Tag: featured

  • Ni iki cyadindije imirimo yo kubaka gare ya Rubavu? – #rwanda #RwOT

    Icyakora umwaka urirenze nta kanunu k’aho ibyo bikorwa bigeze, nyamara byari byitezwe ko imirimo yo kuyubaka yakabaye yaratangiye.

    Amakuru IGIHE yamenye yemeza ko imirimo yo kubaka iyi gare yadindijwe n’abaturage banze ingurane bahawe, bityo bakaba barahawe umwanya wo gukora igenagaciro ryabo, mbere y’uko bariganiraho n’ubuyobozi kugira ngo bagire igiciro bemeranya.

    Ibikorwa biteganyijwe kwimurwa ahazubakwa gare ni iby’abaturage 12 bifite agaciro karenga miliyari 1,3 Frw.

    Ku ikubitiro, igenagaciro rya mbere ryasize abaturage batandatu bemeye igiciro bahawe, bituma bimuka nta mananiza. Icyakora abandi batandatu basigaye banze kwimuka, bavuga ko agaciro kahawe umutungo wabo ari gato.

    Ibi byatumye hakorwa igenagaciro rya kabiri, risiga abandi baturage batatu bemeye igiciro bahawe, barimuka, uretse ko hasigaye abandi batatu, bakomeje gutsimbarara bavuga ko umutungo wabo urengeje agaciro wabariwe.

    Aba bahawe uburenganzira bwo gukoresha igenagaciro ryabo, ari naho ibikorwa bigeze magingo aya kuko iri genagaciro ryamaze gukorwa. Nyuma yaryo, inzego zose zirebwa n’iki kibazo zizicarana zigirane ibiganiro, kugira ngo hemezwe igiciro gihuriweho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira muri Mutarama umwaka utaha.

    Ati “iyi Gare izatangira kubakwa muri Mutarama umwaka utaha, abaturage basigaye nabo amagenagaciro yabo yararangiye igisigaye ni inama n’ibiganiro bizatuma bemera guhabwa ingurane uyu mushinga ugatangira byihuse.”

    Yasobanuye ko abaturage binangiye nibakomeza kwanga ingurane, “haziyambazwa amategeko kuko bigomba kurangira n’ukwezi k’Ukuboza.”

    Imirimo yo kubaka iyi gare izatwara miliyari 8 Frw, mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage bimaze gutwara arenga miliyari 1 Frw, byitezwe ko ashobora kwiyongeraho arenga miliyoni 300 Frw zizahabwa abaturage bataremera ingurane. Iyi mirimo izakorwa n’Ikigo cya Jali Investment Ltd.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka gare ya Rubavu izatwara miliyari 8 Frw

    source : https://ift.tt/3l025MQ

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa byitezwe ko atangira kuwa Kabiri tariki 23 Ugushyingo akazarangira tariki 29 abera mu Karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha aba bajyanama kumenya gahunda za Leta no kubafasha kumenya uburyo bazayobora uturere batorewe kureberera mu myaka itanu iri imbere.

    Yagize ati “Ni amahugurwa yo kubafasha gusobanukirwa neza inshingano batorewe, bagasobanukirwa neza uburyo bagomba kuzazikora, uburyo bazakorana n’abaturage, uburyo bazakorana n’izindi nzego ziriho ariko bikozwe mu buryo bw’amasomo atangwa n’abantu b’impuguke n’abandi bayobozi bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu cyacu.”

    Gatabazi yavuze ko bazahigira amasomo atandukanye harimo ajyanye n’amateka y’u Rwanda n’imiyoborere myiza yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu kuyobora igihugu, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere iri kwegerezwa umuturage.

    Ati “Ikindi bazaganiraho ni ukurebera hamwe akamaro n’inshingano by’inzego, buri rwego tuzareba inshingano zarwo, inshingano za buri muntu, kugira ngo buri wese najya mu kazi azabe ashobora kumenya neza aho inshingano ze zitangirira naho zigarukira.”

    Yongeyeho ati “Bazanareba ibijyanye no guteza imbere umuntu, uko abana bafashwa gukura neza, ibijyanye n’ubuzima no guteza imbere abaturage ku buryo mu minsi iri imbere bazadufasha kubateza imbere, bazanarebera hamwe uburyo bashobora gukorana n’abafatanyabikorwa bari mu turere twabo, yaba abikorera, amadini n’amatorera n’abandi benshi.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandi bazagira isomo ribereka urugendo rwo kwibohora uko rwatangiye, uko rwasojwe n’urugendo rwakurikiyeho uyu munsi rwo kwibohora ubukene no kubaka iterambere.

    Yavuze ko kandi bazerekwa uburyo bajya bakorana na minisiteri zitandukanye mu guteza imbere umuturage babifatanye n’imyitozo ngororamubiri no kuganirira mu matsinda hagamijwe kuzamura ubumenyi bwabo.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko bazifashisha abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abandi bashya ubunararibonye bakuye mu kuyobora uturere, ashimangira ko aya mahugurwa azakomeza kubaho mu gufasha abayobozi bashya gukora neza inshingano zabo.

    Biteganyijwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ari bo bakomeza kuyobora uturere mu gihe aba bayobozi bashya badahari.

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3CKrhN8

  • Kayonza: Abagizi ba nabi batemaguye umugore wari utwite inda y’imvutsi baramwica – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Uyu mubyeyi akaba yatemaguwe hakoreshejwe ibyuma, nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”

    Murekezi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko ataremezwa n’iperereza.

    Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    source : https://ift.tt/3nHfj2N

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 15 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,341.

    source : https://ift.tt/3cDmO4j

  • Abayobozi bashya basabwe gukora cyane kugira ngo intego Igihugu cyihaye zigerweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ubwo abayobozi baherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyagatare barahiriraga kuzuza izo nshingano.

    Muri uyu muhango kandi hakozwe n’ihererekanyabubasha hagati ya Biro ya njyanama na komite nyobozi bicyuye igihe ndetse n’abashya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ucyuye igihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko batangiye manda yabo ubutaka buhuje buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 63,212 bagera kuri hegitari 75,601.

    Yavuze ko gukoresha ifumbire byavuye ku baturage 45% bakaba bageze kuri 62%, gukoresha imbuto z’indobanure biva kuri 25% bigera kuri 81%, kuhira ku buso buto biva kuri hegitari 180 bigera ku 2,273 hubakwa ubwanikiro 160 n’ubuhunikiro 36 mu rwego rwo gufata neza umusaruro.

    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n
    Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n’umuyobozi w’akarere mushya Gasana Stephen (ibumoso)

    N’ubwo hari byinshi byagezweho ariko yasabye komite nyobozi nshya kuzibanda ku mushinga wa Gabiro Agro-Business Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Muvumba Multi-Purpose dam uzuhira imusozi hegitari 10,000 ukanatanga amashanyarazi n’amazi meza n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa.

    Ati “Umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu by’ukuri uzahindura imibereho y’abaturage bacu, aborozi bahana imbibi n’uwo mushinga baracyakeneye kumva ko uko babonaga amazi bagomba gukomeza kuyabona, ikindi ni ugukurikirana umushinga wa Multi-purpose dam, kwimura abaturage byararangiye uzatanga amazi mu mirenge y’ubworozi ndetse n’amashanyarazi.”

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yibukije abajyanama n’abayobozi batowe muri rusange ko bateruye ikivi gishya cy’amateka aho batangiye iyi manda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibidasanzwe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Ikindi kandi yabibukije ko iyi manda batangiye ari iy’ubudasa kuko bafite inshingano zo kugera ku ntego igihugu cyihaye kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.

    Yagize ati “Dusigaranye gusa imyaka itarenze itatu, biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe, tugakoresha imbaraga zacu zose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’ubushobozi tutizigamye kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri 2024.”

    Yakomeje agira ati “Icyo bidusaba murakizi, ni ubufatanye no gukorera hamwe, biradusaba kujya inama, biradusaba kwitanga no kwirinda amakimbirane no kutazarira, biradusaba kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa, mukita ku kumukemurira ibibazo no kumufasha kuzamuka mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”

    Yabasabye kwirinda imico n’imicungire bidahesha agaciro abayobozi, bagahora bazirikana ko mu nshingano zabo ari bo ndorerwamo abaturage bireberamo.

    Abakozi b
    Abakozi b’Akarere ka Nyagatare bageneye ishimwe komite nyobozi icyuye igihe

    Yabasabye kandi nanone gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ari yo ngiro aho bidashobotse abaturage bakajya bahabwa amakuru ku gihe ndetse n’ibisobanuro.

    Yabasabye kandi gukorana neza n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere.

    Yabasabye gukoresha no kubakira ubushobozi inzego zatowe kugira ngo zifashe mu kwihutisha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

    Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi utundi turere tudafite kuko gafite abantu n’ubutaka buruta ubundi mu gihugu ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bikageramo.


    source : https://ift.tt/3oLMGRg

  • Abagore bo muri FPR-Inkotanyi basabwe kurwanya ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, tariki 20 Ugushyingo 2021, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi Mukuru.

    Urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwashyizweho nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi bahuriramo, kugira ngo bashyire hamwe ibitekerezo, bahurize hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, no gutanga inama ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.

    François Ngarambe avuga ko n’ubwo hari byinshi byiza byamaze kugerwaho, ariko hakiri urugendo rurerure, ruganisha heza bifuriza umugore w’u Rwanda.

    Ati “Kuhagera birasaba imbaraga n’umuvuduko bidasanzwe, kugira ngo hazibwe icyuho cy’uburinganire kicyigaragara mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza, abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bagomba kuba bamutarambirwa mu kwamagana no kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa bukorerwa umugore n’umukobwa, turasaba buri wese mu bagize urugaga kuba umusemburo w’iterambere bwite, n’iterambere rusange, mu bufatanye aho atuye n’aho akorera, twibuka buri gihe ko turi mu butumwa twahawe n’umuryango FPR-Inkotanyi”.

    Akomeza agira ati “Twagombye rero gukomeza kurangwa n’imyitwarire n’amahame biranga Intore za FPR-Inkotanyi, abagize urugaga murasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya manifesito y’umuryango, iteganya ibikorwa mu mwaka wa 2017 na 2024”.

    Ubusanzwe Inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, iterana buri myaka ibiri hakarebwa ibikorwa byakozwe muri icyo gihe, ndetse hakanaganirwa ku bigomba gukorwa mu yindi myaka ibiri.

    Perezida w’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, Christine Akimpaye, yagarutse ku byakozwe mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri manifesito y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego z’umuryango zitandukanye.

    Ati “Mu miyoborere myiza hakozwe amahugurwa ajyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego, hakozwe amahugurwa mu kwagura umuryango aho harahijwe abagore 182, n’abagore 71 binjizwa mu muryango kandi biyemeza gutera intambwe idasubira inyuma, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda, ndetse abana bafashwa kugira ngo babone ubutabera”.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru mu bana 798, abagera ku 138 bahawe ubutabera, naho mu Majyepfo muri 478 abagera 170 bahawe ubutabera, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba abana 325 bagejeje ibibazo byabo muri RIB, naho mu Ntara y’Iburasirazuba mu bana 2607 abagera kuri 685 ni bo bamaze guhabwa ubutabera, naho mu Mujyi wa Kigali mu bana 68 umwe muri bo ni we umaze guhabwa ubutabera. Muri iyi gahunda ngo harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare y’ababona ubutabera yiyongere kuko ikiri hasi.

    Mu bindi byakozwe mu bukungu hari miliyoni 154 zatewemo inkunga abagore mu mishinga 1553, muri bo 77 bamaze kuremera bagenzi babo hanyuma indi mishinga 1381 irimo kugenda neza mu gihe indi 45 isa nk’aho irimo gucumbagira naho indi 127 ikaba yarahombye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Hari n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye byagiye bikorwa birimo kuba hari abagore 7365 bashyizwe mu makoperative bakurwa mu bucuruzi bw’akajagari mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere, hamwe n’abandi bahawe imbabura za rondereza 65164 mu gihe hari n’abandi bagore 410 bahawe telephone zigezweho za smart phones, hari n’abandi bagore 501 batanze amafaranga y’ubwizigame muri Ejo Heza, abandi 444 bahabwa amacupa ya gaze, naho imishinga irenga 206 iterwa inkunga na BDF.

    Mu bijyanye n’imibereho myiza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hagomba kubakwa amazu 416, imwe muri buri murenge, ariko muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri hubatswe 649 bitewe n’uko hari abarengeje umuhigo w’inzu imwe mu murenge.

    Bimwe mu byo biyemeje bagiye gukora muri gahunda y’imyaka ibiri, harimo kwita ku burere bw’umwana kugira ngo bazakurane intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, umuryango mwiza, urugo rwiza rurangwa n’ubwuzuzanye hamwe no gushyira hamwe hagati y’abashakanye bakarangwa no kubwizanya ukuri.

    Ibindi birimo kurera neza abana barerera Igihugu, bakarushaho kubitaho babarinda kugwingira, guta amashuri ndetse n’ibindi byose byababuza kugira imibereho myiza hagamijwe ko ababakomokaho bazakorera u Rwanda, bagakomeza kuruteza imbere bagana mu cyerekezo 2050.

    source : https://ift.tt/3cF2nnO

  • Polisi yataye muri yombi abantu 20 bakekwaho gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo, nibwo aba bantu uko ari 20 beretswe itangazamakuru.

    Bamwe mu bafashwe baganiriye na IGIHE bahakanye ko bari banyweye ibisindisha ubwo bafatwaga na Polisi.

    Umumotari witwa Munyanez Jean Bosco yavuze ko yajijijwe ko yanze kubahiriza amabwiriza yo guhuha mu gakoresho kagaragaza ibipimo by’uko umuntu yanyweye ibisindisha, akavuga ko yabyanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Njye nta kintu nari nanyweye, ahubwo nakomeje kwanga guhuhamo kandi buri muntu wese uza ahuhamo, bityo sinabikora. Niyo mpamvu ndi aha kuko ku gipapuro byanditse ko ari ubusinzi.”

    Twagirumukiza Jean Babtiste wafashwe akekwaho gutwara imodoka yanyweye inzoga, yavuze ko yari yanyweye ku kinyobwa kizwi nka Kambuca, kandi akaba atari azi ko kibamo alcohol.

    Ati “Polisi yapimye isanga mfite alcohol ntwaye imodoka, ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyweye ntabwo nari nzi ko bifite alcohol, igipimo cyagaragaje ko nari mfite alcohol ya 2,5.”

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’utwaye, abo atwaye n’abandi bantu batari mu modoka, ibyo bikiyongera ku iyangirika ry’ibikorwaremezo, asaba ko bikwiye kubera abandi bashoferi isomo bakabyirinda.

    Ati “Bafatiwe ahantu hatandukanye mu bihe bitandukanye batwaye ibinyaboziga banyweye ibisindisha. Ni ikibazo urebye gisa nk’ikitava mu nzira kubera ko ubukangurambaga bwarakozwe ariko abantu ntabwo bava ku izima, ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma yaho icyorezo cya covid-19 kigabanyirije intege ari bwo abantu bongereye imbaraga mu kwisanzura no mu kwidagadura, wenda akaba ari cyo kibibatera.”

    Uyu muyobozi yavuze ko Polisi izakomeza guhangana n’abafite imyitwarire nk’iyi ishobora gushyira ubuzima bw’abandi bantu mu kaga, ati “Amategeko yarasobanuwe, avuga ko ntawemerewe gutwara ibinyabiziga yanyweye ibisindisha.”

    SSP Irere yavuze ko abahakana ko Polisi ibafata batanyweye ibisindisha ari nk’amatakirangoyi, ndetse amara impungenge z’ibikoresho byifashishwa mu gupima abanyweye ibisindisha, avuga ko imiheha ikoreshwa n’umuntu umwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abantu 20 bafashwe banyweye ibisindisha

    source : https://ift.tt/3HMmlLo

  • Si ibintu ugenera itariki- Perezida Kagame ku hazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cabo Delgado yibasiwe n’ibikorwa biyihungabanyiriza umutekano binyuze mu Mutwe w’Iterabwoba Jamaat Ansar al-Sunnah, abo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’.

    Kuva mu 2017, wajujubije abaturage ndetse mu ntangiriro za 2021 wari umaze kwigarurira ibice byinshi byayo.

    Nyuma yo kuganzwa na wo, Mozambique yasabye ubufasha bwo kuwuhashya ndetse mu bihugu yatekerejeho harimo n’u Rwanda.

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanya n’iza Mozambique zatangiye guhashya ibyihebe ndetse byageze ku wa 5 Nzeri 2021, zafashe imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    U Rwanda rwagiye muri Mozambique binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’iki gihugu. Ku ikubitiro hoherejwe ingabo 1000 ariko uwo mubare warongerewe ugera ku 2000.

    Ingingo yo kohereza ingabo muri Mozambique iri mu byagarutsweho mu kiganiro cy’iminota 25, Umunyamakuru Ali al-Dhafiri wa Al Jazeera yagiranye na Perezida Kagame.

    Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko ubwo Mozambique yagiraga ikibazo yitabaje Abanyafurika n’inshuti zayo ishaka gufashwa gukemura ibibazo biyugarije.

    Yagize ati “Kuri twe twasubije mu buryo twashoboraga ndetse twakoranye n’Abanya-Mozambique mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo bwacu. Ntekereza ko hari umusaruro mwiza umaze kugerwaho. Ni hagati yacu n’Abanya-Mozambique n’undi ushaka gutanga ubufasha gufata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho, kizashingira ku biri kuba n’akazi gakeneye gukorwa kuri byo.’’

    Yasobanuye ko mu gufata uwo mwanzuro hazashingirwa ku byifuzo by’Abanya-Mozambique nk’abasabye ubufasha.

    Ati “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa mu kumenya ikigomba gukorwa nyuma. Simbibona nk’ikibazo gikomeye.’’

    Abajijwe niba Ingabo z’u Rwanda zizaba muri Mozambique ubuziraherezo, Perezida Kagame yasubije ko hari ibigomba kubanza gusuzumwa mbere yo gufata umwanzuro.

    Yakomeje ati “Bimwe muri ibi bintu ntugena itariki. N’igihe twajyagayo, ntabwo twavuze ngo tuje gukemura iki kibazo mu cyumweru kimwe, ukwezi kumwe duhite tugenda. Ntibikorwa muri ubwo buryo.’’

    Mu Ugushyingo 2021, Guverinoma ya Mozambique yohereje umutwe w’ingabo zidasanzwe n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yibasiwe n’inyeshyamba, aho biteganyijwe ko bazasimbura ingabo z’amahanga igihe zizaba zatashye.

    Nubwo iyi ntambwe yatewe ariko nta cyemezo kirafatwa ku kizakurikiraho nyuma y’uko ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda n’izo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC zizaba zivuye muri iki gihugu.

    Muri Mozambique ubu habarizwa ingabo 3.100 zaturutse hirya no hino muri Afurika, zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado katangiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2017, bihitana abagera ku 3.340 abandi 800.000 bava mu byabo.

    -  Reba ku munota wa 16:15 Perezida Kagame asubizaku kibazo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique hazagenwa n’ingingo zitandukanye zirimo n’ubushake bw’abenegihugu. Aha ni mu mpera za Nzeri 2021 ubwo we na mugenzi we, Filipe Nyusi basuraga ingabo n’abapolisi b’ibihugu byombi bari mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barenga 2000 ni bo boherejwe muri Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado

    source : https://ift.tt/3kXjwNO

  • Kigali: Abantu 20 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru aho bafungiye, kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, bemera ko bapimwe bagasangwa barengeje mu mubiri ibipimo by’alukoru bya 0.8 utwaye ikinyabiziga abagomba kutarenza nkuko biteganywa n’amategeko.

    Gusa ariko n’ubwo bafunzwe, siko bose bashizweho igipimo gisanzwe gikoreshwa na polisi mu gihe ishaka kumenya ikigero cy’alukoru umuntu afite mu mubiri, kuko harimo ababyanze bavuga ko badashobora kwemera kugihuhamo, bitewe n’uko bashobora kwanduriramo icyorezo cya covid-19, kuko kiba cyakoreshejwe n’abandi.

    Jean Bosco Munyaneza usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, yafatiwe mu marembo ya gare ya Nyabugogo agerageza kwinjiramo ariko ntiyemera ko hari ikosa yakoze, kuko avuga ko yabanje kugirana ikibazo n’abashinzwe abamotari nyuma haza polisi imusaba guhuha mu kuma bapimisha arabyanga.

    Ati “Jyewe ubundi naje aha ngaha mvuga ko bampohohoteye kuko akenshi moto hari igihe bayihagarika ikoze impanuka, bakavuga bati uyu muntu wakoze iyi mpanuka byanze bikunze hari icyo yanyoye, jyewe kuko nta mpanuka nari nakoze bamfashe muri ubwo buryo, jye ntabwo nigeze mpuhamo kuko nta kintu nari nanyoye ahubwo nakomeje mvuga nti covid ko itari yarangira, uje wese ahuhamo, jye birangira ngeze ahangaha”.

    Mugenzi we witwa Jean Baptiste Twagirumukiza yafatiwe mu muhanda wa Gatsata-Karuruma atwaye imodoka bamupimye basanga afite ibipimo by’alukoru bitamwemerera kuba yatwara ikinyabiziga.

    Ati “Ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyoye ntabwo nari nzi ko bifite alukoru, kuko nari nanyoye kambuca, igipimo kigaragaza 2.5, ubutumwa nagenera abandi ni uko igihe umuntu yabinyoye gutwara yabireka kuko bishobora kugira ingaruka ku bakoresha umuhanda bose”.

    Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko ikibazo cy’abantu batwarwa banyoye ibisindisha, ari ikibazo kitava mu nzira kubera ko abantu batava ku izima.

    Ati “Ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma y’aho covid-19 igabanyirije intege aribwo abantu mu kwisanzura, mu kwidagadura, ari cyo kibibatera, ariko amategeko yarasobanuwe, igihe cyose biravugwa ko nta muntu n’umwe wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyoye ku bisindisha cyane cyane ko yaba we ubwe bimushyira mu kaga ko kuba yapfa cyangwa akagira ubumuga bukabije, yaba mu bo ari buhure na bo mu muhanda, na bo izo ngaruka zishobora kubageraho ndetse na bene ibinyabiziga kuko ntabwo buri wese atwara ikinyabizga cye”.

    Ku bijyanye n’igipimo cyifashishwa bivugwa ko cyaba gikoreshwa na benshi hakaba abagira impungenge ko bashobora kwanduriramo covid-19, SSP Rene abamara impungenge agira ati “Ibyo bariya bantu bavuga rimwe na rimwe usanga ari nk’amatakirangoyi, kubera ko kaba ari akaga polisi nk’urwego rwafatanyije n’abanyarwanda kurwanya icyorezo cya covid iramutse itumye icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, icyo ni cyo nshaka gukuraho kuko ntabwo umuntu asangira n’undi umuheha, uriya muheha akoresha mu kanwa ntabwo bawukoresha ari babiri, ni ukuvuga ngo buri wese araza bakamupima ukwe, bakawukuramo bakawushyira aho ugomba gushyirwa, ntaho rero bihuriye n’ikwirakwiza ry’icyo cyorezo”.

    Itegeko riteganya ko umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, afungwa iminsi itanu, hamwe n’ikinyabiziga yafatanywe na cyo, akanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yiyongeraho ay’imodoka (break-down) iza gutwara iyo yari atwaye.

    Reba muri iyi video ibindi kuri iyi nkuru:

    source : https://ift.tt/3cSGzVX

  • Nyanza: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ari we watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

    Yagize ati “Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika. Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

    SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

    Yagize ati “Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.”

    Ruyenzi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire na we yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

    Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3FGyXSr