Tag: featured

  • Handball: Hatashywe ikibuga muri Kigali Arena, hanashimirwa abateje imbere uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva Kigali Arena yatahwa ku mugaragaro, aho hamaze kuberamo imikino ya Basketball na Volleyball, kuri ubu hari hatahiwe umukino wa Handball ubwo yahakinirwaga ku nshuro yayo ya mbere.

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Ni ibirori byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

    Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

    Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.

    Nyuma haje gutangwa ishimwe ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

    Mu turere twashimiwe harimo akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGi Gituza na Kiziguro SS n’akarere ka Rubavu. Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino zirimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipeyigenga ariko yagiye izamura impano.

    Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

    Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hahashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

    Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe.

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    source : https://ift.tt/3cyaceW

  • Abajyanama 69% b’Uturere two mu Majyepfo ni bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe
    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe

    Nko mu Ruhango, ku bajyanama 21 bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere, hari 14 bari bongeye kwiyamamaza, ariko abatsinze amatora ni 6 gusa. Muri bo batanu ni abajyanama rusange, naho umwe ni uhagarariye abafite ubumuga.

    Ni ukuvuga ko muri aka karere hari abajyanama bashya 10, biyongeraho umwe uhagarariye abikorera ushobora kuba mushya cyangwa usanzweho bitewe n’imikorere y’urugaga rw’abikorera rwaho.

    I Huye, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 27. Hiyamamajemo 15, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu gusa ari bo uwari meya, visi meya ushinzwe ubukungu n’uwari perezida.

    Hatsinze kandi babiri bahagarariye 30% by’abagore harimo n’uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyaruguru, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 28. Muri bo hiyamamajemo 15, amatora atsinda batatu gusa harimo umujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore, n’abajyanama rusange babiri gusa umwe muri bo akaba ari uwari meya.

    Mu batsinzwe amatora bari bongeye kwiyamamaza, harimo n’uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza.

    Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 13.

    I Nyanza, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 22. Muri bo hiyamamajemo 11, amatora atsinda batanu gusa harimo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu n’undi mujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyamagabe, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 33. Muri bo hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa, harimo abajyanama rusange babiri n’abahagarariye 30% by’abagore babiri. Mu batsinzwe amatora harimo n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    I Muhanga, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 25. Hiyamamajemo barindwi, amatora atsinda babiri gusa biyamamaje mu bahagarariye 30% by’abagore, harimo n’uwari meya. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 14.

    I Gisagara, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 26. Hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa harimo abajyanama rusange babiri ari bo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu.

    Abandi babiri batsinze amatora bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere ni uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ndetse n’uhagarariye abafite ubumuga. Uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza na we ari mu batsinzwe amatora. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    Mu Karere ka Kamonyi, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 24. Hiyamamajemo 10, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu na babiri bahagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashyashya 11.

    Muri rusange, abajyanama bari basanzwe mu nama njyanama z’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo biyamamaje ni 90, kuri 206 bari bazigize.

    Abajyanama 34 gusa kuri bariya 90 ni bo babashije gutsinda amatora, bakaba bangana na 25% ubariye ku 136 bagize njyanama z’uturere umunani two mu Majyepfo. Abajyanama bashya binjiye muri njyanama z’Uturere two mu Majyepfo ni 94, bangana na 69.1%.

    Aha ntihabariyemo abahagarariye abikorera kuko bo nta matora yabo yabaye muri ibi bihe.

    source : https://ift.tt/3oTTxbz

  • Umuhanzi Niyo Bosco avuga iki ku byerekeranye n’urukundo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco
    Niyo Bosco

    Yagize ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho”.

    Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “Ubwo se ntukunda? Ntugira amarangamutima? Iyo uyagize uyashyira he?”

    Niyo Bosco yamusubije agira ati “None se iyo ugize amarangamutima, ni ‘automatique’ ko hari uwo uyagirira? Hari ubwo uyagira akaguma muri wowe. Amarangamutima atagumye mu mutima yajya he?”

    N’ubwo Umuhanzi Niyo Bosco avuga ko nta mukunzi afite muri iki gihe, ariko ngo yifuza ko nyuma yo gusohora Album ye ya mbere yise ‘Ubumuntu’, ubu irimo gutunganywaho utuntu dukeya twa nyuma nk’uko bisobanurwa n’Umufasha mu bijyanye n’umuziki we (Manager) witwa Mulindahabi Irénée, Album ye ya Kabiri ngo yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi zishingiye ku bitekerezo bituruka mu bantu.

    Mulindahabi ati “Niyo Bosco yifuza ko Album ye ya kabiri yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi akaririmba ibintu bivuye mu bantu, ariko by’urukundo. Ni muri urwo rwego yasabye abafana be ko bakwindika inkuru zabo z’urukundo, bakazishyira ku rubuga rwa ‘Instagram’ rwa Niyo Bosco, cyangwa se urwa Mulindahabi Irénée.

    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika
    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika

    Mulindahabi yakomeje avuga ko inkuru izahiga izindi muri eshanu za mbere, hagendewe ku mubare w’abazirebye, ndetse n’ibyo bazivuzeho, Niyo Bosco azayikoramo indirimbo, ariko ngo n’uwatanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere, mbere y’uko Niyo Bosco ayihimbamo indirimbo, bazabanza kumubaza niba yakwemera kumenyekana ko ari we wayitanze, mbese niba yemera ko imyirondoro ye igaragara, cyangwa niba ashaka ko bafata inkuru ye gusa, ariko we ntamenyekane.

    Mulindahabi ati “Tuzabanza kubaza uzaba waratanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere Niyo agiye kuririmbamo indirimbo, tumubaze niba yemera kugaragara muri iyo ndirimbo, akamenyakana abyemeye. Ariko atanashatse kugaragara, Niyo Bosco azaririmba inkuru y’urukundo uwo muntu azaba yaratanze ariko we ntamenyekane”.

    Reba indirimbo ‘Ishyano’ ya Niyo Bosco

    source : https://ift.tt/3CAChg1

  • Amateka ya Nyabyenda Narcisse watoje Indamutsa za Radiyo Rwanda avuye mu gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw’ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w’abakinnyi’ birangira na ryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.

    Mu bo bavukana ubu hasigaye batatu, uwitwa Nyandwi (7), Nyabyenda (9) na mushiki wabo Nyiracumi (10), amazina ababyeyi bita abana bakurikije umubare w’abo babyaye uhereye ku wa karindwi.

    Nyabyenda Narcisse mu 1969 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya ESO rya Butare kubera umujinya yatewe n’abasirikare (EX-FAR) bamufashe ari kumwe n’abandi bana biganaga i Butare bakajya kubikoreza amasasu mu gihe cy’ibitero bya mbere by’Abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu mu 1959.

    Icyo gihe Nyabyenda ngo yarababaye cyane kuko bamutesheje amashuri ye. Aragira ati: “Njye na bagenzi banjye twahise dufata icyemezo cyo kujya kwiga muri ESO kugira ngo tuzagaruke dutegeke abo batwikoreje amasasu bagatuma ducikiriza amashuri, ubwo rero njya kwiga muri ESO mvamo mfite ipeti rya Sergent ninjira mu gisirikare, mvamo mfite ipeti rya Sergent Major mpavana n’ubumenyi bwo gukora amaradiyo ya gisirikare.”

    Yatangiye akazi kuri Radiyo Rwanda mu 1977 akora muri tekinike (ubuhanga bw’ibyuma), ahasanga nyakwigendera Victoria Nganyira wakoraga ikiganiro kitwa ‘Bana tuganire, uyu mwanya ni uwanyu’, n’abandi bari baramutanzeyo barimo Amabilisi Sibomana wavugaga amakuru n’umuhanzi Kabengera Gabriel wari umuyobozi.

    Radiyo Rwanda yatangiye kuvuga ahagana mu 1962, ariko ibya Theatre zo kuri radiyo (Ikinamico), byatangiye mu 1984-85 Radiyo Rwanda ibikopeye kuri Radiyo yo mu Burundi yumvwagwa n’abo mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda batabashaga kumva Radiyo Rwanda kuko yavugiraga ku murongo mugufi SW (Short Wave) hatarabaho FM (Frequency Modulation).

    Ku myaka 72, Nyabyenda Narcisse ubu yacyuye igihe mu mwuga, ariko abakeneye inama ku birebana n’amakinamico (Theatre) arabakira akabungura ibitekerezo akanabakosora.

    Amateka arambuye “y’Umutoza w’abakinnyi” Nyabyenda Narcisse, yakurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3kUVYte