Tag: featured

  • U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 30 Kamena 2021, aho Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

    Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

    Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

    Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kizaba icyuho muri gahunda yo gutanga inkingo mu buryo bungana muri Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo.”

    Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko Afurika igifite ikibazo cy’umubare muto w’inkingo ibasha kwikorera, yemeza ko aya masezerano azazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’iyi gahunda yo gukora inkingo.

    Ati “Kubasha kugera ku nkingo ni ingenzi, by’umwihariko muri Afurika aho 1% by’inkingo zose arizo zikorerwa ku Mugabane. Aya masezerano arazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu gukora imiti n’inkingo hagamijwe mu gutanga umusanzu ku buzima mu rwego rw’akarere n’umugabane wacu.”

    Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU, Jutta Urpilainen, yavuze ko aya masezerano azafasha mu kubona uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo, binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

    Ati “Nishimiye aya masezerano uyu munsi agamije kongerera imbaraga Rwanda FDA, ibintu by’ingenzi cyane gushimangira u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari mu bijyanye no gukora inkingo n’imiti, bikadufasha mu kunoza uburyo abantu bagerwaho n’imiti.”

    “Iyi ni intambwe y’ingenzi mu gushyigikira gahunda yo gutangira gukorera ibikenerwa mu buvuzi muri Afurika.’’

    Jutta Urpilainen yakomeje avuga ko u Burayi buzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera inkingo n’imiti.

    Hashize iminsi u Rwanda rutangaje ko rufite gahunda yo gutangira gukora inkingo za COVID-19 ndetse kugeza ubu rwamaze kwemezwa mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rwamaze kuganira n’abazarufasha muri iyi gahunda, yemeza ko ikiri gukorwa ubu ari ukuganira n’abaterankunga.

    Abagera ku 391.785 ni bo bamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda. Muri bo 249.526 bahawe dose ya AstraZeneca habariwemo na 400 bayifashe ku wa 29 Kamena 2021.

    U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo

  • #COVID19: Kigali ikomeje kubonekamo abarwayi bashya benshi kurusha ahandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 76 (Musanze), 58 (Kirehe) 58 na 51 (Kigali) n’abagabo batatu b’imyaka 85 (Kamonyi), 82 na 75 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 438 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 11,337.

    Abantu 250,264 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 738 bayihawe ku wa Gatatu.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Badukozeho! Abanyamujyi banenze abakerensa Covid-19 batumye amabwiriza yo kuyirinda akazwa – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera zitacyubahirizwa, bikiyongeraho utubari n’ibirori bikorwa rwihishwa, byose bikaba bitumye ingamba zo kwirinda Covid-19 zikazwa.

    Mutuyimana Samuel, yatanze ubuhamya avuga ko azi utubari dukora rwihishwa, avuga ko atumva impamvu z’umutekano zitaduhagarika nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Ati “Utubari turakora kandi biba bizwi, none se ko ikintu kibera mu Mudugudu kikarara kimenyekana ni gute abayobozi batamenya utubari dukora mu mudugudu wabo?”

    Uyu mugabo yavuze ko impamvu inzego z’ibanze zidafatira ibihano abafite utubari dukora rwihishwa, ari uko batanga ruswa nyinshi, ati “Baricecekera kuko babaha ruswa, nono se ko bamenya utarishyuye umutekano?”

    Sibomana Parfait yavuze ko abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahinduye amayeri babikoramo.

    Ati “Ntawe ukijya mu kabari ngo anywere inzoga mu icupa, bahita bayisuka mu kirahuri icupa bakarijyana kugira ngo Polisi itabavumbura. Ikindi ubu hari aho ujya bagahita bagusaba gufata ifunguro kugira ngo baguhe inzoga, bagamije ko Polisi iramutse ije itunguranye, bahita bavuga ko iyo nzoga wayakanye n’ifunguro.”

    Ku ruhande rwa Hirwa Ezekiel, yavuze ko ibyo kwambara agapfukamunwa bisigaye mu mijyi n’ahandi hantu hari inzego zibutsa abantu kukambara, ariko kabaye amateka mu nkengero z’umujyi.

    Ati “Uragira ngo mu mihanda mito se abantu bambara udupfukamunwa? Ubona umuntu avuye muri kaburimbo agahita agakuramo wagira ngo Covid-19 ntihagera. Abacuruzi ntibagishyira amazi muri ‘Kandagira Ukarabe’ zabo nta mazi abamo, n’abayafitemo bibutsa abakiliya gukaraba ni mbarwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, Uwamwiza Marie Chantal, yemeza ko bamaze iminsi bafata abantu barenga ku mabwiriza ku buryo buteye impungenge.

    Ati “Tujya tubafata cyane, kandi buri munsi tukabaca amande. Numva kugira ngo Covid-19 igabanuke, ari uko umuntu yakumva ko niba bavuze agapfukamunwa agomba kukambara aho agiye hose, ntibacungane n’inzego nk’aho bahanganye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubinyujije mu mirenge, bumaze iminsi mu bikorwa byo gusinya amasezerano y’abafite ibikorwa by’ubucuruzi agamije gutuma bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu twasinye amasezerano n’abafite ibikorwa byakomorewe, agena uko bakwiye kugira uruhare mu kuyubahiriza, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakanamenya ko igihe aho bakorera hafatiwe uwayarenzeho, bazajya babihanirwa.”

    Leta y’u Rwanda iherutse gukaza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho ibikorwa birimo amashuri n’ibindi bitandukanye byahagaritswe mu turere uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, ndetse ingendo ziva mu karere zijya mu kandi zikaba ziherutse guhagarikwa.

    Kugera kuri uyu wa 30 Kamena, umubare w’abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ugera kuri 431 aho abamaze kwandura icyo cyorezo mu gihugu ari 38.198 mu gihe ibipimo byafashwe bimaze kugera kuri 1.631.415.

    Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banenzwe kuba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19

  • Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Yakomeje ati “Amaze kumenya ko byamenyekanye yakomeje kugenda yihishahisha aza gufatirwa Kiramuruzi.’’

    RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha cyo gusambanya umwana no kumukoresha imirimo ivunanye.

    Dr Murangira yakanguriye abantu gukomeza kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje ati “Turashimira abaturage ubufatanye bagaragaje batanga amakuru kugira ngo Nsengiyumva François afatwe.’’

    Nsengiyumva kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya Jeanne’ yamenyekanye nka ‘Igisupusupu’, ‘Icange Cange’ na ‘Rwagitima’’.

    Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

    Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13

  • Urubyiruko rwo muri Eswatini ruri mu myigaragambyo rushaka Demokarasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigaragambya batwitse ibintu bitandukanye birimo n
    Abigaragambya batwitse ibintu bitandukanye birimo n’inyubako

    Abashinzwe gusubiza ibintu ku murongo aho muri Eswatini bahanganye n’urwo rubyiruko ruri mu myigaragambyo ku wa mbere tariki 28 Kamena 2021. Umwami Mswati III, ubu umaze imyaka 35 ku butegetsi, ngo yaba ari muri Afurika y’Epfo aho yahungiye nk’uko bivugwa n’abatavuga rumwe nawe. Iyo akaba ari yo mpamvu ngo bagomba gukomeza imyigaragambyo.

    Abo bigaragambya batwitse amapine, amamodoka, batwika amaduka ndetse barasahura. Ibyo kandi ngo birimo kuba mu mijyi itandukanye ya Eswatini, aharimo kubera imyigaragambyo hose, abigaragambya barakora ibikorwa nk’ibyo.

    Mu itangazo yasohoye ku munsi w’ejo tariki 29 Kamena 2021, mu masaha y’umugoroba, Minisitiri w’intebe wa Eswatini Themba Masuku yagize ati, « Twabonye imvururu zikomeye mu bice byinshi by’igihugu, imvururu ziterwa n’abantu bari mu myigaragambyo, ariko inzego zishinzwe umutekano ubu ziriyo, kugira ngo zisubize ibintu ku murongo, zikurikirane ko n’amategeko akomeza kubahirizwa ».

    Imyigaragambyo aho muri Eswatini yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikagenda irushaho kugira ubukana uko iminsi igenda, abigaragambya bakaba bavuga ko bashaka demokarasi, n’impinduka zizuye, bakabona ubwigenge mu kuvuga ibyo bifuza kuvuga, bakamererwa gushinga amashyirahamwe ashingiye kuri politiki, kuko ibyo ngo babijijwe guhera mu myaka 35 ishize, ni ukuvuga kuva Umwami Mswati III yimye ingoma.

    Abasirikare n’Abapolisi ngo bashyizwe mu mijyi yose irimo kuberam imyigaragambyo kugira ngo bayihoshe, ndetse ibinyamakuru bimwe byo muri icyo gihugu byatangaje ko ku wa mbere w’iki cyumweru, izo nzego zishinzwe umutekano zarashe ku bigaragambya hapfa umuntu umwe mu gihe abandi barindwi bon go bakomeretse bikabije nk’uko byarangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa ‘RFI’.

    Wandile Dludlu, Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riharanira demokarasi no guhuza Abaturage (PUDEMO), atangaza ko nibura abagera kuri 200 bamaze gukomerekera mu myigaragambyo, 15 muri bo bakaba barakomeretse bikabije.

    Mu gihe abatagura rumwe n’ubutegetsi bwa Mswati III, batangaje ko Umwami Mswati yahungiye muri Afurika y’Epfo kubera imyigaragambyo, Guverinoma ya Eswatini yo itangaza ko Umwami Mswati III ari mu Ngoro ye, akaba akomeje gukora imirimo asanzwe ahakorera.

  • Goma/Rubavu: Dore uburyo umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi i Rubavu, hanyuma bukeye, Perezida Kagame na we agirira uruzinduko rw’akazi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kimwe mu byaranze uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi, ni uburyo umutekano wari wakajijwe i Rubavu no hakurya i Goma.

    Muri iyi video, murasangamo ya mashusho yakoze benshi ku mutima, aho umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo bagaragaye basuhuzanya. Ni ikimenyetso cyashimishije abantu benshi nyuma y’uko mu myaka yashize Ingabo z’ibihugu byombi wasangaga zirebana ay’ingwe.

    Amashusho yatunganyijwe na Richard Kwizera

  • Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’ yafunzwe na RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imitimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

    Icyo cyaha cyo gusambanya umwana yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

  • Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana – Prof Musemakweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof. Elysé Musemakweli
    Prof. Elysé Musemakweli

    Prof. Elysé Musemakweli, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abadivantisiti (PIASS) akaba n’umupasitoro, na we yabigarutseho ku ya 13 Kamena 2021, ubwo muri iryo shuri bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko kwica umuntu ari ukwigomeka ku Mana.

    Yagize ati “Ntawe ufite ububasha n’uburenganzira bwo kwaka undi muntu ubuzima atamuhaye. Ubuzima ni impano Imana iduha, ni na yo ifite ububasha bwo kubusubirana”.

    Yunzemo ati “Jenoside yabereye muri iki gihugu yagaragaje ubugome bukomeye abantu bagiriye abandi, ariko yagaragaje n’ubwigomeke ku Mana. Kwambura umuntu ubuzima yahawe n’Imana ni ukuyivuguruza, ni ukuyigomekaho kuko twarenze umurengo cyane, twageze kure aho umuntu atagombaga kugera, twihaye uburenganzira burenze”.

    Yashoje agira ati “Sinzi niba Abanyarwanda babona ko Jenoside ari ikintu gikomeye, tugomba kwicuza no gusaba imbabazi igihe cyose”.

    Ibi byanashimangiwe n’umwepisikopi wa EAR muri Diyoseze ya Kigeme, Assiel Musabyimana, ubwo mu Murenge wa Cyanika bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Kwica umuntu utaremye, kimwe ni icyaha, ariko ni no kurakaza Imana ndetse no kuyihemukira, bikaba no kuyikoza urutoki mu jisho. Na none kandi kuko twaremwe mu ishusho y’Imana, kwica umuntu ni ukwica ishusho yayo”.