Tag: featured

  • Angola yijeje u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri icyo gihugu ku wa 27 Kamena 2021, witabiriwe n’abantu bake kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abandi bifashisha ikoranabuhanga.

    Minisitiri Téte yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro bafite muri ibi bihe byo kwibuka.Yagaragaje ko u Rwanda rwagize ubutwari bwo kwikura mu icuraburindi rwashyizwemo na Jenoside mu gihe gito rukiyubaka ku buryo rufatirwaho urugero ku isi yose.

    Yakomeje ati “Tuzahora twifatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo mu rugamba rwo guhangana n’ibikomeza kurubuza amahoro, umutekano n’umudendezo. Tuzashyira hamwe mu kugenzura ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwira mu baturage bacu, tugenzura ko basangira mu mahoro kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.”

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda runejejwe n’ibihugu by’inshuti birimo na Angola “byabanye natwe mu bihe bigoye, bikadufasha mu cyerekezo cyacu cyo kurinda amahoro, umutekano no kubaka iterambere”.

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rubyijeje ko ubushuti buzakomeza ndetse umubano ukaba mwiza kurusha. Bibaye ngombwa ko hari icyo badukeneraho bashobora kutubwira.”

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Angola witabiriwe kandi n’umushakashatsi akaba n’ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri CNLG, Dr Bideri Diogène, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Loni muri Angola, Zahira Virani, uwari Umuhuzabikorwa wungirije wa Loni mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Charles Petrie ndetse na Ambasaderi wa Kenya muri Angola, Josephat Maikara.

    Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Angola bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe baklurikiye uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Hagiye gushyirwaho imyubakire yemewe ku batuye mu duce dushobora kugirwaho ingaruka n’imitingito – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, cyatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza mashya agenga inyubako, ku buryo inzu zizahubakwa zizaba zifite ubushobozi bwo kutanyeganyezwa byoroshye n’imitingito cyane ko hari n’izagiye zangirika hatabayeho umutingito ukabije.

    Umutingito ukomeye wabayeho kuva Nyiragongo yaruka, ukangiza imihanda n’inzu mu Karere ka Rubavu wari ku gipimo cya 5,3. Mu gihe ubusanzwe mu mibare iranga ubukana bw’imitingito 5,3 ubarwa nk’umutingito uringaniye naho ukomeye utangira kubarwa guhera kuri 6,3 kuzamura.

    Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Felix Nshimyumuremyi, yavuze ko inzu zubatswe mu duce twangijwe n’ikirunga muri Rubavu zubatswe mbere ya 2012, bivuze ko inyinshi zubakishijwe amatafari ya rukarakara, bikaba aribyo byatumye zisenyuka byoroshye.

    Ati “Amabwiriza mashya y’imyubakire tugiye gushyiraho azaba arimo uburyo inyubako zidashobora kwangizwa n’imitingito, kuko abangirijwe benshi bari barubakishije rukarakara, rero ni ngombwa ko hajyaho uburyo bushya bw’imyubakire buzatuma inzu zidapfa gusenyuka.”

    Nshimyumuremyi akomeza avuga ko bimwe mu bizaba bigize inzu zizubakwa mu duce dushobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga, ari amatafari ahiye, amatafari akoresheje isima, ibyuma bya ‘fer a beton’ n’ibindi, kuko byo ntibishobora gupfa kwangizwa n’umutingito cyereka igihe habayeho ukabije cyane.

    Yongeyeho ati “Abantu batuye mu duce dufite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga bazimurwa bajyanwe ahandi. Tugomba guhora twiteguye kuko dutuye mu gace kabarizwamo ibirunga [bikiruka].”

    Amakuru ava muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yemeza ko iyi minisiteri igiye gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu rwego rwo kunoza imyubakire ikwiranye n’ibice bishobora kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga.

    U Rwanda ni igihugu gituye mu gace kabarizwamo ibirunga byinshi, imisozi n’amashyamba, bikaba ariyo mpamvu guverinoma itekereza gushyiraho imyubakire ihamye ijyanye n’igihe ndetse n’imiterere ya buri Karere.

    Igishushanyo mbonera cy’imyubakire giheruka, cyakozwe mu 2015 gusa hari gukorwa ikivuguruye cya 2019, ari nacyo kizaba kirimo uburyo bushya inzu zituye mu duce dushobora kwangizwa n’ikirunga tugomba kuba duteye.

    Hagiye gushyirwaho uburyo bushya bw’imyubakire muri Rubavu mu duce dufite ingaruka nyinshi zo kwangirizwa n’imitingito

  • Kunoza iby’imisoro, ubucuruzi no kwakira impunzi: Ibihanzwe amaso n’abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu bo Perezida Kagame yakiriye harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

    Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen, yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

    Yagize ati “Umubano w’u Rwanda na Norvège umaze igihe kirekire ari mwiza kuko hari n’imibanire myiza hagati y’abakuru b’ibihugu bamaze igihe bakorana muri gahunda zinyuranye z’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ndatekereza ko bizakomeza vuba COVID-19 nicogora.”

    U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

    Ati “Dufitanye umushinga ujyanye no kunoza amategeko y’imisoro. Dufatanya kandi mu bijyanye n’impunzi n’abimukira bava muri Libya kandi ibihugu byacu byombi biri ku isonga mu kugira abayobozi benshi b’abagore haba mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi kandi dushobora kongera ubufatanye muri urwo rwego.”

    Ubusanzwe u Rwanda na Norvège bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera dore ko mu 2010 iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside ngo aburanire mu Rwanda kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

    Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie yabwiye itangazamakuru ko kuba umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza ariho agomba gushingira ahereye no ku masezerano igihugu cye cyiteguye kugiramo uruhare yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

    Yagize ati “Hongrie ni inshuti y’u Rwanda, dufitanye amasezerano y’ubufatanye aho tugiye gusinyana amasezerano y’inguzanyo ariko idafite inyungu kuko inyungu yayo ari 0%. Ni inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadorali (hafi miliyari 50 Frw) Guverinoma ya Hongrie izaha u Rwanda.”

    “Ayo mafaranga azakoreshwa mu kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge. Turi gutegura inyandiko ikubiyemo amasezerano dufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse na WASAC ku buryo igenamigambi nirirangira tuzahita dusinya amasezerano y’inkunga kandi ndizera ko ari muri uyu mwaka ndetse byagenda neza uwo mushinga ugatangira umwaka utaha.”

    Yasobanuye ko kandi igihugu cye muri uyu mwaka cyatangiye gahunda yo gutera inkunga uburezi bw’u Rwanda aho cyatangije gahunda yo gutanga buruse ku banyeshuri 20 ni ukuvuga ko bazajya berekezayo kuvoma ubumenyi bishyurirwa amafaranga y’ishuri, ay’amacumbi n’ayo kubaho kandi biteguye gutangirana na Nzeri 2021.

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

    Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen, yavuze ko biteguye gukomeza gufatanya no gushimangira umubano mwiza

    Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie yagarutse ku mushinga wo gutera u Rwanda inkunga binyuze mu nguzanyo ndetse no gufasha abanyeshuri kwiga muri Hongrie

    Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Repubulika ya Chypre nawe yavuze ko azibanda ku bucuruzi bw’abikorera

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, ashyize imbere ubutwererane bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari

  • Imbamutima z’abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi – #rwanda #RwOT

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora.

    Ugizwe n’ibice bitandatu byo gutuzamo imiryango 144 yiganjemo iyari ituye nabi n’abandi batishoboye, ukaba uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

    Imwe mu miryango izatuzwamo yatangiye kuhagera kuva kuwa 28 Kanama 2021 ihabwa inzu, ibikoresho birimo ibiryamirwa, iby’isuku, ibicanwa ndetse n’ibiribwa byo kubatunga muri iyi minsi batangiye ubuzima bushya.

    Abatujwe muri uyu Mudugudu bavuga ko nubwo bari bazi ko aribo uri kubakirwa ndetse bamwe muri bo bakaba bari bafite akazi mu bikorwa by’ubwubatsi, batunguwe no kubona bazihabwa ndetse n’ibikoresho basanzemo. Bavuga ko bashimira Leta ihora ibashakira ibyiza.

    Izabiriza Ismael ni umwe muri bo, yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo bukomeye, inzu yanjye bayimpaye ntungurwa n’ibyo nsanzemo ntateganyaga no kuzatunga, irimo byose ntiwareba kuko mu ruganiriro harimo intebe nziza, televiziyo igezweho, ibyumba byose birashashe ndetse na gaz yo gutekesha irahari.”

    “Ntiwareba baratudabagije kuko nta kibuzemo, bahubatse tuzi ko ari twe tuzaturamo ariko uwakwereka ukuntu natunguwe bampaye imfunguzo. Mudushimirire Umubyeyi wacu Paul Kagame kuko adahwemo kudutekerereza no kutugezaho ibyiza, turashimira na Leta yacu abayobozi bose wabonaga batwitayeho.”

    Ntirenganya Fidèle we yagize ati “Ubwa mbere ntabwo twabyumvaga. Baje kudukoresha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura aho twari dutuye, rimwe badutambagije aya mazu, tuyabonye twumva dutangiye kuva ku izima tugira akanyamuneza none inzu ngiyi nayibonye.

    “Kwicara ukegamira ku gatebe kawe, ureba televisiyo…batubwiye ko nta masafuriya tuzazana ngo ibikoresho byose biri aha none koko turabihawe, turashima Umubyeyi wacu Kagame ntacyo twamwitura. Reba ngize imyaka 72 none agiye kunsazisha neza, sinari kuzatunga iyi nzu n’ibi mureba birimo.”

    Mwamirama Angela na we wishimiye gutura mu nzu igeretse ati “Imyaka yose maze, ibi ntabwo nigeze mbibona, ni amajyambere natwe tugiye gusirimuka, batubwiye ko bagiye kutwereka ‘etage’ tugiye guturamo ndatangara ngira ngo ni ukutubeshya, none bibaye ukuri koko, ngiye kuyiryamamo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko batekereje gutuza aba baturage mu Mudugudu mwiza w’icyitegererezo kuko abenshi muri bo bari batuye nabi kandi batishoboye ngo babashe gutura neza muri aka gace gahenze ndetse gakunze gusurwa na ba mukerarugendo baturuka imihanda yose kandi ko bari bagamije no kugabanya akajagari k’imiturire no kuzigama ubutaka.

    Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by’umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze. Ubu batujwe ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n’ibindi.”

    “Icyo dusaba aba baturage ni uko bumva ko izi nzu ari izabo bazifate neza, harimo ibikoresho byose babibungabunge kandi bakomeze n’ibindi bikorwa bibateza imbere.”

    Inzu zashyikirijwe aba baturage zashyizwemo ibikoresho birimo ibitanda na matola birimo ibigenewe ababyeyi, iby’abana n’abashyitsi; intebe zo mu ruganiriro na televiziyo; igice cyahariwe igikoni na gaz yo gutekaho n’ibindi.

    Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n’inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazawuturamo kubona indyo yuzuye n’amafaranga ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu Mudugudu.

    Hubatswe kandi n’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Ikigo Nderabuzima, agakiriro, ibibuga by’imikino itandukanye, ubusitani n’uturima two guhingamo imboga ndetse n’isoko hafi yawo.

    Umudugudu w’Icyitegerezo wa Kinigi uzatuzwamo imiryango 144

    Abazatuzwa muri uyu mudugudu bamaze guhabwa inzu zabo zirimo ibikoresho by’ibanze birimo ibitanda na gaz zo gutekesha

    Izi nyubako zashyizwemo gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije

  • Iyamuremye Jean Claude yahamijwe uruhare muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 25 – #rwanda #RwOT

    Iyamuremye Jean Claude ‘Nzinga’ yahamijwe imyitwarire igize icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumukatira gufungwa imyaka 25.

    Ubwo yasomaga umwanzuro kuri uru rubanza kuri uyu wa 30 Kamena 2021, Umucamanza yavuze ko mu gutanga iki gihano habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19 ndetse akaba hari Abatutsi yarokoye, bagashobora guhunga bagakiza amagara yabo.

    Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo w’imyaka 46 yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

    Mu iburanisha mu mizi ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Iyamuremye Jean Claude gufungwa burundu kubera ibyaha ashinjwa.

    Iyamuremye yafatiwe mu Buholandi mu 2013 aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba Ambasade za Israel na Finlande, yoherezwa mu Rwanda mu 2016 ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza, rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi bwakorewe i Gahanga muri Kicukiro.

    Rwavuze kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

    Urukiko Rukuru rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro n’i Nyanza ya Kicukiro.

    Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo zitandukanye mu Karere ka Kicukiro. Rwashimangiye ko nubwo yagize uruhare mu kurokora imiryango y’Abatutsi, ariko “imyitwarire ye muri Jenoside igize icyaha cya Jenoside.’’

    Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, ari zo zashingiweho mu kumukatira gufungwa imyaka 25.

    Icyemezo ku rubanza ruregwamo Iyamuremye cyasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype aho uregwa yari muri Gereza ya Mpanga iherereye i Nyanza aho afungiye.

    Iyamuremye ntacyo yatangaje ku cyemezo cy’urukiko cyo kumufunga imyaka 25. Afite iminsi 15 yemererwa n’amategeko yo kukijuririra.

    Today the High Court, special chamber hearing international and transnational crimes convicted IYAMUREMYE JEAN CLAUDE aka NZINGA for Genocide and sentenced him to imprisonment of 25 years. He was extradited by Dutch Government in 2016. pic.twitter.com/rOOqooaeRK

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) June 30, 2021

    Iyamuremye Jean Claude yahamijwe uruhare muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 25

  • Imwe mu mishinga yahombeje leta akayabo biturutse ku makosa y’uturere – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, igaragaza ibihombo uterere tunyuranye twagiye duteza binyuze mu ishoramari ryatwo ahanini ari uko ryakorwaga mu buryo budasobanutse.

    Harimo kubaka amasoko y’uturere, inganda n’amahoteli ndetse n’ibindi bikorwa byatwaye amafaranga atari make.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mishanga imwe n’imwe yashowemo akayabo ariko bikarangira idindiye cyangwa ntitange umusaruro wari witezwe bitewe no kwigwa nabi nk’uko bigaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Umushinga wo kubaka amasoko y’uturere

    Mu 2020 uturere tune twashoye imara mu kubaka amasoko yatwo agera ku munani yari afite agaciro kangana na 3.694. 345. 164 Frw ariko ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi yasanze hakirimo ibibazo bitandukanye bigendanye no kuba mu masoko atanu yo mu turere twa Rubavu, Karongi na Nyagatare, afite agaciro ka 2.517.696.318 Frw ariko akaba adakoreshwa ku kigero gikwiye kuko ikoreshwa ryayo riri hagati ya 3% na 37%.

    Hari kandi amafaranga agera kuri miliyoni 80 Frw yakoreshejwe nabi hubakwa amasoko abiri mu Karere ka Ruhango.

    Mu bibazo by’amasoko kandi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko harimo n’umushinga wo kubaka isoko rigezweho rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu “Gisenyi Modern Market” wakunze kurangwa no guhangana hagati y’Akarere ka Rubavu na ba rwiyemezamirimo bashakaga kuryubaka dore ko umaze hafi imyaka isaga 10.

    Raporo igaragaza ko muri Mutarama 2021 aribwo Akarere kongeye kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya [Rubavu Investment Company Ltd] yo kubaka iryo soko ku buryo mu mezi atandatu gusa rizaba ryuzuye ariko byageze mu kwezi kwa Kane ntakirakorwa mu gihe nyamara hamaze gushorwamo agera kuri 1.096.593.206 Frw.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru y’Imari ya Leta yasabye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Intara y’Uburengerazuba n’Akarere ka Rubavu bagomba kugira icyo bakora kugira ngo iri soko ryuzure mu gihe kitarambiranye kuko ryashowemo amafaranga atari make.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka igice kibanza izatwara byibuze miliyari 2.7 Frw mu gihe igice cya kabiri biteganyijwe ko kizatwara hafi miliyari 8 Frw.

    Imashini zatwaye miliyoni 265 Frw zo muri Burera College of Trade ariko ntizikoreshwa

    Hoteli n’inganda nabyo byatwaye akayabo

    Muri gahunda yo guteza imbere uturere no gushimangira ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, tumwe twagiye twubaka Hoteli.

    Mu 2017 Akarere ka Burera kubatse hoteli [Burera Beach Resort] yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 654 Frw yubatswe igamije guteza imbere iterambere ry’aka karere ariko mu bugenzuzi bwakoze n’Umugenzuzi Mukuru bwagaragaje ko iyo hoteli idashobora kugaruza amafaranga yayitanzweho kubera ko habuze umushoramari wikorera wayikoresha bitewe ahanini n’igenamigambi rikozwe nabi.

    Muri aka karere kandi Umugenzuzi Mukuru yasanze harimo ishuri ry’Ubucuruzi Burera College of Trade ryubatswe ku bufatanye n’umushoramari Noguch Holdings aho akarere kari katanzemo miliyoni 429 Frw by’ingengo y’imari yagombaga gukoreshwa bingana na 55,8% ariko bimaze imyaka 6 yose nta nyungu ryinjiriza aka karere kuva ryashyirwaho ku wa 6 Ugushyingo 2014.

    Uretse amafaranga akarere katanze ariko hari n’andi yatanzwe yo kugura imashini zidoda imyenda zigahabwa Noguch Holdings ariko kugera muri 2020 zikaba zitarigeze zikoreshwa mu gihe zatanzweho miliyoni 265 Frw.

    Akarere ka Ngororero ko kubatse uruganda rutunganya imyumbati [Ngororero Cassava Factory], ariko rumaze imyaka igera kuri irindwi rwuzuye ntacyo rukoreshwa. Uru ruganda rwatanzweho miliyari 768 Frw, akarere gatangamo 688.337.406 Frw.

    Mu Karere ka Muhanga hari umushinga w’inyubako zizwi nka 8 in 1 zubatswe zaragenewe kugurishwa mu rwego rwo gufasha abakozi kubona inzu.

    Izo nzu zuzuye zitwaye hafi miliyoni 150 ariko zimaze umwaka zuzuye kandi ntizigeze zigurishwa bitewe ahanini n’intege nke zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga cyane ko wari wakozwe hatabayeho inyigo yizwe neza, kureba abazagura izo nzu no gutangiza umushinga utaramejwe na Njyanama ya Karere nk’uko biteganywa n’itegeko.

    Mu Karere ka Rulindo naho hagaragaye umushinga w’ishuri ry’imyuga rya Kisoro TVT wari waratwaye akayabo ka miliyoni 889 Frw ariko umaze imyaka ibiri n’amezi atandatu amashuri adakoreshwa.

    Ntabwo ari iyi mishanga gusa ahubwo hari indi myinshi yagiye igaragazwa ko itegurwa n’uturere ndetse ikanagenerwa ingengo y’imari y’amafaranga atari make ariko ikurikiranwa ryayo cyangwa inyigo ugasanga zidahwitse ari nabyo biba intandaro y’igihombo kiba kitateganyijwe.

    Mu turere dutandukanye turimo Kayonza, Nyagatare na Nyanza mu mushinga wo gukwirakwiza amazi watewe inkunga na Lake Victoria water and sanitation program II watangijwe mu 2016 na 2017, hari haguzwe ibikoresho bitandukanye byatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 59 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nta musaruro wari witezwe byatanze.

    Gahunda y’ivuriro muri buri kagari nayo yatunzwe agatoki

    Muri gahunda ya leta, harimo kugira ivuriro muri buri kagari rizwi nka Poste de Santé rigamije gufasha abaturage no kubagabanyiriza urugendo bakora bajya kwivuza ku Kigo nderabuzima cyabaga ari kimwe mu murenge wose ndetse ugasanga hari n’imirenge itagifite.

    Umugenzuzi mukuru yagaragaje ko hari poste de santé 20 zari ziri kubakwa mu turere twa Rulindo, Nyamasheke, Kamonyi, Muhanga, na Ngororero aho bigaragara ko mu kuzubaka hari hakoreshejwe amafaranga y’ubudehe [Ubudehe Program Funds] agera kuri miliyoni 144 Frw .

    Uretse izi ariko hari izigera kuri 51 zo mu turere dutanu twa Rusizi, Nyamagabe, Karongi, Ngororero na Rutsiro, zubatswe zitwaye arenga miliyoni 324 Frw ariko zikaba zidakoreshwa.

    Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yasabye urwego rw’uturere ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA kumenya neza ko amavuriro mato yubatswe mu tugari hagamijwe guteza imbere Ubuzima atanga umusaruro ukenewe.

    Hagaragaye ko muri Poste de Santé naho habonetsemo icyuho nyuma yo kutagenzurwa neza zimwe zikaba zidakora kandi zaratanzweho akayabo

  • Canada: Ubushyuhe bukabije bwahitanye abasaga 130 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vancouver
    Vancouver

    Uko kuzamuka k’umubare w’abapfuye ku buryo butunguranye, bifitanye isano n’igipimo cy’ubushyuhe bukabije bwibasiye Uburengerazuba bw’Umugabane wa Amerika, nk’uko byatangajwe na Polisi ya Canada.

    Polisi mu Mujyi wa Vancouver na ‘La Gendarmerie royale du Canada’ batangaje ko nibura abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka ‘métropole’ ya Canada, uhereye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe ubushyuhe bwatangiraga kuzamuka cyane.

    Mu itangazo ryasohowe na Polisi ya Canada yagize iti “Ubushyuhe bukabije butigeze bubaho mu mateka, bwibasiye Uburengerazuba bwa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turatekereza ko ubwo bushyuhe bwagize uruhare muri nyinshi mu mpfu ziyongereye cyane muri iyi minsi, cyane cyane ko abenshi mu bapfuye bari abantu bageze mu za bukuru”.

    Hashize iminsi igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru ya 300C, kandi ubundi muri iki gihe ngo ubushyuhe bwabaga muri kuri 210C, gusa ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, mu Mujyi wa Lytton, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Vancouver, igipimo cy’ubushyuhe ngo cyarazamutse kigera kuri 47.90C, nk’uko bitangazwa na Polisi ya Canada.

    Ku wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, ku rubuga rwa Twitter Ikigo gishinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere (Environment and Climate Change Canada ‘ECC’), cyavuze ko saa kumi n’iminota makumyabiri (16H20), kuri sitasiyo ya Lytton, igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikagera kuri 49.50C, icyo kikaba ari igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru mu mateka.

    Steve Addison, Umuvugizi wa Polisi ya Vancouver yagize ati “Vancouver ntirigera igira ubushyuhe bungana butya, kandi ikibabaje ni uko ubu hari abantu babarirwa mu binyacumi bamaze guhitanwa na bwo”.


  • Bamwe mu bikomerezwa byo mu butegetsi bwa Mitterand bashatse gutesha agaciro raporo Duclert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize Komisiyo yize ku ruhare rw
    Abagize Komisiyo yize ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro n’abanyeshuri n’abarimu muri UR-Huye

    Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki 29 Kamena 2021, ubwo yari muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu mashami yigisha amateka, amategeko, indimi n’ububanyi n’amahanga ndetse n’abarimu, akaba yari kumwe na bamwe mu mpuguke zigize iyo komisiyo.

    Ni nyuma yo gusobanura ibikubiye muri raporo y’amapaje 1,200 bakoze bahereye ku ishyinguranyandiko zirebana n’u Rwanda mu nzego z’u Bufaransa zitandukanye zirimo Perezidansi y’igihe cya Perezida Mitterand, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubuyobozi bw’Ingabo.

    Yagize ati “N’ubwo muri rusange Abafaransa bakiriye neza iyi raporo, abari ku isonga mu butegetsi bw’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 ku isonga, Hubert Vedrine wari umunyamabanga mukuru wa Elysé (Perezidansi y’Ubufaransa), bagerageje kwamagana no gutesha agaciro iyi raporo”.

    Duclert yaje gusobanurira abanyeshuri bo muri UR ibijyanye na raporo y
    Duclert yaje gusobanurira abanyeshuri bo muri UR ibijyanye na raporo y’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yunzemo ati “Gusa ntacyo bivuze kuko raporo ishingiye ku bimenyetso idashingiye ku marangamutima, n’abayirwanya ni ugushaka guhisha uruhare rwabo rwihariye”.

    Mu byagaragajwe n’iyo raporo harimo kuba u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko atari icyitso cy’abayiteguye bakanayikora.

    Abanyeshuri n’abarimu babajije impamvu raporo ica ku ruhande, Duclert avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko kuba u Bufaransa bwarateraga inkunga Leta ya Habyarimana bwarabaga buzi ko iri no gutegura Jenoside. Gusa ngo ntibyabuza abanyamategeko kwifashisha ibimenyetso bikubiye muri raporo.

    Duclert yasigiye isomero rya Kaminuza igitabo gikubiyemo raporo y
    Duclert yasigiye isomero rya Kaminuza igitabo gikubiyemo raporo y’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ubundi Perezida Habyarimana ngo yafataga Mitterand nka se wa batisimu ndetse n’imiryango yabo ari inshuti zihariye, ku buryo ingendo zose yakoraga hanze ya Afurika yabanzaga guca i Paris kandi akakirwa na Mitterand.

    Ibyo ngo byatumye afatwa nk’umwizerwa, bihuma amaso abategetsi b’Abafaransa ku mugambi wo kurimbura Abatutsi intagondwa zo mu butegetsi bwe zari zifite.

    Duclert anavuga ko iyo raporo ari intangiriro nziza y’indi ‘paji’ y’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, umubano urimo kwemera amateka no kubaka icyizere.

    Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwo muri UR-Huye
    Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwo muri UR-Huye


  • Icyo abaturage bavuga ku ruzinduko rw’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byatewe n’uburyo abaturage babonye Abakuru b’ibihugu basabana, abayobozi b’Intara basabana nta rwikekwe, inzego z’umutekano zibarinze zisabana, abakora mu nzego z’iperereza bakorera hamwe.

    Ni ibyishimo ku batuye umujyi wa Gisenyi babonye Perezida Kagame atwaye mu modoka Perezida Tshisekedi baganira bishimye, kuko uyu mubano bavuga ko bawitezeho byinshi birenze amasezerano yasinywe mu guteza imbere ubuhahirane, ahubwo no kubana neza kw’abatuye ibihugu byombi.

    Mbananayo wari mu mujyi wa Gisenyi wabonye imodoka z’abayobozi agira ati “Twarabibonye turishima kuko tuzi ko Perezida wacu adushakira ibyiza. Twizera ko baganiriye ibizatugirira akamaro, tukabana neza n’abaturanyi, tugakorana neza nta rwikekwe”.

    Mbananayo avuga ko asanzwe akora akazi k’ubuyedi mu mujyi wa Goma ariko hari igihe ku mupaka bitagendaG neza Umunyarwanda agahohoterwa.

    Ati “Byagiye bibaho Umunyarwanda ku mupaka agahohoterwa, tukakwa amafaranga n’ibyangombwa byo kutunaniza bitewe n’umwuka wabaga utari mwiza. Ubwo abayobozi babanye neza n’abakozi ku mupaka bazajya badufata neza kuko badufashe nabi bitashimisha abakuru b’ibihugu”.

    Ku ruhande rw’abanyecongo bavuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame, ibi bikaba byararanzwe n’uburyo bahagaze ku muhanda baje ku mwakira ari benshi bavuga ngo “Urakoze”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’imitingito

    Abanyekongo benshi, cyane abatuye umujyi wa Goma, kumva Perezida Kagame mu mujyi wa Goma byari ibintu bidashoboka, umujyi utinywa kubera umutekano mucye wa hato na hato, umujyi wegereye ishyamba ry’ibirunga rihoramo abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwica no gushimuta, ibikorwa biheruka bikaba birimo urupfu rw’uwari Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC, Atannasio.

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati “Turishimye cyane kubera guhura kw’abakuru b’ibihugu kuko natwe abaturage tuzabyungukiramo. Hari abacuruzi bato bambukiranya umupaka buri munsi baje gucuruza i Goma natwe tukajya i Gisenyi, nk’uko Perezida wacu yagiye Gisenyi kureba Perezida Kagame na we akaza i Goma, turabibashimira”.

    Issa ni umuturage wa Goma, avuga ko kubona Kagame mu mujyi wa Goma bigaragaza ubushake b’abakuru b’ibihugu mu kubana neza.

    Ati “Guhura kwabo byadushimishije kuko bigaragaza ejo hazaza h’ibihugu byacu, kubona kagame yaje i Goma byatunyuze, azi umutekano mucye duhorana hano, kuba yahaje ni ikimenyetso gikomeye kuko ni ubwa mbere tumubonye. Izindi nshuro yahuye na Perezida Kabila byaberega ku mupaka ariko kuba yemeye kuza i Goma bigaragaza ubushake afite ku banyekongo”.

    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma
    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma

    Abanyekongo batangariye umubano w’abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko bidasanzwe ko abakuru b’ibihugu bagenderana iminsi ikurikirana.

    Umwe mu nzego z’umutekano mu barinda Perezida Tshisekedi, yabwiye Kigali Today ko ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze kugeraho iyo bikorwa ku gihe Perezida Kabila yari ku butegetsi, imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo iba yararangiye, ndetse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari kuba bugeze kure.

    Si abaturage basanzwe bishimye gusa kuko n’abayobozi bishimye, Guverineri Habitegeko Francis ari mu baherekeje Umukuru w’igihugu kwakira Perezida Tshisekedi i Rubavu ndetse yambuka n’umupaka ajya i Goma, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Ndima Constant, tuganira imibanire myiza, urujya n’uruza rw’abaturage, dushobora kwigana urugero duhabwa n’Abayobozi b’ibihugu byacu”.

    Umwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu ati “Harakabaho u Rwanda na RDC, murakoze Perezida Kagame na Tshisekedi gukomeza ubufatanye bw’ibihugu u Rwanda na RDC bizana hamwe igihe cyose”.

    Abaturage bishimiye umubano hagati y
    Abaturage bishimiye umubano hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi

    Kagame ubwo yari imbere y’itangazamakuru yavuze ko kubana neza kw’ibihugu byombi abaturage bazabyungukiramo, urugero atanga ni aho abanyekongo bakiriwe mu Rwanda mu gihe cy’iruka rya Nyiragongo.

    Na ho Perezida Tshisekedi avuga ko u Rwanda rwatekereje gutanga ubufasha bwakira abaturage ba RDC bahungiye mu Rwanda ibirunga mbere y’uko Perezida Tshisekedi abisaba.

    Yagize ati “Nahamagaye Perezida Kagame musaba kwakira abaturage bacu bahungira i Rubavu mu gihe cy’iruka ry’ibirunga, nsanga yarangije gutanga amabwiriza yo kubakira”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo

    Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kuba intangiriro mu bufatanye bw’ihugu byombi nk’uko bishobora gufasha akarere mu kunga umurunga w’ubumwe, kuko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yahise ajya guhura na Perezida Tshisekedi.

    Abaturage bari benshi ku mihanda
    Abaturage bari benshi ku mihanda


  • Icyo abaturage bavuga ku ruzinduko rw’Abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byatewe n’uburyo abaturage babonye Abakuru b’ibihugu basabana, abayobozi b’Intara basabana nta rwikekwe, inzego z’umutekano zibarinze zisabana, abakora mu nzego z’iperereza bakorera hamwe.

    Ni ibyishimo ku batuye umujyi wa Gisenyi babonye Perezida Kagame atwaye mu modoka Perezida Tshisekedi baganira bishimye, kuko uyu mubano bavuga ko bawitezeho byinshi birenze amasezerano yasinywe mu guteza imbere ubuhahirane, ahubwo no kubana neza kw’abatuye ibihugu byombi.

    Mbananayo wari mu mujyi wa Gisenyi wabonye imodoka z’abayobozi agira ati “Twarabibonye turishima kuko tuzi ko Perezida wacu adushakira ibyiza. Twizera ko baganiriye ibizatugirira akamaro, tukabana neza n’abaturanyi, tugakorana neza nta rwikekwe”.

    Mbananayo avuga ko asanzwe akora akazi k’ubuyedi mu mujyi wa Goma ariko hari igihe ku mupaka bitagendaG neza Umunyarwanda agahohoterwa.

    Ati “Byagiye bibaho Umunyarwanda ku mupaka agahohoterwa, tukakwa amafaranga n’ibyangombwa byo kutunaniza bitewe n’umwuka wabaga utari mwiza. Ubwo abayobozi babanye neza n’abakozi ku mupaka bazajya badufata neza kuko badufashe nabi bitashimisha abakuru b’ibihugu”.

    Ku ruhande rw’abanyecongo bavuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame, ibi bikaba byararanzwe n’uburyo bahagaze ku muhanda baje ku mwakira ari benshi bavuga ngo “Urakoze”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’imitingito

    Abanyekongo benshi, cyane abatuye umujyi wa Goma, kumva Perezida Kagame mu mujyi wa Goma byari ibintu bidashoboka, umujyi utinywa kubera umutekano mucye wa hato na hato, umujyi wegereye ishyamba ry’ibirunga rihoramo abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwica no gushimuta, ibikorwa biheruka bikaba birimo urupfu rw’uwari Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC, Atannasio.

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati “Turishimye cyane kubera guhura kw’abakuru b’ibihugu kuko natwe abaturage tuzabyungukiramo. Hari abacuruzi bato bambukiranya umupaka buri munsi baje gucuruza i Goma natwe tukajya i Gisenyi, nk’uko Perezida wacu yagiye Gisenyi kureba Perezida Kagame na we akaza i Goma, turabibashimira”.

    Issa ni umuturage wa Goma, avuga ko kubona Kagame mu mujyi wa Goma bigaragaza ubushake b’abakuru b’ibihugu mu kubana neza.

    Ati “Guhura kwabo byadushimishije kuko bigaragaza ejo hazaza h’ibihugu byacu, kubona kagame yaje i Goma byatunyuze, azi umutekano mucye duhorana hano, kuba yahaje ni ikimenyetso gikomeye kuko ni ubwa mbere tumubonye. Izindi nshuro yahuye na Perezida Kabila byaberega ku mupaka ariko kuba yemeye kuza i Goma bigaragaza ubushake afite ku banyekongo”.

    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma
    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma

    Abanyekongo batangariye umubano w’abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko bidasanzwe ko abakuru b’ibihugu bagenderana iminsi ikurikirana.

    Umwe mu nzego z’umutekano mu barinda Perezida Tshisekedi, yabwiye Kigali Today ko ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze kugeraho iyo bikorwa ku gihe Perezida Kabila yari ku butegetsi, imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo iba yararangiye, ndetse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari kuba bugeze kure.

    Si abaturage basanzwe bishimye gusa kuko n’abayobozi bishimye, Guverineri Habitegeko Francis ari mu baherekeje Umukuru w’igihugu kwakira Perezida Tshisekedi i Rubavu ndetse yambuka n’umupaka ajya i Goma, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Ndima Constant, tuganira imibanire myiza, urujya n’uruza rw’abaturage, dushobora kwigana urugero duhabwa n’Abayobozi b’ibihugu byacu”.

    Umwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu ati “Harakabaho u Rwanda na RDC, murakoze Perezida Kagame na Tshisekedi gukomeza ubufatanye bw’ibihugu u Rwanda na RDC bizana hamwe igihe cyose”.

    Abaturage bishimiye umubano hagati y
    Abaturage bishimiye umubano hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi

    Kagame ubwo yari imbere y’itangazamakuru yavuze ko kubana neza kw’ibihugu byombi abaturage bazabyungukiramo, urugero atanga ni aho abanyekongo bakiriwe mu Rwanda mu gihe cy’iruka rya Nyiragongo.

    Na ho Perezida Tshisekedi avuga ko u Rwanda rwatekereje gutanga ubufasha bwakira abaturage ba RDC bahungiye mu Rwanda ibirunga mbere y’uko Perezida Tshisekedi abisaba.

    Yagize ati “Nahamagaye Perezida Kagame musaba kwakira abaturage bacu bahungira i Rubavu mu gihe cy’iruka ry’ibirunga, nsanga yarangije gutanga amabwiriza yo kubakira”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo

    Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kuba intangiriro mu bufatanye bw’ihugu byombi nk’uko bishobora gufasha akarere mu kunga umurunga w’ubumwe, kuko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yahise ajya guhura na Perezida Tshisekedi.

    Abaturage bari benshi ku mihanda
    Abaturage bari benshi ku mihanda