Tag: featured

  • Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi baratanga icyizere cyo gusubukura umubano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo birori byari byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri Ngirente mu izina rya Perezida Kagame no mu ry’Abanyarwanda muri rusange, yashimiye Abarundi ku kuba bizihije isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’igihugu cyabo, ndetse no kuba u Rwanda rwatumiwe muri uwo muhango.

    Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuba yadutumiye muri uyu muhango mwiza kandi w’amateka ku gihugu cyanyu. Turazirikana igishyika mwatwakiranye kuva twagera hano i Bujumbura”.

    Ati “Nashakaga kugaruka ku bushake bw’u Rwanda bwo gukorana namwe, Perezida w’u Burundi, kugira ngo twongere imbaraga mu bufatanye. Ndizera ntashidikanye ko twese twiteguye gukora tugamije kuzahura umubano n’ubushuti byahozeho, ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi. Igihe kirageze ku Burundi n’u Rwanda, cyo gushingira ku musingi w’amateka n’umuco kugira ngo tugere ku iterambere rirambye”.

    Yasoje yongera gushimira Perezida Ndayishimiye kubera uwo munsi mukuru w’ubwigenge, anifuriza u Burundi amahirwe masa mu nzira y’iterambere y’icyo gihugu.

    Perezida Ndayishimiye na we yishimiye kuba u Rwanda rwitabiriye ubutumire rwahawe, avuga ko ari nk’igitangaza Abarundi babonye.

    Yagize ati “Uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza Abarundi babonye, mu gihe hari hashize iminsi hari ibitagenda. Mu Kinyarwanda no mu Kirundi bavuga ko ‘agafuni kabagara ubumwe ari akarenge’, kubona rero uyu munsi mutuzaniye akarenge, hari icyo bisobanura, twabonye kandi twumvise”.

    Ati “Hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika, ubu turizeye y’uko tugiye gutangira kugisomera hamwe hanyuma tugipfundikire, dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twafata ko ari gishyashya. Turizera y’uko ibya kera turimo kubisoza, ibishyashya bigiye kuza”.

  • Nyaruguru: Dasso yatanze inkoko ku baturage batagiraga itungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe
    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe

    Inkoko batanze zifite ukwezi n’igice zikaba ari izo mu bwoko bwa Sasso. Bazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ngoma, buri wese mu bazihawe akaba yagenewe ebyiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yashimiye Dasso kubera icyo gikorwa.

    Agira ati “Turabashimira ko bariho boroza abaturage mu bushobozi bwabo. Ibi ni ibyunganira gahunda ya Girinka, kuko niba umuturage yabonye inka, akabona amata n’ifumbire, akeneye n’utundi nk’amagi”.

    Yaboneyeho gusaba abahawe inkoko kuzita mbere na mbere ku mirire y’abana babo agira ati “Abagabo mbona baje kuzifata, ntabwo ari iyo kugurisha ngo ubone agacupa! Ni iyo korora, igi ry’umwana rikaboneka, imboga zikaboneka, indagara zikaboneka, amavuta akaboneka, tugakora indyo yuzuye nk’umuryango, tugaha umwana agakura neza”.

    Yunzemo ati “Reka izo nkoko tuzazibyaze umusaruro mu mpande zose. Mu mirire myiza, mu gutera imbere mu ngo iwacu, no kugwiza umubano n’abandi. Kuko nuha mugenzi wawe bikamuzamura, azakubona nk’uwamugiriye akamaro, umubano ukomeze, n’izindi gahunda muzazijyanemo mutere imbere”.

    Abantu 25 bo muri Cyahinda na Nyagisozi bazihawe, bivugira ko zizagira uruhare mu guhindura imibereho mu miryango yabo, haba mu mirire myiza, ndetse no mu bukungu muri rusange.

    Béatrice Mukaneza ati “Niziba amasake zizakura ngurishe ngure inkokokazi, zibyare, noroze na begenzi banjye, nzajye ngura na mituweri n’utundi twagirira akamaro urugo”.

    Cécile Nyiransabimana na we ati “Ubungubu dushobora kumara ukwezi nta nyama igeze mu rugo. Ariko nizitangira gutera nzajya mfataho mpe abana”.

    Uwitwa Nkurunziza na we ati “Izi nkoko baduhaye zitera amagi mu buryo bushoboka bwose. Ntabwo rero inkoko yatera amagi nka 30 ku kwezi, yavamo amafaranga ibihumbi bitatu, hanyuma ngo ugume uko wari usanzwe! Ntabwo bishoboka”.

    Isaï Gasana, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gufasha abaturage kuva mu bukene babyiyemeje kuva mu mwaka ushize, aho batanze ihene 15 mu Mirenge ine yo muri Nyaruguru, kandi ngo bazakomeza.
    Ati “Gucungira umutekano umuturage utaburaye, ufite imibereho myiza, ufite abana barangwa n’imirire myiza, biroroha kuruta gucungira umutekano umuturage ushonje, ufite umwana waburaye ndetse utagiye ku ishuri”.

    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe
    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe

    Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inkoko zigera ku bihumbi icyenda, kandi ngo hamwe n’izindi gahunda zinyuranye zo guteza imbere abaturage no kubafasha kuva mu bukene byatumye ubu umubare w’abana barangwa n’imirire mibi ugabanuka bigaragara, nk’uko bivugwa na Visi Meya Kayitesi.

    N’ikimenyimenyi ngo wasangaga mu Karere kose hari nk’abana babarirwa muri 600 barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu ngo bari gukurikirana 48 gusa, harimo 10 babitewe n’ubundi burwayi.


  • Eritrea: Abakirisitu ntiborohewe na Leta ibita igikoresho cy’abakoloni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini
    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini

    Kiliziya Gatolika ni rimwe mu madini ane yemerewe gukorera mu gihugu kizwiho kutajenjekera amadini, ayandi yemewe akaba ari Itorero rya Orthodox ya Eritrea, itorero ry’ivugabutumwa Abaluteriyani(evangelical Lutherans) hakiyongeraho n’Abisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

    Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko ubu ubwoba ari bwose muri Kiliziya Gatolika yo muri Eritrea.
    Cyanditse kiti: “Benshi mu babikira, abafurere n’abapadiri bakoraga umwuga wo kwigisha nta kazi bafite.”

    Mu bihe byashize, Guverinoma ya Eritrea yemeje ko ibyo byose bijyanye n’imitungo byafashwe ndetse ishimangira ko, uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.

    Ibi ariko ntabwo byibasiye gusa umuryango w’Abagatolika, ibi byanateje ikibazo mu madini yandi.
    Impirimbanyi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Eritrea gukandamiza amadini ya gikirisitu.

    Umwe mu bapasitoro babashije guhunga Rev. Dr. Berhane Asmelash yagize ati: “Mu 2002, Guverinoma yafunze itorero ryanjye kandi itangira no gufata abapasiteri bose nibwo nahise mfata icyemezo cyo guhunga. Bagenzi banjye bamwe barishwe abandi barafunzwe badushinja kugambanira igihugu.”

    Akomeza agira ati: “Nari nzi ko, ninsubira mu gihugu cyanjye, nahita njya muri gereza”.

    Amatsinda amwe n’amwe ya gikirisitu cyane cyane abakristu ba pentekote n’abakora mu itorero ry’iyamamazabutumwa, bakunze gushinjwa kuba ibikoresho bya Guverinoma z’amahanga.

    Imiryango mpuzamahanga ivuga ko bitoroshye kugerageza kunga Leta n’amadini ya gikirisitu, dore ko muri iki gihugu hakaba haboneka bumwe mu butaka bwubatsweho insengero za gikirisitu zo hambere zifite amateka ya kera adasanzwe ku mugabane wose wa Afurika.


  • Nyamagabe: Polisi yafashe umumotari wari utwaye udupfunyika 1,937 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa Tare, umumotari yafatiwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Kagari ka Gahira, Umudugudu wa Kunyu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamagire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abapolisi bafata uwo mumotari.

    Yagize ati “Hari ku isaha ya saa sita abapolisi bari mu modoka y’akazi babona moto ibaturuka imbere iva mu Murenge wa Mushubi yerekeza mu Murenge wa Tare. Umumotari yari ahetse umugenzi hagati harimo umufuka munini, bikanze imodoka ya Polisi wa mufuka bawukuye kuri moto bawukubita hasi mu muhanda barakomeza baragenda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abapolisi bari bamaze kubona ibirango by’iyo moto (Pulake) begereye wa mufuka barebyemo basangamo urumogi. Bahise bakurikira ya moto bafatanyije n’abaturage, bayisanze aho bayihishe bajya kwihisha. Abaturage bafatanyije n’abapolisi bakomeje kubashakisha babasha gufata umumotari kuko yari yihishe hafi y’aho yahishe moto. Amaze gufatwa yemeye ko ari we wari uhetse ruriya rumogi.

    SP Kanamugire yakanguriye abamotari n’abandi batwara abagenzi kujya birinda gutwara abantu babagusha mu byaha. Yanabasabye kujya babanza kumenya umugenzi batwaye n’ibyo atwaye kandi nibafatwa bavugishe ukuri aho kubeshya inzego z’umutekano.

    Ati “Umumotari amaze gufatwa yabeshye abapolisi ko atari azi umugenzi atwaye ndetse ko atari azi ibyo ahetse. Nyamara ntashobora gusobanura impamvu bikanze imodoka ya Polisi bagakubita hasi umufuka bari bafite nta n’ubwo asobanura impamvu abapolisi bamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo bakiruka bagera imbere bakajya barunguruka abapolisi bareba uko bitegereza muri wa mufuka”.

    Umumotari yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Uwinkingi kugira ngo hatangire iperereza bityo n’uwo yari ahetse afatwe.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Muri iyo Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi hafatirwa bamwe mu bantu bakwirakwiza urumogi kuko mu bikorwa bya Polisi biherutse kuba tariki ya 27 Kamena 2021mu turere two muri iyo Ntara, hafatiwe abantu bakwirakwizaga urumogi.

  • Minisitiri Dr Biruta yakiriwe i Vatikani – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri Twitter yatangaje ko abo bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

    Magingo aya u Rwanda ruri mu bihugu 24 bya Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y’uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.

    Bifatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

    Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, baganira ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher

  • Amerika yifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge no Kwibohora, rushimirwa ibyo rukora mu kugarura amahoro ku Isi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 Abanyarwanda barizihiza imyaka 59 ishize ishize igihugu cyabo kivuye mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi.

    Ni umunsi Mukuru kandi ukunze guhuzwa n’uwo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, aho muri uyu mwaka hazazirikanwa imyaka 27 ishize Ingabo zahoze ari iza RPA zihobohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken yashyize hanze, yavuze ko yifuriza Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.

    Ati “Mu izina rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndifuriza ibyiza abaturage na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu munsi w’Ubwigenge n’umunsi wo Kwibohora.”

    “Muri uyu mwaka warwo wa 59 rubonye ubwigenge, u Rwanda rwerekana ukwiyemeza kwarwo mu bijyanye n’amahoro n’intsinzi isangiwe binyuze mu gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro, ibyo rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo by’ubuzima Isi ihanganye nabyo, ndetse n’umuhate rushyira mu kuzamura abagore mu buyobozi.”

    Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Twiteguye gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’ u Rwanda mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gushyira imbaraga muri serivisi z’ubuzima, kwagura ibijyanye no guhanahana ubumenyi, guteza imbere indangagaciro za demokarasi ndetse no gukemura ibibazo biri mu zindi nzego ziraje ishinga ibihugu byombi.”

    Nk’uko Minisitiri Antony J. Blinken yabivuze u Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi, aho kugeza aricyo gihugu cya kane ku Isi gitanga umusanzu ukomeye muri ubu butumwa.

    Kugeza mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wavugaga ko rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa muri 6,550 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ahantu hatandukanye harimo Sudani na Centrafrique.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere birimo ibijyanye n’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage.

    Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

    Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

    Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

    Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Ubucuti bw’u na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bwongeye kugaragara muri ibi bihe bya COVID-19, aho iki gihugu cyageneye Leta y’u Rwanda inkunga zitandukanye zigamije guhashya iki cyorezo.

    Kugeza muri Mata iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha zigamije kurwanya COVID-19 zifite agaciro ka miliyari 17.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken mu izina ry’igihugu cye yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge n’uwo Kwibohora

  • Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi uhagarariye ibihugu bya Afurika 23 muri IMF birimo n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aivo H. Andrianarivelo ahagarariye ibihugu 23 bya Afurika birimo n’u Rwanda mu nama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ni umwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro.

    Yavuze ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano uri hagati ya IMF n’u Rwanda n’ubufatanye bukwiriye kuranga impande zombi muri iki gihe.

    Ati “Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umuyobozi muri IMF baganiriye ku mubano hagati y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF n’u Rwanda, ubufatanye hagati y’u Rwanda na IMF ndetse n’uburyo iki kigega gifasha u Rwanda cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Akimara kubonana na Ministiri w’Intebe, Aivo H. Andrianarivelo, yavuze ko yeretswe uburyo u Rwanda ruri kuzahura ubukungu bwarwo.

    Ati “ Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatugaragarije uburyo bwo kuzahura ubukungu u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, natwe nka IMF twamugaragarije uburyo IMF ifasha u Rwanda, dufite gahunda na porogaramu zitandukanye zo gufasha ibihugu birimo n’u Rwanda.”
    U Rwanda ruheruka kwakira inkunga ingana n’amadolari miliyoni 200 itanzwe na IMF muri gahunda yihuse yo gufasha ibihugu mu kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo

    Aivo H. Andrianarivelo ukomoka muri Madagascar ari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yajya kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2020.

    Uruzinduko rwe yatangiye tariki ya 28 Kamena azarusoza ku ya 3 Nyakanga, ruri mu rwego rwo kuganira n’abayobozi batandukanye bagize ibihugu ahagarariye.

    Aba bayobozi bombi baganiriye ku ntambwe z’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira na Aivo H. Andrianarivelo uri mu buyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)

    Kanda hano urebe andi mafoto


  • Gisagara: Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga angana na 27,828, 003 Frw bayahawe ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’.

    Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga zo kongera igishoro bashyiraga mu buhinzi no kubona ubuhamya bwo guheraho mu gukangurira bagenzi babo batarashinganisha ibihingwa byabo kubikora.

    Nyirafashaho Clementine ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure n’amahindu tukabyakira gutyo, kongera guhinga bikatugora, Tuzongera igishoro ndetse ubuso bwose tubushyire mu bwishingizi. Kuba dushumbushijwe biradufasha kwegera abanyamuryango bacu tubereke inyungu iri mu gushinganisha ibihingwa.”

    Mpumuje Abel we yavuze ko abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bakorera mu gihombo, yemeza ko bakwiye gukanguka bakabyitabira.

    Ati “Ubu twagombaga kugurisha inka cyangwa ihene ngo twongere guhinga ariko ubwishingzi buratugobotse; abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa bari mu gihombo gikomeye.”

    Nzamurambaho Didier, Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi.

    Ati “Ibiza biba bitandukanye, aba bari barahuye n’ikibazo cy’udukoko twangije umuceri wabo. Icyo dukangurira abaturage barebye ibyabaye kuri bagenzi babo uyu munsi, abo bose bakanguka bakaza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo ejo ejobundi badahura n’ibiza bitandukanye ugasanga nta kintu baramuye.”

    Umukozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Batamuriza Robinah, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo gufasha umuhinzi kudahura n’igihombo.

    Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera ibihingwa byemewe mu bwishingizi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ati “Ni ukugira ngo dufashe abahinzi bahuye n’ibihombo gushumbushwa kandi bagashumbushwa ku gihe kugira ngo babashe kwitegura igihembwe cyihinga gikurikira.”

    ”Iyi gahunda y’ubwishingizi yatangiye ireba cyane ku muceri n’ibigori, tuza gushyiramo urusenda n’imiteja n’ibirayi, ariko ibishyimbo, urutoki na soya nabyo turabiteganya mu minsi iza hamwe n’imyumbati kuba byajya muri gahunda y’ubwishingizi.”

    Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze imyaka ibiri itangiye mu Rwanda.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 3000 z’umuceri, izirenga 545 z’ibigori, na 81 z’ibirayi ni zo zimaze kujya mu bwishingizi.

    Naho ku ruhande rw’amatungo, kugeza ubu inka zirenga ibihumbi 41, inkoko zirenga ibihumbi 109, n’ingurube zirenga 2000 ni zo zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi.

    Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw

    Abahagarariye amakoperative bavuze ko bagiye kongera ingano y’ubuso buhinzeho bashyira mu bwishingizi

    Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, Nzamurambaho Didier, yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi

    Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bagobotswe no kuba barashinganishije ibihingwa byabo

    [email protected]


  • Abanyeshuri ba Mount Kenya bamuritse videos eshanu zibitse ubuhamya bw’amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko ari umuti wo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, nibwo abanyeshuri 25 biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya bashyize ku mugaragaro videos eshanu bakoze mu mushinga bafatanyije na Renewed Memory, GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ku nkunga y’Ambasade ya Israel mu Rwanda.

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyabaye.

    Ati “Birababaje kuba hari abirengagiza ibyabaye, bakabirengaho bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubarwanya nta kindi bidusaba uretse kubigisha no kubabwira amateka n’inkuru ya nyayo ku byabaye mu Rwanda. Ubu buhamya buzafasha mu gutuma ibyabaye bitazongera ukundi kandi bifashe mu komora ibikomere. Kubika ubu buhamya bw’ibyabaye muri Jenoside biciye muri izi videos zakozwe n’ingenzi cyane ku bakiri bato n’abazabakomokaho mu kumenya ukuri”.

    Aba banyeshuri uko ari 25 bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryakoze video imwe irimo ubutumwa n’ubuhamya bitandukanye bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutso. Urugero ni nka video, ifite izina rya “From darkness to brightness, bivuze kuva mu mwijima ujya mu rumuri” isobanura uburyo Inkiko Gacaca n’imirimo nsimburagifungo byagize uruhare mu kongera kunga abanyarwanda.

    Indi ni video yiswe “Never Give Up” irimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside asobanura urugendo rwo kurokoka kwe.
    Mur’iyi video uwahawe izina rya Kwizera, asobanura uburyo umuryango wabo wari wishimye mbere ya Jenoside, ariko akaza kuwubura wose, kuko se na nyina biciwe mu maso ye ku myaka 13 y’amavuko. Iyi video igaragaza uburyo atacitse intege, aho kuri ubu afite umugore n’umwana kandi bakaba ari umuryango wishimye.

    Umuyobozi akaba n’uwashinze umuryango Renewed Memory, Pini Snir, yibukije ko kubika ubuhamya ari ikiraro gihuza ahahise n’ibikorwa by’ahazaza.

    Ati “Kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri videos bituma habaho ikiraro hagati y’abato n’abakuru, amateka y’ahahise n’ibikorwa by’ahazaza. Sinizera ko isi yaba nziza gutyo gusa, ahubwo abantu bayibamo nibo bazayigira nziza, abanyeshuri twafatanyije barakoze cyane ku muhate bagaragaje”.

    Umuyobozi w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi GAERG, Egide Gatari, yashimye ambasade ya Israel yabakinguriye imiryango ndetse n’umuhate wagaragajwe n’aba banyeshuri.

    Yagize ati “Jenoside ni inkuru ibabaje idakwiye kwibagirana, urubyiruko rukwiye gukoresha ubumenyi rufite mu guharanira ko ibyabaye bitakibagirana, dukwiye guhora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yijeje aba banyeshuri n’iri tsinda rya Renewed Momory ko bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

    Ati “Twizeye ko abanyeshuri bacu babonye ubumenyi bushya bwo gutunganya no kuyobora ama-video nk’aya arebana n’ibyaha ndengakamere bikorerwa ikiremwamuntu. Twijeje GAERG, Renewed Momory n’aba banyeshuri ko tuzakomeza gufatanya, kandi umuhate mwagaragaje twarawushimye”.

    Izi video uko ari eshanu zashyizwe ahagaragara, zizashyirwa ku mbuga zitandukanye nka Instagram na YouTube, aho buri wese azabasha kuzibona akamenya ukuri ku byabaye.

    Ambasaderi Dr Ron Adam sanga umuti w’abahakana n’abapfobya Jenoside ari ukubaha ubuhamya bw’ibyabaye

    Abanyeshuri ba Mount Kenya University bamuritse video eshanu bakoze bafatanyije mu rwego rwo kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri Jeonside

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno yijeje ubufatanye no mu mishinga yindi iri imbere

  • Amarembo akomeje kwaguka; ibyo kwitega ku bihugu umunani byashimangiye umubano n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa Mbere ni Amir Mohammad Khan wa Pakistan uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

    Ni mu gihe abo yakiriye ku wa Kabiri harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

    Umubano w’u Rwanda na Pakistan ugiye guhindura isura

    Ni ku nshuro ya mbere, Pakistan yagize Ambasaderi ufite icyicaro i Kigali, ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi.

    Ibi bihugu kandi bifitanye amateka maremare kuko abacuruzi ba mbere bakomoka muri icyo gihugu bageze mu Rwanda mu myaka isaga ijana ishize.

    Mu 1994 Pakistan, iri mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NIRS, igaragaza ko Pakistan ari kimwe mu bihugu u Rwanda rukoramo ubucuruzi kuko nko muri Werurwe 2020, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.43$, aba miliyoni 3.11$ muri Gashyantare na miliyoni 5.95$ muri Werurwe uyu mwaka.

    Ambasaderi mushya wa Pakistan, Amir Mohammad Khan, yavuze ko azateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi nishimiye gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda. Twaganiriye kuri byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi.”

    Pakistan ni igihugu gituwe cyane kuko gituwe na miliyoni 225 bituma kiba icya gatanu mu bifite abaturage benshi ku Isi, n’icya kabiri mu bituwe n’Abayisilamu benshi, kigaturana n’ibihugu birimo u Buhinde, Iran, u Bushinwa na Afghanistan.

    Arif Alvi niwe Perezida wa 13 wa Pakistan, ariko Minisitiri w’Intebe, Imran Khan wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, niwe muyobozi ugaragara mu bikorwa cyane, bombi bakaba baragiyeho mu 2018. Pakistan n’u Rwanda bihuriye muri Commonwealth, ndetse iki gihugu ni kimwe muri bine bifite intwaro kirimbuzi ariko mu masezerano mpuzamahanga abyemerera kuzitunga.

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220 {JPEG}

    U Rwanda ruzigira ku bukerarugendo buteye imbere bwa Thailand

    Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira ubwo Bwami mu Rwanda, avuga ko umubano w’imyaka 34 hagati y’ibihugu byombi ushimangirwa n’amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikirere (BASA).

    Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi ku bucuruzi, ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.”

    Imibare itangazwa na NISR igaragaza ko ibicuruzwa byo muri Thailand byazanywe ku isoko ry’u Rwanda mu gihembwe cya Kane cya 2018 byari bifite agaciro ka miliyoni 4.84$ mu gihe ibyo mu gihembwe nk’icyo cya 2019 byari bifite agaciro ka miliyoni 12.66$.

    Ambasaderi Tangulrat, yavuze ko azibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

    Yakomeje ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. Covid-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

    Kuri miliyoni 66, Ubwami bwa Thailand, bukikijwe na Myanmar, Laos, Cambodia n’ibindi. Iki gihugu giteye imbere mu bukerarugendo bugize 21% by’ubukungu bwa Thailand, aho bwinjije milayari 62$ mu 2019, mbere y’icyorezo cya Covid-19. Ubu bwami bwakunze kugira ibibazo by’umutekano, bukaba buri ku mwanya wa kane ku Isi mu hantu habereye ihirikwa ryinshi ry’ubutegetsi.

    Umwami wa Thailand ni Maha Vajiralongkorn akaba yarimye ingoma mu 2016.

    Thailand ikurura ba mukerarugendo benshi ku mwaka kubera amateka y’ibirango by’umuco biri muri icyo gihugu

    Imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Venezuela

    Jesús Agustín Manzanilla Puppo Uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, ati “Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”

    Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”

    Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.

    Venezuela ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi ku Isi

    Zellweger azanye ingamba zo gushimangira umubano w’u Busuwisi n’u Rwanda umaze imyaka 60

    Ambasaderi mushya w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yagiyeho asimbuye Half Heckner uherutse gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 60 kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti dore ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo imiterere karemano.

    Mu 2011, itsinda ryo mu Busuwisi ryaje kwigira ku Rwanda ku buryo rukoresha mu gucunga umutekano binyuze mu nzego zirimo Local Defense.

    NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2018, ibicuruzwa byavuye mu Busuwisi bizanwa ku isoko ry’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 6.49$, mu gihe mu Ukwakira 2019 byari bigeze kuri 9.49$.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda rushobora kwigira ku Busuwisi ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, na cyane ko icyo gihugu giteye imbere muri ibyo bikorwa.

    Ati “Ikindi twaganiriye na Perezida Kagame ndetse tuzanakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama.”

    U Busuwisi buhuriye kuri byinshi n’u Rwanda birimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kikagirwa n’imisozi myinshi, kikanagira umwihariko wo kwakira inama nyinshi zirimo nk’iya Davos iba buri mwaka, ndetse no kuba icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga, ibintu n’u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.

    Iki gihugu ni kimwe mu bikize ku Isi kuko cyari gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 703$, nyamara gituwe na miliyoni 8 gusa.

    U Busuwisi bugizwe n’imisozi myinshi ndetse n’ibiyaga

    Abandi ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwaanda ni uw’Ubwami bwa Norvège, Elin ØstebØ Johansen, wagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

    U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

    Mu 2010, iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo aburanire mu Rwanda, kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 kuri Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

    Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie, Zsolt Mészáro avuga ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza, ndetse ko igihugu cye cyagize uruhare mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

    Ambasaderi Zsolt Mészáro yasobanuye ko igihugu cye cyatangiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi, kuko cyatanze buruse 20 ku banyeshuri bazajya kwiga muri icyo gihugu muri Nzeri, bakazishyurirwa ibintu by’ibanze birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’andi abafasha kwiga neza.

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igaragaza ko ibihugu 39 bifite ba Ambasaderi bafite icyicaro i Kigali mu gihe Imiryango Mpuzamahanga 30 ifite abayihagarariye, ndetse n’abantu 10 bahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ariko batari ambasaderi, mu gihe ibihugu 65 bifite ba ambasaderi babihagarariye mu Rwanda ariko bafite icyicaro hanze.

    Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda Sasirit Tangulrat yakiriwe na Perezida Kagame, azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda Agustín Manzanilla Puppo uzaba ufite icyicaro i Nairobi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Chypre mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvege

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger

    Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi Luke Joseph Williams wa Australie

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie

    Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Amir Mohammad Khan Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali