Tag: featured

  • Musanze: Bagura kandagira ukarabe ntizimare kabiri bitewe n’abajura bahita baziba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba
    Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba

    Abavuga ibi, ni bamwe mu bafite amaduka y’ubucuruzi, bakorera muri iyi centre, bemeza ko abantu badukanye ingeso yo kwiba kandagira ukarabe, kandi ubwo bujura bukaba buri gufata indi ntera.

    Umucuruzi Kigali Today yasanze mu mu iduka acururizamo ibinyampeke yagize ati: “Umujura agira atya akaza, akigobeka ahantu batamubona, agacungira imbere y’iduka umucuruzi n’umuguzi barimo imbere. Muri cya gihe bagiciririkanwa cyangwa kugurisha, uwo mujura akaba ateruye ya kandagira ukarabe, akayijyana, ntiwongere kumuca iryera”.

    Imiterere ya kandagira ukarabe benshi mu bacururiza muri iyi centre bakunze kwifashisha, ziba ari izisudiriwe mu byuma, hakaba izikozwe mu bikoresho bya pulasitiki z’indobo cyangwa amajerikani, baba baracometseho uturobine dusohokeramo amazi bakaraba intoki.

    Amaduka menshi Umunyamakuru wa Kigali Today, yagerageje kugeramo yo muri iyi centre, abahakorera ikibazo cyo kwibwa izo kandagira ukarabe bagihuriyeho; aho batunga agatoki inzererezi zirimo n’abana baba barataye ishuri, birirwa muri iyi centre aribyo bibagenza.

    Uwitwa Uwimbabazi Anastasie yagize ati: “Ari kandagira ukarabe n’ibasin biba biri kumwe barabitwara, yewe n’isabuni iyo bayihasanze ntibayisiga. Iyo bigenze gutyo uwayibwe yisakasaka andi mafaranga akugura indi nshya, kugira ngo umukiriya ataza akabura uko akaraba, cyangwa ukayigura bwangu wirinda gucibwa amande”.

    Abacuruzi bamwe ubu bahisemo kujya bazizirikisha imigozi ikomeye bahambira ku nkingi z’amaduka bakoreramo, cyangwa bakayihambiranya n’ikindi gikoresho iba iteretseho, kugira ngo n’ugerageje kuyiba ntibimworohere.

    Undi mucuruzi ati: “Ubu ni bacye bagitegerereza abakirya mu maduka imbere. Bamwe twiyemeza kwirirwa tukavirwa n’izuba hano hanze, twicaye imbere y’amaduka, aho twabaye nk’abazamu birirwa bacunga ko batatwibira za kandagira ukarabe. Kuko nta mafaranga wabona yo guhora usimbuza indi mu gihe yibwe”.

    Busogo iri mu mirenge iri imbere kugira abarwayi benshi ba Covid-19 mu Majyaruguru

    Amakuru aturuka mu nzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, agaragaza ko Umurenge wa Busogo ari wo uri ku isonga mu mirenge igize iyi Ntara y’Amajyaruguru, mu kugira umubare munini w’abanduye icyorezo Covid-19. Akarere ka Musanze uwo Murenge ubarizwamo n’ubundi kari imbere y’utundi turere tw’iyi Ntara, mu gihe nanone iyi ntara, na yo iza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, aho ikurikira Umujyi wa Kigali mu kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

    Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yabwiye abaturage bo muri uyu Murenge ko iri atari ishema ryo kuratira abandi. Ati: “Baturage b’Umurenge wa Busogo, ibi mubyumve neza ko kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19 atari ishimwe cyangwa igihembo cyo kwishimira. Birababaje kubona abantu bakomeje kwitwara nabi, bituma muri aka gace hagaragara ubwiyongere bw’icyorezo. Mu by’ukuri twumve neza ko igisubizo cyo gukumira Covid-19 cyangwa kuyirwanya, tutakibonera mu kurembywa na yo, ngo tujyanwe mu bitaro aho abaganga batwongerera umwuka. Nimuzirikane ko ahubwo ko igisubizo cyo kuyirwanya, kiri mu kubahiriza inama zose n’amabwiriza inzego z’ubuzima zidutegeka”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Busogo, ko bibabaje kubona hakigaragara abagifite imyumvire ikiri hasi ituma bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntacyo bikanga.

    Yagize ati: “Muri abo barwayi benshi tuvuga uyu Murenge ufite, barimo n’abari gukurikiranwa bari mu ngo zabo mu Midugudu. Abantu bakomeje kwizirikira mu myumvire yabo yo kubwirwa, ariko ntibumve ko twugarijwe. Ni ibintu bibabaje kugera mu iduka ryuzuye ibicuruzwa, ariko ridafite kandagira ukarabe, cyangwa n’ihari idakoreshwa. Abakora ayo makosa, mu gihe babyibukijwe, bakamera nk’aho bakuwe mu bitotsi. Ntabwo tugomba gusinzira imbere ya Covid-19 ikomeje kudusubiza inyuma gutya inadutwara ubuzima bw’abacu”.

    Ku kibazo cy’ubujura bwa kandagira ukarabe kigaragazwa n’abakorera muri centre ya Byangabo, ubuyobozi buvuga ko bitumvikana ukuntu umucuruzi ashobora gushobora gucunga umutekano w’ibyo acuruza akananirwa gucunga umutekano wa kandagira ukarabe iteretse imbere y’iduka rye.

    Basanga iki ari ikibazo n’ubundi cy’imyumvire ikiri hasi, abacuruzi bakwiye gukosora ndetse n’abagira uruhare muri ubwo bujura bagahamagarirwa kubureka hakiri kare.

    Icyakora ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’iyi centre y’ubucuruzi, bwizeza abahakorera ko bugiye kurushaho gukaza ingamba zizaca intege abakora ubwo bujura; ariko uruhare runini rukaba urw’abakorera muri iyi centre umunsi ku wundi.


  • Nyagatare: Bemeje ingengo y’imari ya 2021/2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Njyanama y
    Njyanama y’Akarere ka Nyagatare

    Ni Inama Njyanama idasanzwe yateranye ku wa kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, yiga ku ngingo eshatu zirimo kwemeza impinduka ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, kwemeza ingengo y’imari y’umwaka 2021/2022 ndetse no kwemeza ibipimo by’imisoro n’amahoro.

    Umwaka w’ingengo y’imari y’Akarere ka Nyagatare wa 2020/2021 wari ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari 37,580,145,080Frw mu gihe umwaka wa 2021/2022 ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari 31,922,079,384 Frw.

    Agaragaza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategrkimana Fred, yavuze ko ingengo y’imari ya 2021/2022 yabagabanutse bitewe ahanini n’ibikorwa binini byagabanutse.

    Ati “Ingengo y’imari yagabanutseho bitewe n’ibikorwa binini bitazakorwa ku bwinshi nk’umwaka ushize. Twubatse ibyumba by’amashuri birenga 1080 n’ubwiherero n’ibindi byose bitwara arenga miliyari 3. Ubu ntabwo tuzubaka ibyumba byinshi, ntituzubaka imihanda myinshi, ubwanikiro bwaragabanutse ndetse nta na ruhurura tuzubaka”.

    Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azaturuka muri Leta no mu bigo bya Leta ndetse no mu misoro n’amahoro.

    Ni ingengo y’imari igabanyije mu nkingi eshatu, aho ubukungu bufite 21%, imibereho myiza y’abaturage ifate 61%, mu gihe inkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera itwara 18%.

    Ingengo y’imari ijyanye n’iterambere ingana na Miliyari 18,558,513,446Frw na ho azajya mu ngengo y’imari isanzwe izafasha mu mirimo isanzwe ikaba Miliyari 13,363,565,938 Frs.

    Bimwe mu bikorwa birimo ni ukwagura ikigo nderabuzima cya Nyagatare, kwagura ivuriro ry’ibanze rya Gakagati rikajya ku rwego rw’ikigo nderabuzima no kubaka imihanda ya kaburimbo ku burebure bwa Kilometero esheshatu.

    Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Nyagatare kandi yemeje ibipimo by’imisoro n’amahoro aho ibiciro bitandukanye, hashingiwe ku kuba isoko ryubakiwe, ritubakiwe cyangwa riri mu cyaro cyangwa muri santere z’ubucuruzi.

    Umujyi wa Nyagatare by’umwihariko mu isoko ahubakiwe hacururizwa imyaka umusoro wagiye ku mafaranga 8,000Frw ku kwezi na ho ahandi 5,000 Frs. Ni mu gihe kandi andi masoko yubakiwe ahandi umusoro ari 5,000Frw kugera ku 1,000 mu cyaro kandi hatubakiye.


  • Ibihugu 40 byahuriye mu nama idasanzwe yiga ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari impungenge z
    Hari impungenge z’uko abarwanyi ba Leta ya Kisilamu bakomeje kwihuza n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera hirya no hino muri Afurika

    Uyu mutwe utagifite ingufu mu bice watangiriyemo nka Siriya na Irak, imbaraga zawo ziragenda ziyongera ku mugabane wa Afurika.

    U Butaliyani buvuga ko Leta ya kisilamu iteje akaga gakomeye umutekano w’agace kabarizwamo inyanja ya Mediterane ihuza u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika cyane ko uyu umutwe wahereye mu bihugu bya Libya, Misiri, Algeria, Tunisia ndetse no mu bice byo mu butayu bwa Sahara.

    U Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga nyinshi zo guhangana n’ishami rya Leta ya kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba, iryo shami rikaba rikorana n’abarwanyi ba Boko Haram bashinjwa ubwicanyi, ihohoterwa ku basivili bo mu bihugu bya Tchad, Kameruni, Niger, Mali na Nigeria.

    Ibendera ry
    Ibendera ry’abarwanyi ba Boko Haram muri Nigeria, na bo bavugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu

    Umutwe wa Leta ya Kisilamu uravugwaho kwihuza n’umutwe witwaje intwaro abaturage ba Mozambique bakunze kwita ‘Al-Shabab’, imaze igihe ibuza amahoro abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado ihana imbibi na Tanzania. Iyo ntara ngo ituwe ahanini n’Abayisilamu, ariko guhera mu 2017, iyo mitwe y’iterabwoba irabatwikira, abagabo bafashwe bakicwa nabi mu buryo bw’indengakamere bakabaca imitwe, bakabakorera n’ibindi bibi.

    Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva iyo mitwe y’iterabwoba yatangira kugaba ibitero mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Mozambique, abantu bagera ku 2,800 bamaze guhitanwa na yo mu gihe abagera ku 800.000 bamaze kuvanwa mu byabo.


  • Covid-19: Amashuri yose yafunzwe, abakozi bose bategekwa gukorera mu ngo- Ingamba nshya mu turere 11 – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.

    Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

    • Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe
    • Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
    • Inama zose zirabujijwe
    • Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.
    • Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.
    • Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.
    • Insengero zirafunzwe

    Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.


  • Leta yahumurije abanyeshuri bari ku mashuri bagiye gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Twari twasabye ko abanyeshuri barangiza ibizamini tariki ya 30 Kamena, abandi bazabirangiza tariki ya 1 Nyakanga, gusa Leta yateguye uburyo abanyeshuri bazagera iwabo.”

    Minisitiri Gatabazi avuga ko mu gufasha abanyeshuri gusubira mu miryango bazabanza gupimwa harebwa uko bahagaze kugira ngo batanduza abandi kandi abarwaye bazafashwa.

    Byari biteganyijwe ko abanyeshuri biga mu myaka ya 4, 5, 6 mu mashuri abanza hamwe n’amashuri yisumbuye bagomba kurangiza umwaka mu kwezi kwa Nyakanga.

    Uretse abiga mu myaka isoza amasomo aho abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta bagombaga kuguma ku ishuri bagakora ibizamini abandi bagombaga gutaha iwabo.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko Minisiteri y’Uburezi izatanga amabwiriza agenga abanyeshuri.

  • Basanga hakenewe ivugururwa ry’amasezerano y’imicungire y’amashuri ya Kiliziya hagati yayo na Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, ukurikirana ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatorika muri Diyosezi ya Butare, avuga ko itegeko ry’uburezi rivugururwa kenshi, n’amavugurura aheruka yabaye muri Gashyantare 2021, nyamara amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta na kiliziya Gatolika ku bijyanye n’amashuri yubatswe na kiliziya yo ntavugururwe.

    Ibi ngo bituma hari ibitagenda neza mu mikorere y’ibyo bigo by’amashuri ku buryo atekereza ko icyafasha ari uko n’amasezerano yasinywe hagati y’izo mpande zombi mu 1987 yavugururwa, n’inzego z’ibanze zicunga iby’imyigishirize zikayamenya.

    Agita ati “Hari umurongo Diyosezi iba ishaka ko ibigo by’amashuri yashinze binyuramo kugira ngo abana barerwe bijyanye n’uko ibyifuza. Kuba nta masezerano bigaragaramo, bituma tugongana n’inzego ziba zivuga ngo ibyo mukora ko ntaho tubizi”.

    Atanga urugero rw’isomo ry’Iyobokamana, aho usanga nta barimu bo kuryigisha bahari. Ati “Gusa ubu Leta itwemerera ko iri somo ryigishwa, nyamara kuba nta masezerano ryanditswemo bituma rigira imbogamizi, urugero ku mubare w’amasaha rigomba kwigishwamo mu cyumweru n’imfashanyigisho yo kwifashisha”.

    Yunganirwa na Charles Ukobukeye uyobora GS Karama, uvuga ko usanga hifuzwa ko habaho umwalimu wihariye wigisha Iyobokamana nyamara ugasanga uryigisha yigisha n’andi masomo, ati “uwonguwo ntabwo twebwe twamubona”.

    Yongeraho ko amasezerano yo mu 1987 hari ibyo adasobanura bijyanye n’igihe tugezemo, urugero nk’aho muri iki gihe amashuri yubatswe na kiliziya byagiye bigaragara ko akeneye kwagurwa, hanyuma Leta igashyiramo izindi nyubako.

    Ati “Ayo mashuri mashyashya yubatswe na Leta ku butaka bwa Kiliziya, azaba ayande?”

    Jean Bosco Kabanda uyobora TTC Cyahinda, avuga ko mu masezerano yo mu mwaka wa 1987 hari ahavuga ko “Igihe nyiri ikigo ashatse gukoresha icyo kigo ibindi abimenyesha Leta mu mezi 12 mbere. Urugero Kiliziya ishobora gufata nka TTC Cyahinda ikavuga ngo ishaka kororeramo amatungo. Urumva se iri tegeko ryakora muri ikigihe?”

    Ibi ngo hari n’aho byagaragaye Leta yubatse amashuri ku kigo cy’Abadivantisiti, hanyuma ishuri ba nyiraryo barihindura iryigenga.

    Indi mbogamizi ku kuba ariya masezerano ari aya kera, ngo ijyanye n’ishyiraho ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’uko bivugwa na Kabandana.

    Agira ati “Ubundi nyiri ikigo ni we ushyiraho abayobozi. Aho bipfira ubu ni uko hari aho usanga bashyizeho abayobozi batabanje kubivuganaho na kiliziya ndetse n’andi madini. Ugasanga umuyobozi agiyeho n’abamwungirije nta n’umwe bumvikanyeho na ba nyiri ikigo”.

    Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, na we avuga ko bananiwe kugera ku bwumvikane na Leta, bituma habaho kutumvikana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze rimwe na rimwe.

    Ati “Wenda hari nk’umudiregiteri dushatse gushyira aha, umuyobozi akakubwira ngo ntabwo bijyanye n’amategeko, wamubaza uti ayahe, akakubwira ay’ubu tutumvikanyeho, wowe ukamubwira aya kera, yashaje”.

    Yongeraho ko kuri ubu barimo gushakisha ukuntu ayo masezerano yazavugururwa, kandi ko bitazatinda kugerwaho.

  • Amashuri arafunzwe muri tumwe mu turere n’Umujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe n’ibindi byemezo bikubiye muri iryo tangazo birimo ko n’ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri (18:00), bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2021.

  • RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe uwo mushoramari yari yibwe amafaranga abarirwa muri miliyari imwe y’amanyarwanda (1,000,000,000frw) akaba ngo yarayibwe hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    RIB yatangaje ko kandi hafatiriwe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amibano.

    Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

    RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

    Inkuru bijyanye:

    Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari

  • Mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri risobanura ibyo guhinga urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iteka rya Minisitiri ryasinywe na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, ku itariki 25 Kamena 2021, risobanura uko ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukorwamo imiti buzakorwa, ndetse n’ingamba zijyanye no kugenzura ko nta warukoresha mu buryo rutagenwe.

    Iteka rya Minisitiri no 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021, ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, riteganya ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bigamije ikoreshwa ry’urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi.

    Ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3 y’iryo teka rya Minisitiri.

    Ingingo ya 4 y’iryo teka igaragaza abemerewe uruhushya, “Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi”.

    Mu bwoko bw’impushya zitangwa harimo uruhushya rwo guhinga, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa, icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa.

    Hari kandi uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi. Icyemezo cyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe ndetse n’uruhushya rw’ubushakashatsi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 5 y’iryo teka rya Minisitiri. Uruhushya ruteganywa muri iri teka, rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

    Ingingo ya 18, 19 na 20 z’iryo teka, zisobanura ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahawe uruhushya, nyuma ntiyubahirize ibiteganywa n’iryo teka. Mu bihano ahabwa harimo, guhagarika by’agatenyo uruhushya bikozwe n’urwego rubifitiye ububasha, mu gihe uwahawe uruhushya atubahirije ibitegangwa n’iryo teka, amategeko cyangwa amabwiriza bibigenga.

    Uwahagarikiwe uruhushya by’agateganyo, ashobora gutakambira urwego rubifitiye ubushobozi mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, guhera igihe yamenyeshejwe icyemezo cyo guhagarika uruhushya by’agateganyo.

    Iryo teka riteganya ko urumogi n’ibikomoka ku rumogi bikoreshwa mu buvuzi igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere gusa.

    Ibijyanye n’ingamba z’ibanze zirebana n’umutekano, ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, ngo aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze, iyo gahunda y’umutekano ngo iba igomba kuba igaragaza ko uwo ukora ibyo bikora azita ku ngamba zikurikira, hari ugushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri, kuba hari irondo rikorwa hagati y’ibyo bice bibiri by’urwo ruzitiro, gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

    Hari kandi gushyiraho amatara y’umutekano, kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano, iminara yifashishwa mu gucunga umutekano, uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe, icyumba cyo kugenzura itumanaho, ibimenyetso bimyasa n’ibindi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 15 y’iryo teka rya Minisitiri.

    Ibijyanye no gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa n’ubufatanye mu gucunga umutekano, bizakorwa n’ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

    Bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17 y’iryo teka rya Minisitiri.

    U Rwanda nirutangira ubuhinzi bw’urumogi, ruzaba rwiyongereya ku bindi bihugu by’Afurika birimo Lesotho, Kenya, Zimbabwe, Maroc na Uganda, byo byatangiye kwinjiza amafaranga menshi aturuka kuri icyo gihingwa ngengabukungu.