Tag: featured

  • Kamonyi: Iminsi 100 yo Kwibuka irangiye bujuje ikimenyetso cy’abahungu 100 biciwe ku Gitega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahishyize yarokotse kuri iki giti n
    Ahishyize yarokotse kuri iki giti n’icyobo bashyizemo abavandimwe be avuga ko ubufatanye ari bwo butumye mu minsi 100 bagera kuri iki gikorwa

    Aho ku Gitega ni munsi y’umuhanda uva i Musambira unyura Nyarubaka werekeza i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ari na ho basabwaga kunyura bahungira i Kabgayi ku mabwiriza ya Burugumesitiri Abdu Lahman wayoboraga Komini Musambira.

    Kuri uwo muhanda ugeze ku Gitega ni ho umugore witwa Mukangango Consolée n’abana be n’Interahamwe bari barashyize bariyeri ishinzwe gucuza ababyeyi abana b’abahungu bakabicira ku giti gihari kuko amabwiriza kwari ukwica abagabo bose abagore n’abana bakabareka, ariko we azana igitekerezo cyo kwica n’abana b’abahungu.

    Ababyeyi bahungaga bajya i Kabgayi bamaze kumenya ko abahungu bashakishwa ngo bicwe, bize amayeri yo kubambika amakanzu, ariko Mukangango aza kubavumbura ategeka ko abana bose banyura kuri iyo bariyeri bambikwa ubusa maze abo basanze ari abahungu bose bakicirwa aho bakanahabajugunya.

    Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b
    Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b’abahungu. Ubu hagiye kwandikwa amazina yabo

    Mukangango ubu utakiriho ni we wari ushinzwe gucuza ababyeyi abana babo bakabambika ubusa umuhungu wese arahicirwa ku buryo ku itariki 18 Gicurasi 1994, ngo ari bwo habayeho igisa nk’imperuka ku bahungu b’Abatutsi b i Nyarubaka kuko hishwe abasaga 60 basanga abandi bari baragiye bahicirwa.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Nyarubaka, Ahishyize Jean Bosco, wanarokotse kuri iyo bariyeri, avuga ko hari hashize imyaka 27 basaba ko abana biciwe ku Gitega bashyirirwaho ikimenyetso cy’amateka bakaba babigezeho nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.

    Agira ati “Njyewe narokowe n’umwe mu barimo bicira hano duhuye ntarahagera anyuza mu yindi nzira ubu mpagarariye bagenzi banjye bashyinguye aha kandi nishimiye kuba twarafatanyije twese nta kuvangura tukiyubakira iki kimenyetso cy’amateka yari agamije kurimbura imbaga y’Abatutsi, kandi tuzakomeza kubaka n’ahandi mu tugari kuko bikenewe”.

    Bakayire Odette waburiye abana be babiri b’abahungu kuri iyo bariyeri avuga ko ku giti biciweho bazaga kuhibukira bagasanga haziritse ihene ariko ko ubu habaye ahantu h’agaciro kandi hatanga ubutumwa bwo gukomeza kwigira ku mateka ibyakubaka Igihugu kuruta kugisenya no kuvangura Abanyarwanda.

    Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y
    Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y’abahungu be babiri

    Agira ati “Ubu umutima wanjye uraruhutse abana banjye baguye hano badushinyagurira ngo tubahorahoze ukibaza ukuntu wakwiyicira umwana, twarokotse tucyumva amajwi y’abana bacu bariraga bicwa aho kubakingira, ariko ubu aho biciwe hagize agaciro na bo bahawe agaciro, icyakora turashima Leta y’Ubumwe yatumye twongera kwiyunga n’abaduhemukiye kuko nibwo nibura turyama tugasinzira”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, avuga ko kwica abana b’abahungu n’abagabo ari ikimenyetso cy’ivangura n’amacakubiri byashimangiye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko byabaye akaga gakomeye kubona umugore uzi uko igise kiryana n’uko ubusanzwe umwana ari umujyambere, akumva yamwica kandi ari umuziranenge, bivuze ubukana Jenoside yakoranywe n’ubugome n’urwango abaturage bari baratojwe.

    Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y
    Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y’abahungu bahiciwe

    Agira ati “Kwica abana bashinyaguriwe kuri buriya buryo ni ubwicanyi bukoranywe ubugome ndengakamere ntabwo bikwiye ko umugore utanga ubuzima yagira umutima wo kwica abana bikwiye kubera isomo ababyeyi bagatoza abana babo urukundo kuko Mukangango nta bumuntu yakuranye”.

    Ikimenyetso cy’amateka y’abana 100 biciwe ku Gitega cya Nyarubaka cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10frw yose ku bufatanye n’abaturage n’abafatanyabikorwa gifatwa nk’intambwe n’umusaruro wo gukorera hamwe, kunga ubumwe n’ubwiyunge bagezeho.

  • Muhanga: Habonetse umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 nibwo uwo murambo wabonetse mu gihuru.

    Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ariko batazi niba nyakwigendera yishwe.

    Ati “ Ntabwo turagira amakuru ahagije kuri uwo muntu, inzego z’ubugenzacyaha ziracyabikurikirana kugeza ubu ntabwo icyo yaba yazize kiramenyekana.”

    Uwo murambo wasanzwe hafi y’aho uwo mugore yari atuye. Ubu watwawe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Abantu 12 bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abibye Imana barimo abantu barindwi b’i Kigali, n’undi umwe wo mu Karere ka Kamonyi, Nyamagabe, Karongi, Rubavu na Nyaruguru.

    Mu bipimo 7.944 byafashwe, abantu 898 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kukirwara ugera kuri 41.696. Muri rusange ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda ni 1.665.857.

    Abakize ni abantu 334, batumye umubare w’abantu bamaze gukira ugera ku bantu 27.606, mu gihe abakirwaye ari 13.625 barimo 47 barembye.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abantu benshi banduye iki cyorezo, bagera ku bantu 424, ukurikiwe na Gicumbi yari ifite abantu 82, Kamonyi ikagira abantu 49, Burera n’abantu 43 mu gihe Rusizi yari ifite abantu 31.

    Abantu 111 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca, bituma abamaze kuyihabwa aria bantu 251.461.


  • Iburasirazuba: Ingo zo mu Murenge wahize indi mu gukumira ibyaha zigiye gucanirwa ku buntu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nyakanga 2021 ni bwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahembye imirenge irindwi yahize indi mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha muri gahunda yari yaratangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Iyi gahunda yatangije tariki ya 20 Mata uyu mwaka ikaba yari igamije kugira Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanga udushya tugamije kurandura ibyaha aho bayobora.

    Nyuma y’amezi arenga abiri iyi gahunda itangijwe hatoranyijwe Umurenge muri buri Karere wahize indi mu kugira ibikorwa by’indashyikirirwa byo kurwanya ibyaha.

    Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wabaye uwa mbere ni Gasange, Bugesera ni Ruhuha, Ngoma ni Gashanda, Rwaagana ni Gishari, Kayonza ni Ruramira, Kirehe ni Nasho mu Karere ka Nyagatare ho ni Umurenge wa Karama ari na wo wabaye uwa mbere.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko Umurenge wahize indi yose mu Ntara bahisemo kuwutangamo umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ku baturage bose bawutuye badafite umuriro mu rwego rwo kubahemba.

    Ati “Amarushanwa, guhiga, ubudasa no kuba indashyikirirwa ni yo ntego yacu, rwose guhigana bitera ishema n’ubutwari, binatuma habaho uburyo twerekana indangagaciro zacu, icyo bifasha mu miyoborere myiza no kwerekana ubuyobozi buhamye.”

    Guverineri Gasana yavuze ko kandi gukora udushya nk’utu bituma umutekano hagati mu baturage ucungwa neza asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gukomerezaho ngo kuko buri kwezi bazajya bagenzura banakurikirane buri Murenge kugeza mu Ukuboza ubwo bazongera gutanga ibihembo byisumbuyeho ku byo batanze uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin wahize indi mirenge yavuze ko kimwe mu byatumye bahiga abandi ari radiyo y’Umudugudu bashyizeho, aho Umuyobozi umwe atanga ubutumwa bukumvikana mu midugudu yose nyamara we ubwe yibereye ku Murenge.

    Yavuze ko ubu buryo babukoresha mu kumvikanisha gahunda za Leta ku baturage ndetse bakanabwifashisha mu kubwira abaturage ibitagenda neza mu Murenge wabo ku buryo babikosora, yavuze ko ikirenze kuri ibi banashatse umurongo utishyurwa ubahuza n’abaturage bose kuburyo ugize ikibazo bahita babimenya.

    Bimwe mu byashingiweho mu kumenya Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, harimo kureba niba bafite amarondo akora, aya marondo arimo ay’umwuga yishyurwa n’abaturage ndetse n’andi ararwa n’abaturage afasha mu kurwanya ibyaha mu midugudu.

    Uretse guhemba Umurenge wahize indi ku rwego rw’Intara hanahembwe Akagari kahize utundi muri buri Karere aho kahawe ibihumbi 100 Frw, Umudugudu wahize indi muri buri Karere na wo wahawe ibihumbi 50 Frw mu rwego rwo kubashimira.

    Buri munyamabanga Nshingwabikorwa wabaye uwa mbere muri buri Karere yahembwe

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko iyi gahunda imaze gutuma ibyaha bigabanuka hirya no hino mu mirenge no mu midugudu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin wahize indi mirenge yavuze ko kimwe mu byatumye bahiga abandi ari radiyo y’Umudugudu bashyizeho

  • Bwa mbere mu myaka 27 Miss Jojo yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Miss Jojo yavuze ko bimutwaye imyaka 27 kugira ngo abashe gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri jenoside kuko ari cyo gihe yumva gikwiriye kuri we ndetse anishimira imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye.

    Ubuhamya bwe yabuhaye Akarere ka Bugesera n’ubundi avukamo na ko kabunyuza kuri twitter yako muri gahunda yo gutangaza ubuhamya bw’umuntu umwe kuri uru rubuga kuva gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka itangiye.

    Yavukiye i Nyamata nyuma y’igihe gito papa we yitaba Imana, we na mama we bimukira i Kigali kubera impamvu z’akazi mama we yakoraga.

    Jenoside itangira mu 1994 yari afite imyaka 11. Icyo gihe we na mama we bari batuye ku Mumena i Nyamirambo. Indege ya Habyarimana igihanurwa ku itariki 7 Mata, Miss Jojo avuga ko yabyutse asanga mama we yazinze ibintu byose amubwira ko bagomba guhunga kuko bagiye kubica.

    Batekereje guhungira ku ishuri rya St André riherereye i Nyamirambo ndetse no kuri Kiliziya yaho, ariko baza kumenya amakuru y’uko interahamwe zamaze kuhagota, bigira inama yo guhungira ku musirikare bari baturanye.

    Yakomeje agira ati “Twagiye kwihisha ku musirikare twari duturanye. Hashize iminsi Interahamwe zigerageza kuhadusohora ngo zitwice birananirana ariko inkuru itugeraho ko abari bihishe kuri hotel y’uwo musirikare bari kwicwa ndetse dukurikiraho, duhita dusubira iwacu.”

    “Ku wa 4 Gicurasi 1994, igitero cyaje iwacu baravuga bati ‘ufite icyaha wese ajye ku ruhande’. Mama bamwaka indangamuntu bayibonye bariyamira bati ‘nta soni?’ Uwitwa Murokore aba amurashe mu gatuza, mama ntiyasamba ahita apfa. Bantunze umunwa w’imbunda nsobanura uburyo ntari umututsi nkomoka ku Gisenyi, mbona imbunda ntikinyerekeyeho ndokoka ntyo.”

    Miss Jojo yavuze ko nyuma yo kurokoka yakiriwe n’abakobwa bari baturanye bamufata nka murumuna wabo kugeza Jenoside irangiye.

    Akomeza avuga ko Jenoside yamutwariye n’umuryango mugari yari afite i Bugesera ariko abo basigaranye babashije kumuha hafi nk’umwana wahungabanye, bamufata neza ndetse bamufasha kwiyakira no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

    Miss Jojo yavuze ko byamutwaye imyaka 27 kugira ngo avuge ubuhamya bw’ibyamuyeho muri Jenoside kubera ko yizeye neza ko u Rwanda rwibohoye kandi urubyiruko ruriho ubu rubayeho mu mahoro.

    Mu butumwa yacishije kuri Twitter yagize ati “Byamfashe imyaka 27 gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyambayeho muri Jenoside ariko nzi neza ko ari cyo gihe cyiza kuko kinyemerera kwishyimira ‘Kwibohora 27’ nzi neza ko urubyiruko ruriho ubu rufite umutekano kandi tuzaharanira kuwusigasira- Ibyiza Biraharanirwa.”

    Yavuze ko nta kiza nko kuba mu gihugu kiyobowe n’Inkotanyi, aho umuntu aryama agasinzira yizeye umutekano we kandi akabaho nta wumuvangura mu bandi.

    Ati “Ibi bimpamiriza ko u Rwanda rufite icyizere ko rwibohoye by’ukuri! Kandi ndashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu […] Ubuzima mbayeho uyu munsi rwose bumpa icyizere ko kwibohora twabigezeho, ko umukobwa wanjye n’abandi bana b’abanyarwanda nka we noneho bakwizera kuba mu gihugu gitandukanye n’icyo nabayemo ndi umwana.”

    Yasoje avuga ko ibyo igihugu cyagezeho bigomba gusigasirwa, abanyarwanda bakarwanya bivuye inyuma abashaka kurusubiza inyuma ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Miss Jojo yavutse mu 1983, amenyekana mu Rwanda ubwo yatangiraga gukora umuziki mu 2006, gusa aza kuwuhagarika mu 2012 atangaza ko agiye mu bindi. Ubu ni umubyeyi ufite umwana n’umugabo bashakanye mu 2017.

    Miss Jojo yavuze ko byamutwaye imyaka 27 kugira ngo abashe gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside

  • RIB yataye muri yombi umukozi wa REG wakiriye Ruswa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 ni bwo RIB yatangaje ko uwari umwe mu ba tekinisiye bakuru [Chief Technician] muri REG, yafashwe yakira ruswa yatse umukiliya none ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

    Ibinyujije kuri twitter, RIB yasabye abaturarwanda gutanga umusanzu mu gukumira icyaha cya ruswa kuko kimunga ubukungu bw’igihugu.

    Yagize Iti “RIB iributsa abaturarwanda bose ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza. irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.”

    Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, indonke [ruswa] iyo ariyo yose mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa akifashisha imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ibi bihano kandi binahabwa umuntu usezeranga gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose kugira ngo hatangwe serivisi runaka cyangwa se kugira ngo ntitangwe.

    Uretse kuba umuntu yakora icyaha kerekeranye na ruswa kugira ngo serivisi runaka itangwe cyangwa ntitangwe, iyo agikoze kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko igihano kiriyongera, kikaba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi wa REG rumukurikiranyeho icyaha cya ruswa

  • Ba Gitifu b’Utugari babiri bafatiwe mu tubari bahanywera inzoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo uwitwa Rurangirwa Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigabiro, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi.

    Polisi ikorera muri ako Karere, ubwo yari mu bugenzuzi bwo kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, nibwo yatahuye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari arimo anywa inzoga n’abandi baturage bikingiranye mu Kabari k’uwitwa Cyuzuzo J.Paul w’imyaka 24 y’amavuko na we wafashwe hamwe n’abandi bantu 3 bari kumwe na gitifu ubu bose bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

    Nanone kandi ibi bisa n’ibyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana Akagari ka Kiyanza Umudugudu wa Nyagisozi, aho Polisi n’inzego bafatanya mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, basanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza witwa Byamungu Martin ari mu kabari k’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

    Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa. Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Kiyanza, Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

    Muri iki gihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego aho buri muturage wese asabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, hari bamwe bakomeje kubirengaho, bagafatwa na Polisi n’izindi nzego zitandukanye, bari mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, birimo kutambara agapfukamunwa kandi neza ndetse no kujya mu tubari tutemewe.

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa.

    Aboneraho kunenga abakomeje kugaragara mu bikorwa bidakwiriye nko kujya mu tubari tutemewe bagasangira n’abaturage bashinzwe gukangurira kwirinda ndetse no kugenzura ko byubahirizwa.

    Yagize ati: “Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19. Ni yo mpamvu aba bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe”.

    Yongera ati: “Turasaba inzego z’ibanze nk’urwego rwegereye abaturage kongera imbaraga mu kwegera abaturage bashinzwe muri ibi bihe Covid-19 igaragaza ubukana, tubibutsa ko kuyobora abaturage bazima kandi batekanye ari inshingano zabo bakurikirane bagenzure ko amabwiriza yubahirizwa aho bayobora kandi Polisi irahari yiteguye kubafasha aho bayikeneye, tunasaba abaturage guhindura imyumvire no gukomeza kuduha amakuru y’aho amabwiriza atubahirizwa”.

  • RDC: Perezida Tshisekedi arateganya kwiyamamariza indi manda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi
    Perezida Félix Tshisekedi

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagize ati “Ku bijyanye no kuba nakongera kwiyamamaza mu 2023 … ndashaka gukomeza. Hari icyerekezo mfitiye iki gihugu, ndashaka kubona iki gihugu gihinduka, nizera ko dufite amahirwe n’uburyo bwo guhindura iki gihugu.”

    Ati “Sinshaka ko abantu batekereza ko kuva mfite iyo ntego, ngiye kwitwara nk’urimo kwiyamamaza. Igihe umurimo uzaba urangiye, tuzahindukira dusange abaturage tujye kubasaba amajwi”.

    Iminsi ibiri mbere y’icyo kiganiro yagiranye na RTNC, yari yagiranye ikindi kiganiro n’Ikinyamakuru Jeune Afrique. Iyo gihe Perezida Tshisekedi nabwo yavuze amagambo agaragaza ko yifuza kongera kwiyamamariza uwo mwanya. Yagize ati “Mfite uburenganzira bwo kuba nayobora manda ebyiri, kuki nagarukira mu nzira? Mfite icyerekezo ntegurira iki gihugu, ndashaka kugishyira mu bikorwa. Abaturage nibaramuka bemeye kumpa iyo manda ya kabiri, nzakomeza gahunda niyemeje. Nyuma nirangira nzahereze undi uzakurikiraho”.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riteganya ko manda z’umukuru w’Igihugu zitagomba kurenga ebyiri, kandi manda imwe ikaba imara imyaka itanu(5).

    Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukuboza 2018, arahirira kuyobora Congo-Kinshasa mu 2019, asimbuye Perezida Kabila Joseph kuri uwo mwanya. Icyo gihe ngo basinyanye amasezerano y’ubufatanye, ariko Perezida Tshisekedi yashyize iherezo kuri ayo masezerano mu Kwezi k’Ukuboza 2020. Uhereye ubwo, agenzura inzego zose z’icyo gihugu ku buryo busesuye.

    Abajijwe ku bijyanye n’umubano hagati y’igihugu cye n’ibihugu by’abaturanyi by’umwahiriko u Rwanda, Perezida Tshisekedi yavuze ko yahinduye uburyo nyuma y’imyaka y’umubano utari mwiza hagati ya Kinshasa na Kigali. Tshisekedi ati “Ni ngombwa kubana neza n’ibihugu duturanye no kubana na byo mu mahoro”.


  • Umukozi wa REG yafashwe yakira ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bazimaziki ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, igabasaba abantu gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2040.