Tag: featured

  • #COVID19 yishe abantu batatu i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batatu b’imyaka 75, 54 na 42 i Kigali, bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 382.

    Abantu 246,789 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 251 bayihawe ku Cyumweru.

    Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko iri hejuru. Kuri iki Cyumweru habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Abarundi ibihumbi 27 bari barahungiye mu Rwanda bamaze gusubira mu gihugu cyabo – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena U Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka guhera mu 2001.

    Uyu munsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000. Hafi 90% muri izi ziba mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo iya Gashora, Mahama, Nyabiheke, Gihembe, Kiziba, Kigeme na Mugombwa.

    Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubuzima bwa benshi kigahungabanya ubukungu ndetse n’inkunga zagenerwaga impunzi zikagabanuka, u Rwanda rutadohotse ahubwo rwakomeje gukora uko rushoboye mu gukomeza kuzitaho.

    Yongeyeho ati “Hari byinshi byakozwe mu micungire y’impunzi. Mu by’ingenzi harimo ko impunzi z’Abarundi zirenga 27.000 zafashijwe guhunguka ku bushake […] Hakomejwe kwakira impunzi ziturutse mu gihugu cya Libya, zimwe zishakirwa ibihugu bizakira, ndetse hanashyizwe imbaraga mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Corona virus no gukingira impunzi.”

    Minisitiri Kayisire yavuze ko mu bindi byakozwe harimo kwimura imiryango y’impunzi igera ku 1.385 igizwe n’abantu 7.256 yari ituye mu manegeka akabije mu nkambi za gihembe na Kigeme zikajyanwa gutuzwa neza mu nkambi ya Mahama.

    Yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda irashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR n’abafatanyabikorwa bose mu mikoranire myiza n’imbaraga bashyira mu bikorwa byo kurengera no kwita ku mpunzi umunsi ku wundi.”

    Yasabye impunzi gukomeza kwitwara neza, zubahiriza amategeko y’igihugu ndetse no gukomeza kwimakaza amategeko yacyo.

    Raporo ya 2019 na 2020 y’impunzi mu Rwanda yakozwe na UNHCR igaragaza ko impunzi nyinshi ziri mu Rwanda ari zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ u Burundi.

    Izo muri Congo zatangiye kuza mu Rwanda guhera mu 1996, inyinshi zikaba zaraje hagati 2012 na 2013 zihunze umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru. Umwaka wa 2018 warangiye u Rwanda rufite impunzi z’abanye-Congo zibarirwa mu 75.740.

    Impunzi zo mu Burundi zo zatangiye kuza mu Rwanda mu 2015, zihunze umutekano muke watewe n’ibibazo bya politiki. Mu 2020 u Rwanda rwari rufite impunzi z’Abarundi zirenga 69,423, gusa ubu zimwe zatangiye gutaha.

    U Rwanda kandi rwakiriye impunzi zivuye muri Libya zirenga 600 ndetse inyinshi muri zo zabonye ibihugu by’i Burayi bizakira.

    Aba bose bafashwa kubona aho gutura, ibyo kurya, bahabwa ubuvuzi ndetse n’abanyeshuri bagafashwa kwiga.

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku mpunzi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000

  • Abashoferi 26 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’Akarere ka Nyarugenge, Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe mu beretswe itangazamakuru bahurira ku kuba gutwara ibinyabiziga basinze ari amakosa, bakagira inama Abaturarwanda kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri aba bashoferi yafashwe saa Tatu zirengaho iminota 10 afite icyangombwa kimwemerera kugenda nyuma y’amasaha ariko bamupimye basanga yanyoye inzoga.

    Ati “Nafashwe kubera gutwara imodoka nanyoye inzoga, bamfata hari nka saa Tatu n’iminota icumi, maze igihe kinini ntanywa inzoga uretse ka Kambuca nari nanyoye, Abanyarwanda bareke kunywa inzoga ngo batware kuko si byo.”

    Mugenzi we yavuze ko yafashwe atanyoye kuko afite impapuro za muganga zimubuza kunywa inzoga, akiyemerera ko yafashwe nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’indi mu Karere ka Nyarugenge ahagana saa Moya z’umugoroba.

    Yagize ati “Ndi ku miti imbuza kunywa inzoga hari n’urupapuro rubigaragaza, baramfashe bampimye bansangamo inzoga ntazi aho zaturutse. Ndabwira abantu ko atari byiza kunywa inzoga bagatwara ibinyabiziga kuko byashyira ubuzima bwabo n’abandi bakoresha umuhanda mu kaga.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bamaze igihe bakangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ariko bagakomeza kwica amategeko nkana.

    Ati “Aba bashoferi twabafashe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo yagenwe, aba bose mureba ntawe udafite uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga. Twakoze ubukangurambaga buhagije bwa Gerayo Amahoro ariko bagakomeza bakica amategeko y’umuhanda nkana, birababaje kubona umuntu wakabaye utanga urugero rwiza ariwe wishe amabwiriza yashyizweho.”

    Ku bavuze ko akuma gapima uwanyoye inzoga kaba karabibeshyeho, CP Kabera, yasobanuye ko badakwiye gushaka urwitwazo nyuma yo gufatirwa mu makosa.

    Ati “Akuma gapima ntikibeshya kuko gapima inzoga ziri mu mubiri binyuze mu mwuka, ariko benshi iyo tubafashe babigira urwitwazo, bareke gukora amakosa aho kwitwaza akuma gapima.”

    Yibukije Abaturarwanda ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa ijana ku ijana, kandi ko batazahwema gufata abayica nkana.

    Umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze basabye Abanyarwanda kubyirinda kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Abashoferi 26 bafashwe na Polisi batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo kugera mu rugo

    Mu bashoferi bafashwe harimo n’abari n’abategarugori

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko batazadohoka gufata no guhana abica amategeko nkana

  • AVEGA-Agahozo yahawe inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuryango AVEGA-Agahozo washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by’ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

    Hari ibibazo by’imfubyi nyinshi zagombaga kwitabwaho, hari imibiri myinshi yagombaga gushyingurwa ndetse n’ibibazo by’amacumbi n’ibindi.

    Abanyamuryango ba AVEGA n’ababakomokaho bagerageje guhangana n’izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA igenda itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y’ubudaheranwa ku banyamuryango ba AVEGA ndetse igira n’uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Umuryango AVEGA watangaje ko wishimiye kwakira inkunga y’ibikoresho byo mu biro wahawe na AFDB.

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana barimo abanyamuryango bayo n’abandi bagenerwabikorwa muri rusange, muri serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko n’iterambere.

    Yavuze ko ari inkunga ikomeye mu mikorere n’iterambere ry’Umuryango AVEGA kuko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azajya mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abanyamuryango.

    Yagize ati “Ni inkunga ikomeye kuri AVEGA. Mu myaka 27 ishize byagaragaraga ko kugura ibikoresho bijyanye n’igihe ari ngombwa ariko ukabona ko hari ibindi bibazo abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bafite umuryango ugomba kubanza gukemura.”

    “Ni ukuvuga rero ko ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro gikemutse, ubundi bushobozi bwaboneka ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kw’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa tubafasha mu bikorwa by’iterambere n’izindi serivisi.”

    Umuyobozi wa AfDB, Aissa Touré Sarr, yavuze ko ibyo bikoresho batanze biri mu rwego rwo gufasha AVEGA Kwiyubaka no gukomeza kubaka ubudaheranwa bw’abapfakazi n’abandi bagenerwabikorwa umuryango witaho.

    Yanavuze kandi ko ari igikorwa bakoze mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “AVEGA ikora ibikorwa by’indashyikirwa, buri wese yishimira, kubunganira bagakorera ahantu heza kandi hari ku rwego rwiza bizafasha abakozi gukora batekanye kandi ingengo y’imari bateganyaga gukoresha izifashishwe mu bindi bikorwa byo kwita ku bapfakazi ba Jenoside ndetse n’abandi bagenerwabikorwa.”

    Inkunga y’ibikoresho batanze igizwe n’intebe, ameza yo mu biro, ameza y’inama, utubati, imashini zitanga amashanyarazi n’ibindi.

    Mu nkunga AVEGA yahawe harimo utubati n’intebe

    Ibi bikoresho AVEGA yahawe yavuze ko bigiye kuyifasha muri byinshi

  • Abize uburezi muri PIASS barinubira kutemererwa gukorera ku mpamyabumenyi za A1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko nyuma yo gukora ibizamini bari biteguye gutangira akazi mu kwezi k’Ugushyingo 2020, hanyuma baza kubwirwa na HEC ko kuba bararangije icyiciro cya mbere cya kaminuza nta n’imenyerezamwuga bakoze bituma batemererwa gukora.

    Icyo gihe ngo bahise biyemeza kuzikora, bamwe banazikorera aho bari bahawe akazi, none kugeza na n’ubu bategereje ko bemererwa gukora bizeye kuzahembwa, ariko amaso yaheze mu kirere.

    Jean Baptiste Bikorimana agira ati “Twagiye muri HEC batubwira ko PIASS itemerewe gutanga impamyabumenyi za A1. Noneho n’itangazo ryari ryasohowe na HEC rivuga ko tugomba gukora imenyerezamwuga bararihakana.”

    Kuri ubu ngo babaza ubuyobozi bw’ishuri bizeho bukababwira ko na bwo butegereje igisubizo kizatangwa na HEC. Ikibahangayikishije ni uko batabwirwa icyemezo cyafashwe ngo bamenye niba bagomba gukurayo amaso nk’uko bivugwa n’uwitwa Floriane Umuhoza.

    Agira ati “Ko bari bazi ko ikigo cyacu kitemerewe A1, kuki badusohoreye itangazo risaba gukora imenyerezamwuga, kandi bazi ko n’ubwo twayikora tutemerewe gukora? Icyo ni cyo kibazo cyadukomereye, kuko kugeza na n’ubu ntituremererwa kujya mu kazi.”

    Ikindi kibababaza ni uko abenshi muri bo bari basanzwe bafite akazi, bigisha mu mashuri abanza, bakwemererwa gukorera kuri A1 bakakareka, none ubu n’aka A1 bakaba barakangiwe.

    Uwitwa Ndayizigiye ati “Badufashe ababishinzwe, byibura imyanzuro igaragare, tureke gukomeza guta umwanya. N’ababuze akazi bari bafite byibuze batuvuganire tugasubiremo, kuko atari twebwe twabiteye. Iyi kaminuza imaze imyaka 8 itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), nibareke kuba ari twebwe baciraho iteka.”

    Muri aba harimo abari baroherejwe kujya gukora kure y’iwabo, kugira ngo babashe kujya aho gukorera baguza amafaranga yo kugura ibikoresho, none ubu bahangayikishijwe no kwibaza aho bazakura amafaranga y’ubwishyu, cyane ko aho bari basezeye ubu bamaze gusimburwa.
    Ndayizigiye ati “Mbese baraducanze, twamaze no guta umutwe. None se iyo tuva mu kazi twari turimo tukajya mu kandi, tukagenda tukamara ibyumweru bitatu twigisha, barangiza ngo nimugende…!”

    Yungamo ati “Niba hari inzego zadufasha tukarenganurwa, natwe bumve ko turi Abanyarwanda nk’abandi, baturenganure, baduhe uburenganzira bwacu. Nk’uko bwatwemereye tukajya mu bizamini tugatsinda, tugahabwa ibigo, n’ubundi badufashe tujye mu kazi.”

    Umuyobozi wa PIASS, Prof. Elysé Musemakweli, avuga ko kuva muri 2013 HEC yari yarabemereye ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ashobora guhabwa A1 akajya gukora. Icyo gihe ngo nta na stage zari kuri gahunda yabo.

    Icyakora ivugurura mu myigishirize ryatumye muri 2019 baziteganya ku buryo abanyeshuri bashyashya bo bagomba kuzikora.

    Anavuga ko kimwe n’abanyeshuri babo bategereje igisubizo cya HEC, kuko amadosiye y’abakoze stage bamaze kuyatanga.

    Ati “Twakoranye inama baratubwira bati tugiye kubanza kubisuzuma neza, tukabasubiza.”

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko aba banyeshuri batari bakwiye kuba bibaza niba bazemererwa kuko ikibazo bafite Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagitanzeho umurongo.

    Agira ati “HEC isuzuma inyandiko z’abarangije kwiga, aba rero ntibararangiza kuko biyandikishije kwiga Bachelor’s in Education.”
    Ku wa 18 Kamena 2021, Piass yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 430 barangije mu mashami anyuranye. 287 muri bo babonye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’uburezi.

    Muri 293 bahuye n’iki kibazo, abatashoboye kubona impamyabumenyi za A0 ni 147 bitewe n’uko bari batararangiza kwandika ibitabo kuri bamwe, cyangwa kuba batarashoboye gukomeza amasomo kubera ubukene ku bandi. Umuhoza avuga ko n’abazibonye urebye zitazabagumisha kuri kariya kazi bari babonye kuko umwanya bari bakozeho wari ukeneye impamyabumenyi ya A1, nyamara bo babonye A0.

    Agira ati “Kugira ngo ababonye A0 babone akazi, bizasaba kuzongera gukora ibizamini ariko noneho ku mwanya ugenewe umuntu ufite A0.”

  • Rulindo: Abageni n’ababaherekeje bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bageni, ngo barimo biyakirira mu nzu mberabyombi (salle) y’ahahoze hakorera Kaminuza ya Kibungo, Ishami rya Rulindo, nyuma yo kuva gusezeranira kuri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Bushoki.

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, ikimara guhabwa amakuru y’ibyo birori by’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’uwo munsi, yihutiye kuhagera, abari muri ibyo birori babonye Polisi banyura mu miryango y’aho biyakiriraga baratoroka, ibasha gufata abantu batandatu barimo n’abageni.

    Amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko abitabira ibirori by’ubukwe, bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko igikorwa nyirizina kiba.

    Nanone kandi, ayo mabwiriza anavuga ko abitegura gukora ubukwe, baba baripimishije Covid-19, kandi barandikiye Umurenge ibaruwa imenyekanisha ibirori mbere y’iminsi itanu.

    Kuri aba bageni ngo nta na kimwe bubahirije nk’uko CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today.

    Ati: “Bariya bageni n’abari babaherekeje, biyakiriye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batigeze bipimisha Covid-19 nk’uko amabwiriza abigena. N’ibaruwa bandikiye Umurenge bawumenyesha iby’ubwo bukwe, bayanditse tariki 17 Kamena 2021, babukora tariki 19 Kamena 2021. Urumva ko ya minsi itanu batigeze bayubahiriza. Ibi rero ni ikosa rikomeye, kandi tutakwihanganira muri iki gihe Covid-19 ihangayikishije u Rwanda n’isi yose”.

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi sitasiyo ya Bushoki, aho bagomba kurekurwa babanje kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku bageni. Abari babaherekeje na bo bazarekurwa babanje kwipimisha Covid-19 banacibwe amande y’ibihumbi 10 buri muntu.

    CIP Ndayisenga yatangaje ko abatorotse, bagikomeje gushakishwa kugira ngo na bo bapimwe Covid-19. Ati: “Ugereranyije abari muri iyo salle barengaga 30. Urutonde rw’abatorotse twamaze kurwegeranya, turi kubashakisha kugira ngo na bo bapimwe Covid-19”.

    Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kudakorera ku jisho kuko n’ubundi Covid-19 na yo idakorera ku jisho. Uko bayiha urwaho bakorera ijisho, ngo ni na ko irushaho gukwirakwira hirya no hino.

    CIP Ndayisenga ati: “Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikomeje gutanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi. Bityo Polisi ikaba yibutsa abantu ko ubusabane n’ibirori bikorwa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birimo n’ibibera mu ngo bitemewe”.

    Yongera ati: “Abifuza gukora ubukwe no gucyuza ibirori, hari ibyo amabwiriza n’amategeko abemerera kandi birasobanutse. Kandi kubyubahiriza biroroshye. Icyo tubibutsa ni ukujya babanza kwitonda, bakayareba neza, kugira ngo bamenye uko bayashyira mu bikorwa nta na kimwe bahutaje, mu kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe bafashwe batayubahirije”.

    Uburyo bwonyine bwizewe mu kwirinda no kurinda abandi Covid-19, ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko mu bugenzuzi ikora umunsi ku wundi, ikomeje gutahura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bari mu tubari, basenga n’ahandi hahurira abantu benshi kandi barimo n’ababa batubahirije amabwiriza.

    Ibi ibiheraho isaba abaturage cyane cyane muri iki gihe Covid-19 ikomeje kwiyongera, kwirinda ibikorwa bibahuza mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu rwego rwo gukumira intandaro yo kwandura Covid-19.

  • Sobanukirwa impamvu igitoki atari indyo y’abagore gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigira amoko atandukanye: Imishaba (ibitoki bitekwa mu mavuta), Inyamunyo (kiribwa gitogosheje mu mazi ariko gishobora no gutekwa ifiriti), n’ikiribwa nk’imineke kirimo Kamaramasenge, Gros Michel, Poyo, Fiya n’ibindi byinshi bivamo n’imitobe ishobora gusemburwa igatunganywamo ibinyobwa bisembuye.

    Ese wari uzi impamvu imineke iba irimo isukari nyamara wahekenya igitoki kibisi ntuyumvemo?

    Burya biterwa n’uko habamo amidon/starch idapfa gushwanyaguzwa na za enzymes zo mu gifu bityo aho gukoreshwa nk’isukari mu mubiri igakora nka fibre. Iyo rero umuneke uhiye, ya amidon ni yo ihindukamo isukari wumva iryohereye mu muneke.

    Si ibyo gusa kuko igitoki tugisangamo izindi ntungamubiri zinyuranye nka fibre, umunyungugu wa potasiyumu na vitamine B6. Habonekamo kandi Fosifore (phosphore), ubutare, Manyeziyumu (magnesium) na Zenke (zinc) ndetse na vitamine C.

    Dore Akamaro k’igitoki ku buzima:

    • Kugabanya ibiro

    Bitewe n’uko mu gitoki dusangamo amidon igoye gushwanyaguzwa iri mu gifu, bituma kurya igitoki byafasha mu kugabanya ibiro kuko uwakiriye atinda gusonza nuko bigatuma umubiri we utwika ibinure byinshi.

    • Kuringaniza isukari yo mu maraso

    Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya insuline bityo bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera indwara ya diyabete. Kuba kandi harimo vitamine B6 bifasha mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (iterwa n’isukari nyinshi mu maraso).

    • Gufasha mu igogorwa

    Mu gitoki kuba harimo fibure ndetse na amido igoye gushwanyaguza bituma kiba cyiza mu igogorwa no kurinda kugubwa nabi (gutumba) nyuma yo kurya. Gifasha kandi mu kurwanya indwara ziterwa na bagiteri zishobora gufata mu nzira y’igogorwa.

    • Kurinda kanseri y’amara

    Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma za bagiteri zo mu mara nziza zikora umusemburo ziyifashishije nuko ukica bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri ishobora gufata mu mara.

    • Ikoreshwa ry’intungamubiri

    Kurya ibitoki bifasha umubiri gukoresha no gukamura izindi ntungamubiri ziturutse mu bindi wariye. By’umwihariko bifasha umubiri gukoresha kalisiyumu n’indi myunyungugu.

    • Kugabanya cholesterol mbi

    Za fibres zirimo hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu maraso. Niyo mpamvu abantu bafite cholesterol iri hejuru bagirwa inama yo kurya igitoki kenshi kuko bizatuma igabanuka.

    • Gukora neza k’umutima, ku muvuduko mwiza

    Kuba kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi yakwifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi, bikanarinda indwara y’umuvuduko udasanzwe w’amaraso ukunze guturuka ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso. Ibi kandi kibifashwamo no kuba gikungahaye kuri potasiyumu

    • Igipimo cy’amaraso kiringaniye

    Ibitoki bikize kuri vitamine B6 bikaba ari byo bituma biba ifunguro ryiza mu gutuma ugira insoro zitukura nyinshi bityo ukagira amaraso ahagije mu mubiri wawe.

    • Imikorere myiza y’umubiri

    Igitoki gifasha umubiri gukoresha ibinure ubitse bigahindukamo ingufu umubiri ukoresha. Kandi kuba harimo vitamin B6 bituma anzime (enzymes) zikora neza akazi kazo ko gushwanyaguza ibyo wariye bityo umubiri wose ugakora neza

    • Gufasha impyiko

    Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo bigafasha impyiko kuko akazi kazo ka mbere ari ukuyungurura amaraso no kuringaniza amazi umubiri ukeneye. Kurya igitoki, bifasha mu kurinda indwara zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko.

    • Imikorere y’ubwonko

    Kuba igitoki gituma umubiri udatakaza amazi bituma kiba cyiza mu mikorere y’ubwonko. Dore ko bugizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru kandi kugabanyuka kwayo bikaba bibangamira imikorere myiza yabwo.

    • Kurwanya impiswi

    Ubwacyo cyifitiye anzime zifasha mu kurwanya impiswi kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye. Kubirya mu gihe urwaye impiswi bigufasha kuyikira vuba, gusa ntibisimbura imiti mu wahabwa na muganga.

    • Kwiheba no kwigunga

    Ibitoki birimo tiriputofane (tryptophan) ikaba poroteyine ihindurwamo serotonine, uyu ukaba umusemburo w’ibyishimo. Serotonine ifasha kuruhuka no kumva muri wowe utuje. Hano unabishoboye igitoki wagihekenya kuko niho ya tryptophan iba ari nyinshi kurenza mu gitetse na salade y’igitoki burya ibaho, ikaba nayo ifite akamaro.

    • Kugira Uruhu rwiza

    Aho kugura ibyo kwisiga bihenze gerageza guhekenya igitoki. Iyo ari kibisi kiba kirimo vitamine A, ikaba ingenzi mu gutuma ugira uruhu rucyeye kandi runoze.

    • Kugira amagufwa akomeye

    Igitoki kibamo kandi potasiyumu ikaba izwiho gufasha amagufa gukura neza no gukomera by’umwihariko ku bana bakiri bato no ku bageze mu zabukuru.

    Ni gute kiribwa?

    Ubishoboye wagihekenya ariko ubusanzwe igitoki kiribwa gitetse.
    Ushobora kugiteka amaganda cyangwa impogora (kidatonoye), ukagitonora gihiye.
    Ubundi buryo ni ukucyotsa, nabwo bikaba bikorwa kidatonoye ukagitonora kimaze gushya.

    Ushobora kugiteka cyonyine cyamara gushya ukagikoramo umunyigi, nk’uko warika umutsima (usonga ubugari).

    Kugiteka bisanzwe mu mazi ibyo twakwita gutogosa, noneho ukavangamo ibirungo ushaka byose ndetse washaka ukanakaranga.

    Ushobora kandi kugiteka ifiriti, gusa twibutse ko ifiriti kubera ubushyuhe bw’amavuta ishobora kwangiza zimwe mu ntungamubiri by’umwihariko vitamine C.

  • Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare bagaragarije Minisitiri ikibazo cya mudasobwa na Internet bidahagije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare akagirana ibiganiro n’abahagarariye abanyeshuri ndetse n’abarezi kugira ngo amenye ibibazo bihari.

    Baganiriye na Minisitiri w
    Baganiriye na Minisitiri w’Uburezi uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije iyi Kaminuza

    Uwamahoro Dorcas, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Ubumenyi bw’Isi, Ubukungu n’Uburezi avuga ko ubuke bwa mudasobwa butuma batsindwa amasomo kuko amasomo menshi bayiga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Kuva twaza mu mwaka wa mbere, nta mudasobwa twigeze tubona kandi amasomo menshi tuyiga mu buryo bwa E-learning bidusaba gukoresha mudasobwa cyane, bituma dutsindwa amwe mu masomo.”

    Ikindi ni uko ngo no kubona internet ari ikibazo kuko itari mu mashuri yose y’iyi kaminuza.

    Dukeshimana Patient, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu buvuzi bw’amatungo, avuga ko mudasobwa z’ishuri ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri baba bazikeneye.

    Ikindi ngo ni ikibazo cy’ibyumba by’amashuri ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri.

    Agira ati “Ibyumba by’amashuri ni bikeya, umubare munini w’abanyeshuri uhari ntuhura n’ibyumba bihari ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri, bamwe igitondo abandi ikigoroba.”

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bizejwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ko isoko ryo kugeza Internet mu mashuri atayifite ryatanzwe bityo mu minsi ya vuba kiba cyakemutse.

    Naho ku kibazo cya mudasobwa ngo Minisiteri irimo kuvugana na BRD ku buryo ikibazo cyakemuka vuba.

    Ku bijyanye n’inyubako, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko na cyo barimo kuvugana na Kaminuza uburyo cyakemuka.

    Ati “Bavuzemo inzu y’ibitabo ikeneye kongerwa buriya si na yo gusa kuko n’ibitabo bijyanye n’amasomo atangirwa hano na byo birakenewe, ahanini ku banyeshuri biga uburezi baza hano benshi, hari igikoni, byose bigomba gushyirwa muri gahunda ya Kaminuza y’u Rwanda nk’ibyihutirwa.”

    Akomeza agira ati “Ikibazo cya Internet kigomba kwihutishwa kigakemurwa kuko niba tuvuga kwiga dukoresheje ikoranabuhanga, iyo internet na mudasobwa bidahari n’ubundi ntacyo twaba turi gukora.”