Tag: featured

  • Perezida Ndayishimiye yijeje ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 mu ijambo yagejeje ku Barundi ubwo bizihizaga imyaka 59 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge. Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi.

    Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

    Yakomeje abwira Dr Ngirente ko urugendo yagiriye mu Burundi rwafashwe n’abaturage b’iki gihugu nk’igitangaza kubera ubushyamirane bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Niba mubibona neza Abarundi, uru rugendo mugiriye aha ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turi kuryana. Icyo nashakaga kubabwira ni kimwe mu Kirundi no mu Kinyarwanda tubivuga kimwe […] Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge, kubona uyu munsi mutuzaniye akarenge, bifite icyo bivuze twabonye kandi twumvise.”

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda n’u Burundi bigiye kwandika igitabo gishya mu bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya. Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya.”

    Yamutumye kuri Perezida Kagame

    Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko yishimiye cyane urugendo rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ndetse amusaba kumugereza ubutumwa ku Banyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame.

    Ati “Utugereze ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu z’Abanyarwanda bose by’umwihariko mutugereze indamutso yacu kuri Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda umubwire ko twishimiye cyane urugendo mwagiriye aha mu Burundi kandi ko ruduhaye icyizere gikomeye.”

    Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwifatanya n’Abarundi ku munsi bizihizaho ubwigenge.

    Ati “Ni icyubahiro gikomeye n’ibyishimo kuba umwe mu bitabiriye ibi birori by’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, mpagarariye Perezida Paul Kagame. Mu izina rya Perezida Paul Kagame n’iry’Abanyarwanda, munyemerere mbashimire Nyakubahwa Perezida n’Abarundi, kuri ibi birori bikomeye byo kwizihiza imyaka 59 mubonye ubwigenge.”

    Yakomeje ashima uburyo yakiriwe n’iki gihugu, ndetse agaragaza ko igihe kigeze ngo u Rwanda n’u Burundi byubake amateka mashya.

    Ati “Mfashe uyu mwanya nshimira Perezida Evariste Ndayishimiye kuba yaradutumiye muri ibi birori by’amateka ku gihugu cyanyu. Twishimiye uburyo twakiriwe neza kuva tugeze i Bujumbura.”

    “Ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bwacu kandi nizeye ko twese turajwe ishinga no guteza imbere umubano mwiza n’ubucuti ku nyungu z’abaturage bacu. Igihe n’iki ku Burundi n’u Rwanda ngo bishingire ku musingi w’amateka uduhuza, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.”

    U Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka isaga itandatu bidacana uwaka, kuva mu 2015, umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi nyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ku wa 1 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo.

    Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko hageze ngo u Rwanda n’u Burundi byibagirwe amateka y’umubano mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ubundi bitangire ‘igitabo gishya’ cy’ubucuti

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yifatanyije n’Abarundi mu kwizihiza imyaka 59 ishize Igihugu kibonye ubwigenge

  • Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi baratanga icyizere cyo gusubukura umubano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo birori byari byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri Ngirente mu izina rya Perezida Kagame no mu ry’Abanyarwanda muri rusange, yashimiye Abarundi ku kuba bizihije isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’igihugu cyabo, ndetse no kuba u Rwanda rwatumiwe muri uwo muhango.

    Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuba yadutumiye muri uyu muhango mwiza kandi w’amateka ku gihugu cyanyu. Turazirikana igishyika mwatwakiranye kuva twagera hano i Bujumbura”.

    Ati “Nashakaga kugaruka ku bushake bw’u Rwanda bwo gukorana namwe, Perezida w’u Burundi, kugira ngo twongere imbaraga mu bufatanye. Ndizera ntashidikanye ko twese twiteguye gukora tugamije kuzahura umubano n’ubushuti byahozeho, ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi. Igihe kirageze ku Burundi n’u Rwanda, cyo gushingira ku musingi w’amateka n’umuco kugira ngo tugere ku iterambere rirambye”.

    Yasoje yongera gushimira Perezida Ndayishimiye kubera uwo munsi mukuru w’ubwigenge, anifuriza u Burundi amahirwe masa mu nzira y’iterambere y’icyo gihugu.

    Perezida Ndayishimiye na we yishimiye kuba u Rwanda rwitabiriye ubutumire rwahawe, avuga ko ari nk’igitangaza Abarundi babonye.

    Yagize ati “Uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza Abarundi babonye, mu gihe hari hashize iminsi hari ibitagenda. Mu Kinyarwanda no mu Kirundi bavuga ko ‘agafuni kabagara ubumwe ari akarenge’, kubona rero uyu munsi mutuzaniye akarenge, hari icyo bisobanura, twabonye kandi twumvise”.

    Ati “Hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika, ubu turizeye y’uko tugiye gutangira kugisomera hamwe hanyuma tugipfundikire, dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twafata ko ari gishyashya. Turizera y’uko ibya kera turimo kubisoza, ibishyashya bigiye kuza”.

  • Nyaruguru: Dasso yatanze inkoko ku baturage batagiraga itungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe
    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe

    Inkoko batanze zifite ukwezi n’igice zikaba ari izo mu bwoko bwa Sasso. Bazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ngoma, buri wese mu bazihawe akaba yagenewe ebyiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yashimiye Dasso kubera icyo gikorwa.

    Agira ati “Turabashimira ko bariho boroza abaturage mu bushobozi bwabo. Ibi ni ibyunganira gahunda ya Girinka, kuko niba umuturage yabonye inka, akabona amata n’ifumbire, akeneye n’utundi nk’amagi”.

    Yaboneyeho gusaba abahawe inkoko kuzita mbere na mbere ku mirire y’abana babo agira ati “Abagabo mbona baje kuzifata, ntabwo ari iyo kugurisha ngo ubone agacupa! Ni iyo korora, igi ry’umwana rikaboneka, imboga zikaboneka, indagara zikaboneka, amavuta akaboneka, tugakora indyo yuzuye nk’umuryango, tugaha umwana agakura neza”.

    Yunzemo ati “Reka izo nkoko tuzazibyaze umusaruro mu mpande zose. Mu mirire myiza, mu gutera imbere mu ngo iwacu, no kugwiza umubano n’abandi. Kuko nuha mugenzi wawe bikamuzamura, azakubona nk’uwamugiriye akamaro, umubano ukomeze, n’izindi gahunda muzazijyanemo mutere imbere”.

    Abantu 25 bo muri Cyahinda na Nyagisozi bazihawe, bivugira ko zizagira uruhare mu guhindura imibereho mu miryango yabo, haba mu mirire myiza, ndetse no mu bukungu muri rusange.

    Béatrice Mukaneza ati “Niziba amasake zizakura ngurishe ngure inkokokazi, zibyare, noroze na begenzi banjye, nzajye ngura na mituweri n’utundi twagirira akamaro urugo”.

    Cécile Nyiransabimana na we ati “Ubungubu dushobora kumara ukwezi nta nyama igeze mu rugo. Ariko nizitangira gutera nzajya mfataho mpe abana”.

    Uwitwa Nkurunziza na we ati “Izi nkoko baduhaye zitera amagi mu buryo bushoboka bwose. Ntabwo rero inkoko yatera amagi nka 30 ku kwezi, yavamo amafaranga ibihumbi bitatu, hanyuma ngo ugume uko wari usanzwe! Ntabwo bishoboka”.

    Isaï Gasana, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gufasha abaturage kuva mu bukene babyiyemeje kuva mu mwaka ushize, aho batanze ihene 15 mu Mirenge ine yo muri Nyaruguru, kandi ngo bazakomeza.
    Ati “Gucungira umutekano umuturage utaburaye, ufite imibereho myiza, ufite abana barangwa n’imirire myiza, biroroha kuruta gucungira umutekano umuturage ushonje, ufite umwana waburaye ndetse utagiye ku ishuri”.

    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe
    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe

    Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inkoko zigera ku bihumbi icyenda, kandi ngo hamwe n’izindi gahunda zinyuranye zo guteza imbere abaturage no kubafasha kuva mu bukene byatumye ubu umubare w’abana barangwa n’imirire mibi ugabanuka bigaragara, nk’uko bivugwa na Visi Meya Kayitesi.

    N’ikimenyimenyi ngo wasangaga mu Karere kose hari nk’abana babarirwa muri 600 barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu ngo bari gukurikirana 48 gusa, harimo 10 babitewe n’ubundi burwayi.


  • Eritrea: Abakirisitu ntiborohewe na Leta ibita igikoresho cy’abakoloni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini
    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini

    Kiliziya Gatolika ni rimwe mu madini ane yemerewe gukorera mu gihugu kizwiho kutajenjekera amadini, ayandi yemewe akaba ari Itorero rya Orthodox ya Eritrea, itorero ry’ivugabutumwa Abaluteriyani(evangelical Lutherans) hakiyongeraho n’Abisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

    Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko ubu ubwoba ari bwose muri Kiliziya Gatolika yo muri Eritrea.
    Cyanditse kiti: “Benshi mu babikira, abafurere n’abapadiri bakoraga umwuga wo kwigisha nta kazi bafite.”

    Mu bihe byashize, Guverinoma ya Eritrea yemeje ko ibyo byose bijyanye n’imitungo byafashwe ndetse ishimangira ko, uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.

    Ibi ariko ntabwo byibasiye gusa umuryango w’Abagatolika, ibi byanateje ikibazo mu madini yandi.
    Impirimbanyi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Eritrea gukandamiza amadini ya gikirisitu.

    Umwe mu bapasitoro babashije guhunga Rev. Dr. Berhane Asmelash yagize ati: “Mu 2002, Guverinoma yafunze itorero ryanjye kandi itangira no gufata abapasiteri bose nibwo nahise mfata icyemezo cyo guhunga. Bagenzi banjye bamwe barishwe abandi barafunzwe badushinja kugambanira igihugu.”

    Akomeza agira ati: “Nari nzi ko, ninsubira mu gihugu cyanjye, nahita njya muri gereza”.

    Amatsinda amwe n’amwe ya gikirisitu cyane cyane abakristu ba pentekote n’abakora mu itorero ry’iyamamazabutumwa, bakunze gushinjwa kuba ibikoresho bya Guverinoma z’amahanga.

    Imiryango mpuzamahanga ivuga ko bitoroshye kugerageza kunga Leta n’amadini ya gikirisitu, dore ko muri iki gihugu hakaba haboneka bumwe mu butaka bwubatsweho insengero za gikirisitu zo hambere zifite amateka ya kera adasanzwe ku mugabane wose wa Afurika.


  • Nyamagabe: Polisi yafashe umumotari wari utwaye udupfunyika 1,937 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa Tare, umumotari yafatiwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Kagari ka Gahira, Umudugudu wa Kunyu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamagire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abapolisi bafata uwo mumotari.

    Yagize ati “Hari ku isaha ya saa sita abapolisi bari mu modoka y’akazi babona moto ibaturuka imbere iva mu Murenge wa Mushubi yerekeza mu Murenge wa Tare. Umumotari yari ahetse umugenzi hagati harimo umufuka munini, bikanze imodoka ya Polisi wa mufuka bawukuye kuri moto bawukubita hasi mu muhanda barakomeza baragenda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abapolisi bari bamaze kubona ibirango by’iyo moto (Pulake) begereye wa mufuka barebyemo basangamo urumogi. Bahise bakurikira ya moto bafatanyije n’abaturage, bayisanze aho bayihishe bajya kwihisha. Abaturage bafatanyije n’abapolisi bakomeje kubashakisha babasha gufata umumotari kuko yari yihishe hafi y’aho yahishe moto. Amaze gufatwa yemeye ko ari we wari uhetse ruriya rumogi.

    SP Kanamugire yakanguriye abamotari n’abandi batwara abagenzi kujya birinda gutwara abantu babagusha mu byaha. Yanabasabye kujya babanza kumenya umugenzi batwaye n’ibyo atwaye kandi nibafatwa bavugishe ukuri aho kubeshya inzego z’umutekano.

    Ati “Umumotari amaze gufatwa yabeshye abapolisi ko atari azi umugenzi atwaye ndetse ko atari azi ibyo ahetse. Nyamara ntashobora gusobanura impamvu bikanze imodoka ya Polisi bagakubita hasi umufuka bari bafite nta n’ubwo asobanura impamvu abapolisi bamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo bakiruka bagera imbere bakajya barunguruka abapolisi bareba uko bitegereza muri wa mufuka”.

    Umumotari yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Uwinkingi kugira ngo hatangire iperereza bityo n’uwo yari ahetse afatwe.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Muri iyo Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi hafatirwa bamwe mu bantu bakwirakwiza urumogi kuko mu bikorwa bya Polisi biherutse kuba tariki ya 27 Kamena 2021mu turere two muri iyo Ntara, hafatiwe abantu bakwirakwizaga urumogi.

  • Minisitiri Dr Biruta yakiriwe i Vatikani – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri Twitter yatangaje ko abo bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

    Magingo aya u Rwanda ruri mu bihugu 24 bya Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y’uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.

    Bifatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

    Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, baganira ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher

  • Amerika yifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge no Kwibohora, rushimirwa ibyo rukora mu kugarura amahoro ku Isi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 Abanyarwanda barizihiza imyaka 59 ishize ishize igihugu cyabo kivuye mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi.

    Ni umunsi Mukuru kandi ukunze guhuzwa n’uwo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, aho muri uyu mwaka hazazirikanwa imyaka 27 ishize Ingabo zahoze ari iza RPA zihobohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken yashyize hanze, yavuze ko yifuriza Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.

    Ati “Mu izina rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndifuriza ibyiza abaturage na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu munsi w’Ubwigenge n’umunsi wo Kwibohora.”

    “Muri uyu mwaka warwo wa 59 rubonye ubwigenge, u Rwanda rwerekana ukwiyemeza kwarwo mu bijyanye n’amahoro n’intsinzi isangiwe binyuze mu gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro, ibyo rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo by’ubuzima Isi ihanganye nabyo, ndetse n’umuhate rushyira mu kuzamura abagore mu buyobozi.”

    Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Twiteguye gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’ u Rwanda mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gushyira imbaraga muri serivisi z’ubuzima, kwagura ibijyanye no guhanahana ubumenyi, guteza imbere indangagaciro za demokarasi ndetse no gukemura ibibazo biri mu zindi nzego ziraje ishinga ibihugu byombi.”

    Nk’uko Minisitiri Antony J. Blinken yabivuze u Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi, aho kugeza aricyo gihugu cya kane ku Isi gitanga umusanzu ukomeye muri ubu butumwa.

    Kugeza mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wavugaga ko rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa muri 6,550 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ahantu hatandukanye harimo Sudani na Centrafrique.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere birimo ibijyanye n’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage.

    Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

    Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

    Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

    Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Ubucuti bw’u na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bwongeye kugaragara muri ibi bihe bya COVID-19, aho iki gihugu cyageneye Leta y’u Rwanda inkunga zitandukanye zigamije guhashya iki cyorezo.

    Kugeza muri Mata iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha zigamije kurwanya COVID-19 zifite agaciro ka miliyari 17.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken mu izina ry’igihugu cye yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge n’uwo Kwibohora

  • Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi uhagarariye ibihugu bya Afurika 23 muri IMF birimo n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aivo H. Andrianarivelo ahagarariye ibihugu 23 bya Afurika birimo n’u Rwanda mu nama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ni umwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro.

    Yavuze ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano uri hagati ya IMF n’u Rwanda n’ubufatanye bukwiriye kuranga impande zombi muri iki gihe.

    Ati “Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umuyobozi muri IMF baganiriye ku mubano hagati y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF n’u Rwanda, ubufatanye hagati y’u Rwanda na IMF ndetse n’uburyo iki kigega gifasha u Rwanda cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Akimara kubonana na Ministiri w’Intebe, Aivo H. Andrianarivelo, yavuze ko yeretswe uburyo u Rwanda ruri kuzahura ubukungu bwarwo.

    Ati “ Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatugaragarije uburyo bwo kuzahura ubukungu u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, natwe nka IMF twamugaragarije uburyo IMF ifasha u Rwanda, dufite gahunda na porogaramu zitandukanye zo gufasha ibihugu birimo n’u Rwanda.”
    U Rwanda ruheruka kwakira inkunga ingana n’amadolari miliyoni 200 itanzwe na IMF muri gahunda yihuse yo gufasha ibihugu mu kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo

    Aivo H. Andrianarivelo ukomoka muri Madagascar ari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yajya kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2020.

    Uruzinduko rwe yatangiye tariki ya 28 Kamena azarusoza ku ya 3 Nyakanga, ruri mu rwego rwo kuganira n’abayobozi batandukanye bagize ibihugu ahagarariye.

    Aba bayobozi bombi baganiriye ku ntambwe z’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira na Aivo H. Andrianarivelo uri mu buyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)

    Kanda hano urebe andi mafoto


  • Gisagara: Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga angana na 27,828, 003 Frw bayahawe ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’.

    Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga zo kongera igishoro bashyiraga mu buhinzi no kubona ubuhamya bwo guheraho mu gukangurira bagenzi babo batarashinganisha ibihingwa byabo kubikora.

    Nyirafashaho Clementine ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure n’amahindu tukabyakira gutyo, kongera guhinga bikatugora, Tuzongera igishoro ndetse ubuso bwose tubushyire mu bwishingizi. Kuba dushumbushijwe biradufasha kwegera abanyamuryango bacu tubereke inyungu iri mu gushinganisha ibihingwa.”

    Mpumuje Abel we yavuze ko abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bakorera mu gihombo, yemeza ko bakwiye gukanguka bakabyitabira.

    Ati “Ubu twagombaga kugurisha inka cyangwa ihene ngo twongere guhinga ariko ubwishingzi buratugobotse; abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa bari mu gihombo gikomeye.”

    Nzamurambaho Didier, Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi.

    Ati “Ibiza biba bitandukanye, aba bari barahuye n’ikibazo cy’udukoko twangije umuceri wabo. Icyo dukangurira abaturage barebye ibyabaye kuri bagenzi babo uyu munsi, abo bose bakanguka bakaza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo ejo ejobundi badahura n’ibiza bitandukanye ugasanga nta kintu baramuye.”

    Umukozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Batamuriza Robinah, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo gufasha umuhinzi kudahura n’igihombo.

    Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera ibihingwa byemewe mu bwishingizi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ati “Ni ukugira ngo dufashe abahinzi bahuye n’ibihombo gushumbushwa kandi bagashumbushwa ku gihe kugira ngo babashe kwitegura igihembwe cyihinga gikurikira.”

    ”Iyi gahunda y’ubwishingizi yatangiye ireba cyane ku muceri n’ibigori, tuza gushyiramo urusenda n’imiteja n’ibirayi, ariko ibishyimbo, urutoki na soya nabyo turabiteganya mu minsi iza hamwe n’imyumbati kuba byajya muri gahunda y’ubwishingizi.”

    Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze imyaka ibiri itangiye mu Rwanda.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 3000 z’umuceri, izirenga 545 z’ibigori, na 81 z’ibirayi ni zo zimaze kujya mu bwishingizi.

    Naho ku ruhande rw’amatungo, kugeza ubu inka zirenga ibihumbi 41, inkoko zirenga ibihumbi 109, n’ingurube zirenga 2000 ni zo zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi.

    Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw

    Abahagarariye amakoperative bavuze ko bagiye kongera ingano y’ubuso buhinzeho bashyira mu bwishingizi

    Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, Nzamurambaho Didier, yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi

    Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bagobotswe no kuba barashinganishije ibihingwa byabo

    [email protected]


  • Abanyeshuri ba Mount Kenya bamuritse videos eshanu zibitse ubuhamya bw’amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko ari umuti wo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, nibwo abanyeshuri 25 biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya bashyize ku mugaragaro videos eshanu bakoze mu mushinga bafatanyije na Renewed Memory, GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ku nkunga y’Ambasade ya Israel mu Rwanda.

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyabaye.

    Ati “Birababaje kuba hari abirengagiza ibyabaye, bakabirengaho bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubarwanya nta kindi bidusaba uretse kubigisha no kubabwira amateka n’inkuru ya nyayo ku byabaye mu Rwanda. Ubu buhamya buzafasha mu gutuma ibyabaye bitazongera ukundi kandi bifashe mu komora ibikomere. Kubika ubu buhamya bw’ibyabaye muri Jenoside biciye muri izi videos zakozwe n’ingenzi cyane ku bakiri bato n’abazabakomokaho mu kumenya ukuri”.

    Aba banyeshuri uko ari 25 bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryakoze video imwe irimo ubutumwa n’ubuhamya bitandukanye bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutso. Urugero ni nka video, ifite izina rya “From darkness to brightness, bivuze kuva mu mwijima ujya mu rumuri” isobanura uburyo Inkiko Gacaca n’imirimo nsimburagifungo byagize uruhare mu kongera kunga abanyarwanda.

    Indi ni video yiswe “Never Give Up” irimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside asobanura urugendo rwo kurokoka kwe.
    Mur’iyi video uwahawe izina rya Kwizera, asobanura uburyo umuryango wabo wari wishimye mbere ya Jenoside, ariko akaza kuwubura wose, kuko se na nyina biciwe mu maso ye ku myaka 13 y’amavuko. Iyi video igaragaza uburyo atacitse intege, aho kuri ubu afite umugore n’umwana kandi bakaba ari umuryango wishimye.

    Umuyobozi akaba n’uwashinze umuryango Renewed Memory, Pini Snir, yibukije ko kubika ubuhamya ari ikiraro gihuza ahahise n’ibikorwa by’ahazaza.

    Ati “Kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri videos bituma habaho ikiraro hagati y’abato n’abakuru, amateka y’ahahise n’ibikorwa by’ahazaza. Sinizera ko isi yaba nziza gutyo gusa, ahubwo abantu bayibamo nibo bazayigira nziza, abanyeshuri twafatanyije barakoze cyane ku muhate bagaragaje”.

    Umuyobozi w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi GAERG, Egide Gatari, yashimye ambasade ya Israel yabakinguriye imiryango ndetse n’umuhate wagaragajwe n’aba banyeshuri.

    Yagize ati “Jenoside ni inkuru ibabaje idakwiye kwibagirana, urubyiruko rukwiye gukoresha ubumenyi rufite mu guharanira ko ibyabaye bitakibagirana, dukwiye guhora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yijeje aba banyeshuri n’iri tsinda rya Renewed Momory ko bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

    Ati “Twizeye ko abanyeshuri bacu babonye ubumenyi bushya bwo gutunganya no kuyobora ama-video nk’aya arebana n’ibyaha ndengakamere bikorerwa ikiremwamuntu. Twijeje GAERG, Renewed Momory n’aba banyeshuri ko tuzakomeza gufatanya, kandi umuhate mwagaragaje twarawushimye”.

    Izi video uko ari eshanu zashyizwe ahagaragara, zizashyirwa ku mbuga zitandukanye nka Instagram na YouTube, aho buri wese azabasha kuzibona akamenya ukuri ku byabaye.

    Ambasaderi Dr Ron Adam sanga umuti w’abahakana n’abapfobya Jenoside ari ukubaha ubuhamya bw’ibyabaye

    Abanyeshuri ba Mount Kenya University bamuritse video eshanu bakoze bafatanyije mu rwego rwo kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri Jeonside

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno yijeje ubufatanye no mu mishinga yindi iri imbere