Tag: featured

  • Gisagara: Hatashywe ibyumba by’amashuri 40 mu mushinga wa miliyari 54 Frw uzahindurira ubuzima impunzi – #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020 hatangira igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 40 bizigirwamo n’abanyeshuri baturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda batuye mu nkengero zayo.

    Ni umushinga w’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na Banki y’Isi, washowemo miliyoni 60$, asaga miliyari 54 Frw. Uzakorera mu Turere twa Gisagara, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, Gatsibo na Kirehe.

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, mu Karere ka Gisagara hatashywe ibyumba by’amashuri 40 by’inyubako z’amagorofa.

    Hari ibyumba 30 byubatswe mu Murenge wa Mugombwa n’ibindi 10 biri mu Murenge wa Gishubi. Hashyizwe n’ibikoresho mu Ishuri ry’Imyuga rya Mugombwa kandi hatangiye gutangirwamo amasomo y’igihe gito arimo kudoda, amashanyarazi no kubaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jèrome, yavuze ko ibyo byumba by’amashuri ari kimwe mu byo bishimira mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora.

    Ati “Misiyo ya FPR Inkotanyi yo kubohora Abanyarwanda igahagarika Jenoside ntabwo yari ihagije kuko twari dufite n’ubukene bugaragara, ubujiji, kutiga, kudatera imbere no kutisanzura. Tukaba twishimira intambwe tugezeho uyu munsi.”

    Yavuze ko iryo shuri ry’imyuga ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 700 Frw hashyirwamo ibikoresho bya miliyoni 250 Frw.

    Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa bavuze ko ubusanzwe abana bigaga bacucitse bigatuma batiga neza.

    Niringiyimana Maxmillien ati “Mbere twari dufite ubucucike bwinshi aho usanga mu ishuri rimwe harimo abanyeshuri barenga 70, intebe imwe ikicaraho abanyeshuri batatu. Ubu bazajya biga bisanzuye batsinde neza.”

    Ababyeyi barerera kuri iryo shuri na bo babwiye IGIHE ko bishimiye kuba abana babo bazajya biga bisanzuye kandi hari n’abagiye kwigishwa imyuga kugira ngo izabafashe gutegura ejo heza.

    Ibyo byumba byatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru

    Ibi byumba by’amashuri byubatswe mu gihe cy’amezi arindwi

    Abarezi nabo bishimiye ko bagiye kujya bigisha abana bisanzuye bakabasha kubakurikirana

    Byatangiye kubakwa ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020

    Ibi byumba bizigirwamo n’abana b’impunzi hamwe n’Abanyarwanda baturiye inkambi ya Mugombwa

    [email protected]


  • #Kwibohora27: FPR -Inkotanyi yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa FPR Inkotanyi ubinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu bihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 ari igihe cyiza cyo kongera kwitekerezaho kuri buri wese mu kubaka igihugu.

    Ati “Umuryango RPF Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda Covid19.”

    Uyu muryango nirwo rubuga rwa mbere rwaganiriwemo ibitekerezo byo kubohora u Rwanda ubwo washingwaga mu 1987, biza gushimangirwa mu 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi wo kwibohora, yavuze ko mu rugamba rwo kwibohora biyemeje gukorera hamwe hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese. Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

    Umunsi wo kwibohora ni nawo munsi wizihirizwaho ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’abasaga miliyoni bahasize ubuzima mu gihe cy’amezi atatu gusa bishwe bazira uko bavutse.

    Abazi neza amateka y’u Rwanda bagaragaza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icyizere cyo kongera kubaho cyagarutse ndetse n’ibigaragarira amaso byerekana urugendo rudasanzwe rw’igihugu mu kwiyubaka mu myaka 27 ishize.

    Uretse Ubumwe bw’Abanyarwanda bwagezweho, hari n’iterambere mu nguni zose, mu burezi, ubukungu, inganda, ibikorwaremezo,ubuhinzi n’ibindi.

    Umuryango FPR Inkotanyi wasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda

  • Ibyo wamenya kuri ‘Mukotanyi’, imyenda yasusururukije Inkotanyi mu Birunga mu rugamba rwo kubohora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni urugamba rwaje kugera hagati ruhindura isura kuko rwahujwe n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe barangajwe imbere na Habyarimana Juvénal.

    FPR Inkotanyi ijya gushoza urugamba rwo kubohora u Rwanda, uretse kuba abarutangije bari urubyiruko rufite intekerezo zo guharanira ukuri ariko ibijyanye n’ubushobozi ntabwo bari bafite ku buryo nk’ishami rya gisirikare ryarwanye urugamba no kubona ibikoresho birimo n’impuzankano byari ihurizo.

    Uko ibihe byicumaga ni ko ibintu byahindukaga kugeza aho abari basanzwe bambara nk’abaturage cyangwa bakambara impuzankano za gisirikare, baserutse mu mwambaro mushya waje no guhabwa izina rya ‘Mukotanyi’.

    Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka adasanzwe ku bari abasirikare ba RPA, kuko uwabaga yambaye uyu mwenda yiyumvaga nk’ufite imbaraga zidasanzwe kandi ari ishema ku Banyarwanda bose baharaniraga uburenganzira bwabo.

    Ibara rusange ry’uyu mwambaro ni icyatsi kigaragaza ishyamba, harimo igiti cy’umugano ndetse n’ibara rya chocolat.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991 ubwo urugamba rwari rwimuriwe mu gace k’Ibirunga kuko i Kagitumba aho batangiriye bari bakomeje gutsinda n’ingabo za Habyarimana kubera imiterere yaho.

    Iyi myambaro yari ibereye agace k’Ibirunga bari bagiyemo kuko kakonjaga nyamara yo ikaba ikoze mu buryo bwatumaga ishyuha.

    Sheikh Harerimana Abdul Karim wari muri Banyepolitiki 600 ba FPR -Inkotanyi bari baroherejwe i Kigali mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, yabwiye IGIHE byari ishema rikomeye ku basirikare ba RPA kwambara ’Mukotanyi’.

    Ati “Izina ‘Mukotanyi’ rero ryaturutse ku basore bakiri bato mu Nkotanyi, urabona bagiraga udushya bahora bahanga buri munsi. Umwenda rero umaze kuboneka, nta ngabo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyangwa iyo hagati, nta hantu bari bafite umwenda umeze kuriya.”

    Yakomeje agira ati “Abana barazishimiye, nibwo bwari ubwa mbere haboneka umwambaro ubahuza, ubundi biyambariraga ubonetse wose, ndetse bamwe hari n’ubwo yabaga atawufite akiyambarira imyenda y’abaturage isanzwe kuko kuri bo icya mbere atari umwambaro ahubwo cyari igikorwa.”

    Umwe mu baganiriye na IGIHE wari ufite ipeti rya Captain ubwo bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko iyi myambaro yabafashije cyane bari mu Birunga kuko yashyuhaga cyane igashobora guhangana n’imbeho y’ubutita iba muri kariya gace.

    Ati “Twayambaraga turi mu Birunga, imbere habagamo ubwoya, ikindi nakubwira ni uko yashyuhaga cyane.”

    Sheikh Harerimana avuga ko kubera kuba mike, itahawe bose kuko hari abandi bakomeje kwiyambarira iyo bari basanganywe kugeza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye.

    Ntabwo hazwi neza igihugu iyi myenda yaturukagamo gusa hari amakuru avuga ko gishobora kuba ari Mozambique.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpuzankano ya ‘Mukotanyi’ nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo ingabo zahinduka iza Leta, hashatswe impuzankano nshyashya hanyuma izo bakoreshaga mu rugamba rwo kubohora igihugu zikabikwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.

    Mukotanyi ni impuzankano ifatwa nk’iy’amateka adasanzwe mu Rwanda

    Iyi myambaro Ingabo za RPA zikimara kuyibona zarishimye zongera gusubizwamo imbaraga

    Ni uku impuzankano ya Mukotanyi yari imeze

    Umwe mu basore ba RPA yambaye Mukotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu

    Kubera ubukonje bwo mu Birunga, impuzankano ya Mukotanyi yafashije abasore ba RPA gususuruka

    Abasirikare ba RPA bari ku rugamba bambaye Mukotanyi

    Muri Kanama 1994 ubwo umusirikare wa RPA yaganiraga n’abasirikare b’Abanyamerika ku kibuga cy’indege cya Kanombe. Yari yambaye Mukotanyi

  • U Rwanda rwa none! Imyaka 27 idasanzwe – #rwanda #RwOT

    Hari uwatekereza ko mbere gato ya Jenoside u Rwanda cyari igihugu giteye imbere, byahe byo kajya! Cyari cyarazonzwe n’ubukene mu ngeri zose wagira ngo hari nk’ikintu kikinyunyuza, nako hari icyakinyunyuzaga.

    Kimwe mu byo Abanyarwanda bumvaga neza kera, ni ukubyara. Umugore icyo gihe yabaga yiteguye gukurikiza inshuro 7, gusa nibura wavuga ko harimo guca akenge gato kuko mu 1983 bwo nibura umugore yabarirwaga abana 8,5.

    Icyo gihe 73% by’abagore babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo iziterwa n’imirire mibi.

    Ababaga bavutse kandi nibura mu 1000, habaga harimo 110 bapfaga bataruzuza imyaka itanu.

    Umubare w’Abanyarwanda watangiye kuzamuka cyane guhera mu 1952, icyo gihe igihugu cyari gituwe na miliyoni ebyiri zirengaho gato, byageze mu 1988 gituwe na miliyoni 6,2 hanyuma mu 1995 bari miliyoni 5,8.

    Ibarura ryo mu 2002 ryasize bageze kuri miliyoni 8,1 mu gihe irya 2012 ryasize ari miliyoni 12. Ubu bibarwa ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13,3. Nibikomeza gutya, mu 2050 bazaba ari 23.048.005.

    Mu 1991 byabarwaga ko kuri kilometero kare imwe hatuye abaturage 283 bavuye ku 191 bari bariho mu 1978. Ni mu gihe mu 2002 bari kuri 321. Ubu mu 2021 bibarwa ko kuri kilometero kare hatuye abantu 504 ku buryo u Rwanda ari kimwe mu bihugu biza mu bya hafi bifite ubucucike bw’abaturage kurenza ahandi ku isi.

    Nyakatsi ni zo nzu zari zituwemo n’umubare munini w’abaturage ariko ubu nta na hamwe wayisanga mu gihugu

    Mu 1994, ubukungu bwari hafi ya ntabwo

    Jenoside yakorewe Abatutsi yasize na duke twari duhari mbere yayo noneho tugenda nka nyomberi. Uhereye ku buzima, nubwo bwari bubi ntibapfaga nk’uko byagenze mu minsi 100 uhereye ku wa 7 Mata 1994.

    Mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw], gusa yagiye yiyongera mu myaka 27 ishize.

    Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.

    Gahunda Leta y’u Rwanda yari yihaye ni uko mu 2020 Umunyarwanda yinjiza nibura 1.240 $ hanyuma bikazagera mu 2035 rufite ubukungu buciriritse [middle income country/pays à revenu intermédiaire] kandi rwarateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo Umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476$ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

    Ingengo y’imari yari miliyari 15 Frw mu 1994

    Ingengo y’imari igihugu cyari gifite mu 1994 ntinangana n’ikoreshwa n’uturere muri iki gihe. Urugero rworoshye, nk’Akarere ka Nyagatare gaherutse kwemeza ingengo y’imari ya miliyari 31 Frw kazakoresha muri uyu mwaka.

    Ubu ingengo y’imari y’igihugu ibarirwa miliyari 3.807 Frw ivuye kuri miliyari 3.464,8 Frw yariho mu 2020/21. Ni izamuka ridasanzwe kuko nko mu 2000 yari miliyari 174,4 Frw; mu 2005 iba miliyari 368,2 Frw.

    Mu 2011/12 nibwo yinjiye muri miliyari igihumbi kuko yari 1.194,1 Frw bigera mu 2019/20 ari miliyari 2.876,9 Frw.

    Kugeza mu 1999; 60% by’Abanyarwanda biciraga isazi mu jisho

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangajwe muri Nzeri 2002 ariko igaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu 1999 na 2000, igaragaza ko nibura 60,2% by’Abanyarwanda bari abakene ndetse 57% bari mu bukene bukabije.

    Icyo gihe abaturage 4.812.000 ntabwo bari bafite ubushobozi bwo kugura ibyo kurya, byatumaga 65,66% by’ibice bituwemo mu cyaro bigaragara mu bukene, 19,38% mu mijyi na 19,38% muri Kigali.

    Ugendeye kuri perefegitura, Gikongoro ni yo yari mu bukene buri hejuru (77.18%), Butare (73.62%), Kibuye (72.48%), Kigali Ngali (70.88%) na Ruhengeri (70.27%); aho bwari hasi ugereranyije n’ahandi hari Byumba (65.26%), Cyangugu (64.26%), Gitarama (53.74%), Gisenyi (53.50%), Kibungo (50.80%) na Umutara (50.52%). Muri Kigali ho ubukene bwari kuri 12.27%.

    Icyo gihe Abanyarwanda 3.320.000 ntibari bafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, aho bari biganje mu bice by’icyaro.

    Uyu munsi n’udafite ibyo kurya arafashwa

    Mu 2005, abari mu bukene bukabije baragabanutse bagera kuri 40,0% birakomeza no mu 2010 aho bari kuri 24,1% hanyuma mu 2014 baba 16,3% bigera mu 2016 ari 16,0%.

    Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda zirimo nka VUP na Girinka aho nk’umwaka wa 2020 wasize hamaze gutangwa inka ku miryango 380.162.

    Amashanyarazi yabonaga umugabo agasiba undi

    Kugera mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru 38.7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59.2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

    Ubu 2021 izarangira abafite amashanyarazi mu Rwanda ari 71% bavuye kuri 34,4% bariho mu 2017. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

    Iringaniza ryari ryarakoze kuri benshi

    Mbere y’ibohorwa ry’igihugu muri 1994 amahirwe yo kwiga ntiyabaga ari aya buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe, igihugu cyari gifite politiki y’iringaniza yakumiraga benshi igashyira ku ibere bamwe.

    Iringaniza ryabaye igikorwa cy’ubugome n’ubugizi bwa nabi buhanitse. Ni kimwe mu bikorwa byimakajwe n’ingoma ya Habyarimana byagize ingaruka mbi bikomeye ku gihugu.

    Imibare igaragaza ko mu 2000 Abanyarwanda babiri muri batanu bari bafite nibura imyaka 15 batari bazi gusoma no kwandika, aho umubare munini wari abagore. Gusa icyari gitangaje ni uko abatazi gusoma no kwandika bari biganje mu mijyi (46,9%) kurusha mu byaro (43,2%).

    Muri bake babaga baragize amahirwe yo kujya mu ishuri, 78,8% bari abagabo mu gihe abagore bari 70,1%. Gusa muri abo bose, abari barize Kaminuza bari 0,1%.

    Ikigereranyo cy’urugendo umunyeshuri yakoraga kugira ngo agere ku ishuri icyo gihe cyari ibilometero 2,5 buri munsi byatumaga benshi barivamo.

    Imibare yo mu 2019 igaragaza ko Abanyarwanda 89,0% bize nk’aho muri uwo mwaka abiyandikishije mu mashuri abanza bari 2.512.465 naho mu yisumbuye ari 732.104.

    Abari bazi gukoresha mudasobwa ku bari hagati y’imyaka 15-24 mu 2019 bari 15,2% mu gihe kera nta zabagaho. Ingo zitunze mudasobwa zibarirwa kuri 3%, izitunze telephone ni 70.6%.

    Ubu internet igera mu gihugu hose ku kigero cya 95% naho abayikoresha ni 51,6%.

    Guhinga byari iby’amaramuko, ibishyimbo aribyo biryo byiganje mu mirire

    Mu Rwanda rwa mbere ya 1994, umurimo wari uguhinga uwifite agahingisha. 90% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi, ibihingwa byari byiganje byari ibishyimbo n’ibirayi.

    Mbere gato ya Jenoside, Abanyarwanda nibo baryaga cyane ibishyimbo kurusha abandi baturage b’Isi kuko umuntu umwe yabarirwaga nibura ibilo 50 yariye ku mwaka. Umukene yagurishaga bya bishyimbo kugira ngo abone ifu. Nibura ikilo kimwe cy’ibishyimbo cyaguraga ibilo bine by’ifu y’ibigori.

    Mu 2000, byabarwaga ko 88,6% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi, gusa umubare munini wari abagore kuko bari 92%.

    Ubu mu Rwanda ubuhinzi bukorwa mu buryo bw’umwuga aho ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari ibihumbi 77 buvuye kuri 63.742 bwariho mu 2020.

    Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe mu 2020 ku butaka bungana na hegitari 65.004 mu gihe mu 2017 bwari kuri 44.957.

    Ubu bibarwa ko inka mu gihugu zirenga miliyoni 1,3 zivuye ku bihumbi 172 zari zihari mu 1994. Ubwo bwiyongere bwazo bunajyana n’umusaruro w’amata aho nibura mu 1994 habonekaga litiro 7.206.000 ariko byageze mu 2021 haboneka 864.252.000 bingana n’ubwikube bwa 117.5.

    Mbere ya Jenoside kandi, umusaruro w’amafi wabarirwaga toni miliyoni 7000 mu gihe mu 2021 uri kuri toni miliyoni 35.670 bivuze ko wikubye 504,4%.

    Ibikomoka ku buhinzi nabyo umusaruro wabyo warazamutse uva kuri miliyoni 70$ mu 1994 ugera kuri miliyoni 419 $ mu 2021. Ikawa, icyayi n’ibireti ni byo byoherezwaga mu mahanga icyo gihe ariko ubu byarahindutse imboga, imbuto, indabo, Macadamia, ibinyamisogwe n’ibindi byinshi na byo byoherezwa hanze.

    Umusaruro w’icyayi mu 1994 wanganaga na toni ibihumbi 11 mu gihe mu 2020 wari toni 32.634. Amafaranga icyayi cyinjizaga mu 1994 yavuye kuri miliyoni 17,5 $ agera kuri miliyoni 93,6$ mu 2021. Ikawa nayo yavuye kuri miliyoni 38$ igera kuri 62,4$.

    Ibindi bipimo bigaragaza ukwibohora nyako k’u Rwanda

    • Icyizere cyo kubaho ni imyaka 67 muri uyu mwaka wa 2021 mu gihe cyari imyaka 41 mu 1994.
    • Kugeza muri Werurwe 2021, abafite amashanyarazi ni 61,9%. Umwaka uzarangira ari 71%.
    • Imihanda irimo kaburimbo: Muri Werurwe 2021 yari 1.531km, intego ni uko izaba 1.745km mu 2024.
    • Amatara ku mihanda: Mu 2020 yari kuri 1.445 km mu gihe intego ari uko mu 2024 izaba ari 1810 km.
    • Imidugudu igezweho ihari ubu ni 243 ivuye kuri 166 yari ihari mu 2017.
    • Abarenga miliyoni 1,2 bamaze kwizigamira mu Kigega Ejo Heza: Ubwizigame bwabo ni miliyari 13,9 Frw.
    • Ubwishingizi bw’ubuhinzi bumaze gufatwa ni miliyari 1.024 Frw.
    • Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 404 $ mu 2017, mbere ya Covid-19 intego yari uko mu 2021 buzinjiza miliyoni 600$.
    • Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije miliyoni 730$ mu 2020, hitezwe miliyoni 800$ mu 2021.
    • Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 26.650 hagati ya 2017 na 2020.
    • Ubwisungane mu kwivuza bwari bugeze kuri 85% muri Werurwe [abasaga miliyoni 10 bari baramaze kubufata].
    • Ubumwe n’ubwiyunge bwari kuri 94,4% mu 2020.
    • Icyizere Abanyarwanda bagirira inzego z’umutekano cyari kuri 95,05% mu 2020.
    • U Rwanda rufite za Ambasade 40 hirya no hino ku Isi.

    Ubuhinzi bugezweho leta yabushyizemo imbaraga buca ukubiri n’ubwakorwaga bw’amaburakindi

    Abatishoboye basigaye batuzwa mu midugudu igezweho. Uyu ni uwatujwemo abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze

    Imibereho myiza y’Abanyarwanda muri iki gihe ni yo ituma icyizere cyo kubaho cyariyongeyeho imyaka 26 kuva mu 1994

    Uburezi ni kimwe mu byo leta yashyizemo imbaraga mu myaka 27 ishize nubwo hakiri intambwe nini yo guterwa

  • Umurambo w’uwashakishwaga akekwaho kwica umugore we wabonetse mu kiyaga cya Burera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 38 bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasiya w’imyaka 37, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Abaturage bari bagiye kuvoma amazi y’ikiyaga, ku gice giherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama, bakimara kubona umurambo w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, bihutiye gutanga amakuru, bamenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, hiyambazwa n’abo mu muryango we, bemeza ko ari we koko.

    Jean Pierre Mushakarugo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, ari na ho uyu murambo watahuwe, yagize ati: “Kuva ku wa Gatatu bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, amakuru twabashije kumenya ni uko Hashakimana yahise atoroka, ntiyongera kuboneka. Mu gihe yari agishakishwa, kugira ngo akorweho iperereza, uyu munsi ku cyumweru, nibwo abaturage batumenyesheje ko babonye umurambo ureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga. Twahageze turi kumwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana”.

    Uwo mugabo n’umugore basize abana bane, bari batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo. Bivugwa ko bombi bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

    Gitifu Mushakarugo yagize ati: “Ubutumwa twaha abashakanye, ni uko ibibazo byose bagirana bakwiye kubimenyekanisha mu nshuti n’abavandimwe, byakwanga bakiyambaza ubuyobozi, tukabaganiriza, abo binaniranye bakaba bagana inkiko, zikaba zabafasha gukemura ibibazo byabo, aho kugira ngo bafate icyemezo kigayitse cyo kuba bavutsanya ubuzima”.

    Uwo murambo wakuwe mu mazi kugira ngo ujyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma, ari na ryo rizagaragaza niba koko yiyahuye.

  • Musanze: Ubuyobozi bugiye gusuzuma ubwegure bwa Gitifu w’Umurenge wa Nyange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Muremangingo Jérôme
    Muremangingo Jérôme

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yemeje ko ku wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, aribwo bakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uwayoboraga Umurenge wa Nyange.

    Yagize ati: “Ni byo koko yeguye. Ibaruwa y’ubwegure bwe, twayakiriye ejo kuwa gatandatu”.

    Akomeza avuga ko ikigiye gukurikiraho, ari ugusuzuma ubwegure bwa Muremangingo, bakareba niba koko bufite ishingiro. Mayor Nuwumuremyi, yagize ati: “Iyo umuntu yanditse ibaruwa y’ubwegure, irasuzumwa. Bukaba bwakwemerwa cyangwa ntibwemerwe. Ubwo birasaba ko twicara, tukabicukumbura, tukareba impamvu yeguye”.

    Akomoza ku cyo bacyeka cyaba cyateye Muremangigo Jérôme kwegura ku mirimo yari ashinzwe, Nuwumuremyi yagize ati: “Ubundi iyo umuntu yeguye, aba afite impamvu ze. Cyane cyane ko aba ari we uba yanditse. Ubwo nabyo turabicukumbura turebe, impamvu yeguye, tunarebe niba zifatika koko. Kuko yari amaze igihe akora”.

    Bigendanye n’icyo amategeko ateganya, ubusabe bw’uyu muyobozi weguye ku nshingano ze, buzasuzumwa n’uwamushyize mu mwanya mu gihe kitarenze iminsi 30.

    Inshuro zose Kigali Today yagerageje kumuvugisha, ntiyabashije kumubona ku murongo wa telefoni ye ngendanwa kuko itacagamo.


  • Kwibohora27: Nyamagabe hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye miliyoni 359 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zatujwemo imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi miryango 16 yakuwe mu manegeka.

    Mu gutaha izo nzu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse ku munsi mukuru wo Kwibohora27, avuga ko kwibohora k’u Rwanda ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kandi giha agaciro Abanyarwanda bose kigashimangira ubumwe bw’igihugu.

    Yavuze ko mu cyerekezo kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ubujiji maze abantu bakajya mu cyerekezo cy’iterambere.

    Yagize ati “Inzu nk’izi ni ikimenyetso kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza kwibohora kw’abanyarwanda, byose kugira ngo bigerweho igikomeye cyane ni ubumwe, imiyoborere myiza, icyerekezo ndetse n’inzozi zo kugera ahakomeye kurushaho”.

    Yongeyeho ko “Hari byinshi byagiye bigaragaza ko turi mu rugendo rwo kwibohora harimo n’iki gikorwa cyo gutura neza. Turashima imiyoborere myiza y’igihugu, icyerekezo cyiza kandi tugashima ko abanyarwanda dufatanyije muri urwo rugendo”.

    Uyu muyobozi yavuze ko gutura ahantu hahesha umunyarwanda icyubahiro ariyo ntego. Yakanguriye abaturage guharanira kwigira maze abafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakabikora bagatura aheza badategereje gufashwa.

    Mukangango Caritas watujwe muri uyu Mudugudu yashimye Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko uyu munsi bahawe izi nzu ari umunsi w’ibyishimo. Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Yagize ati“Munshimire izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ziduha umutekano, zidukura mu bwigunge kugeza kuri uyu munsi. Ibi byiza byose mubona iyo hatabaho izo ngabo ngo zize zibohore abanyarwanda, nta muntu wamenya uko u Rwanda ruba rumeze”.

    Mukangango avuga ko uyu mudugudu bawise ‘Ubumwe’ kuko utuyemo abarokotse Jenoside ndetse n’abakuwe mu manegeka.

    Izi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigega cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) ndetse n’Ikigo ishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) . Zuzuye zitwaye asaga miliyoni 359frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure hamwe n’abandi bayobozi batashye uyu mudugudu ku mugaragaro

    Inzu zubatswe mu buryo bw’umunani muri imwe mu rwego rwo kubungabunga ubutaka

    Inzu zashyizweho ibigega bifata amazi

    Abatujwe muri izi nzu bahawe ibyo kurya bibafasha gutangira ubuzima

  • Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa mu miyoborere – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa azitabirwa n’abayobozi b’ibigo bagera kuri 3 200 bakazahugurwa mu buryo buhoraho bwongerera abakozi ubushobozi bya kinyamwuga buzwi nka Continuous Professional Development(CPD).

    Amahugurwa azatangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi n’umushinga BLF. Akazabera hirya no hino mu turere abayobozi baherereyemo akazajya atangirwa mu bigo nderabarezi TTC.

    Umuyobozi wa CPD muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Uworwabayeho Alphonse, yabwiye The NewTimes ko aya ari amahirwe akomeye ku bayobozi azabafasha guteza imbere ibigo byabo.

    Ati “Aya ni amahirwe akomeye ku bayobozi b’ibigo, bagiye kwiyungura ubumenyi mu kuyobora amashuri yabo. Abarezi bazahabwa ubumenyi ndetse nabo ubwabo babusangizanye nyuma bakazahabwa impanyabushobozi na Kaminuza y’u Rwanda.”

    Umuyobozi wa BLF, Mugiraneza Jean Pierre, umushinga watanze telefoni na internet bizifashishwa n’abayobozi b’ibigo, yavuze ko bibanze ku burezi bwo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi wa ngombwa.

    Yagize ati “Usanga ibigo biri mu murenge umwe biri ku rwego rutandukanye, bimwe biri ku rwego rwiza ibindi biri hasi, turashaka ko aba bayobozi bava mu bigo bitandukanye bungurana ibitekerezo ibigo byose bikazamukira rimwe.”

    Yakomeje avuga ko bahisemo guhugura abo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi w’uburezi.

    Yagize ati “Twibanze ku mashuri abanza kuko ariwo musingi w’ubumenyi, turashaka guha abayobozi b’ibigo ubumenyi buzabafasha kuzamura ibigo bayoboye bizagira inyungu ku banyeshuri.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba, Uwineza Scolastique, wari warahaweho aya mahugurwa yavuze ko ubumenyi yahawe bwazamuye ikigo ayaboye, ubu yiteguye gusangiza abandi bumwe mu bumenyi afite.

    Yagize ati “Nk’umuyobozi w’ikigo nakundaga kwibanda ku bintu rusange uko ikigo gicunzwe ariko nkirengagiza ikintu cy’ingenzi cyo kwita ku barimu no gukurikirana uko bigisha abanyeshuri. Ubu dukurikirana imyigire y’abana tugafasha abakiri hasi kuzamuka, ibi byafashije ikigo gutera imbere.”

    “Kwiga ni urugendo ruhoraho, ndatekereza ko iyi gahunda nshya izamfasha byinshi nkuko byagenze mbere, kandi nzayungukiramo byinshi niteguye gusangiza bagenzi banjye ibyo nungutse ubushize nabo banyungure ibindi turusheho kuzamurana.”

    Aya mahugurwa azatangwa mu buryo buriri aho azakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo guhura imbona nkubone.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa y’umwaka

  • Kamonyi: Uwa karindwi mu bakekwaho kunyereza umutungo mu iyubakwa ry’amashuri yafashwe – #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana w’imyaka 41 yafashwe nyuma y’uko bagenzi be bari bafashwe ku wa 3 Nyakanga. Uyu rwiyemezamirimo akekwaho uruhare mu inyerezwa ry’umutungo aho yishyuje ibikoresho by’ubwubatsi nk’aho yabiguze hanze kandi yarabikuye mu isambu y’ikigo cy’ishuri rya GS Mukinga ryubakwagwa.

    Uyu na bagenzi bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro rubanda, gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nta ruhushya no kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Ibi byaha byose babikoze mu bihe bitandukanye bakaba baranyereje umutungo ku nyubako z’amashuri yari arimo kubakwa mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

    Nshimiyamana wafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazigera yihanganira abanyereza umutungo wa leta.

    Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira ibikorwa nk’ibi byo kunyereza umutungo kandi bidindiza ibikorwa by’itetambere Leta iba yashyizemo imbaraga.”

    Abafashwe bari mu maboko ya RIB aho bategereje ko hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Inkuru bijyanye: Kamonyi: Barindwi bakekwaho kunyereza umutungo wa leta bafashwe

    Abafashwe bari mu maboko ya RIB mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo zishyikirijwe ubushinjacyaha

  • Uyu munsi, u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yageneye ku Banyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, umunsi hizihijweho isabukuru y’imyaka 27 yo kwibohora.

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye umusingi uhamye wambaye intambwe ya mbere y’urugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.

    Intego y’urugamba rwo kubohora igihugu niyo yatumaga ingabo za RPA zidacika intege, kuko zaharaniraga ko buri wese agira uburenganzira bukwiye mu gihugu cye.

    Imyaka ine niyo ingabo za RPA ziganjemo abari bakiri bato zamaze zirwanira ukuri no kubaka igihugu gihamye. Benshi bahasize ubuzima ariko abazirikanye intego y’urugamba ntibacitse intege, barakomeje baratsinda.

    Perezida Kagame wayoboye urwo rugamba, yavuze ko kuva ubwo Abanyarwanda bishyiraga hamwe kugira ngo babohore igihugu cyabo, bahise biyemeza gukorera hamwe kugira ngo rube igihugu cyiza kuri buri wese.

    Ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

    Umunsi wo Kwibohora ushushanya ukubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ihezwa ryari ryarimakajwe.

    Uyu munsi Abanyarwanda bakomeje kwishimira ibikorwa by’iterambere rihamya bagejeweho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Umukuru w’Igihugu kandi ntahwema kubibutsa ko bagomba gusigasira ibyiza bagezeho no guharanira ko u Rwanda rwakomeza guhamya igitinyiro ku ruhando rw’amahanga.

    U Rwanda rwiteguye ubufatanye n’ibindi bihugu

    Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwagiye rwagura umubano n’amahanga kuko kugeza ubu rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bigera ku 147, mu gihe za Ambasade zimaze kugera 39. Ni ukuvuga ko hari Ambasade imwe iba ireberere inyungu z’u Rwanda mu bihugu birenze kimwe.

    Ku rundi ruhande ariko, muri iyi myaka ishize umubano n’ibihugu byo mu Karere wakunze kuzamo agatotsi haba ku ruhande rwa Uganda cyangwa u Burundi.

    Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzi neza akamaro ko gukorera hamwe kuko iterambere ry’igihugu ritagarukira gusa imbere mu gihugu.

    Ati “Iterambere ntabwo rigarukira imbere mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu Karere ndetse n’Isi yose.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari Umunyamuryango w’Imiryango Mpuzamahanga 201 ndetse rukanagira za Ambasade 35 z’ibindi bihugu.