Tag: featured

  • Amarembo akomeje kwaguka; ibyo kwitega ku bihugu umunani byashimangiye umubano n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa Mbere ni Amir Mohammad Khan wa Pakistan uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

    Ni mu gihe abo yakiriye ku wa Kabiri harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

    Umubano w’u Rwanda na Pakistan ugiye guhindura isura

    Ni ku nshuro ya mbere, Pakistan yagize Ambasaderi ufite icyicaro i Kigali, ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi.

    Ibi bihugu kandi bifitanye amateka maremare kuko abacuruzi ba mbere bakomoka muri icyo gihugu bageze mu Rwanda mu myaka isaga ijana ishize.

    Mu 1994 Pakistan, iri mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NIRS, igaragaza ko Pakistan ari kimwe mu bihugu u Rwanda rukoramo ubucuruzi kuko nko muri Werurwe 2020, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.43$, aba miliyoni 3.11$ muri Gashyantare na miliyoni 5.95$ muri Werurwe uyu mwaka.

    Ambasaderi mushya wa Pakistan, Amir Mohammad Khan, yavuze ko azateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi nishimiye gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda. Twaganiriye kuri byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi.”

    Pakistan ni igihugu gituwe cyane kuko gituwe na miliyoni 225 bituma kiba icya gatanu mu bifite abaturage benshi ku Isi, n’icya kabiri mu bituwe n’Abayisilamu benshi, kigaturana n’ibihugu birimo u Buhinde, Iran, u Bushinwa na Afghanistan.

    Arif Alvi niwe Perezida wa 13 wa Pakistan, ariko Minisitiri w’Intebe, Imran Khan wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, niwe muyobozi ugaragara mu bikorwa cyane, bombi bakaba baragiyeho mu 2018. Pakistan n’u Rwanda bihuriye muri Commonwealth, ndetse iki gihugu ni kimwe muri bine bifite intwaro kirimbuzi ariko mu masezerano mpuzamahanga abyemerera kuzitunga.

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220 {JPEG}

    U Rwanda ruzigira ku bukerarugendo buteye imbere bwa Thailand

    Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira ubwo Bwami mu Rwanda, avuga ko umubano w’imyaka 34 hagati y’ibihugu byombi ushimangirwa n’amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikirere (BASA).

    Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi ku bucuruzi, ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.”

    Imibare itangazwa na NISR igaragaza ko ibicuruzwa byo muri Thailand byazanywe ku isoko ry’u Rwanda mu gihembwe cya Kane cya 2018 byari bifite agaciro ka miliyoni 4.84$ mu gihe ibyo mu gihembwe nk’icyo cya 2019 byari bifite agaciro ka miliyoni 12.66$.

    Ambasaderi Tangulrat, yavuze ko azibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

    Yakomeje ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. Covid-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

    Kuri miliyoni 66, Ubwami bwa Thailand, bukikijwe na Myanmar, Laos, Cambodia n’ibindi. Iki gihugu giteye imbere mu bukerarugendo bugize 21% by’ubukungu bwa Thailand, aho bwinjije milayari 62$ mu 2019, mbere y’icyorezo cya Covid-19. Ubu bwami bwakunze kugira ibibazo by’umutekano, bukaba buri ku mwanya wa kane ku Isi mu hantu habereye ihirikwa ryinshi ry’ubutegetsi.

    Umwami wa Thailand ni Maha Vajiralongkorn akaba yarimye ingoma mu 2016.

    Thailand ikurura ba mukerarugendo benshi ku mwaka kubera amateka y’ibirango by’umuco biri muri icyo gihugu

    Imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Venezuela

    Jesús Agustín Manzanilla Puppo Uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, ati “Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”

    Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”

    Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.

    Venezuela ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi ku Isi

    Zellweger azanye ingamba zo gushimangira umubano w’u Busuwisi n’u Rwanda umaze imyaka 60

    Ambasaderi mushya w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yagiyeho asimbuye Half Heckner uherutse gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 60 kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti dore ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo imiterere karemano.

    Mu 2011, itsinda ryo mu Busuwisi ryaje kwigira ku Rwanda ku buryo rukoresha mu gucunga umutekano binyuze mu nzego zirimo Local Defense.

    NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2018, ibicuruzwa byavuye mu Busuwisi bizanwa ku isoko ry’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 6.49$, mu gihe mu Ukwakira 2019 byari bigeze kuri 9.49$.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda rushobora kwigira ku Busuwisi ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, na cyane ko icyo gihugu giteye imbere muri ibyo bikorwa.

    Ati “Ikindi twaganiriye na Perezida Kagame ndetse tuzanakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama.”

    U Busuwisi buhuriye kuri byinshi n’u Rwanda birimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kikagirwa n’imisozi myinshi, kikanagira umwihariko wo kwakira inama nyinshi zirimo nk’iya Davos iba buri mwaka, ndetse no kuba icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga, ibintu n’u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.

    Iki gihugu ni kimwe mu bikize ku Isi kuko cyari gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 703$, nyamara gituwe na miliyoni 8 gusa.

    U Busuwisi bugizwe n’imisozi myinshi ndetse n’ibiyaga

    Abandi ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwaanda ni uw’Ubwami bwa Norvège, Elin ØstebØ Johansen, wagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

    U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

    Mu 2010, iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo aburanire mu Rwanda, kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 kuri Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

    Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie, Zsolt Mészáro avuga ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza, ndetse ko igihugu cye cyagize uruhare mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

    Ambasaderi Zsolt Mészáro yasobanuye ko igihugu cye cyatangiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi, kuko cyatanze buruse 20 ku banyeshuri bazajya kwiga muri icyo gihugu muri Nzeri, bakazishyurirwa ibintu by’ibanze birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’andi abafasha kwiga neza.

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igaragaza ko ibihugu 39 bifite ba Ambasaderi bafite icyicaro i Kigali mu gihe Imiryango Mpuzamahanga 30 ifite abayihagarariye, ndetse n’abantu 10 bahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ariko batari ambasaderi, mu gihe ibihugu 65 bifite ba ambasaderi babihagarariye mu Rwanda ariko bafite icyicaro hanze.

    Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda Sasirit Tangulrat yakiriwe na Perezida Kagame, azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda Agustín Manzanilla Puppo uzaba ufite icyicaro i Nairobi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Chypre mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvege

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger

    Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi Luke Joseph Williams wa Australie

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie

    Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Amir Mohammad Khan Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali

  • Gakenke: Akarere kashoye akabakaba miliyoni 400 mu biraro bihuza imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n
    Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 97

    Ni umushinga ako karere gaterwamo inkunga na kompanyi y’Abanyamerika yitwa Bridges to Prosperity (B2P), aho mu masezerano akarere gafitanye n’iyo kompanyi, ari ugutanga impuguke mu kubaka ibyo biraro akarere kagatanga ikiguzi cy’ibikoresho, kagahemba n’abakozi bubaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabwiye Kigali Today ko mu mihigo y’uyu mwaka, bari bahize ko bazubaka ibiraro bine aho byose byamaze kuzura.

    Hari ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe, hakaba n’icyitwa Kabutimbo cyo mu Murenge wa Rusaza, gihuza abaturage bo mu Kagari ka Rurembo na Nyundo, hari n’ikiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’uwa Mataba, hakaba n’ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere mu Murenge wa Gashenyi.

    Bamwe mu abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baruhutse ikibazo cyo kubura uko bajya mu masoko, aho kandi ibyo biraro bigiye kuzamura ubukungu bwabo nyuma yuko babagaho badashobora kugenderana.

    Umwe mu baturage bahawe ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere, avuga ko isoko ry’ibiribwa rya Base barireberaga hakurya y’aho batuye, ariko badashobora kurizanamo ibiribwa kubera kubura aho bambukira umugezi wa Base, n’uwambutse akajya gushaka akayira kareshya n’ibirometero bitatu.

    Ati “Twaburaga uburyo twambuka ngo tugere muri ririya soko ry’ibiribwa rya Base, twarireberaga hakurya urijemo akajya gushakisha akayira ko kwambukiraho bimuvunnye kandi asesera agakoresha ibilometero bigera kuri bitatu, hehe no kubura aho tugurishiriza ibiribwa byacu, turakize pe, tugiye noneho guhinga dufite kuraje”.

    Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana
    Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana

    Undi muturage wo mu Murenge wa Minazi ati “Kurema isoko rya Gakenke ntibyadukundiraga kubera umugezi munini wa Base wangijwe n’ibiza ufunga inzira, ubu ikibazo kirakemutse, ubuyobozi bwacu ni ubwo gushimwa buhora budutekerezaho”.

    Visi Meya Niyonsenga, yavuze ko ibyo biraro bije kuzamura iterambere ry’abaturage, aho muri imwe mu mirenge imigenderanire n’imihahiranire yari yarahagaze kubera kubura aho abaturage bambukira, nyuma y’uko imwe mu migezi yagiye yangizwa n’ibiza.

    Agira ati “Abaturage barasubijwe nyuma y’igihe kirekire imwe mu mirenge itagenderana, ugasanga biteye imbogamizi ku iterambere ryabo, ibi biraro bine twari twarabihize mu mihigo y’uyu mwaka, none turayesheje byose byamaze kuzura”.

    Arongera ati “Nk’iki kiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’wa Mataba, abaturage bari bafite ikibazo kibakomereye cyo kuba nta buhahirane na buke bafite bwo kuba bahura na Mataba na Minazi, kurema isoko rya Gakenke ntibyabashobokeraga kubera umugezi munini wa Base wahangije bakabura inzira, icyo kije gukemura ibyo bibazo by’ubuhahirane”.

    Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n
    Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n’ibiza

    Yagarutse no ku kiraro cyitwa ku Iterambere avuga ko abantu bo hakurya y’umugezi wa Base, batashoboraga kurema isoko ry’ibiribwa rya Base aho baburaga uburyo bazana ibiribwa byabo, kugira ngo bigurishirizwe muri iryo soko.

    Avuga ko iyo kompanyi ikomeje imikoranire n’Akarere ka Gakenke, ku buryo no mu mwaka utaha imikoranire yakomeza, gusa akarere kakaba gafite imbogamizi yo kubona amikoro, aho kagikomeje gushakisha uburyo kakemura ibibazo by’ibikorwaremezo bisigaye.


  • Burera: Umusore arakekwaho gufata ku ngufu umukecuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo musore usanzwe akora akazi k’ububaji n’ubwubatsi, yatawe muri yombi tariki 30 Kamena 2021, aho mu ijoro rishyira iyo tariki ya 30, ngo yahuye n’uwo mukecuru agenda wenyine mu kumugirira impuhwe amusaba kumuherekeza, mu rwego rwo kumurindira umutekano.

    Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya kwa Mudugudu kurega uwo musore, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Bizimana Ildephonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu.

    Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.

    Yagize ati “Ni byo koko ibyo byabaye mu ijoro rishyira tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’uko uwo mukecuru yazindutse ajya kurega uwo musore kwa Mudugudu, twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa”.

    Uwo muyobozi avuga ko bashobora kuba bari basinze, dore ko binabujijwe kugenda muri ayo masaha nk’uko biri mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Birumvikana, birashoboka ko bari basinze kuba bari mu nzira muri ayo masaha, iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego”.

    Uwo muyobozi yanenze abaturage bakomeje kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19, aho yamaganye uwo musore n’uwo mukecuru ku bw’amakosa bakoze yo kuba batubahirije amabwiriza ngo babe bari mu ngo zabo mu masaha yagenwe.

    Ati “Ubutumwa duha abaturage, icya mbere icyabiteye ni uko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, niba mu mabwiriza y’ejo hashize yarasabaga umuturage kuba yageze mu rugo saa moya, bikaba byagaragaye ko bagiranye ikibazo mu masaha y’igicuku, ni uko bari barenze ku mabwiriza, mu kwica amabwiriza bishobora gukurura n’ibindi byaha, ikindi ni n’amahano, ntibikwiye kumva ko umusore yafashe umukecuru ku mbaraga, ubutumwa duha abaturage ni ukuvuga ngo ni habeho kwirinda, kwitwararika, kubaha umuco no kwiyubaha ubwabo”.

  • U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha gukora inkingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati y’impande zombi yasinywe ku itariki 30 Kamena 2021, akaba yarashyizweho umukono na Clare Akamanzi, Umuyobozi wa ‘RDB'( Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere), naho ku ruhande rwa ku ruhande rwa ‘EU’, asinywa na Jutta Urpilainen, Komiseri Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri ‘EU’.

    Biteganyijwe ko igice cy’ayo mafaranga kigenewe urwego rw’ubuzima, azafasha Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), muri gahunda zijyanye no gukurura ishoramari ryo gukora inkingo mu Rwanda.

    Ikindi kandi ayo mafaranga azanafasha Ikigo ‘RFDA’ kubaka Laboratwari igezweho ifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gupima imiti, ibyo bikazanafasha icyo Kigo kuzamura urwego kiriho, kigera ku rwego rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko ari intambwe u Rwanda ruteye iruganisha mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga, bityo iyo ntambwe ikaganisha igihugu mu rugendo rwo gutangira kwikorera inkingo.

    Akamanzi Clare, Umuyobozi mukuru wa ‘RDB’ avuga ko Afurika igifite ikibazo ko inkingo zihakorerwa zingana na 1% gusa, akaba asanga ayo masezerano yasinywe, azafasha mu kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kwikorera inkingo ndetse no gukora imiti, ibyo bikazaba igisubizo mu Karere ruherereye ndetse no k’Umugabane muri rusange.

    Jutta Urpilainen, Komiseri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga we muri ‘EU’ we yavuze ko ayo masezerano yasinywe, azafasha mu koroshya uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

    Yakomeje avuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera imiti n’inkingo.

    Mu kwezi gushize kwa Kamena nibwo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Ngozi Okonjo-Iweala, yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo za Covid-19 mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na Nigeria.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda by’umwihariko muri urwo rwego, rwo kwitegura gutangira gukora inkingo, ngo rwatangiye gukorana n’inganda zifite ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, nko mu buhinzi no bindi byorezo, rukaba rwaramaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga, muri iki gihe rukaba rurimo kuganira n’abazatanga ubufasha bw’amafaranga, ndetse ngo mu mezi makeya, “abantu bakaba bashobora kumva indi nkuru”.

  • Amavubi akomeje imyitozo yitegura CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni urushanwa byari biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki 03/07/2021 muri Ethiopia, gusa mu minis ishize ubuyobozi bwa CEACAF bwatangaje ko iri rushanwa ryimuriwe tariki ya 17/03/20221.

    Zimwe mu mpamvu zatanzwe zatumye iyi CECAFA yimurwa, harimo kuba bimwe mu bihugu biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse no gukora ingendo zijya hanze bikaba bigoye.

    Harimo kandi no kuba igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nyuma yo gukina igikombe cy’isi cy’abarabu, bamwe mu bakinnyi b’icyo gihugu bakiri mu kato.

    Abakinnyi b’u Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere bari mu myitozo, aho usibye umukinnyi Niyonzima Olvier Sefu wa APR FC, abandi bose bakina mu Rwanda bari kuyikora, bakaba biyongeraho SAMUEL Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo mu Bubiligi.

    SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y
    SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y’Amavubi

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

    Abanyezamu :

    NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

    Abakina inyuma

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

    Abakina Hagati :

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu

    NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

    Amafoto y’Amavubi U-23 mu myitozo

    Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA
    Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA

  • Ni ryari umuntu wirukanywe mu bakozi ba Leta yemererwa kongera gukorera Leta? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese bigenda bite ngo umukozi wa Leta ashyirwe kuri urwo rutonde? Ese yemerewe kongera kuzakorera Leta? Ibi ni byo tugarukaho mu nkuru ijyanye n’amategeko igamije kurushaho gufasha abasomyi ba Kigali Today gusobanukirwa neza n’ibyo amategeko ateganya cyane cyane amategeko ajyanye n’umurimo.

    Umukozi wa Leta ashyirwa kuri urwo rutonde iyo yakoze amakosa akomeye mu kazi. Aya makosa ahanini usanga ari amakosa akomeye aba yanatumye yirukanwa mu bakozi ba Leta.

    Umukozi wa Leta afatwa nk’uwakoze ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa ku kazi iyo:

    1° anyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta.
    2° asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke.
    3° akoze uburiganya.
    4° akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha.
    5° ahojeje undi muntu ku nkeke, amukubise cyangwa barwanye.
    6° amennye ibanga ry’akazi.
    7° yibye.
    8° ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose.
    9° akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga.
    10° akoresheje nabi ububasha yahawe.
    11° yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n’akazi.
    12° udakoze inshingano ze, uzikoze nabi cyangwa utazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa Igihugu.
    13° utaye akazi mu gihe kigeze nibura ku minsi irindwi (7) y’akazi.

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 45 y’itegeko N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021, Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta. Dosiye y’umukozi wa Leta wirukanywe ku kazi mu butegetsi bwa Leta ishyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abantu batemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta.

    Amategeko ateganya ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanwe mu bakozi ba Leta, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.

    Ingingo ya 46 y’iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta iteganya ko habaho igikorwa cy’ihanagurabusembwa nyuma y’igihano. Umukozi wa Leta ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi wamuhaye igihano, guhanagurwaho ubusembwa.

    Uwahoze ari umukozi wa Leta wirukanywe agashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe kwaka akazi muri Leta iyo ashaka gusubira mu kazi ka Leta yandika asaba ihanagurabusembwa amaze nibura imyaka itanu (5) ibarwa uhereye igihe yirukaniwe mu bakozi ba Leta.

    Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego umukozi yirukanywemo. Umuyobozi watanze igihano cyo kwirukanwa abanza kugisha inama Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano mbere yo gufata umwanzuro wo gutanga ihanagurabusembwa.

    Ibisabwa mu gutanga ihanagurabusembwa rituma umukozi yongera kugaruka mu bakozi ba Leta

    Umukozi wa Leta usaba ihanagurabusembwa ashobora kurihabwa iyo yerekanye ko yababajwe n’ibyo yakoze kandi akarangwa n’imyitwarire myiza nyuma y’igihano.

    Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa mbere rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka ibiri (2) umukozi ahanwe. Ibihano byo mu rwego rw’akazi byo ku rwego rwa mbere uhereye ku gihano cyoroheje ujya ku gikomeye ni kwihanangirizwa no kugawa.

    Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa kabiri rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka itanu (5) umukozi ahanwe. Aha igihano byo mu rwego rwa kabiri kirimo kwirukanwa ku kazi (Dismissal).

    Icyakora, mu nyungu rusange, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guhanagura ubusembwa ku mukozi wa Leta wirukanywe, adategereje ko igihe kivugwa muri iyi ngingo kirangira, iyo hari ibimenyetso bihagije by’uko yagaragaje ko yababajwe n’ibyo yakoze kandi akarangwa n’imyitwarire myiza nyuma y’igihano.

    Ihanagurabusembwa rikuraho igihano umukozi wa Leta yahawe

    Ihanagurabusembwa rigira agaciro uhereye umunsi ryatangiwe. Inyandiko y’ihanagurabusembwa ibikwa muri dosiye y’umukozi wa Leta.

    Ikindi kintu cy’ingenzi umukozi uwo ari we wese agomba kumenya ni uko gukurikirana umukozi ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi bitagomba kubangamira uburyozwe bw’icyaha.

    Ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma hatangizwa icyarimwe ikurikiranwa ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi n’ikurikiranacyaha. Aha ushobora guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ariko bitewe n’icyaha cyakozwe ukaba wanakurikiranwa mu butabera.

    Iyo umukozi wa Leta akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, urwego akorera rumukurikirana ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi rutabanje gutegereza ko ikurikiranacyaha rirangira.

    Ubusanzwe ibihano byo mu rwego rw’akazi nk’uko iteka rya Perezida wa Repubulika rya 2021 ribiteganya ni : kwihanangirizwa, ° kugawa, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahembwa, kwirukanwa ku kazi.

    Umukozi wa Leta wakatiwe mu rubanza rwabaye ndakuka igifungo kiri munsi y’amezi atandatu (6) asubizwa mu kazi iyo igifungo kirangiye, keretse iyo uburyozwe bw’ikosa ry’akazi bwagaragaje ko uwo mukozi wa Leta agomba kwirukanwa ku kazi.

    Umukozi wa Leta uhamijwe mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) yirukanwa mu kazi ka Leta. Iyo ashaka gusubira mu bakozi ba Leta we bisaba ko abanza guhanagurwaho ubusembwa yatewe n’icyaha (Criminal Rehabilitation) hanyuma akabona gusaba ko yanahanagurwaho ubusembwa bujyanye n’amakosa yakoze mu kazi yari yirukaniwe akanayakurikiranwaho nk’icyaha mu rukiko akabona gusubira mu kazi bitewe n’igisubizo ku busabe bwo guhanagurwaho ubusembwa.

    Hari aho byajyaga bibaho ko umukozi ashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe gukorera Leta (Blacklist) ntibyubahirizwe akaba yagaruka mu kazi ka Leta habayeho kujijisha urwego yasabyemo akazi ariko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umuriro yafashe ingamba ishyiraho uburyo bwo kubamenyekanisha binyuze ku guha amakuru ibigo binyuranye. Mbere abari kuri uru rutonde bajyaga bashyirwa ku rubuga rwayo no ku rubuga abantu basabiraho akazi ka Leta (E-Recruitment) ariko kubera imirimo yo kuvugurura izi mbuga ntabwo bagishyirwaho ahubwo MIFOTRA ibimenyesha ibigo mu buryo bwihariye iyo bari gutoranya abajya mu kazi.

  • Mutuyemariya wari ushinzwe Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza arenga miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Mutuyemariya aregwa muri dosiye y’abantu 12 [barimo Pasiteri Sibomana Jean wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije] bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero ungana na miliyari 6 Frw warigishijwe ubwo hubakwaga inyubako ya Dove Hotel ku Gisozi.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rukuru mu bujurire, ku wa 30 Kamena 2021 rwakomeje humvwa ukwiregura kwa Mutuyemariya Christine.

    Uyu mubyeyi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Yunganiwe na Me Muhisoni Stella Matutina.

    Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Mutuyemariya yanyereje 2.732.252.872 Frw, ndetse bukaba bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Bwakomeje bugaragaza ko kugira ngo ayo mafaranga anyerezwe hakoreshejwe uburyo bwo kwandika amasheki ku bakozi ba ADEPR kandi mu by’ukuri hatagaragazwa icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa. Ibyo ngo byakorwaga kandi bitemewe ko abakozi ba ADEPR hari amasoko bakoramo.

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko amafaranga yose yanyerejwe yasohowe mu buryo butatu burimo ayanditswe ku bakozi ba ADEPR batandukanye, akandikwa ku bandi bantu kandi mu by’ukuri ntacyo bakoreye itorero; andi yanditswe mu mazina ye bwite ariko yose bigaragaza ko byakozwe binyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR. Ikindi bushingiraho ni uko nta kigaragaza ko ibyo baherewe ayo mafaranga byakiriwe mu bubiko bwa ADEPR.

    Ubushinjacyaha bwahaye urukiko zimwe mu ngero buvugwa ko ibirambuye biri mu mwanzuro ukubiyemo ikirego bwatanze.

    Bwagaragaje urugero rwa sheki ya 2.600.000 Frw yo ku wa 20 Gicurasi 2015 yanditswe kuri Beninka Bertin, yitirirwa ko ayo mafaranga ariyo ayo kwishyura Siboniyo Jean Paul, hashingiwe kandi ku masezerano avugwa ko yagiranye na ADEPR ku wa ku wa 16 Kamena, bikaba bigaragara ko ayo mafaranga yasohowe n’ayo masezerano atarabaho.

    Bwavuze ko Siboniyo Jean Paul yameje ko ayo masezerano ntayo azi kandi ko ayo mafaranga ntayo yahawe. Hari inyandiko zose zasohokeyeho 2.000.000 Frw, ayo mafaranga yahawe Beninka Bertin.

    Mu rwego rwo kurigisa aya mafaranga Mutuyemariya Christine yirengagije ibiteganywa n’imikoreshereze y’umutungo muri kuko iteganya ko kugira ngo itorero ryishyure hagomba kuba hari ikigaragaza ko ibintu byakiriwe na ADEPR.

    Ikindi ni uko yashingiye kuri facture y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Nizeyimana Maurice kandi amasezerano ari hagati ye na ADEPR yo kuzana umucanga, amabuye na concassé yashingiyeho yishyura avuga ko azajya yishyurwa hakoreshejwe sheki yanditswe mu mazina ya Nizeyimana Maurice nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatatu ya’yo masezerano.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari 500.000 Frw yahawe Beninka Bertin. Mutuyemariya ngo yayatanze yirengagije ibiteganywa n’amategeko ya ADEPR ndetse yashingiye ku nyemezabwishyu y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Rebero Migabo nyamara hakishyurwa Beninka.

    Ikindi ni uko sheki isohora amafaranga yayisinye ku wa 20 Gashyantare 2014 ariko mu rwego rwo kugaragaza ko amafaranga yasohotse mu buryo bukurikije imikoreshereje y’amafranga muri ADEPR, yasinye bon de sortie de Cheque [yerekana ko amafaranga yishyuwe] ku wa 25 Gashyantare 2014.

    Migabo Rebero avuga ko nta masezerano yari afitanye na ADEPR ko ahubwo yajyaga aha ikamyo ye Nzeyimana Maurice wari ufitanye imikoranire nayo bityo akavuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa, ko nta nyemezabwishyu yigeze akora n’umukono uriho atari uwe.

    Mutuyemariya Christine yabwiye urukiko ko nta mafaranga ya ADEPR yigeze anyereza kandi ibyo yakoze byose yabikoze neza nkuko yabisabwaga.

    Yavuze ko atemera igenzura ry’umutungo “audit” yashingiweho n’Ubushinjacyaha bumushinja kuko ntayo yigeze akorerwa.

    Mutuyemariya yavuze ko atumva uburyo yashinjwa kunyereza amafaranga angana n’ayo [asaga miliyari ebyiri] wenyine. Yasabye urukiko rwabanza gusaba Ubushinjacyaha kumugaragariza uko yanyereje ku giti cye “amafaranga angana kuriya”.

    Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanura ko amafaranga yose bumushinja bwerekanye ibimenyetso bushingiraho kandi kuba akeneye ko yasobanurirwa ibikubiye muri “audit” byaba atari byo ko ahubwo hatumizwa umuhanga wakoze ubugenzuzi kugira ngo asobanurire Urukiko ibibukubiyemo.

    Me Muhisoni Stella Matutina wunganira Mutuyemariya ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku biregwa umukiliya we, yeretse urukiko imbogamizi z’amasaha avuga ko ibyo yifuza gusobanura atabivuga saa Munani kandi ari cyo gihe rwemeje ko ruzajya rusoreza iburanisha.

    Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko ryimuriwe ku wa 21 Nyakanga 2021, aho rizakomeza humvwa Mutuyemariya Christine n’umwunganira mu mategeko.

    Mutuyemariya Christine [wambaye umutuku] wahoze ashinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza asaga miliyari 2 Frw. Aha yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2018

    Me Muhisoni wunganira Mutuyemariya Christine aganira na Pasiteri Sindayigaya Théophile iburanisha rimaze gusubikwa

    Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR ashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wayo

    Abanyamategeko ba ADEPR kuri uyu wa Gatatu ubwo bari mu rukiko bakurikiye iburanisha

    Pasiteri Sebagabo Muyehe Léonard uri mu baregwa ubwo yasohokaga mu rukiko. Yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR ku ngoma ya Sibomana Jean

    Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 800

    Abanyamategeko ba ADEPR ubwo iburanisha ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021 ryari risojwe

    Beninka Bertin na Me Bizumuremyi Félix umwunganira mu mategeko basohoka mu rukiko nyuma y’iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu

    Abantu batandukanye bitabira uru rubanza rukurikiranwa n’abatari bake

  • Rwamagana: RIB iri gushakisha umugabo uherutse gutema umugore we mu buryo bukomeye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yitwa Habimana Alphonse aho iki cyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Bicaca mu Kagari ka Bicaca mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntwali Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena 2021 amutema amaboko no mu maso nyuma yo kumara igihe bafitanye amakimbirane.

    Yagize “Uwo mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena, icyo bapfa ni uko bari bafitanye amakimbirane yo mu rugo ashingiye ku mutungo aho uyu mugabo yashinjaga umugore we ko agira amafaranga ariko ntayagireho uburenganzira.”

    Yakomeje avuga ko mu makuru bakuye mu baturanyi ari uko uyu mugabo yari yaraguze umuhoro baza kuwuhisha ngo kuko babonaga azawukoresha mu bintu bibi.

    Yasobanuye ko nyuma ngo yaje kugura undi hanyuma tariki 20 Kamena 2021 ngo ubwo yatemaga umugore we yabanje gushuka umwana wabo amutuma ku muhanda arangije atema nyina ahitamo guhita ahunga.

    Uyu mwana ageze mu rugo ngo yahise abona ibyo nyina yakorewe aratabaza ubuyobozi buraza bumugeza kwa muganga arakurikiranwa kuri ubu akaba ngo atangiye koroherwa.

    Gitifu Ntwali yasabye imiryango koroherana ikirinda kwihanira, uwumvise yahohotewe akegera ubuyobozi bukamufasha guhana uwamuhohoteye aho kwihanira.

    Si ubwa mbere muri uyu murenge haboneka umugabo utema umugore we kuko mu mwaka wa 2018 nabwo habonetse umugabo wishe umugore we amukatamo ibice bimwe abita mu mazi, ibindi ajya kubijugunya mu bwiherero.

    Rwamagana: RIB iri gushakisha umugabo uherutse gutema umugore we mu buryo bukomeye

  • Ruhango: Umwana yatemye umugabo akeka ko yasambanyaga nyina umaze igihe gito apfakaye – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko kuri uyu ku wa mbere tariki 28 Kamena 2021, ko ari bwo uyu mwana yatemye uyu mugabo, nyuma yo gusanga aryamanye na nyina.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, na we yemereye IGIHE ko uyu mwana yatemye uwo mugabo nyuma yo gukeka ko yasambanyaga nyina.

    Ati “Ntabwo yamwishe, byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru gishize, yatemye mu mutwe no ku kiganza. Umugabo ni umuturanyi w’uwo muryango, bivugwa ko umwana yarakaye nyuma yo gukomeza kubona uyu muturanyi yinjira mu rugo rwabo, urabyumva nk’umwana w’umusore w’imyaka 17 yahise atekereza ko aba aje gusambanya nyina ahita amutema.”

    Amakuru yemeza ko se w’uyu mwana yapfuye muri Mata 2021. Uyu mwana yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, umugabo ajyanwa kwa muganga ariko ubu akaba ari kuvurirwa iwe.

    Ubu buriri ni bwo bivugwa ko uyu mugabo yatemewemo