Tag: featured

  • Yasimbutse nyina: Ubuhamya bwa Kabandana warokokeye Jenoside i Rukumberi (Video) – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ko byaje kugenda kuko bamwe inyamaswa zabariye ariko ntibapfira gushira. Abashoboye kurokoka ubuzima bwarakomeje nk’uko bigarukwaho na Callixte Kabandana waharokokeye.

    Kabandana yavukiye i Rukumberi mu 1973 ariko ababyeyi be bakomokaga mu Karere ka Ruhango mu yahoze ari Komine Tambwe.

    Kuva Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, kimwe n’ahandi mu gihugu, Abatutsi b’i Rukumberi bahuye n’ibibazo bikomeye.

    Icyo gihe benshi barafashwe bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kibungo bitwa ibyitso bamwe bagwayo abandi bakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo n’abaje gufungurwa ntacyo bashoboraga kwimarira.

    Kabandana akomeza avuga ko ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga ku wa 6 Mata 1994, aba mbere mu batutsi b’i Rukumberi muri iryo joro batangiye kwicwa.

    Ati “Kimwe n’ahandi hose mu gihugu Jenoside igitangira twabanje kwirwanaho ariko nyuma turushwa imbaraga n’abasirikare n’interahamwe mu bitero byavuye i Kibungo.”

    Ubukana Jenoside yakoranywe i Rukumberi bwatumye hari imiryango yazimye

    Rukumberi nk’umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma yubatsemo Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42 by’abayizize.

    I Rukumberi Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana ku buryo hari imiryango myinshi yazimye nk’uko Kabandana akomeza abisobanura.

    Umunsi mubi yagize ngo ni igihe yasimbutse umurambo wa nyina arimo ahunga kimwe n’umunsi bishe se agakurura umurambo we akawushyira mu muringoti agakomeza guhunga.Icyo gihe ngo hari ku itariki 16 Mata 1994.

    Mu muryango we wari ugizwe n’abantu icyenda yarokokanye na bakuru be babiri na bo Jenoside yatangiye batari i Rukumberi kuko bari baragiye i Burundi.

    Ababazwa n’uko kugeza ubu atarabasha kubona imibiri y’abe ngo bashyingurwe mu cyubahiro ariko yizeye ko azayibona.

    Mu miryango yazimye mu yari ituye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo bivugwa ko hafi kimwe cya kabiri cyayo ari iyari ituye mu Murenge wa Rukumberi.

    Uruziramire rwakumiriye ibitero bituma benshi barokoka

    Rukumberi ni agace kagoswe n’amazi byatumye mu gihe cya Jenoside byari bigoye kubona aho umuntu ahungira.

    Bamwe bahisemo kwihisha mu bishanga byarimo urufunzo aho barokokeye batabawe n’uruziramire rwajyaga rukumira ibitero byahigaga abantu bigakizwa n’amaguru.

    Gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri itarashyingurwa biracyarimo ikibazo

    Hashize igihe kinini leta n’imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge basaba abantu bazi ahari imibiri gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ubwo bukangurambaga ntibwatanze umusaruro uhagije muri Rukumberi. Muri Kanama 2020 bitunguranye abashumba bo mu Kagari ka Shori ko muri Rukumberi bavumbuye imibiri y’abishwe muri Jenoside hakomeje gushakishwa haboneka igera ku 2500.

    Kabandana ati “Iyo mibiri yabonywe n’abana bari baragiye kandi aho hantu hatuye abaturage bahamaze imyaka myinshi. Kubera ubwinshi bwayo byageze aho hifashishwa imashini kugira ngo ibashe kuboneka yose.”

    Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ubwo i Rukumberi hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kabandana yavuze ko byatunguranye kubona imibiri myinshi icyarimwe ariko ababonyemo ababo baruhutse ku mutima ndetse bituma n’undi utarabona uwe akomeza kugira icyizere ko hari igihe azamubona akamushyingura.

    Kabandana ahagarariye abarokotse Jenoside bakomoka i Rukumberi bibumbiye mu muryango ARG Rukumberi (Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi).

    Kabandana Callixte warokokeye Jenoside i Rukumberi yavuze ko yakoranywe ubukana

    Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke

    Ahakuwe imibiri 2500 iherutse gushyingurwa mu cyubahiro

    Hifashishijwe imashini kugira ngo imibiri igera ku 2500 iboneke

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 42

  • U Rwanda rwateye indi ntambwe mu rugendo rw’ikoreshwa ry’amashanyarazi mu mudoka – #rwanda #RwOT

    Iyi sitasiyo yatashywe ku mugaragaro ku wa 30 Kamena 2021,iherereye Kacyiru hafi n’umuhanda werekeza ku Bitaro bya Faisal. Yubatswe na Safi universal link, Ikigo gisanzwe kiri mu bikorwa byo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Iyi sitasiyo ni yo ya mbere yubatswe muri Kigali ifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri moto n’imodoka. Mu gihe kiri imbere Safi universal link yavuze ko iteganya kubaka izindi 26 nk’izi hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Evplugin, Tony Adesina yavuze ko bahisemo kubaka iyi mu rwego rwo kugira ngo abafite ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi boroherwe no kubona uburyo bwo kubyongeramo umuriro.

    Ati “Turashaka ko sitasiyo z’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ziboneka hose mu gihugu. Twatangiriye kuri Kigali, aho tuzashyira n’izindi sitasiyo 19 vuba igakurikirwa na Musanze na Gisenyi mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.”

    Muri iki gihe usanga nk’abafite moto zikoresha amashanyarazi bakoresha uburyo bwo guhinduranya bateri (bagatanga iyashizemo umuriro, bakabaha irimo umuriro) kuko nta buryo bwari buhari rusange bwo kuzongeramo umurimo kandi vuba.

    Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugeza mu 2030, 20% by’ibinyabiziga bikoreshwa muri iki gihugu bizaba ari ibikoresha amashanyarazi. Ibi bizarufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

    Minisiteri y’Ibidukikije iherutse gutangaza ko gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw), aya mafaranga azakoreshwa mu kugeza izi modoka mu gihugu ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye zikenera kugira ngo zikore neza.

    Iyi sitasiyo izajya ikoreshwa mu kongera umuriro muri moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi

    Iyi sitasiyo izafasha abatunze moto zikoresha amashanyarazi kubona uburyo bwihuse bwo kuzongeramo umuriro

    Abatunze imodoka zikoresha amashanyarazi boroherejwe uburyo bwo kubona aho bazongereramo umuriro

  • Nyarugenge: Imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byobo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni bwo iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Muri iyi mibiri 86, irimo 78 yakuwe mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kuri Union Bar, ine ikurwa mu Murenge wa Muhima mu gihe mu Murenge wa Kanyinya havuye imibiri ibiri, uwa Mageragere n’uwa Nyarugenge hakurwa umwe umwe.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye IGIHE ko bari bahangayikishijwe cyane n’uko batari bakabonye imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro.

    Ati “Yari igisekeramwanzi, ni we bahereyeho bica. Ni ibintu bibabaje cyane ariko natwe kuba tumushyinguye hano mu rwibutso biradushimishije cyane kuko biramuhesha icyubahiro.”

    Umupfasoni Anitha warokokeye Jenoside mu Murenge wa Rwezamenyo na we yavuze ko yishimiye ko yashyinguye abe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahakiri ibyobo byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

    Ati “Twabyishimiye cyane kuba tumaze gushyingura abacu mu cyubahiro kuko twari tumaze igihe kirekire turi mu gihirahiro tutazi aho imibiri y’abacu iri. Kuba tubashyinguye biratunejeje.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bikomeze no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umubiri w’umwana w’imyaka ine wishwe muri Jenoside ni umwe mu yashyinguwe kuri uyu wa Kane

    Imibiri yashyinguwe yakuwe mu byobo bitandukanye mu karere ka Nyarugenge

    Hanashyinguwe umubiri w’umwana wishwe afite imyaka ine

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro

    Ni Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ubwo uyu mukecuru yajyaga gusezera imibiri y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro

  • U Rwanda rwihaye 2026 nk’umwaka wo kuziba icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bayobozi mu nzego za Leta z’ibihugu bitandukanye ku Isi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, impirimbanyi z’uburinganire n’abandi bitabiriye Ihuriro rusange ku Buringanire [Generation Equality Forum].

    Iri huriro riri kubera i Paris kuva ku wa 30 Kamena rizageza ku wa 2 Nyakanga 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ryitabiriwe n’abarimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Perezida wa Mexique, Andrés Manuel López Obrador.

    Mu bandi bayobozi bitabiriye iri huriro harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore, Phumzile Mlambo-Ngcuka; Umuyobozi wa Bill & Melinda Gates Foundation, Mark Suzman n’abandi.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Perezida Macron na López ku bw’umuhate bagize ndetse avuga ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri huriro rigamije guharanira ko abagore n’abakobwa nabo bajyana n’abandi muri urwo rugendo rw’ikoranabuhanga na inovasiyo.

    Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iri huriro ko u Rwanda rwiyemeje ko mu 2026 ruzaba rwaramaze kuziba icyuho kikigaragara mu buringanire, ikoranabuhanga na inovasiyo.

    Ati “Reka mbabwire ku byerekeye gahunda n’umuhate by’u Rwanda muri uru rwego; icya mbere dufite intego yo kuba twamaze kuvanaho icyuho mu bijyanye n’uburinganire mu ikoranabuhanga mu 2026.”

    Yakomeje agira ati “Tuzakora ibi mu nzego eshatu zihariye; gutunga telefoni zigezweho, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ndetse n’amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare kugeza ku rwego rw’amashuri yisumbuye.”

    Perezida Kagame yavuze kandi u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo hajyeho uburyo budaheza muri inovasiyo no kwihangira imirimo muri rusange, hakubwa kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa binyuze mu bigo bifasha muri inovasiyo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko u Rwanda rwatangiye gukangurira ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba kwinjira muri urwo rugamba rwo guharanira ko umuntu wese agera ku nzozi ze hatitawe ku gitsina cye.

    Ati “Kugera ku buringanire mu ikoranabuhanga na inovasiyo ni kimwe mu bigize urugamba rwagutse rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe angana ku bagore n’abakobwa. Umuntu wese, hatitawe ku gitsina, agomba kubaho mu buzima yahisemo.”

    Binyuze muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda, abakobwa bitabira amashami y’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga bagiye biyongera kuko bavuye kuri 56.7% mu 2015 bagera kuri 63.9% mu 2018.

    Perezida Kagame yavuze ko kugera ku buringanire mu ikoranabuhanga na inovasiyo ari urugamba rusaba ubufatanye

  • Ubudasa bwa FPR Inkotanyi mu busesenguzi bwa Minisitiri Bamporiki na Sheikh Harerimana – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 30 Kamena 2021 cyagarutse ku Kwibohora mu gihe habura iminsi ine ngo uyu munsi wizihizwe ku nshuro ya 27.

    Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka u Rwanda Twifuza: Ubudasa n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

    Bamporiki yavuze ko abanyapolitiki bayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye bareba ibibazo bihari bakabyitwaza kugira ngo babone umwanya ariko batagiye kubikemura.

    Ati “Ingorane zari mu Rwanda uhereye ku kwirukana abaturage mu gihugu [mu 1959], rwari rwatangiye korama. Noneho n’izo ngorane zari zihari z’uduce n’udutsiko urebera ku Majyepfo n’Amajyaruguru uvuga ngo uratonesha aba ngaba, u Rwanda rwari ruri kujya ahabi.”

    “Ushingiye kuri ibyo bibazo byari bihari, Habyarimana yakoze imbwirwaruhame nziza cyane yo kuvuga ngo ingorane zihari ngiye kuzikemura; ahawe umwanya ahubwo akora politiki yo kuzisonga. Asonga u Rwanda.”

    Sheikh Harerimana yavuze ko kuba FPR Inkotanyi yo itarafashe ubutegetsi ngo ikomereze muri iyo nzira ari ubudasa.

    Ati “Kuba tutarakomeje kujya muri iriya nzira ni ubudasa. Iyi Leta yaje noneho ivuga iti ‘dore gahunda twavuze ni izi kandi tuzazikora’; baranazikoze koko.”

    Iyo nararibonye yasobanuye ko ubwo FPR Inkotanyi yamaraga guhagarika Jenoside hari ibyashoboraga gutuma u Rwanda rusa n’ahandi birimo uko igihugu cyari cyarangiritse n’Abatutsi barenga miliyoni imwe bamaze kwicwa, ubukungu bwari bwahungabanye, ndetse na ¾ by’Abanyarwanda “bakuwe mu gihugu”.

    Yagaragaje ko ibyo byose byashoboraga gutuma u Rwanda rusa n’ibindi bice by’Isi byagiye bibamo intambara kandi rugaheranwa ariko “rwagize ubudasa n’ubudaheranwa kubera ubuyobozi bwiza rwari rufite”.

    Yagize ati “Simvuga ubuyobozi bwa mbere ya 1994, ndavuga ubwahagaritse Jenoside. Ubu buyobozi bukuriwe na Paul Kagame bwaje buvuga buti ‘oya! Jenoside turayihagaritse kandi ntabwo tuzaheranwa n’aya mateka. Tuzahora tuyibuka, ni ayacu, ni mabi ariko tuzakora ibishoboka byose dutere intambwe ndende cyane zishoboka.”

    “Mu magambo ye [Perezida Kagame] aravuga ati ‘twageze habi cyane hatagira ahandi munsi yaho’. Igihe cyari kigeze rero ko tuzamuka kandi tukazamukana ibakwe.”

    U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora uba buri wa 4 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bwa FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yari imaze guhitana ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

    Mu mboni y’inararibonye ubudasa bwa FPR Inkotanyi bushingiye ku kuba yarasanze igihugu mu bibazo ikizeza Abanyarwanda kubikemura kandi ikabikora

  • Ibikorwa by’indashyikirwa by’umugabo we wishwe muri Jenoside byatumye ahabwa inka ihaka – #rwanda #RwOT

    Ni inka yahawe n’Urugaga rw’Abakora Umwuga wo kuvura Amatungo mu Rwanda muri gahunda yo kuremera no kwita ku bahoze bakora uyu mwuga bishwe muri Jenoside.

    Musabyemariya Assoumpta wari ufite umugabo witwa Mucumbitsi Ildephonse wakoraga akazi ko kuvura amatungo muri Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi ni we watoranyijwe kugira ngo ahabwe inka mu kuzirikana ibikorwa byiza umugabo we yakoraga.

    Uyu mugabo wishwe tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu, abaturage bavuga ko yakundaga kwitanga cyane mu kubafasha dore ko ngo yakoraga muri komini yose ari umukozi umwe ariko akabasha kubavurira amatungo no kubagira inama z’uburyo bayafata neza.

    Umugore wa nyakwigendera, Musabyemariya avuga ko umugabo we yishwe urw’agashinyaguro kuko yaciwemo ibice ndetse ukuguru kwe kukajyanwa n’Interahamwe zivuga ko kuriho imari ishyushye kuko ngo yari yarashyizwemo inyunganirangingo.

    Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ubworozi mu Karere ka Rwamagana, Niyitanga Jean de Dieu, yavuze ko Mucumbitsi Ildephonse bahisemo kuremera umuryango we mu buryo bwo kumwibuka no kuzirikana ku akazi keza yakoreye igihugu.

    Ati “Twifuje ko umuryango Mucumbitsi yasize tuwuha inka ihaka mu rwego rwo kumwibuka tunazirikana akazi keza yakoze. Ubu yakagombye kuba ari mukuru wacu uri kutwerekera uko umwuga ukorwa ariko ntibyakunze ni yo mpamvu tumuzirikana twifatanya n’umuryango we.”

    Yakomeje avuga ko inka yahawe umuryango we ari igihango cyerekana uko nyakwigendera akizirikanwa n’abakora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Rwanda.

    Musabyemariya Assoumpta umugore wa nyakwigendera yavuze ko yanejejwe no kuba igihugu kikizirikana akazi keza umugabo we yakoraga nubwo yishwe muri Jenoside, avuga ko kuba ahawe inka bigiye kumufasha kwiteza imbere.

    Ati “Ndashimira ubuyobozi butuba hafi, nkanashimira urugaga rw’abakora ubuvuzi mu Rwanda rwanyoroje inka. Ubu ubuzima burakomeje, umwana nyakwigendera yansigiye ameze neza yarakuze.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze ko mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye abibumbiye mu Rugaga rw’Abakora Ubuvuzi bw’Amatungo ku gufasha no kuremera umugore wa nyakwigendera.

    Ati “Igikorwa nk’iki cyongerera imbaraga n’icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukavuga tuti abantu beza baracyariho, ibyo twahuye nabyo byararangiye icyizere cy’ubuzima bwiza kirahari.”

    Yasabye buri wese kujya akura isomo ku bikorwa byiza biba byabaye byo gufasha abarokotse Jenoside avuga ko bishimishije kubona abantu bafite umutima mwiza wo kuzirikana bamwe mu bishwe muri Jenoside bakoraga akazi kabo neza ariko bakaza kwicwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Aman, yashimiye abo mu Rugaga rw’Abakora Ubuvuzi bw’Amatungo, avuga ko guha inka uwarokotse Jenoside ari ukunganira Leta mu bikorwa bibateza imbere.

    Yavuze ko nyakwigendera yavuraga amatungo y’abandi baturage mu bwitange bwinshi, gufasha umuryango we rero ngo ni ukuzirikana akazi keza yakoze.

    Uretse kuremera inka ihaka umugore wa nyakwigendera, aba bakozi bashinzwe kuvura amatungo banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muhazi rushyinguyemo imibiri irenga 9000, banemera inkunga yo gukomeza kurwubaka.

    Musabyemariya yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kwiteza imbere

    Niyitanga Jean de Dieu wari uhagarariye Urugaga rw’Abakora Ubuvuzi bw’Amatungo yavuze ko bazakomeza gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Muhamya Aman, yavuze ko kuremera uwarokotse Jenoside ari ugufasha Leta gukomeza kubaba hafi no kubereka ko batari bonyine

    Inka yahawe yavuze ko azayifata neza kugira ngo nayo imuhe umusaruro

    Musabyemariya n’umwana nyakwigendera yasize atwite kuri ubu ni inkumi nkuru

    Inka yahawe ihaka hejuru y’amezi atanu

  • COVID-19: Abanyeshuri bongeye gutahana akangononwa, abitegura ibizamini bya Leta barakeburwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yahise ishyiraho uburyo abanyeshuri bo mu bice bitandukanye bagomba gutaha cyane ko ibigo byinshi byari byarangije ibizamini bisoza umwaka, bategereje kubona indangamanota naho abandi biga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange n’abasoza amashuri yisumbuye bari bategereje gukora ibizamini bya Leta.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Nyakanga 2021, abanyeshuri batandukanye baturutse mu bice by’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali bahurizwaga i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali kugira ngo boherezwe iwabo.

    IGIHE yazengurutse hirya no hino muri Kigali ireba uko abanyeshuri bari gutaha hubahirizwa n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo abataha batayijyana mu bo basanze mu rugo.

    Umunyeshuri wo muri Lycée de Kigali, Dushime Benjamin, wiga mu Mwaka wa gatanu mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, yabwiye IGIHE ko batishimiye gutaha igihe cyagenwe kitaragera ariko bavuga ko bafite ingamba zo kwirinda kugira ngo bataba intandaro z’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Yagize ati “Ni ukubyakira twihanganye kuko turi guhangana n’icyorezo kandi si Abanyarwanda gusa ahubwo ni Isi yose. Turi kugerageza uko dushoboye n’ubwo byaturemerera ariko tuzi icyo duhangana nacyo. Ntitwavuga ko turi guhomba byinshi ahubwo turi kwihangana kuko turabizi ko imbere nidukomeza tuzabitsinda. Iyo haje ibintu runaka nk’iki cyorezo bigatuma udindira ntibikunezeza ariko tubasha kwihangana tugashikama tukanakirwanya kuko ni twe maboko y’iki gihugu.”

    Ababyeyi bazindutse bajya gucyura abana babo nabo bemeza ko n’ubwo abanyeshuri batashye ari umukoro ukomeye kuri bo kugira ngo bataza kurenga ku ngamba ziri kubahirizwa zirimo gutaha saa Kumi n’ebyiri, gusuhuzanya no gusurana.

    Abanyeshuri bahurijwe muri Stade ya Kigali

    Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ni ho abanyeshuri bava n’abagana mu bice bitandukanye by’igihugu biga mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo muri Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba ni abiga mu Karere ka Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro n’abo mu Bugesera.

    Abenshi bavuze ko bababajwe no gutaha ariko bakomeza gushimangira ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bemeza ko bagiye gutanga umusanzu mu guhangana n’icyorezo aho kuba intandaro yo kugikwirakwiza.

    Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Anthony Kuramba, yavuze ko nta mpungenge zihari mu gucyura abanyeshuri cyane ko ibiciro bitigeze byongerwa.

    Ati “Ubutumwa bwo kwirinda ni bwo dushyize imbere cyane kuko uburyo bwo kugenda bwo burahari nta mpungenge zihari. Nibyo koko turi kwerekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, amasaha ashobora kubafata ariko nabwo ntabwo twareka ngo abana barare muri stade, ubwo icyo gihe inzego zose zirebwa n’icyo kibazo zirahari kugira ngo tuze kubiganiraho turebe igikwiye gukorwa. Dushobora no kubacumbikira ku bigo biri hano hafi bakazataha ejo.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yasabye ababyeyi kugaragaza umusanzu wabo mu gucyura abanyeshuri no kubageza mu rugo neza.

    Ati “Abasigaye ku bigo by’amashuri, turakeka ko ahubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 zishobora kurushaho kubahirizwa kurusha uko byari bisanzwe. Hari abanyeshuri bategurira ibizamini mu rugo ariko n’ubundi abo bari basanzwe bataha. Icyo dusaba ababyeyi ni ukugumya gufasha abana bari gutegurira ibizamini mu rugo bakabaha ibyo basabwa nabo bakitegura neza ibizamini.”

    Yasabye abanyeshuri bari kwitegura ibizamini bari mu rugo gukomeza kwirinda icyorezo kugira ngo hatazagira ucikanwa no gukora ibizamini bya Leta kubera ko yarwaye Covid-19 ndetse n’abiga baba mu bigo nabo basabwe gukomeza ubwirinzi.

    Abanyeshuri bazakomeza gutaha kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu naho nyuma hazarebwe uburyo abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza bifuza gutaha bazafashwa.

    Abafasha gushyira mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda mu bikorwa nabo bari babukereye

    Ababyeyi bari babukereye ngo bafashe abana babo kugera mu rugo nta nkomyi

    Abamotari bari benshi bategereje ko babona icyashara

    Abanyeshuri babanzaga gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali

    Abanyeshuri bahabwaga impanuro mbere yo kwerekeza iwabo

    Abashyira amafaranga ku ikarita y’urugendo izwi nka Tap and Go, uyu munsi babonye icyashara

    Abataha mu bice by’i kigali bahitagamo kwifatira moto bagataha

    Abatambaye impuzankano bagowe no kwinjira muri stade

    Abatwaza abantu imizigo ku mutwe na bo babonye akazi

    Imizigo y’abanyeshuri yatwawe mu buryo bukwiye

    Abashinzwe inzego z’umutekano bari maso

    Ubwo abanyeshuri bari bategereje kwerekeza iwabo, bari bafite amatsiko menshi

    Yasobanuriraga umumotari aho yerekeza, banavugana ku biciro

    Abihutaga bahise batega moto kugira ngo bagere mu rugo hakiri kare

    Kujya kuri moto byasabaga gukorana ibakwe

    Kwinjira muri stade byasabaga kunyura ku murongo no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

    Mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali buri wese yabanzaga gupimwa umuriro

    Uhereye ibumoso: Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, n’Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere muri Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, ACP Teddy Ruyenzi

    Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta basabwe gukomeza kwitwararika

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Byigero wayoboraga Wasac yirukanywe nyuma y’iminsi 198 – #rwanda #RwOT

    Byigero yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Wasac ku wa 15 Ukuboza 2020, bivuze ko itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimwirukana ryasohotse amaze nibura amasaha 4752 ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura.

    Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Perezida Kagame mu bubasha bwe ariwe wirukanye Byigero akamusimbuza by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.

    Umuhumuza yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Wasac ndetse amaze igihe kinini ari mu Nama y’Ubutegetsi y’iki kigo.

    Nta mpinduka zigaragarira amaso Byigero asize muri Wasac kubera igihe gito yari amazemo. Yari yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Eng Aimé Muzola.

    Wasac ifite abakozi bagera ku 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n’inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu 2024.

    Ibi bisobanuye ko nibura umuntu azaba akora intera itarenga metero 200 kugira ngo agere ahari amazi, aho ni ku batuye mu Mijyi. Naho abo mu cyaro, nta gukora urugendo rwa metero 500 kugira ngo bagere ku ivomero.

    Ubu bibarwa ko abaturage bose bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 86%.

    Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo wa leta. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.

    Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y’amazi apfa ubusa n’akoreshwa ariko ntiyishyurwe. Urugero ni nk’aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.

    Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk’igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.

    Iki kigo kandi cyahombye asaga miliyoni 627,7 Frw binyuze mu kwishyuza abakiliya amazi ariko cyifashishije ibiciro bitandukanye n’ibigenwa na RURA.

    Ibihombo muri Wasac ntibikiri inkuru

    Inkuru ubundi isobanurwa nk’ikintu gishya. Muri Wasac ibihombo bimaze kumenyerwa ku buryo bitakibarizwa mu cyiciro cy’inkuru.

    Mu 2019, iki kigo cyari cyahombye miliyari 2,7 Frw, make ugereranyije n’ayo cyari cyahombye mu 2018 aho yari miliyari 7,4 Frw.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu 2020 honyine cyahombye miliyari 9,4 Frw. Umubare munini wayo ni amazi apfa ubusa n’atishyurwa abarirwa miliyari 6,3 Frw.

    Nko muri uwo mwaka, cyatsinzwe imanza nyinshi zagendeyemo miliyoni 116,1 Frw ndetse gicibwa amande ashingiye ku misoro n’ibijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi angana na miliyoni 112 Frw.

    Byigero yirukanywe amaze amezi atandatu ari Umuyobozi Mukuru wa Wasac

    Umuhumuza Gisèle wahawe kuyobora Wasac by’agateganyo yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije

  • Mu Rwanda abantu 10 bishwe na #COVID19, abarembye ni 37 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 86, 81 (i Rubavu), 72 na 62 (i Burera) n’abagabo batandatu b’imyaka 89, 65, 56, 51, 46 (i Kigali) na 25 (i Rulindo), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 448 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 12,194.

    Abantu 251,139 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 875 bayihawe ku wa Kane.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Nyarugenge: Imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byobo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni bwo iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Muri iyi mibiri 86, irimo 78 yakuwe mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kuri Union Bar, ine ikurwa mu Murenge wa Muhima mu gihe mu Murenge wa Kanyinya havuye imibiri ibiri, uwa Mageragere n’uwa Nyarugenge hakurwa umwe umwe.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye IGIHE ko bari bahangayikishijwe cyane n’uko batari bakabonye imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro.

    Ati “Yari igisekeramwanzi, ni we bahereyeho bica. Ni ibintu bibabaje cyane ariko natwe kuba tumushyinguye hano mu rwibutso biradushimishije cyane kuko biramuhesha icyubahiro.”

    Umupfasoni Anitha warokokeye Jenoside mu Murenge wa Jenoside na we yavuze ko yishimiye ko yashyinguye abe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahakiri ibyobo byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

    Ati “Twabyishimiye cyane kuba tumaze gushyingura abacu mu cyubahiro kuko twari tumaze igihe kirekire turi mu gihirahiro tutazi aho imibiri y’abacu iri. Kuba tubashyinguye biratunejeje.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bikomeze no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umubiri w’umwana w’imyaka ine wishwe muri Jenoside ni umwe mu yashyinguwe kuri uyu wa Kane

    Imibiri yashyinguwe yakuwe mu byobo bitandukanye mu karere ka Nyarugenge

    Hanashyinguwe umubiri w’umwana wishwe afite imyaka ine

    Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro

    Ni Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ubwo uyu mukecuru yajyaga gusezera imibiri y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro