Tag: featured

  • Kamonyi: Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inzu nziza mu 2020/21 – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/21 hagamijwe kuyituza neza no kuyitera umurava wo kuyoboka ibikorwa biyiteza imbere itekanye.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Murenge wa Musambira, bamubwira ko babayeho neza.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Abahawe inzu muri iyo midugudu bavuga ko biteguye kuyoboka ibikorwa bibateza imbere kuko bafite aho baba heza.

    Gatera ati “Ubu ndi gutekereza umushinga wo korora ingurube kuko nabonye zishobora kunteza imbere kuko zibwagura ibibwana byinshi kandi zigatanga n’ifumbire ihagije.”

    Mukampfizi Domitille na we avuga ko nyuma yo gukurwa mu bukode agahabwa inzu nziza, yumva atekanye.

    Ati “Nishimiye ko mbayeho neza n’abana banjye tutanyagirwa kandi dufite umutekano. Abana bajya ku ishuri bagataha kandi dusigaye dufite isuku.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje.

    Avuga ko buri mwaka biyemeje kujya bubakira imiryango itishoboye bijyanye n’ubushobozi buhari.

    Ati “Ni imiryango 40 twubakiye muri uyu mwaka iri mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Musambira, Gacurabwenge na Kayenzi. Uko ubushobozi bugenda buboneka buri mwaka tubishyira mu ngengo y’imari mu gukemura ikibazo cy’abacitse ku icumu baba ari abafite inzu zishaje ndetse n’abataratuzwa.”

    Mu mwaka utaha, Akarere ka Kamonyi karateganya kubakira indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 n’indi umunani izasanirwa inzu.

    Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Kamonyi yahawe inzu muri uyu mwaka

    Gatera Adrien yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo

    Basabwe gufata neza inzu bubakiwe kuko ari izabo

    Abaturage bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye kuyoboka ibikorwa by’iterambere

    Abubakiwe inzu nziza mu Mudugudu w’Icyitegererezo banyuzwe no gutuza aheza

    Inzu bahawe zifite igikoni ubwiherero n’aho gukarabira

    Inzu bubakiwe zirimo n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherere mu Murenge wa Musambira, asanga abaturage bishimira ko batujwe neza

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje

    [email protected]


  • Kigali: Umubare wa hoteli na resitora zigomba kwakira abipimishije Covid-19 wongerewe – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yashyizweho ku wa 17 Kamena 2021 mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ikomeje kuzamuka cyane muri iyi minsi.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, ni bwo yavuguruwe aho urutonde rwari ruriho hoteli enye z’inyenyeri eshanu rwongeweho izindi icyenda z’inyenyeri enye. Ku maresitora 11 yari yashyizweho hongeweho andi 29 yakira abantu benshi muri Kigali.

    RDB yavuze ko abakozi, abagana serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na resitora bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye.

    Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

    Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test. Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima. Uruhushya ariko rugatangwa na RBC.

    Hoteli zongerewe ku zindi enye ni Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments , Grand Legacy Hotel .

    Naho resitora zongerewe kuri uru rutonde ni Java Restaurant, Riders Lounge, Pili Pili Restaurant, Sole Luna Restaurant, Brioche, Blackstone Restaurant, Bourbon Coffee, Select Boutique Restaurant, Bwok Restaurant, Choma’d Bar and Grill, Y&T Cocktail bar, Fuschia Remera, 360 Degrees Pizza, Camellia, Dolce, Century Park (Tung Chinese, Billy’s Bistro and Chillax Lounge).

    Ziyongeraho Heaven Holdings (Heaven & Fusion Restaurants), Hadassah Restaurant, Cactus, Zen, Chez Lando Restaurant, Chez Robert, The Fork, Khana Khazana, Coco bean Restaurant, Lavana, Sakae Japanese & Korean Restaurant na Mumbai Spice Kitchen.

    ITANGAZO: Amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 ahakorerwa ubukerarugendo n’ahakirirwa abantu.#TemberaURwanda pic.twitter.com/SO1EnDD8s1

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) June 23, 2021

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, aheruka kubwira RBA ko izi resitora zashyiriweho amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.

    Ati “Umuntu wese ugiye kwinjira muri ziriya hoteli cyangwa resitora agomba kwerekana ko yipimishije Covid-19, kandi ibisubizo bikaba byerekana ko atayirwaye, ntabwo ari ugiye mu nama gusa ahubwo igikorwa cyose cyaba kimujyanye yaba ari inama, yaba agiye kurya, yaba agiye gufata ikawa cyangwa ikindi agomba kwerekana ko atarwaye Covid-19.”

    Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’andi yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 21 Kamena 2021, avugurura ingamba zariho aho hashyizweho Guma mu Karere ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa Moya.

    Mille Collines Hotel yashyizwe ku rutonde rwa hoteli zigomba kwakira abipimishije COVID-19

  • Gatsibo: Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Ni inzu ziri kubakwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo ku nkunga ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) aho yatanze miliyoni 120 Frw zo kugura ibibanza na sima byo kubakira imiryango itishoboye yasenyewe n’ibiza muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 110 ziri kubakwa kigiye kurangira aho ziri kubakwa ku bufatanye bw’abaturage biciye mu miganda.

    Yagize ati “Turimo kubaka inzu zo mu byiciro bitandukanye harimo iz’abasenyewe n’ibiza, abari mu manegeka n’izindi nyinshi. Abasenyewe n’ibiza bagera kuri 270, abo turimo kububakira dufatanyije na Minema, inzu zabo tuzifitiye inkunga. Twabonye ibikoresho byose birimo ibibanza, amabati, inzugi na sima nke.”

    Gasana yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izi nzu kizarangirana na Kamena naho icyiciro cya kabiri kirangire muri Nyakanga tariki ya 15 ngo ku buryo muri uko kwezi abasenyewe n’ibiza bose bazaba bari kuba mu nzu bubakiwe nta kibazo bafite.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngarama bari kubakirwa mu cyiciro cya mbere cy’inzu ziri kubakwa babwiye IGIHE ko bishimiye ko batekerejweho.

    Musafiri Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi, yavuze ko inzu yubakiwe yamaze kuyigeramo ndetse yashimishijwe n’uko atigeze atereranwa n’ubuyobozi nyuma yo gusenyerwa n’imvura.

    Ati “Ndashima Imana n’ubuyobozi kuko mbere nari mbayeho ntameze neza, tukimara kugira ikibazo cyo gusenyerwa n’imvura nahise njya ku mashuri mbayo ubuyobozi buradufasha njye na bagenzi banjye none bigeze aho batwubakiye ubu namaze kuyigeramo.”

    Uwimana Velena ufite imyaka 35 ubana n’abana be bane, we avuga ko inzu ye yari yubatswe ahantu mu mazi ubwo imvura nyinshi yagwaga ngo Leta yarahamukuye ajya kuba mu mashuri ari nako ashakirwa ikindi kibanza ngo yubakirwe.

    Ati “Leta rero yanshakiye ikibanza, ubu ng’ubu ndimo gusakara, abafundi bari kuyisakara bagiye kuyirangiza, ndashimira ubuyobozi bwnayubakiye kuko njye sinari kwishoboza kugura ikibanza bitewe n’ubushobozi buke noneho nkabona ikibanza cyiza kiri kuri kaburimbo bakanampa amabati, imisumari n’ibiti.”

    Yavuze ko agereranyije aho yari atuye naho yubakiwe kuri ubu ari heza kuko hegereye abandi baturage kandi hakaba no ku muhanda.

    Uretse izi nzu z’abasenyewe n’ibiza, Meya Gasana yavuze ko bari no kubakira abaturage bari bafite inzu zimeze nka nyakatsi aho mu nzu 1800 basabwaga kubaka kuri ubu bamaze kubakira imiryango 900 aziyongeraho andi make.

    Ati “Turimo turakora igenamigambi ku buryo mu mwaka utaha nabo abo bizadusaba ko dusenya izo babagamo tukabubakira bushya tuzabikora tukabubakira.”

    Meya Gasana yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bakomeje gushyira hamwe bakazamura izi nzu z’abaturage batishoboye, yavuze ko kandi bari no kubakira indi miryango 14 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kubashimira.

    Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa muri Gatsibo

    Akarere ka Gatsibo kari kubakira imiryango 270 igizwe n’abaturage batishoboye yasenyewe n’ibiza byabaye muri uyu mwaka

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 964, abapfuye ni 5 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 70, 65, 63, umugore w’imyaka 43 (i Kigali) hamwe n’umugabo w’imyaka 68 (i Huye), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 397 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abantu 247,666 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 264 bayihawe ku wa Gatatu.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe (964). Ni mu gihe mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena hari habonetse abanduye bashya 861, uyu mubare na wo ukaba wari hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe bishize kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Ruhango: Abakorerabushake b’urubyiruko bagabiye uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere
    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere

    Urubyiruko rwabikoze mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora yizihizwa buri tariki ya 04 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bw’izari ingabo za (RPA) ziyemeje guhaguruka zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.

    Urubyiruko rugaragaza ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukugaragariza ababyiruka ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

    Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Bashima Hussein, avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye, ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

    Musonera yanahawe n
    Musonera yanahawe n’ibyo kurya

    Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasaha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga, ahubwo ko n’ibitekerezo biba bikenewe.

    Avuga ko gukorera ubushake bitanga isomo ku rubyiruko kugira neza mu gihe kizaza mu bakuru n’abato, no guhuza imbaraga mu gukorera hamwe mu iterambere.

    Agira ati “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza. Iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

    Fulgence Musonera utuye mu Mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, yinjiye mu ngabo za RPA mu 1993 anyuze mu gihugu cy’u Burundi, ariko aza gukomeretswa n’ibimanyu by’ibisasu ubu bimwe bikiri mu mubiri we.

    Musonera (wambaye imyenda y
    Musonera (wambaye imyenda y’umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere

    Musonera kandi yanahakuye uburwayi buhoraho bw’umusonga ku buryo nibura buri kwezi agomba kujya kwisuzumisha, ibyo bikaba bituma nta kintu abasha kwikorera kuko imbaraga ari nkeya kubera ubwo burwayi ahorana.

    Avuga ko ashima urubyiruko rwiyemeje kumugabira inka kuko izamwunganira mu bundi bufasha yahabwaga na Leta bwo kumuvuza, kandi agasaba n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agira ati “Kubera ubwo burwayi buhoraho nta kintu nabashaga kwikorera, sinaterura akantu karemereye, nta mirimo y’ingufu nakora, ubwo nakoraga utuntu duto dutuma ntateza imbere urugo, nkaba nishimiye kubona iyi nyunganizi y’inka. Niyororoka nanjye nzagabira abandi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare muri Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi ko rugomba guharanira ibyiza.

    Agira ati “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu kandi rukabikora mu kuzirikana ko amaboko yarwo ari yo azubaka Igihugu”.

    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by
    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu

    Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.

    Inka yagabiwe uwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu yaguzwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango. Bayimuhaye ifite amezi ku buryo izahita ibyara kandi ikaba ifite ubwishingizi ku buryo igize ikibazo yashumbushwa indi. Yanagenwe ibyo kurya n’imiti y’iyo nka.


  • Imbuto Foundation yahawe inkunga yo gushyigikira uburezi bw’abana batishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga y’amafaranga iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Imbuto Foudation yasinyanye na Vivo Energy Rwanda mu myaka itanu ishize. Aya masezerano agena ko iki kigo kizajya gifasha abana 10 batishoboye binyuze muri gahunda y’uyu muryango yiswe ’Edified Generation scholarship programme’.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko baterwa ishema no kubona bagira umusanzu batanga mu guhindura ubuzima bw’abana bakomoka mu miryango itishoboye.

    Ati “Dutewe ishema no kubasha guhindura ubuzima bw’aba bana b’Abanyarwanda, uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzarushaho gutera intambwe bamwe muri bo tubinjize muri gahunda yacu igamije gufasha urubyiruko rurangije kaminuza kubona ubumenyingiro, tubaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Vivo Energy.”

    Gahunda ya ’Edified Generation scholarship programme’ yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

    Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri batishoboye kwiga.

    Vivo Energy Rwanda yashyikirije Imbuto Foundation miliyoni 3 Frw zizafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye kwiga

    Mu myaka itanu ishize nibwo Imbuto Foundation na Vivo Energy byasinyanye aya masezerano y’ubufatanye

  • Nyamirambo: Imwe mu mihanda yafunzwe iharirwa kwakira abagana restaurant – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

    Uti “Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiliya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiliya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

    Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

    Muri Nyamirambo abagana restaurants batangiye kwicazwa mu muhanda

  • Rwiyemezamirimo ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikirwa isoko yatsindiye muri Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo yatsindiye isoko binyuze mu ipiganwa ryakoreshejwe n’umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza kuko aribo bafite uburenganzira bwo gutanga isoko ry’ubatekera.

    Nyuma yo kuryegukana yiteguye imirimo yose ayirangije aza gutangira akazi ariko atungurwa no guhagarikirwa ku marembo ya kaminuza, ubuyobozi bwayo buvuga ko atemerewe gutekera abanyeshuri.

    Mu kiganiro yagiranya na Radio 1, Cyiza Habat yavuze ko yari yamaze kwitegura aje gutangira akazi atungurwa no gusubizwa inyuma.

    Ati “Twazindutse mu gitondo cya kare kuko twagombaga gutangira dutanga amafunguro ya mu gitondo, tuhageze dutungurwa n’uko abacunga umutekano batubwiye ko tutagomba kwinjira ari ko ubuyobozi bwavuze.”

    Yakomeje avuga ko yari yamaze kugura ibikoresho byose n’ibiribwa ubu bikaba byatangiye kwangirika akaba yibaza uzamukiza icyo gihombo.

    Ati “Ibintu byose sinzi icyo ndi bubikoreshe, ibyinshi byatangiye kwangirika ubu byanyobeye ariko ndasaba inzego zose zishinzwe kurenganura abantu ko nanjye narenganurwa.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko abanyeshuri koko ari bo bashinzwe gutanga isoko ry’ubatekera ariko bubahiriza amabwiriza, avuga ko uwahawe isoko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuvugururwa inshuro ebyiri hatongeye kubaho ipiganwa mu gihe serivisi ze zaba zishimwe.

    Ubuyobozi bukaba buvuga ko iyi ngingo ari yo itarubahirijwe ubwo batangaga isoko rishya, kuko abanyeshuri badatanga impamvu nyayo yatumye baka uwabatekeraga isoko ndetse ntibahe n’ubuyobozi amakuru.

    Umuryango w’abanyeshuri uvuga ko utazi impamvu bahagaritse uwatsindiye isoko kandi baranenze uwabatekeraga mbere ndetse n’amakuru yo gutanga isoko bakaba barayabamenyesheje.

    “Ibijyanye no gutanga amasoko biri mu nshingano zacu kandi uwatsindiye isoko twaramuberetse, by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri umunsi dutanga ibaruwa twarayimweretse. Hari uwatsindiye isoko twese twari tubizi ndetse n’amasezerano tugomba kumuha twayavuganyeho.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri bakomeje kwitana ba mwana, mu gihe Cyiza ibyo yaguze biri kwangirika ndetse n’abakozi yari yahaye akazi bari kukamwishyuza.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza bwanze isoko ryatanzwe n’umuryango w’abanyeshuri k’ugomba kubatekera

  • Rulindo:Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yabaga mu kizima yacaniwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyabaye wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende, yavuze ko impamvu bahisemo kwibuka basura urwibutso ari ukugira ngo abakozi bakiri bato kimwe n’abandi batazi amateka ya Jenoside barusheho kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati “Turi abacuruzi ariko ibyo ntibikuraho umusanzu wacu ku gihugu, twahisemo Kwibuka abacu bazize Jenoside dusura uru rwibutso rwa Mvuzo ndetse tunacanira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Rulindo. Gusura urwibutso ni mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye, urabona ko umubare munini ari urubyiruko, bakwiye kwiga amateka kugira ngo bazayigishe n’abandi kandi ibi bizabafasha mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Aba bakozi ba Jibu bari kumwe na Kudzai Munyavi ukomoka muri Zimbabwe ushinzwe ibiro by’icungamari muri Jibu mu bihugu ikoreramo byose, wasuye ku nshuro ye ya mbere urwibutso rwa Jenoside. Yavuze ko ibyo yiboneye biteye agahinda, asaba abapfobya n’abahakana Jenoside ko bakwiye kuza kwirebera ukuri aho gupfa kuvuga.

    Yagize ati “Ni ubwa mbere nasura Urwibutso rwa Jenoside ariko binkoze ku mutima kuko biteye agahinda, najyaga mbireba kuri internet ariko iyo uhigereye nibwo ubona ko ubumuntu bwari ntabwo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye kuza bakirebera ukuri aho kuvuga ibyo biboneye.”

    Aba bakozi ba Jibu banacaniye imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho buri muryango wahawe igikoresho gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba gifite amatara ane.

    Ugirimbabazi Theresia utuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahawe ibyo bikoresho.

    Ati “Natahaga nitura hasi kubera hatabonaga, kuva Jenoside yarangira nabaga mu kizima abandi bagacana njyewe ngakoresha agatadowa ariko rwose ndishimye cyane kuko ubu sinzongera kuba ahantu hatabona, Imana ni yo yonyine izi ukuntu nishimye”.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, asanga ari iby’agaciro kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe umuriro, ahamya ko bibongerera ikizere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yanashimiye ubuyobozi bwa Jibu kuba bwaratekereje igikorwa cyiza cyo gucanira imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imirasire y’izuba.

    Urwibutso rwa Jeonside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’abagera ku 6 700.

    Imiryango 40 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanye n’ikizima bigizwemo uruhare na Jibu Rwanda

    Abahawe imirasire y’izuba bahuriza ku kuba bagorwaga no kuba ahantu hatabona

    Ugirimbabazi Theresia yashimywe Jibu Rwanda yabafashije kubona uburyo bwo gucana

    Abakozi ba Jibu bashyize indabo ku rwibutso rwa Mvuzo banunamira inzirakarengane zihashyinguwe

    Abakozi ba Jibu basuye uru rwibutso mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye mu Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Jibu bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo

    Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’abadaterwa ubwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda, Darlington Kabatende yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kwongera kwiga

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Muhizi – #rwanda #RwOT

    Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

    Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

    Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

    Col Muhizi yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

    Ipeti Muhizi yahawe ni ryo rito mu cyiciro cy’abajenerali