Tag: featured

  • Abagore bo muri FPR-Inkotanyi basabwe kurwanya ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, tariki 20 Ugushyingo 2021, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi Mukuru.

    Urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwashyizweho nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi bahuriramo, kugira ngo bashyire hamwe ibitekerezo, bahurize hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, no gutanga inama ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.

    François Ngarambe avuga ko n’ubwo hari byinshi byiza byamaze kugerwaho, ariko hakiri urugendo rurerure, ruganisha heza bifuriza umugore w’u Rwanda.

    Ati “Kuhagera birasaba imbaraga n’umuvuduko bidasanzwe, kugira ngo hazibwe icyuho cy’uburinganire kicyigaragara mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza, abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bagomba kuba bamutarambirwa mu kwamagana no kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa bukorerwa umugore n’umukobwa, turasaba buri wese mu bagize urugaga kuba umusemburo w’iterambere bwite, n’iterambere rusange, mu bufatanye aho atuye n’aho akorera, twibuka buri gihe ko turi mu butumwa twahawe n’umuryango FPR-Inkotanyi”.

    Akomeza agira ati “Twagombye rero gukomeza kurangwa n’imyitwarire n’amahame biranga Intore za FPR-Inkotanyi, abagize urugaga murasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya manifesito y’umuryango, iteganya ibikorwa mu mwaka wa 2017 na 2024”.

    Ubusanzwe Inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, iterana buri myaka ibiri hakarebwa ibikorwa byakozwe muri icyo gihe, ndetse hakanaganirwa ku bigomba gukorwa mu yindi myaka ibiri.

    Perezida w’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, Christine Akimpaye, yagarutse ku byakozwe mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri manifesito y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego z’umuryango zitandukanye.

    Ati “Mu miyoborere myiza hakozwe amahugurwa ajyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego, hakozwe amahugurwa mu kwagura umuryango aho harahijwe abagore 182, n’abagore 71 binjizwa mu muryango kandi biyemeza gutera intambwe idasubira inyuma, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda, ndetse abana bafashwa kugira ngo babone ubutabera”.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru mu bana 798, abagera ku 138 bahawe ubutabera, naho mu Majyepfo muri 478 abagera 170 bahawe ubutabera, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba abana 325 bagejeje ibibazo byabo muri RIB, naho mu Ntara y’Iburasirazuba mu bana 2607 abagera kuri 685 ni bo bamaze guhabwa ubutabera, naho mu Mujyi wa Kigali mu bana 68 umwe muri bo ni we umaze guhabwa ubutabera. Muri iyi gahunda ngo harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare y’ababona ubutabera yiyongere kuko ikiri hasi.

    Mu bindi byakozwe mu bukungu hari miliyoni 154 zatewemo inkunga abagore mu mishinga 1553, muri bo 77 bamaze kuremera bagenzi babo hanyuma indi mishinga 1381 irimo kugenda neza mu gihe indi 45 isa nk’aho irimo gucumbagira naho indi 127 ikaba yarahombye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Hari n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye byagiye bikorwa birimo kuba hari abagore 7365 bashyizwe mu makoperative bakurwa mu bucuruzi bw’akajagari mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere, hamwe n’abandi bahawe imbabura za rondereza 65164 mu gihe hari n’abandi bagore 410 bahawe telephone zigezweho za smart phones, hari n’abandi bagore 501 batanze amafaranga y’ubwizigame muri Ejo Heza, abandi 444 bahabwa amacupa ya gaze, naho imishinga irenga 206 iterwa inkunga na BDF.

    Mu bijyanye n’imibereho myiza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hagomba kubakwa amazu 416, imwe muri buri murenge, ariko muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri hubatswe 649 bitewe n’uko hari abarengeje umuhigo w’inzu imwe mu murenge.

    Bimwe mu byo biyemeje bagiye gukora muri gahunda y’imyaka ibiri, harimo kwita ku burere bw’umwana kugira ngo bazakurane intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, umuryango mwiza, urugo rwiza rurangwa n’ubwuzuzanye hamwe no gushyira hamwe hagati y’abashakanye bakarangwa no kubwizanya ukuri.

    Ibindi birimo kurera neza abana barerera Igihugu, bakarushaho kubitaho babarinda kugwingira, guta amashuri ndetse n’ibindi byose byababuza kugira imibereho myiza hagamijwe ko ababakomokaho bazakorera u Rwanda, bagakomeza kuruteza imbere bagana mu cyerekezo 2050.

    source : https://ift.tt/3cF2nnO

  • Polisi yataye muri yombi abantu 20 bakekwaho gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo, nibwo aba bantu uko ari 20 beretswe itangazamakuru.

    Bamwe mu bafashwe baganiriye na IGIHE bahakanye ko bari banyweye ibisindisha ubwo bafatwaga na Polisi.

    Umumotari witwa Munyanez Jean Bosco yavuze ko yajijijwe ko yanze kubahiriza amabwiriza yo guhuha mu gakoresho kagaragaza ibipimo by’uko umuntu yanyweye ibisindisha, akavuga ko yabyanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Njye nta kintu nari nanyweye, ahubwo nakomeje kwanga guhuhamo kandi buri muntu wese uza ahuhamo, bityo sinabikora. Niyo mpamvu ndi aha kuko ku gipapuro byanditse ko ari ubusinzi.”

    Twagirumukiza Jean Babtiste wafashwe akekwaho gutwara imodoka yanyweye inzoga, yavuze ko yari yanyweye ku kinyobwa kizwi nka Kambuca, kandi akaba atari azi ko kibamo alcohol.

    Ati “Polisi yapimye isanga mfite alcohol ntwaye imodoka, ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyweye ntabwo nari nzi ko bifite alcohol, igipimo cyagaragaje ko nari mfite alcohol ya 2,5.”

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’utwaye, abo atwaye n’abandi bantu batari mu modoka, ibyo bikiyongera ku iyangirika ry’ibikorwaremezo, asaba ko bikwiye kubera abandi bashoferi isomo bakabyirinda.

    Ati “Bafatiwe ahantu hatandukanye mu bihe bitandukanye batwaye ibinyaboziga banyweye ibisindisha. Ni ikibazo urebye gisa nk’ikitava mu nzira kubera ko ubukangurambaga bwarakozwe ariko abantu ntabwo bava ku izima, ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma yaho icyorezo cya covid-19 kigabanyirije intege ari bwo abantu bongereye imbaraga mu kwisanzura no mu kwidagadura, wenda akaba ari cyo kibibatera.”

    Uyu muyobozi yavuze ko Polisi izakomeza guhangana n’abafite imyitwarire nk’iyi ishobora gushyira ubuzima bw’abandi bantu mu kaga, ati “Amategeko yarasobanuwe, avuga ko ntawemerewe gutwara ibinyabiziga yanyweye ibisindisha.”

    SSP Irere yavuze ko abahakana ko Polisi ibafata batanyweye ibisindisha ari nk’amatakirangoyi, ndetse amara impungenge z’ibikoresho byifashishwa mu gupima abanyweye ibisindisha, avuga ko imiheha ikoreshwa n’umuntu umwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abantu 20 bafashwe banyweye ibisindisha

    source : https://ift.tt/3HMmlLo

  • Si ibintu ugenera itariki- Perezida Kagame ku hazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cabo Delgado yibasiwe n’ibikorwa biyihungabanyiriza umutekano binyuze mu Mutwe w’Iterabwoba Jamaat Ansar al-Sunnah, abo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’.

    Kuva mu 2017, wajujubije abaturage ndetse mu ntangiriro za 2021 wari umaze kwigarurira ibice byinshi byayo.

    Nyuma yo kuganzwa na wo, Mozambique yasabye ubufasha bwo kuwuhashya ndetse mu bihugu yatekerejeho harimo n’u Rwanda.

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanya n’iza Mozambique zatangiye guhashya ibyihebe ndetse byageze ku wa 5 Nzeri 2021, zafashe imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    U Rwanda rwagiye muri Mozambique binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’iki gihugu. Ku ikubitiro hoherejwe ingabo 1000 ariko uwo mubare warongerewe ugera ku 2000.

    Ingingo yo kohereza ingabo muri Mozambique iri mu byagarutsweho mu kiganiro cy’iminota 25, Umunyamakuru Ali al-Dhafiri wa Al Jazeera yagiranye na Perezida Kagame.

    Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko ubwo Mozambique yagiraga ikibazo yitabaje Abanyafurika n’inshuti zayo ishaka gufashwa gukemura ibibazo biyugarije.

    Yagize ati “Kuri twe twasubije mu buryo twashoboraga ndetse twakoranye n’Abanya-Mozambique mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo bwacu. Ntekereza ko hari umusaruro mwiza umaze kugerwaho. Ni hagati yacu n’Abanya-Mozambique n’undi ushaka gutanga ubufasha gufata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho, kizashingira ku biri kuba n’akazi gakeneye gukorwa kuri byo.’’

    Yasobanuye ko mu gufata uwo mwanzuro hazashingirwa ku byifuzo by’Abanya-Mozambique nk’abasabye ubufasha.

    Ati “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa mu kumenya ikigomba gukorwa nyuma. Simbibona nk’ikibazo gikomeye.’’

    Abajijwe niba Ingabo z’u Rwanda zizaba muri Mozambique ubuziraherezo, Perezida Kagame yasubije ko hari ibigomba kubanza gusuzumwa mbere yo gufata umwanzuro.

    Yakomeje ati “Bimwe muri ibi bintu ntugena itariki. N’igihe twajyagayo, ntabwo twavuze ngo tuje gukemura iki kibazo mu cyumweru kimwe, ukwezi kumwe duhite tugenda. Ntibikorwa muri ubwo buryo.’’

    Mu Ugushyingo 2021, Guverinoma ya Mozambique yohereje umutwe w’ingabo zidasanzwe n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yibasiwe n’inyeshyamba, aho biteganyijwe ko bazasimbura ingabo z’amahanga igihe zizaba zatashye.

    Nubwo iyi ntambwe yatewe ariko nta cyemezo kirafatwa ku kizakurikiraho nyuma y’uko ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda n’izo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC zizaba zivuye muri iki gihugu.

    Muri Mozambique ubu habarizwa ingabo 3.100 zaturutse hirya no hino muri Afurika, zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado katangiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2017, bihitana abagera ku 3.340 abandi 800.000 bava mu byabo.

    -  Reba ku munota wa 16:15 Perezida Kagame asubizaku kibazo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique hazagenwa n’ingingo zitandukanye zirimo n’ubushake bw’abenegihugu. Aha ni mu mpera za Nzeri 2021 ubwo we na mugenzi we, Filipe Nyusi basuraga ingabo n’abapolisi b’ibihugu byombi bari mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barenga 2000 ni bo boherejwe muri Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado

    source : https://ift.tt/3kXjwNO

  • Kigali: Abantu 20 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru aho bafungiye, kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, bemera ko bapimwe bagasangwa barengeje mu mubiri ibipimo by’alukoru bya 0.8 utwaye ikinyabiziga abagomba kutarenza nkuko biteganywa n’amategeko.

    Gusa ariko n’ubwo bafunzwe, siko bose bashizweho igipimo gisanzwe gikoreshwa na polisi mu gihe ishaka kumenya ikigero cy’alukoru umuntu afite mu mubiri, kuko harimo ababyanze bavuga ko badashobora kwemera kugihuhamo, bitewe n’uko bashobora kwanduriramo icyorezo cya covid-19, kuko kiba cyakoreshejwe n’abandi.

    Jean Bosco Munyaneza usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, yafatiwe mu marembo ya gare ya Nyabugogo agerageza kwinjiramo ariko ntiyemera ko hari ikosa yakoze, kuko avuga ko yabanje kugirana ikibazo n’abashinzwe abamotari nyuma haza polisi imusaba guhuha mu kuma bapimisha arabyanga.

    Ati “Jyewe ubundi naje aha ngaha mvuga ko bampohohoteye kuko akenshi moto hari igihe bayihagarika ikoze impanuka, bakavuga bati uyu muntu wakoze iyi mpanuka byanze bikunze hari icyo yanyoye, jyewe kuko nta mpanuka nari nakoze bamfashe muri ubwo buryo, jye ntabwo nigeze mpuhamo kuko nta kintu nari nanyoye ahubwo nakomeje mvuga nti covid ko itari yarangira, uje wese ahuhamo, jye birangira ngeze ahangaha”.

    Mugenzi we witwa Jean Baptiste Twagirumukiza yafatiwe mu muhanda wa Gatsata-Karuruma atwaye imodoka bamupimye basanga afite ibipimo by’alukoru bitamwemerera kuba yatwara ikinyabiziga.

    Ati “Ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyoye ntabwo nari nzi ko bifite alukoru, kuko nari nanyoye kambuca, igipimo kigaragaza 2.5, ubutumwa nagenera abandi ni uko igihe umuntu yabinyoye gutwara yabireka kuko bishobora kugira ingaruka ku bakoresha umuhanda bose”.

    Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko ikibazo cy’abantu batwarwa banyoye ibisindisha, ari ikibazo kitava mu nzira kubera ko abantu batava ku izima.

    Ati “Ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma y’aho covid-19 igabanyirije intege aribwo abantu mu kwisanzura, mu kwidagadura, ari cyo kibibatera, ariko amategeko yarasobanuwe, igihe cyose biravugwa ko nta muntu n’umwe wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyoye ku bisindisha cyane cyane ko yaba we ubwe bimushyira mu kaga ko kuba yapfa cyangwa akagira ubumuga bukabije, yaba mu bo ari buhure na bo mu muhanda, na bo izo ngaruka zishobora kubageraho ndetse na bene ibinyabiziga kuko ntabwo buri wese atwara ikinyabizga cye”.

    Ku bijyanye n’igipimo cyifashishwa bivugwa ko cyaba gikoreshwa na benshi hakaba abagira impungenge ko bashobora kwanduriramo covid-19, SSP Rene abamara impungenge agira ati “Ibyo bariya bantu bavuga rimwe na rimwe usanga ari nk’amatakirangoyi, kubera ko kaba ari akaga polisi nk’urwego rwafatanyije n’abanyarwanda kurwanya icyorezo cya covid iramutse itumye icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, icyo ni cyo nshaka gukuraho kuko ntabwo umuntu asangira n’undi umuheha, uriya muheha akoresha mu kanwa ntabwo bawukoresha ari babiri, ni ukuvuga ngo buri wese araza bakamupima ukwe, bakawukuramo bakawushyira aho ugomba gushyirwa, ntaho rero bihuriye n’ikwirakwiza ry’icyo cyorezo”.

    Itegeko riteganya ko umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, afungwa iminsi itanu, hamwe n’ikinyabiziga yafatanywe na cyo, akanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yiyongeraho ay’imodoka (break-down) iza gutwara iyo yari atwaye.

    Reba muri iyi video ibindi kuri iyi nkuru:

    source : https://ift.tt/3cSGzVX

  • Nyanza: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ari we watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

    Yagize ati “Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika. Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

    SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

    Yagize ati “Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.”

    Ruyenzi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire na we yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

    Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3FGyXSr

  • Handball: Hatashywe ikibuga muri Kigali Arena, hanashimirwa abateje imbere uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva Kigali Arena yatahwa ku mugaragaro, aho hamaze kuberamo imikino ya Basketball na Volleyball, kuri ubu hari hatahiwe umukino wa Handball ubwo yahakinirwaga ku nshuro yayo ya mbere.

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

    Ni ibirori byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

    Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

    Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.

    Nyuma haje gutangwa ishimwe ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

    Mu turere twashimiwe harimo akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGi Gituza na Kiziguro SS n’akarere ka Rubavu. Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino zirimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipeyigenga ariko yagiye izamura impano.

    Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

    Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hahashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

    Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe.

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Gorillas Handball Club yashimiwe

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Umutoza Anaclet Bagirishya

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Umutoza Ngarambe François Xavier.

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo

    source : https://ift.tt/3cyaceW