Tag: featured

  • Sudani y’Epfo: Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryasoje ubutumwa bwa Loni – #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo.

    Iri tsinda ry’abapolisi 160 ryari riyobowe na CSP Carlos Kabayiza, bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa.

    Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe abakozi, ACP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

    RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017.

    Ubwo yakiraga Abapolisi bagarutse mu Rwanda, ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano zari zarabajyanye muri kiriya gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

    Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y’Epfo, tubahaye ikaze mu gihugu. Musize isura nziza n’umurage mwiza nk’abanyarwanda muri kirya gihugu. Muraje rero mufatanye n’abandi gukora akazi nk’uko bisanzwe kandi ari nako mukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.”

    CSP Kabayiza wari uyoboye iri tsinda ryasoje ubutumwa bw’amahoro, ubwo bageraga i Kanombe yabwiye itangazamakuru ko bakoze neza akazi bari bashinzwe.

    Yagize ati “Twakoze neza akazi twari dushinzwe nk’uko abatubanjirije bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyacu, mu shingano twari dufite, twari dushinzwe kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, twakoraga irondo ku manywa na n’ijoro mu Mujyi wa Juba, twarinda umutekano w’abayobozi n’abakozi b’ubumuryango w’abibumbye n’ibikoresho byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bimwe twafatanyaga n’abaturage baho bigamije imibereho myiza n’iterambere. “

    Umuyobozi w’iri tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk’uko bisanzwe bafatanyije n’abagenzi babo no gukomeza gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Aba bapolisi bashimiwe akazi keza bakoze muri Sudani y’Epfo

    I Kigali bakiriwe hakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19

    RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017

    Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo

  • Rwamagana: Umugore n’umugabo bakoreye umuyobozi urugomo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko aba baturage bamennye ikigage n’inzoga kuri Gitifu w’Akagari ubwo yari ari mu kazi ko kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari gushyirwa mu bikorwa kuko muri uyu Murenge habarurwa abarwayi 19.

    Ati “ Bamumenaho urwagwa, hanyuma agize ngo arababwira ibi n’ibi, umugabo aramufata umugore amusukaho urwagwa n’ikigage.”

    Muhoza yakomeje avuga ko abari bari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ngo hahise hoherezwa Dasso ijya kuzana uwo mugore, umugabo we na we ngo yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucika ajya i Gatsibo.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyaha cyakozwe ari icy’abantu ku giti cyabo gusa ngo bamaze n’iminsi bahura n’ibibazo nk’ibi by’aho bamwe mu baturage bafatwa batambaye udupfukamunwa bagatongana bamwe banashaka kurwana.

    Yasabye abaturage kwirinda gusagarira ubuyobozi kandi bagashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ngo kuko icyorezo cyakajije umurego.

    Ati “ Abaturage turabasaba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko abantu baragenda badohoka imibare ikazamuka ari nako icyorezo kidutwara abantu benshi, abaturage rero barasabwa kubaha ubuyobozi kuko hari ibyo amategeko ateganya ku muntu uhutaza uri mu nshingano ze utazajya abikora azajya ahanwa kimwe n’uko umuyobozi wahohotera umuturage ahanwa.”

    Kuri ubu aba baturage bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe barindiriye kugezwa imbere y’ubutabera.


  • Covid-19 yatumye Mbarushimana abagwa mu muhogo: Ubuhamya bwe burakomeye – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa Mbarushimana yavuze ko ari mu bantu bakerensaga icyorezo cya Covid-19 mbere y’uko acyandura, ariko nyuma yaje kukirwara kiramuzahaza agera ku rwego rwo kuremba cyane.

    Yagize ati “Ndi umwe mu bantu banduye Covid-19, nabagaho nk’umuntu uyisuzugura, nambaraga agapfukamunwa nkaregeza, sinamenye aho nayanduriye. Byabaye ibintu bikomeye kuko yarandembeje ndarwara ndaremba.”

    Ubusanzwe umurwayi wa Covid-19 by’umwihariko uwarembye, hari ikigero ageraho bikaba ngombwa ko hifashishwa imashini zimwongerera umwuka cyangwa zikamufasha guhumeka.

    Abahanga bavuga ko iyo bigenze gutyo, hifashishwa uburyo bwitwa ’Intubation’, aho imiyoboro y’imashini ifasha umurwayi guhumeka inyuzwa mu kanwa ke igahuzwa n’inzira ze z’ubuhumekero.

    Iyo umurwayi akomeje gukenera imashini imufasha guhumeka nyuma y’iminsi umunani, uburyo bwo kunyuza imiyoboro y’imashini mu kanwa ntibuba bushobora gukomeza kwifashishwa, ahubwo abaganga babaga mu muhogo akaba ari ho banyuza ya miyoboro.

    Ni uburyo buzwi nka ’Tracheostomy’ bukorwa iyo umurwayi amaze igihe arembye ku buryo akenera guhumekeshwa n’imashini.

    Mbarushimana avuga ko nawe yageze kuri icyo kigero, abagwa mu muhogo kugira ngo babashe kumushyiramo udupira tumufasha guhumeka.

    Ati “Aha ngaha banshyizemo imipira impa umwuka, ni ukuri njyewe sinigeze menya uwanyanduje uwo ariwe. Ikindi nababwira ni ukwirinda, ukirinda kujya aho abantu benshi bateraniye, ukabafata nk’aho buri wese yakwandura Covid-19.”

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bantu bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19.

    Nabayeho nsuzugura #COVID19 nkambara agapfukamunwa nkaregeje. Sinamenye uwanyanduje, cyangwa aho nayanduriye. Nararembye kugeza aho nahumekeraga mu gapira gacishijwe mu muhogo. Fata umuntu wese nk’uwakwanduza wirinde kujya ahateraniye abantu benshi.

    Joseph Mbarushimana pic.twitter.com/WfEGajB8sd

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 25, 2021


  • Perezida Kagame ategerejwe i Goma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ategerejwe i Goma
    Perezida Kagame ategerejwe i Goma

    Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abayobozi yo mu bihugu byombi.

    Imyiteguro irarimbanyije
    Imyiteguro irarimbanyije

    Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n’imitingito kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b’ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b’ibihugu byombi ajyanye n’ubuhahirane, hanyuma baganire n’itangazamakuru.

    Itangazamakuru ririteguye
    Itangazamakuru ririteguye
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Aho Abakuru b
    Aho Abakuru b’ibihugu byombi baza guhurira


  • Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ndege yageze ku butaka amahoro
    Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

    Icyakora Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia yavuze ko nta muntu wakomerekeye muri uko kuraswa kw’iyo ndege.

    Perezida Duque yamaganye icyo gikorwa cyo kurasa indege yari arimo, kuko ngo ni icy’ubugwari, yavuze ko adatewe ubwoba n’ibikorwa “by’ubugome cyangwa se by’iterabwoba”.

    Muri videwo yahise ishyirwa kuri Twitter, Perezida Duque yagize ati “Leta yacu irakomeye, Colombia irakomeye kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo gushaka ababigizemo uruhare”.

    Abaturiye ahabereye icyo gikorwa bavuze ko bumvise ikintu gikubita kuri moteri y’iyo kajugujugu mu gihe yari irimo kumanuka ishaka kugera ku butaka.

    Hari umutwe witwa National Liberation Army (ELN) ukorera mu gace ka Catatumbo hafi y’umupaka uhuza Colombia na Venezuela, ari na wo ukekwaho icyo gitero, uwo mutwe washinzwe mu 1964, ukaba ugamije kurwanya ubusumbane mu bijyanye no gusaranya ubutaka n’umutungo.

    ELN ni wo mutwe w’inyeshyamba ukomeye kurusha indi ubarizwa muri icyo gihugu cya Colombia.

    Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse
    Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse

    Igihugu cya Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bifata ELN nk’umutwe w’iterabwoba.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, ELN yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu gutega igisasu imodoka ya gisirikare i Cúcuta. Muri icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi ngo hakomerekeyemo abantu 36, harimo abajyanama mu bya gisirikare babiri b’Anyamerika.


  • Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 1093 y
    Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

    Imibiri hafi 1000 ikaba yarabonetse mu bitaro bya Kabgayi ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi bazajya babyariramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ikibabaje cyane iyo mibiri yose yabonetse itigeze itangwaho amakuru ngo ishakishwe mbere, kuko yagiye iboneka kubera ibikorwa byabaga bigiye gushyirwa aho yaboneste.

    Agira ati “Imibiri yose yabonetse nta wigeze aduha amakuru, bigaragaza ko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite umugambi mubi wo kongera gukora Jenoside”.

    Kayitare ashima Leta y’u Rwanda yemeye ko nibura imibiri yabonetse ishyingurwa mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ihihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri, avuga ko abihaye Imana n’abakoraga kwa muganga bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko na n’ubu hari abihaye Imana barimo n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi bagikomeje gupfobya Jenoside, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

    N’ubwo hariho abagikomeje gushegesha Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside, harimo nko kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika yarasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya n’abayoboke bayo.


  • Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Callixte Kalisa
    CSP Callixte Kalisa

    Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

    CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy’urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

    Ati “Hano hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo”.

    CSP Kalisa avuga ko n’abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

    Yasabye ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.


  • Gisagara: Abafite ubumuga bagana ‘Isange One Stop Center’ baracyari bake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya
    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya

    Iki kibazo cyagaragajwe n’itsinda ry’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) bagendereye Isange one stop center yo ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, tariki 24 Kamena 2021, bagenzwaga no kureba uko abafite ubumuga boroherezwa kugana icyo kigo.

    Julienne Mukantwari ushinzwe gukurikirana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange ku bitaro bya Kibilizi, yagaragaje ko n’ubwo mu mpapuro buzuriza ababagana nta hagenewe kwandika niba ukeneye serivisi asanzwe afite ubumuga cyangwa ntabwo, agereranyije bakira ufite ubumuga umwe mu mezi abiri. Nyamara muri rusange, ababagana buri kwezi baba bari hagati ya 30 na 40.

    Jacques Mugisha ari na we wari uyoboboye iryo tsinda ryaturutse muri NCPD, yibajije impamvu abafite ubumuga bagana icyo kigo ari bakeya nyamara muri rusange bakunze guhura n’ihohoterwa, hanyuma mu biganiro biza kugaragara ko mu bibitera harimo kuba abafite ubumuga bafite amakuru makeya ku mikorere ya Isange, ndetse no kuba barakuriye mu ihohoterwa bagatekereza ko ari bwo buzima.

    Agira ati “Nta n’imikoranire yihariye Isange ifitanye n’inzego zihagarariye abafite ubumuga, kugira ngo babe barabasobanuriye uko bakora”.

    Ubundi nk’uko bisobanurwa na Mukantwali, Ibigo bya Isange biri hirya no hino mu Rwanda ngo bikurikirana ihohoterwa rigaragara mu buryo bune, harimo iryakorewe ku gitsina nyir’izina, urugero nko gusambanya abana, n’iryakorewe ku mubiri harimo gukubita, gukomeretsa, gutwika, guhutaza, byose bishobora kwangiza umubiri tubona inyuma.

    Ati “Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku marangamutima. Ntirikunze kugaragara kuko abantu bataryitaho, rikazagera aho rivamo iryakorewe ku mubiri. Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, aho usanga umwe mu muryango abuzwa uburenganzira ku mutungo, urugero nk’umugabo akavuga ko ibyo mu rugo byose ari ibye. Cyangwa ugasanga umwana umwe mu muryango abujijwe kwiga”.

    Abakorewe ayo mahohoterwa abiri ya nyuma (irikorerwa amarangamutima no ku mutungo), ari na yo akunze gukorerwa abafite ubumuga, ngo ntibakunze kugana Isange muri rusange, nyamara ari yo yabafasha, ikabereka inzira yo kunyuramo kugira ngo bikemuke.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, bateganya gukora ubukangurambaga buzafasha abantu kumenya iby’ihohoterwa n’aho babariza kugira ngo rikemuke.

    Ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana, hari ubukangurambaga buteganyijwe kugera ku midugudu, aho bazigisha buri Munyarwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamenya amoko y’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ugize ikibazo babashe kumuyobora aho yafashirizwa kugira ngo gikemuke”.

    Kandi ngo babifashijwemo n’umufatanyabikorwa Enabel-Barame, barateganya gukora ku buryo Isange One Stop Center iba no ku bigo nderabuzima.


  • Chia, igihingwa gishya kiri gutanga ifaranga rishyushye i Ngoma – #rwanda #RwOT

    Chia ni igihingwa gishya mu Rwanda cyatangiriweho igeragezwa mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma giherereye mu Karere ka Ngoma, cyatangiye guhingwa mu 2020 harebwa niba cyabera ubutaka bwo mu Rwanda hose cyane cyane ahari urusekabuye, bivugwa ko gituruka muri Bolivia no muri Mexique.

    Ku muntu utazi Chia ni utubuto duto wagereranya na Sesame, mu kwera kwatwo twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.

    Ikilo cy’imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu nibura ku buryo mu kwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe umuhinzi akigurirwa na koperative imuhera 3000 Frw.

    Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe byumvikane ko uwagihinze adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe, ku basanzwe bahinga ni inyungu y’umurengera idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

    Iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe, kivamo imiti itandukanye aho yifashishwa n’abantu bafite umuvuduko w’amaraso, mu kongera vitamine mu mubiri, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kikabanza gukorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

    Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza, Chia kandi ngo ifasha abantu kutagira umunaniro w’ubwonko ikanabarinda kugira umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso.

    Inyungu ku baturage bahinga Chia

    Ku baturage bahinga Chia mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, akanyamuneza ni kose, iyo muganira bakubwira ko mu gihe wagihinze utakongera guhinga indi myaka ngo kuko ntikirushya, ntigikenera kukiba hafi buri kanya kandi ngo niyo cyeze usarura bakwishyura.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu bamaze kubona impinduka mu mibereho yabo babikesha guhinga chia, hari abaguze inka, abandi bavugurura inzu zabo babikesha amafaranga bakuye kuri iki gihingwa.

    Muhawenimana Eugenie utuye mu Mudugudu wa Mashyoza mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ajya kugihinga haje abantu barabimwereka, bamubwira uko bazahinda ngo kuko iki gihingwa kibamo umuti kandi kikanagurwa cyane.

    Ngo bagiye gutaha yasabye umushoferi kumuhaho imbuto nke akajya kugerageza amahirwe, amuha izuzuye ikiganza ajya kuzirembeka nyuma y’iminsi mike arazitera ngo zivamo ibiro bitatu, agurisha ibiro bibiri, ikilo kimwe ngo bamuhaga 4000 Frw.

    Ati “ Nahise numva ko nta kindi gihingwa gikwiriye guhingwa kitari icyo gitanga 4000 Frw ku kilo mu gihe ibishyimbo iyo byakabije tubigurisha 500 Frw.”

    Muhawenimana yakomeje kongera guhinga Chia arongera aragurisha aguramo inka ndetse anakuramo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw, ibi ngo noneho byamuteye imbaraga ahita ahinga hegitari yose kuri ubu ngo yamaze gusarura ibiro birenga 700 ategereje kugurisha.

    Uyu mugore avuga ko guhinga iki gihingwa bitavunanye ngo kuko iyo wamaze gutera nta yindi miti bisaba, yavuze ko mbere yo guhinga iyo ufite ifumbire y’imborera uyikoresha yonyine ubundi ukicara ugategereza ko cyera ukajyana kugurisha.

    Muhayimana Landoald utuye mu Kagari ka Kigese we avuga ko nyuma yo kubona uburyo abaturanyi be bahinze Chia ikera ikabaha amafaranga bakikura mu bukene, yahise nawe ayihinga kuri ubu ategereje isarura gusa yizeye ko azunguka cyane.

    Uyu muturage ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati “ Iki gihingwa bakikizana inaha naragipinze cyane, nkabona ni ibintu utamenya aho wagurishiriza, ariko mbonye abaturanyi banjye bagihinze bakeza bakagurirwa umusaruro wabo, nahise ngira ishyari ryiza nanjye ndagihinga ubu ndindiriye gusarura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapabano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iki gihingwa gishya kiri guhingwa kuri hegitari zisaga 90 z’ubutaka buhurijwe hamwe ngo ndetse hari n’abaturage bagenda bagihinga mu ngo zabo ku turima duto.

    Ati “ Biragoye kubona igihingwa ikilo kimwe kigura 3000 Frw, aha rero bigaragara ko ari igihingwa cyiza, bikaba byiza kurushaho ko ari igihingwa uhinga ufite isoko, abakigura batanga amasezerano mbere y’uko bagihinga kuko kijyanwa hanze y’igihugu.”

    Yavuze ko abagihinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 ngo bibumbiye muri koperative aho ubuyobozi bubasha kubakurikirana umunsi ku munsi bukamenya n’ibyo bakenera.
    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mwaka iyi koperative imaze kwinjiza miliyoni 420 Frw zaturutse muri iki gihingwa cya Chia.

    Kuri ubu igihingwa cya Chia kiri guhingwa kuri hegitari 100 mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, gihingwa n’abandi baturage bake bo mu Karere ka Kayonza, nibura ku muhinzi waguriwe ku mafaranga make ikilo akigurisha 3000 Frw.

    Iki gihingwa kiri kwinjiriza amafaranga menshi abatuye i Ngoma