Tag: featured

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 964, abapfuye ni 5 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 70, 65, 63, umugore w’imyaka 43 (i Kigali) hamwe n’umugabo w’imyaka 68 (i Huye), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 397 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abantu 247,666 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 264 bayihawe ku wa Gatatu.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe (964). Ni mu gihe mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena hari habonetse abanduye bashya 861, uyu mubare na wo ukaba wari hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe bishize kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Ruhango: Abakorerabushake b’urubyiruko bagabiye uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere
    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere

    Urubyiruko rwabikoze mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora yizihizwa buri tariki ya 04 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bw’izari ingabo za (RPA) ziyemeje guhaguruka zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.

    Urubyiruko rugaragaza ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukugaragariza ababyiruka ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

    Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Bashima Hussein, avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye, ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

    Musonera yanahawe n
    Musonera yanahawe n’ibyo kurya

    Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasaha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga, ahubwo ko n’ibitekerezo biba bikenewe.

    Avuga ko gukorera ubushake bitanga isomo ku rubyiruko kugira neza mu gihe kizaza mu bakuru n’abato, no guhuza imbaraga mu gukorera hamwe mu iterambere.

    Agira ati “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza. Iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

    Fulgence Musonera utuye mu Mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, yinjiye mu ngabo za RPA mu 1993 anyuze mu gihugu cy’u Burundi, ariko aza gukomeretswa n’ibimanyu by’ibisasu ubu bimwe bikiri mu mubiri we.

    Musonera (wambaye imyenda y
    Musonera (wambaye imyenda y’umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere

    Musonera kandi yanahakuye uburwayi buhoraho bw’umusonga ku buryo nibura buri kwezi agomba kujya kwisuzumisha, ibyo bikaba bituma nta kintu abasha kwikorera kuko imbaraga ari nkeya kubera ubwo burwayi ahorana.

    Avuga ko ashima urubyiruko rwiyemeje kumugabira inka kuko izamwunganira mu bundi bufasha yahabwaga na Leta bwo kumuvuza, kandi agasaba n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agira ati “Kubera ubwo burwayi buhoraho nta kintu nabashaga kwikorera, sinaterura akantu karemereye, nta mirimo y’ingufu nakora, ubwo nakoraga utuntu duto dutuma ntateza imbere urugo, nkaba nishimiye kubona iyi nyunganizi y’inka. Niyororoka nanjye nzagabira abandi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare muri Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi ko rugomba guharanira ibyiza.

    Agira ati “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu kandi rukabikora mu kuzirikana ko amaboko yarwo ari yo azubaka Igihugu”.

    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by
    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu

    Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.

    Inka yagabiwe uwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu yaguzwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango. Bayimuhaye ifite amezi ku buryo izahita ibyara kandi ikaba ifite ubwishingizi ku buryo igize ikibazo yashumbushwa indi. Yanagenwe ibyo kurya n’imiti y’iyo nka.


  • Imbuto Foundation yahawe inkunga yo gushyigikira uburezi bw’abana batishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga y’amafaranga iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Imbuto Foudation yasinyanye na Vivo Energy Rwanda mu myaka itanu ishize. Aya masezerano agena ko iki kigo kizajya gifasha abana 10 batishoboye binyuze muri gahunda y’uyu muryango yiswe ’Edified Generation scholarship programme’.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko baterwa ishema no kubona bagira umusanzu batanga mu guhindura ubuzima bw’abana bakomoka mu miryango itishoboye.

    Ati “Dutewe ishema no kubasha guhindura ubuzima bw’aba bana b’Abanyarwanda, uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzarushaho gutera intambwe bamwe muri bo tubinjize muri gahunda yacu igamije gufasha urubyiruko rurangije kaminuza kubona ubumenyingiro, tubaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Vivo Energy.”

    Gahunda ya ’Edified Generation scholarship programme’ yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

    Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri batishoboye kwiga.

    Vivo Energy Rwanda yashyikirije Imbuto Foundation miliyoni 3 Frw zizafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye kwiga

    Mu myaka itanu ishize nibwo Imbuto Foundation na Vivo Energy byasinyanye aya masezerano y’ubufatanye

  • Nyamirambo: Imwe mu mihanda yafunzwe iharirwa kwakira abagana restaurant – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

    Uti “Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiliya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiliya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

    Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

    Muri Nyamirambo abagana restaurants batangiye kwicazwa mu muhanda

  • Rwiyemezamirimo ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikirwa isoko yatsindiye muri Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo yatsindiye isoko binyuze mu ipiganwa ryakoreshejwe n’umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza kuko aribo bafite uburenganzira bwo gutanga isoko ry’ubatekera.

    Nyuma yo kuryegukana yiteguye imirimo yose ayirangije aza gutangira akazi ariko atungurwa no guhagarikirwa ku marembo ya kaminuza, ubuyobozi bwayo buvuga ko atemerewe gutekera abanyeshuri.

    Mu kiganiro yagiranya na Radio 1, Cyiza Habat yavuze ko yari yamaze kwitegura aje gutangira akazi atungurwa no gusubizwa inyuma.

    Ati “Twazindutse mu gitondo cya kare kuko twagombaga gutangira dutanga amafunguro ya mu gitondo, tuhageze dutungurwa n’uko abacunga umutekano batubwiye ko tutagomba kwinjira ari ko ubuyobozi bwavuze.”

    Yakomeje avuga ko yari yamaze kugura ibikoresho byose n’ibiribwa ubu bikaba byatangiye kwangirika akaba yibaza uzamukiza icyo gihombo.

    Ati “Ibintu byose sinzi icyo ndi bubikoreshe, ibyinshi byatangiye kwangirika ubu byanyobeye ariko ndasaba inzego zose zishinzwe kurenganura abantu ko nanjye narenganurwa.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko abanyeshuri koko ari bo bashinzwe gutanga isoko ry’ubatekera ariko bubahiriza amabwiriza, avuga ko uwahawe isoko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuvugururwa inshuro ebyiri hatongeye kubaho ipiganwa mu gihe serivisi ze zaba zishimwe.

    Ubuyobozi bukaba buvuga ko iyi ngingo ari yo itarubahirijwe ubwo batangaga isoko rishya, kuko abanyeshuri badatanga impamvu nyayo yatumye baka uwabatekeraga isoko ndetse ntibahe n’ubuyobozi amakuru.

    Umuryango w’abanyeshuri uvuga ko utazi impamvu bahagaritse uwatsindiye isoko kandi baranenze uwabatekeraga mbere ndetse n’amakuru yo gutanga isoko bakaba barayabamenyesheje.

    “Ibijyanye no gutanga amasoko biri mu nshingano zacu kandi uwatsindiye isoko twaramuberetse, by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri umunsi dutanga ibaruwa twarayimweretse. Hari uwatsindiye isoko twese twari tubizi ndetse n’amasezerano tugomba kumuha twayavuganyeho.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri bakomeje kwitana ba mwana, mu gihe Cyiza ibyo yaguze biri kwangirika ndetse n’abakozi yari yahaye akazi bari kukamwishyuza.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza bwanze isoko ryatanzwe n’umuryango w’abanyeshuri k’ugomba kubatekera

  • Rulindo:Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yabaga mu kizima yacaniwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyabaye wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende, yavuze ko impamvu bahisemo kwibuka basura urwibutso ari ukugira ngo abakozi bakiri bato kimwe n’abandi batazi amateka ya Jenoside barusheho kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati “Turi abacuruzi ariko ibyo ntibikuraho umusanzu wacu ku gihugu, twahisemo Kwibuka abacu bazize Jenoside dusura uru rwibutso rwa Mvuzo ndetse tunacanira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Rulindo. Gusura urwibutso ni mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye, urabona ko umubare munini ari urubyiruko, bakwiye kwiga amateka kugira ngo bazayigishe n’abandi kandi ibi bizabafasha mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Aba bakozi ba Jibu bari kumwe na Kudzai Munyavi ukomoka muri Zimbabwe ushinzwe ibiro by’icungamari muri Jibu mu bihugu ikoreramo byose, wasuye ku nshuro ye ya mbere urwibutso rwa Jenoside. Yavuze ko ibyo yiboneye biteye agahinda, asaba abapfobya n’abahakana Jenoside ko bakwiye kuza kwirebera ukuri aho gupfa kuvuga.

    Yagize ati “Ni ubwa mbere nasura Urwibutso rwa Jenoside ariko binkoze ku mutima kuko biteye agahinda, najyaga mbireba kuri internet ariko iyo uhigereye nibwo ubona ko ubumuntu bwari ntabwo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye kuza bakirebera ukuri aho kuvuga ibyo biboneye.”

    Aba bakozi ba Jibu banacaniye imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho buri muryango wahawe igikoresho gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba gifite amatara ane.

    Ugirimbabazi Theresia utuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahawe ibyo bikoresho.

    Ati “Natahaga nitura hasi kubera hatabonaga, kuva Jenoside yarangira nabaga mu kizima abandi bagacana njyewe ngakoresha agatadowa ariko rwose ndishimye cyane kuko ubu sinzongera kuba ahantu hatabona, Imana ni yo yonyine izi ukuntu nishimye”.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, asanga ari iby’agaciro kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe umuriro, ahamya ko bibongerera ikizere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yanashimiye ubuyobozi bwa Jibu kuba bwaratekereje igikorwa cyiza cyo gucanira imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imirasire y’izuba.

    Urwibutso rwa Jeonside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’abagera ku 6 700.

    Imiryango 40 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanye n’ikizima bigizwemo uruhare na Jibu Rwanda

    Abahawe imirasire y’izuba bahuriza ku kuba bagorwaga no kuba ahantu hatabona

    Ugirimbabazi Theresia yashimywe Jibu Rwanda yabafashije kubona uburyo bwo gucana

    Abakozi ba Jibu bashyize indabo ku rwibutso rwa Mvuzo banunamira inzirakarengane zihashyinguwe

    Abakozi ba Jibu basuye uru rwibutso mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye mu Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Jibu bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo

    Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’abadaterwa ubwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda, Darlington Kabatende yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kwongera kwiga

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Muhizi – #rwanda #RwOT

    Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

    Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

    Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

    Col Muhizi yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

    Ipeti Muhizi yahawe ni ryo rito mu cyiciro cy’abajenerali

  • Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara
    Nsabimana Callixte wiyise Sankara

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.

    Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, kuko yawuhasanze ahubwo yemera ko yagiye mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

    Ati “FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ari umutwe w’ingabo za CNLD, yaje kuba umutwe w’ingabo z’impuzamashyaka MRCD tariki ya 04 Nyakanga 2017”.

    Nsabimana Callixte avuga ko atari mu bashinze FLN ahubwo we yabaye umuvugizi wayo.

    Ibisobanuro bye akaba yabishingiye ku mvugo za bamwe mu baregwa muri urwo rubanza ndetse n’iz’ubushinjacyaha ku bandi bareganwa mu rubanza.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo FLN zari ingabo za MRCD, ariko amabwiriza yose yatangwaga na CNLD ari yo yari nyiri ingabo.

    Agira ati “Tuganira ku meza dushyiraho MRCD, CNLD yazanye ingabo ari zo FLN iba ari na yo ikomeza gutanga amabwiriza. Abandi twari dufite ibindi tuzana bijyanye na Politiki”.

    Nsabimana Callixte avuga ko yageze mu mpuzamashyaka MRCD, abarwanyi ba FLN baramaze kugera mu Burundi zije mu bitero i Nyaruguru.

    Avuga ko atiyumvisha ukuntu ari we na Rusesabagina baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN nyamara hari abawushinze.

    Ati “Kuki ari jye na Rusesabagina turegwa kurema FLN nyamara hari abasirikare barenga 80 bitandukanyije na FDLR-FOCA, bagashinga CNLD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ari na bo bayoboraga uwo mutwe?”

    Nyamara mu iburanisha ryo ku wa 23 Gicurasi 2019, Nsabimana yari yemeye ibyaha byose aregwa uko byari 16.


  • Nyagatare: Baramagana abica ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe i Gakirage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage
    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage

    I Gakirage mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu hari hatuwe n’aborozi babaga mu byitwa amaranshi (Inzuri). Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, ngo Interahamwe zahawe imihoro n’ibibiriti maze zijya kwica ndetse no gutwikira Abatutsi.

    Twagirayezu ati “Ingabo za Leta icyo gihe zifatanyije n’iz’Abazayirwa ndetse n’Abafaransa, baraje bararasa cyane ku manywa y’ihangu. Zisoje haza interahamwe ziturutse hariya Cyabayaga maze ziratwikwa, zirica ndetse zinyaga inka zijya kurya”.

    Twagirayezu avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.

    Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Agira ati “Mu mwaka wa 2018, umusaza witwa Sebarera Potien yemeye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ndetse no kutubwira abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, ariko baraye bamwishe babeshya ko yiyahuye”.

    Uretse kwica abashatse kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, n’abacitse ku icumu babuze ababasaba imbabazi.

    Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.

    Ati “Uwampekuye abo mu muryango, we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yarinangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana”.

    Ku wa 08 Ukwakira 1990, ni bwo Abatutsi ba Gakirage bishwe, magingo aya hakaba hamaze kumenyekana Abatutsi 40 bapfuye kuri iyo tariki ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


  • Bugesera: Abagenzi bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira
    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira

    Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali zihagaze, ndetse n’ingendo hagati y’uturere zikaba zihagaze, abantu bakaguma mu Karere barimo. Ibyo byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Hari abagenzi bo mu Karere ka Bugesera bibwiye ko ibyo bitabareba, ko biza kugenda uko bisanzwe bigenda, bakinjira muri Kigali nta kibazo.

    Abenshi bazindukiye muri gare ya Nyamata, ndetse bicara mu mamodoka bategereje ko bemererwa kugenda ariko ntibyakunda, barambiwe batangira gusubira mu ngo zabo, n’ubwo n’ubu bakomeje kuza umwe umwe ku biro bya ‘agence’ zisanzwe zitwara abagenzi i Kigali, babaza niba bitaremerwa ko bagenda.

    Umwe muri abo baza baje kubaza ko bitaremerwa witwa Nyabyenda Martin ati “Ubusanzwe byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane. Numvise ko no mu nzira ugana i Kigali ngo harimo za bariyeri nyinshi z’Abapolisi.Ubuzima bugiye kutugora kuko bizinesi nyinshi tuzikorera i Kigali”.

    Ubu muri gare ya Nyamata imodoka ziraparitse, harakora imodoka zijyana abantu mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera.

    N’ubwo abagenzi bari bategereje ko byemerwa bakajya i Kigali, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abinyujije ku rubuga rwa Twitter yasobanuye ko abantu bagomba kuguma mu Karere, kuko abafite impamvu zihariye zituma bajya muri Kigali bashyiriweho uburyo bafashwamo.