Tag: featured

  • Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye Covid-19 bafatiwe muri Sauna #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, bakaba bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena 2021 avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

    Umugwaneza Liliane, umwe mu bafashwe, yemeye ko ku itariki ya 25 Kamena 2021, yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, akavuga ko ubwo yafatirwaga muri iyo resitora ari bwo yamenye ko yanduye Covid-19.

    Ati “Ejo ku itariki ya 25 Kamena 201 nagiye mu kwa Kanimba kwisuzumisha Covid-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mbonye bamfata ngo nanduye Covid-19”.

    Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

    Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuze ko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa Covid-19, ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

    Ati “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya”.

    Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye na we. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya Covid-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha.

    Yavuze ko abantu nka Umugwaneza ari bo barimo gutuma icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko atari ubwa mbere iyo Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe, nyirayo bamutegeko kuzayifungura icyorezo cyarangiye. Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye.

    Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iyo Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

    Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa Covid-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

    Ati “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye Covid-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu ari bwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu”.

    CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza, uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho.

    Uwo bari kumwe (Karangwa) na we yahawe inama z’uko agomba kwifata. CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje Covid-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Ati “N’ubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera”.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

  • Rwamagana: Guverineri Gasana yavuze urutegereje abaturage bamennye inzoga kuri Gitifu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama yagiranye n’abaturage bake bo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

    Iyi nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’iminsi ibiri umugore n’umugabo bo mu Mudugudu wa Rujumbura mu Kagari ka Nyabisindu, bafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari bakamumenaho inzoga ubwo yasangaga urugo rwabo baruhinduye akabari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Habineza Jean Claude, yasobanuye ko ubwo yari mu igenzura ry’uko abaturage bari gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bageze ku rugo rw’aba baturage bakumva harimo urusaku.

    Mu gukurikirana no kumenya ibyabaye basanze hariyo abantu benshi bari kuhanywera inzoga, babonye abayobozi bamwe bariruka hasigara batatu hamwe na ba nyir’urugo.

    Uyu muyobozi yavuze ko yabwiye abo baturage ko ibyo bakoze atari byo maze agiye kwegera iyo nzoga umugabo amufata amaboko umugore amumenaho inzoga yose bacuruzaga bamubwira ko amazi ahenze.

    Ngo uwabikoze yahise atoroka basigarana umugore.

    Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari ka Nyabisindu banenze bagenzi babo bamennye inzoga ku muyobozi, babasabira kubahana by’intangarugero.

    Hitamungu Paul ufite imyaka 73 yavuze ko ibyakozwe bibagayisha bose muri rusange akaba ari na yo mpamvu bakwiriye guhanwa by’intangarugero.

    Ati “Uriya muntu yararengereye mu buryo azi, sindabona umuntu wandagaza ubuyobozi atya, bariya bantu twabasabira igihano kibakwiye.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko ari na yo mpamvu n’aba baturage bazahanirwa amakosa bakoze.

    Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko, buri munyarwanda wese agomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza uko yakabaye, iyo ukoze ibinyuranyije na byo urabihanirwa.”

    Guverineri Gasana yagaye aba baturage bahohoteye umuyobozi, ababwira ko iyo utesheje agaciro uyobora Akagari uba utesheje agaciro Leta.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko

    Inama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda

  • Turiteguye mu buryo bwose- Kagame ku musanzu w’u Rwanda mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bagiranye n’abanyamakuru mu gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye i Goma aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Rwakurikiraga urwo Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi ubwo na we yasuraga ibikorwa remezo byangijwe n’ikirunga ku ruhande rw’u Rwanda.

    I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’amahindure y’ikirunga. Bagenzuye ubukana iyi sanganya yateye, biyemeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho bigamije gukumira ibiza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku bihe bidasanzwe byashyizweho na mugenzi we wa RDC, mu Ntara ebyiri z’icyo gihugu, ni ukuvuga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta bwakuwe mu maboko y’Abasivili bugashyirwa mu y’abasirikare.

    Ubu Goma ihana imbibi n’u Rwanda iyoborwa na Lieutenant Général Ndima Constant mu gihe Lieutenant Général Luboya Nkashama Johnny yahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru.

    Perezida Kagame yavuze ko mugenzi we wa RDC yashyize umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke cyari kimaze igihe kinini, agaragaza ko ubwo bwihutirwe bushingiye ku kuba yarashyizeho ibihe bidasanzwe.

    Ati “Ibyo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bigamije gukemura ikibazo ubwacyo.”

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano muke wakunze kugaragara muri RDC no mu Rwanda bijyanye n’amateka yarwo, agaragaza ko udashobora kugira umutekano urambye mu gihe umuturanyi wawe atawufite.

    Ati “Ariko twembi twemeranya ko ibura ry’umutekano n’amahoro n’umutekano muke, ridashobora kuba ibintu bya karande mu bihugu byacu. Ntabwo bikwiye kuba ibintu twemera ko twabana nabyo mpaka nk’uburyo busanzwe bwo kubaho mu buzima bwacu.”

    “Rero hari ikintu gikwiriye gukorwa kandi bitangirana n’ibyo Perezida [Tshisekedi] yagennye n’ibikorwa mpamya ko byatangiye byo guhangana n’umuzi w’iki kibazo, kurwanya imitwe itera umutekano muke muri aka karere.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bizatanga umusaruro mu gihe “twese dukoranye” kandi u Rwanda ko ruzatanga “umusanzu warwo ku kibazo ubwacyo” ndetse ko bikwiye kujyana “n’ibizagenwa na RDC ku busugire bwayo” yaba mu gukemura ikibazo ifatanyije n’abantu bo mu Karere n’ahandi.

    Yavuze ko iyo mikoranire iri gushimangirwa n’abakuru b’ibihugu byombi, ijyanye no kumenya icyo buri ruhande rwatanga n’icyo rwakunguka, ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakorana bagasenyera umugozi umwe, bakarwanya umwanzi umwe ku buryo bagera ku iterambere bifuza.

    Ati “Rero, u Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Ibi ni ibintu ubusanzwe tutaganira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru kugeza igihe tugize icyo dukoraho, tukagira ibyo dushyira ku murongo, aha ndavuga gusa ko ibihugu byombi byiteguye gukorana.”

    “Ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo ubwo aribwo bugamije gukemura ikibazo. Niba hari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, niteguye kandi nishimiye gusaba ubufasha bwa RDC na Perezida kugira ngo atange umusanzu watubashisha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubushobozi, ubushake bwo gufatanya, ubumenyi bw’imiterere y’ikibazo, ati “bityo simbona uburyo twatsindwa, ntidushaka gutenguha abaturage bacu, abaturage ba RDC n’ab’u Rwanda, bategereje igihe kinini kugira ngo babone ibi bibazo bikemutse”.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko gushyiraho ba Guverineri b’Abasirikare mu Ntara zimwe, bivuze ko umunsi ku wundi bagomba kuba ijisho ry’Umukuru w’Igihugu ku bihabera, “bitari uko adafitiye icyizere abayobozi babikoraga mbere”.

    Yavuze ko iyo urwego runaka rushyizwe mu maboko y’igisirikare biba bigamije kugenzura byihariye imiterere yarwo, kandi kuri iyi nshuro byari ngombwa kuko ikibazo gihari “gikomeye”.

    Yatanze urugero, avuga ko ari ikibazo kigira ingaruka ku baturage, ku bakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku baturanyi ku buryo mu bihe byashize ibyakorwaga bitatangaga umusaruro mbere.

    Ati “Nizeye ko kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, kandi ibyo tubona uyu munsi ni uko biri kugenda neza […] ntaho bihuriye n’imikoranire n’u Rwanda nk’uko mwabivuze hano”.

    Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bihuriye ku kibazo kimwe, cy’umutekano muke, kandi byose bifite ubushake bwo gushyira “iherezo” kuri iki kibazo gikomeje guhungabanya abaturage.

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kumva neza inshingano zabo muri uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye kuri bo, bakabigiramo uruhare nabo.

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Tshisekedi ubwo baganaga aho baganiriye n’itangazamakuru kuri Serena Hotel i Goma

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe kinini byarabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ariko ko umusanzu warwo uzaterwa n’ibyo uyu muturanyi warwo ashaka

    Perezida Tshisekedi yavuze ko ibihe bidasanzwe yashyizeho bigamije gukemura ikibazo gikomeye gihari

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakeneye amahoro nk’inzira iganisha ku iterambere

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ni umwe mu ntumwa zaherekeje Perezida Kagame i Goma

    Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubufatanye bugamije guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kiyogoza u Burasirazuba bwa RDC

    Amafoto: Niyonzima Moïse

  • Perezida Kagame yeretswe ibyangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo i Goma – #rwanda #RwOT

    Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu aho ubu habarurwa abantu 32 bapfuye mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

    Ibi byiyongeraho inzu 1000 zasenyutse, imiyoboro y’amazi yacitse cyo kimwe n’iy’amashanyarazi ku buryo u Rwanda rucanira ibice bimwe bya Goma.

    Abaturage b’i Goma bamwe n’ubu ntibafite amazi meza ku buryo hari n’abo abari mu bilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

    I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

    Nyuma y’iminsi mike iki kirunga kirutse, Perezida Kagame yahamagariye ibihugu by’amahanga gutabara ibihumbi by’abaturage bari mu kaga bashyizwemo nacyo kuko ubushobozi bwo kubitaho burenze cyane ubw’u Rwanda bahungiyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutsemo.

    Amafoto: Village Urugwiro

  • Turiteguye mu buryo bwose- Kagame ku musanzu w’u Rwanda mu kurwanya imitwe iteza umutekano muke iri muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bagiranye n’abanyamakuru mu gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye i Goma aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Rwakurikiraga urwo Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi ubwo na we yasuraga ibikorwa remezo byangijwe n’ikirunga ku ruhande rw’u Rwanda.

    I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’amahindure y’ikirunga. Bagenzuye ubukana iyi sanganya yateye, biyemeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho bigamije gukumira ibiza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku bihe bidasanzwe byashyizweho na mugenzi we wa RDC, mu Ntara ebyiri z’icyo gihugu, ni ukuvuga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta bwakuwe mu maboko y’Abasivili bugashyirwa mu y’abasirikare.

    Ubu Goma ihana imbibi n’u Rwanda iyoborwa na Lieutenant Général Ndima Constant mu gihe Lieutenant Général Luboya Nkashama Johnny yahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru.

    Perezida Kagame yavuze ko mugenzi we wa RDC yashyize umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke cyari kimaze igihe kinini, agaragaza ko ubwo bwihutirwe bushingiye ku kuba yarashyizeho ibihe bidasanzwe.

    Ati “Ibyo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bigamije gukemura ikibazo ubwacyo.”

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano muke wakunze kugaragara muri RDC no mu Rwanda bijyanye n’amateka yarwo, agaragaza ko udashobora kugira umutekano urambye mu gihe umuturanyi wawe atawufite.

    Ati “Ariko twembi twemeranya ko ibura ry’umutekano n’amahoro n’umutekano muke, ridashobora kuba ibintu bya karande mu bihugu byacu. Ntabwo bikwiye kuba ibintu twemera ko twabana nabyo mpaka nk’uburyo busanzwe bwo kubaho mu buzima bwacu.”

    “Rero hari ikintu gikwiriye gukorwa kandi bitangirana n’ibyo Perezida [Tshisekedi] yagennye n’ibikorwa mpamya ko byatangiye byo guhangana n’umuzi w’iki kibazo, kurwanya imitwe itera umutekano muke muri aka karere.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bizatanga umusaruro mu gihe “twese dukoranye” kandi u Rwanda ko ruzatanga “umusanzu warwo ku kibazo ubwacyo” ndetse ko bikwiye kujyana “n’ibizagenwa na RDC ku busugire bwayo” yaba mu gukemura ikibazo ifatanyije n’abantu bo mu Karere n’ahandi.

    Yavuze ko iyo mikoranire iri gushimangirwa n’abakuru b’ibihugu byombi, ijyanye no kumenya icyo buri ruhande rwatanga n’icyo rwakunguka, ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakorana bagasenyera umugozi umwe, bakarwanya umwanzi umwe ku buryo bagera ku iterambere bifuza.

    Ati “Rero, u Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Ibi ni ibintu ubusanzwe tutaganira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru kugeza igihe tugize icyo dukoraho, tukagira ibyo dushyira ku murongo, aha ndavuga gusa ko ibihugu byombi byiteguye gukorana.”

    “Ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo ubwo aribwo bugamije gukemura ikibazo. Niba hari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, niteguye kandi nishimiye gusaba ubufasha bwa RDC na Perezida kugira ngo atange umusanzu watubashisha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubushobozi, ubushake bwo gufatanya, ubumenyi bw’imiterere y’ikibazo, ati “bityo simbona uburyo twatsindwa, ntidushaka gutenguha abaturage bacu, abaturage ba RDC n’ab’u Rwanda, bategereje igihe kinini kugira ngo babone ibi bibazo bikemutse”.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko gushyiraho ba Guverineri b’Abasirikare mu Ntara zimwe, bivuze ko umunsi ku wundi bagomba kuba ijisho ry’Umukuru w’Igihugu ku bihabera, “bitari uko adafitiye icyizere abayobozi babikoraga mbere”.

    Yavuze ko iyo urwego runaka rushyizwe mu maboko y’igisirikare biba bigamije kugenzura byihariye imiterere yarwo, kandi kuri iyi nshuro byari ngombwa kuko ikibazo gihari “gikomeye”.

    Yatanze urugero, avuga ko ari ikibazo kigira ingaruka ku baturage, ku bakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku baturanyi ku buryo mu bihe byashize ibyakorwaga bitatangaga umusaruro mbere.

    Ati “Nizeye ko kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, kandi ibyo tubona uyu munsi ni uko biri kugenda neza […] ntaho bihuriye n’imikoranire n’u Rwanda nk’uko mwabivuze hano”.

    Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bihuriye ku kibazo kimwe, cy’umutekano muke, kandi byose bifite ubushake bwo gushyira “iherezo” kuri iki kibazo gikomeje guhungabanya abaturage.

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kumva neza inshingano zabo muri uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye kuri bo, bakabigiramo uruhare nabo.

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Tshisekedi ubwo baganaga aho baganiriye n’itangazamakuru kuri Serena Hotel i Goma

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe kinini byarabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ariko ko umusanzu warwo uzaterwa n’ibyo uyu muturanyi warwo ashaka

    Perezida Tshisekedi yavuze ko ibihe bidasanzwe yashyizeho bigamije gukemura ikibazo gikomeye gihari

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakeneye amahoro nk’inzira iganisha ku iterambere

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ni umwe mu ntumwa zaherekeje Perezida Kagame i Goma

    Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubufatanye bugamije guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kiyogoza u Burasirazuba bwa RDC

    Amafoto: Niyonzima Moïse

  • Perezida Kagame yatangaje benshi avuga Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangiraga imbwirwaruhame ye, yatangiye avuga Igifaransa, abantu baratangara.

    Yagize ati “Monsieur le president, vraiment je vous remercie” [Nyakubahwa Perezida, ni ukuri ndabashimira].”

    Akimara kuvuga ayo magambo yahise akomeza mu rurimi rw’Icyongereza. Ibi byatangaje benshi barimo na Perezida Félix Tshisekedi kuko yahise ahabwa amashyi menshi.

    Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nashakaga gukomeza kuvuga mu Gifaransa ariko natekereje nti reka mpere kuri ayo magambo.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa bigatangaza benshi kuko byanabayeho ku wa 3 Ugushyingo 2018 mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wari ugiye gutangira inshingano zo kuyobora OIF.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasuhuje abari muri uyu muhango asa n’uwibaza ati “Niba ndi buvuge mu ruhe rurimi, Igifaransa, Icyongereza?”

    Yahise ahabwa amashyi menshi. Na we ati “None se n’icya ‘on est ensemble’ cyananira? Louise ‘a dit qu’on est ensemble.’

    Umukuru w’Igihugu yahise akomoza ku buryo yakoresheje Igifaransa ubwo yari i Erevan muri Arménie mu muhango watorewemo Mushikiwabo.

    Yagize ati “Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF), ni njye wamuranze. Nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa. Amaze gutorwa nashimiye abamutoye mu Gifaransa. Urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”

    Abanyarwanda batandukanye bagaragaje amarangamutima batewe no kumva Perezida Kagame avuga Igifaransa, barimo umukobwa we Ange Kagame na Louise Mushikiwabo uyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    petit à petit 😉 https://t.co/QgiKoos2gD

    — AIKN (@AngeKagame) June 26, 2021

    👍👍👍👍👍😉 https://t.co/rrlQK1nEoL

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) June 26, 2021

    ❤️❤️ https://t.co/f7Db8EXxXW

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) June 26, 2021

    “Monsieur le Président, vraiment je vous remercie.” President Kagame to President Tshisekedi #Rwanda #DRCongo pic.twitter.com/EH9cc82rAT

    — Jules RUTALIHIRE 🇷🇼 (@Rutalihire) June 26, 2021

    Yavuze igiflansa kweri🤣🤣 https://t.co/ev35P4Ln2i

    — Mpatsibihugu (@rwarayovye) June 26, 2021

    Je suis tres ravi d’attendre mon President parle le francais de toute les facons ON EST ENSEMBLE.

    — ANWAR-ISMAËL ANOUAR (@ismael_anouar) June 26, 2021

    Kuri uyu wa Gatandatu amaze kuvuga Igifaransa abantu bamuhaye amashyi menshi cyane no mu gusoza imbwirwaruhame ye yongeye ati “Merci Beaucoup!” [Murakoze cyane].

    Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa

  • Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n
    Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

    Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yatangaje ko yihanganishije abaturage bagizweho n’ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko hari ababuze ababo ndetse abandi bakabura ibyabo.

    Perezida Kagame abitangaje nyuma yo gusura ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yakurikiyeho, mu Karere ka Rubavu aherekejwe na Perezida Tshidekedi ndetse basura n’agace ka Kibati kasenywe n’amahindura y’ikirunga yasenye amazu y’abaturage.

    Ku ruhande rwa Perezida Tshidekedi, we yashimiye Perezida Kagame kubera uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Perezida Tshidekedi yatangaje ko yahamagaye mugenzi we w’u Rwanda akamusaba kwakira abaturage barimo bahunga ikirunga cyarimo kiruka.

    U Rwanda rwakiriye ibihumbi bibarirwa muri 14 by’abaturage ba Congo baruhungiyemo kandi bahabwa ubufasha bw’ibanze bashobora kubaho, harimo aho kuruhukira, ibiribwa, ibyo kuryamira, ubuvuzi ku bari babukeneye n’ibindi.

    Ubu mu Rwanda habarurwa impunzi 29 zahunze imitingito harimo abagore 9 n’abana 20, abandi bose bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

    Abanyekongo bakiriwe mu Rwanda bakaba barashimiye Perezida Kagame, uburyo bakiriwe kuko ntawabuze icye ahubwo bitaweho nk’abari iwabo.

    Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ashyigikiye Tshisekedi mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

    Perezida Kagame abajijwe n’itangazamakuru ubufasha yemeye gutanga mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo bwabayeho igihe kinini bigomba kurangira.

    Yagize ati “Ikibazo cy’umutekano n’amahoro byari bimaze igihe, nashimye umurongo Perezida Tshisekedi yafashe mu kurandura imitwe yitwaza intwaro kuko biratworohera gutera imbere abaturanyi bafite ibibazo by’amahoro n’ukutekano”.

    Perezida Kagame avugako ubufasha Leta ya Congo izakera ku Rwanda ruzabutanga kugira ngo abaturage bashobore kubona amahoro n’ukutekano, bagire umwanya wo gukora no kwiteza imbere.

    RDC yiteguye inyungu mu kwinjira muri EAC

    Perezida Tshisekedi yatangaje ko igihugu ayoboye cyiteguye kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi biteze inyungu muri uwo muryango.

    Yavuze ko umuturage wa Gisenyi ukuye ibintu byose ku cyambu cya Mombasa ahendukirwa kurusha umuturage wa Goma, kuko batari mu muryango wa EAC.

    Ikindi ngo kubera kutaba muri EAC, abaturage ba Congo bahanyuza ibicuruzwa hari imisoro bacibwa izahita ivaho nibinjira muri uwo muryango.

    Amasezerano yasinywe hagati y’Abayobozi b’ibihugu byombi arebana no guteza imbere no kurengera ishoramari akaba yakozwe hagati ya Minisiteri z’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Abakuru b’igihugu byombi bakaba biyemeje gushyira imbaraga mu mibanire myiza y’ibihugu n’abaturage.

  • Goma: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aherekejwe na Perezida Tshidekedi wamwakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basuye agace kangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi basobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana iruka ry’ibirunga OVG, ibigendanye n’ibirunga n’iruka ryabyo muri ako gace.

    Abaturage benshi bari baje kwakira Perezida Kagame ku mihanda bakaba bavugaga mu kirwanyarwanda ngo “urakoze”, ijambo bakunze gusubiramo bitewe n’uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.