Tag: featured

  • Mu bakingiwe harimo abapfuye ariko byaturutse ku bundi burwayi basanganywe – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo inzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nzanzimana Sabin n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

    Abajijwe ku makuru akomeje gucicikana avuga ko mu bakomeje guhitanwa na COVID-19, harimo n’abakingiwe, Dr Nzanzimana yemeye ko hari batatu mu bakingiwe COVID-19 bagaragaye mu bitabye Imana, ariko asaba Abanyarwanda gusobanukirwa neza ko gukingirwa COVID-19 bidakuraho ko umuntu yakwicwa n’izindi ndwara aba asanzwe arwaye.

    Yemeje ko abapfuye ariko barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe, amara impungenge Abanyarwanda badafite amakuru ku rukingo aho abizeza ko inkingo za COVID-19 bahabwa zizewe kandi zifite ubuziranenge bwuzuye mu gukumira icyo cyorezo.

    Ati “Buriya urukingo rwa COVID-19, ntabwo rukingira izindi ndwara umuntu yaba afite zishobora no kumuhitana, rero mu bantu bakingiwe, ni byo harimo abagera kuri batatu baje kwitaba Imana nyuma y’uko babonye urukingo, bidaturutse ku rukingo bitanaturutse kuri COVID-19 ubwayo, ariko biturutse ku bundi burwayi bukomeye baba bafite”.

    Arongera ati “Abo rero batatu, ni byo barapfuye ndetse ntibinatangaje ko hari n’abandi bashobora kuzakingirwa bakitaba Imana, urabona ushobora kuba warabonye urukingo ejo ukaba wagira impanuka, n’iyo mpanuka ikaba unarwaye banagupimyemo COVID-19, ibyo ni ibisanzwe”.

    Uwo muyobozi, yavuze ko urukingo rufite akamaro gakomeye. Ati “Ikintu twabonye muri izi nkingo, ni uko abazihawe hafi 99%, n’iyo ubapimye usanga nta bibazo byinshi bafite ugereranyije n’abatarakingiwe. Urukingo rufite akamaro gakomeye, iyaba twari tuzibonye nyinshi ngo dukingire hanyuma tunakangurire abantu kwifata, ariko tuzi ko ntawe izahitana cyangwa ngo ajye kongererwa umwuka”.

    Dr Nsanzimana abajijwe urugendo rw’ibihugu bya Afurika mu kwivumburira inkingo cyangwa imiti, yavuze ko ubushobozi bwo gukora imiti muri Afurika buri kuri 1%, mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo Afurika iri kuri 0,01% n’ubwo ubwinshi bw’indwara isi ifite, 70% zose ziboneka muri Afurika.

    Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harabaye impinduka zifatika, mu kuzamura urwego rwo gukora imiti n’inkingo.

    Ati “Ndahamya ko mu myaka itanu iri imbere bitazaba bimeze gutya, kuko duhereye hano iwacu COVID-19 yaduhumuye amaso, indi COVID-19 izaza, kuko iki ntabwo ari cyo cyorezo cya nyuma, abantu babyumve si cyo cya nyuma si na cyo cya mbere, ariko bizasiga urwego rw’ubuzima n’abashakashatsi mu buzima mu Rwanda no muri Afurika hari icyo bakoze, keretse abazakomeza gusinzira, ariko twe ndahamya ko twakangutse”.

    Minisitiri Gatabazi JMV yunze mu ry’Umuyobozi wa RBC, asaba abantu guhindura imyumvire, birinda gukwiza amakuru y’impuha kandi aca igikuba.

    Ati “Akenshi burya mu itangazamakuru mujye mwirinda utuntu abantu buririraho kugira ngo barangaze n’abandi, mu biganiro nk’ibi tuvuge umuntu ashobora kuvuga ngo yabonye urukingo arapfa, byica ibindi byose, kandi uwabonye urukingo yakora impanuka agapfa, uwabonye urukingo asanzwe afite HIV yamwica, uwabonye urukingo afite diyabete igeze ku rwego ruhanitse yapfa, uwabonye urukingo afite umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru yapfa”.

    Arongera ati “Ariko abantu bashobora gufata umunsi wose, bavuga ngo umuntu yabonye urukingo none yapfuye, bishatse kuvuga rero ko urukingo ntacyo ruvuze? Ibyo si byo rwose abantu bahindure imyumvire”.


  • Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kigiye kugabanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe abantu hirya no hino bari bamaze iminsi bavuga ko ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 10 acibwa umuntu ukeneye kwipimisha Covid-19 gihanitse, ku buryo hari n’abajyaga bikekaho ibimenyetso byayo, bagatinda kugana inzego z’ubuzima, ngo basuzumwe hakiri kare, bikaba byanabaviramo kurembera mu ngo zabo.

    Dr Nsanzimana mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, na we yahamije ko amafaranga ibihumbi 10 y’ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ari menshi, akaba ari na yo mpamvu Leta imaze iminsi ikora inyigo, ndetse igirana ibiganiro n’abahanga mu gutunganya ibyo bipimo, kugira ngo harebwe uburyo kigabanyuka, mu rwego rwo korohereza abisuzumisha.

    Yagize ati: “Nababwira ko intambwe y’ingenzi iganisha ku kuba ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 cyagabanyuka isa n’iyarangiye. Leta irangije inyigo ndetse n’ibiganiro n’abakora biriya bipimo, kugira ngo harebwe uburyo haboneka igipimo gishobora kugabanya igiciro, kikaba cyajya nibura hagati y’amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu”.

    Yongera ati “N’ubwo tutaratangira kubishyira mu bikorwa, nabizeza ko Leta imaze iminsi ibishyizemo ingufu, kandi twiteze ko nibishyirwa mu bikorwa umubare w’abipimisha Covid-19 uziyongera, bigafasha benshi kujya bamenya uko bahagaze”.

    Dr Nsanzimana ntiyatangaje igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, gusa yizeza abanyarwanda ko ari mu gihe cya vuba. Yanongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zirimo kureba uko kwipimisha byahuzwa na serivisi z’ubwishingizi.

    Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bahana intera n’izindi ngamba zo kwirinda iki cyorezo; buri bu muryo bwizewe kandi bworoshye butuma abantu babasha kwirinda Covid-19 nk’uko inzego z’ubuzima zakunze kubigaragaza.

    Dr Nsanzimana ati “Aho ni ho numva twanashyira ingufu nyinshi bitandukanye n’abibwira ko igihe bipimishije Covid-19 bibaha ubudahangarwa bwo kunyuranya na ya mabwiriza, bakigira nko mu tubari, kuramukanya n’abo bahuye na bo bose, gukuramo agapfukamunwa n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe uzaba uyihaye ubwinjiriro, Covid-19 ntizareba ngo wipimishije, byanze bikunze uzayandura. Ni yo mpamvu dusanga abantu bakwiye gushyira imbaraga cyane mu bwirinzi, noneho n’icyo gipimo umuntu akaba yagifata igihe bibaye ngombwa”.

    Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza gahunda yo kwipimisha Covid-19 kuva muri Nyakanga 2020, aho ikiguzi ku wipimisha Covid-19 ku bushake, cyari gihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 47.200; uko ingamba mu kwirinda iki cyorezo zagiye zoroshywa, ni na ko ikiguzi cyagabanyijwe kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10 ari na ho gihagaze kugeza ubu, kandi abakenera iyo serivisi bayegerejwe hafi, aho ubu bayibonera mu mavuriro ya Leta n’ayigenga.

  • Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihe Shampiyona ikomeza kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impugenze zari zimaze iminsi hibazwa igihe shampiyona izasorezwa kubera guhagarika ingendo zihuza uturere, ndetse n’izihuza utundi turere n’Umujyi wa Kigali.

    Nyuma y’amabwriza mashya yatanzwe na Minisiteri ya Siporo, amakipe yemerewe kuva mu karere kamwe akajya gukinira mu kandi, ariko bikaba habanje gusabwa uruhushya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Perezida w’agateganyo wa FERWAFA Habyarimana Marcel Matiku, yatangaje ko ubu shampiyona igomba guhita ikomeza nk’uko byari biteganyijwe, aho amakipe yagomba gukinira ndetse n’isaha byose bikaguma uko byari biteganyijwe.

    Yavuze ko gihinduka ari ingamba zo kwirinda, aho bagomba kwaka uburenganzira ako karere, abazagira uruhare muri uwo mukino bose bagomba kuba bapimwe bakabyoherereza akarere, hakaba nta wundi muntu wemerewe kujya kuri Stade, usibye abakinnyi, staff, abasifuzi ndetse n’abashinzwe gukurikirana imikino.

    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC
    Umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu urahuza AS Kigali na Police FC

    IMIKINO ISIGAYE MURI SHAMPIYONA Y’U RWANDA 2021

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)


  • Gakenke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye korozanya inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batangiye gahunda yo korozanya inka
    Batangiye gahunda yo korozanya inka

    Ku ikubitiro bakusanyije amafaranga akabakaba ibihumbi 400, baremera inka mugenzi wabo witwa Bangankira Jean Bosco wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kumushimira ubwitange bukomeje kumuranga mu kazi kabo ka buri munsi, ahesha isura nziza akazi k’ubukorerabushake aho atuye.

    Dunia Sadi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko mu byo bakora harimo guharanira guteza imbere igihugu cyababyaye, badategereje izindi nkunga yise Akimuhana kaza imvura ihise.

    Ngo ni uburyo bwo gutanga urugero no kwigisha abaturage gukunda igihugu, babereka ko igihugu gikeneye imbaraga zabo, no kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaso Leta.

    Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko Leta ikomeza kubazwa ibintu byose kandi duhari dufite amaboko nk’imbaraga z’igihugu, ntabwo bishoboka, ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo dufasha igihugu cyacu dukunda, twe ubwacu twishatsemo imbaraga tugura iyi nka amafaranga agera ku bihumbi 380, turavuga tuti reka tuyiremere mugenzi wacu akirigite ubukire bivuye mu maboko yacu no mu bushobozi buke dufite”.

    Arongera ati “Uyu mugenzi wacu ni we twahisemo ku ikubitiro, ni mu buryo bwo kumushimira ubutwari bukomeje kumuranga mu kwitabira umurimo n’ibikorwa by’abakorerabushake, tumuziho no gukunda umurimo ndetse n’imyifatire myiza, ni we iki gikorwa kibimburiyeho kandi turagikomeza kugeza ubwo inka izagera kuri bose muri twe, kandi tumutegerejeho kwitura abandi”.

    Bangankira Jean Bosco waremewe, yashimiye bagenzi be bamuzirikanye bamugenera inka, abizeza ko atazigera abatetereza mu gukora ibikorwa byubaka igihugu, anabizeza ko agiye korora neza inka agabiwe aho yiteze kwitura abandi”.

    Zimwe mu ntego z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gakenke, harimo kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukunda igihugu n’abagituye, baharanira kugiteza imbere nk’imbaraga z’ejo hazaza nk’uko Dunia Sadi akomeza abivuga.

    Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda igihugu ureberera abahungabanya umutekano wacyo, ntabwo ushobora gukunda igihugu ubona umwana w’umunyarwanda yicwa na bwaki, ntabwo ushobora gukunda igihugu ureba ikibi ukagihishira, rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ni ugukunda igihugu mu gukora ibikorwa biganisha kuri iyo ndangagaciro yo Gukunda igihugu”.

    Yavuze ko kwishakamo ibisubizo ariyo ntero yabo, aho bemeza ko bazakomeza ibikorwa byose biganisha ku iterambere ry’igihugu.

    Ati “Igihugu cyacu aho kigeze ni heza, tumeze neza tuyobowe neza, ni yo mpamvu rero dukwiye kuba dutekereza neza, kuko turabizi ko cyavuye kure hashoboka, ubu rwose igihugu cyacu kiraryoshye, ni yo mpamvu natwe dukwiye kuryoha, tukaryohesha bagenzi bacu, tukabaremera, uru ni rwo rugamba turwana na rwo rw’iterambere, kandi turabishoboye nta rundi rwitwazo”.

    Ni urubyiruko kandi rukomeje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho batangiye igikorwa cyo kubakira inzu uwasizwe iheruhero na Jenoside utuye muri ako karere, ibikorwa bakora bifashishije imbaraga zabo badategereje inkunga ivuye ahandi.


  • Muhanga: Abasaga 400 bavuye mu mujyi wa Kigali barakomeza gukurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali
    Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali

    Avuga ko Umurenge wa Nyamabuye wihariye igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga kandi ari na wo wakiriye abantu benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere baje kwigumira iwabo i Muhanga cyangwa bashaka gukomeza bajya ahandi.

    Nshimiyimana avuga ko imibare y’abinjiye bashya itarahuzwa yose ariko nibura abasaga 400 bo bizwi kandi hakomeje kubarurwa abavuye mu tundi turere, kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana ku buryo bibaye ngombwa abagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 bashobora gupimwa bagatangira gukurikiranwa.

    Abafite imirimo mu nkengero z’umujyi muri Kamonyi na Ruhango barakomeza gufashwa kujyayo

    Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko abafite imirimo mu nkengero z’umujyi wa Muhanga mu turere twa Ruhango na Kamonyi ihagarara, abashaka kurenga imbibe bashobora kwegera inzego z’umutekano n’iz’umurenge zikabafasha kubona uburenganzira bwo kwambuka aho kunyura mu nzira zitazwi.

    Agira ati “Aho duhurira n’utundi turere by’umwihariko ku bakoresha imihanda minini yambukiranya umurenge ujya mu yindi cyangwa mu tundi turere nka Ruhango na Kamonyi twabasaba kwegera inzego z’umutekano aho kunyura inzira zitazwi zanarushaho kwinjiza ubwandu mu buryo bwa rwihishwa turi gukorana n’inzego z’ibanze kugera ku mudugudu duhana amakuru kugira ngo turusheho kwirinda”.

    Avuga ko nibura imodoka umunani zitwara abagenzi bake (twegerane) zifashishijwe mu gufasha abaturage bashakaga kugana hirya no hino muri iyo mirimo, ariko imodoka nini zitwara abagenzi zo ntabwo zemerewe gukora ako kazi.

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2021 ubwo hatangiraga gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yo gutaha saa moya za nimugoroba no kuguma mu karere, byagaragaye ko hari bakeya barengeje amasaha yo gutaha, barimo abakoresha moto n’bagenda n’amaguru.

    Umujyi wa Muhanga nta bwandu butumbagiye nk’ahandi nk’uko bigaragazwa n’imibare y’uko ubwandu bwiyongera ya Minisiteri y’ubuzima cyakora ngo nta kwirara ahubwo ni ugushyira imbaraga mu gukomeza kubahiriza amabwiriza, ari nayo mpamvu kugeza mu masaha ya saa mbiri z’ijoro inzego zose wasangaga ziri kugenzura uko umutekano wifashe.

    Abafite utubari twihishe cyangwa dukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko baraburirwa kandi ko bakomeza gufatwa bagafungirwa kandi ufungiwe ntazongera gufungurirwa igihe COVID-19 itarangiye.

    Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika kuko ingamba ziba zashyizweho kubera impamvu kandi bakayubahiriza mu nyungu za bose kugira ngo icyorezo gicike intege abantu bongere basubire mu buzima busanzwe.

    Urwego rw’abikorera PSF rwishimiye ko bashyiriweho umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya

    Umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko kuba Inama y’abaminisitiri isigaye ishyiramo umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya, bituma nibura abikorera bitegura kuyashyira mu bikorwa bitandukanye n’uko byagendaga mbere.

    Kimonyo avuga ko n’ubwo ingamba zishyirwa mu bikorwa zigatanga ibisubizo nyuma hakabaho kongera kudohoka ubwandu bukongera kwiyongera, bidakwiye gukomeza gutyo kuko bihombya abikorera, hakaba hakwiye kwisubiraho mu buryo burambye.

    Agira ati, “Kongera guteshuka biduhaye isomo nk’abikorera ni ukureba niba tutakwisubiraho kugira ngo tutazahora muri iyo mikino yo kudohoka ahubwo dukwiye gufata ingamba zihamye zo kwirinda”.

    Kimonyo avuga ko kudohoka kwabayeho kandi inzego z’abikorera zigiye kurushaho gukurikiza amabwiriza kandi ko abantu bamze kumenya aho ingamba zishyirwaho zicika intege, isoko rishya rya Muhanga rikaba ryashyizeho ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abinjiramo, babanje gukaraba intoko cyangwa bakoresheje umuti wabugenewe.


  • Idamange yanze kuburanishwa mu muhezo: Amategeko ateganya iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese ni ryari urubanza ruburanishwa mu muhezo? Ese umuburanyi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwanga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo?

    Ubwo Idamange Iryamugwiza Yvonne yagarukaga imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kamena 2021 Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwa madame Idamange rwaburanishwa mu muhezo .

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse ikomeza kugumura rubanda.

    Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

    Ubundi amategeko ateganya ko hari amahame agomba kuranga iburanisha ry’imanza z’inshinjabyaha, muri ayo mahame harimo ko izo manza zigomba gushingira kuri ibi bikurikira:

    1° Kubera mu ruhame
    2° kutabera no kutabogama
    3° kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kugira umwunganizi.
    4° kubahiriza ihame ry’ivuguruzanya no kureshyeshya uburenganzira bw’ababuranyi imbere y’amategeko.
    5° gushingira ku bimenyetso byashatswe mu buryo bwemewe n’amategeko no gucibwa mu gihe giteganywa n’amategeko kandi umuntu agacirwa urubanza mu rurimi yaburanishijwemo.

    Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko, Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Urubanza rutubahirije amahame yavuzwe hejuru ntabwo ruba rwubahirije ihame ry’ubutabera buboneye (Fair Trial) gusa hashingiwe ku biteganwa n’itegeko n’imiterere y’urubanza urukiko rushobora gutegeka yuko urubanza runaka ruburanishwa mu muhezo (Hearing in Camera).

    Ingingo ya 131 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko mu gihe bibaye ngombwa urubanza rushobora kuburanishirizwa mu muhezo.

    Iyi ngingo ivuga ko Iburanisha rikorwa mu ruhame, Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.

    Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.

    Urugero urubanza rw’ubutane (Divorce) rushobora kuba rwavugirwamo amabanga y’urugo akomeye cyangwa urubanza rushobora kubangamira umutekano w’igihugu rushobora gucibwa mu muhezo nyuma yuko umucamanza abisuzumye akemeza ko bikwiriye.

  • MINISPORTS yatangaje andi mabwiriza mashya mu mikino arebana na Guma mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21/06/2021, yashyizeho ingamba zijyanye no guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Rwanda, zirimo na gahunda y’uko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, ndetse no hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Minisiteri ya Siporo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje amabwiriza yisumbuyeho ajyanye n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, aho by’umwihariko yagarutse ku makipe yambukiranya uturere agiye gukina imikino ya shampiyona n’andi marushanwa.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yifuza kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, asabirwa uburenganzira n’urugaga cyangwa ishyirahamwe abarizwamo, rugasabwa akarere ikipe isohotsemo ariko bikanamenyeshwa akarere ikipe igiyemo.

    Amabwiriza mashya ku buryo burambuye

    Bimwe mu byari bihanzwe amaso nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, harimo isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura umunsi umwe mu makipe ahatanira igikombe, n’iminsi ibiri ku makipe ahatanira kutamanuka.

    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y
    APR na AS Kigali ni yo makipe ahanganiye shampiyona y’icyiciro cya mbere

    IMIKINO YARI ISIGAYE MURI SHAMPIYONA

    AMAKIPE 8 YA MBERE

    Tariki 25 Kamena 2021

    Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
    APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
    AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
    Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)

    AMAKIPE 8 YO HASI

    Tariki 25 Kamena 2021

    Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
    AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
    Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)

    Tariki 28 Kamena 2021

    Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
    Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
    Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
    Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)


  • Kamonyi: Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inzu nziza mu 2020/21 – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/21 hagamijwe kuyituza neza no kuyitera umurava wo kuyoboka ibikorwa biyiteza imbere itekanye.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Murenge wa Musambira, bamubwira ko babayeho neza.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Abahawe inzu muri iyo midugudu bavuga ko biteguye kuyoboka ibikorwa bibateza imbere kuko bafite aho baba heza.

    Gatera ati “Ubu ndi gutekereza umushinga wo korora ingurube kuko nabonye zishobora kunteza imbere kuko zibwagura ibibwana byinshi kandi zigatanga n’ifumbire ihagije.”

    Mukampfizi Domitille na we avuga ko nyuma yo gukurwa mu bukode agahabwa inzu nziza, yumva atekanye.

    Ati “Nishimiye ko mbayeho neza n’abana banjye tutanyagirwa kandi dufite umutekano. Abana bajya ku ishuri bagataha kandi dusigaye dufite isuku.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje.

    Avuga ko buri mwaka biyemeje kujya bubakira imiryango itishoboye bijyanye n’ubushobozi buhari.

    Ati “Ni imiryango 40 twubakiye muri uyu mwaka iri mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Musambira, Gacurabwenge na Kayenzi. Uko ubushobozi bugenda buboneka buri mwaka tubishyira mu ngengo y’imari mu gukemura ikibazo cy’abacitse ku icumu baba ari abafite inzu zishaje ndetse n’abataratuzwa.”

    Mu mwaka utaha, Akarere ka Kamonyi karateganya kubakira indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 n’indi umunani izasanirwa inzu.

    Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Kamonyi yahawe inzu muri uyu mwaka

    Gatera Adrien yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo

    Basabwe gufata neza inzu bubakiwe kuko ari izabo

    Abaturage bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye kuyoboka ibikorwa by’iterambere

    Abubakiwe inzu nziza mu Mudugudu w’Icyitegererezo banyuzwe no gutuza aheza

    Inzu bahawe zifite igikoni ubwiherero n’aho gukarabira

    Inzu bubakiwe zirimo n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherere mu Murenge wa Musambira, asanga abaturage bishimira ko batujwe neza

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje

    [email protected]


  • Kigali: Umubare wa hoteli na resitora zigomba kwakira abipimishije Covid-19 wongerewe – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yashyizweho ku wa 17 Kamena 2021 mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ikomeje kuzamuka cyane muri iyi minsi.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, ni bwo yavuguruwe aho urutonde rwari ruriho hoteli enye z’inyenyeri eshanu rwongeweho izindi icyenda z’inyenyeri enye. Ku maresitora 11 yari yashyizweho hongeweho andi 29 yakira abantu benshi muri Kigali.

    RDB yavuze ko abakozi, abagana serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na resitora bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye.

    Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

    Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test. Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima. Uruhushya ariko rugatangwa na RBC.

    Hoteli zongerewe ku zindi enye ni Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments , Grand Legacy Hotel .

    Naho resitora zongerewe kuri uru rutonde ni Java Restaurant, Riders Lounge, Pili Pili Restaurant, Sole Luna Restaurant, Brioche, Blackstone Restaurant, Bourbon Coffee, Select Boutique Restaurant, Bwok Restaurant, Choma’d Bar and Grill, Y&T Cocktail bar, Fuschia Remera, 360 Degrees Pizza, Camellia, Dolce, Century Park (Tung Chinese, Billy’s Bistro and Chillax Lounge).

    Ziyongeraho Heaven Holdings (Heaven & Fusion Restaurants), Hadassah Restaurant, Cactus, Zen, Chez Lando Restaurant, Chez Robert, The Fork, Khana Khazana, Coco bean Restaurant, Lavana, Sakae Japanese & Korean Restaurant na Mumbai Spice Kitchen.

    ITANGAZO: Amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 ahakorerwa ubukerarugendo n’ahakirirwa abantu.#TemberaURwanda pic.twitter.com/SO1EnDD8s1

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) June 23, 2021

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, aheruka kubwira RBA ko izi resitora zashyiriweho amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.

    Ati “Umuntu wese ugiye kwinjira muri ziriya hoteli cyangwa resitora agomba kwerekana ko yipimishije Covid-19, kandi ibisubizo bikaba byerekana ko atayirwaye, ntabwo ari ugiye mu nama gusa ahubwo igikorwa cyose cyaba kimujyanye yaba ari inama, yaba agiye kurya, yaba agiye gufata ikawa cyangwa ikindi agomba kwerekana ko atarwaye Covid-19.”

    Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’andi yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 21 Kamena 2021, avugurura ingamba zariho aho hashyizweho Guma mu Karere ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa Moya.

    Mille Collines Hotel yashyizwe ku rutonde rwa hoteli zigomba kwakira abipimishije COVID-19

  • Gatsibo: Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Ni inzu ziri kubakwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo ku nkunga ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) aho yatanze miliyoni 120 Frw zo kugura ibibanza na sima byo kubakira imiryango itishoboye yasenyewe n’ibiza muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 110 ziri kubakwa kigiye kurangira aho ziri kubakwa ku bufatanye bw’abaturage biciye mu miganda.

    Yagize ati “Turimo kubaka inzu zo mu byiciro bitandukanye harimo iz’abasenyewe n’ibiza, abari mu manegeka n’izindi nyinshi. Abasenyewe n’ibiza bagera kuri 270, abo turimo kububakira dufatanyije na Minema, inzu zabo tuzifitiye inkunga. Twabonye ibikoresho byose birimo ibibanza, amabati, inzugi na sima nke.”

    Gasana yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izi nzu kizarangirana na Kamena naho icyiciro cya kabiri kirangire muri Nyakanga tariki ya 15 ngo ku buryo muri uko kwezi abasenyewe n’ibiza bose bazaba bari kuba mu nzu bubakiwe nta kibazo bafite.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngarama bari kubakirwa mu cyiciro cya mbere cy’inzu ziri kubakwa babwiye IGIHE ko bishimiye ko batekerejweho.

    Musafiri Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi, yavuze ko inzu yubakiwe yamaze kuyigeramo ndetse yashimishijwe n’uko atigeze atereranwa n’ubuyobozi nyuma yo gusenyerwa n’imvura.

    Ati “Ndashima Imana n’ubuyobozi kuko mbere nari mbayeho ntameze neza, tukimara kugira ikibazo cyo gusenyerwa n’imvura nahise njya ku mashuri mbayo ubuyobozi buradufasha njye na bagenzi banjye none bigeze aho batwubakiye ubu namaze kuyigeramo.”

    Uwimana Velena ufite imyaka 35 ubana n’abana be bane, we avuga ko inzu ye yari yubatswe ahantu mu mazi ubwo imvura nyinshi yagwaga ngo Leta yarahamukuye ajya kuba mu mashuri ari nako ashakirwa ikindi kibanza ngo yubakirwe.

    Ati “Leta rero yanshakiye ikibanza, ubu ng’ubu ndimo gusakara, abafundi bari kuyisakara bagiye kuyirangiza, ndashimira ubuyobozi bwnayubakiye kuko njye sinari kwishoboza kugura ikibanza bitewe n’ubushobozi buke noneho nkabona ikibanza cyiza kiri kuri kaburimbo bakanampa amabati, imisumari n’ibiti.”

    Yavuze ko agereranyije aho yari atuye naho yubakiwe kuri ubu ari heza kuko hegereye abandi baturage kandi hakaba no ku muhanda.

    Uretse izi nzu z’abasenyewe n’ibiza, Meya Gasana yavuze ko bari no kubakira abaturage bari bafite inzu zimeze nka nyakatsi aho mu nzu 1800 basabwaga kubaka kuri ubu bamaze kubakira imiryango 900 aziyongeraho andi make.

    Ati “Turimo turakora igenamigambi ku buryo mu mwaka utaha nabo abo bizadusaba ko dusenya izo babagamo tukabubakira bushya tuzabikora tukabubakira.”

    Meya Gasana yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bakomeje gushyira hamwe bakazamura izi nzu z’abaturage batishoboye, yavuze ko kandi bari no kubakira indi miryango 14 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kubashimira.

    Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa muri Gatsibo

    Akarere ka Gatsibo kari kubakira imiryango 270 igizwe n’abaturage batishoboye yasenyewe n’ibiza byabaye muri uyu mwaka