Tag: featured

  • Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara
    Nsabimana Callixte wiyise Sankara

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.

    Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, kuko yawuhasanze ahubwo yemera ko yagiye mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

    Ati “FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ari umutwe w’ingabo za CNLD, yaje kuba umutwe w’ingabo z’impuzamashyaka MRCD tariki ya 04 Nyakanga 2017”.

    Nsabimana Callixte avuga ko atari mu bashinze FLN ahubwo we yabaye umuvugizi wayo.

    Ibisobanuro bye akaba yabishingiye ku mvugo za bamwe mu baregwa muri urwo rubanza ndetse n’iz’ubushinjacyaha ku bandi bareganwa mu rubanza.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo FLN zari ingabo za MRCD, ariko amabwiriza yose yatangwaga na CNLD ari yo yari nyiri ingabo.

    Agira ati “Tuganira ku meza dushyiraho MRCD, CNLD yazanye ingabo ari zo FLN iba ari na yo ikomeza gutanga amabwiriza. Abandi twari dufite ibindi tuzana bijyanye na Politiki”.

    Nsabimana Callixte avuga ko yageze mu mpuzamashyaka MRCD, abarwanyi ba FLN baramaze kugera mu Burundi zije mu bitero i Nyaruguru.

    Avuga ko atiyumvisha ukuntu ari we na Rusesabagina baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN nyamara hari abawushinze.

    Ati “Kuki ari jye na Rusesabagina turegwa kurema FLN nyamara hari abasirikare barenga 80 bitandukanyije na FDLR-FOCA, bagashinga CNLD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ari na bo bayoboraga uwo mutwe?”

    Nyamara mu iburanisha ryo ku wa 23 Gicurasi 2019, Nsabimana yari yemeye ibyaha byose aregwa uko byari 16.


  • Nyagatare: Baramagana abica ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe i Gakirage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage
    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage

    I Gakirage mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu hari hatuwe n’aborozi babaga mu byitwa amaranshi (Inzuri). Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, ngo Interahamwe zahawe imihoro n’ibibiriti maze zijya kwica ndetse no gutwikira Abatutsi.

    Twagirayezu ati “Ingabo za Leta icyo gihe zifatanyije n’iz’Abazayirwa ndetse n’Abafaransa, baraje bararasa cyane ku manywa y’ihangu. Zisoje haza interahamwe ziturutse hariya Cyabayaga maze ziratwikwa, zirica ndetse zinyaga inka zijya kurya”.

    Twagirayezu avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.

    Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Agira ati “Mu mwaka wa 2018, umusaza witwa Sebarera Potien yemeye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ndetse no kutubwira abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, ariko baraye bamwishe babeshya ko yiyahuye”.

    Uretse kwica abashatse kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, n’abacitse ku icumu babuze ababasaba imbabazi.

    Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.

    Ati “Uwampekuye abo mu muryango, we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yarinangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana”.

    Ku wa 08 Ukwakira 1990, ni bwo Abatutsi ba Gakirage bishwe, magingo aya hakaba hamaze kumenyekana Abatutsi 40 bapfuye kuri iyo tariki ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


  • Bugesera: Abagenzi bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira
    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira

    Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali zihagaze, ndetse n’ingendo hagati y’uturere zikaba zihagaze, abantu bakaguma mu Karere barimo. Ibyo byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Hari abagenzi bo mu Karere ka Bugesera bibwiye ko ibyo bitabareba, ko biza kugenda uko bisanzwe bigenda, bakinjira muri Kigali nta kibazo.

    Abenshi bazindukiye muri gare ya Nyamata, ndetse bicara mu mamodoka bategereje ko bemererwa kugenda ariko ntibyakunda, barambiwe batangira gusubira mu ngo zabo, n’ubwo n’ubu bakomeje kuza umwe umwe ku biro bya ‘agence’ zisanzwe zitwara abagenzi i Kigali, babaza niba bitaremerwa ko bagenda.

    Umwe muri abo baza baje kubaza ko bitaremerwa witwa Nyabyenda Martin ati “Ubusanzwe byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane. Numvise ko no mu nzira ugana i Kigali ngo harimo za bariyeri nyinshi z’Abapolisi.Ubuzima bugiye kutugora kuko bizinesi nyinshi tuzikorera i Kigali”.

    Ubu muri gare ya Nyamata imodoka ziraparitse, harakora imodoka zijyana abantu mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera.

    N’ubwo abagenzi bari bategereje ko byemerwa bakajya i Kigali, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abinyujije ku rubuga rwa Twitter yasobanuye ko abantu bagomba kuguma mu Karere, kuko abafite impamvu zihariye zituma bajya muri Kigali bashyiriweho uburyo bafashwamo.

  • Ngororero: Amashanyarazi bahawe yabarinze ingorane zo kubyariza ku itoroshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi
    Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi

    Mu gihe bamwe bakeneye umuriro mu bikorwa by’iterambere, abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bamaze igihe bakoresha itoroshi nijoro bita ku babyeyi n’abarwanyi babagana badafite umuriro w’amashanyarazi bigahora bibahangayikishije.

    Ikigo nderabuzima cya Gashonyi giherereye mu misozi miremire ya Ngororero, kugira ngo ugere ku bitaro biri hafi bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, bisaba kwambuka umugezi wa Mukungwa yihuza na Nyabarongo bikaba ikibazo kuyambuka igihe imvura yaguye, mu gihe n’umuhanda uba utameze neza.

    Abaturage bavuga ko bamenyereye gukoresha ingobyi mu gihe cy’imvura kuko imodoka hari aho zidashobora gukora.

    Ikibazo cy’imihanda cyifatanyije no kutagira umuriro ku kigo nderabuzima cya Gashonyi byatumye abaturage bajya mu bwigunge mu kubona serivisi nziza z’ubuzima.

    Kuva babona ikigo nderabuzima cyubatswe na World Vision, kigakurikirwa no kubegereza amazi n’amashanyarazi, ubu bashima Leta y’u Rwanda n’umufatanyabikorwa wayo World Vision bashoboye kubakura mu bwigunge bakaba bahabwa serivisi nziza uko bayishaka.

    Ayinkamiye Clotilde ni umubyeyi w’imyaka 42, agaragaraza imikorere by’ ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyamufashije kitarabona amashanyarazi na nyuma yo kuyabona.

    Agira ati “Iki kigo cyadufashije tutarabona amashanyarazi, cyari gifite inyubako ntoya, kitagira amazi, iyo wazaga mu ijoro wabaga utizeye serivisi uhabwa kuko abaganga bakoreshaga itoroshi, haba mu kubyaza, haba mu gusuzuma ugasanga ababyeyi bamwe batahakunda, bagahitagamo gukora ibilometero bakajya ku bitaro bya Shyira na byo byari mu misozi ihanamye, abandi bakabyarira mu rugo kuko babonaga n’aho babyarira batahizeye.”

    Ayinkamiye avuga ko abaturage bo muri Matyazo bari barasigaye inyuma kubera kutagira amashanyarazi n’amazi.

    Ati “World Vision yaradufashije, kuko nyuma yo kuvugurura inyubako y’ababyeyi baduhaye amazi meza, turuhuka ingendo zo gukora ikilometero dushaka amazi mu mibande, ibi byagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke.”

    Ati”Ibi bikorwa byahinduye ubuzima bwacu kuko indwara z’umwanda zaragananutse ndetse dushobora gutunga telefoni kuko tubona aho turahura umuriro, mbere byari ikibazo kubona umuriro ndetse n’iterambere ryari rikeya.”

    Nayino Anoilita utuye mu kagari ka Rwamiko, avuga ko ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyagabanyije ababyeyi babyarira mu rugo n’abana bagahura n’ibibazo bavuka.

    Ati “Turishimira ko iki kigo nderabuzima cyavuguruwe, tubona amashanyarazi, ubu ibizami bikorwa byose, umubyeyi uje kubyara aba azi neza ko abaganga bamukurikirana bareba neza badakoresha itoroshi nka kera, tubona amazi meza hano, ubuzima bwabaye bwiza.”

    Nayino akomeza avuga ko abaturage babonye amazi batozwa isuku n’abana babona amazi isuku iriyongera haba mu ngo no ku imashuri.

    Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashonyi, Nzabahiranya Wilhelimine, avuga ko bahuye n’ingorane batarabona amashanyarazi.

    Ati “Mbere ya 2018 ubuzima bwari bugoye kuko nta mashanyarazi twari dufite tugakoresha itoroshi mu kubyaza, ibaze iyo umubyeyi akeneye kongerwa, udafite umuriro ukoresha itoroshi bisaba kwigengesera, dushimira Imana ko nta mubyayi wabigiriyemo ikibazo.”

    Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza
    Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza

    Avuga ko iyo mikorere yatumye ababyeyi batahakunda bigatuma benshi bakora ingendo ndende, abandi bakabyarira mu ngo.

    Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Gashonyi igaragaza ko abagore babyarira kwa muganga bari kuri 50% ikigo nderabuzima kitarabuvururwa ngo gihabwe amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85%.

    Nzabahiranya avuga ko imbogamizi bagiraga bagifite ari umuhanda kuko mu gihe cy’imvura imbangukiragutabara itabasha kugera ku barwayi. Ati “Tugira ibibazo mu gihe cy’imbura abarwayi bajyanwa mu ngombi.”

    Uwo muyobozi avuga kandi ko amazi yegerejwe abaturage yagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke.

    Ati “Indwara z’abana zari nyinshi mu gihe batagiraga amazi meza, ibipimo bigaragaza ko indwara z’impiswi ziterwa n’umwanda zari kuri 65%, ubu zigeze kuri 40% kandi ubukangurambaga burakomeje.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bashima World Vision yabafashije kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona serivisi nziza.

    Ati “Badufashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Gashonyi, ariko banadufashije mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza nko kubaka ibyumba by’amashuri tugabanya ubucucike, badufashije kubona intebe mu mashuri, bafasha Akarere kwegereza abaturage amazi meza dusezerera indwara zikomoka ku isuku nke, badufashije mu kubaka amasoko mato abaturage bashobora kugeza umusaruro ku isoko bihindura ubuzima bwabo.”

    Jérôme Sezibera Ayingoma umukozi wa World Vision avuga ko ibikorwa bakora bagamije guteza imbere imibereho y’umwana, cyane cyane abakomoka mu miryango icyennye.

    Asobanura ko World Vision yita ku bukungu n’iterambere, ubuhinzi, ibindi biri mu buzima, amazi, isuku n’isukura, hamwe n’uburezi, kugira ngo bifashe umwana kugira ubuzima bwiza.


  • Vivo Energy Rwanda yateye inkunga abanyeshuri 10 binyuze mu Imbuto Foundation #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation
    Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation

    Iyo nkunga ikomoka ku masezerano uwo muryango wagiranye na Imbuto Foundation mu myaka itanu ishize, ajyanye no gufasha abana 10 batishoboye biciye muri gahunda yo gufasha mu myigire ya ‘Edified Generation’.

    Umuyobozi mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Mr. Saibou Coulibaly, yavuze ko uburezi kuri uwo muryango ari ingenzi.

    Yagize ati “Twishimiye kuba twabashije gufasha abana b’Abanyarwanda. Uburyo nibuboneka bamwe muri bo tuzabashyira muri gahunda ya ‘Young Talent Programme’, iyo ikaba ari gahunda yo guha ibikoresho abarangije kwiga, biciye mu imenyerezamwuga kuri Vivo Energy Rwanda”.

    Biciye muri ubwo bufasha, urwo rubyiruko ruzabona impinduka mu buzima, birufashe mu iterambere ry’igihe kirekire kiri imbere, cyane ko Vivo Energy Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Imbuto Foundation, kandi wiyemeje gukomeza gutera inkunga urubyiruko.

    Gahunda yo gufasha mu myigire ya Imbuto Foundation ya ‘Edified Generation’ yatangiye muri 2002, ifite intego yo guha ubushobozi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango ikennye, bahabwa Amadolari ya Amerika 300 buri mwaka ku mwana, yo kubafasha mu mibereho, ubwishingizi bw’ubuzima n’ibikenerwa ku ishuri.

    Biciye muri iyo gahunda, abanyeshuri b’abagenerwabikorwa bakora ingando mu biruhuko, bikabafasha kumenya uko bakwitwara mu buzima, gucunga umutungo ndetse bakanagirwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ibyo biga. Kugeza ubu abanyeshuri 9,601 bahawe ubwo bufasha mu myigire.

    Mu gihe Umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 20 umaze utanga ubufasha ku muryango nyarwanda, ufite gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko babura ubushobozi bwo kujya mu mashuri abacumbikira, ubishyurira amafaranga akenerwa kugira ngo bige muri ayo mashuri ndetse unabafashiriza mu ngando zo mu biruhuko.

  • Umuraperi Riderman n’umugore we babyaye impanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

    Bivugwa ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

    Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Asna.

  • Prof. Lyambabaje yavuze ku bibazo by’imishahara mu barimu n’agahimano muri Kaminuza y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iby’i Nyagatare byamenyekanye ubwo abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, batabazaga bavuga ko bari guhura n’ingaruka z’umwarimu wabigishije amasomo ya ‘Management Accounting’ na ‘Financial Reporting’ agafatira amanota yabo.

    Ku rundi ruhande mwarimu yasobanuraga ko yabitewe n’uko Kaminuza yahakanye kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 10 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda kubera amasaha y’ikirenga yakoze, birangira rubuze gica maze abanyeshuri bemera kunywa umuti ari wo gusubiramo ibizamini by’ayo masomo.

    Iki kibazo cyagarutsweho mu cyumweru gishize ubwo abadepite bahamagazaga Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure iby’imicungire y’umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda, yagaragayemo imyenda y’umurengera ahanini idafitiwe ibisobanuro.

    Depite Mbonimana Gamariel yavuze ko iyo myenda yaba ifite aho ihuriye n’uruhuri rw’ibibazo biri muri Kaminuza y’u Rwanda birimo kuba abarimu bagikoresha ingwa ku kibaho, ubusumbane mu mishahara n’ibindi.

    Yakomeje avuga ko ibirarane by’imishahara byatumye abarimu barega Kaminuza abandi banga gutanga amanota bigira ingaruka ku banyeshuri, yongeraho ko iyo abarimu bagerageje gukurikirana ikibazo cyabo batotezwa abandi bagakangishwa guhagarikwa, ati “Abarimu bamwe muri Koleji ya ‘Business’ ntabwo bishimye mu by’ukuri.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iby’abarimu batotezwa ntacyo abiziho naho iby’imishahara byo bizakemurwa na sitati yihariye ibagenga iri gutegurwa.

    Ati “Ikibazo cy’imishahara y’abarimu ikiri hasi ugereranyije n’abandi bakozi muri Kaminuza, kizakemukira mu gushyiraho sitati yihariye igenga abarimu turi gukorana n’izindi nzego, n’abarimu ba kaminuza bizabageraho.Icy’abakozi batotezwa ntacyo ndi bukivugeho kubera ko nta makuru ngifiteho, ariko iyo umuntu atishimye agira uburyo abigaragaza.”

    “Ku mwarimu wimanye amanota kubera ko atishyuwe amasaha y’ikirenga yakoze, bijyanye na bya bindi kaminuza idashobora kwishyura kubera ko nta mpapuro zihari zibisobanura. Iyo umwarimu afite ibyangombwa byose arishyurwa, barahari benshi bishyuwe.”

    Dr Uwamariya yakomeje avuga ko kwimana amanota atari cyo gisubizo nyacyo ahubwo bigaragaza imyitwarire mibi, abanyeshuri bakaba ari bo barengana mu gihe hari izindi nzira umwarimu yanyuramo zikamufasha kubona uburenganzira bwe mu gihe atanyuzwe.

    Nta bibazo by’imishahara biri mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira.

    Kuri uwo mwarimu muri Koleji ya Nyagatare ngo itsinda ryashyizweho ngo risuzume iby’amasaha y’ikirenga muri Kaminuza y’u Rwanda ryasanze adakwiriye kwishyurwa.

    Prof Lyambabaje yemera ko no muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu iki kibazo gihari ariko ko naho abagenzuzi basanze uburyo amasaha y’ikirenga abarwamo bukemangwa.

    Ati “Hari undi mwarimu ufite ikibazo nk’icyo; abagenzuzi ba kaminuza bagiye gusuzuma uko gihagaze, amakuru angeraho ni uko ibyavuye muri iryo genzura bikemanga uburyo amwe muri ayo masaha abarwa n’uko bifuza ko yakwishyurwa. Ni yo mpamvu tubigenza buhoro kugira ngo amafaranga ya kaminuza twe kuyatanga hatari ibintu bifatika dushingiraho kugira ngo tuyatange. Nta kindi kibazo cy’imishahara nzi uretse icyo ngicyo.”

    Mu myaka umunani ishize Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta asohora raporo y’imikoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta, Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gutungwa agatoki ku micungire mibi. Prof Lyambabaje yavuze ko abayobozi bayo bafite umukoro wo kwicara hamwe bagasuzuma aho ibibazo bituruka maze bakabishakira umuti.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira

  • Urwego rw’abikorera rwibukijwe ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bitareba leta yonyine – #rwanda #RwOT

    Mukasine atangaza ibi nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu mpera za 2020, bwagaragaje ko hari ibikorwa byahungabanyije uburenganzira bwa muntu birimo ko hari abagiye birukanwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’ingaruka za Covid-19.

    Ni muri urwo rwego iyi Komisiyo ishinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yateguye amahugurwa yagenewe abikorera mu bikorwa by’ubucuruzi, amahuriro y’abacuruzi ndetse n’abayobozi mu nzego za leta.

    Mukasine, yavuze ko imwe mu nshingano z’iyi komisiyo ari uguteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi bigakorwa mu nzego zose z’igihugu zaba iza leta n’abikorera.

    Ati “Guteza imbere uburenganzira bwa muntu tubikora biciye mu nyigisho cyangwa ibiganiro tugirana n’inzego zitandukanye, mu bukangurambaga dukora. Tubikora ku byiciro bitandukanye kugira ngo inzego zose zimenye ko uburenganzira bwa muntu buba hose, buba mu bikorwa byose, mu buzima bwa buri munsi.”

    Yakomeje agira ati “Tugomba gufatanya twese kububungabunga no kubwubahiriza. Buriya iyo tuvuga uburenganzira bwa muntu abantu benshi bahita batekereza leta, ariko twese bidusaba kubwubahiriza niba uri uwikorera cyangwa mu mirimo itandukanye harimo uburuzi, abacuruzi bafite abakozi bagomba kumenya ko uburenganzira bwabo bwubahirijwe. Ibyo byose ni uburenganzira, ntabwo uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa na leta gusa.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Dr Akumuntu Joseph, yavuze ko ibikorwa by’abikorera bishingira ku bakozi ari na yo mpamvu uburenganzira bw’abo bakozi buba bugomba kubahirizwa.

    Ati “Nk’urwego rureberera abikorera hariho uburyo bw’uko habaho gukomeza ubukangurambaga kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.”

    Yakomeje agira ati “Iterambere ry’ubucuruzi rishingiye ku mukozi, mu gihe cyose uwo mukozi adafite uburenganzira bwe, adafite ubwisanzure muri we, akimwa bumwe mu burenganzira yemererwa, icyo gihe byanze bikunze uwo mukozi aba abangamiwe, mu kubangamirwa havamo ukudindira k’ubucuruzi.”

    Komisiyo y’Igihugu yo kurengera Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko ibikorwa byo guhugura abantu mu nzego zitandukanye n’ubukangurambaga bukorerwa hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

    Mukasine yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye guharirwa leta ahubwo n’abikorera bakwiye kumenya ko bibareba

  • Barifuza ko uwashinze ikimina ‘Tuzamurane’ yahanirwa uburiganya yabakoreye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today baba i Huye bagiye bitabira ibi bimina byombi, bavuga ko byarimo abantu benshi, kuko nko ku rubuga rwa Whatsapp rwa Tuzamurane babonagaho abanyamuryango basaga 300.

    Babigiyemo nyuma yo kubona ubutumwa bubagaragariza ko byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ubukene abantu batewe n’indwara ya Coronavirus. Amakenga y’uko bwaba ari uburiganya yavuyeho babonye bagenzi babo bafashe amafaranga menshi.

    Uri muri Tuzamurane wazanye abanyamuryango 2, iyo yagerwagaho yabaga yemerewe guhabwa miliyoni 4 yagezwagaho n’abanyamuryango umunani, ariko agatwara 3, ibihumbi 500 bikagirwa umugabane mushyashya naho 500 bisigaye bikabikwa nk’amafaranga y’umutekano yazasubirana nyirayo igihe habaye ingorane zitumye ikimina gihagarara.

    Uri muri Health Progress we yatangaga miliyoni n’ibihumbi 300, igihe agezweho akaba agomba guhabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 400, ariko agashyikirizwa miliyoni 8 andi agasigarana umukuru w’ikimina witwa Gerard, akaba musaza w’uwashinze Tuzamurane.

    Umwe mu bariganyijwe uba i Huye twise Nirere kuko atashatse ko izina rye ritangazwa, agira ati “Nari narabipinze, numvise mugenzi wanjye dukorana wahawe miliyoni enye, ndetse n’undi bayazaniye ndeba, nanjye amafaranga njya kuyashaka, none byahagaritswe nta na rimwe nanjye mbonye.”

    Nirere uyu yari yatanze amafaranga ibihumbi 500 hanyuma atanga n’indi miliyoni y’abantu babiri yasabwaga kugira ngo azabashe kubona za miliyoni enye.

    Iki kimina yakitabiriye mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2021 abwirwa ko kimaze umwaka, hanyuma aho mu kwa gatanu hatangiriye gusohoka amatangazo ya RIB agaragaza ko ubucuruzi bw’uruhererekane (Pyramid scheme) butemewe mu Rwanda, na cyo gitangira gucumbagira, kuko abanyamuryango bari bamaze gufunguka amaso babona ibyo bitabiriye na byo ari ubucuruzi bw’uruhererekane bwungukira ababutangiye n’abandi bakeya babwitabiriye, ariko bugahombya benshi.

    Icyakora ngo uwabibazaga ku rubuga bahuriragaho yasubizwaga ko atari byo, ariko uwashinze ikimina agahita amukura ku rubuga avuga ko ari kugumura abandi.

    Ubundi Ikimina Tuzamurane cyatangijwe n’uwitwa Emmanuella Mukashema uba i Kigali, ariko aho abacyitabiriye batangiriye kubona ko ari uburiganya bagasaba gusubizwa amafaranga yabo, baje kumenya ko abo bari kumwe yavugaga bagitangiranye ari abantu bo mu muryango we, harimo na musaza we witwa Gerard waje no gushinga Health Progress.

    Nirere, kimwe na bagenzi be, bifuza gusubizwa amafaranga yabo, ariko na Emmanuella akabihanirwa. No kugeza ubu ngo ntibanumva impamvu atarafatwa ngo afungwe, ahubwo akitaba kuri RIB hanyuma agataha.

    Nirere ati “Emmanuella yarezwe n’abantu benshi, yemwe n’ikigaragaza ko yemera ko yakoze icyaha ni uko hari abo yatangiye gusubiza amafaranga yabo, n’ubwo abishyura ibice. Noneho tukibaza tuti kuki batamufata ngo bamufunge, ko ari na byo byatuma atwishyura?”

    Bifuza no gufashwa bagasubirana amafaranga yabo, kuko ahanini bagiye bayaguza banki, none kwishyura bikaba biri kubagora kuko inyungu bari biteze batayibonye, n’ayo bagujije bakaba batari kuyabona.

    Ngo hari n’abagore babyitabiriye ubu bakaba bari gushwana n’abagabo babo, kuko babikoze rwihishwa bibwira ko bari gushakira umuryango ubukire.

    Kandi ngo ugerageje kwishyuza Emmanuella cyangwa musaza we Gerard, amubwira kwishyuza uwo yahaye amafaranga ye, nyamara bakiyibagiza ko hari ayo basigaranaga kuri buri muntu wishyurwaga, bitaga ay’ingoboka.

    Ikindi ngo hari na nimero za telefone bagiye boherezaho amafaranga bahamagara ntizicemo, bagakeka ko ari iza ba nyiri ikimina wenda zitabaho cyangwa z’abantu batakiriho. Ibi bibatera kugira bati “Emmanuella ni we uzi abari abanyamuryango bose, azakore ku buryo dusubizwa amafaranga yacu.”

    Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, avuga ko iby’ubu bucuruzi bw’uburiganya RIB yabumenye, kandi ko n’ababuvugwamo ubu bari gukurikiranwa. Kuba badafunze kandi ngo ntibivuga ko batari gukurikiranwa, kuko ubundi ufungwa ari uwo bigaragara ko ashobora gutoroka.

    Anavuga ko urebye abashinze ubu bucuruzi bw’uruhererekane bise ibimina kugira ngo abantu batekereze ko byemewe (ibimina byo ntibibujijwe mu Rwanda) ari abantu bo mu muryango umwe, bagiye bamara kubona amafaranga hamwe bagashinga n’ibindi, bityo iperereza bari kubikoraho rikaba riri gukorwa mu bwitonzi kuko ari uruvangavange.

    Avuga kandi ko abari gukurikiranwa bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ko nibagihamywa n’inkiko “bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

    Naho abariganyijwe bifuza amafaranga yabo, ngo bemerewe kurega abo bahaye amafaranga yabo mu rukiko rw’ubucuruzi bakaregera indishyi zabo.