Tag: featured

  • Abajyanama 69% b’Uturere two mu Majyepfo ni bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe
    Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe

    Nko mu Ruhango, ku bajyanama 21 bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere, hari 14 bari bongeye kwiyamamaza, ariko abatsinze amatora ni 6 gusa. Muri bo batanu ni abajyanama rusange, naho umwe ni uhagarariye abafite ubumuga.

    Ni ukuvuga ko muri aka karere hari abajyanama bashya 10, biyongeraho umwe uhagarariye abikorera ushobora kuba mushya cyangwa usanzweho bitewe n’imikorere y’urugaga rw’abikorera rwaho.

    I Huye, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 27. Hiyamamajemo 15, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu gusa ari bo uwari meya, visi meya ushinzwe ubukungu n’uwari perezida.

    Hatsinze kandi babiri bahagarariye 30% by’abagore harimo n’uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyaruguru, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 28. Muri bo hiyamamajemo 15, amatora atsinda batatu gusa harimo umujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore, n’abajyanama rusange babiri gusa umwe muri bo akaba ari uwari meya.

    Mu batsinzwe amatora bari bongeye kwiyamamaza, harimo n’uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza.

    Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 13.

    I Nyanza, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 22. Muri bo hiyamamajemo 11, amatora atsinda batanu gusa harimo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu n’undi mujyanama umwe uhagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

    I Nyamagabe, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 33. Muri bo hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa, harimo abajyanama rusange babiri n’abahagarariye 30% by’abagore babiri. Mu batsinzwe amatora harimo n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    I Muhanga, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 25. Hiyamamajemo barindwi, amatora atsinda babiri gusa biyamamaje mu bahagarariye 30% by’abagore, harimo n’uwari meya. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 14.

    I Gisagara, inama njyanama y’Akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 26. Hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa harimo abajyanama rusange babiri ari bo uwari meya n’uwari visi meya ushinzwe ubukungu.

    Abandi babiri batsinze amatora bari basanzwe mu nama njyanama y’aka karere ni uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ndetse n’uhagarariye abafite ubumuga. Uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza na we ari mu batsinzwe amatora. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

    Mu Karere ka Kamonyi, inama njyanama y’akarere yari isazwe igizwe n’abajyanama 24. Hiyamamajemo 10, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu na babiri bahagarariye 30% by’abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashyashya 11.

    Muri rusange, abajyanama bari basanzwe mu nama njyanama z’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo biyamamaje ni 90, kuri 206 bari bazigize.

    Abajyanama 34 gusa kuri bariya 90 ni bo babashije gutsinda amatora, bakaba bangana na 25% ubariye ku 136 bagize njyanama z’uturere umunani two mu Majyepfo. Abajyanama bashya binjiye muri njyanama z’Uturere two mu Majyepfo ni 94, bangana na 69.1%.

    Aha ntihabariyemo abahagarariye abikorera kuko bo nta matora yabo yabaye muri ibi bihe.

    source : https://ift.tt/3oTTxbz

  • Umuhanzi Niyo Bosco avuga iki ku byerekeranye n’urukundo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco
    Niyo Bosco

    Yagize ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho”.

    Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “Ubwo se ntukunda? Ntugira amarangamutima? Iyo uyagize uyashyira he?”

    Niyo Bosco yamusubije agira ati “None se iyo ugize amarangamutima, ni ‘automatique’ ko hari uwo uyagirira? Hari ubwo uyagira akaguma muri wowe. Amarangamutima atagumye mu mutima yajya he?”

    N’ubwo Umuhanzi Niyo Bosco avuga ko nta mukunzi afite muri iki gihe, ariko ngo yifuza ko nyuma yo gusohora Album ye ya mbere yise ‘Ubumuntu’, ubu irimo gutunganywaho utuntu dukeya twa nyuma nk’uko bisobanurwa n’Umufasha mu bijyanye n’umuziki we (Manager) witwa Mulindahabi Irénée, Album ye ya Kabiri ngo yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi zishingiye ku bitekerezo bituruka mu bantu.

    Mulindahabi ati “Niyo Bosco yifuza ko Album ye ya kabiri yazaba iriho indirimbo z’urukundo, kandi akaririmba ibintu bivuye mu bantu, ariko by’urukundo. Ni muri urwo rwego yasabye abafana be ko bakwindika inkuru zabo z’urukundo, bakazishyira ku rubuga rwa ‘Instagram’ rwa Niyo Bosco, cyangwa se urwa Mulindahabi Irénée.

    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika
    Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika

    Mulindahabi yakomeje avuga ko inkuru izahiga izindi muri eshanu za mbere, hagendewe ku mubare w’abazirebye, ndetse n’ibyo bazivuzeho, Niyo Bosco azayikoramo indirimbo, ariko ngo n’uwatanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere, mbere y’uko Niyo Bosco ayihimbamo indirimbo, bazabanza kumubaza niba yakwemera kumenyekana ko ari we wayitanze, mbese niba yemera ko imyirondoro ye igaragara, cyangwa niba ashaka ko bafata inkuru ye gusa, ariko we ntamenyekane.

    Mulindahabi ati “Tuzabanza kubaza uzaba waratanze iyo nkuru y’urukundo izaba yabaye iya mbere Niyo agiye kuririmbamo indirimbo, tumubaze niba yemera kugaragara muri iyo ndirimbo, akamenyakana abyemeye. Ariko atanashatse kugaragara, Niyo Bosco azaririmba inkuru y’urukundo uwo muntu azaba yaratanze ariko we ntamenyekane”.

    Reba indirimbo ‘Ishyano’ ya Niyo Bosco

    source : https://ift.tt/3CAChg1

  • Amateka ya Nyabyenda Narcisse watoje Indamutsa za Radiyo Rwanda avuye mu gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw’ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w’abakinnyi’ birangira na ryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.

    Mu bo bavukana ubu hasigaye batatu, uwitwa Nyandwi (7), Nyabyenda (9) na mushiki wabo Nyiracumi (10), amazina ababyeyi bita abana bakurikije umubare w’abo babyaye uhereye ku wa karindwi.

    Nyabyenda Narcisse mu 1969 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya ESO rya Butare kubera umujinya yatewe n’abasirikare (EX-FAR) bamufashe ari kumwe n’abandi bana biganaga i Butare bakajya kubikoreza amasasu mu gihe cy’ibitero bya mbere by’Abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu mu 1959.

    Icyo gihe Nyabyenda ngo yarababaye cyane kuko bamutesheje amashuri ye. Aragira ati: “Njye na bagenzi banjye twahise dufata icyemezo cyo kujya kwiga muri ESO kugira ngo tuzagaruke dutegeke abo batwikoreje amasasu bagatuma ducikiriza amashuri, ubwo rero njya kwiga muri ESO mvamo mfite ipeti rya Sergent ninjira mu gisirikare, mvamo mfite ipeti rya Sergent Major mpavana n’ubumenyi bwo gukora amaradiyo ya gisirikare.”

    Yatangiye akazi kuri Radiyo Rwanda mu 1977 akora muri tekinike (ubuhanga bw’ibyuma), ahasanga nyakwigendera Victoria Nganyira wakoraga ikiganiro kitwa ‘Bana tuganire, uyu mwanya ni uwanyu’, n’abandi bari baramutanzeyo barimo Amabilisi Sibomana wavugaga amakuru n’umuhanzi Kabengera Gabriel wari umuyobozi.

    Radiyo Rwanda yatangiye kuvuga ahagana mu 1962, ariko ibya Theatre zo kuri radiyo (Ikinamico), byatangiye mu 1984-85 Radiyo Rwanda ibikopeye kuri Radiyo yo mu Burundi yumvwagwa n’abo mu gice cy’amajyepfo y’u Rwanda batabashaga kumva Radiyo Rwanda kuko yavugiraga ku murongo mugufi SW (Short Wave) hatarabaho FM (Frequency Modulation).

    Ku myaka 72, Nyabyenda Narcisse ubu yacyuye igihe mu mwuga, ariko abakeneye inama ku birebana n’amakinamico (Theatre) arabakira akabungura ibitekerezo akanabakosora.

    Amateka arambuye “y’Umutoza w’abakinnyi” Nyabyenda Narcisse, yakurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3kUVYte

  • Dore aba mbere mu gusora neza muri 2020/2021 barimo abahembwe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba basora bari mu bagize uruhare runini mu kwinjiza mu isanduku ya Leta Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1,655 na miliyoni 500 muri 2020/2021, ni ba nde?

    Abasora babaye indashyikirwa mu kuba bamaze imyaka 10 basora neza

    Abashoboye kubigeraho neza nk’uko bisobanurwa n’Ikigo RRA bahawe ibihembo na Perezida Kagame ubwe, ni Banki ya Kigali(BK plc) hamwe n’uruganda rukora amarangi rwa AMEKI Color

    Banki ya Kigali ishimirwa kuba yarageze ku rwego rw’indashyikirwa zihoraho mu gusora neza, aho buri mwaka ngo ihora yahize izindi banki z’ubucuruzi mu gutanga neza umusoro kandi mwinshi.

    Kimwe na Sosiyete ikora amarangi, AMEKI Color ya Rusirare Jacques, yahembewe kumara imyaka 10 isora neza idatezuka.

    Abasora banini bashimiwe gutanga imisoro myinshi

    Muri iki cyiciro, Perezida Kagame yahaye ibihembo uruganda Bralirwa, MTN Rwanda, Bakhresa Grain Milling, Ericsson AB na I&M Bank.

    Uruganda Bralirwa Plc rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rushimirwa kuba rwarahuje Ikoranabuhanga ryarwo ritanga inyemezabuguzi hamwe n’irya RRA, bikaba byoroshya imikoranire ya RRA n’abakwirakwiza ibinyobwa byarwo mu bakiriya(Distributers).

    Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda Ltd ishimirwa kuba isora neza kandi ku gihe, kandi ngo ahagaragaye amakosa MTN yihutira kuyakosora mu bwumvikane, ku buryo ngo umusoro w’inyongera uvuyemo bawishyura neza nta mananiza.

    Uruganda Bakhresa Grain Milling(Rwanda) Ltd rukora ifu mu binyampeke, Ericsson AB ikwirakwizwa ibikoresho by’Itumanaho ndetse na Banki y’Ubucuruzi I&M Bank, bishimirwa kuba ari Sosiyete zisora neza kandi ku gihe.

    Abasora baciriritse bahawe ibihembo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Aba barimo Organisation pour l’Enseignement à Programmes Belge au Rwanda(Ecole Belge), Ikigo Gasabo 3D Design gikora inyigo n’ubugenzuzi mu bijyanye n’ubwubatsi, hamwe n’Ikigo cy’Ubwikorezi mpuzamahanga cyitwa Transafricancontainer Transport.

    Mu bandi basora baciriritse bashimiwe harimo Federation Handicap International (yahindutse Humanity &Inclusion) ndetse n’Umuryango w’Abaholandi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga(SNV Rwanda).

    Abasora bato, abaciriritse n’abanini bakomeje kuzamuka mu gutanga imisoro na bo bashimiwe

    Ibi bihembo byahawe uwitwa Mohamed Hashim mu basora bato, Vine Pharmacy mu basora baciriritse hamwe na Ecobank Rwanda Plc.

    Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba inyemezabuguzi zitangwa n’imashini za EBM na we yashimiwe akaba yitwa Basemba Jean Bosco.

    Ikigo RRA kimushimira kuba iyo agiye guhaha buri gihe asaba inyemezabuguzi zitangwa n’imashini za EBM, bikagaragara muri mudasobwa za Rwanda Revenue ko Basemba ahahira aho bakoresha EBM.

    Hari n’abatanze neza inyemezabuguzi za EBM

    Ibi bihembo byahawe Ikigo Yego Innovision gitanga serivisi zitandukanye zirimo izo gusaba(booking) Moto n’imodoka bya taxi, SODIACO icuruza imiti ikoreshwa mu buhinzi n’Ubworozi, ndetse n’Ububiko bwa MAGERWA bushimirwa kugira ikoranabuhanga rikora inyemezabuguzi.

    Ikindi cyiciro cyashimiwe ni icy’abasora bato ariko batanze umusoro mwinshi, kirimo Supatec International ikora ubwikorezi bw’ibikoresho byo mu nganda, na Leadcom Integrated Solutions Rwanda yubaka iminara y’Itumanaho.

    Muri iki cyiciro kandi RRA yashimiye Ikigo Galil Rwanda gicukura Gas Methane mu Kivu, Imizi Eco-Tourism Development yubaka amacumbi yagenewe ba mukerarugendo, hamwe na Visor International yubaka ingomero z’amashanyarazi ikanakora amabuye y’ubwubatsi ya Concassé.

    RRA ifatanyije n’abayobozi yashimiye kandi Sosiyete itumiza itabi mu mahanga yitwa British American Tobacco kubera ahanini kwitabira gukoresha imashini za EBM z’ubwoko bugezweho bwa kabiri, hamwe n’Uruganda RWACOF rwohereza mu mahanga kawa ihingwa mu Rwanda.

    Abaturage bashimirwa kuba barasoze neza imisoro y’inzego z’ibanze mu turere tw’Umujyi wa Kigali ni Nkundunkundiye Jean Bosco, Kamugwiza Phoibe hamwe na Jobanputra Ramnik bafite inzu zikodeshwa.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abasora bose barimo abahawe ibihembo n’abatarabihawe, avuga ko ari ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba RRA yarakiriye imisoro irenze iyari iteganyijwe mu gihe kigoye cya Covid-19, ngo bigaragara ko abasora bakora neza, akabasaba gukora kurushaho ndetse no gukora neza.

    source : https://ift.tt/3kTD85y