Tag: featured

  • Mitsindo Yves wakiniye u Bubiligi yahamagawe mu Mavubi azakina CECAFA (Urutonde rurambuye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cya Ethiopia, hagiye kubera amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23, aho u Rwanda ruri mu bihugu bizitabira.

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha, harimo abakinnyi batatu barengeje imyaka 23 nk’uko amategeko agenga iri rushanwa abiteganya.

    Abo bakinnyi umutoza HABIMANA Sosthène yiyambaje bayirengeje barimo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves bose bakinira ikipe ya APR FC.

    Mu bakinnyi bahamagwe harimo umunyarwanda Mitsindo Yves ukina mu Bubiligi mu ikipe ya S.C Charleroi, uyu akaba yarahamagawe ndetse anakinira u Bubligi bw’amakipe y’abakiri bato guhera ku batarengeje imyaka 15.

    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw
    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw’abatarengeje imyaka 15 bwakinnye n’u Busuwisi

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

    Abanyezamu :

    NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

    Abakina inyuma

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

    Abakina Hagati :

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu

    NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

    Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

  • Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri bahamijwe ibyaha byo gusuzugura urukiko – #rwanda #RwOT

    Ngirabatware yakatiwe iki gifungo cy’imyaka ibiri [kiyongera ku gifungo cy’imyaka 30 yari yarakatiwe azira ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside] muri dosiye ahuriyemo n’abarimo Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

    Umucamanza Vagn Joensen ukomoka muri Denmark yavuze ko barenze ku mabwiriza y’urukiko bagashyira igitutu ku batangabuhamya hagamijwe ko bahindura imvugo zabo, mu rubanza bashinjwagamo ibyaha bya Jenoside.

    Uretse Ngirabatware wakatiwe imyaka ibiri, abandi barimo Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma bakatiwe igifungo cy’amezi 11 bafunzwe mbere yo gutangira kuburanishwa.

    Ku wa 20 Ukuboza 2012 ni bwo Ngirabatware yahamijwe ibyaha bya Jenoside, yongera guhamwa n’ibyaha mu bujurire ku wa 18 Ukuboza 2014.

    Mu iburanisha rya Ngirabatware, hagaragayemo abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ari nabwo bwagaragarije urukiko ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, yashatse uko abiyegereza kandi bitemewe, bahabwa amafaranga menshi ngo bahindure imvugo bityo arekurwe nk’umwere.

    Ibyo wamenya kuri Ngirabatware

    Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe z’aho avuka mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

    Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi. Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare.

    Ngirabatware Augustin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

    Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.

    Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bahamwe n’icyaha cyo gusuzugura urukiko

  • Muhanga: RIB yafunze abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibirimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2021.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

    Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

    Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

    Ibihano ku byaha bakurikiranyweho

    Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

    Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

    Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

    [email protected]


  • Akayabo k’amafaranga y’amibano Padiri wa Paruwasi ya Rwamagana yafatanywe kamenyekanye – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyumweru mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro hari bamwe mu bantu batawe muri yombi na RIB, bukeye bwaho muri urwo rugo bafatiwemo, harasatswe hakurwa amafaranga menshi.

    Nyuma y’iminsi mike, Padiri Ingabire na we yatawe muri yombi, RIB itangaza ko akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu.

    Kuri ubu Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mupadiri afungwa bifitanye isano n’amafaranga menshi yafatiwe iwe aho yabaga ku kiliziya.

    Yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

    Ati “RIB yahise itangira iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.”

    Yakomeje avuga ko uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] aribwo RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa. Icyo gihe na we yahise atabwa muri yombi.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa agera kuri miliyoni 500 Frw mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye nayo agaruzwe.

    Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ivuga ko umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

    Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona
    inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, yafatanywe agera kuri miliyoni 400 Frw muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari

  • World Vision imaze guha amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu myaka ibiri n’igice #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y
    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y’Iburengerazuba amazi yubatswe mu Karere ka Karongi

    Ubuyobozi bwa World Vision bubitangaje mu gihe tariki ya 22 Kamena 2021 bwashyikirije Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba imishinga yahakoreye.

    Ni imishinga ijyanye n’ibikorwa remezo birimo gushyikiriza amazi meza abaturage, kubashyikiriza amashuri n’amavuriro ubukarabiro bufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibigo nderabuzima byubatswe, ubwiherero bwubakiwe abaturage, ibyumba by’amashuri byubatswe, inganda zitunganya umusaruro w’abaturage hamwe no gufasha abaturage kwivana mu bukene.

    Musoni Edouard, umuyobozi muri World Vision, avuga ko ibikorwa bashyira mu bikorwa biri mu mihigo basinyanye na Leta y’u Rwanda muri 2018 birimo kugeza amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe none bakaba bamaze kuyageza ku bihumbi 500.

    Agira ati “Amazi meza ni kimwe mu bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha abana kugira isuku. Mu masezerano twasinyanye n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twagejeje ku baturage bagera kuri miliyoni amazi, kandi mu myaka ibiri n’igice ibihumbi 500 bamaze kuyabona.”

    Musoni akomeza avuga ko bashyize imbere ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’umwana. Ni byo yasobanuye ati “World Vision ishyize imbere kubaka isi ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, kandi dukora kugira ngo tugere ku byo abafatanyabikorwa bacu bifuza, cyane cyane abana batishoboye bashobore kubona ubuzima bwiza, uburezi bw’ibanze, kubona amazi meza, guhabwa serivisi z’ubuzima no kubona indyo yuzuye.”

    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by
    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by’amashuri yubatse mu rwego rwo kugabanya ubucucike

    Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije ubuyobozi harimo umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage 16,508 kubona amazi meza mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, akazafasha abaturage guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Musoni ashimira cyane abaturage ko bakomeje guhindura imyumvire yabo no kuba hari abari gukorana umurava ngo batere imbere, abizeza ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo iyi gahunda ishinge imizi hose mu gihugu.

    Agira ati “Icyo tubashimira ni uko mugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere. Natwe nka World Vision twifuza ko muzamuka muva mu cyiciro cya mbere mujya ahandi, turifuza gukomeza kubahugura mu byiciro byose ndetse n’utundi Turere tukagerwaho n’iyi gahunda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye Uturere tw’Intara dukunda kugira mu kwita ku baturage.


  • Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa yasezeye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Blin yatangiye inshingano ze kuwa 22 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yaje muri izi nshingano asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe ari Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    U Bufaransa buherutse kugena Ambasaderi Antoine Anfré nk’uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu cyari kimaze kidahagarariwe mu Rwanda, kuko Ambasaderi waherukaga ari Michel Flesch wagiye mu 2015.

    Ntiharatangazwa uzasimbura Blin kuri uwo mwanya, icyakora mu gihe cye, umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura, utangira kuzahuka gahoro gahoro.

    Kimwe mu bikorwa bikomeye yakurikiranye, ni iyubakwa ry’Ikigo Ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda, kizwi nka Centre Culturel Francophone cyubatswe Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda kuwa 27-28 Gicurasi uyu mwaka.

    Iki kigo cyaje gisimbura ikindi Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku ruhande rugana mu Kiyovu.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaragisenye mu 2014, buvuga ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yasezeye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta

  • Nkubiri yahanishijwe gutanga ihazabu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Kamena 2021 nibwo abacamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo basomye umwanzuro w’uru rubanza.

    Urukiko rwavuze ko Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse rutegeka ko ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Urukiko kandi rwategetse Nkubiri Alfred kugarurira Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minagri, amafaranga angana na 1.981.938.194 Frw.

    Uretse aya mafaranga urukiko rwanategetse Nkubiri guha Minagri amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 500 000 Frw, agasonerwa amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

    Urukiko kandi rwagize umwere Nyiramahoro Théopiste waregwaga icyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, muri iyi dosiye ya Nkubiri.

    Inkuru irambuye mukanya


  • Abofisiye bakuru 32 barangije mu Ishuri Rikuru rya Polisi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 25 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azwi nka “Senior Command and Staff Course” kuri ba Ofisiye bakuru ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane [Peace Studies and Conflict Transformation].

    Muri aba 32 barangije amasomo mu cyiciro cya Cyenda, harimo abanyarwanda 25 n’abanyamahanga 7 barimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Namibia, umwe wo muri Sudani y’Epfo ndetse n’undi umwe wo muri Somalia.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije aya masomo harimo ba Ofisiye bakuru 20 bo muri Polisi y’Igihugu, 3 bo mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ndetse n’abandi 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Ishuri rya Polisi ku bwo gutanga aya masomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere, asaba abayarangije gukora kinyamwuga no gukorera abaturage kuko aricyo inshingano zabo zibasaba.

    Yagize ati “Ubu mwiteguye gukorera abaturage. Abo mugiye gukorera bari mu ngeri zitandukanye, harimo abeza, ababi, ababurabuza ndetse n’abatazwi. Tugomba guhora twibuka ko hari ibyo tugomba ibi byiciro byose kuruta uko bo babitugomba.”

    “Uyu ni umutwaro w’abayobozi ba Polisi, kuri bamwe mufatwa nk’abayobozi beza ku bandi muri abayobozi babi; mutitaye kuri ibyo byose, nk’abayobozi ba polisi, mugomba guha abantu bose serivisi nziza kandi kinyamwuga.”

    Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko mu banyeshuri 32 barangije harimo 31 bize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), 27 muri aba nibo bahawe Impamyabumenyi naho abandi 4 bakazabanza gusubiramo amasomo amwe ku bw’impamvu zitanduknaye.

    Yashimiye aba banyeshuri ku bwo kwiga mu bihe bitoroshye bya Covid-19, gusa abibutsa ko bagomba gukora kinyamwunga bakazana impinduka mu kazi kabo kuko ari byo byatumye bamara umwaka wose biga.

    Yagize ati “Nimusubira mu kazi kanyu, ni ngombwa kwibuka ko mufite inshingano zo gukora neza kandi kinyamwuga. Mufite kandi inshingano zo kuzana impinduka aho mukorera, niyo yaba nto. Aka niko kamaro ko kwiga. Bitabaye ibyo, mwaba mwarataye umwanya igihe cyose mwamaze mwiga, muramutse mutazanye impinduka mu mikorere no mu myitwarire cyangwa ngo mugire icyo mwungura ibigo mukorera na sosiyete mubamo.”

    CP Bizimungu kandi yasabye aba ba Ofisiye kugira ikinyabupfura. Ati “Mu kazi kacu, ikinyabupfura ni ingenzi cyane. Nta kinyabupfura, ubwenge mukuye hano cyangwa mwakuye ahandi ntacyo bwabamarira.”

    Ishuri rikuru rya Polisi ryatangiye gutanga amasomo yo guhugura abapolisi mu 2001 ryitwa “Ishuri rihugura Abapolisi [National Police Academy] nyuma mu 2013 rishyirwa ku rwego rwo hejuru riba Ishuri Rikuru rya Polisi [National Police College], ari nabwo ryatangiye kujya ryakira n’abanyamahanga.

    Kugeza ubu bibarwa ko muri iri shuri hamaze guca abanyeshuri b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 22 baje gufata amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

    Mu masomo ahatangirwa harimo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Bikajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umunyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

    Abofisiye 32 barangije harimo 27 b’Abanyarwanda baturuka muri Polisi y’igihugu, RCS na RIB ndetse n’abanyamahanga barindwi baturutse mu bihugu bine byo muri Afurika

    Minisitiri Busingye yasabye abanyeshuri barangije kwiga gukora kinyamwunga ndetse bagakorera abaturage bose batitaye ku byiciro barimo

    CP Christophe Bizimungu yashimiye Abofisiye bakuru 32 barangije amasomo, abasaba kuzana impinduka mu kazi bakora n’aho bakorera ndetse bakagira n’ikinyabupfura

  • Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi watangiye uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021.

    Ahagana saa Sita na 54 ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma.

    Nyuma yo kwakirwa i Rubavu, Perezida Tshisekedi yahise atwarwa mu modoka na Perezida Kagame, berekeza muri uyu mujyi aho bagiye gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Perezida Kagame ni we watwaye Tshisekedi mu modoka yashyizweho amabendera abiri y’ibihugu byombi. Basuye imihanda itandukanye irimo n’uri mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba, wafunzwe ndetse ukaba udakoreshwa n’imodoka kuko wangiritse.

    Aba bombi bakihagera bavuye mu modoka, bahamara nk’iminota itanu mbere yo gukomereza kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko bagirira ibiganiro byihariye byibanda ku kurushaho kunoza umubano uhuriweho.

    Muri ibi biganiro byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi baganira ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

    RDC iri mu bihugu bibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Ibihugu byombi kandi bikorana ubuhahirane aho nibura Umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC mbere y’umwaduko wa Coronavirus, wanyuragaho urujya n’uruza n’abambukiranya umupaka bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55.

    Kuri ubu uyu mupaka nibura buri munsi unyuraho, abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani bahahirana na RDC.

    Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryakangaranyije ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma ndetse benshi bahungira mu Rwanda aho bakiriwe neza ndetse mu buhamya bwabo bagaragaje ko banyuzwe n’urugwiro beretswe n’abaturanyi.

    Usibye abaturage bavuye mu byabo kubera iruka rya Nyiragongo, imitingito yakurikiyeho yangije ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibitaro, ndetse inasenya inzu z’abaturage.

    Kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abafatanyabikorwa bako, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hari gukusanywa ubushobozi bwo kuvugurura iyo mihanda yacitse ndetse hari ahatangiye gusanwa.

    Iyi mitingito kandi yatanze umukoro ku Karere ka Rubavu ahanini bigendanye n’igishushanyo mbonera cyako nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, aho kigiye kuvugururwa kugira ngo hubakwe inzu zishobora guhangana n’ibyo biza.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

    Mu byo cyangije ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ziyongeraho umuhanda wa kaburimbo, umusigiti n’ibigo by’amashuri.

    Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi i Rubavu zangiritse bikomeye.

    Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira Umujyi wa Goma.

    Amafoto: Niyonzima Moïse