Tag: featured

  • Goma: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aherekejwe na Perezida Tshidekedi wamwakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basuye agace kangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi basobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana iruka ry’ibirunga OVG, ibigendanye n’ibirunga n’iruka ryabyo muri ako gace.

    Abaturage benshi bari baje kwakira Perezida Kagame ku mihanda bakaba bavugaga mu kirwanyarwanda ngo “urakoze”, ijambo bakunze gusubiramo bitewe n’uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

  • Burera: Agaseke k’amahoro gafasha ababyiruka gukundana no kwirinda amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agaseke k
    Agaseke k’amahoro kabaremamo umutima w’urukundo aho kwironda

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba bwarasabye ko kuri buri kigo cy’ishuri iyo gahunda yubahirizwa kandi ikamenyeshwa ababyeyi ku buryo bafatanya n’abarimu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Umuyobozi w’ishuri ryigisha ubumenyingiro rya Gahunga TVET, Bayingana Jean Marie Vianey, avuga ko iyo gahunda yatumye abanyeshuri bakomeza kwiyumvamo Ubunyarwanda, kwirinda amacakubiri no kugira umuco w’urukundo.

    Agira ati “Iyo umwana hano agize ikibazo cyo kubura ikayi, ikaramu cyangwa se akagira ibyago byo gupfusha umwe mu bagize umuryango we abanyeshuri bishyira hamwe buri wese mu bushobozi bwe bakamuremera bakamuba hafi bigatuma atigunga ahubwo akumva ko ari mu muryango umushyigikiye”.

    Avuga ko bitandukanye n’uburezi bwa kera aho wasangaga abana bashyirwa mu byiciro bibabibamo amacakubiri ku buryo wasangaga bashyamirana aho gushyira hamwe ngo bafashanye, agahamya ko umuco wo gufashanya binyuze mu gaseke k’amahoro bizatuma bakurana umuco w’ubunyangamugayo.

    Abanyeshuri biga kuri TVET Gahunga bavuga ko agaseke k’amahoro kabafashije gukemura ibibazo bagenda bahura nabyo birimo no gupfusha abagize imiryango yabo cyangwa ubushobozi bw’ibikoresho, bakishyira hamwe nta kurebanaho bagafasha uwagize ikibazo, ni ko basobanura ko iyo gahunda ishyize koko imbere Ubunyarwanda.

    Umwe mu bana uherutse kubura umubyeyi kuri icyo kigo avuga ko inshuti ze zamubaye hafi kubera agaseke k’amahoro gatuma buri wese amenya uruhare afite kuri mugenzi we.

    Agira ati “Mperutse gupfusha umubyeyi ariko abanyeshuri bagenzi banjye twigana banyitayeho cyane barantabara baramfasha numva sindi njyenyine, byamfashije kwihangana no gukomeza kumva nkomeye, amasomo yanjye nyakomeza nta kibazo cy’ihungabana ngize”.

    Gahunda y’agaseke k’amahoro kandi inafasha mu burere bw’abana bwa buri munsi aho bo ubwabo bafatanyiriza hamwe guhugurana ku ishuri bigatuma buri mwana yibona muri mugenzi we kandi akabona ko guhugurana ku ishuri bituma bose bazamurana mu bumwenyi bwabo.

    Gahunda y’agaseke k’amahoro kandi izaherekeza abanyeshuri mu nzira igana ku isoko ry’umurimo igihe bazaba basoje amasomo yabo, bagakorana ubunyangamugayo mu kazi kandi bagakorera hamwe.

    Mu mashuri abanza na ho Agaseke k’amahoro karabafasha gukurana umuco wo gukundana no gufashanya

    Abana biga mu mashuri abanza kuri GS Kirambo, bahamya ko iyo umwe muri bo yagize ikibazo bafatanyiriza hamwe kumwitaho nta kuvangura cyangwa kureba aho umuntu akomoka, bikaba bisobanuye ko bakurira mu bunyarwanda nyabwo.

    Ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo na ho gahunda y’Agaseke k’amahoro yarahageze kandi irimo gufasha abana bato gukurana umuco wo gukundana no gushyira imbere Ubunyarwanda.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Kirambo Mukarutwaza Alphonsine, avuga ko iyo umwana agize ikibazo ku ishuri bagenzi be bamuba hafi bakamuganiriza yaba afite ikibazo gikeneye ubufasha bakamwitaho kandi ababyeyi bakabibafashamo.

    Agira ati “Turizera ko mu minsi iri imbere abana bacu bazaba ari abasore n’inkumi zibereye u Rwanda, ubundi cyera twigaga tuvangurwa ariko uyu munsi ibere twonsa abana bacu ni ukuba umwe bakirinda icyabatandukanya biratanga icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza”.

    Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri mu Karere ka Burera bavuga ko Agaseke k’amahoro biyemeje kugashyigikira kuko gatuma abana babo birinda amakimbirane, amacakubiri n’indi myitwarire itari myiza ku ishuri.

  • Sudani y’Epfo: Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryasoje ubutumwa bwa Loni – #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo.

    Iri tsinda ry’abapolisi 160 ryari riyobowe na CSP Carlos Kabayiza, bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa.

    Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe abakozi, ACP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

    RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017.

    Ubwo yakiraga Abapolisi bagarutse mu Rwanda, ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano zari zarabajyanye muri kiriya gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

    Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y’Epfo, tubahaye ikaze mu gihugu. Musize isura nziza n’umurage mwiza nk’abanyarwanda muri kirya gihugu. Muraje rero mufatanye n’abandi gukora akazi nk’uko bisanzwe kandi ari nako mukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.”

    CSP Kabayiza wari uyoboye iri tsinda ryasoje ubutumwa bw’amahoro, ubwo bageraga i Kanombe yabwiye itangazamakuru ko bakoze neza akazi bari bashinzwe.

    Yagize ati “Twakoze neza akazi twari dushinzwe nk’uko abatubanjirije bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyacu, mu shingano twari dufite, twari dushinzwe kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, twakoraga irondo ku manywa na n’ijoro mu Mujyi wa Juba, twarinda umutekano w’abayobozi n’abakozi b’ubumuryango w’abibumbye n’ibikoresho byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bimwe twafatanyaga n’abaturage baho bigamije imibereho myiza n’iterambere. “

    Umuyobozi w’iri tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk’uko bisanzwe bafatanyije n’abagenzi babo no gukomeza gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Aba bapolisi bashimiwe akazi keza bakoze muri Sudani y’Epfo

    I Kigali bakiriwe hakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19

    RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017

    Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z’akazi muri Sudani y’Epfo

  • Rwamagana: Umugore n’umugabo bakoreye umuyobozi urugomo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko aba baturage bamennye ikigage n’inzoga kuri Gitifu w’Akagari ubwo yari ari mu kazi ko kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari gushyirwa mu bikorwa kuko muri uyu Murenge habarurwa abarwayi 19.

    Ati “ Bamumenaho urwagwa, hanyuma agize ngo arababwira ibi n’ibi, umugabo aramufata umugore amusukaho urwagwa n’ikigage.”

    Muhoza yakomeje avuga ko abari bari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ngo hahise hoherezwa Dasso ijya kuzana uwo mugore, umugabo we na we ngo yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucika ajya i Gatsibo.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyaha cyakozwe ari icy’abantu ku giti cyabo gusa ngo bamaze n’iminsi bahura n’ibibazo nk’ibi by’aho bamwe mu baturage bafatwa batambaye udupfukamunwa bagatongana bamwe banashaka kurwana.

    Yasabye abaturage kwirinda gusagarira ubuyobozi kandi bagashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ngo kuko icyorezo cyakajije umurego.

    Ati “ Abaturage turabasaba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko abantu baragenda badohoka imibare ikazamuka ari nako icyorezo kidutwara abantu benshi, abaturage rero barasabwa kubaha ubuyobozi kuko hari ibyo amategeko ateganya ku muntu uhutaza uri mu nshingano ze utazajya abikora azajya ahanwa kimwe n’uko umuyobozi wahohotera umuturage ahanwa.”

    Kuri ubu aba baturage bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe barindiriye kugezwa imbere y’ubutabera.


  • Covid-19 yatumye Mbarushimana abagwa mu muhogo: Ubuhamya bwe burakomeye – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa Mbarushimana yavuze ko ari mu bantu bakerensaga icyorezo cya Covid-19 mbere y’uko acyandura, ariko nyuma yaje kukirwara kiramuzahaza agera ku rwego rwo kuremba cyane.

    Yagize ati “Ndi umwe mu bantu banduye Covid-19, nabagaho nk’umuntu uyisuzugura, nambaraga agapfukamunwa nkaregeza, sinamenye aho nayanduriye. Byabaye ibintu bikomeye kuko yarandembeje ndarwara ndaremba.”

    Ubusanzwe umurwayi wa Covid-19 by’umwihariko uwarembye, hari ikigero ageraho bikaba ngombwa ko hifashishwa imashini zimwongerera umwuka cyangwa zikamufasha guhumeka.

    Abahanga bavuga ko iyo bigenze gutyo, hifashishwa uburyo bwitwa ’Intubation’, aho imiyoboro y’imashini ifasha umurwayi guhumeka inyuzwa mu kanwa ke igahuzwa n’inzira ze z’ubuhumekero.

    Iyo umurwayi akomeje gukenera imashini imufasha guhumeka nyuma y’iminsi umunani, uburyo bwo kunyuza imiyoboro y’imashini mu kanwa ntibuba bushobora gukomeza kwifashishwa, ahubwo abaganga babaga mu muhogo akaba ari ho banyuza ya miyoboro.

    Ni uburyo buzwi nka ’Tracheostomy’ bukorwa iyo umurwayi amaze igihe arembye ku buryo akenera guhumekeshwa n’imashini.

    Mbarushimana avuga ko nawe yageze kuri icyo kigero, abagwa mu muhogo kugira ngo babashe kumushyiramo udupira tumufasha guhumeka.

    Ati “Aha ngaha banshyizemo imipira impa umwuka, ni ukuri njyewe sinigeze menya uwanyanduje uwo ariwe. Ikindi nababwira ni ukwirinda, ukirinda kujya aho abantu benshi bateraniye, ukabafata nk’aho buri wese yakwandura Covid-19.”

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bantu bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19.

    Nabayeho nsuzugura #COVID19 nkambara agapfukamunwa nkaregeje. Sinamenye uwanyanduje, cyangwa aho nayanduriye. Nararembye kugeza aho nahumekeraga mu gapira gacishijwe mu muhogo. Fata umuntu wese nk’uwakwanduza wirinde kujya ahateraniye abantu benshi.

    Joseph Mbarushimana pic.twitter.com/WfEGajB8sd

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 25, 2021


  • Perezida Kagame ategerejwe i Goma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ategerejwe i Goma
    Perezida Kagame ategerejwe i Goma

    Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abayobozi yo mu bihugu byombi.

    Imyiteguro irarimbanyije
    Imyiteguro irarimbanyije

    Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n’imitingito kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b’ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b’ibihugu byombi ajyanye n’ubuhahirane, hanyuma baganire n’itangazamakuru.

    Itangazamakuru ririteguye
    Itangazamakuru ririteguye
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Aho Abakuru b
    Aho Abakuru b’ibihugu byombi baza guhurira


  • Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ndege yageze ku butaka amahoro
    Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

    Icyakora Umuvugizi wa Perezidansi ya Colombia yavuze ko nta muntu wakomerekeye muri uko kuraswa kw’iyo ndege.

    Perezida Duque yamaganye icyo gikorwa cyo kurasa indege yari arimo, kuko ngo ni icy’ubugwari, yavuze ko adatewe ubwoba n’ibikorwa “by’ubugome cyangwa se by’iterabwoba”.

    Muri videwo yahise ishyirwa kuri Twitter, Perezida Duque yagize ati “Leta yacu irakomeye, Colombia irakomeye kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo gushaka ababigizemo uruhare”.

    Abaturiye ahabereye icyo gikorwa bavuze ko bumvise ikintu gikubita kuri moteri y’iyo kajugujugu mu gihe yari irimo kumanuka ishaka kugera ku butaka.

    Hari umutwe witwa National Liberation Army (ELN) ukorera mu gace ka Catatumbo hafi y’umupaka uhuza Colombia na Venezuela, ari na wo ukekwaho icyo gitero, uwo mutwe washinzwe mu 1964, ukaba ugamije kurwanya ubusumbane mu bijyanye no gusaranya ubutaka n’umutungo.

    ELN ni wo mutwe w’inyeshyamba ukomeye kurusha indi ubarizwa muri icyo gihugu cya Colombia.

    Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse
    Indege yarashwe ariko nta muntu wakomeretse

    Igihugu cya Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bifata ELN nk’umutwe w’iterabwoba.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, ELN yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu gutega igisasu imodoka ya gisirikare i Cúcuta. Muri icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi ngo hakomerekeyemo abantu 36, harimo abajyanama mu bya gisirikare babiri b’Anyamerika.


  • Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 1093 y
    Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

    Imibiri hafi 1000 ikaba yarabonetse mu bitaro bya Kabgayi ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi bazajya babyariramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ikibabaje cyane iyo mibiri yose yabonetse itigeze itangwaho amakuru ngo ishakishwe mbere, kuko yagiye iboneka kubera ibikorwa byabaga bigiye gushyirwa aho yaboneste.

    Agira ati “Imibiri yose yabonetse nta wigeze aduha amakuru, bigaragaza ko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite umugambi mubi wo kongera gukora Jenoside”.

    Kayitare ashima Leta y’u Rwanda yemeye ko nibura imibiri yabonetse ishyingurwa mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ihihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri, avuga ko abihaye Imana n’abakoraga kwa muganga bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko na n’ubu hari abihaye Imana barimo n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi bagikomeje gupfobya Jenoside, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

    N’ubwo hariho abagikomeje gushegesha Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside, harimo nko kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika yarasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya n’abayoboke bayo.