Tag: featured

  • Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Callixte Kalisa
    CSP Callixte Kalisa

    Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

    CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy’urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

    Ati “Hano hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo”.

    CSP Kalisa avuga ko n’abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

    Yasabye ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.


  • Gisagara: Abafite ubumuga bagana ‘Isange One Stop Center’ baracyari bake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya
    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya

    Iki kibazo cyagaragajwe n’itsinda ry’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) bagendereye Isange one stop center yo ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, tariki 24 Kamena 2021, bagenzwaga no kureba uko abafite ubumuga boroherezwa kugana icyo kigo.

    Julienne Mukantwari ushinzwe gukurikirana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange ku bitaro bya Kibilizi, yagaragaje ko n’ubwo mu mpapuro buzuriza ababagana nta hagenewe kwandika niba ukeneye serivisi asanzwe afite ubumuga cyangwa ntabwo, agereranyije bakira ufite ubumuga umwe mu mezi abiri. Nyamara muri rusange, ababagana buri kwezi baba bari hagati ya 30 na 40.

    Jacques Mugisha ari na we wari uyoboboye iryo tsinda ryaturutse muri NCPD, yibajije impamvu abafite ubumuga bagana icyo kigo ari bakeya nyamara muri rusange bakunze guhura n’ihohoterwa, hanyuma mu biganiro biza kugaragara ko mu bibitera harimo kuba abafite ubumuga bafite amakuru makeya ku mikorere ya Isange, ndetse no kuba barakuriye mu ihohoterwa bagatekereza ko ari bwo buzima.

    Agira ati “Nta n’imikoranire yihariye Isange ifitanye n’inzego zihagarariye abafite ubumuga, kugira ngo babe barabasobanuriye uko bakora”.

    Ubundi nk’uko bisobanurwa na Mukantwali, Ibigo bya Isange biri hirya no hino mu Rwanda ngo bikurikirana ihohoterwa rigaragara mu buryo bune, harimo iryakorewe ku gitsina nyir’izina, urugero nko gusambanya abana, n’iryakorewe ku mubiri harimo gukubita, gukomeretsa, gutwika, guhutaza, byose bishobora kwangiza umubiri tubona inyuma.

    Ati “Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku marangamutima. Ntirikunze kugaragara kuko abantu bataryitaho, rikazagera aho rivamo iryakorewe ku mubiri. Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, aho usanga umwe mu muryango abuzwa uburenganzira ku mutungo, urugero nk’umugabo akavuga ko ibyo mu rugo byose ari ibye. Cyangwa ugasanga umwana umwe mu muryango abujijwe kwiga”.

    Abakorewe ayo mahohoterwa abiri ya nyuma (irikorerwa amarangamutima no ku mutungo), ari na yo akunze gukorerwa abafite ubumuga, ngo ntibakunze kugana Isange muri rusange, nyamara ari yo yabafasha, ikabereka inzira yo kunyuramo kugira ngo bikemuke.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, bateganya gukora ubukangurambaga buzafasha abantu kumenya iby’ihohoterwa n’aho babariza kugira ngo rikemuke.

    Ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana, hari ubukangurambaga buteganyijwe kugera ku midugudu, aho bazigisha buri Munyarwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamenya amoko y’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ugize ikibazo babashe kumuyobora aho yafashirizwa kugira ngo gikemuke”.

    Kandi ngo babifashijwemo n’umufatanyabikorwa Enabel-Barame, barateganya gukora ku buryo Isange One Stop Center iba no ku bigo nderabuzima.


  • Chia, igihingwa gishya kiri gutanga ifaranga rishyushye i Ngoma – #rwanda #RwOT

    Chia ni igihingwa gishya mu Rwanda cyatangiriweho igeragezwa mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma giherereye mu Karere ka Ngoma, cyatangiye guhingwa mu 2020 harebwa niba cyabera ubutaka bwo mu Rwanda hose cyane cyane ahari urusekabuye, bivugwa ko gituruka muri Bolivia no muri Mexique.

    Ku muntu utazi Chia ni utubuto duto wagereranya na Sesame, mu kwera kwatwo twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.

    Ikilo cy’imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu nibura ku buryo mu kwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe umuhinzi akigurirwa na koperative imuhera 3000 Frw.

    Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe byumvikane ko uwagihinze adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe, ku basanzwe bahinga ni inyungu y’umurengera idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

    Iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe, kivamo imiti itandukanye aho yifashishwa n’abantu bafite umuvuduko w’amaraso, mu kongera vitamine mu mubiri, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kikabanza gukorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

    Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza, Chia kandi ngo ifasha abantu kutagira umunaniro w’ubwonko ikanabarinda kugira umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso.

    Inyungu ku baturage bahinga Chia

    Ku baturage bahinga Chia mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, akanyamuneza ni kose, iyo muganira bakubwira ko mu gihe wagihinze utakongera guhinga indi myaka ngo kuko ntikirushya, ntigikenera kukiba hafi buri kanya kandi ngo niyo cyeze usarura bakwishyura.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu bamaze kubona impinduka mu mibereho yabo babikesha guhinga chia, hari abaguze inka, abandi bavugurura inzu zabo babikesha amafaranga bakuye kuri iki gihingwa.

    Muhawenimana Eugenie utuye mu Mudugudu wa Mashyoza mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ajya kugihinga haje abantu barabimwereka, bamubwira uko bazahinda ngo kuko iki gihingwa kibamo umuti kandi kikanagurwa cyane.

    Ngo bagiye gutaha yasabye umushoferi kumuhaho imbuto nke akajya kugerageza amahirwe, amuha izuzuye ikiganza ajya kuzirembeka nyuma y’iminsi mike arazitera ngo zivamo ibiro bitatu, agurisha ibiro bibiri, ikilo kimwe ngo bamuhaga 4000 Frw.

    Ati “ Nahise numva ko nta kindi gihingwa gikwiriye guhingwa kitari icyo gitanga 4000 Frw ku kilo mu gihe ibishyimbo iyo byakabije tubigurisha 500 Frw.”

    Muhawenimana yakomeje kongera guhinga Chia arongera aragurisha aguramo inka ndetse anakuramo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw, ibi ngo noneho byamuteye imbaraga ahita ahinga hegitari yose kuri ubu ngo yamaze gusarura ibiro birenga 700 ategereje kugurisha.

    Uyu mugore avuga ko guhinga iki gihingwa bitavunanye ngo kuko iyo wamaze gutera nta yindi miti bisaba, yavuze ko mbere yo guhinga iyo ufite ifumbire y’imborera uyikoresha yonyine ubundi ukicara ugategereza ko cyera ukajyana kugurisha.

    Muhayimana Landoald utuye mu Kagari ka Kigese we avuga ko nyuma yo kubona uburyo abaturanyi be bahinze Chia ikera ikabaha amafaranga bakikura mu bukene, yahise nawe ayihinga kuri ubu ategereje isarura gusa yizeye ko azunguka cyane.

    Uyu muturage ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati “ Iki gihingwa bakikizana inaha naragipinze cyane, nkabona ni ibintu utamenya aho wagurishiriza, ariko mbonye abaturanyi banjye bagihinze bakeza bakagurirwa umusaruro wabo, nahise ngira ishyari ryiza nanjye ndagihinga ubu ndindiriye gusarura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapabano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iki gihingwa gishya kiri guhingwa kuri hegitari zisaga 90 z’ubutaka buhurijwe hamwe ngo ndetse hari n’abaturage bagenda bagihinga mu ngo zabo ku turima duto.

    Ati “ Biragoye kubona igihingwa ikilo kimwe kigura 3000 Frw, aha rero bigaragara ko ari igihingwa cyiza, bikaba byiza kurushaho ko ari igihingwa uhinga ufite isoko, abakigura batanga amasezerano mbere y’uko bagihinga kuko kijyanwa hanze y’igihugu.”

    Yavuze ko abagihinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 ngo bibumbiye muri koperative aho ubuyobozi bubasha kubakurikirana umunsi ku munsi bukamenya n’ibyo bakenera.
    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mwaka iyi koperative imaze kwinjiza miliyoni 420 Frw zaturutse muri iki gihingwa cya Chia.

    Kuri ubu igihingwa cya Chia kiri guhingwa kuri hegitari 100 mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, gihingwa n’abandi baturage bake bo mu Karere ka Kayonza, nibura ku muhinzi waguriwe ku mafaranga make ikilo akigurisha 3000 Frw.

    Iki gihingwa kiri kwinjiriza amafaranga menshi abatuye i Ngoma

  • Mitsindo Yves wakiniye u Bubiligi yahamagawe mu Mavubi azakina CECAFA (Urutonde rurambuye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cya Ethiopia, hagiye kubera amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23, aho u Rwanda ruri mu bihugu bizitabira.

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha, harimo abakinnyi batatu barengeje imyaka 23 nk’uko amategeko agenga iri rushanwa abiteganya.

    Abo bakinnyi umutoza HABIMANA Sosthène yiyambaje bayirengeje barimo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves bose bakinira ikipe ya APR FC.

    Mu bakinnyi bahamagwe harimo umunyarwanda Mitsindo Yves ukina mu Bubiligi mu ikipe ya S.C Charleroi, uyu akaba yarahamagawe ndetse anakinira u Bubligi bw’amakipe y’abakiri bato guhera ku batarengeje imyaka 15.

    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw
    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw’abatarengeje imyaka 15 bwakinnye n’u Busuwisi

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

    Abanyezamu :

    NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

    Abakina inyuma

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

    Abakina Hagati :

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu

    NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

    Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

  • Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri bahamijwe ibyaha byo gusuzugura urukiko – #rwanda #RwOT

    Ngirabatware yakatiwe iki gifungo cy’imyaka ibiri [kiyongera ku gifungo cy’imyaka 30 yari yarakatiwe azira ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside] muri dosiye ahuriyemo n’abarimo Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

    Umucamanza Vagn Joensen ukomoka muri Denmark yavuze ko barenze ku mabwiriza y’urukiko bagashyira igitutu ku batangabuhamya hagamijwe ko bahindura imvugo zabo, mu rubanza bashinjwagamo ibyaha bya Jenoside.

    Uretse Ngirabatware wakatiwe imyaka ibiri, abandi barimo Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma bakatiwe igifungo cy’amezi 11 bafunzwe mbere yo gutangira kuburanishwa.

    Ku wa 20 Ukuboza 2012 ni bwo Ngirabatware yahamijwe ibyaha bya Jenoside, yongera guhamwa n’ibyaha mu bujurire ku wa 18 Ukuboza 2014.

    Mu iburanisha rya Ngirabatware, hagaragayemo abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ari nabwo bwagaragarije urukiko ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, yashatse uko abiyegereza kandi bitemewe, bahabwa amafaranga menshi ngo bahindure imvugo bityo arekurwe nk’umwere.

    Ibyo wamenya kuri Ngirabatware

    Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe z’aho avuka mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

    Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi. Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare.

    Ngirabatware Augustin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

    Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.

    Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bahamwe n’icyaha cyo gusuzugura urukiko

  • Muhanga: RIB yafunze abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibirimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2021.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

    Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

    Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

    Ibihano ku byaha bakurikiranyweho

    Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

    Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

    Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

    [email protected]


  • Akayabo k’amafaranga y’amibano Padiri wa Paruwasi ya Rwamagana yafatanywe kamenyekanye – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyumweru mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro hari bamwe mu bantu batawe muri yombi na RIB, bukeye bwaho muri urwo rugo bafatiwemo, harasatswe hakurwa amafaranga menshi.

    Nyuma y’iminsi mike, Padiri Ingabire na we yatawe muri yombi, RIB itangaza ko akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu.

    Kuri ubu Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mupadiri afungwa bifitanye isano n’amafaranga menshi yafatiwe iwe aho yabaga ku kiliziya.

    Yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

    Ati “RIB yahise itangira iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.”

    Yakomeje avuga ko uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] aribwo RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa. Icyo gihe na we yahise atabwa muri yombi.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa agera kuri miliyoni 500 Frw mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye nayo agaruzwe.

    Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ivuga ko umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

    Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona
    inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, yafatanywe agera kuri miliyoni 400 Frw muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari

  • World Vision imaze guha amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu myaka ibiri n’igice #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y
    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y’Iburengerazuba amazi yubatswe mu Karere ka Karongi

    Ubuyobozi bwa World Vision bubitangaje mu gihe tariki ya 22 Kamena 2021 bwashyikirije Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba imishinga yahakoreye.

    Ni imishinga ijyanye n’ibikorwa remezo birimo gushyikiriza amazi meza abaturage, kubashyikiriza amashuri n’amavuriro ubukarabiro bufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibigo nderabuzima byubatswe, ubwiherero bwubakiwe abaturage, ibyumba by’amashuri byubatswe, inganda zitunganya umusaruro w’abaturage hamwe no gufasha abaturage kwivana mu bukene.

    Musoni Edouard, umuyobozi muri World Vision, avuga ko ibikorwa bashyira mu bikorwa biri mu mihigo basinyanye na Leta y’u Rwanda muri 2018 birimo kugeza amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe none bakaba bamaze kuyageza ku bihumbi 500.

    Agira ati “Amazi meza ni kimwe mu bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha abana kugira isuku. Mu masezerano twasinyanye n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twagejeje ku baturage bagera kuri miliyoni amazi, kandi mu myaka ibiri n’igice ibihumbi 500 bamaze kuyabona.”

    Musoni akomeza avuga ko bashyize imbere ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’umwana. Ni byo yasobanuye ati “World Vision ishyize imbere kubaka isi ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, kandi dukora kugira ngo tugere ku byo abafatanyabikorwa bacu bifuza, cyane cyane abana batishoboye bashobore kubona ubuzima bwiza, uburezi bw’ibanze, kubona amazi meza, guhabwa serivisi z’ubuzima no kubona indyo yuzuye.”

    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by
    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by’amashuri yubatse mu rwego rwo kugabanya ubucucike

    Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije ubuyobozi harimo umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage 16,508 kubona amazi meza mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, akazafasha abaturage guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Musoni ashimira cyane abaturage ko bakomeje guhindura imyumvire yabo no kuba hari abari gukorana umurava ngo batere imbere, abizeza ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo iyi gahunda ishinge imizi hose mu gihugu.

    Agira ati “Icyo tubashimira ni uko mugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere. Natwe nka World Vision twifuza ko muzamuka muva mu cyiciro cya mbere mujya ahandi, turifuza gukomeza kubahugura mu byiciro byose ndetse n’utundi Turere tukagerwaho n’iyi gahunda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye Uturere tw’Intara dukunda kugira mu kwita ku baturage.


  • Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa yasezeye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Blin yatangiye inshingano ze kuwa 22 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yaje muri izi nshingano asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe ari Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    U Bufaransa buherutse kugena Ambasaderi Antoine Anfré nk’uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu cyari kimaze kidahagarariwe mu Rwanda, kuko Ambasaderi waherukaga ari Michel Flesch wagiye mu 2015.

    Ntiharatangazwa uzasimbura Blin kuri uwo mwanya, icyakora mu gihe cye, umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura, utangira kuzahuka gahoro gahoro.

    Kimwe mu bikorwa bikomeye yakurikiranye, ni iyubakwa ry’Ikigo Ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda, kizwi nka Centre Culturel Francophone cyubatswe Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda kuwa 27-28 Gicurasi uyu mwaka.

    Iki kigo cyaje gisimbura ikindi Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku ruhande rugana mu Kiyovu.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaragisenye mu 2014, buvuga ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yasezeye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta