Tag: featured

  • Muhanga: Abayobozi bashya biyemeje gushingira ku byagezweho bateza imbere Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare ahamya ko iterambere ry
    Kayitare ahamya ko iterambere ry’umuryango rishingiweho abaturage barushaho kwiteza imbere

    Akarere ka Muhanga kakunze kuza mu myanya itari myiza mu mihigo y’uturere, abayobozi bashya bakaba bavuga ko ibyo bigiye kuba amateka kuko aho intege nke ziri n’ahari imbaraga hose bahazi bityo bitazagorana kugera ku mpinduka mu buryo bwihuse.

    Amwe mu mahirwe akunze kugaragazwa n’inzego zitandukanye zireberera akarere ka Muhanga yatuma akarere gatera imbere byihuse, harimo ku isonga kuba akarere gafite umujyi wunganira Kigali (Muhanga Satellite City), uru rwego rukaba ruri kureshya abashoramari aho mu cyanya cyahariwe inganda imirimo yo kubaka yatangiye, kandi abaturage bahawe indishyi ikwiye.

    Hari kandi agakiriro kagenda gatera imbere ugereranyije n’uko katangiye kuko ubu ibice byako byombi birimo gusudira, kubaza no gutunganya imbaho bikora neza, ubu Muhanga hakaba hagiye kubakwa uruganda rukora Sima, izikora ibikoresho by’isuku, izikora ibyo kurya n’izindi ziri guhabwa ibyangombwa byo gukora.

    Mu gice cy’icyaro na ho hari amahirwe akunze kugaragarazwa arimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga, ku buryo ubucukuzi bukozwe neza abaturage bakomeza kwiteza imbere, nyamara hakunze kunengwa uburyo ubucukuzi usanga bukiza abagura amabuye kurusha abaturage ba nyiri imirima icukurwamo.

    Ni iki abayobozi bashya bagiye gukora?

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri gahunda y’umuturage ku isonga agiye gukora ibishoboka iterambere ry’umuryango akaba ari ryo rishingirwaho kuko utateye imbere akarere kaguma mu bwigunge.

    Avuga ko nyuma yo kwakira inshingano nshya abaturage bamutumye hari ibikorwa byinshi byo kubakiraho ngo urugendo rw’iterambere rwihute, umuturage ahabwa umwanya mu bimukorerwa no gutanga uruhare rwe.

    Agira ati “Akarere kacu kagaragiye umurwa mukuru w’Igihugu, turifuza ko guhanga imirimo kwibumbira mu makoperative twubaka umuryango ukaba umusingi wa byose, ukagira ubushobozi kuko nibwo twagera kuri byinshi twifuza”.

    Yongeraho ko kureshya abafatanyabikorwa ari kimwe mu bizatuma umuturrage amererwa neza, ndetse no gushyira imbaraga muri gahunda za Leta, kurwanya akarengane ku muturage, no kumurengera bikaba na byo bizatuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi.

    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga
    Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Eric Bizimana, avuga ko imiterere y’Akarere ayisobanukiwe nk’umuntu umaze igihe ari mu bijyanye n’ubukungu n’igenamigambi mu Karere ku buryo kubishyira ku murongo bitazamugora.

    Agira ati “Akarere ka Muhanga kuba kungirije umujyi wa Kigali ni amahirwe akomeye, Muhanga ifite umutungo kamere ushobora kubyazwa umusaruro abaturage bagatera imbere, hari Igishushanyo mbonera kizashingirwaho mu gutuma umuturage wese yibona mu iterambere ry’Umujyi kuko ntawe uwuhejwemo”.

    Yongeraho ko imisozi ya Ndiza n’ubwo ihanamye ariko ibereye ubuhinzi ku buryo kuba hafi y’abahinzi bizatuma bagera ku musaruro ushimishije kurenza uko byari bisanzwe, bagahinga bagamije kwihaza no gusagurira isoko.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert we ahamya ko mu buzima indwara zitandura zifite urukingo by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga kubera Sitade ihari ariko itabyazwa amahirwe yose.

    Mugabo Gilbert
    Mugabo Gilbert

    Agira ati “Uko iminsi igenda ishira mu byo wiyemeje ugenda ubona impinduka, imikino n’imyidagaduro izadufasha kugaragaza impano ziri mu babyiruka kandi zibageza ku iterambere, ikindi burya umuturage wakoze siporo ahora yishimye kandi kuyobora umuntu wishimye nibyo byoroshya akazi”.

    Yongeraho ko guha umwanya inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zigakorana kuva ku karere kugera ku rwego rw’Isibo ari kimwe mu byatuma abaturage batongera kwinubira ko abayobozi baherukana babatora gusa, kuko izo nzego zishobora gutanga ibyifuzo by’abaturage bigatuma bikemukira igihe.


    source : https://ift.tt/3oWQxeg

  • Burera: Meya Uwanyirigira yiyemeje guca ruswa n’akarengane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera
    Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera

    Ni umuhango wabaye mu gihugu hose tariki 22 Ugushyingo 2021, aho mu Karere ka Burera umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Tushabe Richard.

    Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal n’abamwungirije ari bo Nshimiyimana Jean Baptiste ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mwanangu Théophile ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye imbere ya Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

    Meya Uwanyirigira mu ijambo rye, yibukije abakozi mu Karere ka Burera n’abafatanyabikorwa, gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije abaturage, anabibutsa ko umuturage ari ku isonga rya byose, avuga ko kwegera umuturage no kumutega amatwi hakemurwa ibibazo byabo, ari byo bizageza Akarere ku iterambere.

    Mu bibazo yagaragaje bagiye guhangana na byo, harimo kurwanya ruswa n’akarengane bivuye inyuma, umuturage akabaho yishimye, avuga ko mu gihe hakigaragara ibibazo bya ruswa n’akarengane, akarere kadashobora kugeza umuturage ku iterambere rirambye no ku mibereho myiza.

    Mu bindi bibazo bagiye gukemura, Meya yavuze ko bagiye gukurikirana imwe mu mishinga y’akarere yadindiye hagamijwe kuyibyaza umusaruro, agaruka no ku bibazo biterwa n’abarembetsi batunda ibiyobyabwenge na magendu, aho yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bagiye guhagurukira kubihashya, hongerwa ubukangurambaga mu mirenge yegereye umupaka.

    Yagarutse no ku buzima, avuga ko nubwo Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka mu kurinda abaturage kuwambuka bajya gushakira serivise z’ubuzima hanze y’u Rwanda, akarere kari mu mushinga wo kwiyubakira ibitaro nyuma y’uko ibitaro bya Butaro bihawe Kaminuza y’ubuvuzi.

    Yavuze ko bagiye kongera ibikorwa remezo binyuranye ku baturage, birimo imihanda, amazi, umuriro n’ibindi atibagiwe n’inyubako y’ibiro by’akarere, nyuma y’uko aho igiye kubakwa hamaze gushyirwa ibuye ry’ifatizo.

    Uwo muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya b’akarere ka Burera, wabereye no mu tundi turere, aho mu Karere ka Rulindo, umuyobozi wako Mukanyirigira Judith, Mutsinzi Antoine wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mutaganda Theophile wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zabo. Iyo ndahiro yakiriwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Nyuma yo kwakira indahiro z’Abagize Komite Nyobozi, hakurikiyeho ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe Kayiranga Emmanuel n’Umuyobozi mushya Mukanyirigira Judith, imbere ya Minisitiri Ines Mpambara, wari uhagarariye Guverinoma muri uwo muhango.

    Habayeho n’umwanya wo gushimira Komite Nyobozi icyuye igihe, aho buri wese mu bari bayigize bagiye bahabwa ibikombe by’ishimwe.

    Mu Karere ka Gakenke, umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi igizwe na Nizeyimana Jean Marie Vianney Umuyobozi w’akarere, Niyonsenga Aimé François ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Uwamahoro Marie Thérèse ushinzwe imibereho y’abaturage, waranzwe n’imbaga y’abaturage bari bakubise buzuye ikibuga cy’ibiro by’akarere.

    Bamwe muri abo baturage, batangarije Kigali Today ko biteguye gukorana na Komite Nyobozi nshya, banashimira na Komite nyobozi icyuye igihe.

    Mu Karere ka Musanze, abagize Komite Nyobozi nshya, ari bo, Ramuli Janvier Umuyobozi w’Akarere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Kamanzi Axelle ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zo kuyobora ako Karere, aho uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.

    I Gicumbi na ho umuhango wo kurahira wagenze neza, aho nyuma y’irahira rya Komite nyobozi igizwe na Nzabonimpa Emmanuel Umuyobozi w’Akarere, Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Mbonyintwari JMV, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, mu ijambo ry’Umuyobozi mushya, yashimiye Komite Nyobozi icyuye igihe ku bikorwa yagezeho, avuga ko we na bagenzi be, bagiye gukomerezaho, asaba ubufatanye bwa buri wese ndetse n’Inama.

    Mu butumwa bwa Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc Minisitiri w’Ibidukikije, wari intumwa ya Guverinoma muri icyo gikorwa, yibukije abarahiye ko iyi manda ari iy’ubudasa, ko bagomba gusoza ibikorwa bya gahunda ya 2017-2024, abasaba gufatanya n’inzego zinyuranye no kwirinda amakimbirane.

    source : https://ift.tt/3CLdINI

  • Bugesera: Rotaract Club Kigali City yacaniye imiryango yabaga mu kizima, inatanga ibikoresho ku banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’abaturage batuye mu Murenge wa Juru wo mu Karere ka Bugesera bahawe imirasire y’izuba bavuga ko izabafasha kuva mu icuraburindi.

    Rotaract Club Kigali City yatangije gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda bakiri mu mwijima kubona umuriro yiswe “Murikira umwana” igamije gusakaza umuriro ku baturage batishoboye kugira ngo abana bamurikirwe, ndetse babashe kwiga biboroheye.

    Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko hazacanirwa imiryango 60 igizwe n’abantu basaga 300 mu gihe cy’imyaka ine. Bivuze ko intego ari ukugeza umuriro w’amashanyarazi nibura ku miryango 15 buri mwaka.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ni bwo ingo 15 zigizwe n’imiryango umunani yo mu Murenge wa Juru n’ indi irindwi yo mu yindi mirenge yahawe iyo mirasire.

    Uretse kugezwaho imirasire, hanatanzwe ibikoresho by’ishuri ku bana 30 bavuka muri iyo miryango dore ko bagorwaga no kujya kwiga. Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, ikaramu, Boite Mathematical, ibitabo byo kubafasha gusoma neza Ikinyarwanda ndetse abana batatu bemererwa kwishyurirwa umwaka wose w’amashuri.

    Abaganiriye na IGIHE bagarutse ku buzima bavuyemo bw’umwijima ariko bugiye gusimburwa n’amatara, nk’uko Akingeneye Jeanne d’Arc yabigarutseho.

    Yagize ati “Urebye uko nari mbayeho, nari ndi mu mwijima w’icuraburindi ha handi nashakaga kugira icyo nkora bigasaba kuzunguza igishirira. Ubu mbonye urumuri nanjye mvuye mu mwijima. Nahoranaga agahinda kuko nta bushobozi bwo kwizanira umuriro nari mfite. Ndashimira aba bagiraneza rwose kuko bakoze igikorwa cy’urukundo. Navuga ko umuntu yungutse umuryango kandi ufite urukundo rwinshi.”

    Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu akaza kurivamo mu 2020 kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho yabwiye IGIHE ko yizeye kuzabona umusaruro kuko yaciriwe inzira, agahabwa ibikoresho.

    Ati “Nari ngeze mu mwaka wa gatanu, nkajya mbura ibikoresho, mbona ni ibintu bigoye ndivamo. Ubu nahawe ibikoresho by’ishuri rwose ngiye gusubira ku ishuri kandi nizeye ko nzitwara neza. Mu by’ukuri najyaga numva nihebye kubera ko ntagiye ku ishuri ariko nkabona nta kindi nakora kuko umubyeyi wanjye atabashaga kumpa ibikenewe ku ishuri.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable, yashimye cyane ibikorwa by’urukundo bikunze kuranga abanyamuryango ba Rotary, asaba abaturage bahawe imirasire kuyifata neza.

    Ati “Abaturage bo mu Karere ka Bugesera ntibarabona umuriro bose, hari ibice bimwe bifite umuriro n’ibitawufite. Ibi ni ibikorwa twakira neza kuko biba bije kunganira Leta gukemura ibibazo tuba tutarakemura ako kanya kandi twifuza ko ubwo bufatanye bwarushaho gukomera.”

    Yavuze ko hari gahunda yo kugeza ku batuye Umurenge wa Juru batabasha kwizanira umuriro, imirasire binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024.

    Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Uwacu Cynthia Mata, yanateye inkunga iyi gahunda ya Rotaract Club Kigali City, ibinyujije muri Porogaramu yayo yise “Cana uhendukiwe,” igamije kugeza ku Banyarwanda batishoboye imirasire y’izuba yavuze ko ari gahunda iri mu murongo wa Leta.Ati “Ni banki ishinzwe iterambere kandi ibi ni kimwe mu by’ingenzi bikenewe kugira ngo dutere imbere. Hari n’ibintu byose bijyanye n’iterambere ry’igihugu ari mu mashuri no gukorana na sosiyete y’ubwubatsi, tubijyamo mu gihe cyose tubona ko zimwe mu mpamvu z’ingenzi ari uguteza imbere igihugu.”

    Perezida wa Rotaract Club Kigali City, Rogers Nsubuga, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo guhindurira ubuzima abana baturuka mu miryango ikennye binyuze mu kubafasha koroherezwa gusubiramo amasomo yabo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma ubuzima buba bwiza kurushaho.

    Yagaragaje ko biteze impinduka nziza mu baturage n’abanyeshuri bari gufashwa cyane ko zimwe mu ntego zabo harimo guharanira iterambere ry’abaturage.

    Rotaract Club Kigali City ni ishami rya Rotary Club Rwanda; ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Abanyamuryango ba rotaract Kigali city Club bageneye abakobwa n’abagore ibikoresho by’isuku

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe mu Rwanda Peter Vrooman ashyikiriza umwana ibikoresho

    Gahunda ya Murikira Umwana yatangijwe izamara imyaka ine

    Hatanzwe imirasire y’izuba 15 mu Karere ka Bugesera

    Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri BRD, Uwacu Cynthia Mata, yagaragaje ko banki akoramo yiyemeje guteza imbere ibikorwa by’iterambere

    Umuyobozi w Umurenge wa Juru Kadafi Aimable yasabye abaturage gufata neza ibikoreasho bahawe

    Urubyiruko rwo muri Rotaract Kigali Club ruvuga ko iki ari igikorwa cyo gufasha umuryango Nyarwanda

    source : https://ift.tt/3oRYmSw

  • Inteko y’u Rwanda igiye kwakira inama y’abahagarariye Inteko z’ibihugu bya Commonwealth muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

    Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

    Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku ruhare rw’inteko muri sosiyete zitera imbere, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.

    Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iyi nama birimo Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ruzayakira.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko kwakira iyi nama ari amahirwe ku gihugu

    source : https://ift.tt/3cI0zKw

  • Minisitiri Gatabazi yabwiye abayobozi bashya ko inshingano zabo atari umunyenga – #rwanda #RwOT

    Ubu ni ubutumw ayatanze mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya mu Karere ka Rusizi, ku wa 22 Ugushyingo 2021.

    Gatabazi yabasabye gufatanya, gukundana no kutishisha uwo ari wese ubagannye kugira ngo babashe kugera ku ntego.

    Yagize ati “Ubu mugiye gutangira kwitirirwa ibikorwa. Ntimuze kujya mu munyenga w’ibyo musanze, mugomba gutangira ibyanyu muzasobanura nyuma y’imyaka itanu.”

    “Turifuza ko muzabikora neza, mugakoresha uburyo budasanzwe, imbaraga zidasanzwe, bwa bwenge na ya mashuri mwize nta rundi rwitwazo. Ibyo byose bizabaha amahirwe yo gufatanya n’abaturage ndetse n’abayobozi musanze mu nshingano.”

    Yongeyeho ati “Kugira ngo ufatanye n’abantu ugomba kubakunda wabona umuntu aje akugana ukamenya ko aje gutanga umusanzu we. Kuko iyo ukunze umuntu umutima wawe urafunguka ukamugirira ikizere.”

    Akarere ka Rusizi mu manota y’imihigo aheruka y’umwaka 2019/2020 ni ko kaherekeje utundi, ku mwanya wa 30 n’amanota 50%.

    Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu Mujyi wa Kigali n’iwunganira bwagaragaje ko Rusizi iza ku mwanya wa mbere mu turere tugaragaramo ruswa isabwa abaturage mbere yo guhabwa serivisi.

    Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet arahirira inshingano nshya yatorewe

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Rusizi, Louis Munyemanzi

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi nyuma yo kurahirira inshingano asuhuza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    source : https://ift.tt/3l1qz8s

  • Muhayimana yatangiye kuburanishwa n’inkiko z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Mu 1994, uyu mugabo yari umushoferi wa hotel yari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku Kibuye. Ashinjwa ko yatwaraga intagondwa z’Abahutu n’abasirikare bagiye mu bikorwa byo kwica Abatutsi ku misozi yo hirya no hino muri Kibuye ndetse ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku kigo cy’ishuri kimwe cyo muri ako gace muri Mata 1994.

    Muhayimana wari warashakanye n’umugore w’Umututsikazi, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko atari i Kibuye ubwo ubwicanyi bwakorwaga.

    Uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 nyuma y’igihe kinini abayo nk’impunzi. Yatawe muri yombi mu 2014 afatiwe ahitwa Rouen aho yari asanzwe atuye.

    Icyo gihe hari hashize umwaka hatangiye iperereza ku birego bimushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatanzwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), umuryango uharanira ko abakoze Jenoside babihanirwa.

    Ubwo yari ageze mu rukiko, umucamanza yamusabye kwivuga uwo ariwe, asubiza ko ari umugabo usanzwe wisanze mu bibazo. Umunyamategeko we Me Philippe Meilhac yabwiye urukiko ko uwo yunganira azisobanura ku giti cye.

    Uru rubanza ni urwa gatatu ruburanishijwemo umunyarwanda mu Bufaransa. Abantu batatu bahamwe n’ibyaha, aho umwe yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 abandi bagahabwa icya burundu.

    Urubanza rwe ruzamara ukwezi, rutegerejwemo abatangabuhamya 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

    Kugeza ubu, mu Bufaransa hari imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga 30 zitaraburanishwa.

    Claude Muhayimana ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha

    source : https://ift.tt/3cCsBr3

  • Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 2 000 – #rwanda #RwOT

    Bizaba ari ku nshuro ya gatandatu iyi kaminuza isohora abayizemo. Aba banyeshuri ni abize mu ishami rya Kigali n’irya Musanze. Barimo 1 500 bazasoza icyiciro cya kabiri abandi 500 bakazaba basoje icya gatatu.

    Umuyobozi w’amasomo muri UoK, Prof. Oniye, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kuzerekana ko iyi kaminuza itanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kandi ko imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Yagize ati “Dutewe ishema n’umusanzu abanyeshuri bari gutanga mu Rwanda hose.”

    Uburezi batanga bwemezwa n’abanyeshuri baharangiza bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro na sosiyete. Urugero ni Mugabekazi Denyse uvuga ko ubumenyi yahawe bwatumye abasha gutangiza umushinga wita ku bana bababaye.

    Yagize ati “Ubumenyi nahawe bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyane no gucunga imishinga bwaramfashije cyane kuko nabashije gutangira umuryango udaharanira inyungu wita ku bana batagira kirengera.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwavuze ko yiteguye kwakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza, ko abari mu cyiro cya mbere bazahabwa amahirwe yo kwiga boroherejwe.

    Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga. Ifite amashami abiri mu Rwanda, irya Kigali na Musanze.

    Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 2000

    source : https://ift.tt/3xj7IL4

  • Impamvu u Rwanda ari cyo gihugu cya Afurika cyatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba muri Nyakanga 2023, ikazahuriza hamwe abantu basaga ibihumbi bitandatu mu gihe abasaga ibihumbi 200 hirya no hino ku Isi bazaba bayikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo icyuho kikigaragara ku Isi mu kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’abagore muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, amategeko akibangamiye abagore n’ibindi.

    Ni inama ije mu gihe Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, aho ibihugu byinshi bigifite amategeko akumira abagore kuri serivisi n’uburenganzira bumwe na bumwe.

    Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere igaragaza ko abagore bo muri Afurika amasaha bamara mu mirimo arenzeho 50 % ku yo abagabo bakora, nyamara umutungo mwinshi ukabarirwa mu maboko y’abagabo.

    IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin asobanura byinshi birimo icyatumye batoranya u Rwanda nk’igihugu cya mbere kigiye kuberamo iyo nama ikomeye muri Afurika, icyakorwa ngo ingaruka Covid-19 yagize zidasubiza inyuma ibimaze kugerwaho mu buringanire n’ibindi.

    IGIHE: Kuki u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Women Deliver Conference?

    Kathleen Sherwin: Reka duhere ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore ku kigero cya 60 %. Ni imibare iri hejuru cyane kurusha ibindi bihugu bya Afurika, bikaba ari urugero rwiza haba muri Afurika no ku Isi.

    Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ryemeje ko 30% by’imyanya yo mu Nteko Ishinga Amategeko igenerwa abagore. Guverinoma kandi yiyemeje guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa. Abagore bashyirwa no mu yindi myanya y’ubuyobozi.

    Uyu munsi politiki ya Leta y’u Rwanda ni icyitegererezo cy’uburinganire, bikaba bigaragaza akamaro k’ingingo ya 5 y’Intego z’Iterambere rirambye (SDG5), ko guha ubushobozi abagore n’abakobwa ari inzira y’iterambere rirambye muri Afurika. Byose byagezweho kubera politiki zashyizweho zorohereza abagore.

    Iyi nama ije mu gihe isi igihanganye na Covid-19. Ni iki umuntu yakwitega muri iyi nama kizasubiza ibibazo abagore bafite muri iki gihe?

    Icyorezo cyasubije irudubi ubusumbane bwari busanzwe hagati y’abagore n’abagabo. Nk’urugero, byasubije inyuma itangwa rya serivisi z’imyororokere, byongera inda zitateguwe, umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara, gukuramo inda bishyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi by’umwihariko mu bihugu bifite amikoro make.

    Imibare yakusanyijwe na UNFPA n’abafatanyabikorwa bayo mu bihugu 115 bifite amikoro make mu ntangiriro za 2021, igaragaza ko abagore bagera kuri miliyoni 112 batabashije kubona serivisi zo kuboneza urubyaro kubera Covid-19, hakaba aho babisabaga hagashira amezi 3.6 batarabibona.

    Kubera uku gutinda, abagore 1,4 batwaye inda batifuza kuko batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro. Ikindi ni uko kutagerwaho na serivisi z’imyororokere, nabyo bigira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye.

    Abantu bo mu bihugu bifite amikoro make barimo abagore n’abakobwa ndetse n’andi matsinda y’abantu adakunze kwitabwaho, bafite ingorane zikomeye zo kugerwaho na serivisi z’imyororokere.

    Mu gihe Isi yigobotora Covid-19, dukwiriye gushyira mu bikorwa ingamba zitagira uwo ziheza, zigera kuri abo bose basigajwe inyuma. Ni ingenzi kandi kubaka inzego z’ubuzima zihamye, zishyira imbere ihame ry’uburinganire zikadufasha kuziba icyuha cyasizwe na Covid-19. Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ni ngombwa, si amahitamo.

    Women Deliver Conference izibanda ku buryo bwo kwigobotora icyorezo ariko cyane cyane ku ngaruka abagore n’abakobwa bahuye nazo, ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibisubizo byadufasha kuziba icyuho Covid-19 yasize.

    Mu bihugu bikennye, haracyari amategeko menshi asubiza inyuma abagore, ni iki cyakorwa ngo bikosorwe?

    Hakenewe ko ingamba zafashwe mu kuziba icyo cyuho zishyirwa mu bikorwa kandi buri wese akabazwa ibyo ashinzwe. Ni nako bikwiriye kugenda mu kongerera imbaraga inzego z’abagore mu bihugu byacu, ingengo z’imari n’izindi nzego haba muri za Guverinoma n’abikorera.

    Mwavuze ko Covid-19 yasubije inyuma cyane serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bagore. Hakenewe iki ngo ibintu bisubire uko bahoze?

    Twemera ko ubuzima bwiza budasigana n’ubuzima bw’imyororokere n’ubundi burenganzira bujyana nabyo.

    Covid-19 yamaze kugira ingaruka ku nzira zanyuzwagamo ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro, bihungabanya inganda zakoraga ibikoresho by’ingenzi byo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo, bikerereza igihe byafataga ngo ibyo bikoresho bigere mu babikeneye.

    Hari n’aho abakozi n’ibikoresho byifashishwaga mu nganda zikora ibikoresho bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bahinduriwe inshingano bajyanwa mu bindi byari bikenewe cyane. Hari amavuriro yafunze imiryango, abantu babura aho bakura serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

    Mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, Guverinoma zahagaritse urujya n’uruza, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zafatwaga nk’izitari ingenzi cyane zirafungwa.

    Urugero, mu bihugu nka Nepal n’u Buhinde byatumye amavuriro akorana na Marie Stopes International, ikigo cya mbere kigenga gitanga serivisi zo kuboneza urubyaro, afunga imiryango.

    Mu gihe nta gikozwe, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ireme ry’izitangwa, bizagabanyuka cyane.

    Iyo abakobwa n’abagore bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibava mu mashuri, bakajya mu mirimo, bakinjiza amafaranga bakabaho uko bifuza.

    Ese mubona Afurika yiteguye muri iyi ntambara y’Uburinganire, aho abagore bakeneye ijwi nk’iry’Abagabo?

    Iyo abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kugenzura imibiri yabo, bagahitamo icyo bashaka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, haboneka impinduka bakabaho ubuzima bishimiye.

    Isi itarangwamo ubwoba, akato n’ivangura ry’ubwoko bwose niyo ngobyi y’Uburinganire. Kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho, Guverinoma na za sosiyete sivile bakwiriye gufatanya mu gushakira hamwe ingamba no kuzubahiriza, ari nako abagore bongererwa ubushobozi, hashyirwaho amategeko abarengera, politiki zitabaheza, kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin

    source : https://ift.tt/3xcTA5X

  • Abayobozi bashya basabwe gukorana neza n’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi Alice
    Guverineri Kayitesi Alice

    Mi ijambo yageneye abo bayobozi ku munsi batorwa nk’abagize komite nyobozi z’uturere, Kayitesi yavuze ko agaciro k’itangazamakuru ari umuyoboro ufasha kumenya ibibazo by’abaturage ubuyobozi bukabimenya hagashakwa igisubizo.

    Avuga ko iyo hatabaye imikoranire myiza y’itangazamakuru n’abayobozi, intego z’Igihugu zitagerwaho kuko umuyoboro utangirwamo ibitekerezo uba ufunze, bityo n’abaturage ntibabashe kumenya gahunda zigezweho.

    Agira ati “Ntabwo byashoboka ko twakora ibigenewe abaturage ngo bibagereho ku buryo bwihuse tudafite itangazamakuru, ni yo mpamvu ubuyobozi bw’Intara bubifite ku mutima kandi turizera ko kuri iyi manda muzabona impinduka nziza”.

    Mu Karere ka Muhanga aho umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Jean Claude Mazimpaka yatangiye ubutumwa bwanditswe na Guverineri Kayitesi, yavuze ko abagize komite nyobozi nshya z’uturere bakwiye kugira imyumvire ishyigikira itangazamakuru kandi zigakorera abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ko abayobozi n’abanyamakuru badakwiye kugira ibyo bapfa kuko bose baba bashakira ineza umuturage.

    Agira ati “Itangazamakuru ni urwego tugomba gukorana n’akarere gakwiye gukorana na ryo, kuko ni imboni cyangwa ijisho, abo muvugira ni abaturage, ibyo dukora iyo byangiritse tubihomberamo twese, ni ngombwa ko turushaho gukorana.”

    Avuga kandi ko ubuyobozi bushya bwifuza ko umuturage yahora ku isonga, ariko na we akagira uruhare mu bimukorerwa kugira ngo ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi burusheho kwiyongera abaturage bashyigikiye abayobozi babo bahurize hamwe bagere ku iterambere.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ashingiye mu bunararibonye afite, yiteguye gukorana n’itangazamakuru kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere binyuze mu buvugizi.

    Agira ati “Iyo ntambwe kugira ngo tuyigereho ni ya mikoranire inoze hagati y’abafatanyabikorwa n’abanyamakuru, ni ngombwa ko dukorana ngo ya mirongo migari akarere gafite ishyirwe mu bikorwa”.

    Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yarimo kugenzura uko amatora y’Abajyanama akorwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, nabwo yasabye inzego ko zirushaho gukorana zigakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage hadategerejwe ko abanyamakuru barinda bandika inkuru kuko iyo umuturage ahamije ko umunyamakuru ari we uzamukemurira ikibazo, bigaragaza ko ubuyobozi bumureberera buba bwadohotse.


    source : https://ift.tt/3CNQ1US

  • Abanyamahirwe batatu bazareba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yiswe “Indoto Campaign” yateguwe n’ikigo gikora ibijyanye no gutega (Betting) ndetse n’indi mikino y’amahirwe, abanyarwanda batatu bazarusha abandi abandi amahirwe bazishyurirwa byose birimo itike y’indege, itike yo kwinjira Emirates Stadium, icumbi ndetse n’ibindi byose bisabwa mu rugendo.

    Clapton Kibonge n
    Clapton Kibonge n’Umunyamakuru Rigoga Ruth bari mu bashinzwe kumenyekanisha iyi gahunda

    Ibi kubigeraho bizasaba kwitabira imikino y’amahirwe binyuze mu kigo cya Gorilla Games Rwanda uhereye ku mafaranga igihumbi, nyuma hakazarebwa abanyamahirwe batatu hifashishijwe tombola bakaba ari bo berekeza mu Bwongereza.

    Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko impamvu bahisemo uyu mukino wa Arsenal na Manchester United ari uko ari umukino ukunzwe cyane, anasobanura ibizagenderwaho muri iyi gahunda yiswe Indoto Campaign.

    Yagize ati “ Ni amakipe abiri akunzwe cyane afite abakunzi benshi mu gihugu, ariko n’iyo waba utayafana ni amahirwe kugera hariya hantu, ni uburyo twashyiriyeho abantu ngo babashe kujya kureba uwo mukino”

    “Ntibisaba kuba ari wowe wateze menshi cyane, nyuma hazabaho tombola idafite icyo ishingiyeho, icyo usabwa ni ugutega guhera ku gihumbi, uko ugenda ukomeza gutega ni ko bigenda bikongerera amahirwe, bikazarangira n’ukwezi kwa mbere umwaka utaha, hakazahita habaho tombola”

    Bimwe mu byagarutsweho bizitabwaho nyuma yo gutsindira iyo tike yo kujya mu Bwongereza, harimo kuba buri munyamahirwe asabwa kuba afite pasiporo ye yishakiye, kazafashwa gushaka Visas yo kujya mu Bwongereza, igihe atabashije kuyibona akazasimbuzwa undi.

    Abazatsinda kandi bazemera kujya bakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Gorilla Games no mu biganiro n’itangazamakuru. Iyo umuntu adashoboye gukora urugendo mu matariki yateganyijwe bitewe n’impamvu runaka itike izahabwa undi.

    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium
    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium

    Igihe hazabaho impamvu zibuza urugendo zidaturutse kuri Gorilla Games (nka COVID-19), urugendo ruzakurwaho, hakazarebwa ikindi cyakorwa. Igihe umukino wakurwaho igihembo kizakurwaho, naho umukino wimuwe hazagenderwa ku matariki mashya azaba yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3cDgutN