Tag: featured

  • Gicumbi: Abana batatu birera birirwa basembera, Gitifu yabagiriye inama yo kugurisha isambu bagasana inzu – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango w’aba bana batatu barebererwa na Niyonshuti kuko ariwe mukuru muri bo, utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyeru mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi.

    Ababyeyi babo babasigiye inzu nayo itameze neza none kuri ubu yabasenyukiyeho bituma babayeho mu buzima bwo gucumbika bituma ubuzima butaborohera bitewe no kutagira aho kuba.

    Ni nyuma yo gutandukana n’umwe mu bo mu muryango wabo wari ubacumbikiye bakajya muri iyo nzu ariko bakaza gufata icyemezo cyo kujya gucumbika mu baturanyi kuko yari igiye kubagwaho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko nta bushobozi bwo kwisanira inzu we n’abavandimwe be bafite.

    Ati “Ubuzima bwo kutagira aho tuba ntibutworoheye, inzu yacu irashaje cyane ntitwajya kuyibamo, ujya gucumbika ahantu none ejo bakakwirukana ukabura aho werekeza. Ndi umunyeshuri kandi hari n’abavandimwe banjye babiri ndera bityo ubuzima bukarushaho kutatworohera kuko nta wagucumbikira ngo akumenyere byose ukeneye.”

    Niyonshuti avuga bitabaje Umurenge ukabagira inama yo kugurisha isambu nto basigiwe n’ababyeyi babo ngo basane inzu kandi ariyo ibatunze.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge yatugiriye inama yo kugurisha agasambu gato twasigiwe n’ababyeyi ngo twisanire inzu. Ubwo se ko ako gasambu ko ariko kadutunze twakagurisha tukabaho dute koko? Tubonye ubufasha inzu yacu ikubakwa byadufasha, ntitwazongera kubaho ducumbika mu ngo z’abantu kandi ubuzima bwarushaho kugenda neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph, avuga ko ikibazo cy’aba bana akizi ndetse ko yabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo bisanire inzu.

    Ati “Ni byo abo bana ikibazo cyabo ndakizi, nari nabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo tubafashe kuko iyo nzu si iyo kubamo yubakishije ibiti kandi iranashaje. Ntitwigeze tubamagana, tugiye gushaka uburyo twabakemurira ikibazo vuba.”

    Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, yizeza ko agiye kugikurikirana.

    Ati “Icyo kibazo cy’abo bana ntacyo tuzi, ariko ntibyagakwiye ko batugana ngo badutakambire tubone kumva ikibazo cyabo, ni abana badafite ubushobozi kuko ubwabo nabo bakwiye kurerwa. Ngiye gushaka uburyo navugana n’uwo mwana turebe uburyo twabafasha kubabonera icumbi vuba.”

    Ku kibazo cyo kuba baregereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko bukabamagana yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atabizi, yongeraho ko bidakwiye ko umuyobozi yasubiza umwana gutyo kuko aba atarabona uburyo bwo kwishakamo ubushobozi.

    Muri aba bana, babiri ni abakobwa b’imyaka 22 na 20 na musaza wabo w’imyaka 17. Ababyeyi babo bitabye Imana mu 2004 bajya gucumbika kwa nyirarume wa nyina waje kubirukana mu 2020, kuri ubu umwe acumbitse mu baturanyi.

    Niyonshuti Immaculée yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni imfubyi ibana n’abavandimwe babiri arera

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yijeje ko ikibazo cy’abana badafite aho kuba agiye kugikurikirana

    Abana batatu birera birirwa basembera nyuma y’uko inzu basigiwe n’ababyeyi yenda kubagwaho

  • I Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba #COVID19, abandi 5 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo 4 b’imyaka 73 (Kigali), 68, 56, 54 (Rubavu) n’umugore w’imyaka 54 (Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 402 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 6,876.

    Imibare y’abandura imaze iminsi igaragaza ubwiyongere budasanzwe. Ku wa Kane habonetse abanduye bashya 883, mu gihe mbere yaho ku wa Gatatu hari habonetse abanduye benshi ku munsi umwe 964. Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena nabwo hari habonetse abanduye bashya 861, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe byo hambere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya Amerika mu Ihembe rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Uyu mudiplomate umaze amezi abiri ahagarariye inyungu za Amerika mu Ihembe rya Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Kamena 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Jeffrey Feltman, Intumwa yihariye ya Amerika mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika.”

    Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika birimo Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Somalia na Somaliland bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 140.

    Muri ibi bihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abaturage babyo bafungiye mu bigo byo muri Libya, aho bagiye bagera bashaka ubuhungiro bwo kwerekeza mu Burayi.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Akarere k’Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Jeffrey David Feltman

    Perezida Kagame yakiriye Jeffrey David Feltman muri Village Urugwiro

  • Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Polisi ryabaye ikiraro cy’ubumenyi ku bari mu nzego nkuru z’uru rwego – #rwanda #RwOT

    Ahari inyubako z’iri shuri, mu myaka ya 1954 hari ishuri ryigisha ubuvuzi, nyuma y’imyaka itandatu mu 1960 rirahinduka riba ishuri ryitwaga EGENA (Ecole de la Gendarmerie Nationale) kugeza mu 1995.

    Mu 2001 nibwo ryaje guhindura izina ryitwa Ishuri rihugura Abapolisi (National Police Academy), ariko bigeze mu 2013 rishyirwa ku rundi rwego rihinduka Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) ari na bwo ryatangiye gufungurira amarembo n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.

    Benshi mu bapolisi bakuru b’u Rwanda, abayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu barinyuzemo. Ni cyo kimwe n’abajya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro na bo akenshi barinyuramo bagahabwa amasomo yihariye.

    Kuri iyi nshuro, rigiye gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya cyenda cy’abiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere azwi nka “Senior Command and Staff Course”.

    Usibye ibyo kandi ritanga impamyabumenyi za Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo Umupolisi uryigamo usibye ubumenyi mu by’umwuga, asoza afite n’impamyabumenyi yemewe kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

    Mu masomo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Ibyo binajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umuyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

    Uyu munsi bibarwa ko nibura abanyeshuri baturutse mu bihugu 22 bya Afurika bagannye iri shuri bagahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

    Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yasobanuye ko abamaze kwiga mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” bose hamwe ubu ari 259, barimo 194 b’abanyarwanda.

    Ati “Abo ni abayobozi bakuru muri Polisi, ni umubare munini mu by’ukuri.”

    CP Bizimungu yavuze ko umusanzu ryatanze ari munini, kandi ugaragarira mu mikorere y’abayobozi ba Polisi barangije muri iri shuri ubona itandukaniro.

    Ati “Abapolisi benshi ku rwego rw’igihugu bayobora inzego za Polisi ari mu ntara, ari ku buyobozi bukuru bwa Polisi, abenshi barangirije hano babona amasomo yo ku rwego rwo hejuru, ku buryo tubona ko ayo masomo yagize akamaro cyane.”

    CSP Marie Rose Kampire ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda bamaze umwaka muri iri shuri ari guhugurwa. Uyu mugore yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu 2011, nk’umu-engineer uzobereye ibyo gukora indege (Aircraft maintenance).

    Ni urugero rw’umwe mu bapolisi b’u Rwanda ufite ubumenyi bwihariye mu kintu runaka kandi bafite ubunyamwuga mu kazi ke ko gusigasira ubusugire bw’abanyarwanda n’ibyabo.

    Amaze umwaka akarishya ubwenge muri iri shuri, aho yigiye amasomo ari mu byiciro bitatu by’ingenzi. Harimo ajyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere; ajyanye no gushaka amahoro no kurwanya amakimbirane cyo kimwe n’ajyanye no kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu Muryango w’Abibumbye.

    CSP Kampire yavuze ko ubumenyi yavomye muri iri shuri, buzamufasha mu kazi ke bunafashe by’umwihariko urwego akorera.

    Ati “Bizamfasha gusoza inshingano zanjye neza, kandi bifashe na Polisi y’u Rwanda kugirirwa icyizere n’abanyarwanda binyuze mu murimo unoze.”

    CSP Modeste Bisangwa amaze imyaka 16 ari umwarimu muri iri shuri na mbere y’uko ryitwa Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Ashinzwe amasomo ahabwa Abofisiye bakuru.

    Asobanura ko iri shuri rifite ubushobozi buhagije, binyuze mu mahugurwa abarimu bahabwa ku buryo bagira ubumenyi bubabashisha kwigisha abantu bakuru, hakiyongeraho n’imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho, iri shuri rirabifite ndetse ubu turaganisha mu gukoresha ikoranabuhanga. Twaranabitangiye ku buryo mu gihe kiri imbere buri munyeshuri wese azaba akoresha mudasobwa ye, dufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga butangirwamo ibizamini. Aho ni ho tugana kandi turabona ko turi mu nzira zo kuhagera.”

    Mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi kwiga muri iri shuri, harimo Namibia, Kenya, n’ibindi byo muri Afurika. Mu bagiye gusoza amasomo uyu mwaka, harimo SSP Muhamed Riziki Ally woherejwe na Polisi y’Igihugu muri Kenya.

    Yavuze ko mu mwaka amaze yiga, amasomo yahawe ari ingenzi cyane ku rwego rushinzwe umutekano mu guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.

    Ati “Ubumenyi twakuye hano, buzagirira akamaro twe ubwacu n’inzego tubarizwamo. Harimo nk’ibijyanye n’imiyoborere, bitwigisha uko dukora yaba mu karere tubarizwamo, uko duhuriza hamwe n’abandi hari abatekereza ko umutekano ureba inzego ziwushinzwe, oya, ahubwo ureba buri wese. Aya masomo rero azadufasha kumenya uko duhuza n’abafatanyabikorwa mu kumenya uko tugomba gukorana.”

    Abasoza amasomo muri iri shuri basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu guhindura imikorere yabo bwite n’aya bagenzi babo.

    CP Bizimungu ati “Bamaze umwaka hano babana, abanyarwanda n’abanyamahanga, hari ubushuti bagiye bagirana ku buryo imikoranire yabo ikwiriye kwiyongera, bakamenya ko bakwiriye gukoresha uwo mubano kugira ngo bateze imbere inzego bakorera, tugafatanya twese kugira ngo duhangane n’ibibazo biterwa n’umutekano muke.”

    Polisi y’Igihugu irashaka ko iri shuri rijya ku rwego rwo hejuru ku buryo isura yaryo iba ntangarugero. Ibyo bizajyana no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyiraho inyubako zigezweho kandi nyinshi no kuvugurura amasomo ritangirwamo.

    Iri shuri ryafunguwe na Perezida Kagame mu 2013, ritangira kuba ikiraro cy’ubumenyi bw’abapolisi mu bijyanye n’imiyoborere ku buryo magingo aya benshi mu bari mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda barinyuzemo

    Uhereye ibumoso: Dr Agée Shyaka Mugabe wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda; IGP Dan Munyuza; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV n’Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu ubwo bari mu nama iheruka yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera yabereye muri iri shuri

    CP Christophe Bizimungu uyobora iri shuri yavuze ko abarirangizamo baba bafite inshingano zo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Isi

    Minisitiri w’Ubutabera unafite Polisi mu nshingano, Busingye Johnston, ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impabumenyi ku barangije muri iri ishuri mu mwaka ushize wa 2020

    Abiga muri iri shuri bakora ingendoshuri zitandukanye mu gihugu. Aha bari basuye Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda iri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo

  • Zambia: Umunyamakuru yahagaritse gusoma amakuru kuri televiziyo, yivugira iby’uko atarahembwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kabinda Kalimina
    Kabinda Kalimina

    Nyuma yo kwitsa umwuka gato, bwana Kalimina yaratangiye ati “Nkorera itangazamukuru mwa bantu mwe. Turi ibiremwamuntu. Tugomba guhembwa”.

    Kugira ngo yumvikanishe ko atari ikibazo yihariye ahubwo agisangiye na bagenzi be bakorana kuri KBN TV, yongeyeho ati “Tumaze igihe tudahembwa”.

    Kennedy K Mambwe, Umuyobozi wa ‘KBN TV, abinyujije ku rubuga rwa ‘Facebook’ rw’iyo Televiziyo yanenze ibyo bikorwa bya Kalimina.

    Mambwe yavuze ko uwo munyamakuru witwa Kalimina ngo yari yasinze. Yagize ati “Twe nka ‘KBN TV, twamaganye imyitwarire y’ubusinzi yagaragaye muri ‘video’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’umwe mu banyamakuru bacu badakora ku buryo buhoraho (part-time) mu gihe yari agiye kuvuga ingingo z’ingenzi z’amakuru”.

    Uwo muyobozi yakomeje ashima imikorere myiza ubundi isanzwe iranga abakozi b’iyo Televiziyo, kuko ngo bafite impano ndetse n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru, ibyo ngo bikaba ari byo byabaranze guhera mu myaka ibiri ishize.

    Yavuze ko Televiziyo ya ‘KBN TV’ yashyizeho uburyo bwiza ndetse n’inzira abakozi bayo banyuzamo ibibazo byabo.

    Ati “Ku bw’ibyo rero, imyitwarire Kalimina yaraye agaragaje, ntisanzwe kandi ntihura n’abo turi bo twe nka Televiziyo”.

    Mambwe yavuze ko ubu harimo gukorwa iperereza ryo kumenya ukuntu uwo munyamakuru wari wasinze yagiye kuri televiziyo, kandi hari ibihano byo mu buryo bw’imyitwarire bizafatirwa uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhari.

    Ku rubuga rwa ‘Facebook’, Kalimina mu kugaragaza ishingiro ry’ibyo yakoze, yagize ati “Yego rwose, narabikoze kuri Televiziyo bigaragara, kuko kuba abanyamakuru benshi batinya kuvuga, ntibisobanuye ko batagomba kuvuga”.

  • Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri n
    Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze basobanurirwa amateka ya Jenoside by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri

    Batangaza ibyo bahereye ku bantu bamaze iminsi bumvikana mu biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, bahakana Jenoside cyangwa abayivuga bitandukanye n’ukuri nyako. Abakora ibyo bikorwa bafata nk’ibigayitse, hakaba harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mushinzimana Bernard ukuriye Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze yagize ati “Mu bihe bitambutse, twagiye twumva abataye umurongo nyakuri w’amateka yacu, bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakayagoreka atari uko bayobewe ukuri nyako, dore ko benshi ari n’injijuke harimo n’izacitse ku icumu rya Jenoside”.

    Ati “Nta rwego runaka dukwiye kuba twishingikiriza ko tubarizwamo, cyangwa ko duhagarariye ngo dupfobye amateka yacu. Uwaba abikora ku bw’inyungu ze cyangwa iz’abandi bagamije ko dusubira mu manga, tubafata nk’abasenya indangagaciro z’Abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu tubaha ubutumwa bubasaba kureka gutana. Nibave ku izima, dutahirize umugozi umwe mu kubaka igihugu cyacu”.

    Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d
    Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahashyize indabo mu rwego rwo kubunamira

    Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, mu biganiro bigaruka ku mateka abanyeshuri n’abarezi bayo bagejejweho na Nzabonimana Emmanuel, umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Musanze na Burera, yibanze ku kubereka ukuntu za Kaminuza zo mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zakoreshejwe mu gucurirwamo imigambi yo koreka igihugu mu mateka mabi.

    Ibyo ngo byagizwemo uruhare na bamwe mu rubyiruko rwazigagamo na bamwe mu bari abarezi babo, bemeye gutakaza ubunyabwenge n’ubunararibonye bari bafite, Jenoside iba babirebera kandi banayigiramo uruhare.

    Twizerimana Clement, umuyobozi ukuriye ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, ahamya ko nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu hari icyizere cy’uko baba abanyeshuri biga muri kaminuza n’abarezi, barushaho kubaka imibanire y’abanyarwanda izira amacakubiri binyuze mu bushakashatsi bakora.

    Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y
    Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y’igihugu

    Yagize ati “Za Kaminuza ziba zirimo abantu bize, bakora ubushakashatsi, bushingiye ku bintu byinshi, birimo n’amateka kuri Jenoside zindi zagiye zibaho ku isi. Igishimishije ni uko iyo duhuriye hamwe gutya, twibukiranya na bo umwihariko w’amateka y’igihugu cyacu, n’ukuntu umugambi wo kurimbura Abatutsi wagiye ucurirwa no muri za Kaminuza. Aho abantu bitwaga ko bize ariko bakagira ubumenyi butagira ubumuntu, ari bo bagize uruhare mu kucyoreka”.

    Ati “Urubyiruko ruri kuminuza ubu n’abarezi babo, icyizere dufite kuri bo, cyubakiye ku kuba baramaze kwiyumvamo ko icyo bashyize imbere, ari ukurushaho kubaka ubumwe n’imibanire izira umwiryane n’amacakubiri bituma bagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo tubasaba ni ugukomeza kongera ingufu mu gukora ubushakashatsi busigasira kwa kuri kw’amateka y’u Rwanda, kugira ngo dukomeze tugamburuza abakomeje kugaragara bacuruza ibinyoma”.

    Ku ruhande rw’umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Leoprd Hakizimana, asanga iterambere ritashoboka mu gihe abantu baba bimitse ingengabitekerezo ya Jenoside. Kwibuka Jenoside akaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo urubyiruko rusobanurirwe ukuri kw’amateka, bityo bibafashe kubaka ubudasa n’indangagaciro z’abanyarwanda.

    Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali, banagejejweho ubuhamya bw’ukuntu abari bahungiye mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahizeye ubutabera, bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajyanwa kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe ahaje kubakwa urwibutso rwa Muhoza. Aha hombi bahashyize indabo mu rwego rwo kunamira no kuzirikana ubugome bw’indengakamere bw’abakoze Jenoside.

    Mu kunamira inzirakarengane z
    Mu kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyize indabo ku mva iri mu rwibutso rwa Muhoza

    Abitabiriye uyu muhango umubyeyi witwa Nyirahabimana Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Murenge wa Muhoza, bamushyikirije amafaranga ibihumbi 100 mu rwego rwo kumwunganira mu mibereho.


  • Bugesera: Abamotari n’abanyonzi bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Kadafi Aimable, ngo bategura gutangiza ubwo bukangurambaga, bategekereje abafatanyabikorwa babafasha gutanga ubwo butamwa bukagera ku bantu benshi kandi vuba.

    Ni muri urwo rwego bahisemo gukorana n’abatwara abantu n’ibintu ku magare na moto (Abamotari n’Abanyonzi), kuko mu kazi kabo ka buri munsi ngo bahura n’abantu benshi kandi na bo ubwabo bitewe n’uko akazi kabo gakorwa, usanga bakenera ubwirinzi cyane kugira ngo batandura icyorezo cya Covid-19.

    Kadafi Aimable yagize ati “Abamotari n’abanyonzi ni abantu bahura n’abantu benshi ku buryo batanga ubutumwa kuri abo bahura na bo. Ikindi kuriya baheka abantu, ubona ko baba begeranye cyane, bisaba ko na bo bibutswa kugira ubwirinzi kuri bo no ku bagenzi batwara”.

    Ni igikorwa cyatangiye ku ya 23 Kamena 2021, ariko gikomeza kuko ubu ngo abo bamotari n’Abanyonzi baza kujya mu tundi dusantere dutandukanye tw’aho mu Murenge wa Gashora batagezemo ejo, bagendana n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, bagenda batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora

    N’ubwo icyiciro cy’abamotari n’abanyonzi ari cyo cyabaye icya mbere mu kwitabira ubwo bukangurambaga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora ngo bwatekereje no gukorana n’ibindi byiciro birimo abikorera (PSF) ndetse n’amadini n’amatorero kuko na bo bahura n’abantu benshi ku buryo bafasha mu gutanga ubutumwa ku babagana.

    Kadafi ati “Turategura uko tuzakorana n’abafatanyabikorwa bo mu cyiciro cy’abikorera, ni ukuvuga abacuruzi, kuko abaturage bacu bahahira mu maduka yabo, bagire ubwirinzi kugira ngo banafashe umuturage ubagana kwirinda. Niba umukiriya yinjiye mu iduka, akomeze kwirinda akurikije uko asanze umucururuzi yirinze, n’ibindi bisabwa nko gukaraba intoki neza mbere yo kwinjira mu iduka, kwinjira umwe umwe kugira ngo bategerana cyane mu iduka, ibyo byose abacuruzi bakabikurikirana”.

    Umwe mu bamotari bari muri ubwo bukangurambaga, Nkeramugaba Wellars, ubarizwa muri Koperative Cotamobu-Ubufatanye ukorera muri Santere ya Ramiro, mu Kagiri ka Ramiro mu Murenge wa Gashora, yavuze ko bavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora, bakumva ko na bo bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Twavuganye n’umurenge, twemeza ko tugiye kuzenguruka mu dusantere dutandukanye two mu Murenge wa Gashora twibutsa abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19, twabwiraga abacuruzi ibyo basabwa gukora n’uko bagomba kwirinda. Ni ibintu bidahenze cyane kuko aho twazengurutse hose ntihari kurenza litiro imwe ya Lisansi, kandi umuntu akaba atanze umusanzu we. Twe turirinda uko bishoboka, ubu mfite umuti wo gutera muri ‘kasike’ n’uwo gukoraba mu ntoki, kandi n’aho duhagaze tuba twambaye agapfukamunwa n’ubwo hatabura abateshuka ariko turibukiranya”.

    Twizerimana Damien, we ni Umuyonzi, atwara abantu n’ibintu ku igare, ako kazi ubu ngo akamazemo imyaka itandatu akorera aho muri Sentere ya Ramiro mu Murenge wa Gashora, avuga ko yagiye mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 kugira ngo atange urugero rw’uko na we yirinda bityo n’abandi barebereho.

    Ati “Uko twakoze ubukangurambaga, twagendaga turi ku murongo duhanye intera nibura ya metero ebyiri, twambaye udupfukamunwa neza, kugira ngo dutange n’urugero ku batureba. Natwe abanyonzi turirinda mu kazi kacu, ngira umuti nkarabya umukiriya mbere yo kumutwara, njyewe umuntu utambaye agapfukamunwa sinshobora kumutwara ku igare ryanjye, kandi kuko ndi mu bayobozi b’Abanyonzi bakorera kuri ako gasantere ka Ramiro, ubwo mpita mbuza n’abandi banyonzi kumutwara kandi bakabyumva kuko ni ngombwa kwirinda”.

    Abayobora amadini n’amatorero na bo basabwa kujya bibutsa abayoboke babo ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, ndetse ko n’ingamba zo kucyirinda zigomba kubahirizwa aho umuntu ari hose. Muri urwo rwego ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora burategura kujya bujya mu nsengero bugasaba umwanya wo gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda Covid-19.

  • Nyaruguru: Bifuza kongererwa serivisi yo kubyaza muri Poste de Santé – #rwanda #RwOT

    Iyo Poste de Santé yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo, iherutse gutahwa ku mugaragaro ihita itangira gutanga serivisi z’ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yabwiye IGIHE ko kuri Poste de Santé ya Nteko batanga serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zirimo gusuzuma abarwayi, gukingira abana, kuboneza urubyaro, gupima abagore batwite n’izindi.

    Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabavomo bavuga ko bishimiye ko batazongera gukora urugendo rurerure bagiye kwivuza.

    Mwunguzi Félecien ati “Mbere twajyaga kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi tugakora urugendo rw’amasaha nk’atatu kugira ngo tuhagere. Ubu turishimye kuko dusigaye twivuriza hafi.”

    Sebareme Anastase na we avuga ko kuba bahawe Poste de Santé bibaruhuye ikiguzi cy’amafaranga batangaga bagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima.

    Ati “Kujya i Runyombyi byatugoraga kuko umurwayi twamuhekaga mu ngombyi tukagenda nk’amasaha atatu. Uwategaga moto yishyuraga ibihumbi bitandatu kugenda no kugaruka. Turishimye kuko tuzajya twivuriza hafi turuhutse imvune twagiraga n’ayo mafaranga twatangaga.”

    By’umwihariko bifuza aho abagore babyarira

    Abaturage bo mu Kagari ka Nteko baganiriye na IGIHE bifuza ko Poste de Santé yabo yakongerwamo serivisi y’aho abagore babyarira (Maternité) kuko iyo hari umugore ufashwe n’inda nijoro bibagora kumugeza ku kigo nderabuzima akaba yabyarira mu nzira.

    Sebareme Anastase ati “Ikintu kitugoye twifuza ko badufasha ni ukuduha serivisi yo kubyaza kuko iyo umubyeyi afashwe n’inda kugera i Runyombyi biratugora akaba yabyarira mu nzira cyangwa agahura n’ibibazo.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yavuze ko iki cyifuzo gifite ishingiro kuko byafasha ababyeyi.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi babiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa kuko mu Rwanda imiyoborere ishingira ku byifuzo by’abaturage.

    Ati “Nk’uko mubizi imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku muturage, ibyifuzo by’abaturage rero ni byo dushingiraho iyo dukora. Icyifuzo cyabo twaracyumvise kandi gifite agaciro; icyo dukora ubu ni ukubiganira n’inzego bireba ndetse kugira ngo hajye ‘Materinité’ bisaba ko twagura n’inyubako, ibyo na byo bikazitabwaho mu gutegura igenamigambi ku buryo abo baturage bazasubizwa.”

    Gashema yasabye abaturage gukomeza gutanga neza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bivuze bitabagoye kandi serivisi bahabwa kwa muganga zikomeze kuba nziza.

    Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo mu Kagari ka Nteko

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi bazabiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa

    Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi

    [email protected]


  • Kayonza: Ahahoze ibiro by’Akagari hahindutse indiri y’amabandi – #rwanda #RwOT

    Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Kayonza, yasambuwe n’imvura yaguye mu mpera za 2018, kuva icyo gihe ibiro by’Akagari byimuriwe mu yindi nyubako.
    Ibi byatumye hahinduka igihuku ku buryo bamwe mu rubyiruko bahanywera ibiyobyabwenge cyangwa abajura bakaba ari ho bihisha nk’uko abaturage babivuga.

    Umwe yagize ati “Izi ndabyo zitajya zikatwa zituma hihisha abajura ku mugoroba; ushobora kuhanyura umuntu akakwambura isakoshi akahirukira ukamubura, hashize imyaka myinshi hasambutse ariko ubuyobozi ntabwo bwigeze bushaka gusana iyi nzu.”

    Undi muturage yavuze ko muri iyi nzu hirirwa urubyiruko rwinshi bakeka ko banahanywera urumogi. Ati “Njye kumugoroba mpabona urubyiruko rwinshi rw’abasore rushobora no kuba ruhanywera ibiyobyabwenge nta wamenya, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bavugurura iyi nzu hakongera kuba heza ibigunda bakabikuraho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuva aka Kagari kasamburwa n’umuyaga bahise bakimurira ahahoze hakorera Akarere ka Kayonza, avuga ko imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.

    Yagize ati “Kari mu two tugiye kubaka, kazubakwa bundi bushya guhera hasi, ingengo y’imari yari itaraboneka ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kazubakwa.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibijyanye no kuhasukura bagiye kuhitaho kugeza igihe imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izatangirira mu ngengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2021.

    Imyaka ibaye itatu ahari ibiro by’Akagari hasambuwe n’imvura

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko buteganya kubaka iyi nzu bundi bushya mu ngengo y’imari y’umwaka utaha

  • Rubavu: Bashyamiraniye mu irimbi bapfa imva zabaye nke (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya makimbirane yabaye ku wa Gatatu ahagana saa saba z’umugoroba, ubwo iyi miryango yari yagiye gushyingura yasanze hasigaye imva imwe kandi yose yari yishyuye imva mbere y’igihe.

    Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

    Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

    Ati “Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.”

    Museveni Calvin na we wari waje gushyingura, yavuze ko bishyuye imva yo gushyinguramo umukecuru wabo ariko bagasanga aho bari bushyingura hari gushyingurwa undi.

    Ati “Naje gushyingura umukecuru wanjye kandi hano wishyura mbere. Iminsi ibiri irashize tubahaye inyemezabwishyu ariko tubabajwe no kugera hano tugasanga imva bari baduhaye barimo kuyishyinguramo undi muntu, ni ukuvuga ko umubare w’abapfuye uruta imva zagenwe.”

    Museveni yasabye ko koperative icunga iri rimbi yagize uburangare, kuko amakimbirane hagati y’imiryango yatewe n’uko batamenyeshejwe uburyo bwo gushyingura bunyuze mu mucyo.

    Ati “Tukigera hano, habaye gushyamirana kuko hari imirambo ine kandi hari imva imwe, byaduhungabanije kuko hari abantu bataha kure bashobora gufatwa n’amasaha, twasabaga ko badufasha bakazana rwiyemezamirimo ubishoboye.”

    Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundo Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

    Ati’’N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.”

    Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

    Ati “Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.”

    Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

    Ku itariki ya 24 Kamena 2021, abantu 73 banduye Covid-19, bavuye kuri 83 bari bayanduye umunsi wari wabanje.

    Irimbi rya Kirundi ryabereyemo amakimbirane y’imiryango yari ije gushyingura ikabura imva

    Abaturage bashyinguye ku mugoroba

    Bamwe bari barambiwe batashye birinda gufatwa n’amasaha

    Imvururu z’imiryango yari yaje gushyingura ikabura imva yatewe n’uko abantu bitabye Imana ari benshi

    Byarinze bigera ku masaha y’umugoroba abaturage bari gushyingura

    Baje gushyingura birangira bahindutse abafundi

    Barwaniye imva imwe kubera ko izo bishyuye zashyinguwemo abandi bantu

    Biyubakiye imva ku irimbi