Tag: featured

  • Musanze: Padiri n’abandi bantu 5 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane y’i Musanze, bahabwa inyigisho zibibutsa kwitwararika ku mabwiriza ya COVID-19, banacibwa amande.

    Muri iki gikorwa, Polisi yari yahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko ko kuri Centrale ya Saint Esprit Muko, abitabiriye misa zahabereye batari kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yagenwe n’inzego z’ubuzima.

    Ubwo Polisi n’izindi nzego zahageraga, zasanze abari muri iyo Kiliziya barengeje umubare wabo igomba kwakira kuko ku bantu 300 bayijyamo harenzeho 42; ubukarabiro rusange nta mazi yaherukagamo ku buryo abinjiye mu Kiliziya batakarabye ndetse banicaye begeranye hari umubyigano kuko iyo misa ya gatatu yari kuberamo n’umuhango wo Gukomezwa ku bana 24.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yatanzwe cyane muri ibi bihe icyorezo cyakajije umurego.

    Yagize ati “Turasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko icyorezo kiri kwiyongera cyane kandi cyo ntikigira imbabazi. Buri wese umusanzu we urakenewe kugira ngo twirinde, turinde n’abandi. Ntabe ari njyewe biturukaho gukwirakwiza Covid-19.’’

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko ibyakozwe muri Centrale ya Muko bidakwiye mu gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo.

    Yagize ati “Polisi irasaba abahagarariye amadini n’amatorero ubufatanye mu kurwanya Covid-19 bubahiriza amabwiriza mu nsengero, birinda gukorera ku jisho kuko kutubahiriza amabwiriza kwabo byashyira mu kaga abakiristu babagana nk’ahantu bizeye kuvana umugisha bakaba bahakura icyorezo.”

    Abafashwe barimo Padiri wari uyoboye igitambo cya Misa n’abamufashaga batanu. Bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande.

    Kiliziya basengeragamo yo izakomeza gufungwa iminsi 30 ifungurwe hatanzwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima irerekana ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kamena 2021, COVID-19 yahitanye Abaturarwanda 29, mu gihe muri iyo minsi habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi bitanu ibintu Leta ikomeza gushyiramo imbaraga ngo idakomeza kwiyongera hagafatwa ingamba zirimo kugabanya amasaha wasangaga umuntu yemerewe kuba ari mu mirimo ye bwite na Guma mu karere no guhagarika zimwe muri serivisi zitihutirwa cyane.

    Padiri n’abandi bantu batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bari barengeje umubare w’abantu binjira mu Kiliziya ndetse nta hantu ho gukarabira hashyizweho

  • Kicukiro: Abantu 13 bafatiwe muri Sauna, uwanduye COVID-19 akanga kujya mu kato asangwa muri resitora – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Kamena 2021 ahagana saa Munani z’amanywa.

    Ubusanzwe amabwiriza avuguruye yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ateganya ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uwasanzwemo COVID-19 yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, ariko akavuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora aribwo yamenye ko yanduye.

    Yagize ati “Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

    Ubwo uyu mukobwa yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’undi basangiraga wavuze ko atari azi ko yanduye kuko ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

    Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Iradukunda Sonia, yavuze ko uwafashwe yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza atangiye gushakishwa.

    Yagize ati “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko nawe bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”

    Dr Iradukunda yagiriye inama uwari kumwe n’uwo murwayi ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye nawe.

    Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere yayo bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 bakabwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha.

    Yavuze ko abantu basanganwa icyorezo ntibemere kujya mu kato aribo barimo gutuma icyorezo cya COVID-19 cyiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yavuze ko atari ubwa mbere iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeka kuzayifungura iki cyorezo cyacogoye. Ibi yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye.

    Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe. Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uwanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe muri resitora aganira n’undi muntu.”

    Yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabwiriza ya COVID-19 mu gihe umurwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima kwitabwaho.

    CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko uwasanganywe COVID-19 hari abantu yanduje azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Ati “Nubwo waba ufite urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi. Nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano. Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

    Ingingo ya 117 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Iyi Sauna iherereye mu Karere ka Kicukiro yabanje gufungwa ariko yongera gufungurwa binyuranye n’amategeko

    Abantu 13 bafatiwe muri Sauna mu gihe uwanduye COVID-19 akanga kwishyira mu kato yasanzwe muri resitora

  • Akanyamuneza ku baturage borojwe inka binyuze muri Ambasade ya Israel mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe n’Ikigo cya Israel gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, MASHAV, Ambasade y’iki gihugu iyigeza ku baturage muri gahunda yayo yo kwita ku bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abenegihugu.

    Iki gikorwa cyo koroza inka abaturage b’i Gisagara cyabaye ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021. Si ubwa mbere Ambasade ya Israel mu Rwanda yagikoze kuko mu 2020 yoroje inka imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda nk’imwe muzizamura imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Inka ni ikimenyetso cy’uburumbuke kandi ni byo twifuriza Abanyarwanda. Nyuma yo gufungura Ambasade mu Rwanda mu 2019, twashimishijwe na gahunda ya Girinka Munyarwanda igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ni muri urwo rwego twahise twiyemeza gutanga umusanzu wacu muri uyu mujyo.”

    Yakomeje avuga ko bagiranye ibiganiro n’Akarere ka Gisagara bizatuma bakomeza imikoranire myiza.

    Ati “Nyuma y’ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi bw’aka Karere ka Gisagara, tuzarebera hamwe n’ubundi buryo twafatanya mu bikorwa bitandukanye. Ibi byose ni umusaruro w’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi.”

    Umubyeyi w’abana babiri worojwe, Muhoza Eugénie, yavuze ko anejejwe n’inka yahawe kuko izamufasha mu kurera abana no guteza imbere ubuhinzi bwe.

    Ati “Umutima wanjye uyu munsi uranezerewe. Sinzongera kwifuza amata yo guha abana cyangwa ngo imyaka irumbe. Ubu nzajya mbona umukamo uhoraho n’ifumbire. Intego yanjye ubu ni ukwita kuri iyi nka niteze imbere ndetse noroze abandi batishoboye.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko inkunga ambasade yatanze izagira umumaro kuko gahunda ya Girinka yazamuye imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bose bahawe inka muri iyi gahunda ya Leta bagiye biteza imbere ku buryo bugaragara, ndetse bateza imbere abandi batishoboye. Nta gushidikanya ko iyi nkunga ya Ambasade ya Israel mu Rwanda na yo izatanga umusaruro mu kuzamuraimibereho myiza y’abaturage.”

    Kuva mu 2006 gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangizwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubu mu Karere ka Gisagara imaze kugera ku baturage barenga 14,500.

    Ambasade ya Israel mu Rwanda yoroje imiryango 20 bo mu Karere ka Gisagara

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ari kumwe n’umuturage worojwe inka

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwavuze ko izi nka bahawe zizagira akamaro mu mibereho myiza y’abaturage

  • Hari gutegurwa itorero ryifashishije ikoranabuhanga mu kuganiriza urubyiruko rw’u Rwanda rwiga hanze – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 27 Kamena 2021, cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Umurage wo guharanira, gusigasira no kwimakaza”.

    Muri icyo kiganiro cyatumiwemo na Murebwayire Josephine nk’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, hibanzwe ku buryo urubyiruko rushobora kwimakaza indangagaciro y’Ubunyarwanda nk’umuzi w’ubumwe bw’abenegihugu kurusha uko rwakwibona mu ndorerwamo z’amoko.

    Hagaragajwe ko muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi hakiri icyuho mu gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku babyiruka, by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside.

    Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abenshi batiboneye kuri ayo mateka ku buryo no kubayobya byoroha.

    Kubaha inyigisho zabafasha kuva mu rwobo rw’ingengabitekerezo yo ku ishyiga bashobora kugushwamo n’abo babana, cyangwa kugira ngo badaha agaciro ibinyoma by’abafite ingengebitekerezo bashobora guhurira nabo hanze; byakorerwaga mu itorero rya buri mwaka rizwi ku izina ry’Indangamirwa.

    Mu nshuro 12 ryari rimaze kuba kugeza mu 2019 ubwo ryitabirwaga n’abagera kuri 698 bavuye mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, bagiye bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare, bakigishwa kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama, guhiga, kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.

    Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko mu 2020 na 2021 iryo torero ritakomeje kubera COVID-19, ariko hakaba hari gutegurwa uko ryazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo izo nyigisho zibakundisha igihugu zikabarinda ingengabitekerezo bakiyumvamo Ubunyarwanda zikomeze.

    Yagize ati “Turimo turategura itorero rikoresheje ikoranabuhanga. […] Turatangira n’ibiganiro, tubaganiriza aho bari dukoresheje ikoranabuhanga.”

    Yasobanuye ko hakiri gukorwa “inyigo y’amasaha ibiganiro byazajya bitangwamo mu gihe gikwiye” cyane ko amasaha y’ibihugu barimo atandukanye.

    Murebwayire yavuze ko kugira ngo iryo koranabuhanga rizatange umusaruro ryifuzwaho bizasaba ko urubyiruko rwitabira ibyo biganiro rubishyizeho umutima.

    Yagize ati “Nk’uko mu rusengero cyangwa mu kiliziya iyo ugiye gusenga ufite ibindi bikurimo, ibyo bakubwiye ntubyumva wumva ibikurimo. N’uriya rero agiye kwitabira Ndi Umunyarwanda ku ikoranabuhanga ariko afite ikindi agamije cyangwa se atabishyizeho umutima ntacyo yakuramo.”

    “Igituma bizakunda ni uko iryo koranabuhanga rizahuzwa n’umutima buri muntu afite. Akabishaka, akabyifuza, akabiharanira. Uwo azagera ku musaruro.”

    Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangijwe mu 2013 ku busabe bw’urubyiruko rwari ruteraniye muri Youth Connect rwifuzaga kumenya amateka y’u Rwanda.

    Ni ho abenshi mu babyiruka bigishirizwa imibanire y’Abanyarwanda kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo n’intandaro yo kubacamo ibice babwirwa ko badahuje, ko barimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

    Basobanurirwa kandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakigishwa ubumwe n’ubwiyunge buzira amacakubiri kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Inyigisho z’iyo gahunda ku babyiruka zikunze gutangirwa mu Itorero ry’Igihugu rikorwa buri mwaka ku banyeshuri barangije ayisumbuye n’abiga mu mahanga.

    Itorero ry’Indangamirwa ryaherukaga kuba mu 2019 rigiye kugarurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Abahinzi bahamagariwe gukoresha imborera hagamijwe kubona umusaro ukenewe ku isoko – #rwanda #RwOT

    Mu nama zabo bavuze ko bikwiye ko abahinzi bakoresha imborera mu rwego rwo kubona abakiliya kuko ari byo bigezweho ku isoko mpuzamahanga. Kuri ubu ibigo byinshi biha amahirwe abafite ibyangombwa bigaragaza ko bahinze bakoresheje ifumbire.

    EPRN ifatanyije na OXFAM Rwanda na Conseil Consultatif des Femmes (COCOF) byateguye ikiganiro cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga, abahinzi, abashakashatsi n’inzego za Leta kigamije guhamagarira inzego zitandukanye guhagurukira ubuhinzi bw’umwimerere aho kwibanda cyane ku ifumbire mvaruganda kuko no ku isoko mpuzamahanga ibihingwa bigezweho ari ibyakoresheje imborera mu kubitunganya.

    Umuyobozi uhagarariye EPRN mu by’Amategeko, Dr Charles Ruranga, yavuze ko mu gihe abahinzi barushaho gukoresha imborera babona inyungu nyinshi.

    Yagize ati “Mu gihe abahinzi bakangukira gukoresha imborera babona inyungu nyinshi kuko ari byo biri kubona isoko haba mu gihugu ndetse byakongera n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.’’

    Yavuze ko kandi ubuhinzi bushingiye ku gukoresha imborera bugamije kurwanya udukoko mu murima hakoreshwa ifumbire ikomoka ku matungo n’ibimera.

    Ubuhinzi bwa kijyambere bukoresheje imborera bwatekerejweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije ryaterwaga no gukoresha imiti yica udukoko n’ifumbire mvaruganda mu buhinzi bwari busanzwe bukoreshwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Oxfam, Uwase Alice Anukur, yavuze ko bakwiye kwigira hamwe uko abahinzi bafashwa mu kwisanga muri ubu buryo bw’ubuhinzi bugezweho.

    Ati “Gutegura iyi nama biri mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zikigaragara mu gukoresha imborera mu buhinzi bw’imbuto n’imboga, amahirwe arimo no gufasha abahinzi kubona umusaruro w’umwimerere kandi ubifitiye ikibyemeza.”

    Abahinzi bo muri Koperative Tuzamurane ifashwa na COCOF bavuze ko kugeza ubu abakoresha imborera bakiri kugorwa no kubona icyemezo cy’uko ariyo bakoresha mu buhinzi bwabo.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba izo serivisi zitangwa n’ibigo mpuzamahanga bityo ko kugira ngo bazibone byasabye koperative kwiyishyurira abagenzuzi baturutse mu mahanga amafaranga arimo ay’urugendo.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Bajeneza Jean Pierre, yemeje ko abahinzi bari mu makoperative n’abafite imishinga iciriritse bifuza kubona ibyangombwa by’ibicuruzwa byabo bishyurirwa 50% by’ikiguzi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ibyoherezwa mu mahanga.

    Abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga basabye ko guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu iterambere batekereza uburyo bwo gufasha abahinzi mu buryo bwo gutunganya ubuhinzi bugezweho hatangwa imbuto, ifumbire n’imiti yica udukoko byemewe nk’uko gahunda ya “Nkunganire” isanzwe ihari mu buhinzi.

    Basabye kandi ko ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi bugezweho n’ibijyanye no gutanga ibyemezo bishyirwa muri politiki y’ubuhinzi n’izindi ngamba zitandukanye z’igihugu ku buhinzi. Batanze icyifuzo cy’uko Leta n’abafatanyabikorwa banyuranye bakwiye gukora ibishoboka byose serivisi zo gutanga ibyangombwa by’uko abahinzi bakoresha imborera zitangirwa mu Rwanda mu rwego rwo korohereza abahinzi kuzibona.

    Abahinzi bibukijwe ko mu buhinzi busanzwe bakwiye kureba icyo isoko ryifuza, bibanda cyane ku bigendanye n’ubuziranenge bw’ibintu birimo n’ikoreshwa ry’imborera.

    Abahinzi bakanguriwe guhinga ubuhinzi bw’umwimerere bakoresha imborera

    Abitabiriye iyi nama basabye ko igihugu cyafasha abahinzi mu kubona imbuto n’imiti byemewe

    Hagaragajwe ko imiti n’ifumbire mvaruganda byangiza ibidukikije bikica n’ubuziranenge bw’ibihingwa

  • RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022 – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko rw’Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera, mu rwego rwo kunoza neza no kurebera hamwe uko inama iteganyijwe kubera mu Rwanda, muri Mutarama 2022 yakemerwa kwakirwa.

    Muri ibi biganiro Zandile Makboba yagaragarije RCB ko hari inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwakwakira iyo nama ndetse no gukorana na JCI nk’iturufu nziza yo gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari bashya mu iterambere ry’igihugu.

    Yabanje kugaragaza imikorere ya JCI aho yerekenye ko urubyiruko ari rwo ruri ku isonga kandi ko iyo rukora rutareba inyungu z’abanyamuryango gusa ahubwo ko rureba inyungu za sosiyete muri rusange.

    Karemera Janet yagaragaje ko na bo biteguye gutanga ubufasha bukwiriye kugira ngo inama izagende neza kandi ko bishimiye kubona umuryango ufasha urubyiruko mu kurwubakira ubushobozi.

    Ku ikubitiro bagaragaje ko abazitabira bazahabwa igabanyirizwa ry’ibiciro by’amatike y’indege ringana na 15% ni ukuvuga abazaba baturuka mu byerekezo RwandAir ikoreramo. RCB kandi yemeye kuzishyurira byose nkenerwa umuntu uzaza gukora ubugenzuzi ku myiteguro y’inama uhereye ku itike y’indege kugera no ku mibereho ye ya buri munsi mu gihe azamara mu Rwanda.

    Yagize ati “Ndavuga ku bijyanye no gutegura inama, twiteguye gutera inkunga, kandi ndatekereza ko ubufasha tuzatanga mu bice bitandukanye birimo ko dushobora kubafasha mu gutumira abafatanyabikorwa no ku bijyanye n’ibiciro tugiye kwicara tubiganireho kandi tuzababwira, gusa hari n’ibindi dushobora kuzabafashamo.”

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko ari inshingano z’iki kigo gufasha imiryango n’ibigo by’abikorera gutegura no kuyobora ibikorwa by’inama no kureba ko umurongo w’inama iri gutegurwa ujyanye neza na politiki y’igihugu nko guteza imbere urubyiruko n’ibindi.

    Junior Chamber International ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bisaga 115, ukagira icyicaro gikuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 200 ku Isi yose. Mu Rwanda watangiye mu 2005.

    Muri ibi biganiro RCB yemeye ko izatanga umusanzu mu mitegurire y’inama iteganyijwe umwaka utaha

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko n’ubusanzwe ari inshingano z’ikigo gutera inkunga no gufasha imitegurire inoze y’inama

    Umuyobozi wungirije wa RCB, Karemera Janet, yemeye ko iki kigo cyizatera inkunga inama ya JCI iteganyijwe kuba muri Mutarama 2022

    Janet Karemera yakiriye Zandile Makhoba bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye

    RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera; Umuyobozi wa JCI, Igiraneza Origene n’Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba

  • Muhanga: Imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

    Kabanda Ildephonse wari ifite imyaka 25 muri Jenoside, avuga ko hari amazina yibuka ya bamwe mu bihayimana bicishije Abatutsi, barimo Musenyeri Nsengiyumva Thaddée wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari Archèveque wa Kigali.

    Mu buhamya bwe yavuze ko abo bihayimana bajyaga gusoma Misa bakabwira Interahamwe n’abasirikare ko batagomba kwicira Abatutsi mu nyubako za diyosezi kuko zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika.

    Yakomeje ati “Ndagaya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndabagereranya n’abayikoze’.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe yo kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye, ubu ikibazo gihari ari bamwe bayihakana bakanayipfobya.

    Avuga ko i Kabgayi hiciwe umubare munini w’Abatutsi, kandi bakaba barahahungiye bazi neza ko bahabonera ubuhungiro kuko hari mu bihayimana.

    Dr Bizimana avuga ko uretse abanyamadini, hari na bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bishe abo bari bashinzwe kuvura kandi bamwe muri abo bakaba bakomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside.

    Yagize ati “Hari abapadiri 29 bo mu bwoko bw’Abahutu bandikiye Papa bahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ahubwo bakavuga ko icyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inzira igana ku bumwe n’ubwiyunge isaba urugendo rurerure kandi ko kubigeraho ari umusanzu wa buri wese cyane ugamije gutanga amakuru y’aho imibiri iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.

    Yagize ati “Gutanga amakuru y’aho imibiri iri ntabwo ari ikintu kiruhije, kuko uyafite yayatanga no mu ibanga yanditse ibaruwa, icy’ingenzi ni uko ayo makuru atangwa.”

    Iyi mibiri 1.093 yashyinguwe yabonetse ahantu hatandukanye, harimo na 985 yabonetse ku butaka bugiye kubakwaho Maternité mu Bitaro bya Kabgayi.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ahasanzwe haruhukiye indi 11.014 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi iherutse kuboneka i Kabgayi

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yAbatutsi iherutse kuboneka

    Dr Bizimana yavuze ko mu bakoze Jenoside bagaragara mu byiciro byose birimo n’abihayimana

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge harimo abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kabanda Ildephonse warokokeye i Kabgayi avuga ko abihayimana bari ku isonga mu bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi

  • U Rwanda na RDC byahuje imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bwa zahabu bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC.

    Ni uruzinduko rwaje rukurikirana urundi mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku munsi wari wabanje.

    Amakuru dukesha Radio-Canada, avuga ko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano ku kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.

    Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko aya masezerano agena ko hazabaho ubufatanye mu bijyanye no gushyiraho uburyo bwo gucukura no gucuruza Zahabu binyuze mu mucyo.

    Ati ”Hazabaho ugufatanya hagati y’ibi bigo bibiri, aho bizagenzura urugendo rwose kuva mu gucukura bizakorwa na Sakima kugeza mu gutunganya bizakorwa na Dither SA.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano y’ubufatanye kandi azakumira imitwe yitwaje intwaro yagaragaraga muri ubu bucuruzi bwa Zahabu.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yakoreshaga Zahabu mu kubona amafaranga ayifasha mu ntambara ntabwo izaba ikibashije gucukura cyangwa ngo igurishe ku masoko mpuzamahanga.”

    Raporo yakozwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020, igashyikirizwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bituma umutekano muri icyo gihugu utaboneka, ari imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, kandi zose zigatungwa n’amabuye y’agaciro zicuruza mu bihugu by’amahanga.

    Bibarwa ko Uburasirazuba bwa Congo bukoreramo imitwe y’inyeshyamba irenga 130, yose ivuga ko ifite impamvu z’intambara imbere muri RDC ndetse no mu bihugu icyenda bihana imbibi nayo.

    Ubucukuzi bwa Zahabu no kuyitunganya ni rumwe mu rwego ruri gutera imbere cyane mu Rwanda, aho imibare yo mu Ugushyingo 2020 ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagaragaje ko umusaruro wavuye muri zahabu, wazamutseho 754,6%.

    Imibare y’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Umutungo Kamere yerekana ko buri mwaka RDC itanga umusaruro wa Zahabu ubarirwa hagati ya toni 14 na 20 ku mwaka, zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 543$ na miliyoni 812$. Nubwo bimeze gutya ariko ubucukuzi bwa Zahabu n’andi mabuye y’agaciro muri iki gihugu bwakunze kurangwa n’akavuyo ahanini biturutse ku bibazo by’umutekano muke.

    Raporo y’Ikigo IMPACT gikora mu bucuruzi bwa zahabu mu Karere, iheruka kugaragaza ko u Rwanda mu 2014 rwatangaje ko rwavanye miliyoni 8,1$ mu “yandi mabuye y’agaciro” yoherejwe mu mahanga arimo na zahabu, yaje kugera kuri miliyoni 80,06$ mu 2016.

    Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika ku musaruro wa zahabu mu Rwanda ryagaragaje ko wari 160 kg mu 2014 na 319 kg mu 2015. Naho itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka kuvuga ko u Rwanda rwohereje mu mahanga 2163 kg bya zahabu mu 2018.

    Iterambere ry’ubucuruzi bwa Zahabu ryatangiye kugaragara cyane mu 2019 ubwo mu Rwanda hatangizwaga uruganda rutunganya zahabu ruzwi nka Aldango Ltd., rugaragaza ko rufite ubushobozi bwo gutunganya 220 kg ku munsi na toni esheshatu ku kwezi.

    U Rwanda na RDC byahuje imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bwa zahabu bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro

  • Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w
    Perezida w’Abafana ba APR FC i Musanze ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

    Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, aho abo bafana bakoze urugendo rureshya n’ikirometero berekeza kuri urwo rwibutso rubumbatiye amateka y’igerageza rya Jenoside, dore ko rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 166 bishwe mu mwaka wa 1991.

    Mu gusura urwo rwibutso baremeye n’imiryango itatu yacitse ku icumu rya Jonoside aho babageneye ihene, ibiribwa binyuranye birimo umuceri, ibishyimbo amavuta n’ibindi.

    Ngabonziza Louis, Perezida wa APR FC Musanze Fan Club, yavuze ko igikorwa cyo gusura urwibutso no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari igitekerezo ngarukamwaka aho uyu mwaka bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, mu rwego rwo kurushaho kwiga n’amateka yaranze Jenoside muri ako gace gafatwa nk’akakorewemo igeragezwa rya Jenoside.

    Abafana ba APR FC Musanze Fan Club babwiwe amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi
    Abafana ba APR FC Musanze Fan Club babwiwe amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi

    Yavuze ko amateka babwiwe ya Jenoside yabereye mu cyahoze ari komine Kinigi, yagombye kubera urugero buri wese upfobya Jenoside avuga ko itateguwe, yemeza ko bafashe ingamba zo gusobanurira ayo mateka abagipfobya Jenoside, ndetse no guhangana n’abo bashaka guhimba ibinyoma bavuga ko Jenoside itakozwe.

    Yagize ati “Tubaye ba Ambasaderi bo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabonye ko muri Club yacu dufitemo abantu mu ngeri zose, aba Mama, aba Papa ndetse bose bafite abana mu ngo zabo. Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside, ariko natwe iryo koranabuhanga tuzi kurikoresha ni ngombwa ko tubarwanyirizamo duhangana nabo tubereka ibimenyetso nyabyo by’uko Jenoside yabaye kandi yateguwe”.

    Arongera ati “Nk’aha kuri uru rwibutso haguye umubare mwinshi w’Abatutsi, ariko hari abagihakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda, ni ngombwa ko tudaceceka ngo duterere iyo, twiteguye kubasobanurira babyanga tugahangana nabo twifashisha izo mbuga bakangisha”.

    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw
    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze

    Mukamana Clementine, yavuze ko mu bikorwa bakora bitagarukira mu gufana umupira gusa, ahubwo ko bagira n’umutima wa kimuntu wo gusura abafite ibibazo binyuranye no kubaremera, ngo ni yo mpamvu batekereje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi.

    Yagize ati “Kuza twibuka, ni uko twabonye ko ari ngombwa kwifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside no kuzirikana Abatutsi bazize uko Imana yabaremye, twabazirikanye kuko na bo ni umuryango wacu. APR ni umuryango mugari kandi ibikorwa byacu ntabwo bigarukira mu gufana APR gusa, no mu buzima busanzwe dutekereza ku bikorwa by’urukundo dufasha bagenzi bacu bababaye”.

    Rwabami Charlotte ati “Twarebye, n’ubwo ibi bihe turimo twatewe na Covid-19 bitugoye, ariko twatekereje gusura urwibutso twifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside, tunaremera abatagira icyo barya, buri gihe tubatekerezaho kandi tugomba kubaba hafi tunabafata mu mugongo”.

    Abafana ba APR FC mu murenge wa Kinigi
    Abafana ba APR FC mu murenge wa Kinigi

    Umwe mu borojwe ihene bahabwa n’ibiribwa ati “Kuba mwaje kwibukira hano iwacu ku rwibutso rwa Kinigi, no kuturemera biraturenze, mukomeze urwo rukundo kandi Imana isubize aho mukuye. Ndi umukecuru sinari nzi iby’umupira, ariko kuva uyu munsi menye neza APR ndanayifannye kuva ubu”.

    Mugenzi we witwa Mbereyinka Edison ati “Igikorwa mukoze kiratunejeje, mwadusuye mutwereka ko mutwitayeho, muradukomeje muduhaye imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze”.

    Munyarutete Joseph, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi, wabanje gusobanurira abagize APR FC Musanze Fan Club amateka yaranze Jenoside muri ako gace kahoze ari komini Kinigi, aho intandaro yo kwica Abatutsi yaturutse k’ubuyobozi bubi bw’iyo Komini, nyuma y’igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeri ari bwo abantu banyuranye batangiye gufungwa bitwa ibyitso by’inyenzi. Ku itegeko ngo ryatangwaga na Gasana Thadée wari Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Abatutsi batangira kwicwa. Ashimira abo bafana kuba abavugizi b’ayo mateka.

    Bacanye urumuri rw
    Bacanye urumuri rw’icyizere

    Ati “Iyi ni ikipe y’ingabo z’igihugu zatubohoye bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana kuba abafana b’ikipe ya Gisirikare batekereza kuza kudusura ni uko babareze neza, uru rukundo n’ubwitange mutugaragarije murugeze no ku bafana b’andi makipe tufate mu mugongo abacitse ku icumu, aya mateka mugende muyabwire na babandi birirwa bapfobya Jenoside banayihakana”.

    Bagarutse ku bihe byiza ikipe yabo irimo, bavuga n’uburyo bakiriye igikombe

    Abo bafana bagarutse no ku ikipe yabo iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona 2021, bemeza ko ikipe yabo ikomeye uretse mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga aho bayitezeho byinshi mu marushanwa mpuzamahanga igiye kuzitabira.

    Umufana uzwi ku izina rya Papa Balotelli, wari waje kwifatanya na bo yagize ati “Maze iminsi i Musanze, numvise ko abafana ba APR FC hano i Musanze bafite igikorwa cy’urukundo numva batansiga bitewe n’uburyo umutima wanjye wose nawuhebeye umukara n’umweru. Igikombe byo ni ibyishimo gusa, gufana APR ni ukwibera mu byishimo gusa, nta gakipe kazongera kuduhangara, si mu Rwanda gusa nk’uko ba mukeba babivuga, ariko muzareba ubutaha mu marushanwa ya Afurika aho tuzagarukira, mutwitege”.

    Rwabami Charlotte ati “Nakunze APR kuva nkiri umwana none ndi umukecuru, iyo iduhaye igikombe noneho turasara, ubu ni ibyishimo gusa ku mukino wa Rayon nari natitiye ariko birangira tubisoje, mu rugo kuva ku mwana kugeza kuri njye n’umugabo, ni umukara n’umweru gusa”.

    Mukamana arongera ati “Mana we! Natangiye gufana APR muri 2005, nabonye abafana bayo babana nk’umuryango, ngize amahirwe umugabo twashakanye nsanga na we imuri mu maraso, mu rugo ni umunezero gusa, ibikombe birinjira buri mwaka, APR nzayigwa inyuma”.

    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze muri uwo muhango yasabye abo bafana gukomeza urukundo, avuga ko kwegera ufite ubibazo aribwo bunyarwanda bwuzuye, asaba ko urukundo rubaranga rukwira mu makipe yose kandi baharanira kurwanya uwariwe wese uzana ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.

    Habaye n
    Habaye n’igikorwa cyo kuremera imiryango itatu yacitse ku icumu rya Jenoside

    APR-FC Musanze FAN Club, imaze imyaka ine ishinzwe aho igizwe n’abantu bakabakaba 200.


  • Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Abitabiriye uwo muhango bagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amateka yaranzwe no kwigisha ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda bikozwe n’ubutegetsi bubi uko bwagiye busimburana.

    Bagaragaje ko Jenoside yateguwe n’ingengabitekerezo yayo igacengezwa mu Banyarwanda igihe kinini ndetse ikanageragezwa mu bihe bitandukanye, uwo mugambi ugashyirwa mu bikorwa mu 1994, aho abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

    Bagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda kubera inyigisho mbi z’ivangura rwahawe, kandi no muri Jenoside hakaba hari umubare munini cyane w’urubyiruko rwishwe, igihugu kikabura izo mbaraga n’ubwenge byagombye kugiteza imbere.

    Amb. Jean Pierre Karabaranga
    Amb. Jean Pierre Karabaranga

    Abitabiriye gahunda yo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye urubyiruko rwari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, rwitanze rutizigama, rugahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi rukabohora igihugu. Urubyiruko rukaba rwasabwe gufatira urugero kuri ubwo butwari bwaranze izo ngabo.

    Indi ngingo yibanzweho cyane mu biganiro ni ugufatanya urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Hagaragajwe ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye n’uko bazayihakana, ubu bakaba bacengeza iyo ngengabitekerezo mu bari bakiri bato mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavutse nyuma yayo.

    Urubyiruko rw’Abanyarwanda aho ruri hose kimwe n’abanyamahanga, basabwe guhangana n’abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, binyuze mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside kandi bakifashisha n’ikoranabuhanga. Buri wese akifashisha ubumenyi yungukiye mu biganiro byatanzwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwihaye umukoro wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, rusaba ko abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ikoranabuhanga bakurikiranwa bakabihanirwa by’intangarugero.

    Urubyiruko rusaba kandi ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, gishyirwe mu mategeko y’ibindi bihugu. Ikindi rwasabye ni uko amahanga akurikirana abakidegembya hirya no hino mu bihugu by’amahanga, kandi barasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

    Jessica Mwiza
    Jessica Mwiza

    Abatanze ubutumwa muri iyo gahunda yo kwibuka urubyiruko barimo Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau; Dr Jean Damascène Gasanabo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Charles Habonimana, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, wayoboye Umuryango w’abari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wananditse igitabo «Moi, le dernier Tutsi».

    Hari kandi Sandra Shenge, ushinzwe gucunga imishinga ku rwego rw’Akarere mu Muryango w’Abongereza ushinzwe gukumira Jenoside (AEGIS Trust) ukorera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Me Richard Gisagara, Umunyarwanda uri mu Rugaga rw’Abavoka mu Gihugu cy’u Bufaransa, Beata Mairesse Umubyeyi, umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Gihugu cy’Ubufaransa; Jessica Mwiza, Umunyamuryango wa Ibuka mu Bufaransa, Thierry Uwizeye, Umunyarwanda uba mu Gihugu cya Cabo Verde, uheruka gusura u Rwanda nyuma y’imyaka 27 aruvuyemo afite imyaka ibiri gusa mu 1994.

    Amadou Tidiane Fall
    Amadou Tidiane Fall

    Abandi ni Yolande Mukagasana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko abo mu muryango we bakarimburwa muri Jenoside, akaba yariyemeje kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ismaël Lô, umunyamuziki wo mu Gihugu cya Senegal, Amadou Tidiane Fall, Umunyasenegal wanditse inyandiko zitandukanye zamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.