Tag: featured

  • Muhayimana yatangiye kuburanishwa n’inkiko z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Mu 1994, uyu mugabo yari umushoferi wa hotel yari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku Kibuye. Ashinjwa ko yatwaraga intagondwa z’Abahutu n’abasirikare bagiye mu bikorwa byo kwica Abatutsi ku misozi yo hirya no hino muri Kibuye ndetse ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku kigo cy’ishuri kimwe cyo muri ako gace muri Mata 1994.

    Muhayimana wari warashakanye n’umugore w’Umututsikazi, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko atari i Kibuye ubwo ubwicanyi bwakorwaga.

    Uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 nyuma y’igihe kinini abayo nk’impunzi. Yatawe muri yombi mu 2014 afatiwe ahitwa Rouen aho yari asanzwe atuye.

    Icyo gihe hari hashize umwaka hatangiye iperereza ku birego bimushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatanzwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), umuryango uharanira ko abakoze Jenoside babihanirwa.

    Ubwo yari ageze mu rukiko, umucamanza yamusabye kwivuga uwo ariwe, asubiza ko ari umugabo usanzwe wisanze mu bibazo. Umunyamategeko we Me Philippe Meilhac yabwiye urukiko ko uwo yunganira azisobanura ku giti cye.

    Uru rubanza ni urwa gatatu ruburanishijwemo umunyarwanda mu Bufaransa. Abantu batatu bahamwe n’ibyaha, aho umwe yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 abandi bagahabwa icya burundu.

    Urubanza rwe ruzamara ukwezi, rutegerejwemo abatangabuhamya 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

    Kugeza ubu, mu Bufaransa hari imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga 30 zitaraburanishwa.

    Claude Muhayimana ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha

    source : https://ift.tt/3cCsBr3

  • Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 2 000 – #rwanda #RwOT

    Bizaba ari ku nshuro ya gatandatu iyi kaminuza isohora abayizemo. Aba banyeshuri ni abize mu ishami rya Kigali n’irya Musanze. Barimo 1 500 bazasoza icyiciro cya kabiri abandi 500 bakazaba basoje icya gatatu.

    Umuyobozi w’amasomo muri UoK, Prof. Oniye, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kuzerekana ko iyi kaminuza itanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kandi ko imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Yagize ati “Dutewe ishema n’umusanzu abanyeshuri bari gutanga mu Rwanda hose.”

    Uburezi batanga bwemezwa n’abanyeshuri baharangiza bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro na sosiyete. Urugero ni Mugabekazi Denyse uvuga ko ubumenyi yahawe bwatumye abasha gutangiza umushinga wita ku bana bababaye.

    Yagize ati “Ubumenyi nahawe bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyane no gucunga imishinga bwaramfashije cyane kuko nabashije gutangira umuryango udaharanira inyungu wita ku bana batagira kirengera.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwavuze ko yiteguye kwakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza, ko abari mu cyiro cya mbere bazahabwa amahirwe yo kwiga boroherejwe.

    Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga. Ifite amashami abiri mu Rwanda, irya Kigali na Musanze.

    Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 2000

    source : https://ift.tt/3xj7IL4

  • Impamvu u Rwanda ari cyo gihugu cya Afurika cyatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba muri Nyakanga 2023, ikazahuriza hamwe abantu basaga ibihumbi bitandatu mu gihe abasaga ibihumbi 200 hirya no hino ku Isi bazaba bayikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo icyuho kikigaragara ku Isi mu kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’abagore muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, amategeko akibangamiye abagore n’ibindi.

    Ni inama ije mu gihe Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, aho ibihugu byinshi bigifite amategeko akumira abagore kuri serivisi n’uburenganzira bumwe na bumwe.

    Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere igaragaza ko abagore bo muri Afurika amasaha bamara mu mirimo arenzeho 50 % ku yo abagabo bakora, nyamara umutungo mwinshi ukabarirwa mu maboko y’abagabo.

    IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin asobanura byinshi birimo icyatumye batoranya u Rwanda nk’igihugu cya mbere kigiye kuberamo iyo nama ikomeye muri Afurika, icyakorwa ngo ingaruka Covid-19 yagize zidasubiza inyuma ibimaze kugerwaho mu buringanire n’ibindi.

    IGIHE: Kuki u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Women Deliver Conference?

    Kathleen Sherwin: Reka duhere ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore ku kigero cya 60 %. Ni imibare iri hejuru cyane kurusha ibindi bihugu bya Afurika, bikaba ari urugero rwiza haba muri Afurika no ku Isi.

    Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ryemeje ko 30% by’imyanya yo mu Nteko Ishinga Amategeko igenerwa abagore. Guverinoma kandi yiyemeje guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa. Abagore bashyirwa no mu yindi myanya y’ubuyobozi.

    Uyu munsi politiki ya Leta y’u Rwanda ni icyitegererezo cy’uburinganire, bikaba bigaragaza akamaro k’ingingo ya 5 y’Intego z’Iterambere rirambye (SDG5), ko guha ubushobozi abagore n’abakobwa ari inzira y’iterambere rirambye muri Afurika. Byose byagezweho kubera politiki zashyizweho zorohereza abagore.

    Iyi nama ije mu gihe isi igihanganye na Covid-19. Ni iki umuntu yakwitega muri iyi nama kizasubiza ibibazo abagore bafite muri iki gihe?

    Icyorezo cyasubije irudubi ubusumbane bwari busanzwe hagati y’abagore n’abagabo. Nk’urugero, byasubije inyuma itangwa rya serivisi z’imyororokere, byongera inda zitateguwe, umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara, gukuramo inda bishyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi by’umwihariko mu bihugu bifite amikoro make.

    Imibare yakusanyijwe na UNFPA n’abafatanyabikorwa bayo mu bihugu 115 bifite amikoro make mu ntangiriro za 2021, igaragaza ko abagore bagera kuri miliyoni 112 batabashije kubona serivisi zo kuboneza urubyaro kubera Covid-19, hakaba aho babisabaga hagashira amezi 3.6 batarabibona.

    Kubera uku gutinda, abagore 1,4 batwaye inda batifuza kuko batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro. Ikindi ni uko kutagerwaho na serivisi z’imyororokere, nabyo bigira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye.

    Abantu bo mu bihugu bifite amikoro make barimo abagore n’abakobwa ndetse n’andi matsinda y’abantu adakunze kwitabwaho, bafite ingorane zikomeye zo kugerwaho na serivisi z’imyororokere.

    Mu gihe Isi yigobotora Covid-19, dukwiriye gushyira mu bikorwa ingamba zitagira uwo ziheza, zigera kuri abo bose basigajwe inyuma. Ni ingenzi kandi kubaka inzego z’ubuzima zihamye, zishyira imbere ihame ry’uburinganire zikadufasha kuziba icyuha cyasizwe na Covid-19. Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ni ngombwa, si amahitamo.

    Women Deliver Conference izibanda ku buryo bwo kwigobotora icyorezo ariko cyane cyane ku ngaruka abagore n’abakobwa bahuye nazo, ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibisubizo byadufasha kuziba icyuho Covid-19 yasize.

    Mu bihugu bikennye, haracyari amategeko menshi asubiza inyuma abagore, ni iki cyakorwa ngo bikosorwe?

    Hakenewe ko ingamba zafashwe mu kuziba icyo cyuho zishyirwa mu bikorwa kandi buri wese akabazwa ibyo ashinzwe. Ni nako bikwiriye kugenda mu kongerera imbaraga inzego z’abagore mu bihugu byacu, ingengo z’imari n’izindi nzego haba muri za Guverinoma n’abikorera.

    Mwavuze ko Covid-19 yasubije inyuma cyane serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bagore. Hakenewe iki ngo ibintu bisubire uko bahoze?

    Twemera ko ubuzima bwiza budasigana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi burenganzira bujyana nabyo.

    Covid-19 yamaze kugira ingaruka ku nzira zanyuzwagamo ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro, bihungabanya inganda zakoraga ibikoresho by’ingenzi byo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo, bikerereza igihe byafataga ngo ibyo bikoresho bigere mu babikeneye.

    Hari n’aho abakozi n’ibikoresho byifashishwaga mu nganda zikora ibikoresho bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bahinduriwe inshingano bajyanwa mu bindi byari bikenewe cyane. Hari amavuriro yafunze imiryango, abantu babura aho bakura serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

    Mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, Guverinoma zahagaritse urujya n’uruza, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zafatwaga nk’izitari ingenzi cyane zirafungwa.

    Urugero, mu bihugu nka Nepal n’u Buhinde byatumye amavuriro akorana na Marie Stopes International, ikigo cya mbere kigenga gitanga serivisi zo kuboneza urubyaro, afunga imiryango.

    Mu gihe nta gikozwe, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ireme ry’izitangwa, bizagabanyuka cyane.

    Iyo abakobwa n’abagore bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibava mu mashuri, bakajya mu mirimo, bakinjiza amafaranga bakabaho uko bifuza.

    Ese mubona Afurika yiteguye muri iyi ntambara y’Uburinganire, aho abagore bakeneye ijwi nk’iry’Abagabo?

    Iyo abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kugenzura imibiri yabo, bagahitamo icyo bashaka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, haboneka impinduka bakabaho ubuzima bishimiye.

    Isi itarangwamo ubwoba, akato n’ivangura ry’ubwoko bwose niyo ngobyi y’Uburinganire. Kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho, Guverinoma na za sosiyete sivile bakwiriye gufatanya mu gushakira hamwe ingamba no kuzubahiriza, ari nako abagore bongererwa ubushobozi, hashyirwaho amategeko abarengera, politiki zitabaheza, kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin

    source : https://ift.tt/3xcTA5X

  • Abayobozi bashya basabwe gukorana neza n’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi Alice
    Guverineri Kayitesi Alice

    Mi ijambo yageneye abo bayobozi ku munsi batorwa nk’abagize komite nyobozi z’uturere, Kayitesi yavuze ko agaciro k’itangazamakuru ari umuyoboro ufasha kumenya ibibazo by’abaturage ubuyobozi bukabimenya hagashakwa igisubizo.

    Avuga ko iyo hatabaye imikoranire myiza y’itangazamakuru n’abayobozi, intego z’Igihugu zitagerwaho kuko umuyoboro utangirwamo ibitekerezo uba ufunze, bityo n’abaturage ntibabashe kumenya gahunda zigezweho.

    Agira ati “Ntabwo byashoboka ko twakora ibigenewe abaturage ngo bibagereho ku buryo bwihuse tudafite itangazamakuru, ni yo mpamvu ubuyobozi bw’Intara bubifite ku mutima kandi turizera ko kuri iyi manda muzabona impinduka nziza”.

    Mu Karere ka Muhanga aho umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Jean Claude Mazimpaka yatangiye ubutumwa bwanditswe na Guverineri Kayitesi, yavuze ko abagize komite nyobozi nshya z’uturere bakwiye kugira imyumvire ishyigikira itangazamakuru kandi zigakorera abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ko abayobozi n’abanyamakuru badakwiye kugira ibyo bapfa kuko bose baba bashakira ineza umuturage.

    Agira ati “Itangazamakuru ni urwego tugomba gukorana n’akarere gakwiye gukorana na ryo, kuko ni imboni cyangwa ijisho, abo muvugira ni abaturage, ibyo dukora iyo byangiritse tubihomberamo twese, ni ngombwa ko turushaho gukorana.”

    Avuga kandi ko ubuyobozi bushya bwifuza ko umuturage yahora ku isonga, ariko na we akagira uruhare mu bimukorerwa kugira ngo ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi burusheho kwiyongera abaturage bashyigikiye abayobozi babo bahurize hamwe bagere ku iterambere.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ashingiye mu bunararibonye afite, yiteguye gukorana n’itangazamakuru kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere binyuze mu buvugizi.

    Agira ati “Iyo ntambwe kugira ngo tuyigereho ni ya mikoranire inoze hagati y’abafatanyabikorwa n’abanyamakuru, ni ngombwa ko dukorana ngo ya mirongo migari akarere gafite ishyirwe mu bikorwa”.

    Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yarimo kugenzura uko amatora y’Abajyanama akorwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, nabwo yasabye inzego ko zirushaho gukorana zigakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage hadategerejwe ko abanyamakuru barinda bandika inkuru kuko iyo umuturage ahamije ko umunyamakuru ari we uzamukemurira ikibazo, bigaragaza ko ubuyobozi bumureberera buba bwadohotse.


    source : https://ift.tt/3CNQ1US

  • Abanyamahirwe batatu bazareba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yiswe “Indoto Campaign” yateguwe n’ikigo gikora ibijyanye no gutega (Betting) ndetse n’indi mikino y’amahirwe, abanyarwanda batatu bazarusha abandi abandi amahirwe bazishyurirwa byose birimo itike y’indege, itike yo kwinjira Emirates Stadium, icumbi ndetse n’ibindi byose bisabwa mu rugendo.

    Clapton Kibonge n
    Clapton Kibonge n’Umunyamakuru Rigoga Ruth bari mu bashinzwe kumenyekanisha iyi gahunda

    Ibi kubigeraho bizasaba kwitabira imikino y’amahirwe binyuze mu kigo cya Gorilla Games Rwanda uhereye ku mafaranga igihumbi, nyuma hakazarebwa abanyamahirwe batatu hifashishijwe tombola bakaba ari bo berekeza mu Bwongereza.

    Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko impamvu bahisemo uyu mukino wa Arsenal na Manchester United ari uko ari umukino ukunzwe cyane, anasobanura ibizagenderwaho muri iyi gahunda yiswe Indoto Campaign.

    Yagize ati “ Ni amakipe abiri akunzwe cyane afite abakunzi benshi mu gihugu, ariko n’iyo waba utayafana ni amahirwe kugera hariya hantu, ni uburyo twashyiriyeho abantu ngo babashe kujya kureba uwo mukino”

    “Ntibisaba kuba ari wowe wateze menshi cyane, nyuma hazabaho tombola idafite icyo ishingiyeho, icyo usabwa ni ugutega guhera ku gihumbi, uko ugenda ukomeza gutega ni ko bigenda bikongerera amahirwe, bikazarangira n’ukwezi kwa mbere umwaka utaha, hakazahita habaho tombola”

    Bimwe mu byagarutsweho bizitabwaho nyuma yo gutsindira iyo tike yo kujya mu Bwongereza, harimo kuba buri munyamahirwe asabwa kuba afite pasiporo ye yishakiye, kazafashwa gushaka Visas yo kujya mu Bwongereza, igihe atabashije kuyibona akazasimbuzwa undi.

    Abazatsinda kandi bazemera kujya bakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Gorilla Games no mu biganiro n’itangazamakuru. Iyo umuntu adashoboye gukora urugendo mu matariki yateganyijwe bitewe n’impamvu runaka itike izahabwa undi.

    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium
    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium

    Igihe hazabaho impamvu zibuza urugendo zidaturutse kuri Gorilla Games (nka COVID-19), urugendo ruzakurwaho, hakazarebwa ikindi cyakorwa. Igihe umukino wakurwaho igihembo kizakurwaho, naho umukino wimuwe hazagenderwa ku matariki mashya azaba yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3cDgutN

  • Ni iki cyadindije imirimo yo kubaka gare ya Rubavu? – #rwanda #RwOT

    Icyakora umwaka urirenze nta kanunu k’aho ibyo bikorwa bigeze, nyamara byari byitezwe ko imirimo yo kuyubaka yakabaye yaratangiye.

    Amakuru IGIHE yamenye yemeza ko imirimo yo kubaka iyi gare yadindijwe n’abaturage banze ingurane bahawe, bityo bakaba barahawe umwanya wo gukora igenagaciro ryabo, mbere y’uko bariganiraho n’ubuyobozi kugira ngo bagire igiciro bemeranya.

    Ibikorwa biteganyijwe kwimurwa ahazubakwa gare ni iby’abaturage 12 bifite agaciro karenga miliyari 1,3 Frw.

    Ku ikubitiro, igenagaciro rya mbere ryasize abaturage batandatu bemeye igiciro bahawe, bituma bimuka nta mananiza. Icyakora abandi batandatu basigaye banze kwimuka, bavuga ko agaciro kahawe umutungo wabo ari gato.

    Ibi byatumye hakorwa igenagaciro rya kabiri, risiga abandi baturage batatu bemeye igiciro bahawe, barimuka, uretse ko hasigaye abandi batatu, bakomeje gutsimbarara bavuga ko umutungo wabo urengeje agaciro wabariwe.

    Aba bahawe uburenganzira bwo gukoresha igenagaciro ryabo, ari naho ibikorwa bigeze magingo aya kuko iri genagaciro ryamaze gukorwa. Nyuma yaryo, inzego zose zirebwa n’iki kibazo zizicarana zigirane ibiganiro, kugira ngo hemezwe igiciro gihuriweho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira muri Mutarama umwaka utaha.

    Ati “iyi Gare izatangira kubakwa muri Mutarama umwaka utaha, abaturage basigaye nabo amagenagaciro yabo yararangiye igisigaye ni inama n’ibiganiro bizatuma bemera guhabwa ingurane uyu mushinga ugatangira byihuse.”

    Yasobanuye ko abaturage binangiye nibakomeza kwanga ingurane, “haziyambazwa amategeko kuko bigomba kurangira n’ukwezi k’Ukuboza.”

    Imirimo yo kubaka iyi gare izatwara miliyari 8 Frw, mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage bimaze gutwara arenga miliyari 1 Frw, byitezwe ko ashobora kwiyongeraho arenga miliyoni 300 Frw zizahabwa abaturage bataremera ingurane. Iyi mirimo izakorwa n’Ikigo cya Jali Investment Ltd.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka gare ya Rubavu izatwara miliyari 8 Frw

    source : https://ift.tt/3l025MQ

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa byitezwe ko atangira kuwa Kabiri tariki 23 Ugushyingo akazarangira tariki 29 abera mu Karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha aba bajyanama kumenya gahunda za Leta no kubafasha kumenya uburyo bazayobora uturere batorewe kureberera mu myaka itanu iri imbere.

    Yagize ati “Ni amahugurwa yo kubafasha gusobanukirwa neza inshingano batorewe, bagasobanukirwa neza uburyo bagomba kuzazikora, uburyo bazakorana n’abaturage, uburyo bazakorana n’izindi nzego ziriho ariko bikozwe mu buryo bw’amasomo atangwa n’abantu b’impuguke n’abandi bayobozi bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu cyacu.”

    Gatabazi yavuze ko bazahigira amasomo atandukanye harimo ajyanye n’amateka y’u Rwanda n’imiyoborere myiza yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu kuyobora igihugu, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere iri kwegerezwa umuturage.

    Ati “Ikindi bazaganiraho ni ukurebera hamwe akamaro n’inshingano by’inzego, buri rwego tuzareba inshingano zarwo, inshingano za buri muntu, kugira ngo buri wese najya mu kazi azabe ashobora kumenya neza aho inshingano ze zitangirira naho zigarukira.”

    Yongeyeho ati “Bazanareba ibijyanye no guteza imbere umuntu, uko abana bafashwa gukura neza, ibijyanye n’ubuzima no guteza imbere abaturage ku buryo mu minsi iri imbere bazadufasha kubateza imbere, bazanarebera hamwe uburyo bashobora gukorana n’abafatanyabikorwa bari mu turere twabo, yaba abikorera, amadini n’amatorera n’abandi benshi.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandi bazagira isomo ribereka urugendo rwo kwibohora uko rwatangiye, uko rwasojwe n’urugendo rwakurikiyeho uyu munsi rwo kwibohora ubukene no kubaka iterambere.

    Yavuze ko kandi bazerekwa uburyo bajya bakorana na minisiteri zitandukanye mu guteza imbere umuturage babifatanye n’imyitozo ngororamubiri no kuganirira mu matsinda hagamijwe kuzamura ubumenyi bwabo.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko bazifashisha abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abandi bashya ubunararibonye bakuye mu kuyobora uturere, ashimangira ko aya mahugurwa azakomeza kubaho mu gufasha abayobozi bashya gukora neza inshingano zabo.

    Biteganyijwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ari bo bakomeza kuyobora uturere mu gihe aba bayobozi bashya badahari.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3CKrhN8

  • Kayonza: Abagizi ba nabi batemaguye umugore wari utwite inda y’imvutsi baramwica – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Uyu mubyeyi akaba yatemaguwe hakoreshejwe ibyuma, nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”

    Murekezi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko ataremezwa n’iperereza.

    Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    source : https://ift.tt/3nHfj2N

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 15 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,341.

    source : https://ift.tt/3cDmO4j

  • Abayobozi bashya basabwe gukora cyane kugira ngo intego Igihugu cyihaye zigerweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ubwo abayobozi baherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyagatare barahiriraga kuzuza izo nshingano.

    Muri uyu muhango kandi hakozwe n’ihererekanyabubasha hagati ya Biro ya njyanama na komite nyobozi bicyuye igihe ndetse n’abashya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ucyuye igihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko batangiye manda yabo ubutaka buhuje buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 63,212 bagera kuri hegitari 75,601.

    Yavuze ko gukoresha ifumbire byavuye ku baturage 45% bakaba bageze kuri 62%, gukoresha imbuto z’indobanure biva kuri 25% bigera kuri 81%, kuhira ku buso buto biva kuri hegitari 180 bigera ku 2,273 hubakwa ubwanikiro 160 n’ubuhunikiro 36 mu rwego rwo gufata neza umusaruro.

    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n
    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n’umuyobozi w’akarere mushya Gasana Stephen (ibumoso)

    N’ubwo hari byinshi byagezweho ariko yasabye komite nyobozi nshya kuzibanda ku mushinga wa Gabiro Agro-Business Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Muvumba Multi-Purpose dam uzuhira imusozi hegitari 10,000 ukanatanga amashanyarazi n’amazi meza n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa.

    Ati “Umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu by’ukuri uzahindura imibereho y’abaturage bacu, aborozi bahana imbibi n’uwo mushinga baracyakeneye kumva ko uko babonaga amazi bagomba gukomeza kuyabona, ikindi ni ugukurikirana umushinga wa Multi-purpose dam, kwimura abaturage byararangiye uzatanga amazi mu mirenge y’ubworozi ndetse n’amashanyarazi.”

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yibukije abajyanama n’abayobozi batowe muri rusange ko bateruye ikivi gishya cy’amateka aho batangiye iyi manda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibidasanzwe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Ikindi kandi yabibukije ko iyi manda batangiye ari iy’ubudasa kuko bafite inshingano zo kugera ku ntego igihugu cyihaye kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.

    Yagize ati “Dusigaranye gusa imyaka itarenze itatu, biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe, tugakoresha imbaraga zacu zose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’ubushobozi tutizigamye kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri 2024.”

    Yakomeje agira ati “Icyo bidusaba murakizi, ni ubufatanye no gukorera hamwe, biradusaba kujya inama, biradusaba kwitanga no kwirinda amakimbirane no kutazarira, biradusaba kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa, mukita ku kumukemurira ibibazo no kumufasha kuzamuka mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”

    Yabasabye kwirinda imico n’imicungire bidahesha agaciro abayobozi, bagahora bazirikana ko mu nshingano zabo ari bo ndorerwamo abaturage bireberamo.

    Abakozi b
    Abakozi b’Akarere ka Nyagatare bageneye ishimwe komite nyobozi icyuye igihe

    Yabasabye kandi nanone gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ari yo ngiro aho bidashobotse abaturage bakajya bahabwa amakuru ku gihe ndetse n’ibisobanuro.

    Yabasabye kandi gukorana neza n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere.

    Yabasabye gukoresha no kubakira ubushobozi inzego zatowe kugira ngo zifashe mu kwihutisha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

    Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi utundi turere tudafite kuko gafite abantu n’ubutaka buruta ubundi mu gihugu ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bikageramo.


    source : https://ift.tt/3oLMGRg