Tag: featured

  • Ntidukwiye gusiga urubyiruko inyuma – Perezida Kagame avuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

    Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bamwe, abandi bayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabaye nyuma y’imyaka itatu idaterana kuko iheruka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2018.

    Yibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihuza kw’akarere no kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yavuze ko COMESA itigeze iteshuka ku ntego yayo mu gihe cya COVID-19 ndetse yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda y’imishinga y’ubucuruzi itandukanye.

    Mu mwaka ushize ni bwo abaminisitiri bo mu Ihuriro rigize COMESA bemeje ishyirwaho ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi.

    Yagize ati “Mu gihe iyi ari intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi buhuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga, imbaraga zacu ntizikwiye kurangirira hano. Dukeneye guharanira ko abaturage bacu babona ibi bikoresho.’’

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo abaturage babiboneremo umusaruro.

    Ati “Icya mbere, tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga. Mu Rwanda twashyize imbere kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse dushaka ko abaturage bangana na 60% bazaba barikoresha mu 2024.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko imbaraga zihuriweho n’ibihugu byo muri COMESA zishobora kugira uruhare mu guhuza no kunoza imikorere y’ikoranabuhanga muri Afurika.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye gushyira mu bikorwa politiki igenga COMESA ituma habaho kwishyurana byoroshye, binyuze mu mucyo kandi bitekanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka burimo ubw’ibigo bito n’ibiciriritse.’’

    “Ibigo biyobowe n’urubyiruko bifite uruhare runini mu ishoramari ry’umugabane wacu ndetse ntidushobora kubasiga ku ruhande.’’

    Yakomeje ati “Icya nyuma, ukwihuza kwa Afurika kuzagerwaho binyuze mu guharanira gukorera mu mucyo mu nzira y’iterambere.’’

    Mu gushyigikira urubyiruko guhanga imirimo, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangije gahunda yayo izafasha guhanga imirimo miliyoni 25 no kongerera ubushobozi urubyiruko rurenga miliyoni 50 mu myaka icumi iri imbere.

    Iyi nama yaherukaga kubera mu Misiri mu 2001. Iy’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igaruka ku “Gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu budaheza.’’

    Yanabereyemo ihererekanyabubasha aho Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi yahawe inshingano zari zifitwe na Andry Rajoelina wa Madagascar.

    Isoko rwa COMESA ryashinzwe ku wa 8 Ukuboza 1994 rigizwe n’abanyamuryango 19, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu 2004. Ni rimwe mu masoko magari afatiye runini ubukungu bw’umugabane wa Afurika. Uyu muryango ufite abaturage miliyoni 583, umusaruro mbumbe wawo ubarirwa muri miliyari 805$ mu gihe agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize kangana na miliyari 324$.

    COMESA igizwe n’ibihugu 21 birimo u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwirengagizwa mu iterambere ry’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga muri Afurika

    Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina (ibumoso) yahererekanyije ububasha na Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri, ahita afata inshingano zo kuyobora Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA)

    Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, ni we wagizwe Umuyobozi wa COMESA

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3xdjXIY

  • Ubukene n’ubunyamwuga buke biranuma mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane.

    Iki gipimo kigaragaza ingeri eshanu zagenzuwe nk’izashingiweho mu kwerekana imiterere y’urwego rw’itangazamakuru. Igipimo cya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru aho bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

    Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora.

    Ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bwerekana ko ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

    Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

    Ubukene bwatumye Radio ya gatatu mu gihugu isaba inkunga yo kwishyura ubukode bw’iminara

    Ingingo ijyanye n’ubukene mu itangazamakuru ni imwe mu zagarutsweho mu biganiro byo kumurika ubu bushakashatsi.

    Hagaragajwe uburyo abanyamakuru benshi bakora nta masezerano y’akazi, abandi bagakora badahembwa kugeza n’aho RURA yerekana ko iyo ikoze igenzura, nka Radio yatangiye ivuga ko izaha akazi abakozi 50, nyuma y’imyaka ibiri 80% by’abayikorera baba ari abimenyereza umwuga n’abakorerabushake.

    Jesse Maxella Kiyingi wari witabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi yagaragaje ko amikoro y’itangazamakuru ageramiwe kugeza n’aho Radio ya gatatu mu gihugu mu gukurikirwa yitabaza abantu ngo bayitere inkunga yishyure iminara.

    Yabivugaga nyuma y’aho Radio Maria Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yifashishije Twitter igasaba abantu kuyitera inkunga kugira ngo ibone miliyoni 4,1 Frw yo kwishyura ubukode bw’iminara.

    Shyigikira Radio Maria Rwanda uyifashe kwishyura ubukode bw’iminara ukwezi k’Ugushyingo kugirango ikomeze kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu. pic.twitter.com/2CSq8OXej8

    — Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria) November 22, 2021

    Ubushakashatsi kandi na bwo ubwabwo bugaragaza ko urwunguko mu rwego rw’itangazamakuru ruri hasi cyane kuko ari 21,3%.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yavuze ko igitangazamakuru gishobora kugira abanyamakuru bafite ubushobozi ariko mu gihe cyose baba badafite uburyo bubabashisha gukora neza, bwa bumenyi ntacyo butanga.

    Yagaragaje kandi ko hari ubwo umuntu asura ikigo cy’itangazamakuru agasanga abafite ubwishingizi ari hafi ya ntabo, wajya mu bigo by’amashuri ugasanga nta bikoresho bihari byabashisha abanyeshuri kwiga banimenyereza ahubwo integanyanyigisho nyinshi zishingiye ku kwigisha mu magambo gusa.

    Ati “Dufite ingeri nyinshi dukwiriye gukoramo amavugurura kugira ngo tugire itangazamakuru rihamye.”

    Arthur Asiimwe uyobora RBA, we yagaragaje ko nta radio na televiziyo n’imwe byafunze kubera ubukene, bivuze ko umwaka ku wundi ba nyirazo badakorera mu bihombo.

    Ikibazo ngo gishobora kuba kiri mu kuba ba nyiri ibyo bitangazamakuru, bafata amafaranga barikesheje, bakajya kuyashora mu bindi bitandukanye naryo.

    Ati “Wenda ikibazo gishobora kuba ari uko amafaranga avanwa mu itangazamakuru akajya gushorwa mu bindi bitandukanye ariko urebye ibitabo by’imari byabo, ushobora kubona indi shusho. Ibyo bintu dukwiriye kubyitondera.”

    Ubushobozi bw’abanyamakuru bwatunzwe agatoki

    Ku kijyanye n’ubushobozi bw’abanyamakuru, Asiimwe yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu mahugurwa ahabwa abanyamakuru, agaragaza ko aho bigeze ubu nta yindi kaminuza yigisha itangazamakuru ikenewe mu gihugu.

    Ati “Kuko dukeneye kugera aho umuntu yibanda ku kintu runaka. Niba ushaka umunyamakuru mwiza ukora ibijyanye n’ubukungu, ese nkeneye umuntu wize ibintu bitanu bigomba kuba bigize inkuru cyangwa se nkeneye umuntu wize ubukungu hanyuma ikigo runaka kikamuha amahugurwa y’umwaka umwe cyangwa ibiri cy’ibyo akwiriye gukora nk’umunyamakuru.”

    Yagaragaje ko abanyamakuru beza hafi ya bose bakora umwuga muri iki gihe, nta n’umwe wanyuze mu ishuri ry’itangazamakuru.

    Berna Namata uyobora NMG Africa mu Rwanda ifite ikinyamakuru cya The East African we yavuze ko urebye itangazamakuru ry’u Rwanda, hari ikibazo cy’ubunyamwuga, ariko usanga hari n’aho giterwa n’uko nta bantu bahari bo kwigiraho ugereranyije n’uko ahandi haba hari abamaze imyaka irenga 20 mu mwuga.

    Yavuze ko kugira ngo abanyamakuru n’umwuga w’itangazamakuru ubwawo wubahwe, abawukora bakwiriye gushyiraho imirongo ngenderwaho.

    Ati “Urebye ibibazo urwego rwacu ruhura na byo uyu munsi, igihe cyose tuzaba tutarazamura imikorere, igihe tuzaba tutarazamura ubunyamwuga, biragoye guharanira uburenganzira bwacu. Keretse igihe cyose tuzaba twubahiriza amahame kandi dukora kinyamwuga.”

    Yatanze urugero rw’impaka zimaze iminsi ku basigaye bakoresha Youtube biyise abanyamakuru, avuga ko niba umunyamakuru ashaka kumvikanisha umurongo runaka wa politiki yaba ushyigikiye cyangwa urwanya guverinoma, uwo aba atari umunyamwuga.

    Ati “Nakwifuje ko twe abanyamakuru twakwirebaho ubwacu tukazamura urwego rwacu. Nta muntu uzabidukorera, kugira ngo twubahwe nk’abanyamakuru, dukwiriye gushyira inzu yacu ku murongo. Birambabaza kubona umuntu ufite micro na Youtube wese afatwa nk’umunyamakuru, ntabwo aribyo. Dufite amahame, dufite amategeko atugenga, kuba umunyamakuru ni iby’agaciro, itangazamakuru ni umwuga wiyubashye.”

    Yavuze ko ibinyamakuru bikwiriye kuzamura urwego rw’imikorere bitaba ibyo bikazisanga byaburijwemo n’imbuga nkoranyambaga nka Youtube.

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko intege nke mu bunyamwuga n’ubushobozi bw’amikoro arizo mbogamizi itangazamakuru rifite muri iki gihe.

    Ati “Turi gusesengura, turi gukora ikindi cyegeranyo kigaragaza uburyo itangazamakuru rishobora kwibeshaho mu buryo bw’amafaranga. Nikirangira tuzaganira n’abagize itangazamakuru kugira ngo habeho kugenzura ngo ni ibiki bikwiriye gukorwa kugira ngo itangazamakuru rishobore kwinjira mu bucuruzi bw’itangazamakuru kandi bikorwe kinyamwuga mu buryo bunoze.”

    Mu Rwanda hari Radio 40 na televiziyo 20. Ubushakashatsi bugaragaza ko Radio ariyo iri ku mwanya wa mbere nk’isoko y’amakuru ku baturarwanda ku kigero cya 94,3% igarukirwa na televiziyo iri kuri 50,5%.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko itangazamakuru ry’u Rwanda ryisanzuye ku kigero cya 93,3%.

    Berna Namata uhagarariye NMG Africa mu Rwanda, yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kwihesha agaciro bakora kinyamwuga

    Arthur Asiimwe uyobora RBA yagaragaje ko nk’umuntu umaze imyaka irenga 20 mu itangazamakuru, hari intambwe nini imaze guterwa

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubakira ubushobozi abanyamakuru

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akurikiye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Cleophas Barore ukorera RBA yari mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Abafite aho bahuriye n’itangazamakuru bari batumiwe

    Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, wabaye umunyamakuru mu buto bwe iwabo muri Sénégal, yavuze ko ari hari intambwe nini ikeneye guterwa mu kubaka ubunyamwuga bw’abanyamakuru mu Rwanda

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi

    Ni ku nshuro ya kane ubu bushakashatsi bwari bumuritswe

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2Zf9rEo

  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja, IGP Dan Munyuza na Col Ruhunga uyobora RIB bari muri Turukiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

    Inteko rusange ya 89 y’umuryango wa Interpol ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Iby’ingenzi bizigirwa muri iyi nama ni ukurebera hamwe ku ngamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu bihugu bigize umuryango wa Interpol.

    Kugeza ubu abantu barenga miliyoni ebyiri ku isi yose bahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe mu Rwanda habarirwa abantu 1,341 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

    Muri iyi nteko rusange kandi hazarebwa ku bikorwa bya Polisi n’ikoranabuhanga, ibikorwa by’umuryango kuva mu mwaka wa 2022-2025, hazanarebwa ibijyanye n’ubufatanye. Iyi nteko rusange izasoza imirimo yayo tariki ya 25 Ugushyingo uyu mwaka aho hazanatorwa komite nyobozi nshya y’uyu muryango.

    Mu mwaka wa 2015 u Rwanda ni rwo rwari rwakiriye inteko rusange y’umuryango wa Interpol.

    Abitabiriye iyi nteko rusange batowe na za Leta z’ibihugu bigize uyu muryango, bakaba ari na bo bagize inteko nkuru y’umuryango iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z’umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z’ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y’inteko rusange.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nJINge

  • Huye: Abayobozi batowe basabwe gutunganya ‘Icyarabu’ no gushyiraho inzu y’imyidagaduro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitri w
    Minisitri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    Yabigarutseho tariki 22 Ugushyingo 2021, nyuma y’irahira rya komite nyobozi y’aka karere, ababwira ko bafite n’amahirwe ko nta mushya urimo, bityo bakaba bakwiye gukomereza aho bari bageze, ku muvuduko uruta uwo bari basanganywe.

    Minisitiri Ngamije yabibukije kuzakora ku nkingi za gahunda y’imbaturabukungu y’imibereho myiza harimo imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, iterambere rusange ry’inzego z’imirimo n’abaturage, n’ubucuruzi.

    Yaboneyeho kubibutsa kuvugurura agace ko mu mucyi ahazwi nko mu ‘Cyarabu’ agira ati “Aho bita mu Cyarabu dukeneye ko ibyo njyanama yemeje kugira ngo havugururwe, hajyane n’icyerekezo cy’umujyi, ibishaje bivugururwe cyangwa se hubakwe ibindi bishyashya.”

    Abitabiriye kurahira kwa Komite Nyobozi y
    Abitabiriye kurahira kwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye

    Yunzemo ati “Hari n’ibibura hano i Huye, nk’inzu ijyanye n’ibihe twakwita iy’imyidagaduro. Hari urubyiruko muri kaminuza, n’abaturage muri rusange, bakeneye aho bidagadurira. Bifite aho bihurira n’ubucuruzi, iterambere ndetse n’ubukerarugendo. Ni ngombwa ko n’abashoramari bumva ko hari amahirwe afatika yo gushora mu gikorwa nk’icyo ngicyo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye cyashyizwe ahagaragara, kuvugurura Icyarabu byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, cyane ko hari n’abari bamaze gusaba ibyangombwa byo kubaka.

    Ange Sebutege, Meya w
    Ange Sebutege, Meya w’Akarere ka Huye

    Ati “Twari twabonye uburyo kuvugurura Icyarabu byashyirwa mu bikorwa, harimo gufatanya n’undi muntu, kwegurira ikibanza ushobora kukibyaza umusaruro, hakaba n’uko umuntu yaza akubaka agaha nyiri ikibanza aho gukoreramo. Ikizatwemerera ni cyo tuzakora.”

    Naho ku bijyanye n’inzu y’imyidagaduro, ngo hari habonetse abakora umushinga mwiza washimwe n’inama njyanama y’Akarere ka Huye, ku buryo hari gushakwa ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa.

    André Kamana, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Huye
    André Kamana, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Huye

    Meya Sebutege avuga ko muri manda y’imyaka itanu batangiye bazakora n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’Abanyehuye, bityo akabasaba kwitabira gahunda zibafasha mu iterambere, uhawe inka akayifata neza, bakitabira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli,… kandi bakazirikana ko icyo abayobozi babereyeho ari ukubaha serivise nziza, bakanga serivise mbi, n’abayibahaye bakabagaragaza.

    Annonciata Kankesha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye
    Annonciata Kankesha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye


    source : https://ift.tt/3cEDit9

  • APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino witabiriwe n’abafana benshi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira yari ahawe neza na Rharb Youssef, Onana aragenda acenga umunyezamu wa APR FC ahita atera mu izamu.

    Ku munota wa 38, ku ikosa ryari rikozwe na Isaac Nsengiyumva wihereye umupira abakinnyi ba APR FC, Manishimwe Djabel ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports ntiybasha kuwugarura.

    Ku munota wa 42 w’umukino, nanone nyuma y’ikosa rya ba myugariro ba Rayon Sports, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.


    Igice cya kabiri kigitangira, Masudi Djuma yakuyemo Muvandimwe JMV yinjiza Iranzi Jean Claude, aza kongera gukuramo Nishimwe Blaise.

    Ku ruhande rwa APR FC umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka aho havuyemo Rwabuhihi Aimé Placide na Mugisha Gilbert, hinjiramo Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy.

    APR FC yongeye gusimbuza aho Mugunga Yves yinjiyemo agasimbura Bizimana Yannick.

    source : https://ift.tt/3cGMDR9

  • Muhanga: Abayobozi bashya biyemeje gushingira ku byagezweho bateza imbere Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare ahamya ko iterambere ry
    Kayitare ahamya ko iterambere ry’umuryango rishingiweho abaturage barushaho kwiteza imbere

    Akarere ka Muhanga kakunze kuza mu myanya itari myiza mu mihigo y’uturere, abayobozi bashya bakaba bavuga ko ibyo bigiye kuba amateka kuko aho intege nke ziri n’ahari imbaraga hose bahazi bityo bitazagorana kugera ku mpinduka mu buryo bwihuse.

    Amwe mu mahirwe akunze kugaragazwa n’inzego zitandukanye zireberera akarere ka Muhanga yatuma akarere gatera imbere byihuse, harimo ku isonga kuba akarere gafite umujyi wunganira Kigali (Muhanga Satellite City), uru rwego rukaba ruri kureshya abashoramari aho mu cyanya cyahariwe inganda imirimo yo kubaka yatangiye, kandi abaturage bahawe indishyi ikwiye.

    Hari kandi agakiriro kagenda gatera imbere ugereranyije n’uko katangiye kuko ubu ibice byako byombi birimo gusudira, kubaza no gutunganya imbaho bikora neza, ubu Muhanga hakaba hagiye kubakwa uruganda rukora Sima, izikora ibikoresho by’isuku, izikora ibyo kurya n’izindi ziri guhabwa ibyangombwa byo gukora.

    Mu gice cy’icyaro na ho hari amahirwe akunze kugaragarazwa arimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga, ku buryo ubucukuzi bukozwe neza abaturage bakomeza kwiteza imbere, nyamara hakunze kunengwa uburyo ubucukuzi usanga bukiza abagura amabuye kurusha abaturage ba nyiri imirima icukurwamo.

    Ni iki abayobozi bashya bagiye gukora?

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri gahunda y’umuturage ku isonga agiye gukora ibishoboka iterambere ry’umuryango akaba ari ryo rishingirwaho kuko utateye imbere akarere kaguma mu bwigunge.

    Avuga ko nyuma yo kwakira inshingano nshya abaturage bamutumye hari ibikorwa byinshi byo kubakiraho ngo urugendo rw’iterambere rwihute, umuturage ahabwa umwanya mu bimukorerwa no gutanga uruhare rwe.

    Agira ati “Akarere kacu kagaragiye umurwa mukuru w’Igihugu, turifuza ko guhanga imirimo kwibumbira mu makoperative twubaka umuryango ukaba umusingi wa byose, ukagira ubushobozi kuko nibwo twagera kuri byinshi twifuza”.

    Yongeraho ko kureshya abafatanyabikorwa ari kimwe mu bizatuma umuturrage amererwa neza, ndetse no gushyira imbaraga muri gahunda za Leta, kurwanya akarengane ku muturage, no kumurengera bikaba na byo bizatuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi.

    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga
    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Eric Bizimana, avuga ko imiterere y’Akarere ayisobanukiwe nk’umuntu umaze igihe ari mu bijyanye n’ubukungu n’igenamigambi mu Karere ku buryo kubishyira ku murongo bitazamugora.

    Agira ati “Akarere ka Muhanga kuba kungirije umujyi wa Kigali ni amahirwe akomeye, Muhanga ifite umutungo kamere ushobora kubyazwa umusaruro abaturage bagatera imbere, hari Igishushanyo mbonera kizashingirwaho mu gutuma umuturage wese yibona mu iterambere ry’Umujyi kuko ntawe uwuhejwemo”.

    Yongeraho ko imisozi ya Ndiza n’ubwo ihanamye ariko ibereye ubuhinzi ku buryo kuba hafi y’abahinzi bizatuma bagera ku musaruro ushimishije kurenza uko byari bisanzwe, bagahinga bagamije kwihaza no gusagurira isoko.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert we ahamya ko mu buzima indwara zitandura zifite urukingo by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga kubera Sitade ihari ariko itabyazwa amahirwe yose.

    Mugabo Gilbert
    Mugabo Gilbert

    Agira ati “Uko iminsi igenda ishira mu byo wiyemeje ugenda ubona impinduka, imikino n’imyidagaduro izadufasha kugaragaza impano ziri mu babyiruka kandi zibageza ku iterambere, ikindi burya umuturage wakoze siporo ahora yishimye kandi kuyobora umuntu wishimye nibyo byoroshya akazi”.

    Yongeraho ko guha umwanya inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zigakorana kuva ku karere kugera ku rwego rw’Isibo ari kimwe mu byatuma abaturage batongera kwinubira ko abayobozi baherukana babatora gusa, kuko izo nzego zishobora gutanga ibyifuzo by’abaturage bigatuma bikemukira igihe.


    source : https://ift.tt/3oWQxeg

  • Burera: Meya Uwanyirigira yiyemeje guca ruswa n’akarengane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera
    Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera

    Ni umuhango wabaye mu gihugu hose tariki 22 Ugushyingo 2021, aho mu Karere ka Burera umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Tushabe Richard.

    Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal n’abamwungirije ari bo Nshimiyimana Jean Baptiste ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mwanangu Théophile ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye imbere ya Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

    Meya Uwanyirigira mu ijambo rye, yibukije abakozi mu Karere ka Burera n’abafatanyabikorwa, gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije abaturage, anabibutsa ko umuturage ari ku isonga rya byose, avuga ko kwegera umuturage no kumutega amatwi hakemurwa ibibazo byabo, ari byo bizageza Akarere ku iterambere.

    Mu bibazo yagaragaje bagiye guhangana na byo, harimo kurwanya ruswa n’akarengane bivuye inyuma, umuturage akabaho yishimye, avuga ko mu gihe hakigaragara ibibazo bya ruswa n’akarengane, akarere kadashobora kugeza umuturage ku iterambere rirambye no ku mibereho myiza.

    Mu bindi bibazo bagiye gukemura, Meya yavuze ko bagiye gukurikirana imwe mu mishinga y’akarere yadindiye hagamijwe kuyibyaza umusaruro, agaruka no ku bibazo biterwa n’abarembetsi batunda ibiyobyabwenge na magendu, aho yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bagiye guhagurukira kubihashya, hongerwa ubukangurambaga mu mirenge yegereye umupaka.

    Yagarutse no ku buzima, avuga ko nubwo Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka mu kurinda abaturage kuwambuka bajya gushakira serivise z’ubuzima hanze y’u Rwanda, akarere kari mu mushinga wo kwiyubakira ibitaro nyuma y’uko ibitaro bya Butaro bihawe Kaminuza y’ubuvuzi.

    Yavuze ko bagiye kongera ibikorwa remezo binyuranye ku baturage, birimo imihanda, amazi, umuriro n’ibindi atibagiwe n’inyubako y’ibiro by’akarere, nyuma y’uko aho igiye kubakwa hamaze gushyirwa ibuye ry’ifatizo.

    Uwo muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya b’akarere ka Burera, wabereye no mu tundi turere, aho mu Karere ka Rulindo, umuyobozi wako Mukanyirigira Judith, Mutsinzi Antoine wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mutaganda Theophile wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zabo. Iyo ndahiro yakiriwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Nyuma yo kwakira indahiro z’Abagize Komite Nyobozi, hakurikiyeho ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe Kayiranga Emmanuel n’Umuyobozi mushya Mukanyirigira Judith, imbere ya Minisitiri Ines Mpambara, wari uhagarariye Guverinoma muri uwo muhango.

    Habayeho n’umwanya wo gushimira Komite Nyobozi icyuye igihe, aho buri wese mu bari bayigize bagiye bahabwa ibikombe by’ishimwe.

    Mu Karere ka Gakenke, umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi igizwe na Nizeyimana Jean Marie Vianney Umuyobozi w’akarere, Niyonsenga Aimé François ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Uwamahoro Marie Thérèse ushinzwe imibereho y’abaturage, waranzwe n’imbaga y’abaturage bari bakubise buzuye ikibuga cy’ibiro by’akarere.

    Bamwe muri abo baturage, batangarije Kigali Today ko biteguye gukorana na Komite Nyobozi nshya, banashimira na Komite nyobozi icyuye igihe.

    Mu Karere ka Musanze, abagize Komite Nyobozi nshya, ari bo, Ramuli Janvier Umuyobozi w’Akarere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Kamanzi Axelle ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zo kuyobora ako Karere, aho uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.

    I Gicumbi na ho umuhango wo kurahira wagenze neza, aho nyuma y’irahira rya Komite nyobozi igizwe na Nzabonimpa Emmanuel Umuyobozi w’Akarere, Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Mbonyintwari JMV, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, mu ijambo ry’Umuyobozi mushya, yashimiye Komite Nyobozi icyuye igihe ku bikorwa yagezeho, avuga ko we na bagenzi be, bagiye gukomerezaho, asaba ubufatanye bwa buri wese ndetse n’Inama.

    Mu butumwa bwa Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc Minisitiri w’Ibidukikije, wari intumwa ya Guverinoma muri icyo gikorwa, yibukije abarahiye ko iyi manda ari iy’ubudasa, ko bagomba gusoza ibikorwa bya gahunda ya 2017-2024, abasaba gufatanya n’inzego zinyuranye no kwirinda amakimbirane.

    source : https://ift.tt/3CLdINI

  • Bugesera: Rotaract Club Kigali City yacaniye imiryango yabaga mu kizima, inatanga ibikoresho ku banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’abaturage batuye mu Murenge wa Juru wo mu Karere ka Bugesera bahawe imirasire y’izuba bavuga ko izabafasha kuva mu icuraburindi.

    Rotaract Club Kigali City yatangije gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda bakiri mu mwijima kubona umuriro yiswe “Murikira umwana” igamije gusakaza umuriro ku baturage batishoboye kugira ngo abana bamurikirwe, ndetse babashe kwiga biboroheye.

    Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko hazacanirwa imiryango 60 igizwe n’abantu basaga 300 mu gihe cy’imyaka ine. Bivuze ko intego ari ukugeza umuriro w’amashanyarazi nibura ku miryango 15 buri mwaka.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ni bwo ingo 15 zigizwe n’imiryango umunani yo mu Murenge wa Juru n’ indi irindwi yo mu yindi mirenge yahawe iyo mirasire.

    Uretse kugezwaho imirasire, hanatanzwe ibikoresho by’ishuri ku bana 30 bavuka muri iyo miryango dore ko bagorwaga no kujya kwiga. Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, ikaramu, Boite Mathematical, ibitabo byo kubafasha gusoma neza Ikinyarwanda ndetse abana batatu bemererwa kwishyurirwa umwaka wose w’amashuri.

    Abaganiriye na IGIHE bagarutse ku buzima bavuyemo bw’umwijima ariko bugiye gusimburwa n’amatara, nk’uko Akingeneye Jeanne d’Arc yabigarutseho.

    Yagize ati “Urebye uko nari mbayeho, nari ndi mu mwijima w’icuraburindi ha handi nashakaga kugira icyo nkora bigasaba kuzunguza igishirira. Ubu mbonye urumuri nanjye mvuye mu mwijima. Nahoranaga agahinda kuko nta bushobozi bwo kwizanira umuriro nari mfite. Ndashimira aba bagiraneza rwose kuko bakoze igikorwa cy’urukundo. Navuga ko umuntu yungutse umuryango kandi ufite urukundo rwinshi.”

    Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu akaza kurivamo mu 2020 kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho yabwiye IGIHE ko yizeye kuzabona umusaruro kuko yaciriwe inzira, agahabwa ibikoresho.

    Ati “Nari ngeze mu mwaka wa gatanu, nkajya mbura ibikoresho, mbona ni ibintu bigoye ndivamo. Ubu nahawe ibikoresho by’ishuri rwose ngiye gusubira ku ishuri kandi nizeye ko nzitwara neza. Mu by’ukuri najyaga numva nihebye kubera ko ntagiye ku ishuri ariko nkabona nta kindi nakora kuko umubyeyi wanjye atabashaga kumpa ibikenewe ku ishuri.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable, yashimye cyane ibikorwa by’urukundo bikunze kuranga abanyamuryango ba Rotary, asaba abaturage bahawe imirasire kuyifata neza.

    Ati “Abaturage bo mu Karere ka Bugesera ntibarabona umuriro bose, hari ibice bimwe bifite umuriro n’ibitawufite. Ibi ni ibikorwa twakira neza kuko biba bije kunganira Leta gukemura ibibazo tuba tutarakemura ako kanya kandi twifuza ko ubwo bufatanye bwarushaho gukomera.”

    Yavuze ko hari gahunda yo kugeza ku batuye Umurenge wa Juru batabasha kwizanira umuriro, imirasire binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024.

    Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Uwacu Cynthia Mata, yanateye inkunga iyi gahunda ya Rotaract Club Kigali City, ibinyujije muri Porogaramu yayo yise “Cana uhendukiwe,” igamije kugeza ku Banyarwanda batishoboye imirasire y’izuba yavuze ko ari gahunda iri mu murongo wa Leta.Ati “Ni banki ishinzwe iterambere kandi ibi ni kimwe mu by’ingenzi bikenewe kugira ngo dutere imbere. Hari n’ibintu byose bijyanye n’iterambere ry’igihugu ari mu mashuri no gukorana na sosiyete y’ubwubatsi, tubijyamo mu gihe cyose tubona ko zimwe mu mpamvu z’ingenzi ari uguteza imbere igihugu.”

    Perezida wa Rotaract Club Kigali City, Rogers Nsubuga, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo guhindurira ubuzima abana baturuka mu miryango ikennye binyuze mu kubafasha koroherezwa gusubiramo amasomo yabo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma ubuzima buba bwiza kurushaho.

    Yagaragaje ko biteze impinduka nziza mu baturage n’abanyeshuri bari gufashwa cyane ko zimwe mu ntego zabo harimo guharanira iterambere ry’abaturage.

    Rotaract Club Kigali City ni ishami rya Rotary Club Rwanda; ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Abanyamuryango ba rotaract Kigali city Club bageneye abakobwa n’abagore ibikoresho by’isuku

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe mu Rwanda Peter Vrooman ashyikiriza umwana ibikoresho

    Gahunda ya Murikira Umwana yatangijwe izamara imyaka ine

    Hatanzwe imirasire y’izuba 15 mu Karere ka Bugesera

    Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri BRD, Uwacu Cynthia Mata, yagaragaje ko banki akoramo yiyemeje guteza imbere ibikorwa by’iterambere

    Umuyobozi w Umurenge wa Juru Kadafi Aimable yasabye abaturage gufata neza ibikoreasho bahawe

    Urubyiruko rwo muri Rotaract Kigali Club ruvuga ko iki ari igikorwa cyo gufasha umuryango Nyarwanda

    source : https://ift.tt/3oRYmSw

  • Inteko y’u Rwanda igiye kwakira inama y’abahagarariye Inteko z’ibihugu bya Commonwealth muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

    Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

    Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku ruhare rw’inteko muri sosiyete zitera imbere, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.

    Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iyi nama birimo Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ruzayakira.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko kwakira iyi nama ari amahirwe ku gihugu

    source : https://ift.tt/3cI0zKw

  • Minisitiri Gatabazi yabwiye abayobozi bashya ko inshingano zabo atari umunyenga – #rwanda #RwOT

    Ubu ni ubutumw ayatanze mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya mu Karere ka Rusizi, ku wa 22 Ugushyingo 2021.

    Gatabazi yabasabye gufatanya, gukundana no kutishisha uwo ari wese ubagannye kugira ngo babashe kugera ku ntego.

    Yagize ati “Ubu mugiye gutangira kwitirirwa ibikorwa. Ntimuze kujya mu munyenga w’ibyo musanze, mugomba gutangira ibyanyu muzasobanura nyuma y’imyaka itanu.”

    “Turifuza ko muzabikora neza, mugakoresha uburyo budasanzwe, imbaraga zidasanzwe, bwa bwenge na ya mashuri mwize nta rundi rwitwazo. Ibyo byose bizabaha amahirwe yo gufatanya n’abaturage ndetse n’abayobozi musanze mu nshingano.”

    Yongeyeho ati “Kugira ngo ufatanye n’abantu ugomba kubakunda wabona umuntu aje akugana ukamenya ko aje gutanga umusanzu we. Kuko iyo ukunze umuntu umutima wawe urafunguka ukamugirira ikizere.”

    Akarere ka Rusizi mu manota y’imihigo aheruka y’umwaka 2019/2020 ni ko kaherekeje utundi, ku mwanya wa 30 n’amanota 50%.

    Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu Mujyi wa Kigali n’iwunganira bwagaragaje ko Rusizi iza ku mwanya wa mbere mu turere tugaragaramo ruswa isabwa abaturage mbere yo guhabwa serivisi.

    Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet arahirira inshingano nshya yatorewe

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Rusizi, Louis Munyemanzi

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi nyuma yo kurahirira inshingano asuhuza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    source : https://ift.tt/3l1qz8s