Tag: featured

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuntu witabye Imana yari umugabo w’imyaka 52 w’i Kigali.

    Abantu 469 nibo basanganzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 8 928 byafashwe kuri uyu munsi, bituma ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bigera kuri 1 544 324, naho abamaze kwandura muri rusange ni 30 517.

    Abantu 185 bakize iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera ku bantu 26 578, ijanisha rya 87%.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abarwayi benshi bagera ku 192, ukurikirwa na Rubavu ifite abantu 111, Musanze na 29, Kamonyi na 26 na Muhanga ifite abantu 23.

    Abakirwaye ni 3 560 mu gihe abarembye ari 13.

    Abantu 390 339 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda.

    19.06.2021 Amakuru Mashya | Update

    Abantu 246,538 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 52 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 42 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/kpdoO3Bay0

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 19, 2021


  • U Bubiligi: Abanyarwanda mu kababaro k’itabaruka rya Albert Gakumba Hangu – #rwanda #RwOT

    Gakumba Hangu yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki ya 7 Ugushyingo mu 1939 akaba yitabye Imana mu gace ka Woluwé Saint Lambert aho yari atuye, ku myaka 81 y’amavuko.

    Umwe mu bana be witwa Freddy Gashonga, avuga ku cyo azakomeza kumwibukiraho yagize ati “Papa yari umuntu wanga akarengane, ntiyabashaga kwihanganira ko umuntu agirirwa nabi nkana cyangwa ngo ababare, yari umuntu uhora afite muri we gutuza n’umunezero, ikizere, yahoraga ashaka igisubizo ntagushyira amaboko mu mifuka, akanga abantu batekerereza abandi (jugement).

    Gakumba yize Philosophie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ageze mu Bubiligi ahiga Chimie-Métallurgie muri Kaminuza ya Leuven. Nyuma y’amashuri mu 1971 yakoreye ikigo cyaje kwitwa Gécamines nk’umwe mu bakozi bakuru bacyo muri Congo-Kinshasa icyo gihe kugeza mu 1986.

    Yaje gusubira mu Bubiligi guhera mu 1986 akomeza gukorera Gécamines kugeza mu 1999. Gakumba Hangu n’uwo bushakanye Musaningundu Languida babyaye abana batatu ubu bakaba baranujukuruje.

    Ni umwe mu babyeyi bakuru batuye mu Bubiligi bagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abakiri bato nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

    Ukurikije amateka u Rwanda rwaciyemo aho abakiri bato barushinga bakisanga ari ba nyakamwe, cyane cyane mu mahanga habayeho ko bamwe mu babyeyi nka Gakumba baziba icyuho. Iki gikorwa yagikoranye ubupfura mu ngo miryango myinshi yashibutse mu Bubiligi.

    Gakumba Hangu ni umwe mu bayoboye Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice Belgique urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza no kuwuba hafi mu bikorwa byawurebaga, haba mu biganiro mbwirwaruhame, inama zitandukanye byose birebana n’umurongo uyu muryango ugenderaho.

    Ari kandi mu babyeyi bari mu Bubiligi bari bagize ishyirahamwe ryitwaga Synergies nouvelles, rigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyecongo barimo abakozi bakuru, abaganga, abarimu n’abandi. Twavuga nka Harimo Prof. Kageruka Pasteur, Nahayo Julien, Sebasoni Servelien, Dr Dieudonné Sebashongore, Dr Karekezi Nzayinambaho, Dr Twahirwa André.

    Umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, saa tanu kuri Eglise Notre-Damede Laeken, Parvis Notre Dame-1020 Bruxelles, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hakaba hateganyijwe ikiriyo guhera saa munani kugeza Saa mbiri z’umugoroba ahitwa Salle Quo Vadis, Salle Paroissial du Divin Sauveur) 82, Rue Aimé Smekens, 1030 Scharbeek.

    Ubwo Ibuka-Belgique yizihizaga imyaka 20 ishinzwe, Albert Gakumba umwe mu bayoboye Ibuka-Belgique, akaba no mu bayitangiye ikivuka yafashe ijambo ashimira abantu bingeri zitandukanye bakoranye amanywa n’ijoro ngo Ibuka igere aho igeze by’umwihariko uwayihaye izina, Jean Bizimana, abahanzi bakomeje kuyiba hafi barimo Cecile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi, Faina Numukobwa, Nyiratunga Alphonsine n’abandi

    Albert Gakumba avuga Ijambo mu biganiro bibera buri mwaka mu Sénat Belge bitegurwa na Ibuka Mémoire et Justice Belgique

    Albert Gakumba akurikiye ibiganiro

    Aha yari muri conférence débat yabereye muri Kaminuza ya ULB muri 2015

    Albert Gakumba yizihirwaga akikijwe n’abato yitangiye

    Albert Gakumba yitabiraga imihango yose akikijwe n’urubyiruko

    Gakumba yakundaga ibiganiro mpaka biganisha ku butabera

    [email protected]


  • Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.

    Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa muri Banyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.

    Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”

    Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi

    Abakozi basobanuriwe byinshi ku ihagarikwa rya Jenoside

    Abakozi batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso

    Aha ni mu cyumba cy’Urwibutso cyagenewe abana

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Bakigera ku Rwibutso babwiwe muri make uko ibikorwa bikurikirana muri uwo muhango wo kurusura

    Hannington Namara yanditse ko amateka ya Jenoside agaragaza ubuyobozi bubi

    Hashyizwe indabo ku mva

    Ubwo hafatwaga umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Hannington Namara yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • Iburasirazuba: Croix Rouge yafashije abasaga 2500 gushyira mu bikorwa imishinga izahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga irimo guhabwa abatuye mu mirenge itatu yatoranyijwe mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare aho buri muturage ahabwa ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Abari guhabwa aya mafaranga baturuka mu miryango itishoboye yagizweho ingaruka na Covid-19, batoranywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga bavuze ko bafite gahunda yo gukora ubucuruzi buciriritse nk’ubw’imyaka, ubucuruzi bw’inkoko, ingurube nk’amwe mu matungo yororoka vuba kandi agatanga umusaruro mu gihe gito.

    Nyirabagenzi Francine uturuka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yavuze ko mbere ya Covid-19 yaranguraga amasaka akagurisha amamera, iki cyorezo ngo kikimara kuza cyatumye ibyo yakoraga bihagarara ngo kuko atabonaga abamugurira amamera.

    Nyirabagenzi yavuze ko kuri ubu ateganya kugura inkoko zikazakomeza kumuteza imbere biciye mu kugurisha amagi zizajya zitera.

    Ati “Ubu ndagura inkoko nyinshi zijye zitera amagi amwe nyahe abana banjye andi nyajyane ku isoko ngire amafaranga nizigamira andi nyaguremo ibizitunga.”
    Mukaruziga Gaudence uturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama we yavuze ko inkunga yahawe yayishimiye cyane kuko igiye kumufasha kuva mu bukene.

    Yagize ati “Amafaranga nahawe ngiye kugenda nyaguremo ingurube ebyiri andi asigaye nyifashishe mu kuzubakira, izo ngurube imwe izabwagura ibyana umunani indi wenda birindwi, buri cyana kigura ibihumbi 20 Frw murumva amafaranga nzakuramo niteze imbere n’umuryango wanjye tuve mu bukene.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bazagerageza kugenzura buri muturage bakamufasha kubyaza umusaruro inkunga yahawe akava mu cyiciro kimwe nibura akagera mu kindi.

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jean d’Arc, yavuze ko bahisemo kunganira Leta mu gufasha imiryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo yongere yisuganye ikore yiteze imbere nk’uko byari bisanzwe.

    Croix Rouge y’u Rwanda yanatanze inkunga y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku miryango 100 muri buri Karere, irimo abarwaye Covid-19, abayirwaje ndetse n’abapfushije abayirwaye.

    Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere, itanga n’ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa barenga 200 kuri buri kigo. Hari kandi koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere.

    Abaturage basinyishijwe imihigo yo gukoresha neza amafaranga bahawe

    Abaturage bavuga imishinga bahisemo

    Akanyamuneza kari kose ku baturage babonye amafaranga ibihumbi 150 Frw byo gukoresha imishinga ibateza imbere

    Mazimpaka Emmanuel ukuriye ishami ry’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda asobanurira abaturage ibikubiye mu mihigo biyemeza

    Muhawenimana Jean d’Arc uhagarariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko bazakurikirana uko abaturage bazakoresha aya mafaranga imishinga bayaherewe

  • Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu busitani bw’i Nyamirambo bwitwa “Green Mountain Biking Garden” aho usibye abageni abandi bose nta n’umwe wari wipimishije Covid-19.

    Umubare munini w’abari bitabiriye ibi birori byo kwiyakira ni Abayisilamu, uretse no kuba batari bipimishije Covid-19 bari bicaye begeranye badahanye intera.

    Amabwiriza aheruka y’Inama y’Abaminisitiri agena ko ibikorwa byose bihuriza abantu mu busitani cyangwa se ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Akomeza avuga kandi ko ‘abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba’.


  • APR FC inyagiye Marines FC, amahirwe ya AS Kigali yo gutwara igikombe arayoyoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’umunsi wa gatandatu inabanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC yanyagiriye ikipe ya Marines FC I Huye ibitego 6-0, mu mukino watumye APR FC yizera igikombe cya shampiyona.

    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR Fc irakoza imitwe y
    APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe ku munota wa 51, Lague Byiringiro atsindamo ibitego bitatu ku munota wa 66, 77 ndetse n’uwa 81. Igitego cya nyuma cya APR FC cyatsinzwe na Yves Mugunga ku munota wa 89, umukino urangira ari ibitego 6-0.

    I Bugesera, ikipe ya AS Kigali iri mu bahatanira igikombe cya shampiyona, yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 55 w’umukino, birangira ari icyo gitego rukumbi.

    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0
    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0

    Nyuma y’imikino y’uyu munsi, APR FC yahise ifata umwanya mwa mbere aho inganya amanota na AS Kigali yari isanzwe kuri uyu mwanya, ariko ibitego byinshi izigamye bigatuma iza ku mwanya wa mbere.

    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego
    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego


  • Guverineri Kayitesi arasaba abakuru b’imidugudu bafungura utubari kwisubiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi
    Guverineri Kayitesi

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki 16 Kamena 2021.

    Nyuma yo kugaragaza ingero za bamwe muri bo bafungura utubari kandi bazi neza ko bibujijwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari abayobozi b’imidugudu mukigira utubari. None nugira akabari, ukanduza abaturage bagapfa bagashira, uzasigara uyoboye nde?”

    Yunzemo ati “umuntu kubera ko ari manaja wa koperative cyangwa w’uruganda akagira akabari umuyobozi w’umudugudu akamutinya, abantu bose mwatowe n’abaturage mukareba hirya, mukamureka agakomeza agakora ibitemewe nyamara muzi ko byatugiraho ingaruka nyinshi.”

    Abakuru b
    Abakuru b’imidugudu n’abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari

    Yanabibukije ko niba akabari uyu munsi katemerewe gukora, umuntu yashaka ibindi akora ariko akareka gutuma Coronavirus ikwirakwira.

    Ati “Kuba igihugu kitagafungura ntabwo ari uko tuyobewe yuko akabari kari gafite abo gatunze. Ntabwo ari uko tuyobewe yuko Abanyarwanda bakunda inzoga. Ariko iyo umuntu amaze kunywa inzoga ibintu bihinduka ibindi, kandi icyorezo kirakomeye. Rwose bayobozi mureke kuba ibyapa biyobya abantu aho kubayobora.”

    Yanabibukije ko nta muntu igihugu kibuza kunywa inzoga, ahubwo ko aba agomba kuzigura akajya kuzinywera iwe.

  • ADEPR yibutse ab’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimira Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza
    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza

    Muri uwo muhango, Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, hamwe n’uwarokokeye kuri Paruwasi Muganza, bashimiye Inkotanyi.

    Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Kugira ngo murokoke ni uko Imana yakoresheje Inkotanyi, turazishimira kuko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abayirokoka”.

    Pasiteri Ndayizeye avuga ko Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gufatanya na Leta guteza imbere Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’isanamitima.

    Uyu muhango wo kwibuka abari abakirisito ba ADEPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b
    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    ADEPR Muganza ivuga ko abagera ku 179 barimo uwari umudiyakoni umwe, abari abaririmbyi 10 ndetse n’abari abakirisito basanzwe 168, bishwe na bamwe mu bo basenganaga babaziza kuba Abatutsi.

    Umushumba wa ADEPR Muganza, Rev Nshutiraguma Jean Baptiste,
    avuga ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera ko Imana yabazigamye.

    Musoni Martin warokokeye muri Paruwasi ADEPR Muganza, yatanze ubuhamya avuga ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

    Yakomeje avuga ko hari abaturage bavanywe mu Majyaruguru bagatuzwa i Mageragere no mu bindi bice by’icyahoze ari Segiteri Butamwa, bakaba ari bo ngo bakoze Jenoside.

    Musoni yagize ati “Butamwa yabayemo Jenoside iteye ubwoba kuko Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ari benshi, abo twasenganye twabahungiragaho bakatubwira ko Imana yadutanze.”

    Musoni avuga ko ubwo Inkotanyi zari zigeze kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ngo zokeje igitutu ingabo za Habyarimana zikamanuka Shyorongi zirukanka, akaba ari bwo Abatutsi batangiye gutotezwa.

    Ati “Abo twasenganaga batangiye kutubwira ko bene wacu barimo kurasa abasirikare babo”.

    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza
    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza

    Musoni na we ashimira Ingabo zari iza RPA(Inkotanyi) ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abarokoka.

    Itorero rya ADEPR ryatanze amafaranga(ritifuje kuvuga umubare) agamije gufasha gusana inzu zishaje z’abarokotse Jenoside mu mirenge ya Kigali na Mageragere, hamwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ab’i Nyamirambo.

  • RIB irimo gukora iperereza ku banyeshuri ba KIM bakekwaho kugura amanota #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’iyo kaminuza yahararitse imirimo mu kwezi k’Ukwakira 2020, bwashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bwanga gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri bakabakaba 600 barangije kwiga mu mwaka wa 2019.

    Kugeza ubu nta tariki abo banyeshuri barahabwa yo kuzabona impamyabumenyi zabo, kuko hiyongereyeho dosiye y’Ubugenzacyaha buvuga ko bukirimo gukora iperereza kuri zimwe muri izo mpamyabumenyi ngo zifite amanota y’amahimbano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko hari abakozi muri KIM bagiye bahindurira amanota bamwe mu banyeshuri (akaba adahuye n’ayo abarimu batanze), ndetse ko iperereza rimaze gufata abanyeshuri bagera ku 108.

    Dr Murangira ati “Iperereza riracyakomeje ntabwo rirapfundikirwa, ni ukugira ngo hamenyekane uwabikoze yabikoze ate, yabikoreye iki! N’ibijyanye na ruswa bibaye birimo bizagaragazwa.”

    Ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano iteganyiriza umuntu wese wakoresheje inyandiko itavugisha ukuri (diplome iriho amanota adakwiye), igifungo cy’imyaka ibarirwa hagati y’itanu n’irindwi.

    Ku rundi ruhande ariko abo basore n’inkumi bize muri KIM bavuga ko bari mu rujijo n’igihirahiro, kandi ubushomeri burembeje bamwe muri bo, bitewe n’uko bajya gusaba akazi ntibakabone kubera kutagira ibyangombwa bigaragaza ko barangije kwiga.

    Umwe muri bo yabwiye RBA (dukesha iyi nkuru) ati “Iyo twifuza akazi twegeranya ibyangombwa, ariko haburamo diplome(impamyabumenyi) bagahita badukura mu mubare w’abagomba kugahabwa”.

    Bavuga ko bafite ibihamya(indangamanota) by’uko basoje amasomo mu kwezi kwa Nzeri kwa 2019, ariko kugeza ubu ngo nta cyizere cy’igihe bazambara imyambaro y’abahabwa impamyabumenyi.

    Aba banyeshuri muri KIM bakomeza bavuga ko ababyeyi babo na bo babafitiye amakenga, bagakeka ko babahaye amafaranga y’ishuri bakayakoresha ibindi.

    Umuyobozi uhagarariye Kaminuza ya KIM, Kayisengerwa Rachel yijeje ko mu minsi ya vuba (atavuze umubare), abo banyeshuri bazatangarizwa igihe bazahabwa impamyabumenyi zabo, n’ubwo ngo atari bose kubera dosiye ya RIB.

    Kayisengerwa yagize ati “Hari abanyeshuri batazabona impamyabumenyi zabo cyangwa se bazazibona nyuma iperereza rirangiye, kugeza uyu munsi ibintu byose bimaze kujya ku murongo, ibyagiye muri RIB byavuyeyo raporo barayiduhaye, mu minsi ya vuba turabatangariza itariki ya ‘graduation.”

    Kaminuza ya KIM yahagaritse kwigisha mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka ushize wa 2020 kuko yavugaga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 habayeho ibibazo by’ubukungu. Iyi kaminuza ubu ikomeje gushaka umushoramari wayigura kugira ngo yongere isubukure imirimo.

  • Abangavu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Igiteye impungenge ni uko imibare y’abaterwa inda igenda izamuka buri mwaka, kuko yavuye ku bana 17 849 mu 2016, bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

    Mu kiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage, UNFPA, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umubiri Wanjye, Agaciro Kanjye”, hagarutswe ku mpamvu iki kibazo gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda n’uburyo cyakemurwa.

    Iki kiganiro cyitabiriwe na Depite Nyirabega Euthalie, Umuyobozi muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille ndetse na Dr. Kagaba Aphrodis uyobora HDI mu Rwanda bagaragaje ko ikibazo cy’ingutu kikigaragara mu bangavu baterwa inda.

    Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko uretse no kuba ari ikibazo ku muryango w’abo bana, biteye isoni ku gihugu kubona imibare nk’abangavu baterwa inda iri gutumbagira.

    Ati “Ubundi ni ikibazo gikomeye kuvuga ngo imibare iri kwiyongera, buri wese yari akwiye kubigira ibye, kugira ngo bihagarare, akumva ko ubuzima bw’abamwegereye bufite byinshi buvuze kandi hagashyirwamo imbaraga nyinshi kuko biteye isoni kubona imibare ikomeje kuzamuka.”

    Ku ruhande ry’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera umwana muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda, Batamuriza Mireille, yavuze ko biteye impungenge kubona buri mwaka abana baterwa inda barenga ibihumbi 17.

    Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI, Dr. Kagaba Aphrodis, yavuze ko impamvu hakigaragara umubare munini w’abangavu baterwa inda, ari uko ababyeyi bataganirizwa ku buryo buboneye bwo gufasha abana babo mu bihe by’uburumbuke bwabo, asaba ko ibikorwa byo kuganiriza abana byakwiyongera mu mashuri ndetse no mu miryango.

    Ati “Birakwiye kwigisha abagabo n’abasore ndetse n’abana bo mu mashuri, bakigishwa hagendewe ku matsinda bahuriramo ndetse bakajya banasurwa bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere. Ababyeyi na bo bakwiye kuganirizwa binyuze mu nsengero babarizwamo ndetse no mu itangazamakuru mu rwego rwo kubihashya.”

    Mu biganiro bitandukanye, abana batewe inda bakunze gutangaza ko kimwe mu bibazo byatumye baterwa inda, ari uko bashukwa ndetse n’ababyeyi babo ntibabafashe mu kubona ubutabera, rimwe na rimwe batinya kwiteranya ndetse no kugibwaho igisebo n’abaturanyi.

    Muri raporo ya UNFPA ku ihohoterwa rikorerwa abagore, hagaragara ko mu Rwanda abagore 89% ari bo babasha kwifatira umwanzuro ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yasabye abagore guharanira agaciro kabo ntibatinye abagamije kubahohotera kuko umugore wese ubasha kwifatira icyemezo ku buzima bwe ashobora kwirinda ibi bibazo.

    Abangabu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize