Tag: featured

  • USA: Umuturirwa wasenyutse uhitana umuntu umwe, 99 baburirwa irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa USA, yavuze ko biteguye gutanga ubufasha bwose mu bikorwa by’ubutabazi, ndetse no kwimura abarokotse muri iyo mpanuka.

    Umuntu umwe ni we wapfuye nk’uko byavuzwe na Charles Burkett, Meya w’Umujyi wa Surfside, aho uwo muturirwa wubatse.

    Nk’uko bivugwa n’abaturiye uwo muturirwa, amagorofa 12 (étages) ni yo yasenyutse ahagana saa saba n’igice z’ijoro (1 h 30) ku isaha y’aho i Miami.

    Barry Cohen w’imyaka 63, ni umwe mu bari batuye muri uwo muturirwa wasenyutse uruhande rumwe, avuga ko yari ari mu bitsi byinshi, nyuma ikintu giturika nk’aho ari indege ihanutse cyangwa se inkuba ikubise, ariko ngo yumva birakomeje bimara iminota hagati ya 15-20.

    Umwe mu bayobozi ba Miami-Dade witwa Sally Heyman, yabwiye CNN ko n’ubwo hari icyizere cy’uko hari abantu basanga bakiri bazima, ariko ngo kigenda kigabanuka uko amasaha agenda yicuma.

    Igice cy’uwo muturirwa kireba ku Nyanja ni cyo cyasenyutse ngo bikora kuri za ‘appartements’ zigera kuri 55, nk’uko Ray Jadallah, umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z’ubutabazi muri Miami-Dade yabibwiye abanyamakuru, avuga ko mu bantu 35 bamaze gutabararwa harimo n’abari bari mu gice cyasenyutse.

    Impamvu y’isenyuka ry’uwo muturirwa ntiramenyekana nk’uko Danielle Levine Cava yabitangaje ejo tariki 24 Kamena 2021 aganira n’ikinyamakuru Miami Herald.

    Hari ibikorwa byo gusana uwo muturirwa byari bimaze iminsi bikorwa cyane cyane ku gice cyo ku gisenge, ariko abayobozi batandukanye bemeje ko ntaho ibyo bikorwa byo gusana bihuriye no gusenyuka kw’iyo nyubako.

    Ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bishobora kuzafata icyumweru nibura nk’uko bivugwa na Andrew Hyatt, undi muyobozi wa Surfside.

    Ibinyamakuru byo muri ako gace kabereyemo impanuka, byatangaje ko uwo muturirwa ubundi wubatswe mu 1981, ukaba wari ufite za ‘appartements’ zigera ku 130.

  • Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’imitingito #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Perezida Kagame yakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.

    Mu modoka y’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yatwaye mugenzi we wa RDC amutembereza umujyi wa Gisenyi, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito harimo imihanda n’inyubako z’abaturage.

    Imitingito ibarirwa mu magana yumvikanye mu mujyi wa Gisenyi ikurikira iruka rya Nyiragongo, bituma abaturage benshi bava mu byabo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), na ho mu Rwanda ababarirwa mu bihumbi bibiri inzu zabo zirangirika.

    Abakuru b’igihugu byombi mu gusura ibikorwa byangiritse, barimo kureba akababaro k’abaturage no kubihanganisha kubera ibiza bahuye nabyo.

    Mu Rwanda abaturage bangirijwe benshi bamaze gusana ibikorwa byabo uretse hegitari zibarirwa muri eshatu zangijwe n’amazuku y’ibirunga yinjiye mu Rwanda akangiza imyaka yabo.

    Mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, abaturage babarirwa mu bihumbi 450 bavuye mu byabo, bamwe bakaba bakiri mu buhungiro mu Rwanda, abandi bakaba bakiri mu bice bitandukanye ndetse abari batuye ahaturikiye ikirunga bakaba barasabwe gutura ahandi.

  • Burera: Biteze umusaruro utubutse kubera ubwoko 19 bushya bw’imbuto y’ibishyimbo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imbuto zihariye ku bwiyongere bw
    Ni imbuto zihariye ku bwiyongere bw’umusaruro n’intungamubiri zitandukanye

    Ubwo bwoko 19 bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, bugiye kunganira ubwaherukaga gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2012.

    Umuhinzi wo mu Murenge wa Cyeru, Uwiyambajimana yagize ati “Umusaruro w’imbuto twari tumaze igihe duhinga wari usigaye uboneka ari mucye, nyamara ntako tutabaga twagize ngo dutegure neza ubutaka, dukoresha amafumbire, yewe tugatera n’imiti, ariko bikaba iby’ubusa ntibiboneke ari byinshi nk’uko tubyifuza. Ubwo bwoko bushya bw’imbuto y’ibishyimbo TWARI tubukeneye cyane”.

    Abari bitabiriye igikorwa cyo kumurika izo mbuto nshya, cyabereye mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, batambagijwe imirima byatuburiwemo, banaboneraho umwanya wo kugaragarizwa imiterere y’uko ibyo bishyimbo biba bimeze mbere na nyuma yo gusarurwa byumye cyangwa bitetse.

    Undi muturage witwa Barihafi Cyprien wo mu Murenge wa Rwerere, amaze kwibonera n’amaso ye ubwo bwoko bw’imbuto y’ibishyimbo yagize ati “Nabonye imitonore yabyo yewe n’ibyumye kandi rwose si amakabyankuru, biteye amabengeza, biraryoshye cyane! Ubu igisigaye ni uko badufasha izo mbuto bakazitugezaho byihuse. Ndi mu bazitabira kubihinga ku buso bunini ku ikubitiro”.

    Ubuyobozi bwijeje abahinzi ko imbuto nshya y
    Ubuyobozi bwijeje abahinzi ko imbuto nshya y’ibishyimbo izakwirakwira mu bahinzi byihuse

    Ubwoko bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, burimo n’ibikungahaye ku ntungamubiri z’imyunyungugu nka Fer na Zinc. Ikigo RAB kivuga ko zakozweho ubushakashatsi bwimbitse, bugaragaza umwihariko wo kuba izo mbuto zitanga umusaruro uri hagati ya toni eshatu n’enye kuri Ha imwe.

    Ikindi ni uko zifite intungamubiri zihagije, bitandukanye n’izindi mbuto zari zimaze igihe kijya kugera ku myaka icumi zikoreshwa; kuko zo inyinshi zari zarashaje harimo n’izifite uburwayi.

    Dr Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, yijeje abahinzi ko Leta iri gukora ibishoboka, kugira ngo izi mbuto zigere ku bahinzi benshi mu gihugu hose.

    Yagize ati “Turimo gukorana bya hafi n’abatubuzi b’ubu bwoko bw’imbuto, tubakurikirana umunsi ku wundi, ari na ko tuborohereza mu kubona ibikenewe byose mu kongera ingano y’imbuto batubura. Twizeza abahinzi ko mu gihe gito kiri imbere zizaba zamaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu, abaturage bihaze, banasagurire amasoko”.

    Arongera ati: “Ibishyimbo bitetswe neza bigira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka Diyabeti n’izibasira umutima. Intungamubiri zabyo zigirira akamaro ababirya by’umwihariko abagore batwite, abonsa cyangwa abari mu gihe cy’imihango; kubera ko baba bakeneye kongera ingano y’ubutare mu mubiri, bugira uruhare mu kongera amaraso. Kuba dushyize ahagaragara izi mbuto nshya, twifuza ko bikoreshwa kenshi mu mafunguro abantu bafata”.

    Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, na we asanga bizafasha kuzamura ubuhinzi. Yaboneyeho gusaba ko ubushakashatsi bukomeza gukorwa, hagamijwe ko n’indi myaka ihingwa mu Karere ayoboye, ibonerwa imbuto nshya.

    Yagize ati “Turashimira abagize uruhare mu bushakashatsi butugejeje ku kubona imbuto nshya kandi zitanga umusaruro mwinshi. Nta gushidikanya ko umuturage nahitamo iyo ahinga, akeza umusaruro uhagije, bizazamura ubukungu bwe n’ubw’Akarere budasigaye. Turasaba Ikigo RAB gukomeza n’ubundi bushakashatsi, buvumbura izindi mbuto nshya z’ibindi bihingwa kugira ngo dukomeze gukora ubuhinzi buteye imbere”.

    Imwe mu mirima yo mu Karere ka Burera byatuburiwemo
    Imwe mu mirima yo mu Karere ka Burera byatuburiwemo

    Mu bwoko bw’imbuto nshya uko ari 19 bwashyizwe ahagaragara, ubugera kuri 13 ni ubw’ibishyimbo bishingirirwa, ubundi butandatu bukaba ubw’ibishyimbo bigufi.


  • Ruracyageretse hagati y’amakipe arwanira kutamanuka, Mukura yiyongereye amahirwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kjuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandatu ku makipe umunani arwanira kutamanuka, aho kugeza ubu ikipe ya AS Muhanga yo yamaze kumanuka bidasubirwaho.

    Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu makipe yari afite ibyago byinshi byo kumanuka, gusa yaje kwitwara neza itsindira Gorilla i Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Williams Opoku, bituma Gorilla isigara ahabi.

    Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo
    Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo

    Uru rugamba ruzasozwa ku wa mbere tariki 28/06, aho ikipe ya Mukura VS izaba ihura na AS Muhanga yamaze kumanuka, mu gihe Sunrise na Gorilla nazo zitarizera kuguma mu cyiciro cya mbere zizihurira, izatsindwa ikaba ishobora guhuta ikurikira AS Muhanga.

    Uko imikino y’uyu munsi yagenze

    Sunrise FC 5-1 Musanze FC
    SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
    AS Muhanga 0-4 Gasogi United
    Gorilla FC 0-1 Mukura VS


  • Rubavu: Perezida Kagame yakiriye Perezida Tshisekedi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana hafi saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b’igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito n’iruka ry’ibirunga.

    Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’imitingito bahura bakaganira.

    Itsinda ry’impuguke za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kugera mu Rwanda gutegereza abashyitsi.

    Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rurasozwa n’ibiganiro by’abakuru b’igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

    Biteganyijwe ko kuri uwo munsi ari bwo abayobozi b’igihugu byombi bazaganira n’itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

  • Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima n’ubwa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge bwagiranye n’ubuyobozi bw’akarere, baganiriye ku bintu bimwe na bimwe byo kuzirikana kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.

    Kimwe muri byo ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, ikindi ni imiterere y’isanduku ishyirwamo imibiri y’abazashyingurwa mu rwibutso. Umuyobozi wa IBUKA muri Nyarugenge Rutayisire Masengo Gilbert arabisobanura.

    Agira ati “Umupfundikizo w’isanduku bashyinguramo abazize Jenoside ntabwo ugomba kuba wiburungushuye, ugomba kuba urambaraye kugira ngo hejuru yayo habashe kujyaho indi, kuko iyo utarambaraye, iri hejuru yayo ishobora guhirima ugasanga birateza ikibazo aho zigomba kuba ziri mu rwibutso”.

    Ku rwego rw’Umurenge wa Muhima, igikorwa bagitangiye ku wa kane tariki 24 Kamena 2021, aho bamaze kubona imibiri ine nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, wasobanuye ko igikorwa kizakomeza kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandoli Grace, yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside uburyo babashije kwakira icyifuzo cya Leta y’u Rwanda isaba ko abazize Jenoside bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zabigenewe.

    Umwe mu mibiri yataburuwe mu Murenge wa Muhima ni uw’umwana witwa Mutangana Germain, wavutse ku itariki 7 Mata 1990, akicwa ku itariki 7 Mata 1994 afite imyaka ine gusa.

    Hodali Jean (nyirarume w’umwana) wavuze mu izina ry’ababyeyi ba nyakwigendera batari mu Rwanda, yavuze ko Mutangana Germain yabaye nk’igitambo cy’umuryango we wose.

    Hodali ati “Aho bari bihishe mu gisenge cy’inzu y’abaturanyi, interahamwe zasenye igice kimwe aho yari aherereye, arahanuka zihita zimutema arapfa, zijya gusahura zirangije zigenda zitarebye ko muri plafon harimo abandi bantu”.

    Abandi bose bo muryango wa Mutangana wari bucura mu muryango w’abana bane na se na nyina bararokotse, Jenoside irangiye bashakisha umubiri we bamushyingura mu itongo, bamaze gusana inzu batunganya imva barahamurekera kuko bifuzaga ko ahaguma nk’igitambo cy’umuryango wose.

    Ariko kubera ko Leta y’u Rwanda isaba ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro, umuryango wa Mutangana wageze aho na wo urabyakira, akazashyingurwa mu cyubahiro hamwe n’abandi ku itariki 1 Nyakanga 2021, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

  • Guhezwa ku makuru, kimwe mu bizitiye abafite ubumuga bashaka kwisanga mu by’ubuzima bw’imyororokere – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro Waramutse_Rwanda cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Kane, cyagarukaga ku iterambere ry’urubyiruko rufite ubumuga n’imikoranire yarwo n’imiryango ibishinzwe.

    Nubwo abafite ubumuga hari ingingo zimwe na zimwe ziba zidakora neza, ni abantu nk’abandi bafite imibiri ikora neza kugeza no ku bijyanye no kororoka.

    Icyakora si kenshi bisanga mu biganiro bigamije kwigisha ku bijyanye n’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kwirinda inda zitateganyijwe, kumenya uburenganzira bwabo mu by’imyororokere n’ibindi.

    Umuyobozi w’Umuryango Uwezo Youth Empowerment uharanira guteza imbere Uburenganzira n’impinduka by’Abafite Ubumuga cyane cyane ku rubyiruko, Bahati Omar Satir, yavuze ko nubwo hari bike bashyiramo imbaraga mu bijyanye no kwigisha abafite ubumuga ubuzima bw’imyororokere, hagikenewe ubufatanye bw’inzego zose.

    Yavuze ko amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi cyane ku rubyiruko muri iki gihe, icyakora ngo ni amahirwe abafite ubumuga badakunze kubona.

    Ati “Muri rusange amakuru ntayo bafite. Tunagendeye ku buryo amakuru atangwamo, aho atangirwa n’abayatanga n’inzira zose acamo, hari amakuru atangwa ku maradiyo anyuranye, ibiganiro bijyanye n’imyororokere ku rubyiruko bibashishikariza wenda gusobanukirwa imikorere y’ubuzima bwabo. Niba ari abakobwa bakeneye kumenya igihe cy’uburumbuke, igihe bagomba kwirinda ibishuko, niba biciye kuri radiyo harimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabwo ari bubyumve.”

    “Niba kandi ari ibiganiro byahuje urubyiruko hari utashoboye kugerayo kabone nubwo yaba afite ubumuga ahora aryamye, ntabwo bizamubuza ko hari wenda uzamusagarira bitewe n’imyumvire afite.”

    Yavuze ko abafite ubumuga hari n’abantu bafite imyumvire mibi kuri bo, bakaba babahohotera bitwaje ko bafite ubumuga cyangwa se bababwiye ko hari icyo kubahohotera byabakiza.

    Bahati yavuze ko kubera iyo mpamvu hakwiriye uburyo buhoraho abafite ubumuga mu byiciro byose bahabwamo amakuru ku myororokere n’uburenganzira bwabo.

    Ati “Kubera igihe kinini babayeho bumvishwa ko ntacyo bashoboye, biragoye ko uyu munsi ashobora kuba yatinyuka akumva ko ashishikajwe no kuba yamenya uko umubiri we ukora, ko niba ari ukwirinda za nda zidateganyijwe cyangwa kuboneza urubyaro na we yajya muri uwo murongo.”

    Yakomeje agira ati “Nta gitangaza ko niba wenda ari umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ashobora kujya kwa muganga bakibanda ku bumuga afite kurusha uko bamuha serivisi. Niba agiye kwipimisha ngo arebe ko yaba atarasamye ku mpamvu iyo ari yo yose, bakaba bashobora kumutinza bamubaza niba afite inshuti, niba yakora imibonano mpuzabitsina nk’abandi […] ku buryo wa muntu ashobora kwiheza ntiyongere kujyayo.”

    Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu nzego zose ku buryo mu gihe hashyizweho porogaramu zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abafite ubumuga nabo batekerezwaho.

    Iyakaremye Théogene w’imyaka 32 ni umwe mu bafite ubumuga wafashijwe kwiteza imbere. Yize amashuri kugeza muri Kaminuza ndetse ubu ni umukozi wa kimwe mu bigo mpuzamahanga gikorera mu Rwanda.

    Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe, avuga ko kwiga kwe kwari kuzuyemo ingorane ariko ko kwigirira icyizere aribyo byamubereye imbarutso yo gukomeza kujya mbere.

    Yavuze ko iyo atagira abagiraneza nka Uwezo bamwumvisha ko ashoboye, bitari kumworohera.

    Ati “Bamfashije kwiyakira. Bampaye inshingano, twasuraga abana mu ngo, ku mashuri, tukabigisha uburenganzira bwabo ariko tubigisha uko bagomba kubuharanira aho bwabangamiwe. Byamfashije kwiyakira binamfasha kuba nakwikorera ubuvugizi.”

    Yavuze ko ari nabyo bikenewe ngo uburenganzira ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere bigere ku bafite ubumuga, kuko kutabimenya bikomeza gutuma biheza kandi bashoboye.

    Ati “Iyo utabashije kubona umuntu ugufasha nk’ufite ubumuga uriheza, iyo wamaze kwiheza nta kindi ushobora gukora giteza imbere ubuzima bwawe.”

    Leta y’u Rwanda iherutse kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro. Ni politiki izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ikaba izashorwamo asaga miliyari 41 Frw.

    Urubyiruko rufite ubumuga ntirworoherwa no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere

    Bahati Omar asanga urubyiruko rufite ubumuga rukeneye kwitabwaho byihariye mu gihe cy’inyigisho ku buzima bw’imyororokere

  • Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20$; dore uko izakoreshwa – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga izashyirwa mu mushinga wiswe ‘Jya Mbere’ ugamije guteza imbere impunzi n’abaturage bazakiriye cyane ko baba basangiye ibibazo birimo ubushomeri, ubucucike mu mashuri ndetse n’amikoro make, ibintu byanatejwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka cyane ku buzima bw’impunzi kuko bamwe mu baziteraga inkunga bazihagaritse.

    Banki y’Isi ivuga ko iyi nkunga izafasha mu gutanga akazi binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere imishinga y’ubucuruzi, gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gufasha serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere muri Banki y’Isi, Matthew Stephens, yavuze ko iyi nkunga izafasha impunzi n’abaturage bazakiriye kwigobotora ibibazo batejwe n’icyorezo cya Coronavirus, haba mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse n’ubukungu.

    Yagize ati “Gufasha imishinga y’ubucuruzi ni ingenzi cyane bitewe n’uko imwe n’imwe yagiye igira ibibazo byatejwe na za Guma mu rugo zashyizweho kubera icyorezo cya Covid-19.”

    Iyi nkunga izafasha abatuye mu duce tw’imijyi y’Uturere twa Huye, Bugesera n’Umujyi wa Kigali bafite imishinga y’ubucuruzi, aho bazongererwa ubushobozi ndetse banahabwe amahugurwa azabafasha gukora ubucuruzi bwabo mu buryo buteye imbere

    Banki y’Isi kandi yatangaje ko iyi nkunga izateza imbere serivisi z’ubuvuzi mu bitaro by’Uturere twa Gatsibo na Kirehe, yifashishwe mu gusana no kubaka ibigonderabuzima, amashuri ndetse n’imishinga itanga amazi.

    Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko iyi banki yifuza gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ku bukungu no ku mibereho y’abaturage muri rusange.

    Yagize ati “Iyi nkunga ya miliyoni 20$ ihawe umushinga wa ’Jya Mbere’ ni kimwe mu bigize inkunga Banki y’Isi yageneye Guverinoma y’u Rwanda ingana na miliyoni 350$, kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

    “Harimo no gufasha impunzi ndetse n’abaturage bazakiriye by’umwihariko, cyane ko u Rwanda rumaze kuba intengarugero mu kwakira impunzi zije zirusanga.”

    Uyu mushinga wa ‘Jya Mbere’ umaze imyaka irenga ibiri ugiyeho mu rwego rwo gufasha impunzi n’abaturage baturanye nazo, umaze gufasha abagera ku 450.000 kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, uburezi ndetse n’amazi meza.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi zigera ku 125.000 ziherereye mu nkambi za Nyabiheke, Gihembe, Mugombwa, Kiziba, Kigeme, Mahama na Gashora ndetse hari n’iziri mu mu duce tw’imijyi hirya no hino mu gihugu.


  • Menya imijyi ihenda abatari ba kavukire kurusha indi ku Isi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku biciro by’ibintu nkenerwa mu mijyi, birimo uburyo bwo kubona akazi, ibiciro by’ibibwa, gukodesha inzu, ibiciro by’ingendo, ibiciro by’itumanaho, amashanyarazi, amazi n’ibindi bintu birenga 200 bikenerwa kugira ngo ubuzima bw’abatuye umujyi bugende neza.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze, usimbuye Umujyi wa Hong Kong wari umaze itatu uri ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde.

    Ibi byatewe n’uko ibiciro by’ibintu nkenerwa birimo ibiribwa n’inzu zo kubamo byazamutse, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu icyo gihugu kimazemo imyaka myinshi kuva mu 2014 ubwo ibiciro bya gas byamanukaga cyane, bigatuma amadolari icyo gihugu gifite nayo agabanuka, bityo ubukungu bukazamba.

    Umujyi wa Beirut muri Lebanon waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’iturika ry’icyambu riherutse kuba mu 2020.

    Tokyo mu Buyapani, Umujyi uzakira imikino ya Olempike y’uyu mwaka, waje ku mwanya wa kane, ukurikirwa na Zurich mu Busuwisi, Shanghai mu Bushinwa yaje ku mwanya wa gatandatu mu gihe Singapore yaje ku mwanya wa karindwi.

    Umujyi wa Geneva wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa munani, Beijing mu Bushinwa iza ku mwanya wa cyenda mu gihe Bern, nawo wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa 10.

    Bitewe n’uko ifaranga rikoreshwa mu Burayi, Euro, ryazamuye agaciro ka 11% ugereranyije n’idolari rya Amerika, imijyi yo mu Burayi iri hejuru y’iyo muri Amerika mu guhenda abimukira.

    Ibi byatumye imijyi nka New York izamuka iva mu 10 ya mbere, mu gihe Paris yavuye ku mwanya wa 50 ikaba iya 33.

    Imijyi ihendutse kuri uru rutonde rw’imijyi 209 ni Tbilisi wo muri Georgia, ukaba uri ku mwanya wa 207, Lusaka wo muri Zambia uri ku mwanya wa 208 na Bishkek wo muri Kyrgyzstan usoza uru rutonde.

    Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze

    Hong Kong yaje ku mwanya wa kabiri mu miyj ihenze ku Isi, nyuma y’uko yari imaze imyaka itatu ari iya mbere

    Beirut, Umurwa Mukuru wa Lebanon, waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45 mu mijyi ihenze ku Isi. Byatewe n’iturika ry’icyambu ryabayeho mu 2020 rikangiza ibikorwa remezo byinshi

    Tokyo, Umurwa Mukuru w’u Buyapani, utuyemo miliyoni zirenga 30, uri mu mijyi ihenze ku Isi

    Zürich mu Busuwisi ni umwe mu mijyi ihenze mu Burayi

    Shanghai mu Bushinwa ni umujyi uhenze kurushs indi muri icyo gihugu

    Singapore ni umwe mu mijyi ituwemo cyane ku rwego rw’Isi

    Genève ni umwe mu mijyi ihenze kandi iteye neza ku Mugabane w’u Burayi

    Beijing, Umurwa Mukuru w’u Bushinwa, uza mu mijyi ihenze ku Isi

    Bern, umujyi uzwiho gukurura ba mukerarugendo mu Busuwisi, uri mu mijyi 10 ihenze ku Isi

    [email protected]


  • Kayonza: Umusore w’imyaka 35 yapfuye urupfu rudasobanutse – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu ijoro ryakeye ariko bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko byamenyekanye ubwo undi munyonzi mugenzi we yajyaga kumukomangira ngo bajye mu kazi agasanga urugi rufungiwemo imbere yahamagara uwo musore ntamwitabe ni ko gushaka abayobozi bo ku Mudugudu bafatanya kwica urugi.

    Ati “ Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 35 yatashye rero ku mugoroba ajya guteka kuko aribana asanzwe ari umunyonzi, iwe mu rugo afite imbabura ikoreshwa n’amashanyarazi ubundi ikanajyaho amakara, yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.”

    Gitifu Kagabo yavuze ko mu bigaragara iyi mbabura ishobora kuba ariyo yamucuze umwuka ngo kuko basanze yari yirambitse ku buriri imbabura icyaka.

    Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda gutekera mu nzu bararamo ngo kuko akenshi usanga umwuka ubura aho uca bikaba byateza ibibazo nk’ibyabaye kuri uyu musore.

    Ati “ Abantu nibirinde gutekera mu nzu babamo, batekere mu bikoni byabugenewe, ikindi birinde kuzana imbabura mu cyumba bararamo hari ubwo umuntu ashobora kuba yakonje akayijyana mu cyumba, birinde kandi kuryama buji yaka kuko nayo yabakururira ibibazo.”

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.