Tag: featured

  • Gisagara: Umugabo akurikiranweho gutwika umugore we – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyeranzi ku wa 8 Kemena 2021. Dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo nikimuhama ahanwe hakurikijwe amategeko.

    Uwo mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we nta makimbirane azwi bafitanye usibye kumutegeka ku mutungo ntatume yisanzura mu kuwukoresha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gushubi, Nsanzimana Theogène, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yasanze umugore we ari kotsa ibigori ahita amufata akaguru agatsindagira mu ziko amubwira ko ibyo yakoze yari yarabimubujije.

    Ati “Ngo yari yaramubujije kujya mu mirima y’ibigori ngo bibanze byere, umugore rero aragenda ajya gucamo ibyo kotsa. Abifite rero arimo kubyotsa, umugabo araza afata akaguru agatsindagira mu ziko aho yari arimo kokereza ibigori karashya ku ivi.”

    Nsanzimana avuga ko bidakwiye ko abashakanye bapfa ubusa kugera aho umwe atwika undi, bityo bakomeje kwigisha abantu kubana neza birinda guhohotera.

    Uwo mugabo akimara gutwika umugore we akaguru yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukorera dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko mu ibazwa uwo mugabo yemeye ko yatwitse umugore we akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye buvuga ko uwo mugabo yemera ko yasanze umugore we mu rugo ari kotsa ibigori amukubita urushyi arangije amutsindagira ukuguru mu ziko.

    Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa akurikiranweho kiramutse kumuhamye, yahanishawa igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Kuri ubu uwo mugore yatangiye gukira kuko amaze igihe yivuza ubushye.

    Dosiye y’uwo mugabo ukurikiranweho gutwika umugore we yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu Karere ka Huye

    [email protected]


  • Ikimenyane no kubikirana imbehe: Igitotsi mu mikoranire y’abakozi ba Leta; imyitwarire mbonezamirimo yarakendereye – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 1994, u Rwanda rwiyemeje kubaka iterambere ridaheza, ruza gutekereza ku cyerekezo ‘Vision 2020’, gikubiyemo intego zaryo, ishyiraho inzego z’imiyoborere zagombaga gutuma zigerwaho n’abantu bagomba kuzikurikirana.

    Imwe mu nzitizi ya mbere yadindije iterambere ry’u Rwanda muri ibyo bihe, yari ukubona abantu bafite ubushobozi bagombaga gukora mu nshingano zitandukanye, ari nayo mpamvu uwarangizaga amashuri yisumbuye yabaga ategerejwe ku isoko ry’umurimo, uwarangije kaminuza akaba akarusho.

    Uretse kutabona abakozi bafite ubushobozi, hari n’ikibazo cy’imikoranire itameze neza hagati y’abakozi mu kigo kimwe, bigaterwa n’impamvu zirimo ikimenyane, imyumvire idakwiye n’ubunyamwuga buke muri rusange.

    Ibi bibazo byatumye mu 2008, hashyirwaho Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) ifite inshingano zo kunoza imikorere y’abakozi ba Leta, kuva mu buryo batoranywa mbere yo kwinjira mu kazi, uko bagenzurwa n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

    -  Komisiyo yarumye ihuhaho

    Iyi Komisiyo yagize uruhare mu kuzamura imikorere myiza y’abakozi ba Leta ariko ntiyakemuye ibibazo by’imikorere byose kuko yitaye ku by’ubushobozi buke mu kazi gusa, irenza ingohe ibyo kuzamura imyitwarire mbonezamirimo.

    Ibi byatumye ibibazo byo kutumvikana, ubugambanyi n’andi makimbirane bikomeza kumvikana mu bakozi ba Leta, binatuma mu 2014, hakorwa ubushakashatsi bwo kureba imiterere yabyo.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bitera ayo makimbirane, harimo kudakorera hamwe, abayobozi birengagiza amategeko, kudahanahana amakuru ku mikorere ya buri wese n’ibindi.

    Ubu bwumvikane buke no kucana intege mu bakozi ba Leta kandi biri mu muburo Umukuru w’Igihugu yahaye Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wari winjiye mu nshingano avuye gukora muri Banki y’Isi. Perezida Kagame yamusabye kwima amatwi abazashaka kumusubiza inyuma mu kazi ke.

    Icyo gihe yagize ati “Icya mbere, buriya azagira abajyanama, bamubwira bati ‘ibyo ntabwo bikorwa hano’, yajya gukora ikintu kizima, bakamubwira ngo ‘oya, siko bigenda hano’, bakamwitambika imbere, cyangwa yajya gukora ikintu kubera ko afite amatwara mashya bakamubwira ngo ‘cisha make ba uretse, ntudusanze aha se?’ Ubwo wowe uzanye ibintu biri aho bikabya. Niba batarakugeraho, bazakugeraho.”

    -  Igihombo cy’imigirire kirasangirwa

    Mu Nama Nyunguranabitekerezo yarebeye hamwe uburyo bwo guteza imbere imikorere mbonezamirimo (professional ethics) mu bakozi ba Leta, hagaragajwe ko imyitwarire mibi yabo ibagiraho ingaruka, ikagera ku bigo bakoramo n’abaturage bareberera.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko “Urwego rw’ibyo abaturage bifuza kuri Leta rwarazamutse cyane kuko barajijutse, ndetse ko bimwe mu byo bakenera kuri Leta bafite ubushobozi bwo kubyiha, icyo bakeneye ni uko dushyiraho uburyo bworoshya kubona izo serivisi kuko iyo bitagenze gutyo bibatwara umwanya n’amikoro atari ngombwa.”

    Uku kudatanga serivisi ziboneye kandi byagaragajwe nk’intandaro y’ibyaha birimo icya ruswa, itangwa kugira ngo umuturage abone serivisi yakabaye abona ariko imikorere mibi, irimo kudasubirizwa igihe, ikamudindiza.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko abayobozi badasubiza abaturage, “Basa nk’abibwira ngo wandega he?” bigatuma abaturage bashaka izindi nzira zirimo gutanga ruswa.

    Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri Gicurasi 2020, ikigero cya ruswa mu nzego z’ubuyobozi cyari 51.4%. Uretse abaturage bahomba kubera serivisi mbi badahabwa, Leta nayo irahomba kuko icyizere igirirwa kigabanuka.

    Abanyarwanda bizeye Leta ku kigero cya 71.3%, mu gihe intego ari uko uwo mubare ugera kuri 90% mu 2024.

    Umuyobozi Wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Niyishaka Emmanuel, yavuze ko ‘imyitwarire idahindutse byazagorana ko uyu muhigo weswa’.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yavuze ko igihombo cy’imikorere mibi y’abakozi ba Leta kinangiza umutungo wa Leta, utikirira mu manza z’amafuti ishorwamo kubera uburangare bw’abayobozi.

    Yavuze ko amafaranga Leta ihomba yikubye kabiri mu 2019, agera kuri miliyoni 520 Frw avuye kuri miliyoni 224 Frw mu 2018, ndetse aratumbagira agera kuri miliyoni 970 Frw mu 2020.

    Muganza yavuze ko ikibabaje ari uko muri izo miliyoni 970 Frw, izigera kuri 761 Frw n’ubundi zari zikwiye guhabwa abazitsindiye bitarinze kugera mu nkiko.

    Yongeyeho ati “Hari aho twasanze abayobozi barirukanye abakozi mu buryo budakurikije amategeko, bakavuga ngo ‘nibagende nibarega tuzabishyura’ ukibaza niba amafaranga bazishyura ari ayabo.”

    Mu 2020, abakozi ba Leta bajuririye ibyemezo 374 bari bafatiwe birimo n’ibyo kwirukanwa, kandi 109 muri byo byari bifite ishingiro, bisobanuye ko byari byafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Muganza yavuze ko “Umwanya n’amikoro Leta itakariza muri izi manza” wakabaye ukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

    -  Dukome urusyo tutaretse ingasire

    Nubwo hari igihombo Leta iterwa n’abakozi bayo, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko na Leta atari shyashya kuko hari ubwo idatanga ibikwiriye mu gufasha abakozi kuzuza inshingano zabo.

    Yatanze urugero rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, yemeza ko “gifite abakozi bake cyane ugereranyije n’inshingano gifite.”

    Yanakomoje ku rwego rw’Umuvunyi, “Rwahaye akazi umukozi, twagenzura tugasanga yarigeze kwirukanwa azira ibyaha bya ruswa, ukibaza ukuntu umuntu wirukanwe azize ruswa azajya kuyirwanya bikakubera ihurizo.”

    Ingabire yatunze urutoki ibigo bya Leta bihora imbere y’Akanama Kagenzura Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, bikamaramo imyaka itandatu cyangwa irindwi ariko ntibifatirwe ibihano.

    -  Leta yarahagurutse

    Mu rwego rwo kongera umusaruro w’abakozi, Leta imaze iminsi mu mavugurura agamije kugera kuri iyo ntego.

    Imwe mu ntambwe yatewe muri uru rugendo ni Iteka rya Perezida ryasinywe muri Gashyantare 2021, rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, rikubiyemo ko buri rwego rwa Leta rukwiye kugira Akanama kagizwe n’abantu batanu gashinzwe gukurikirana amakosa akorwa n’abakozi ba Leta.

    Uretse iri teka, abitabiriye iyi nama banavuze ko hari ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo imyitwarire mbonezamirimo izamuke ku bakozi ba Leta.

    Senateri Habiyakare François yavuze ko ibyo birimo “Kugenzura amateka y’umuntu Leta ishaka guha akazi, ntiharebwe gusa ubushobozi bw’ibyo yize n’ibyo yakoze. Dukwiye kureba no ku myitwarire ye, tukamenya uko yabanaga n’abandi, uko yitwaraga mu zindi nshingano ku buryo tuba tuzi ko hejuru y’ubumenyi n’ubushobozi bwe, anafite imitekerereze ikwiye itazatuma agera mu kazi agatangira kuba umutwaro kuri Leta.”

    Mu bindi byasabwe harimo kongera amahugurwa ahabwa abakozi ba Leta ku bijyanye n’imyitwarire mbonezamurimo, kuko ubusanzwe bahugurwa ku bijyanye n’ibyo bakora, ibindi ntibyitabweho.

    Amahame mpuzamahanga agena ko abakozi bakwiye guhugurwa amasaha 1000 ku mwaka.

    Leta yanasabwe gukomeza kuzamura ubushobozi bw’inzego z’ibanze zirimo utugari n’imirenge, kuko ari two tugaragaramo ibibazo bya ruswa no kudatanga serivisi nziza.

    Iki kibazo cyerekanwe nk’ikiri kuvugutirwa umuti kuko kuva muri Mata 2019 kugera mu Ukwakira 2020, abayobozi 163 bo mu nzego z’ibanze birukanwe kubera imyitwarire mibi.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko abakozi ba Leta ari bo pfundo ry’impinduka z’iterambere.

    Yagize ati “Abakozi ba Leta bagomba kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n’imikorere itanga umusaruro by’umwihariko mu bihe bidasanzwe turimo.”

    Inama nyunguranabitekerezo yabaye mu gihe hizihizwaga ku nshuro ya munani Umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta muri Afurika, wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘‘Twubake Afurika twifuza binyuze mu kwimakaza umuco n’imyitwarire mbonezamurimo ishingiye ku miyoborere itanga icyerekezo gihamye no mu bihe bidasanzwe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko abayobozi badasubiza abaturage, “Basa nk’abibwira ngo wandega he?”

  • Hari icyizere ko 2021 usiga dufite inkingo zisaga miliyoni eshatu – Dr Sabin Nsanzimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, Dr Sabin Nzanzimana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kivuga ku nsanganyamatsiko ijyanye n’izamuka rikabije ry’umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 mu Rwanda.

    Uretse kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, hari uburyo Leta ikomeje kwita ku kibazo cya Covid-19, burimo gushakisha inkingo, aho Dr Nzanzimana yemeje ko hari icyizere cy’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu.

    Yagize ati “Icyizere kirahari, ndetse na Minisititi w’Ubuzima yagiye abisubiramo kenshi, yuko uku kwezi kwa Gatandatu kurangira cyangwa se mu ntangiro z’ukwa Karindwi, tubonye umubare utari muto w’inkingo, ku buryo dushobora kurangiza uyu mwaka wa 2021 tumaze kubona inkingo zisaga miliyoni nk’eshatu”.

    Arongera ati “Icyo cyizere turagifite, ariko iby’inkingo birahinduka, biramutse hari andi mezi yiyongeyeho ubwo byaba biturutse ku bindi bibazo by’inkingo, ariko icyo cyizere cyo twarakibonye ndetse hari izamaze kwishyurwa na Leta y’u Rwanda dutegereje”.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC
    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC

    Abajijwe ku zindi nkingo nshya zageragejwe niba u Rwanda na rwo rwiteguye kuzikoresha, Dr Nzanzimana yavuze ko bisaba ubushishozi kugira ngo bamenye ibyazo, aho yemeje ko inkingo eshatu arizo zemewe mu Rwanda, izindi Leta ikazabanza kumenya neza ibyazo.

    Agira ati “Inkingo ziragenda ziboneka ari nyinshi, hari iz’u Bushinwa zagiye zikorerwaho ubushakashatsi aho tukibanza kuzigaho, hari aho zakoreshejwe zitanga umusaruro, ariko kugeza ubu inkingo twiyemeje gukoresha aha mu Rwanda ni urukingo rwa Pfizer, AstraZeneca hari ndetse n’urukingo rwa Johnson & Johnson na rwo rwaremejwe n’ubwo rutaragera hano, ariko turarwizeye ruragera mu Rwanda mu minsi iri imbere, n’izindi tuzagenda tureba imikorere yazo n’uburyo kuzibona byoroshye”.

    Arongera ati “Twanze gufata inkingo zibonetse zose tudasuzumye neza, hari urundi turimo kwigaho n’ubwo OMS iherutse kurwemeza, ariko ibihugu biba bifite uburyo bwabyo, uko bibibona kuko ziranahenda, inkingo ubundi n’ubwo abantu bazibona nta kiguzi, Leta iba yashyizemo amafaranga menshi n’abafatanyabikorwa bayo, inkingo turimo gukoresha ubu Leta iba yaratangiye gushaka amafaranga ikanishyura mbere”.

    Mu Rwanda abantu 391058 ni bo bamaze guhabwa inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca.


  • Mu bakingiwe harimo abapfuye ariko byaturutse ku bundi burwayi basanganywe – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo inzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nzanzimana Sabin n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

    Abajijwe ku makuru akomeje gucicikana avuga ko mu bakomeje guhitanwa na COVID-19, harimo n’abakingiwe, Dr Nzanzimana yemeye ko hari batatu mu bakingiwe COVID-19 bagaragaye mu bitabye Imana, ariko asaba Abanyarwanda gusobanukirwa neza ko gukingirwa COVID-19 bidakuraho ko umuntu yakwicwa n’izindi ndwara aba asanzwe arwaye.

    Yemeje ko abapfuye ariko barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe, amara impungenge Abanyarwanda badafite amakuru ku rukingo aho abizeza ko inkingo za COVID-19 bahabwa zizewe kandi zifite ubuziranenge bwuzuye mu gukumira icyo cyorezo.

    Ati “Buriya urukingo rwa COVID-19, ntabwo rukingira izindi ndwara umuntu yaba afite zishobora no kumuhitana, rero mu bantu bakingiwe, ni byo harimo abagera kuri batatu baje kwitaba Imana nyuma y’uko babonye urukingo, bidaturutse ku rukingo bitanaturutse kuri COVID-19 ubwayo, ariko biturutse ku bundi burwayi bukomeye baba bafite”.

    Arongera ati “Abo rero batatu, ni byo barapfuye ndetse ntibinatangaje ko hari n’abandi bashobora kuzakingirwa bakitaba Imana, urabona ushobora kuba warabonye urukingo ejo ukaba wagira impanuka, n’iyo mpanuka ikaba unarwaye banagupimyemo COVID-19, ibyo ni ibisanzwe”.

    Uwo muyobozi, yavuze ko urukingo rufite akamaro gakomeye. Ati “Ikintu twabonye muri izi nkingo, ni uko abazihawe hafi 99%, n’iyo ubapimye usanga nta bibazo byinshi bafite ugereranyije n’abatarakingiwe. Urukingo rufite akamaro gakomeye, iyaba twari tuzibonye nyinshi ngo dukingire hanyuma tunakangurire abantu kwifata, ariko tuzi ko ntawe izahitana cyangwa ngo ajye kongererwa umwuka”.

    Dr Nsanzimana abajijwe urugendo rw’ibihugu bya Afurika mu kwivumburira inkingo cyangwa imiti, yavuze ko ubushobozi bwo gukora imiti muri Afurika buri kuri 1%, mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo Afurika iri kuri 0,01% n’ubwo ubwinshi bw’indwara isi ifite, 70% zose ziboneka muri Afurika.

    Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harabaye impinduka zifatika, mu kuzamura urwego rwo gukora imiti n’inkingo.

    Ati “Ndahamya ko mu myaka itanu iri imbere bitazaba bimeze gutya, kuko duhereye hano iwacu COVID-19 yaduhumuye amaso, indi COVID-19 izaza, kuko iki ntabwo ari cyo cyorezo cya nyuma, abantu babyumve si cyo cya nyuma si na cyo cya mbere, ariko bizasiga urwego rw’ubuzima n’abashakashatsi mu buzima mu Rwanda no muri Afurika hari icyo bakoze, keretse abazakomeza gusinzira, ariko twe ndahamya ko twakangutse”.

    Minisitiri Gatabazi JMV yunze mu ry’Umuyobozi wa RBC, asaba abantu guhindura imyumvire, birinda gukwiza amakuru y’impuha kandi aca igikuba.

    Ati “Akenshi burya mu itangazamakuru mujye mwirinda utuntu abantu buririraho kugira ngo barangaze n’abandi, mu biganiro nk’ibi tuvuge umuntu ashobora kuvuga ngo yabonye urukingo arapfa, byica ibindi byose, kandi uwabonye urukingo yakora impanuka agapfa, uwabonye urukingo asanzwe afite HIV yamwica, uwabonye urukingo afite diyabete igeze ku rwego ruhanitse yapfa, uwabonye urukingo afite umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru yapfa”.

    Arongera ati “Ariko abantu bashobora gufata umunsi wose, bavuga ngo umuntu yabonye urukingo none yapfuye, bishatse kuvuga rero ko urukingo ntacyo ruvuze? Ibyo si byo rwose abantu bahindure imyumvire”.


  • Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kigiye kugabanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe abantu hirya no hino bari bamaze iminsi bavuga ko ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 10 acibwa umuntu ukeneye kwipimisha Covid-19 gihanitse, ku buryo hari n’abajyaga bikekaho ibimenyetso byayo, bagatinda kugana inzego z’ubuzima, ngo basuzumwe hakiri kare, bikaba byanabaviramo kurembera mu ngo zabo.

    Dr Nsanzimana mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, na we yahamije ko amafaranga ibihumbi 10 y’ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ari menshi, akaba ari na yo mpamvu Leta imaze iminsi ikora inyigo, ndetse igirana ibiganiro n’abahanga mu gutunganya ibyo bipimo, kugira ngo harebwe uburyo kigabanyuka, mu rwego rwo korohereza abisuzumisha.

    Yagize ati: “Nababwira ko intambwe y’ingenzi iganisha ku kuba ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 cyagabanyuka isa n’iyarangiye. Leta irangije inyigo ndetse n’ibiganiro n’abakora biriya bipimo, kugira ngo harebwe uburyo haboneka igipimo gishobora kugabanya igiciro, kikaba cyajya nibura hagati y’amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu”.

    Yongera ati “N’ubwo tutaratangira kubishyira mu bikorwa, nabizeza ko Leta imaze iminsi ibishyizemo ingufu, kandi twiteze ko nibishyirwa mu bikorwa umubare w’abipimisha Covid-19 uziyongera, bigafasha benshi kujya bamenya uko bahagaze”.

    Dr Nsanzimana ntiyatangaje igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, gusa yizeza abanyarwanda ko ari mu gihe cya vuba. Yanongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zirimo kureba uko kwipimisha byahuzwa na serivisi z’ubwishingizi.

    Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bahana intera n’izindi ngamba zo kwirinda iki cyorezo; buri bu muryo bwizewe kandi bworoshye butuma abantu babasha kwirinda Covid-19 nk’uko inzego z’ubuzima zakunze kubigaragaza.

    Dr Nsanzimana ati “Aho ni ho numva twanashyira ingufu nyinshi bitandukanye n’abibwira ko igihe bipimishije Covid-19 bibaha ubudahangarwa bwo kunyuranya na ya mabwiriza, bakigira nko mu tubari, kuramukanya n’abo bahuye na bo bose, gukuramo agapfukamunwa n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe uzaba uyihaye ubwinjiriro, Covid-19 ntizareba ngo wipimishije, byanze bikunze uzayandura. Ni yo mpamvu dusanga abantu bakwiye gushyira imbaraga cyane mu bwirinzi, noneho n’icyo gipimo umuntu akaba yagifata igihe bibaye ngombwa”.

    Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza gahunda yo kwipimisha Covid-19 kuva muri Nyakanga 2020, aho ikiguzi ku wipimisha Covid-19 ku bushake, cyari gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 47.200; uko ingamba mu kwirinda iki cyorezo zagiye zoroshywa, ni na ko ikiguzi cyagabanyijwe kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10 ari na ho gihagaze kugeza ubu, kandi abakenera iyo serivisi bayegerejwe hafi, aho ubu bayibonera mu mavuriro ya Leta n’ayigenga.

  • Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihe Shampiyona ikomeza kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impugenze zari zimaze iminsi hibazwa igihe shampiyona izasorezwa kubera guhagarika ingendo zihuza uturere, ndetse n’izihuza utundi turere n’Umujyi wa Kigali.

    Nyuma y’amabwriza mashya yatanzwe na Minisiteri ya Siporo, amakipe yemerewe kuva mu karere kamwe akajya gukinira mu kandi, ariko bikaba habanje gusabwa uruhushya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Perezida w’agateganyo wa FERWAFA Habyarimana Marcel Matiku, yatangaje ko ubu shampiyona igomba guhita ikomeza nk’uko byari biteganyijwe, aho amakipe yagomba gukinira ndetse n’isaha byose bikaguma uko byari biteganyijwe.

    Yavuze ko gihinduka ari ingamba zo kwirinda, aho bagomba kwaka uburenganzira ako karere, abazagira uruhare muri uwo mukino bose bagomba kuba bapimwe bakabyoherereza akarere, hakaba nta wundi muntu wemerewe kujya kuri Stade, usibye abakinnyi, staff, abasifuzi ndetse n’abashinzwe gukurikirana imikino.

    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC
    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC

    IMIKINO ISIGAYE MURI SHAMPIYONA Y’U RWANDA 2021

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)


  • Gakenke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye korozanya inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batangiye gahunda yo korozanya inka
    Batangiye gahunda yo korozanya inka

    Ku ikubitiro bakusanyije amafaranga akabakaba ibihumbi 400, baremera inka mugenzi wabo witwa Bangankira Jean Bosco wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kumushimira ubwitange bukomeje kumuranga mu kazi kabo ka buri munsi, ahesha isura nziza akazi k’ubukorerabushake aho atuye.

    Dunia Sadi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko mu byo bakora harimo guharanira guteza imbere igihugu cyababyaye, badategereje izindi nkunga yise Akimuhana kaza imvura ihise.

    Ngo ni uburyo bwo gutanga urugero no kwigisha abaturage gukunda igihugu, babereka ko igihugu gikeneye imbaraga zabo, no kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaso Leta.

    Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko Leta ikomeza kubazwa ibintu byose kandi duhari dufite amaboko nk’imbaraga z’igihugu, ntabwo bishoboka, ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo dufasha igihugu cyacu dukunda, twe ubwacu twishatsemo imbaraga tugura iyi nka amafaranga agera ku bihumbi 380, turavuga tuti reka tuyiremere mugenzi wacu akirigite ubukire bivuye mu maboko yacu no mu bushobozi buke dufite”.

    Arongera ati “Uyu mugenzi wacu ni we twahisemo ku ikubitiro, ni mu buryo bwo kumushimira ubutwari bukomeje kumuranga mu kwitabira umurimo n’ibikorwa by’abakorerabushake, tumuziho no gukunda umurimo ndetse n’imyifatire myiza, ni we iki gikorwa kibimburiyeho kandi turagikomeza kugeza ubwo inka izagera kuri bose muri twe, kandi tumutegerejeho kwitura abandi”.

    Bangankira Jean Bosco waremewe, yashimiye bagenzi be bamuzirikanye bamugenera inka, abizeza ko atazigera abatetereza mu gukora ibikorwa byubaka igihugu, anabizeza ko agiye korora neza inka agabiwe aho yiteze kwitura abandi”.

    Zimwe mu ntego z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gakenke, harimo kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukunda igihugu n’abagituye, baharanira kugiteza imbere nk’imbaraga z’ejo hazaza nk’uko Dunia Sadi akomeza abivuga.

    Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda igihugu ureberera abahungabanya umutekano wacyo, ntabwo ushobora gukunda igihugu ubona umwana w’umunyarwanda yicwa na bwaki, ntabwo ushobora gukunda igihugu ureba ikibi ukagihishira, rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ni ugukunda igihugu mu gukora ibikorwa biganisha kuri iyo ndangagaciro yo Gukunda igihugu”.

    Yavuze ko kwishakamo ibisubizo ariyo ntero yabo, aho bemeza ko bazakomeza ibikorwa byose biganisha ku iterambere ry’igihugu.

    Ati “Igihugu cyacu aho kigeze ni heza, tumeze neza tuyobowe neza, ni yo mpamvu rero dukwiye kuba dutekereza neza, kuko turabizi ko cyavuye kure hashoboka, ubu rwose igihugu cyacu kiraryoshye, ni yo mpamvu natwe dukwiye kuryoha, tukaryohesha bagenzi bacu, tukabaremera, uru ni rwo rugamba turwana na rwo rw’iterambere, kandi turabishoboye nta rundi rwitwazo”.

    Ni urubyiruko kandi rukomeje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho batangiye igikorwa cyo kubakira inzu uwasizwe iheruhero na Jenoside utuye muri ako karere, ibikorwa bakora bifashishije imbaraga zabo badategereje inkunga ivuye ahandi.


  • Muhanga: Abasaga 400 bavuye mu mujyi wa Kigali barakomeza gukurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali
    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali

    Avuga ko Umurenge wa Nyamabuye wihariye igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga kandi ari na wo wakiriye abantu benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere baje kwigumira iwabo i Muhanga cyangwa bashaka gukomeza bajya ahandi.

    Nshimiyimana avuga ko imibare y’abinjiye bashya itarahuzwa yose ariko nibura abasaga 400 bo bizwi kandi hakomeje kubarurwa abavuye mu tundi turere, kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana ku buryo bibaye ngombwa abagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 bashobora gupimwa bagatangira gukurikiranwa.

    Abafite imirimo mu nkengero z’umujyi muri Kamonyi na Ruhango barakomeza gufashwa kujyayo

    Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko abafite imirimo mu nkengero z’umujyi wa Muhanga mu turere twa Ruhango na Kamonyi ihagarara, abashaka kurenga imbibe bashobora kwegera inzego z’umutekano n’iz’umurenge zikabafasha kubona uburenganzira bwo kwambuka aho kunyura mu nzira zitazwi.

    Agira ati “Aho duhurira n’utundi turere by’umwihariko ku bakoresha imihanda minini yambukiranya umurenge ujya mu yindi cyangwa mu tundi turere nka Ruhango na Kamonyi twabasaba kwegera inzego z’umutekano aho kunyura inzira zitazwi zanarushaho kwinjiza ubwandu mu buryo bwa rwihishwa turi gukorana n’inzego z’ibanze kugera ku mudugudu duhana amakuru kugira ngo turusheho kwirinda”.

    Avuga ko nibura imodoka umunani zitwara abagenzi bake (twegerane) zifashishijwe mu gufasha abaturage bashakaga kugana hirya no hino muri iyo mirimo, ariko imodoka nini zitwara abagenzi zo ntabwo zemerewe gukora ako kazi.

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2021 ubwo hatangiraga gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yo gutaha saa moya za nimugoroba no kuguma mu karere, byagaragaye ko hari bakeya barengeje amasaha yo gutaha, barimo abakoresha moto n’bagenda n’amaguru.

    Umujyi wa Muhanga nta bwandu butumbagiye nk’ahandi nk’uko bigaragazwa n’imibare y’uko ubwandu bwiyongera ya Minisiteri y’ubuzima cyakora ngo nta kwirara ahubwo ni ugushyira imbaraga mu gukomeza kubahiriza amabwiriza, ari nayo mpamvu kugeza mu masaha ya saa mbiri z’ijoro inzego zose wasangaga ziri kugenzura uko umutekano wifashe.

    Abafite utubari twihishe cyangwa dukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko baraburirwa kandi ko bakomeza gufatwa bagafungirwa kandi ufungiwe ntazongera gufungurirwa igihe COVID-19 itarangiye.

    Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika kuko ingamba ziba zashyizweho kubera impamvu kandi bakayubahiriza mu nyungu za bose kugira ngo icyorezo gicike intege abantu bongere basubire mu buzima busanzwe.

    Urwego rw’abikorera PSF rwishimiye ko bashyiriweho umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya

    Umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko kuba Inama y’abaminisitiri isigaye ishyiramo umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya, bituma nibura abikorera bitegura kuyashyira mu bikorwa bitandukanye n’uko byagendaga mbere.

    Kimonyo avuga ko n’ubwo ingamba zishyirwa mu bikorwa zigatanga ibisubizo nyuma hakabaho kongera kudohoka ubwandu bukongera kwiyongera, bidakwiye gukomeza gutyo kuko bihombya abikorera, hakaba hakwiye kwisubiraho mu buryo burambye.

    Agira ati, “Kongera guteshuka biduhaye isomo nk’abikorera ni ukureba niba tutakwisubiraho kugira ngo tutazahora muri iyo mikino yo kudohoka ahubwo dukwiye gufata ingamba zihamye zo kwirinda”.

    Kimonyo avuga ko kudohoka kwabayeho kandi inzego z’abikorera zigiye kurushaho gukurikiza amabwiriza kandi ko abantu bamze kumenya aho ingamba zishyirwaho zicika intege, isoko rishya rya Muhanga rikaba ryashyizeho ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abinjiramo, babanje gukaraba intoko cyangwa bakoresheje umuti wabugenewe.


  • Idamange yanze kuburanishwa mu muhezo: Amategeko ateganya iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese ni ryari urubanza ruburanishwa mu muhezo? Ese umuburanyi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwanga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo?

    Ubwo Idamange Iryamugwiza Yvonne yagarukaga imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kamena 2021 Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwa madame Idamange rwaburanishwa mu muhezo .

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse ikomeza kugumura rubanda.

    Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

    Ubundi amategeko ateganya ko hari amahame agomba kuranga iburanisha ry’imanza z’inshinjabyaha, muri ayo mahame harimo ko izo manza zigomba gushingira kuri ibi bikurikira:

    1° Kubera mu ruhame
    2° kutabera no kutabogama
    3° kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kugira umwunganizi.
    4° kubahiriza ihame ry’ivuguruzanya no kureshyeshya uburenganzira bw’ababuranyi imbere y’amategeko.
    5° gushingira ku bimenyetso byashatswe mu buryo bwemewe n’amategeko no gucibwa mu gihe giteganywa n’amategeko kandi umuntu agacirwa urubanza mu rurimi yaburanishijwemo.

    Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko, Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Urubanza rutubahirije amahame yavuzwe hejuru ntabwo ruba rwubahirije ihame ry’ubutabera buboneye (Fair Trial) gusa hashingiwe ku biteganwa n’itegeko n’imiterere y’urubanza urukiko rushobora gutegeka yuko urubanza runaka ruburanishwa mu muhezo (Hearing in Camera).

    Ingingo ya 131 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko mu gihe bibaye ngombwa urubanza rushobora kuburanishirizwa mu muhezo.

    Iyi ngingo ivuga ko Iburanisha rikorwa mu ruhame, Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.

    Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.

    Urugero urubanza rw’ubutane (Divorce) rushobora kuba rwavugirwamo amabanga y’urugo akomeye cyangwa urubanza rushobora kubangamira umutekano w’igihugu rushobora gucibwa mu muhezo nyuma yuko umucamanza abisuzumye akemeza ko bikwiriye.

  • MINISPORTS yatangaje andi mabwiriza mashya mu mikino arebana na Guma mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21/06/2021, yashyizeho ingamba zijyanye no guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Rwanda, zirimo na gahunda y’uko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, ndetse no hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Minisiteri ya Siporo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje amabwiriza yisumbuyeho ajyanye n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, aho by’umwihariko yagarutse ku makipe yambukiranya uturere agiye gukina imikino ya shampiyona n’andi marushanwa.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yifuza kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, asabirwa uburenganzira n’urugaga cyangwa ishyirahamwe abarizwamo, rugasabwa akarere ikipe isohotsemo ariko bikanamenyeshwa akarere ikipe igiyemo.

    Amabwiriza mashya ku buryo burambuye

    Bimwe mu byari bihanzwe amaso nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, harimo isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura umunsi umwe mu makipe ahatanira igikombe, n’iminsi ibiri ku makipe ahatanira kutamanuka.

    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y
    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y’icyiciro cya mbere

    IMIKINO YARI ISIGAYE MURI SHAMPIYONA

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)