Tag: featured

  • Iburasirazuba: Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri barizezwa kwishyurwa vuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by
    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ariko hari bamwe mu babyubatse bagaragaza ko batarishyurwa

    Kubwimana Paul yakoze imirimo y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

    Avuga ko igihe cyageze bagasimbuzwa abandi bakozi badahembwe, babajije babwirwa ko bajya gushaka uwabakoreshaga, kugeza uyu munsi akaba atarahabwa amafaranga ye 75,000.

    Ati “Twari abantu 25 turishyuza arenga 600,000 ariko twabajije ku murenge baratubwira ngo tujye kubaza uwadukoreshaga kandi ntituzi iyo ari. Ku bwanjye ndishyuza 75,000 ariko mu by’ukuri nabuze aho mbariza.”

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere Byukusenge Madeleine avuga ko n’ubwo atazi umubare w’abishyuza n’amafaranga bishyuza ariko bahari.

    Avuga ko impamvu hakiri abishyuza ari uko amafaranga yari ahari yashize ndetse bakaba baramenyesheje Minisiteri y’Uburezi.

    Agira ati “Hakozwe ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura abo bantu batishyuwe ndetse n’ibikoresho bimwe ababitanze batarishyurwa hari n’inama yakozwe mu cyumweru gishize habaho kwibutsa ko amafaranga yashakishwa kugira ngo abantu bishyurwe ariko batwizeza ko bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Mu mwaka wa 2020, mu gihugu cyose hubatswe ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byarangiye muri Nzeri mbere y’uko amashuri afungura.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba hubatswe ibyumba birenga 6,000 cyane mu turere tutari dufite amashuri menshi ku buryo hagaragaraga ubucucike bwinshi.


    source : https://ift.tt/3DO3tcT

  • Kigali: Baramagana abiba ibyapa bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri
    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri

    Abaturage bavuga ko iyo begerejwe ibikorwa bibafitiye akamaro bikangizwa, bibagiraho ingaruka, kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kwangizwa.

    Uwitwa Innocent Ndikumana, avuga ko iki ari ikibazo gihari kuko abantu bakunze kwiba ibyapa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, akaba asanga bihangayikishije.

    Ati “Muri iyi minsi hari aho nzi mu muhanda wa Kabuye nigeze kuhasiga icyapa ngarutse nsanga nta gihari, twumva biduhangayikishije, kuko akenshi byibwa nijoro, ahubwo icyo twasaba ubuyobozi ni ugukurikirana kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye. Icyo twasaba ni ukugira ngo bikomeze bibungabungwe nta kindi”.

    Vincent Rutayisire wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko aho atuye mu mezi abiri ashize bahibye ibyapa bibiri biranga imihanda yo muri karitsiye.

    Ati “Ibyapa barabyiba, insinga barazica, hano kuri Merez ntibajya babitwara se, hariya hirya hari hari ibyapa babikuraho, imbere y’ipoto hari icyapa kimeze nka biriya biranga imihanda sinibuka neza ariko banza cyari cyanditseho 550, simbizi neza, hari n’ikindi cyari aha iruhande byose barabitwaye haciyemo amezi nk’abiri babitwaye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko na bo bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bafite umubare munini w’abaturage bakeneye kugerwaho n’ibikorwa remezo.

    Ati “Ariko birababaje cyane kuba hari aho, dushyira ibikorwa remezo mu gihe na rwiyemezamirimo aba atararangiza imirimo ngo tubyakire, ugasanga byagiye byibwa, ahanini ugasanga biribwa n’abantu babifitemo ubumenyi, uba usanga, ahanini bigaragara ko hari aho bafitanye isano no kuba barabikozemo, ikindi na none ugasanga, uruhare rw’umuturage mu gucunga ibyo bikorwa remezo aba yahawe ukabona ntiruri kugaragara neza, aho bigaragara ko umuturage iyo abonye igikorwa remezo, akabona ejo kirangiritse yongera agahamagara Leta”.

    Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gucunga ibikorwa by’iterambere bibagezwaho bakaba ijisho ryabyo nk’uko Dr. Mpabwanamaguru akomeza abisobanura.

    Agira ati “Turifuza ko abantu bafite aho bahurira n’ibikorwa remezo, igihe bari mu kazi bambara imyenda y’akazi, kandi na none turashaka ko umuturage agira uruhare mu gucunga ubusugire bw’ibikorwa remezo agezwaho, akaba ijisho ryabyo, ntihagire uwemera ko abona umuhanda wa kaburimbo yagejejweho wangizwa n’umuntu atabifitiye uburenganzira ngo amureke”.

    Mu Mujyi wa Kigali, hamaze kubarurwa ibilometero 8.6 by’insinga z’amashanyarazi zibwe, ibyapa 16 byibwe ku mihanda, ndetse n’ibipfundikizo cyangwa ibisima bipfundikira imiyoboro y’amazi byagiye byibwa ibindi bikangizwa.

    Ikibazo cy’ibikoresho byibwa gitizwa umurindi n’ababigura na bo bakabikoresha cyangwa bakabikoramo ibindi bikoresho.


    source : https://ift.tt/3DReM3K

  • Nyakabanda: Barasaba ko amafaranga bacibwa ku ivomero rusange yagabanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze
    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze

    Ni ibyavugiwe mu nteko rusange iba buri wa kabiri, yateraniye mu kagari ka Munanira II, ku wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, aho abaturage bavugira ibibazo bitandukanye bafite ndetse n’ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.

    Nsabiyumva Leonie ni umwe mu baturage bitabiriye inteko rusange by’umwihariko uvomera ku ivomero rusange cyangwa se ku kazu k’amazi ka Kigabiro. Yaganiriye na Kigali Today asobanura ikibazo bafite ati: “Mu by’ukuri ivomero rusange ryagenewe abaturage kugira ngo babashe kuvoma amazi meza kandi ku mafaranga make by’umwihariko ku bantu badafite robine mu ngo zabo. Aha mpamaze amezi icyenda navomye amazi meza rimwe gusa, ubundi tuvoma ayo mu kigega aturuka ku mazi y’imvura”.

    Yongeraho ko kandi bacibwa amafaranga menshi rimwe bacibwa amafaranga 50 ubundi bagacibwa 100.

    Avuga ko rimwe na rimwe yabaga azi ko abana be atuma kuvoma bamubeshya ariko na we iyo yigiriyeyo ni yo bamuca, akongeraho ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi ngo bugikemure.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Ntakontagize Florence, yasubije icyo kibazo avuga ko bakizi kandi ko bakigikurikirana ndetse ko babwiye umuntu washinze iryo vomero rusange kugabanya amafaranga aca abaturage kandi akabaha amazi meza.

    Ati: “Ubu tugiye kugikurikirana cyane ndetse turebe uko bishyirwa mu bikorwa umuturage ajye acibwa amafaranga make”.

    Yongeraho ko ivomero rusange umuturage aba akwiye gucibwa amafaranga makumyabiri (20) ko kubaca amafaranga arenze ayo atari byo.


    source : https://ift.tt/3FJWlig

  • Rubavu: Yafatanywe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 7 yari yibwe umucuruzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Manzi byaturutse ku makuru y’abaturage bari bamaze kumubona asohoka mu iduka rya Ruvumba baramucyeka.

    Yagize ati “Ruvumba yasohotse mu muryango umwe ubamo amafalini aranguza ajya mu wundi muryango, yasize yibagiwe gukinga noneho Manzi yinjiramo. Mu kanya abantu bari hafi aho babonye Manzi asohoka yihuta bagira amacyenga babwira Ruvumba ajya kugenzura aho abika amafara. Agezeyo yasanze akabati gafunze ariko akomeje kwitegereza abona munsi hari ahantu bagapfumuye, arebye asanga amafaranga yose yibwe.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko ibyo byabaye ku isaha ya saa Munani z’amanywa, abapolisi banyuze aho hantu basanga abaturage bashungereye Manzi, yahise anyonyomba arabacika ariko abapolisi bamwirukaho baramufata. Bamaze kumufata basanze koko mu myenda y’imbere yambariyeho amafaranga y’u Rwanda 7,953,500.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Manzi yahise yemera ko ayo mafaranga yari amaze kuyiba mu iduka rya Ruvumba ,ndetse yemera no kuyamusubiza. CIP Karekezi yashimiye abaturage babonye Manzi bakamugirira amacyenga ndetse bakihutira gutanga amakuru.

    Ati “Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya ucyekwaho ubujura afatwa, bagize uruhare mu kuburizamo icyaha cy’ubujura. Ariko turanakangurira abacuruzi n’abandi baturage kujya baking amazu igihe hari aho bagiye mu rwego rwo kwima icyuho abashobora kubiba.”

    Ruvumba yashimiye abaturage na Polisi y’u Rwanda bamufashije gufata uwari umwibye amafaranga bakayamwaka yose uko yakabaye.

    Manzi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source : https://ift.tt/30Y95TB

  • Kigali: Abafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 batangiye gukingirwa #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ireba abana bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 18 ikaba yatangiriye ku bigo bya GS Gahanga I, GS Kagugu hamwe na Collège Saint André, biri mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko hagomba kurara hakingiwe abana 1400, bikazakomereza no mu bindi bigo mu minsi iri imbere.

    Kugira ngo umwana akingirwe bisaba kuba umubyeyi we yabyemeye binyuze mu rupapuro rwa minisiteri y’ubuzima abanza gusinya bityo umwana akabona guhabwa urukingo rwa covid-19.

    Mbere y’uko abakingiwe ku munsi wa mbere bahabwa urukingo babanje kugaburirwa kuko n’ubusanzwe bino bigo byatangirijweho iyi gahunda bisanzwe bigaburira abanyeshuri babyo muri gahunda ya Leta isanzwe yo kugaburira abana ku ishuri.

    Bamwe mu banyeshuri bakingiwe bavuga ko inkingo za covid-19 bahawe zije bazikeneye kuko ari icyorezo cyagize ingaruka ku batuye isi muri rusange ariko by’umwihariko bikaba byarakoze cyane ku banyeshuri bagiye bahagarika amasomo yabo mu bihe bitandukanye.

    Shemusa Uzamukunda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, avuga ko gahunda yo gukingirwa bayakiriye neza kuko izabafasha gutuma biga neza ntacyo bikanga bitewe n’uko hari abari bamaze iminsi bandura covid bikababuza amasomo yabo.

    Ati “Bigiye kudufasha kwiga neza ntacyo twikanga, umubare w’abana banduraga ugiye kugabanuka hanyuma nyine dukine n’abana twisanzuye nta kibazo, bigiye no kudufasha kuzajya tugira inama bagenzi bacu, yo kwikingiza mu gihe batarikingiza, kuko urushinge ntabwo rubabaza bakwinjizamo gusa nyuma bagakuramo urushinge”.

    Laurent Hodari nawe n’umunyeshuri wakingiwe, avuga ko yashimishijwe no guhabwa urukingo kuko hari byinshi bajyagamo ntibemererwe kubera ko batarikingiza.

    Ati “Ikigero cy’abana barwaraga muri iki kigo cyari kiri hejuru cyane, ariko kuba twakingiwe n’ishimwe rikomeye cyane twashimira kuko akenshi cyane cyane hari nibyo twabuzwaga, ariko kuba tutadohokaga ku mabwiriza ya Leta tukambara agapfukamunwa neza, tukibuka gukaraba kenshi gashoboka, mu gihe tutarakingirwa, niyo mpamvu rero kuba twakingiwe ntabwo bivuze y’uko tugiye kudohoka, ahubwo tugiye kongera tubishishikarize n’abandi bikingize urukingo ntabwo ruryana”.

    Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, avuga ko gukingirwa kw’abangavu n’ingimbi hari icyo bizafasha amashuri kubera ko ari mu bice byazahajwe cyane na covid-19.

    Ati “Uburezi bwagize ibibazo bikomeye cyane kubera covid-19, aho twafunze amashuri inshuro nyinshi cyane, ndetse byadusubije inyuma cyane, ubu rero kuva abana b’imyaka 12 gusubira hejuru nabo batangiye kubona urukingo, turizera ko ariyo nzira nziza yo kugira ngo tutazongera kugira ibibazo nkibyo ngibyo, byo kuba twafunga amashuri kubera ko abana ndetse n’abarimu baba bafite ibyago byo kwandura cyangwa bakazahazwa na covid-19”.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nubwo hari ubwoko bwinshi bw’inkingo zikoreshwa ku bindi byiciro ariko kuri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi hazakoreshwa gusa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer.

    Ngo nta mpungenge z’uko hari ababyeyi bashobora kwanga gusinyira abana kugira ngo bakingirwe kuko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% bafite imyaka 18 kuzamura bamaze guhabwa byibuze urukingo rwa mbere cyangwa zombi.

    Imibare itangazwa na Minisante ivuga ishusho rusange y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose ari 22%, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose.

    source : https://ift.tt/3FL8bZ9

  • #COVID19: Mu Rwanda abasaga ibihumbi 71 bahawe doze ya mbere kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3CMWxeo

  • Itangazamakuru mu Rwanda riracyafite ubukene bw’amafaranga n’ubw’ubumenyi – RGB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye imurikwa ry
    Abitabiriye imurikwa ry’Igipimo cy’Iterambere ry’Itangazamakuru no kwizihiza Umunsi nyafurika w’Itangazamakuru

    Urwego RGB rwatangaje ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kane, mu gihe hizihizwaga umunsi nyafurika w’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021.

    Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe muri 2013 ku bijyanye n’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda bwarihaye amanota 60.7%, ubwa kabiri bwo muri 2016 bwagaragaje ko ryari rigeze kuri 69.6%, ubwo muri 2018 bwaryerekanye ko rigeze kuri 72.4%, naho ubw’uyu mwaka wa 2021 bwerekana ko Itangazamakuru rigeze ku manota 80.6% mu gutera imbere.

    Mu byiciro bitanu bishingirwaho mu gutanga amanota ku Itangazamakuru n’abarikoramo, hari ikijyanye n’amategeko hamwe na politiki biryorohereza gukorera mu gihugu, cyaje ku isonga mu kugira amanota 91%.

    Muri iki cyiciro ni ho haza ibijyanye n’Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwahawe amanota 86.4%, ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwagize 93.7%, uburenganzira mu kubona amakuru bufite 94.7%, kwigenga mu bijyanye n’imyandikire cyangwa kuvuga biri kuri 87%, ndetse n’uburenganzira bw’abanyamakuru mu kurinda(guhisha) uwabahaye amakuru buri kuri 93.3%.

    Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi
    Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi

    Icyiciro cya kabiri kijyanye no kugira urunyurane(ubwinshi) bw’ibitangazamakuru cyahawe amanota 87.3%, uruhare rw’Itangazamakuru mu guteza imbere Imiyoborere na Demokarasi rwahawe 87.3%, ndetse n’uburyo bwo kubona amakuru bwahawe amanota 77.8%.

    Icyiciro cyahawe amanota make kurusha ibindi ni ikijyanye n’Ubushobozi hamwe n’Ubunyamwuga cyahawe amanota 62.4%.

    Iki cyiciro kivugwamo ibijyanye n’abanyamakuru bahugukiwe neza iby’umurimo bakora, ubunyamwuga bakorana, ibikoresho bifashisha, kwishimira aho bakorera, ubushobozi bafite mu kwigenzurira ibyo bavuga, ndetse n’Ubushobozi bw’ibigo bakorera mu kwitunga no guhemba abakozi mu buryo burambye.

    Ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abakorera Itangazamakuru babihugukiwemo neza bangana na 59.6%, kubahiriza ubunyamwuga biri ku rugero rwa 57.3%, kuba Abanyamakuru bakora mu buryo bubanogeye bihabwa amanota 74.3%.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi ni we wasobanuye ibikubiye muri Raporo igaragaza uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda

    Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kwigenzura neza kw’Abanyamakuru mu byo bavuga biri ku rugero rwa 67.6%, kuba ibitangazamakuru byaba byihagije mu bikorwa remezo bifasha gukora umwuga w’Itangazamakuru neza biri kuri 52.9%, hanyuma hakaza ikijyanye ko kugira ubushobozi bwo kwibeshaho no guhemba abakozi ngo kiri ku rugero rwa 57.6%.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi avuga ko gushinga igitangazamakuru mu Rwanda bitagoye, akaba ari yo mpamvu hamaze gushingwa ibinyamakuru byinshi, ariko ubunyamwuga n’amafaranga yo gukoresha ngo biracyabura mu bitangazamakuru byinshi.

    Umuyobozi wa RGB agira ati “Ikijyanye no kwigenzura abanyamakuru ubwabo ni bo bazagishyiramo imbaraga, kunoza politiki n’amategeko bizagirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe na RGB, hanyuma ikijyanye no gushobora mu buryo bw’amafaranga turimo kugikorera icyegeranyo kigaragaza uburyo Itangazamakuru ryakwibeshaho, tuzaganira ku buryo ryakwinjira mu bucuruzi ariko bigakorwa kinyamwuga”.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi muri uyu mwuga, Oswald Mutuyeyezu, avuga ko Itangazamakuru ryigenga ari ryo rifite ikibazo kuko irya Leta ryo rihabwa ubushobozi buvuye mu Ngengo y’Imari y’Igihugu.

    Mutuyeyezu akavuga ko Itangazamakuru rya Leta rikwiriye guharira iryigenga ibijyanye no kwamamaza, kugira ngo ribone amafaranga yo kuribeshaho no kwishyura Urwego Ngenzuramikorere RURA n’ubukode bw’iminara y’Ikigo cya Leta gikora Itangazamakuru ari cyo RBA.

    Mutuyeyezu yagize ati “Niba Leta ishaka ko Itangazamakuru ryigira rikanisanzura, wenda ayo mafaranga yishyurwa iminara n’imirongo (amaradio avugiraho) yavaho, ikindi Ikigo RBA cyagombye gutungwa n’abaturage twese aho kurwanira n’ibitangazamakuru byigenga amasoko yo kwamamaza.”

    Igipimo nk’iki gisuzuma ibijyanye n’iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda kizongera gukorwa mu yindi myaka ibiri iri imbere, ubwo bazaba basuzuma niba ibyanenzwe muri uyu mwaka wa 2021 byarakosowe.

    Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi
    Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi


    source : https://ift.tt/3nLdQIT

  • Huye: Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’icyonnyi gikomeye cy’ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ubwo mu Murenge wa Tumba hatangizwaga inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme ku wa 20 Ugushyingo 2021.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera yavuze ko kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa birenze gusa kwigisha mu ishuri.

    Yavuze ko muri iki gihe hari ibyonnyi by’ireme ry’uburezi birimo amakimbirane yo mu ngo, guhohotera abana, kubura ibikoresho by’ibanze mu buzima n’iby’ishuri ku banyeshuri n’ibindi.

    Ati “Uko umuryango utekanye bituma umwana yiga atuje ibyo yigishwa akabyumva n’ibyo asabwa gukora akabikora, kuba umwana afite ibikenewe yaba ari ibitunga umubiri n’ibikoresho akenera bituma yiga neza.”

    Prof Sezibera yavuze ko amakimbirane yo mu muryango ari icyonnyi gikomeye ku ireme ry’ubutezi muri iki gihe kandi gikwiye gukumirwa abantu bafatanyije.
    Ati “Amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo ashobora kuba yanatozwa ingeso mbi bitewe n’amakimbirane ahora mu rugo.”

    Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Murenge wa Tumba bagaragaje ko hari abana bajya ku ishuri bakananirwa kwiga neza biturutse ku makimbirane abera iwabo mu ngo ndetse n’ibindi bibazo bikomoka mu miryango yabo.

    Umuyobozi wa GS Cyarwa, Akayezu Donatha ati “Hari n’igihe umwana aza mu gitondo ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere, wamuganiriza ugasanga biterwa ahanini n’amabimbirane y’ababyeyi be n’ubusinzi. Umubyeyi we yagiye mu kabari akaza akomanga saa sita z’ijoro, umwana ibitotsi arabicikiriza kugira ngo afungurire umubyeyi we, cyangwa se abayeyi barwana bigatuma abana bahangayika.”

    Bagaragaje ko hari n’abana bajya ku ishuri baraye batariye bigatuma batiga neza ariko bavuga ko kuri ubu basigaye bafatira ku ishuri ifunguro rya saa Sita bifasha mu gukemura ikibazo cy’abiganaga inzara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama izajya iba buri mwaka kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi.

    Ati “Tuza kujya inama n’abo dukorana n’inzego zitandukanye dusanga gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye ari ukujya inama y’icyo twakora buri wese agatanga ibitekerezo noneho tugafatira umwanzuro hamwe.”

    Mu gutangiza iyo nama hahembwe ibigo by’amashuri byatsindishije neza ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.

    Abahanga mu burezi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye barebeye hamwe uko bateza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari icyonnyi gikomeye cy’ireme ry’uburezi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi

    Muri iyi nama habayeho no gushimira amashuri yatsindishije neza

    Mu Murenge wa Tumba hatangijwe inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CKKApC

  • U Rwanda rwahawe inguzanyo y’asaga miliyari 15 Frw azashorwa mu bikorwa bizahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yashyikirijwe Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda, BRD, azafasha abashoramari bato kubona inguzanyo zishobora kwifashishwa mu kongera imbaraga mu bikorwa byabo aho biteganyijwe ko BRD na yo izongeraho izindi miliyari 15 Frw.

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

    Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

    Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

    Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

    Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

    Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

    Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Abitabiriye umuhango wo gusinya amazezerano beretswe ko hari amahirwe kuko inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko ubufatanye bwa Banki ayoboye n’u Rwanda bumaze igihe kirekire

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko ubufatanye bw’amabanki yombi buzatanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko hakenewe ishoramari rishya mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Hagaragajwe ko EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda mu mishinga inyuranye

    Inguzanyo u Rwanda rwahawe izafasha abifuza gukora imishinga mito n’iciriritse mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Itsinda ryaturutse muri Banki y’Ishoramari y’u Burayi ryakurikiranye uko amasezerano ashyirwaho umukono

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3cGMJs8