iki gihe, ngo yemeye ko Gbagbo agaruka mu gihugu mu rwego rwo kugira ngo habeho ubwiyunge.

    Urukiko mpanabyaha rw’i La Haye (ICC), rwemeje ko Gbagbo adahamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inkoko muntu byakozwe muri Côte d’Ivoire hagati y’umwaka wa 2010-2011 mu mvururu zakurikiye amatora zigahitana ubuzima bw’abantu basaga 3.000.

    Ibyo Laurent Gbagbo ubu ufite imyaka 76 y’amavuko ateganya gukora mu gihe kizaza nyuma yo kugaruka mu gihugu cye, byo ntibyatangajwe .


  • Abagabye ibitero i Rusizi basabiwe ibihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmas na Shabani Emmanuel bo basabiwe ibihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 kubera uruhare bakekwaho ku byaha by’iterabwoba.

    Kuri uyu wa Gatanu hari hatahiwe bagenzi babo bafatanyije mu gukora ibi byaha ari bo Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon na Ntabanganyimana Joseph.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Ntibiramira Innocent yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bine ndetse abisabira imbabazi haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse no mu rukiko yisobanura ku byaha aregwa.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Ntibiramira Innocent ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho kandi ko ukwemera ibyaha kwe gufite ishingiro, bityo agabanyirizwa ibihano.

    Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Ntibiramira Innocent igifungo cy’imyaka 20 aho kuba iyari iteganyijwe ku gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Kuri Byukusenge Jean Claude uregwa ibyaha bine, wireguye yemera ibyaha avuga ko yabitewe n’ubujiji n’ubukene, ubushinjacyaha busanga yaremeye ibikorwa ariko ahakana ibyaha bityo bitafatwa nko kwemera ibyaha kuzuye.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ukwemera ibyaha kwe kutahabwa agaciro bityo ntazagabanyirizwe ibihano.

    Bwamusabiye gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Nikuzwe Simeon murumuna wa Shabani Emmanuel nawe uregwa muri uru rubanza, uregwa icyaha kimwe aricyo cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yireguye yemera icyaha ariko akavuga ko nta bushake bwo kugikora yagize.

    Ubushinjacyaha nawe busanga ubwiregure bwo butahabwa agaciro nk’uwemeye icyaha kuko yahakanye uruhare rwe mu kugikora aho yavuze yakuye gerenade muri Congo, indi akayihabwa na Matakamba Jean Berchmas akizibika iwe ariko ntazitangire amakuru ahubwo zigafatirwa iwe hashize ukwezi azibitse.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’iterabwoba agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

    Bwasabye kandi ko bwashingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ntagabanyirizwe ibihano.

    Kuri Ntabanganyimana Joseph wari usanzwe ari umushoferi muri Congo, yireguye ku cyaha kimwe aregwa aragihakana ndetse avuga ko n’inyandiko yakoreye mu bugenzacyaha atayemera kuko atazi gusoma no kwandika.

    Gusa ubushinjacyaha bwagaragaje ko n’ubwo ahakana inyandiko yakoze bidakwiye guhabwa agaciro kuko hari inyandiko zindi yakoreye mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa, yemeye ko yafashije Bugingo Justin kugura ubwato ndetse anamufasha kubona aho buparika hategereye ibirindiro by’ingabo.

    Ikindi ni uko ngo yemeye ko yanahawe igihembo cy’amadolari y’Amelika 100 nyuma y’uko abarwanyi bamaze kwambuka bagana mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ukwiregura kwe kutahabwa agaciro kuko yagiye ahunga ibyaha bityo ibyo yavuze bitafatwa nk’ukuri ahubwo ibyo yavugiye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Ntabanganyimana Joseph ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

  • Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Zambia kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017
    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017

    Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia muri rusange.

    Yavuze ko uwo mukambwe watabarutse azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kubohora Afurika.

    Ati “Imiyoborere ye n’uburyo yashyigikiraga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bizahora mu mitima ya benshi bariho n’abazabaho mu bihe bizaza”.

    Kenneth Kaunda witabye Imana afite imyaka 97 y’amavuko afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.


  • BK na Virtual Pay mu bufatanye bwo korohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw
    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw’abacuruzi bakorana na byo

    Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za Leta nk’Irembo ndetse n’ibindi.

    Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorera mu bihugu bitandukanye ni amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

    Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

    Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ‘depot’ n’abandi benshi.

    Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ari yo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

    Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kugera ku bacuruzi bayifuza.


  • Padiri w’Umuraperi yashyize hanze indirimbo yabyinanye n’abazungu mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Jean François Uwimana
    Padiri Jean François Uwimana

    Nk’uko yabitangarije Kigali Today, avuga ko noneho yakoze mu njyana itari iya Rap ahubwo mu njyana ya kinyafurika, ibintu byamugoye kugira ngo bariya bazungukazi babashe kwibona muri iyo njyana.

    Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye kuri Kaminuza nigaho hano mu Budage twabyinanye n’abazungu ntabwo byanyoroheye na gato kuko ntibamenyereye kubyina kinyafurika, mu minsi iza ndateganya gukora n’izindi nibiba ngombwa dukore n’ibitaramo ubwo Covid-19 izaba igenjeje make”.

    Padiri Jean François Uwimana avuga ko muri iyi ndirimbo asaba abantu gukorera Imana kandi bakayigandukira kuko ihambaye mu byo ikorera abantu buri munsi.

    Yagize ati “Ibintu byose ni Imana ibigenga ni umwanya wo guha umwanya Nyagasani, kumubyinira, bityo tukamusaba gukora ibitangaza kuko Uhoraho, abamukunda yabagwirije ibyiza, abirata yabakujeho kuko Imana ntawe itinya igakunda abiyoroshya”.

    Padiri Uwimana Jean François ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wiyemeje kuririmba injyana zitamenyerewe mu kiliziya cyane cyane ku bapadiri, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri buri ngeri zose z’abantu hatitawe ku njyana bakunda.

    Uyu mupadiri akaba ari mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo.

    Reba indirimbo ‘Igitangaza’ ya Padiri Jean François Uwimana hano

  • Uweretse inzira abarwanyi ba FLN muri Nyungwe n’uwabakodesheje umurima basabiwe gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwamusabiye iki gihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo bwasabiraga ibihano bamwe mu baregwa mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

    Ubushinjacyaha burega Shabani Emmanuel ibyaha bitanu, birimo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba by’umwihariko murumuna we Nikuzwe Simeon, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.

    Shabani Emmanuel yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 atandukanye n’umugore we ajya kwibera i Bukavu aho nyina umubyara atuye. Yahawe akazi na Bugingo Justin ku bwato bwe kugira ngo ajye amufasha mu gutwara imizigo.

    Mu kwiregura kwe yavuze ko rimwe, yategereje imizigo abona bazanye abantu bafite n’intwaro afatanya n’umushoferi w’ubwato barabazana babageza ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe we asubira i Bukavu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Shabani Emmanuel ari we wari ushinzwe kwereka abo barwanyi inzira ituma badashobora guhinguka ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi yabigizemo uruhare kuko yambukije Bizimana Cassien ndetse bakajyana no mu bitero.

    Mu kwiregura kwe, Shabani Emmanuel yemeye ibyaha byose aregwa ndetse aranabyicuza ariko akavuga ko yabyisanzemo atari abizi ndetse n’aho abimenyeye ntiyitandukanya na byo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Shabani Emmanuel yemera ibikorwa bigize ibyaha bigize ibyaha akurikiranyweho gusa.

    Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba akaba avuga ko murumuna we Nikuzwe Simeon yamuhuje na Bugingo atazi ko icyo bazakora ari ibikorwa by’iterabwoba, ibyo ngo bigaragariza urukiko ko ukwemera kwa Shabani Emmanuel kutuzuye, kandi bikagaragaza ko ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome.

    Ubushinjacyaha busaba ko ibi Urukiko rukwiye kubyitaho maze rukabinshingiraho rugaragaza ko Shabani Emmanuel adakwiriye kugabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Shabani Emmanuel akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo ngo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Shabani Emmanuel akaba yasabiwe igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Uwakodeshega umurima we abarwanyi ba FLN na we yasabiwe gufungwa imyaka 25

    Undi wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 ni umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Matakamba Jean Berchmas. Ubushinjacyaha bumurega gukodesha umurima we abarwanyi ba FLN bakawugira inzira ndetse no guhishamo intwaro zifashishijwe mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho ibyaha bitanu byose yakoreye ku butaka bw’u Rwanda birimo kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wafashije abarwanyi ba MRCD-FLN, kubona ababafasha kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rusizi.

    Matakamba ngo yanakodesheje umurima we abarwanyi ba FLN umurima, ukaba ari wo wari inzira yabo ndetse akaba yaranabafashaga guhishamo intwaro bifashishaga mu kugaba ibitero.

    Mu kwiregura kwe, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha byose abisabira imbabazi gusa ariko akavuga ko yabishowemo na Bizimana Cassien na Bugingo Justin ariko ubushinjyacyaha bukavuga n’icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi kujya mu mitwe y’iterabwoba ndetse ko butemera imyiregurire ye.

    Buvuga ko Matakamba yashishikarije Byukusenge na Ntibiramira abizi neza ko abajyanye mu bikorwa by’iterabwoba kuko yari yamaze guhabwa amadolari 500 y’ubukode bw’umurima ndetse yanemerewe andi ajyanye n’igikorwa kizajya gikorwa.

    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Matakamba Jean Berchmas yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa ariko akavuga ko nta bushake bwo gukora ibyo byaha yari afite kuko ngo yashutswe na Bizimana Cassien na Bugingo Justin bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

  • Skol na GIZ byahuguye abakozi b’utubari, amahoteli n’amaresitora ku kwakira neza abakiriya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru

    Skol na GIZ bivuga ko iyo gahunda yiswe ‘Hanga Ahazaza’ irimo gufasha urubyiruko rukorera utubari, amahoteli n’amaresitora bacuruza ibinyobwa by’urwo ruganda, kumenya uburyo bagomba kubikundisha ababagana.

    Umuyobozi Mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, avuga ko abo bakozi bahugurwa ari abazafasha urwo ruganda kugera ku ntego rwihaye ivuga ngo “Umunezero, Abantu n’Imikorere myiza (Pleasure, People, Perfection)”.

    Wulfaert avuga ko ibinyobwa bakora bigomba kuba biryohera ababinywa, kandi ko imikino batera inkunga hamwe n’ubufasha batanga mu guteza imbere imibereho myiza, bigomba kuzanira umunezero abaturage, abakiriya n’abakozi b’uruganda by’umwihariko.

    Wulffaert yagize ati “Turifuza ko abakiriya biyumva ko bahawe ikaze, bumve banezerewe, bicare batekanye kandi babone byihuse ibinyobwa bifuza. Mu gihe ba mukerarugendo baje, bagomba guhabwa ikaze bakumva bisanga, bikabarehereza gutanga amafaranga menshi kurushaho”.

    Kuva mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2020 kugeza ubu, ubufatanye bwa Skol na GIZ bumaze gutanga ibyemezo by’amahugurwa ku bakozi bazahugura abandi, bagera kuri 62 barimo ab’igitsina gore 37 hamwe n’abagabo cyangwa abahungu 25.

    Skol na GIZ barifuza ko uyu mwaka warangira abagera kuri 600 bamenye guha abantu serivisi zinoze, ariko ko icyifuzo ari ukuzagira urubyiruko (rutarengeje imyaka 35 y’ubukure) rugera ku 30,000 rukorera ibigo (amaresitora, utubari n’amahoteli) birenga ibihumbi 10 biri hirya no hino mu gihugu.

    Abandi bitabiriye icyo kiganiro
    Abandi bitabiriye icyo kiganiro

    Umuyobozi w’Umushinga Hanga Ahazaza muri GIZ, Ludovic Gelin, avuga ko abahugurwa ari abazajya guhugura abandi mu maresitora, mu tubari no mu mahoteli acuruza ibinyobwa bya Skol.

    Gelin yagize ati “Ni iminsi ibiri buri muntu amara ahugurwa, turashaka abazafasha abandi kubaka ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza”.

    Umwe mu bamaze guhurwa muri ubu bufatanye bwa Skol na GIZ, Mukahirwa Clementine avuga ko amaze kumenya icyo umukiriya ashaka n’uburyo agishakamo.

    Ati “Namenye niba yifuza ibinyobwa bikonje cyangwa bishyushye, namenye icyo gukora ariko mbere kwari ukubaza umuntu ngo ‘uranywa iki’ ubundi ngahita nigendera”.

    Mukahirwa avuga ko yasobanukiwe ko agomba kugeza ibinyobwa n’ibiribwa ku mukiriya amuturutse iburyo, baba baje ari umuryango akaba agomba guhera ku bana, agakurikizaho nyina hanyuma akita kuri se.

    Umuyobozi w’utubari twitwa ‘Pangolins Bars’, Auguste Uyisaba, avuga ko mu bamaze guhugurwa ari we muyobozi w’ikigo wenyine warimo, akagaragaza impungenge ko abakozi basanzwe bashobora kutazahugura bagenzi babo, bitewe n’uko nta bubasha baba bafite bwo gutumiza inama n’ibiganiro.

    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro
    Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro

    GIZ na Skol bivuga ko hamwe n’inkunga ya MasterCard Foundation, bateganya gukoresha Amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’icumi mu guhugura abakozi b’utubari, amaresitora n’amahoteli.

    Umukozi w’umushinga Hanga Ahazaza wa GIZ, Carmen Nibigira, avuga ko utubari, amaresitora n’amahoteli bicuruza ibinyobwa bya Skol, byemerewe kwandikira urwo ruganda bisaba guha abakozi babyo amahugurwa.

    Uruganda Skol ruvuga ko rukomeje gutera inkunga amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abatishoboye.


  • Kayiranga Baptise yagizwe umutoza wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko nyuma yo gusezera k’umutoza Guy Bukasa, imikino ibiri ya shampiyona isigaye izatozwa na Kayiranga Baptiste.

    Kayiranga Baptiste usanzwe ari umuyobozi wa tekinike muri iyi kipe, usibye gukinira Rayon Sports yanayibereye umutoza mu bihe bitandukanye ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona

  • Abayobozi batanga amakuru ya nikize, kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika
    Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika

    Ni ibyavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) i Musanze, byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 bikazasoza tariki 18 Kamena 2021.

    Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru n’umutekano, inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye”, cyahuriwemo n’itsinda ry’impuguke mu itangazamakuru rigizwe na LT Col. Claude Nkusi, Yolande Makolo, Dr. Fredrick Gooloba Mutebi na Charles Onyango Obbo, kiyoborwa na Dr. Lonzen Rugira, batunze agatoki bamwe mu bayobozi mu bihugu bya Afurika bataramenya neza akamaro k’itangazamakuru.

    Ngo hari ubwo bamwe mu bayobozi batanga amakuru mu buryo bwo guhangana n’umunyamakuru, kumwikiza batanga amakuru acagase, kandi na yo arimo ukuri guke aho umwe yagize ati “Hari ubwo umuyobozi atanga amakuru yo kwikiza umunyamakuru cyangwa kumwereka ko amurenze, amusumbya igitinyiro”.

    Dr. Fredrick Golooba Mutebi, yavuze kuri iyo mikoranire hagati y’itangazamakuru na Leta, aho hari ubwo usanga hari ihangana, ati hagomba kubaho uburyo itangazamakuru ribona amakuru akenewe, ariko agakoreshwa neza kandi amakuru atanzwe akaba yizewe, hari ubwo hatangwa amakuru ya nikize ugasanga umuyobozi aravuze ati “Ngaho ni baze mbabeshye nigendere”.

    Charles Onyango Obbo yunze mu rya mugenzi we, avuga ku kamaro ko gutanga amakuru ku munyamakuru, aho ubwabyo bifasha n’umuyobozi kuko mu gihe yanga gutanga amakuru ari bwo ku munyamakuru aba atanze menshi, ibyo bikamugiraho zimwe mu ngaruka.

    Agira ati “Ubundi kubona amakuru ni iby’ingenzi ku munyamakuru, ikintu cyiza n’ukumwemerera kubona amakuru menshi, kuko amakuru makeya ku munyamakuru ni menshi cyane kuri we”.

    Izo mpuguke zagaragaje ko kimwe mu bikomeje kudindiza inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye, ari abo bamwe mu bayobozi usanga bahanganisha Leta n’itangazamakuru kandi ari inzego ebyiri zakagombye gusenyera ku mugozi umwe, iterambere rya Afurika n’umutekano bikarushaho kwiyongera.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, afungura ku mugaragaro ibyo biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera bizamara iminsi ibiri, yavuze ko kuganira kuri ibyo bibazo bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa” (Confronting Emerging Security Threats in Africa), bifasha abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Polisi, gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano mucye mu gihugu.

    Aha ikaze abitabiriye ibyo biganiro, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko ibyo biganiro bikorwa buri mwaka bikitabirwa na ba Ofisiye bakuru bari mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, nk’amahugurwa atagwa yo ku rwego ruhanitse muri Polisi y’u Rwanda, aho biba bigamije kwagura ubumenyi burenze k’ubwo baba barahawe mu ishuri.

    Ngo ni n’umwanya mwiza wo kuganira ku nsanganyamatsiko z’ingenzi mu biganiro bitandukanye bigatangwa n’abantu bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bafite ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye muri ayo masomo.