Tag: featured

  • Kigali: Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ahagana saa cyenda z’amanywa, abapolisi bageze ahaberaga buriya bukwe basanga abantu bose baburimo barenze ku mabwiriza yatanzwe ajyanye no kwitabira imihango y’ubukwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati” Amabwiriza aherutse gutangazwa avuga ko abantu bemerewe gukorera ubukwe mu busitani cyangwa muri sale ariko aho hantu hakajya abantu 30% by’umubare w’abantu hasanzwe hakira, abo bantu kandi bose bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mu gihe kitarengeje iminsi itatu. Abo bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse haba hari ubukarabiro bwateguwe aho abantu binjira babanje gukaraba.”

    CP Kabera avuga ko bariya bantu bose uretse abageni (umugore n’umugabo) abandi bose nta n’umwe wari ufite icyangombwa cy’uko yipimishije, ariya mabwiriza yose ajyanye n’umuhango w’ubukwe nayo ntabwo bari bayubahirije bose.

    Ati” Abapolisi basanze ari umubare mwinshi w’abantu batashye buriya bukwe bigaragara ko batubahirije ibwiriza rya 30% kuko bari banicaye begeranye cyane. Ntabwo bigeze bipimisha COVID-19 kuko nta n’umwe wari ufite ibisubizo by’inzego z’ubuzima, nta gapfukamunwa bari bambaye ndetse nta n’ubukarabiro bwari buhari.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abantu babonye barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ati” Abantu duhora tubakangurira gutinya iki cyorezo aho gutinya inzego izo arizo zose zishinzwe iyubahirizwa ry’amambwiriza ya COVID-19. Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kirimo kurushaho kwiyongera, bariya rero barenga ku mabwiriza nkana bashobora gutuma hafatwa ibindi byemezo. Polisi ntizahwema gukangurira abantu kwirinda iki cyorezo bubahiriza amabwiriza ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

    Abari muri ubwo bukwe bose bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibace amande hakurikijwe uko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abiteganya.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Abiga muri INES-Ruhengeri basuye urwibutso rwa Kinigi basobanurirwa uko Jenoside yateguwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y
    Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kinigi

    Ni mu muhango ngarukamwaka muri iryo shuri rikuru, wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kamena2021, wateguwe n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri ku bufatanye n’abanyeshuri bayo, by’umwihariko abagize AERG-Indame zo muri iryo shuri.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko guhitamo kujyana abanyeshuri kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ari uburyo bwo kubasobanurira amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe kugira ngo aypo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo bayubakireho kubaka u Rwanda rushingiye ku kubahana no kubaha ikiremwa muntu.

    Yagize ati “Muri INES-Ruhengeri hahurira abanyeshuri baturutse hirya no hono mu Rwanda no mu bihugu binyuranye bigera kuri 12, kuba rero hari umwihariko w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, ni ngombwa ko abantu babimenya, kugira ngo basobanukirwe Jenoside yakorewe Abatutsi, badakeka ko byituye aho mu 1994 kandi hari abantu bapfuye na mbere ya 1994 bazira uko bavutse”.

    Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
    Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

    Ati “Turabasaba kwigira kuri aya mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo baharanire kubaka u Rwanda rushingiye kubaha ikiremwa muntu, rushingiye kubahana, bikadufasha kumenya icyo dukwiye kwirinda, tumenya ko icyo tugomba gushyira imbere ari ubumwe bw’abanyarwanda n’indangagaciro za kimuntu”.

    Arongera ati “Ubwo rero nicyo twahisemo, kugira ngo ayo makuru amenyekane ndetse binafashe no kumva neza amateka ya Jenoside aho kuyahimbahimbira, ahubwo bayumve uko ari, uko Jenoside yateguwe, ibyo bikaba ibimenyetso ko amateka ya Jenoside nubwo tuvuga muri 1994, na mbere yaho ko hari ibimenyetso abantu bagomba gusobanukirwa”.

    Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
    Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyuma yo gusura urwo rwibutso, abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe n’umuyobozi wa CNLG mu karere ka Musanze, aho yeretse abanyeshuri ishusho y’uburyo umugambi wa Jenoside wakozwe, ndetse inama zimwe na zimwe zikabera mu karere ka Musanze kugeza ubwo mu mwaka wa 1990, Abatutsi batuye mu cyahose ari Komini Kinigi batangiye gutotezwa bitwa ibyitso by’inkotanyi.

    Avuga ko kuva icyo gihe (1990), Abatutsi batangiye guhigwa baricwa, kugeza ubwo mu mwaka wa 1994, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga Jenoside ku mugaragaro, muri ako gace ka Kinigi nta mututsi wari ukihabarizwa kuko bari barishwe abacitse ku icumu barahunga.

    Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bavuga ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basuye rubasigiye byinshi ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, bavuga ko kumenya ayo mateka ari kimwe mu bibongereye ingufu zo kuyirwanya bivuye inyuma.

    Mubaganiriye na Kigali Today harimo n’abanyamahanga biga muri iryo shuri, bemeza ko barushijeho kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Benson Majok Muorwel wo muri Afurika y’Epfo, wiga mu ishami rya Arts in Microfinance mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri INES-Ruhengeri yagize ati “Gusura ruriya rwibutso, ni ubuhamya bukomeye kuri njye, byatumye menya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ese byagenze bite, ese Abatutsi bishwe bazira iki, ni bande bari babiri inyuma, menya n’uburyo buri mu nyarwanda akangurirwa kurwanya Jenoside n’uburyo abanyarwanda babanye mu bwiyunge”.

    Marie Louise Mugumyabanga Umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri avuga ko bishimira umuco ngarukamwaka w’iryo shuri wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bibafasha byinshi mu kuyikumira.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bidufasha kumenya amateka igihugu cyacu cyaciyemo, uko Jenoside yateguwe n’uko yakozwe, ndetse bikaduha n’inzira nziza yo kubana mu bworoherane, mu bwumvikane, dufashanya haba kubarokotse Jenoside ndetse no gufatanya mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bigafasha kandi n’aba bana bavutse nyuma ya Jenoside”.

    Arongera ati “Muri INES-Ruhengeri hari umuco wo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside mu kubakomeza, babahumiriza no kubaremera, ibyo bikabafasha kumva ko bataro bonyine”.

    Hacanwe urumuri rw
    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Rutayisire Eric Umuhuzabikorwa wa AERG-Indame, yagaragaje uburyo icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora ibikorwa byabo by’ubufasha biradindira, ariko avuga ko nubwo icyo cyorezo cyabavangiye batabuze gukora ibikorwa by’ubufasha aho batanze ibiribwa n’ibiryamirwa ku baturage batishoboye.

    Uwo musore kuri we ngo gusura urwibutso rwa Kinigi, bimusigiye byinshi ku itegurwa rya Jenoside ati “Utagera ibwami abeshywa byinshi, iyo ugeze ahantu umuntu akaguha ubuhamya nk’umuntu waharokokeye, ubona ko Jenoside yateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta ndetse n’abaturage bigishijwe nabi”.

    Ati “Ni igisobanuro kigaragaza ko ihanuka ry’indege ya Habyarimana atari yo nkomoko ya Jenoside nk’uko abagambiriye kuyipfoba babivuga, ahubwo Jenoside yarateguwe, byaduhaye ishusho nyayo kuko twageze aho byakorewe”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burashima ishuri rya INES-Ruhengeri ku bufasha ritanga mu iterambere ry’abaturage, no kwita cyane cyane ku buzima bw’abacitse ku icumu nkuko byavuzewe na Twizerimana Clement, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Musanze.

    Twizerimana Clement, Umuyobozi w
    Twizerimana Clement, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Musanze

    Ati “Ni ishuri ritanga umucyo n’urumuri ku bantu barikikije babafasha mu gutera imbere, by’umwihariko mu kwita ku buzima bw’abacitse ku icumu rya Jenoside, buri mwaka baba bafite ibikorwa byo kububakira, kubaremera, kubafata mu mugongo mu bihe nk’ibi, abari imbere mu kigo no hanze yacyo”.

    Uwo muyobozi yishimiye kuba abanyeshuri bahisemo gusura urwibutso rwa Kinigi, rufite amateka yihariye, abasaba kurushaho kwitandukanya n’abapfobya Jenosode yakorewe Abatutsi, nk’urubyiruko abaragwa b’ejo hazaza h’igihugu.

    Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside
    Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze
    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze


  • Rubavu: Umwarimu wabeshye ko inzu ye yasenywe n’umutingito ari mu mazi abira – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uyu muryango uhuye n’ibyo byago, Ubuyobozi bw’Akarere bwawukodeshereje inzu mu gihe cy’amezi ane n’igice, kugira ngo babe bashaka ubundi buryo bwo kubaho nyuma yaho.

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uyu muryango wasebeje ubuyobozi kandi wari usanzwe ufite indi nzu itarahiye ukodesha.

    Ati ‘’Mu gukurikirana ikibazo cyabo, byaje kugaragara ko basanzwe bafite inzu imbere y’iyahiye, bakaba bayikodesha abandi bantu bakamwishyura. Ibi bikiyongeraho ko [umwalimu] asanzwe ari n’umukozi wa Leta.”

    Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze bidakwiriye, uyu murezi yanditse ibaruwa asaba imbabazi, cyane ko yemera ko atari mu cyiciro cy’abakwiye kuba bafashwa na Leta.

    Uyu muryango wararaga ku Biro by’Akagari ka Rukoko uvuga ko inzu yabo yasenywe n’umutingito kandi yarahiye

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuntu witabye Imana yari umugabo w’imyaka 52 w’i Kigali.

    Abantu 469 nibo basanganzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 8 928 byafashwe kuri uyu munsi, bituma ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bigera kuri 1 544 324, naho abamaze kwandura muri rusange ni 30 517.

    Abantu 185 bakize iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera ku bantu 26 578, ijanisha rya 87%.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abarwayi benshi bagera ku 192, ukurikirwa na Rubavu ifite abantu 111, Musanze na 29, Kamonyi na 26 na Muhanga ifite abantu 23.

    Abakirwaye ni 3 560 mu gihe abarembye ari 13.

    Abantu 390 339 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda.

    19.06.2021 Amakuru Mashya | Update

    Abantu 246,538 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 52 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 42 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/kpdoO3Bay0

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 19, 2021


  • U Bubiligi: Abanyarwanda mu kababaro k’itabaruka rya Albert Gakumba Hangu – #rwanda #RwOT

    Gakumba Hangu yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki ya 7 Ugushyingo mu 1939 akaba yitabye Imana mu gace ka Woluwé Saint Lambert aho yari atuye, ku myaka 81 y’amavuko.

    Umwe mu bana be witwa Freddy Gashonga, avuga ku cyo azakomeza kumwibukiraho yagize ati “Papa yari umuntu wanga akarengane, ntiyabashaga kwihanganira ko umuntu agirirwa nabi nkana cyangwa ngo ababare, yari umuntu uhora afite muri we gutuza n’umunezero, ikizere, yahoraga ashaka igisubizo ntagushyira amaboko mu mifuka, akanga abantu batekerereza abandi (jugement).

    Gakumba yize Philosophie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ageze mu Bubiligi ahiga Chimie-Métallurgie muri Kaminuza ya Leuven. Nyuma y’amashuri mu 1971 yakoreye ikigo cyaje kwitwa Gécamines nk’umwe mu bakozi bakuru bacyo muri Congo-Kinshasa icyo gihe kugeza mu 1986.

    Yaje gusubira mu Bubiligi guhera mu 1986 akomeza gukorera Gécamines kugeza mu 1999. Gakumba Hangu n’uwo bushakanye Musaningundu Languida babyaye abana batatu ubu bakaba baranujukuruje.

    Ni umwe mu babyeyi bakuru batuye mu Bubiligi bagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abakiri bato nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

    Ukurikije amateka u Rwanda rwaciyemo aho abakiri bato barushinga bakisanga ari ba nyakamwe, cyane cyane mu mahanga habayeho ko bamwe mu babyeyi nka Gakumba baziba icyuho. Iki gikorwa yagikoranye ubupfura mu ngo miryango myinshi yashibutse mu Bubiligi.

    Gakumba Hangu ni umwe mu bayoboye Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice Belgique urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza no kuwuba hafi mu bikorwa byawurebaga, haba mu biganiro mbwirwaruhame, inama zitandukanye byose birebana n’umurongo uyu muryango ugenderaho.

    Ari kandi mu babyeyi bari mu Bubiligi bari bagize ishyirahamwe ryitwaga Synergies nouvelles, rigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanyecongo barimo abakozi bakuru, abaganga, abarimu n’abandi. Twavuga nka Harimo Prof. Kageruka Pasteur, Nahayo Julien, Sebasoni Servelien, Dr Dieudonné Sebashongore, Dr Karekezi Nzayinambaho, Dr Twahirwa André.

    Umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, saa tanu kuri Eglise Notre-Damede Laeken, Parvis Notre Dame-1020 Bruxelles, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hakaba hateganyijwe ikiriyo guhera saa munani kugeza Saa mbiri z’umugoroba ahitwa Salle Quo Vadis, Salle Paroissial du Divin Sauveur) 82, Rue Aimé Smekens, 1030 Scharbeek.

    Ubwo Ibuka-Belgique yizihizaga imyaka 20 ishinzwe, Albert Gakumba umwe mu bayoboye Ibuka-Belgique, akaba no mu bayitangiye ikivuka yafashe ijambo ashimira abantu bingeri zitandukanye bakoranye amanywa n’ijoro ngo Ibuka igere aho igeze by’umwihariko uwayihaye izina, Jean Bizimana, abahanzi bakomeje kuyiba hafi barimo Cecile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi, Faina Numukobwa, Nyiratunga Alphonsine n’abandi

    Albert Gakumba avuga Ijambo mu biganiro bibera buri mwaka mu Sénat Belge bitegurwa na Ibuka Mémoire et Justice Belgique

    Albert Gakumba akurikiye ibiganiro

    Aha yari muri conférence débat yabereye muri Kaminuza ya ULB muri 2015

    Albert Gakumba yizihirwaga akikijwe n’abato yitangiye

    Albert Gakumba yitabiraga imihango yose akikijwe n’urubyiruko

    Gakumba yakundaga ibiganiro mpaka biganisha ku butabera

    [email protected]


  • Abakozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Uwo muhango wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021 wabimburiwe no kwerekwa amashusho y’abatangabuhamya bafite ababo bahashyinguye muri uru rwibutso, bavuze ko ku rwibutso ari ho baruhukira intimba baterwa no kuba batakibona imiryango yabo.

    Aba bakozi basobanuriwe mu nshamake amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa muri Banyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yatangaje ko gusura Urwibutso byakozwe nk’uburyo bwo kwereka abakozi n’abakiliya b’iyo Banki ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko babari hafi.

    Ati “Nk’umuryango wa Equity Bank Rwanda, dufite abakozi, abakiliya n’abandi duhura nabo muri rusange barokotse Jenoside. Gusura urwibutso ni ikimenyetso cyo kugira ngo dukomeze kubereka ko hari umuryango Nyarwanda ubashyigikiye.”

    Equity Bank Rwanda yatanze miliyoni 3 Frw ku Rwibutso rwa Kigali, Namara akaba yasobanuye ko yatanzwe nk’umusanzu mu gushyigikira ibikorwa byarwo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 250.000.

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi

    Abakozi basobanuriwe byinshi ku ihagarikwa rya Jenoside

    Abakozi batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso

    Aha ni mu cyumba cy’Urwibutso cyagenewe abana

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Bakigera ku Rwibutso babwiwe muri make uko ibikorwa bikurikirana muri uwo muhango wo kurusura

    Hannington Namara yanditse ko amateka ya Jenoside agaragaza ubuyobozi bubi

    Hashyizwe indabo ku mva

    Ubwo hafatwaga umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Hannington Namara yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • Iburasirazuba: Croix Rouge yafashije abasaga 2500 gushyira mu bikorwa imishinga izahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga irimo guhabwa abatuye mu mirenge itatu yatoranyijwe mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare aho buri muturage ahabwa ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Abari guhabwa aya mafaranga baturuka mu miryango itishoboye yagizweho ingaruka na Covid-19, batoranywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga bavuze ko bafite gahunda yo gukora ubucuruzi buciriritse nk’ubw’imyaka, ubucuruzi bw’inkoko, ingurube nk’amwe mu matungo yororoka vuba kandi agatanga umusaruro mu gihe gito.

    Nyirabagenzi Francine uturuka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yavuze ko mbere ya Covid-19 yaranguraga amasaka akagurisha amamera, iki cyorezo ngo kikimara kuza cyatumye ibyo yakoraga bihagarara ngo kuko atabonaga abamugurira amamera.

    Nyirabagenzi yavuze ko kuri ubu ateganya kugura inkoko zikazakomeza kumuteza imbere biciye mu kugurisha amagi zizajya zitera.

    Ati “Ubu ndagura inkoko nyinshi zijye zitera amagi amwe nyahe abana banjye andi nyajyane ku isoko ngire amafaranga nizigamira andi nyaguremo ibizitunga.”
    Mukaruziga Gaudence uturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama we yavuze ko inkunga yahawe yayishimiye cyane kuko igiye kumufasha kuva mu bukene.

    Yagize ati “Amafaranga nahawe ngiye kugenda nyaguremo ingurube ebyiri andi asigaye nyifashishe mu kuzubakira, izo ngurube imwe izabwagura ibyana umunani indi wenda birindwi, buri cyana kigura ibihumbi 20 Frw murumva amafaranga nzakuramo niteze imbere n’umuryango wanjye tuve mu bukene.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bazagerageza kugenzura buri muturage bakamufasha kubyaza umusaruro inkunga yahawe akava mu cyiciro kimwe nibura akagera mu kindi.

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jean d’Arc, yavuze ko bahisemo kunganira Leta mu gufasha imiryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo yongere yisuganye ikore yiteze imbere nk’uko byari bisanzwe.

    Croix Rouge y’u Rwanda yanatanze inkunga y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku miryango 100 muri buri Karere, irimo abarwaye Covid-19, abayirwaje ndetse n’abapfushije abayirwaye.

    Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere, itanga n’ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa barenga 200 kuri buri kigo. Hari kandi koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere.

    Abaturage basinyishijwe imihigo yo gukoresha neza amafaranga bahawe

    Abaturage bavuga imishinga bahisemo

    Akanyamuneza kari kose ku baturage babonye amafaranga ibihumbi 150 Frw byo gukoresha imishinga ibateza imbere

    Mazimpaka Emmanuel ukuriye ishami ry’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda asobanurira abaturage ibikubiye mu mihigo biyemeza

    Muhawenimana Jean d’Arc uhagarariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko bazakurikirana uko abaturage bazakoresha aya mafaranga imishinga bayaherewe

  • Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu busitani bw’i Nyamirambo bwitwa “Green Mountain Biking Garden” aho usibye abageni abandi bose nta n’umwe wari wipimishije Covid-19.

    Umubare munini w’abari bitabiriye ibi birori byo kwiyakira ni Abayisilamu, uretse no kuba batari bipimishije Covid-19 bari bicaye begeranye badahanye intera.

    Amabwiriza aheruka y’Inama y’Abaminisitiri agena ko ibikorwa byose bihuriza abantu mu busitani cyangwa se ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Akomeza avuga kandi ko ‘abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba’.


  • APR FC inyagiye Marines FC, amahirwe ya AS Kigali yo gutwara igikombe arayoyoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’umunsi wa gatandatu inabanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC yanyagiriye ikipe ya Marines FC I Huye ibitego 6-0, mu mukino watumye APR FC yizera igikombe cya shampiyona.

    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR Fc irakoza imitwe y
    APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe ku munota wa 51, Lague Byiringiro atsindamo ibitego bitatu ku munota wa 66, 77 ndetse n’uwa 81. Igitego cya nyuma cya APR FC cyatsinzwe na Yves Mugunga ku munota wa 89, umukino urangira ari ibitego 6-0.

    I Bugesera, ikipe ya AS Kigali iri mu bahatanira igikombe cya shampiyona, yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 55 w’umukino, birangira ari icyo gitego rukumbi.

    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0
    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0

    Nyuma y’imikino y’uyu munsi, APR FC yahise ifata umwanya mwa mbere aho inganya amanota na AS Kigali yari isanzwe kuri uyu mwanya, ariko ibitego byinshi izigamye bigatuma iza ku mwanya wa mbere.

    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego
    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego


  • Guverineri Kayitesi arasaba abakuru b’imidugudu bafungura utubari kwisubiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi
    Guverineri Kayitesi

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki 16 Kamena 2021.

    Nyuma yo kugaragaza ingero za bamwe muri bo bafungura utubari kandi bazi neza ko bibujijwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari abayobozi b’imidugudu mukigira utubari. None nugira akabari, ukanduza abaturage bagapfa bagashira, uzasigara uyoboye nde?”

    Yunzemo ati “umuntu kubera ko ari manaja wa koperative cyangwa w’uruganda akagira akabari umuyobozi w’umudugudu akamutinya, abantu bose mwatowe n’abaturage mukareba hirya, mukamureka agakomeza agakora ibitemewe nyamara muzi ko byatugiraho ingaruka nyinshi.”

    Abakuru b
    Abakuru b’imidugudu n’abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari

    Yanabibukije ko niba akabari uyu munsi katemerewe gukora, umuntu yashaka ibindi akora ariko akareka gutuma Coronavirus ikwirakwira.

    Ati “Kuba igihugu kitagafungura ntabwo ari uko tuyobewe yuko akabari kari gafite abo gatunze. Ntabwo ari uko tuyobewe yuko Abanyarwanda bakunda inzoga. Ariko iyo umuntu amaze kunywa inzoga ibintu bihinduka ibindi, kandi icyorezo kirakomeye. Rwose bayobozi mureke kuba ibyapa biyobya abantu aho kubayobora.”

    Yanabibukije ko nta muntu igihugu kibuza kunywa inzoga, ahubwo ko aba agomba kuzigura akajya kuzinywera iwe.